Blog

  • Uko Ingabire Blandine yihebeye ubumotari yatangiye batabyumva (Video) – #rwanda #RwOT

    Ingabire ukomoka mu Karere ka Musanze, amaze kubaka izina ryo kuba ari we mukobwa wenyine utwara moto mu mujyi wako, nubwo benshi batari basobanukiwe imvano y'igitekerezo cye.

    Uyu mukobwa mu rwego rwo kugerageza imishinga myinshi, yatangiye acuruza imboga azikura mu cyaro azizana ku masoko yo mu mujyi wa Musanze, gusa umuruho yatahanaga umutera kwiga igare kugira ngo ajye abisunikaho.

    Reba iyi video umenye uko Blandine yahisemo gutwara moto


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-ingabire-blandine-yihebeye-ubumotari-yatangiye-batabyumva-video

  • Prof. Musahara wari umwarimu muri UR yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Yitabye Imana nyuma yo kujya kwivuze mu Buhinde, ariko akavayo yaramaze gutakaza imbaraga z'umubiri, ibyaje no kumuviramo urupfu.

    Ni inkuru yamenyekanye ku wa 20 Ugushyingo, 2024.

    Dr. Joseph Nkurunziza, Umuyobozi wa Koleji y'Ubukungu muri Kaminuza y'u Rwanda, nyakwigendera yakoreragamo, yabwiye ikinyamakuru The Kaminuza Star cya Kaminuza y'u Rwanda, ko bababajwe bikomeye n'urupfu rwa Prof. Musahara kandi bihanganishije umuryango we.

    Ati 'Twamenye inkuru y'urupfu rwe, kandi turihanganisha umuryango we. Turahari ngo tumuherekeze mu cyubahiro.'

    Yakomeje avuga ko nka Koleji y'ubukungu, bashima umurava n'ubwitange byaranze ubuzima bwa Prof. Musahara n'uburyo yahoraga aharanira iterambere ry'ubumenyi n'ubukungu.

    Dr. Jean Bosco Shema, Umuyobozi muri UR, Ishami rya Huye, yabwiye IGIHE ko nka Kaminuza babuze umuntu w'ingirakamaro, bamwifuriza kuruhukira mu mahoro.

    Ati'' Mu buzima, byose turabyakira. Ni inkuru yatubabaje, ariko turamusabira ku Mana ngo aruhukire mu mahoro.''

    Mu bijyanye n'amashuri yize, Prof. Musahara yari afite impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) mu bijyanye n'iterambere yakuye muri Kaminuza ya Western Cape muri Afurika y'Epfo, ubu akaba yari Associate Professor.

    Yabanje kwiga muri Kaminuza ya Dar es Salaam muri Tanzania, aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro ya gatatu cya Kaminuza mu bukungu , nyuma yo gusoza icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza Nkuru y'u Rwanda(UNR) mu ishami ry'ubukungu.

    Prof. Musahara yatangiye kwigisha muri Kaminuza y'u Rwanda mu 1997 icyitwa Kaminuza Nkuru y'u Rwanda(UNR), aho yakoreraga mu ishami ry'ubukungu kugeza. Mu 2014 yayoboye Ishuri ry'Ubukungu muri UR.

    Prof. Musahara yabaye n'umushakashatsi ukomeye mu kigo mpuzamahanga cy'ubushakashatsi (Organization for Social Science Research in Eastern and Southern Africa) gifite icyicaro muri Ethiopia, imirimo ashimwa kuba yarakoze neza.

    Prof. Musahara yavutse mu mu 1955, akaba yitabye Imana afite imyaka 69, asize abana batandatu n'umugore.

    Prof. Musahara yitabye Imana azize uburwayi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-musaharaye-wari-umwarimu-muri-ur-yitabye-imana

  • Ni iki cyatumye ifaranga ryu Rwanda rita aga… – #rwanda #RwOT

    None ku wa 21 Ugushyingo 2024, Guverineri wa Banki nkuru y'Igihugu, John Rwangombwa yayoboye ikiganiro n'itangazamakuru kigamije gutangaza ibyavuye mu nama za komite (Komite ishinzwe kutajegajega kw'imari na komite ishinzwe Politiki y'ifaranga).

    Guverineri wa BNR yavuze ko muri rusange ubukungu bw'Isi bwatangiye kuzamuka ugereranyije n'uko byari bimeze mu gihe cya COVID-19 ndetse n'ibiciro ku isoko bikaba bikomeje kugabanuka ku rwego rw'Isi hose.

    Impamvu yo kugaruka ku rwego rw'Isi muri rusange, ni uko iyo ibiciro byatumbagiye no mu Rwanda bitumbagira kuko haba hariho ubuhahirane.

    Agaruka ku bukungu bw'u Rwanda, Guverineri yavuze ko ubukungu bw'u Rwanda bukomeje kuzamuka neza aho mu gihembwe cya kabiri cy'uyu mwaka ubukungu bwazamutseho 9.8% hamwe na 9.7% mu gihembwe cya mbere ndetse igihembwe cya gatatu bakaba bizeye ko ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse.

    Nyamara n'ubwo ubukungu bw'Igihugu bwazamutse, Ifaranga ryataye agaciro cyane cyane bitewe n'uko ibitumizwa mu mahanga byazamutse kurusha ibyoherezwa mu mahanga bituma ifaranga ryacu rita agaciro kuko amafaranga yoherezwa hanze aba menshi kurusha aturukayo.

    Yagize ati “Mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka, ibyo twohereza mu mahanga byazamutseho 4% ariko ibyo dukura mu mahanga byazamutseho 6.7%, icyuho kizamukaho 8.3%. Ibyo byagize ingaruka ku isoko ry’ivunjisha mu Rwanda kuko amafaranga dukeneye yabaye menshi kurusha ayo dukura hanze, bituma ifaranga ryarataye agaciro 8.4% kugeza ejo tariki ya 20 Ugushyingo 2024.”

    Nyamara n'ubwo habayeho guta agaciro kw'ifaranga ry'u Rwanda, Guverineri John Rwangombwa yavuze ko biri hasi cyane ugereranyije n'umwaka ushize ku buryo uyu mwaka byibuze uzajya kurangira ibipimo rusange bitarenze 9.4%.

    Yagize ati 'Biri hasi cyane nk'uko byagenze mu mwaka ushize. Tubona mu mpera z'uyu mwaka bitazarenga 9.4% mu guta agaciro.'

    Bimwe mu byakorwa kugira ngo ifaranga ridakomeza guta agaciro, ni ukongera ibyoherezwa mu mahanga kurusha ibitumizwa mu mahanga.


    Guverineri wa BNR, John Rwangombwa yavuze ko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 8.4%

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148832/ni-iki-cyatumye-ifaranga-ryu-rwanda-rita-agaciro-148832.html

  • Amateka y'umukinnyi Samuel Cruz wakuriye mu buzima bubi, bikarangira abaye icyamamare muri ruhago #rwanda #RwOT

    Mu mudugudu muto mu nkengero za Lagos, mu gihugu cya Nigeria, umuhungu muto witwa Samuel Cruz yabanaga n'umuryango we mu nzu y'icyumba kimwe ikozwe mu byuma.

    Ubuzima bwari urugamba rwa buri munsi yaba kurya, uburyamo nibindi muri rusange. Se yari umurobyi yinjizaga amafaranga make mu rwego rwo gutunga umuryango byari bigoye, naho nyina yagurisha imboga ku isoko hafi yaho bari batuye. Samuel kenshi gashoboka yaryamaga ashonje kubera inzara yaterwaga n'ubukene bwari bumaze kwibasira umuryango we.

    Samuel urukundo yakundaga umupira wamaguru rwatangiye ubwo yari afite imyaka itanu yamavuko. Icyo gihe yari afite iyo myaka itanu yamavuko yaje kujyana nabagenzi be bajya gukina umupira wamaguru mu muhanda, ubwo bakinaga umupira bagiye babohaboha mu bifuka bya palasitike icyo gihe yakinishije ibirenge, ikabutura yatanyaguritse.

    Icyo gihe yakinnye nku'umuntu mukuru usanzwe akina mu bibuga bikomeye, yakinaga afite umuvuduko udasanzwe. Impano ye yaritangaje yari afite ubushobozi bwo kurekura ishoti riremereye.

    Nubwo yari afite impano, ubuzima bwe bwatangaga ibyiringiro bike byo kuzakomeza ruhago Ishuri ryari ikintu cyiza cyane atashoboraga gutekereza kubona bitewe n'ubushobozi buke uwabo bari bafite.

    Umunsi umwe, umutoza waho muri ako gace umuryango wa Samuel wari utuye, Bwana Adewale, yaje kugenda mu kibuga abona Samuel akina hafi yaho yatorezaga. Yatangajwe n'ubuhanga bwe, aramwegera amusaba kumutoza ku buntu. Samweli, nubwo yabanje gutindiganya, yarabyemeye. Bwana Adewale ntabwo yubashye ubuhanga bwa Samuel gusa ahubwo yamwigishije indero n'akamaro k'uburezi kugira byibuza na nakina ruhago azabe afite indero.

    Ku myaka 14, Samuel yabonye ikiruhuko cya mbere ubwo Bwana Adewale yamwandikaga mu marushanwa yo mu karere. mu irushanwa ryabakinnyi baturuka mu miryango ikize, imikorere ya Samuel mu kibuga yari iteye ubwoba ubwo yirukankaga biteye ubwo bakibaza niba imyaka 14 yamavuko ye ari ye koko cyangwa baba batamugabanyirije imyaka.

    Abayobozi bo mu ishuri ry'urubyiruko baramubonye bamuhemba ibyo akina bamuhemba kwigira ubuntu. Iyi yari itike yambere yo kuva mu bukene. Ubuzima mu ishuri ntabwo bwari bworoshye. Samweli yagombaga gufatikanya imyitozo hamwe namasomo, yari asigaye aryama mu masaha ya ni joro atinze kubera yagombaga gukora imyitozo akabifatikanya namasomo. Ku myaka 17, yatoraninwe mu ikipe y'igihugu ya Nigeria U-17, icyo gihe Nigeria yari igiye gukina igikombe cy'Isi cyabato batarengeje imyaka 17.

    Ubuhanga bwe bwashimishije abatoza mpuzamahanga, bidatinze, yahise asinyana n'ikipe yo mu cyiciro cya kabiri i Burayi. Kuzamuka kwa Samweli byari meteoric byari ibintu bidasanzwe kuko bitewe n'ubukene umuryango we warimo kuzamuka muri ntibyumvikanaga.

    Ku myaka 21, yerekeje mu imwe mu makipe akomeye y'umupira wamaguru ku Isi. Abafana baramuramya kubera ubwitonzi bwe, imyitwarire ye mu agaragaza mu gukina kwe, n'imyitwarire ye yo kwicisha bugufi. Ubuzima yakuriyemo ntiyigeze abwibagirwa, Samuel yahise ashinga umuryango utabara imbabare no gufasha abana batishoboye muri Nigeria, uyu mushinga kandi wagombaga gutanga uburere n'amahirwe muri siporo y'umupira wamaguru.

    Uyu munsi, Samuel Cruz ntabwo ari umugani wumupira wamaguru gusa ahubwo ni ikimenyetso cyicyizere. Yibukije isi ko aho watangirira hose, hamwe nimpano, akazi gakomeye, nubufasha buke, ushobora kuzamuka hejuru yikibazo icyo ari cyo cyose.

    Samuel Cruz ubuzima bwo gukina ruhago ntibyari byoroshye kubera amikoro make. 

     

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/amateka-yumukinnyi-samuel-cruz-wakuriye-mu-buzima-bubi-bikarangira-abaye-icyamamare-muri-ruhago/

  • Ibitangaje kuri Mutesi wihebeye akazi ko gutwara ubwato mu Kivu (Video) – #rwanda #RwOT

    Muri Gicurasi 2024 ni bwo yahawe amahugurwa na Sosiyete yitwa GoFun, nyuma y'igihe gito atangira gutwara abantu.

    Nawe bishobora kugutangaza kubona umukobwa utwara abantu mu bwato cyangwa ukamushidikanyaho igihe ari we ugomba kukubera umusare.

    Reba iyi video umenye inkuru irambuye ya Mutesi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitangaje-kuri-mutesi-wihebeye-akazi-ko-gutwara-ubwato-mu-kivu-video

  • Kuki amatike yo kwinjira mu gitaramo Unveil… – #rwanda #RwOT

    Abahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco bamaze gutangazwa, kandi benshi bagaragaza ko bubakiye umuziki kuri gakondo y'abanyarwanda. 

    Barangajwe imbere na Ruti Joël uherutse mu bitaramo mu Bubiligi, Victor Rukotana, Chrisy Neat usanzwe ari Producer muri 'Studio' Ibisumizi, Umukiringitananga Siboyintore, Itorero Intayoberana, J-SHA [itsinda ry’impanga] ndetse na Himbaza Club yamenyekanye cyane mu ngoma z'i Burundi. 

    Ni igitaramo ngarukamwaka. Kuri iyi nshuro kizaba tariki 07 Ukuboza 2024, muri Kigali Confence and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Biteganyijwe ko abazaririmba muri iki gitaramo bazacurangirwa umuziki wa 'Live'na Siblings Band, itsinda ry'abasore n'inkumi basoje amasomo yabo mu Ishuri ry'Umuziki ry'u Rwanda ryamamaye nka Nyundo Music School.

    Iyo unyujije amaso ku mpapuro zamamaza iki gitaramo, ubona ko harimo ibyiciro bitatu by'amatike ushobora guhitamo kugura. Ni amatike bigaragara ko yitiriwe bimwe mu birunga bitatu by'u Rwanda.

    Itike ya macye yiswe 'Bisoke' iri kugura 10.000 Frw, ikurikiyeho yiswe 'Muhabura' iragura 25.000 Frw naho itike iruta izindi yiswe 'Karisimbi' iragura 50.000 Frw.

    'Bisoke' ni ikirunga gifite ubutumburuke bwa metero 3,711. Cyarazimye kuko giheruka kuruka muri Kanama 1957. Hejuru yacyo kiriho ishyamba ririmo ibiti byinshi cyimeza ndetse n'inyamaswa nto zitandukanye.

    ‘Karisimbi’ ni ikirunga giherereye mu Majyaruguru y'Iburengerazuba bw'u Rwanda, ku mupaka uruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni ikirunga kiri ahirengeye, gihorana ubukonje igihe cyose(Amasimbi).

    Iki kirunga kibarizwa mu birunga byazimye bitakiruka, kuko giheruka kuruka mu myaka 8050 mbere ya Yezu.

    Ni mu gihe ikirunga cya 'Muhabura' giherereye mu Majyaruguru y'u Rwanda, mu turere twa Burera na Musanze, gifite amateka maremare yatumye cyitwa iryo zina kuko mbere atari ko cyitwaga.

    Kalisa Rugano, umuhanga mu mateka y'u Rwanda, yigeze kuvuga ko icyo kirunga cyiswe iryo zina n'Umwami w'u Rwanda rwa kera witwa Kigeli Nyamuheshera, mu myaka ya 1600, ubwo yaguraga u Rwanda.

    Mugabo Julius uri mu bari gutegura iserukiramuco rya Unveil Africa Fest, yabwiye InyaRwanda ko bahisemo kwitirira aya matike ibirunga by'u Rwanda kubera ko iki gitaramo gishingiye ku muco n'amateka by'u Rwanda.

    Ati 'Muri iki gitaramo tuzaba twizihiza uburere mboneragihugu n'umuco, niyo mpamvu rero twatekereje kuri bimwe mu bitatse u Rwanda.'

    Ibirunga by'u Rwnda bifite ubusobanuro bukomeye ku mateka yacu ndetse no ku bakurambere n'ubuzima bw'iterambere ry'Igihugu cyacu muri rusange. Niyo mpamvu rero twahisemo kwitirira ariya matike ibirunga byacu. Twifuje ko rimwe mu ijambo rizagarukwaho mu gitaramo cyacu (itike) twariharira amazina atatse u Rwanda.'

    Yanavuze ko guhitamo aya mazina y'ibirunga bashakaga gufasha abazitabira iki gitaramo ndetse n'abakerarugendo kumenya amateka y'u Rwanda.

    Ati 'Twanabikoze nka kimwe mu dushya twashakaga ko tuba umwihariko w'igitaramo cyacu, cyane ko ari amazina yiyubashye muri sosiyete nyarwanda.'

    Mugabo yanavuze ko 'Uko ibirunga bisanzwe birutana mu ngano ni cyo twagendeyeho dukurikije agaciro twageneye buri tike.'

    Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ‘Unveil Africa Fest’ ari kuboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com 

    Ushobora kubona itike kandi mu bice bitandukanye muri Kigali nko kuri Legacy Studio, Uncles Restaurant & Lounge, Kigali Protocal Shop, Kigali Protocal Office ndetse no kuri Camellia – Makuza Plaza.

    Umuhanzi Ruti Joel ukubutse mu Bubiligi ari kwitegura kuririmba muri iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya mbere 

    Umuhanzi Victor Rukotana umaze igihe ari gukora kuri Album ye nshya ari mu bazaririmba muri iri serukiramuco 

    Chrisy Neat usanzwe ari Producer ategerejwe muri iri serukiramuco rizaba ku wa 7 Ukuboza 2024 

    Iri serukiramuco rya Unveil Africa Fest, rigamije guteza imbere umuziki wiganjemo uwa gakondo, rizabera muri Camp Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148810/kuki-amatike-yo-kwinjira-mu-iserukiramuco-rya-unveil-africa-fest-yitiriwe-ibirunga-byu-rwa-148810.html

  • Ingabo z'u Rwanda zatsinze iza Tanzania mu mukino wa gicuti – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ugushyingo 2024, ubera kuri stade ya Ngoma iherereye muri aka Karere. Witabiriwe n'abayobozi banyuranye bo mu ngabo z'u Rwanda, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, abayobozi b'uturere dutandukanye two muri iyi Ntara n'abaturage benshi.

    Ingabo z'ibihugu byombi zahisemo kujya zikina umupira w'amaguru nka bumwe mu buryo bubafasha gusabana no kongera ubucuti ku mpande zombi dore ko ingabo ziba ziri gukina ziri no mu Ntara zihana imbibi.

    Ingabo z'u Rwanda zibarizwa muri Diviziyo ya 5 zari zimaze imikino ibiri zitsindwa n'iza Tanzania ariko kuri iyi nshuro zabashije kuyigaranzura ziyitsinda ibitego 2-0.

    Umuyobozi w'ingabo z'u Rwanda, Diviziyo ya 5 ikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Bri Gen Pascal Muhizi, yavuze ko intsinzi bayakiriye neza ariko ko ikigamijwe atari ugutsindana, ahubwo ari uguteza imbere umubano n'ubuvandimwe hagati y'abasirikare ba Tanzania n'u Rwanda.

    Ati 'Nyuma y'Abakuru b'Ibihugu bashyiraho politki nziza, ikiba gisigaye ni uko abaturage babana neza, iyo abantu bakina rero ni ubuvandimwe, ni ubucuti no gukuraho rwa rwikekwe. Iyo abantu bakina rero baraganira abaturage bakagenderanirana bakumva ko ari inshuti, mu mukino niho hava bwa busabane n'urukundo kandi dukeneye kubana neza.'

    Brig Gen Muhizi yakomeje abwira abaturage ko nyuma yo kubabanziriza nk'Ingabo z'Igihugu nabo bakwiriye gutera intambwe bagakina n'abaturage ba Tanzania kuko bahana imbibi. Yavuze ko babiganiriyeho n'abayobozi ba Tanzania kandi ko bizeye ko bizakorwa.

    Col William Lovukenya wari uhagarariye ingabo za Tanzania, yavuze ko bamaze gukina n'ingabo z'u Rwanda inshuro eshatu bazitsinzemo inshuro ebyiri nazo zikaba zibatsinze inshuro imwe.

    Yavuze ko iyi mikino yongera ubuvandimwe hagati y'abasirikare b'ibihugu byombi anashimangira ko igaragaza ko ibihugu byombi bibanye mu mahoro.

    Kuri ubu abasirikare bo mu bihugu byombi bihaye intego zo kujya bahura buri mezi atatu mu kurushaho kurebera hamwe uko umubano wabo uhagaze ndetse no kurushaho gusangira amakuru y'ibyaha byambukiranya imipaka.

    Abayobozi barimo Guverineri Pudence Rubingisa n'abo mu Ngabo z'u Rwanda bakurikiranye uyu mukino

    Abayobozi b'uturere bari mu baje gushyigikira ingabo z'u Rwanda zibarizwa muri Diviziyo ya 5 ikorera mu Ntara y'Iburasirazuba

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, ACP Kanyamihigo yarebye uyu mukino

    Bishimiye igikombe bahawe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zatsinze-iza-tanzania-mu-mukino-wa-gicuti

  • Iburengerazuba: Hagiye gukorwa inyigo izagaragaza aho ingengabitegerezo ya Jenoside yiganje – #rwanda #RwOT

    Byatangarijwe mu nama y'Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba yabereye mu Karere ka Karongi ku wa 20 Ugushyingo 2024.

    Ni inama ibaye mu gihe mu mezi atatu ashyize mu gihugu hose abarokotse Jenoside batanu barimo umwe wo mu Karere ka Karongi bishwe, bigakekwa ko byaturutse ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

    Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi b'Intara y'Iburengerazuba n'abigeze kuyiyobora, abayobozi b'uturere tw'Intara y'Iburengerazuba n'abigeze kutuyobora, abavuga rikumvikana muri iyi ntara n'abakomoka muri iyi Ntara bahoze ari abadepite.

    Omer Mayobera, uyobora umushinga USAID Dufatanye Urumuri, ugamije kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa yavuze ko mu isesengura bakoze basanze hari abantu bakirebera mu ndorerwamo z'amoko n'uturere.

    Ati “Ubibona cyane cyane mu buryo abantu bafite amazina ajimije bakoresha bashaka kuvuga umuhutu, umutwa cyangwa umututsi. Muriyo harimo Akeso, Umusozi muremure, Ba musana. Ba rejistre, Abahayiti, Abo mu mbaho, abo hepfo abo haruguru. Ibyo bintu twabonye ari bimwe mu bintu biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside ariko cyane cyane biganisha no ku macakubiri”.

    Hon. Mporanyi Théobald wabaye Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, mbere y'uko aba umudepite yavuze ko nubwo ibipimo bigaragaza ko ubumwe n'ubudaheranwa mu Banyarwanda bugeze kuri 94,7% ako 5,3% gasigaye habayeho kurangara kasubiza inyuma ibi bipimo.

    Ati 'Abayobozi nibagende ubwabo babanze bisuzume, buri muntu age mu karere ke, mu murenge, mu kagari, mu mudugudu, barebe ahari ingengabitekerezo ya Jenoside. Nibamara kuhabona batubwire tugende tujye kwicarayo tuganirize abaturage. Nta misiyo tuzaka, nta mavuta y'imodoka. Icyo tudashaka ni uko ubumwe tubatse bituvunnye bwasenyuka turebera'.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Dushimimana Lambert yavuze ko mu Ntara y'Iburengerazuba ingengabitekerezo igihari ndetse ko bajya babibona muri raporo z'uturere.

    Ati 'Tugiye kwicara turebe aho iherereye nyirizina. Ese iri mu bafunguwe nk'uko biri kuvugwa? Ese iri mu bihe byiciro, noneho tuze kumenya uburyo tuzabaganiriza kuko turabona ibi biganiro bikwiye kugera mu matsinda mu byiciro bitandukanye bitewe n'aho tuzayibona nyinshi'.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu igaragaza ko mu mezi atatu ashize, mu Rwanda hamaze kwicwa abarokotse Jenoside batanu mu buryo bugaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside, barimo babiri b'I Nyaruguru, umwe w'i Karongi n'uwo mu karere ka Ngoma wishwe agacibwa umutwe.

    Mu bitabiriye iyi nama harimo n’abahoze mu buyobozi bw’uturere

    Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’uturere two mu Ntara y’Iburengerazuba

    Mporanyi avuga ko nk’abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ku rwego rw’Intara biteguye gutanga umusanzu mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

    Guverineri Dushimimana Lambert yavuze ko bagiye gukora isesengura ryo kumenya aho ingengabitekerezo ya Jenoside yiganje

    Omer Mayobera ukorera Alert International avuga ko mu busesenguzi bakoze basanze hari abiyita amazina ajimije avuga amoko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-hagiye-gukorwa-inyigo-izagaragaza-aho-ingengabitegerezo-ya

  • Musenyeri Sinayobye yagaragaje uburyo imbabazi n'ubumwe bigamburuza inabi – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije i Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba mu gikorwa cyo gusaba imbabazi no kuzitanga ku wa 17 Ugushyingo 2024, aho abagera ku icumi barangije ibihano bakatiwe kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi, bahabwaga imbabazi n'abo bahemukiye.

    Binyuze mu nyigisho za Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ya Kiliziya Gatolika, abarenga 1900 barimo abahemukiwe n'abahemutse, kuva mu 2008 bamaze gusoza urugendo rw'ubwumwe n'ubudaheranwa.

    Nyirangirababyeyi Susanne w'imyaka 72, ni umwe mu bahawe imbabazi n'abo mu muryango yahemukiye. Mu 1994 yavuze aho umuturanyi yihishe uwo ahaye amakuru ahita ajya guhuruza igitero kiraza kica uwo mukecuru

    Inkiko Gacaca nyuma yo kumuhamya iki cyaha, zamukatiye imyaka 28 irimo 14 yakozemo imirimo nsimburagifungo.

    Mu kiganiro na IGIHE, Nyirangirababyeyi yavuze ko nubwo yari yararangije iki gihano, umutima wakomeje kumubuza amahoro, afata icyemezo cyo kujya kwiga inyigisho zamufashije kubohoka asaba imbabazi.

    Ati “Narakomanzwe, najyaga kurya ibiryo n'iyo byaba biryoshye bite ngatekereza wa mukecuru. Ngatekereza ukuntu yajyaga ampa inzoga tugasangira, akampa ubunyobwa. Nyuma yo gusaba imbabazi Jurithe Nyiransabimana yarazimpaye n'abatari hafi nabo barambohoye ubu tubanye neza”.

    Musenyeri Edouard Sinayobye yavuze ko umuhango wo gusaba imbabazi no kuzitanga ari umwanya wo kwishimira intambwe iba itewe mu gutsinda Jenoside.

    Ati “Niyo mpamvu umwanya nk'uyu duhimbaza uwo mutsindo, ko imbabazi, ko urukundo, ko ubumwe bigamburuza Jenoside. Ntizongere kubaho yo gatsindwa n'Imana”.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukankusi Athanasie, yavuze ko iyi gahunda y'inyigisho z'ubumwe n'ubudaheranwa itanga umusanzu munini mu kubaka ubumwe n'ubudaheranwa no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Musenyeri Sinayobye yagaragaje ubumwe n’imbabazi nk’inzira yo gutsinda ingengabitekerezo ya Jenoside

    Imbabazi zihabwa abagize uruhare muri Jenoside, zituma Abanyarwanda babana batishishanya

    Visi Meya Mukankusi yavuze ko imbabazi zihabwa abakoze Jenoside n’abayikorewe zituma ingengabitekerezo ya Jenoside igabanuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musenyeri-sinayobye-yagaragaje-uburyo-imbabazi-n-ubumwe-bigamburuza-inabi

  • Kamonyi: Abagoronome basebeje akarere #rwanda #RwOT

    Abakozi bafite ubuhinzi mu nshingano zabo( Abagoronome) mu karere ka Kamonyi bashyize ku mwanya wa nyuma Akarere bakoreramo mu turere umunani tugize Intara y'Amajyepfo. Kukigereranyo cy'ijanisha, aba bakozi bafite amanota 46% ku bijyanye n'uko abaturage bashima imikorere yabo mu buhinzi ugereranije n'utundi turere.

    Ufatiye ku ijanisha rya buri Karere mu tugize Intara y'Amajyepfo, Kamonyi ifite amanota angana na 46%. Ikurikirwa n'Akarere ka Muhanga gafite 55.5%, Nyamagabe ikaza ku mwanya wa Gatatu na 59.7%, Huye ifite 60.9%, Gisagara ifite 63.3%, Ruhango ikagira 63.6%, Nyaruguru ifite 64.0%, mu gihe Nyanza ariyo iri ku mwanya wa mbere na 67.6%.

    Bamwe mu baturage babarizwa mu bikorwa by'Ubuhinzi(abahinzi), babwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ko abashinzwe ubuhinzi( Abagoronome) mu karere ka Kamonyi amanota bahawe nayo ari menshi.

    Bavuga ko imwe mu mpamvu babona ko aya manota ari menshi ari uko ngo no mubusanzwe umunsi ku wundi kubabona bigoye. Bahuriza ku kuvuga ko aho iterambere ryaziye kubabona begera aho ibikorwa by'ubuhinzi bikorerwa bigoye.

    Bavuga ko imirimo bagakoze yo kwegera abahinzi usanga bayikorera mu biro byabo, ahubwo bagatuma abajyanama mu buhinzi ibyo bashaka hanyuma bo bakicara kuri Mashine ku buryo kugira aho bahurira n'umuturage w'Umuhinzi bisa nko guca umugani ku manywa.

    Bavuga kandi ko indi mpamvu babona ari iy'uko hagati y'abahinzi na ba Agoronome hajemo abandi bantu begereye abahinzi bakora bimwe mu byajyaga bikorwa na ba Agoronome ku buryo byagabanije kwegerwa nk'uko byahoze.

    Kubijyanye n'uko abaturage bashima imikorere ya bamwe mu bakora mu buhinzi mu karere ka Kamonyi, ugereranije n'Utundi turere tugize Intara y'Amajyepfo, Abajyanama mu bihinzi bafite ijanisha ringana na 70.5%, Abacuruzi b'Inyongeramusaruro( Agrodealers) bafite 72.9%, mu gihe Abaguzi b'Umusaruro bari kuri 54.7%.

    Iyi mibare igaragaza uko Abaturage bashima imikorere ya bamwe mu bakozi bakora mu buhinzi mu turere tugize Intara y'Amajyepfo yashyizwe ahagaragara n'urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere-RGB, mu bushakashatsi rwakoze, aho byamurikiwe abitabiriye inama ya JADF yabereya i Kabgayi mu karere ka Muhanga kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2024.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/11/21/kamonyi-abagoronome-basebeje-akarere/