Blog

  • Byinshi wamenya Kuri Charles Babbage umugabo wavumbuye bwa mbere imashine #rwanda #RwOT

    Ivumburwa:
    Charles Babbage bakunze kwita 'se wa computing' kubera ko ashimwa kuba yarahimbye mudasobwa ya mbere
    Ivumburwa ry'imashini ryakozwe ahagana mu mwaka wa 1830.

    Babbage yateguye moteri ya Analytical kugira ize kuba intandaro yo kumufasha. Iyi mashine yari ifite ibintu byinshi byigenzi mu gukora mudasobwa zigezweho.

    Umusanzu
    Babbage yari umunyamibare mu gihugu cy'u Bwongereza akaba ari nacyo gihugu yakomokagamo yiswe umuhanga mu bya filozofiya, kubera imirimo yakoze, mu bwubatsi, ubukungu bwa politiki, n'ubumenyi bwa mudasobwa.

    Ibyo kumenyekana:
    Umuryango mpuzamahanga waje kwita Charles Babbage Institute, bamwitiriye kugira ngo bubahe umusanzu wuyu nyakwigendera.

    Indi mibare igaragara mu mateka yabakoze imshine bwa mbere harimo:

    Umugabo witwa Sir William Thomson: Yahimbye imashini itegura imiraba mu 1872, yakoresheje mu kubara amazi aba yakoreshejwe.

    Konrad Zuse: Mu 1940, Zuse yakoze Z2, imwe muri mudasobwa ya mbere y'amashanyarazi. John Bardeen, Walter Brattain, na William Shockley: Mu 1947, bahimbye transistor muri Bell Labs, byagize uruhare runini mu kubara no kumenya ibyakoreshejwe.

    Uyu nyakwigendera Charles Babbage yavutse ku wa 26 Ukuboza 1791, yari umunyamibare ukomeye mu gihugu cy'U Bwongereza yaje kwitaba Imana mu kwezi ku Kwakira mu mwaka wa 1871 ubwo kubazi kubara neza imyaka yitabye Imana afite imyaka 79.

    Source : https://kasukumedia.com/byinshi-wamenya-kuri-charles-babbage-umugabo-wavumbuye-bwa-mbere-imashine/

  • Umukinnyi w'amavubi BIZIMANA DJIHAD agiye kuri FACEBOOK arinigura koko. #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'amavubi BIZIMANA DJIHAD agiye kuri FACEBOOK arinigura koko.

    DJIHAD BIZIMANA nyuma yaho AMAVUBI asoreje urugendo rwayo rwo kujya mu gikombe cya AFURIKA yagaragaye kuri FACEBOOK yiwe avuga amagambo akomeye cyane bisa naho ababaye cyane kubona batazajya mu cya AFURIKA.
    Gusa abamukurikira nkuko mu bibona muri Comment bagiye bandika bagaraje ko rwose ikipe ntacyo itakoze ariko kubwamahirwe make bikanga.

     

    Source : https://kasukumedia.com/umukinnyi-wamavubi-bizimana-djihad-agiye-kuri-facebook-arinigura-koko/

  • Hagiye gushyirwaho amabwiriza y'ikoreshwa ry'ibinyabutabire byangiza mu basirikare ba EAC – #rwanda #RwOT

    Ni inama y'iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa 18 ikaba izarangira ku wa 20 Ugushyingo 2024.

    Ihurije hamwe impuguke mu ngeri zinyuranye nk'abaganga, abasirikare, abapolisi, abahanga mu bijyanye n'ubutabire ndetse n'abasivile.

    Bari kwiga ku ikoreshwa ry'ibintu binyuranye biri mu itsinda rizwi nka 'Chemical, Biological, Radiological, Nuclear, and Explosive (CBRNE) bihuriye ku kubamo ibinyabutabire bigira ingaruka mbi ku buzima no ku bindi bintu mu buryo bunyuranye.

    Iryo tsinda rya CBRNE, ribarizwamo ibinyabutabire byangiza harimo bikomoka ku binyabuzima nka virusi zitera indwara, ibikomoka ku ngufu za nucléaire, ibikomoka ku buvuzi bwifashisha kureba imbere mu mubiri (radiology), ibiva ku ntwaro nk'ibisasu biturika ndetse n'ibiva ku bindi binyabutabire.

    Amabwiriza azashyirwaho azaba atanga umurongo ku bikomoka kuri ibyo binyabutabire byakoreshwa mu gisirikare cy'ibihugu bya EAC, mu rwego rwo kwirinda ingaruka bishobora kugira ku binyabuzima n'ibindi bintu.

    Col.Deng Mayom Manyang Malual ushinzwe guhuza ibikorwa by'ingabo muri Sudani y'Epfo, yavuze ko nubwo bimwe mu bikomokaho ibyo binyabutabire muri uyu muryango nta bihari ariko hagomba kubaho imyiteguro.

    Ati 'Nubwo nta gihugu na kimwe mu bigize EAC gifite cyangwa giteganya gukora izo ntwaro [zirimo bya binyabutabire], ni ingenzi ko ingabo zacu zitegura kurinda abaturage. Birumvikana muri uyu muryango izo ntwaro nta zihari ariko haduka indwara nyinshi zifitanye isano n'ibyo binyabutabire.'

    Col. Deng Mayom yongeyeho ko uko EAC ikomeza kwaguka, ari ngombwa gufatanya mu kwita ku mutekano n'amahoro mu Karere hirindwa ibibazo bishobora kwaduka bishingiye ku iterambere ry'ikoranabuhanga n'impinduka mu mikorere y'imitwe y'iterabwoba ku rwego mpuzamahanga.

    Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, Brig Gen Dr. Ngoga Eugène, yavuze ko ubufatanye bw'ibihugu mu guhangana n'ibibazo byibasira umuryango mugari ari ingenzi cyane kandi bihuje n'intego y'iyo nama.

    Ati 'Ibinyabutabire bikomoka kuri CBRNE ni bibi cyane kandi bigira ingaruka mu buryo bw'umwihariko. Bishobora kubaho bitewe n'ibikorwa bigambiriwe, ku bw'impanuka cyangwa se bitewe n'ibiza kamere. Mu kubikemura rero, dukeneye amatsinda akora neza kandi akorera hamwe, agahana amakuru kandi akizerana'.

    Brig Gen Dr. Ngoga yongeyeho ko amabwiriza iryo tsinda rihuriweho rizafatanya gushyiraho, azagira akamaro haba mu buryo bwa gisirikare no mu zindi nzego.

    Iyi nama ihurije hamwe impuguke zinyuranye z’ibihugu bya EAC

    Brig Gen Dr. Ngoga Eugène, yavuze ko amabwiriza azashyirwaho azagira akamaro mu bya gisirikare no mu zindi nzego

    Col.Deng Mayom Manyang Malual, ushinzwe guhuza ibikorwa by'ingabo muri Sudani y'Epfo yavuze ko nubwo bimwe mu bikomokaho ibyo binyabutabire muri EAC bidahari, hagomba kubaho kwitegura

    Inama yitabiriwe n’inzobere zitandukanye ziturutse mu bihugu bya EAC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gushyirwaho-amabwiriza-y-ikoreshwa-ry-ibinyabutabire-byangiza-mu

  • Abarenga ibihumbi 800 mu bagejeje igihe cyo gukora mu Rwanda ni abashomeri – #rwanda #RwOT

    Ni imibare igaragazwa na raporo y'igihembwe cya gatatu ku bijyanye n'abakozi n'umurimo mu Rwanda (Labour Force Survey).

    Iyi raporo igaragaza ko kugera muri Kanama 2024, umubare w'Abanyarwanda bari bafite imyaka ibemerera gukora (kuva kuri 16) bari miliyoni 8.3.

    Muri aba abafite akazi bari miliyoni 4.5, abagera ku bihumbi 815 ari abashomeri, mu gihe abandi miliyoni 3 bari hanze y'isoko ry'umurimo kubera impamvu zitandukanye zirimo nko kuba abanyeshuri bihoraho, abakuze cyane, abafite ubumuga n'abandi bacitse intege zo gushaka akazi. Ibi bituma umubare w'abakozi bari ku isoko ry'u Rwanda ubarirwa muri miliyoni 5.3.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare kigaragaza ko umwe mu bantu barindwi bafite imyaka ibemerera gukora kandi bakaba bari ku isoko ry'umurimo ari umushomeri.

    Gusa nubwo bimeze gutyo mu gihembwe cya gatatu cya 2024, igipimo cy'ubushomeri cyagabanutseho 15,3%. Ubushomeri bwiganje cyane mu b'igitsina gore kuko buri ku ijanisha rya 18.5%, mu gihe mu bagabo buri kuri 12,5%. Mu rubyiruko ubushomeri buri kuri 18.8%, mu gihe mu bakuze buri kuri 12,6%.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare kigaragaza ko umubare w'abafite imyaka ibemerera gukora kandi bakaba bari ku isoko ry'umurimo wazamutse kuva mu 2022. Muri Kanama 2024 uyu mubare wari uri kuri 64,1%, aho wazamutseho 4,3% ugereranyije n'uko byari bimeze muri Kanama 2023, kuko wari 59,8%.

    Ibi byatewe ahanini no kugabanuka k'umubare w'abafite imyaka ibemerera gukora ariko bakaba bari hanze y'isoko ry'umurimo kubera impamvu zitandukanye. Muri Kanama 2023 wari kuri 40,2%, gusa mu gihe nk'icyo mu 2024 waragabanutse ugera kuri 35,9%.

    Ijanisha ry'abafite imyaka y'ibemerera gukora kandi bakaba bafite akazi mu Rwanda mu gihembwe cya gatatu cya 2024 ryarazamutse rigera kuri 54,3%, rivuye kuri 49% muri Kanama 2023.

    Umubare w'ab'igitsina gabo bafite imyaka ibemerera gukora kandi bakaba bafite akazi ni 64,3%, mu gihe ijanisha muri bagenzi babo b'igitsina gore riri kuri 45.4%.

    Abari hejuru y'imyaka 30 bafite akazi ni 55,6%, mu gihe abafite hagati y'imyaka 16-30 bafite akazi ari 52,6%.

    Urwego rwa serivisi nirwo ruza ku isonga mu gutanga akazi ku bantu benshi, kuko abarukuramo bagera kuri 45,4%, bavuye kuri 41 % bariho muri Kanama 2023.

    Umubare w'abakora mu buhinzi wo ukomeje kugabanuka, aho mu gihembwe cya gatatu cya 2024 wagabanutse ugera kuri 32.6%, mu gihe mu gihembwe nk'icyo mu 2023 wari 37.4%.

    Mu rubyiruko ubushomeri buri kuri 18.8%, mu gihe mu bakuze buri kuri 12,6%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-800-mu-bagejeje-igihe-cyo-gukora-mu-rwanda-ni-abashomeri

  • Musore ntuzabure ubwenge ! Dore ibintu bizakugaragariza ko umugore agushaka cyane #rwanda #RwOT

    Kenshi cyane abagore n'abakobwa batinya kuvuga ibyiyumviro byabo ku basore cyangwa abagabo bakunda, rimwe na rimwe bakanatekereza ko nibabivuga abo basore barahita babanga, kuko benshi mu basore ntibakunda abakobwa cya abagore babiteretera.

    Rero hari ibintu bimwe na bimwe abagore cya abakobwa bakunze kugaragaza nk'ibimenyetso byuko bashaka kugirana umubano n'umusore runaka.
    Bimwe ni ibi: 1. Umukobwa wagukunze ndetse akaba agushaka, kenshi akunze kuza ahantu uri, akaba yumva buri gihe ashaka kumva ibiganiro byawe.

    2. Rimwe na rimwe iyo umusore yagize ikibazo, niwe utora iyambere ajya kumubaza icyo yabaye, kenshi niyo utakimubwira icyo wabaye arakwihanganisha, akanaguhumuriza.

    3. Umukobwa wakunze, akunda guhanga amaso cyane uwo yakunze, rimwe na rimwe akamurebana amaso yoroshye (kureba icyoroshye), ndetse akajya agaragaza gutinya mu maso ye.

    4. Umukobwa cya Umugore wagukunze cyangwa ugushaka, atangira kujya akugenzura cyane, iyo abona uri kumwe n'abandi bakobwa, iyo mutandukanye aza kukubaza ibyerekeye babakobwa.

    5. Umukobwa cya umugore ugushaka cyane, aba ashaka ko umusura cyangwa we agusure inshuro nyinshi.

    6. Ikizakubwira ko umukobwa cya umugore yagukunze, iyo umugujije amafaranga, ntashobora kuzuyaza kuyaguha, rimwe na rimwe hari igihe biba ngombwa akayaguza ariko akayaguha.

    7. Umugore wagukunze, kenshi cyane akunze kukwandikira , rimwe na rimwe akanakubaza niba wamenye amakuru y'abaye kuri runaka, kandi mu byukuri agirango abone aho ahera akuvugisha.

    Source : https://kasukumedia.com/musore-ntuzabure-ubwenge-dore-ibintu-bizakugaragariza-ko-umugore-agushaka-cyane/

  • Icyo wamenya ku buzima bw'injangwe #rwanda #RwOT

    Iyo ubonye injangwe yanduye ikintu cyambere uhita utekereza ni impamvu injangwe ziba zifite umwanda.
    Injangwe zishobora kwihanganira inzara mu gihe cy'icyumweru, ariko ntishobora kugenda iminsi itarenze 2-3 idafite amazi.

    Ubusanzwe injangwe iba ifite isuku nyinshi cyane. Niba ubonye injangwe idasa neza, iba ifite DEHYDRATED kandi imaze iminsi myinshi biba bisaba ubushuhe bwo gutunganya ubwoya bwazo kugira ikomeze guhorana isuku.

    Niba ubonye injangwe ifite umwanda ukabije, kuyireba ubwayo yo yumva itewe n'isoni kuko uburyo Imana yayiremye nukuba ihorana isuku, rero birayibabaza iyo uyibonye isa nabi.

    Ikindi wamenya ku injangwe nuko kimwe mubiyitera gusa nabi ni kuba ifite umwanda ukabije nukuba itigeze igira icyo itamira mu bijyanye n'ibiryo cyangwa kunywa ibyo bikamara igihe kirekire uko byagenda kose isa nabi.

    Ubuzima bwinyamaswa idafite aho kuba ntabwo buba bworoshye. Injangwe yagasozi ihora itinya izindi nyamaswa n'abantu, kandi ntabwo imenya ibijyanye no kwitabwaho uko bisa muri ibyo rero ihorana ummwanda ukabije kuko itaba izi isuku n'umwanda kubitandukanya.

    Source : https://kasukumedia.com/icyo-wamenya-ku-buzima-bwinjagwe/

  • Kamonyi-Operasiyo simusiga: Umunsi w'umwijima ku 'Abahebyi' n'abakekwaho ubugizi bwa nabi #rwanda #RwOT

    Kuva kuri uyu wa mbere tariki 18 Ugushyingo 2024 kugeza mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi iri muri Operasiyo yo guhiga bukware no guta muri yombi abakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko (abazwi nk'Ibihazi), abashora abameze nk'abo mu bucukuzi butemewe ndetse n'abandi bagaragara mu bikorwa bitandukanye bihungabanya umutekano.

    Ni iminsi ibiri y'Umwijima ku bakora ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko, aho kandi iyi minsi icuze umwijima ku bandi bakora ibikorwa bibi birimo ibihungabanya umutekano n'ituze bya rubanda mu mirenge ya; Rukoma, Ngamba ndetse na Kayenzi.

    Umuvuguzi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye intyoza.com ko muri iyo Operasiyo yakozwe na Polisi ku bufatanye na bamwe mu baturage, hamaze gutabwa muri yombi abantu 10.

    Bamwe mubatawe muri yombi.

    SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko iyi Operasiyo iri mu bikorwa Polisi irimo byo gukumira no kurwanya ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko bimaze iminsi bikorwa ariko by'umwihariko abafashwe bakaba baratawe muri yombi mu mukwabo udasanzwe wakozwe kuva kuri uyu wa mbere kugera mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024 mu mirenge wa Rukoma, Ngamba na Kayenzi.

    Avuga ko mu bamaze gutabwa muri yombi muri iyi minsi ibiri (ubariye ku masaha agize umunsi nta minsi 2 irimo) barimo; Abagabo n'Abasore umunani(8) hakiyongeraho ba 2 bo kuri uyu wa mbere, bose bakaba 10, bakoraga ubu bucukuzi ndetse bakagaragara mu bindi bikorwa bitandukanye bihungabanya umutekano.

    Muri abo batawe muri yombi barimo; Umusore w'imyaka 24 ukekwa no mu bindi bikorwa bikomeye byo guhungabanya umutekano birimo gukubita no gukomeretsa akoresheje umuhoro. Harimo kandi undi mugabo w'imyaka 31 nawe ucyekwa gushora akoresha abandi bakozi muri ubwo bucukuzi butemewe n'amategeko.

    SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye intyoza.com ko abatawe muri yombi, banafatanywe bimwe mu bikoresho bakoreshaga muri ubwo bucukuzi harimo ibitiyo n'umunzani.

    Akomeza avuga ko Polisi y'u Rwanda ishimira abaturage bakomeje gutanga amakuru kuri aba bantu bagafatwa. Asaba kandi aba baturage gukomeza ubwo bufatanye, akibutsa ko ntawe ukwiye kubibona ngo abiceceke kuko ingaruka ari nyinshi zirimo; Kubura ubuzima bw'abantu no guteza umutekano muke mu bundi buryo butandukanye. Asaba buri wese kuba Ijisho rya mugenziwe no gutangira amakuru neza kandi ku gihe kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba.

    SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo avuga kandi ko Polisi y'u Rwanda isaba Abishora muri ibyo bikorwa byavuzwe n'ibindi byose bitemewe n'amategeko kubireka kuko' Polisi idashobora kubyihanganira kandi kumva ko wabikora ukaducika byo ntibishoboka'.

    NDIRI

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/11/19/kamonyi-operasiyo-simusiga-umunsi-wumwijima-ku-abahebyi-nabakekwaho-ubugizi-bwa-nabi/

  • Muyango na Ccile Kayirebwa bahawe ibihembo b… – #rwanda #RwOT

    Ni ibihembo bashyikirijwe mu iserukiramuco n'inama bya 'Access 2024' byabereye i Kigali mu mpera z'icyumweru gishize. Iyi nama ni ubwa mbere yari ibereye i Kigali, kuko yakunze kubera cyane mu bihugu birimo Kenya.

    Buri gihe mu gusoza iyi nama hatangwa ibihembo ku bahanzi n'abandi bagize uruhare mu guteza imbere indangamuco mu gihugu iyi nama iba yabereyemo. Ariko habaho guhitamo no kureba amateka ya buri muntu bashaka guha igihembo.

    Ibi bihembo byiswe 'Music in Africa Honorary Award for the year 2024' babishyikirijwe n'umuryango 'Music In Africa Foundation (MIAF)' ari nawo utegura inama ya Access ibera mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika.

    Ni muri urwo rwego Cecile Kayirebwa na Muyango Jean Marie, buri umwe yahawe igihembo cye. Music In Africa Foundation (MIAF) kandi yanahaye ishimwe Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Iterambere ry'ubuhanzi, inatanga ishimwe kuri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda.

    Mu 2017, igihembo nk'iki cyahawe Maal wo muri Senegal, Eric Wainaina wo muri Kenya mu 2018, Bibie Brew na Ebo Taylor bo muri Ghana mu 2019, Thandiswa Mazwai na Vusi Mahlasela bo muri Afurika y'Epfo mu 2021, ndetse na DDC Mlimani Park Orchestra na Saida Karoli mu 2022 bo muri Tanzania.

    Nyuma y'uko yakiriye igihembo, Muyango yashimye 'Music in Africa' ndetse na 'Access' yamugeneye iki gihembo ndetse bagashima n'ibikorwa biteza imbere umuziki Nyarwanda.

    Yavuze ko 'Nabikoze kubera y'uko ari impano yanjye, kandi nabikoraga mbikunze, ni ubuzima bwanjye.' Uyu munyabigwi mu muziki yanashimye umuryango avukamo, kuko wamutoje umuco no gukunda u Rwanda 'Bibaka ariyo soko y'inganzo yanjye.'

    Yanashimye kandi itsinda 'Muyango n'Imitari' bakoranye mu bihe bitandukanye indirimbo zakunzwe cyane ubwo yari hanze y'igihugu. Muyango yashimye byihariye umutoza we Sentore Athanase kuko 'Inganzo mfite ariwe nyicyesha, kandi niwe wanyigishije kuririmba'.

    Muyango yanashimye 'Abatumye tubona u Rwanda tugataha mu Rwanda, kuko n'inganzo yanjye yaharaniye k'u Rwanda, ku rugamba rwo kubohora Igihugu na nyuma nkomeza gukora inganzo ishima u Rwanda, irata u Rwanda n'abatumye tubona Igihugu.'

    Iyi nama ya 'Acces' ibera mu Mijyi itandukanye yo ku Mugabane wa Afurika, kuri iyi nshuro  yabereye mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya mbere.

    Music Africa.net ivuga ko iyi nama ihuriza hamwe intumwa zo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, kandi ikamara igihe cy'iminsi itatu.

    Yitabirwa n'abanyamuziki, abagira uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa by'umuziki, abanditsi b'ibitabo, abacuranzi, abaterankunga, abafata ibyemezo n'imiryango itegamiye kuri Leta n'abandi.

    Iyi nama kandi itanga amahirwe ku bayitabiriye yo gusura Inganda Ndangamuco z'ingenzi mu Mujyi wayakiriye. Kandi hatangwa amahugurwa ku bantu barimo abafata ibyemezo mu muziki n'abandi.

    Gahunda ya Acces yatangijwe mu 2016 nka kimwe mu bikorwa bya Music In Africa Foundation's AGM mu muhango wabereye mu Mujyi wa Addis Abeba muri Ethiopia.

    Icyo gihe gutangiza iyi nama byitabiwe n'abantu bo mu bihugu birenga 15, aho ijambo nyamukuru ryavuzwe n'umucuranzi w'icyamamare muri Ethiopia mu njyana ya Jazz, Mulatu Astatke.

    Muri 2017, Acces yatangijwe nk'igikorwa Mpuzamahanga gihuza abakitabiriye mu bihugu bigera kuri 50. Icyo gihe ijambo nyamukuru ryavuzwe n'umucuranzi w’icyamamare wo muri Senegal, Baaba Maal.

    Gahunda ya Acces inaherekezwa no gutanga ibihembo 'Music In Africa Honorary Award' hashimirwa abari mu bahanzi bakoze ibikorwa by'indashyikirwa ku Mugabane wa Afurika.

    Music Africa ivuga ko iki gikorwa cya Acces gikorwa mu rurimi rw'Icyongereza, Igiswahili ndetse n'Igifaransa muri buri gihugu cyakiriye.

    Cyitabirwa n'abantu barenga 2,000 bo mu bihugu 50, kandi kikaririmbamo abahanzi barenga 100. Cyitabirwa kandi n'abavuga rikijyana n'abashoramari barenga 70. Ni igikorwa gikurikirwa n'abantu barenga Miliyoni kandi haba hari abatanga ubumenyi barenga 150.

    Muyango yashyikirijwe igihembo cy'umunyabigwi mu muziki, ashima cyane umuryango we wamubereye urufatiro rw'umuziki we 
    Muyango yatangaje ko inganzo ye yagutse biturutse ku mutoza we Sentore Athanase Music in Africa yashimye Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi ku bwo kubashyigikira mu gutegura iki gikorwa ku nshuro yabo ya mbere mu RwandaUmuryango Music in Africa uvuga ko muri buri gihugu iyi nama yabereyemo batanga igihembo ku bahanzi b'indashyikirwa





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148752/muyango-na-cecile-kayirebwa-bahawe-ibihembo-byindashyikirwa-mu-muziki-amafoto-148752.html

  • Abanyarwanda barya imboga n'imbuto kenshi baracyari bake – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe ku wa 15 Ugushyingo ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya Diabète.

    Abanyarwanda barya imbuto n'imboga baracyari ku kigero cyo hasi ugereranyije n'ibyo Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) risaba. Hagaragajwe ko barya imboga ku kigero cy'iminsi ine mu cyumweru naho imbuto zikaba ziribwa iminsi ibiri mu cyumweru gusa.

    Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura (NCDs), Dr. Uwinkinda François yagiriye inama abaturage, ababwira ko bakwiye kongera inshuro n'ingano by'imboga n'imbuto barya.

    Ati 'Haracyari ikibazo ku bantu barya imbuto n'imboga, twitegereje neza mu ngo zacu cyangwa aho tubigurira, usanga imboga bazishyize inyuma y'ibindi biryo byose. Warura umuceri, amafiriti n'ibindi, ukajya kugera ku mboga nta mwanya ufite wo kuzishyiraho kandi ari zo zikenewe cyane.'

    Yakomeje agira ati 'Ubundi umuntu ku munsi yagakwiye kurya nibura imboga cyangwa imbuto zuzuye ikiganza inshuro eshanu, rero usanga abantu byibuze 10% aribo bashobora kugera kuri iki kigero, murumva rero ko bikiri hasi cyane.'

    Yavuze ko ari ngombwa gushyiraho ingamba zituma Abanyarwanda barya imbuto n'imboga baba benshi ku buryo tuzagera ku rugero rwiza.

    Raporo yagaragaje ko Umujyi wa Kigali uza imbere, aho abatuye uyu mujyi barya imbuto iminsi ibiri n'igice mu cyumweru, imboga bakazirya hafi iminsi itanu mu cyumweru. Intara y'Iburasirazuba ikurikiraho, Amajyepfo, Amajyaruguru n'Intara y'Iburengerazuba.

    Abanyarwanda barya imboga n’imbuto baracyari bake cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-barya-imboga-n-imbuto-kenshi-baracyari-bake