Blog

  • Abanyarwanda barya imboga n'imbuto kenshi baracyari bake – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe ku wa 15 Ugushyingo ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya Diabète.

    Abanyarwanda barya imbuto n'imboga baracyari ku kigero cyo hasi ugereranyije n'ibyo Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) risaba. Hagaragajwe ko barya imboga ku kigero cy'iminsi ine mu cyumweru naho imbuto zikaba ziribwa iminsi ibiri mu cyumweru gusa.

    Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura (NCDs), Dr. Uwinkinda François yagiriye inama abaturage, ababwira ko bakwiye kongera inshuro n'ingano by'imboga n'imbuto barya.

    Ati 'Haracyari ikibazo ku bantu barya imbuto n'imboga, twitegereje neza mu ngo zacu cyangwa aho tubigurira, usanga imboga bazishyize inyuma y'ibindi biryo byose. Warura umuceri, amafiriti n'ibindi, ukajya kugera ku mboga nta mwanya ufite wo kuzishyiraho kandi ari zo zikenewe cyane.'

    Yakomeje agira ati 'Ubundi umuntu ku munsi yagakwiye kurya nibura imboga cyangwa imbuto zuzuye ikiganza inshuro eshanu, rero usanga abantu byibuze 10% aribo bashobora kugera kuri iki kigero, murumva rero ko bikiri hasi cyane.'

    Yavuze ko ari ngombwa gushyiraho ingamba zituma Abanyarwanda barya imbuto n'imboga baba benshi ku buryo tuzagera ku rugero rwiza.

    Raporo yagaragaje ko Umujyi wa Kigali uza imbere, aho abatuye uyu mujyi barya imbuto iminsi ibiri n'igice mu cyumweru, imboga bakazirya hafi iminsi itanu mu cyumweru. Intara y'Iburasirazuba ikurikiraho, Amajyepfo, Amajyaruguru n'Intara y'Iburengerazuba.

    Abanyarwanda barya imboga n’imbuto baracyari bake cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-barya-imboga-n-imbuto-kenshi-baracyari-bake

  • Ibyo wamenya kuri J-Sha, itsinda ryimpanga r… – #rwanda #RwOT

    ‘Unveil Africa Fest’ izabera muri Camp Kigali, tariki 07 Ukuboza 2024, yitezweho kuzatanga ibyishimo bisendereye ku bakunzi b’umuziki nyarwanda byumwihariko abakunzi ba Gakondo. Ntagushidikanya, abanyarwanda benshi bazaba berekeje amaso yabo muri iki gitaramo ndangamuco nyarwanda gisanzwe kiba buri mwaka.

    Iri serukiramuco ngarukamwaka rizayoborwa n’umunyamakuru Lucky Nzeyimana uzwiho kuticisha irungu abitabiriye ibirori ayobora, riririmbemo ibyamamare mu njyana gakondo ari bo Itorero Intayoberana, Ruti Joel, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Himbaza Club, J-Sha n’umukirigitananga Siboyintore akaba n’umuhanga mu mbyino gakondo.

    Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari hanze. Itike ya macye yiswe ‘Bisoke’ ni 10,000 Frw, ikurikiyeho yiswe ‘Muhabura’ iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe ‘Karisimbi’ iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.

    Umuyobozi Mukuru wa Unveil Africa yateguye Unveil Africa Fest, Uwase Clarisse, yabwiye InyaRwanda ko abazagura amatike yo mu cyiciro cya Kalisimbi, bazahabwa ku buntu ikirahuri cya Wine cyangwa ikirahuri cya Fresh Juice ku batanywa inzoga. Ni mu gihe abo mu cyiciro cya Muhabura bazahabwa Juice/Jus iri mu icupa cyangwa icupa ry’amazi.

    Uwase Clarisse yizeye neza adashidikanya ko iki gitaramo kizatanga ibyishimo byumwihariko ku bakunzi b’umuziki gakondo. Avuga ko ari ahantu heza umuntu akwiriye gusohokanira n’inshuti ze mu kwishimira ko umwaka wa 2024 urangiye mu mahoro.

    Ibigwi by’itsinda rya J-Sha rizasusurutsa abazitabira “Unveil Africa Fest 2024”


    Mu kwezi k'Ugushingo 2023, umuziki w'u Rwanda wungutse itsinda ry'abakobwa babiri b'impanga nyuma yo kwiyungura ubumenyi mu ishuri ry'umuziki ry'u Rwanda.

    Iri tsinda ryinjiranye mu muziki izina rya 'J-Sha,' rigizwe n'abakobwa b'impanga bitwa Bukuru Jennifer na Butoya Shakira, bakaba bararangije mu ishuri ry'u Rwanda ry'umuziki mu 2021.

    Nyuma y’uko J Sha bamaze gushyira hanze indirimbo zirimo Mabukwe na Hobby, baherutse gutera intambwe ikomeye bashyira hanze indirimbo 'Do It' bakoranye na Andy Bumuntu.

    Mu kiganiro gito bagiranye na InyaRwanda, bakomoje ku mikoranire yabo na Andy Bumuntu, bagaragaza ko byose byahereye kuri Kiss FM.

    Icyo gihe aba bakobwa basabwe kuririmba imwe mu ndirimbo bafite bacuranga 'Do It', Andy Bumuntu wakoreraga iyi Radio yarayikunze.

    Bati: 'Nyuma aza kudusanga muri 'studio' adusaba ko twayikorana, natwe turemera kuko n'ubundi bijyanye n'injyana akora.'

    Ku rundi ruhande aba bakobwa bahamya ko bageze kure umushinga wo gukora kuri album yabo ya mbere.

    Bize amashuri yabo arimo n’ay'umuziki mu Rwanda no hanze yarwo mu gihugu cya Uganda. Baherutse gutangaza ko binjiye mu muziki bawukunze ndetse kugeza ubu ntacyo barakora bagereranije n’ibyo bifuza gukora kuko bafite intumbero yagutse.

    Bitewe n’icyorezo cya COVID19, aba bakobwa bize imyaka 4 amasomo yabo batangiye mu 2018, umuziki wabo bakaba barawutangiriye mu bwogero.

    Ni ibintu bavuga basa n’abashyenga bashaka kumvikanisha ko atari abantu bakuriye mu rusengero nk’uko benshi mu bahanzi usanga bafite isoko yabo y'ubuhanzi muri za korali.

    Shakira [umuto muri izi mpanga] asobanura uko biyemeje gutangira gukora umuziki kinyamwuga, yagize ati: “Ubundi turi ku ishuri numvaga nzaba umuhanzi ntabwo numvaga nzasubiramo indirimbo z'abandi ni aho byahereye.'

    Bagaragaza ko ibyo biyemeje bitoroshye, bisaba amafaranga, imbaraga no kwihangana, ariko hamwe n'urukundo rw'abafana bizera kugera kure.

    Ku byerekeranye n'amakuru avuga ko hari amasezerano bigeze kugira muri Kina Music, Jennifer yavuze ko ‘uko twakoranaga, Clement buriya akunda gutunganya indirimbo za Korali twahuriraga mu bintu by’amakorali cyane.’

    Yakomeje agira ati: 'Ikindi cya kabiri nigiragayo no gutunganya indirimbo nta yindi mikoranire yari ihari irenze.'

    Binyuranye n'abandi bahanzi, aba bakobwa bavuga ko nta muhanzi bavuga ko bafatiraho urugero ahubwo buri umwe mu buryo bwe bagira isomo bamwigiraho.

    Bati: 'Bruce Melodie ageze ahantu heza hashimishije, Meddy, The Ben, Knowless, Alyn Sano, Ariel Wayz n'abandi.'

    Aba bakobwa bafite ubuhanga mu gucuranga ibikoresho bitandukanye  bya muzika, baririmbye mu birori bitandukanye nka CHOGM, Kigali Up, Commonwealth, AU Summit byose byabereye i Kigali mu bihe bitandukanye.

    J-Sha batangaje ko indirimbo bakoranye na Andy Bumuntu bari bayanditse bazi ko ari iy’itsinda gusa


    Nyuma y’umwaka umwe mu muziki, bagiye guhurira ku rubyiniro n’abahanzi bamamaye mu njyana Gakondo

    Ni ubwa mbere bagiye kugaragaza impano yabo mu gitaramo cyagutse 

    Igitaramo cya ‘Unveil Africa Fest’ kitezweho gutanga ibyishimo bidasanzwe ku ya 7 Ukuboza 2024

    “>Reba hano indirimbo J-Sha bahuriyemo na Andy Bumuntu bise “Do It”

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148732/ibyo-wamenya-kuri-j-sha-itsinda-ryimpanga-rizataramana-nibyamamare-muri-unveil-africa-fest-148732.html

  • Kamonyi: Babiri bari barajujubije abaturage barimo uwo bitaga Pirato batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki 18 Ugushyingo 2024 mu Murenge wa Rukoma na Ngamba Polisi y'u Rwanda ikorera muri iyi Mirenge ifatanije n'abaturage bataye muri yombi abagabo babiri bari batinyitse ndetse bavugako ari bamwe mu bari bamaze igihe barazengereje abaturage mu bikorwa bitari byiza birimo urugomo rwo gukubita no gukomeretsa, ubujura n'ibindi.

    Uyu uzwi ku izina rya Pirato, ubundi amazina ye nyakuri ni Hakizimana Emmanuel(Manudi) akaba yaratawe muri yombi na Polisi yari imaze igihe imuhiga bukware ariko bitewe no kwihishahisha ndetse na bamwe bamukingiraga ikibaba byatumaga akwepa bikamuhira.

    Amakuru intyoza.com yahawe n'abaturage ni uko Polisi yamenye amakuru y'aho aherereye, ashyirwaho ingenza aza gufatirwa Rukoma ahazwi nko kwa Mudagari hafi n'aho bita Kurwina.

    Uyu Pirato kandi, amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage ba Rukoma ni uko ari muramu w'uwitwa Daniel bahimba Kuturi, uyu nawe akaba yari azwiho kugira imbwa nyinshi, ariko kubera nawe ibikorwa bitari byiza yabagamo yaje gutabwa muri yombi akaba afungiye Muhanga.

    Abaturage ba Rukoma baganiriye n'Umunyamakuru, bavuga ko' Ngo burya iminsi iba myinshi ariko igahimwa n'umwe kandi ngo koko iyo ya minsi bavuze (40) igeze, uwabuze araboneka'. Aho bavugiraga kuri uyu Pirato.

    Mu bihe byashize kubera ibikorwa bitari byiza bya Pirato byari byiganjemo no gutema abaturage, abanyarukoma bari barajujubijwe nawe bagiye batakira inzego kenshi yemwe banahamagaye abatari bake mu banyamakuru ngo babatabarize.

    Uyu munsi, baravuga ko baruhutse, baramara kabiri nubwo ngo hakiri abandi ariko ngo bizeye ko nabo amaherezo bazacakirwa cyane ko muri iyi minsi bafite Polisi idasanzwe iri mu bikorwa bihiga bukware abagizi ba nabi, hakaba kandi Umuyobozi mushya wa Polisi nawe ngo utaboroheye.

    Uretse uyu Pirato, mu Murenge wa Ngamba ku bufatanye bw'Abaturage n'inzego z'Ibanze, bataye muri yombi uwitwa Ndikubwimana Théoneste bahimbaga NDIRI w'imyaka 33 y'amavuko.

    Yafashwe nyuma yo kujya kwiba k'uwitwa Ngendahayo Noël, aho yinjiye mu nzu abanje kwica ingufuri akiba ibirimo Bateri y'Umurasire( Be-Box) ya mySol. Yafatanywe kandi umupanga ndetse n'imfunguzo 22 zitandukanye akoresha mu bikorwa bye by'ubujura.

    NDIRI

    Kuri uyu NDIRI, avugwaho kwiba kukigero kiri hejuru ku buryo umwaka ushize yatinyutse n’'Ahera' nk'uko abaturage babibwiye intyoza.com, bavuga ko yagiye kwiba mu kiriziya Paruwase Gatolika ya Ngamba, agera no kuri Alitari, yiba ibikoresho birimo Bibiriya Ntagatifu ndetse n'Ikanzu ya Padiri.

    Aya makuru, inzego z'ibanze zaganiriye n'umunyamakuru wa intyoza.com zemeje ko ari Impamo, ko aba bombi batawe muri yombi ndetse bakaba bari mu maboko y'inzego z'Umutekano za Polisi na RIB. Kuva bagitabwa muri yombi, umunyamakuru wa intyoza.com yabajije Polisi iby'itabwa muri yombi kuri aba bagabo ariko tugeze aho gukora iyi nkuru tugitegereje gusubizwa.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/11/19/kamonyi-babiri-bari-barajujubije-abaturage-barimo-uwo-bitaga-pirato-batawe-muri-yombi/

  • Semuhungu Eric yirukanye General Benda muri Crue ye yaba Traffic Jam #rwanda #RwOT

    Uwitwa Semuhungu Eric umaze iminsi atavuga rumwe na  Miss Muyango nyuma yuko amumazeho abafana mu bijyanye no kuryoshya igitaramo abitwa aba 'Hoster'.

    Semuhungu wiyita ko ariwe Mwami waba Hoster mu Rwanda akaba ariwe nyiri Traffic Jam ica impaka uko bukeye nuko bwije muri uru Rwanda, yakomeje kutumvika nuwitwa Dj General Benda ubwo nawe yarasanzwe abarizwa muri iyi Crue yaba Traffic Jam kugeza ubwo yirukanwe.

    Kasuku Media twagerageje kumenya icyaba cyatumye umubano uri hagati ya Dj General Benda na Eric Semuhungu uhagarara muri Traffic Jam kugeza aho Dj Benda yirukanwa muri iyi Crue, umuyobozi wayo Semuhungu ntiyigeze agira icyo abitangazaho, gusa yavuze ko 'umubano nugaruka Benda bazongera bakamubona muri Crue ye yaba Traffic Jam'.

    Sibyo gusa twakomeje kugerageza kumenya imvano y'umwuka mubi utaragaragaye neza muri Traffic Jam hagati ya Semuhungu na Benda, twabajije kurundi ruhande rwa Benda nyuma yuko yirukanwe muba Traffic Jam atubwira yuko ntakintu abitangazaho ahubwo babaza uwamwirukanye niba haricyo bapfuye.

    Dj General Benda nyuma yo kwirukanwa muba Traffic Jam yaje gusimbuzwa uwitwa Mc Nario usanzwe anakina filime Nyarwanda.

    Mc Nario niwe wasimbujwe DJ General Benda muri Crue yaba Traffic Jam.

    Semuhungu Eric yirukanye ashwishwirije General Benda muri Crue ye yaba Traffic Jam amusimbuza Mc Nario.

    Semuhungu nyuma yo kwirukana ashwishwirije DJ General Benda muri Crue ye yaba Traffic Jam, akazi ntikahagaze ubwo ku wa gatanu taliki ya 22 Ugushyingo 'PEOPLE NIGHT CLUB' bizaba ari umuriro.

    Source : https://kasukumedia.com/semuhungu-eric-yirukanye-general-benda-muri-crue-ye-yaba-traffic-jam/

  • Gatsibo: Abavuka n'abakorera i Ngarama bagiye kuhubaka isoko na gare bya miliyari 1.5 Frw – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa 'Ngarama Social Development Company Ltd', Habimana Cyprien, ari nayo irimo abantu 152 biyemeje kubaka isoko rya kijyambere na gare nshya, yabwiye IGIHE ko byose bamwe bizuzura bitwaye miliyari 1,5 Frw.

    Yavuze ko batangiye kwishyira hamwe nyuma y'uko Leta ihanyujije umuhanda wa kaburimbo bakabona ko ari ngombwa ko umurege bavukamo wagira isoko rya kijyambere ryiza ndetse na gare ijyanye n'igihe abaturage bategeramo imodoka.

    Yagize ati 'Iyi mishanga tuzayubaka nk'abaturage ba Ngarama bifuza guteza imbere aho bavuka, turabona nta kibazo kirimo kuko abantu bose turi kumwe muri iki gikorwa turacyumva kimwe.'

    Habimana yavuze ko ikibanza bazubakamo cyari gisanzwe kirimo isoko rya Leta rishaje akaba ari ho bazahera bahubake isoko rishya ryiza ndetse ngo na gare nziza ijyanye n'igihe. Yavuze ko inyigo yamaze gukorwa ndetse na banki bamaze kuyegera ku buryo Akarere nikabegurira ikibanza bazubakamo, bazahita batangira.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yashimiye abikorera bo mu Murenge wa Ngarama bishyize hamwe, abizeza ubufatanye mu kubona ubutaka bazubakaho ibi bikorwaremezo.

    Yagize ati 'Turabashyigikiye ku buryo umushinga wabo tuzawukorera ubuvugizi muri Minisiteri ifite ubutaka mu nshingano ikabubegurira. Turateganya kubasura tukajya kumva ibyo bateganya gukora tukanabafasha guhabwa ubutaka, tuzareba niba Leta yabubaha ku buntu cyangwa niba babugura. Tuzaganira turebe igisubizo cyiza cyavamo.'

    Meya Gasana yakomeje asaba abikorera bo mu yindi mirenge kugira uruhare mu kubaka ibikorwaremezo kuko Leta ibashyigikiye kandi ishyize imbere ubufatanye hagati yayo n'abikorera.

    Iri soko rigezweho rizaba riri kumwe na gare y’imodoka rusange

    Iri soko rizatwara arenga miliyari 1.5 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abavuka-n-abakorera-i-ngarama-bagiye-kuhubaka-isoko-na-gare-bya

  • Amavubi yakoze amateka yo gutsinda Nigeria, a… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Mbere saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Godswill Akpabio Stadium.

    Abakinnyi 11 ba Nigeria babanje mu kibuga;

    Okoye, Osayi-Samuel, Troost-Ekong, Osho, Onyemaechi, Onyeka, Iheanacho, Yusuf, Simon, Bashiru na Boniface.

    Abakinnyi 11 b’Amavubi babanje mu kibuga; Ntwali Fiacre, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Fitina Omborenga – Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Ruboneka Bosco Gilbert Mugisha, Innocent Nshuti na Olivier Dushimimana.

    Umukino watangiye ubona ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ihererekanya umupira neza gusa kugera mu rubuga rw’amahina rwa Nigeria bikaba ari byo biba ikibazo.

    Ku munota wa 10 ikipe y’igihugu ya Nigeria yabonye uburyo bwa mbere bwashoboraga kugira icyo bubyara imbere y’izamu aho Bruno Onyemaechi yari abonye umupira ari mu rubuga rw’amahina, gusa atinda kurekura ishoti birangira Mutsinzi Ange atabaye ashyira umupira muri koroneri.

    Hari aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yari ibonye amahirwe ku mupira wari ufashwe na Ruboneka Jean Bosco agiye kuwuhindura ashaka Nshuti Innocent imbere y’izamu, William Troost Ekong aratabara awushyira muri koroneri.

    Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Kelechi Iheanacho yarekuye ishoti riremereye ryashoboraga kuvamo igitego ariko Ntwari Fiacre aratabara.

    Mu gice cya kabiri Augustine Eguavoen utoza Nigeria yaje akora impinduka mu kibuga havamo Alhassan Yusuf na Kelechi Iheanacho hajyamo Frank Onyeka na Samuel Chukwueze.

    Ikipe y’igihugu ya Nigeria n’ubundi yakomeje gusatira nk’aho Moses Simon yazamuye koroneri maze Victor Boniface ashyiraho umutwe ariko umunyezamu w’Amavubi yongera gutabara.

    Ku munota wa 59 Samuel Chukwueze yaje gufungura amazamu ku mupira yakuye mu kibuga hagati azamuka acenga ageze imbere y’izamu arekura ishoti riragenda rinyeganyeza inshundura.

    Umutoza w’Amavubi, Torsten Frank Spittler nyuma yo gutsindwa yahise akora impinduka mu kibuga akuramo Ruboneka Jean Bosco hajyamo Samuel Gueulette.  

    Ku munota wa 67 Ntwari Fiacre yaje kugira ikibazo cy’imvune asimburwa na Buhake Clement ndetse na Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ nawe aha umwanya Kwizera Jojea.

    Ku munota wa  72, Amavubi yaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Mutsinzi Ange akoresheje umutwe ku mupira wari uzamuwe na Kwizera Jojea.

    Nyuma y’iminota 3 gusa mu buryo butunguranye ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yabonye igitego cya kabiri ku mupira Imanishimwe Emmanuel Manguende yazamukanye ageze imbere y’izamu awuha Nshuti Innocent nawe arekura ishoti riruhukira mu nshundura.

    Umukino warangiye Amavubi atsinze Nigeria ibitego 2-1 ariko kujya mu gikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco biranga. Ni nyuma yuko byasabaga ko Libya itsinda Benin ariko byarangiye aya makipe yombi anganya 0-0.

    Mu itsinda D amakipe azitabira igikombe cy’Afurika ni Nigeria ya mbere n’amanota 11 ndetse na Benin ya kabiri n’amanota 8 yanganyaga n’Amavubi ariko yo ikaba nta mwenda w’igitego yarimo mu gihe u Rwanda rwo rwari rurimo umwenda w’ibitego bibiri.

    Amavubi yakoze amateka yo gutsinda Nigeria gusa birangira abuze itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika cya 2025

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148748/amavubi-yakoze-amateka-yo-gutsinda-nigeriaabura-itike-yo-kujya-mu-gikombe-cyafurika-148748.html

  • Djihad Bizimana haricyo asaba Abanyarwanda maze bagatsinda Libya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu rugendo rwo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika, Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, iritegura umukino ukomeye izahuramo na Libya. Uyu mukino utegerejwe cyane n'abanyarwanda kubera akamaro kawo mu guharanira ikuzo ry'igihugu mu marushanwa y'Afurika. Kapiteni w'Amavubi, Djihad Bizimana, yemeza ko abakinnyi biteguye ku buryo bukomeye kandi bahagaze neza mu mutwe no ku mubiri.

     

    Bizimana yagize ati: 'Abakinnyi tudatanze 100% ntacyo twageraho. Twiteguye gutanga imbaraga zose kuko iyi ni match turamutse tuyitsinze byadushyira ahantu heza mu rugendo turimo rwo gushaka Ticket yo kwerekeza mu gikombe cy'Africa.'

     

    Akomeza asaba Abanyarwanda gushyigikira ikipe yabo mu buryo bwose bushoboka, ati: 'Turasaba Abanyarwanda gushyigikira ikipe y'Igihugu mu buryo bwose bushoboka, kuko iyi ni match ifite akamaro gakomeye kandi dufite amahirwe menshi yo kuyitwaramo neza.'

     

    Uyu mukino uzaba ari n'umwanya mwiza wo kureba uburyo ikipe yiteguye urugamba rwo gukomeza urugendo rwo kwerekeza mu gikombe cy'Afurika, igahesha ishema u Rwanda.

     

    Source : https://yegob.rw/djihad-bizimana-haricyo-asaba-abanyarwanda-maze-bagatsinda-libya/

  • Yolo The Queen yikomye abahakana umubano we n… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa burebure Yolo The Queen yashyize kuri Instagram, yavuze ku bantu bagiye bahakana ko ataziranye na Drake, ndetse bakavuga ko ibimenyetso byose yerekana abihimba ibizwi nka ‘Photoshop.’

    Yagize ati: “Ndabyibuka ubwo Drake yatangiraga kunkurikira, mwese muvuga ko ari ‘Photoshop,’ noneho akaza gushyira ubutumwa bwanjye kuri paji je [ya Instagram], nayo mukavuga ko atari iya nyayo.”

    Yolo yakomeje avuga ko afite byinshi ashobora gutangaza ariko atekereza ko abantu bashobora kumugirira ishyari. Yavuze ko abantu babona bike ugereranije n’ibiganiro byihariye agirana n’uyu muraperi. 

    Yatangaje ko paji ye ya Instagram atari iyo gushyiraho amafoto gusa, ahubwo imwinjiriza n’amafaranga binyuze mu kuba akurikirwa n’ibyamamare byinshi, ashishikariza abantu gukanguka bakamwigiraho.

    Ati: “Ariko mwibuke ko ndi hano ngo nkorere amafaranga kuri iyi paji, ntabwo ndi nka bamwe muri mwe mwirirwa musubiza ibintu bibi. Ndi gukorera amafaranga ijoro n’amanywa, rero mutuze. Imana ni nziza niyo mpamvu mpora mbabwira ngo muyizere.”

    Ubu butumwa burebure, yabushyizeho nyuma y’ifoto imugaragaza avugana na Drake mu buryo bw’amashusho, aho yagiraga ati: “Musuhuze umugabo wanjye.”

    Drake uri mu baraperi bakomeye ku Isi ubusanzwe yitwa Aubrey Drake Graham. Graham ndetse ni na rimwe mu mazina Yolo The Queen yabwiye umwe mu bamukurikira ubwo yamubazaga uko umwana yabyaye yitwa.

    Yolo ntabwo avuga se w'umwana, gusa mu minsi yashize yagiye agaragara ari kumwe n'ibyamamare bikomeye mu Isi birimo Umuraperi Drake, Harmonize n'abandi.

    Harmonize nawe yirutse inyuma ye kuko hari n'igihe bagaragaye bishimanye uyu mukobwa yamusuye mu rugo iwe muri Tanzania.

    Mu mwaka ushize uyu muhanzi mu butumwa bw'uruhererekane yashyize kuri Instagram Stories yabanje kugaragaza Yolo The Queen, ari kuririmba indirimbo ye yise 'Single Again' arangije akurikizaho ubutumwa agira ati 'Uko uba wiyumva iyo utegereje imodoka yawe ya Range Rover.''

    Aya magambo yakurikiwe n'amashusho arimo Ranger Rover, ikikijwe n'izindi modoka nyinshi ziri imbere y'inyubako ya Harmonize yise 'Konde Village'. Imbere iyi modoka yari yanditseho ngo 'BOSS YOLO''. Arangije ati 'Iyo mvuze ngo ndagukunda, amafaranga yanjye aba ari ayawe.'

    Yakomeje yifuriza Yolo The Queen gukomeza gutera imbere avuga ko ibyiza byinshi biri imbere. Harmonize yakoze ibi nyuma yaho muri Gicurasi 2023 mu ndirimbo yahuriyemo na Bruce Melodie bise 'Nzanzibar', uyu muhanzi yumvikanamo aririmba Yolo The Queen.

    Harmonize ni we utangira aririmba, akavugamo umukobwa w'igitangaza utuma ata ubwenge kubera 'Imiterere ye nk'iya Yolo The Queen'.

    Mu ijoro ryo ku wa 7 Gicurasi 2023 nabwo, Harmonize yatumiye Yolo The Queen kuri Instagram 'Live' ngo baganire ku rukundo rwabo.

    Ubwo bari Live kuri Instagram, Harmonize yavuze ko akunda cyane Yolo The Queen, ati “Impamvu mbizanye hano ni ukugira ngo buri wese amenye ko ngukunda cyane.”

    Ni ikiganiro uyu muhanzi yatereteragamo uyu mukobwa amusabira urukundo ku karubanda, ibyo bamwe bafashe nko gushaka kureshya amarangamutima y'abakunzi b'umuziki w'u Rwanda.

    Gusa, ubwo yabazwaga niba umwana we yaramubyaranye n'uyu muhanzi yabiteye utwatsi. Ndetse, akavuga ko atari uwa Drake yise izina rye, nubwo agaragaza ko bafite aho bahuriye.


    Yolo The Queen yasubije abamwita umubeshyi iyo avuga ko aziranye na Drake


    Yagaragaje ko bavugana nubwo hari abatabyumva

    Drake ni umwe mu baraperi bakomeye ku Isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148742/yolo-the-queen-yikomye-abahakana-umubano-we-na-drake-148742.html

  • Yvonne Chaka Chaka yatatse u Rwanda anavuga i… – #rwanda #RwOT

    Uyu munyabigwi mu kiganiro n’abagize Rwanda Arts Initiative kuri iki Cyumweru tariki 17 Ugushingo 2024, ubwo yasubizaga ikibazo cy’uwari umubajije niba yifuza gutura mu Rwanda cyangwa ubwenegihugu bwarwo, yagize ati: ”Ndatekereza, u Rwanda ni Igicumbi cy’urukundo n’amahoro”.

    Yvonne Chaka Chaka yahishuye ko yatangiye gushaka ubutaka mu Rwanda, mu Karera ka Muhanga akaba ari ho yashimye biturutse ku izina rya Kabiri ry’umugabo we witwa Mhinga.

    Yakomeje avugako u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwigisha ibindi bihugu byose byo muri Afurika ndetse n’Isi yose. Yavuze kandi ko yagize amahirwe ahura na Perezida w’u Rwanda afata nk’umuvandimwe, akaba n’inshuti ye magara ndetse ko ari na ko bimeze kuri Madamu Jeannette Kagame.

    Avuga ko abanyarwanda bakwiye gushimira Imana kuba yarabahaye Perezida Kagame kuko kumugira ari amahirwe. Yunzemo ati ”Ariko nawe agira amahirwe yo kugira abantu nk’abanyarwanda”.

    Umuhanzikazi Yvonne Chaka Chaka waje mu Rwanda mu bihe bitandukanye, kuri iyi nshuro yaje yitabiriye inama ya Access yigaga ku iterambere ry’umuziki wa Afurika yanatanzemo Ikganiro.

    Ikiganiro yatanze yakebuye bamwe mu bari ku ruhembe rw’umuziki bagishyira imbere kwaka ruswa abagore, avuga ko bituma batagaragaza ubushobozi bwabo anasaba abagore gukora cyane no gufata umuziki nk’akazi kuruta kwishimisha.

    Chaka Chaka afata Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame nk’abavadimwe be 

    Yvonne Chaka Chaka yashimangiye ko u Rwanda ari intangarugero

    Afata ubuyobozi bwa Perezida Kagame nk’umugisha ku banyarwanda

    Yahishuye ko yifuza gutura mu Rwanda ndetse ko hari ubutaka yashimye mu Karere ka Muhanga


    Yvonne Chaka Chaka yabengutse ubutaka mu Karere ka Muhanga

    Mu 2009 ubwo Yvonne Chaka Chaka yahuraga na Perezida Kagame bwa mbere mu Bwongereza

    IMWE MU NDIRIMBO ZA CHAKA CHAKA YACIYE IBINTU

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148738/yvonne-chaka-chaka-yatatse-u-rwanda-anavuga-impamvu-ashaka-kugura-ubutaka-i-muhanga-148738.html

  • Meddy, Element na Adrien batashye amara masa… – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024, muri Kampala Serena Hotel.

    Ni ku nshuro ya 13 ibi bihembo bitanzwe. Byitabiriwe n'umubare munini w'ibyamamare mu ngeri zinyuranye, barimo n'Umunyamabanga wa Leta muri Misiteri y'Ikoranabuhanga muri Uganda, Hon. Joyce Nabbosa Ssebugwawo.

    Umunyamuziki Joshua Baraka ni we wegukanye igikombe cy'umuhanzi mwiza wo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (East Africa Best Artist). Mu butumwa bwe bwo kuri X, yagaragaje ko yatunguwe n'uburyo yagize amarangamutima ubwo yashyikirizwaga iki gikombe ari ku rubyiniro.

    Uyu musore yahigitse abarimo: Bien; Diamond Platnumz, Drama T, Element Eleeeh, Mbosso, Navio, Sheebah ndetse na Zuchu.

    Yavuze ko yiyumvaga nk'umuntu ufite icyo kubwira abantu “ariko naganjijwe cyane n'amarangamutima”. Ati 'Ndabashimira mwese ku bw'urukundo munyereka, urukundo rurakomeje kandi ni rwiza cyane.'

    Aaronx yahawe igikombe cy'umuhanzi wigaragaje mu 2024 (Breaktrough Artist), Sheebah Karungi yegukana igikombe cy'umuhanzikazi mwiza (Best Female) ahigitse abarimo: Carol Nantongo, Irene Namatovu, Lydia Jazmine, Rema Namakula, ndetse na Winnie Nwagi. Ni mu gihe Korali 'Strems of Life' ariyo yegukana igikombe cy'umuhanzi w'umwaka wa 2024.

    Indirimbo 'Dalilah' ya Joshua Baraka niyo yegukanye igihembo cya 'East Africa Best ACT/Song'. Bivuze ko uyu musore yegukanye ibikombe bibiri.

    Yari ahataniye iki gikombe n'indiirmbo 'Niyo ndirimbo' ya Meddy na Adrien Misigaro, 'Mapoz' ya Diamond Platnumz, 'I Want You' ya Bien Aime, 'Huu Mwaka' ya Rayvany, 'Mad Infinity' ya Navio, 'Umechelewa' ya Mbosso, 'Kosho' ya Drama T ndetse na 'Zawadi' ya Zuchu Ft Dadiposlim.

    Acidic Vokoz yahawe igihembo cy'umuhanzi mwiza w'umugabo (Best Male), ni mu gihe indirimbo y'amashusho meza y'umwaka yabaye iya Spice Diana yakoranye na Anko Ronie.

    Ni mu gihe indirimbo 'Komasava' ya Diamond, Jason Derulo, Khalil Harisson na Chley yegukanye igikombe cya 'Africa Best Act'.

    Ibi bihembo mu 2023 byari bihatanyemo indirimbo 'Fou de Toi' ya Bruce Melodie, Element EleéeH na Ross Kana ndetse n'indirimbo 'Bonane' Deejay Pius yakoranye na Alyn Sano na Bushali, ariko muri bose nta n'umwe wigeze wegukana igikombe ubwo byatangarwa mu 2023.

    Mu 2017, itsinda rya Charly&Nina ryatwaye igikombe muri ibi bihembo bya HiPipo Music Awards. Bari bahatanye mu cyiciro cy'indirimbo nziza y'umwaka mu Rwanda ['Song of the Year: Rwanda'], babicyesha indirimbo 'Indoro' baririmbanye na Big Farious wo mu Burundi.

    Mu 2018, Bruce Melodie yegukanye igihembo cy'umuhanzi wigaragaje muri Afurika y'Iburasirazuba (East Africa Best Breakthrough Artist) muri HiPiPo Music Awards. Icyo gihe yahigitse Ben Pol, Darassa, Lydia Jazmine, Meddy, Nyashinski, The Band BeCa, The Ben na Ykee Benda.

    Muri uriya mwaka kandi, indirimbo 'Binkolera' ya The Ben na Sheebah yahawe igihembo cya Best East African Collabo muri HiPiPo.

    Yahigitse 'Babiee' ya Avril na A Pass, 'Barua Kwa Mama' ya Bahati na Eddy Kenzo, 'Just a Dance' ya Buravan na AY, 'Owooma' ya Charly & Nina na Geosteady, 'Throne' ya Navio na King Kaka, 'Body' ya Rabadaba na Jody ndetse na 'Nikungushe' ya Willy Paul na Rayvanny.

    Mu bandi bahawe ibihembo barimo Knowless wegukanye icy'umuhanzi wakoze amashusho y'indirimbo meza, binyuze mu ndirimbo ye yise 'Uzagaruke'. Icyo gihe yahigitse 'Zahabu' ya Charly & Nina, 'Ntawamusimbura' ya Meddy na 'Habibi' ya The Ben. 

    Ni mu gihe 'Slowly' ya Meddy yabaye indirimbo y'umwaka mu cyiciro cy'abahanzi bo mu Rwanda.

    Joshua Baraka yegukanye ibihembo bibiri muri HiPipo Music Awards
    Element yari ahatanye mu cyiciro cya 'East Africa Best Artist', ahatanye n'abarimo: Bien, Diamond Platnumz, Zuchu na Mbosso; Drama T, Joshua Baraka [Watwaye igikombe], Navio na Sheebah Karungi
    Meddy na Adrien Misigaro bari bahatanye muri HiPipo Music Awards babicyesha indirimbo yo guhimbaza Imana bakoranye bise ‘Niyo Ndirimbo’ Umuhanzikazi Gloria Bugie ufite inkomoko mu Rwanda yaririmbye mu gutanga ibi bihembo- Uyu mukobwa amaze iminsi avugwa cyane muri Uganda ahanini bitewe n'amashusho y'urukozasoni ye yasakaye





    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NIYO NDIRIMBO’ YA MEDDY NA ADRIEN MISIGARO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148739/meddy-element-na-adrien-batashye-amara-masa-mu-bihembo-byihariwe-na-joshua-baraka-148739.html