Blog

  • Perezida Kagame yifatanyije na Tito Rutaremara mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 80 – #rwanda #RwOT

    Tito ni umugabo wagize uruhare runini mu mateka y'u Rwanda, aho ari umwe mu bamaze igihe kirekire muri politiki yarwo. Azwi cyane kubera uruhare rwe mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse n'umusanzu ukomeye yagize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Rutaremara kandi ni umwe bagize uruhare rukomeye mu buyobozi bwa RPF-Inkotanyi, ndetse ni umwe mu banyamuryango b'imena batangiranye nayo mu 1987.

    Tito Rutaremara n'abandi banyamuryango, bakoraga ibikorwa byo guhuza Abanyarwanda bari mu mahanga kugira ngo bige uburyo bwo guharanira uburenganzira bwabo, dore ko bari barambiwe kubaho mu buzima bw'ubuhunzi n'akarengane.

    Muri urwo rugendo, Tito Rutaremara yagize uruhare mu gusakaza ibitekerezo bya demokarasi, ubumwe, n'ubwiyunge byari inkingi za RPF-Inkotanyi.

    Mu 1990, ubwo RPF-Inkotanyi yatangiraga urugamba rwa gisirikare rwo kubohora u Rwanda, Tito Rutaremara yari mu buyobozi bukuru bw'iri shyaka.

    Nubwo atari umusirikare ku rugamba, yagize uruhare rukomeye mu gutanga ibitekerezo no gushyiraho gahunda zifasha mu rugendo rwa politiki rwajyanaga n'urugamba rwa gisirikare.

    Yari umwe mu bakanguriraga Abanyarwanda kumva akamaro k'urugamba rwo guharanira uburenganzira bwa buri Munyarwanda, nta vangura cyangwa akarengane.

    Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Tito Rutaremara yari umwe mu bantu bagize uruhare mu gushyiraho politiki z'ubwiyunge, aho yakanguriraga Abanyarwanda kwiyunga, gusenyera umugozi umwe, no kubaka u Rwanda rushya rushingiye ku bumwe n'ubutabera.

    Mu mirimo y'ubuyobozi yakoze, harimo kuba umwe mu bari bagize Inteko y'Inzibacyuho hagati ya 1994 na 2000, umwanya yavuyemo ajya kuyobora Komisiyo yari ishinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko kuva mu 2000 kugera mu 2003.

    Yabaye kandi Umuvunyi Mukuru wa mbere mu mateka y'u Rwanda, umwanya yariho hagati ya 2003 na 2011. Muri izo nshingano, yagize uruhare rufatika mu gukangurira abaturage n'inzego z'ubuyobozi kurwanya ruswa no kwimakaza imiyoborere myiza.

    Mu 2011, Rutaremara yabaye Umusenateri mbere yo guhabwa inshingano zo kuyobora Urwego rw'Inama Ngwishwanama mu 2019.

    Rutaremara kandi azwiho kuba umunyabwenge w'imitekerereze n'inyigisho zijyanye n'ubumwe n'ubwiyunge, akaba n'umwe mu bakunze kuvuga ku mateka n'imigambi RPF-Inkotanyi yagenderagaho mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Tito Rutaremara asobanura amavu n'amavuko ya FPR-Inkotanyi

    Tito Rutaremera avuga ku buzima bwe akiri muto

    Tito Rutaremara asobanura uko yinjiye ku rugamba

    Bimwe mu bitangaje ku buzima bwa Tito Rutaremara

    Perezida Kagame na Tito Rutaremara mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 amaze avutse

    Perezida Kagame yifatanyije na Tito Rutaremara mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 80

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije na Tito Rutaremera n’umuryango we mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 amaze avutse

    Tito Rutaremara n’abo mu muryango we bakase umutsima mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 amaze avutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yifatanyije-na-tito-rutaremara-mu-kwizihiza-isabukuru-y-imyaka

  • Premier League: Manchester City yakomeje guta… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hakinwe imikino yo ku munsi wa 12 ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bwongereza. Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwo ikipe ya Manchester City yakiriyemo Tottenham Hotspur kuri Etihad Stadium saa Moya n’iminota 30.

    Uyu mukino watangiye ikipe ya Manchester City ihererekanya neza mu buryo bwihuta ndetse ku munota wa 5 yashoboraga kubona igitego ku mupira mwiza Josko Gvardiol yahaye Erling Haaland ariko aratinda arekuye ishoti birangira umupira ushyizwe muri koroneri itagize icyo ibyara.

    Abakinnyi ba Manchester City barimo Savinho bakomeje kubona uburyo ariko kububyaza umusaruro bikaba ikibazo.

    Ku munota wa 13 ikipe ya Tottenham Hotspur itari yakinnye ibintu byinshi yaje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na James Maddison ku mupira yahawe na Dejan Kulusevski.

    Iyi kipe isanzwe ishobora Manchester City, yaje kubona igitego cya 2 ku munota wa 20 gitsinzwe na James Maddison ku mupira yahawe na Heung Min Son.

    Nyuma yo gutsindwa igitego cya 2, ikipe ya Manchester City yongeye kugerageza guhererekanya ariko ikabura aho yamenera ngo yinjire mu rubuga rw’amahina.

    Abakinnyi ba Manchester City bagiye bagerageza guha imipira Erling Haaland ariko ntagire icyo ayibyaza dore ko ba myugariro ba Tottenham Hotspur bari bamugoye.

    Igice cya mbere cyarangiye Tottenham Hotspur ikiyoboye n’ibitego 2-0. Mu gice cya kabiri Pep Guardiola yaje akora impinduka mu kibuga havamo John Stones hajyamo Nathan Ake. 

    Nubwo Manchester City yaje ikora impinduka mu kibuga ariko ku munota wa 52 yahise itsindwa igitego cya 3 gitsinzwe Pedro Poro ku mupira yahawe na Dominic Solanke.

    Manchester City yakomeje kwigirizwaho nkana na Tottenham Hotspur maze ku munota wa 90+3′ Brendan Johnson atsinda igitego cya Kane ahawe umupira na Timo Werner.

    Umukino warangiye Tottenham Hotspur itsinze ibitego 4-0. Ni umukino wa gatanu ikipe ya Manchester City itozwa na Pep Guardiola itsinzwe yikurikiranya.

    Indi mikino yakinwe ikipe ya Arsenal yari yakiriye Nottingham Forest yayitsinze ibitego 3-0. Ni ibitego byatsinzwe na Bukayo Saka ku munota wa 15 ahawe umupira na Martin Odegaard, Thomas Partey ku munota wa 52 ahawe umupira na Bukayo Saka ndetse na Ethan Nwaneri ku munota wa 86 ahawe umupira na Rahim Sterling.

    Chelsea yari yagiye gusura Leicester City inayitsindirayo ibitego 2-1. Ni ibitego byatsinzwe na Nicholas Jackson ku munota wa 15 ahawe umupira na Enzo Ferndandez ndetse na Enzo Ferndandez ku munota wa 75 mu gihe 1 cya Leicester City cyo cyatsinzwe na Jordan Ayew ku munota wa 90+5 kuri penariti.

    Kugeza ubu Liverpool iracyakomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Bwongereza n’amanota 28, Manchester City iri ku mwanya wa 2 n’amanota 23, Chelsea ikaba ku mwanya wa 3 n’amanota 22 inganya na Arsenal iri ku mwanya wa 4.

    Manchester City yanyagiwe na Tottenham Hotspur ibitego 4-0

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148896/premier-league-manchester-city-yakomeje-guta-ibaba-naho-arsenal-ibona-intsinzi-nyuma-yukwe-148896.html

  • Tonzi ari kongera ibirungo mu ndirimbo ze za… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 04 Mutarama 2024 ni bwo Tonzi yamuritse Album ya Cyenda yise “Respect” igizwe n’indirimbo 15. Album zose z’uyu muhananzikazi uko ari icyenda (9) ni: Humura, Wambereye Imana, Wastahili, Izina, I am a Victor, Amatsiko, Akira, Amakuru na Respect.

    Muri iyi minsi Tonzi ari gusohora indirimbo zitandukanye mu buryo bwa ‘Acoustic version’ kuko afite indirimbo nyinshi ziri kuri Album 9, kandi hari zimwe zasibwe kera kuri YouTube. Kuri ubu iza kera ari kuzigarura muri ubwo buryo nka “Izina” abantu bakunze n’izindi.

    Izo ndirimbo zo mu bihe bya kera, Tonzi yaje kuzisubiza kuri Youtube ariko kubera ko hariho indirimbo nyinshi cyane nshya, bimusaba kongera kuzibutsa abakunzi be. Ni muri ubwo buryo ari kuzongeramo ibirungo akazibutsa abakunzi b’umuziki we.

    Avuga ko gusohora indirimbo mu buryo bwa ‘Official video’ birahenda kandi bisaba n’umwanya. Ati “Hagati aho ni bwo buryo nzajya njyenda ngarura zimwe mu ndirimbo zanjye ziri kuri izo Albums mu buryo nk’ubwo ndi gukora, ariko nkajya nyuzamo n’izindi cyane ko vuba ndi hafi gushyira hanze indirimbo nshya izasohokana n’amashusho yayo.”

    Yahaye isezerano abakunzi be ati “Buri cyumweru nta gihindutse kugera umwaka tuwusoje nzajya nshyira hanze indirimbo yaba ari ‘Acoustic version’ cyangwa igaragaza amashusho “Visualiser”. Abakunzi banjye rero ibyiza biracyaza, ubushize nabwo nasohoye indi yo mu rurimi rw’igiswahili “Ni kwa neema tuu”.

    Yikije ku ndirimbo yashyize hanze mu mpera z’iki Cyumweru ati “Iyi rero nashyize hanze nayo yitwa “Si kubwanjye” kandi koko si ku bwanjye kuba ndiho ahubwo ni ubuntu bw’Imana, maze igihe nyikoze ari audio imaze imyaka irenga 6 nyikoze hamwe na Producer Aron Nitunga.

    Tonzi wamamaye mu ndirimbo “Ushimwe”, “Humura”, “Respect” n’izindi, yakomeje agira ati: “Ndi kugenda nzigarura muri ubwo buryo cyane cyane abanyarwanda ba hano benshi ntibakurikira muri ‘Digital platforms’ kenshi ni ababa mu mahanga.

    Ni uburyo rero bwo kugenda nzikora muri ubwo buryo kugira ngo n’abatarazumvise cyangwa bataguze Album bazumve kuri YouTube kuko ni urubuga benshi bakoresha, ubundi inkuru nziza ikomeze yamamare. Kandi ndi kubategurira ibyiza byinshi mube hafi kuri Tonzi Official nta rungu.”

    Tonzi ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe ari i Nairobi muri Kenya mu biruhuko hamwe n’umuryango we. Yavuze ko mu minsi bamaze muri Kenya, agace kihariye abana bashakaga cyane ni ugutembera muri ‘Nairobi National Park’ ndetse n’ibikinisho by’abana bidasanzwe. Yavuze ko abana be bishimiye cyane ubwo basuraga “2 Rivers Mall”.

    Uyu muhanzikazi uri mu barambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashimiye itsinda rigari riri hafi ye kugira ngo bigende neza avugamo Producer Camarade, Bahati, Joshua n’abandi benshi baba babiri inyuma.

    Yongeyeho ati: “Nshimira na Women Tv bampaye aho gukorera iyi video aho bita kwa ‘Nta foto nta cyabaye aka Mimi’. Abanyamakuru bose n’abakunzi banjye mumba hafi mukamfasha kwamamaza ubutumwa bwiza cyane cyane inyaRwanda.com buri gihe muba hafi y’abahanzi.”

    Tonz yateguje indirimbo nshya buri Cyumweru

    REBA INDIRIMBO “SI KUBWA NJYE” YA TONZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148887/tonzi-ari-kongera-ibirungo-mu-ndirimbo-ze-za-kera-nyuma-yo-kumurika-album-ya-9-video-148887.html

  • Abafunguje konti mu Kigega RNIT Iterambere Fund barenze ibihumbi 40 – #rwanda #RwOT

    Mu 2014 ni bwo Ikigega RNIT Iterambere Fund yatangijwe na Guverinoma y'u Rwanda, gitangira gukora neza mu 2017.

    Hari hagamijwe kwigisha Abanyarwanda ibyiza byo kwizigama n'uburyo bwo kugenzura ishoramari ryabo mu gihe runaka ariko banahabwa n'inyungu yiyongera, ku buryo n'ufite 2000 Frw ashobora kujya kwizigamira kandi akabona inyungu.

    Uwazigamye muri RNIT aba afite uburenganzira bwo kubitsa igihe ashakiye no kubikuza igihe ashakiye kandi akabona inyungu, aho ubu imaze kugera kuri 11.5%.

    Mu kiganiro yagiranye na The Long Form na Sanny Ntayombya, Umuyobozi Mukuru wa RNIT, Jonathan Gatera ati 'Ni inyungu uwizigama ahabwa nta kintu yatswe haba n'umusoro ku byinjijwe. Niba washoye miliyoni 1 Frw mu gihe uyashaka uyasubizanywa n'inyungu nta musoro. Byatumye abizigama biyongera kuko ubu tumaze kugira abarenga ibihumbi 40 bamaze gufunguza konti iwacu.'

    Uyu muyobozi yagaragaje uburyo muri RNIT, ishoramari rikorwa n'abantu babizobereye bazi gushora ahatateza ibyago, ubundi amafaranga y'uwashoye akunguka uko iminsi isimburana.

    Ibyo bijyana n'uko leta yashyizeho inzego zayo zitandukanye zigenzura imikorere y'iki kigega umunsi ku wundi, bityo gukorera mu gihombo bikaba bidashoboka

    Gatera ati 'Tugira n'itsinda ry'abantu barindwi bashoye imari muri RNIT bahora bagenzura aho imari yabo na bagenzi babo igeze. Natwe tubaha amakuru ya buri kwezi y'uko imirimo ikorwa. Ikindi turi ikigo cya leta tugenzurwa n'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta uhora areba niba ibyo dukora binyuze mu mucyo.'

    Umuyobozi Mukuru wa RNIT, Jonathan Gatera yagaragaje ko abarenga ibihumbi 40 bamaze gufunguza konti muri icyo kigega

    Umuntu wese wizigamiye aba afite ubushobozi bwo gukurikirana konti ye, uko ishoramari ryunguka aho agize ikibazo akabaza kandi agasubizwa bidatinze.

    RNIT ishora imari mu buryo bugenwa na Banki Nkuru y'Igihugu, ha handi hataba hari ibyago byashyira mu kaga imari y'abanyamuryango, nko mu mpapuro mpeshwamwenda n'ubundi buryo bwizewe bw'igihe kirekire.

    Uko kuzamura imari y'ikigega, ni na ko gutuma Gatera avuga ko byitezwe ko n'inyungu izakomeza kwiyongera aho nk'uyu mwaka ishobora kugeza kuri 12% ndetse umwaka utaha ikazagera kuri 13% kuko imari ihora izamuka umunsi ku wundi.

    Uwo mushya aba asabwa indangamuntu ku Munyarwanda cyangwa pasiporo ku banyamahanga, icyakora abanyamahanga bagasabwa gushora mu Mafaranga y'u Rwanda gusa.

    Ni ibintu bikomeje kungura Abanyarwanda, Gatera akagaragaza ko bitanasaba abakire gusa. Yatanze urugero rw'umumotari utuye Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, utanga 2000 Frw buri munsi, akunguka ibihumbi 800 Frw ku mwaka.

    Ati 'Kuko atayibikura, iyo nyungu na yo ibyara indi. Mu myaka itatu amaze kugura moto eshatu. Ni ibintu byabayeho.'

    Mu kumvikanisha uburyo RNIT ari amahirwe ku bantu b'ingeri zose, yatanze urundi rugero ku muntu ufite amikoro agereranyije ushobora kwiyemeza kujya atanga ibihumbi 100 Frw bya buri kwezi.

    Gatera yerekana ko mu myaka 20, uwo muturage yazaba afite miliyoni 87 Frw, bijyanye n'inyungu igenda yiyongera.

    Ati 'Ni amafaranga wagura inzu za Nyarutarama cyangwa Kibagabaga nta nguzanyo ya banki.'

    Uyu muyobozi yagaragaje ko nubwo izo serivisi ziri ahantu hatandukanye, ariko abantu bagomba kubanza bagashishoza bakareba ibitabashyira mu kaga cyangwa ngo bibahoze ku nkeke.

    Umuyobozi Mukuru wa RNIT, Jonathan Gatera yari kugaragariza abanyamuryango uko bakoze mu 2022

    Atanga urugero ku kugura umugabane mu kigo runaka, ha handi umuntu aba asabwa kugira ibihumbi 100 Frw ngo agure umugabane umwe, amafaranga amara igihe kirekire washaka kuyasubizwa na byo bigasaba ko hazamo abandi bakugurishiriza.

    Ati 'Ariko kuri twe usabwa 2000 Frw nk'amafaranga ya nyuma, ukurirwaho umusoro, igihe ushaka amafaranga yawe uhita uyahabwana n'inyungu n'ibindi. RNIT ni ikigega kidaheza umukire n'uw'amikoro yoroheje, barashora bakunguka.'

    Gatera yatanze urugero rundi rw'umukiliya bakorana. Uwo musaza yari afite inzu mu Karere ka Kicukiro bamuha ibihumbi 300 Frw by'ubukode bya buri kwezi, ariko bikajyana no kuyivugurura buri mwaka n'ibindi bitwara amafaranga bigenda kuri iyo nzu.

    Ubwo hubakwaga umuhanda wa Kicukiro-Nyamata, icyo gikorwaremezo cyagonze inzu ye bamuha ingurane y'amafaranga ashyushye y'inzu n'ubutaka.

    Umusaza yabonye amakuru muri RNIT, afata igice cya ya mafaranga yahawe, agishora muri icyo kigega.

    Gatera ati 'Yaduhaye miliyoni 100 Frw, inyungu yabonaga ku mwaka yari ikubye inshuro eshatu amafaranga yabonaga kuri ya nzu mu mwaka. Yungukaga miliyoni 11 Frw ku mwaka. Yari yahawe miliyoni 300 Frw n'andi yose arayazana. Ukoze imibare usanga abona miliyoni 35 Frw buri mwaka. Ni amafaranga abona adahangayitse.'

    Gatera yibukije ko indi nyungu iri mu gushora muri RNIT, ni uko ibyo washoye biba ingwate mu bashaka inguzanyo mu bindi bigo by'imari bashaka kwihangira imirimo runaka, agasaba abakiri bato kubyaza umusaruro ayo mahirwe, mu kubaka ejo hazaza heza habo bigishoboka.

    Muri Werurwe 2024, ubuyobozi bwa RNIT Iterambere Fund bwatangaje ko ubwizigame bw'abanyamigabane bacyo bwageze kuri miliyari 41 Frw mu 2023, buvuye kuri miliyari 28 Frw mu 2022.

    Abari mu zabukuru babonye Ikigega RNIT nk’uburyo bwiza bwo gushora imari yunguka badahangayitse

    Abanyamigabane ba RNIT bari mu nteko rusange yabaye muri Werurwe 2023


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafunguje-konti-mu-kigega-rnit-iterambere-fund-barenze-ibihumbi-40

  • Dr. Kibiriga wayoboraga Akarere ka Rusizi na Dukuzumuremyi wari Visi Meya, beguye – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2024 ni bwo Inama Njyanama y'Akarere ka Rusizi yateranye isuzuma ndetse inemeza ubwegure bwabo.

    Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rusizi, Dr Uwizeye Odette, mu kiganiro na IGIHE yemeje aya makuru avuga ko nk'inama njyanama ntacyo banenga mu mikorere y'aba bayobozi beguye.

    Ati “Ntacyo twabanengaga n'amabaruwa yabo arabisobanura beguye ku mpamvu zabo bwite.”

    Habimana Alfred wari Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry'ubukungu yagizwe Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi w'agateganyo, naho Uwimana Monique wari Umunyamanga w'Inama Njyanama y'Akarere agirwa Umuyobozi wungirijwe w'Akarere ka Rusizi w'agateganyo.

    Ibi bibaye nyuma y'icyumweru kimwe Mukase Valentine wari Umuyobozi w'Akarere ka Karongi na Niragire Theophile wari Umuyobozi wungirije w'Akarere ushinzwe ubukungu n'iterambere ndetse na Dusingize Donatha wari Perezida w'Inama Njyama beguye.

    Dr. Kibiriga wayoboraga Akarere ka Rusizi yeguye

    Meya na Visi Meya ba Rusizi beguriye rimwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-kibiriga-wayoboraga-akarere-ka-rusizi-na-dukuzumuremyi-wari-visi-meya-beguye

  • ILPD yahize gukomeza gukorana n'abarimu b'impuguke mu by'amategeko – #rwanda #RwOT

    Umwe muri abo barimo Prof. Agatha Rockson, impuguke akaba n'umwarimu w'amategeko ukomoka muri Ghana ariko akaba anakorera mu Bwongereza.

    Mu kiganiro na IGIHE, Prof. Rockson yavuze ko yageze muri ILPD bwa mbere muri Gashyantare 2024, ubwo yari aherekeje abanyeshuri yigishaga bo muri Ghana, baje kwigira ku butabera bw'u Rwanda, bituma amenya ILPD anashima imikorere yayo.

    Prof. Rockson wigisha amategeko ku banyeshuri b'icyiciro cya kabiri n'icya gatatu muri kaminuza zo mu Bwongereza na Ghana, yavuze ko yaje muri ILPD kuhigisha 'Common Law'.

    Yongeyeho ati “ILPD ubona ko ari nk'ishuri rya Afurika, harimo abanyeshuri b'ibihugu byinshi, kuryigishamo ni umugisha, kuko abanyeshuri ubwabo bagusangiza byinshi bize mbere mu bihugu byabo, ubumenyi n'inararibonye bigahura bikarushaho kuba byiza.”

    Yakomeje avuga ko no kwigisha abanyeshuri kenshi bize 'Civil Law' nawe bimwongerera ubundi bumenyi kubera ko habaho kuganira byinshi bagereranya uburyo bwombi bw'amategeko, bigatuma ajyana ishusho nziza atakwibagirwa ya ILPD, akaba yanayirangira abandi bo muri Afurika.

    Indi nyungu ikomeye ni uko abanyeshuri bahiga bagira amahirwe yo guhura na bagenzi babo bo mu bindi bihugu, bityo bigatuma bashobora kwigirira icyizere ndetse no kumenyana n'abantu benshi.

    Iyi myigishirize irimo no kuzana abanyamahanga gutanga ubumenyi, iri mu byishimirwa n'abahiga bavuga ko ari ishema kuri bo kandi binatuma baguka mu mutwe.

    Batamuliza Dorothy ni umwe mu banyeshuri ba IPLD, akaba yabwiye IGIHE ko kwigishwa n'abanyamahanga bafite inararibonye kuri 'Common Law' bibaha icyizere cy'uko binjiye mu ruhando mpuzamahanga.

    Ati 'Ibi ni amahirwe akomeye kuko bituma twiga amategeko mu buryo bwagutse, tugahura n'abanyamategeko bakomeye, noneho bigasa nko guharura inzira yo kuba twazajya no gukorera hanze y'u Rwanda twisanga.”

    Abihuriyeho na Umutoniwase Ange wavuze ko uretse kuba ababigisha ari abarimu, ariko banabafasha kumenyena n'abandi banyamategeko bo mu bindi bihugu bya kure, ndetse nabo bakaba bababera ba ambasaderi beza wakeneraho ubufasha uri mu mahanga bakabuguha.

    Ati 'Aba barimu baza kutwigisha 'Common Law' baba baturutse muri Amerika cyangwa mu Burayi. Iyo duhuye n'umwarimu nk'uyu wigisha i Londres, adufasha kumenya uko twakwitwara igihe tugeze muri biriya bihugu byo hanze, tukabasha gukora nta kindi kubazo tugize.''

    Umuyobozi Mukuru wungurije ushinzwe Amasomo n'Ubushakashatsi muri ILPD, Dr. Yves Sezirahiga, yavuze ko iri shuri rizakomeza kuzana abarimu b'inzobere mu by'amategeko, kugira ngo bakomeze gufasha mu kubaka ubumenyi bufite ireme mu mategeko, ari nayo ntego nyamukuru ya ILPD yo kubaka urwego rw'ubutabera rutajegajega mu Rwanda no muri Afurika.

    Prof. Agatha Rockson ni impuguke akaba n’umwarimu w’amategeko ukomoka muri Ghana ariko akaba anakorera mu Bwongereza

    Prof. Agatha Rockson ni umwe mu barimu ba ILPD

    ILPD ni ishuri ryigamo abanyeshuri baturuka mu bihugu byo hirya no hino ku Isi

    ILPD ifite intego yo kubaka urwego rw'ubutabera rutajegajega mu Rwanda no muri Afurika

    Umuyobozi Mukuru wungurije ushinzwe Amasomo n'Ubushakashatsi muri ILPD, Dr. Yves Sezirahiga, yavuze ko iri shuri rizakomeza kuzana abarimu b'inzobere mu by'amategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ilpd-yahize-gukomeza-gukorana-n-abarimu-b-impuguke-mu-by-amategeko

  • Karongi: Amakimbirane yo mu ngo yagaragajwe nka kimwe mu bibangamiye ireme ry'uburezi – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe ku wa 21 Ugushyingo 2024, mu nama yahuje ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi, n'abarezi bahagariye abandi mu karere n'itsinda ry'abadepite bagize Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n'Urubyiruko bari kuzenguruka mu turere dutandukanye bareba ishyirwamubikorwa rya politiki y'uburezi.

    Itsinda ry'abadepite basuye akarere ka Karongi rigizwe na Niyongana Gallican na Mukandekezi Francoise.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Uburezi mu karere ka Karongi, Barera Pacifique Mahoro, yagaragaje ko mu bibangamiye ireme ry'uburezi muri aka karere harimo ubuke bw'inyumba by'amashuri.

    Uyu muyobozi yavuze ko muri rusange akarere gakeneye ibyumba bishya 1310, birimo 401 byo gukemura ikibazo cy'abanyeshuri biga basimburana (double shift), 357 byo gukemura ikibazo cy'ubucukike mu mashuri, ibyumba 221 byo gukemura ikibazo cy'ingendo ndende na n'ibyumba 396 bikeneye gusanwa.

    Ati 'Dukeneye kandi intebe 4.698, ubwiherero 1.101. Mu byo dukeneye kandi harimo amasomero na laboratoire kuko mu mashuri 195 dufite mu karere afite amasomero ari 144, mu gihe afite laboratoire ari 114'.

    Umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Mubuga akaba ari na we uhagarariye abandi mu karere, Torero Jean de Dieu, yavuze ko mu bibangamiye ireme ry'uburezi mu karere ka Karongi harimo abana bafite ibibazo by'ihariye mu miryango.

    Ati 'Ndabaha urugero, duherutse gusura ishuri ryo mu murenge wa Mubuga dusangamo abana 150 batazi ba se, ba nyina ari abacanshuro ku buryo kubabonera ibikoresho bigora'.

    Dusingize Donatha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango Impuhwe ufite ishuri ryigenga rya Etoile Rubengera avuga ko iyo umwana yari umuhanga bakabona atangiye gusubira inyuma bashakira ikibazo mu nguni zose.

    Ati 'Abana ni abana beza hari abajya batubwira ko bamaze iminsi bataryama, cyangwa baryama batinze kubera ko se na nyina barara batongana cyangwa barwana'.

    Dusingize avuga ko iyo babonye icyo kibazo bafasha umwana gusubira ku murongo akiga neza ariko bakanashaka uko bagera ku babyeyi b'umwana bakabaganiriza kugira ngo birinde imibanire mibi kuko igira ingaruka ku myigire y'umwana wabo.

    Umuyobozi wa TTC Rubengera, Niyomugabo Dominique, yavuze ikibangamiye Ireme ry'uburezi mu bigo byigisha amasomo y'ubumenyi ari uko hari abiga amasomo y'ubumenyi (science) mu magambo ntibabone aho bakorera imikoro ngiro.

    Ati 'Usanga umunyeshuri arangiza amashuri yisumbuye muri science adashobora gukomeka amashanyarazi ngo yake nyamara wamubwira kubishushanya akabikora neza. Twifuza ko ibigo by'amashuri ya science byahabwa ibikoresho mwarimu akajya abyifashisha mu ishuri mu gihe dutegereje ko haboneka ibyuba zabigenewe (laboratories)'.

    Niyongana Gallican yavuze ko muri rusange hari intambwe nziza yatewe mu karere ka Karongi mu gushyira mu bikorwa politiki y'uburezi avuga ko hari ibyo bazakomeza gukorera ubuvugizi.

    Umuyobozi w’agateganyo wa Karongi, Muzungu Gerald, [hagati] ari kumwe n’abadepita basuye ako karere.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-amakimbirane-yo-mu-ngo-yagaragajwe-nka-kimwe-mu-bibangamiye-ireme-ry

  • Ntibitura Jean Bosco yagizwe Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba – #rwanda #RwOT

    Ntibitura yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano w'Imbere mu Gihugu mu Rwego rw'Igihugu rw'Umutekano n'Iperereza.

    Uyu muyobozi asimbujwe nyuma y'uko uwahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu muri ako Karere, Niragire Théophile na Perezida w'Inama Njyanama, Dusingize Donatha, bose beguye ku nshingano zabo, bakavuga ko byari ku mpamvu zabo bwite.

    Icyo gihe, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Mugenzi Patrice, yabwiye RBA ko abo bayobozi banditse amabaruwa bavuga ko beguye ku giti cyabo.

    Ati “Nkurikije uko amabaruwa yabo nayabonye, ni uko beguye ku giti cyabo, kandi bakagaragaza ko batashoboye gushyira mu bikorwa inshingano bari bahawe, bityo rero bahitamo kuba batanze umwanya, kugira ngo nibura haboneke abandi baha serivise nziza abaturage.”

    Ku bijyanye n'ibyavugwaga ko hari abandi bakozi batandukanye muri ako Karere ka Karongi na bo banditse basezera ku mirimo yabo, Minisitri Mugenzi yavuze ko nta mabaruwa yabo arabona.

    Yongeyeho ko “Ariko abakozi b'Akarere ka Karongi bose si ko ari shyashya, kuko niba ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko butatanze serivise nziza, ni uko hari abandi bakozi batashoboye gushyira mu bikorwa inshingano zabo, bityo rero nabo muri abo bakozi bamwe na bamwe, nabo isuzuma rizakomeza ribe, turebe uburyo baha serivisi abaturage.”

    Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe | Communiqué from the Office of the Prime Minister pic.twitter.com/tJ4u11pMXT

    — Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) November 23, 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntibitura-jean-bosco-yagizwe-guverineri-w-intara-y-iburengerazuba

  • Rwamagana: Hubatswe ikigo cy'urubyiruko cyatwaye miliyoni 125 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni ikigo cyubatswe n'umuryango Croix Rouge y'u Rwanda ifatanyije n'Akarere ka Rwamagana.

    Kirimo aho urubyiruko ruzajya ruhererwa amahugurwa, aho kumurikira imishinga, ahatangirwa serivisi z'ikoranabuhanga, iz'imyororokere ndetse n'icyumba cyagenewe imyidagaduro ndetse n'ibibuga binyuranye.

    Rumwe mu rubyiruko rwatangaje ko iki kigo kizabafasha kwidagadura no kubona serivisi zitandukanye hafi yarwo.

    Uwimana Grace yavuze ko iki kigo kizabafasha gukora imishinga kuko gifite mudasobwa nyinshi.
    Ati 'Iki kigo kizadufasha gukora imishinga yacu kuko hari mudasobwa nyinshi, ubu navuga ko twatangiye kubona inyungu zacyo kuko ukeneye ikoranabuhanga cyangwa se gukina ahita aza hano.'

    Nshimiyimana Thomas yavuze ko iki kigo kigiye kubafasha kubona ahantu bakinira kuko ubusanzwe bakoraga urugendo rurerure bajya gukinira mu Mujyi wa Rwamagana.

    Umuyobozi wa Croix Rouge y'u Rwanda, Karasira Wilson, yavuze ko impamvu bubatse iki kigo, bashakaga gutanga umusanzu mu kurwanya ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu n'ibindi bibazo biri mu rubyiruko.

    Yavuze ko uru rubyiruko ruzajya rujya kuri iki kigo rukahakura inyungu nyinshi kuruta kwicara iwabo.

    Yanagarutse ku ruhare rw'urubyiruko muri Croix Rouge y'u Rwanda mu rufasha mu gutabara abababaye n'ibindi byinshi bigamije kubakira igihugu ejo hazaza.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko iki kigo ari amahirwe akomeye azafasha urubyiruko mu bikorwa byo kwiteza imbere n'impano zarwo.

    Ati ' Iki kigo kiri hano mu Mudugudu si nk'ahandi usanga biri ahantu kure, twatekereje kwegereza ibi bikorwa mu mudugudu aho abantu batuye cyane cyane urubyiruko, kugira ngo dukumire ibibazo kurusha uko twajya gukemura ibyamaze kuba.'

    Guverineri Rubingisa yasabye kandi ababyeyi gushishikariza abana babo kwitabira gahunda zose bazajya bakenerwamo kuri iki kigo cy'urubyiruko begerejwe.

    Guverineri Rubingisa yafunguye ku mugaragaro iki kigo kizajya gifasha urubyiruko kubona aho rukinira

    Guverineri Rubingisa yasabye ababyeyi gushishikariza abana babo kugana iki kigo

    Croix Rouge y'u Rwanda ivuga ko urubyiruko rukwiriye kubona ibigo nk'ibi rwidagaduriramo

    Iki kigo kizafasha mu kuzamura impano z’urubyiruko rw’i Rwamagana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-hubatswe-inzu-y-urubyiruko-yatwaye-miliyoni-125-frw