Blog

  • Imyaka itandatu yo kwidegembya kuri Ingabire Victoire, yahindutse iyo kurenga ku mategeko – #rwanda #RwOT

    'Hari umurongo uba ukwiriye kutarengwa', ni amagambo Umukuru w'Igihugu yagarutseho ubwo yari mu Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri. Yakomeje avuga ko hari abahawe imbabazi, bagahendahendwa ariko bikarangira basubiriye.

    Ati 'N'abo twababariye twavanye aho bari bafungiwe ibyaha […] ugahendahenda ngo urebe ko umuntu yakongera akaba muzima […] we agasubira… ndetse akogezwa n'abantu bo hanze ko arwanira demokarasi. Buriya nabo, turaza kongera uruviri, kandi iyo umuntu agirwa inama afite mu mutwe arumva. Ubu ni inama njya. Ushaka arayumva.'

    Ntabwo yigeze avuga Ingabire mu izina, ariko usesenguye ugasanisha ibyavugwaga n'ibiriho, byumvikana neza ko ari Ingabire yakomojeho.

    Mu minsi ishize, Kaminuza yitwa James Cook yo muri Australia yatumiye Ingabire mu bagomba gutanga ikiganiro ku biga mu ishami ry'amategeko kivuga ku ngingo zijyanye n'amategeko, cyari cyahawe umutwe ugira uti 'Amavugurura y'ubutabera na Politiki mu Rwanda'. Uyu mugore w'imyaka 56 yari yiswe 'uharanira demokarasi, uburenganzira bwa muntu n'iyubahirizwa ry'amategeko mu Rwanda'.

    Upfobya Jenoside yahindutse ate uharanira uburenganzira bwa muntu?

    Iyi kaminuza ijya gutumira Ingabire Victoire, ikamwita uharanira uburenganzira bwa muntu, yayobeje abanyeshuri bayo bakurikiye, bikwira ko koko uko bamubwiwe ari uko ari.

    Ni mu gihe ahubwo Ingabire, yabaswe n'ingengabitekerezo ya Jenoside. Igitangaje ni uburyo abahanga mu mategeko bananiwe gukora ubushakashatsi bworoshye ngo babone ko ahashize he handuye, ko yageze i Kigali mu 2010 ku Rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi agasaba ko yerekwa urw'Abahutu, amagambo yo gupfobya byeruye Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yasabye imbabazi ubwo yari muri Gereza, asohotse avuga ko ntazo yigeze asaba mu gihe hari amabaruwa y'ibyo yivugiye. Ibyo birangiye, yatangiye kuzura ibikorwa bye bya politiki binyuze mu ishyaka ritemewe rikorana n'imitwe yitwaje y'iterabwoba, FDU-Inkingi.

    Aho kuba uharanira uburenganzira bwa muntu nk'uko James Cook University yabivuze, ni Ingabire agendera ku moko, cyane ko yigeze no gushaka abayoboke bajya mu ishyaka rye ariko agategeka ko bagomba kuba ari Abahutu gusa.

    Bayobeje abantu nkana bamugira igitangaza mu gihe mu 2019, abagabye igitero i Musanze bakica inzirakarengane 14, barimo abakorana n'ishyaka rye. Icyibazwa ni uburyo uharanira uburenganzira bwa muntu ashobora ikiraro cy'abagizi ba nabi.

    Kuva yafungurwa, Ingabire yakoresheje itangazamakuru mpuzamahanga n'imiryango mpuzamahanga mu guharabika u Rwanda, agaragaza ko ubutabera bwarwo n'urubuga bya politiki ari baringa. Ibyo byose yabikoze mu kugaragaza ko ari ntangarugero, akwiriye gutegwa amatwi, agashyigikirwa mu mugambi we wa politiki.

    Uwo Ingabire si uwa none: Yakumiriye 'Abatutsi'

    Imvugo nk'izi no gutesha agaciro imbabazi yahawe si bishya kuri Ingabire, ahubwo umunsi ku wundi bigenda bifata indi ntera.

    Agifungurwa yavuze nta cyaha yakoze cyari kumufungisha, ko nta mbabazi z'ibyaha yasabye ko icyo yakoze ari ugusaba ko Umukuru w'Igihugu amufungura kuko nta mpamvu yari ihari yo kumugumisha muri gereza.

    Ati 'Ntacyo nari kuba mfungiye', ahubwo ko Perezida Kagame 'nk'umuntu yabonye nta mpamvu ihari' yatuma akomeza gufungwa.

    Izi mvugo zafashwe na benshi nko kuba indashima no kwishongora cyane ko urukiko rwari rwamuhamije ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w'abagizi ba nabi. Ni ibyaha byari bishingiye ku bimenyetso yananiwe kwisobanuraho ubwo yari ku Kacyiru mu Rukiko rw'Ikirenga.

    Yahise akomeza ibikorwa bye bya Politiki abinyujije mu ishyaka ritemewe yashinze yise FDU Inkingi ryubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside cyane ko ryarimo benshi bayigizemo uruhare babarizwa mu mutwe wa FDLR.

    Iyo ngengabitekerezo yakomeje kumukurikirana kuko tariki 11 Gicurasi 2019 yafatiwe mu nama yo gushakisha abayoboke no kubashishikariza kujya mu mutwe w'iterabwoba ugizwe n'ubwoko bumwe gusa.

    Nubwo iyi nama yabereye mu Karere ka Kirehe yari yitiriwe amahugurwa, umwe mu bayitabiriye waje no gutanga amakuru, yavuze ko Ingabire yabasabye kumushakira abandi bantu binjira mu ishyaka rye ariko abaha gasopo ko nta mututsi ashaka.

    Abo yashakaga cyane, ngo bari 'urubyiruko rw'Abahutu' rutagira akazi. Abatanze amakuru bavuze ko yasabaga umwirondoro wa buri munyamuryango mushya bandika.

    Abonye ko ibikorwa bye bitangiye kujya ku karubanda, yahisemo kujijisha, ahindura izina rya FDU-Inkingi maze mu Ugushyingo 2019 ayita DALFA Umurinzi. Byari nka bimwe bavuga ngo icupa ni rishya ariko umuvinyo ni wa wundi.

    Ku wa 4 Ugushyingo 2019, mu Kinigi hagabwe ibitero byahitanye inzirakarengane 14 bigizwemo uruhare n'Ihuriro ry'imitwe yibumbiye muri P5 yari irimo na FDU Inkingi. Icyo gihe, Ingabire yari akiri Umuyobozi wa FDU-Inkingi.

    Yunze ijwi n'abasebya u Rwanda

    Mu kiganiro yatanze ku muyoboro umwe wa YouTube mu Ukwakira, yavuze ko u Rwanda ari igihugu kitagendera ku mategeko kandi ko ngo aribyo byatume u Bwongereza butohereza abimukira mu gihugu.

    Ubwo Perezida Kagame yatangiraga ibikorwa bye byo kwiyamamaza muri Kanama 2022 ari i Musanze, abaturage bavuze ko uzashaka guhungabanya umutekano w'igihugu, atazihanganirwa, bakoresha imvugo igira iti 'Tuzabavuna'. Perezida Kagame yashimangiye ko ibyo bavuga aribyo.

    We yagiye ku ruhande rw'abadashishikajwe n'umutekano w'igihugu, avuga ko iyo mvugo ari iya ba 'gashozantambara'.

    Ingabire akunze kumvikana ashinja leta uruhare mu mpfu z'abantu bo mu ishyaka rye, urugero rumwe ni urwa Twagirimana Boniface avuga ko yishwe mu 2018. Ni mu gihe nta gihamya na kimwe cy'ibyo avuga agaragaraza, ariko leta yo yavuze Twagirimana Boniface yatorotse Gereza ya Nyanza iri Mpanga ari kumwe n'undi mugororwa mugenzi we.

    Ubwo yatorokaga, Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora, rwabishyizeho umucyo, ariko Ingabire we avuga ko uwo muyoboke we yishwe, ntiyagaragaza ibimenyetso bijyanye n'ibyo avuga.

    Yeteye icyuhagiro FDLR na Wazalendo

    Hashize imyaka myinshi Ingabire adatana n'ibikorwa bivuga ibigwi FDLR n'abambari bayo. Kuri iyi nshuro, yumvikanye ashima umutwe wa Wazalendo, ubarizwamo abarwanyi b'imitwe itandukanye yitwaje intwaro muri Congo.

    'Wazalendo' ni ijambo ry'Igiswahili risobanura 'Abakunda igihugu'. Ni Ihuriro ry'Imitwe yitwaje Intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC. Ryatangiye kuvugwa cyane mu ntambara Ingabo za Congo yashoje ku mutwe wa M23 aho aba barwanyi aribo bashyirwa imbere ku rugamba.

    Usibye kuba abarwanyi bo muri uyu mutwe barimo abo muri FDLR, barimo abahoze barinda ibirombe bicukurwamo amabuye y'agaciro n'abandi bava impande zose.

    Mu mikorere yayo bitewe n'uko buri mutwe uba ufite umuyobozi wayo, iri huriro nta muyobozi uzwi rigira ndetse n'abashobora kubyiyitirira baba bashaka inyungu z'amafaranga cyangwa ubudahangarwa bakura mu gukorana na FARDC.

    Bamaze iminsi bakora ibikorwa by'ubunyamaswa mu Burasirazuba bwa Congo, bica abaturage b'inzirakarengane, abandi bakabakorera ibya mfura mbi.

    Ingabire Victoire aherutse kuvuga ko ibikorwa bya Wazalendo ari nta makemwa kandi ko abishyigikiye. Mu magambo ye yagize ati 'Ntewe ishema n'ibikorwa bya Wazalendo, nakurikiye ikiganiro cya Perezida wanyu, ubwo yabavugagaho. Muri make ni abaturage bahagurutse kugira ngo baharanire uburenganzira bwabo, barengere imitungo yabo, kugira ngo badakomeza guhura n'ibibazo.'

    Abazi imigambi ye bakunze kumutamaza

    Ingabire yayoboye RDR mu 1998 yahindutse ijwi ry'abo avuga ubu ko ari 'abasigaye mu ngabo zatsinzwe n'inyeshyamba zagize uruhare muri Jenoside' babaye mu mitwe itandukanye yitwaje intwaro nka ALIR, FDLR, FLN n'indi.

    Mu bihe bitandukanye, yakunze gutagatifuza umwe muri iyi mitwe, avuga ko 'FDLR yashinzwe n'impunzi z'Abanyarwanda muri RDC nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda muri Jenoside, biyemeje kurwana intambara nk'uburyo bwari kubafasha kongera gufata ubutegetsi.'

    Kuva mu 2010 ubwo Ingabire yatabwaga muri yombi, hakunze kuvugwa uburyo yakoranye inshuro nyinshi n'imitwe igamije guhungabanya u Rwanda, uhereye kuri FDLR n'indi.

    Ku wa 21 Mata 2010, Uwari Umushinjacyaha mu rubanza rwe, Richard Muhumuza, yabwiye Urukiko rwa Gasabo ko Ingabire yakoranye na FDLR, asaba bamwe mu bayigize kwitandukanya n'abandi, bagashinga umutwe FDU CDF, bafite muri gahunda guteza umutekano muke mu Rwanda.

    Icyo gihe yashinjwaga na Lt Col Nditurende Tharcisse wasobanuye ko bagiranye imishyikirano, Ingabire amusaba kwitandukanya na FDLR bagashinga umutwe w'abasirikare wa FDU-Inkingi, ndetse ko yanamwoherereje itike kuri Western Union, bahurira i Kinshasa mu 2008 na Brazzaville babiganiraho. Mu biganiro byabo, ngo bategura ibikorwa by'iterabwoba n'intambara mu Rwanda.

    Ingabire wo mu 2010 ubwo yageraga mu Rwanda atabwa muri yombi, ntaho atandukaniye n'uwo mu 2024, kuko yakomeje umurongo we. Ikibabaje ni uburyo ibihugu bimwe na bimwe byamuryamyeho, bikica amatwi ntibishake kubona uburyo ibikorwa bye bibangamiye umutekano w'u Rwanda, ku buryo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku baturarwanda.

    Hashize imyaka itandatu Ingabire Victoire ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, ariko ibikorwa bye byatumye benshi bibaza niba yarigeze akura amasomo mu gihe yamaze afunzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyaka-itandatu-yo-kwidegembya-kuri-ingabire-victoire-yahindutse-iyo-kurenga-ku

  • Bampaye ‘Script’ ntashaka! Fayzo yavuye imuzi… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024, yari imaze igihe kinini itegerejwe, ahanini biturutse mu kuba ari indirimbo idasanzwe kuri Bwiza.

    Uyu mukobwa amaze imyaka itatu mu muziki, kandi agaragaza ko ashaka gukoresha impano ye mu gutuma Isi yose inogerwa n’impano ye. Ndetse, yashyize imbere cyane gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye yaba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

    Ni indirimbo kandi ishimangira uburyo The Ben yiyemeje gushyira itafari ku bahanzi bakiri bato mu muziki, mu rwego rwo gusigasira urugendo rw’umuziki w’u Rwanda; cyane ko mu myaka ishize aba bahanzi bakuru bagiye bavugwaho kutashyigikira abakiri bato.

    Bwiza aherutse kubwira InyaRwanda ko yavuganye bwa mbere na The Ben ubwo yasohoraga amashusho y’indirimbo ‘Ready’, ndetse ko kuva icyo gihe ubushuti bwarakomeje kugeza ubwo banakoranye indirimbo ya mbere bise ‘Best Friend’.

    Mu itangira ry’uyu mushinga, byari biteganyijwe ko Fayzo ariwe uzafata amashusho yayo, ariko siko byagenze kuko yaje gusimbuzwa John Elarts wo mu gihugu cy’u Burundi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Fayzo yasobanuye ko ariko byagenze, ariko ko byapfuye ku munota wa nyuma, bituma yikura muri uyu mushinga.

    Fayzo yavuze ko iyi ndirimbo yatangiye ari iya Bwiza, ariko ko ubwo bagiraga igitekerezo cyo kwifashisha The Ben yahise ‘iba nini ndetse dutangira gutekereza uko twahindura bimwe mu bintu’.

    Yavuze ati “Nakoze ‘script’ ndayikora yose irarangira, kandi buri gihe iyo ngiye gukora ‘script’ mbanza kuganira n’umuhanzi kuko hari igihe usanga umuhanzi yakoze indirimbo ari inkuru mpamo yiwe, wowe wamuha ‘script’ntibihure’.

    Uyu mugabo avuga ko mu busanzwe umuhanzi amuha ‘script’ nka 30%, hanyuma ‘njyewe nkayagura mu buryo bugezweho’. Ati “Njyewe rero ikintu nakoze kuri iriya ndirimbo, nakoze ‘script’ barayikunda ariko ntekereza ko The Ben yabuze igihe kubera ko ari gutegura ‘concert’ azakora mu minsi iri imbere.”

    Yavuze ko habayeho igihe cyo kongera gusubira inyuma bareba muri ‘script’ yari yatanze, bahitamo ko bahindura ibintu birangira ‘bampaye script njyewe ntashaka atari iyo nari narayanditse, bampa ibyo ngomba gukora nka 70% kandi bagombaga kumpa nka 30% njye nkabyagura ariko bigahura na Video kuko umuhanzi ntabwo aba abona ishusho ya ‘Video’

    Fayzo yasobanuye ko ibyo yeretswe na Bwiza na The Ben bashakaga ko ababakorera ‘nasanze biri hasi y’ibyo njye ntekereza’.

    Hari umwe mu bafana banditse ku rubuga rwa Instagram, agaragaza ko bishoboka ko Fayzo Pro yanze gukora indirimbo ya Bwiza na The Ben kubera ko amaze iminsi ari gukorera n’abahanzi bo muri 1:55 AM ya Coach Gael.

    Ati “Fayzo Pro cyangwa n’uko akorana na ba Gael niyo mpamvu yivanye mu mushinga wa The Ben. Reka dushimire abifuza itermabere rya muzika nyarwanda, indirimbo ni nziza.”

    Fayzo yavuze ko nta ruhande na rumwe ahagazeho. Ati “Buri muhanzi wese mwereka ‘Budget’ yabona bikunze tugakorana. Nshyira ibintu byose ku murongo.”

    Uyu mugabo avuga ko habayeho ibiganiro byo kugerageza kumvikana na Bwiza na The Ben ariko ntibyakunda.

    Atekereza ko ibi biganiro bitatanze umusaruro, ahanini binaturutse mu kuba The Ben yari afite igihe gito mu ikorwa ry’iyi ndirimbo, kuko yiteguraga kujya muri Amerika, ndetse akaba yari ahugiye no mu gutegura igitaramo cye.

    Ati “Ntekereza ko umwanya muto yari afite, niwo watumye tutabikora nk’uko nabyifuzaga.” 

    Yasobanuye ko bitewe n’uko iyi ndirimbo yagutse The Ben akemera kuyiririmbamo, ‘nagize ubwoba ndavuga nti ndamutse nyikoze nk’uko ntabishaka ishobora kuba yansubiza inyuma mu byo nkora’. Ndavuga nti ntakibazo, reka mbareke bakore akazi.” 

    Fayzo Pro yatangaje ko yaretse gukora indirimbo ya Bwiza na The Ben, kubera ko bashakaga ko 'nkora ibintu biri hasi y'ibyo nari natekereje' 

    Bwiza asobanura ko gukorana indirimbo na The Ben ari kimwe mu byo yifuzaga cyane muri ubu buzima 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA FAYZO PRO

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BEST FRIEND’ YA BWIZA NA THE BEN

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148809/bampaye-script-ntashaka-fayzo-yavuye-imuzi-ibyatumye-yikura-mu-ndirimbo-ya-bwiza-na-the-be-148809.html

  • Zelensky avuga ko Ukraine izatsindwa intambara niba Amerika igabanije inkunga #rwanda #RwOT

    Ku wa kabiri, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangarije Fox News ko Ukraine izatsindwa intambara mu gihe Washington, umuterankunga mukuru w'ingabo zayo, igagaritse inkunga.

    Umuyobozi wa Ukraniya yavuze ko 'byaba ari akaga cyane turamutse dutakaje ubumwe mu Burayi, kandi icy'ingenzi ni ubumwe hagati ya Ukraine na Amerika'.

    Perezida w'Amerika watowe, Donald Trump yiyamamaje avugako agiye guhagarika uruhare rw'Amerika mu ntambara ya Ukraine ahubwo aga koresha
    amafaranga y'abasoreshwa mu kuzamura imibereho y'Abanyamerika.
    Yavuze ko azarangiza intambara y'Uburusiya na Ukraine mu masaha 24, atavuze uko azabijyenza.

    Abajijwe niba Trump izashobora kugira uruhare kuri Putin guhagarika intambara, Zelensky yarashubije ati: 'Ntabwo bizaba byoroshye ariko yego arabishobora kuko akomeye kurusha Putin.

    Ku wa kabiri, Ukraine yarashe misile ndende zitangwa na Amerika ku butaka bw'Uburusiya ku nshuro ya mbere, nyuma y'umunsi umwe Amerika itanze uruhushya rwo kuzikoresha.

     

    Source : https://kasukumedia.com/zelensky-avuga-ko-ukraine-izatsindwa-intambara-niba-amerika-igabanije-inkunga/

  • Ecobank Rwanda yageneye Agahozo Shalom inkunga y'ibikoresho by'icyumba cy'ikoranabuhanga (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Inkunga yashyikirijwe iki kigo ubwo mu bihugu iyi banki ikoreramo hizihizwaga umunsi wayihariwe wiswe 'Ecobank Day'.

    Ecobank Rwanda yawizihirije muri iri shuri ryo mu Burasirazuba, mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana.

    Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda Plc, Umutoni Carine yabwiye abo muri ASYV ko nta gushidikanya ko bazagera kure bakaba abayobozi b'isi mu nzego zitandukanye.

    Ati 'Twaje tuzi ko hari byinshi tubigisha ariko dushingiye ku byo twabonye, hari byinshi natwe twabigiraho mu bijyanye n'ikoranabuhanga.'

    Inzobere mu Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga rishya no guhanga Udushya muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, MINICT, Muvunyi Victor, yagaragaje ko AI idakwiye gusimbura uburyo abanyeshuri biga, ahubwo ikwiye kuba inyunganizi ndetse ikarushaho gutyaza ubwenge bwabo.

    Yagaragaje kandi ko abafata ibyemezo mu rwego rw'uburezi, bakwiriye kugira ubushake bwo kwinjiza AI muri gahunda z'uburezi mu gihugu, rigaabwa umurongo mu kurusheho gutanga umusaruro wifuzwa.

    Umunyeshuri uhagarariye abandi muri ASYV, Rukundo John Kelly, yashimiye iki gikorwa cya Ecobank, avuga ko kibongerera ubushake bwo kwiga, ati 'Iyi ni impano nziza kuri twe, idudasha gukomeza amasomo. Ibyo mwakoze tubyishimiye kurenza uko twabivuga.'

    Umuyobozi Mukuru wa Agahozo Shalom Youth Village, Nkurikiyimfura Jean Claude, yavuze ko icyumba cy'ikoranabuhanga kigiye kwagurwa, kizafasha iri shuri kugera ku ntego yaryo yo guhanga udushya hagamijwe gushakira umuti ibibazo bihari.

    Agahozo Shalom Youth Village yashinzwe n'Umunyamerikakazi Anne Heyman witabye Imana mu myaka 10 ishize azize impanuka.

    Agahozo Shalom Youth Village yatangiye kwakira abanyeshuri mu mwaka wa 2008, abana bayigamo bakaba barererwa mu miryango. Yakira abana bagera kuri 500, muri bo 62% bakaba abakobwa mu gihe 38% baba ari abahungu.

    Ecobank yatanze iyi nkunga, ikorera mu bihugu 33 bya Afurika birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia na Côte d'Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée Équatoriale na Sao Tomé-et-Principe.

    Ecobank kandi inakorera muri Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y'Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.

    Inafite ibiro biyihagarariye Addis Ababa muri Ethiopia, Johannesburg muri Afurika y'Epfo, Beijing mu Bushinwa, i Londres mu Bwongereza, na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, ikanakorera mu mujyi wa Paris mu Bufuransa.

    Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda Plc, Umutoni Carine mu bitabiriye umuhango wo gushyikiriza abo muri Agahozo Shalom Youth Village inkunga yo kwagura icyumba cy’ikoranabuhanga

    Abakozi ba Ecobank batemberejwe Agahozo Shalom Youth Village yose, berekwa uburyo abana bigishwa bigezweho

    Abanyeshuri biga muri Agahozo Shalom Youth Village bishimanye n’abo muri Ecobank nyuma y’uko iyi banki ibashyikirije inkunga yo kwagura icyumba cy’ikoranabuhanga

    Umuyobozi Mukuru wa Agahozo Shalom Youth Village, Nkurikiyimfura Jean Claude n’Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda Plc, Umutoni Carine bakurikiranye indirimbo ziryoheye amatwi z’abanyeshuri biga muri iki kigo cyo mu Burasirazuba

    Mu byo abanyeshuri bo muri Agahozo Shalom Youth Village bigishwa no kuba intyoza mu muziki

    Abakozi ba Ecobank Rwanda Plc bataramiwe mu mbyino gakondo

    Muri Agahozo Shalom Youth Village hari ibikoresho byose bifasha umunyeshuri kubona ubumenyi busabwa ku isoko ry’umurimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ecobank-rwanda-yageneye-agahozo-shalom-inkunga-yo-kwagura-icyumba-cy

  • UR igiye gushyiraho ibyumba by'ikoranabuhanga no guhanga udushya, mu mashami yayo yose – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru UR yatangaje ku wa 18 Ugushyingo 2024, ubwo yatangizaga ku nshuro ya gatatu, icyumweru cyahariwe guhanga udushya muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Ku wa 10 Ugushyingo 2023 ni bwo muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga (UR-CST) hafunguwe icyumba cy'ikoranabuhanga no guhanga udushya (UniPod) gifasha abanyeshuri biga ibijyanye n'ikoranabuhanga gushyira mu ngiro ayo masomo.

    Kibamo ibikoresho byose by'ikoranabuhanga abanyeshuri bakenera baba abo muri UR n'abandi bafite imishinga itandukanye bashaka gushyira mu ngiro.

    Unipod imaze umwaka yubatswe muri UR-CST yatwaye ingengo y'imari y'agera kuri miliyoni 1$ (arenga miliyari 1,3 Frw y'ubu) ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye.

    Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda (UR) ushinzwe igenamigambi n'Imiyoborere, Dr. Ndikumana Raymond, yagaragaje ko ubu hamaze kuboneka ubushobozi bwo kubaka n'ibindi byumba mu mashami ya UR ari mu bice bitandukanye by'iguhugu, na byo bimeze nk'icyo kigezweho cyo muri UR-CST.

    Ati 'Mbere twari dufite ikibazo cy'amikoro ariko yarabonetse. Tugiye gutangira kubaka nk'ibi byumba bigezweho mu yandi mashami yacu. Hari ikizubakwa i Huye, i Nyagatare, i Rukara ndetse n'iri i Busogo tuzayizamurira urwego. Bizajyana no guteza imbere na porogaramu dukoreramo. Twahuguye abarimu n'abana bacu kugira ngo bafashe abakorera hano.'

    U Rwanda rumaze gutera intambwe mu guteza imbere ubumenyi ngiro, aho abanyeshuri bamaze gutekereza imishinga itandukanye ndetse bakagera aho bagaragaza ko yashoboka mu gihe yaba ikurikiranywe.

    Icyakora imishinga myinshi usanga ipfapfana ku bwo kubura amikoro yo kuyishyira mu bikorwa n'ubundi buryo bwo kuyikurikirana ngo ibe yatanga ibisubizo muri sosiyete.

    Gakire Luca wakoze ikoranabuhanga rifasha gusura inzu ndangamurage z'u Rwanda bidasabye ko umuntu ajyayo bizwi nka 'Virtual Reality' ati 'Nk'ubu ubumenyi bwose busabwa ngo umushinga wose utange ibisubizo ndabufite. Mbonye umfasha kuwagura nkabona ibikoresho bisabwa, nabikora. Ariko mfite ikibazo cy'ubushobozi.'

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, yavuze ko bari gufatanya na za kaminuza by'umwihariko UR mu guha imbaraga gahunda yo gushyigikira imishinga ishingiye ku dushya, binyuze mu bufasha butandukanye.

    Ati 'Nk'urugero natanga ni uko mu minsi ishize Inama y'Abaminisitiri yemeje uburyo bwo gutanga amasoko ya leta ku mishinga ishingiye ku guhanga udushya, ibigo bya leta bikaba byayigura binyuze mu masoko ya leta. Ni ikintu cyiza kizafasha mu guteza imbere guhanga udushya imishinga igatanga ibisubizo.'

    Ibyo bijyana n'ibigo by'ikoranabuhanga (hanga hubs) bimeze kubakwa mu mijyi yunganira uwa Kigali nka Nyagatare, Rubavu, Musanze, Rusizi, Huye, Muhanga na Rwamagana.

    Iradukunda yavuze ko bizafasha no kongera imishinga ihatana mu irushanwa ngarukamwaka rya Hanga Pitch Fest rigamije guteza imbere urubyiruko rufite imishinga y'ikoranabuhanga yitezweho impinduka.

    Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda ushinzwe igenamigambi n'Imiyoborere, Dr. Ndikumana Raymond aganiriza abafite imishinga y’ikoranabuhanga ubwo ku wa 18 Ugsuhyingo 2024 iyi kaminuza yatangizaga icyumweru cyahariwe guteza imbere imishinga ishingiye ku dushya.

    Icyumweru cyahariwe guhanga udushya cyatangijwe muri Kaminuza y’u Rwanda cyitabiriwe n’abayobozi bayo, abo mu nzego za leta n’iz’abikorera, imiryango nterankunga n’abafite imishinga bari gukora ikemura ibibazo by’abaturage

    Gakire Luca ari gukora ku mushinga wo gutembereza abantu mu nzu ndangamurage z’igihugu bidasabye kujya aho ziherereye

    Umuyobozi w’ishami rya UR ry'Ubumenyi n'Ikorananga, Dr Ignace Gatare yitabiriye icyumweru cyahariwe guhanga udushya

    Ubwo Kaminuza y’u Rwanda yatangizaga icyumweru cyahariwe guhanga udushya, abayobozi mu nzego za leta n’iz’abikorera baganiriye ku bijyanye n’uko imishinga y’ikoranabuhanga ikizamuka yatezwa imbere

    Icyumweru cyahariwe guhanga udushya cyatangijwe muri Kaminuza y’u Rwanda cyitabiriwe n’abayobozi bayo, abo mu nzego za leta n’iz’abikorera, imiryango nterankunga n’abafite imishinga bari gukora ikemura ibibazo by’abaturage

    Icyumba cya Kaminuza y’u Rwanda cyifashishwa n’abafite imishinga y’ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-igiye-kubaka-ibyumba-by-ikoranabuhanga-no-guhanga-udushya-mu-mashami-yayo

  • Kamonyi: Hafashwe umunani bakurikiranyweho ibirimo ubucukuzi butemewe – #rwanda #RwOT

    Bose uko ari umunani bafashwe mu rukerera rwo ku wa Kabiri, tariki ya 19 Ugushyingo, mu mirenge ya Rukoma, Ngamba na Kayenzi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko abafashwe badakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe gusa, ahubwo bakekwaho no gukora ibindi byaha biteza umutekano mucye mu baturage.

    Ati 'Abakora ubwo bucukuzi butemewe mu mirima y'abaturage n'ibirombe byahagaritswe, bigize ibihazi, aho kenshi usanga bitwaza n'imbwa, uje kubabuza ntibatinye kumuhohotera rimwe na rimwe bitwikiriye ijoro bagatega n'abaturage bakabambura.'

    SP Habiyambere yavuze ko iperereza ry'ibanze rigaragaza ko muri abo bafashwe harimo umusore w'imyaka 24 ukurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa umuturage akoresheje umuhoro, na mugenzi we w'imyaka 31 uvugwaho kuba ariwe uyobora abandi, abashora muri ubwo bucukuzi butemewe.

    Abafashwe kandi bafatanywe bimwe mu bikoresho bakoreshaga muri ubwo bucukuzi birimo; ibitiyo, amasuka n'umunzani.

    Bashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo zitandukanye, kugira ngo iperereza rikomeze ku byaha bakurikiranyweho.

    SP Habiyaremye yongeye kwibutsa abishora muri ibyo bikorwa by'ubucukuzi butemewe n'ubugizi bwa nabi ko bahagurukiwe ku bufatanye n'abaturage n'izindi nzego.

    Yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru kuri aba bantu bagafatwa, abasaba gukomeza ubwo bufatanye, kandi ko ntawe ukwiye kubibona ngo abiceceke kubera ingaruka zabyo nyinshi zirimo guteza umutekano mucye no kuvutsa abantu ubuzima.

    Hafashwe abantu umunani bakurikiranyweho ibirimo ubucukuzi butemewe muri Kamonyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-hafashwe-abantu-umunani-bakurikiranyweho-ibirimo-ubucukuzi-butemewe

  • RBC yahawe moto 39 zizafasha abaganga b'indwara zo mu mutwe bo mu cyaro – #rwanda #RwOT

    Ni inkunga yatanzwe ku wa 19 Ugushyingo 2024 n' Umuryango udaharanira inyungu wa Interpeace ku bufatanye na Ambasade ya Suède mu Rwanda, ikazagezwa mu turere dutanu twatoranyijwe.

    Mu muhango wo gushyikiriza RBC izi moto, Umuyobozi wa Interpeace mu Rwanda, Frank Kayitare, yavuze ko bahisemo gutanga moto mu rwego rwo gufasha ibigo nderabuzima.

    Ati 'Twasanze ubushobozi bw'ibigo nderabuzima mu kwegera abantu budahagije kubera ko badafite uko bagerayo, bityo dushaka ubushobozi bwo gufasha ababishinzwe kwegera abaturage bityo babigishe, banapimwe kugira ngo barebe uwaba afite ikibazo amenyekane hakiri kare afashwe.'

    Uyu muhango witabiriwe n'Umuyobozi Wungirije muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, Ms. Martina Fors Mohlin, yavuze ko yishimiye iki gikorwa cyiza kandi biteguye gukomeza gukorana n'u Rwanda mu bikorwa nk'ibi.

    Ati 'Kuba twahaye uturere dutanu, hasigaye 25 ni ikerekana ko bidahagije. Ni inshuro ya mbere n'intambwe ya mbere duteye yo kugera mu tundi turere. Ubu rero tugiye kongera dufatanye ibikorwa nk'ibi bikomeze.'

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri RBC, Uwayo Theo Principe, yavuze ko ari inkunga ikomeye kandi igiye gufasha ibigo nderabuzima bitandukanye ndetse n'abaturage muri rusange.

    Yakomeje avuga ko bizorohera abita ku buzima bw'abaturage kubageraho byoroshye mu bikorwa byo kubaganiriza, kubapima no kubitaho mu buryo butandukanye.

    Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Shyira, byo mu Karere ka Nyabihu, Dr. Mukantwaza Pierrette yavuze ko yishimiye inkunga bahawe kandi ko izabafasha ku buryo bukomeye.

    Ati 'Ubusanzwe Akarere ka Nyabihu gafite imisozi miremire, ku buryo usanga abaturage aho batuye hatagera imihanda yanyuramo imodoka, murabizi ko moto inyura ahantu hose hashoboka, ubwo rero abo baturage batuye muri iyo misozi itageramo imihanda myiza byajyaga bitugora kubageraho kugira ngo tubahe serivisi.'

    Iyi nkunga ya moto yari kumwe n'ibikoresho byazo nka kasike, zishyuriwe n'ubwishingizi bw'amezi atatu, bizashyikirizwa uturere twa Musanze, Ngoma, Nyabihu, Nyagatare na Nyamagabe.

    Izi moto zabanjirijwe n'ibindi bikoresho bitandukanye bizafasha abaganga nka mudasobwa byose hamwe bifite agaciro gasaga miliyoni 200 Frw.

    Umuyobozi wungirije muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, Ms. Martina Fors Mohlin n’uhagarariye Interpeace mu Rwanda, Frank Kayitare bashyira umukono ku masezerano

    Umuyobozi Wungirije muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, Ms. Martina Fors Mohlin yatangaje ko iyi gahunda izagera no mu tundi turere tw’igihugu

    Umuyobozi uhagarariye Interpeace mu Rwanda, Kayitare Frank yavuze ko bahisemo gutanga moto mu rwego rwo gufasha ibigo nderabuzima.

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri RBC, Uwayo Theo Principe, yavuze ko iyi nkunga izafasha ibigo nderabuzima kugera ku baturage mu buryo bworoshye

    Umuyobozi uhagarariye Interpeace mu Rwanda, Kayitare Frank ubwo yashyiraga umukono ku masezerano yo guha RBC moto 39

    Hatanzwe moto 39 zahawe uturere twa Musanze, Ngoma, Nyabihu, Nyagatare na Nyamagabe

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rbc-yashyikirijwe-inkunga-ya-moto-39

  • Inkoko yabayeho amezi 18 nta mutwe ifite #rwanda #RwOT

    Inkuru idasanzwe y'inkoko yitwa 'Mike'. Inkoko yabayeho igihe kirekire idafite umutwe' ni imwe mu nkuru zitangaza abantu ndetse no kugira amatsiko menshi mu kumenya icyari cyihishemo muri iyi nkoko.

    Mu 1945, umuhinzi muri Colorado yagerageje guca umutwe iyi nkoko yiswe Mike, mu rwego rwo guhinga bisanzwe ntiyari yabigambiriye kuyica umutwe.

    Bimwe mu byaje gutangaza abantu ni uko inkoko yarokotse ayo makuba, ibaho amezi 18 itagira umutwe. Impamvu iyi nkoko yitwa Mike yarokotse ni uko igice cy'ubwonko bwayo bugenzura imikorere yibanze nko gutera ku mutima, bitigeze byangirika byakomeje kuba bizima.

    Iyi nkoko Mike yagaburirwaga binyuze mu muhogo kandi bigasabwa kuyihanagura buri gihe mu muhogo kugira ngo ibashe gukomeza kubaho kuko bitari byoroshye kubaho nta mutwe ifite.

    Amateka yayo yamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga, maze amashusho yayo akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ku Isi hose, agaragara nk'inkuru y'ubuzima butangaje.

    Iyi nkoko Mike yaje gupfa mu 1947 nyuma yo kubura ibikoresho byo kwa muganga byifashishwaga mu kuyivura ndetse no kuyigaburira, yapfuye imaze amezi 18 yose.

     

    Source : https://kasukumedia.com/inkoko-yabayeho-amezi-18-nta-mutwe-ifite/

  • Mu kagari ka Murehe mu murenge wa Muyumbu baratabaza #rwanda #RwOT

    Mu kagari ka Murehe mu murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana
    hari abaturage batabariza umugabo umaranye imyaka irenga icumi uburwayi bwo mu mutwe adahabwa imiti yabwo kuko ngo bikomeje gushyira habi ubuzima bwe ari na ko bihungabanya ituze muri rubanda.

    Source : https://kasukumedia.com/mu-kagari-ka-murehe-mu-murenge-wa-muyumbu-baratabaza/

  • Ibyo wamenya ku mateka ya Alexander Graham Bell wakoze bwambere telefoni #rwanda #RwOT

    Ivumburwa rya terefone, bumwe mu buhanga bwahinduye amateka ya muntu, bwitiriwe umugabo witwa Alexander Graham Bell. Iki gikorwa cyagezweho mu itumanaho cyatanzwe ku mugaragaro ku wa 7 Werurwe mu 1876, kikaba ari igihe gikomeye mu ihindagurika ry'ukuntu abantu bakora uburyo bazajya baganira mu buryo bwa kure.

    Alexander Graham Bell yavutse ku wa 3 Werurwe mu 1847, avukira ahitwa Edinburgh, muri otcosse. Yari ashishikajwe cyane n'uburyo amajwi yakorwa mu itumanaho, bishoboka ko yatewe inkunga n'umuryango we mu mvugo no kuvuga mu buryo bwo guhuza amajwi kugira abashe kubihuza.

    Se wa Bell na sekuru bari inzobere zizwi mu gukosora imvugo, kandi nyina yari afite ubumuga bwo kutumva, ibyo bikaba byaramushishikaje ubuzima bwe bwose kugira akore icyabasha gutuma nyina bavugana.

    Mu myaka ya 1870, Bell yakoze igikoresho gifasha abatumva gushyikirana. Ubushakashatsi bwe bwamuteye gushakisha uburyo bwo kohereza amajwi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Bell yafatanije na Thomas Watson, umuhanga mu mashanyarazi kabuhariwe, kugirango atezimbere igikoresho gishobora guhindura imiraba yamajwi mu bimenyetso byamashanyarazi hanyuma bikisubiramo mu majwi.

    Iterambere ryiyikorwa ryo gukora telefoni ryabaye ku wa 10 Werurwe mu 1876, ubwo Bell yatelefonaga bwa mbere kuri telefoni. Cyane ati: 'Bwana Watson, ngwino hano, ndashaka ku kubona.'

    Aya magambo yanyuze mu nsinga, agera i Watson mu kindi cyumba. Ivumburwa ryerekanaga ko imvugo ishobora gutangwa hejuru y'insinga.

    Izina Bella ryamenyekanye cyane nkuwahimbye terefone bwambere. Telefone yahinduye itumanaho ku Isi hose. Ubwa mbere wabonaga ari agashya, byahise bihinduka igikoresho cy'ingenzi mu bucuruzi no guhuza abantu. Ivumburwa rya Bell ryashyizeho urufatiro rw'inganda z'itumanaho, rwahindutse ruva ku murongo wa interineti ugera kuri terefone zigendanwa na interineti.

    Bell yagiye gushinga sosiyete ya TeLefoni mu 1877, nyuma iza kuba AT&T, imwe mu masosiyete akomeye y'itumanaho ku Isi. Nubwo igihangano cye cyagenze neza, Bell yakomeje kwiyoroshya, akenshi yerekeza ibitekerezo bye mu bindi bikorwa bya siyansi, harimo ibyogajuru n'ibikoresho by'ubuvuzi.

    Ivumburwa rya terefone na Alexander Graham Bell ryerekana ubuhanga bwabantu no guharanira iterambere ridahwema. Umurimo wa Bell wafunguye inzira z'itumanaho rigezweho. Uyu munsi, telefoni ikora nk'ubuhamya bw'uko udushya dushobora kurenga imipaka no guhuza Isi.

    Alexander Graham Bell wakoze bwambere telefoni, yari afite byinshi bimuca intege. 

    Source : https://kasukumedia.com/ibyo-wamenya-ku-mateka-ya-alexander-graham-bell-wakoze-bwambere-telefoni/