Blog

  • Bombori bombori hagati ya FARDC na Wazalendo #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru tugiye gusoza, umutekano muke ukomeje kurangwa mu mugi wa Goma no mu nkengero aho abaturage biyise wazalendo bo mu mitwe inyuranye barwana hagati yabo cyangwa bakarwana n'ingabo zicyo gihugu FARDC kandi Perezida Tshisekedi yarabahurije hamwe ngo barwanye M23.

    Wazalendo ni abaturage barenga 60,000 bahawe intwaro na Leta ya Congo nta ngengo y'imari ihagije yashyizweho, none ubu babaye ikibazo gikomeye ku mutekano w'umujyi wa Goma n'utundi duce tuyikikije.

    Abadepite bari bashimye icyemezo cya Leta ya Congo cyo gutanga izi ntwaro, bishingiye ku rwango rushingiye ku moko by'umwihariko rwanga abatutsi.

    Perezida wa RDC Tshisekedi, akaba n'umuyobozi w'ikirenga w'ingabo za FARDC, ubwe ntazi umubare nyawo w'aba barwanyi yatanze intwaro muri Kivu y'Amajyaruguru. Ibi bikiyongeraho abarwanyi b'imitwe ya FDLR, biyivanzemo n'abitwa Wazalendo.

    Ukuri ni uko aba barwanyi b'imitwe ya Wazalendo na FDLR biberaga ku bujura bw'inka z'abatutsi ba Congo, gushimuta abagize ubu bwoko, babasaba gutanga amafaranga y'inyoroshyo (rançon), byose bigamije gusohoza umugambi w'ivangura n'irondabwoko rirwanya abatutsi. Nyuma yo gutsindwa bikomeye n'umutwe wa M23 mu bice bya Masisi, Rutshuru, na Nyiragongo, benshi muri bo bahungiye mu mujyi wa Goma, Mugunga, ndetse n'igice cya Nyiragongo, aho ubu bahohotera abaturage bashaka uburyo bwo kubaho.

    Abadepite bose bo muri Kivu y'Amajyaruguru bazwiho gukabya mu rwango rwabo rw'ivangura n'irondabwoko ryibasira abatutsi, bashyigikiye igitekerezo cyo gutanga intwaro ku mitwe y'abarwanyi ba FDLR n'indi yitwaje amoko, bakoresha no kubiba urwango rw'abatutsi mu mitima y'abaturage. Nyamara, nta n'umwe wigeze yibaza ku ngengo y'imari yagombaga gufasha abo barwanyi b'abitwa Wazalendo.

    Mu nkengero z'umujyi wa Goma haramutse havuga amasasu hagati ya FARDC  na Wazalendoo,  bikaba byabereye muri Teritwari ya Nyiragongo ahazwi nka Kanyaruchinya
    Ni imirwano yaramutse  ihuza impande zombi kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2024.

    Mu mugi wa GOMA harangwa umutekano muke kubera umubare munini w'abarwanyi batagira umushahara aho usanga barwana hagati yabo. Nta wabura kwanzura ko Tshisekedi ariwe uri inyuma y'umutekano muke muri GOMA.

    The post Bombori bombori hagati ya FARDC na Wazalendo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bombori-bombori-hagati-ya-fardc-na-wazalendo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bombori-bombori-hagati-ya-fardc-na-wazalendo

  • Baltasar Engonga yahanaguweho icyaha cyo gusa… – #rwanda #RwOT

    Urukiko rwisumbuye rwa Guinea Equatorial rwemeje ko nyuma y’iperereza ryakozwe ku mashusho 400 yagiye hanze amugaragaza aryamanye n’abagore batandukanye barimo na Mushiki wa Perezida, basanze bigomba gukurwa mu byo akurikiranweho.

    Urukiko rwemeje ko basanze abagore bose bagaragara muri ayo mashusho baryamanye na Barthazal, bose ari bakuru kandi bari hejuru y’imyaka y’ubukure ariyo 18, bisobanuye ko nta n’umwe yigeze afata ku ngufu cyangwa se ngo amushuke.

    Bavuze ko kandi mu bipimo by’ubuzima bafashe, byagaragaje ko nta ndwara n’imwe yandurira mu mibonano mpuzabitsina Barthazar yanduje aba bagore byaryamanye.

    Urukiko kandi rwagaragaje ko abagabo b’abagore Barthazar yaryamanye nabo, nta n’umwe wige aza gutanga ikirego ahubwo bamwe kuri ubu bakaba baratangiye kugana inzira z’amategeko ngo bahabwe gatanya n’abo bagore.

    Nyuma y’uko Barthazal agizwe umwere kuri ibi by’amashusho, yatangaje ko nawe agiye kujyana mu nkiko uwashyize hanze ayo mashusho amushinja kwangiza ubuzima bwe bwite, kumutamaza ku karubanda harimo umugore we, umuryango we ndetse n’umuryango mugari muri rusange.

    Icyakora nubwo iby’aya mashusho yabihanaguweho, Barthazar akomeje gukurikiranwa ku byaha birimo ibya ruswa no kunyereza umutungo ari nabyo byatumye atabwa muri yombi.

    Barthazal wari umuyobozi w’lkigo cya Guinea Equatorial gishinzwe gukora iperereza ku mikoreshereze y’lmari, yatawe muri yombi mu ntangiriro z’Ugushyingo 2024, nyuma gufatanwa amashusho 400 yagiye yifata aryamye n’abagore batandukanye barimo n’abayobozi bakomeye nka Mushiki wa Perezida, abagore b’abaminisitiri, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu n’abandi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148864/baltasar-engonga-yahanaguweho-icyaha-cyo-gusambanya-abagore-148864.html

  • Minisitiri Utumatwishima yagiranye ibiganiro… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 yise “Shine Boy Fest” kizaba muri Camp Kigali, ku wa 29 Ugushyingo 2024. Ni igitaramo azahuriramo n’abahanzi bagenzi be barimo Platini P, Dany Nanone, Lisaa, Nasty C wo muri Afurika y’Epfo, Nel Ngabo n’abandi.

    Minisitiri Utumatwishima yakiriye Davis D aherekejwe na Basile Uwimana, umujyanama we Bagenzi Bernard n’umuhanzikazi Alyn Sano.

    InyaRwanda yabonye amakuru ko Utumatwishima yaganiriye na Davis ku rugendo rwe rw’imyaka 10, aho imyiteguro y’igitaramo cye igeze, abahanzi bazakorana, ‘Repititon’ ari gukora muri iki gihe n’ibindi.

    Utumatwishima  yabwiye Davis D ko Leta ishyigikiye abahanzi, bityo bakwiye gushyira imbaraga mu kazi. Yanijeje ko Davis D ko azitabira ‘igitaramo cye hatagize igihinduka’.

    Si ubwa mbere Nasty C uzaririmba muri iki gitaramo, azaba ataramiye i Kigali. Yahaherukaga ubwo yataramiraga ibihumbi by'abantu mu gitaramo cyabereye muri BK Arena, ku wa 23 Nzeri 2023 yahuriyemo na mugenzi we Cassper Nyovest.

    Bivuze ko umwaka umwe n'ukwezi kumwe byari bishize Nasty C adataramira i Kigali. Uyu muhanzi wabonye izuba ku wa 11 Gashyantare 1997, ni umwanditsi w'indirimbo akaba na Producer ubimazemo igihe kinini.

    Yagize igikundiro cyihariye binyuze ku ndirimbo yakubiye kuri album 'Sophomore'. Mu 2018 yegukanye ibikombe bibiri birimo 'South African Music Awards' ndetse na 'All Africa Music Awards'.

    Uyu musore yakuriye mu gace ka Soweto mu Mujyi wa Johannseburg. Ariko yabaye igihe kinini muri Durban arerwa na Se, David Maviyo Ngcobo, ni nyuma y'urupfu rwa Nyina waguye mu mpanuka y'imodoka. Icyo gihe Nasty C yari afite amezi 11.

    Nasty C yigeze kuvuga ko yinjiye mu muziki bigizwemo uruhare na Mukuru we Siyabongo Ngcobo wamwigishije uko abaraperi bitwara mu ndirimbo. Kandi yamuhaye amasomo ashamikiye ku muziki.


    Davis ari kumwe na Minisitiri Utumatwishima kuri uyu wa Gatanu baganira ku gitaramo cye 

    Utumatwishima yakiriye Davis D aherekejwe n’abarimo Alyn Sano, Bagenzi Bernard na Basile Uwimana 

    Davis D yatangaje ko yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na Minisitiri Utumatwishima

    Umuhanzikazi Alyn Sano uri mu bazaririmba mu gitaramo cya Davis D (Uri ibumoso) 

    Davis D ari kwitegura gukora igitaramo kizaba ku wa 29 Ugushyingo 2024 muri Camp Kigali 

    Minisitiri Utumatwishima yabwiye Davis D ko Guverinoma ishyigikiye abahanzi, kandi bakwiriye kubyaza umusaruro ayo mahirwe 

    Uhereye ibumoso: Uwimana Basile, Bagenzi Bernard, Minisitiri Utumatwishima, Davis D ndetse na Alyn Sano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148865/minisitiri-utumatwishima-yagiranye-ibiganiro-na-davis-d-byibanze-ku-gitaramo-cye-amafoto-148865.html

  • Lamine Yamal azasiba umukino wa Barça na Celta bitewe nuko agifite imvune #rwanda #RwOT

    Hansi Flick umutoza wa Barcelona yatangaje agira ati: 'turategereza ko Lamine agaruka gukina ameze neza 100% Kandi afite ubuzima bwiza, nta gushidikanya cyangwa kumwihutisha ngo kugira akunde aze mu kibuga azagaruka afite ubuzima bwiza'.

    Hansi Flick yemeje ibyari bimaze iminsi bivugwa: kuba Lamine Yamal adahari mu ikipe ya Barça Kandi igiye guhura na Calta de Vigo kubera imvune ikomeje uyu mukinnyi yahuye nayo.

    Ikintu cy'ingenzi ni uko nagaruka, azaba ameze neza 100%.

    Source : https://kasukumedia.com/lamine-yamal-azasiba-umukino-wa-barca-na-celta-bitewe-nuko-agifite-imvune/

  • Umukerarugendo wa gatandatu yapfuye azira uburozi bwa methanol muri Laos #rwanda #RwOT

    Umwangavu wa kabiri wo muri Australian yapfuye azize uburozi bwa methanol, bamaze kujyera kuri batandatu ba mukerarugendo b'abanyamahanga bapfuye nyuma yo kugaragara ko banywa inzoga zanduye muri Laos.

    Umuryango wa Holly Bowles, ufite imyaka 19, wabivuganye n'umutima umenetse. Bemeje ko yapfuye, hashize icyumweru kirenga arwariye mu mujyi wa Vang Vieng.

    Inshuti ye Bianca Jones, na we w'imyaka 19, n'umunyamategeko w'Ubwongereza Simone White w'imyaka 28, ukomoka mu majyepfo y'iburasirazuba bwa London, bemejwe ko bapfuye ku wa kane.

    Umugabo wo muri Amerika utaravuzwe izina hamwe n'abagore babiri bo muri Danemarike, bafite imyaka 19 na 20, na bo bari mu bahitanywe n'uburozi, bakekaKo bifitanye isano n'inzoga.

    Ku wa gatanu, umuryango wa Holly watangarije itangazamakuru ko bahumurijwe no kuba yarazanye 'umunezero n'ibyishimo ku bantu benshi'.

    Bongeyeho ko yabayeho 'ubuzima bwe bwiza anyura muri Aziya yepfo ahura ninshuti nshya kandi yishimira ibintu bidasanzwe'.

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Ositaraliya, Penny Wong yagize ati: 'Abanyaustraliya bose bazavunika umutima kubera urupfu rubabaje rwa Holly Bowles. Mbabajwe cyane n'umuryango we n'incuti. '

    Ku wa gatatu, tariki ya 13 Ugushyingo, Holly na Bianca bajyanywe mu bitaro, nyuma yo kunanirwa kugenzura icumbi ryabo mu mujyi muto wa Vang Vieng, ku nkombe z'umugezi, nko mu masaha abiri mu majyaruguru y'umurwa mukuru Vientiane.

    Abangavu bo muri Ositaraliya; Holly Bowles na Bianca Jones bagendanaga hamwe

    Source : https://kasukumedia.com/umukerarugendo-wa-gatandatu-yapfa-azira-uburozi-bwa-methanol-muri-laos/

  • KIAC yinjiye mu bufatanye na FAEO bwo guhugura abenjeniyeri ku gukemura amakimbirane – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2024, akubiyemo ibyerekeye amahugurwa azajya ahabwa abanyamuryango ba FAEO kugira ngo barusheho kuzamura imyumvire n'ubumenyi ku kwirinda amakimbirane ndetse n'uburyo bakemura ibibazo biba mu mishinga bashyira mu bikorwa bidasabye kwitabaza inkiko.

    Umuyobozi wa FAEO, Eng. Kazawadi Papias Dedeki, yavuze ko bari bakeneye ubufatanye na KIAC kugira ngo ibafashe kumenya neza uburyo ibibazo biba mu mishinga ikorwa n'abenjeniyeri, baba abo mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bya Afurika byakwirindwa cyangwa bigakemuka bitagiye mu nkiko.

    Yagize ati 'Hari ibibazo abenjeniyeri usanga bahura na byo mu ikorwa ry'imishinga, iyo habayemo amakimbirane usanga akemurwa n'abanyamahanga kuko bumva ko Abanyafurika nta bantu bafite b'inzobere muri ibyo bintu. Ibyo byose rero ni byo byatumye dufatanya na KIAC kugira ngo tugabanye ayo makimbirane cyangwa se natwe dushobozwe mu buryo bwisumbuyeho, ku buryo abenjeniyeri b'Abanyafurika, twakwikemurira ibibazo bitabaye ngombwa kwitabaza abanyamahanga cyangwa se ngo tujye mu nkiko.'

    Yakomeje avuga ko bifuza ko abenjeniyeri b'Abanyafurika ari bo biganza mu gukemura ayo makimbirane kurusha abanyamahanga.

    Umunyamabanga Mukuru wa KIAC, Mugabe Victor, yavuze ko hari imishinga minini yo mu rwego rw'abenjeniyeri igenda idindira, kubera amakimbirane aturutse ku bintu bito nyamara bishobora kwirindwa cyangwa se bigakemurwa hatitabajwe inkiko.

    Ati 'Hari igihe akantu gato kajyanye n'itegurwa cyangwa ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga wo mu gice cy'abenjeniyeri, gashobora kuza kakadindiza umushinga wose uko wakabaye, urimo za miliyari nyinshi. Iyo hari uburyo bwo gukumira amakimbirane no kumenya kuyakemura mu buryo bwihuse bituma wa mushinga utandindira.'

    Mugabe yahamije ko aya masezerano bagiranye na FAEO, azazamura ubumenyi bw'abenjeniyeri bwo kwirinda no gukemura amakimbirane hadasabwe kwitabaza inkiko.

    Bizanafasha mu kugabanya indindira ry'imishinga riterwa no kutamenya uburyo bwiza bwo kwirinda cyangwa gukemura amakimbirane hatisunzwe iimpunguke zikomoka kure y'umugabane wa Afurika.

    KIAC ni ikigo cyashinzwe mu 2012 ku gitekerezo cy'abikorera bo mu Rwanda, igitekerezo cyashyigikiwe na Leta hagamijwe gufasha abacuruzi n'abandi bakora ibikorwa bibyara inyungu ndetse n'abashoramari, mu gukemura amakimbirane mu buryo bwihuse bitarinze kwitabaza inkiko.

    Uretse kuba ifasha abafitanye amakimbirane kuyakemura mu buryo bunoze kandi bwihuse, KIAC inahugura abantu mu gukemura amakimbirane mu by'ubucuruzi, baba abakora mu by'amategeko ndetse n'abakora mu yindi myuga itandukanye igira aho ihurira n'iterambere ry'igihugu.

    Abayobozi ku mpande zombi bashyize umukono ku masezerano akubiyemo ibyo biyemeje gufatanya mu gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko

    Impande zombi zishimiye ubufatanye bagiranye kuko buzihutisha imishinga yadindizwaga n’amakimbirane

    Umuyobozi wa FAEO, Eng Kazawadi Papias Dedeki yavuze ko byasabaga kwitabaza abo hanze ya Afurika ngo babakemurire ibibazo ariko ubu bizeye kubyikemurira

    Umunyamabanga Mukuru wa KIAC, Mugabe Victor yavuze ko abenjeniyeri bo muri Afurika bagiye kujya bikemurira amakimbirane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kiac-yinjiye-mu-bufatanye-na-faeo-bwo-guhugura-abenjeniyeri-mu-gukemura

  • Iburengerazuba: Uturere dutandatu twasubiye inyuma mu miyoborere n'imitangire ya serivisi – #rwanda #RwOT

    Ni ibigaragazwa na raporo ngarukamwaka y'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB, ku ishusho y'uko abaturage babona imiyoborere n'imitangire ya serivisi.

    Iyo raporo igaragaza ko Akarere ka Rusizi ariko konyine kateye intambwe igana imbere mu mitangire ya serivisi n'imiyoborere, mu gihe utundi twateye intambwe isubira inyuma.

    Intego ya Guverinoma y'u Rwanda yari ukuzamura ikigero Abanyarwanda banyurwaho na serivisi kikagera kuri 90% bitarenze umwaka wa 2024.

    Iyo raporo yashyizwe ahagaragara muri uku kwezi k'Ugushyingo igaragaza ko abaturage ba Rusizi banyuzwe na serivisi ku kigero cya 77,75%, bivuye kuri 75,60% mu mwaka wa 2022.

    Ibi byatumye aka karere kaza imbere mu Ntara y'Iburengerazuba mu mitangire ya serivisi naho ku rwego rw'igihugu kava ku mwanya wa 20 kagera ku mwanya wa 9.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi yavuze ko icyatumye aka karere gatera intambwe igana imbere mu mitangire ya serivisi n'imiyoborere ari gahunda bashyizeho ya muyobozi ca ingando mu bawe.

    Binyuze muri iyi gahunda, mu gihe runaka ubuyobozi bw'akarere bumanura serivisi zitangirwa ku karere bakajya kuzitangira ku murenge, umurenge ukamanura serivisi zigatangirwa ku ku rwego rw'akagari, abo mu tugari baramanuka bakajya mu mudugudu.

    Ati 'Twashyizeho amahugurwa y'uburyo abantu batanga serivisi, abantu baraza baraduhugura. Twashyizeho gahunda ya muyobozi ca ingando mu bawe. Imikorere ubona ko yagiye ihinduka. Nibyo byatumye ibipimo bibasha kuzamuka uretse ko dukomeje intego ni ukugera ku mwanya wa mbere ku rwego rw'igihugu'.

    Ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba uturere dufite abayobozi beguye mu mwaka wa 2023 nitwo dufite umubare w'abaturage bagaragaje ko batanyuzwe na serivisi.

    Akarere ka Rubavu katakaje amanota 5,75% ava kuri 81,10% agera kuri 75,36%, Akarere ka Rutsiro hamwe inama njyanama na Komite Nyobozi byasheshwe katakaje amanota 5,03%, ava kuri 77,6% agera kuri 72,57%, Akarere ka Nyamasheke katakaje 4,50%, ava kuri 77,58% agera kuri 72,74%, Akarere ka Karongi katakaje amanota 3,34% ava 76,87% agera kuri 73,53%, Ngororero yagumanye abayobozi bayo yatakaje 1,03% amanota yabo ava kuri 73,30% agera 72,26%.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Dushimimana Lambert avuga ko kuba ibipimo bigaragaza ko uturere two muri iyi ntara twasubiye inyuma mu mitangire ya serivisi bivuze ko abayobozi n'abakozi bo muri iyi ntara badohotse.

    Ati 'Habayeho kudohoka mu mitangire ya serivisi y'ubuhinzi, ubworozi n'ikoranabuhanga. Birasaba ko abantu bongera kunoza ibyo bakora kuko gutanga serivisi inoze nta kindi bisaba uretse kugira uwo mutima wo kuyitanga'.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Dushimimana Lambert avuga ko kuba ibipimo bigaragaza ko uturere two muri iyi ntara twasubiye inyuma mu mitangire ya serivisi bivuze ko abayobozi n'abakozi bo muri iyi ntara badohotse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-uturere-dutandatu-twasubiye-inyuma-mu-miyoborere-n-imitangire-ya

  • Waruziko umuraperi Drake yigeze gukundana na Nicki Minaj? #rwanda #RwOT

    Uno mugabo rero yakomeje kugaya abasore bishora mu nkundo batazi ibyazo ati: 'ijye utinya umukobwa mukundana yarangiza we akabifata nk'ibintu bisanzwe'.

    Yakomeje agira ati: 'njyewe nigeze kujya mu rukundo hamwe n'umuhanzikazi witwa NICKI_MINAJ gusa ibyaje kumbabaza ni ukuntu yamfataga nk'umushuti we usanzwe, nyuma naramukunze hanyuma ndabimubwira.

    Nawe yagumye abona ko arimikino kubera ubushuti namwerekaga, we ntarebe ikiri ku mutima wanjye, maze ansubizako bitakunda arankatira yanga ko dukundana.

    Kwihangana byarananiye umutima wanjye wari hafi guturika, kubera urukundo nakunda Nicki Minaj ariko byarangiye yanze ko dukundana, Nicki Minaj
    we yaje kubona ukuntu urukundo na mukundaga rumbabaje ahitamo ko twakibera abashuti basanzwe, dore ko ariko we yanamfataga mbere yahose.

    Nibwo mufatwa nk'inshuti zisanzwe uremeranya n'umuraperi Drake ?

    #Ngaba abakobwa  Drake yavuze ukwiye kwirinda nubwo ufatwa nk'inshuti magara:

    1)Uzatinye umukobwa bahamagara kuri telefone akanga kuyitaba murikumwe.

    2)Uzatinye umukobwa udatinya kugusanga murugo kuko umusi umwe azakuzanira ibibazo.

    3)Uzatinye umukobwa yihakana iwabo akakumvisha ukuntu iwabo ari mu mujyi.

    4)Uzatinye umukobwa uhora mu manza z'abahungu.

    5)Uzatinye umukobwa uha Ama unités hanyuma agashira wowe ataguhamagaye.

    6)Uzatinye umukobwa uhorana amafaranga kandi nta kazi afite.

    7)Uzatinye umukobwa uhorana stress(umunaniro) kandi nta kazi afite.

    Source : https://kasukumedia.com/wari-uziko-umuraperi-drake-yigeze-gukundana-na-nicki-minaj/

  • Benshi babigize ingeso! Birabujijwe kwicara m… – #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bakunze kumara umwanya munini mu bwiherero bitewe n’impamvu zitandukanye, gusa impamvu ya mbere igaragazwa ni iyo kujyana telefone mu bwiherero, aho umuntu ayirangariraho bigatuma amara igihe yicaya mu bwiherero bitari bikwiriye.

    Abahanga mu buzima bavuga ko ubusanzwe kumara iminota irenze 10 mu bwiherero atari byiza kuko bigira ingaruka mbi ku buzima kandi bishobora no kwerekana ibindi bibazo umubiri ufite.

    Kwicara umwanya munini mu bwiherero bisa nk’inzira itagira ingaruka yo gutakaza umwanya. Icyakora, abahanga baraburira ko ibyo bita igihe kirekire wicaye ku musarani bishobora kwangiza ubuzima bwawe. Dr. Lai Xue, umuganga ubaga akaba n’umwarimu muri kaminuza y’ubuvuzi i Texas, yatangarije CNN ko bibujijwe ko umuntu yamara iminota irenze 10 yicaye ku musarani.

    Dr. Xue yagize ati: “Iyo abarwayi bangezeho ibibazo bafite benshi babiterwa no kumara umwanya munini mu musarani.”

    Bimwe mu bibazo biterwa no kwicara umwanya munini mu bwiherero:

    -Bitera indwara ya Hemorroide

    Abantu bagomba kumara impuzandengo y’iminota itanu kugeza 10 mu bwiherero nkuko Dr. Farah Monzur, umuyobozi w'ikigo cyita ku buzima cya Stony Brook Medicine  muri New York yabibwiye CNN.

    Dr.Farah avuga ko imbaraga rukuruzi zituma duhagarara ku isi, ariko ubwo bubasha bumwe nabwo butuma umubiri ukora cyane kugira ngo usubize amaraso mu mutima.

    Akomeza avuga ko icyicaro cy’umusarani gifunguye gifata ikibuno, kigakomeza urukiramende mu mwanya muto ugereranije nuko wari wicaye ku buriri. Hamwe na rukuruzi ikurura igice cyo hepfo y’umubiri hasi, umuvuduko wiyongereye ugira ingaruka ku maraso.

    Kubera iyo mpamvu, imitsi n’imiyoboro y’amaraso ikikije ikibuno iba minini kandi igahuza n’amaraso, bikongera ibyago byo kurwara ‘hemorroide’.

    -Bica intege imitsi yo mu mubiri

    Imitsi ya pelvic yo hasi n’ubundi bwoko bw’imitsi icika intege kubera kumwara umwanya munini wicaye mu musarani. Dr. Xue yasobanuye ko imitsi ihuza igifu kinini kandi igakorana n’umubiri wose ntabwo ikora neza iyo umutu yicaye igihe kirekire mu musarani.

    -Itondere igihe umara wicaye ku musarani

    Kugira ngo wirinde kumara umwanya ku musarani, Dr. Lance inzobere mu bijyanye na gastroenterologue mu mujyi wa Hope Orange County mu gace ka Irvine, muri California, yagiriye inama abantu yo kwirinda telefoni, ibinyamakuru n’ibitabo igihe binjiye mu bwiherero.

    Ati: “Ntabwo ari ngombwa ko ujyana telefoni mu bwiherero cyangwa ikinyamakuru cyangwa ngo usomereyo igitabo kuko bituma uhamara umwanya utateganije. Igihe cyose ugiye mu bwiherero ita ku minota uri buhamare iri munsi y’icumi”.

    Kumara iminota irenze 10 wicaye mu bwiherero bigira ingaruka ku buzima

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148854/benshi-babigize-ingeso-birabujijwe-kwicara-mu-bwiherero-iminota-irenze-10-148854.html

  • Ezra Joas yabwije ukuri abahanzi babwirwa ko… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv, Ezra Joas yavuze ko abahanzi binjiye mu muziki kubera ko bafite impano batandukanye cyane n’abawinjiramo bawukurikiyemo amafaranga. 

    Yavuze ko aba bantu batandukanye cyane kuko uw’impano yishimira guhora yiga ibishya no gukosorwa, mu gihe ukurikiye amafaranga usanga abamuha ibitekerezo bidahuye n’ibyo ashaka kumva bose birangira bahindutse abanzi be.

    Ati: “Impano iravomerewe ari byo bya bindi byo kwihugura, kwiga, kumenya. Ariko umuntu ugiye mu bucuruzi bw’umuziki azaririmba nabi bamubwire bati ‘nyabuneka uri kuririmba nabi,’ ababivuze bose babe abanzi be.”

    Yavuze ko aba bahanzi babwirwa ko nta mpano babifitemo ndetse bakagirwa inama yo kwerekeza mu yindi mirimo bashobora gukora neza nyamara bagakomeza gutsimbarara ndetse bagakomeza gushyira hanze n’izindi ndirimbo nyinshi.

    Ibi bihangano by’aba bahanzi usanga birebwa nk’ibindi byose ariko ibitekerezo bahabwa ahanini ugasanga ahanini ari ibibabwira ko bari gukora ibintu bitari byo. 

    Ezra yabwiye abahanzi bafite impano ariko mu by’ukuri usanga ibihangano byabo bitarebwa ngo bikundwe ku rwego rwo hejuru, kugira umutima ukomeye. Ati “Ariko kuba utangiye kubona ‘views’ nkeya, wijarajara. Igitonyanga ntabwo kimena urutare rw’ibuye ari uko gikomeye, ahubwo ni uguhozaho.”

    Uyu musore yanagiriye inama abahanzi usanga babayeho mu buzima burenze kure ubushobozi bwabo, ababwira ko baba baramaze gusimbuka icyiciro cy’ubukire, atanga urugero ku bifuza kugenda mu modoka nk’iyo Bruce Melodie agendamo kuko bumva ko nabo bamaze guhinduka ibyamamare.

    Yagize ati: “Umukene w’umuhanzi ubaye mu buzima bw’abakungu yasimbutse icyiciro cy’ubukire. Kandi kugira ngo ube umukire, uve mu bukire ube umukungu, hari ibintu bine ukwiriye kumenya; kwisobanukirwa, ukagira amahitamo, ukagira amahame ndetse n’intego, ibyo bikwinjiza mu bakungu. […] kukubona mu modoka zitandukanye ntawe uzabigusekera kuko icyiza ni uko wenda utagiye unyagirwa mu mvura kubera ya sura yawe ugomba kurinda.”

    Yabwiye abahanzi ko niba bagiye gutangira gukora umuziki bakwiye kubanza kugira imyandikire myiza y’indirimbo kugira ngo birinde kwisanga mu buhanze butagira ubutumwa butanga, aho usanga umuhanzi aririmba ijambo rimwe akarisubiramo kugeza indirimbo irangiye. Yashimangiye ko ibyo byose babikora bamaze ‘kugafata’ nyamara baratangiye baririmba indirimbo zifite ubutumwa bukomeye.

    Ezra Joas yatangiye kumenyekana akorera umuziki mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru aho avuka, mbere yo kwimukira mu Mujyi wa Kigali kubera akazi. Yakoze indirimbo zakunzwe zirimo iyitwa 'Niyo' yafatanyije na Aline Gahongayire. Ibindi bihangano bye bizwi birimo 'Nzakunambaho Yesu', 'Ibihe turimo', 'Nizera ko' n'izindi nyinshi.

    Uyu muhanzi yatangiye kuririmba afite imyaka 12, yakuze abikunda kuko iwabo bahabikaga ibyuma bya muzika maze akajya abyiyigisha ari nako amenya kuririmba.

    Ezra Joas ni umwe mu bana batandatu ba Rev. Pasteur Ntibazigabirwa Joas uri mu kiruhuko cy'izabukuru mu Itorero Angilikani mu Rwanda.

    Uyu musore wavutse mu 1993, ni we wegukanye igihembo cy'umuhanzi mwiza wo hanze ya Kigali muri Groove Awards 2018 itanga amashimwe ku bahize abandi mu ruganda rw'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.


    Ezra Joas yakomoje ku bahanzi usanga babayeho ubuzima bubarenze ndetse n’abihambira ku muziki batawushoboye

    Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Ezra Joas


      

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148840/ezra-joas-yabwije-ukuri-abahanzi-babwirwa-ko-badashoboye-umuziki-bagakomeza-kuwizirikaho-v-148840.html