Blog

  • Minisiteri y'Ingabo yatanze umucyo ku kibazo cy'abubaka Umudugudu wa Mpazi bataka kutishyurwa – #rwanda #RwOT

    Ni abakozi bakora mu mirimo itandukanye yo kubaka umudugudu ugezwego wa Mpazi mu Murenge wa Gitega w'Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Bamaze iminsi bumvikana mu itangazamakuru bataka kumara iminsi myinshi batishyurwa amafaranga bakoreye bigatuma bagorwa cyane n'imibereho.

    Bavugaga kandi ko bafite impungenge zo kuba imirimo yo kubaka uwo mudugudu babona iri kugana ku musozo ku buryo icyizere cyo kwishyurwa babonaga kiri kuyoboka.

    Mu kwishyuza bashyiraga mu majwi Umutwe w'Inkeragutabara wabakoresheje ari naho icyo ikibazo cyabo gihurira na Minisiteri y'Ingabo y'u Rwanda.

    Mu mpera z'icyumweru, Umuvugizi wungirije w'Ingabo z'u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, yabwiye IGIHE ko ikibazo cyabo bakimenye kandi batangiye kugira icyo bagikoraho.

    Ati 'Ikibazo cyabo kirumvikana kandi amakuru ahari ni uko batangiye kwishyurwa ejo [ku wa Gatanu] ndetse n'uyu munsi [Ku wa Gatandatu] barimo barishyurwa. Ni ikibazo kiri mu nzira zo gukemuka kidakwiye gutuma abantu bahagarika umutima kuko Minisiteri y'Ingabo ni urwego rudashobora kwambura abaturage'.

    Mu gukurikirana iki kibazo, Lt Col Kabera yavuze ko hari aho basanze abakozi bamwe barumvikanye mu itangazamakuru bavuga umubare w'amafaranga baberewemo uri hejuru ugereranyije n'ayo mu by'ukuri batarishyurwa.

    Umudugudu wa Mpazi uri kubakwa mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge ukaba ugeze ku kigero cya 90% ngo wuzure.

    Uzatuzwamo imiryango 688 yimuwe ahazwi nko kuri Mpazi hashyiraga ubuzima bwayo mu kaga.

    Izi nzu zizafasha gutuza neza abaturage bari basanzwe bari ahantu hashyiraga ubuzima bwabo mu kaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisiteri-y-ingabo-yatanze-umucyo-ku-kibazo-cy-abubaka-umudugudu-wa-mpazi

  • Kuki nta mwana wo mu mashuri y'i Kigali waje mu myanya ya mbere mu bizamini bya leta? – #rwanda #RwOT

    Mu mashuri y'imyuga, mu banyeshuri 30.730 bakoze ibizamini, abatsinze ni 29.542 bingana n'ikigereranyo cya 96,1%.

    Mu masomo y'ubumenyi rusange, mu banyeshuri 56.300 bakoze ikizamini cya leta, abatsinze ni 38.016 bingana n'ijanisha rya 67,5% mu gihe abiga mu cyiciro cy'uburezi, hakoze abanyeshuri 4.268 hatsinda 4.188 bingana na 98,1%.

    Ubwo hamurikwaga amanota y'ibizamini bya leta, mu bo Minisiteri y'Uburezi yahembye, mu bana 18 bo mu masomo atandukanye, ntiharimo abiga mu bigo byo mu Mujyi wa Kigali.

    Mu bahembwe, abenshi ni abiga mu mashuri yo mu byaro no mu Ntara mu turere twa Gisagara, Rusizi, Ruhango, Karongi, Nyabihu, Musanze, Gicumbi, Rutsiro na Nyanza n'ahandi.

    Urugero nko mu masomo y'ubumenyi rusange, uwahize abandi ni Justin Iratuzi wiga muri Nyanza TSS; naho nko muri Siyansi ni Gabin Ineza Rwigema wo muri Ecole des Sciences Byimana mu Karere ka Ruhango wigaga Ubugenge, Ubutabire n'Imibare.

    Uwahize abandi mu ndimi ni umunyeshuri wo muri College du Christ-roi i Nyanza naho mu masomo afitanye isano n'ubuforomo ni Christophe Irabizi wo G.S.O Butare mu Karere ka Huye.

    Nko mu masomo y'uburezi, Samuel Sibomana wigaga muri TTC Save i Gisagara ni we waje imbere mu gihe Alaine Niyigena wo muri TTC Mururu i Rusizi yatsinze mu masomo yo kwigisha abana bato n'abo mu mashuri abanza. Mu kwigisha Siyansi n'Imibare, Jean Paul Ishimwe wo muri TTC Save i Gisagara yaje imbere.

    Kuki nta shuri ry'i Kigali rifite uwatsinze cyane?

    Ubusanzwe, mu bizamini byo mu mashuri abanza, abana bakunda gutsinda ni abiga mu mashuri yigenga, byagera mu cyiciro rusange (Tronc Commun) bigahinduka, abiga mu mashuri yigenga ntibongera gutsinda cyane, ahubwo abo mu mashuri ya leta nibo baba baza mu myanya ya mbere.

    Iyo bigeze mu mwaka wa Gatandatu, abiga mu bigo byigenga ntabwo baba bakiza mu myanya ya mbere. Ni ibintu biri guhinduka muri iyi myaka ugereranyije n'uko byari bimeze mu minsi yo hambere.

    Uhita ubibona ko amashuri amwe yo mu byaro atangiye kuzamuka mu gutsinda, ayo muri Kigali n'ayigenga akaburiramo. Impamvu zishobora gutera izi mpinduka, ziratandukanye.

    Ahanini usanga hari ikibazo cy'ubucucike bw'abanyeshuri mu mashuri abanza, byagera mu mashuri ya Tronc Commun n'ayisimbuye, uwo mubare ukagenda ugabanuka ku buryo abana batangira kwitabwaho neza kuko baba biga ari bake.

    Ikindi urebye mu mashuri yisumbuye, ntabwo hari ikibazo cy'abarimu nk'uko bigenda mu mashuri abanza ku buryo umunyeshuri wize mu kigo cya leta uba udashobora kumutandukanya n'uwize mu ishuri ryigenga rimwe ababyeyi baba bafata nk'iritanga uburezi bwiza.

    Impamvu mu bizamini bisoza umwaka wa gatandatu amashuri yo muri Kigali atari mu afite abanyeshuri ba mbere, ntibivuze ko atigisha neza, ahubwo aya leta yo muri Kigali ni make, kuko ubu ari umunani, kandi muri yo ayo ababyeyi baba barwanira koherezaho abana babo ni atandatu, arimo nka Lycée de Kigali, Fawe Girls Academy, College Saint André n'andi.

    Birashoka ko nubwo amashuri yo mu bice bitari i Kigali atari mu afite abanyeshuri ba mbere, ushobora gusanga yaratsindishije abana benshi kurusha ayo mu ntara.

    Ikindi gikomeje kugaragara muri ibi bizimani bya leta ni uruhare rw'uburezi bw'imyaka icyenda na 12, aho aya mashuri yafatwaga nk'aciriritse yigamo abana b'abakene cyangwa se abadafite ubumenyi bwo hejuru, asigaye abonekamo abatsinze neza kurusha abandi.

    Nka Habaguhirwa Elissa wize muri GS Murama, mu Karere ka Rulindo ni umwe mu barangije amashuri yisumbuye mu mwaka w'amashuri wa 2023/2024.

    Uyu musore w'imyaka 20 wize ishami ry'Amateka, Ubumenyi bw'Isi n'Ubuvanganzo mu Cyongereza (History, Geography and Literature in English) ahiga abandi mu bo bize bimwe, bimushyira mu bantu 18 bahize abandi mu mashami bigagamo, bagahembwa ku rwego rw'igihugu.

    Habaguhirwa yavuze ko amashuri y'uburezi bw'imyaka icyenda na 12 ari nk'andi yose ku buryo nta muntu ukwiye kuyasuzugura cyangwa gusuzugura abayigamo.

    Ati 'Bareke gusuzugura ishuri iryo ari ryo ahubwo nibite ku cyo barikuramo, kuba yaba ari amashuri y'uburezi bw'Ibanze bw'imyaka icyenda cyangwa 12 byose ni kimwe, birashoboka uru ni urugero mbahaye ko byose bishoboka.'

    Ku wa Gatanu ubwo yahembwaga, yari inshuro ya mbere ageze mu Mujyi wa Kigali, Ati 'I Kigali nabonye ari imahanga, uko nahumvaga n'uko nahabonye biratandukanye.'

    Habaguhirwa na Papa we bari babucyereye bagiye gufata ibihembo bye kuko yabaye indashyikirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-nta-mwana-wo-mu-mashuri-y-i-kigali-waje-mu-myanya-ya-mbere-mu-bizamini-bya

  • Abahanyuze, abahakora n’abaturage bayivuze im… – #rwanda #RwOT

    Radio Salus ku ijuru rya Kamonyi, Gasabo na Gasarenda, i Runda na Gihara, i Zaza n’i Janja, Mutura, Mututu na Mudasomwa, Mayange na Maranyundo…..

    Uramutse warakunze kumva radiyo cyangwa n’ubu ukunda kuyumva ntabwo aya magambo yabura kuba yarakunyuze mu matwi inshuro irenze imwe. Ni amagambo akoreshwa na Radio Salus yumvikanisha imirongo yumvikaniraho mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Radio Salus yatangijwe na Kaminuza Nkuru y'u Rwanda taliki ya ya 18 Ugushyingo 2005 ivugira ku murongo wa 97.0 FM. Nyuma yaje kugira undi murongo wa 101.9 FM.

    Yatangijwe ku ntego zo gufasha abanyeshuri biga itangazamakuru, ndetse n'abandi babyifuza kubona aho bimenyerereza kuzavamo abanyamakuru b'umwuga.

    Iyi Radiyo yagiye igira ibiganiro byuje ubwenge n'ubuhanga bituma abayikurikira badakuraho urushinge birimo Salus Relax, Salus Quiz, Salus Sports, Ambiance Love n’ibindi.

    Kugeza ubu iyi radiyo ifatwa nk'umusingi w'impinduramatwara mu itangazamakuru rya Radio mu Rwanda ariko nanone igafatwa nk'umubyeyi wareze bamwe ndetse benshi mu banyamakuru bamenyekanye cyane yaba hano mu Rwanda no ku Isi nzima.

    Abanyamakuru nka Bagirishya Jean de Dieu (Jado Castar), Jean Claude Ndengeyingoma, Rukizangabo Shami Aloys, Nsengiyumva Prudent, n'abandi benshi, bose batorejwe kuri radiyo Salus.

    Andi mazina yumvikanye cyane akanamamara kuri Radiyo Salus, mu bihe byayo byo gutangira na nyuma gato ubwo yari igikunzwe cyane henshi mu gihugu, ni nka Germain Uwahiriwe, Emma Claudine, Barada Clementine, Leonidas Ndayisaba, Philos Hakizimana, Ally Soudy, Mike Karangwa, Gentil Gedeon, Oswald Oswakim n'andi menshi.

    Mu bandi babaye mu buzima bwa Radio Salus harimo na Aldo Havugimana wayikozeho nk'umunyamakuru ndetse akaza no kuyiyobora imyaka itari mike, mbere y'uko aba umuyobozi wa Radio Isango Star akaza kuhava ajya kuyobora Radio y'igihugu, Radio Rwanda nubwo kuri ubu atakiyiyobora.

    Hari kandi Ntirenganya Emma Claudine, wabaye uwa mbere mu kuvugira kuri micro za Radiyo Salus none akaba aherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n'Uburezi mu Mujyi wa Kigali, akaba ari inshingano yahawe n'inama y'Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Paul Kagame ku wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024.

    Radio Salus ariko yagiye inahura n’imbogamizi zitandukanye nk’aho muri 2012  yahagaze kumvikana hose mu Rwanda, gusa nyuma ikongera gusubizwa ku murongo.

    Mu gihe Radio Salus iri kwizihiza isabukuru y’imyaka 19 imaze ishinzwe, InyaRwanda.com yaganirije bamwe mu banyamakuru bafite izina rinini bayirerewemo;

    Jado Castar 

    Umuyobozi Mukuru wa B&B Kigali Group, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka 'Jado Castar' aganira na InyaRwanda yavuze ko Radio Salus ari umubyeyi.

    Yagize ati “Radio Salus niyo ntagiriro yacu mu mwuga w'itangazamakuru ku bahanyuze nta muntu wibagirwa ahantu yanyuze. Radio Salus niyo yadutoje itangazamakuru turimo kugeza uyu munsi, mu yandi magambo kuri twebwe iyo bigeze ku mwuga w’itangazamakuru ni wo mubyeyi wacu”.

    Yavuze ko atemeranya n’abavuga ko iyi Radio muri iyi minsi yasubiye inyuma dore ko intego zayo zo kwigisha abanyamakuru ikizigeraho. Yagize ati “Njyewe ntabwo mbyemera kuva twahava nk'abatangiranye nayo yakomeje kurera abandi kandi hari abo ukomeza kugenda ubona hirya no hino. Mbona itari yatezuka kuri izo nshingano kuri gahunda yayo n'intego yashyiriweho yo guha umwanya abitegura kujya mu mwuga w'itangazamakuru, njye mbona itari yasubira inyuma. 

    Ubwo wenda abavuga ko yasubiye inyuma ni ababa bayitekereza mu buryo batekerezamo izindi Radio z'ubucuruzi cyangwa se Radio y'igihugu, oya twebwe turiyo twari tubizi ko itangizwa, umuhamagaro wayo ari ukurema abazaba abanyamakuru ubwo binumvikane ko nta banyamakuru iba ifite ahubwo iba ifite abo iremamo abazaba abanyamakuru.

    Ni irero ry'abanyamakuru rero ntabwo ari ikigo cy'abanyamakuru. Kuba rero wavuga ngo yasubiye inyuma kereka itakirema abanyamakuru kandi uko mbizi iracyabarema n'ubu irabafite”.

    Jado Castar yagiriye inama abahakora kuri ubu agira ati: “Abahakora ubu ni abanyamahirwe icyo bakimenye, bafate ayo mahirwe babyaze umusaruro igihe bari kuri Salus bitegure kujya ku isoko baranaguwe bihagije”.

    Oswald Oswakim 

    Umunyamakuru ukorera Radio & TV10, Oswald Mutuyeyezu uzwi nka Oswakim aganira na InyaRwamda yavuze ko Radio Salus ifite ikintu kinini ivuze mu buzima bwe dore ko ari ho yigiye ibintu byinshi.

    Ati: “Radio Salus ifite ikintu kinini ivuze mu buzima bwanjye, niho nigiye gutegurira amakuru, niho nigiye kuyobora Abanyamakuru mu cyumba gitara kikanategura amakuru kandi ni na byo byatumye njya gukora kuri City Radio kuko nagiyeho hashize igihe gito mba umuyobozi w’abanyamakuru. 

    Salus rero yantoje kubana n’abandi, yantoje umwuga mu by’ukuri ku buryo nagiye gutangira umwuga ubihemberwa mfite ubunararibonye buhagije abaturage bamenyereye bananyubaha”. 

    Yavuze ko igihe yakoraga kuri Radio Salus hari n’amafaranga yahabwaga agatuma abaho neza. Oswald Oswakim yavuze ko ubundi Radio Salus yamuhaye umusingi nyuma izindi Radio zigenda zubakiraho.

    Yageneye ubutumwa abahakora ubungubu agira ati “Ubutumwa naha abahakora ni uko bakora itangazamakuru bya kinyamwuga bagasoma bihagije, bagatega amatwi abandi, bakajya banonsora ndetse bakumva ko Radio Salus ikwiye kubabera urumuri rumurikira ibindi bitangazamakuru”.

    Gentil Gedeon 

    Ntirenganya Gentil Gedeon ukora ibiganiro mbarankuru atambutsa kuri YouTube ye bwite ariko akaba yaramenyekakiniye kuri Radio Salus, nyuma agakorera izindi Radio zirimo Radio10&TV10, Kigali Today na Kiss FM, aganira na InyaRwanda yavuze ko Radio Salus ayifata nk’umuryango.

    Yagize ati “Radio Salus nyifata nk’umuryango, nkayifata nk’ishuri nkanayifata nk’ibuye ry’ifatizo mu mibereho ya kinyamwuga kuko niho handemye mu buryo bwa kinyamwuga.

    Radio Salus niyo yankoze ni ko navuga, ni yo yatumye mba umuntu nya muntu mu bijyanye no gutangaza amakuru, inyinjiza mu muryango w’abanyamakuru, inshyira aho naje kugera kandi n’ibindi nzageraho niyo nzaba mbikesha. Mu by’ukuri nyifata nk’umubyeyi”.

    Gentil Gedeon yavuze ko Radio Salus yamufashije kumenya gukora ibintu byinshi kandi mu buryo bugoye ndetse ko ibyo yamwigishije byamufashije aho yanyuze hose.

    Yagize ati “Radio Salus yamfashije kumenya gukora ibintu byinshi kandi mu buryo bugoye, menya ko niba ndi kuri radio ngomba gukora inkuru, nkakora ibiganiro, nkakira abatumirwa, nkakora ibyegeranyo ndetse nkanayobora bagenzi banjye kandi byose nkabikora ndi umuntu umwe.

    Ibyo Salus yanyigishije byaramfashije cyane aho nagiye nyura hose. Ni ibintu byatumye ubu nakora ikintu icyo ari cyo cyose mu itangazamakuru kandi nkatanga umusaruro. Ubundi naje gusanga Radio Salus ari ho hantu honyine baguha amahirwe yo kuba wakora ibintu byose’.

    Yanageneye ubutumwa abahakora ubu agira ati: “Ubutumwa nagenera abahakora ubungubu, ndabizi ko kuhakora ukabihuza n’amasomo biba bigoye ariko n’abandi bahabanje mbere ni gutyo byari bimeze, hari utuntu duke dushobora guhinduka ku buryo ubuzima bushobora guhindukaho ariko ntabwo byigeze bitandukana cyane n’ubu.

    Abantu bahari uyu munsi nibafate ibyo bintu byose uyu munsi babibyaze umusaruro dore ko bizabafasha noneho kuba mu bihe byiza kuko iyo usohotse ahongaho ubu umeze nka zahabu ivuye mu ruganda”.

    Emma Claudine 

    Umuntu wa mbere wafunguye indangururamajwi (micro) za Radio Salus igishingwa ni Emma Claudine Ntirenganya. Yatangiranye nayo ayikorera igihe kirekire mu biganiro bitandukanye byakunzwe.

    Emma Claudine kuri ubu usigaye ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n'Uburezi mu Mujyi wa Kigali, yabwiye InyaRwanda ko Radio Salus ivuze byinshi mu buzima bwe. Ati: “Radio Salus ivuze byinshi mu buzima bwanjye bw’itangazamakuru kubera ko ni yo Radio natangiriyeho akazi n’itangazamakuru”.

    Yavuze ko ikirenze ari uko ari we wagize uruhare mu gukora gahunda (Program) zatangiranye nayo anasobanura uko byagenze. Yagize ati “Ikirenze byose ni uko nagize n’uruhare mu gukora gahunda yatangiranye nayo. Twabonye akazi turi batatu bari barangije mu Ishuri ry’atangazamakuru muri 2005. Twahawe akazi mbere y’uko Radio itangira kuvuga kuko nubwo yatangiye kuvuga mu kwezi kwa 11 twebwe twatangiye akazi mu kwezi kwa kabiri muri 2005. 

    Icyo twakoze rero ni uguhanga gahunda ya Radio, icyo gihe uwo twareberagaho yari Radio Rwanda ariko tukayirebaho tudashaka kuyigana ahubwo tukayireberaho dushaka gusa n’abahangana nayo kuko natwe twashakaga gukora ibuntu byiza.

    Twumvaga dufite ubwoba twumva tutazabishobora kuko Radio Rwanda yari imaze igihe kinini abantu bari bayimenyereye ariko twashyiragamo imbaraga nyinshi tugashyiramo gutekereza cyane kugira ngo turebe ko dushobora guhangana nayo.

    Urumva rero Radio Salus nayigizemo uruhare rukomeye cyane bityo yahinduye byinshi mu buzima bwanjye. Dutangira rero kuyikoraho nta nubwo twari tuzi ko izamenyekana, nta nubwo twari tuzi ko abantu bazemera ibintu turimo gukora. 

    Muri ayo mezi usibye gutegura gahunda twahise dutangira gukora ibiganiro tukabikora tubibika hanyuma igihe radio yatangiriye kuvuga duhita dutangira kubinyuzaho tugira amahirwe twumva abantu barabikunze.

    Icyo gihe ni bwo Radio Salus yahise itangira kutugira abo turi bo kuko nahakoze imyaka myinshi, ubuzima bwanjye bw’inyuma y’ishuri ni ho bwatangiriye, navuga rero ko yagize uruhare mu kunkora uwo ndiwe uyu munsi”.

    Emma Claudine yavuze ko Radio Salus yayikuyeho uburambe, ikaba yaratumye aba umuntu uzi gukora akazi buri muntu wese yakwifuza guha akazi.

    Ati: Radio Salus nayikuyeho uburambe mbasha gukora amahugurwa atandukanye yaba ayo mu Rwanda no hanze yarwo ndetse inampa gukorana n’abantu batandakanye. Yatumye ndeka kuba umunyeshuri urangije kwiga urimo urashaka akazi cyangwa utangiye gukora akazi, ahubwo mpinduka umuntu uzi akazi kandi ugakora neza umuntu wese yakwishimira guha akazi.”

    Ally Soudy

    Ally Soudy aganira na InyaRwanda yavuze ko Radio Salus ari ubuzima bwe. Yagize ati: “Radio Salus mu buzima bwanjye bw’itangazamakuru ivuze byose kuko niyo nzira ya mbere naciyemo yatumye mba umunyamakuru, ni ho nigiye umwuga w’itangazamukuru, ni ho banyigishije uko itangazamakuru rikora.

    Ntabwo nize itangazamakuru muri Kaminuza kuko nigaga Ubukungu urumva rero kujya kuri Salus byaramfashije kuko ntabwo nahakoze gusa, baduhaga n’amahugurwa bakatwigisha uko umunyamakuru w’umwuga akora, ibyo akwiye kuvuga n’ibyo adakwiye kuvuga. 

    Niho namenyakaniye muri icyo gihe ni ho izina Ally Soudy ryaturutse, urumva rero nabaye njye kubera Radio Salus navuga ko ari wo mubyeyi wanjye”.

    Yavuze ko kandi yagize igitekerezo cyo gutangiza ikiganiro cy’imyidagaduro bwa mbere mu Rwanda ari kuri Radio Salus.

    Abakora kuri Radio Salus kuri ubu nabo barayishima

    Nirere Jean Claude wiga mu mwaka wa gatatu mu Ishuri ry’atangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye akaba asoma amakuru kuri Radio Salus akanakora mu kiganiro cy’imikino, aganira na InyaRwanda yavuze ko kuba atorezwa kuri iyi Radio abifata nk’amahirwe.

    Yagize ati “Gutorezwa kuri Radio Salus, mbifata nk'amahirwe adasanzwe mu rugendo rwanjye kuko byamfashije gushyira mu bikorwa ibyo nize. Ndizera ko ngeze ku ntambwe ishimishije iyo ndebye inararibonye maze kugira mu gutara, gutunganya no gutangaza amakuru ya radiyo”.

    Yakomeje agira ati: “Muri rusange, aha hambereye ikiraro kimpuza n'abanyamwuga n'abafite inararibonye ryisumbuye mu mwuga, binamfasha gusobanukirwa umujyo w'itangazamakuru by’umwihariko iryo mu Rwanda; ibintu nizera ko bizamfasha kuba umunyamwuga mu itangazamakuru no kunganira imbaraga abatubanjirije bashyizemo”.

    Akimana Sabato Kevine nawe wiga mu Ishuri ry’atangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye ukora mu biganiro by’imyidagaduro nawe avuga ko kuba akora kuri Radio Salus ari amahirwe dore ko bituma ibyo yiga mu magambo abishyira mu bikorwa.

    Yagize ati “Navuga ko gukora kuri Radio Salus ari amahirwe akomeye cyane cyane ku munyeshuri kuba wiga noneho ukanakora ibintu wiga ni ibintu byiza. Nkanjye urugero niga itangazamakuru urumva rero gukora kuri Radio Salus niga n'itangazamakuru bituma bya bintu niga mu magambo mbishyira mu bikorwa.  

    Gukora kuri Radio Salus bimfasha kuzamura umwuga wanjye w'itangazamakuru ndetse nkanahabonera uburambe buzatuma mbona n'akazi”.

    Nirere Jean Claude avuga ko gukora kuri Radio Salus ari amahirwe 

    Abaturage bashimira Radio Salus ibiganiro byiza igira ndetse ikaba inabakorera ubuvugizi

    Bamwe mu baturage bavuga ko Radio Salus mu myaka imaze bayikundiye ibiganiro byiza igira ariko hakaba hari na byinshi yabafashije cyane cyane bijyanye no kubavugira ibibazo bafite bikarangira bikemutse.

    Uwimbabazi Nadine atuye mu mudugudu wa Bubandu, Akagari ka Bukinanyana, mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, yabwiye InyaRwanda ko yahoze mu mwuga w’uburaya bitewe n’ubuzima bubi yari abayemo, gusa nyuma yo gukorerwa ubuvugizi na Radio Salus byamuhuje n’abaterankunga atangira kuboha udukapu, areka umwuga ugayitse.

    Yagize ati “Ntaratangira uyu mwuga w’ububoshyi bw’ibikapu n’ubukorikori butandukanye nari ndiho nabi kuva mu 1996. Nari ndiho nabi cyane ubwo ni bwo naje guhura n’umunyamakuru wa Radio Salus turaganira mubwira ukuntu meze, nabaga ku muhanda ndi indaya, arambaza ngo ‘ese ubu buzima wumva bugushimishije’, mubwira ko butanshimishije ambwira ko agiye kunkoraho inkuru ubundi nyuma yaho abafite umutima w’impuhwe batangira kunshakisha.

    Baraje bambaza niba hari abandi bakobwa nzi baba babayeho nk’uko mbayeho mbabwira ko mbazi, bansaba kubashakisha badutera inkunga twiga kudoda birakomera haza n’abandi bazungu bavuga ko bagiye kutwigisha ubukorikori butandukanye.

    Radio Salus yankoreye umuti nari mu buzima bubi ubu ndi mu buzima bwiza, ndarya nkaryama nkaniteganyiriza ariko iyo ntaza kubona uwo munyamakuru ngo ankorere inkuru n’ubungubu mba ndi ahantu hatari heza ariko ubu ndashima Imana”.

    Uyu mubyeyi avuga ko mu bijyanye n’ubukungu ahagaze neza kandi afite n’abana arihirira Ishuri.

    Yagize ati: “Ibijyanye n’ubukungu meze neza. Ndi umubyeyi ugaburira abana batatu, umwe yarize ararangiza ndanamushyingira, undi ari kwiga mu mashuri yisumbuye naho undi ari kwiga mu mashuri abanza. Mu bijyanye n’ubukungu ndakora, mpagaze neza mfite inzu nziza cyane. 

    Ibyo byose mbikura mu bijyanye n’ubukorikori kuko ndi umwarimu abantu bose barampamagara nkabigisha. Nagiye njya no hanze y’u Rwanda aho nagiye mu bihugu birimo Uganda njya no muri Kenya.”

    Munyarugendo Athanase uyobora Radio Salus avuga ko icyo batoza abanyamakuru ari ukuba abanyamwuga kandi bakaba bazakomeza kubikora

    Umuyobozi wa Radio Salus kuri ubu akaba yaranayikozeho ari umunyamakuru, Munyarugendo Athanase, aganira na InyaRwanda yavuze ko kuva iyi Radio yashingwa igira uruhare mu kurema abanyamakuru ndetse ubumenyi bahakura bukabafasha kubona akazi.

    Yagize ati: “Radio Salus kuva yatangira mu 2005 igira uruhare mu kurema abanyamakuru b'umwuga cyane cyane ababa bavuye mu ishuri ry'Itangazamakuru n'Itumanaho. Ubumenyi bahakura bubafasha kubona akazi mu bindi bitangazamakuru no mu zindi serivisi zijyanye n'itumanaho (Communication).

    Yakomeje avuga ko icyo abanyamakuru ba Radio Salus batozwa ari ukuba abanyamwuga. “Abanyamakuru ba Radio Salus icyo batozwa mbere ya byose ni ukuba abanyamwuga babifashijwemo n'abatoza babo bumva neza umwuga w'itangazamakuru ni ukuvuvuga abanditsi bakuru, abashinzwe gahunda (Program ya radiyo) n'abandi, batandukanye na bamwe muri iyi minsi bakora inkuru zirimo amakabyankuru ngira ngo mujya mubibona umutwe w'inkuru uhabanye n'ibiri mu nkuru”.

    Munyarugendo Athanase kandi yavuze ko Radio Salus izakomeza kuba umusemburo w'itangazamakuru ry'umwuga mu myaka iri imbere.

    Yagize ati “Radio Salus izakomeza kuba umusemburo w'itangazamakuru ry'umwuga binyuze mu gutyaza abawiga ndetse muri iyi minsi turi gushyira imbaraga mu gutanga umunyamakuru utari mwiza mu bijyanye na Radio gusa ahubwo ari mwiza no mu bijyanye n'itangazamakuru ryifashisha amashusho n'ikoranabuhanga.

    Ikindi Radio Salus itoza abanyamakuru bayo ni ukurangwa n’ikinyabupfura (discipline) mu byo bakora byose”.

    Twabibutsa ko Radio Salus yashinzwe tariki 19 Ugushyingo 2005, ubisobanuye ko kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ugushyingo 2024 ari bwo yujuje imyaka 19 imaze itanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’itangazamakuru ry’u Rwanda binyuze mu gucura abanyamakuru b’abanyamwuga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148657/abahanyuze-abahakora-nabaturage-bayivuze-imyato-urugendo-rwa-radio-salus-yizihiza-imyaka-1-148657.html

  • Musanze: Abana batatu barerwa n'ufite imyaka 12 batabarijwe – #rwanda #RwOT

    Bavuga ko abo bana bagiye kumara imyaka ibiri bibana nyuma y'uko ababyeyi babo bafunzwe bazira ibyaha bitandukanye kuko nyina ubabyara afingiwe mu Igororero rya Musanze, naho se ubabyara nawe utarabitagaho uko bikwiye we agororerwa mu Kigo cy'inzererezi cya Kinigi.

    Abo bana batuye mu Mudugudu wa Nyiramuko mu Kagari ka Cyivugiza mu Murenge wa Muko ho mu Karere ka Musanze, barerwa n'umukuru muri bo witwa Umuhoza Junior ubivanga no kujya kwiga kuko ageze mu mwaka wa kane w'amashuri abanza, musaza we ari mu wa kabiri, naho umuto muri bo nibwo atangiye mu mashuri y'inshuke.

    Nyina ubabyara, Uwamahirwe Philomene, ugororerwa mu Igororero rya Musanze, yafashwe bivugwa ko yabikuje amafaranga y'undi muntu kuri telefoni ahamywa icyaha ndetse ahanishwa gufungwa imyaka ibiri, biteganyijwe ko izarangira muri Gicurasi 2025.

    Se w'aba bana, Mugiraneza Elie, we ari mu kigo (Transit Center) cya Kinigi aho yafashwe akekwaho kwiba ibikoresho byo mu , akaba amazemo amezi agera kuri atandatu.

    Abo bana bitabwaho n'umugiraneza baturanye nawe ubamenyera amafunguro iyo bavuye ku ishuri ubundi bagatha iwabo mu nzu ya bonyine.

    Aho niho aba bana bahera basaba ko iki kibazo cyashakirwa igisubizo kugira ngo umutekano, ubuzima n'imibereho byabo bikomeze bimere neza.

    Umuhoza Junior, yagize ati “Hari umuntu wadufashije uduha ibiryo no ku ishuri hari ibikoresho ntari nabona kandi naho tujyayo rimwe na rimwe. Ababyeyi banjye barabafunze icyo gihe nigaga mu mwaka wa kabiri, twajyaga mu ngo zose aho tugeze bakatugaburira. Turifuza ko bajya badufasha tukiga kuko nta bene wacu dufite hafi hano.”

    Umwe mu baturanyi b'aba bana yavuze ko “Ni ikibazo gikomeye cyane kuko kubona abana bangana gutya bibana mu nzu, bakeneye kwitabwaho ngo bige, bagaburirwe, bagurirwe ibikoresho n'ubundi burere. Ariko urabona ko nk'abana bibana n'umutekano wabo uba uhangayikishije.”

    Twagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muko, Bisengimana Janvier atubwira ko iki kibazo atakizi agiye kubaza akumva uko bimeze n'ubwo uwo muryango utuye hafi cyane y'ibiro by'akagari n'umurenge.

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Kayiranga Théobald, yavuze ko nawe iki kibazo yakibajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muko akamubwira ko nyirarume w'abo yaje kubatwara akajya kubarera.

    Yagize ati “Nta makuru mfite ahagije kuri kiriya kibazo, gusa gitifu yambwiye ibintu bibiri. Yambwiye ko koko ababyeyi ba bariya bana bafunzwe, byo ni n'ibishoboka ko abantu bashobora kubafunga. Ambwira ko bariya bana mu minsi yashize hari umugore wabareraga, uyu munsi rero yambwiye ko nyirarume yaraye abatwaye, ni ibyo twabashije kumenya.”

    Leta y'u Rwanda n'abafatangabikorwa bayo ni kenshi bagira ababyeyi inama yo kwita ku bana babo babaha uburere n'uburezi bukwiye ndetse hariho n'amategeko arengera umwana no kumurinda imirimo ivunanye.

    Umwana w’imyaka 12 niwe wita kuri barumuna be


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abana-batatu-barerwa-n-ufite-imyaka-12-batabarijwe

  • Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha! #rwanda #RwOT

    Umushishozi ntako atagize ngo acire amarenga abaca ukubiri n'igikwiye. Nguko uko yagize ati' ugira Imana agira umugira inama, naho nyamwanga kumva ntiyanze no kubona'.

    Koko rero nta cyiza nko kugira ukurya akara, ati' sigaho iki kirazira'. Bikaba akarusho iyo aciye inkoni izamba watannye.

    Umunyabyago rero ni ingumba y'amatwi, umwe warumbiwe n'umutima muhanano. Uwo yerekwa imanga, aho kuyihunga agasuma ayisanga.

    Abagwingiye mu myumvire n'imigirire kandi muri uru Rwanda turabagwije. Turabafite abiyita impirimbanyi za demokarasi, kandi ari imburuburu z'ibigwiranda.

    Ntibanyurwa. Ni ba 'rwango' bibeshya ko barusha ibigango amategeko. Aho kuzirikana uwabahaye imbabazi ngo bazikosora, bahisemo gukoronga, ntibazi ko hari amahirwe atagaruka kenshi.

    Biteye agahinda guhatira uwabimanye 'kongeramo URUVIRI', ngo indashima zidakomeza kuvinvira mu mahano, ahubwo zisubizwe aho zagombye kuba zisaziye.

    Rero data ngo bafite ababatabariza! Iyo rwahinanye se ko mbona ahubwo aribo bazana ibimenyetso? Ab' i Bwotamasimbi bizerwamo abatabazi, sibo bahishuye itumanaho n'ihererekanya ry'amahaho hagati y' IVU n'ibindi bivume?

    Umutima utanyurwa ni umutindi, ariko burya wanga abandi utiretse. Abanze kumva ineza n'impuhwe bagiriwe, bazumva ko ibyo mvuga atari impuha nibatangira kumva URUVIRI ruvuza ubuhuha. IVU rimenye ubwenge ryaruvira mu nzira zikigendwa!

    The post Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mutimamuke-wo-mu-rutiba-uruviri-ruvire-mu-nzira-rutaravuza-ubuhuha/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mutimamuke-wo-mu-rutiba-uruviri-ruvire-mu-nzira-rutaravuza-ubuhuha

  • Abize amasomo mbonezamwuga batagize 70% mu bizamini ngiro ntibazahabwa 'diplôme' – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu nibwo hasohotse amanota y'abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye agendana n'impinduka mu buryo habarwa amanota y'uwatsinze n'uwemerewe kujya muri kaminuza.

    Kuri ubu umunyeshuri watsinze ni ufite 50% hakozwe impuzandengo y'amasomo yose yakoze ndetse ni we uhabwa impamyabushobozi, ndetse akaba afite uburenganzira bwo kujya kwiga kaminuza mu gihe abishatse.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA, Dr Bahati Bernard ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru yavuze ko abize amasomo mbonezamwuga baba bagomba guhita bajya ku isoko ry'umurimo, bituma n'aho yagira 90% ariko mu bizamini ngiro byo kuva mu wa kane kugeza mu wa gatandatu adafite 70% abarwa nk'uwatsinzwe.

    Ati 'Ku bana biga amasomo mbonezamwuga aho ni abiga kuzaba abafasha b'abaganga, ni abiga kuzaba abalimu, abiga kuzaba abacungamutungo hari n'izindi porogaramu zizaza kimwe n'amashuri yisumbuye ya tekinike [TSS] aho ni abanyeshuri tuba twiteze ko nibarangiza bahita bajya ako kanya ku isoko ry'umurimo.'

    'Hari icyo twongeyeho ndetse kiri mu nteganyanyigisho yabo, tuvuge nk'umwana urangije kuzajya kuba umufasha w'umuganga, uretse ibizamini byanditse bakora hari ibindi bizamini ngiro bakora. Afite amasomo yize mu bitabo uko bavura, uko bafata ababyeyi, ariko agira igihe muri ya myaka ine yo kujya kubyimenyereza. Iyo rero atabashije gutsinda ibyo bizimini ngiro aba yaratangiriye mu wa kane, mu wa gatanu no mu wa gatandatu ukanongeraho n'ikindi kizamini akora mu kizamini cya Leta uwo mwana ntabwo wamureka ngo ni uko yatsinze ibizamini byanditse ngo agende ajye kuba umuganga, ubwo ni na ko n'abiga uburezi, TSS, ndetse n'icungamutungo.'

    Dr Bahati yavuze ko mu mashuri nderabarezi hatsinzwe umuntu umwe gusa mu banyeshuri bose bakoze ibizamini bya Leta, mu gihe abo mu mashuri yisumbuye ya tekinike (TSS) hatsinzwe 10 na ho mu bafasha b'abaganga bose babonye 'diplôme'.

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph yagaragaje ko ikizamini kigaragaza ko umuntu yize akamenya ibyo yize, bityo ko abantu baba bagiye gukora imirimo ako kanya bitaba byiza bagiye bafite ubumenyi buke.

    Ati 'Tuvuge nk'umuntu agiye kuba umufasha w'abaganga, azajya atera urushinge, azajya areba uko umeze agukurikirane. Urashaka ko umuntu wabonye 40 aza kukuvura? Wowe wajya kwivuza kuri uwo muntu? Ni yo mpamvu ibizamini ngiro tubishyiraho amanota menshi kuko agiye guhita ajya mu mwuga kuwukora.'

    Abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta mu gihugu hose ni 71.746 bangana na 78.6%, mu gihe hari hakoze 91.713.

    Mu mashuri y'ubumenyi rusange hakoze abanyeshuri 56.300 hatsinda 38016 bangana na 67%. Abo mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro TSS hakoze 30.730, abatsinze ni 29.542.

    Abo mu masomo mbonezamwuga hiyandikishije 4271, hakora 4268 ariko abatsinze ni 4188, bingana na 98,1%.

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko umuntu wagize amanota make mu kizamini ngiro nta wakwifuza ko amuha serivisi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abize-amasomo-mbonezamwuga-batagize-70-mu-bizamini-ngiro-ntibahawe

  • Urujijo ruracyari rwose mu rupfu rwa Erixon Kabera warashwe na Polisi ya Canada – #rwanda #RwOT

    Ni urupfu rukomeje guteza urujijo, ku cyabaye impamvu nyirizina yo kuraswa k'uyu mugabo, cyane ko Polisi n'urwego rishinzwe iperereza (Special Investigations Unit, SIU) bikomeje kwivuguruza no kuvuguruzanya.

    Reba iki kiganiro umenye ibikomeje kuvugwa ku rupfu rwa Erixon Kabera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urujijo-ruracyari-rwose-mu-rupfu-rwa-erixon-kabera-warashwe-na-polisi-ya-canada

  • Ibigo bifata neza abakozi mu Rwanda bigiye guhembwa – #rwanda #RwOT

    Ibihembo bya mbere bizatangwa tariki 20 Ukuboza 2024, mu muhango uzabera kuri Four Points by Sheraton Hotel i Kigali.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ku wa 15 Ugushingo 2024, ubuyobozi bwa People Matters Kigali-Rwanda bwatangaje ko ibi bihembo bizaba biri mu byiciro icumi bitandukanye.

    Buri cyiciro hazavamo ibigo bitatu byitwaye neza mu gufata neza abakozi babyo mu 2024 ndetse no kugira inama ibigo uko byafata neza abakozi.

    Sibyo gusa kandi hazahembwa n'ibigo bikizamuka byafashe neza abakozi ariko bitarengeje imyaka ibiri bibayeho.

    Umuyobozi Mukuru wa People Matters Kigali-Rwanda, Steven Murenzi yavuze ko ari ngombwa gushimira ibigo bifata neza abakozi, kuko iyo umukozi afashwe neza bituma akora akazi ke yishimye kandi neza, ikigo kikabona umusaruro.

    Ati 'Twaricaye hagati yacu turavunga ngo ibigo byita ku bakozi gute? Ibifata neza abakozi babyo kuki tutabishimira? Niho havuyemo rero igitekerezo cyo kuvuga ngo ibigo byita ku bakozi reka nabyo tubishimire, nibwo bwa mbere bigeye kuba mu gihugu. Ubundi habagaho ibindi bihembo bitandukanye ariko ntawashimiraga uwitaye kuri abo bakozi. Iyo gahunda niyo tugambiriye, kandi niyo dushyize imbere'.

    Yasobanuye ko ibigo bizahembwa ari ibizabasha kugaragaza uko byitaye ku bakozi babyo muri uyu mwaka wa 2024.

    Yavuze kandi ko iyo ibigo byitaweho n'abantu babikoramo bakitabwaho igihugu cyatera imbere ntakabuza.

    Ubuyobozi bwa People Matters Kigali-Rwanda bwasabye ibigo n'abashinzwe abakozi kwandikisha ibikorwa byakozwe biteza imbere abakozi mu mwaka wa 2024,

    Kwiyandikisha byatangiye tariki 15 Ugushyingo 2024, bikazasozwa tariki 5 Ukuboza 2024.

    Umuyobozi mukuru wa People Matters Kigali Rwanda, Steven Murenzi, niwe wagize igitekerezo cyo gutangiza iyi gahunda

    Joseph Munyengango uri mu kanama kazatanga amanita, yavuze ko hazatangwa amanota mu buryo bwa kinyamwuga kandi abazegukana ibihembo bazaba babikwiriye

    Rachel Irakoze, umukozi muri MHub izatera inkunga iki gikorwa yavuze ko yifatanyije na People Matters Kigali Rwanda

    People Matters Kigali Rwanda yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, isobanura uko ibihembo bizatangwa n'abo bigenewe

    Nyuma y’ikiganiro n’itangazamukuru hafashwe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigo-bifata-neza-abakozi-mu-rwanda-bigiye-guhembwa

  • Impamvu benshi basigaye batsinda ibizamini bya Leta mu mboni za Minisitiri Nsengimana – #rwanda #RwOT

    Abantu bakoze ibizamini bya Leta mu myaka yatambutse bazi neza kugira ngo umuntu agire amanota 50% mu isomo imbaraga byasabaga, ndetse ntibyatunguranaga kubona ikigo cy'amashuri gitsindisha umuntu umwe cyangwa hamwe akabura.

    Ku barangiza ayisumbuye hari n'ababuraga impamyamenyi bikarangira basubiye gusibira cyangwa bagakora nk'abakandida bigenga.

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA kivuga ko ibizamini bitegurwa hagamijwe gusuzuma ubumenyi abanyeshuri barangizanyije, ariko ngo ibipimo bigenderwaho bituma buri munyeshuri ku rwego rwe aba ashobora kubonamo ibibazo yakora.

    Kuri ubu abanyeshuri barangije ayisumbuye hatsinze 78.6%, mu gihe hari hakoze 91.713, bamwe bagahamya ko ibizamini byatanzwe byari byoroshye.

    Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru kuri uyu wa 17 Ugishyingo 2024, yasobanuye ko ibizamini bitangwa hakurikijwe uburyo bigishijemo, bigatuma bamenya niba ibyo umunyeshuri yize yarabyumvise.

    Ati 'Ikizamini cya kera cyakoreshwaga kugira ngo abana batsinze babe bakeya kuko imyanya bajyagamo na yo yari mike. Ntabwo ikizamini cyavugaga ngo abana bamenye ahubwo cyavugaga ngo nkeneye abana 100, rero ikizamini ngomba kugikora kugira ngo abana 100 babe aribo batsinda gusa kuko ari yo myanya yari ihari. Ubu nta kibazo cy'imyanya dufite. Ikizamini ubundi kivuga ngo umwana yize, uwo mwana yamenye ibyo yize? Ikizamini ni cyo kibaza.'

    Minisitiri Nsengimana yahamije ko ikizamini ari cyo kibaza umunyeshuri, kikerekana urwego ariho niba ari urwo guhabwa impamyabumenyi cyangwa kuyimwa.

    Ati 'Kiravuga kiti nakwigishije none ngiye kukubaza kugira ngo ndebe ko ibyo nakwigishije wabimenye. Niba wabimenye tsinda, ntiba utabimenye uratsindwa nyine nkamenya ko utabimenye nkareba uburyo bundi nkwigisha.'

    Yavuze ko uburezi bugomba gutanga umusanzu ukomeye mu kugeza igihugu ku cyerekezo 2050 kandi bitazagerwaho abantu bajenjekeye abiga.

    Ati 'Twebwe icyo dushaka gukora ni ukuvuga ngo umwana wize ni ubuhe bumenyi agomba kuba afite igihe arangije, noneho tumukoreshe ikizami kugira ngo turebe ko ubwo bumenyi abufite.'

    'Niba abufite tumufashe no gukomeza kwiga andi mashuri niba atabufite tumufashe asubiremo cyangwa arebe ubundi buryo bwo gukaza umurego na we ubwo bumenyi abugire. Ni bwo buryo twakubaka igihugu, nibwo buryo twakora ku buryo abana b'Abanyarwanda bagira ubumenyi kugira ngo na bo bashobore kugira uruhare mu kubaka igihugu cyabo.'

    Abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta mu gihugu hose ni 71.746 bangana na 78.6%, mu gihe hari hakoze 91.713.

    Mu mashuri y'ubumenyi rusange hakoze abanyeshuri 56.300 hatsinda 38016 bangana na 67%. Abo mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro TSS hakoze 30.730, abatsinze ni 29.542.

    Abo mu mashuri abategurira gukora imirimo runaka (professional education) hiyandikishije 4271, hakora 4268 ariko abatsinze ni 4188, bingana na 98,1%.

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko ibizamini bya Leta byakorwaga kera byabaga bigamije kubona abazajya mu myanya y’amashuri ihari aho kureba ubumenyi bafite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikizamini-cya-kera-cyakoreshwaga-kugira-ngo-abatsinze-babe-bakeya-kuko-imyanya

  • FIFA ishobora guhana bikomeye Lionel Messi kubera gutuka umusifuzi Anderson Deronco #rwanda #RwOT

    Ku wa gatanu taliki ya 15 Ugushyingo ubwo umukino wahuzaga ikipe z'Ibihugu Paraguay na Argentina, haje kugaragara indangagaciro zitari nziza zaranze umukinnyi w'igihangange ku Isi Lionel Andrés Messi Cuccitini ubwo ashobora guhanwa bikomeye cyane kubera kutagira zimwe mu indangagaciro ziranga umukinnyi.

    Uyu mukinnyi ubwo yatukaga umusifuzi Anderson Deronco ukomoka mu gihugu cya Blazil, ni mu gihe uyu musifuzi yatukwaga nuyu mukinnyi w'icyamamare ku Isi hose bitewe nuko Argentina yarimaze gutsindwa na Paraguay ibitego bibiri kuri kimwe(2-1).

    Nk'uko bivugwa n'ibinyamakuru bya siporo mu mupira wamaguru byatangaje ko uyu musifuzi Anderson Deronco yatanze ikirego mu nzego zibishinzwe mu ishyirahamwe ry'umupira wamaguru ku Isi hose FIFA kuberra gutukwa nuyu mukinnyi Lionel Messi kugira ahanwe.

    Lionel Messi ubwo yabwiraga umusifuzi yagize ati: 'uri umunyabwoba, sinkunda abanyabwoba.

    The post FIFA ishobora guhana bikomeye Lionel Messi kubera gutuka umusifuzi Anderson Deronco appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/fifa-ishobora-guhana-bikomeye-lionel-messi-kubera-gutuka-umusifuzi-anderson-deronco/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=fifa-ishobora-guhana-bikomeye-lionel-messi-kubera-gutuka-umusifuzi-anderson-deronco