Blog

  • Kabuga-Rwamagana Moto yagonganye na Bus umumotari ahita yitaba Imana #rwanda #RwOT

    Impanuka yabaye ku mugoroba wejo ku wa kabiri taliki ya 19 Ugushyingo, ubwo imodoka ya bisi yari fite purake RAE 431 G ubwo yavaga mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Kabuga yerekeza i Nyagasambu yagonganye na moto yari fite purake ya RE 594 Z.

    Iyo moto  yinjiye mu mukono utari uwayo maze yahise igongana n'imodoka ya Ritco yari itwaye abagenzi, bityo umu motari wari utwaye iyo moto yahise ahatakariza ubuzima.

    Abari muri iyi modoka batangaje ko umushoferi w'imodoka barimo yagerageje guhunga moto ariko biranga bitewe nuko umumotari yari yayobye icyerekezo cye cy'umuhanda.

    Bamwe mu banyamakuru bari aho bagerageje kuvugisha umuvugizi wa polisi y'u Rwanda mu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda ACP Emmanuel Kayigi ngo babashe gusobanukirwa neza icyaba cyateye impanuka, ibyo umuvugizi wa polisi yabikomojeho agira ati: 'gahunda ya gerayo amahoro igomba kubahirizwa jyenda gake ugereyo amahoro'.

    Source : https://kasukumedia.com/kabuga-rwamagana-moto-yagonganye-na-bus-umumotari-ahita-yitaba-imana/

  • Airtel yabaye Sosiyete ya mbere itangije uburyo bwo guhamagara hakoreshwa internet ya 4G – #rwanda #RwOT

    Ubwo buryo bwatangijwe buzwi nka Voice Ove Call bufasha abantu bakoresha telefoni guhamagara bakumvana nta zindi mbogamizi zibayeho.

    Ubusanzwe abantu bakoresha telefoni nto zikoresha internet ya 2G mu guhamagarana cyangwa 3G ibintu bituma rimwe na rimwe ihuzanzira ridakora neza ndetse n'amajwi akaba yacikagurika.

    Ikindi ariko gukoresha ubwo buryo byatumaga ikiguzi cyo guhamagara gihenda kuko ari ikoranabuhanga rya kera.

    Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yagaragaje ko batangije ubwo buryo bushya buzafasha mu kunoza serivisi zo guhamagarana ku bakoresha umuyoboro wa Airtel.

    Ati 'Iki ni igihe cy'agaciro kuri Airtel Rwanda kuko turi imbere mu kuzana uburyo bwa Voice over 4G (VoLTE) mu gihugu, butanga ubunararibonye buhebuje mu guhamagara mu ijwi ry'umwimerere rya HD, guhita uhamagara vuba, ndetse no gukomeza gukoresha internet mu gihe uhamagaye.

    Yakomeje ati 'Umuyoboro wacu wa 4G ugera ku gihugu hose ku gipimo cya 95%, utuma buri Munyarwanda wese abasha gukoresha internet yihuta kandi yizewe. Ikiruta byose, nta kiguzi cyiyongera ngo wimukire kuri VoLTE yacu.'

    Yagaragaje ko ibyo bibaye nyuma y'uko Airtel Rwanda igejeje ku Banyarwanda telefoni zihendutse kandi zakira internet ya 4G bityo ko nta mpungenge zihari.

    Iyo sosiyete kandi kuri ubu internet yayo ya 4G igera mu gihugu hose ku kigero cya 95% ibintu bituma ushobora kubona internet yihuta kandi ihendutse aho waba uri hose.

    VOLTE ni bumwe mu buryo bwiza bufasha mu kugabanya igiciro cyo guhamagara kuko usanga byoroshye, bikihuta kandi hadatakaye ikiguzi kinini bitandukanye n'uburyo busanzwe bwifashisha internet ya 2G cyangwa 3G.

    Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri RURA, Charles Gahungu, yashimye ikoranabuhanga rya Airtel Rwanda, agaragaza ko kuba harashyizweho uburyo bworohereza abashoramari byahaye amahirwe ibigo by'itumanaho.

    Yagize ati 'Ibi byahaye amahirwe ibigo by'itumanaho kwishimira ikoranabuhanga rishya no kurikoresha kandi ni na yo mpamvu tubashimira kuba barafashe ayo mahirwe. Rimwe na rimwe ushobora kuyashyiraho ariko abantu ntibayakoreshe.'

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, yagaragaje ko u Rwanda rushyize imbere ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rigezweho ndetse ashimira Airtel Rwanda igeze ku ntego yo gutangiza ubwo buryo bushya bwo guhamagara.

    Ati 'Impamvu yo kubashimira ni uko iyo twebwe dushyizeho intego runaka, tuba dukeneye abafatanyabikorwa bayumva, bakayifata nk'iyabo kandi bakishimira gukorana natwe.'

    Yagaragaje ko hakiri urugendo rwo gufasha abaturage ngo babashe gukoresha iyo serivisi nshya, yemeza ko abakoresha umurongo wa Airtel bazabona impinduka nziza mu gihe bazaba batangiye gukoresha ubwo buryo.

    Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yagaragaje ko gutangiza ubu buryo bushya bigiye gufasha abakiliya bayo guhamagara mu buryo bunoze

    Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri RURA, Charles Gahungu, yashimye ko ibigo by’itumanaho bibyaza umusaruro amahirwe igihugu cyashyizeho

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga, Yves Iradukunda, yagaragaje ko Leta iba ikeneye abafatanyabikorwa bashyira mu bikorwa icyerekezo igihugu gifite, ashima Airtel Rwanda

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Airtel Rwanda, Indrajeet Singh, yavuze ko ari yo sosiyete ihiga izindi mu gutangiza udushya

    Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda, Carine Umutoni, yari mu bitabiriye icyo gikorwa

    Airtel Rwanda yabaye sosiyete ya mbere y’itumanaho itangije ubwo buryo

    Abakozi bagize uruhare mu kugira ngo bishoboke bashimiwe

    Iki gikorwa kitabiriwe n’abantu bo mu nzego zitandukanye, bashimye umuhate wa Airtel Rwanda

    Amafoto: Rusa Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/airtel-yabaye-sosiyete-ya-mbere-itangije-uburyo-bwo-guhamagara-hakoreshwa

  • Abayobozi bashinzwe abakozi ku rwego rwa Afurika bagiye guhurira i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni inama izahuriza hamwe abayobozi b'abakozi bo mu Rwanda, Ihuriro Nyafurika ry'Amashyirahamwe y'abayobozi b'abakozi n'abandi barenga 500 itangira kuri uyu wa 20-22 Ugushyingo 2024, muri Kigali Convention Center.

    Steven E. Karangwa yabwiye IGIHE ko iyi nama iziga ku ngingo zirimo kumenya aho ibihugu bigeze mu gushyira mu bikorwa Icyerekezo 2063, uruhare rw'abakozi n'abayobozi babo mu kugera kuri icyo cyerekezo, uruhare rw'aba bayobozi mu guhanga n'imihindagurikire n'ibindi.

    Ati 'Ni uguhuriza hamwe abashinzwe abakozi baturutse mu bihugu byose bya Afurika tukarebera hamwe ngo ese mu cyerekezo Kigali cya Afurika ibihugu byacu bihagaze bite? Mu bijyanye n'imicungire y'abakozi uruhare rw'abakozi rungana gute mu kugera kuri za ntego za Afurika Yunze Ubumwe zikubiye muri Agenda 2063. Ndetse by'umwihariko twongeyeho n'Intego z'Iterambere rirambye, abakozi ari bo duhagarariye bazafasha bate kugera kuri izo ntego?'

    Iyi nama izitabirwa n'abayobozi batandukanye barimo abo muri Afurika Yunze Ubumwe basobanura ibikubiye muri iki cyerekezo 2063 n'icyo ushinzwe abakozi n'abakozi muri rusange bakora ngo igerweho neza.

    Yasobanuye ko nk'abayobozi b'abakozi bakwiye kugira uruhare rukomeye mu gutuma 'igihugu cyose kigera kuri za ntego ziterambere rirambye. Ikindi tuzigaho ni ibijyanye n'imihindagurikire y'ibihe tureba ngo ibyo abantu bakora, iyo dukora ibikorwa byacu twita ku mihindagurikire y'ibihe? Twabikoraho iki nk'abayobozi?'

    Ati 'Mu micungire y'abakozi, ushobora kuvuga ngo njye nshinzwe abakozi ariko mu byo bakora byose buri munsi mbasha kubashishikariza kwita ku bidukikije? Ese wowe ubwawe ubyitaho, uzi ko hari icyo bimaze kwita ku bidukikije? Uku guteza imbere ibidukikije tubona mu Rwanda ntabwo byizana, Abanyarwanda bose baba babigizemo uruhare, natwe rero nk'abayobozi b'abakozi tugomba kubigiramo uruhare tubigira umuco.'

    Yanavuze ko hazaganirwa ku muco w'imiyoborere myiza ikwiye kuranga ibigo bitandukanye, ku buryo nk'aho igihugu cyashyizeho intero ivuga ngo 'umuturage ku isonga', n'uwikorera cyangwa imiryango itari iya Leta, abo areberera bakwiye kuba bari ku isonga.

    Ati 'Ushobora kugira ama-robots, ikoranabuhanga ryo hejuru ariko byose biba bizakenera umuntu ngo abitangize.'

    Iyi nama kandi ni umwanya wo kureba uburyo abantu bakwiye kwitwara mu Isi y'ikoranabuhanga rigezweho ririmo n'ubwenge buhangano, harebwa niba Afurika iri kugenda ku muvuduko uyifasha kujyana n'ikoranabuhanga ndetse n'icyakorwa ngo ibigereho.

    Ati 'Abantu bareke kugira ubwoba ngo ama-robots aradusimbura, ubwenge buhangano ni bwo bukenewe ku isoko twebwe tugiye kubura akazi ahubwo umuntu ajyane na byo.'

    Karangwa yavuze ko ibigo byinshi bitita ku ngingo yo gushora imari mu kongera ubushobozi bw'abakozi nyamara ari byo shingiro ryo gutera imbere.

    Ati 'Duhora turira ngo akazi karabuze, dufite umubare munini w'abashomeri badafite akazi ariko n'abakoresha ku rundi ruhande baba bavuga ngo twabuze abakozi dukeneye. Impamvu si iyindi,ntabwo ibigo bifata umwanya wo gushora mu muntu, arakubwiraa ko yarangije kaminuza ariko ntibihagije.'

    Yagaragaje ko abakozi baba bakeneye amahugurwa abamenyereza umurimo, bagakenera abarimu beza babahugura mu gukora umurimo n'ibindi.

    Karangwa ahamya ko abayobozi b'ibigo baba bagomba kuzirikana uruhare rw'abakozi mu iterambere ry'ikigo, no gukora ibishoboka ngo bagumane abo bakozi beza, bakora ibintu byiza, bakahaguma at ari ukubura aho ajya.

    Bizanganirwaho mu rubuga ruzahuza abayobozi b'abakozi n'abayobozi b'ibigo barebera hamwe ibyo bakora ngo abakozi barusheho gutanga umusaruro kandi bishimire ibyo bakora.

    Mu zindi nama zishamikiye kuri iyi harimo izahuza abarangije amashuri n'abakoresha, babategurira kwinjira ku isoko ry'umurimo, babigisha kwihangira umurimo, gutegura CV ndetse biranashoboka ko hari uwahabonera umurimo.

    Ushaka kwiyandikisha ngo witabire iyi nama wanyura kuri www.africahrsummit.com


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-bashinzwe-abakozi-ku-rwego-rwa-afurika-bagiye-guhurira-i-kigali

  • Amavubi yazamutseho imyanya ibiri ku rutonde… – #rwanda #RwOT

    Ni ibigaragara muri ‘system’ isanzwe ikoreshwa na FIFA mu kubara amanota ndetse no kugena uko amakipe akurikirana buri kwezi.

    Kuri uru rutonde rw’ukwezi k’Ugushyingo, Amavubi yisanze yazamutseho imyanya ibiri ava ku mwanya w’i 126 ajya ku mwanya w’i 124. Yiyongeyeho amanota 6.07 aho kuri ubu muri rusange afite amanota 1,136.11.

    Ibi bibaye nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, iheruka gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Libya igitego 1-0 mu mukino wabereye muri Stade Amahoro ariko ikaza gutsindira Nigeria iwayo ibitego 2-1 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

    Nubwo a u Rwanda rwatsinze Nigeria ariko ntabwo byarubujije kubura itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika cya 2026 nyuma y’uko rusoreje iyi mikino ruri ku mwanya wa 3.

    Nta mpinduka nyinshi zabaye mu myanya 15 ya mbere ku Isi aho Argentine, u Bufaransa, Espagne, u Bwongereza, Brésil, u Bubiligi, u Buholandi, Portugal, Colombia n'u Butaliyani biri mu bihugu 10 bya mbere.

    Muri Afurika, ibihugu bitandatu bya mbere ni Maroc, Sénégal, Misiri, Algeria, Cote D’Ivoire na Nigeria. 

    Ikipe y’igihugu ya Nigeria nubwo iri mu myanya itandatu ya mbere muri Afurika ariko ku Isi yamanutseho imyanya 10 nyuma yo gutsindwa n’Amavubi ndetse ikananganya na Benin.

    Muri rusange umwanya mwiza Amavubi yagize mu mateka kuri uru rutonde ngarukakwezi rwa FIFA ni uwa 68 muri 2015 ubwo yatozwaga n’Umwongereza Stephane Philip Constantine.

    Amavubi yazamutseho imyanya 2 ku rutonde rwa FIFA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148791/amavubi-yazamutseho-imyanya-ibiri-ku-rutonde-rwa-fifa-nigeria-imanukaho-10-148791.html

  • Kamonyi-Rukoma: Polisi yaburiye abitwaza imihoro ku manywa y'ihangu na n'ijoro bagamije urugomo #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2024, yasabye Abaturage b'Umurenge wa Rukoma by'umwihariko abo mu kagari ka Bugoba guca ukubiri n'urugomo. Yihanangirije abitwaza imihoro ku manywa na n'ijoro bagamije ibikorwa bitari byiza byo guhohotera abaturage. Yababwiye ko Polisi itazarebera abakora ikibi, ko kandi yiteguye guhashya uwo ariwe wese wishora mu bikorwa bivutsa abandi amahoro n'umudendezo.

    Aganira n'abaturage mu nteko y'Abaturage yo kuri uyu wa Kabiri, SP Furaha yagarutse ku bikorwa bitari byiza by'ababuza abandi amahoro, ibikorwa by'urugomo rukorwa n'abitwaza imihoro ku manywa na nijoro bagahohotera abaturage, baba abo bahuye nabo mu nzira cyangwa se babasanze mu ngo.

    Nk'umuyobozi mushya wa Polisi utaramara igihe kinini muri aka karere, yabwiye abaturage ko ataje guhangana nabo, ko aje kugira ngo bakorane neza kandi bajyane mu bikorwa byiza bigamije gutuma umuturage akora akiteza imbere, agahora ku isonga.

    SP Furaha, ibi abibwiye abaturage ba Bugoba mu gihe muri aka gace hamaze iminsi hagaragara ibikorwa by'urugomo bikorwa na bamwe baba bitwaje imihoro ku manywa y'ihangu ndetse na nijoro, bagahohotera abo bahuye, bakabatema bakoresheje iyo mipanga bagendana.

    Yibukije abaturage ububi bw'Umuhoro ndetse ababwira ko ufite amateka mabi ku gihugu, ko no kuba abantu bawutunga ari uko hari imirimo runaka ushobora gukoreshwa, ariko atari intwaro yo gukoresha ugirira undi nabi.

    Ikibabaje kuruta, hagaragajwe ko benshi mubitwaza iyo mihoro ndetse bagaragara mu bikorwa bibi by'urugomo ari abakiri bato, urubyiruko rwakabaye ruri mu mashuri cyangwa se rukaba mu bindi bikorwa byiza birufasha kwiteza imbere no gukorera Igihugu.

    Yaba aba bakiri bato ndetse n'abakuze bitwaza imihoro bagamije kugirira abandi nabi, yababwiye ko Polisi ndetse n'izindi nzego z'umutekano batazihanganira ibikorwa nk'ibyo bihungabanya umutekano.

    Ati' Hari ibyo tutakwemera!, ko ugendana umuhoro ugiye gutema umugore wirirwa arimo ku kurerera, wiriwe agutekera agutunekera, ugiye gutema abantu, abavandimwe bagenzi bawe, abaturanyi bose warigize nka ya Mbogo yishe Ryangombe!, ntabwo twabyemera pe!'.

    SP Furaha, yabwiye aba baturage ko umutekano ureba buri wese, ati' Umutekano ni uwatwese, uratureba twese. Umunyarwanda aho aba, agomba kujya aho ashaka, agakorera aho ashaka, agataha neza mu ituze kandi nawe nta muntu abangamira'.

    Nyuma y'uko abaturage bagaragaje ko hari bamwe usanga bitwaza imihoro mu kwaha cyangwa se bayambariyeho mu buryo butandukanye, bayijyana mu tubari n'ahandi bagamije kugira nabi, SP Furaha yasabye abitabiriye iyi nteko y'Abaturage kumva neza ubutumwa no kubushyira abataje, ababwira ko bibujijwe, ko kizira kugendana umuhoro ugamije ibikorwa bibi, ko uzawufatanwa mu kabari cyangwa se hanze atavuye mu kazi, adashobora gusobanura icyo awutwariye azafatwa akabihanirwa.

    Muri uyu murenge wa Rukoma by'umwihariko aha i Bugoba, niho haherutse gufatirwa umwe mu baturage uzwi cyane ku izina rya Pirato, abaturage bavuga ko yari yarabazengereje. Banabwiye Polisi ko hakigaragara abandi bari mu gatsiko ke biganjemo urubyiruko bitwaza imihoro ndetse bagakora ibikorwa birimo gukubita no gukomeretsa.

    Abaturage, bibukijwe ko Polisi ifite ububasha ndetse n'ubushobozi bwo gukumira no kubuza ko ikibi gikorwa, basabwa buri wese kuba umufatanyabikorwa mwiza wo kwamagana ikibi ariko kandi no gutanga amakuru atuma bakumira icyaha kitaraba.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/11/20/kamonyi-rukoma-polisi-yaburiye-abitwaza-imihoro-ku-manywa-yihangu-na-nijoro-bagamije-urugomo/

  • RIB yataye muri yombi ukekwaho kwica Nduwamungu Pauline w'i Rukumberi – #rwanda #RwOT

    Mu ibazwa ryabo, uwitwa Nziza, mwene Ntihabose Theogene, yaje kwemera ko ari we wamwishe ndetse ajya no kwerekana aho yari yahishe umutwe wa Nduwamungu.

    IGIHE yashatse kumenya icyateye uyu mugabo kwica Nduwamungu ndetse n'ibisobanuro atanga, maze Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, abisobanura agira ati “Nziza abajijwe impamvu yamwishe akamuca umutwe, yisobanuye avuga ko yagira ngo atazafatwa ngo kuko yabwiwe ko mu mboni z'uwishwe hasigaramo ifoto y'uwamwishe iyo yamwishe barebana.”

    IGIHE kandi yashatse kumenya niba Nduwamungu Pauline yaba yarazize ko yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umuvugizi wa RIB yasubije agira ati “Kugeza ubu ntabwo twakwemeza cyangwa ngo duhakane ko yaba yazize ko yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, iperereza niryo rizabigaragaza.”

    Yongeyeho ati “Ikindi kandi iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekanye impamvu nyakuri yateye Nziza kwica Nduwamungu Pauline ndetse n'abashobora kuba baramufashije muri icyo gikorwa cya kinyamanswa, mbere y'uko dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo hatangwe ubutabera.”

    RIB irihanganisha umuryango wa Nduwamungu Pauline, iwizeza ko abagize uruhare mu rupfu rwa Nduwamungu bazagezwa imbere y'ubutabera bagahanwa nk'uko amategeko abiteganya.

    Nduwamungu Pauline yishwe tariki ya 14 Ugushyingo, 2024.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yataye-muri-yombi-ukekwaho-kwica-nduwamungu-pauline-w-i-rukumberi

  • ICPAR na AMIR mu bufatanye bugira abo mu bigo by'imari iciriritse abanyamwuga – #rwanda #RwOT

    Amasezerano yasinywe ku wa 19 Ugushyingo 2024, ateganya ko abakora mu bigo by'imari iciriritse mu Rwanda, bazajya bahabwa amahugurwa mu buryo buhoraho bikozwe na ICPAR.

    Amahugurwa azajya yibanda ku ngingo zinyuranye z'ibaruramari bitewe n'ahakenewe ubumenyi.

    Ibigo bizahabwa amahugurwa birimo Imirenge SACCO n'ibindi by'imari iciriritse by'abikorera byose.

    Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Miramago, yavuze ko iyi gahunda bayitekereje nyuma y'inyigo yagaragaje ko muri ibyo bigo harimo icyuho gikomeye mu bijyanye n'ibaruramari ry'umwuga.

    Ati 'Mu rwego rw'ibigo by'imari iciriritse bafite abakozi basaga 5000. Nta babaruramari b'umwuga bafite kandi ibyo biteye impungenge mu rwego rw'icungamutungo n'imari. Ni gahunda twitezeho umusaruro ufatika kuko nko mu 2008 twigeze kugira ibigo by'imari byafunzwe kubera imicungire y'imari itari imeze neza.'

    Yongeyeho ko ayo masezerano bagiranye azakomeza kuko kubaka ubunyamwuga n'ubushobozi bihoraho ndetse n'ibigo by'imari iciriritse bizakomeza kwiyongera bijyanye n'ubukungu bw'igihugu.

    Umuyobozi Mukuru wa AMIR, Kwikiriza Jackson, yavuze ko bamaze imyaka bagerageza kubakira ubushobozi abakora mu bigo by'imari ariko ukabona ko ntacyo bihindura kinini cyane.

    Ati “Aya masezerano twagiranye na ICPAR azadufasha gutanga amahugurwa y'umwuga kugira ngo tuzamure serivise zitangirwa mu bigo by'imari.”

    Yavuze ko inyigo yakozwe igaragaza icyuho cyari kiri mu babaruramari b'umwuga by'umwihariko mu bigo by'imari iciriritse, aho urebye ku Rwanda, usanga rufite ibigo by'imari 460 biha serivise abantu barenga miliyoni 6,5 ariko bifite ababaruramari b'umwuga batarenze 10, ibiteye impungenge.

    Ati 'Ni ikibazo. Tugiye gufatanya na ICPAR guhugura abacungamutungo, ababitsi, abashinzwe inguzanyo n'abandi kugira ngo bakore kinyamwuga kandi batange serivise neza.”

    Ayo mahugurwa azajya atangwa mu gihe kirekire hagendewe ku ngingo z'ibaruramari ibyo bigo bikeneyemo ubumenyi cyane, hatangwe n'andi y'igihe gito azajya ajyana n'ubumenyi abo bakozi bose bakenera mu kazi kabo ka buri munsi.

    Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Miramago (iburyo) n’Umuyobozi Mukuru wa AMIR, Kwikiriza Jackson nyuma yo gusinya amasezerano yo guhugura abo mu bigo by’imari iciriritse

    ICPAR ihagarariwe n’umuyobozi wayo, Amin Miramago (iburyo) na AMIR yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo Kwikiriza Jackson byasinyanye amasezerano yo guhugura abo mu bigo by’imari iciriritse

    Abakozi ba ICPAR n’aba AMIR bitabiriye igikorwa cyo gusinya amasezerano yo guhugura abo mu bigo by’imari iciriritse

    Umuyobozi Mukuru wa AMIR, Kwikiriza Jackson yavuze ko bamaze imyaka bagerageza kubakira ubushobozi abakora mu bigo by'imari ariko ukabona ko nta mpinduka nini bigaragaza

    Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Miramago yavuze ko biyemeje guhugura abo mu bigo by’imari iciriritse bijyanye n’ibyuho bitandukanye biri mu bunyamwuga bwabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icpar-na-amir-mu-bufatanye-bugira-abo-mu-bigo-by-imari-iciriritse-abanyamwuga

  • Perezida Kagame mu kazi: Iminsi 100 ya mbere ya manda ya kane – #rwanda #RwOT

    Ni manda itandukanye n'izindi zose, Perezida Kagame ubwe ayisobanura nk'iyo gukora ibirenze kugira ngo ibyo twifuza kugeraho bishoboke.

    Ku wa 11 Kanama 2024, wari umunsi w'amateka mu Rwanda, imbere y'imbaga y'abaturage barenga ibihumbi 45 n'inshuti z'u Rwanda ziturutse imihanda yose ya Afurika, Perezida Kagame yarahiriye manda y'imyaka itanu.

    Wari umunsi udasanzwe, abakuru b'ibihugu bya Afurika 22 bari bahari, hamwe n'izindi ntuma ziturutse hirya no hino ku Isi.

    Guhera ku karasisi ka gisirikare, imbyino gakondo, byari ibirori by'imbonekarimwe, amajwi yose ari kuri Muzehe wacu, Kagame wacu. Nyuma y'uwo muhango akazi kahise gatangira cyane ko yari amaze iminsi azenguruka igihugu asezeranya Abanyarwanda ko nta munsi wo gupfa ubusa, ko icyerekezo cya 2050 igihugu cyihaye kigomba kugerwaho.

    Intego ni uko muri icyo cyerekezo, umuturage w'u Rwanda azaba yinjiza 12.476$ ku mwaka. Urugendo ni rurerure kuko ubu umuturarwanda yinjiza arenga gato 1000$ ku mwaka.

    Nyuma y'iminsi ibiri Perezida Kagame arahiye, yashyizeho Minisitiri w'Intebe, yongereye kugirira icyizere umutekinisiye Dr. Edouard Ngirente ngo akomeze ayobore Guverinoma.

    Dr. Ngirente yabanye na Perezida Kagame muri manda ye yose ya Gatatu. Ni umwe mu bayobozi b'abahanga u Rwanda rufite kandi ushimwa na benshi ko ashyira umutima ku kazi, akanamenya gukurikirana ibintu ku bindi.

    Umwe mu bakoranye na we, yabwiye IGIHE ko ari umuntu 'uhora ushaka amakuru ku kintu cyose, kandi agatega amatwi abo bakorana.'

    Undi muntu waganiriye na IGIHE yavuze ko ubwo Dr. Ngirente yahabwaga inshingano, hari ibintu byahindutse ahanini mu mikoreshereze y'amafaranga ya leta, no gukurikirana ibintu bimwe na bimwe.

    Ati 'Uribuka ubwo icyorezo cy'inzige cyibasiraga akarere, Dr. Ngirente yashyizeho itsinda rigikurikirana, rikamuha amakuru umunsi ku wundi kugira ngo hato tutazisanga cyageze mu gihugu. Ndibuka ko icyo gihe u Rwanda rwohereje itsinda hanze ryo kwiga uko ziramutse zigeze mu gihugu zarwanywa ku ikubitiro kandi ni we wakurikiranaga ibikorwa byose umunsi ku wundi.'

    Nta gushidikanya ko Dr. Ngirente yari amahitamo aboneye ya Perezida Kagame ku gukomeza kuyobora Guverinoma.

    Na we inshingano yazakiriye neza, ati 'Ndabizeza gukomeza gukorana umurava no kudatezuka mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda.'

    Mbikuye ku mutima, ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika @PaulKagame kuba mwongeye kungirira icyizere mukangira Minisitiri w'Intebe. Ndabizeza gukomeza gukorana umurava no kudatezuka mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda.

    — Edouard Ngirente (@EdNgirente) August 14, 2024

    Byari byiza kandi n'ubu biracyari byiza. Ku munsi wa Gatanu Perezida Kagame arahiye, yahise ashyiraho Guverinoma nshya igizwe n'Abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta icyenda n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB). Mu bahawe imyanya, Abaminisitiri batatu bari bashya ndetse n'Umuyobozi wa RGB.

    Ku wa 19 Kanama 2024 bose bari barahiye, akazi gatangirira ku muvuduko udasanzwe.

    Hari nyuma y'uko kandi Perezida Kagame yakiriye indahiro z'Abadepite 80 bagomba gutora amategeko afasha u Rwanda kugera ku ntego rwiyemeje. Abasenateri na bo ntibyatinze.

    Icyari gikurikiyeho ni ukugena umurongo mugari w'ibizakorwa mu myaka itanu maze ku wa 23 Kanama 2024 hemezwa gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2).

    Ni gahunda yubakiye ku nkingi eshanu z'ingenzi harimo guhanga imirimo, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ireme ry'uburezi, kurwanya igwingira n'imirire mibi no kwimakaza imitangire myiza ya serivisi.

    Ingingo yari ishishikaje benshi, ni ijyanye n'umurimo cyane ko urubyiruko rwakunze kugaragaza ko rwifuza ko hahangwa imirimo myinshi.

    Guverinoma yiyemeje ko hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hakazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.

    Ishoramari ritari irya leta ryo rizikuba kabiri rive kuri miliyari 2,2$ rigere kuri miliyari 4,6$ mu 2029, Ibyoherezwa mu mahanga bizazamuka bive kuri miliyari 3,5$ bigere kuri miliyari 7,3$.

    Ni mu gihe mu myaka itanu, ubuhinzi buzazamuka ku kigero cya 6% ku mwaka.

    Iyi gahunda Minisitiri w'Intebe yarayisobanuye birambuye, ajya n'imbere y'Inteko Ishinga Amategeko agaragaza uburyo igomba kuzamura imibereho y'Abanyarwanda, intumwa za rubanda zimubaza ibibazo, arabisuza buri wese aranyurwa. Icyari gisigaye ni iki? Ni ugushyira mu ngiro.

    Nta mwanya wo guta cyane ko ibyiyemejwe ari byinshi mu gihe igihe cyo kubishyira mu bikorwa ari gito, ni imyaka itanu gusa.

    Uko iminsi yagendaga ni ko Perezida Kagame yakomezaga gukora amavugururwa mu bayobozi hagamijwe kuzana amaraso mashya. Ni uko hashyizweho Minisitiri w'Uburezi mushya, uw'Ubutegetsi bw'Igihugu, uw'Ubuhinzi n'Umuyobozi wungirije muri RDB.

    Mu gisirikare na ho ni uko kuko Gen Maj Alex Kagame yavuye muri Mozambique kurwanya ibyihebe nk'Umuhuzabikorwa w'Ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda muri Mozambique, agirwa Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara na ho Gen Maj Andrew Kagame we agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere mu gisirikare cy'u Rwanda.

    Ukuboko kw'imbabazi ntaho kwagiye muri iyi minsi 100, kuko abantu 32 bari bakatiwe n'inkiko bahawe imbabazi, mu gihe abandi barenga 2000 bafunguwe by'agateganyo. Mu bavuye muri gereza, amazina yavuzwe cyane harimo irya Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko na Gasana Emmanuel wayoboye Polisi akanaba Guverineri w'Intara y'Amajyepfo n'iy'Iburasirazuba.

    Mu minsi 100 ya mbere ya Perezida Kagame, yakoreye ingendo mu bihugu by'amahanga mu bikorwa byo gutsura umubano no gushakira u Rwanda amaboko.

    Yagiye mu Bushinwa, i Bali muri Indonesia, muri Singapore, Latvia, u Bufaransa, Samoa n'i Baku muri Azerbaijan.

    Nta munsi wo kugoheka, akazi ni kenshi kandi karakomeje.

    Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Baku ku wa 13 Ugushyingo 2024. Mu bayobozi yabonanye na bo, harimo n'Umuyobozi wa Banki Nyafurika y'Amajyambere, Akinwumi Adesina

    Perezida Kagame ubwo yahuraga na Minisitiri w'Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong, ku wa 20 Nzeri 2024

    Perezida Kagame ahura na mugenzi we wa Azerbaijan, Ilham Aliyev, ku wa 13 Ugushyingo 2024

    Perezida Kagame yabaye hafi ikipe y'igihugu Amavubi, yitabira imikino yayo inyuranye. Aha hari ku wa 31 Ukwakira 2024 ubwo yakinaga na Djibouti

    Perezida Kagame aramukanya na Gianni Infantino uyobora FIFA ubwo bahuriraga mu nama ya COP29 i Baku

    Perezida Kagame yitabiriye inama y'abakuru b'ibihugu bya Commonwealth yabereye mu Mujyi wa Apia muri Samoa ku wa 25 Ukwakira 2024

    Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya barimo Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Minisitiri w’Ubuhinzi na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

    Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Latvia ku wa 2 Ukwakira 2024 ahura na mugenzi we, Edgars Rinkēvičs

    Perezida Kagame mu ntangiriro za Ukwakira yagiriye uruzinduko mu Bufaransa yitabiriye inama ya OIF


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-mu-kazi-iminsi-100-ya-mbere-ya-manda-ya-kane

  • Amavubi yasesekaye i Kigali avuye gutsinda Ni… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Mbere kuri Godswill Akpabio Stadium ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinze Nigeria bwa mbere mu mateka, gusa biba iby’ubusa ibura itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco nyuma y’uko Libya inganyije na Benin.

    Nyuma yo gutsinda Nigeria ariko ikipe y'igihugu “Amavubi” ntikomeze mu gikombe cya Africa, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri itariki 19 Ugushyingo 2024 yagarutse mu Rwanda aho agiye gutegura imikino afite imbere by'umwihariko mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Africa cy'abakinnyi bakina mu bihugu bavukamo (CHAN).

    Nyuma yo kugera mu Rwanda abakinnyi batandukanye ndetse n'umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda baje bakubita agatoki ku kandi, bavuga ko amahirwe yo kujya mu gikombe cya Africa aciye u Rwanda mu myanya y'intoki, ariko bakuye amasomo atandukanye muri iyi mikino.

    Umuzamu wa mbere w'ikipe y'igihugu “Amavubi )”, Ntwali Fiacre yagize ati: 'Natwe byaratubabaje nk'abakinnyi kuba tutaragiye mu gikombe cya Africa, numva ko hari amasomo azadufasha mu mikino iri imbere izaza dukuyemo, ndumva ari cyo turi guharanira ibintu bigenda intambwe ku ntambwe.”

    Ntwali Fiacre abona muri uru rugendo rwashenguye u Rwanda harabayeho ukwitanga kuko ni bwo rwasoza itsinda rufite amanota umunani. Ati' Ndumva ari ubwa mbere u Rwanda rwagira amanota umunani, ubwo nizeye ko ikindi gihe tuzabona itike tukanabona amanota meza.”

    Yashimangiye ko u Rwanda rufite umutoza mwiza. Ati 'Umutoza ni mwiza nk'uko mwese mubibona, ni umutoza utuma dushyira hamwe kandi abashije kugira amanota umunani, kandi ntekereza ko n'ubwo twagiye muri CAN ya 2004 u Rwanda rutigeze rugira amanota 8.

    Ubwo umukino wakinwaga mu gice cya kabiri Ntwali Fiacre yavuye mu kibuga yavunitse, ariko uyu mukinnyi yavuze ko bidakanganye cyane. Ati' Imvune yanjye ndibaza ko atari ibintu bikomeye, ejo nzajya guca muri MRI ni bwo nzamenya uko byifashe ariko ntabwo bikanganye, ejo nibwo nzabimenya.”

    Umutoza w'Amavubi, Trosten Trank Spitller we yavuze ko n'ubwo u Rwanda rutagiye mu gikombe cya Africa hari ibyo kwishimira rwakoze, usibye ko hari n'ibyababaje abanyarwanda byabaye muri iyi mikino yo gushaka itike y'igikombe cya Africa.

    Frank Trosten Spitller yagize ati: ' Wari umukino ukomeye kugera urangiye. Ni byo twatsinze umukino kandi turi mu mwuka mwiza n'ubwo tutabonye itike yo kujya mu gikombe cya Africa, ariko twakoze buri kimwe cyose cyashobokaga.

    Umukino waduhuje na Libya niho twaburiye amahirwe kandi twari twakoze uburyo bwinshi, ariko mu buzima bibaho.

    Iyi mikino tumaze gukina hari imikino twababajwe na Benin ndetse n'iyo twitwayemo neza harimo no kunganya na Nigeria i Kigali. Umukino navuga twatakaje bikatubabaza cyane ni uwo Libya yadutsindiye hano i Kigali, undi mukino watugoye ni uwa Benin ariko bafite ba rutahizamu beza.”

    Uyu mutoza yatangaje ko abayobozi ba FERWAFA bamusabye kongera amasezerano ye ariko yirinda kugira icyo atangaza. Ati: 'Bambwiye ko bashaka ko nakongera amasezerano, bampaye imbanzirizamushinga ariko kugeza ubu nta gitekerezo nabitangaho.”

    U Rwanda n'ubwo rwatsinze Nigeria mu mukino wa Gatandatu mu gushaka itike y'igikombe cya Africa cya 2025, ntabwo rwabonye itike kuko rwasoje ari u rwa gatatu n'amanota umunani. Amakipe yagiye mu gikombe cya Africa mu itsinda D ni Nigeria na Benin.

    “>

    “>

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148784/amavubi-yasesekaye-i-kigali-avuye-gutsinda-nigeria-agaruka-umutoza-nabakinnyi-bikomanga-mu-148784.html

  • Minicom yahawe ukwezi kumwe ko gukemura ikibazo cy'umuceri uhombera abaturage – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2024 ubwo Inteko Rusange, umutwe w'Abadepite yagezwagaho raporo y'ingendo z'Abadepite mu gihugu, zakozwe hagamijwe kureba uko igihembwe cy'ihinga 2025 A cyatangiye, banifatanya n'abaturage mu muganda.

    Mu bibazo basanze mu bahinzi harimo ibya koperative zihinga umuceri zibura abakiliya bawo bigatuma bawutindana mu bubiko.

    Depite Mukabalisa Germaine yavuze ko nubwo umuceri wera mu Rwanda uhanganye n'uva mu mahanga, hari n'ikindi kibazo cy'umuceri wera mu bihe bitandukanye ku buryo igiciro gishyirwaho kitubahirizwa ku miceri yose iba iri mu bubiko.

    Ati 'Umuceri wo mu gihugu ntabwo werera rimwe. Iyo hagiyeho rero igiciro ku mwero, birengagiza wa muceri weze mbere bityo gushyiraho igiciro cy'umuceri rero n'uwo mu gihugu, hakwiye kwitabwa kuri wa muceri wera mbere ndetse na wa muceri uba wereye ku gihe cy'isarura abo bahinze na bo bakabasha kubona uko bisanga muri icyo giciro cyagiyeho.'

    Depite Odette Uwamariya we yagaragaje ko basanze hari abagurirwa umuceri na ba rwiyemezamirimo bagatinda kubishyura cyangwa bakabasaba inyemezabuguzi za EBM nyamara ari abahinzi basanzwe, bigatuma basoreshwa.

    Ati 'Twanabonye ikibazo gikomeye aho iyo babaguriye umusaruro babasaba gutanga inyemezabuguzi ya EBM kandi ari abahinzi basanzwe bigatuma bacibwa imisoro. Twabasaba gukemura ikibazo cy'umusaruro w'abaturage ufatirwa na ba rwiyemezamirimo ntibishyurwe cyangwa bagatinda kwishyurwa no gukemura ikibazo cyo kubaka EBM.'

    Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya guverinoma, Uwineza Beline yavuze ko ikibazo cy'abahinzi basabwa EBM batakigiye mu mizi ku buryo cyakomeza gukukiranwa bikazashakirwa igisubizo kirambye.

    Mu myanzuro yafashwe harimo usaba Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda gukemura mu kwezi kumwe ikibazo cy'ibiciro by'umuceri uhingwa mu Rwanda.

    Usaba iyi Minisiteri 'Kugaragariza umutwe w'Abadepite gahunda yo gukemura mu buryo burambye ikibazo cy'abahinzi b'umuceri babura isoko ryawo, birimo ikibazo cy'igiciro cy'umuceri uhingwa mu Rwanda kiri hejuru ugereranyije n'icy'umuceri uturuka mu mahanga, hagakurikiraho ikibazo cya ba ryiyemezamirimo bagura uwo musaruro ariko na bo ntibawubonere isoko, bigakorwa mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.'

    Mu mezi make ashize umuceri wari waraheze ku mbuga aho umwe wari waratangiye no kuhangirikira nyuma uza kugurwa n'Ikigo East Africa Exchange (EAX) gikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ubuyobozi bugaragaza ko uzagaburirwa abanyeshuri.

    Abadepite bahaye Minicom ukwezi kumwe ngo ibe yatanze umurongo wo gukemura ikibazo cy’ibiciro by’umuceri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-bahaye-ukwezi-kumwe-minicom-ngo-ikemure-ikibazo-cy-umuceri-uhombera