Blog

  • Byagenze bite ngo abavuga Ikinyarwanda bakwire mu Karere kandi atari Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Icyatangaje ni uburyo uyu mugabo avuga Ikinyarwanda adategwa, bitari uko yakize mu ishuri, ahubwo ari ururimi rwe kavukire, n'ubwo ari Umunya-Uganda ndetse uri mu nzego nkuru z'umutekano z'iki gihugu.

    Ibi si umwihariko kuri Brig Gen Kulayigye, ahubwo mu Karere k'Ibiyaga Bigari habarurwa Abaturage barenga miliyoni 40 bavuga Ikinyarwanda, mu gihe Abanyarwanda (Abaturage b'u Rwanda) ubwabo bakabakaba miliyoni 14.

    Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo honyine habarurwa abarenga miliyoni ebyiri bavuga Ikinyarwanda, biganjemo abo mu bwoko bw'Abanyamulenge ndetse n'andi avuga Ikinyarwanda. Biganje mu Ntara za Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo.

    Intandaro yo kuba mu batuye Uburasirazuba bwa Congo harimo abavuga ikinyarwanda ni iya kera cyane kuko yahereye mu igabanwa rya Afurika. Inama yateye imirwi ibihugu bya Afurika yabereye i Berlin mu Budage hagati ya tariki 15 Ugushyingo 1884 n'iya 26 Gashyantare 1885 yo yabaye izingiro ryo gutuma abari abanyarwanda bisanga bitwa aba-Zayirwa.

    Mbere y'iyo tariki ibice bya Goma, Masisi, Rutshuru n'Ikirwa cya Idjwi byari mu bice bigize u Rwanda. Utwo duce twaje kwegurirwa Congo-Belge mu masezerano anyuranye yabaye hagati y' u Bubiligi n'u Budage ku wa 14 Gicurasi 1910.

    Muri Uganda naho habarizwa abavuga Ikinyarwanda barenga miliyoni 12 , biganje mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba, mu turere twa Kisoro, Kabale na Kanungu. Benshi ni abo mu bwoko bw'Abafumbira.

    Na Tanzania ni uko kuko habarurwa abavuga Ikinyarwanda barenga ibihumbi 500. Benshi muri aba batuye mu bice bya Akagera, bo mu bwoko bw'Aba-Haya.

    Kubera iki hari izi miliyoni zindi nyinshi z'abavuga Ikinyarwanda bari hanze y'imipaka y'u Rwanda? Haba hari isano bafitanye n'u Rwanda? Ese ni Abanyarwanda?

    Ibi ni bimwe mu bibazo bikunze kugaruka mu mitwe ya benshi iyo batekereje kuri iki kibazo, ari na byo turibandaho muri iyi nkuru.

    Kugira ngo umuntu asobanukirwe neza iby'iki kibazo, ni icy'ingenzi gusubira mu mateka.

    Uko u Rwanda rwanganaga mbere y’umwaka wa 1900

    Amateka agaragaza gukwirakwira k'umubare munini w'abavuga Ikinyarwanda hirya no hino mu Karere kwatangiye mu kinyejana cya 19, kugeza mu ntangiriro z'ikinyejana cya 20, ubwo Abanyaburayi bashyiragaho imipaka mishya.

    Usibye ibice byahawe Congo, ibindi nabyo mu Majyaruguru n'u Burasirazuba bw'u Rwanda, byashyizwe kuri Uganda. Byatumye u Rwanda rutakaza umubare munini w'abaturage bisanze mu bindi bihugu gusa bagumana umuco wabo n'ururimi, bakomeza kuvuga Ikinyarwanda nubwo batari bakiri Abanyarwanda mu buryo bw'ubwenegihugu.

    Usibye umubare munini w'abisanze muri Congo kubera igikorwa cyo guhindura imipaka, hari n'abandi abakoroni bimuriye muri Congo hagati ya 1937 na 1954, muri gahunda yiswe 'Mission Immigration Banyarwanda'.

    Ikwirakwira ry'ururimi rw'Ikinyarwanda, ryatangiranye n'ihangwa ryarwo, aho igihugu cy'i Gasabo cyari kimwe mu bihugu 29 byari kuri ubu butaka bwitwa u Rwanda kuri ubu, cyihaye gahunda yo guhuza ibyo bihugu ngo bibe igihugu kimwe.

    Guhera ubwo nibwo hafashwe gahunda yo guhuza imibereho n'imibanire hakoreshejwe ishyingirana. Utabaye umukwe w'u Rwanda, akaba umukazana.

    Uko gukwirakwira kw'Abanyarwanda bashyingirana n'abo mu karere rurimo, ni kimwe mu byabaye umuzi wo gukwirakwiza ururimi rw'Ikinyarwanda, aho bageze hose.

    Gukwirakwira k'ururimi rw'Ikinyarwanda kandi kwatangiye kurushaho gukaza umurego mu mpera z'ikinyejana cya 19, kugeza mu ntangiriro z'ikinyejana cya 20, ubwo Abanyaburayi bashyiragaho imipaka mishya. Abandi bakagomera amahame akarishye y'abakoroni, bagahitamo kubahunga bakigira mu mahanga.

    Mbere y'Ubukoloni, u Rwanda rwari Ubwami bukomeye mu karere, ndetse bwari bugari, bugera mu bice bya Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi y'uyu munsi.

    Mu Burengerazuba, Abanyaburayi bafashe ibice bya Goma, Bukavu na Kivu byombi babyomeka kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y'uyu munsi.

    Mu Majyaruguru bafashe ibice bya Kisoro na Kabale kugera za Mbarara, babyomeka kuri Uganda.

    Mu Burasirazuba ho nta gice cy'u Rwanda cyagiye kuri Tanzania, ariko mu gace k'Akagera uzahasanga abaturage benshi bavuga Ikinyarwanda, kuko iki gice cyahoze ari igihugu cya Karagwe cyahanzwe na Ruhinda rwa Kazigaba wagengaga Ingoma y'U Rweya rw'u Mubali yari muri Kayonza na Gatsibo mu Rwanda. Kubera kugira inkomoko mu Rwanda, byatumye na bo bokamwa n'urwo rurimi.

    Ubwo ubuso bw'u Rwanda bwagabanywaga, benshi mu Banyarwanda bari batuye muri ibyo bice, bisanze mu bindi bihugu, abandi bahitamo kwimukira aho handi ku bushake kubera ibibazo birimo inzara n'intambara. Iyi ni yo mpamvu uzasanga muri Kisoro hari abaturage benshi bavuga Ikinyarwanda, ari nako bimeze mu ntara za Kivu zombi ndetse no mu gice cy'Akagera muri Tanzania.

    Ubwo ubukoloni bwari butangiye hari umubare munini w'Abanyarwanda wagiye ukurwa mu gihugu, ujyanwa mu bindi bice mu mirimo itandukanye irimo ubuhinzi bw'ikawa no gukora mu birombe by'amabuye.

    Umubare munini w'Abanyarwanda bagiye muri ubu buryo uzawusanga muri Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba batandukanye n'abakatiweho imipaka, ariko kubera kumara igihe kinini muri ibi bihugu barorotse, bahinduka abaturage.

    Uretse aba, hari n'undi mubare muto w'Abanyarwanda wisanze mu bihugu by'abaturanyi cyane cyane muri Uganda kuko abasekuruza babo bagiyeyo kera bagiye gupasa. Aba nta bwo bashyirwa mu bagiye bahunze cyangwa abakatiweho imipaka.

    Hari umubare munini w'abahunze mu 1959

    Indi mpamvu ikomeye ituma mu Karere hari abaturage Benshi bavuga Ikinyarwanda, ni amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo arimo n'imeneshwa ry'Abatutsi mu 1959.

    Umubare munini w'aba Banyarwanda wahungiye muri Uganda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania.

    Bitewe n'imyaka myinshi aba Banyarwanda bamaze muri ibi bihugu barahabyariye, barahashaka ndetse imwe mu mico yabo bayisangiza abo bari baturanye.

    Nyuma y'ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, benshi muri Aba Banyarwanda baratashye, ariko harimo n'abandi bake bahisemo gusigarayo kuko ariho bari barabonye uburyo bw'imibereho. Iyi ni yo mpamvu uzasanga hari Abanyarwanda benshi baba mu Rwanda, ariko bafite babyara babo n'abandi bafitanye isano baba muri Tanzania na Uganda.

    Kenshi usanga Ikinyarwanda cyarakomeje kuba ururimi rw'aba baturage kuko batahise bivanga n'andi moko basanze muri ibi bihugu, ari na yo ntandaro y'umubare munini w'abakivuga ariko batabarizwa ku butaka bw'u Rwanda, gusa hamwe na hamwe uzasanga uru rurimi rwaragiye rugorekwa kubera kuruvanga n'izindi ndimi no kwibagirwa umwimerere warwo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-y-umubare-munini-w-abavuga-ikinyarwanda-mu-karere-kandi-atari

  • Salima Mukansaga yifashishijwe muri tombora y… – #rwanda #RwOT

    Ni tombora yabaye mu mugoroba wo kuri uyu Wa Gatandatu taliki ya 22 Ugushingo 2025 ibera ahitwa Mohammed VI Technical Centre i Salé, mu gihugu cya Morocco.

    Salima Mukansaga wafashije muri iyi tombora yarikumwe na Andile Dlamini wari mu Ikipe ya Afurika y'Epfo yatwaye iri rushanwa mu 2022 na Fatiha Laassiri wakiniye Maroc, ariko ubu akaba ari umutoza n'umwarimu w'abatoza.

    Iyi tombora yarangiye mu Itsinda A harimo ikipe y’igihugu ya Morocco izaba iri mu rugo ndetse ikaba yarageze ku mukino wanyuma mu giheruka , Zambia yabaye iya gatatu mu gikombe giheruka, Sénégal na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Mu itsinda B harimo ikipe y’igihugu ya Nigeria imaze kwegukana cy’Afurika mu bagore inshuro 12 , Tunisia, Algérie na Botswana. Ni mu gihe mu itsinda C harimo Afurika y'Epfo ifite igikombe giheruka , Ghana, Mali na Tanzania.

    Salima Mukansaga yifashishijwe muri iyi tombora nyuma yuko mu minsi yashize aribwo yatangaje ko yasezeye ku gusifura mu kibuga hagati kuri ubu akaba ari umusifuzi wo kuri VAR.

    Igikombe cya Afurika cy'Abagore cya 2024 kizaba gikinwa ku nshuro ya 5 kizabera muri Maroc kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 26 Nyakanga 2025.

    Faitiha Laassiri wifashishijwe muri tombora y’igikombe cy’Afurika 

    Salima Mukansaga yifashishijwe muri tombora y’igikombe cy’Afurika cy’Abagore cya 2024

    Andile Dlamini 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148877/salima-mukansaga-yifashishijwe-muri-tombora-yigikombe-cyafurika-cyabagore-cya-2024-148877.html

  • Ikipe y'Igihugu ya Basketball yerekeje muri Senegal kwitegura imikino ya FIBA AfroBasket 2025 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu nkuru y'abagabo mu mukino wa Basketball, ku rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024, yarahagurutse ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali yerekeza i Dakar, muri Senegal. Ni urugendo ruyijyanye kwitabira imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya FIBA AfroBasket 2025, izaba hagati ya tariki 22 na 24 Ugushyingo 2024.

    U Rwanda mu Itsinda rikomeye

    Mu mikino yo gushaka itike, u Rwanda ruri mu itsinda rya 3 (C), aho ruzahangana na Senegal yakiriye iyi mikino, Cameroon ndetse na Gabon. Uko aya makipe ateye ni uko ahanzwe amaso cyane mu rugendo rwo kubona itike y'igikombe kizahuza ibihugu byitwaye neza ku mugabane wa Afurika.

    Imikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura

    Mbere y'uko u Rwanda rwinjira mu mikino nyir'izina, rurateganya gukina imikino ibiri ya gicuti mu rwego rwo kunoza imyitozo. Umukino wa mbere uzahuza u Rwanda na Mali tariki 19 Ugushyingo 2024, mu gihe umukino wa kabiri ruzacakirana na South Sudan tariki 20 Ugushyingo 2024. Iyi mikino izaba ari ingenzi mu gufasha abakinnyi n'abatoza gusuzuma ubushobozi n'imyitwarire y'ikipe.

    Urutonde rw'abakinnyi n'abatoza berekeje i Dakar

    Ikipe y'igihugu izaserukira u Rwanda igizwe n'abakinnyi bafite ubunararibonye n'abatoza bakomeye:

    Abakinnyi ikipe y'igihugu y'u Rwanda yahagurukanye

    Antino Alvares Jackson Jr

    Alexandre Aerts

    Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza

    William Robeyns

    Kenny Manzi

    Dieudonné Ndizeye

    Steven Hagumintwari

    Emile Galois Kazeneza

    Bruno Shema

    Prince Muhizi

    Cadeaux de Dieu Furaha

    Osborn Shema

    Noah Bigirumwami

    Dylan Schommer

    Abatoza

    Dr Cheikh Sarr (Umutoza Mukuru)

    Yves Murenzi (Umutoza wungirije wa mbere)

    Kenny Gasana (Umutoza wungirije wa kabiri)

    Icyizere ku Rwanda

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yitezweho byinshi muri aya marushanwa, cyane ko ifite abakinnyi bafite impano ndetse n'ubunararibonye ku rwego mpuzamahanga. Kuba ikipe isanzwe inafite abatoza babigize umwuga, harimo Dr Cheikh Sarr ufite uburambe bw'imyaka myinshi mu mu mikino ya Basketball, bifasha kuzamura icyizere cyo guhatana n'amakipe akomeye muri iri tsinda.

    Abakinnyi b'Ikipe y'Igihugu ya Basketball yerekeje muri Senegal kwitegura imikino ya FIBA AfroBasket 2025

    Source : https://yegob.rw/305593-2/

  • Gasabo: Hagaragajwe uruhare rw'uturima tw'igikoni mu kurwanya imirire mibi – #rwanda #RwOT

    Ni ibyo beretswe mu mahugurwa yiswe 'Light Touch Model' yateguwe n'umuryango 'Umurima w'Ubuzima, GHI (Gardens for Health International), yabereye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Ndera.

    Ni amahugurwa bakoze icyumweru, yarangiye ku wa 14 Ugushyingo 2024, aho yari agamije kubigisha uburyo bahinga imboga hakoreshejwe ubutaka uko bwaba bungana kose ndetse n'uko bategura indyo yuzuye.

    Mugabo Justus ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'Imirire n'Ubuzima muri GHI, yavuze ko abahuguwe bigishijwe uburyo bwo gutegura indyo yuzuye kandi bidasabye ubushobozi buhambaye.

    Ati 'Ntabwo gutegura indyo yuzuye bisaba kuba ufite ubushobozi buhambaye, abo twahuguye twaberetse uburyo babikoramo ku buryo na wa wundi uri mu cyiciro cyo hasi yabona ayo mafunguro.'

    Yakomeje avuga ko zimwe mu mpamvu zitera igwingira zirimo n'amakimbirane mu miryango ndetse n'uburangare bw'ababyeyi batita ku burere bw'abana babo.

    Niyubahwe Denyse ushinzwe Ubuhinzi muri GHI, yavuze ko abantu badakwiriye gutekereza ko kugira akarima k'igikoni bisaba kuba ufite ubutaka bunini.

    Ati 'Gutunga umurima w'urugo ntibisaba kuba ufite ubutaka bunini, n'ukodesha na we yagira umurima w'urugo kandi akawimukana. Ashobora gukoresha imifuka cyangwa ibidomoro agashyiramo ubutaka agahingamo imboga. Ibi biri mu mahugurwa twatanze kandi twizeye ko bizagira uruhare mu kurwanya imirire mibi itera igwingira.'

    Abahuguwe bavuga ko hari byinshi bungutse kandi bigiye kubafasha mu kurwanya imirire mibi aho batuye, bigisha ababyeyi uko bategura amafunguro y'indyo yuzuye ndetse n'uko bahinga imboga kandi bifashijije uburyo buboroheye.

    Niyibizi jean Claude ushinzwe imirire ku kigo Nderabuzima cya Kayanga mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, ni umwe mu bitabiriye amahugurwa. Yavuze ko bizamufasha mu guhugura abaturage b'aho akorera kugira ngo bite ku mirire y'abana babo.

    Yagize ati 'Twize uburyo twakwishakamo ibisubizo byadufasha guhashya igwingira ry'abana, tutagiye gushaka ibisubizo mu nzego zo hejuru cyangwa se ngo dutegereze inkunga. Iyo abantu bafite ubumenyi mu buhinzi cyane cyane ubw'imboga, bishobora kugira uruhare mu kwihaza mu biribwa.'

    Yakomeje avuga ko mu murenge akoreramo imyumvire yo gutegura indyo yuzuye abaturage batarayumva neza, gusa ababyumva ari bo benshi.

    Ati 'Ubu ntabwo abaturage bari basobanukirwa neza gutegura indyo yuzuye, ariko ubona ko ababyumva ari bo benshi kuruta abatabyumva. Tuzakomeza kubigisha twifashishije ubumenyi twahawe mu mahugurwa kandi twizeye ko icyo cyuho cy'abatabyumva tuzakiziba.'

    Mutungirehe Julienne ushinzwe Amarerero mu Murenge wa Rusororo na we yavuze ko aya mahugurwa hari byinshi agiye guhindura.

    Yagize ati 'Aya mahugurwa yamfashije kumenya uburyo bategura indyo yuzuye no kumenya ibiryo umubyeyi utwite ashobora kurya. Mu murenge mpagarariye usanga ababyeyi bumva gahunda yo gutegura indyo yuzuye ndetse usanga mu marerero yacu bagira uruhare mu kuzana ibyo tugaburira abana. Icyo nzahuguramo ababyeyi ni uburyo bahinga imboga kandi bakoresheje ubutaka bafite.'

    Mutungirehe yakomeje avuga ko ahanini igwingira ku bana rituruka ku bumenyi buke ababyeyi baba bafite, bidaterwa n'ubushobozi bule.

    GHI ni umuryango umaze imyaka isaga 15, ukaba usanzwe uhugura ababyeyi ku buryo bateguramo amafunguro ndetse n'uburyo bakora ubuhinzi bw'imboga, hakoreshejwe ifumbire itangiza ubutaka.

    Hagaragajwe ibyiza byo guhinga uturima tw’igikoni

    Abajyanama b'ubuzima, abayobozi b'amarerero, abashinzwe ubuhinzi bahagarariye imirenge ndetse n'abahagarariye ubuzima ku bigo nderabuzima bagera kuri 50 bakorera mu Karere ka Gasabo, beretswe uruhare rw'uturima tw'igikoni mu kurwanya imirire mibi

    Abahawe aya mahugurwa bazagira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi yibasira cyane cyane abana bato

    Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa banyuzwe n’ibyo bagezeho

    Hagaragajwe ko gutunga akarima k’igikoni bidasaba kugira ubutaka bunini


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-hagaragajwe-uruhare-rw-uturima-tw-igikoni-mu-kurwanya-imirire-mibi

  • Umuganga SACCO yabonye ubuyobozi bushya; ishyiraho ingamba z'imyaka itatu iri imbere – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yize kandi yemeza igenamigambi ry'imyaka itatu ya 2025—2027 igamije kwihutisha iterambere, guhanga udushya, kurushaho kunoza serivisi zitangwa na Muganga SACCO ndetse no kongera umubare w'abanyamuryango. Abahagarariye abandi bagarutse ku kamaro k'iri genamigambi mu gufasha Muganga SACCO gukomeza gutanga serivisi z'imari zagutse.

    Iyi nama kandi yabaye umwanya wo gutanga raporo ku bikorwa bya GIRIWAWE, umushinga ukomeye ugamije kwagura serivisi zitangwa n'iyi koperative no gufasha abanyamuryango kubona icumbi ku giciro cyo hasi. Abitabiriye inama bagaragaje ko bishimiye aho uwo mushinga ugeze, bavuga ko ujyanye n'intego nyamukuru za Muganga SACCO zo gufasha abanyamuryango kugerwaho na serivisi z'imari ku giciro cyo hasi.

    Abagize Inteko Rusange bagejejweho raporo y'imyaka itatu y'ibikorwa byakozwe n'Inama y'Ubuyobozi icyuye igihe ndetse hanatorwa abagize Inama y'Ubuyobozi bashya bazayobora mu gihe cy'imyaka itanu nk'uko itegeko rishya rigenga amakoperative mu Rwanda ribiteganya.

    Abagize Inteko Rusange batoye Dr. Muhire Philbert nk'Umuyobozi w'Inama y'Ubuyobozi, Mutoni Diana watorewe kuba Umuyobozi wungirije, Dr. Abimana Deborah watorewe kuba Umwanditsi, na Maj Kagabo Innocent na Mugumya Sylver batorewe kuba abagize Inama y'Ubuyobozi.

    Hari kandi abagize Inama y'Ubuyobozi bigenga bemejwe n'Inama y'Inteko Rusange mu gukomeza inshingano zabo muri manda y'imyaka itanu, abo ni Kazaire Judith na Mugisha Fred. Nyuma yo gutorwa, abayobozi bashya barahiriye inshingano zabo imbere y'Inteko Rusange.

    Umushyitsi Mukuru, Dr. Semakula Muhammed, yashimiye cyane Muganga SACCO kuri gahunda ifite zo guteza imbere imibereho y'abakozi bo mu rwego rw'ubuzima biciye muri serivisi z'imari itanga. Mu ijambo rye, yashimye intambwe imaze guterwa na Muganga SACCO, ndetse yongera gushimangira ubufatanye na Minisiteri y'Ubuzima mu kurushaho guteze imbere Muganga SACCO.

    Muganga SACCO yashyiriweho gutanga serivisi z'imari zihariye ku bakozi bo mu rwego rw'ubuzima. Kugeza ubu ifite abanyamuryango basaga 12,000 babarizwa mu bigo byigenga ndetse n'ibya Leta. Mu byo imaze kugeraho harimo gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga no gutanga inguzanyo zidasanzwe nka GIRIWAWE ku bufatanye na Banki Itsura Amajyambere y'u Rwanda ndetse na Minisiteri y'Ubuzima.

    Ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga igaragara mu igenamigambi ryemejwe, bizatuma Muganga SACCO ikomeza guteza imbere abanyamuryango no gutanga umusanzu wayo mu rwego rw'ubuzima muri rusange.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubuyobozi, Dr. Muhire Philbert arahirira kuzuza izi nshingano yahawe

    Abanyamuryango bahagarariye abandi ubwo bari mu gikorwa cyo gutora

    Umuyobozi Mukuru wa Muganga SACCO, Uwambayingabire Claudine, yagarutse ku bizibandwaho mu myaka itatu iri imbere

    Umuyobozi w’Inama ucyuye igihe n’uwatorewe kumusimbura

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubuzima wari Umushyitsi Mukuru, Dr. Semakula Muhammed, yavuze ko bishimiye urwego Umuganga SACCO imaze kugeraho

    Abagize inama y’ubuyobozi icyuye igihe ndetse n’inama y’ubuyobozi yatowe, bari kumwe n’Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, Dr. Semakula Muhammed

    Richard Mugambage yaje ahagarariye RCA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuganga-sacco-yabonye-ubuyobozi-bushya-ishyiraho-ingamba-z-imyaka-itatu-iri

  • Imishinga 100 ya ba rwiyemezamirimo bato igiy… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024, muri Norrsken Hotel, ahari hateraniye urubyiruko rufite imishinga yagutse igiye guherekezwa mu rugendo rwo gukura ruzamara umwaka.

    Mu gutangiza iki gikorwa, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yagaragaje ko iki ari kimwe mu bikorwa biri mu mujyo w’intego Igihugu kizagenderaho mu myaka itanu iri imbere zishyira imbere gahunda yo guhanga umurimo mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko rusoza amashuri ruhanze amaso akazi ka Leta gusa.

    Ndizeye Patient waturutse muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yavuze ko Leta y’u Rwanda ikeneye urubyiruko rufite imishinga myiza ifitiye akamaro aho batuye ndetse ikazamura n’ubukungu bw’igihugu.

    Mu byo bazafasha uru rubyiruko, harimo mu bijyanye n’ibitekerezo no kwagura ubumenyi bwabo, no kubaherekeza mu rugendo rwo kwagura imishinga yabo.

    Ati: “Turabizi neza ko iyo uri rwiyemezamirimo hari ubumenyi uba utazi, hari abantu uba utazi, hari porogaramu uba utazi. Rero iyi porogaramu icyo yaije gukora, ni ukugira ngo umunsi ku munsi tubashe gufasha rwiyemezamirimo mu kwaguka.”

    Uyu muyobozi yavuze ko icyiciro cya mbere cy’iyi porogaramu cyatanze umusaruro ushimishije, aho nabwo ba rwiyemezamirimo 100 bafite imishinga myiza batewe inkunga mu buryo bwo kwagura ubumenyi n’amasoko, ndetse bafashwa no guhura n’abashoramari. 

    Mu mishinga yabo, hashowemo agera kuri miyoni 1.5 z’amadolari y’Amerika kugira ngo ibashe kwaguka ive ku rugero rumwe igere ku rwisumbuyeho.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BPN, Izabayo Diane yasobanuye ko iyi porogaramu ije mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwanyuze mu marushanwa ya YouthConnekt ndetse na Hanga Pitch Fest kugira ngo bafashwe gushira mu bikorwa ibitekerezo by’imishinga babashije kubona.

    Ati: “Ni porogaramu tuzatanga dukurikije icyo buri muntu akeneye ku giti cye. Turifuza ko aba ba rwiyemezamirimo bava ku rwego rwo kuba bihangiye umurimo ubaha akazi bo ubwabo, bagatanga akazi no ku rundi rubyiruko, ariko kandi ikaba ari imishinga twizera ko ishobora kuramba atari ya ‘business’ umuntu akora umwaka umwe.”

    Israel ufite ikigo gitunganya ibikoresho byifashishwa mu buhinzi, ni umwe muri aba ba rwiyemezamirimo bato ushimangira ko iyi porogaramu ije ikenewe cyane kuko izabafasha mu kwiyungura ubumenyi cyane cyane mu buryo bwo kongera abakiliya n’umusaruro mwiza w’ibyo bakora.

    Ati: “Ku ruhande rwanjye ndabona bizamfasha kubona umwanya uhagije wo kuganira n’abazadufasha n’abandi ba rwiyemezamirimo, bikamfasha gusubira mu mushinga wanjye nkakora inyigo y’umushinga neza, ariko ngamije kugira ngo ibikorwa byanjye bigere ku bahinzi benshi

    Mu butumwa bwa ba rwiyemezamirimo bamaze kugera ku ntera yisumbuye bagejeje kuri aba 100 bitabiriye icyiciro cya kabiri cya ‘Aguka Mentorship Program,’ harimo kudacika intege, guhatana, kwirinda gushyira umutima ku bihembo gusa, gutekereza ibyagirira rubanda nyamwinshi n’igihugu akamaro, kumenya kwigomwa n’ibindi byinshi bizabaherekeza mu rugendo rugera ku cyerekezo igihugu cyibashakamo.

    Ku wa 10 Gicurasi 2023 ni bwo Minisiteri y'Urubyiruko ku bufatanye n'iy'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, EU, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP, byatangije Umushinga wiswe AGUKA uzamara imyaka ine.

    Washyizweho mu guhangana n'ibibazo by'ibura ry'akazi, ugafasha urubyiruko kwihangira imirimo, aho biteganyijwe ko muri ayo mezi 48 hazaba hamaze guhangwa imirimo ibihumbi 100.

    Uzarangira kandi hatewe inkunga imishinga 4000 iri mu nzego zitandukanye nk'ikoranabuhanga, ubuhinzi, uburezi n'izindi, haba ku mahugurwa no kubona igishoro, AGUKA ikazatwara agera muri miliyari 8 Frw.

    Ubwo yatangizaga iyo mishinga, Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Abdallah Utumatwishima, yagaragaje ko mu ihererekanyabubasha, mu byo babwiwe kwitaho ngo uyu mushinga wabimburiye ibindi, bijyanye n'ibiwitezweho n'abo uzafasha mu buryo buziguye n'ubutaziguye.

    Yagize ati 'Ni umushinga munini ariko ukeneye igitekerezo ahanini. Urubyiruko rurasabwa kuzana ibitekerezo byabo byiza noneho abafatanyabikorwa bawo bose bagatanga umusanzu mu kubyagura no kubitera inkunga. Mushake ibyo mukora mushoboye kandi mubikore neza natwe tuzabafasha.'

    Minisitiri Utumatwishima yavuze ko kuri ubu bitaye ku nkingi eshatu z'ingenzi zirimo gushaka imirimo ku rubyiruko, rugafashwa kwidagadura no kwimakaza imyitwarire myiza kuko ari yo ituma umuntu akora umurimo akawunoza.

    Urubyiruko rurenga 1000 rumaze guhabwa amahugurwa ajyanye n'uburyo bakora imishinga ibyara inyungu, ikanatanga akazi ku bantu benshi, kuva umushinga watangira

    AGUKA ni umwe mu mishinga izafasha leta muri gahunda yo guhanga imirimo ku bantu batandukanye. Mu myaka irindwi ishize hahanzwe imirimo igera kuri miliyoni 1,2 ihwanye na 80% y'iyari yarateganyijwe.


    Urubyiruko 100 rufite imishinga izazana impinduka nziza muri sosiyete rugiye guherekezwa mu gushyira mu bikorwa imishinga yarwo mu gihe cy’umwaka

    Ubwo hagangizwaga icyiciro cya kabiri cya ‘Aguka Mentorship Program’

    Bari bakurikiye inama bahabwaga

    Ndizeye Patient waturutse muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yabwiye ba rwiyemezamirimo bakiri bato gukoresha neza aya mahirwe ruhawe ku buryo umwaka uzarangira bagize urwego bavaho n’urwo bageraho

    Javier Fernandez Admetlla waturutse muri European Union yashimiye urubyiruko rwabashije kugera kuri iyi ntambwe, abasaba gukomeza kurangwa n’umurava mu byo bakora

    Uzayisaba Bernardin yasabye urubyiruko gukoresha neza amahirwe bahabwa na Leta y’u Rwanda kugira ngo babashe kugera kure ari nako bakora ibifasha abandi aho kwirebaho ubwaho

    Nkulikiyinka Alice watangije BPN Rwanda yasabye ba rwiyemezamirimo kurangwa n’umuhate, guhatana, guhozaho nokwiyemeza


    Ba rwiyemezamirimo bamaze gutera intambwe basangije urugendo rwabo bagenzi babo bagitangira

    Ange wegukanye igihembo gikuru muri YouthConnekt 2017

    Bamwe mu bazafasha uru rubyiruko mu bikorwa bitandukanye mu gihe cy’umwaka

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa  

     

    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148867/imishinga-100-ya-ba-rwiyemezamirimo-bato-igiye-guterwa-inkunga-binyuze-muri-aguka-amafoto-148867.html

  • Hand Cannon, imbunda ya mbere yakozwe mu 1326 #rwanda #RwOT

    Imbunda ya mbere yafashwe amajwi, bakunze kwita 'Hand Cannon' yagaragaye mu ntangiriro z'ikinyejana cya 14 mu gihugu cy'u Bushinwa.

    Ubu buvumbuzi bwaturutse ku ntwaro zishingiye ku mbunda za mbere nk'amacumu, zakorwaga mu migano cyangwa ibyuma. Mu mwaka wa 1326.

    Imbunda bakunze kwita 'Hand Cannon' ni bwo yagaragaye i Burayi ibyo bikaba ari byo byatangije intambara y'imbunda hanze ya Aziya bitewe nuko Aziya(Asia) itiyumvishaga ukuntu Uburayi bubarusha ubumenyi bwo gukora imbunda.

     

    Source : https://kasukumedia.com/hand-cannon-imbunda-ya-mbere-yakozwe-mu-1326/

  • Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje inyungu ziri mu kwagura umubano w'u Rwanda na Amerika – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyari kigamije kwishimira ubucuti buri hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'u Rwanda ndetse no guteza imbere ubufatanye hagati y'ibihugu byombi. Mu bitabiriye iki gikorwa harimo abaturutse mu nzego za politiki, dipolomasi n'igisirikare.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yashimangiye uruhare ari ingenzi gukomeza gushaka uburyo bwo kwagura umubano wa Amerika n'u Rwanda.

    Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Uko umubano hagati y'ibihugu byombi ugenda utera imbere, ni nako dukomeza kurebera hamwe uko warushaho gutera indi ntambwe bikagera ku bufatanye bwo ku rwego rwo hejuru.

    Yongeyeho ko impande zombi zikomeje kurebera hamwe uburyo uyu mubano warushaho kwaguka, ati “Dukomeza kureba kandi n'ahandi hose haba hari amahirwe y'ubufatanye mu kunoza umubano hagati y'ibihugu byacu. Kandi Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ndetse n'itsinda ritegura iki gikorwa gihuza Amerika n'u Rwanda bakomeje kuba nk'ikiraro mu gukomeza guteza imbere uyu mubano.'

    Minisitiri Nduhungirehe yari kumwe n'abandi bayobozi barimo Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja ndetse n'Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo.

    Depite Trent Kelly yashimiye ubuyobozi bw'u Rwanda ku ruhare bwagize mu guhindura igihugu, agaragaza akamaro k'u Rwanda nk'umufatanyabikorwa ukomeye wa Amerika. Yashimangiye kandi uruhare rw'ingenzi rw'Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika mu guteza imbere umubano w'ibihugu byombi.

    Senateri Mike Rounds na we yashimye ibyo u Rwanda rwagezeho, agira ati “U Rwanda ni icyizere cya Afurika, ibyo rwagezeho kugeza ubu biratangaje kubera umwuka mukoreramo wo guhuza abantu.”

    Ambasaderi w''u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yagarutse ku kamaro k'ubufatanye, agira ati “Ibyo ibihugu byacu byombi birimo ni uguteza imbere ubumwe n'imikoranire bitari ibya hano twicaye gusa, ahubwo ni iby'abantu bashobora kugeraho bakoranye, haba hano i Washington no hanze yayo.”

    Yongeyeho ati “Benshi muri mwe mwasuye u Rwanda mwibonera uko imikoranire myiza ishobora guhindura ubuzima bw'abantu. Turabashimira cyane kuri ibyo byose n'ubucuti twubatse.”

    Depite Trent Kelly yashimiye ubuyobozi bw'u Rwanda ku ruhare bwagize mu guhindura igihugu

    Minisitiri w'Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja n’Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, baganira n’umwe mu bari bitabiriye ibiganiro

    Abarimo Col Raoul Bazatoha ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare muri Ambasade y'u Rwanda i Washington D.C muri Amerika (wa kabiri uhereye ibumoso) na Senateri John Boozman (wa kane uhereye ibumoso) bakurikiye ibiganiro

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, aganira n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe Afurika, Mary Catherine Phee


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yagaragaje-inyungu-ziri-mu-kwagura-umubano-w-u-rwanda

  • Abarimu bigisha Igifaransa babangamiwe no kutabona imfashanyigisho zafasha guhamya isomo – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2024 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'Abarimu bigisha ururimi rw'Igifaransa, wahurije i Kigali bamwe mu barimu barwigisha baturutse mu turere dutandukanye tw'igihugu.

    Bagaragaje ko batabona imfashanyigisho zatuma umunyeshuri acengera ururimi r'Igifaransa ngo yunguke ubumenyi busumba ubwo mwarimu yamuhaye.

    Urinzwenimana Judith wigisha mu ishuri ryo mu Karere ka Huye ati 'Nta nyandiko ziboneka z'Igifaransa, usanga ibitabo byarazimiye nta kintu na mba gihari. Bisaba ko nk'abarimu twishakamo ubushobozi ngo dufashe abana. Ibyo bituma abana batamenyera ururimi rw'Igifaransa ugasanga bashaka kuruvuga mu njyana y'Icyongereza kuko ari cyo gikoreshwa cyane.'

    Ndayizeye Anastase wigisha muri TTC de La Salle Byumba, yavuze ko amasaha Igifaransa cyigwa ari make ku buryo bitorohera abanyeshuri kukivuga.

    Ati 'Amasaha Igifaransa kigenewe ni makeya kandi abana bacyongera ku Cyongereza bamaze kumenyera. Hari igihe bibabangamira ugasanga kuvuga amagambo y'Igifaransa bibasaba ingufu nyinshi cyane.'

    Akomoza ku cya abona cyakorwa yagize ati 'Hakongerwa amasaha y'Igifaransa uhereye mu mashuri abanza kuko bacyiga nk'ururimi gusa batacyigamo andi masomo. Ikindi baramutse bacyongeye mu masomo abazwa mu kizamini cya Leta kandi bacyize amasaha ahagije, byatuma bakimenya bakajya bagitsinda.'

    Niyonsaba Justine wigisha mu Ishuri Nderabarezi ry'indimi i Nyagatare, yavuze ko imbogamizi babona ku kwiga no kumenya Igifaransa zishingiye ku buryo abana baba baracyize mu mashuri abanza.

    Ati 'Abana baza kwiga iwacu baba bavuye mu bigo bitandukanye kandi ntibiha Igifaransa amahirwe angana. Abenshi rero baza bashaka guhunga ishami ririmo Igifaransa ariko tukagerageza kubumvisha ko na cyo bagitsinda gusa abacyize nabi hasi biragorana kugira ngo bakimenye neza.'

    Bagaragaza kandi ko kuba hari bimwe mu bigo aho mu gihe cyashize abarimu bagombaga kwigisha Igifaransa ariko amasaha yacyo bakayigishamo ibindi, na byo ngo byatumye hari abana bazamuka batakizi na gake no kongeraho ibindi bikagorana.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Uburezi bw'Ibanze, REB, Dr. Mbarushimana Nelson, yavuze ko Leta yashatse abarimu bahagije ku buryo nta bigo bikibura abigisha Igifaransa ariko ko hari n'ibigikomeje gukorwa.

    Ati 'Hari abarimu twohererejwe n'Umuryango w'Abakoresha Ururimi rw'Igifaransa kandi bari gutanga umusaruro ushimishije ndetse turifuza ko umubare wabo waziyongera mu gihe kizaza. Ikindi turi gushaka ni ibitabo byunganira integanyanyigisho ku buryo buri munyeshuri ukeneye gusoma Igifaransa abona icyo asoma.'

    'Turateganya kandi ko uyu mwaka w'amashuri uzarangira twamaze kuvugurura integanyanyigisho y'amashuri abanza nyuma tuzakurikizeho n'ibindi byiciro. Dushaka ko abana barangiza icyiciro cya mbere cy'amashuri abanza bazi neza gusoma, kubara no kwandika.'

    Dr. Mbarushimana yongeyeho ko kongera Igifaransa mu masomo abazwa mu bizamini bya Leta atari byo byatuma abana bagitsinda, ahubwo ko abarimu ari bo bafite mu nshingano gukundisha abana isomo bakaritsinda.

    Igifaransa kiri ku mwanya wa gatanu mu ndimi zivugwa n'abantu benshi ku Isi. Mu Rwanda habarwa abarimu bagera ku 2598 bacyigisha harimo abakibangikanya n'andi masomo ndetse n'abacyigisha cyonyine.

    r. Mbarushimana Nelson yavuze ko bitarenze uyu mwaka w’amashuri integanyanyigisho yo mu mashuri abanza izaba yamaze kuvugururwa

    Niyonsaba Justine wigisha mu ishuri nderabarezi ry'indimi i Nyagatare yavuze ko imbogamizi babona ku kwiga no kumenya Igifaransa zisihingiye ku bana bacyigishwa nabi mu kiciro rusange

    Mukantwali Francine wigisha mu Mujyi wa Kigali yavuze ko nk'abarezi bari gukora akazi gakomeye ko kumvisha abanyeshuri ko n’Igifaransa ari ururimi mpuzamahanga bakeneye kumenya

    Abalimu baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu bari bacyereye kwizihiza umunsi wabo

    Umunsi Mpuzamahanga w’Abalimu bigisha Ururimi rw’Igifaransa uba buri mwaka, ugahuza abalimu barebera hamwe icyakorwa ngo rurusheho gushinga imizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abalimu-bigisha-igifaransa-babangamiwe-no-kutabona-imfashanyigisho-zafasha

  • Dr Bahati yasobanuye impamvu Ikoranabuhanga, Igiswahili n'Igifaransa bidakorwa mu bizamini bya Leta – #rwanda #RwOT

    Abatangiye amashuri yisumbuye (A Level) mu 2009 basanze impinduka mu masomo bagiye kwiga harimo n'irishya ryitwa 'General Paper', ndetse nyuma y'imyaka itatu rihita rikorwa mu kizamini cya Leta. Nyuma yaryo haje 'Entrepreneurship' na ryo batangira kuribazwa hashize imyaka itatu ryigishwa.

    Bitandukanye n'amasomo nka ICT yatangiye gushyirwamo imbaraga mu kuva mu 2008 hatangizwa gahunda ya mudasobwa imwe kuri buri mwana. Ni gahunda yari igamije gufasha abanyeshuri kuzamukana ubumenyi bwisumbuye mu ikoranabuhanga no kuryifashisha bahanga ibishya.

    Mu mashuri yisumbuye isomo rya ICT ryigwa amasaha make ndetse amashuri menshi ntagira mudasobwa zihagije zatuma bigisha neza abanyeshuri amagana baba bari mu kigo.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA, Dr Bahati Bernard aherutse gutangaza ko hari abantu benshi babaza impamvu isomo nka ICT ridakorwa mu kizamini cya Leta ariko ahita anavuga ko riramutse rikozwe hari abana benshi babirenganiramo.

    Ati'ICT yo rwose ni umwihariko kuko urebye uko yigwa mu mashuri n'ibikoresho usanga abana batayiga ku rugero rumwe, hamwe nta bikoresho bihari, abandi bayiga mu magambo gusa kugira ngo abe afite mudasobwa agashushanya.'

    Raporo ya Minisiteri y'Uburezi igaragaza ishusho y'uburezi mu gihugu, yerekanye ko mu mwaka wa 2022/2023 abanyeshuri umunani bo mu mashuri abanza basangiraga mudasobwa imwe, icyenda bo muri TVET bakoresha mudasobwa imwe na ho abo mu mashuri yisumbuye biga amasomo rusange na mbonezamwuga na bo basaranganyaga mudasobwa imwe ari umunani.

    Imibare igaragaza ko mu bigo by'amashuri abanza, nibura 20.3% ari ho hari smart classroom, mu mashuri makuru y'ubumenyi rusange na mbonezamwuka zikaba muri 45,3% na ho TVET zifite smart classroom ni 36%.

    Dr Bahati ati 'Ushyizeho ikizamini cya [leta] cy'Ikoranabuhanga ukagitegura ukurikije integanyanyigisho, abana rwose kugeza ubu ntabwo bayiga neza pe! Hari aho usanga hari smart classroom imwe na yo akenshi aho uyisanze usanga ikoreshwa n'abantu biga amasiyansi hari n'aho zitari.”

    “Hari ahantu hatari umuriro, ku buryo twabaye twitonze kugira ngo hatagira abana baba babirenganiramo kuko barahari benshi kuko ICT ntabwo yigishwa neza, icyakora vuba aha ntabwo twakomeza gutya. Birasaba ko amasomo niba ahari yigishwa ajya abazwa.'

    Kugeza mu 2023 amashuri abanza afite amashanyarazi yari 77.7%, amashuri yisumbuye yigisha amasomo rusange na mbonezamwuga yageraga kuri 80,7% mu gihe aya TVET afite amashanyarazi ari 88,1%.

    Indimi nk'Igiswahili n'Igifaransa zazize iki?

    Mu 2008 u Rwanda rwinjiye mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba nyuma rugira uruhare mu gushyiraho Komisiyo y'Igiswahili y'Umuryango w'ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba (KAKAMA).

    Muri Mata 2017 kandi mu Rwanda hatowe itegeko ryemeza ururimi rw'Igiswahili nk'ururimi rw'ubutegetsi rwa kane nyuma y'Ikinyarwanda, Icyongereza n'Igifaransa.

    Kuva habaho impinduka mu 2009, ururimi rwigishwamo rugahinduka Icyongereza, Igifaransa cyasigariye ku biga ishami rya English-French-Kinyarwanda aba aribo bagikora mu kizamini cya Leta, abandi bakacyiga amasaha atarenze abiri mu cyumweru.

    Abarimu bamwe babonaga ko utazagikora mu kizamini cya Leta bagahitamo gukoresha ayo masaha mu kwigisha ibindi, Igifaransa gicika intege gutyo kugeza n'ubu.

    Dr Bahati yahamije ko kudakora izi ndimi mu kizamini cya Leta bituruka ku kuba abanyeshuri babura abarimu bazibigisha neza.

    Ati 'Ariko Igifaransa n'Igiswahili ho ni ibura ry'abarimu, usanga rwose hari n'aho batari. Mu ngendo Minisitiri w'Uburezi yagiriye mu Ntara ikibazo bamugejejeho cyane ni icy'ibura ry'abarimu b'igiswahili, ukareba rero ubishyize mu bizamini bya Leta hari abana baharenganira.'

    Nubwo Dr Bahati atavuga igihe gihamye aya masomo azatangira gukorwaho mu bizamini bya Leta, ahamya ko bitazakomeza uku ahubwo bagiye guhaguruka bagashyiramo imbaraga ku buryo amasomo yose yigishwa yajya abazwa mu bizamini bya Leta.

    Igifaransa kiri ku mwanya wa gatanu mu ndimi zivugwa n'abantu benshi ku Isi. Mu Rwanda habarurwa abalimu bagera ku 2.598 bacyigisha harimo abakibangikanya n'andi masomo ndetse n'abacyigisha cyonyine. Ni mu gihe abavuga Igiswahili babarirwa muri miliyoni 200.

    Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard yatangaje ko amasomo ya ICT, Igiswahili n’Igifaransa yigishwa nabi ku buryo bayashyize mu bizamini bya Leta hari abana baba barenganyijwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikoranabuhanga-igiswahili-n-igifaransa-bimaze-imyaka-byigishwa-mu-mashuri-kuki