Blog

  • FIFA ishobora guhana bikomeye Lionel Messi kubera gutuka umusifuzi Anderson Deronco #rwanda #RwOT

    Ku wa gatanu taliki ya 15 Ugushyingo ubwo umukino wahuzaga ikipe z'Ibihugu Paraguay na Argentina, haje kugaragara indangagaciro zitari nziza zaranze umukinnyi w'igihangange ku Isi Lionel Andrés Messi Cuccitini ubwo ashobora guhanwa bikomeye cyane kubera kutagira zimwe mu indangagaciro ziranga umukinnyi.

    Uyu mukinnyi ubwo yatukaga umusifuzi Anderson Deronco ukomoka mu gihugu cya Blazil, ni mu gihe uyu musifuzi yatukwaga nuyu mukinnyi w'icyamamare ku Isi hose bitewe nuko Argentina yarimaze gutsindwa na Paraguay ibitego bibiri kuri kimwe(2-1).

    Nk'uko bivugwa n'ibinyamakuru bya siporo mu mupira wamaguru byatangaje ko uyu musifuzi Anderson Deronco yatanze ikirego mu nzego zibishinzwe mu ishyirahamwe ry'umupira wamaguru ku Isi hose FIFA kuberra gutukwa nuyu mukinnyi Lionel Messi kugira ahanwe.

    Lionel Messi ubwo yabwiraga umusifuzi yagize ati: 'uri umunyabwoba, sinkunda abanyabwoba.

    The post FIFA ishobora guhana bikomeye Lionel Messi kubera gutuka umusifuzi Anderson Deronco appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/fifa-ishobora-guhana-bikomeye-lionel-messi-kubera-gutuka-umusifuzi-anderson-deronco/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=fifa-ishobora-guhana-bikomeye-lionel-messi-kubera-gutuka-umusifuzi-anderson-deronco

  • Rayon Sports yatsinzwe ibitego umufiririzo na APR FC 17 (1-9) #rwanda #RwOT

    Perezida wa FERWAFA Munyatwari Alphonse yatangaje ko ari intambwe ikomeye gutangiza shampiyona y'abatarengeje imyaka 17, avuga ko n'ibyo gukinisha abakinnyi barengeje imyaka babigenzuye, ariko haramuka havutse ikibazo kijyanye no gukinisha abarengeje imyaka hakaziyambazwa MRI.

    Ati 'Muri iyi shampiyona icyo twakoze twasuzumye muri NIDA igihe abana bandikishirijwe n'imyaka bafite. Mu bana bose twanditse twagiye kureba koko ko mu irangamimerere ariyo myaka bafite, amabwiriza y'uyu mwaka niko yavugaga. Twanze gushiraho amakipe umutwaro wo kujya gupimisha abana muri MRI kuko bisaba amafaranga menshi, gusa hagize ikibazo gikomera ibyo nabyo twabyitabaza.'

    Umutoza wa Rayon Sports U17, Mbungira yatangaje ko yatsinzwe kubera ko APR FC U17 yakinishije abakinnyi barengeje iyo myaka.

    Ku rundi ruhande, Ngabo Albert wa APR FC yavuze ko ari urwitwazo ndetse ko ababajwe n'ibyavuye mu mukino kuko yifuzaga gutsinda ibitego 20.

    The post Rayon Sports yatsinzwe ibitego umufiririzo na APR FC 17 (1-9) appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/rayon-sports-yatsinzwe-ibitego-umufiririzo-na-apr-fc-17-1-9/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yatsinzwe-ibitego-umufiririzo-na-apr-fc-17-1-9

  • Byinshi ku bayobozi bashya bagiye kuyobora Ra… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu Wa Gatandatu tariki ya 16 Ugushingo 2024, ku cyicaro cy’Uruganda rwa Skol mu Nzove habereye inama y’inteko rusange y’Umuryango Rayon Sports yakorewemo ibintu bitandukanye birimo n’amatora y’abayobozi bashya.

    Hashyizweho Urwego rwayo Rukuru rwiswe urw'Ikirenga, Muvunyi Paul aba ariwe utorerwa kuruyobora, Dr Claude Emile Rwagacondo agirwa Visi Perezida mu gihe Abdallah Murenzi ari Umunyamabanga. 

    Hanatowe kandi Abajyanama barwo aribo Paul Ruhamyambuga, Theogene Ntampaka, Jean Fidele Uwayezu, Charles Ngarambe, Sadate Munyakazi na Valens Munyabagisha.

    Ni mu gihe Thaddée Twagirayezu ariwe watorewe kuyobora umuryango wa Rayon Sports,Visi Perezida wa mbere aba Prosper Muhirwa,Visi Perezida wa Kabiri aba Aimable Roger Ngoga, Umubitsi aba Patrick Rukundo naho Chance Denys Gacinya atorerwa kuba Umujyanama .

    Hanatowe abagize  akanama nkempurampaka aho Perezida yabaye Martin Rutagambwa, Visi Perezida aba Freddy Muhirwa naho Umunyamabanga aba Marceline Nyiransegiyumva.

    Abagize Komite ngenzuzi ni Ignace Havugiyaremye watorewe kuba Perezida,Visi Perezida aba Josée Akayezu naho Umunyamabanga aba Bernard Byiringiro

    Byinshi kuri bamwe mu bayobozi batorewe kuyobora Rayon Sports;

    Muvunyi Paul

    Muvunyi Paul ntabwo ari mushya mu ikipe ya Rayon Sports dore ko yayibereye Perezida kuva mu 2004 kugeza mu 2207 ndetse akanatwarana nayo igikombe cy’Amahoro mu 2005 nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 3-0.

    Muri 2017 yongeye gutorerwa kuyobora Rayon Sports aza kuyivamo mu 2019 asimbuwe na Munyakazi Sadate. Ari Umuyobozi muri icyo gihe yegukanye igikombe cya Shampiyona y'umwaka w'imikino 2018/19 ndetse yageze muri ¼ cya CAF Confederation Cup 2018 no ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro 2018.

    Muvunnyi Paul asanzwe ari Umunyemari ukomeye mu Rwanda dore ko afite ibikorwa bitandukanye birimo za Hoteli.

    Dr Emile Rwagacondo 

    Uyu mugabo nawe ntabwo ari mushya mu ikipe ya Rayon Sports dore ko yayibereye Perezida mu 2002 ndetse ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2002/2003 gusa nyuma biza kuba ngombwa ko ajya gukorera hanze y’u Rwanda, ikipe ayisigira Muvunnyi Paul.

    Dr Emile Rwagacondo yagiye akunda kuba hafi ya Rayon Sports ndetse akayifasha no mu bijyanye n’ubushobozi. 

    Abdallah Murenzi

    Murenzi Abdallah watorewe kuba Umunyamabanga w’Urwego rw’ikirenga rwa Rayon Sports nawe ntabwo ari mushya muri Rayon Sports dore ko yayibereye Perezida mu 2013 ubwo iyi kipe yabaga mu karere ka Nyanza yari abereye umuyobozi. 

    Muri icyo gihe yayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 9 itagitwara akoresheje abakinnyi 13 iyi kipe yari ifite gusa.

    Uyu mugabo wabaye Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY yanabaye umuyobozi w’inzubacyuho wa Rayon Sports mu 2020.

    Thaddée Twagirayezu

    Twagirayezu Thaddée yatorewe kuyobora umuryango wa Rayon Sports nyuma y’uko yari yarabaye Visi Perezida wayo mu 2019 yungirije Munyakazi Sadate, ariko yegura nyuma y'amezi atatu, avuga ko hari isoko yatsindiye, bityo bigoye ko yakomeza inshingano afite mu ikipe.

    Uyu mugabo bivugwa ko afite amafaranga menshi, usanzwe uyobora Ishyirahamwe ry'Abakorera mu Gakinjiro ka Gisozi, yari kandi muri Komite y'Inzubacyuho yashyizweho n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) ubwo rwakemuraga ibibazo bya Rayon Sports mu 2024, ari hamwe na Murenzi Abdallah na Me. Nyirihirwe Hilaire.

    Prosper Muhirwa 

    Prosper Muhirwa wagizwe Visi Perezida w’umuryango wa Rayon Sports ntabwo ari ubwa mbere agiye kuri uyu mwanya muri iyi kipe kuko mu  2018 yari awuriho aho yari yungirije Muvunnyi Paul.

    Muri icyo gihe ariko uyu mugabo yaje kuva kuri uyu mwanya mu buryo butari bwiza asimbujwe nyuma y’uko yari yashyamiranye na Van Minnaert wari umutoza n'Umunyamabanga Itangishaka King Bernard.

    Gacinya Chance Denys

    Gacinya Chance Denys usanzwe ari umushoramari mu bikorwaremezo watorewe kuba Umujyanama wa komite Nyobozi ya Rayon Sports, yabaye umuyobozi w’iyi kipe hagati ya 2015-2017 ndetse na nyuma yaho aba Visi Perezida wayo . 

    Yari no mu Kanama Ngishwanama kafatanyaga na Komite Nyobozi yayo gucunga imibereho ya Rayon Sports mu bihe bya Corona Virus.

    Twagirayezu Thaddée watorewe kuyobora umuryango wa Rayon 

    Muhirwa Prosper watorewe kuba  Visi Perezida wa Mbere wa Rayon Sports

    Ngoga Roger watorewe  kuba Visi Perezida wa Kabiri wa Rayon Sports

    Muvunyi Paul watorewe kuyobora Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports

    Dr Emile Rwagacondo yatorewe kuba Visi Perezida w’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports

    Murenzi Abdallah wagizwe Umunyamabanga w’Urwego rw’ikirenga rwa Rayon Sports 

    Gacinya Chance Denys yagizwe Umujyanama wa komite Nyobozi ya Rayon Sports 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148709/biyinshi-ku-bayobozi-bashya-bagiye-kuyobora-rayon-sports-148709.html

  • Amatsiko ya Minisitiri Utumatwishima kuri “Un… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yabajije ibibazo bitatu abari mu itsinda rishinzwe gutegura igitaramo gikomeye cyiswe “Unveil Africa Fest’ cyateguwe na Unveil Afrika, bishimangira amatsiko agifitiye.

    Mu bibazo yabajije harimo kwibaza impamvu igitaramo cyahawe iri zina, abahanzi bazatarama, ndetse n'igihamya ko abazakitabira bazatahana ibyishimo bisendereye.

    Mu gusobanura impamvu y'iri zina, Julius Mugabo yagize ati: 'Izina 'Unveil' ni ugutwikurura. Africa ni umugabane wacu uduteye ishema. Iri zina twarihisemo twifuza kugira uruhare mu kumenyekanisha ubudasa bwa Afurika binyuze mu muco n'ubuhanzi ariko duhereye mu Rwanda. Igitekerezo kijyanye na gahunda za Leta nka NST2 & VISION 2050 yo guhanga imirimo n'udushya bishyirwa mu bikorwa n'urubyiruko rw'abari n'abasore bihebeye umuco.'

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kugisha inama abakuru, banzuye ko abato bazataramira ababyeyi ari Ruti Joël, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Umukiringitananga Siboyintore, Itorero Intayoberana, Itsinda rya J-Sha n'Itsinda rya Himbaza Club ryihariye mu kuvuza ingoma ndundi.

    Julius byahimangiye ko nta kabuza abazitabira bazataha bamwenyura kubera ko imyitegurire inoze y'iki gitaramo yakozwe mu gihe gihagije, hagakorwa amahitamo meza y'abahanzi bakunzwe mu ngeri zose, ndetse kikaba kizaba mu bihe by'ibyishimo byo gusoza umwaka. Yongeyeho ko no kubana n'abayobozi bakomeye nka Minisitiri Utumatwishima na byo ubwabyo bizashimisha abazitabira.

    Yashimiye kandi Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi idahwema gushyigikira no guha agaciro ibitekerezo by'urubyiruko.

    ‘Unveil Africa Fest’ izabera muri Camp Kigali, tariki 07 Ukuboza 2024, yitezweho kuzatanga ibyishimo bisendereye ku bakunzi b’umuziki nyarwanda byumwihariko abakunzi ba Gakondo. 

    Ntagushidkanya, abanyarwanda benshi bazaba berekeje amaso yabo muri Camp Kigali muri iki gitaramo ndangamuco nyarwanda gisanzwe kiba buri mwaka.

    Iri serukiramuco ngarukamwaka rizayoborwa n’umunyamakuru Lucky Nzeyimana uzwiho kuticisha irungu abitabiriye ibirori ayobora, riririmbemo ibyamamare mu njyana gakondo ari bo Itorero Intayoberana, Ruti Joel, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Himbaza Club, J-Sha n’umukirigitananga Siboyintore akaba n’umuhanga mu mbyino gakondo.

    Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari hanze. Itike ya macye yiswe ‘Bisoke’ ni 10,000 Frw, ikurikiyeho yiswe ‘Muhabura’ iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe ‘Karisimbi’ iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.

    Umuyobozi Mukuru wa Unveil Africa yateguye Unveil Africa Fest, Uwase Clarisse, yabwiye InyaRwanda ko abazagura amatike yo mu cyiciro cya Kalisimbi, bazahabwa ku buntu ikirahuri cya Wine cyangwa ikirahuri cya Fresh Juice ku batanywa inzoga. Ni mu gihe abo mu cyiciro cya Muhabura bazahabwa Juice/Jus iri mu icupa cyangwa icupa ry’amazi.

    Uwase Clarisse yizeye neza adashidikanya ko iki gitaramo kizatanga ibyishimo byumwihariko ku bakunzi b’umuziki gakondo.

    Avuga ko ari ahantu heza umuntu akwiriye gusohokanira n’inshuti ze mu kwishimira ko umwaka wa 2024 urangiye mu mahoro.

    Iki gitaramo byitezwe ko kizitabirwa n'abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abikorera kimwe n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.


    Minisitiri Utumatwishima yagaragaje amatsiko afitiye igitaramo cyitezweho kunyeganyeza Umujyi wa Kigali mu mpera z’uyu mmwaka, cyizwe ‘Unveil Africa Fest’


    Iki gitaramo gitegerejwemo abahanzi biganjemo abakunzwe cyane mu njyana gakondo bazatanga ibyishimo bisendereye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148708/amatsiko-ya-minisitiri-utumatwishima-kuri-unveil-africa-fest-yatumiwemo-ibyamamare-muri-ga-148708.html

  • Real Madrid irufuza myugariro wa Liverpool Trent Alexander-Arnold. #rwanda #RwOT

    Trent Alexander-Arnold umwe muri bamyugariro bakina ku ruhande rw'iburyo mu ikipe ya Liverpool ikina mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza muri shampiyona ya English Premier League.

    Uyu mukinnyi yanze amasezerano mashya  ubwo ikipe ya Real Madrid ikina mu cyiciro cya mbere muri Espagne yakomeje kugirana nawe ibiganiro by'uko uno mukinnyi w'imyaka 26 yahabwa amasezerano muri iyi kipe yo muri Espagne akaba yaba umwe muri ba myugariro iyi kipe yaba yibitseho.

    Bivugwa yuku uyu mukinnyi Alexander-Arnold azahabwa umushahara uzamugira umwe mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza muri shampiyona ya English  Premier League kugira ngo ibitekerezo by'ikipe ya Real Madrid yaba ifite ibyivanemo.

     

     

    The post Real Madrid irufuza myugariro wa Liverpool Trent Alexander-Arnold. appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/real-madrid-irufuza-myugariro-trent-alexander-arnold/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=real-madrid-irufuza-myugariro-trent-alexander-arnold

  • Umunyezamu wa mbere wa Nigeria ntabwo azakina n'Amavubi #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa mbere w'ikipe y'igihugu ya Nigeria, Stanley Nwabali ntabwo azakina n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi nyuma yo kumenya inkuru mbi ko Se umubyara yitabye Imana.

    Kuwa Wa Mbere w'icyumweru gitaha taliki ya 18 Ugushyingo 2024 Saa kumi nebyiri nibwo Nigeria izakira Amavubi kuri Godswill Akpabio Stadium mu mukino wo ku munsi wa gatandatu wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2026 kizabera muri Morocco.

    Mbere yuko uyu mukino ukinwa umunyezamu usanzwe ari uwa mbere wa Nigeria unakinira ikipe ya Chippa United Football Club yo muri Afurika y'Epfo, Stanley Nwabali yakiriye inkuru itari nziza ko Se umubyara yitabye Imana none ntabwo azawukina.

    Se w'uyu munyezamu witwa Chief Godspower Onyekam Abali yitabye Imana kuwa Gatatu ariko abo mu muryago we bamuhisha aya makuru dore ko yari mu mwiherero w'ikipe y'igihugu bategura umukino na Benin.

    Nyuma yo kunganya na Benin 1-1 kuwa kane ninjoro ni bwo Stanley Nwabali yamenye iyo nkuru mbi ko Se umubyara yitabye Imana ku myaka 67. Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Nigeria ya hise amuha uruhushya kugira ngo ajye gushyingura.

    Ibi bivuze ko hagati ya Maduka Okoye na Amas Obasogie ari hazavamo umunyezamu ubanza mu kibuga Nigeria ikina n'Amavubi.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yageze muri Nigeria ejo nimugoroba, bikaba bitegerejwe ko iri bukore imyitozo ya mbere.
    Amavubi arasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo agire icyizere cyo kuzajya mu gikombecy'Afurika mu gihe Libya nayo yaba yatsinze Benin.

    Umunyezamu wa mbere w'ikipe y'igihugu ya Nigeria, Stanley Nwabali

    The post Umunyezamu wa mbere wa Nigeria ntabwo azakina n'Amavubi appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umunyezamu-wa-mbere-wa-nigeria-ntabwo-azakina-kumukino-namavubi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyezamu-wa-mbere-wa-nigeria-ntabwo-azakina-kumukino-namavubi

  • Niyo Bosco hamwe na Harrison Record basohoye indirimbo bise 'Ubu Ndera' #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo irimo Niyo Bosco nabaramyi bo muri Harrison records igizwe n'ikipe ngari. Nka Harrison records twakunze ijwi rya Bosco n'imyandikire ye yuje ubuhanga n'ubugeni butangaje. Umwaka ushize wa 2023 nibwo  Kasuku Media twahuye nawe kuko harumushinga twakoranye nawe ufite aho uhuriye n'umuziki.

    Twakomeje kuganira, dusangira icyo Uwiteka yadushyize ku mutima, icyo gihe ni nacyo nawe yararimo cyo guhindura uburyo bw'imiririmbire aribwo gukora indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana. Twaganiriye kenshi ku kwizera, uko umuntu akizwa nibindi bijyanye n'ubutumwa bwiza, turahuza cyane kandi duhamanya n'umwuka wera nicyo ibyanditswe Byera byigisha.

    Ubwo duhuriza ku kwamamaza icyo Kristo yadukoreye kumusaraba biciye mu ndirimbo. Duhitamo kwatura ibyiringiro byacu byo gucungurwa duheshwa no kwizera igitambo Kristo yatambye ariwe mubiri we namaraso ye rimwe gusa bikaba bihagije iteka ryose, icyakora sitwebwe twenyine ahubwo nabamwizeye bose.

    Iyi ndirimbo tuyitezeho kuzagera kubataramenya ibyiyi nkuru Nziza, barushye kandi baremerewe n'ibyaha, babuze uwabaruhura ibyingoyi y'icyaha nabasa nkaho ntagucungurwa kwabo. Kandi turasenga cyane ngo izahembure abayimenye iyi nkuru.

    Iyi ndirimbo kandi irahamagarira abazumva ibya Yesu Umwami wacu bakamwizera mu mutima wabo ko noneho bakegera bafite imitima y'ukuri bizera rwose badashidikanya, imitima yabo iminjiriweho gukurwamo kwimenyaho ibibi, n'imibiri yabo yuhagijwe amazi meza. Turasenga cyane ngo bazakomeze kwatura ibyiringiro byabo batanyeganyezwa, kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa.

    Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwuko dukizwa, iravuga ko agakiza no gucungurwa k'umuntu ari umurimo w'Imana kuva mwitangira kugera kwiherezo. Si imbaraga z'umuntu n'imirimo myiza bidutsindishiriza ngo ducungurwe ahubwo Kristo watubereye impongano akatwigurana kumusaraba niwe twizera tukaba tubabariwe byiteka kandi tugizwe abera imbere y'Imana.

    Uwo Kristo watwishingiye kandi muriwe dukuramo imbaraga zo gusa nawe, mu rugendo rwo gusa nawe ubuntu bw'Imana buzanira abantu bose agakiza butwigisha kureka kutubaha Imana n'irari ry'iby'Isi, bukatwigisha kujya twirinda, twubaha Imana mu gihe cya none dutegereje ibyiringiro by'umugisha, ari byo kuzaboneka k'ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n'Umukiza.

    Nyuma yo Kwizera Ibyo tuba tubaye intore z'Imana ntawuzaduciraho iteka, Ubu ndera abariyo ndirimbo yanjye nawe. 'Ubu Ndera' ni ndirimbo ya Harrison records nabizera bose bategereranije amatsiko kwerekanwa kwa bana b'Imana aribo njye nawe wizera Kristo nundi urafata icyemezo uyumunsi cyo kumwakira agasingira icyo Umwami Yesu Kirisito yamukoreye ku musaraba.

    Niyo Bosco usanzwe ufite impano yo kuririmba yakoranye indirimbo yitwa 'Ubu Ndera' hamwe na Harrison Record.

    Iyi ndirimbo yiswe Ubu Ndera yakozwe nabahanzi b'indirimbo zo kuramya Imana Harrison Record hamwe na Niyo Bosco. 

    The post Niyo Bosco hamwe na Harrison Record basohoye indirimbo bise 'Ubu Ndera' appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/niyo-bosco-hamwe-na-harrison-record-basohoye-indirimbo-bise-ubu-ndera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=niyo-bosco-hamwe-na-harrison-record-basohoye-indirimbo-bise-ubu-ndera

  • Dorimbogo yagaragaye mu ndirimbo yigikurankota arikumwe na Mr ozzy B #rwanda #RwOT

    Indirimbo yitwa WANYAGIWE ni indirimbo irimo abahanzi nibyamamare bitandukanye nka; Mr ozzy B ,Vava dorimbogo ,E!X khalifa ,Chonjo boy.

    Ni indirimbo iri guca impaka kumihanda yaha i Kigali mu Rwanda, si inaha i Kigali gusa ahubwo no kumugabane wa Amerika.

    Uyu Mr ozzy B niwe nyiri indirimbo akaba asanzwe ari umuhanzi ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Mujyi wa Chicago ahitwa illinoi.

    Mr ozzy B akaba arumuhanzi usanzwe ufite izina rinini mu muziki w'Urwanda, aho yagiye akorana nabahanzi bagiye batandukanze nka ; P fla, Asinah , Fifi lox nabandi benshi.

    Mr ozzy B yatangaje ko iyi ndirimbo ari indirimbo ikoze munjyana ya Amapiano, avugako iyindirimbo izashimisha abakunzi be naba Vava Dorimbogo muri rusange.

    Yakomeje avuga kumubano yarafitanye na nyakwijyendera Vava Dorimbogo, aho yatangaje ko yari umuntu ukunda abantu bose muri rusanjye kandi agakunda gufasha abantu bose mubyo bakora haba mu muziki ndetse nohanze yawo.

    Kandi yasoje yihanganisha umuryango wa Nyirasengiyumva Valentine wamenyekanye nka Vava Dorimbogo.

    WANYAGIWE ni indirimbo ikunzwe ikaba irikuvugisha benshi bitewe nuko iryoheye amatwi, sibyo gusa kuko kubijyanye na amashusho biteye ubwoba.

     

    The post Dorimbogo yagaragaye mu ndirimbo yigikurankota arikumwe na Mr ozzy B appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/dorimbogo-yagaragaye-mundirimbo-yigikurankota-arikumwe-na-mr-ozzy-b/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=dorimbogo-yagaragaye-mundirimbo-yigikurankota-arikumwe-na-mr-ozzy-b

  • Ku myaka 62 yamavuko, uno musaza aracyawukina #rwanda #RwOT

    Uyu musaza w'imyaka 62 yamavuko Roberto Carmona, yavuze  ko yatangiye gukina umupira wamaguru nkuwabigize umwuga ubwo uwitwa Ronaldo Luis Nazario yavukaga. Uyu rutayizamu kubatamuzi ni Ronaldo wo mu gihugu cya Blazil wamenyerewe ku izina rya Ronaldo Gifaru.

    Ubu amakuru ahari ni uko uyu musaza akinira ikipe y'umujyi wa Atleyico Nuevo  Casabo ikina mu cyiciro cya kane mu gihugu cya Uruguay. Uyu musaza ugikina umupira wamaguru nkuwabigize umwuga niwe ukuze cyane kuruta abandi ku Isi.

    Roberto Carmona niwe musaza ukuze cyane ku Isi ugikina umupira wamaguru nkuwabigize umwuga.

    The post Ku myaka 62 yamavuko, uno musaza aracyawukina appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ku-myaka-62-yamavuko-uno-musaza-aracyawukina/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ku-myaka-62-yamavuko-uno-musaza-aracyawukina

  • Ibyihariye ku muhanzikazi akaba na Producer C… – #rwanda #RwOT

    ‘Unveil Africa Fest’ izabera muri Camp Kigali, tariki 07 Ukuboza 2024, yitezweho kuzatanga ibyishimo bisendereye ku bakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko abakunzi ba Gakondo. 

    Ntagushidkanya, abanyarwanda benshi bazaba berekeje amaso yabo muri Camp Kigali muri iki gitaramo ndangamuco nyarwanda gisanzwe kiba buri mwaka.

    Iri serukiramuco ngarukamwaka rizayoborwa n’umunyamakuru Lucky Nzeyimana uzwiho kuticisha irungu abitabiriye ibirori ayobora, riririmbemo ibyamamare mu njyana gakondo ari bo Itorero Intayoberana, Ruti Joel, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Himbaza Club, J-Sha n’umukirigitananga Siboyintore akaba n’umuhanga mu mbyino gakondo.

    Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari hanze. Itike ya macye yiswe ‘Bisoke’ ni 10,000 Frw, ikurikiyeho yiswe ‘Muhabura’ iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe ‘Karisimbi’ iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.

    Umuyobozi Mukuru wa Unveil Africa yateguye Unveil Africa Fest, Uwase Clarisse, yabwiye InyaRwanda ko abazagura amatike yo mu cyiciro cya Kalisimbi, bazahabwa ku buntu ikirahuri cya Wine cyangwa ikirahuri cya Fresh Juice ku batanywa inzoga. Ni mu gihe abo mu cyiciro cya Muhabura bazahabwa Juice/Jus iri mu icupa cyangwa icupa ry’amazi.

    Uwase Clarisse yizeye neza adashidikanya ko iki gitaramo kizatanga ibyishimo byumwihariko ku bakunzi b’umuziki gakondo.

    Avuga ko ari ahantu heza umuntu akwiriye gusohokanira n’inshuti ze mu kwishimira ko umwaka wa 2024 urangiye mu mahoro.

    Ibigwi bya Chrisy Neat uzasusurutsa abazitabira “Unveil Africa Fest 2024”

    Ku wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2024, nibwo Producer akaba n'umuhanzi Chrisy Neat yahuriye mu gitaramo n'abarimo Ruti Joel, Itorero Inganzo Ngari ndetse na Mariya Yohana. Ni igitaramo cyateguwe na Cyusa Ibrahim yise 'Migabo Live Concert' cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ni ubwa mbere, Chrisy Neat yari agaragaye mu gitaramo nk'iki cyagutse. Asanzwe ari Producer muri Studio Ibisumizi ya Riderman, ndetse ni umwe mu bize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo.

    Mu ijoro ryo ku ya 23 Kanama 2024, Chrisy Neat yifatanije n’Itorero Inyamibwa AERG mu gitaramo cyiswe ‘Cultural Gala’ cyateguwe na Sosiyete Imfura Cultural Space, ashimangira ko ari umunyamuziki mwiza ukwiye kwitegwa cyane ko yavuye ku rubyiniro abantu bakimunyotewe.

    Kanoheli Christmas Ruth wafashe izina rya muzika rya Chrisy Neat, yatangiye gukorera muri Studio 'Ibisumizi' y'umuraperi Gatsinzi Emery 'Riderman' mu Kwakira 2021.

    Chrisy Neat yavuze ko kwinjira mu Bisumizi Records ari amahirwe yagize mu rugendo rwe rwa muzika. Ati 'Zari inzozi zanjye no kuba nakorera indirimbo Riderman, noneho ibaze ko naba ndi gukorana nawe mu nzu imwe. Ni ishimwe rikomeye kandi inzozi zanjye zikomeje kuba impamo.'

    Ni nyuma y'iminsi mike yari ishize asoje amasomo ye ku ishuri rya Muzika rya Nyundo. Yinjiye mu mwuga wo gutunganya indirimbo z'abahanzi (Music Production) mu gihe uyu mwuga wari umaze igihe kinini wihariwe n'abagabo.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Producer Chrisy Neat yatangaje ko yabyirutse yiyumvamo umuziki kuko yatangiye kuririmba akiri umwana muto ndetse mu 2016 aza gufata icyemezo cyo kujya kuwiga mu ishuri ry'umuziki ryahoze ku Nyundo.

    Mu 2016 ni bwo yagiye kwiga amasomo y'umuziki ku Nyundo, ashyira imbaraga mu gutunganya indirimbo n'ijwi, biranamuhira ahakura ubushobozi bumufasha kwinjira kuri iryo soko.

    Chrisy Neat yavuze ko kuririmba no gutunganya indirimbo yabitangiye mu 2020 nyuma yo kuva ku Nyundo mu 2018, atangira atunganya indirimbo ze gusa kuko atari yakabonye aho akorera, yarazibikaga akazumvisha ukeneye kuzumva.

    Uyu mukobwa uri muri mbarwa bashize ubwoba bagatangira ibyo gutunganya umuziki kinyamwuga, yigeze kuvuga ko ubwo yahataniraga kwiga muri ririya shuri yagize ubwoba, ahanini biturutse ku banyempano yabonaga bari bahatanye ariko kandi 'nishimira ko nahawe umwanya nkagaragaza impano yanjye'.

    Ati 'Icyo gihe nahisemo gucuranga Piano nkanaririmba, banyuze abari bagize Akanama Nkemurampaka, ni uko natangiye urugendo rwanjye.

    Uyu mugore yabanje gukorera muri studio ya Capital Records mbere y'uko yerekeza mu Bisumizi. Avuga ko kwinjira mu batunganya indirimbo, ahanini byaturutse ku kuba yarakuze yiyumvamo gukora ibintu bitandukanye n'ibyo abandi bakora.

    Ati 'Nakunze gusura studio zitandukanye, aba Producer bagashima ibikorwa byanjye, ibyo rero byampaye imbaraga zo kumva nakora umuziki.'

    Icyakora nubwo ibyo akora yabyize, ahamya ko ishyaka ryo kubikora yaritewe n'ubuhamya bw'abakobwa bakunze kugaragaza ko gukora umuziki biba bitaboroheye mu gihe basabwa ruswa ishingiye ku gitsina.

    Ati 'Kuva kera turi ku ishuri twumvaga inkuru z'abana b'abakobwa barangiza kwiga ariko gukora umuziki bikabananira, twaganira bakatubwira ko bagorwa n'ibyo basabwa kugira ngo babashe kuwukora neza. Ntakubeshye ibyo ni byo byanteye imbaraga zo kuvuga ngo reka mbijyemo.'

    Uyu mubyeyi avuga ko nubwo atari aba 'producers' bose bakora aya makosa, ariko nibura kuba ahari kandi umuziki akora umeze nk'uwo abo bagabo bakora yibaza ko abakobwa by'umwihariko babonye aho bazajya bakorera bisanzuye.

    Ubwo yinjiraga muri uyu mwuga wari usanzwe wihariwe n'ab'igitsina gabo mu Rwanda, Chrisy Neat yatangiranye inzozi zo gukorana n'abahanzi bose bari bamaze kubaka izina mu muziki w'u Rwanda ariko byumwihariko akifuza gukorana na Bruce Melodie kimwe na Dj Pius.

    Muri muzika, uyu mugore aherutse gushyira hanze indirimbo ‘Yarakuze’ yakoranye na Riderman, ‘You got Me’, ‘Imaragahinda’ yasubiyemo, ‘Urungano’, ‘Urukundo’, ‘Ndakwiye’, ‘Ikibondo’ n’izindi.

    Kuri ubu rero Chrisy Neat ategerejwe bikomeye mu iserukiramuco ‘Unveil Africa Fest’ rizabera muri Camp Kigali, tariki 07 Ukuboza 2024. Twakwibutsa ko amatike ari kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.


    Chrisy Neat wiyemeje gutinyura ab’igitsina gore bifuza gukora umwuga wo gutunganya indirimbo ategerejwe mu iserukamuco ‘Unveil Africa Fest’

    Ni Producer muri Studio Ibisumizi ya Riderman


    Ari mu Banyarwandakazi bakomeje kubaka ibigwi mu muziki Gakondo

    Iki gitaramo kitezweho gutanga ibyishimo bidasanzwe ku ya 7 Ukuboza 2024

    “>REBA HANO INDIRIMBO “UMUMARARUNGU” IHERUTSE GUSUBIRWAMO NA CHRISY NEAT

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148705/ibyihariye-ku-muhanzikazi-akaba-na-producer-chrisy-neat-utegerejwe-mu-gitaramo-unveil-afri-148705.html