Blog

  • Yakomoje ku mibereho ye i Mageragere: Ibiri m… – #rwanda #RwOT

    Gorilla FC iri kwitegura kuzacakirana na Rayon Sports mu mukino ukomeye uzabera kuri Kigali Pele Stadium ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024. Ni umukino udasanzwe hagati y'aya makipe yombi, kuko Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere, n'aho Gorilla FC ikaba ku mwanya wa Kabiri. 

    Uyu mugabo afungiye mu Igororero rya Mageragere, kuva ku wa 6 Ugushyingo 2024, aho akurikiranyweho ibyaha bitandatu. Ndetse, kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, yitabye Urukiko aburana mu bujurire.

    Mu rubanza, Fatakumavuta yaburanye bitandukanye n'uko yaburanye ku nshuro ya mbere. Yifashishije ibyo umunyamategeko we yamuteguriye ubundi asaba ko yarekurwa, ashingiye ku bimenyetso yatanze.

    Ni mu gihe umunyamategeko we yagaragaje ko hari ibyo umucamanza yirengagije mu gufata umwanzuro wo gukatira umukiriya we iminsi 30 y'agateganyo, ndetse yerekanye imanza zikomeye kuruta urwa Fatakumavuta, umucamanza yagiye afataho icyemezo abantu bakarekurwa, ndetse n'izindi yagiye ashingira ku mwishingizi w'umuburanyi.

    Umunyamategeko yanagaragaje ko Mugisha Benjamin [The Ben] watanze ikirego, yanatanze imbabazi, bityo umucamanza yakabishingiyeho ategeka ko Fatakumavuta aburana ari hanze.

    InyaRwanda yabashije kubona kopi y'ibaruwa Fatakumavuta yandikiye ubuyobozi bw'ikipe ya Gorilla FC bakoranye mu bihe bitandukanye.

    Yabwiye ubuyobozi bw'iyi kipe ko 'meze neza' ndetse 'Ndanezerewe cyane kubona Gorilla ku mwanya iriho muri shampiyona n'ibitego tumaze gutsinda'.

    Fatakumavuta yakomeje abwira ubuyobozi bw'iyi kipe ati 'Hano muri gereza nahasanze abakunzi benshi ba Gorilla FC.'

    Yavuze ko azashimishwa no kuba Gorilla FC itsinda Rayon Sports ku Cyumweru kuko 'imipira turayireba'.

    Avuga ko 'Gutsinda Rayon Sports izaba ari impano ikomeye mu mpaye hano mu buroko, murabizi ko ariyo ntego n'umuhigo.'

    Yasoje agira ati 'Ndashimira ubuyobizi bw'ikipe, abatoza, ndetse n'abakinnyi muri rusange.'

    Fatakumavuta yavuze ko aho ari mu igororero rya Mageragere arangwa na 'Morale' na 'Discipline'. Yungamo ati 'Igisigaye ni ugutaha, ndabakumbuye mwese kandi ndabakunda.' 

    Iyi baruwa agaragaza ko yayigeneye Perezida wa Gorilla FC, Umunyamabaganga, ubuyobozi bw'ikipe yose muri rusange, abakinnyi, 'Fan Club' z'ikipe, ndetse n'itangazamakuru muri rusange.

     

    Sengabo Jean Bosco usanzwe ari umuvugizi wa Gorilla FC, yabwiye iyi kipe guharanira gutsinda Rayon Sports kuko ari impano ikomeye baba bamuhaye 

    Ku wa 6 Ugushyingo 2024, nibwo Fatakumavuta yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo- Kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024 yaburanye mu bujurire

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148859/yakomoje-ku-mibereho-ye-i-mageragere-ibiri-mu-ibaruwa-fatakumavuta-yandikiye-gorilla-fc-148859.html

  • Vinicius Junior yakomoje ku ivanguramoko rikorerwa Abirabura mu kibuga #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umupira w'amaguru ukomoka mu gihugu cya Brazil, Vinicius Junior, we ubwe yavuze ko ahura n'ivanguramoko rikomeye mu kibuga, yavuze cyane ko hakenewe ingamba zikomeye zo gukemura ibi bibazo byose birangwa mu kibuga.

    Uyu mukinnyi ukina imbere mu ikipe ya Real Madrid yavuze ko kurwanya ivanguramoko mu mupira w'amaguru ari intambara ya buri wese kandi ko atari ikintu yashobora gukora wenyine.

    Ati: 'Buri gihe mvuga ko ari intambara ya buri wese. Ni mu gihe cy'umukino, abakinnyi mu kibuga bagaragaza bimwe mu bimenyetso biherekejwe n'ibitutsi byinshi bishingiye ku ivangureamoko, hanyuma ibyo byose umusifuzi akabireba akabyirengagiza mu rwego rwo gushyigikira ivanguramoko.

    Uyu mukinnyi yabwiye bamwe mu basifuzi barangwa niyi mico ko icya mbere ari guhagarika umukino kugeza igihe ihohoterwa rirangiye.

    Vinicius yashimangiye ko kurandura ivanguramoko bisaba gukorwa na buri wese. Ati: 'Abirabura bababaye kuva kera, kandi igihe kirageze byose bigomba kurangira'.

    Yavuze ko FIFA, hamwe n'ishyirahamwe ry'umupira wamaguru muri Brazil bafashe zimwe mu ngamba zizajya zifatirwa izajya urangwahoiyi mico y'ivanguramoko mu kibuga. Ati: 'Reka dukomeze gushyira hamwe, kugira ngo abana bacu mu bihe biri imbere bazabeho neza'.

    Source : https://kasukumedia.com/vinicius-junior-yakomoje-ku-ivanguramoko-rikorerwa-abirabura-mu-kibuga/

  • Umudepite wahunze Zambiya yafatiwe muri Zimbabwe #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Zambiya bwatangaje ko umudepite wa Zambiya wahunze ufite ibihembo ku mutwe we cgangwa ibihembo kuwamushyikiriza ubutabera yafatiwe muri Zimbabwe.

    Emmanuel 'Jay Jay' Banda, wari ukurikiranyweho icyaha cy'ubujura, arashinjwa kuba yaratorotse gereza muri Kanama mu gihe yari ategereje kwitaba urukiko.

    Bavuga ko yatorotse mu idirishya mu bitaro bikuru bya Chipata mu Ntara y'Iburasirazuba aho yari kwitabwaho, aho yari arinzwe n'abapolisi n'abacunga jyereza.

    Abapolisi bahise bashyiraho ibihembo bya miliyoni ebyiri za Zambiya kwacha ($72,000; £57,000) ku umuntu uzamufata akamushyikiriza ubutabera.

    Emmanuel Banda akaba ahakana ibirego by'ubujura.

    Ku wa gatatu, mu kiganiro n'abanyamakuru, minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu cya Zambiya yavuze ko umudepite yatawe muri yombi mu ntangiriro ziki cyumweru i Harare.

    Jack Mwiimbu yavuze ko umudepite yatawe muri yombi na polisi ya Zimbabwe mu igorofa yakodeshaga kandi ko azagumayo mu gihe hagitegerejwe koherezwa mu Gihugu cya Zambiya.

    Banda wabaye umudepite wigenga kuva mu 2021, mbere yari afitanye isano na Lungu, watakaje umwanya wa perezida ubwo yasimburwaga na Hakainde Hichilema muri uwo mwaka.

    Source : https://kasukumedia.com/umudepite-wahunze-zambiya-yafatiwe-muri-zimbabwe/

  • Yaretse itangazamakuru, yiyegurira gushushanya: Ubuhamya bwa Uwamahoro Teta (Video) – #rwanda #RwOT

    Umwuga wo gushushanya ntiyawukunze mu myaka y'ubukure, ahubwo mu bwana bwe yitegerezaga ibitabo birimo amashusho agatangira kwigana uko yashushanyijwe.

    Umutimanama we n'abamuzengurutse bamwemeje ubuhanga afite nyuma yo kwiyandikisha mu marushanwa yo gushushanya yabaye yiga mu mashuri yisumbuye, akayitabira bisa n'amaburakindi, nyamara akaza kwegukana ibihembo bya mbere muri bose, bikamutangaza kuko atari yizera ko yashushanyije neza.

    Menya ubuhamya bwa Uwamahoro Teta Médiatrice


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yaretse-itangazamakuru-yiyegurira-gushushanya-ubuhamya-bwa-uwamahoro-teta-video

  • IGP Namuhoranye yakiriye intumwa z'u Bushinwa – #rwanda #RwOT

    Iri tsinda riyobowe na Yu Liangyong, Umuyobozi Mukuru wungirije w'ishami rishinzwe umutekano rusange mu ntara ya Hunan, riri mu ruzinduko mu Rwanda rugamije gushyiraho ingamba z'ubufatanye burambye mu bijyanye n'umutekano.

    IGP Namuhoranye yabashimiye ku bw'uru ruzinduko, avuga ko ari ingenzi mu rugendo rwo kubaka ubufatanye.

    Ati 'Uru ruzinduko ni ingenzi mu nzira twiyemeje y'ubufatanye n'inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizamategeko mu rwego rwo guharanira isi itekanye. Ndashimira ubuyobozi bw'ibihugu byacu byombi bwashyizeho umusingi wadufashije kugirana imikoranire nkiyi.”

    Yagaragaje ko uru ruzinduko ari n' umwanya mwiza wo gusangira ubunararibonye no gushyiraho ingamba z'ubufatanye mu by'umutekano n'ibikorwa bya Polisi.

    Ati: 'Uyu ni umwanya mwiza kuri twe wo kubaka imikorere n'imikoranire myiza y'ejo hazaza, twibanda by'umwihariko ku gusangira ubunararibonye mu bijyanye no gucunga umutekano ku rwego mpuzamahanga, guhanahana amakuru ku kurwanya ibyaha ndengamipaka n'ubufatanye mu kongera ubushobozi.'

    IGP Namuhoranye yashimangiye ko Polisi y'u Rwanda yiyemeje kandi yiteguye kugirana ubufatanye n'ishami rishinzwe umutekano rusange mu Ntara ya Hunan mu ngeri z'ibikorwa bitandukanye bifitiye inyungu impande zombi, nk'umufatanyabikorwa wizewe.

    Yu Liangyong mu ijambo rye yavuze ko uru ruzinduko rugamije gufatira hamwe ingamba zo gukomeza ubufatanye bw'inzego z'umutekano hagati y'igihugu cye n'u Rwanda.

    Ati ” U Bushinwa n'u Rwanda bisangiye kuba ari ibihugu byombi bifite umutekano w'icyitegererezo ku isi. Intara ya Hunan hari byinshi imaze kugeraho mu ngeri zitandukanye z'iterambere. Twaje hano kugira ngo dushyireho ingamba zizadufasha kubyaza umusaruro umusingi washyizweho n'abayobozi b'ibihugu byacu binyuze mu bufatanye bw'inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko mu bijyanye n'amahugurwa, kongera ubushobozi bw'abakozi no guhererekanya integanyanyisho z'amahugurwa n'abarimu, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano n'ubufatanye.”


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igp-namuhoranye-yakiriye-intumwa-z-u-bushinwa

  • Nyagatare: Yasanzwe mu nzu yapfuye nyuma y'igihe ntawe umuca iryera – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyagatare II mu Kagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare. Amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye ku wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, ubwo inzego z'umutekano zajyaga aho yabaga zitabajwe n'abaturanyi be bari bamaze iminsi batamubona.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jane, yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa yari amaze iminsi ataboneka, telefone ye idacamo. Abo babanaga mu gipangu ngo bahuruje ubuyobozi kugira ngo burebe niba atarapfiriye mu nzu kuko ngo n'iyo nzu itaherukaga gukingurwa.

    Ati 'Umurambo we wasanzwe mu nzu yabagamo, birakekwa ko yaba yiyahuye. Abo babanaga mu gipangu baraduhamagaye batubwira ko bamaze iminsi batamubona kandi ko aho aba hakinze, twagiyeyo rero dufatanyije n'inzego z'umutekano twica urugi tumusanga mu cyumba amanitse mu kibambasi mu ijosi harimo umugozi wa mudasobwa ye.'

    Gitifu Ingabire yakomeje avuga ko kuri ubu inzego z'umutekano zahise zitangira iperereza kugira ngo zimenye niba koko yaba yariyahuye cyangwa se niba yarishwe.

    Yasabye abaturage kandi kujya batanga amakuru cyane cyane ku bantu baturanye baba bamaze iminsi batabona.

    Ati 'Iyo abaturage batanze amakuru hakiri kare hari nubwo uwashakaga kwiyahura tumuramira rero ni ingenzi kuba ijisho rya mugenzi wawe yaba uwo mukorana, uwo muturanye cyane cyane abo mubana mu gipangu. Niba ubyutse menya ko nawe abyutse ari muzima kuko hari igihe amakuru atangwa mbere tukaba twaramira uwo muturanyi wawe.'

    Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Nyagatare gukorerwa isuzuma, mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane icyo uyu mukobwa yazize.

    Uyu mukobwa witabye Imana avuka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi, akaba yari yaragiye gutura muri Nyagatare kubera impamvu z'akazi. Abo mu muryango we basabye ko hakorwa iperereza ngo kuko nta kibazo na kimwe bazi yari afite cyatuma yiyahura.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-yasanzwe-mu-nzu-yapfuye-nyuma-y-igihe-ntawe-umuca-iryera

  • Igisubizo cya Museveni ubwo Habyarimana yamushinjaga gutera u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Binavugwa ko Museveni ari we wahamagaye Habyarimana mu ijoro, amubwira ko bamwe mu mpunzi z'Abanyarwanda zari muri Uganda, zigabye zigatera u Rwanda.

    Itangazo rya mbere u Rwanda rwasohoye icyo gihe ryashinjaga ingabo za Uganda kuba arizo zateye, ndetse mu nama mpuzamahanga zakurikiyeho, Uganda yashinjwe kenshi uruhare muri iyo ntambara.

    RPA yatangije urugamba hanze y'u Rwanda habarirwa impunzi zisaga ibihumbi 500. Zari zimaze igihe zigaragaza ko zishaka gutaha ariko Leta ya Habyarimana ikazima amatwi, ikavuga ko nta butaka bwo kubatuza buhari, ubundi ikavuga ko abavuye mu gihugu atari Abanyarwanda.

    Si kenshi Perezida Museveni yakunze kuvuga kuri iki kibazo, na nyuma y'imyaka 30 ishize Guverinoma ya Habyarimana ivuye ku butegetsi igasiga Abatutsi basaga miliyoni bishwe bazira uko bavutse.

    Imyumvire ya Museveni kuri iki kibazo igaragara cyane mu gitabo yanditse mu 1992 'What is Africa's problem', kivuga ku bibazo bituma Afurika idatera imbere.

    Muri iki gitabo, Museveni agaragaza ko ubutegetsi bwa Habyarimana bwazize kwinangira no kudashaka gukemura ikibazo mu buryo bwa nyabwo, ahubwo bakagitwerera Uganda.

    Ati 'Guverinoma y'u Rwanda yo yafashe umurongo wo kuvuga ko Abanyarwanda bari hanze y'igihugu ari akazi kabo, ko bari mu nshingano z'abadatekereza bemeye kubaha ubuhungiro. Guverinoma y'u Rwanda yanashyize hanze itangazo ibishimangira kugeza tubabwiye ko twe tutabyumva gutyo.'

    Museveni yavuze ko nta ruhare na ruto Uganda yigeze igira mu gutuma Abanyarwanda bayihungiramo.

    Ati 'Abanyarwanda ba mbere baje mu ntangiriro za 1925 kubera imitegekere mibi y'Ababiligi mu Rwanda. Bamwe bari aborozi abandi ari abahinzi. Abandi baje hagati ya 1959 na 1961 bahunga imvururu zari mu Rwanda. Abo bantu baje hano mu buryo bwemewe n'amategeko kuko ni impunzi, nta bwenegihugu bafite.'

    Perezida Museveni mu gitabo cye, agaragaza ko Abanyarwanda bahungiye muri Uganda bagize amahirwe yo kujya mu gisirikare kubera ibibazo Uganda yari irimo.

    Ati'Uko Abanyarwanda baje kwisanga muri NRA ni amateka. Twahuye n'intambara baba aha mu gihugu cyacu. Muri icyo gihe, Abanyarwanda kimwe n'ibindi byiciro by'abaturage bacu bafashe uruhande, hari abatwiyunzeho abandi biyunga kuri Idi Amin. Ibyo twarwaniraga byari ibibazo byacu bidafite aho bihuriye n'u Rwanda.'

    Ubwo RPA yari imaze gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda, Perezida Museveni na Habyarimana bahuriye kenshi mu nama mpuzamahanga baganira kuri icyo kibazo.

    Museveni avuga ko hari umunsi bahuriye mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe i Abuja muri Nigeria, Habyarimana akamushinja imbere ya bagenzi be ko ari we ntandaro y'intambara mu Rwanda.

    Ati 'Hari umunsi nahuriye na Perezida Habyarimana mu nama ya OAU Abuja azamura iki kibazo, nuko nyuma ampa umwanya ngaragariza Afurika yose uko ikibazo cyatangiye. Iyo Abanyarwanda baba batari hano, ntabwo bari kuba barisanze mu ntambara zacu muri Uganda.'

    Yakomeje agira ati 'Bagize amahirwe haba intambara, bamenya uko intwaro zikoreshwa hanyuma ubwo bumenyi babukoresha bajya gutera igihugu cyabo. Ni ingaruka zo kwemera ko abaturage bawe bajya mu mahanga igihiriri kandi atari ku bushake bwabo.'

    Museveni yavuze ko na mbere y'uko RPA itangiza urugamba, bahaye amakuru Guverinoma y'u Rwanda kugira ngo ibikurikirane, ikavunira ibiti mu matwi.

    Mu gitabo cye, Museveni avuga ko Habyarimana yasabwaga ibintu bitatu intambara igahagarara. Ibyo birimo kwemera ko Abanyarwanda bahungiye mu mahanga ari Abanyarwanda, kwemera gutanga agahenge imirwano igahagarara no kujya mu biganiro.

    Ibiganiro byarabaye ariko Guverinoma ya Habyarimana igasubira inyuma ikica ndetse ikanatoteza Abatutsi bari bari imbere mu gihugu, kugeza ubwo Habyarimana avuze ku mugaragaro ko amasezerano ya 'Arusha' ari 'ibipapuro'.

    Museveni yavuze ko mu gihe cyose Guverinoma yirengagije gukemura ikibazo cy'abaturage bayo, idakwiriye kwitega ko ejo hazaza hari amahoro.

    Ati 'Niba abantu bashaka kujya kuba mu mahanga, reka babikore ku bushake bwabo ntibajyeyo nk'impunzi.'

    Muri iki gitabo kandi, Museveni yagaragaje ko ari ikosa rikomeye kuba Habyarimana yaritwazaga ko igihugu cyuzuye nk'uburyo bwo kubuza Abanyarwanda b'impunzi gutahuka.

    Yavuze ko yasabye kenshi ko haba ibiganiro by'izindi nzira zakoreshwa niba koko u Rwanda rwaruzuye ariko Habyarimana yanga kumwuma.

    Ubwo Perezida Museveni na Habyarimana bahuriraga ku mupaka w’u Rwanda i Gatuna


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igisubizo-cya-museveni-ubwo-habyarimana-yamushinjaga-gutera-u-rwanda

  • Producer YeweH yavuze inzira yamugejeje ku b… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore aherutse gutangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga, nyuma y’imyaka itanu irenga ari mu batunganya umuziki. Ni indirimbo avuga ko yafatiye amashusho mu gihe cy'iminsi ine, kandi yakoreye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

    Ni indirimbo yise ‘Dangote’ kandi yasohotse mu gihe ari kurangiza Album ze ebyiri agomba gusohora ashingiye ku biganiro agirana na ‘Label’ ye yo muri Amerika.

    Producer YewëeH yabwiye InyaRwanda, ko indirimbo yakoreye Mbosso uri mu bahanzi bakomeye muri Kenya izasohoka kuri Album ye mu minsi iri imbere.

    Ati “Mbosso yari afite igitaramo muri Amerika, Producer w’aho arampamagara arambwira ati ‘nkeneye beat’ ndazimwoherereza, hanyuma muri ‘beat’ z’abandi ba Producer bose ahitamo iyanjye, hanyuma Mbosso ayiririmbamo, ndababwira nti mwohereze amajwi kugirango nsoze indirimbo yose.”

    Uyu musore atatangaza amafaranga yahawe na Mbosso ariko ‘ni menshi’. Yasobanuye ko gukorera indirimbo Otile Brwon, we byaturutse ku biganiro bagiranye ubwo bahuriraga mu gihugu cya Kenya.

    Ati “Abahanzi iyo bahuye nta biganiro bibaho. Ni ukumva igihangano, no kumva ubushobozi mfite, yakumva bimeze neza akambwira ati tujye muri studio dukore. Ni n’uko byagenze rero.”

    Uyu musore yasobanuye ko gukorera Eddy Kenzo, we byaturutse ku muntu wamuhuje nawe kuva icyo gihe baba inshuti byagejeje mu ‘kuba naramukoreye indirimbo ebyiri’.

    YewëeH asobanura ko atari abahanzi bo mu mahanga yakoreye indirimbo, kuko anashimishwa no kuba mu bahanzi bo mu Rwanda yakoreye harimo na Mugisha Benjamin ‘The Ben’ nk’umwe mu bo nifuzaga. Yasobanuye ko indirimbo yakoreye The Ben, izasohoka kuri Album ya Uncle Austin.

    Kandi avuga ko bamwe mu bahanzi bo mu mahanga yabakoreye indirimbo mbere y’uko ajya mu rukundo na Shaddyboo, abandi ‘mbarakorera twaramaze gukundana’.


    Producer YewëeH yatangaje ko yakoreye indirimbo ebyiri Eddy Kenzo binyuze ku muntu wabahuje

    Producer YewëeH yavuze ko yahuriye na Otile Brown muri Kenya biyemeza gukorana indirimbo kuva ubwo 

    Producer YewëeH yavuze ko igitaramo Mbosso yakoreye muri Amerika ari cyo cyagejeje ku ndirimbo yamukoreye 

    Producer YewëeH yasobanuye ko yinjiye mu muziki kubera ko ari kimwe mu byo yifuzaga mu buzima bwe 

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'DANGOTE' YA PRODUCER YEWEEH

      “>

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA PRODUCER YEWEEH ASOBANUYE UKO YAHUYE N'ABAHANZI BAKOMEYE MURI AFURIKA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148767/producer-yeweeh-yavuze-inzira-yamugejeje-ku-barimo-eddy-kenzo-mboso-na-otile-brown-video-148767.html

  • Impamvu atari byiza kureka umufasha wawe akagira Inshuti Mbi #Rwanda #RwOT

    Mu Minsi ishize umufasha wanjye yangejejeho umushinga wa business ashaka gukora. Mu byukuri numva ari igitekerezo cyiza , maze mbura nicyo ngicyemanga. Mwemerera rwose kumushigikira muri uwo mushinga we.

    Gusa nyuma yamasaha macye angejejeho icyo gitekerezo, naje kwibuka ko hari aho yambwiye ko afite abo ashaka gufatanya nabo bazamufasha mu kwamamaza ibikorwa bye. Njya kuri Google gushakisha amakuru kuri aba bombi, nsanga ni aba sista babiri bubatse umwe muri bo akaba amaze iminsi avugwaho ibikorwa by’ubusambanyi yakoranye n’umu Youtubeur nawe w’ubatse uzwi cyane mu Rwanda. NGIRA UBWOBA.

    Nyarukira kugeza izo mpumgenge kumufasha wanjye, nawe yemera ko izo nkuru yazumvise zabo bombi ko bavuzweho ubusambanyi bwa adultere. Tubiganiraho twungurana ibitekerezo gusa nkumva akomeje gutsembarara ko ashaka , agomba gukorana n’uwo mudamu w’umusambanyi. 

    Mubwira ko ashobora kumwanduza imico mibi, aranga ngo wapi kuri we nibya mufata. Ikibazo ni uko muri ino minsi hari ho gahunda ya shegabo yiswe B2 (Bala ya 2 mu giswahili cg Ishyano rya 2 mu Kinyarwanda) Igamije gutuma abagore bubatse bisenyera ingo, no kubashyamiranisha n’abagabo babo, iyo gahunda ya B2 , nayo naje gusanga abo ba sista b’abasambanyi nabo bakorana nayo. Nkaba mfite ikibazo nibaza ati? Ese iki gitero cya sekibi ndagikizwa n’iki; Ko nari kubyumva kimwe n’umufasha wanjye. Ubu tuvugana ndi kumasengesho akomeye ndabizi neza ko Yesu ari bunyambutse amahoro. Murakoze.

  • Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje inyungu ziri mu kwagura umubano w'u Rwanda na Amerika – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyari kigamije kwishimira ubucuti buri hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'u Rwanda ndetse no guteza imbere ubufatanye hagati y'ibihugu byombi. Mu bitabiriye iki gikorwa harimo abaturutse mu nzego za politiki, dipolomasi n'igisirikare.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yashimangiye uruhare ari ingenzi gukomeza gushaka uburyo bwo kwagura umubano wa Amerika n'u Rwanda.

    Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Uko umubano hagati y'ibihugu byombi ugenda utera imbere, ni nako dukomeza kurebera hamwe uko warushaho gutera indi ntambwe bikagera ku bufatanye bwo ku rwego rwo hejuru.

    Yongeyeho ko impande zombi zikomeje kurebera hamwe uburyo uyu mubano warushaho kwaguka, ati “Dukomeza kureba kandi n'ahandi hose haba hari amahirwe y'ubufatanye mu kunoza umubano hagati y'ibihugu byacu. Kandi Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ndetse n'itsinda ritegura iki gikorwa gihuza Amerika n'u Rwanda bakomeje kuba nk'ikiraro mu gukomeza guteza imbere uyu mubano.'

    Minisitiri Nduhungirehe yari kumwe n'abandi bayobozi barimo Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja ndetse n'Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo.

    Depite Trent Kelly yashimiye ubuyobozi bw'u Rwanda ku ruhare bwagize mu guhindura igihugu, agaragaza akamaro k'u Rwanda nk'umufatanyabikorwa ukomeye wa Amerika. Yashimangiye kandi uruhare rw'ingenzi rw'Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika mu guteza imbere umubano w'ibihugu byombi.

    Senateri Mike Rounds na we yashimye ibyo u Rwanda rwagezeho, agira ati “U Rwanda ni icyizere cya Afurika, ibyo rwagezeho kugeza ubu biratangaje kubera umwuka mukoreramo wo guhuza abantu.”

    Ambasaderi w''u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yagarutse ku kamaro k'ubufatanye, agira ati “Ibyo ibihugu byacu byombi birimo ni uguteza imbere ubumwe n'imikoranire bitari ibya hano twicaye gusa, ahubwo ni iby'abantu bashobora kugeraho bakoranye, haba hano i Washington no hanze yayo.”

    Yongeyeho ati “Benshi muri mwe mwasuye u Rwanda mwibonera uko imikoranire myiza ishobora guhindura ubuzima bw'abantu. Turabashimira cyane kuri ibyo byose n'ubucuti twubatse.”

    Depite Trent Kelly yashimiye ubuyobozi bw'u Rwanda ku ruhare bwagize mu guhindura igihugu

    Minisitiri w'Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja n’Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, baganira n’umwe mu bari bitabiriye ibiganiro

    Abarimo Col Raoul Bazatoha ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare muri Ambasade y'u Rwanda i Washington D.C muri Amerika (wa kabiri uhereye ibumoso) na Senateri John Boozman (wa kane uhereye ibumoso) bakurikiye ibiganiro

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, aganira n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe Afurika, Mary Catherine Phee


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-nduhungirehe-yagaragaje-inyungu-ziri-mu-kwagura-umubano-w-u-rwanda