Blog

  • Mu mibare: Tuve imuzi ikibazo cy'inda ziterwa abangavu – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe n'inzego zitandukanye zirimo iza Leta n'izigenga, bugaragaza ko hari abana batangira gukora imibonano mpuzabitsina bafite kuva ku myaka 10 kuzamura ndetse bamwe bakanatwara inda.

    Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare yo mu 2023 ivuga ku mibare y'ingenzi mu buzima n'imibereho by'Abanyarwanda (Rwanda Vital Statistics Report), igaragaza ko abana 102 banditswe mu irangamimerere bavutse ku bagore bafite imyaka iri hagati ya 10 na 14 mu 2022, mu gihe abavutse ku bagore nk'abo mu 2023 ari 75.

    Imibare igaragaza ko mu 2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 17.331, umubare urazamuka cyane mu myaka yakurikiyeho bagera ku 23.622 mu 2019, na ho mu 2020 bagera kuri 19.701, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23.534 na ho mu 2023 ugera kuri 19.406.

    Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa muntu bwagaragaje ko abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y'ubukure 57,1% bazitewe n'abo basanzwe ari inshuti, 7% bakaziterwa n'abaturanyi babo mu gihe 2% bazitewe n'abo bafitanye isano.

    Mu bangavu babajijwe, 470 bangana na 68% bari bafite munsi y'imyaka 18 batewe inda biturutse ku cyaha cyo gusambanya umwana, abandi 50 bangana na 7% batewe inda biturutse ku gufatwa ku ngufu, mu gihe 170 bangana na 25% bafite imyaka iri hagati ya 18 na 19 batewe inda zitateganyijwe biturutse ku mibonano mpuzabitsina bakoze ku bwumvikane nʼinshuti zabo.

    Muri rusange abangavu 394 bangana na 57,1% by'abakoreweho ubushakashatsi batewe inda nʼabari basanzwe ari inshuti zabo; 136 bangana na 19,7% batewe inda nʼabaturanyi babo; 52 bangana na 7,5% batewe inda nʼabo batari bamenyeranye, mu gihe 20 bangana na 2,9% batewe inda nʼabo mu miryango yabo.

    Ku rundi ruhande abangavu barindwi bangana na 1% batewe inda nʼabakoresha babo na ho 3% batewe inda nʼabandi batabarizwa muri ibyo byiciro.

    Komosiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu igaragaza ko abateye inda aba bangavu biganjemo abafite impuzandengo yʼimyaka 24 gusubiza hasi.

    Mu myaka yashize hakozwe ubukangurambaga burimo 'hakanira ba shuga dadi' bujyanishwa no gushishikariza abafite imyaka y'ubukure ariko batarubaka ingo gukoresha agakingirizo birinda gusama inda zitateganyijwe n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ariko aho kugabanyuka ziriyongera.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, aherutse gutangaza ko uburyo bwakoreshejwe mbere bwari bwitezweho kugabanya inda zitateganyijwe ziterwa abangavu butageze ku ntego bityo ko hakwiriye kugeragezwa izindi ngamba.

    Imibare igaragaza ko mu mezi 12 aheruka abakobwa bafite imyaka iri munsi ya 18 barenga 8000 batwite bagannye amavuriro atandukanye yo mu gihugu bagiye gusuzumisha inda.

    Yagize ati 'Kuba rero abangavu n'ingimbi batabona amakuru ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere ndetse na serivisi bituma haba ikibazo cy'inda zitateganyijwe. Uyu mushinga rero tukaba twaragabanyije ku myaka yo kwiyemerera kubona serivisi z'ubuzima bw'imyororokere.'

    Umushinga w'itegeko uri gusuzumirwa muri Komisiyo y'Abadepite ifite ubuzima mu nshingano nutorwa uko uri bizatuma umuntu ufite imyaka 15 mu Rwanda abasha kujya kwaka serivisi zo kuboneza urubyaro adaherekejwe n'ababyeyi cyangwa abamurera nk'uko amategeko yabitegekaga.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko 70% by'ababyeyi bapfa babyara n'abana bapfa bavuka biganjemo abari munsi y'imyaka 20, ndetse 35% by'abana bagwingira na bo usanga baravutse ku bangavu babyaye batujuje imyaka y'ubukure.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'Umuryango Mpuzamahanga uharanira Amahoro arambye (Interpeace) ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bwagaragaje ko 15,3% by'abangavu batewe inda bameneshejwe, abandi barenga 71,2% ababyeyi babo babuka inabi mu buryo bukomeye, bibishya ubuzima bwabo umunsi ku wundi kugeza ubwo bamwe bashatse kwiyahura.

    Abangavu babyaye 63% bahuye n'agahinda gakabije mu gihe 53,4% bagize ibibazo by'umuhangayiko uterwa n'uko ababyeyi babo bagaragaje umujinya w'umuranduranzuzi nyuma yo kumenya ko batwite.

    Uko guhezwa no kujujubywa byatumye abana benshi bibaraho ibyaha, imibare ikagaragaza ko 41,2% bashinjwe kugira uruhare mu byababayeho na ho 37,3% na bo bishinja ibyaha.

    Abangavu baterwa inda n’inshuti zabo na benewabo usanga barimo n’abadahabwa ubufasha bwerekeye ubuzima bwo mu mutwe n’ibindi bikenerwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/harimo-n-abaziterwa-n-abo-bafitanye-isano-abangavu-barenga-kimwe-cya-kabiri

  • Yize bigoranye, akabya inzozi zo gutwara indege benshi batabyumva: Ikiganiro n'Umupilote Captain Mbabazi – #rwanda #RwOT

    Ni umwuga wifuzwa na benshi ariko abasohoza inzozi bakaba bake, byagera mu bihugu bya Afurika, abaminuje muri iyo mirimo bakaba mbarwa.

    Niba bimeze bityo kugeza uyu ubu, utekereza ko mu myaka ya 1989 byari bimeze bite ku Munyarwanda wabaga afite izo nzozi?

    Byahumiraga ku mirari iyo yabaga ari umukobwa ufite izo nzozi, bijyanye n'uko no kurira igikwa byafatwaga nk'ishyano ryaguye, uwagombaga gutekereza ibyo gutwara indege ari umukobwa ubanza byarafatwaga nko kwigerezaho.

    Nubwo yari inzira igoye Captain Esther Mbabazi yakuyeho izo kirazira zidashinga, uduhigo twose araduca, ubu nta rwego ruri hejuru asabwa kugeraho kuko yageze ku cyo twakwita nk'agasongero muri uwo mwuga.

    Agahigo uyu mubyeyi w'imyaka 34 aheruka guca ni ako kwinjira muri 'Capatain's Club', icyiciro kigize ihuriro ry'abagore batwara indege ku Isi. Ni we Munyafurika rukumbi wari ubigezeho, nyuma yo kuzamurwa mu ntera akagirwa 'Captain'.

    Captain cyangwa se 'Komanda' ni we ufata ibyemezo byose mu bijyanye n'urugendo rw'indege, ni we muyobozi uba ushinzwe ubuzima bw'indege n'abayirimo bose mu gihe iri kogoka ikirere.

    Uko yakabije inzozi

    Captain Mbabazi ni Umunyarwanda wavukiye mu buhunzi mu Burundi bijyanye n'amateka mabi yaranze u Rwanda. Yakuze afite inzozi zo kuzatwara indege nubwo hari ababifataga nk'ibidashoboka.

    Yize amashuri abanza muri La Colombière, ishuri ryatangijwe n'Umunyarwanda wari impunzi.

    Captain Esther Mbabazi amaze imyaka 12 atwara indege

    Mu kiganiro Captain Mbabazi yagiranye na IGIHE yavuze ko bitaciye kabiri, umubabaro utaha mu muryango wabo ubwo babwirwaga ko Se yaguye mu mpanuka y'indege. Ubuzima bwarahindutse buba bubi, biba ngombwa ko we na bene nyina bajyanwa i Mbarara muri Uganda gukomerezayo amashuri.

    Ati 'Nsoje ayisumbuye nakoze ubushakashatsi mbona ishuri riri mu Majyaruguru ya Uganda ryigisha ibijyanye n'indege, rizwi nka Soroti Civil Aviation Academy East Africa, njya kuryigamo ariko uburyo nabonye amafaranga yo kujyayo n'uko nemerewe kwiga ni indi nkuru tuzaganira ubutaha. Byari bigoye.'

    Ni ishuri yize imyaka ine, mu gihe yagombaga kuryigamo imyaka ibiri, bitari ubuswa, ahubwo ku bw'amikoro make y'umubyeyi yari yarasigaranye, icyakora wumvaga ko umwana we w'umukobwa azakabya inzozi ze uko byagenda kose, dore ko yiyemeje ku kugurisha akarima rukumbi yari afite ngo umwana we yige.

    Ati 'Udufaranga tuvuyemo mama yaratumpaye ndukubita ku mufuka nurira bisi njya ahantu ntigeze mba na rimwe, ntazi ariko nagombaga kuba uko byagombaga kugenda kose.'

    Byihuse yuriye bisi agana mu Majyaruguru ya Uganda aturiza ku ishuri, ahahurira n'abayobozi baryo, atanga ibyangombwa by'aho yize yemererwa kwiga, icyakora asanga abandi baratangiye gusa ntibyamuca intege.

    Mbabazi wari ukiri muto, yari afite amafaranga make, abayobozi bamubaza aho azakura andi, bikaba bya bindi by'Imana izaca inzira.

    Yaratangiye ariga, amafaranga yatanze ashizemo, kuko mu muryango byari bimaze kumenyekana ko yagiye kwiga gutwara indege, baraterateranya icyiciro cy'amasomo ya mbere agisoza nta nkuru.

    Yahise agaruka mu Rwanda ku bw'amahirwe asanga muri RwandAir bari gushaka abantu bazi gutwara indege, na we asaba akazi. Yagasabye inshuro ebyiri bidakunda, ku bwa gatatu (hari mu 2010) baramufata.

    Yagombaga gukomeza amahugurwa yahabwaga na RwandAir mu gutwara indege, mu 2012 arayasoza. Uwo mwaka ni na wo yatangiyemo gutwara indege bwa mbere.

    Yahereye kuri Bombardier CRJ, imwe itwara abantu 75, ikora urugendo rutarenga nk'amasaha atatu.

    Urugendo rwe rwa mbere rwavaga ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Ingege cya Kigali i Kanombe rwerekeza i Entebbe muri Uganda, rumutwara iminota hafi 35.

    Captain Esther Mbabazi aherutse kwakirwa mu ihuriro ry’abagore bageze ku rwego rwa nyuma mu bijyanye no gutwara indege ku Isi

    Uyu mubyeyi uvuga Ikinyarwanda, Ikirundi, Igifaransa, Igiswahili n'Icyongereza adategwa, kugeza ubu amaze gutwara indege eshanu zitandukanye, zirimo n'inini ya mbere itwara abagenzi benshi ya Airbus. Ni indege itwara abantu 300.

    Iyo ugiye kuri internet bakwereka ko indege nini ndetse iremereye kurusha izindi itwara abagenzi benshi ku Isi, ari Airbus A380. Iyi ipima metero 73 z'uburebure na metero 24 z'ubuhagarike ikagira toni 560 z'uburemere.

    Urugendo rwa mbere rurerure yatwayemo abagenzi ni urwavaga i Kigali rujya i Guangzhou mu Bushinwa.

    Bisaba ibilometero bigera ku bihumbi 13. Ni urugendo rushobora gutwara nk'amasaha 13 bijyanye n'imiterere y'ikirere.

    Iyo uganira na Captain Mbabazi akwereka ko bitapfa koroha kubara ibihugu yagezemo kuko ari byinshi, ariko akemeza ko ibyerekezo byose bya RwandAir yabitwayemo abagenzi, bikiyongera no ku bindi iyo sosiyete ifatanyamo n'izindi.

    Mu myaka 12 amaze atwara indege za RwandAir, agaragaza ko we n'iyo sosiyete y'ubwikorezi bafitanye igihango, kuko ari yo yamwishyuriye andi mashuri yize nyuma yo kuva muri Uganda.

    Ati 'Amashuri y'ibanze ni ayo kugira ngo ubone uruhushya rwo gutwara indege, nyuma urakomeza ukiga. N'ubu mvuye mu ishuri ntabwo kwiga birangira.'

    Uretse muri Uganda, Mbabazi yize no muri Kenya, Turikiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza n'ahandi.

    Iyo agiye gutangira urugendo agomba kuba yaruhutse bihagije, afite gahunda y'aho agomba kujya, imyifatire y'ikirere cy'aho aza kwerekeza n'ibindi nkenerwa, akajyana n'abandi ba pilotye bijyanye n'uburebure bw'urugendo.

    Iyo ageze ku kazi ahabwa inyandiko zijyanye n'ubwoko bw'indege aratwara, uko ikirere aragendamo kimeze, imihanda arakoresha (airways), ikibuga aragwaho, ibijyanye n'inzira byose, ubundi icyemezo cyo kugenda kigafatwa, indege akayigurutsa.

    Uretse imbogamizi zijyanye no kubura umubyeyi, bigatuma abaho mu buzima bugoye aho kubona amafaranga y'ishuri byari ikibazo, ku mbogamizi zijyanye n'akazi, Captain Mbabazi agaragaza ko ziba nke.

    Ati 'Ubyumve nk'utwara imodoka nshya ivuye ku ruganda ni ko tuba tubayeho. Nta kibazo kijyanye na tekinike gikomeye ndahura na cyo. Ni tumwe duto umuntu ahita akemura.'

    Captain Esther Mbabazi (iburyo) ashimirwa ku ntambwe ikomeye yari ateye yo kuba Captain, urwego rwa nyuma mu bijyanye no gutwara indege. Hari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Ku bijyanye n'imbogamizi zo mu kirere, Captain Mbabazi agaragaza ko zibaho, cyane cyane nk'ibicu bibangama, ha handi utwaye indege aba agomba guhunga.

    Ati 'Muri ibyo hari nk'icyitwa 'cumulonimbus'. Ni kibi cyane uba ugomba kugihunga, kuko ntuba uzi ibikirimo. Hari n'igihe ucyisangamo kubera ijoro. Icyo gihe tuba dufite za 'radars' zidufasha gushaka inzira. Ariko hari igihe hose haba hafunze ukaba ugomba kukinyuramo. Byigeze kumbaho. Haba harimo imiyaga ikomeye ikakuzunguza ariko ukirwanaho. Hari ubwo biba biteye ubwoba.'

    Icyakora agaragaza ko ubwikorezi bwo mu kirere buri mu byizewe cyane bijyanye n'uko kugira ngo indege ihaguruke buri kintu cyose kiba cyagenzuwe kuva ku ipine kugera ku gisenge cy'indege, bikozwe n'inzobere zitandukanye.

    Ku mbogamizi zo kuba umugore na bwo ntabwo zibura. Captain Mbabazi yibuka ubwo hari igihugu yigeze kugeramo umugabo umwe agashidikanya ku buhanga bwe ku gutwara indege akanga kurira indege yari atwaye.

    Ati 'Yazanye amatiku ko adashaka ko tujyana. Ndamubwira nti nta kibazo kuko wishyuye ayawe. Nutaza nta buryo bwo kugusubiza itike buhari kuko impamvu zawe zitumvikana. Umuntu nk'uwo ntabwo aba yanca intege cyane ko ibyo twanyuzemo ari byo byari bikomeye. Mu gihe nkora akazi kanjye neza uwo ntabwo anshira ishati.'

    Mbabazi wifuzaga gutwara indege akabigeraho, akifuza kuba 'Commander' wayo na byo akaba yarabigezeho, agaragaza ko ubu ageze ku kuba yakora ubuvugizi agashishikariza urubyiruko cyane cyane rw'abari n'abategarugori kujya muri uwo mwuga na cyane ko azi neza imbogamizi bahura na zo.

    Ati 'Ubu ndi kurwana no kwiyungura ubumenyi ngo tubone politiki twafata zigafasha abari n'abategarugori kuba benshi mu mwuga nk'uko bimeze mu Nteko Ishinga Amategeko, muri Guverinoma n'ahandi. Ni wo muhigo nihaye kandi nzawugeraho.'

    Avuga ibi ashingiye ko nko muri RwandAir kuko abagore batwara indege ari batanu b'Abanyarwandakazi muri benshi bakora iyo mirimo muri iyo sosiyete.

    Kugeza ubu bamaze gukora ishyirahamwe ry'abakora mu bijyanye n'indege b'abagore mu Rwanda nk'abazitwara, abazikanika, abaziyobora n'abandi ariko bari gushaka uburyo yakwandikwa byemewe mu gufasha n'abaza bashya.

    Mu nama yo kwereka urubyiruko amahirwe y’imirimo yateguwe na Afri-Global Cooperation Program Ltd, ikigo cyiyemeje kurandura ubushomeri mu Rwanda, Captain Esther Mbabazi yasabye urubyiruko kwiha intego rukirinda ikigare kibi

    'Ibwire ko wabishobora: Impanuro zihariye kuri bagenzi be

    Captain Mbabazi agaragaza ko we ari impirimbanyi y'ibyo yaharaniye akabigeraho uyu munsi akaba ari ishema ku muryango n'igihugu cyamuhaye amahirwe.

    Ni ho ahera atanga inama ko nta kintu na kimwe kigomba guca intege umuntu wihaye intego kabone n'iyo nta muntu umutera mberaga.

    Ati 'Ni yo nta muntu ufite ugushishikariza gutera imbere, ukubwira ko ushoboye, uzajye ku ndorerwamo wirebe ubyibwire uti 'ndashoboye' nibakubwira ko ntacyo uzigezaho, uzibwire ko ntacyakunanira kandi kenshi birashoboka.'

    Ni na yo nama aha abari n'abategarugori bose, akagaragaza ko kenshi iyo bageze mu mirimo basanga nta bagenzi babo barimo, gukomeza bibagorana, ikintu ashaka ko bicika kuko kizahaza byinshi.

    Ku bashaka kuba abatwara indege, agaragaza ko bagomba kwibanda ku masomo nk'Imibare, Ubugenge cyane n'Ubumenyi bw'Isi nubwo ikoranabuhanga uyu munsi ryoroheje byinshi aho nka GPS ifasha umuntu cyane kumenya amerekezo.

    Ati 'Ni imirimo myiza kuko mu bantu bahembwa neza mu Rwanda Abapilote tubamo. Nta nubwo ugira amashyushyu yo gukorera ibindi bigo kuko nk'indege z'ibigo bikomeye muri uyu mwuga RwandAir irazifite. Ubwo se icyo wajya gushaka cyaba ari iki?'

    Captain Esther Mbabazi (iburyo) ari kumwe na Michael Shyaka Nyarwaya uyobora Afri-Global Cooperation Program Ltd, ikigo cyiyemeje kurandura ubushomeri mu Rwanda. Bari mu nama yo kwereka urubyiruko ingero z’ibishoboka

    Amafoto ya IGIHE: Ingabire Nicole


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yakuriye-mu-buhunzi-akabya-inzozi-zo-gutwara-indege-batabyumva-ikiganiro-na

  • Impinduka mu miyoborere ya Rayon Sports, Thadée Twagirayezu yatorewe kuyobora umuryango, Paul Muvunyi aba umuyobozi w'Ikirenga #rwanda #RwOT

    Muvunyi Paul yatorewe kuyobora Urwego rw'Ikirenga naho Twagirayezu Thaddée atorerwa kuba Perezida mushya w'Umuryango wa Rayon Sports mu myaka ine iri imbere, mu nama y'inteko rusange yabereye mu Nzove kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Ugushyingo 2024.

    Iyi nama yayobowe na Ngoga Roger Aimable wasigaranye ubuyobozi nyuma yo kwegura kwa Uwayezu Jean Fidèle, yari yitabiriwe n'abarimo abayoboye iyi kipe baheruka kwemererwa kongera kuyiba hafi nyuma y'imyaka ine bashyizwe ku ruhande.

    Ingingo enye zayigiwemo ni ukureba uko amakipe y'Umuryango Rayon Sports (abagabo n'abagore) ahagaze, gusuzuma igitekerezo cyo gushinga sosiyete y'ubucuruzi ya Rayon Sports Ltd, guhindura amategeko shingiro n'amatora ya komite nyobozi nshya.

    Ngoga Roger na Uwimana Jeannine uyobora Ikipe y'Abagore, bagaragaje ko zihagaze neza ndetse zombi ziyoboye muri shampiyona zikinamo mu Cyiciro cya Mbere.

    Twagirayezu Thaddée yatorewe kuyobora Rayon Sports mu myaka ine iri imbere aho azaba yungirijwe na Muhirwa Prosper na Ngoga Roger mu gihe Umubitsi ari Rukundo Patrick.

    Si ubwa mbere Twagirayezu agiye mu buyobozi bwa Rayon Sports kuko yabaye Visi Perezida yungirije Munyakazi Sadate mu 2019, mu gihe kandi yari muri komite y'inzubacyuho yashyizweho na RGB mu 2020.

    Muvunyi Paul yatorewe kuyobora Urwego rw'Ikirenga rwa Rayon Sports, yungirijwe na Dr. Emile Rwagacondo mu gihe Murenzi Abdallah yagizwe Umunyamabanga.

    Ruhamyambuga Paul, Ngarambe Charles, Ntampaka Théogène, Munyakazi Sadate, Amb. Valens Munyabagisha na Uwayezu Jean Fidèle batorewe kuba Abajyanama muri Komite y'Urwego rw'Ikirenga rwa Rayon Sports.

    Mu gihe uru Rwego rw'Ikirenga rugizwe n'abahoze bayobora Rayon Sports, Muvunyi Paul yabwiye Gacinya Chance Denis wayoboye iyi kipe hagati ya 2015 na 2017, ko we atari rwo akenewemo, ahubwo aba Umujyanama wa Komite Nyobozi iyobowe na Twagirayezu kuko ikipe ikeneye igikombe.

    Umwe mu bari mu nama, yavuze ko Muvunyi yashatse no gushyira Munyakazi Sadate muri icyo cyiciro, ariko abanyamuryango babyamaganira kure, bavuga ko amugumana mu bajyanama b'Urwego rw'Ikirenga.

    Habaye impinduka mu miyoborere ya Rayon Sports

    Mu kiganiro n'abanyamakuru, Muvunyi Paul yavuze ko habaye impinduka mu miyoborere ya Rayon Sports hashingiwe ku mategeko avuguruye agenga imiryango itari iya Leta mu Rwanda, agena ishyirwaho ry'Urwego Rukuru cyangwa rw'Ikirenga.

    Ati 'Urwo rwego rukazajya rureberera ikipe, rugakora imigabo n'imigambi y'ikipe. Ubwo turi hamwe n'izindi nzego zatowe, harimo Perezida wa Rayon Sports n'ikipe ye. Imigabo n'imigambi nta yindi, ni ukongera tukagarura ibyishimo mu ba-Rayons, tukongera tukongera tukagera ku rwego nk'urwo twari twaragezeho mu gihe cyashize kuko twese ubu turatahiriza umugozi umwe.'

    Ku buyobozi ubwa Uwayezu na Munyakazi Sadate wamubanjirije, abayoboraga Umuryango Rayon Sports ni bo babaga bayihagarariye mu mategeko, ariko kuri iyi nshuro ni Urwego rw'Ikirenga nk'uko Muvunyi yakomeje abivuga.

    Ati 'Uru rwego ni rwo ruzaba ruhagarariye Urwego Rukuru, navuga haba mu mategeko, haba no mu guhagararira Rayon Sports nk'uko Twagirayezu azaba ahagarariye ikipe umunsi ku munsi, ariko imigabo n'imigambi izava muri iri tsinda ryicaye hano.'

    Yongeyeho ko nubwo hatowe inzego zitandukanye ariko abazigize bose bafite inshingano zo kuba abagaragu b'Aba-Rayons.

    Ati 'Inzego zizakora zigamije gutahiriza umugozi umwe. Dusanze ibibazo birimo amadeni arenga miliyon 450 Frw, ibirarane by'imishahara n'amafaranga yaguzwe abakinnyi, bigusaba imbaraga zirenze iz'umuntu umwe, tuzafatanya kubikemura.'

    Mu nama, havuzwe ko abagize uru Rwego rw'Ikirenga bazajya baterana inshuro ebyiri mu mwaka barebe uko Rayon Sports ihagaze.

    Twagirayezu Thaddée watorewe kuyobora Umuryango Rayon Sports, yavuze ko umushinga wa sosiyete ibyara inyungu 'Rayon Sports Ltd' wemejwe nyuma yo kuwumurikira abanyamuryango mu nama.

    Ati 'Umushinga niba wemejwe rero, tugiye gutangira. Tugiye gukora ibituma umushinga ugaragara.'

    Yongeyeho ko iyi kipe iteganya gushyiraho Umuyobozi Nshingwabikorwa uzajya ukurikirana ibikorwa byayo umunsi ku munsi.

    Ikipe ya Rayon Sports izahura na Gorilla FC ku Munsi wa 10 wa Shampiyona, iyoboye n'amanota 20 nyuma y'imikino umunani imaze gukina.

    source: IGIHE

    The post Impinduka mu miyoborere ya Rayon Sports, Thadée Twagirayezu yatorewe kuyobora umuryango, Paul Muvunyi aba umuyobozi w'Ikirenga appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/impinduka-mu-miyoborere-ya-rayon-sports-thadee-twagirayezu-yatorewe-kuyobora-umuryango-paul-muvunyi-aba-umuyobozi-wikirenga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=impinduka-mu-miyoborere-ya-rayon-sports-thadee-twagirayezu-yatorewe-kuyobora-umuryango-paul-muvunyi-aba-umuyobozi-wikirenga

  • Miss Irasubiza Alliance witegura kurushinga y… – #rwanda #RwOT

    Miss Irasubiza Alliance akorewe ibi birori nyuma y’iminsi micye atangaje ko agiye kurushinga mu bukwe buzabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uyu mukobwa witegura kuba umugore, yanyujije amafoto ku rubuga rwa Instagram agaragaza uko ibirori byagenze, avuga ko umutima we wishimye ku bw’ibyo inshuti ndetse n’umuryango we bamukoreye.

    Si ibi gusa binyuze umutima wa Alliance, kuko arishimira n’isabukuru y’amavuko y’uwitegura kuba umugabo we. Mu butumwa yageneye umukunzi we, yamwibukije ko ari umuntu w’ingenzi cyane mu mutima we.

    Ati: “Ku muntu w’ingenzi cyane mu mutima wanjye! Isabukuru nziza mukunzi.”

    Nk'uko bigaragara ku mpapuro ziteguza inshuti n'abavandimwe b'uyu mukobwa gahunda z'ubukwe, yagaragaje ko buzaba ku wa 19 Ukuboza 2024 mu Mujyi wa Nampa ho muri Leta ya Idaho ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Muri Kanama 2024 ni bwo uyu mukobwa yambitswe impeta n'umukunzi we bemeranya kuzabana akaramata.

    Muri Kamena ni bwo Irasubiza yagaragaje uyu musore bakundana ku nshuro ya mbere abihishurira inshuti ze n'abamukurikira kuri Instagram.

    Alliance Irasubiza ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda mu 2020, aho yegukanye ikamba rya Miss Popularity rimwe mu makamba afite agaciro mu irushanwa rya Miss Rwanda dore ko rinahabwa umukobwa ukunzwe cyane akaba ashyigikiwe na benshi.


    Irasubiza Alliance wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2020, yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi

    Inshuti n’abavandimwe bari bamushagaye

    Hari hashize amezi atatu yambitswe impeta y’urukundo

    Uyu munsi ni n’isabukuru y’amavuko y’umukunzi we

    Harabura ukwezi kumwe ngo bakorere ubukwe muri Amerika 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148722/miss-irasubiza-alliance-witegura-kurushinga-yakorewe-ibirori-byo-gusezera-ubukumi-amafoto-148722.html

  • Yvonne Kabarokore (vy) yaserukiye u Rwanda m… – #rwanda #RwOT

    Yahagurutse ku kibuga cy'Indege Mpuzamahanga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024, aho yari aherekejwe n'abo mu muryango we mu rwego rwo kumwifuriza urugendo ruhire.

    Uyu mukobwa ni umwe mu babarizwa mu itorero Mashirika, ndetse aherutse gusoza amasomo ye y'ibijyanye n'Ubuhanzi i Berlin mu Budage mu Ishuri ryitwa 'New International Performing Arts Institute' mu bijyanye no kuyobora Filime 'Theater Directing'.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Yvonne Kabarokore [Ïvy] yumvikanishije ko afite ibyishimo byinshi kuba aserukira igihugu cye muri aya marushanwa.

    Ati “Mfite icyizere! Ntabwo ari ugutsinda gusa ahubwo harimo no kugerageza amahirwe, ngaragaze uwo ndiwe, mpagararire igihugu cyanjye, ndatekereza ko byose ari urugendo rwo kwiyungura ubumenyi.”

    Yvonne yavuze ko mu rwego rwo kwitegura iri rushanwa, amaze igihe aganira na bamwe mu bakobwa bazahurira muri iri rushanwa.

    Yasobanuye ko uretse kwitabira amarushanwa y’ubwiza, ari umukristu ukunda gusenga, kandi akazi ke ka buri munsi gashingiye ku kuyobora filime, ikinamico n’ibindi byubakiye ku buhanzi.

    Asobanura ko ari umunyamideli wigenga, kandi ukorana na benshi ahanini bitewe n’ibyo agenderaho.

    Yavuze ko yambitswe ikama rya Miss Planet Rwanda nyuma y’uko ‘ntanze ubusabe bwanjye’. 

    Mu 2022 u Rwanda rwari guhagarararirwa na Cythia Uwimbabazi ariko ntiyabashije kwitabira bitewe n’imbogamizi yahuye nazo.

    Yvonne yavuze ko akibarizwa mu itorero Masharika kandi ‘ngerageza guhuza buri kimwe cyose numva nkunda, yaba mu guhanga imideli, kuyobora filime n’ibindi.”

    Umukobwa wegukanye ikamba muri iri rushanwa ahembwa Miliyoni 30 Frw. Yvonne yavuze ko aramutse atsinze, yakoresha aya mafaranga mu mushinga ujyane no kwita ‘ku buzima bwo mu mutwe’.

    Ati “Nakoresha ayo mafaranga mu bijyanye no gushyiraho ikigo cyo kwita kuri abo bose.” 

    Yvonne yavuze ko yari amaze umwaka yitegura kwitabira iri rushanwa, ndetse yafashe igihe cyo kumenya umuco w’u Rwanda, kandi afata igihe cyo kumenya cyane cyane byinshi ku bihugu bazahurira mu irushanwa.  

    Yvonne Kabarokore uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Ïvy yitabiriye irushanwa Miss Planet International rigiye kuba ku nshuro ya kane

    Ïvy yasabye Abanyarwanda kumushyigikira muri iri rushanwa bamutora mu matora yo kuri Internet, ndetse no kumusengera byisumbuyeho

    Ïvy yavuze ko yize ibijyanye n'ubuhanzi binatuma akurikirana cyane indirimbo z'abarimo Israel Mbonyi, Chryso Ndasingwa n'abandi

    Ïvy yavuze ko yari amaze umwaka yihugura byinshi ku bijyanye n'umuco w'u Rwanda 

    Ïvy yavuze ko afatira urugero ku barimo Miss Muheto, Miss Naomie, Butera Knowless n'abandi

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YVONNE WASERUKIYE U RWANDA

     

    AMAFOTO: Dox Visual- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148726/yvonne-kabarokore-ivy-yaserukiye-u-rwanda-muri-miss-planet-international-amafotovideo-148726.html

  • Amateka yakongera kwandikwa? Urugendo Amavubi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere taliki ya 18 Ugushyingo 2024 Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ni bwo ikipe y’igihugu ya Nigeria iraba yakiriye Amavubi kuri Godswill Akpabio Stadium mu mukino wo ku munsi wa 6 wo mu itsinda D mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

    Amavubi agiye gukina uyu mukino ari ku mwanya wa 3 mu itsinda n’amanota 5 aho arushwa na Benin ya kabiri amanota 2 mu gihe arushwa amanota 6 na Nigeria ya mbere ndetse ikaba yaramaze no gukatisha itike.

    Kugira ngo ikipe y’igihugu y’u Rwanda ibashe gukatisha itike, birayisaba gutsinda Nigeria naho Libya nayo igatsinda Benin. Abanyarwanda bategerezanyije amatsiko kuza kumenya ibiri buve muri iyi mikino yombi kugira ngo barebe niba Amavubi yakwandika amateka akajya mu gikombe cy’Afurika nyuma y’imyaka 20.

    Twiyibutse Amavubi ubwo yajyaga mu gikombe cy’Afurika 

    Mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004 cyabereye muri Tunisia, Amavubi yari mu itsinda rya 13 aho yari kumwe na Ghana na Uganda.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda niyo yari insina ngufi muri iri itsinda nyuma yuko Uganda yo yari imaze kwitabira igikombe cy’Afurika inshuro 5 naho Ghana yo ikaba yari yaracyitabiriye inshuro 14 ndetse ikabasha kucyegukanamo inshuro enye.

    Umukino ubanza Amavubi yakinnye mu gushaka itike y’igikombe cya 2004, wabereye i Accra muri Ghana. Uyu mukino warangiye Amavubi atsinzwe ibitego 4 kuri 2 byatsinzwe na Karekezi Olivier na Ndikumana Hamad Katauti.

    Umukino wakurikiyeho Amavubi yakiriye Uganda maze banganya 0-0. Taliki ya 6 Kamena 2003, Amavubi yagiye gukina na Uganda kuri Nambole Stadium yari yuzuye abafana ibihumbi 4.

    Abasore b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, bari babizi ko bagomba gutsinda uyu mukino ubundi bagatangira kwizera kujya muri CAN. Kuri uyu mukino Amavubi yatangiranye ibibazo dore ko Ibrahim Mugisha wari umunyezamu wa mbere yahise avunika asimburwa na Mouhamud Mossi.

    Nyuma y’uko uyu munyezamu agiye mu izamu, abanya-Uganda bamuteye amashoti aremereye ariko ayukuramo bituma bamushinja amarozi havuka imvururu ari na zo rutahizamu Jimmy Gatete yaje gukomerekeramo ku mutwe, agapfukwa agakomeza gukina.

    Ku munota wa 40 Jimmy Gatete yaje gutsinda igitego maze abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Uganda bagerageza kucyishyura biranga, birangira Amavubi atahukanye intsinzi. 

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino, abasore b’Amavubi bahise burizwa indege bagaruka mu Rwanda aho bakiriwe nk’abami bakazengurutswa Umujyi wa Kigali ndetse nyuma bakajyanwa no muri Stade Amahoro yari yakubise yuzuye.

    Nubwo byari bimeze bityo ariko urufunguzo rufungura umuryango winjira muri CAF rwari ku mukino n’ikipe y’igihugu ya Ghana yari ifite abakinnyi bakomeye bari barangajwe imbere na Samuel Osei Kuffour wakiniraga FC Bayern Munich muri icyo gihe.

    Uyu mukino waje gukinwa taliki ya 7 Nyakanga muri 2003, Amavubi yongera gutanga ibyishimo atsinda Ghana igitego 1-0 cyatsinzwe na Jimmy Gatete ku munota wa 49 ku mupira yahawe na Ntaganda Elias. 

    Nyuma yuko amateka yanditswe ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikajya mu gikombe cy’Afurika bwa mbere, yaje kwisanga mu itsinda rimwe na Tunisia yari yakiriye irushanwa, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Guinea.

    Muri iri itsinda Amavubi niyo kipe yonyine yari yitabiriye bwa mbere igikombe cy’Afurika ariko nayo yacyiteguye neza dore ko mbere yo kujya kugikina yabanje gukora umwiherero wamaze ibyumweru bibiri mu Bufaransa ikanakora undi wamaze ibyumweru bibiri mu Misiri.

    Benshi bumvaga ko Amavubi ashobora kuba agiye kwandagarizwa muri Tunisia ariko ntabwo ari ko byagenze. Taliki ya 20 z’ukwezi kwa Mbere muri 2004 ni bwo Amavubi yasesekaye muri Tunisia, yakirwa n’abanyarwanda benshi babaga muri icyo gihugu.

    Taliki ya 24 z’ukwezi kwa Mbere muri 2004 ni bwo igikombe cy’Afurika cyatangiye gukinwa Tunisia ihura n’u Rwanda. Umukino waje kurangira Tunisia itsinze ibitego 2 kuri 1 cy’u Rwanda cyatsinzwe na Elias Joao.

    Umukino wa kabiri Amavubi yakinnye na Guinea, birangira banganyije igitego 1-1, ikipe y’igihugu y’u Rwanda iba ibonye inota rya mbere ibifashijwemo na Manzi Karim dore ko ari we watsinze iki gitego.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yagiye gukina umukino wa gatatu ari nawo wa nyuma mu matsinda ifite icyizere cyo gukatisha itike ya 1/4. Icyo gihe yasabagwa gutsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo naho Guinea yo igatsindwa na Tunisia yari yamaze no gukatisha itike ya 1/4.

    Amavubi yarabikoze atsinda Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo igitego 1-0 cya Saidi Abedi ariko isosi iza kugwamo inshisi ubwo Guinea yishyuraga Tunisia bikarangira banganyije igitego 1-1. 

    Icyo gihe Guinea yahise igira amanota 5 iba ibaye iya kabiri izamukana na Tunisia naho Amavubi yari afite amanota 4 asigara gutyo.

    Perezida Kagame yashimiye abasore n’Amavubi bari bamaze gukora amateka aho mu ijambo rye yagize ati: “Ntabwo nakwibagirwa gukoresha uyu mwanya kugira ngo nshimire ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru kubera ko yahesheje ishema igihugu cyacu igakora akazi yari yagiye gukora, ikagakora neza muri Tunisia. 

    Njye mu by’ukuri ndebye amateka y’u Rwanda, amateka y’ikipe, ntabwo njye kuba bari hano uyu munsi batari muri Tunisia ntabwo navuga ko ari ugutsindwa, mbihereye ku kuntu bitwaye no muri ayo mateka ahubwo navuga ko baje kuruhuka kugira ngo bazashobore gukina ngira ngo ibyo gutsinda neza bizaba ubutaha. 

    Nkaba nari nabatumiye hano ko baza hano tukifatanya gufungura iyi Hoteli ariko kugira ngo mbonereho n’umwanya wo kubashimira”.

    Ubwo Amavubi yajyaga mu gikombe cy’Afurika mu myaka 20 ishize

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148717/amateka-yakongera-kwandikwa-urugendo-amavubi-yanyuzemo-ajya-mu-gikombe-cyafurika-mu-myaka–148717.html

  • Gusuka amarira, gukururwa imyenda! Ibintu 5 b… – #rwanda #RwOT

    Ni kimwe mu bitaramo byari bimaze igihe byamamazwa cyane. Cyateguwe n'uruganda rwa Skol mu rwego rwo kwishimira isura nshya ya Skol Malt bashyize ku isoko, kandi cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024.

    Nta muhanzi n'umwe wigeze ubura muri iki gitaramo. Kandi cyaririmbyemo abaraperi 11 barimo Boy Chopper, Slum Drip, Papa Cyangwe, Fireman, Bull Dogg, Bushali, Riderman, Zeo Trap, Nessa na Beat Killer, B-Threy n'abandi.

    Igitaramo cyabaye gishimangira ko 2024 ari umwaka wa Hip Hop. 2024 wabaye umwaka udasanzwe ku baraperi! Barigaragaje mu bufatanye bukomeye bwasize Album, Extended Play (EP), ndetse n’ibitaramo bikomeye birimo nk’Icyumba cy’amategeko cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ni igitaramo cyahuje Riderman ndetse na Bull Dogg ubwo bamurikaga Album yabo ‘Icyumba cy’amategeko’. Ibi ariko byabanjirijwe n’ibindi bikorwa aba baraperi bakoze. 

    Bull Dogg aherutse gutangaza ko ari hafi kumurika Album ye yise ‘Impeshyi 15’ cyo kimwe na Riderman aherutse kuvuga ko ari gukora kuri Album ye nshya.

    Ni mu gihe ariko ibihumbi by’abantu banategereje Album ya ‘Tuff Gang’- Ariko umuraperi Fireman aherutse gushyira ku isoko Album ye nshya.

    Umuraperi Bull Dogg avuga ko Hip Hop atari injyana y’umujinya kandi si iy’ibirara nk’uko bikunze kuvugwa n’abantu benshi.

    Asobanura Hip Hop nk’injyana y’ubutumwa, kandi ifasha benshi kuruhuka. Yavuze ko hari indirimbo ziri muri iyi njyana zigaruka ku rukundo, inkuru zitandukanye n’ibindi avuga ko bigaragaza ko iyi njyana atari iy’umujinya cyangwa y’ibirara.

    Yunganirwa na mugenzi we Riderman usobanura ko ‘abatekereza ko Hip Hop ari injyana y’ibirara ni uko ari injiji bo ubwabo’. Ati “Nta njyana y’ibirara ibaho…”

    Hip Hop ifatwa n'ibihumbi by'abantu nk'umuco, ahanini biturutse ku butumwa n'imyitwarire abayikora bagaragaza. Ni imwe mu njyana zikuze, ndetse abakora iyi njyana bagiye baca uduhigo ku Isi mu bihe bitandukanye.

    InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 5 byaranze igitaramo '”The Keep it 100 Concert”.

    1.Fireman yasoje igitaramo atari ko byari biteguye

    Ushingiye kuri gahunda yari yatangajwe iki gitaramo cyagombaga gushyirwaho akadomo n'umuraperi Gatsinzi Emery wamenye nka Riderman ariko siko byagenze.

    Ni kimwe mu bitaramo byari bitegerejwe n'umubare munini cyane cyane urubyiruko. Kubona Riderman ku rutonde rw'abaririmba, bituma kenshi abafana be batekereza ko ariwe ushyiraho akadomo uko byagenda kose.

    Hashingirwa ahanini mu kuba uyu muraperi yarubatse ibigwi bitajegajega kuva mu myaka 15 ishize, ndetse ibihangano bye byambukiranyije ibisekuru byombi.

    Buri muraperi yari yahawe iminota hagati ya 10 na 15', byatumaga buri wese agomba gukoresha igihe cye neza.

    Habayeho impinduka zatunguye benshi, ubwo babonaga ko Fireman ariwe usoje igitaramo, mu gihe bari biteze ko Riderman aririmba asoza hanyuma akakira ku rubyiniro mugenzi we Bull Dogg bakanaririmba indirimbo ebyiri ziri kuri Album yabo 'Icyumba cy'amategeko' ariko siko byagenze.

    2.Nessa yasutse amarira nyuma y'iki gitaramo

    Umuhanzikazi w'umuraperi Nessa yagaragaje amarangamutima adasanzwe nyuma yo kumara iminota irenga 20' ari ku rubyiniro, ataramana n'umugabo we Beat Killer mu gitaramo cyihariye kuri Hip Hop.

    Ni ubwa mbere muri uyu mwaka bagaragaye mu gitaramo cyagutse nk'iki- Kandi mu bihe bitandukanye ijwi ryabo ryumvikana cyane, rivuga ko bagiye bimwa agaciro mu bitaramo nk'ibi bihuriza hamwe abaraperi.

    Nessa yaririmbye yimara agahinda cyo kimwe n'umugabo we. Ndetse, bitaye cyane ku ndirimbo zabo zakunzwe mu bihe bitandukanye.

    Uyu mugore yari afite ku mutwe imisatsi miremire ireshya na Metero 1 nibura, ni mu gihe umugabo we yaserutse nk'umuraperi wujuje ibisabwa.

    Nessa akimara kuva ku rubyiniro yaranzwe n'amarira y'ibyishimo abwira umugabo we ati 'Turabikoze nyuma y'igihe kinini cyane.'

    3.Abafana bakururaga imyenda y'abaraperi

    Kimwe mu byaranze iki gitaramo ni uburyo abafana bagiye bakurura imyenda y'abahanzi, ndetse hari n'aho bagiye bafata abahanzi mu ntoki ku buryo byasabaga cyane ko abashinzwe umutekano bitabazwa mu buryo bukomeye.

    Abafana bari imbere y'urubyiniro ku buryo babashakaga gukora kuri buri muhanzi wese bashakaga. Umwe mu bafana yafashe ukuboko Papa Cyangwe aramukomeza cyane, bigeze ubwo umwe mu bashinzwe umutekano atabara.

    Ibi byanabaye ku muraperi Zeo Trap ubwo yabyinaga umufana yamukozeho biratinda, ni nako byagenze ku muraperi Bull Dogg kuko umufana yamufashe ku ipantalo yanga kurekura, ahanini bitewe n'uburyo yumvaga anyuzwe no kumubona imbona nkubone kuri we.

    4.Bushali yaririmbye akubutse i Huye

    Uyu muraperi amaze igihe kinini yumvika mu bitaramo byinshi bibera mu Rwanda, byatumye impera za 'weekend' ishize yaragize akazi kenshi.

    Yagombaga kuririmba mu bitaramo bya 'Access', akaririmba mu birori bitegura ibihembo bya Isango na Muzika ndetse akaririmba no muri iki gitararamo cya Hip Hop.

    Uyu mugabo ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024, yagombaga gukora akazi inshuro ebyiri nibura. Yabanje kuzindukira i Huye aririmba muri Isango na Muzika, nyuma asoje azamuka mu Mujyi wa Kigali.

    Ibi byatumye ahamagarwa inshuro nyinshi kuri telefoni aho ageze, bituma umwanya yari kuririmbaho wigizwa imbere kugeza ubwo ahagaze.

    Ariko kandi ageze ku rubyiniro yagaragaje ko nta munaniro afite, ndetse yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe bigera n'ubwo yitabaza B-Threy.

    5.Bakoropaga amazi ku rubyiniro

    Kimwe mu byaranze iki gitaramo n'uburyo hagiye hitabazwa umuntu wagombaga gukoropa amazi ku rubyiniro, mbere y'uko undi muhanzi yakirwa.

    Mbere y'uko Papa Cyangwe ajya ku rubyiniro, hitabajwe umuntu akoropa amazi yari ku rubyiniro, hari abavuga ko atari amazi ahubwo byari ibyuya by'abahanzi.

    Ahanini byaterwaga n'uko abaraperi benshi bari bitwaje ababyinnyi benshi, ku buryo baririmbaga bakuzura urubyiniro.

    Uwagombaga gukuraho cyangwa se gukoropa amazi yongeye kwitabazwa, uburyo n'umuraperi Bull Dogg yari agiye kujya ku rubyiniro. 


    Abafana bari begereye urubyiniro ku buryo bitegerezaga neza imiririmbire n’imyitwarire y’umuraperi  


    Bruce The 1St yaririmbye muri iki gitaramo yahinduye indirimbo ze mu buryo bw’umudiho wihariye


    Umuraperi Zeo Trapp yaririmbye hari bamwe mu bafana bifuza gukora ku gakapu yari ahetse mu mugongo



    Umuraperi Nessa yavuye ku rubyiniro asuka amarira, abwira umugabo we ati “Twabikoze”


    Umuraperi Boy Chopper yahanganye n’urubyiniro, kuko ari we wabanje gutaramira abantu muri iki gitaramo


    Byari biteganyijwe ko Riderman ari we usoza iki gitaramo ariko si ko byagenze


    Ubwo umuraperi Bull Dogg yari ku rubyiniro hari umwe mu bafana wamukuruye ipantalo


    Umuraperi Kenny K-Shot yaririmbye bamwe mu bafana bamukurikiza amaso, ari nako bagenda bafata amafoto n’amashusho bye


    Byageze aho umuraperi Slum Drip yicara ku rubyiniro kugirango arebe neza n’abafana b’umuziki we 


    Hari umwe mu bafana bafashe Papa Cyangwe arakomeza, hitabazwa ushinzwe umutekano 


    Umuraperi Bushali yaririmbye avuye i Huye mu bitaramo bya Isango na Muzika Awards 


    B-Threy yaririmbye cyane indirimbo ze zakunzwe, abwira abafana ko Kinyatrap ari yo njyana iyoboye 


    Anitha Pendo na Kate Gustave bafatanyije kuyobora iki gitaramo cya Hip Hop cyaririmbemo abaraperi 11








    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NESSA NA BEAT KILLER


    Kanda hano urebe Amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Hip Hop cyabaye ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024 

    AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

    VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148728/gukurura-imyenda-yabaraperi-no-gusuka-amarira-tujyane-mu-bintu-5-byaranze-igitaramo-cyabar-148728.html

  • Teanna Trump ukina Filime z'urukozasoni na Nicolas Pépé bari mu munyenga w'urukundo #rwanda #RwOT

    Teanna Trump, umukinnyi wa filime z'urukozasoni, yashyize hanze amashusho agaragaza umubano wihariye hagati ye na rutahizamu w'Umunya-Côte d'Ivoire, Nicolas Pépé. Amashusho yagaragaje uyu mukobwa na Pépé basangiye amafunguro ya nimugoroba, bikaba byemeza amakuru yari amaze iminsi avugwa ko aba bombi bari mu rukundo.

    Uyu mubano watangiye kuvugwa mu Gicurasi 2024, ubwo Teanna yabonwaga mu mikino ya Villarreal, ikipe Nicolas Pépé akinira.

    Teanna Trump, w'imyaka 29, yamenyekanye cyane mu mwuga w'amashusho z'urukozasoni, uwo yatangiye afite imyaka 18.

    Nyuma yo guca mu bigo bitandukanye bikora amashusho y'urukozasoni, mu 2020 yahisemo gukoresha urubuga rwa OnlyFans. Pépé, nyuma yo gukinira Arsenal na Nice mu Bufaransa, yerekeje muri Villarreal mu 2024, aho akomeje gukina nyuma yo gutizwa mu makipe atandukanye.

    Teanna Trump
    Rutahizamu w'Umunya-Côte d'Ivoire, Nicolas Pépé
    Ifoto bari kumwe bari gusangira

    Source : https://kasukumedia.com/2024/11/18/teanna-trump-ukina-filime-zurukozasoni-na-nicolas-pepe-bari-mu-munyenga-wurukundo/

  • Abarimo Riderman, Sat-B na B-Face bahurijwe k… – #rwanda #RwOT

    Ni Album igizwe n'indirimbo 17 zakozweho na ba Producer banyuranye. Ijwi rya Riderman ryumvikana mu ndirimbo 'Msanii Bora Wa HipHop' yitiriwe iyi Album, aho yanaririmbyemo Nacha, Manengo, ndetse na B Face. Riderman aririmba amagambo ye mu rurimi rw'ikinyarwanda, Igiswahili ndetse n'Icyongereza.

    Muri iyi ndirimbo, Stamina Shorwebwenzi niwe wakiria bagenzi be, ndetse buri wese agenda yumvikanisha igihugu akomokamo, akamuha ikaze muri iyi ndirimbo, ubundi mugenzi we akanzika aririmba muri iyi ndirimbo.

    Iyi Album iriho izindi ndirimbo kandi nka 'Bado Nipo' yaririmbyemo Belle9 bo muri Tanzania, ndetse na Jay Pox wo muri Zambia, 'Fire' yakoranye na Wagosi wa Kaya na Dully Sykes, 'Pombe' yakoranye na Mbaya na Meija wo muri Kenya.

    Hariho kandi 'Lipepewe' yakoranye na Kusah, 'Kwa Ubaya' yakoranye na Ilnah, 'Mapenzi' yaririmbyemo Mwasiti, 'Wewe' yakoranye na One Six, 'Sio Romantic', 'Nenda' yakoranye na Star Thomas, 'Kosa Lungu Lipi' yakoranye na Sat-B, 'One Day' yakoranye na Mkwawa, 'Wasaka Tonge' yakoranye na Ferooz, 'Nakuja' yakoranye na Gudluck Gozberl, 'Tutaonana' na Lily, 'Kwa Neema' na Appy ndetse na 'Nionyeshe' na The Mafik.

    Stamina Shorwebwenzi afatwa nk'umuraperi wagaragaje impinduramatwa kuva mu myaka itanu ishize ari mu muziki, ndetse yinjiye mu muziki atera intambwe mu ya bagenzi bubatse amazina akomeye muri iki gihe.

    Mu rugendo rw'umuziki we, yagiye aha umwanya abahanzi bakizamuka mu njyana ya Hip Hop ndetse na bakuru be mu muziki. Yita cyane ku kuririmba indirimbo ze mu rurimi rw'igiswahili, ndetse n'icyongereza ariko bitari cyane.

    Stamina Shorwebwenzi yavutse mu 1989 avukira mu gace ka Morogoro, ubwo yatangiraga urugendo rw'umuziki yiyemeje gukora Hip Hop gusa.

    Ariko kandi yatangiye umuziki mu 2010 ari kumwe n'inshuti ye Ibrahim Mussa wamamaye nka Roma Mkatoliki wavukiye mu gace ka Tanga.

    Bombi bakoranye indirimbo zirimo nka: Kijiwe Nongwa ft Nay Wa, Mitego, Hivi ama vile, Parapanda, Kaka Tuchati, Iokote Remix ft Mauasama, Kiba 100 ft Mausama, Kijiwe, Nongwa, Kaolewa ft Riyama Ally, Atan ndetse na Magic.

    Mu rugendo rw'umuziki wabo bemeranyije gukorana indirimbo cyangwa se buri umwe agakora ibihangano bye ku giti cye. 

    Umuraperi Riderman yaririmbye mu rurimi rw'ikinywa, igiswahili n'icyongereza kuri iyi ndirimbo yahuriyemo na Stamina uri mu bakomeye muri Tanzania

     

    Stamina agaragaza ko mu myaka 10 ishize ari mu muziki yashyize imbere gukorana cyane indirimbo na bagenzi be

     

    Umuraperi B-Frace ari mu rurimi rw'ikirundi muri iyi ndirimbo yahuriyemo na bagenzi be 

    Umuhanzi Sat-B uherutse gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, ari mu bumvikana kuri iyi Album 



    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO RIDERMAN YARIRIMBYEMO KURI IYI ALBUM

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148723/abarimo-riderman-sat-b-na-b-face-bahurijwe-kuri-album-yumuraperi-ukomeye-muri-tanzania-148723.html

  • PL yiyemeje guhanga imirimo ibihumbi 25 ku mwaka – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ku wa 17 Ugushyingo mu mahugurwa y'umunsi umwe yagenewe abayoboke ba PL bahagaririye abandi mu Ntara y'Amajyepfo, yabereye mu Karere ka Ruhango.

    Mu kiganiro cyatanzwe na Depite Tumukunde Aimee Marie Ange kijyanye no kwihangira umurimo, yagaragaje ko PL yiteguye gufasha abayoboke bayo by'umwihariko urubyiruko, babongerera ubumenyi mu guhanga umurimo.

    Yaberetse ko guhanga umurimo neza bisaba kwiga isoko neza ukanakora igenamigambi rihamye kandi ukagira kwihangana.

    Yakomeje yibutsa urubyiruko kumenya gucunga amafaranga make bafite no kwigomwa.

    Ati 'Mu guhanga umurimo ugomba kwirinda amadeni atari ngombwa no kudasesagura, kugira ikinyabupfura no kwirinda ibiyobyabwenge, kugira ngo ukomeze ukore ibiri ku murongo, kandi ugirirwe icyizere.”

    Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille, yagaragarije abayoboke ba PL ko igitekerezo gihamye cyo kwihangira umurimo kigomba kuza imbere y'ibindi byose.

    Yerekanye ko hari abantu bashora amafaranga menshi mu bikorwa, ariko batize neza imishinga cyangwa bayikopeye ahandi, bikarangira bahombye ari nayo mpamvu y'aya mahugurwa.

    Ati 'Twifuza kandi ko abazahanga irimo mishya, hazaba harimo abayoboke bacu ba PL kandi bakabikora neza, ku buryo bazaha abantu benshi akazi aho kugasaba, bityo natwe tukaba dutanze umusanzu wacu.'

    Umuyoboke wa PL mu Karere ka Nyanza, Dr Mukendekezi Alphonsine, yibukije ko mu guhanga akazi bikwiye gushingira ku bagafite, kuko ari nabo boroherwa no kubona igishoro.

    Yavuze ko n'ubwo ari umuganga, bitamubujije no gukora ubuhinzi, aho ahinga imboga mu nzu zabugenewe zizwi nka 'green house'.

    Ati” Natangiye mfite greenhouse imwe, none maze kunguka indi, kandi imwe iba ifite agaciro kagera kuri miliyoni 25 Frw ikoresha abakozi bane bahoraho, ibyo byose ni akazi kaba kari kuvuka.”

    Mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere, Dr Mukandekezi yumva afite icyizere ko azaba ageze kure yarongereye n'abakozi akoresha mu buhinzi bwe bwa kijyambere.

    Aya mahugurwa yasojwe abayoboke ba PL basabwe guhanga imirimo ibihumbi 25 mu mwaka, nk'umusanzu wa PL ku gihugu.

    Perezida w’ishyaka rya PL, Senateri Mukabalisa Donatille, yasabye abayoboke ba PL mu Majyepfo gutekereza imishinga ifite ireme birinda urwiganwa, kuko ari yo iramba kandi ikageza ku iterambere

    Depite Tumukunde Aimee Marie Ange yasabye abayoboke ba PL by’umwihariko urubyiruko kwirinda gusesagura amafaranga, bakirinda n’ibiyobyabwenge kugira ngo babe ba rwiyemezamirimo bahamye u Rwanda rwifuza

    Umuyoboke wa PL wo mu Karere ka Nyanza, Dr Mukandekezi Alphonse, yashishikarije abanyarwanda kwihatira guhanga akazi ntibabiharire abashomeri gusa

    Batahanye ingamba ko bazajya bahanga imirimo ibihumbi 25 buri mwaka muri iyi gahunda y’igihugu y’imyaka itanu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pl-yiyemeje-guhanga-imirimo-ibihumbi-25-ku-mwaka