Blog

  • Ngoma: Guverineri Rubingisa yahumurije abarokotse Jenoside mu gushyingura Nduwamungu – #rwanda #RwOT

    Nduwamungu yashyinguwe mu Murenge wa Rukumberi ari naho yari atuye.

    Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa; abayobozi b'Ingabo, Polisi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, abahagarariye IBUKA, abo mu muryango we n'inshuti n'abavandimwe.

    Umwana we w'imfura, Mizero Francine, yavuze ko nk'umuryango, bababajwe n'urupfu rw'umubyeyi wabo wakundaga abantu.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, avuga ko abagize uruhare mu rupfu rwe bazabihanirwa n'amategeko.

    Rubingisa kandi yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Murenge wa Rukumberi, ababwira ko nta muntu uzabahungabanyiriza umutekano.

    Ati “Ndashimira inzego z'umutekano zikomeje guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nta muntu uzabahungabanyiriza umutekano.'

    'Imyaka 66 Nduwamungu yari afite, yari agitanga umusanzu wo kubaka igihugu kandi yari afite uruhare runini muri gahunda z'iterambere. Uwamwambuye ubuzima yaduhombeje byinshi, tuzakomeza kuba hafi umuryango we kandi tuzakomeza no kubafata mu mugongo.'

    Nduwamungu Pauline yasize abana batatu n'abuzukuru batanu.

    Nduwamungu Pauline uherutse kwicwa yashyinguwe mu cyubahiro

    Abantu benshi bari bitabiriye umuhango wo guherekeza Nduwamungu Pauline


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-guverineri-rubingisa-yahumurije-abarokotse-jenoside-mu-gushyingura

  • Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mp… – #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Meteo Rwanda ryo ku wa Gatatu, tariki ya 20 Ugushyingo 2024, rigaragaza ko mu gice cya gatatu cy'ukwezi k'Ugushyingo 2024 (kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 30 Ugushyingo) mu Rwanda hateganyijwe ingano y'imvura iri hagati ya milimetero 50 na milimetero 200.

    Rikomeza rivuga ko 'Imvura iteganyijwe iri hejuru y'ikigero cy'imvura isanzwe igwa muri iki gice.''

    Imvura nyinshi iteganijwe mu Majyaruguru mu Karere ka Musanze, Burera, igice kinini cy'Akarere ka Rusizi, Nyamasheke na Nyamagabe ndetse n'igice gito cy'Amajyepfo y'Akarere ka Karongi

    Meteo Rwanda yanagaragaje ko muri iki gihe hazaba hari umuyaga ufite umuvuduko uri hejuru mu Karere ka Nyaruguru, Huye na Nyamagabe ndetse no mu bindi bice by'Igihugu.

    Iki kigo cyasabye Abanyarwanda gukaza ingamba zo kwirinda ibyago bishobora guterwa n’imvura nyinshi n’umuyaga mwinshi uteganyijwe muri iki gihe.

    Kugeza muri Gicurasi 2024, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko kuva umwaka wa 2024 watangira u Rwanda rwibasiriwe n'ibiza inshuro 288 bitandukanye, bigahitana abantu 49, naho abagera kuri 79 babikomerekeyemo.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148839/abanyarwanda-bategujwe-imvura-idasanzwe-mu-mpera-zugushyingo-148839.html

  • Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Sudani y'Epfo ucyuye igihe – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yari yaremejwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 31 Mutarama, 2023. U Rwanda na Sudani y'Epfo ni ibihugu bifitanye umubano umaze gushinga imizi, ugashingira cyane ku mutekano, ubucuruzi n'ibindi.

    Muri Gicurasi 2021, abayobozi b'ingabo z'u Rwanda na Sudani y'Epfo bahuriye i Kigali mu biganiro byibanze ku gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare. By'umwihariko, ibi biganiro byagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry'Amasezerano y'Amahoro yavuguruwe muri Sudani y'Epfo.

    U Rwanda rwagize uruhare rugaragara mu gutanga amahugurwa binyuze muri Rwanda Peace Academy, hagamijwe gutegura inzego z'umutekano z'iki gihugu mu buryo burambye. Ibi byiyongeraho ko u Rwanda rusanzwe rufite ingabo muri Sudani y'Epfo ziri mu butumwa UNMISS.

    Umuyobozi w'ubwo butumwa, Lt Gen Mohan Subramanian, aherutse kuvuga ko u Rwanda ari umusingi wabwo. Ati 'Ingabo z'u Rwanda nirwo rutirigongo rw'ubu butumwa.”

    Magingo aya, u Rwanda rumaze imyaka 20 mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro. Rumaze kandi imyaka 30 ruvuye mu mateka mabi ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umubano w'ibihugu byombi kandi uretse ibijyanye n'umutekano ukagera ku mikoranire no kwigiranaho. Mu Kuboza 2021, Sudani y'Epfo yohereje itsinda ry'abayobozi barimo abaminisitiri, abagize Inteko Ishinga Qmategeko, n'abashinzwe umutekano mu Rwanda.

    Bitabiriye amahugurwa ku buyobozi bukuru no kubaka amahoro nyuma y'intambara, yateguwe na Rwanda Peace Academy ku bufatanye na UNITAR na RJMEC. Iri huriro ryari rigamije gusangiza Sudani y'Epfo ubunararibonye bw'u Rwanda mu kubaka ubumwe n'ubwiyunge ndetse n'iterambere ry'inzego za Leta.

    Muri Gashyantare uyu mwaka, Perezida Salva Kiir wa Sudani y'Epfo, akaba ari na Perezida w'Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba (EAC), yasuye u Rwanda aho mu biganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame, bakomoje ku kunoza ubufatanye mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, gukemura ibibazo by'umutekano n'amahoro, ndetse no gushakira hamwe amahirwe y'iterambere mu mishinga ihuriweho mu karere.

    Sudani y'Epfo yabonye ubwigenge mu mwaka wa 2011. Ku wa 16 Mata 2016 ni bwo yemewe nk'umunyamuryango wa gatandatu w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC). U Rwanda na Sudani y'Epfo bihurira mu mishinga y'Umuhora wa Ruguru, bifatanyije na Kenya na Uganda.

    Ubwo Ambasaderi Simon Juach Deng wa Sudani y’Epfo yaramukanyaga na Perezida Kagame, mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro

    Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Simon Juach Deng n’itsinda ryamuherekeje, bagirana ibiganiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-ambasaderi-wa-sudani-y-epfo-ucyuye-igihe

  • Ibibazo bikunze kugaragazwa n'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, byatangiye kuvugutirwa umuti – #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gukemura bimwe muri ibyo bibazo, by'umwihariko mu rwego rw'ubwubatsi, Guverinoma yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w'itegeko rigenga imirimo y'ubuhanga mu guhanga inyubako, iy'ubuhanga mu by'ubwubatsi n'iy'ubuhanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi, ukaba waremerejwe ishingiro mu ntangiriro z'uku kwezi.

    Ikigamijwe ahanini ni uko igihugu kigira abahanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi mu nzego zitandukanye, mu rwego rwo kugira ngo hirindwe amakosa ahora agaruka muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta.

    Iryo tegeko rigenga imirimo y'ubuhanga mu guhanga inyubako, iy'ubuhanga mu by'ubwubatsi n'iy'ubuhanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi niritorwa, nta we uzongera kwemererwa gukora uwo mwuga atanditswe mu rugaga. Kuri ubu urwo rugaga rugizwe n'abanyamuryango bagera ku 120.

    Kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2024, Urugaga rw'Abahanga mu kubara kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi (Rwanda Institute of Quantity Surveyors: RIQS) rwagiranye ibiganiro n'abanyeshuri biga ayo masomo muri Rwanda Polytechnic, kugira ngo babatera umwete banabereke amahirwe ahari ku isoko.

    Umuyobozi wa RIQS, Charles Rugira, yasabye abanyeshuri ba RP biga ibijyanye na 'quantity surveying', gushyiraho umwete kuko ari bo igihugu gitezeho amakiriro mu gukemura ibibazo byibasiye uru rwego.

    Yagize ati 'Dufite abantu bake bafite ubumenyi muri uyu mwuga, kandi leta iradukeneye kugira ngo tugire uruhare mu kugabanya amakosa akigaragara ahombya leta akayabo […] Dukeneye abahanga benshi mu kubara, kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi mu mirimo yose, kugira ngo tubone abantu bazashobora gutuma amakosa agaragazwa n'Umugenzuzi w'Imari ya Leta agabanyuka,'

    'Nimwiga mukagira ubumenyi buhagije, hari amahirwe menshi abategereje. Muri uyu mwuga dukeneye Abanyarwanda bahabwa akazi ku rwego mpuzamahanga, kuko kuba Umunyarwanda ni ubutunzi kuri ubu.'

    Umwe mu banyeshuri barangije muri RP wahaye ubuhamya bagenzi be bw'inzira igoye yanyuzemo ariko akagera ku nzozi ze, Iradukunda Consolée, yavuze ko yari afite inzozi zo kuzaba umuganga ariko akisanga muri IPRC aho yagombaga kwiga 'Civil Engineering', nyuma akaza kubona bigoye agasaba inama z'ibindi yakwiga bijyanye bakamurangira 'Qunatity surveying'.

    Yongeyeho ati 'Kuva uwo munsi nakunze ibijyanye na 'quantity surveying' ntangira kubishyiramo umwete. Uyu munsi nejejwe n'akazi kanjye n'ubwo ngitangira nabanje kwishidikanyaho nibaza niba nzabibasha, ariko byose byagenze neza.'

    Kuri ubu Iradukunda akora muri REAL Contractors Ltd, ibijyanye n'ibyo yize mu ishuri, nubwo avuga ko bakiga babanje gucibwa intege ndetse hakagira bamwe babivuyemo, ariko avuga ko kudacika intege ari byo akesha uwo musaruro.

    Umuyobozi w'Ishami rya Civil Engineering muri RP ishami rya Kigali, Iyakare Jean de Dieu, yavuze ko biteguye gukemura imbogamizi zagaragajwe n'abanyeshuri, bakaba bateganya guhindura izina ry'ishami.

    Yasanye Urugaga rw'Abahanga mu kubara kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi kubafasha kunoza integanyanyigisho ndetse no gufasha abanyeshuri mu imenyerazamwuga ku buryo basohoka bafite ubumenyi buhagije bukenewe ku isoko ry'umurimo.

    Abanyeshuri biga ibijyanye no kubara, kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi muri RP babwiwe ko hari amahirwe abategereje

    Aba banyeshuri babwiwe ko umwuga wo gukora ibijyanye no kubara, kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi, u Rwanda rwawushyizemo ingufu.

    Aba banyeshuri bo muri RP Kigali, bahawe ibi biganiro kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2024, bigizwemo uruhare na RIQS.

    Umuyobozi wa RIQS, Charles Rugira, yasabye abanyeshuri ba RP biga ibijyanye na 'quantity surveying', kwiga bashyizeho umwete


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibazo-bikunze-kugaragazwa-n-umugenzuzi-mukuru-w-imari-ya-leta-byatangiye

  • Ndi ikinege, yambereye Papa na Mama! Josh Ish… – #rwanda #RwOT

    Josh Ishimwe umutaramyi ukunzwe cyane muri iyi minsi, akaba yarihebeye umuziki uhimbaza Imana mu njyana Gakondo. Ni umukristo muri ADEPR, ariko inganzo ye iryohera cyane abo mu matorero n'amadini atandukanye arimo na Kiliziya Gatolika. Akunzwe mu ndirimbo zirimo “Sinogenda Ntashimye”, “Inkingi Negamiye”, “Imana iraduteturuye” n’izindi.

    Uyu musore w’imyaka 24, ni umwana w’ikinege ndetse mu buhamya bwe avuga ko yakuze atazi Se kugeza na n’ubu. Ubuzima bukakaye yakuriyemo yitabwaho na Mama we gusa, none akaba amaze kuba umusore, byongeye akaba ari umuhanzi womora imitima ya benshi kubera inganzo yashibutse kuri nyina, bituma arushaho gukunda cyane umubyeyi we.

    Urukundo akunda umubyeyi we wamubaye hafi kugeza uyu munsi, rwatumye amwitura amukorera ibirori bikomeye byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024. Ni ibirori yakoze mu kwifatanya n’umubyeyi we kwizihiza isabukuru y’amavuko, icyakora yabikoze amutunguye cyane mu rwego rwo kumwereka ko amuzirikana cyane.

    Umubyeyi wa Josh Ishimwe, yinjiye ahabereye ibirori yateguriwe mu buryo bw’ibanga, atungurwo no kuhabona abantu benshi azi kandi akisanga ari we mushyitsi w’imena. Yasanganiwe n’umusore we Josh, agiye kwicara ku ntebe isanzwe yari abonye hafi aho umusore we aramwangira, amwereka intebe idasanzwe yateguriwe imeze nk’iy’Abamikazi.

    Josh Ishimwe yakoreye umubyeyi we ibirori bikomeye ku munsi w’amvuko

    Josh Ishimwe yabwiye inyaRwanda ko ari ikinege. Ati Ndi ikinege, nta wundi mwana mama yabyaye, abandi ni abo yareze bo mu muryangp”. Yavuze ko impamvu yateguriye umubyeyi we ibi birori muri uyu mwaka “ni cyo gihe nabonaga cyiza kuri we”.

    Yongeyeho ko asanga umubyeyi we ageze mu myaka myiza yo gutaramirwa. Ati “Ni umubyeyi mukuru udashaje ariko nyine ugejeje imyaka yo gutaramirwa n’umuhungu we. Kuri njye byari uyu mwaka ni bwo numva ari byiza kuri njye mbifiye n’ubushobozi bwo kubikora”.

    Yavuze ko byari ibanga “Surprise” ntabwo umubyeyi we yari abizi kandi “yabyakiriye neza cyane yishimye rwose pe, ni amwe mu mateka atazibagirwa yamubayeho”. Yavuze ko yari yatumiye abantu bacye kubera ko “nabiteguye nifuza ko hazamo abantu bacye bo mu muryango n’abantu basengana bya hafi n’abantu duturanye”.

    Josh Ishimwe wihebeye injyana Gakondo imaze kumuhuza n’abakomeye, yunzemo ko iyo atumira abantu benshi muri ibi birori by’umubyeyi we byari kurangira avumbuwe, bikabishya ibirori. Aragira ati “Iyo biba binini cyane [ibirori], sinari kubasha kubigeraho kuko yari kumvumbura igihe cyo ari cyo cyose”.

    Yavuze ko yamuteguriye umutsima [cake] mu gushimangira urukundo amukunda na cyane ko wari wanditseho ko amukunda. Avuga ko kuba yamuteguriye intebe nk’iy’Abamikazi, yabikoze mu kumushimira no kumwereka ko amwubaha cyane. Ati “Intebe yo idasanzwe ni icyubahiro numvaga mugomba kuko yambereye Mama ndetse na Papa”.

    Umubyeyi wa Josh Ishimwe akunze gushyigikira kenshi umuhungu mu bikorwa by’umuziki

    Mu muziki, Josh Ishimwe yavuze ko ahishiye abakunzi be indirimbo nshya nyinshi by’umwihariko mu Ukuboza, 2024. Ni nyuma uyu mwaka wa 2024 nabwo atabicishije irungu kuko yashyize hanze indirimbo zitandukanye zirimo “Ngumirize Nigine Imana”, “Ni wowe Rutare rwanjye”, “Uri Imana yo gushimagizwa” na “Nzohaguruka ndirimbe”.

    Josh Ishimwe avuga ko mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y'abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari aziko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.

    Uyu musore w'imyaka 24 y'amavuko yanyuze mu matsinda y'abaramyi ari na ko akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize. Yanyuze mu Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n'abaramyi barimo Yvan Ngenzi [Ngenzi y’Intore] na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.

    Mu 2017, Josh Ishimwe yabwiye TNT ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo “mbifashijwemo n'abahanzi nka Yvan Ngenzi”. Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo.

    Josh Ishimwe uzwi mu ndirimbo nka 'Amasezerano' n’izindi zitandukanye, avuga ko yibazaga ibijyanye n'aho azakura amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo yabonye abamufasha atangira gukora umuziki. Avuga ko nk'abandi bahanzi bose yari afite ubwoba bw'uburyo abakunzi b'umuziki bazamwakira.

    Josh Ishimwe wihebeye gakondo ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda

    Josh Ishimwe umaze kwitabazwa n’abahanzi banyuranye mu bitaramo byabo, yahiriwe cyane n’umwaka wa 2023 kuko yabashije kuririmba inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe imbere y'Umufasha w'Umukuru w'Igihugu Madamu Jeannette Kagame.

    Kuwa Gatanu tariki 11 Kanama 2023, Josh Ishimwe yaririmbye mu isozwa ry'igiterane All Women Together (AWT2023) gitegurwa na Women Foundation Ministries yashinzwe ndetse iyoborwa na Apotre Mignonne Kabera uzwiho gushyigikira cyane abaramyi.

    Ni igiterane cyabereye muri Kigali Convention Center, kitabirwa n'abagore barenga 5,000. Madamu Jeannette Kagame wari Umushyitsi Mukuru, yagaragaye yizihiwe cyane mu ndirimbo 'Reka Ndate Imana Data' yaririmbwe n'abaririmbyi bari barangajwe imbere na Josh Ishimwe.

    Madamu Jeannete Kagame yabyinnye iyi ndirimbo ari kumwe na Apotre Mignonne Kabera na Sinach wo muri Nigeria ufatwa nka nimero ya mbere muri Afrika mu bahanzikazi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Babyinnye iyi ndirimbo banayiririmba ijambo ku rindi.

    Tariki 13 Kanama 2023, Josh Ishimwe yongeye kugirirwa umugisha wo kuririmba imbere ya Madamu Jeannette Kagame. Hari mu masengesho yo gusengera igihugu cy’u Rwanda, yabereye muri Kigali Serena Hotel, akaba ahuza urubyiruko ruri mu nzego z'ubuyobozi.

    Aya masengesho azwi nka Young Leaders Prayer Breakfast, yitabiriwe n'abagera kuri 400 biganjemo urubyiruko. Insanganyamatsiko yayo yari 'Abayobozi bato no kurera muri iyi Minsi' bisobanuye “Young leaders and parenting today”, ikaba iboneka mu Imigani 127: 3-5.

    Mu bitabiriye aya masengesho ategurwa n'Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, harimo: Madamu Jeannette Kagame wari Umushyitsi Mukuru, Ange Kagame, Bertrand Ndengeyingoma, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Musabyimana Jean Claude;

    Minisitiri w'Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Aline Gahongayire, Lt Col Simon Kabera, Atome/Gasumuni, Producer Ishimwe Clement, Lucky Nzeyimana, Pamela Mudakikwa, Ingabire Egidie Bibio wa Televiziyo Rwanda, Mutesi Scovia, Sandrine Isheja, n'abandi.

    Abahanzi baririmbye muri aya masegesho bari bayobowe na Josh Ishimwe — niwe wateraga indirimbo. Ubwo Madamu Jeannette Kagame yinjiraga, yasanze barimo kuririmba indirimbo 'Inkovu z'urukundo' ya Aime Uwimana ukunzwe mu ndirimbo “Muririmbire Uwiteka”.

    Josh Ishimwe n’aba baririmbyi baririmbye indirimbo zitandukanye, iteraniro ryose ririzihirwa cyane. Mu zo baririmbye harimo “Inkingi Negamiye”, “Imana iraduteturuye”, “Reka Ndate Imana Data”, “Rumuri Rutazima”, zose zikaba zarasubiwemo na Josh Ishimwe mu mudiho wa Kinyarwanda.

    Josh Ishimwe yavuze ko yanejejwe no kuririmba imbere y'abanyacyubahiro barimo Madamu Jeannette Kagame. Ati 'Byankoze ku mutima. Byari ibyishimo kuririmba imbere y'umubyeyi wacu First Lady ndetse na Apostle Mignonne na Sinach, ntibyari ibisanzwe pee'.

    Mu 2023, Josh Ishimwe yakoze andi mateka aho yakoze igitaramo cye cya mbere yise 'Ibisingizo bya Nyiribiremwa' cyabaye tariki 20/08/2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Cyaritabiriwe bikomeye ndetse cyomora imitima y’abantu ibihumbi bacyitabiriye. Muri iki gitaramo, Josh yahaye umubyeyi we impano y’ishimwe.

    Josh Ishimwe yashimiye umubyeyi we mu gitaramo aheruka gukora

    Josh Ishimwe mu gitaramo gikomeye yakoze mu mwaka wa 2023

    Josh Ishimwe ari mu bahanzi bubashywe mu gihugu mu njyana Gakondo

    Josh Ishimwe yamamaye cyane mu ndirimbo “Reka Ndate Imana”

    Josh Ishimwe yifatanyije n’umubyeyi we kwizihiza isabukuru y’amavuko anamushimira mu ruhame

    REBA INDIRIMBO “REKA NDATE IMANA” YA JOSH ISHIMWE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148841/ndi-ikinege-yambereye-papa-na-mama-josh-ishimwe-ku-birori-byagatangaza-yakoreye-umubyeyi-w-148841.html

  • BPR Bank Rwanda yafunguye ishami rishya i Nyamagabe – #rwanda #RwOT

    Iri shami ryafunguwe ku wa 20 Ugushyingo 2024, mu murenge wa Gasaka, Akarere ka Nyamagabe.

    Mu muhango wo gufungura iri shami, Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda PLC, Patience Mutesi, yavuze ko yishimiye gufungura ishami rishya kandi rije gufasha abayigana no kuborohereza kubona serivisi hafi.

    Ati 'Ni umunsi ushimishije cyane kuko twafunguye ishami ryacu rishya muri Nyamagabe, tumaze imyaka isaga 43 muri Nyamagabe ariko twari ahantu kure y'umujyi, twimutse twaje kwegera abakiliya bacu.'

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda kandi yijeje abayigana ko ibikorwa byo kubegera bigikomeje mu buryo butandukaye.

    Ati 'Turi kwegera abakiliya bacu mu buryo butandukanye, hari ukubegera dukoresha Ikoranabuhanga kandi ibyo bimaze kugaragara ko dufite ikoranabuhanga rifasha abakiliya bacu gukoresha serivisi za banki, intego yacu rero nukwegera abaturage ku buryo bwose bushoboka.'

    Yashishikarije abaturage kuyigana nk'abakiliya cyangwa nk'abanyamigabane, ababwira ko imiryango ifunguye kandi ko biteguye kubaha ibyiza gusa.

    Mutesi yavuze ko abifuza inguzanyo na bo bahawe ikaze muri BPR Bank Rwanda PLC, kandi ko n'abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka batibagiranye kuko BPR ifite amashami mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

    Umuyobozi w'iri shami rishya rya Nyamagabe, Bibiane Mukankusi, yavuze ko bishimiye kuba bagiye gukorera ahantu hashya kandi heza hajyanye n'icyerekezo.

    Ati 'Turishimye cyane kubera ko twimukiye ahantu heza. Iki cyari icyifuzo cyacu ndetse n'abakiliya bacu none cyagezweho.'

    Muri uyu muhango wo gufungura ishami rishya mu karere ka Nyamagabe, BPR Bank Rwanda PLC yahembye abakozi bakorera amashami mato (Agents) bitwaye neza kurusha abandi, bashyikirizwa mudasobwa kugira ngo bizakomeze kuborohereza gufasha ababagana .

    Muhawenimana Marie Claire uri mu bahembewe ko bakoze neza, yavuze ko na we yishimiye kuba begerejwe ishami rishya kandi bizaborohereza mu buryo bwinshi.

    Ati 'Uburyo bwo kubona uko tujya kuri banki mu buryo bwihuse byatugoraga, gukora urugendo rurerure nabyo byari ikibazo ariko twishimiye ko ubu bigiye koroha kandi n'ibi bihembo baduhaye bigiye gutuma dukora cyane birushijeho.'

    BPR Bank Rwanda ikomeje kwagura ibikorwa byorohereza abakiliya bayo, hagamijwe imikoranire myiza n'abayigana mu ntero igira iti 'Ibyiza Ku Bacu.'

    Iri shami rishya rya BPR Bank Rwanda riri mu mujyi Nyamagabe rwagati

    BPR Bank Rwanda ishami rya Nyamagabe

    Ubwo iri shami ryafungurwaga ku mugaragaro

    Umuyobozi mukuru wa BPR Bank mu Rwanda, Patience Mutesi yavuze ko yishimiye kuba bafunguye ishami ryiza

    Aho bakirira abakiliya

    Abagana BPR Bank Rwanda bishimiye kuba yabegereye

    Impano abakozi b’ishami rishya rya Nyamagabe bageneye Umuyobozi wabo mukuru, Patience Mutesi

    Impano yagenewe Patience Mutesi

    Umuyobozi mukuru wa BPR Bank Rwanda, Patience Mutesi n’umuyobozi mukuru w’ishami rya Nyamagabe, Bibiane Mukankusi

    Umuyobozi wa BPR Bank Rwanda ashimira abakozi b’iri shami

    Abakorero muri iryo shami n’Umuyobozi mukuru wa BPR Bank Rwanda

    Abakozi b’iri shami bashyikiriza Umuyobozi mukuru, Patience Mutesi, impano bamugeneye

    Ababyeyi bakorera mu ishami rya Nyamagabe n’Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda

    Abakozi b’ishami rishya rya Nyamagabe bashimiye ahantu heza bagiye gukorera

    Abayobozi batandukanye ndetse n’abakozi ba BPR Bank Rwanda

    Ishami rishya rya Nyamagabe n’abakozi baryo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bpr-bank-rwanda-yafunguye-ishami-rishya-i-nyamagabe

  • Nyaruguru: Barindwi batawe muri yombi bekwaho kwambura abasengera i Kibeho – #rwanda #RwOT

    Abo bakekwaho ubujuru bafatiwe mu mukwabo wabaye kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2024, mu Murenge wa Kibeho mu Kagari ka Kibeho mu Mudugudu w'Agateko.

    Abo batawe muri yombi barimo abagore batatu n'abagabo bane, bose bakaba bari mu kigero kiri hagati y'imyaka 19 na 40.

    Bakekwaho kwiba abaje gusengera i Kibeho, aho babashikuzaga ibyo bafite cyane cyane amasakoshi na telefone ariko hari n'abivangaga nabo mu kivunge nk'abajyanye na bo gusenga bakaza kubiba.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel yabwiye IGIHE ko bashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ndetse aboneraho no kuburira abishora mu bikorwa nk'ibyo.

    Yagize ati 'Turashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ku bahungabanya umutekano, tubasaba gukomeza ubwo bufatanye. Turaburira kandi abishora mu byaha ko Polisi ikomeje ibikorwa byayo byo kubashakisha no kubafata. Nibave mu byaha ahubwo bafatanye n'abandi mu gukumira no kubirwanya batangira amakuru ku gihe'.

    Abo barindwi batawe muri yombi i Kibeho muri Nyaruguru nyuma y'abandi umunani baherutse gufatirwa mu Murenge wa Muganza, bakekwaho kwiba abaturage amatungo, imyaka, gukoresha ibiyobyabwenge n'urundi rugomo.

    Barindwi batawe muri yombi i Nyaruguru bakekwaho kwiba abajya gusengera i Kibeho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-barindwi-batawe-muri-yombi-bekwaho-kwambura-abasengera-i-kibeho

  • Alien Skin yatawe muri yombi ashinjwa guhond… – #rwanda #RwOT

    Patrick Mulana uzwi mu muziki wa Uganda nka Alien Skin, arimo gukorwaho iperereza aho akekwaho kwihorera ku badafite aho bahuriye n'urupfu rw’umwe mu bagize itsinda rye rya Fangone.

    Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, umuvugizi wa polisi, Kituuma Rusoke, yemeje ko yatawe muri yombi, agira ati: “Twamufashe. Ari mu maboko ya Polisi.”

    Iri fatwa rye, rije rikurikira urugomo rwabereye mu bitaro bya Nsambya mu ijoro ryo ku ya 19 Ugushyingo 2024, aho Joram Tumwesigye w'imyaka 28, utuye mu gice cya Makindye yari yajyanwe  hanyuma ahita yitaba Imana.

    Nk'uko Polisi babitangaza, Tumwesigye akimara gukora impanuka y’imodoka, yajyanywe mu bitaro n'abantu batandatu batamenyekanye nuko nyuma y’isaha imwe akihagera bihita bimenyekana ko yitabye Imana.

    Nyuma y’urupfu rwe,Alien Skin n’itsinda rye rya Fangone bateje imidugararo basagarira abaganga bari bahari n’abashinzwe umutekano bakabahondagura.

    ASP Luke Owoyesigyire, umuyobozi wungirije muri polisi ya Kampala, yagize ati: “Igihe ibyo yasabwaga bitari byujujwe, ukekwaho icyaha n’itsinda rye bakubise umuganga n’abashinzwe umutekano babiri mbere yo guhunga.”

    Amashusho yakuwe mu bitaro, yerekanaga    Alien Skin hamwe nitsinda rye batimbagura ndetse banabwira nabi cyane umuganga ndetse n'abashinzwe umutekano babiri.

    Nk'uko ikinyamakuru Independent kibitangaza, Raporo za Polisi zerekana ko Tumwesigye yapfuye hashize isaha imwe yinjiye mu bitaro nyuma y’impanuka y’imodoka yabereye i Makindye. 

    Mu rukiko  kuri  uyu wa atatu nimugoroba, umucamanza mukuru Esther Adikin yashinje Alien Skin icyaha cy'ubujura bujyanye n'ibyabaye muri Nzeri ubwo bivugwa ko yibye telephone yo mu bwoko bwa iPhone.

    Alien Skin agiye gukomeza gukorwaho iperereza kugera ku wa 09 Ukuboza 202 mu gihe bivugwa ko ibyaha by'urugomo byo byakomeza kwiyongera.

    Alien Skin, Bebe Cool na Jose Chameleone  baherutse  guhura na Perezida Museveni.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148828/alien-skin-yatawe-muri-yombi-ashinjwa-guhondagura-abaganga-nubujura-148828.html

  • U Rwanda rwahawe kwakira imikino ya Nile conference 2025 mu gushaka itike ya Basketball Africa League (BAL) #rwanda #RwOT

    Guhera tariki ya 4 Mata 2025 nibwo hazatangira imikino y'Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) 2025 rizaba rigiye gukinwa ku nshuro ya gatanu, rikazasorezwa muri Afurika y'Epfo ku ya 14 Kamena 2025.

    Ubuyobozi bw'iri shyirahamwe rya Basketball Africa League (BAL) bwamaze gutangaza ko u Rwanda rwari rusanzwe rwakira imikino ya nyuma, kuri iyi nshuro ruzakira imikino ya 'Nile Conference' tariki ya 17-25 Gicurasi 2025.

    Nk'uko bimaze kumenyerwa uhereye umwaka ushize, iri rushanwa rizakinwa mu matsinda (conference) atatu, aho irya mbere rizabera i Rabat muri Maroc guhera tariki ya 5 kugeza 13 Mata 2025.

    Indi conference yashyizwe i Dakar muri Sénégal guhera tariki ya 26 Mata kugeza ku ya 4 Gicurasi, mu gihe iya nyuma yashyizwe i Kigali mu Rwanda, tariki ya 17 kugeza 25 Gicurasi 2025.

    Ku nshuro ya mbere mu mateka, imikino ya nyuma izabera i Johannesburg muri Afurika y'Epfo kuva tariki ya 6 kugeza 14 Kamena 2025.

    Kuri ubu, iyi mikino igeze mu ikonjora ryerekeza mu matsinda makuru ariyo azwi nka Conference, azakinirwa mu mijyi ibiri itandukanye, buri rimwe rikazaba rigizwe n'amakipe umunani.

    Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azabona itike y'imikino ya Conference, asanga andi umunani akomoka mu bihugu bifite itike.

    Ibyo bihugu ni Angola, Nigeria, Misiri, Maroc, Tunisia, Sénégal, Afurika y'Epfo n'u Rwanda.

    Kugeza ubu, amakipe amaze kubona itike yo kuzitabira BAL 2025 ni Petro de Luanda ifite igikombe giheruka, Al Ittihad Alexandria yo mu Misiri na ASC Ville de Dakar yo muri Sénégal zizayitabira ku nshuro ya mbere.

    Hari kandi APR BBC izahagarira u Rwanda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya na US Monastir yo muri Tunisia ndetse na Rivers Hoopers yegukanye Igikombe cya Shampiyona muri Nigeria.

    The post U Rwanda rwahawe kwakira imikino ya Nile conference 2025 mu gushaka itike ya Basketball Africa League (BAL) appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwahawe-kwakira-imikino-ya-nile-conference-2025-mu-gushaka-itike-ya-basketball-africa-league-bal/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwahawe-kwakira-imikino-ya-nile-conference-2025-mu-gushaka-itike-ya-basketball-africa-league-bal

  • Ruhango: Yatawe muri yombi kubera umuturage wapfiriye mu rugo rwe yaje gusenga – #rwanda #RwOT

    Abaturanyi b'uwo mukecuru babwiye TV1 ko ku itariki 19 Ugushyingo 2024 babonye uwo nyakwigendera azanywe n'umugore mu rugo rw'uwo mukecuru, usanzwe asengera abantu bafite ibibazo.

    Umwe yagize ati'Uwo mukecuru yari umurokore noneho twabonye bamuzaniye uwo mugabo ngo amusengere ariko ngo yari asanzwe arwaye. Bakimugeza hano baramusengeye nyuma arapfa ariko twahageze yapfuye. Ntabwo tuzi icyamwishe ariko ubwo yari afite ikimurimo kuko ntabwo umuntu yaza ari muzima ngo ahite apfa'.

    Bakomeza bavuga ko uwo mukecuru yari asanzwe asengera abantu barwaye hakaba ubwo borohewe cyangwa bagakira ariko hakaba nta rusengero rwari rusanzwe ruhari.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel yavuze ko ukekwa yamaze gutabwa muri yombi.

    Ati 'Hafashwe ucyekwa ari we nyiri urugo ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango. Iperereza rirakomeje naho umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Gitwe'.

    Amakuru kandi avuga ko muri urwo rugo ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwari bwarabujije uwo mukecuru kahakorera ibikorwa byo gusengera abantu kuko hatemewe ariko undi arakomeza arabikora.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-yatawe-muri-yombi-kubera-umuturage-wapfiriye-mu-rugo-rwe-yaje-gusenga