Blog

  • Hari amasomo mashya baziga: Ibyitezwe mu kuziba icyuho mu rugaga rw'abanyamwuga mu gutanga amasoko – #rwanda #RwOT

    Hashize imyaka umunani hatowe itegeko rishyiraho ishyirahamwe ry'abanyamwuga mu gutanga amasoko ariko amakosa mu mitangire y'amasoko mu bigo bitandukanye yo yakomeje kwiyongera.

    Kuri uyu wa 20 Ugushyingo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe ubwo yasobanuraga umushinga w'itegeko rishyiraho urugaga rw'abanyamwuga mu gutanga amasoko, yabwiye abadepite ko uzaziba ibyuho byose bigaragaramo biterwa n'ubumenyi buke.

    Ati 'Uyu munsi dufite abantu bari muri komite zishinzwe gutanga amasoko, kandi ziba zubakiye ku bunyangamugayo, wenda Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi iravuga ngo 'dukeneye abakozi bajya muri komite yo gutanga amasoko ya Leta', tukavuga ngo 'abantu b'inyangamugayo ni bande?' Tugahitamo abakozi bajya muri iyo komite ariko ntabwo baherekezwa mu guhugurwa [kugira ngo barebe] uko akazi bazakora kazaba kameze.'

    Yagaragaje ko mu kubaka urugaga, bizahera ku bantu bake bafite impamyabumenyi banabyize n'abandi basanzwe bakora uyu mwuga.

    Depite Tumushime Francine yagaragaje ko kuba abantu bose bafite aho bahuriye n'umwuga bazahabwa uburenganzira bwo kujya mu rugaga, bishobora kuzateza ibibazo.

    Ati 'Ibyiciro by'abanyamuryango harimo abanyeshuri hakabamo n'abakora imirimo y'umwuga w'itangwa ry'amasoko ku bw'imirimo bashinzwe mu kazi. Twareba uburyo izindi ngaga ziba zubatse, usanga ari abantu mu by'ukuri bafite impamyabushobozi cyangwa se impamyabumenyi. Aha rero tugasanga harimo kuvanga abantu bafite impamyabushobozi, abantu bafite impamyabumenyi n'abantu badafite ikintu na kimwe.'

    Yongeyeho ati 'Kuba waje kwiga usanganywe iyindi mpamyabumenyi idasanzwe ijyanye no gutanga amasoko, warangiza ukaba umunyamuryango w'urugaga cyangwa se kuba ukora mu kigo noneho bakagushyira muri komite ishinzwe amasoko kubera ubunyangamugayo warangiza ukajya mu rugaga rw'abanyamwuga, njye numva bihabanye n'uko dusanzwe tubona ingaga.'

    Bazigishwa amasomo azabagira abanyamwuga

    Minisitiri Tusabe yavuze ko amasomo yo gutegura no gutanga amasoko asanzwe atangwa muri kaminuza zo mu Rwanda ariko bidahita bigira umuntu umunyamuryango w'urugaga ngo ni uko yayarangije.

    Ati 'Uyu munsi umunyeshuri ashobora kwiga akabona impamyabumenyi yo ku rwego rwa kaminuza y'uko yize ibaruramari ariko ntabwo bimugira umunyamuryango w'urugaga rw'ababaruramari mu Rwanda. Turongera tukamusaba ko yakwiga amasomo amugira umunyamwuga… Ufite impamyabumenyi wavanye muri Kaminuza y'u Rwanda ariko turashaka ko uba noneho umunyamwuga.'

    Uyu mushinga w'itegeko nutorwa, urugaga ruzajya rufatanya na kaminuza kwemeza amasomo yigishwa abanyamwuga, runafatanye n'Inama Nkuru y'Amashuri Makuru na za Kaminuza kwemeza impamyabumenyi zatangiwe mu mahanga ku bagiye kurwinjiramo. Ruzanatanga amahugurwa ku banyamwuga, rujye runabafasha kujyanisha ubumenyi bwabo n'aho igihe kigeze.

    Magingo aya Leta ifite abakozi barenga 300 bafite aho bahurira n'itegurwa n'itangwa ry'amasoko batazahita basabwa kugira ibyangombwa by'ubunyamwuga mu gutanga amasoko ariko nyuma y'imyaka runaka bikazaba bisaba umuntu ubona akazi nk'aka kuba afite ibyo byangombwa.

    Ati 'Mu banyamuryango b'uru rugaga na bo turashaka gutangira kubazanamo bahugurwe, batangire bajye gukora akazi bizeye ko ibyo bakora babyumva. Ni aho rero twumva uru rugaga ruzafasha Leta n'abikorera muri rusange kugira ngo dutere imbere.'

    Umushinga w'itegeko watowe n'abadepite 68, umwe yawanze, nta wifashe na ho imfabusa ni imwe, ukazasuzumirwa muri komisiyo iwufite mu nshingano.

    Minisitiri Tusabe yavuze ko urugaga ruzafasha kunoza imitangire y’amasoko

    Abadepite bagaragaje ko uru rugaga rukwiye guhabwa umurongo muzima rugakemura ibibazo bikigaragara mu itangwa ry’amasoko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-amasomo-mashya-baziga-ibishya-byitezweho-kuziba-icyuho-mu-rugaga-rw

  • Kayonza: Abaturage bagaragaje ibyo bifuza kuzakorerwa mu ngengo y'imari y'umwaka utaha – #rwanda #RwOT

    Ibi byifuzo babitanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ugushyingo, ubwo mu nteko z'abaturage hirya no hino muri aka karere hatangizwaga ibikorwa byo kwakira ibyifuzo bizashyirwa mu ngengo y'imari ndetse no mu mihigo.

    Bucyana Ismael utuye mu Kagari ka Rukara mu Mudugudu wa Karamba yavuze ko yishimiye guhabwa umwanya ngo atange ibitekerezo kuko bigaragaza ko abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa, ari nayo demokarasi yuzuye.

    Ati “Ikintu cya mbere twifuza ni uburezi bumeze neza, hano turasaba ko twahabwa ikigo cy'imyuga kuko hano nubwo turi no kwaka agakiriro ntabwo kadufasha tudafite ikigo cy'imyuga bakwigamo. Turifuza ko baduha ikigo cy'imyuga cyakwakira abantu bose hatitawe ku myaka cyangwa amashuri bafite.'

    Bucyana yavuze ko bifuza umuhanda mwiza uva Rukara ukagera mu Murenge wa Murundi kuko uhasanzwe udakoze neza, bikanatuma moto zibahenda cyane. Ati 'Umuhanda ukozwe neza wagabanya impanuka z'ibinyabiziga, ikindi ukozwe neza twanahabona imodoka nyinshi zitwara abagenzi.'

    Undi muturage yasabye ko ingo zitari zahabwa amashanyarazi zayahabwa, izindi zifite umuriro ugenda gake nazo zigafashwa mu kubona umuriro ufite imbaraga kugira ngo iterambere ryihute.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko mu mirenge yose hakusanyije ibyifuzo by'abaturage, ibindi bigashyirwa mu mihigo y'Akarere, anatanga umurongo ku byifuzo byatanzwe.

    Ati “Ikibazo cy'amazi, hari umuyoboro uri gukorwa ugeze kuri 60% aho amatiyo y'amazi n'ibindi byose bimaze gushyirwamo abaturage bashonje bahishiwe. Ku kijyanye n'amashanyarazi, dufite umushinga ku bufatanye na REG uzatanga amashanyarazi ku ngo ibihumbi 25, nta muturage uzasigara adafite amashanyarazi.'

    Meya Nyemazi yavuze ko ku muhanda Kanyangese-Rugarama-Karambi-Rukara uwo mushinga uri gutegurwa, yizeza abaturage ko uzashyirwa mu bikorwa ndetse n'indi myinshi bagiye bagaragaza.

    Abaturage bari bitabiriye ku bwinshi kugira ngo bagaragaze ibyo bifuza kuzakorerwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha

    Abaturage bagaragaje ko batewe ishema no gutanga ibitekerezo by’ibyo bifuza kuzakorerwa

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko mu mirenge yose hakusanyije ibyifuzo by'abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abaturage-bagaragaje-ibyo-bifuza-kuzakorerwa-mu-ngengo-y-imari-y-umwaka

  • Dominic Ashimwe yateguje album ya kane – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'igihe kinini yari amaze atumvikana aho yavuze ko yari mu bikorwa by'umuziki we bitandukanye, birimo gusubiramo indirimbo ze zakunzwe kera ndetse n'umushinga wa album ye ya kane.

    Ati “Maze iminsi mpugiye mu bikorwa bitandukanye by'umuziki. Nabanje gusubiramo izi ndirimbo za kera gusa ntibyahagaritse umushinga wa Album nshya yanjye ya kane ndi gutegura, ahubwo njye n'itsinda rimfasha mu murimo w'Imana twifuje kubanza gusubiza ibyifuzo by'abantu bahoraga badusaba izi ndirimbo za kera ariko natwe tugasanga ntazo dufite.'

    Iyi album y'uyu muhanzi nshya yavuze ko izaba igizwe n'indirimbo zirindwi aho zose yazikoze mu buryo bwa 'Live Recording'. Ashimwe kandi atangaza ko ateganya kuyimurikira abakunzi be mu mwaka utaha.

    Ati 'Ni album twakoze mu buryo bwa 'Live Recording'. Nimara guha abantu indirimbo zose za kera, nzabaha inshya kuri album yanjye ya kane nise 'Nzabana Nawe'. Nteganya ko mu mwaka utaha muri Kamena, nzakora igitaramo cyo kumurika iyi album.'

    Iyi album ya kane y'uyu muhanzi izaba ije nyuma y'iyo yise 'Ari kumwe natwe' yakoze mu 2010, Iyitwa 'Umubavu' yasohotse mu 2013 n'iyo yise 'Urufatiro' iheruka.

    Uyu muhanzi avuga ko izi ndirimbo ze za kera yasubiyemo, yabikoze kubera y'uko mu gihe yazikoraga nta bumenyi abahanzi benshi bari bafite bwo kuzishyira ku mbuga zicuruza umuziki n'iziwukwirakwiza zifashishwa uyu munsi nka YouTube, Sportify, Apple Music n'izindi.

    Avuga ko hari shene yifashishwaga n'abahanzi hafi ya bose mu Rwanda, ariko ikaza gukurwaho ku buryo ibihangano by'abahanzi bamwe nawe arimo byabigendeyemo.

    Ati 'Muri uyu mushinga wo kugarura izi ndirimbo zanjye zari zarabuze, reka mare abantu impungenge y'uko mu kuzitunganya turi kwigengesera kuri buri kimwe cyose kugira ngo indirimbo igumane umwimerere. Ibi bizafasha uwayikunze kera gukomeza kuyisangamo nk'uko yari imeze.'

    Dominic Ashimwe n'itsinda rimufasha bashyize hanze indirimbo ya mbere kuri izi ndirimbo ze za kera, aho bahereye ku yitwa 'Nemerewe Kwinjira' iri kuri album ya mbere yahereyeho akora umuziki.

    Reba Nemerewe Kwinjira ya Dominic Ashimwe yasubiwemo

    Dominic Ashimwe ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

    Dominic Ashimwe yateguje album ya kane izagira umwihariko wo kuba iriho indirimbo zivuguruye z’uyu muhanzi wakunzwe cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dominic-ashimwe-yateguje-album-ya-kane

  • Kuva kuri P-Fla kugeza kuri Rafiki: Imishinga… – #rwanda #RwOT

    Yagaragaje ko abitse indirimbo zirenga 10 z'abahanzi biganjemo abo mu Rwanda. Mu kiganiro na InyaRwanda, Laser Beat yumvikanishije ko amaze imyaka irenga ibiri akora kuri izi ndirimbo, kandi inyinshi muri zo zararangiye.

    Urutonde rw'abahanzi yakoreye rwiganjeho cyane abaraperi, ariko harimo n'umuhanzi umwe wo mu gihugu cya Uganda. Hariho umuhanzi nka Run Up wigeze gukorana indirimbo na Pallaso, hariho kandi Alto wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zitsa ku rukundo;

    Hari kandi Mavin, umuraperi Bushali, Seyn, Rafiki Coga, Yogi Star, Iddo Wurld, Ice Nova, Rich One, P-Fla, Deejay Lenzo, Passy Kizito, Mistaek, B-Threy, Rwabugiri ndetse na Scorpion Shabba uri mu bazwi muri Uganda.

    Laser Beat yavuze ko zimwe mu ndirimbo yakoze zatangiye gusohoka, kandi zumvikana cyane muri iki gihe ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.

    Ati 'Hari izatangiye gusohoka, izindi zizatangira gusohoka mu minsi iri imbere no mu mpera z'umwaka utaha, ndetse no mu ntangiriro z'umwaka hakurikijwe gahunda z'abahanzi, ndetse harimo n'izanjye ziri kuri Album ndi gutegura izajya hanze umwaka utaha.'

    Laser Beat yavuze gukorera aba bahanzi biri mu ishusho y'icyizere bamugirira, kandi bimuha icyizere y'uko akwiye kurushaho gukomeza gutunganya ibihangano bye. 

    Ati 'Ni iby'agaciro kuri njyewe, kandi bikampa icyizere no gukomeza gushyiramo imbaraga cy'uko mba nagiriwe icyizere n'abahanzi bakangana tugakorana, bikanyereka y'uko rero ngomba gushyiramo imbaraga kugirango nkomeze kuzamura uruhando rwa muziki wanjye, kandi na nakomeza gushyira itafari ku muziki nyarwanda, kandi Producer wabigize umwuga.'

    Atangaje urutonde rw'abahanzi yamaze gukorera indirimbo zizasohoka mu gihe kiri imbere, mu gihe hashize iminsi hasohotse indirimbo z'abarimo Green P, Rich One, Pacson na Ice Nova n'abandi yakoreye indirimbo.

    Ati 'Ni indirimbo nyinshi mbitse, kandi abahanzi benshi twaravuganye ku buryo byoroshye, urumva rero imiziki yatangiye gusohoka y'abo bahanzi.'


    Laser Beat yatangaje ko mu bahanzi yakoreye indirimbo muri iki gihe harimo n'umuraperi P-Fla 

    Mu bahanzi bakorewe indirimbo harimo na Rafiki wamamaye mu njyana ya Coga Style 

    Umuraperi Green P aherutse gushyira ku isoko imwe mu ndirimbo yakorewe na Laser Beat 

    Laser Beat yasobanuye ko zimwe mu ndirimbo yakoze zizatangira kujya hanze mu gihe kiri imbere 

    KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MU MANIGGER' YA GREEN P

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO RICH ONE YAHURIJEMO ABARAPERI BAKOMEYE

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148807/kuva-kuri-p-fla-kugeza-kuri-rafiki-imishinga-yindirimbo-ibitswe-na-laser-beat-148807.html

  • Trinity Metals Group yahize gukora ubucukuzi bwujuje ibipimo mpuzamahanga – #rwanda #RwOT

    Ku wa 23 Ukwakira 2024, sosiyete ikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ya Trinity Metals yamuritse ibyavuye mu igenzura ku ngaruka ubucukuzi bugira ku bidukikije n'icyo bumarira abaturage, igaragaza uburyo itunganya ibirombe irangije gucukuramo ikanahasubiranya.

    Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals Group, Peter Geleta, yatangaje ko igihe cyo gukora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri Afurika, usahura warangiza ugasiga imisozi yambaye ubusa cyarangiye.

    Ati 'Ubu turi abarinzi b'ibidukikije kandi twiyemeje gukora ubucukuzi bugendera ku bipimo mpuzamahanga byo ku rwego rwo hejuru.'

    Igenzura ryakorewe ku birombe bitatu bya Trinity Metals birimo ibya Rutongo, Musha na Nyakabingo, bigaragaza ishusho y'uburyo ibikorwa by'ubucukuzi bigirira akamaro abaturage.

    Ati 'Kuva ubwo duheruka gukorerwa igenzura mu myaka hafi 10 ishize, ubucukuzi mu Rwanda bwateye imbere mu buryo bugaragara. Twateye iyi ntambwe umwaka ushize ngo tuvugurure ubushakashatsi bwacu ku ngaruka n'akamaro ku bidukikije no ku bantu, kandi tuzi ko ibi ari ingenzi mu kugera ku ntego z'igihe kirambye.'

    Geleta yasobanuye ko mu gihe ibikorwa byo gucukura ikirombe birangiye, bifuza kujya basiga aho bacukuye hatunganyijwe ku buryo hakongera gukorerwa ibindi bikorwa.

    Ati 'Biradusaba gukora neza igenabikorwa ryacu, tugategura igihe cyo gufunga ibirombe mu buryo buboneye tugasiga ibidukikije bimeze neza ku buryo bizakoreshwa no mu bihe bizaza.'

    Trinity Metals ifite abakozi barenga 7000 barimo Abanyarwanda 99%, igira uruhare rukomeye mu mibereho myiza n'iterambere ry'abaturage binyuze mu kubaha imirimo n'andi mahirwe abegereye.

    Iyi sosiyete kandi iri mu rugamba rwo kuzamura umubare w'abagore bari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, aho ifite abagera kuri 18%, intego yabo ikaba kugira nibura 30% mu myaka iri imbere.

    Geleta yavuze ko ubufatanye n'ishoramari mpuzamahanga bizafasha Trinity Metals kugera ku rwego mpuzamahanga.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi, RMB, Innocent Safari, yagaragaje ko gutangaza ibyavuye mu bugenzuzi no kugaragaza uburyo buzakoreshwa mu gukora ubucukuzi bunoze kandi burambye bigaragaza ko urwego rurushaho gutera imbere.

    Ati 'Ibigo by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bikwiye guhuza inyungu mu by'ubukungu no kwita ku bidukikije bigeza urwego rw'imikorere yabyo ku rwego mpuzamahanga.'

    Safari yashimye Trinity Metals yabereye ibindi ibigo urugero mu kwiyemeza gukora ubucukuzi bubungabunga ibidukikije ku buryo bigira inyungu mu kuzamura ubukungu hanitabwa ku kurengera ibidukikije.

    Inzobere mu gusuzuma ingaruka ku bidukikije, Fidele Ruzigandekwe yavuze ko mu byo babonye harimo ko ibikorwa by'ubucukuzi byanduza amazi, umwuka ndetse bigatera isuri.

    Ati 'Ubucukuzi butubahiriza amategeko buteza ingaruka zikomeye ku bidukikije no ku mibereho myiza. Uburyo bw'imikorere Trinity ishyize imbere bihuye n'ingamba zayo mu gukora ubucukuzi bunoze biratanga icyizere ku cyerekezo gisha cy'ubucukuzi bw'u Rwanda.'

    Peter Geleta yahamije ko bifuza gukora ubucukuzi buri ku rwego mpuzamahanga

    Umuyobozi muri RMB, Safari Innocent, yashimye Trinity Metals ibimburiye ibindi bigo kwiyemeza kubahiriza ibipimo mpuzamahanga mu bucukuzi

    Fidele Ruzigandekwe, inzobere mu gusuzuma ingaruka ku bidukikije yahamije ko ubucukuzi butubahiriza amabwiriza bwangiza ubutaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/trinity-metals-group-yahize-gukora-ubucukuzi-bwujuje-ibipimo-mpuzamahanga

  • Habonetse ishoramari ry'arenga miliyoni 680 Frw ryo kwagura uruganda rwenga 'IMIZI Rum' – #rwanda #RwOT

    Imizi Rum ni inzoga yo mu bwoko bwa 'spirit' ikagira izina rya 'rum' isangiye n'ubundi bwoko bw'inzoga ariko zikorwa mu bisheke. Iyi nzoga ni yo yonyine iri mu cyiciro cya 'rum' ikorerwa mu Rwanda.

    Ifite kandi umwihariko wo kuba ari yo nzoga ikorerwa mu Rwanda ihenze kurusha izindi. Icupa rya mililitiro 500 rigura 64.900 Frw. Igira alc/vol ya 44%.

    Amakuru y'iri shoramari rishya rigamije kwagura 'IMIZI Rum' yatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024.

    Rohan Shah watangije uruganda rukora IMIZI Rum, yavuze ko iri shoramari rishya babonye ryaturutse mu bantu batandukanye barimo abo muri Amerika ya Ruguru, i Londres, Singapore n'u Rwanda.

    Ati 'Abashoramari bacu barimo abasanzwe bari mu bijyanye no gutunganya inzoga zo mu bwoko bwa 'spirit' n'abatabirimo, kandi ntabwo ari ugukabya bava hirya no hino ku Isi. Ishoramari ryabo rishimangira imyemerere ko ibikorerwa muri Afurika nka IMIZI Rum bizigarurira Isi.'

    Rohan Shah watangije uruganda rukora IMIZI Rum, yavukiye muri Singapore, yiga amashuri muri Kaminuza ya Havard muri Amerika. Mu 2022 yimukiye mu Rwanda anatangira gutunganya iyi nzoga yitwa 'IMIZI Rum' mu 2023.

    Pierra Ntayombya uri mu bashinze IMIZI Rum yavuze ko intego ari uguhindura ibijyanye n'ubuhinzi bw'ibisheke mu Rwanda ndetse n'ibijyanye n'iyi nzoga ikorwamo.

    Ati 'IMIZI Rum ifite Intego yo kuba inzoga yo ku rwego rw'Isi ariko ifite inkomoko muri Afurika. Aya amafaranga ni umusemburo ukomeye muri urwo rugendo, ariko akazi nyirizina ubu nibwo gatangiye.'

    Biteganyijwe ko aya mafaranga yatanzwe, azakoreshwa mu kongera ingano y'iyi nzoga ishyirwa ku isoko, kuyigeza ku isoko mpuzamahanga ndetse no gushaka aho uru ruganda ruzajya rukorera muri Kigali.

    Uru ruganda rwari rusanzwe rukora mu cyiciro cy'igerageza. Rwari rufite ubushobozi bwo gukora amacupa ari hagati ya 80 na 100 mu kwezi, ariko yose agera ku isoko bahita bayagura. Rufite intego yo kuzaba rukora amacupa nibura ibihumbi 10 ku mwaka mu 2030.

    Magingo aya, IMIZI Rum yamaze kwisanga neza ku isoko ry'u Rwanda, kuko uyisanga mu mahoteli, utubari na restaurents ziri i Kigali no mu yandi mahoteli akomeye akikije Pariki z'Igihugu, ikaba amahitamo y'abantu bakunda ibintu by'umwimerere.

    Uru ruganda rukoresha ibisheke biri hagati ya toni 1,2 na toni 1,5 buri kwezi, bigurwa ku bahinzi bato bo mu Karere ka Gakenke, bakishyurwa amafaranga akubye hagati yinshuro ebyiri n'eshanu ugereranyije n'igiciro bisanzwe bigurwaho.

    IMIZI Rum niyo nzoga ya mbere ikorerwa mu Rwanda ihenze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/habonetse-ishoramari-ry-arenga-miliyoni-680frw-ryo-kwagura-uruganda-rwenga

  • RwandAir yaguriye ubwikorezi bw'imizigo muri Zimbabwe – #rwanda #RwOT

    Icyo gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika cyiyongereye ku bindi byerekezo birindwi iyo sosiyete isanzwe ikoreramo ubwikorezi bw'imizigo.

    Indege ya RwandAir itwara imizigo yerekeza kandi i Brazzaville muri Congo, i Nairobi muri Kenya, i Dubai n'i Sharjah muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, i Entebbe muri Uganda, muri Djibouti n'i Bangui muri Repubulika ya Centrafrique, ingendo zikorwa mu buryo bw'ako kanya nta byo kuzitegura mbere ibizwi nka (Adhoc).

    Mu itangazo yanyujije kuri X, RwandAir yagaragaje ko iyo ntambwe iteye, ari gihamya cy'uburyo irajwe ishinga no kunoza uburyo bw'imigenderanire mu bice bitandukanye by'Isi.

    Iti 'Ni n'uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi no gukomeza gufata umwanya w'imbere mu bijyanye no gufasha abo mu Karere mu itwarwa ry'imizigo yabo.'

    Mu Ugushyingo 2022, nibwo RwandAir yaguze indege yayo ya mbere itwara imizigo, yafashije cyane dore ko iyi sosiyete yari isanzwe ikoresha indege zisanzwe zitwara abagenzi mu bwikorezi bw'imizigo.

    Boeing B737-8SF ifite ubushobozi bwo kwikorera nibura toni 23.904, ndetse ishobora gukora urugendo rw'ibilometero 2620 nta kibazo kandi mu buryo buhendutse ugereranyije n'izindi zitwara imizigo.

    Ifite uburebure bwa metro 39,5, kuva ku ibaba rimwe ugera ku rindi harimo intera ya metero 35,8 naho mu buhagarike ireshya na metero 12,6.

    Igurwa rya Boeing B737-8SF ryakurikiwe n'ikindi gikorwa cyo guteza imbere ubwikorezi bw'imizigo mu ndege cyabaye ku wa 04 Gicurasi 2024 binyuze mu bufatanye bwa RwandAir na Qatar Airways.

    Icyo gihe iyo sosiyete y'ubwikorezi bwo mu ndege ya Qatar yagejeje mu Rwanda indege nini yo mu bwoko bwa Boeing 777x, igamije guhindura Kigali igicumbi cy'ubwikorezi bw'imizigo mu ndege, Kigali Cargo Hub.

    Ubwikorezi bw'imizigo bumaze guteza imbere u Rwanda cyane, aho nko mu 2023/2024 u Rwanda rwinjije 839.212.099$ (arenga miliyari 1,139 Frw) avuye kuri 857,226,944$ (arenga miliyari 1,163 Frw) rwari rwinjije mu 2022/2023, akomoka ku bikomoka ku buhinzi n'ubworozi byoherezwa mu mahanga RwandAir ibigizemo uruhare.

    RwandAir yaguriye ubwikorezi bw'imizigo muri Zimbabwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yaguriye-ubwikorezi-bw-imizigo-muri-zimbabwe

  • Imyaka itandatu yo kwidegembya kuri Ingabire Victoire, yahindutse iyo kurenga ku mategeko – #rwanda #RwOT

    'Hari umurongo uba ukwiriye kutarengwa', ni amagambo Umukuru w'Igihugu yagarutseho ubwo yari mu Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri. Yakomeje avuga ko hari abahawe imbabazi, bagahendahendwa ariko bikarangira basubiriye.

    Ati 'N'abo twababariye twavanye aho bari bafungiwe ibyaha […] ugahendahenda ngo urebe ko umuntu yakongera akaba muzima […] we agasubira… ndetse akogezwa n'abantu bo hanze ko arwanira demokarasi. Buriya nabo, turaza kongera uruviri, kandi iyo umuntu agirwa inama afite mu mutwe arumva. Ubu ni inama njya. Ushaka arayumva.'

    Ntabwo yigeze avuga Ingabire mu izina, ariko usesenguye ugasanisha ibyavugwaga n'ibiriho, byumvikana neza ko ari Ingabire yakomojeho.

    Mu minsi ishize, Kaminuza yitwa James Cook yo muri Australia yatumiye Ingabire mu bagomba gutanga ikiganiro ku biga mu ishami ry'amategeko kivuga ku ngingo zijyanye n'amategeko, cyari cyahawe umutwe ugira uti 'Amavugurura y'ubutabera na Politiki mu Rwanda'. Uyu mugore w'imyaka 56 yari yiswe 'uharanira demokarasi, uburenganzira bwa muntu n'iyubahirizwa ry'amategeko mu Rwanda'.

    Upfobya Jenoside yahindutse ate uharanira uburenganzira bwa muntu?

    Iyi kaminuza ijya gutumira Ingabire Victoire, ikamwita uharanira uburenganzira bwa muntu, yayobeje abanyeshuri bayo bakurikiye, bikwira ko koko uko bamubwiwe ari uko ari.

    Ni mu gihe ahubwo Ingabire, yabaswe n'ingengabitekerezo ya Jenoside. Igitangaje ni uburyo abahanga mu mategeko bananiwe gukora ubushakashatsi bworoshye ngo babone ko ahashize he handuye, ko yageze i Kigali mu 2010 ku Rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi agasaba ko yerekwa urw'Abahutu, amagambo yo gupfobya byeruye Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yasabye imbabazi ubwo yari muri Gereza, asohotse avuga ko ntazo yigeze asaba mu gihe hari amabaruwa y'ibyo yivugiye. Ibyo birangiye, yatangiye kuzura ibikorwa bye bya politiki binyuze mu ishyaka ritemewe rikorana n'imitwe yitwaje y'iterabwoba, FDU-Inkingi.

    Aho kuba uharanira uburenganzira bwa muntu nk'uko James Cook University yabivuze, ni Ingabire agendera ku moko, cyane ko yigeze no gushaka abayoboke bajya mu ishyaka rye ariko agategeka ko bagomba kuba ari Abahutu gusa.

    Bayobeje abantu nkana bamugira igitangaza mu gihe mu 2019, abagabye igitero i Musanze bakica inzirakarengane 14, barimo abakorana n'ishyaka rye. Icyibazwa ni uburyo uharanira uburenganzira bwa muntu ashobora ikiraro cy'abagizi ba nabi.

    Kuva yafungurwa, Ingabire yakoresheje itangazamakuru mpuzamahanga n'imiryango mpuzamahanga mu guharabika u Rwanda, agaragaza ko ubutabera bwarwo n'urubuga bya politiki ari baringa. Ibyo byose yabikoze mu kugaragaza ko ari ntangarugero, akwiriye gutegwa amatwi, agashyigikirwa mu mugambi we wa politiki.

    Uwo Ingabire si uwa none: Yakumiriye 'Abatutsi'

    Imvugo nk'izi no gutesha agaciro imbabazi yahawe si bishya kuri Ingabire, ahubwo umunsi ku wundi bigenda bifata indi ntera.

    Agifungurwa yavuze nta cyaha yakoze cyari kumufungisha, ko nta mbabazi z'ibyaha yasabye ko icyo yakoze ari ugusaba ko Umukuru w'Igihugu amufungura kuko nta mpamvu yari ihari yo kumugumisha muri gereza.

    Ati 'Ntacyo nari kuba mfungiye', ahubwo ko Perezida Kagame 'nk'umuntu yabonye nta mpamvu ihari' yatuma akomeza gufungwa.

    Izi mvugo zafashwe na benshi nko kuba indashima no kwishongora cyane ko urukiko rwari rwamuhamije ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w'abagizi ba nabi. Ni ibyaha byari bishingiye ku bimenyetso yananiwe kwisobanuraho ubwo yari ku Kacyiru mu Rukiko rw'Ikirenga.

    Yahise akomeza ibikorwa bye bya Politiki abinyujije mu ishyaka ritemewe yashinze yise FDU Inkingi ryubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside cyane ko ryarimo benshi bayigizemo uruhare babarizwa mu mutwe wa FDLR.

    Iyo ngengabitekerezo yakomeje kumukurikirana kuko tariki 11 Gicurasi 2019 yafatiwe mu nama yo gushakisha abayoboke no kubashishikariza kujya mu mutwe w'iterabwoba ugizwe n'ubwoko bumwe gusa.

    Nubwo iyi nama yabereye mu Karere ka Kirehe yari yitiriwe amahugurwa, umwe mu bayitabiriye waje no gutanga amakuru, yavuze ko Ingabire yabasabye kumushakira abandi bantu binjira mu ishyaka rye ariko abaha gasopo ko nta mututsi ashaka.

    Abo yashakaga cyane, ngo bari 'urubyiruko rw'Abahutu' rutagira akazi. Abatanze amakuru bavuze ko yasabaga umwirondoro wa buri munyamuryango mushya bandika.

    Abonye ko ibikorwa bye bitangiye kujya ku karubanda, yahisemo kujijisha, ahindura izina rya FDU-Inkingi maze mu Ugushyingo 2019 ayita DALFA Umurinzi. Byari nka bimwe bavuga ngo icupa ni rishya ariko umuvinyo ni wa wundi.

    Ku wa 4 Ugushyingo 2019, mu Kinigi hagabwe ibitero byahitanye inzirakarengane 14 bigizwemo uruhare n'Ihuriro ry'imitwe yibumbiye muri P5 yari irimo na FDU Inkingi. Icyo gihe, Ingabire yari akiri Umuyobozi wa FDU-Inkingi.

    Yunze ijwi n'abasebya u Rwanda

    Mu kiganiro yatanze ku muyoboro umwe wa YouTube mu Ukwakira, yavuze ko u Rwanda ari igihugu kitagendera ku mategeko kandi ko ngo aribyo byatume u Bwongereza butohereza abimukira mu gihugu.

    Ubwo Perezida Kagame yatangiraga ibikorwa bye byo kwiyamamaza muri Kanama 2022 ari i Musanze, abaturage bavuze ko uzashaka guhungabanya umutekano w'igihugu, atazihanganirwa, bakoresha imvugo igira iti 'Tuzabavuna'. Perezida Kagame yashimangiye ko ibyo bavuga aribyo.

    We yagiye ku ruhande rw'abadashishikajwe n'umutekano w'igihugu, avuga ko iyo mvugo ari iya ba 'gashozantambara'.

    Ingabire akunze kumvikana ashinja leta uruhare mu mpfu z'abantu bo mu ishyaka rye, urugero rumwe ni urwa Twagirimana Boniface avuga ko yishwe mu 2018. Ni mu gihe nta gihamya na kimwe cy'ibyo avuga agaragaraza, ariko leta yo yavuze Twagirimana Boniface yatorotse Gereza ya Nyanza iri Mpanga ari kumwe n'undi mugororwa mugenzi we.

    Ubwo yatorokaga, Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora, rwabishyizeho umucyo, ariko Ingabire we avuga ko uwo muyoboke we yishwe, ntiyagaragaza ibimenyetso bijyanye n'ibyo avuga.

    Yeteye icyuhagiro FDLR na Wazalendo

    Hashize imyaka myinshi Ingabire adatana n'ibikorwa bivuga ibigwi FDLR n'abambari bayo. Kuri iyi nshuro, yumvikanye ashima umutwe wa Wazalendo, ubarizwamo abarwanyi b'imitwe itandukanye yitwaje intwaro muri Congo.

    'Wazalendo' ni ijambo ry'Igiswahili risobanura 'Abakunda igihugu'. Ni Ihuriro ry'Imitwe yitwaje Intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC. Ryatangiye kuvugwa cyane mu ntambara Ingabo za Congo yashoje ku mutwe wa M23 aho aba barwanyi aribo bashyirwa imbere ku rugamba.

    Usibye kuba abarwanyi bo muri uyu mutwe barimo abo muri FDLR, barimo abahoze barinda ibirombe bicukurwamo amabuye y'agaciro n'abandi bava impande zose.

    Mu mikorere yayo bitewe n'uko buri mutwe uba ufite umuyobozi wayo, iri huriro nta muyobozi uzwi rigira ndetse n'abashobora kubyiyitirira baba bashaka inyungu z'amafaranga cyangwa ubudahangarwa bakura mu gukorana na FARDC.

    Bamaze iminsi bakora ibikorwa by'ubunyamaswa mu Burasirazuba bwa Congo, bica abaturage b'inzirakarengane, abandi bakabakorera ibya mfura mbi.

    Ingabire Victoire aherutse kuvuga ko ibikorwa bya Wazalendo ari nta makemwa kandi ko abishyigikiye. Mu magambo ye yagize ati 'Ntewe ishema n'ibikorwa bya Wazalendo, nakurikiye ikiganiro cya Perezida wanyu, ubwo yabavugagaho. Muri make ni abaturage bahagurutse kugira ngo baharanire uburenganzira bwabo, barengere imitungo yabo, kugira ngo badakomeza guhura n'ibibazo.'

    Abazi imigambi ye bakunze kumutamaza

    Ingabire yayoboye RDR mu 1998 yahindutse ijwi ry'abo avuga ubu ko ari 'abasigaye mu ngabo zatsinzwe n'inyeshyamba zagize uruhare muri Jenoside' babaye mu mitwe itandukanye yitwaje intwaro nka ALIR, FDLR, FLN n'indi.

    Mu bihe bitandukanye, yakunze gutagatifuza umwe muri iyi mitwe, avuga ko 'FDLR yashinzwe n'impunzi z'Abanyarwanda muri RDC nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda muri Jenoside, biyemeje kurwana intambara nk'uburyo bwari kubafasha kongera gufata ubutegetsi.'

    Kuva mu 2010 ubwo Ingabire yatabwaga muri yombi, hakunze kuvugwa uburyo yakoranye inshuro nyinshi n'imitwe igamije guhungabanya u Rwanda, uhereye kuri FDLR n'indi.

    Ku wa 21 Mata 2010, Uwari Umushinjacyaha mu rubanza rwe, Richard Muhumuza, yabwiye Urukiko rwa Gasabo ko Ingabire yakoranye na FDLR, asaba bamwe mu bayigize kwitandukanya n'abandi, bagashinga umutwe FDU CDF, bafite muri gahunda guteza umutekano muke mu Rwanda.

    Icyo gihe yashinjwaga na Lt Col Nditurende Tharcisse wasobanuye ko bagiranye imishyikirano, Ingabire amusaba kwitandukanya na FDLR bagashinga umutwe w'abasirikare wa FDU-Inkingi, ndetse ko yanamwoherereje itike kuri Western Union, bahurira i Kinshasa mu 2008 na Brazzaville babiganiraho. Mu biganiro byabo, ngo bategura ibikorwa by'iterabwoba n'intambara mu Rwanda.

    Ingabire wo mu 2010 ubwo yageraga mu Rwanda atabwa muri yombi, ntaho atandukaniye n'uwo mu 2024, kuko yakomeje umurongo we. Ikibabaje ni uburyo ibihugu bimwe na bimwe byamuryamyeho, bikica amatwi ntibishake kubona uburyo ibikorwa bye bibangamiye umutekano w'u Rwanda, ku buryo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku baturarwanda.

    Hashize imyaka itandatu Ingabire Victoire ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, ariko ibikorwa bye byatumye benshi bibaza niba yarigeze akura amasomo mu gihe yamaze afunzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyaka-itandatu-yo-kwidegembya-kuri-ingabire-victoire-yahindutse-iyo-kurenga-ku

  • Bampaye ‘Script’ ntashaka! Fayzo yavuye imuzi… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024, yari imaze igihe kinini itegerejwe, ahanini biturutse mu kuba ari indirimbo idasanzwe kuri Bwiza.

    Uyu mukobwa amaze imyaka itatu mu muziki, kandi agaragaza ko ashaka gukoresha impano ye mu gutuma Isi yose inogerwa n’impano ye. Ndetse, yashyize imbere cyane gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye yaba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

    Ni indirimbo kandi ishimangira uburyo The Ben yiyemeje gushyira itafari ku bahanzi bakiri bato mu muziki, mu rwego rwo gusigasira urugendo rw’umuziki w’u Rwanda; cyane ko mu myaka ishize aba bahanzi bakuru bagiye bavugwaho kutashyigikira abakiri bato.

    Bwiza aherutse kubwira InyaRwanda ko yavuganye bwa mbere na The Ben ubwo yasohoraga amashusho y’indirimbo ‘Ready’, ndetse ko kuva icyo gihe ubushuti bwarakomeje kugeza ubwo banakoranye indirimbo ya mbere bise ‘Best Friend’.

    Mu itangira ry’uyu mushinga, byari biteganyijwe ko Fayzo ariwe uzafata amashusho yayo, ariko siko byagenze kuko yaje gusimbuzwa John Elarts wo mu gihugu cy’u Burundi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Fayzo yasobanuye ko ariko byagenze, ariko ko byapfuye ku munota wa nyuma, bituma yikura muri uyu mushinga.

    Fayzo yavuze ko iyi ndirimbo yatangiye ari iya Bwiza, ariko ko ubwo bagiraga igitekerezo cyo kwifashisha The Ben yahise ‘iba nini ndetse dutangira gutekereza uko twahindura bimwe mu bintu’.

    Yavuze ati “Nakoze ‘script’ ndayikora yose irarangira, kandi buri gihe iyo ngiye gukora ‘script’ mbanza kuganira n’umuhanzi kuko hari igihe usanga umuhanzi yakoze indirimbo ari inkuru mpamo yiwe, wowe wamuha ‘script’ntibihure’.

    Uyu mugabo avuga ko mu busanzwe umuhanzi amuha ‘script’ nka 30%, hanyuma ‘njyewe nkayagura mu buryo bugezweho’. Ati “Njyewe rero ikintu nakoze kuri iriya ndirimbo, nakoze ‘script’ barayikunda ariko ntekereza ko The Ben yabuze igihe kubera ko ari gutegura ‘concert’ azakora mu minsi iri imbere.”

    Yavuze ko habayeho igihe cyo kongera gusubira inyuma bareba muri ‘script’ yari yatanze, bahitamo ko bahindura ibintu birangira ‘bampaye script njyewe ntashaka atari iyo nari narayanditse, bampa ibyo ngomba gukora nka 70% kandi bagombaga kumpa nka 30% njye nkabyagura ariko bigahura na Video kuko umuhanzi ntabwo aba abona ishusho ya ‘Video’

    Fayzo yasobanuye ko ibyo yeretswe na Bwiza na The Ben bashakaga ko ababakorera ‘nasanze biri hasi y’ibyo njye ntekereza’.

    Hari umwe mu bafana banditse ku rubuga rwa Instagram, agaragaza ko bishoboka ko Fayzo Pro yanze gukora indirimbo ya Bwiza na The Ben kubera ko amaze iminsi ari gukorera n’abahanzi bo muri 1:55 AM ya Coach Gael.

    Ati “Fayzo Pro cyangwa n’uko akorana na ba Gael niyo mpamvu yivanye mu mushinga wa The Ben. Reka dushimire abifuza itermabere rya muzika nyarwanda, indirimbo ni nziza.”

    Fayzo yavuze ko nta ruhande na rumwe ahagazeho. Ati “Buri muhanzi wese mwereka ‘Budget’ yabona bikunze tugakorana. Nshyira ibintu byose ku murongo.”

    Uyu mugabo avuga ko habayeho ibiganiro byo kugerageza kumvikana na Bwiza na The Ben ariko ntibyakunda.

    Atekereza ko ibi biganiro bitatanze umusaruro, ahanini binaturutse mu kuba The Ben yari afite igihe gito mu ikorwa ry’iyi ndirimbo, kuko yiteguraga kujya muri Amerika, ndetse akaba yari ahugiye no mu gutegura igitaramo cye.

    Ati “Ntekereza ko umwanya muto yari afite, niwo watumye tutabikora nk’uko nabyifuzaga.” 

    Yasobanuye ko bitewe n’uko iyi ndirimbo yagutse The Ben akemera kuyiririmbamo, ‘nagize ubwoba ndavuga nti ndamutse nyikoze nk’uko ntabishaka ishobora kuba yansubiza inyuma mu byo nkora’. Ndavuga nti ntakibazo, reka mbareke bakore akazi.” 

    Fayzo Pro yatangaje ko yaretse gukora indirimbo ya Bwiza na The Ben, kubera ko bashakaga ko 'nkora ibintu biri hasi y'ibyo nari natekereje' 

    Bwiza asobanura ko gukorana indirimbo na The Ben ari kimwe mu byo yifuzaga cyane muri ubu buzima 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA FAYZO PRO

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BEST FRIEND’ YA BWIZA NA THE BEN

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148809/bampaye-script-ntashaka-fayzo-yavuye-imuzi-ibyatumye-yikura-mu-ndirimbo-ya-bwiza-na-the-be-148809.html

  • Zelensky avuga ko Ukraine izatsindwa intambara niba Amerika igabanije inkunga #rwanda #RwOT

    Ku wa kabiri, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangarije Fox News ko Ukraine izatsindwa intambara mu gihe Washington, umuterankunga mukuru w'ingabo zayo, igagaritse inkunga.

    Umuyobozi wa Ukraniya yavuze ko 'byaba ari akaga cyane turamutse dutakaje ubumwe mu Burayi, kandi icy'ingenzi ni ubumwe hagati ya Ukraine na Amerika'.

    Perezida w'Amerika watowe, Donald Trump yiyamamaje avugako agiye guhagarika uruhare rw'Amerika mu ntambara ya Ukraine ahubwo aga koresha
    amafaranga y'abasoreshwa mu kuzamura imibereho y'Abanyamerika.
    Yavuze ko azarangiza intambara y'Uburusiya na Ukraine mu masaha 24, atavuze uko azabijyenza.

    Abajijwe niba Trump izashobora kugira uruhare kuri Putin guhagarika intambara, Zelensky yarashubije ati: 'Ntabwo bizaba byoroshye ariko yego arabishobora kuko akomeye kurusha Putin.

    Ku wa kabiri, Ukraine yarashe misile ndende zitangwa na Amerika ku butaka bw'Uburusiya ku nshuro ya mbere, nyuma y'umunsi umwe Amerika itanze uruhushya rwo kuzikoresha.

     

    Source : https://kasukumedia.com/zelensky-avuga-ko-ukraine-izatsindwa-intambara-niba-amerika-igabanije-inkunga/