Blog

  • Ubukungu bwigihugu cyacu kuva Covid-19 yaran… – #rwanda #RwOT

    Umunsi ku wundi, ubukungu bw'u Rwanda bukomeje kuzamuka nyuma y'ibihe bitoroshye bwanyuzemo kubera icyorezo cya Covid-19.

    Ibi ni ibikubiye muri raporo igaragaza ibikorwa bya BNR, byo kuva ku itariki ya 01 Nyakanga 2023 kugeza ku itariki ya 30 Kamena 2024. Iyi raporo isesengura ibyagezweho na Banki Nkuru y'u Rwanda mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/24, ikagaragaza umuhate wayo wo kubahiriza inshingano zo kubungabunga agaciro k'ifaranga no kubaka urwego rw'imari rutajegajega.

    Iyi raporo kandi yagaragaje iby'ingenzi byaranze ubukungu mpuzamahanga n'ubw'igihugu, ikagaragaza imbogamizi igihugu cyahuye na zo, ishimira intambwe z'ingenzi zagezweho ndetse igaragaza ibikwiye kwitegwa mu bihe biri imbere.

    Hagaragajwe ko Umwaka w'ingengo y'imari wa 2023/24 watangiye mu gihe cy'ibibazo bikomeye by'ubukungu ku rwego rw'Isi no mu Rwanda. Izamuka ry'ibiciro ryari hejuru, ibipimo by'inyungu na byo byari byarazamuwe n'agaciro k'idorali ry'Amerika na ko kari hejuru. 

    Ibyo byose, hasobanuwe ko byashyize igitutu ku igabanuka ry'agaciro k'amafaranga y'ibindi bihugu, harimo n'ifaranga ry'u Rwanda. Ibibazo bya politiki mpuzamahanga byarushijeho gukomera, ndetse n'ubushyamirane bwo mu burasirazuba bwo hagati bukomeza kwiyongera. Ibyo byose byakomeje kuba imbogamizi ku iterambere ry'ubukungu.

    Banki Nkuru y'Igihugu yagaragaje ko yakomeje ingamba zayo zihamye zo kugabanya izamuka ry'ibiciro nk'igisubizo ku ihindagurika ry'ibiciro ryagaragaye kuva mu mwaka ushize w'ingengo y'imari. Mu mwaka wa 2023, Banki ishingiye kuri politiki yayo y'ifaranga, yakajije ingamba bityo izamura igipimo cy'urwunguko cya Banki Nkuru y'u Rwanda (CBR) kiva kuri 7% muri Gicurasi kigera kuri 7,5% muri Kanama.

    Mu mezi atandatu ya mbere y'umwaka wa 2024, igipimo cy'izamuka ry'ibiciro cyagumye ku gipimo kiri hasi ya 5%. Muri Gicurasi 2024, Banki Nkuru y'u Rwanda ishingiye ku bukungu bwari buhagaze neza ndetse n'ibyari biteganyijwe, yavuguruye politiki yayo, bityo igabanya igipimo cy'urwunguko (CBR) kigera kuri 7%.

    Ibyemezo byo gukaza ingamba za politiki y'ifaranga byagiye bifatwa kuva muri Gashyantare 2022, ku bufatanye n'izindi politiki za Leta; igabanuka ry' igitutu cy'ihindagurika ry'ibiciro ku rwego mpuzamahanga; no guteza imbere umusaruro uturuka k'ubuhinzi bw'imbere mu gihugu, byatumye igipimo cy'izamuka ry'ibiciro ku isoko kimanuka kikava kuri 11,9% muri Nyakanga 2023 kigera kuri 5,0% muri Kamena 2024.

    Iyi raporo yagaragaje ko hatewe intambwe ishimishije ku bijyanye n'intego yo guteza imbere uburyo bwo kwishyurana mu Rwanda n'ubukungu burimo uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, ugereranyije n'umusaruro mbumbe w'igihugu bikaba byariyongereye cyane bikagera ku kigero cya 210,9%.

    Guverineri Rwangombwa yavuze ko muri rusange ubukungu bw'Isi bugikomeje guhangana no kwigobotora ibibazo byasizwe n'icyorezo cya Covid-19, intambara ziri hirya no hino ku Isi, imihindagurikire y'ibihe n'ibindi.

    Ati 'Icyo twishimira ni uko ubukungu bw'igihugu cyacu kuva Covid-19 yarangira, bwakomeje gutera imbere, umwaka ushize bwateye imbere ku gipimo cya 9,3%.'

    Yakomeje agira ati: 'Ubukungu bw'u Rwanda bwakomeje kugaragaza ubudahangarwa, aho umusaruro mbumbe w'igihugu wiyongereye cyane ukagera ku kigero cya 9,3% mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/24. Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubukungu bwacu, Banki Nkuru y'u Rwanda izakomeza kugira imikoranire myiza n'abafatanyabikorwa mu guhangana n'imbogamizi zishobora kuvuka zikaba zabangamira ubukungu n'iterambere rirambye.'

    Ku bijyanye n'isoko ry'ivunjisha, hagaragajwe ko habayeho igabanuka ry'agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda biturutse ahanini ku ikazwa ry'ingamba za politiki y'ifaranga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ikinyuranyo hagati y'ubwiyongere bw'amafaranga ashorwa mu gutumiza ibicuruzwa mu mahanga n'igabanuka ry'amafaranga yinjira aturutse ku bicuruzwa byoherezwa mu mahanga.

    Ariko kandi, igipimo cy'igabanuka ry'agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda cyari ku muvuduko muto ugereranyije n'umwaka w'ingengo y'imari ushize, aho agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda kagabanutse ku kigero cya 3,73% mu mpera za Kamena 2024, bivuye ku 8,76% byagaraye muri Kamena 2023.

    Mu byerekeranye n'iterambere ry'ikoranabuhanga, Banki Nkuru y'u Rwanda yagize iterambere rigaragara mu bikorwa byayo by'ikoranabuhanga, ishyira imbaraga mu bikorwaremezo ndetse n'ibijyanye n'umutekano w'ikoranabuhanga.

    Raporo ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) yagiye hanze mu mwaka ushize igaragaza ko ubukungu bw'u Rwanda butanga icyizere cyo gukomeza kuzamuka ku muvuduko udasanzwe muri Afurika y'Iburasirazuba (EAC), ugereranyije n'ibindi bihugu.

    Muri raporo ya World Economic League Table (WELT 2020) igaruka ku miterere y'ubukungu bw'ibihugu bitandukanye ndetse n'uko birutanwa, u Rwanda rwari rwagaragajwe nka kimwe mu bihugu bizitwara neza mu guhangana n'ingaruka z'icyorezo cya Coronavirus, ku buryo nyuma yacyo, ubukungu bwarwo buzakomeza kuzamuka ku muvuduko uri hejuru.

    Mu mwaka wa 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari cyarayogoje Isi, ubukungu bwasubiye inyuma ku kigero cya 3,4% munsi ya zeru. Ni ukuvuga ngo ni habi hashoboka bwageze ugereranyije n'indi myaka yari ishize.

    Bikiba, Guverinoma yashyizeho ingamba zo kubuzahura zatanze umusaruro ufatika mu gihe gito kuko mu myaka itatu gusa, ni ukuvuga kuva mu 2021 kugera mu 2023, ikigero cyabwo ari uko bwazamutse bukagera kuri 8%.

    Muri izo ngamba, harimo nk'Ikigega Nzahurabukungu, cyashyizwemo amafaranga yifashishijwe mu gushyigikira inzego zari zarahungabanyijwe na Covid-19 cyane zirimo ubukerarugendo.

    Mu 2021, ubukungu bwazamutse ku kigero cya 10,9% buvuye munsi ya zeru bwari buriho mu 2020. Bigeze mu 2022, bwazamutse ku kigero cya 8,2%. Umwaka wa 2023 nawo bwakomeje kuzamuka, ndetse imibare y'agateganyo igaragaza ko mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2023, ubukungu buzazamuka hejuru y'igipimo cya 7%.


    BNR yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero gishimishije nyuma ya Covid-19 nubwo habayemo imbogamizi y’izamuka ry’ibiciro rikabije  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148745/ubukungu-bwigihugu-cyacu-kuva-covid-19-yarangira-bwakomeje-gutera-imbere-guverineri-rwango-148745.html

  • Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by'ingabo z'u Rwanda muri Mozambique #rwanda #RwOT

    Hatitawe ku nduru, ishyari n'ubugambanyi bya Tshisekedi n'abamushyigikiye mu mafuti, Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi umaze gushyira umukono ku masezerano y'inkunga ya miliyoni 20 z'ama Euros( ni hafi miliyari 30 uvunje mu manyarwanda), igenewe gufasha ibikorwa by'Ingabo z'uRwanda zagiye kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

    Kuva muri Nyakanga 2021, ubwo abasirikari n'abapolisi b'uRwanda bageraga muri Mozambique biturutse ku masezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi, bashoboye kwirukana ibyihebe byari byarigaruriye uduce twinshi mu ntara ya Cabo Delgado, ubu abaturage bari baravuye mu byabo bakaba baragarutse mu ngo zabo. Amashuri, amavuriro, amasoko n'ibindi bikorwa-remezo nabyo byasubukuye imirimo yabyo.

    Mu itangazo risobanura iby'iyo nkunga, Komiseri Mukuru ushinzwe ububanyi n'amahanga mu Mmuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi, Josep Borrell yashimye ubuhanga, ubwitange, disipuline n'ubunyamwuga biranga abasirikari n'abapolisi bakomoka mu Rwanda, ari nabyo byagaruue amahoro n'umutekano muri Cabo Delgado, cyane cyane nyuma y'aho SADC ivaniye ingabo zayo muri Mozambique.

    Bwana Borrell yashimangiye ko Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi uzakomeza gufasha Abanyafrika kwishakira ibisubizo, yongeraho ko iyi nkunga izatuma n'inyungu z'uwo muryango muri kariya gace zirushaho kubungabungwa.

    Magingo aya abashinzwe umutekano bakomoka mu Rwanda bagenzura uduce twa Mocimboa da Praia, Mbau, Sari I na Sari II, Mapalanganha, Palma, Chinda, Tete, n'utundi twinshi.

    The post Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by'ingabo z'u Rwanda muri Mozambique appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ishyari-rya-tshisekedi-rifashe-ubusa-inkunga-ya-miliyari-hafi-30-imaze-kugenerwa-ibikorwa-byingabo-zu-rwanda-muri-mozambique/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ishyari-rya-tshisekedi-rifashe-ubusa-inkunga-ya-miliyari-hafi-30-imaze-kugenerwa-ibikorwa-byingabo-zu-rwanda-muri-mozambique

  • Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori #rwanda #RwOT

    Mu gihe Kanye West yateye umugongo Hollywood akigira gutembera mu bihugu binyuranye,
    ubu biravugwa ko atabanye neza n'umugore we Bianca Censori.

    Umubano w'umuraperi Kanye West n'umugore we Bianca Censori wongeye kugarukwaho mu binyamakuru by'imyidagaduro nyuma yaho bikomeje kuvuga ko baba bafitanye ibibazo mu rugo rwabo.

    Mu mpera z'Ukwakira byatangajwe ko aba bombi bashobora kuba banda gutandukana, gusa
    ntibyatinze Kanye na Bianca barabinyomoza ndetse baragara bishimanye mu Buyapani.

    Ubu inkuru zikomeje kubavugwaho ni uko batari kumvikana ku ngingo ijyanye no kubyara aho
    The Sun UK yatangaje ko Bianca Censori yifuza kubyara naho uyu muraperi akaba atabikozwa.

    Ku ruhande rwa Kanye West ngo ntobwo ashaka kubyara abandi bana dore ko asanzwe afite 4 yabyaranye na Kim Kardashian wari umugore wa mbere.

    Ku ruhande rwa Bianca we ngo arifuza kubyara akubakana umuryango na Kanye West bamaze
    imyaka itatu barushinze.

    PageSix yatangaje ko ubwumvikane bucye buri mu rugo rwa Knye na Bianca rudaturuka gusa ku kibazo cyo kubyarana, ahubwo ko Bianca yifuza kuba ahantu hamwe agakora akazi ke dore ko kuva yarushinga na Kanye West yahagaritse akazi ke ndetse ngo ibyo kwirirwa atembera bimaze kumurambira.

    Nubwo mu binyamakuru bivugwa ko Kanye na Bianca batabanye neza, ku giti cyabo ntakintu barabivugaho.

    Ibi bikomeje kuvugwa mu gihe Kim Kardashian aherutse gutangaza ko uyu muraperi atakita ku bana babo kuva yarushinga na Bianca Censori.

    Source : https://kasukumedia.com/ishyamba-si-ryeru-kwa-kanye-west-na-bianca-censori/

  • Yvonne Chaka Chaka uri kwinjiza agatubutse kandi nta indirimbo nshya afite #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi mu muziki Nyafurika, Yvonne Machaka wamenyekanye nka Yvonne Chaka Chaka, yagaragaje ko n'ubwo atagishyira hanze indirimbo nshya, ariko ubuhanzi yakoze mu myaka yashize, buri mu bikomeje kumwinjiriza amafaranga menshi.

    Avuga ko ari amafaranga aturuka ku ndirimbo yakoze zicuruzwa n'ibigo bitandukanye, aho izo ndirimbo zikoreshwa kuri za televiziyo, mu bikorwa byo kwamamaza ndetse n'ibitaramo bike akora.

    Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru yagiranye ibiganiro n'abahanzi mu ngeri zirimo abaririmbyi, abahangamideli, abakinnyi ba sinema n'abandi bafite aho bahuriye n'ubuhanzi.

    Ibi biganiro byateguwe na Rwanda Arts Initiative, byabaye avuye gusura ishuri ry'u Rwanda ry'umuziki riri i Muhanga, aho yasanze impano yavuze ko zidasanzwe, zikwiye gushyigikirwa kuko ari zo hazaza h'ubuhanzi mu Rwanda ndetse na Afurika muri rusange.

    Agaruka ku rugendo rwe mu muziki, Yvonne Chaka Chaka yavuze ko ku myaka 19 ari bwo yakoze indirimbo ye ya mbere yise 'Im In Love With A DJ'.

    Yvonne Chaka Chaka yavuze ko mu buhanzi bwe yagiye yinjiza amafaranga binyuze mu gukora ibitaramo byaba ibyo yagiye akorera mu gihugu cye cya Afurika y'Epfo ndetse no mu mahanga.

    Ati 'Ninjiza amafaranga mu bitaramo, ninjiza amafaranga binyuze mu kuba abantu bacuranze ibihangano byange ku mbuga zibicuruza, ninjiza amafaranga mu kuba abantu bakoresha indirimbo zanjye mu kwamamaza n'ubundi buryo'.

    Avuga ko ayo mafaranga yagiye amufasha mu kuba yakwagura ibikorwa by'umuziki haba mu kubaka 'Label' ye, gufasha impano nshya n'ibindi.

    Uretse ubwo buryo, amafaranga yagiye yinjiza kuva yatangira umuziki, yagiye yongera akayashora mu bindi bikorwa bitandukanye n'umuziki birimo kugura imigabane mu bigo kugura impapuro mpeshamwenda n'ibindi.

    Ati 'Byose biterwa n'ibihari washoramo imari, ariko nk'umuhanzi mfite abantu bangira inama mu bijyanye n'ubukungu, abo nibo bambwira aho nshobora gushora imari.'

    Yvonne Chaka Chaka yagiriye inama abahanzi bo mu Rwanda kugira ahantu harenze hamwe bashobora kwinjiriza amafaranga hatari mu muziki binyuze mu kuba bakora imishinga y'ubucuruzi ibinjiriza.

     

    Source : https://kasukumedia.com/yvonne-chaka-chaka-uri-kwinjiza-agatubutse-kandi-nta-indirimbo-nshya-afite/

  • Ubwato buzinjirwamo n'abadashaka kuyoborwa na Trump bakazasohoka avuye ku butegetsi #rwanda #RwOT

    Villa Vie Residences ikigo gifite ubwato bugezweho, cyatanze amahirwe ku Banyamerika yo gukora urugendo mu bwato ni mu gihe abahawe amahirwe ni abari inyuma ya Kamala Harris.

    ku buyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bemererwa urugendo mu bwato ruzamara imyaka ine Trump azamara ku butegetsi.

    Ni urugendo ruzakorerwa mu bwato bw'icyo kigo bwitwa Villa Vie Odyssey, bukazanyura mu bihugu 140 hirya no hino ku Isi.

    Umuyobozi w'iki kigo, Mikael Petterson yatangaje ko batangiye kwiga uyu mushinga ubwo Trump yari akiri kwiyamamaza.

    Ati 'Twabitekerejejo mbere y'uko ibyavuye mu matora bitangazwa. Twe ntabwo twarebaga ku muntu uzatsinda kuko byigaragazaga ko uzatsinda wese, hari kimwe cya kabiri cy'abaturage kizasigara kitishimye.'

    Kwishyura uru rugendo biri mu byiciro bibiri. Icya mbere ni ukujya umuntu yishyura buri mwaka cyangwa akishyura mu myaka ine. Ku mwaka umuntu umwe yishyura $80,000 (miliyoni 110 Frw) na $50,000 mu gihe hagiye umugabo n'umugore.

    Ku bashaka kwishyurira rimwe imyaka ine, umuntu umwe yishyura $256,000 (miliyoni 352 Frw) cyangwa se $300,000 ku bantu babiri. Ikigo cyateguye uru rugendo, cyatangaje ko ubwitabire buri hejuru cyane kuva batangiye kubimenyekanisha.

    Uru rugendo ruzatangirira mu birwa bya Caraïbes aho bazamara ukwezi kumwe, muri Amerika y'Amajyepfo bahamare amezi ane n'ahandi.

    Biteganyijwe ko ubu bwato buzatwara abantu 650. Abazajyamo bazahabwa ibyangombwa byose birimo ibiribwa n'ibinyobwa ndetse n'ubuvuzi. Ubu bwato kandi buzaba burimo Internet ku buryo abazaba baburimo bazakomeza gukurikirana ibibera hirya no hino.

    Source : https://kasukumedia.com/ubwato-buzinjirwamo-nabadashaka-kuyoborwa-na-trump-bakazasohoka-avuye-ku-butegetsi/

  • Bralirwa Plc yashyizeho ibihembo ku bagura ibinyobwa byayo bidasembuye – #rwanda #RwOT

    Ubu bukangurambaga bwiswe 'Coca Cola's Under the Crown Lottery' bwatangiye ku wa 11 Ugushyingo bukazageza ku wa 20 Ukuboza 2024.

    Umukiliya uzajya ugura ikinyobwa kidasembuye cyo mu icupa risubizwa, asabwa kuzajya areba umubare uri mu mufuniko w'iryo cupa.

    Akibona uwo mubare asabwa gukanda *786# agakurikizaho amagambo yabonye muri wa mufuniko w'icupa ubundi agatsindira igihembo cy'amafaranga.

    Akimara guhabwa icyo gihembo, umukiliya ahita ashyirwa mu banyamahirwe batsindira ibindi bihembo bitandukanye bitangwa buri cyumweru na buri kwezi.

    Ubu bukangurambaga bugaragaza umuhate wa Bralirwa mu gushimira abakiliya bayo b'imena binyuze mu buryo bushimishije ndetse bubungura.

    Utsinze amafaranga atsindiye ahita ashyirwa kuri konti ye ya Mobile Money cyangwa Airtel Money.

    Mu bihembo bitangwa buri cyumweru na buri kwezi abakiliya bafite amahirwe yo gutsindira amafaranga menshi. Igihembo nyamukuru ni miliyoni 5 Frw zizahabwa abanyamahirwe batatu.

    Mu rwego rwo kudabagiza abakiliya bayo b'imena, Bralirwa izahita yoherereza icyo gihembo uwatsinze kuri MTN MoMo cyangwa Airtel Money.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Bralirwa Plc, Fleury Sekiyuku, yavuze ko 'aya mahirwe ashimagira umuco wacu wo kunezeza n'abakiliya b'ibinyobwa bidasembuye no gukomeza gushyikirana nabo mu buryo bw'imikino.'

    Yakomeje avuga ko 'Twiyemeje gufata abakiliya bacu neza mu buryo buhebuje tunabahemba. Dushaka ko abakiliya bacu bishimira ibinyobwa tubaha ariko bakanabona ko ari ab'agaciro uko bwije n'uko bukeye.'

    Umukiliya uzajya ugura ikinyobwa kidasembuye cyo mu icupa risubizwa, asabwa kuzajya areba umubare uri mu mufuniko w'iryo cupa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bralirwa-plc-yashyizeho-ibihembo-ku-bagura-ibinyobwa-byayo-bidasembuye

  • Umunyezamu wa mbere wa Nigeria ntabwo azakina n'Amavubi #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa mbere w'ikipe y'igihugu ya Nigeria, Stanley Nwabali ntabwo azakina n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi nyuma yo kumenya inkuru mbi ko Se umubyara yitabye Imana.

    Kuwa Wa Mbere w'icyumweru gitaha taliki ya 18 Ugushyingo 2024 Saa kumi nebyiri nibwo Nigeria izakira Amavubi kuri Godswill Akpabio Stadium mu mukino wo ku munsi wa gatandatu wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2026 kizabera muri Morocco.

    Mbere yuko uyu mukino ukinwa umunyezamu usanzwe ari uwa mbere wa Nigeria unakinira ikipe ya Chippa United Football Club yo muri Afurika y'Epfo, Stanley Nwabali yakiriye inkuru itari nziza ko Se umubyara yitabye Imana none ntabwo azawukina.

    Se w'uyu munyezamu witwa Chief Godspower Onyekam Abali yitabye Imana kuwa Gatatu ariko abo mu muryago we bamuhisha aya makuru dore ko yari mu mwiherero w'ikipe y'igihugu bategura umukino na Benin.

    Nyuma yo kunganya na Benin 1-1 kuwa kane ninjoro ni bwo Stanley Nwabali yamenye iyo nkuru mbi ko Se umubyara yitabye Imana ku myaka 67. Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Nigeria ya hise amuha uruhushya kugira ngo ajye gushyingura.

    Ibi bivuze ko hagati ya Maduka Okoye na Amas Obasogie ari hazavamo umunyezamu ubanza mu kibuga Nigeria ikina n'Amavubi.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yageze muri Nigeria ejo nimugoroba, bikaba bitegerejwe ko iri bukore imyitozo ya mbere.
    Amavubi arasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo agire icyizere cyo kuzajya mu gikombecy'Afurika mu gihe Libya nayo yaba yatsinze Benin.

    Source : https://kasukumedia.com/2024/11/17/umunyezamu-wa-mbere-wa-nigeria-ntabwo-azakina-namavubi/

  • Real Madrid irufuza myugariro wa Liverpool Trent Alexander-Arnold. #rwanda #RwOT

    Trent Alexander-Arnold umwe muri bamyugariro bakina ku ruhande rw'iburyo mu ikipe ya Liverpool ikina mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza muri shampiyona ya English Premier League.

    Uyu mukinnyi yanze amasezerano mashya  ubwo ikipe ya Real Madrid ikina mu cyiciro cya mbere muri Espagne yakomeje kugirana nawe ibiganiro by'uko uno mukinnyi w'imyaka 26 yahabwa amasezerano muri iyi kipe yo muri Espagne akaba yaba umwe muri ba myugariro iyi kipe yaba yibitseho.

    Bivugwa yuku uyu mukinnyi Alexander-Arnold azahabwa umushahara uzamugira umwe mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza muri shampiyona ya English  Premier League kugira ngo ibitekerezo by'ikipe ya Real Madrid yaba ifite ibyivanemo.

    Source : https://kasukumedia.com/2024/11/17/real-madrid-irufuza-myugariro-wa-liverpool-trent-alexander-arnold/

  • Mu mibare: Tuve imuzi ikibazo cy'inda ziterwa abangavu – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe n'inzego zitandukanye zirimo iza Leta n'izigenga, bugaragaza ko hari abana batangira gukora imibonano mpuzabitsina bafite kuva ku myaka 10 kuzamura ndetse bamwe bakanatwara inda.

    Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare yo mu 2023 ivuga ku mibare y'ingenzi mu buzima n'imibereho by'Abanyarwanda (Rwanda Vital Statistics Report), igaragaza ko abana 102 banditswe mu irangamimerere bavutse ku bagore bafite imyaka iri hagati ya 10 na 14 mu 2022, mu gihe abavutse ku bagore nk'abo mu 2023 ari 75.

    Imibare igaragaza ko mu 2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 17.331, umubare urazamuka cyane mu myaka yakurikiyeho bagera ku 23.622 mu 2019, na ho mu 2020 bagera kuri 19.701, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23.534 na ho mu 2023 ugera kuri 19.406.

    Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa muntu bwagaragaje ko abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y'ubukure 57,1% bazitewe n'abo basanzwe ari inshuti, 7% bakaziterwa n'abaturanyi babo mu gihe 2% bazitewe n'abo bafitanye isano.

    Mu bangavu babajijwe, 470 bangana na 68% bari bafite munsi y'imyaka 18 batewe inda biturutse ku cyaha cyo gusambanya umwana, abandi 50 bangana na 7% batewe inda biturutse ku gufatwa ku ngufu, mu gihe 170 bangana na 25% bafite imyaka iri hagati ya 18 na 19 batewe inda zitateganyijwe biturutse ku mibonano mpuzabitsina bakoze ku bwumvikane nʼinshuti zabo.

    Muri rusange abangavu 394 bangana na 57,1% by'abakoreweho ubushakashatsi batewe inda nʼabari basanzwe ari inshuti zabo; 136 bangana na 19,7% batewe inda nʼabaturanyi babo; 52 bangana na 7,5% batewe inda nʼabo batari bamenyeranye, mu gihe 20 bangana na 2,9% batewe inda nʼabo mu miryango yabo.

    Ku rundi ruhande abangavu barindwi bangana na 1% batewe inda nʼabakoresha babo na ho 3% batewe inda nʼabandi batabarizwa muri ibyo byiciro.

    Komosiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu igaragaza ko abateye inda aba bangavu biganjemo abafite impuzandengo yʼimyaka 24 gusubiza hasi.

    Mu myaka yashize hakozwe ubukangurambaga burimo 'hakanira ba shuga dadi' bujyanishwa no gushishikariza abafite imyaka y'ubukure ariko batarubaka ingo gukoresha agakingirizo birinda gusama inda zitateganyijwe n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ariko aho kugabanyuka ziriyongera.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, aherutse gutangaza ko uburyo bwakoreshejwe mbere bwari bwitezweho kugabanya inda zitateganyijwe ziterwa abangavu butageze ku ntego bityo ko hakwiriye kugeragezwa izindi ngamba.

    Imibare igaragaza ko mu mezi 12 aheruka abakobwa bafite imyaka iri munsi ya 18 barenga 8000 batwite bagannye amavuriro atandukanye yo mu gihugu bagiye gusuzumisha inda.

    Yagize ati 'Kuba rero abangavu n'ingimbi batabona amakuru ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere ndetse na serivisi bituma haba ikibazo cy'inda zitateganyijwe. Uyu mushinga rero tukaba twaragabanyije ku myaka yo kwiyemerera kubona serivisi z'ubuzima bw'imyororokere.'

    Umushinga w'itegeko uri gusuzumirwa muri Komisiyo y'Abadepite ifite ubuzima mu nshingano nutorwa uko uri bizatuma umuntu ufite imyaka 15 mu Rwanda abasha kujya kwaka serivisi zo kuboneza urubyaro adaherekejwe n'ababyeyi cyangwa abamurera nk'uko amategeko yabitegekaga.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko 70% by'ababyeyi bapfa babyara n'abana bapfa bavuka biganjemo abari munsi y'imyaka 20, ndetse 35% by'abana bagwingira na bo usanga baravutse ku bangavu babyaye batujuje imyaka y'ubukure.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'Umuryango Mpuzamahanga uharanira Amahoro arambye (Interpeace) ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bwagaragaje ko 15,3% by'abangavu batewe inda bameneshejwe, abandi barenga 71,2% ababyeyi babo babuka inabi mu buryo bukomeye, bibishya ubuzima bwabo umunsi ku wundi kugeza ubwo bamwe bashatse kwiyahura.

    Abangavu babyaye 63% bahuye n'agahinda gakabije mu gihe 53,4% bagize ibibazo by'umuhangayiko uterwa n'uko ababyeyi babo bagaragaje umujinya w'umuranduranzuzi nyuma yo kumenya ko batwite.

    Uko guhezwa no kujujubywa byatumye abana benshi bibaraho ibyaha, imibare ikagaragaza ko 41,2% bashinjwe kugira uruhare mu byababayeho na ho 37,3% na bo bishinja ibyaha.

    Abangavu baterwa inda n’inshuti zabo na benewabo usanga barimo n’abadahabwa ubufasha bwerekeye ubuzima bwo mu mutwe n’ibindi bikenerwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/harimo-n-abaziterwa-n-abo-bafitanye-isano-abangavu-barenga-kimwe-cya-kabiri

  • Yize bigoranye, akabya inzozi zo gutwara indege benshi batabyumva: Ikiganiro n'Umupilote Captain Mbabazi – #rwanda #RwOT

    Ni umwuga wifuzwa na benshi ariko abasohoza inzozi bakaba bake, byagera mu bihugu bya Afurika, abaminuje muri iyo mirimo bakaba mbarwa.

    Niba bimeze bityo kugeza uyu ubu, utekereza ko mu myaka ya 1989 byari bimeze bite ku Munyarwanda wabaga afite izo nzozi?

    Byahumiraga ku mirari iyo yabaga ari umukobwa ufite izo nzozi, bijyanye n'uko no kurira igikwa byafatwaga nk'ishyano ryaguye, uwagombaga gutekereza ibyo gutwara indege ari umukobwa ubanza byarafatwaga nko kwigerezaho.

    Nubwo yari inzira igoye Captain Esther Mbabazi yakuyeho izo kirazira zidashinga, uduhigo twose araduca, ubu nta rwego ruri hejuru asabwa kugeraho kuko yageze ku cyo twakwita nk'agasongero muri uwo mwuga.

    Agahigo uyu mubyeyi w'imyaka 34 aheruka guca ni ako kwinjira muri 'Capatain's Club', icyiciro kigize ihuriro ry'abagore batwara indege ku Isi. Ni we Munyafurika rukumbi wari ubigezeho, nyuma yo kuzamurwa mu ntera akagirwa 'Captain'.

    Captain cyangwa se 'Komanda' ni we ufata ibyemezo byose mu bijyanye n'urugendo rw'indege, ni we muyobozi uba ushinzwe ubuzima bw'indege n'abayirimo bose mu gihe iri kogoka ikirere.

    Uko yakabije inzozi

    Captain Mbabazi ni Umunyarwanda wavukiye mu buhunzi mu Burundi bijyanye n'amateka mabi yaranze u Rwanda. Yakuze afite inzozi zo kuzatwara indege nubwo hari ababifataga nk'ibidashoboka.

    Yize amashuri abanza muri La Colombière, ishuri ryatangijwe n'Umunyarwanda wari impunzi.

    Captain Esther Mbabazi amaze imyaka 12 atwara indege

    Mu kiganiro Captain Mbabazi yagiranye na IGIHE yavuze ko bitaciye kabiri, umubabaro utaha mu muryango wabo ubwo babwirwaga ko Se yaguye mu mpanuka y'indege. Ubuzima bwarahindutse buba bubi, biba ngombwa ko we na bene nyina bajyanwa i Mbarara muri Uganda gukomerezayo amashuri.

    Ati 'Nsoje ayisumbuye nakoze ubushakashatsi mbona ishuri riri mu Majyaruguru ya Uganda ryigisha ibijyanye n'indege, rizwi nka Soroti Civil Aviation Academy East Africa, njya kuryigamo ariko uburyo nabonye amafaranga yo kujyayo n'uko nemerewe kwiga ni indi nkuru tuzaganira ubutaha. Byari bigoye.'

    Ni ishuri yize imyaka ine, mu gihe yagombaga kuryigamo imyaka ibiri, bitari ubuswa, ahubwo ku bw'amikoro make y'umubyeyi yari yarasigaranye, icyakora wumvaga ko umwana we w'umukobwa azakabya inzozi ze uko byagenda kose, dore ko yiyemeje ku kugurisha akarima rukumbi yari afite ngo umwana we yige.

    Ati 'Udufaranga tuvuyemo mama yaratumpaye ndukubita ku mufuka nurira bisi njya ahantu ntigeze mba na rimwe, ntazi ariko nagombaga kuba uko byagombaga kugenda kose.'

    Byihuse yuriye bisi agana mu Majyaruguru ya Uganda aturiza ku ishuri, ahahurira n'abayobozi baryo, atanga ibyangombwa by'aho yize yemererwa kwiga, icyakora asanga abandi baratangiye gusa ntibyamuca intege.

    Mbabazi wari ukiri muto, yari afite amafaranga make, abayobozi bamubaza aho azakura andi, bikaba bya bindi by'Imana izaca inzira.

    Yaratangiye ariga, amafaranga yatanze ashizemo, kuko mu muryango byari bimaze kumenyekana ko yagiye kwiga gutwara indege, baraterateranya icyiciro cy'amasomo ya mbere agisoza nta nkuru.

    Yahise agaruka mu Rwanda ku bw'amahirwe asanga muri RwandAir bari gushaka abantu bazi gutwara indege, na we asaba akazi. Yagasabye inshuro ebyiri bidakunda, ku bwa gatatu (hari mu 2010) baramufata.

    Yagombaga gukomeza amahugurwa yahabwaga na RwandAir mu gutwara indege, mu 2012 arayasoza. Uwo mwaka ni na wo yatangiyemo gutwara indege bwa mbere.

    Yahereye kuri Bombardier CRJ, imwe itwara abantu 75, ikora urugendo rutarenga nk'amasaha atatu.

    Urugendo rwe rwa mbere rwavaga ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Ingege cya Kigali i Kanombe rwerekeza i Entebbe muri Uganda, rumutwara iminota hafi 35.

    Captain Esther Mbabazi aherutse kwakirwa mu ihuriro ry’abagore bageze ku rwego rwa nyuma mu bijyanye no gutwara indege ku Isi

    Uyu mubyeyi uvuga Ikinyarwanda, Ikirundi, Igifaransa, Igiswahili n'Icyongereza adategwa, kugeza ubu amaze gutwara indege eshanu zitandukanye, zirimo n'inini ya mbere itwara abagenzi benshi ya Airbus. Ni indege itwara abantu 300.

    Iyo ugiye kuri internet bakwereka ko indege nini ndetse iremereye kurusha izindi itwara abagenzi benshi ku Isi, ari Airbus A380. Iyi ipima metero 73 z'uburebure na metero 24 z'ubuhagarike ikagira toni 560 z'uburemere.

    Urugendo rwa mbere rurerure yatwayemo abagenzi ni urwavaga i Kigali rujya i Guangzhou mu Bushinwa.

    Bisaba ibilometero bigera ku bihumbi 13. Ni urugendo rushobora gutwara nk'amasaha 13 bijyanye n'imiterere y'ikirere.

    Iyo uganira na Captain Mbabazi akwereka ko bitapfa koroha kubara ibihugu yagezemo kuko ari byinshi, ariko akemeza ko ibyerekezo byose bya RwandAir yabitwayemo abagenzi, bikiyongera no ku bindi iyo sosiyete ifatanyamo n'izindi.

    Mu myaka 12 amaze atwara indege za RwandAir, agaragaza ko we n'iyo sosiyete y'ubwikorezi bafitanye igihango, kuko ari yo yamwishyuriye andi mashuri yize nyuma yo kuva muri Uganda.

    Ati 'Amashuri y'ibanze ni ayo kugira ngo ubone uruhushya rwo gutwara indege, nyuma urakomeza ukiga. N'ubu mvuye mu ishuri ntabwo kwiga birangira.'

    Uretse muri Uganda, Mbabazi yize no muri Kenya, Turikiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza n'ahandi.

    Iyo agiye gutangira urugendo agomba kuba yaruhutse bihagije, afite gahunda y'aho agomba kujya, imyifatire y'ikirere cy'aho aza kwerekeza n'ibindi nkenerwa, akajyana n'abandi ba pilotye bijyanye n'uburebure bw'urugendo.

    Iyo ageze ku kazi ahabwa inyandiko zijyanye n'ubwoko bw'indege aratwara, uko ikirere aragendamo kimeze, imihanda arakoresha (airways), ikibuga aragwaho, ibijyanye n'inzira byose, ubundi icyemezo cyo kugenda kigafatwa, indege akayigurutsa.

    Uretse imbogamizi zijyanye no kubura umubyeyi, bigatuma abaho mu buzima bugoye aho kubona amafaranga y'ishuri byari ikibazo, ku mbogamizi zijyanye n'akazi, Captain Mbabazi agaragaza ko ziba nke.

    Ati 'Ubyumve nk'utwara imodoka nshya ivuye ku ruganda ni ko tuba tubayeho. Nta kibazo kijyanye na tekinike gikomeye ndahura na cyo. Ni tumwe duto umuntu ahita akemura.'

    Captain Esther Mbabazi (iburyo) ashimirwa ku ntambwe ikomeye yari ateye yo kuba Captain, urwego rwa nyuma mu bijyanye no gutwara indege. Hari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Ku bijyanye n'imbogamizi zo mu kirere, Captain Mbabazi agaragaza ko zibaho, cyane cyane nk'ibicu bibangama, ha handi utwaye indege aba agomba guhunga.

    Ati 'Muri ibyo hari nk'icyitwa 'cumulonimbus'. Ni kibi cyane uba ugomba kugihunga, kuko ntuba uzi ibikirimo. Hari n'igihe ucyisangamo kubera ijoro. Icyo gihe tuba dufite za 'radars' zidufasha gushaka inzira. Ariko hari igihe hose haba hafunze ukaba ugomba kukinyuramo. Byigeze kumbaho. Haba harimo imiyaga ikomeye ikakuzunguza ariko ukirwanaho. Hari ubwo biba biteye ubwoba.'

    Icyakora agaragaza ko ubwikorezi bwo mu kirere buri mu byizewe cyane bijyanye n'uko kugira ngo indege ihaguruke buri kintu cyose kiba cyagenzuwe kuva ku ipine kugera ku gisenge cy'indege, bikozwe n'inzobere zitandukanye.

    Ku mbogamizi zo kuba umugore na bwo ntabwo zibura. Captain Mbabazi yibuka ubwo hari igihugu yigeze kugeramo umugabo umwe agashidikanya ku buhanga bwe ku gutwara indege akanga kurira indege yari atwaye.

    Ati 'Yazanye amatiku ko adashaka ko tujyana. Ndamubwira nti nta kibazo kuko wishyuye ayawe. Nutaza nta buryo bwo kugusubiza itike buhari kuko impamvu zawe zitumvikana. Umuntu nk'uwo ntabwo aba yanca intege cyane ko ibyo twanyuzemo ari byo byari bikomeye. Mu gihe nkora akazi kanjye neza uwo ntabwo anshira ishati.'

    Mbabazi wifuzaga gutwara indege akabigeraho, akifuza kuba 'Commander' wayo na byo akaba yarabigezeho, agaragaza ko ubu ageze ku kuba yakora ubuvugizi agashishikariza urubyiruko cyane cyane rw'abari n'abategarugori kujya muri uwo mwuga na cyane ko azi neza imbogamizi bahura na zo.

    Ati 'Ubu ndi kurwana no kwiyungura ubumenyi ngo tubone politiki twafata zigafasha abari n'abategarugori kuba benshi mu mwuga nk'uko bimeze mu Nteko Ishinga Amategeko, muri Guverinoma n'ahandi. Ni wo muhigo nihaye kandi nzawugeraho.'

    Avuga ibi ashingiye ko nko muri RwandAir kuko abagore batwara indege ari batanu b'Abanyarwandakazi muri benshi bakora iyo mirimo muri iyo sosiyete.

    Kugeza ubu bamaze gukora ishyirahamwe ry'abakora mu bijyanye n'indege b'abagore mu Rwanda nk'abazitwara, abazikanika, abaziyobora n'abandi ariko bari gushaka uburyo yakwandikwa byemewe mu gufasha n'abaza bashya.

    Mu nama yo kwereka urubyiruko amahirwe y’imirimo yateguwe na Afri-Global Cooperation Program Ltd, ikigo cyiyemeje kurandura ubushomeri mu Rwanda, Captain Esther Mbabazi yasabye urubyiruko kwiha intego rukirinda ikigare kibi

    'Ibwire ko wabishobora: Impanuro zihariye kuri bagenzi be

    Captain Mbabazi agaragaza ko we ari impirimbanyi y'ibyo yaharaniye akabigeraho uyu munsi akaba ari ishema ku muryango n'igihugu cyamuhaye amahirwe.

    Ni ho ahera atanga inama ko nta kintu na kimwe kigomba guca intege umuntu wihaye intego kabone n'iyo nta muntu umutera mberaga.

    Ati 'Ni yo nta muntu ufite ugushishikariza gutera imbere, ukubwira ko ushoboye, uzajye ku ndorerwamo wirebe ubyibwire uti 'ndashoboye' nibakubwira ko ntacyo uzigezaho, uzibwire ko ntacyakunanira kandi kenshi birashoboka.'

    Ni na yo nama aha abari n'abategarugori bose, akagaragaza ko kenshi iyo bageze mu mirimo basanga nta bagenzi babo barimo, gukomeza bibagorana, ikintu ashaka ko bicika kuko kizahaza byinshi.

    Ku bashaka kuba abatwara indege, agaragaza ko bagomba kwibanda ku masomo nk'Imibare, Ubugenge cyane n'Ubumenyi bw'Isi nubwo ikoranabuhanga uyu munsi ryoroheje byinshi aho nka GPS ifasha umuntu cyane kumenya amerekezo.

    Ati 'Ni imirimo myiza kuko mu bantu bahembwa neza mu Rwanda Abapilote tubamo. Nta nubwo ugira amashyushyu yo gukorera ibindi bigo kuko nk'indege z'ibigo bikomeye muri uyu mwuga RwandAir irazifite. Ubwo se icyo wajya gushaka cyaba ari iki?'

    Captain Esther Mbabazi (iburyo) ari kumwe na Michael Shyaka Nyarwaya uyobora Afri-Global Cooperation Program Ltd, ikigo cyiyemeje kurandura ubushomeri mu Rwanda. Bari mu nama yo kwereka urubyiruko ingero z’ibishoboka

    Amafoto ya IGIHE: Ingabire Nicole


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yakuriye-mu-buhunzi-akabya-inzozi-zo-gutwara-indege-batabyumva-ikiganiro-na