Mu kiganiro Tubijye Imuzi, twagarutse ku mpamvu izi ntwaro karundura zishobora guhindura ibintu ku rugamba ndetse n'uburyo u Burusiya bushobora kwitwara muri iyi ntambara imaze imyaka irenga ibiri.
Kurikira ikiganiro Tubijye Imuzi
Mu kiganiro Tubijye Imuzi, twagarutse ku mpamvu izi ntwaro karundura zishobora guhindura ibintu ku rugamba ndetse n'uburyo u Burusiya bushobora kwitwara muri iyi ntambara imaze imyaka irenga ibiri.
Kurikira ikiganiro Tubijye Imuzi
Uyu mwanditsi, uzwi ku bitekerezo bye byuzuyemo ubwitonzi n'ubwenge, yerekanye neza uburyo kwandika atari ibintu byo gushimisha gusa, ahubwo ari igikorwa cy'ingirakamaro mu buzima bwa buri wese. Nyagatare yagaragaje ko kwandika ari inzira yo kwisobanukirwa, yo kuvuga ibyiyumvo bidasohoka mu magambo avugwa no guhuza ubuzima bwacu n'ibyo twanyuzemo.
Mu gihe yaganiraga n'urubyiruko rwari rwaje rwuzuye amatsiko, Nyagatare yabagaragarije ko kwandika ari ijwi umuntu aha Isi.
Yagize ati: 'Kwiyandikira ni ukubwira Isi icyo uri cyo, ibyo wumva, n'ibyo ushaka. Ijwi ryawe rifite agaciro, kandi iyo wandika urarigaragaza ku buryo bwimbitse.'
Muri uwo mugoroba, urubyiruko rwabwiwe ko kwandika ari ubuzima bwuzuye ibisobanuro byinshi, rwasobanuriwe ko ari uburyo bwo kwiyungura, inzira yo kuvura ibikomere, kandi bikaba igikoresho cyo kwiyubaka.
Nyagatare Ivan yerekanye ko kwandika bifasha buri wese kuvuga ibyo adashobora kuvuga mu buryo busanzwe. Yavuze ko kwandika bituma umuntu asubiza amaso inyuma, akareba ahantu hihishe mu bitekerezo bye, akabona aho yavuye n'aho ashaka kugana.
Nyagatare yabwiye abari aho ko kwandika ari impano buri wese ashobora kwibonaho, igahinduka umurage asigira abandi.
Uwo mugoroba waranzwe no guseka, gutekereza no gusangira ubuhamya bw'icyo kwandika bisobanuye ku buzima. Urubyiruko rwaitabiriye rwatashye rufite ishusho nshya y'uburyo kwandika ari inzira yo gutekereza no gusangiza Isi intego z'umwanditsi n'amarangamutima ye.
Mu gusubiza cya kibazo cyabazaga kiti 'Kuki wandika?' Nyagatare yagize ati 'Wandika kubera ko ijwi ryawe rifite agaciro, kandi Isi yose ikeneye iryo jwi. Kwandika ni ugukura, ni ugukora amateka, kandi ni ugusiga inkuru zizavugwa igihe kinini nyuma yawe.'
Nyuma y'imvura, muri uwo mugoroba utazibagirana, ivugurura ry'umutima n'ibitekerezo byasize buri wese yibonamo ubushobozi bwo kuvuga ubuzima bwe mu buryo buhoraho kandi bufite agaciro.
Mucyowera Jesca ni umukristo muri EPR/ Gikondo, umuramyi n’umuririmbyi muri Injili Bora yandikiye indirimbo “Shimwa” yamamaye mu buryo bukomeye. Kuririmba si ibya none ahubwo abirambyemo dore ko yabitangiye akiri umwana muto. Avuga ko kuririmba abikora agamije kuramya, guhimbaza Imana no kwagura ubwami bwayo.
Ni umubyeyi w’abana 4 yabyaranye n’umugabo we Dr Nkundabatware Gabin bashakanye kuwa 19/12/2015. Mucyowera wakuriye i Rwamagana, avuka mu muryango w’abana 7, we akaba uwa 3. Mu mashuri yisumbuye yize ‘Gestion informatique’ naho Kaminuza yiga icungamari muri University of Kigali.Â
Kuri ubu Mucyowera Jesca yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yise “Imana Ikomeye” yagiye hanze kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2024. Ni nyuma y'amezi abiri gusa ashyize hanze iyo yise “Hashimwe Yesu” yakoranye na Korali Injili Bora asanzwe aririmbamo.
Jesca Mucyowera yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya “Imana ikomeye” yayanditse muri Nzeri ubwo yari mu bihe byiza byo gutekereza ku gukomera kw'Imana. Yavuze ko irimo ubutumwa bubwira abantu ko “Imana twizeye ikomeye cyane, dukwiriye gukomeza kuyigirira icyizere”.Â
Mu kiganiro na inyaRwanda, Jesca Mucyowera yavuze nyuma yo gukora iyi ndirimbo, ateganya gushyira hanze izindi zinyuranye. Mu byo ateganya harimo n'igitaramo gikomeye. Yagize ati: 'Ndi gutegura gukorera Imana binyuze mu ndirimbo nyinshi Imana irimo kumpa. Ndi mo gutegura igitaramo mu minsi iri imbere.'
Jesca Mucyowera warakiranywe urugwiro rwinshi mu muziki amazemo imyaka 4 nk’umuhanzi wigenga, benshi bakaba banyotewe no gutaramana nawe, ntabwo yatangaje itariki azakoreraho igitaramo cye, gusa si kera nk’uko yabyihamirije. Amakuru avuga ko iki gitaramo kizaba mu ntangiriro za 2025, gusa nyiri ubwite ntabwo arabyemeza.Â

Mucyowera Jesca aritegura gukora igitaramo gikomeye no gushyira hanze indirimbo nyinshi

Jesca yamamaye mu ndirimbo “Yesu arashoboye” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 1.6 kuri Youtube

Jesca Mucyowera ni we wanditse indirimbo “Shimwa” ya Injili Bora yakunzwe bikomeye
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Ezra Joas yahakanye iby’urukundo rwe na Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, byavuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma y’uko uyu mukobwa abatijwe.
Ezra mu kubihakana yavuze ko atifuza kuba yakundana na Dj Brianne, ashimangira ko igihe nikigera azarambagiza umugeni ariko kandi atazamukura ku mbuga nkoranyambaga.Â
Uyu musore w’imyaka 32 y’amavuko yaboneyeho no gutangaza ko atarageza igihe cyo gushaka umugore kuko akiri muto cyane.Â
Yavuze ubu yahagaritse gukora umuziki nka 'business' nyuma yo kubona ko mbere yakoraga indirimbo ntabashe kugaruza n'ayo yashoye.
Ati:' Nzakora indirimbo ngamije kwidagadura no gushimira Imana ntavuga ngo noneho ni 'business,' ntanavuga ngo baranterefona njye kuririmba. Nk'iyi turimo turakora ndi kuyishoramo amafaranga ariko ntabwo nteganya ko izayagaruza ahubwo ndi kuyikora mu buryo bwo gushimira Imana.'
Uyu musore uherutse kwinjira muri Sinema, yatangaje ko ubwo yatangiraga uru rugendo benshi mu bo basengana muri Angilikani babifashe nabi ndetse kugeza uyu munsi hari n’abo ’twashwanye kubera Sinema.’Â
Yagize ati: “Mbanze mpugure abakristo mbabwire ko gukina filime ni akazi nk’akandi, ni nayo mpamvu mbona mu Rwanda filime za Gikristo ntazo kuko natwe twagerageje kuzikora twaciwe intege, birangira twisangiye abari gukora izindi kugira ngo impano yacu ibashe gukomeza gukura.”
Yasobanuye ko impamvu izi filime zidakorwa mu Rwanda ari uko abanyamadini badashyigikira abafite impano zo gukina filime. Ati: “Baba bumva ari ibintu by’uburaya, umuntu niba akinnye ari kunywa wino bo bumva ko ari wino, ntibatekereze ko ibintu byose byifashishwa byigwa.”
Ezra yavuze ko abantu bakwiye kumenya ko abakina filime bazikina kugira ngo batange ubumenyi, avuga kuri filime nshya ahuriramo n’abarimo Rufonsina, Carine (mukuru wa Rufonsina ari na we muyobozi w’iyo filime), Igihozo Nshuti Mireille, Nkusi Linda, Nyirankotsa, Ivan, Irunga Longin, Kampire Sarah, Rukundo Paru n’abandi benshi imaze iminsi itambuka ku muyoboro wa YouTube.
Muri iyi filime bise ‘Hidden Series,’ Ezra akina ari umugabo udashobotse uca umugore we inyuma akajya mu bana bato. Iyi filime ihishura amabanga yose y’ibibera mu ngo z’iyi minsi.
Yabwiye InyaRwanda ko afite gahunda yo gutangiza filime za Gospel nubwo avuga ko abantu bamuciye intege, akaba agiye guhatana ku buryo ateganya ko nyuma y’iyi yise ‘Hidden’ azahita akurikizaho filime nshya ya Gikristo izaba ifite ibice 40.
Ati: “Kandi izaba ari iya Gikristo byuzuye kuko n’insengero tuzazijyamo kugira ngo bigaragare koko ko ari Gospel. Nyuma ya Gospel, mfite indi filime igiye kuzatungura benshi izakorerwa mu kabari kandi ako kabari kazaba ari akanjye ndi Pasiteri.
Ezra Joas yatangiye kumenyekana akorera umuziki mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru aho avuka, mbere yo kwimukira mu Mujyi wa Kigali kubera akazi. Yakoze indirimbo zakunzwe zirimo iyitwa 'Niyo' yafatanyije na Aline Gahongayire. Ibindi bihangano bye bizwi birimo 'Nzakunambaho Yesu', 'Ibihe turimo', 'Nizera ko' n'izindi nyinshi.
Uyu muhanzi yatangiye kuririmba afite imyaka 12, yakuze abikunda kuko iwabo bahabikaga ibyuma bya muzika maze akajya abyiyigisha ari nako amenya kuririmba.
Ezra Joas ni umwe mu bana batandatu ba Rev. Pasteur Ntibazigabirwa Joas uri mu kiruhuko cy'izabukuru mu Itorero Angilikani mu Rwanda.
Uyu musore wavutse mu 1993, ni we wegukanye igihembo cy'umuhanzi mwiza wo hanze ya Kigali muri Groove Awards 2018 itanga amashimwe ku bahize abandi mu ruganda rw'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ezra Joas yavuze ko iby’urukundo rwe na Dj Brianne byari ‘agatwiko’

Yavuze ku kibazo cy’abanyamadini bumva ko gukina filime ari ukwishora mu mico mibi

Afite gahunda yo kubyutsa Sinema Nyarwanda ishingiye ku iyobokamana nubwo yabanje gucibwa intege
Stamina Shorwebwenzi aherutse gusohora Album ye yise nshya yise 'Msanii Bora wa Hip hop' yahurijeho abaraperi bihagezeho muri iki gihe.
Ni Album igizwe n'indirimbo 17 zakozweho na ba Producer banyuranye. Ijwi rya Riderman ryumvikana mu ndirimbo 'Msanii Bora Wa HipHop' yitiriwe iyi Album, aho yanaririmbyemo Nacha, Manengo ndetse na B Face. Riderman aririmba amagambo ye mu rurimi rw'ikinyarwanda, Igiswahili ndetse n'Icyongereza.
Muri iyi ndirimbo, Stamina Shorwebwenzi niwe wakira bagenzi be, ndetse buri wese agenda yumvikanisha igihugu akomokamo, akamuha ikaze muri iyi ndirimbo, ubundi mugenzi we akanzika aririmba muri iyi ndirimbo.
Iyi Album iriho izindi ndirimbo kandi nka 'Bado Nipo' yaririmbyemo Belle9 bo muri Tanzania ndetse na Jay Pox wo muri Zambia, 'Fire' yakoranye na Wagosi wa Kaya na Dully Sykes, 'Pombe' yakoranye na Mbaya na Meija wo muri Kenya.
Hariho kandi 'Lipepewe' yakoranye na Kusah, 'Kwa Ubaya' yakoranye na Ilnah, 'Mapenzi' yaririmbyemo Mwasiti, 'Wewe' yakoranye na One Six, 'Sio Romantic', 'Nenda' yakoranye na Star Thomas, 'Kosa Lungu Lipi' yakoranye na Sat-B, 'One Day' yakoranye na Mkwawa, 'Wasaka Tonge' yakoranye na Ferooz, 'Nakuja' yakoranye na Gudluck Gozberl, 'Tutaonana' na Lily, 'Kwa Neema' na Appy ndetse na 'Nionyeshe' na The Mafik.
Mu kiganiro cyihariye yahaye InyaRwanda, Riderman yavuze ko atigeze ahura n'uyu muraperi uri mu bakomeye muri Tanzania, kuko bahujwe na B-Face uri mu baraperi bakomeye muri iki gihe mu gihugu cy'u Burundi.
Ati 'Stamina twahujwe na B-Face, yanyoherereje 'Beat' nkorera 'record' muri studio 'Ibisumizi.' Ariko kandi asobanura ko Stamina yamuhisemo ahanini biturutse mu kuba yarakurikiranye ibihangano bye mu bihe bitandukanye, ndetse n'umuziki w'u Rwanda.
Ati 'Ni iby'agaciro kubona umusani/umuhanzi nka Stamina yumva ibihangano byacu akabishima ndetse akifuza kuba twakorana.'
Riderman uherutse kuririmba mu gitaramo cyahuje abaraperi 11, yasobanuye ko batangiye gukora kuri uyu mushinga muri Mata 2024, kandi ntiyigeze ahurana na Stamina.
Ati 'Project' twayikozeho muri Mata 2024. Yego ntiturahura (Yasubizaga niba yarigeze ahura n'uyu muraperi ukomeye muri Tanzania).'
Stamina Shorwebwenzi afatwa nk'umuraperi wagaragaje impinduramatwa kuva mu myaka itanu ishize ari mu muziki, ndetse yawinjiyemo agera ikirenge mu cya bagenzi bubatse amazina akomeye muri iki gihe.
Mu rugendo rw'umuziki we, yagiye aha umwanya abahanzi bakizamuka mu njyana ya Hip Hop ndetse na bakuru be mu muziki. Yita cyane ku kuririmba indirimbo ze mu rurimi rw'Igiswahili ndetse n'Icyongereza ariko bitari cyane.
Stamina Shorwebwenzi yavutse mu 1989, avukira mu gace ka Morogoro, ubwo yatangiraga urugendo rw'umuziki yiyemeje gukora Hip Hop gusa.
Ariko kandi yatangiye umuziki mu 2010 ari kumwe n'inshuti ye Ibrahim Mussa wamamaye nka Roma Mkatoliki wavukiye mu gace ka Tanga.
Bombi bakoranye indirimbo zirimo nka: Kijiwe Nongwa ft Nay Wa, Mitego, Hivi ama vile, Parapanda, Kaka Tuchati, Iokote Remix ft Mauasama, Kiba 100 ft Mausama, Kijiwe, Nongwa, Kaolewa ft Riyama Ally, Atan ndetse na Magic.Â
Mu rugendo rw'umuziki wabo bemeranyije gukorana indirimbo cyangwa se buri umwe agakora ibihangano bye ku giti cye.

Riderman yatangaje ko yamenyanye n'umuraperi Stamina bigizwemo uruhare na B-Face wo mu Burundi

Riderman yavuze ko nubwo atigeze ahurana na Stamina ariko yamubwiye ko yakunze ibihangano byeÂ
Riderman asobanura ko yanyuzwe no kwisanga kuri Album ya Stamina
 
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO RIDERMAN YARIRIMBYEMO Y'UMURAPERI STAMINA
Uyu muhanzi yamamaye cyane mu ndirimbo ze ziri kuri Album ye ya mbere yise 'Musomandera'. Yabwiye InyaRwanda ko agera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024 kuko yari yabanje gukora ku ndirimbo ze za mbere ziziba ziri kuri Album ye.
Yavuze ko yagiriye ibihe byiza mu Bubiligi binyuze mu gitaramo yahakoreye, kandi yanafashe n'umwanya wo gukora kuri Album ye ya kabiri. Ati 'Indirimbo zirahari nk'ibisanzwe! Producer Didier Touch hari indirimbo yakoze izajya kuri Album yanjye ya Kabiri ndi gutegura buhoro buhoro.'
Ruti Joël atangaje ibi nyuma y'uko ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024 yataramanye na mugenzi we Lionel Sentore mu gitaramo cyiswe 'Ijoro rya Gakondo' cyabereye mu Mujyi wa Bruxelles ahazwi nka Birmingham Event Center.
Ni igitaramo cyateguwe n'ishyirahamwe East African Vibes, kandi cyanitabiriwe n'Itorero Icyeza ndetse n'abavuza Ingoma z'Abarundi. Cyari cyateguwe mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda batuye mu Bubiligi kwishima.
Imyaka itatu irashize Ruti Joël ari umuziki. Ni imyaka afitemo indirimbo zirenga 24 zirimo izo yakubiye kuri Album ye ya mbere yise 'Musomandera'.
Album ye igizwe n'indirimbo 10 zirimo: Rwagasabo, Musomandera, Ibihame, Nyambo, Gaju, Cunda, Akadege, Amaliza, Murakaza n'Ikinimba.
Ruti asobanura ko yatangiye afite igitekerezo cyo gukora Album yise 'Rumata' ariko birangira ahinduye Album ayita 'Musomandera' kubera uruhare rwa Buravan.
Yavuze ko Album 'Rumata' yari kuba iriho indirimbo za gakondo ndetse n'indirimbo z'umudiho ugezweho. Akomeza ati 'Kubera umuvandimwe wanjye Buravan niwe wangiriye inama ati ndashaka kugirango uyikore mu buryo bwa gakondo gusa, ndamwemerera ndayikora.'
Ni album iriho indirimbo icumi yakoze mu njyana ya gakondo gusa, ndetse akaba ari we wenyine uri kuri iyi album. Yayikozeho mu gihe cy'imyaka ibiri.
Iyi album ishingiye ku rukundo rw'umubyeyi n'umwana, umugabo n'umugore n'urukundo rw'umuturage ku gihugu, asobanura nk'urukundo rutagira icyasha ari byo yise Rukundorwera. Iri rikaba ari ijambo akoresha cyane muri iyi album.
Nyuma yo gutanga ibyishimo ku batuye i Burayi by’umwihariko mu gihugu cy’u Bubiligi, Ruti Joël ategerejwe bikomeye mu iserukiramuco rya ‘Unveil Africa Fest’ rizabera muri Camp Kigali, tariki 07 Ukuboza 2024, rikaba ryitezweho kuzatanga ibyishimo bisendereye ku bakunzi b’umuziki Gakondo. Â
Abazitabira iri serukiramuco ngarukamwaka bazasusurutswa n’Itorero Intayoberana, Ruti Joel, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Himbaza Club, J-Sha n’umukirigitananga Siboyintore. Kuri ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo kidasanzwe ari hanze.Â
Itike ya macye yiswe ‘Bisoke’ ni 10,000 Frw, ikurikiyeho yiswe ‘Muhabura’ iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe ‘Karisimbi’ iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.
Umuyobozi Mukuru wa Unveil Africa yateguye Unveil Africa Fest, Uwase Clarisse, yabwiye InyaRwanda ko abazagura amatike yo mu cyiciro cya Kalisimbi, bazahabwa ku buntu ikirahuri cya Wine cyangwa ikirahuri cya Fresh Juice ku batanywa inzoga. Ni mu gihe abo mu cyiciro cya Muhabura bazahabwa Juice/Jus iri mu icupa cyangwa icupa ry’amazi.
Uwase Clarisse yizeye neza adashidikanya ko iki gitaramo kizatanga ibyishimo by’umwihariko ku bakunzi b’umuziki gakondo. Avuga ko ari ahantu heza umuntu akwiriye gusohokanira n’inshuti ze mu kwishimira ko umwaka wa 2024 urangiye mu mahoro.

Ruti Joël yatangaje ko yatangiye gukora kuri Album ye ya kabiri ahereye ku ndirimbo yakoreye mu Bubiligi

Ruti Joël yavuze ko yanyuzwe n'ibihe yagiriye ku nshuro ye ya mbere mu Bubiligi

Ruti Joël yasobanuye ko iyi Album ye izaba iriho indirimbo zishingiye cyane ku mwimerere w'abanyarwanda

Lionel Sentore yataramanye na Ruti muri iki gitaramo cyafashije Abanyarwanda batuye mu Bubiligi kwizihirwa









Umwana w'umukobwa ukina muri Muhazi fc y'abakobwa akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranya mbaga basa n'abanukwena cg bamunnyega kubera imiterere yiwe.
Uyu mukobwa yitwa MUKANDAYISENGA JACQUELINE yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga dore ko abantu bakomezaga kugenda bahererekana ifoto ye ari nako batera za commentaire zigiye
zitandukanye.



@NDAGIJE Sam umwe mu bakoresha urubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter yakomoje kuri iyi foto yuyu mukobwa iri gucicikanwa hirya no hino mu gihugu cyacu cy'u Rwanda yagize ati: ' Uzaze urebe abakobwa bahano Karangazi bakinnye irushanwa rya Lion Cuo harimo babiri ndabona umwe ajya gusa nuyu mbona kuri iyi foto.
Â
Mu Karere ka Nyanza hashojwe amahugurwa y'abakinnyi, abatoza n'abasifuzi b'umukino mushya wa Teqball mu Rwanda, aho abahuguwe biyemeje kugira uyu mukino icyitegererezo muri Afurika.
Ni amahugurwa y'iminsi itatu yatangiye ku wa Kane, tariki 14 Ugushyingo 2024, asozwa ku wa 16 Ugushyingo 2024.
Yatangijwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Nadine Kayitesi.
Aya mahugurwa yari yateguwe n'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Teqball mu Rwanda (FERWATEQ) rifatanyije n'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Teqball ku Isi (FITEQ), atangwa na Bhembe Malungisa Mfanafuthi ukomoka muri Eswatini ndetse akaba ari Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'uyu mukino mu gihugu cye.
Abayitabiriye bose hamwe ni abantu 30 barimo abatoza 20 ndetse n'abasifuzi 10. Abahuguwe bigishijwe ibintu bitandukanye birimo amategeko agenga umukino wa Teqball, uko ukinwa ndetse n'uko utegurwa mu gihe cy'amarushanwa.
Bhembe Malungisa Mfanafuthi watangaga aya mahugurwa, yavuze ko yagenze neza dore ko yasanze abakinnyi, abasifuzi n'abatoza hari ibyo bazi ndetse bigatuma akazi ke koroha.
Ati 'Yari amahugurwa meza y'iminsi itatu, mbere na mbere nashimishijwe cyane n'urwego rw'ubumenyi bwa Teqball abatoza bafite. Nari niteze ko bishoboka ko nzatangirira kuri zeru ariko Federasiyo ya Teqball y'u Rwanda yakoze akazi gakomeye ko kwigisha abakinnyi, abatoza n'abasifuzi iby'ibanze.'

The post Hasojwe amahugurwa k'umukino mushya wa Teqball, Biha intego yo kuba icyitegererezo muri Afurika appeared first on RUSHYASHYA.