Blog

  • Element yaserukanye ibendera ryu Rwanda mu g… – #rwanda #RwOT

    Yakiriwe ku rubyiniro na Deeejay Kerb uri mu bagezweho muri kiriya gihugu, maze yinjira ku rubyiniro afite ibendera ry'u Rwanda, mu gitaramo gikomeye yahakoreye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024. 

    Ni igitaramo cyabereye ahazwi nka Nomad Bar Grill. Uyu musore yari amaze igihe atumirwa muri iki gitaramo bihurirana n'akazi yari ahafite.

    Ubwo yari ahamagawe ku rubyiniro, yavuzwe nk'umuhanzi wari ukumbuwe n'abanyarwanda n'abanya-Uganda babarizwa muri kiriya gihugu.

    Ari ku rubyiniro, yinjiriye mu ndirimbo 'Fou de Toi' yakoranye na Bruce Melodie na Ross Kana, bigera ubwo ashyira ku ruhande ibendera ry'u Rwanda yari yiteye, asigarana isengeri, ubundi aranzika mu zindi ndirimbo yari yateguye.

    Uyu musore yanaririmbye indirimbo ze zirimo nka 'Kashe', 'Milele' aherutse gushyira ku isoko, ashima uko yakiriwe. Yabwiye Abanyarwanda n'Abanya-Uganda babarizwa muri kiriya gihugu ati 'Ndabona abakobwa beza hano. Nari mbakumbuye, nizeye ko namwe ari uko.'

    Iki gitaramo cyabereye muri kari kabyiniro, cyahuje amagana y'abantu, kandi bitewe n'uko umubare munini w'abacurangaga ari ba Dj, byatumye Element aririmba mu buryo bwa 'Plack Back'.

    Ubwo Deejaykerb yamwakiraga hari aho yagize ati 'Mwiteguye kwakira Element, banyarwanda, namwe banya-Uganda, niba witeguye vuga uti Element turashaka gutama.'

    Hari aho Element yagiye asaba Dj kureka gucuranga indirimbo, ubundi akaririmba mu buryo bwa Live afatanyije n'abari bitabiriye iki gitaramo, biganjemo cyane abasore n'inkumi n'abandi b'abanyabirori muri iki gihugu. Muri iki gitaramo kandi uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo 'Sikosa' yakoranye na The Ben na Kevin Kade.

    Element asobanura ko uretse gutaramira muri iki gihugu, yanajyanwe no gukorera indirimbo abahanzi batandukanye muri iki gihugu. Yaherukaga gutaramira muri iki gihugu muri Nzeri 2023.

      

    Abanyarwanda babarizwa muri kiriya basazwe n'ibyishimo babonye Element aserukanye ibendera 

    Ni igitaramo cya Kabiri Element akoreye muri Uganda, kandi agaragaza ko yari akumbuye kubataramira 

    Hari bamwe mu bafana bitabiriye iki gitaramo bagiye basangiza abandi amashusho agaragaza uko byari bimeze 

    Element yitaye cyane ku ndirimbo yagiye akorana n'abandi bahanzi zikunzwe muri iki gihe  

    Umunyarwenya Alex Muhangi uri mu bagezweho muri Uganda, yagaragaje ko ari mu bitabiriye igitaramo cya Element

     

    Mbere yo kuririmba muri iki gitaramo, Element yabanje gusohora amafoto agaragaza imyambaro ari buserukane

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MILELE’ YA ELEMENT

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148923/element-yaserukanye-ibendera-ryu-rwanda-mu-gitaramo-gikomeye-muri-uganda-148923.html

  • Ibyo wamenya kuri Miss Africa Golden yitabiri… – #rwanda #RwOT

    Yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe kuri iki Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024. Yari aherekejwe n'abo mu muryango we, inshuti n'abandi.

    Uyu mukobwa mu 2023 yahigitse bagenzi be yegukana irushanwa rya Rwanda's Global Top Model byamuhesheje amahirwe yo guserukira igihugu kuri iyi nshuro.

    Iri rushanwa yitabiriye ryatangiye kuri iki Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, ni mu gihe biteganyijwe ko rizasozwa tariki 1 Ukuboza 2024.

    Umuyobozi wa Rwanda's Global Top Model, Ndekwe Paulette yabwiye InyaRwanda ko ari ku nshuro ya karindwi bafashije umukobwa guserukira u Rwanda, kandi bizera ko Laura Sarah azatahukana intsinzi.

    Ati 'Icyizere cyo gutsinda kirahari ariko birasaba gukora cyane. Igihe duherukira muri Miss Africa Golden ni mu 2022, kandi twabashije kugera muri batanu ba mbere. Ubu rero kuri iyi nshuro turahirimbanira kujya imbere y'aho.'

    Yavuze ko bahisemo kwitabira iri rushanwa, kubera ko riha agaciro umwana w'umukobwa kandi rikamushyigikira mu bikorwa byose.

    Akomeza ati 'Ni ku nshuro ya Karindwi dufashije umukobwa kugenda. Twahisemo Miss Africa Golden kubera impinduka bazanye zo gufasha utsinze kumuzamura mu bikorwa mpuzamahanga. Kandi ni irushanwa twibonamo kuko riga agaciro abirabura.'

    Ni ku nshuro ya Kabiri Embrace Africa yohereje umukobwa muri Miss Africa Golden International, ariko ni ku nshuro ya karindwi bohereje umukobwa mu bikorwa mpuzamahanga.

    Miss Africa Golden ni irushanwa mpuzamahanga ry’abirabura bose bo ku migabane yose y'Isi, abadakomoka muri Afurika bo baba babita ko bafite 'Afro Roots' mu gihe birabura. Nk'ubushize, igisonga cyabaye umukobwa wo mu Buhinde.

    Kuri iyi nshuro uzatsinda bazamufasha gukomeza kwitabira ibikorwa mpuzamahanga. Mu ntego zabo, bagaragaza ko badashaka gukora nk'andi marushanwa akomoka muri Afurika, aho umukobwa atsinda bikaba birarangiye akicarana ikamba.

    Bo, bagaragaza ko uzatsinda urugendo rwe ruzaba rutangiye mu bikorwa mpuzamahanga.

    Banavuze ko umukobwa uzatsinda bazamufasha guserukira igihugu cye mu irushanwa World Next Top Model 2025 rizabera mu Mujyi wa Beirut muri Lebanon muri Gicurasi 2025. 

    Bati 'Ubuyobozi bwa Miss Africa Golden International tuzishyura buri kimwe gisabwa nk'amatike y'indege, aho kurra n'ibindi.

    Umukobwa utsinda muri iri rushanwa kandi afashwa kwitabira amarushanwa mpuzamahanga nka Miss Universe, Miss World, Miss International, Miss Supranational, Miss Earth, Miss Grand International, Miss Supraglobal, Universal Woman, Miss Aura International, World Next Top Modeli n'andi akomeye ku Isi.

    Iri rushanwa ryatangiye kubera muri Nigeria kuva kuri iki Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, rizasozwa ku wa 1 Ukuboza 2024, ni mu gihe abakobwa bazasubira mu bihugu byabo ku wa 3 Ukuboza 2024. 

    Laura Sarah yaserukiye u Rwanda mu irushanwa Miss Africa Global International 2024


    Mu 2023, uyu mukobwa yahigitse abandi atwara ikamba ra Rwanda’s Global Top Model 


    Iri rushanwa Sarah yitabiriye ryatangiye kuri iki Cyumweru, rizasozwa ku wa 1 Ukuboza 2024


    Ndekwe Paulette [Uri iburyo] yavuze ko bizeye ikamba muri Miss Africa Global International 2024


    Ni ku nshuro ya Karindwi, Embrace Africa ifashishije umukobwa guserukira u Rwanda




    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148926/ibyo-wamenya-kuri-miss-africa-golden-yitabiriwe-numunyarwandakazi-muri-nigeria-amafoto-148926.html

  • Kera kabaye Safi Madiba yavuze icyatumye ava… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi muri iki gihe abarizwa mu Mujyi wa Vancouver mu gihugu cya Canada, ari naho yimukiye. Amaze iminsi mu bitaramo byageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Bufaransa n’ahandi, ndetse ari kwitegura gutaramira mu Rwanda nk’imwe mu ntego yihaye. 

    Safi Madiba yafatwaga nk’inkingi ya mwamba muri Urban Boys, byanatumye ubwo yavaga muri iri tsinda, ryasubiye inyuma mu buryo bugaragarira buri wese. Ni itsinda ryagize ibihe byiza, ndetse ni bamwe mu babashije kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars, bahatana mu bikorwa bikorwa bikomeye by’umuziki n’ahandi.

    Ni itsinda ryanyeganyeje imitima ya benshi, ku buryo na n’uyu munsi ibihumbi by’abantu bacyumva ibihangano byabo. Nizzo abarizwa mu Rwanda muri iki gihe, ni mu gihe Humble Jizzo abarizwa muri Kenya n’umuryango we.

    Safi Madiba yavuze ko yinjiye muri Urban Boys nyuma y’igihe cyari gishize ashakisha akazi muri Simba Supermarket, Nakumatt n’ahandi byanga ‘bambwira ko ntafite umuryango’. Avuga ko mu gutangira iri tsinda bari batanu ariko ‘hari babiri baje kuvamo’.

    Yasobanuye ko gutangira umuziki nk’umuhanzi wigenga avuye muri Urban Boys, ahanini byaturutse mu kuba we na bagenzi be hari ibyo batigeze bahuza.

    Uyu mugabo avuga ko Urban Boys ayifata ‘nk’umubyeyi kuri njye’ kuko bahuye ari bato, bakora ibintu byabo ‘kandi birakunda, abantu baranabyumva, dukora imiziki myiza cyane’.

    Avuga ko hari urwego bagezeho babona ko buri wese ‘afite indoto zitandukanye n’iz’undi’. Ati “Iyo utangira umuziki ntabwo uba uzi ko bizacamo. Kugeza ubwo Imana ivuze iti byaciyemo. Rero, iyo ukora nka ‘Group’ mushyira hamwe, muhuza imbaraga, mugakora cyane, ariko ‘Group’ yagize ibihe byiza, itera imbere cyane, natwe twateye imbere erega.”

    Safi Madiba yavuze ko nyuma y’ibikorwa bikomeye bagezeho “Twatangiye kutumvikana, kubera ko hari urwego ugeraho kubera ko wateye imbere, watunze amafaranga, wabonye ubwamamare, ntabwo ari ibanga, n’imyaka iba yaje, wakuze ugatangira kubona ko ukiri muto hari ibyo wakundaga, wenda wakundaga kunyoga amagare, cyangwa wakundaga gukina umupira.”

    Uyu muhanzi yavuze ko buri gihe “iyo kwamamara n’amafaranga bije hari ikintu biguhindura mu mutwe.” Avuga ko hari aho byageze batangira kuganira “dutangira kudahuza kubera inzozi zanjye, iza Nizzo, iza Humble Jizzo, nta kintu kinini twapfuye uretse inzozi.”

    Safi Madiba yavuze ko amafaranga bagiye babona nk’itsinda yagiye atuma buri umwe ahinduka mu mitekerereze ‘rimwe na rimwe ugatangira gutekereza ibyo wakundaga ukiri muto.”

    Yavuze ko hatigeze habaho gushwana nk’uko byagiye bivugwa mu bihe bitandukanye ahubwo ‘twaraganiriye mbona ko bidakunda.”

    Asobanura ko nk’umuhanzi, hari amafaranga babonaga byatumye atekereza ‘Business’ mu mafaranga yabaga yahawe hanyuma ‘ejo ikivuyemo gishobora kuduteranya, bitewe n’icyo ukunda, n’icyo wakundaga mbere y’uko uza mu buhanzi, nibyo byatumye itsinda nyine buri umwe amenya ibye.”

    Mu kiganiro na Bombastic Studio yamutumiye mu Bufaransa, Safi yahakanye ko hatigeze habaho gukozanyaho hagati ye na Nizzo na Humble Jizzo ahubwo ‘abantu bapfa indoto cyangwa ibyo barotaga’.

    Yungamo ati “Kandi iyo amafaranga yaje n’ubwamamare, buri umwe atangira kubura icyo ayakoresha. Rero, nicyo cyatumye mu itsinda buri umwe amenya ibibazo bye.”

    Safi Madiba yavuze ko yakomeje gukora umuziki kubera ko ari ubuzima bwe, biri no mu mpamvu yagiye agerageza guca inzira zinyuranye kugira ngo abashe gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga.

    Ariko kandi yumvikanisha ko hari urwego ‘twagezeho amafaranga ahari, buri umwe ahitamo ko yakwitunga, njyewe rero nahisemo umuziki kubera ko numva ko ndawushoboye.”

    Yavuze ko ubwo yatangiraga umuziki, hari abantu bamubwiye ko bashaka gutegura igitaramo hanyuma agahurira ku rubyiniro na Urban Boys arabyanga ‘kuko ntabwo nahangana n’abavandimwe banjye’.


    Safi Madiba yatangaje ko yatandukanye na bagenzi be muri Urban Boys kubera ko buri wese yashakaga gukurikira inzozi ze

     

    Safi yavuze ko yahisemo gukora umuziki nyuma yo gusaba akazi muri Simba Supermarket n’ahandi agasubizwa inyuma 

    Safi yavuze ko kuva yatangira umuziki ari wenyine amaze gukora indirimbo zakunzwe zirenze 15

      

    Safi Madiba amaze iminsi mu bitaramo byabereye mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa

     

    Urban Boys yahawe Miliyoni 24 Frw nyuma y'uko begukanye Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya Gatandatu 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SIWEZI' YA SAFI MADIBA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148931/kera-kabaye-safi-madiba-yavuze-icyatumye-ava-muri-urban-boys-148931.html

  • Abinjizaga mu Rwanda magendu ya Caguwa bafashwe #rwanda #RwOT

    Muri Rubavu, Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n'ibindi byaha (ASOC) ryataye muri yombi abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare mu kwinjiza mu Rwanda magendu y'imyenda ya caguwa amabalo 62.

    Bafatiwe mu Mudugudu w'Itangazamakuru, Akagari ka Kivumu, mu Murenge wa Gisenyi ku wa 23 Ugushyingo 2024.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bafatiwe aho babikaga iyo myenda mbere y'uko bayishyira abakiriya.

    Yagize ati: 'Polisi yari ifite amakuru ko hari itsinda ry'abantu rikora ubucuruzi bwa magendu y'imyenda, ryari ryamaze kwinjiza mu gihugu, amabalo menshi y'imyenda ya caguwa ryinjiriye ahitwa Kukarundo.'

    Yakomeje agira ati: 'Hagendewe kuri ayo makuru, abapolisi bagiye ku nzu bifashishaga nk'ububiko bwayo (stock), bayisatse basangamo amabalo 62, babiri muri bo bahasanze bahita batabwa muri yombi.'

    Kugeza ubu haracyashakishwa abandi bantu barindwi bacyekwaho gufatanya nabo muri buriya bucuruzi bwa magendu.

    SP Karekezi yaburiye n'abakora akazi ko gutwara ibinyabiziga bafasha abishora mu bucuruzi bwa magendu n'ibindi bitemewe birimo ibiyobyabwenge.

    Mu ntangiriro z'icyumweru dusoje, andi mabalo 16 y'imyenda ya magendu, yari yafatiwe mu Karere ka Rubavu nanone, hafatwa abantu babiri bari bayitwaye mu modoka.

    Itegeko ry'umuryango w'ibihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

    Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n'ibihumbi bitanu by'amadorali y'Amerika (US$ 5000).

    Ingingo ya 87 y'Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw'isoresha, iteganya ko; umuntu wese uhamijwe n'urukiko kugambirira kutishyura umusoro ukoze
    igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n'ubucuruzi; ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

    Source : https://kasukumedia.com/abinjizaga-mu-rwanda-magendu-ya-caguwa-bafashwe/

  • Kamonyi-Runda: I Rukaragata umugabo yishe umugore we amuteye icyuma #rwanda #RwOT

    Ahagana ku i saa munani zo kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 24, Mu Mudugudu wa Rukaragata, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi, Umugabo witwa Tuyizere Ange yateye icyuma mu ijosi umugore we babanaga witwa Mukandayisenga Alphonsine aramwica. Akimara kukimutera yahise akizwa n'amaguru arahunga. Abatabaye, ntacyo babashije gufasha kuko byarangiye apfuye. Amakuru agera ku intyoza.com ni uko uyu Nyakwigendera yari yarishwe urubozo igihe kirekire, ariko bamwe mu bayobozi bakabimenya nti hagire igikorwa.

    Amakuru bamwe mu baturage ba Rukaragata bahaye intyoza.com ni uko uyu mugabo wishe umugore we ngo bisa nk'aho byari ukumuhuhura kuko yari yaramwishe ahagaze ariko bamwe mu bamenyaga aya makuru barimo na bamwe mu nzego z'ibanze nti bagire icyo bakora cyangwa se ngo banatange amakuru.

    Umwe mu baturage yagize ati' Ibi bintu bimaze imyaka n'imyaniko…..( hari amagambo twabwiwe y'iyicarubozo yakorerwaga kugera no ku myanya y'ibanga tutasubiramo hano). Ubundi se yari ukumwica ko yari uguhuhura'.

    Uyu muturage, akomeza avuga ko uyu mugabo wishe umugore we, yajyaga amukorera iyicarubozo rikomeye, yabona amerewe nabi agahunga urugo, akazagaruka yumvise ko yorohewe. Ibyo kandi ngo yabikoraga kenshi ndetse bamwe mu nzego z'ibanze ( tutavuga amazina) bakabimenya bakaryumaho, nti bavuge, nti batange n'amakuru.

    Mbere yo kumutera icyuma, ngo yabanje kumukuramo imyenda yose, kandi ibyo ngo ni nabyo n'ubundi igihe yabaga agiye kumukorera iyicarubozo yakoraga. Uyu muturage, yagize, ati' Yabanje kumukuramo imyenda yose!, yasohotse yambaye ubusa amaraso arimo aratungereza, avuze ngo ni muntabare ahita yikubita hasi'.

    Yakomeje agira ati' N'ubundi iyo yajyaga kumukubita yamukuragamo imyenda. Nta rugingo ruzima yari afite n'ubundi ni uguhuhura'. Akomeza avuga ko yamaraga gukora ibyo, agahita agenda yabona amaze gukira akagaruka. Hari kandi bimwe mu bikorwa by'ubucuruzi butemewe n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge uyu mugabo yakoraga ndetse ngo benshi babizi barimo n'ubuyobozi.

    Uyu nyakwigendera, hari ubwo ngo mu myaka yashize yananiwe kubana n'uyu mugabo kubera amabi yamukoreraga, aramuhunga ndetse aza kwishakira undi mugabo, hanyuma uyu Tuyizere( wamwishe) akazajya ajya kubabuza amahoro, bigera aho ava muri urwo rugo yisubirira iwabo ariko nyuma y'igihe baza kwiyunga, yongera asubirana n'uyu wa mbere(Tuyizere) ari nawe birangiye amwishe.

    Abaturage, babwiye Umunyamakuru ko kimwe mu bibazo bikomeye babona gitera amakimbirane n'ibibazo mu miryango bikanagera aho bamwe bavutsa abandi ubuzima ari uko ibibazo biba, bamwe mu bayobozi bakabimenya bagaceceka nti banatange raporo ngo ababishoboye begere iyo miryango bayiganirize.

    Bavuga kandi ko uretse n'ubuyobozi bubegereye, ngo n'abandi ntawe ukunda kubegera ngo abaganirize, ubone ashishikajwe no kumenya ibibazo biri mu muryango. N'igihe hari ibyabahurije hamwe nk'inama ngo nta mwanya uhagije wo kuvuga ibyo babana nabyo cyane ko n'abagerageje kubivuga ngo badashobora gushyira iby'urugo byose ku karubanda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Runda, Ndayisaba Jean Pierre Egide yabwiye intyoza.com ko amakuru y'urupfu rwa Mukandayisenga Alphonsine ari impamo, ko kandi nk'ubuyobozi bataramenya imvano yo kwicwa kwe. Avuga ko umugabo we yamaze kumwica agahita ahunga, akaba arimo gushakishwa.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/11/24/kamonyi-runda-i-rukaragata-umugabo-yishe-umugore-we-amuteye-icyuma/

  • Musanze: Arenga miliyoni 600 Frw azashorwa mu kubaka ibiraro ahatwaraga ubuzima bw'abantu – #rwanda #RwOT

    Ubwo hatahwaga ikiraro cyo ku Mwuzi uhuza, Umurenge wa Shingiro n'uwa Musanze mu Karere ka Musanze, wajyaga wuzura amazi mu gihe cy'imvura ababyeyi bagahagarika imitima kubera ko abana bawambukaga bakagwamo, Akarere ka Musanze kemeje ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari hazubakwa ibiraro icyenda bizatwara miliyoni 625 Frw.

    Uwo mwuzi wari uteye ababyeyi n'abanyeshuri impungenge zikomeye kuko wakundaga guteza impanuka nyinshi mu gihe cy'imvura bamwe bakahasiga ubuzima, ndetse no mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka hari umwana w'umunyeshuri waguyemo yitaba Imana.

    Bamwe mu babyeyi baturiye uyu mwuzi bavuga ko babayeho igihe kinini bahangayitse, ngo ku buryo iyo imvura yagwaga bahangayika cyane kubera ko abana babo bajyaga bagwa muri uwo mwuzi ukabatwara.

    Muhayimpundu Odette ni umwe muri bo, yagize ati “Iki kiraro kidukijije impanuka nyinshi twahuraga nazo, abana iyo bavaga ku ishuri amazi yabaye menshi bagerageza kuyambuka bakagwamo bamwe bagapfa, iyo watekerezaga ko imvura iguye umwana akiri ku ishuri twahangayikaga cyane ariko ubu turasubijwe.”

    Kamikamuntu Agnes nawe ati” Imvura iyo yagwaga ababyeyi twarahangayikaga cyane no kurya bikatunanira, twatatse kenshi ngo bahadushyirire ikiraro none barakiduhaye ubu tugiye kuryama dusinzire abana bajye ku ishuri bagaruke amahoro, kandi n'ubuhahirane bwasaga n'ubwahagaze bugiye gukorwa neza.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari, ubukungu n'iterambere, Uwanyirigira Clarisse, nawe yemeza ko imiterere y'uyu mwuzi yari ibahangayikishije ariko ko batangiye gahunda yo kubaka ibiraro bizafasha abaturage mu gukomeza ibikorwa byabo n'imihahiranire.

    Yagize ati “Nibyo koko iki kiraro hari byinshi kije kudufasha, hari abana benshi bagiraga impungenge zo kujya ku ishuri kubera uko hari hateye, ndetse hari n'umwana uherutse kukigwamo ubwo yavaga ku ishuri birangira yitabye Imana.”

    “Ubu noneho izo mpungenge twabwira ababyeyi ko zashira bakajyana abana ku ishuri na bamwe basibaga bakabasubizayo kuko bagiye kwiga batekanye, birongera umutekano n'ireme ry'uburezi kuri bo, ibi kandi bijyane n'ubuhahirane bugiye koroha.”

    Iki kiraro cyubatswe ku bufatanye bw'Akarere ka Musanze na Bridges to Prosperity, cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 62 Frw.

    Biteganyijwe kandi ko muri iyi ngengo y'imari y'uyu mwaka mu Karere ka Musanze hazubakwa ibiraro icyenda mu mirenge itanu, byose hamwe bizatwara ingengo y'imari ingana miliyoni 625 Frw.

    Biteganyijwe ko hazubakwa ibiraro icyenda ku migezi ikura amazi mu birunga yari iteje umutekano muke

    Abaturage bishimiye ibiraro biri kubakwa kuko byari bibangamiye umutekano wabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-arenga-miliyoni-600-frw-azashorwa-mu-kubaka-ibiraro-ahatwaraga-ubuzima

  • Kamonyi: Arahigishwa uruhindu nyuma yo gukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma – #rwanda #RwOT

    Amakuru ava mu baturanyi n'abo mu muryango wabo, avuga ko uyu muryango wabanje kubana ariko bakage aho bagatana, ndetse uwo nyakwigendera akajya kwishakira undi mugabo.

    Ngo uyu Tuyizere (wari umugabo we) yakomeje kumusanga mu rugo rushya akajya amutoteza maze uwo mugore ahitamo gusohoka mu rugo rushya agaruka mu rugo rwa mbere.

    Bidateye kabiri, Tuyizere yongeye guhohotera umugore we, kugeza ubwo kuri uyu wa 24 Ugushyingo uyu mwaka mu masaha ya saa kumi z'umugoroba, Mukandayisenga yumvikanye asohoka mu nzu atabaza abaturanyi be yambaye ubusa ku gice cyo hejuru cy'umubiri, ageze hanze ahita yitura hasi.

    Abaje kumureba batabaye basanze ari kuvirirana amaraso menshi, maze ahita apfa. Bivugwa ko umugabo we ukekwa mu rupfu rwe we yahise aburirwa irengero.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yahamirije IGIHE yavuze ko koko umugabo w'imyaka 28 yatangiye gushakishwa akekwaho kwica umugore we agahita atoroka.

    Ati 'Ni byo koko, ubu n'iperereza ryatangiye, turi gushakisha ukekwa, igikorwa kirakomeje.''

    SP Habiyaremye, yakomeje yibutsa abaturage kujya batanga amakuru ku miryango yaba ibanye mu makimbirane hagakumirwa ubugizi bwa nabi nk'ubu butaraba, anahumuriza abavandimwe ba nyakwigendera ko umugizi wa nabi we agomba kuboneka byanze bikunze, agashyikirizwa ubutabera.

    Nyakwigendera asize abana babiri. Kuri ubu umurambo we woherejwe ku Bitaro bya Remera Rukoma byo mu Karere ka Kamonyi, ngo ukorerwe isuzumwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-arahigishwa-uruhindu-nyuma-yo-gukekwaho-kwica-umugore-we-amuteye-icyuma

  • Rayon Sports yatsinze Gorilla FC ishimangira umwanya wa mbere – Ibyaranze umunsi wa 10 wa RPL #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru nibwo hasojwe umunsi wa 10 wa shampiyona y'u Rwanda, Rwanda Premier League aho usize Rayon Sports iyoboye urutonde nyuma yo gutsinda Gorilla FC.

    Ibitego by'umunya-Senegal Fall Ngagne ndetse na Kapiteni wa Gikundiro, Muhire Kevin nibyo bigejeje Rayon Sports ku mwanya wa mbere n'amanota 23 mu mikino 9 imaze gukina.

    Wari umukino urimo imbaraga zidasanzwe ku mpande zombi ariko akabukuru ko kuri Rayon Sports gatuma ikipe ya Gorilla yari iyakabiri ku rutonde itakaza uyu mukino.

    Uyu ukaba ubaye umukino wa 7 wikurikiranya ikipe ya Rayon Sports itsinze ndetse kugeza ubu muri shampiyona y'u Rwanda 2024-2025 ikaba itaratsindwa umukino n'umwe.

    Gikundiro yakinaga umukino wayo wa mbere hamaze kuba Amatora ya Komite Nyobozi iyobowe na Twagirayezu Thadée ndetse n'abandi.

    Usibye uyu mukino wabaye uyu munsi, Amagaju murugo yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-1, Rutsiro yo itsinda Mukura 3-0.

    Indi mikino yari yabaye kuri uyu wa Gatandatu, APR FC yatsinze Muhazi United 1-0, Marines itsindirwa mu rugo na Police 1-0.

    I Bugesera, Ikipe y'aka karere yatsinzwe na Vision FC ibitego 2-1, Gasogi inganya na Musanze FC 1-1 naho kuwa Gatanu Kiyovu SC yari yatsinze Etincelles 2-1.

    Kugeza ubu Rayon Sports irayoboye n'amanota 23, irakurikirwa na AS Kigali n'amanota 20 naho Police ikaza ku mwanya wa Gatatu n'amanota 18.

    Vision irabarizwa ku mwanya wa 15 aho ifite amanota 8 naho ikipe ya Kiyovu SC yo iracyari ku mwanya wa nyuma aho kuri ubu ifite amanota 6 gusa.

    The post Rayon Sports yatsinze Gorilla FC ishimangira umwanya wa mbere — Ibyaranze umunsi wa 10 wa RPL appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yatsinze-gorilla-fc-ishimangira-umwanya-wa-mbere-ibyaranze-umunsi-wa-10-wa-rpl/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yatsinze-gorilla-fc-ishimangira-umwanya-wa-mbere-ibyaranze-umunsi-wa-10-wa-rpl

  • Umunyarwenya Steve Harvey yahamagariye amahan… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, Steve Harvey yageneye ubutumwa bwihariye Isi yose muri rusange, ashishikariza amahanga gukangukira kumenya ukuri, ahishura ko nubwo i Hollywood badashishikariye kumenya ukuri we yari afite amatsiko menshi yo gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Yagize ati: “Ku batuye Isi, ntekereza ko bakeneye kumenya ukuri kwa nyako kandi ntekereza ko ukuri gukwiye gutangazwa. Ndabizi Hollywood ntishishikajwe no kumenya ukuri ariko njye maze igihe nshishikajwe na ko.”

    Steve yakomeje avuga ko mbere atumvaga uburemere bw’ibyabaye mu Rwanda, ati: “Abantu miliyoni mu minsi 100. Biteye ubwoba kandi byabaye mu gihe gito. Kandi iyo utababariye, ntushobora gutera imbere. Kubabarira ntabwo akenshi bireba uwakoze icyaha, ahubwo nawe birakureba kugira ngo ubashe gukomeza ubuzima.”

    Uyu munyarwenya yavuze ko yishimiye u Rwanda n’abarutuye kandi abantu akaba ariwo mutungo wa mbere w’Igihugu. Yongeyeho ko icyo azashobora gukora cyose azagikora ku bw’u Rwanda.

    Uyu munyarwenya uri mu bakomeye i Hollywood, yari aherutse kwerekana ko yanyuzwe no guhura na Perezida Kagame aho yagize ati: ”Twanyuzwe no guhura na Nyiricyubahiro akaba n’umuvandimwe wanjye, Perezida Paul Kagame. Nigiye ku mbaraga ze no kwicisha bugufi kwe.'

    Yongeyeho ati: ”Ni ubuhamya bwerekana ubudaherwanwa bw’u Rwanda no kubabarirana”.

    Ibi yabivuze nyuma y’uko ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, Steve Harvey yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho yigishijwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Incamake kuri Steve Harvey uherutse gusura u Rwanda:

    Perezida Kagame na Steve Harvey baganiriye ku ngingo zitandukanye zijyanye n'imikoranire n'ishoramari ryashoboka mu ngeri zitandukanye zirimo no gutegura ibikorwa bitandukanye birimo n'iby'imyidagaduro.

    Steve Harvey yageze mu Mujyi wa Kigali ku wa 18 Ugushyingo 2024. Muri gahunda ze yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, anunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziharuhukiye.

    Broderick Steven Harvey wamamaye mu mazina ya Steve Harvey, yabonye izuba ku wa 17 Mutarama 1957. Yavukiye mu Mujyi wa Welch muri Leta ya West Virginia.

    Steve Harvey yakuriye mu Mujyi wa Cleveland. Yize muri Kaminuza ya Kent State University ariko ntiyasoza amasomo ye.

    Mu kubyiruka kwe, Steve Harvey yagerageje gukora imirimo itandukanye ariko ahirwa cyane n'ijyanye n'ubucuruzi.

    Mu 1985 ubwo yakoraga mu bijyanye n'ubwishingizi, yegukanye irushanwa ry'urwenya ry'abatarabigize umwuga, kuva ubwo ahitamo gutangira urugendo nk'umunyarwenya.

    Mu gutangira urugendo rwe rwo gusetsa yifashishaga inkuru zerekeye ubuzima bwe ndetse agwiza igikundiro cyatumye yifashishwa cyane mu tubari n'utubyiniro.

    Mu 1990, Steve Harvey yarushijeho kwamamara ndetse anagaragara kuri televiziyo mu ruhererekane rw'imikino irimo 1990 Johnnie Walker National Comedy Search na Def Comedy Jam mu 1993.

    Ubwamamare bwe bwatumbagiye ahanini bishingiye ku mpano ye yo gusetsa ndetse no gutanga inama zijyanye n'urukundo.

    Mu rugendo rwe, Harvey yakomeje gukuza impano ye y'urwenya ndetse asohora album yise 'Steve Harvey Live—Down South Somewhere mu 1997.

    Ahagana mu 1990, Harvey yatumiwe mu bitaramo birimo 'Kings of Comedy tour' hamwe na Cedric the Entertainer, D.L. Hughley na Bernie Mac. Ibyo yakinnyemo byifashishijwe muri filime zitandukanye zirimo The Original Kings of Comedy (2000) ndetse na The Fighting Temptations (2003), You Got Served (2004) na Johnson Family Vacation (2004).

    Kuva mu 1993 kugera mu 2000, Harvey yatangiye kuyobora ikiganiro cyo kuri televiziyo cyitwa Showtime at the Apollo.

    Muri icyo gihe yanatangiye ikiganiro cy'urwenya gica kuri televiziyo yise 'Me and the Boys', aho yakinaga yishushanya nk'umugabo wapfushije umugore we, agasigara arera abana batatu. Iki kiganiro cyarakunzwe cyane ariko nticyarambye kuko cyamaze umwaka umwe gusa (1994—95).

    Ikiganiro cya kabiri cya Steve Harvey yacyise 'The Steve Harvey Show' (1996—2002) kigaruriye igikundiro cyane.

    Harvey yaje no gutangira kuyobora ikiganiro yise Family Feud na Celebrity Family Feud kuva mu 2010, gikubiyemo umukino wo kubaza abakundana ibibazo.

    Iki cyamamare cyanayoboye ibiganiro bitandukanye birimo 'Little Big Shots' [2016-2019] kigamije guhuza abana bafite impano mu gusetsa ndetse n'ibindi nka 'Little Big Shots Forever Young' na 'Steve Harvey's Funderdome'.

    Harvey yanakoze kuri radio aho kuva mu 1996 yayoboraga ikiganiro cya mu gitondo kuri WGCI-FM yo mu Mujyi wa Chicago. Yanayoboye ibiganiro na gahunda za radio kuva mu 2000 kugeza atangije The Steve Harvey Morning Show mu 2005.

    Mu biganiro bye, Harvey yagiraga inama abahamagara kuri radio zerekeranye n'urukundo n'ubuzima busanzwe ndetse byatumye atangira kwandika ibitabo birimo 'Act like a Lady', 'Think like a Man: What Men Really Think About Love', 'Relationships, Intimacy, and Commitment' cyasohotse mu 2009, kikanagurishwa cyane.

    Ibindi bitabo yanditse birimo 'Straight Talk, No Chaser' (2010) na 'Act like a Success, Think like a Success: Discovering Your Gift and the Way to Life's Riches' (2014).

    Kuva mu 2010, yatangiye kuyobora Steve & Marjorie Harvey Foundation, umuryango utanga ubufasha bwo kwita ku bakiri bato badafite ababyeyi babo b'abagabo.

    Mu 2015, Harvey w'imyaka 67 yanditse amateka yo guhabwa kuyobora Irushanwa ry'Ubwiza, Miss Universe.


    Umunyarwenya Steve Harvey yashishikarije amahanga gushishikarira kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148917/umunyarwenya-steve-harvey-yahamagariye-amahanga-kumenya-ukuri-kuri-jenoside-yakorewe-abatu-148917.html

  • U Rwanda rwaje mu myanya y'imbere mu kugira ubutabera bwizewe muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Uwo mwanya u Rwanda rwawugize muri raporo ngarukamwaka izwi nka 'SDG-16 Index' ikorwa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP).

    Iyo raporo ishingira ku ntego ya 16 iri muri 17 zigize Intego z'Iterambere Rirambye (SDGs) ishishikariza guharanira amahoro, ubutabera no kugira inzego zubatse neza.

    Urutonde rukorwa muri iyo raporo rushingira ku bipimo bisuzumwa kuri izo ngingo eshatu zigize intego ya 16, hakarebwa aho ibihugu bigeze bizishyira mu bikorwa ndetse n'uburyo zigira uruhare mu iterambere ry'abaturage.

    Ibihugu bya Afurika bifite amanota menshi muri iyi raporo byerakana ko biri gutera intambwe ikomeye mu gutanga ubutabera, kurwanya ihohoterwa ndetse no kubaka inzego zoshoboye mu gufata ibyemezo.

    Ibyo bipimo, UNDP igaragaza ko igihugu kibifite ku kigero cyiza bifasha abaturage bacyo kugira imibereho myiza, kuzamura iterambere ry'ubukungu ndetse no kureshya ishoramari.

    Muri iyo raporo muri Afurika igihugu gifite amanota menshi ni Cape Verde ifite amanota 79.3%, São Tomé & Príncipe ifite amanota 78% hagakurikiraho u Rwanda rufite amanota 68%.

    U Rwanda uretse kuba urwa gatatu muri Afurika ni n'urwa mbere mu Karere ndetse ni cyo gihugu cyonyine cyo muri Afurika y'Iburasizuba kiri mu icumi bya mbere muri Afurika.

    Ibindi bihugu bikurikira u Rwanda kuri urwo rutonde ni Algeria, Ghana, Namibia, Botswana, Maroc, Ibirwa bya Maurice na Tunisia.

    Ku rwego rw'Isi ibihugu biza imbere ni Finlande, Suède, Denmark, u Budage n'u Bufaransa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwaje-mu-myanya-y-imbere-mu-kugira-ubutabera-bwizewe-muri-afurika