Blog

  • Uwayezu Franois Rgis yavuye ku buyobozi bwa… – #rwanda #RwOT

    Iyi kipe niyo yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu taliki 23 Ugushyingo 2024 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yavuze ko yemeranyije na Uwayezu François Régis kubera impamvu zirenze ubushobozi bwayo. 

    Iyi kipe kandi yamushimiye ibyo yari amaze kuyikorera ndetse ihita inatangaza ko Zubeda Hassan ari we umusimbura kuri uyu mwanya inamuha ikaze.

    Uwayezu François Régis yari yaragizwe Umuyobozi Mukuru (CEO) w’ikipe ya Simba SC taliki ya 26 Nyakanga Nyakanga 2024.

    Uyu mugabo yari yagiye kuri uyu mwanya nyuma y’uko yari yaragizwe Umuyobozi Wungirije mu ikipe ya APR FC mu mwaka ushize. 

    Uwayezu François Régis amenyerewe cyane mu mupira w’u Rwanda kuko mbere yo kujya muri APR FC yari yaranabayeho Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, hagati ya 2018 na 2021.

    Yanabayeho umutoza mu ikipe ya Intare FC dore ko anafite License B y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi yaherewe mu gihugu cy’u Budage.

    Uwayezu François Régis yavuye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru (CEO) wa Simba SC nyuma y’amezi ane awugezeho 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148889/uwayezu-francois-regis-yavuye-ku-buyobozi-bwa-simba-sc-nyuma-yamezi-ane-148889.html

  • Minisitiri Alex Gisaro, Umunyamulenge ugambanira benewabo nawe ageze mu mazi abira #rwanda #RwOT

    Alex Gisaro ni Umunyamulenge rukumbi uri muri guverinoma ya Kongo-Kinshasa, akaba ari Minisitiri w'Ibikorwa remezo.

    Abakurikiranira hafi politiki yo muri Kongo, bahamya ko uwo mwanya Bwana Gisaro awukesha kugambanira benewabo b'Abanyamulenge, ari naho bakuye kumwita' Bangamwabo'.

    Koko kandi, mu gihe nyamara Abanyamulenge batabarizwa n'isi yose kubera ivangura n'ihohoterwa bakorerwa n'ubutegetsi bubita' Abatutsi b'Abanyarwanda', Alex Gisaro we ntasiba kumviksna mu materaniro akomeye no mu itangazamakuru mpuzamahanga, avuga ko 'nta kibazo na kimwe Abanyamulenge bafite muri Kongo, kuko bahabwa uburenganzira nk'ubw'abandi Bakongomani, ibibazo bihari bikaba biterwa n'uRwanda'.

    Burya rero ubugambanyi burashyira bukagaruka nyirabwo, cyane cyane iyo bwagize ingaruka nko kumena amaraso y'inzirakarengane, gushwiragiza abantu ku maherere, gusambanya abagore ku ngufu, n'ubundi bugome bukorerwa Abakongomani bo mu bwoko bw'Abanyamulenge.

    Ubu rero imwe mu nkuru zigezweho muri Kongo ni umugambi w'abadepite wo kwirukana Alex Gisaro kuri uwo mwanya wa Minisitiri, ndetse Perezida w'umutwe w'abadepite, Vital Kamerhe, akaba yatumije inteko rusange kuri uyu wa mbere tariki 25/11/2024, ngo itorere icyemezo cyo kwambura icyizere(kwirukana) Minisitiri Alex Gisaro.

    Icyifuzo cyo kuvana icyizere kuri Minisitiri Gisaro, cyashyizweho umukono n'abadepite 58 biganjemo abo mu ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi, ari naryo Alex Gisaro akomokamo. Ibi bikaba bisobanuye ko uyu mugambanyi afite ibyago byinshi byo kwerekwa umuryango usohoka muri guverinoma ya Judith Suminwa Tuluka, yanarusimbuka kandi, ibibi birenze ibi bikaba bimutegereje mu gihe kiri imbere.

    Mu birego bituma Minisitiri Gisaro asabirwa gukurwaho icyizere, harimo kuba ngo yarananiwe nibura gusana imihanda yo mu murwa mukuru Kinshasa, ku buryo ubuzima busa n'ubwahagaze ku bakoresha ibinyabiziga.

    Uretse ko hari abagira bati' Gisaro nawe yajya yabona', kubera gucinya inkoro no kugambanira abandi Banyamulenge, ubundi abasesenguzi bavuga ko kuba Kongo itagira imihanda mizima n'ibindi bikorwa-remezo bitabazwa gusa Minisitiri Gisaro, kuko ari zimwe mu ngaruka za ruswa no kutita ku nyungu za rubanda bimaze imyaka itabarika byarahawe intebe muri icyo gihugu.

    Biravugwa kandi ko amafaranga yo gusana iyo mihanda ndetse no guhanga imishya yasohotse mu isanduku ya Leta akaboneza mu mifuka y'inkoramutima za Perezida Tshisekedi, ariko nyakamwe Alex Gisaro utagira ijambo,(uretse iryo kugambana) akaba adashobora gutinyuka ngo atunge agatoki aho ayo mamiliyari yarengeye.

    Nguwo Gisaro uvuga ko Abanyamulenge n'abandi Banyekongo bavuga ikinyarwanda batigeze bimwa uburenganzira bwabo, ko ahubwo uRwanda ari rwo nyirabayazana w'ibibazo byabo.

    Uretse kuba'mpemukendamuke', ibi byose Alex Gisaro abivuga atayobewe ko kuba muri guverinoma ya Kongo ari Umunyamulenge, hari intagondwa z'Abakongomani zibibonamo'igitutsi' ku gihugu cyabo. Baraje babimwereke rero!

    The post Minisitiri Alex Gisaro, Umunyamulenge ugambanira benewabo nawe ageze mu mazi abira appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/minisitiri-alex-gisaro-umunyamulenge-ugambanira-benewabo-nawe-ageze-mu-mazi-abira/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisitiri-alex-gisaro-umunyamulenge-ugambanira-benewabo-nawe-ageze-mu-mazi-abira

  • Muganga SACCO yabonye ubuyobozi bushya; ishyiraho ingamba z'imyaka itatu iri imbere – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yize kandi yemeza igenamigambi ry'imyaka itatu ya 2025—2027 igamije kwihutisha iterambere, guhanga udushya, kurushaho kunoza serivisi zitangwa na Muganga SACCO ndetse no kongera umubare w'abanyamuryango. Abahagarariye abandi bagarutse ku kamaro k'iri genamigambi mu gufasha Muganga SACCO gukomeza gutanga serivisi z'imari zagutse.

    Iyi nama kandi yabaye umwanya wo gutanga raporo ku bikorwa bya GIRIWAWE, umushinga ukomeye ugamije kwagura serivisi zitangwa n'iyi koperative no gufasha abanyamuryango kubona icumbi ku giciro cyo hasi. Abitabiriye inama bagaragaje ko bishimiye aho uwo mushinga ugeze, bavuga ko ujyanye n'intego nyamukuru za Muganga SACCO zo gufasha abanyamuryango kugerwaho na serivisi z'imari ku giciro cyo hasi.

    Abagize Inteko Rusange bagejejweho raporo y'imyaka itatu y'ibikorwa byakozwe n'Inama y'Ubuyobozi icyuye igihe ndetse hanatorwa abagize Inama y'Ubuyobozi bashya bazayobora mu gihe cy'imyaka itanu nk'uko itegeko rishya rigenga amakoperative mu Rwanda ribiteganya.

    Abagize Inteko Rusange batoye Dr. Muhire Philbert nk'Umuyobozi w'Inama y'Ubuyobozi, Mutoni Diana watorewe kuba Umuyobozi wungirije, Dr. Abimana Deborah watorewe kuba Umwanditsi, na Maj Kagabo Innocent na Mugumya Sylver batorewe kuba abagize Inama y'Ubuyobozi.

    Hari kandi abagize Inama y'Ubuyobozi bigenga bemejwe n'Inama y'Inteko Rusange mu gukomeza inshingano zabo muri manda y'imyaka itanu, abo ni Kazaire Judith na Mugisha Fred. Nyuma yo gutorwa, abayobozi bashya barahiriye inshingano zabo imbere y'Inteko Rusange.

    Umushyitsi Mukuru, Dr. Semakula Muhammed, yashimiye cyane Muganga SACCO kuri gahunda ifite zo guteza imbere imibereho y'abakozi bo mu rwego rw'ubuzima biciye muri serivisi z'imari itanga. Mu ijambo rye, yashimye intambwe imaze guterwa na Muganga SACCO, ndetse yongera gushimangira ubufatanye na Minisiteri y'Ubuzima mu kurushaho guteze imbere Muganga SACCO.

    Muganga SACCO yashyiriweho gutanga serivisi z'imari zihariye ku bakozi bo mu rwego rw'ubuzima. Kugeza ubu ifite abanyamuryango basaga 12,000 babarizwa mu bigo byigenga ndetse n'ibya Leta. Mu byo imaze kugeraho harimo gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga no gutanga inguzanyo zidasanzwe nka GIRIWAWE ku bufatanye na Banki Itsura Amajyambere y'u Rwanda ndetse na Minisiteri y'Ubuzima.

    Ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga igaragara mu igenamigambi ryemejwe, bizatuma Muganga SACCO ikomeza guteza imbere abanyamuryango no gutanga umusanzu wayo mu rwego rw'ubuzima muri rusange.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubuyobozi, Dr. Muhire Philbert arahirira kuzuza izi nshingano yahawe

    Abanyamuryango bahagarariye abandi ubwo bari mu gikorwa cyo gutora

    Umuyobozi Mukuru wa Muganga SACCO, Uwambayingabire Claudine, yagarutse ku bizibandwaho mu myaka itatu iri imbere

    Umuyobozi w’Inama ucyuye igihe n’uwatorewe kumusimbura

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubuzima wari Umushyitsi Mukuru, Dr. Semakula Muhammed, yavuze ko bishimiye urwego Muganga SACCO imaze kugeraho

    Abagize inama y’ubuyobozi icyuye igihe ndetse n’inama y’ubuyobozi yatowe, bari kumwe n’Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, Dr. Semakula Muhammed

    Richard Mugambage yaje ahagarariye RCA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muganga-sacco-yabonye-ubuyobozi-bushya-ishyiraho-ingamba-z-imyaka-itatu-iri

  • Byinshi utari uzi ku bwoko bwa 'Hom Sapiens' #rwanda #RwOT

    Abantu benshi batekereza ko Afurika itigeze igira amateka. Nyamara, ubushakashatsi bwamateka bwerekanye ko Afurika ifite amateka akomeye. Abahanga mu byamateka ya kera bagerageje kugira icyo babigaragazaho.

    Ubwoko bwabantu bukomoka muri Afrika. Ibisigisigi bya kera byabantu bizwi ku izina rya homo sapiens byavumbuwe muri Afrika y'Uburasirazuba muri Omo, mu gihugu cya Etiyopiya.

    Ubwoko bwa kera bw'ibisekuruza bya bantu bizwi nka Australopithecus ramidus, ubu bwoko bwabayeho byibuze miriyoni 4. Abanyafurika ni bo babanje gutegura ingendo zo kuroba mu myaka yaza 90,000 ishize.

    Source : https://kasukumedia.com/benshi-batekereza-ko-afurika-itigeze-igira-amateka/

  • Pastor Nkundabandi wayoboraga Itorero Ebeneze… – #rwanda #RwOT

    Umuryango w'uwari umushumba w'Itorero Ebenezer riherutse kwamburwa ubuzima gatozi mu Rwanda, uvuga ko uwo mugabo afungiwe kuri Sitasiyo y'Ubugenzacyaha i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, nyuma y'uko afatiwe iwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024, aho ngo yashakaga kugirira nabi Umugore basezeranye hamwe na mushiki we.

    Pasiteri Nkundabandi yari yarakatiwe n'Urukiko igifungo cy'imyaka 7 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda miliyoni 300, nyuma yo guhamwa n'ibyaha byo kunyereza umutungo no kugurisha ikintu cy'undi akagitangaho ingwate, ariko akaba atarahise afungwa kuva igihe urubanza rwasomewe ku itariki 29 Ukuboza mu mwaka ushize wa 2023.

    Nkundabandi aregwa kugurisha imitungo y'itorero yayoboraga, irimo urusengero ruri i Giheka mu kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

    Uwunganira mu mategeko Pasiteri Nkundabandi, Me Bayisabe Erneste, avuga ko impamvu umukiliya we atahise afungwa biteganywa n'ingingo ya 60 y'Itegeko ryo muri 2019, ryerekeye Imiburanishirize y'Imanza z'Inshinjabyaha, ivuga ko ari ihame ko umuburanyi akurikiranywa adafunzwe, n'ubwo iya 80 ivuga ko Umucamanza afunga umuburanyi hari impamvu zikomeye.

    Me Bayisabe ati 'Ibyo byaha byo kunyereza umutungo no kugurisha ikintu cy'undi akagitangaho ingwate, babonye ko izo mpamvu zidakomeye Umucamanza aramufungura muri ya minsi 30, araburana mu mizi adafunzwe. Icyo gihe urukiko iyo rumukatiye igifungo akajurira, cya gihano cyo gufungwa ntabwo gishyirwa mu bikorwa.'

    Me Bayisabe avuga ko urubanza rwa Pasiteri Nkundabandi ku bijyanye n'imitungo rushobora kuzaburanishwa mu mwaka wa 2026 kubera ubwinshi bw'imanza ziri mu nkiko.

    Me Bayisabe yemeje kandi iby'amakuru y'uko umukiliya we ubu afungiwe i Bumbogo kuri Sitasiyo ya RIB ndetse ko yamusuye, ariko ubu icyo afungiwe akaba ari ibibazo afitanye n'umugore we, bijyanye no kumuhoza ku nkeke no guta urugo.

    Kigali Today yaganiriye na Mutuyimana Clarisse washakanye na Nkundabandi, akaba avuga ko bategereje kumva impamvu Nkundabandi ataraburanishwa ku byaha byo guta urugo no kuruteza umutekano muke, kwanga kuruhahira no kuba imitungo y'urugo nta n'umwe umugabo yigeze amwandikaho.

    Mutuyimana agira ati 'Ndumva bamuhana kuko jyewe ntabwo nakomeza kubana na we rwose, urumva niba imitungo y'urugo yarayiyanditseho yose (100%), reba iyo mitungo barayifatiriye yose, abana ntabwo biga kandi njye nta ruhare nabigizemo, ndashaka uburenganzira bw'abana banjye kugira ngo mbone ibyo kubatunga.'

    Mutuyimana uvuga ko Pasiteri Nkundabandi yari yarataye urugo, ngo yabonye uwo mugabo, 'asimbuka igipangu saa tanu n'igice z'ijoro, abageraho mu nzu afite ibiziriko mu ntoki, aza abaririza mushiki we uba muri urwo rugo, amufata mu ijosi yenda kumuniga kuko ngo yicaye mu mitungo ye, ni bwo twahise dusakuza ahita yiruka asimbuka igipangu, abashinzwe umutekano bahita bamufata.'

    Mutuyimana avuga ko yandikiye inzego zishinzwe umutekano yishinganisha, kuko ngo Nkundabandi n'ishuti ze bamuhoza ku nkeke ko bazamwica.

    Hari n'Abanyetorero Nkundabandi yayoboye bavuga ko bitabashimishije kubona uwo mugabo atarafunzwe nyuma yo guhamwa n'ibyaha byo kugurisha imitungo y'Itorero Ebenezer, bagakeka ko yaba yaratanze ruswa.

    Polisi y'u Rwanda ivuga ko dosiye ya Pasiteri Nkundabandi iri mu Bugenzacyaha (RIB). Kigali Today iracyagerageza kuvugana na RIB ku bijyanye n'ifungwa rya Pasiteri Nkundabandi.

    Src: Kigali Today

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148884/pastor-nkundabandi-wayoboraga-itorero-ebenezer-ryambuwe-ubuzima-gatozi-mu-rwanda-ari-mu-gi-148884.html

  • Ibyihariye kuri Himbaza Club izatarama mu ise… – #rwanda #RwOT

    ‘Unveil Africa Fest’ izabera muri Camp Kigali, tariki 07 Ukuboza 2024, yitezweho kuzatanga ibyishimo bisendereye ku bakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko abakunzi ba Gakondo. Ntagushidkanya, abanyarwanda benshi bazaba berekeje amaso yabo muri Camp Kigali muri iki gitaramo ndangamuco nyarwanda gisanzwe kiba buri mwaka.

    Iri serukiramuco ngarukamwaka rizayoborwa n’umunyamakuru Lucky Nzeyimana uzwiho kuticisha irungu abitabiriye ibirori ayobora, riririmbemo ibyamamare mu njyana gakondo ari bo Itorero Intayoberana, Ruti Joel, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Himbaza Club, J-Sha n’umukirigitananga Siboyintore akaba n’umuhanga mu mbyino gakondo.

    Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari hanze. Itike ya macye yiswe ‘Bisoke’ ni 10,000 Frw, ikurikiyeho yiswe ‘Muhabura’ iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe ‘Karisimbi’ iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com.

    Himbaza Club itegerejwe mu gitaramo cya ‘Unveil Africa Fest’ kizabera muri Camp Kigali kuwa 07 Ugushyingo 2024

    Ibyihariye kuri Himbaza Club izasusurutsa abazitabira “Unveil Africa Fest 2024”

    Uretse kuba iki gitaramo kizataramamo abahanzi bakunzwe muri njyana ya Gakondo, kizanagaragaramo itsinda ry’Abarundi bavuza ingoma kakahava bitwa Himbaza Club bamaze kumenyerwa mu bitaramo binyuranye bagiye bitabira.

    Himbaza Club, ni itsinda ry'abasore b'abakaraza n’ababyinnyi b'abanyempano bakomoka mu Burundi ariko bakaba bakorera ibikorwa byabo mu Rwanda guhera mu 2015.

    Himbaza Club isingiza Imana ikoresheje ingoma

    Aba basore bizera ko impano zose zitangwa n'Imana kandi Imana yifuza ko izo mpano yashyize mu bantu bayo ibona bari kuzikoresha nk'uko bikwiye. Abakaraza bihuje n'ababyinnyi bakora icyiswe 'Club Himbaza' izwiho gutanga ibyishimo bisendereye.

    Mu 2019, iri tsinda ryitwaye neza mu marushanwa ya East Africa's Got Talent yabereye i Nairobi muri Kenya. Aba basore kandi, bigaragaje cyane mu gitaramo 'Ibisingizo bya Nyiribiremwa' Josh Ishimwe yakoreye muri Camp Kigali ku ya 20 Kanama 2023.

    Baherutse gutanga ibyishimo muri BK Arena

    Himbaza Club kandi ku itariki 05 Gicurasi 2024 batanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cya Chryso Ndasingwa yise “Wahozeho Album Launch” cyabereye muri BK Arena. Banasusurukije abitabiriye igitaramo “Ibisingizo bya Nyiribiremwa” cy’umuhanzi uhimbaza Imana mu njyana Gakondo ari we Josh Ishimwe cyabereye muri Camp Kigali kuwa 20/08/2023.

    Iri tsinda rihimbaza Imana binyuze mu kuvuza ingoma, ntabwo ryitabira ibitaramo gusa ahubwo rinafatanya n’abahanzi mu ndirimbo zinyuranye. Mu Rwanda, Himbaza Club yakoranye n’umuhanzikazi Clarisse Karasira mu ndirimbo yise ”Ubuntu”.

    Si mu bikorwa by’ubuhanzi gusa Himbaza Club yerekanira impano yo kuvuza ingoma gusa kuko no mu birori bitandukanye batumirwamo cyane cyane mu birori by’ubukwe.

    Himbaza itarama mu birori bitandukanye birimo n’ubukwe

    Ibikorwa byabo bimaze kumenyekana mu bihugu birimo u Rwanda, Kenya, Tanzania hamwe no mu Burundi bakomokamo. Byitezweko Himbaza Club izongera kunogera amaso n’amatwi yabazitabira igitaramo cya ‘Unveil Africa Fest’

    Himbaza Club yitezweho gususurutsa abazitabira igitaramo cya ‘Unveil Africa Fest’

    Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ‘Unveil Africa Fest’ ari kuboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com 

    Ushobora kubona itike kandi mu bice bitandukanye muri Kigali nko kuri Legacy Studio, Uncles Restaurant & Lounge, Kigali Protocal Shop, Kigali Protocal Office ndetse no kuri Camellia – Makuza Plaza.

    Iri serukiramuco rya Unveil Africa Fest, rigamije guteza imbere umuziki wiganjemo uwa gakondo, rizabera muri Camp Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148869/ibyihariye-ku-itsinda-himbaza-club-rizatarama-mu-iserukiramuco-unveil-africa-fest-148869.html

  • Abantu bakekwaho kwiba abaje gusengera i Kibeho batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Abantu barindwi bakekwaho kwiba abaje mu gikorwa cy'isengesho i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru batawe muri yombi.

    Batawe muri yombi mu rukerera rwo ku itariki ya 21 Ugushyingo 2024, bafatwa na Polisi mu gikorwa cyo gushakisha no gufata abakekwaho ubujura.
    Bafatiwe mu Mudugudu w'Agateko, Akagari ka Kibeho, Umurenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru.

    Mu bafashwe harimo ab'igitsina gabo bane n'ab'igitsina gore batatu, bari mu kigero cy'imyaka hagati ya 19 na 40. Mu byo bafatiwe harimo kwiba abaje gusenga i Kibeho bakabatwara amasakoshi, za telefone, kwiba imyaka.

    Umuyobozi w'Umudugudu w'Agateko, Aloys Habyarimana yagize ati 'Abo bantu bafashwe ku bwo guteza umutekano muke bakora ubujura, gukora urugomo, gutega abantu bakabakubita, bakabambura telefone n'ibindi baba bafite. Ku bagabo hakiyongeraho guhohotera abagore babo iyo batashye basinze.'

    Nubwo abafashwe ari bacye ugereranyije n'abakora ibyaha, abatuye i Kibeho bavuga ko bizeye agahenge.

    Nyiramana ati 'Agahenge karahari, gusa nyine baba bafite abandi bagira uko bavugana. Icyakora iyo babonye havuyemo umuntu bahita bagira ubwoba.'
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibeho, Aphrodice Nkurunziza, arasaba abakora ubujura kubireka, bagakura amaboko mu mifuka bagakora, kuko imirimo itabuze iwabo.

    Ati 'Turasaba abaturage bacu kureka imico mibi y'ubujura, ahubwo bitabire umurimo, bakoreshe amaboko yabo, bareke gushaka kurya ibyo bataruhiye.'

    Polisi y'u Rwanda irashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ku bahungabanya umutekano, ibasaba gukomeza ubwo bufatanye, ikaburira kandi abishora mu byaha ko polisi ikomeje ibikorwa byayo byo kubashakisha no kubafata.

    Irabasaba kuva mu byaha ahubwo bagafatanya n'abandi mu gukumira no kurwanya ibyaha, batangira amakuru ku gihe.

    Source : https://kasukumedia.com/abantu-bakekwaho-kwiba-abaje-gusengera-i-kibeho-batawe-muri-yombi/

  • Bwa mbere umutoza Ruben Amorim kuva yagera muri MNU, yicaye ahura n'itangazamakuru #rwanda #RwOT

    Ruben Amorim yicaye ahura n'itangazamakuru bwa mbere kuva abaye umutoza mukuru w'ikipe ya Manchester United ibarizwa muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza English Premier League.

    Byari ikiganiro yagiranye n'itangazamakuri cyari iminota 45, aho yavugaga icyongereza n'igiportigale, yavugaga ku nsanganyamatsiko ye, impamvu yemera aba bakinnyi imikinire yabo.

    Amorim yakomeje avuga yuko ikipe ya Manchester United kuva yageramo ifite yahise igira icyizere cyo kuba yakitwara neza uyu mwaka w'imikino.

    Source : https://kasukumedia.com/bwa-mbere-umutoza-ruben-amorim-kuva-yagera-muri-mnu-yicaye-ahura-nitangazamakuru/

  • Kiyovu Sports yazukiye kuri Etincelles FC nyuma y’imikino 7 iri aharindimuka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yabonye intsinzi ya mbere nyuma y'imikino irindwi nta ntsinzi, itsinda Etincelles FC ibitego 2-1 mu mukino ubanziriza iy'umunsi wa 10 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatanu, tariki ya 22 Ugushyingo 2024.

    Uyu mukino witabiriwe n'abahoze mu buyobozi bwa Kiyovu Sports barimo Mvukiyehe Juvénal na Ndorimana Jean François Régis uzwi nka 'Général'. Amakipe yombi yatangiye yigana, ariko Ishimwe Kevin yafunguye amazamu ku munota wa 49 nyuma ya coup franc ya Masengo.

    Nubwo Etincelles FC yishyuriye ku munota wa 82 binyuze kuri Niyonkuru Sadjati, Mbonyingabo Régis yatsindiye Kiyovu igitego cy'intsinzi ku munota wa 90+6, yishyira iherezo ku bihe bikomeye byari bimaze igihe.

    Kiyovu Sports yahise iva ku mwanya wa nyuma, ijya ku wa 15 n'amanota 6, isiga Vision FC ifite 5.

    Amafoto y'ibyaranze umukino wose

    Source : https://yegob.rw/kiyovu-sports-yazukiye-kuri-etincelles-fc-nyuma-yimikino-7-iri-aharindimuka/

  • Perezida Putin yaburiye ibihugu biri gutanga intwaro ngo u Burusiya buterwe – #rwanda #RwOT

    Perezida Putin yavuze ko igihugu cye gifite uburengazira bwo gutera ibihugu byohereje intwaro zifashishwa na Ukraine mu kubugabaho ibitero.

    Yagize ati ' Twizera ko dufite uburenganzira bwo gukoresha intwaro zacu tukagaba ibitero ku bikorwa remezo bya gisirikare by'ibihugu byemereye intwaro zabyo gukoreshwa mu kugaba ibitero ku bikorwa remezo bya gisirikare byacu.'

    Perezida Putin ashinja Leta z'Unze Ubumwe za America guhungabanya umutekano mpuzamahanga, avuga ko icyo gihugu cyagiye gitiza umurindi amakimbirane atandukanye ku Isi.

    Yavuze ko ingabo za Ukraine ziherutse gukoresha misile za Storm Shadow zakozwe n'u Bwongereza ndetse na HIMARS zakozwe na Amerika, zigaba ibitero mu Burusiya mu gace ka Bryansk na Kursk.

    Muri iki cyumweru, Putin yashyizeho itegeko rishya rigenga ibitwaro bya kirimbuzi, rivuga ko igihe u Burusiya butewe n'igihugu kitagira ibitwaro bya kirimbuzi ariko icyo gihugu kigatera gikoresheje ibitwaro bya kirimbuzi byo mukindi gihugu, u Burusiya buzajya bubifata nkaho bwatewe n'ibyo bihugu byombi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/putin-yaburiye-ibihugu-biri-gutanga-intwaro-ngo-u-burusiya-buterwe