Blog

  • Impanga z’Abasifuzi b’Abanyarwandakazi zanditse amateka akomeye muri Afurika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasifuzi b'Abanyarwandakazi b'impanga, Umutoni Aline na Umutesi Alice, bongeye guhagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga mu mukino ukomeye. Ku wa Gatanu, aba basifuzi bayoboye umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu irushanwa rya CAF Women Champions League, aho FC Masar yo mu Misiri yatsinze Edo Queens yo muri Nigeria kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota isanzwe.

     

    Uru ruhare rw'impanga z'Abanyarwanda muri iri rushanwa nyafurika rwongeye gushimangira iterambere ry'abasifuzi b'Abanyarwandakazi mu marushanwa mpuzamahanga. Umutoni Aline na Umutesi Alice bamaze kuba abasifuzi b'ingenzi muri CAF, kandi ubunararibonye bwabo bukomeje kwerekana isura nziza y'u Rwanda mu gusifura ku rwego rw'Afurika.

    Source : https://yegob.rw/impanga-zabasifuzi-babanyarwandakazi-zanditse-amateka-akomeye-muri-afurika/

  • Hafunguwe uruganda rwa mbere rukora umuti usukura amenyo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uru ruganda rwitwa RK Industries Ltd, rwatashywe kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024, rukora umuti usukura amenyo witwa Pro Smile rukaba rufite agaciro ka miliyoni $5.

    Umuhango wo kurutaha ku mugaragaro witabiriwe n'abayobozi mu nzego za Leta, abarukoramo, ubuyobozi bwa I&M Bank Rwanda ndetse na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa RK Industries, Kunal Chudasama yavuze ko urwo ruganda rukora ibicuruzwa byizewe ku rwego mpuzamahanga kandi ko ruzafasha mu kuzamura ubukungu bw'Igihugu.

    Ati 'Umusanzu w'uru ruganda ku gihugu ni ugutanga akazi ndetse no gutanga ibicuruzwa byiza.Turi kuvugana na Leta y'u Rwanda kandi ku buryo yagira ibicuruzwa yongera ku byo itumiza hanze kugira ngo bizadufashe natwe gukora andi moko y'ibicuruzwa mu gihe kizaza kandi ku giciro kiza kuko bizaba bikorerwa hano'.

    Yavuze ko kandi urwo ruganda ruzagenda rwongera ibyo rukora uko rugenda rubona isoko ndetse ashimira I&M Bank Rwanda yarufashije gutangira ibikorwa.

    Ati'Umwe mu bafatanyabikorwa bacu bakomeye ni I&M Bank Rwanda kuko gukora ishoramari rinini nk'iri bisaba inkunga ya banki kandi I&M yabaye mu ruhande rwacu'.

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Mutimura Benjamin yavuze ko bashimishijwe no kubona urwo ruganda bafashije rutangira ibikorwa mu Rwanda ndetse yizeza abayobozi barwo ko iyo banki izakomeza gukorana na rwo.

    Ati 'Ndashaka kubizeza ko tuzakomeza kubashyigikira haba mu gushaka amasoko no kugeza ibicuruzwa hirya no hino. Twiteguye gukomeza kubafasha mu kwaguka kandi si mwe gusa ahubwo no ku bandi bose bafite ibitekerezo by'iterambere turi mu ruhande rwabo'.

    Habimana Emmanuel ukuriye ishami ry'igenamigambi no kugenzura ibikorwa by'ubucuruzi n'inganda muri MINICOM yavuze ko urwo ruganda rwitezweho umusanzu ufatika mu kuzamura ibikorerwa mu Rwanda.

    Ati 'Uru ruganda ruzatuma hagabanuka amafaranga twakoreshaga dukura umuti usukura amenyo hanze y'Igihugu kandi uzagurwa ku mafaranga make y'Amanyarwanda. Ruzanabasha kohereza ibicuruzwa hirya no hino mu bihugu duturanye bizadufashe kwinjiza amadovise'.

    Habimana yongeyeho ko RK Industries igiye kugabanya 10% by'umuti w'amenyo watumizwaga mu mahanga ariko nyuma yo gutangira gukora mu bushobozi bwose ifite ikaba izahaza isoko ry'imbere mu gihugu ndetse hakanasaguka 17% by'ibyo rukora bizoherezwa mu mahanga.

    Ambasaderi w'u Buhinde mu Rwanda, Mridu Pawan Das yavuze ko u Rwanda ari Igihugu gifite ubukungu bwiyongera ku muvuduko mwiza muri Afurika binyuze muri gahunda zirimo no korohereza ishoramari.

    Yongeyeho ko ibyo bizakomeza kureshya abashoramari bashya benshi harimo n'inganda zizarufasha mu kugira umubare munini w'ibicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu. ‎

    Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gukora umuti usukura amenyo uhagije

    Umuyobozi Mukuru wa RK Industries, Kunal Chudasama yavuze ko urwo ruganda rukora ibicuruzwa byizewe ku rwego mpuzamahanga kandi ko ruzafasha mu kuzamura ubukungu bw'Igihugu

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Mutimura Benjamin yavuze ko bashimishijwe no kubona urwo ruganda bafashije rutangira ibikorwa mu Rwanda ndetse yizeza abayobozi barwo ko bazakomeza gukorana

    Umuti usukura amenyo rukora watangiye kujya ku isoko mu Rwanda

    Habimana Emmanuel ukora muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yavuze ko uruganda rushya rwitezweho umusanzu ufatika mu kuzamura ibikorerwa mu Rwanda

    Basuye ibice byose bigize uruganda

    Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, Maj. Gen. Ramson Godwin Mwaisaka ari mu bitabiriye uwo muhango

    Ambasaderi w'u Buhinde mu Rwanda, Mridu Pawan Das yavuze ko u Rwanda ari Igihugu gifite ubukungu bwiyongera ku muvuduko mwiza muri Afurika binyuze muri gahunda zirimo no korohereza ishoramari

    Amafoto: Niyonzima Moïse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hafunguwe-uruganda-rwa-mbere-rukora-umuti-usukura-amenyo-mu-rwanda

  • Impungenge mu Gakenke nyuma y'aho inyamaswa zitazwi zishe amatungo icumi – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku mugoroba ahagana saa kumi n'imwe ubwo imvura yagwaga. Izo nyamaswa zitaramenye ziraye muri ayo matungo zica ihene umunani n'intama ebyiri.

    Ni amatungo y'abaturage batatu bari bayaziritse ku musozi aho yarishag, bagiye kuyacyura bagasanga yapfuye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru, asaba abaturage kwirinda kurya ayo matungo yishwe n'inyamaswa zitaramenyekana.

    Yagize ati 'Abaturage babujijwe kurya aya matungo yishwe n'inyamaswa kugira ngo bitabagiraho ingaruka mbi. Hatangiye iperereza n'ibikorwa byo gushakisha izi nyamaswa ku bufatanye bwa Polisi n'inzego z'ibanze, abaturage nibahumure umutekano urahari.”

    SP Mwiseneza kandi yasabye abaturage kubahiriza gahunda yo kororera mu biraro no kugana ubwishingizi bw'amatungo.

    Ibiro by’Umurenge wa Muhondo mu karere ka Gakenke


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-mu-gakenke-nyuma-y-aho-inyamaswa-zitazwi-zishe-amatungo-icumi

  • Dushimimana Lambert yasabye imbabazi kubera imyitwarire yatumye asimbuzwa nka Guverineri – #rwanda #RwOT

    Itangazo rishyiraho Guverineri mushya w'Intara y'Iburengerazuba ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2024, bishyira iherezo ku buyobozi bwa Lambert Dushimimana wari umaze umwaka n'amezi abiri kuri yu mwanya.

    Uyu mugabo wagiye muri uyu mwanya avuye muri Sena y'u Rwanda, yasimbuwe na Ntibitura Jean Bosco wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano w'Imbere mu Gihugu mu Rwego rw'Igihugu rw'Umutekano n'Iperereza.

    Mu butumwa Dushimimana yashyize ku rukuta rwa X kuri yu wa 24 Ugushyingo, yavuze ko ashimira Perezida Kagame ku mahirwe yahawe yo gutanga umusanzu mu miyoborere y'igihugu ariko anasaba imbabazi aho atitwaye neza.

    Ati 'Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame, ku mahirwe mwampaye yo gutanga umusanzu mu miyoborere y'Igihugu. Ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima, z'aho nitwaye binyuranyije n'indangagaciro z'Umuryango FPR Inkotanyi. Ndabizeza kutazahwema gukomeza gukorera u Rwanda.'

    Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Republika @paulKagame ku mahirwe mwampaye yo gutanga umusanzu mu miyoborere y’Igihugu. Ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima, z’aho nitwaye binyuranyije n’indangagaciro z’Umuryango @rpfinkotanyi. Ndabizeza kutazahwema gukomeza gukorera u Rwanda.

    — Dushimimana Lambert (@DushimimanaL) November 24, 2024

    Dushimimana Lambert yagizwe Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba ku itariki 4 Nzeri 2023 asimbuye Habitegeko François.

    Dushimimana asimbujwe mu gihe mu ntara yayoboraga hatangiye kumvikana ukwegura kw'abayobozi b'uturere barimo uwari Meya w'Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, uwari Visi Meya ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu n'uwari Perezida w'Inama Njyanama muri ako karere bose beguye bavuga ko ari ku mpamvu zabo bwite.

    Hari kandi Dr. Kibiriga Anicet wari Meya wa Rusizi, uwari Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage ndetse n'uwari Umujyanama mu Nama Njyanama y'ako karere na bo beguye ku mpamvu zabo bwite ku itariki 23 Ugushyingo 2024.

    Raporo ngarukamwaka y'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB, ku ishusho y'uko abaturage babona imiyoborere n'imitangire ya serivisi yasohotse mu Ugushyingo uyu mwaka, igaragaje ko uturere dutandatu muri turindwi tugize Intara y'Uburengerazuba twasubiye inyuma mu miyoborere n'imitangire ya serivisi mu 2024.

    Mu mpera z'Ukwakira 2024, Dushimimana Lambert yagiye gukoresha inama mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi, isubikwa by'igitaraganya bitewe n'ubwitabire buke bw'abaturage, nyuma y'igihe gito Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge n'abandi batatu b'utugari basabwa kwandika amabaruwa basezera ku nshingano zabo.

    Muri Gicurasi 2024 kandi abayobozi icyenda bo mu Karere ka Rusizi barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge babiri basezereye rimwe mu kazi bavuga ko ari ku mpamvu zabo bwite, uwari Meya Dr Kibiriga Anicet avuga ko nta kibazo biteye.
    Ntibitura abaye Guverineri wa karindwi uyoboye Intara y'Iburengerazuba kuva mu 2006 ubwo hakorwaga amavugurura mu nzego z'imitegekere y'igihugu.

    Abayiyoboye mbere barimo Kabahizi Celestin, Mukandasira Caritas, Mureshyankwano Marie Rose, Munyantwari Alphonse, Habitegeko François, Dushimimana Lambert.

    Dushimimana Lambert yari amaze umwaka n’amezi abiri ayoboye Intara y’Iburengerazuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-rya-dushimimana-lambert-wasimbujwe-nka-guverineri-w-intara-y

  • Inkomoko y'ivumburwa ry'amakaramu #rwanda #RwOT

    Ikaramu yakozwe nk'igikoresho cyo guhanga no gufasha imyigire ya muntu, ikaramu ifite inkomoko ishimishije. Ikaramu ya mbere yagaragaye ahagana mu kinyejana cya 16, ubwo hakorwaga ubuvumbuzi bwa serendipitous i Borrowdale, mu Bwongereza.

    Mu 1564, hakozwe 'ikaramu' ishobora gukoreshwa mu kwandika no gushushanya. Ibuye Graphite ryari ryoroshye kugirango habeho ikorwa ry'ikaramu.

    Ibi bikoresho bya rudimentary byari ibitekerezo byabanyabukorikori b'i Burayi, cyane cyane mu Bwongereza, aho grafite nziza yakozwe mu mpera z'ikinyejana cya 18.

    Mu 1795, Umufaransa Nicolas-Jacques Conté yahinduye grafite , ayihinduramo ikaramu, ayibumbamo inkoni, ibyo twe abubu dukunnze kwita kereyo.

    Ibi bishya ntabwo byateje imbere kuramba gusa ahubwo byanemereye ibyiciro bitandukanye byo gukomera, gushyiraho urwego rw'amakaramu menshi nkuko uyu munsi bimeze.

    Source : https://kasukumedia.com/inkomoko-yikorwa-ryamakaramu/

  • Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bi… – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki  23 Ugushingo 2024.

    Hon. Tito Rutaremara usanzwe ari Umuyobozi w'Inama ngishwanama y'Inararibonye z'u Rwanda, yavutse mu mwaka wa 1944, avukira i Kiziguro muri Gatsibo mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Amashuri abanza imyaka itanu (5) yayigiye i Kiziguro, umwaka wa Gatandatu (6) awigira mu Ruhengeri i Nemba. Nyuma ahavuye yize mu Iseminari ku Rwesero imyaka ibiri (2) ndetse yiga umwaka umwe n'igice muri St Andre, ari bwo we n'umuryango we bahitaga bahunga bajya muri Uganda.

    Ageze muri Uganda n'umuryango we, yaje gushaka ishuri ndetse araribona, yiga mu ishuri rikuru mu bijyanye no kwigisha ndetse ahakura Buruse yo kujya kwiga mu gihugu cy'u Bufaransa ahakura Licence, Maîtrise ndetse na Doctorat.

    Hon. Tito Rutaremara yakoze imirino itsindukanye ,imwe muri yo harimo nko kuba umuyobozi w'akanama kashyizeho FPR-Inkotanyi mu 1987, ndetse yabaye mu ishyaka NRM riyoboye Uganda, ubwo ryafataga ubutegetsi Museveni akajya ku buyobozi.

    Hon. Tito nk'umwe mu mpuguke n'inararibonye u Rwanda rufite, mu 2019 yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye, nyuma y'uko urwo rwego rutari rufite umuyobozi kuva Dr. Iyamuremye Augustin yagirwa Umusenateri akanatorerwa kuba Perezida wa Sena.

    Mu yindi mirimo yakoze harimo kuba Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi (1987-1989), Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga (1989-1991), Umuhuzabikorwa wa Politiki n'igisirikare (1991-1993).

    Yabaye n'umudepite (1995-2000), ayobora Komisiyo yo gushyiraho Itegeko Nshinga (2000-2003), aba Umuvunyi Mukuru (2003-2012), umwanya yavuyeho ajya kuba Senateri.

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije na Tito Rutaremara kwizihiza isabukuru y’imyaka 80

    Tito Rutaremara arizihiza isabukuru y’imyaka 80 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148900/perezida-kagame-na-madamu-bitabiriye-ibirori-byo-kwizihiza-isabukuru-yimyaka-80-ya-tito-ru-148900.html

  • Yishyurwa asaga Miliyoni 20 Frw! Ibintu 10 by… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo “Friends of Amstel” cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition ahazwi nka Camp Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024. 

    Yaririmbiye mu mbuga yakira abantu bari hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 8, ariko yataramiye abatarenga 350.

    Azwi mu bitaramo Mpuzamahanga byamuhuje n’abakomeye, ariko benshi bibajije impamvu atabonye abantu benshi muri iki gitaramo cye cya mbere.

    Hari abasesenguzi muri Showbiz, bavuga ko Bnxn Buju yabuze abantu ahanini binaturutse mu kuba nawe atarigeze yamamaza iki gitaramo.

    Yatangajwe ko azataramira i Kigali mu mezi abiri ashize, ariko byatunguye benshi kubona mu ijoro ryo ku wa Gatanu ari bwo yabwiye abamukurikira barenga Miliyoni 1.7 ko afite igitaramo i Kigali.

    Abandi bajya kure bakavuga ko igitaramo cye cyabuze abantu binaturutse mu kuba nta mbaraga zashyizwe cyane mu kucyamamaza.

    Nubwo bimeze gutya ariko Bnxn Buju yagaragaje ko ari umuhanzi ukomeye muri Afurika, kandi ko indirimbo yakoranye n’abandi zacengeye.

    Ku rubyiniro yabanjirijwe n’abahanzi Nyarwanda barimo Kenny K-Shot, Bruce The 1 St n’abandi.

    InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 10 byaranze igitaramo cye i Kigali;


    1.Yaririmbye yifubitse

    Uyu musore yageze ku rubyiniro ahagana saa 22:20′ ava ku rubyiniro saa 23:30′, bivuze ko yakoresheje iminota 50′. 

    Mbere y’uko azamuka ku rubyiniro yabanje gusoma ku itabi rizwi nka ‘Cigar, maze asuzuma indangururamajwi ye.

    Ageze ku rubyiniro yaririmbye ‘microphone’ idacanye, umwe mu ikipe ye azakumufasha arayicana.

    Yari yambaye imyenda imugaragaza nk’umuntu ukonje- ubanza byatewe n’uko ikirere kitari kimeze neza.

    Buri ndirimbo yaririmbye, yarenzaho kubwira Abanyarwanda ko abakunda, kandi yishimiye kubataramira. 

    Ikindi ni uko mbere y’uko agera muri ‘Back Stage’ abahanzi bose mu Rwanda bakuwemo, bamusigira umwanya. Kandi yanahawe imodoka ebyiri ziherekeza iye. 

    Ku rubyiniro, yanyuzagamo akabyina, akaganiriza abafana, akajya ku byuma bya Dj, akanywa ku mazi ya Vital’O n’ibindi. 

    Urutonde rw’indirimbo yaririmbye rwiganjemo izo yakoranye n’abandi bahanzi nka ‘Gwagwalada’ yakoranye na Kizz Daniel na Seyi Vibez, ‘Romeo Must Die’ yakoranye na Ruger, ‘Fi Kan we Kan’ na Rema, ‘Feeling’ na Ladipoe n’izindi.

    2.Symphony Band yatunguranye

    Aba basore bacuranze cyane indirimbo yabo yakunzwe bise ‘Respect’ bakoranye na Alyn Sano.

    Iri mu ndirimbo zatumbagije izina ry’iri  tsinda kugeza ubwo bamenyekanye kuva mu myaka itandatu ishize.

    Ku rubyiniro banaririmbye indirimbo yaciye ibintu ya Shaggy wamamaye muri Jamaica no ku Isi hose.

    3.Hari abakinaga ‘Biyari'

    Ni umwe mu mikino igezweho muri iki gihe, aho usanga cyane bamwe mu bahanzi bawuharaye.

    Uzwi nk’umukino w’abasirimu n’abandi boroheje!

    Iki gitaramo gisobanurwa cyane nk’igihuza inshuti za Amstel, binatuma hategurwa ibikorwa birimo nko gukina ‘Biyari’.

    Iyo wahageraga, wasanga abasore n’inkumi bari gukina uyu mukino.

    Ariko kandi ku ruhande, hari abasore n’inkumi bashushanyaga bahanga ibihangano binyuranye kuri ‘Tabulo’. Byiganjemo ibigaragaza ibyiza nyaburanga mu Rwanda.

    4.Dj Muun n’umushyushyarugamba Zuba bamaze iminota irenga 30 bataramira abantu

    Zuba amaze igihe kinini yifashishwa cyane mu bitaramo nk’ibi bitumirwamo abahanzi Mpuzamahanga.

    Ni mu gihe DJ Muun akunze gucuranga cyane mu tubyiniro twinshi tugezweho muri iyi Kigali.

    Mu gihe cy’iminota irenga 35′ bombi bahuje imbaraga mu ndirimbo zakunzwe cyane muri Afurika mu bihe bitandukanye, cyane cyane izo muri Nigeria.

    Bacuranze kandi indirimbo nka ‘Sikosa’ ya Kevin Kade, Element na The Ben, ‘Oule’ ya Cassava, ‘Hashtag’ ya Christopher, ‘Binkolera’ ya Sheebah na The Ben, ‘Inana’ ya Chriss Eazy n’izindi.

    5.Umunyarwenya Babou niwe wakiriye Symphony

    Deejay June niwe wa Mbere wafunguye iki gitaramo, akurikirwa n’umunyarwenya Babou.

    Uyu munyarwenya Babou ni nawe wakiriye Symphony Band ku rubyiniro.

    Agisoza umwanya we, yakiriye ku rubyiniro MC Zuba, nawe yakira DJ Muun bamarana iminota irenga 35′ bataramira abantu.

    6.QD Mapamera yabimburiye abandi bahanzi kuririmba

    Uyu musore w’i Musanze yinjiriye mu ndirimbo ye yise “Idage” aherutse gushyira hanze.

    Yaririmbye mu buryo bwa ‘Play Back” afashijwe na DJ wari ku rubyiniro.

    Uyu musore yari wenyine ku rubyiniro, kuko nta n’umubyinnyi yigeze yitwaza.

    Mbere y’uko aririmba indirimbo ye yise ”Teta” yamamaye yavuze ati ‘ndakeka mwese iyi ndirimbo muyizi”.

    Uyu musore yigeze kuvuga ko indirimbo ye ‘Teta’ yayikoze mu buryo bwamutunguye, byanatumye uwamukoreye amashusho ataramwishyuje.

     7.E.T Ndahigwa yari afite umubare munini w’abafana

    Ni umwe mu basore bamaze imyaka ine mu muziki, ndetse benshi mu rubyiniro bazi ibihangano bye.

    Yinjiriye mu ndirimbo ye yise ‘Ndahigwa’ yitiriye Izina rye, akomereza kuri ‘Coconut”- yavuze ko iyi ndirimbo ayikunda cyane.

    Buri ndirimbo yose yaririmbaga, hari umubare munini w’abafana babaga bari imbere bamugaragariza ko bamushyigikiye.

    8.Nillan ku rubyiniro, Mistaek aserukana umubyinnyi udasanzwe

    Nillan yaserutse mu myambaro yihariye yinjirira mu ndirimbo ‘Magic’ yakoranye na Kivumbi King, akomereza kuri ‘Sober’.

    Nyuma yo gusoza izi ndirimbo, yavuze ko yanyuzwe n’uburyo yakiriwe. Yavuyeho abisikana na Mistaek.

    Bigaragara ko uyu musore yari amaze igihe kinini yitegura uru rubyiniro.

    Kuko mbere ye, habanje umubyinnyi wari wambaye bidasanzwe, mu ishusho y’umupfumu.

    Kuva mu myaka itatu ishize, uyu musore yigaruriye cyane umubare munini w’Urubyiruko.

    Yanaririmbye indirimbo ‘Ndikwikora’ yakoranye na mugenzi we B-Threy,

    Yasoreje ku ndirimbo ‘Ku cyaro’ yaririmbye amanuka ku rubyiniro, kuko abafana basigaye bayiririmba bonyine

    9.Bruce the 1st, uyu mwaka waramuhiriye

    Uyu musore ugezweho muri iki gihe, yinjiriye mu ndirimbo ‘Way to win’, akomereza kuri ‘Up’ yakunzwe cyane yakozwe na Producer Muriro.

    Yabwiye abafana be gufatanya nawe kwishima kuko ‘twaje hano kubyina, nta bukonje bukwiye kubaranga’.

    Asoje kuvuga aya magambo, yakomereje ku ndirimbo yise ‘Ku mihanda’ yakoranye na Juno Kizigenza.

    Mu kwitegura gusoza umwanya we, yaririmbye indirimbo ‘Demo’ yakoranye na Ariel Wayz, Sagamba, Sogier Kid na Kivumbi King.

    Mbere y’uko ava ku rubyiniro, uyu musore yaririmbye indirimbo ‘Bwe Bwe Remix’ yahurijemo abaraperi b’ikiragano gishya n’abandi bamaze igihe kinini mu muziki.

    10.Kenny K-Shot yabisikanye na Bruce the 1st

    Aba baraperi ni inshuti z’igihe kirekire, ku buryo hari indirimbo nyinshi bagiye bakorana.

    Mbere y’uko Kenny K-Shot azamuka ku rubyiniro, Bruce yamwakiriye avuga ko bakoranye indirimbo bise ‘Umutima’.

    Kenny yageze ku rubyiniro, aganiriza abafana be, ubundi aranzika mu ndirimbo yari yateguye. 

    Uyu musore yaririmbye muri iki gitaramo, mu gihe aherutse gushyira ku isoko indirimbo zigize Album ye ya Kabiri yise ‘Intare II’. 

    Yavuze ko arwaye ariko ‘natunguwe n’uburyo ndi kubarusha ‘vibe’. Ati “Turi Intare uko byagenda kose. “ 


    Bnxn Buju wamamaye muri Nigeria yataramiye i Kigali ku nshuro ye ya mbere mu gihe cy’iminota 50′ asoza ashima uko yakiriwe 


    Bnxn yitaye cyane ku ndirimbo yakoranye n’abandi bahanzi kurusha ize bwite




    Bnxn yaririmbye anyuzamo akaganiriza abafana be, ndetse yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda



    Mu mwanya muto Kenny K-Shot yari yahawe yagaragaje kuririmba cyane indirimbo ziri kuri Album ye ‘Intare”


    Umuraperi Kenny K-Shot 





    Umushyushyarugamba Zuba [Ubanza ibumoso] yanyuzagamo agataramira abantu mu ndirimbo zinyuranye

    Umuraperi Mistaek wamamaye mu ndirimbo ‘Ku Cyaro’ yari yitwaje ababyinnyi ku rubyiniro

    Umuraperi Bruce The 1St yigaragaje mu isura idasanzwe, ubwo yaririmbaga indirimbo z’abahanzi banyuranye


    Umuraperi Nillan yari afite umubare munini w’urubyiruko rwari rumushyigikiye muri iki gitarami






    Abasore babarizwa muri Symphony Band bishimiwe mu buryo bukomeye muri iki gitaramo 

    NYUMA Y’IKI GITARAMO TWAGANIRIYE NA MISTAEK URI MU BAGEZWEHO MURI IKI GIHE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148899/yishyurwa-asaga-miliyoni-20-frw-ibintu-10-byaranze-igitaramo-cya-bnxn-buju-amafoto-148899.html

  • Pastor Paddy Musoke yamuritse ibitabo bibiri… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024 muri Serena Hotel, habereye ibirori byo kumurika ibitabo bibiri byanditswe na Pastor Paddy Musoke ushumbye itorero Trinity Tabernache ku Isi. Ibyo bitabo ni”The Science & Art of Servant Leadership” na “Mon Travail, Mon Ministère”.

    Igitabo”Mon Travail, Mon Ministère”, ni iyerekwa yagize mu myaka14 itambutse rikubiye mu gitabo “My Work, My Ministry” ari nacyo yashyize mu rurimi rw'Igifaransa cyitwa “Mon Travail, Mon Ministère”.

    Iki gitabo gikubiyemo inyigisho ziganisha ku gukizwa, cyagarutsweho cyane na Rizikhi ukomoka muri Kenya, Pastor Igiraneza Christella na Gedeon Rudahunga washinze Rwanda Leaders Fellowship.

    Rizikhi yavuze ko ababyeyi bakwiye kwigisha abana babo kwandika no gusoma ibitabo kuko ariyo soko yo kumenya amateka. Yatanze urugero ko igitabo gisobanura ibintu byinshi nka Bibiliya ku bantu batari bayisobanukirwa, usanga iyo bayisomye basobanukirwa bakanamenyeramo ubuhanga no gushaka kw'Imana.

    Ikindi gitabo cyamuritswe, ni “The Science & Art of Servant Leadership” kigaruka ku kuba umuyobozi ukorera abandi nk'uko na Yesu yabaye urugero agakorera abantu kuruta uko abantu bamukoreraga.

    Aloysius Kiiza yavuze ko impinduka Imana yifuza kuzana ku Isi zizanyura mu bayobozi b'icyitegererezo akaba ariyo mpamvu yashishikarije abantu bose kugura iki gitabo kugira ngo biyungure ubumenyi maze izo mpinduka Imana yifuza kuzana zizabanyuremo.

    Ati 'Buri gihe Imana yifuza kuzana impinduka muri sosiyete kandi ibyo byose bibanzirizwa no kugira abayobozi b'icyitegererezo.

    Ndabashishikariza kugura iki gitabo kugira ngo mujye kugisoma ntimukibike. Muzahere kuri chapter ya mbere mugere kuri chapter ya nyuma kuko buri chapter ubwayo nabonye ari igitabo ubwacyo.'

    Pastor Juliene Kabanda wa Grace Room, yavuze ko amaze imyaka 26 aziranye na Pastor Paddy Musoke ari umugabo wo guhamya ubukristo bwe ndetse n'umwuka w'ubuyobozi afite.

    Dr Joel Bazira nawe yashishikarije abantu kugura no gusoma iki gitabo avuga ko nubwo gihugura abayobozi kuyobora bakorera abaturage, abayoborwa bemera kugandukira abayobozi babo nabo bakwiye gushimwa cyane.

    Pastor Paddy Musoke yashimiye umuryango we kuba waje kumushyigikira ndetse bakaba baragize n'uruhare rukomeye mu gutuma agera ku nzozi ze zo kwandika iki gitabo cy'uburyo bwo kuba abayobozi b'icyitegererezo Imana yifuza gukoresha.

    Pastor Paddy Blessed Musoke waminuje mu bijyanye n’Ubwubatsi (Civil Engineering) ariko kuri ubu akaba ahugiye cyane mu kogeza Yesu mu buryo bwose bushoboka burimo no kwandika Ibitabo, avuga ko “kwandika “Ibitabo” ni umurimo w’Imana [Ministry] kuri njye, sinandika ibyo nkura mu mutwe, nandika ubutumwa Imana impa kwandika.”

    Pastor Paddy Musoke umaze imyaka 30 mu murimo w’Imana, yavuze ko imiryango myinshi [ingo z’abashakanye] iri gusenyuka, bikaba biterwa n’ubwoko bw’imiyoborere bakoresha. Yizera ko uburyo bw’imiyoborere bugaragara muri Bibiliya, buramutse bukoreshejwe neza mu ngo, mu madini no muri Leta, byatanga impinduka nziza cyane muri sosiyete.

    Pastor Paddy yamuritse ibitabo bibiri

    Pastor Paddy yashimiye umuryango we waje kumushyigikira muri iki gikorwa cyo kumurika igitabo

    Pastor Paddy yamuritse ibitabo bibiri yanditse aho buri kimwe kigura amafaranga 20,000 Frw

    Pastor Julienne Kabanda yari yaje gushyigikira Pastor Paddy bamenyanye mu myaka 26 ishize

    Umuramyi Chryso Ndasingwa niwe wafatanyije kuramya no guhimbaza Imana abitabiriye ibi birori byo kumurika ibitabo bya Pastor Paddy

    Umwe mu batangije amasengesho ya Rwanda Leaders Fellowship, Gedeon Rudahunga bitabiriye ibi birori ndetse agira icyo avuga ku gitabo “Mon travail, mon ministère”

    Amb.Charles Murigande yitabiriye ibi birori

    Umuhanzikazi Kamikazi yitabiriye ibi birori byo kumurika ibitabo bya Pastor Paddy

    Pastor Alain Numa niwe wayoboye ibi ibirori

    Ab’inkwakuzi bamaze kugura ibi bitabo kugira ngo biyungure ubumenyi

    Pastor Paddy yifatanyije n’abatumirwa be bakatana Cake yo kwishimira ibyo yagezeho mu bushakashatsi bukubiye mu bitabo bye

    Kanda Aha urebe andi mafoto

    Photos: Ngabo Serge-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148897/pastor-paddy-musoke-yamuritse-ibitabo-bibiri-mu-birori-byasusurukijwe-na-chryso-ndasingwa–148897.html

  • Rusizi: Umugabo yasanzwe mu mashyuza yapfuye – #rwanda #RwOT

    Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Rukamba Akagari ka Mashyuza Umurenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi ku wa 23 Ugushyingo 2024.

    Mu gitondo nibwo abaturage bajyaga mu isoko bageze kuri iki cyuzi, babonamo umurambo bahita babimenyesha ubuyobozi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabuye, Kamali Kimonyo, yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwajyanyeyo n'Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB, gutangira iperereza.

    Ati “Ikigaragara ni uko yaguyemo nimugoroba kuko umubiri wari watangiye kwangirika Ariya mazi abamo gaz hari aho bagera gaze ikabarusha imbaraga”.

    Ubuyobozi bumaze iminsi bubuza abaturage kwirinda kogera muri aya amazi. Ni mu gihe abaturage bakundira aya mazi ko abavura amavunane, imitsi n'izindi ndwara zirimo n'izo mu nda.

    Kamali Kimonyo yavuze ko icyo bamaze kumenya ku myirondoro ya nyakwigendera ari uko akomoka mu Mudugudu wa Kiboza, Akagari ka Kingwa mu murenge wa Gitambi.

    Mu mezi abiri ashize nabwo hari umugabo wasanzwe muri iki kidendezi yapfuye. Bombi bikekwa ko bishwe na gaz yo ku mashyuza.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Mibilizi gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umugabo-yasanzwe-mu-mashyuza-yapfuye

  • RBC yagaragaje ko indwara zigira ubudahangarwa ku miti zimunga ubukungu bw'igihugu – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu Nama y'Igihugu yo kurwanya indwara ziterwa n'udukoko zigira ubudahangarwa ku miti, mu cyumweru cyahariwe kwibutsa abantu ingaruka zabyo.

    Prof. Muvunyi yavuze ko u Rwanda ndetse n'Isi byugarijwe n'icyo kibazo, aho gishobora kuzatuma abarenga miliyoni 35 bahasiga ubuzima bitarenze mu 2050.

    Yagize ati 'U Rwanda ndetse n'Isi yose muri rusange bihangayikishijwe n'ikibazo cy'indwara zigira ubudahangarwa ku miti, ibi bigira ingaruka mu kumunga ubukungu bw'igihugu, ariko turi mu rugamba rwo guhangana nabyo kuko hatagize igikorwa, ubuzima bw'abantu benshi bwazabigenderamo.'

    Dr. Mukagatare Isabelle, uhagarariye ishami rya Serivisi z'Ubuzima muri RBC, yavuze ko abantu bose bakwiriye kwigishwa kugira ngo u Rwanda rurusheho guhangana n'udukoko duhangana n'imiti ishinzwe kutuvura.

    Yagize ati 'Ubu buri muntu wese akwiriye kwigishwa yaba abaganga, abakora muri farumasi ndetse n'abaturage. Umuganga akamenya ibyo avura ariko akoresheje imiti ikwiriye kuko ibyo bizadufasha kurushaho guhangana n'ikibazo gihari.'

    Yakomeje avuga ko udukoko duhangara umuti twabaye twinshi, aho ubu imiti isuzugurwa natwo igera kuri itandatu.

    Ati 'Iyo udukoko utumenyereje imiti tugeraho tukayisuzugura tukagira ubudahangarwa kuri wo. Ubu twariyongereye cyane. Mbere washoboraga gusanga imiti idakora ari ibiri gusa ariko ubu usanga mu 10 igeragejwe, itandatu iba idakora kuri izo ndwara.'

    Ubudahangarwa bw'udukoko ku miti buri no mu matungo nk'uko byagarutsweho na Dr. Rukundo Jean Claude ukora ubushakashatsi mu bijyanye n'amatungo muri RAB.

    Ati 'Mu kuvura amatungo dukoresha imiti isa nk'iy'abantu, icyo dutandukaniraho ni ku ngano y'umuti utangwa. Mu matungo n'aho ikibazo kirahari kandi giteye inkeke ku Isi hose.”

    Yakomeje avuga ko ibi akenshi biterwa no gukoresha imiti nabi.

    Ati 'Iyo ufashe umuti wagenewe guhabwa itungo runaka ukawukoresha mu bundi buryo budakwiye, bituma ya ndwara ibona umwanya wo kurwanya uwo muti.'

    Inzego z'ubuzima ku Isi zigaragaza ko mu 2030 amafaranga akoreshwa mu ku rwanya indwara ziterwa n'udukoko tugira ubudahangarwa ku miti, aziyongera akagera kuri miliyoni 400$ ku mwaka.

    Umuyobozi wa RBC, Prof. Muvunyi Mambo Claude yavuze ko hatagize igikorwa mu guhangana n’indwara z’iterwa n’udukoko tugira ubudahangarwa ku miti ubuzima bwa benshi bazabigenderamo

    Abo mu nzego z’ubuzima zitandukanye bari bitabiriye inama

    Umuyobozi wa RBC ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama

    Habaye ibiganiro bitandukanye bigaruka kubyakorwa ngo Isi ihangane n’ikibazo cy’indwara ziterwa n’udukoko tugira ubudahangarwa ku miti

    Hatanzwe ibitekerezo bitandukanye ndetse habazwa n’ibibazo bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rbc-yagaragaje-ko-indwara-zigira-ubudahangarwa-ku-miti-zimunga-ubukungu-bw