Blog

  • Nyamasheke: Abakozi 11 b'akarere basezeye akazi – #rwanda #RwOT

    Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyamasheke yabwiye IGIHE ko aya makuru yayamenye ariko avuga ko amakuru arambuye yatangazwa n'Umuyobozi w'Akarere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ari mu nteko z'abaturage mu murenge wa Gihombo ariko ko umunyamabanga we amaze kumuhamagara amubwira ko hari abakozi banditse basaba guhagarika akazi.

    Ati 'Ayo makuru ni ukuri. Ntabwo ndamenya umubare wabo ariko birasanzwe ko abakozi bandika basezera akazi'.

    Iyo umukozi yanditse asezera ku kazi amategeko avuga ko aguma mu kazi kugeza umuyobozi yandikiye amusubije ariko itegeko rivuga iyo umuyobozi adasubije hagashira iminsi 60 uwo mukozi aba yemerewe kuva mu kazi.

    Ati 'Ntabwo ndamenya impamvu yatumye bandika basezera, birasaba ko tubanza tugasuzuma ayo mabaruwa ubwo amakuru arambuye twaza kuyabamenyesha'.

    Aba bakozi basezeye nyuma y'icyumweru kimwe abakozi 13 bo mu karere ka Karongi birukanywe mu mirimo. Ibi bikaba byarabereye umunsi umwe n'iyegura ry'uwari umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, Niragire Theophile wari Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere hamwe na Dusigize Donatha wari Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere ka Karongi.

    Iri yegura n'iyirukanwa mu kazi ryo mu karere ka Karongi ryakurikiwe no mu karere ka Rusizi aho Dr. Anicet Kibiliga wari Umuyobozi w'Akarere na Dukuzumuremyi Anne Marie, ndetse na Niyonsaba Jeanne d'Arc beguye muri izi nshingano.

    Izi mpinduka mu buyobozi mu nzego z'ibanze mu Ntara y'Iburengerazuba zanasize uwari Guverineri w'iyo ntara, Dushimimana Lambert, asimbujwe kuri izo nshingano zigahabwa Ntibitura Jean Bosco.

    Mu karere ka Nyamasheke abakozi 11 banditse basaba gusezera ku mirimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abakozi-11-b-akarere-basezereye-akazi

  • General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya #rwanda #RwOT

    Ibirego bikomeje kwisukiranya mu bucamanza bwo mu Bubiligi, bishinja General Christian Ndaywell utegeka Urwego rw'Iperereza rya Gisirikari muri Kongo ( DEMIAP) gutoteza inzirakarengane, cyane cyane Abatutsi, abashinja gukorana n'abo yita'umwanzi '.

    Impamvu ibi birego bitangwa mu Bubiligi, ni uko General Christian Ndaywell ari Umubiligi, kuko yabonye ubwo bwenegihugu kuva mu mwaka wa 2005. Mu by'ukuri rero Gen Ndaywell ategeka DEMIAP mu buryo bunyuranyije n'itegekonshinga rya Kongo, ritemerera abategetsi b'inzego zikomeye kubangikanya ubwenegihugu bwa Kongo n'ubw'ibindi bihugu.

    Ibyo kwica itegekonshinga byo ariko ntibikiri ikibazo muri Kongo, kuko mu bushorishori bw'ubutegetsi bwa Tshisekedi huzuyemo abantu nka Gen Ndaywell, ahubwo ugasanga ari bo bashinja ubunyamahanga abandi Banyekongo, cyane cyane abavuga ikinyarwanda.

    Twigarukire ku bugizi bwa nabi bwa Christian Ndaywell, wica agakiza uwo ashaka.

    Ku itariki 18 z'uku kwezi k'Ugushyingo 2024, Impuzamiryango iharanira inyungu z'Abanyamulenge, Abahema n'Abatutsi bo muri Kivu y'Amajyaruguru, washyikirije ubushinjacyaha bw'i Buruseli ikirego gishinja Gen Christian Ndaywell kwica Major Thomas Ndizeye, waguye muri gereza nkuru ya Ndolo, mu murwa mukuru Kinshasa, hari tariki 14/05/2024.

    Tariki 13/07/2024, ni ukuvuga nyuma y'amezi abiri apfuye, nibwo umuryango wa Maj Ndizeye washyikirijwe umurambo we, ngo ukaba wari ukinagaragaraho ibimenyetso ko nyakwigendera yishwe urw'agashinyaguro.

    Mbere yo gutabwa muri yombi no koherezwa i Kinshasa, Maj Thomas Ndizeye yakoreraga mu mujyi wa Goma, ariko kuba yari Umututsi bigatuma ahozwa ku nkeke, aregwa kuba 'icyitso cy'uRwanda na M23'.

    Abatangabuhamya barimo n'abahoze ari abakozi ba DEMIAP ndetse n'abafunganywe na Maj. Ndizeye, bavuga ko yamaze igihe akorerwa ubugome bukabije, nko gukubitwa cyane, kwicishwa inzara n'inyota, gufungirwa ahatagera urumuri, ndetse yimwa n'imiti y'uburwayi bw'umutima, kugeza ashizemo umwuka.

    Iki kirego kije gisanga ibindi bitatu bisaba ubutabera bw'Ububiligi gukurikirana Gen. Ndaywell, birimo n'urupfu rwa Chérubin Okenge, utaravugaga rumwe n'ubutegetsi bwa Tshisekedi, we akaba yarishwe kuwa 13/07/2023.

    Impuzamiryango iharanira inyungu z'Abanyamulenge, Abahema n'Abatutsi bo muri Kivu y'Amajyaruguru isaba amahanga guhaguruka akamagana ihohoterwa bakorerwa, bashinjwa kuba abayoboke b'imitwe ya M23 na Twirwaneho.

    Ibi birashimangira kandi ibivugwa n' Umujyanama Wihariye w'Umunyamabanga Mukuru wa Loni, ushinzwe Kurwanya Jenoside, Madamu Alice Mwairimu Nderitu, kuva muw'2022, utarahwemye guteza ubwega, agaragaza ko ubugome abo bantu bakorerwa bwerekeza kuri jenoside nk'iyakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Hagati aho kandi imvugo z'abategetsi ba Kongo zibiba urwango nazo zirarushaho gufata indi ntera. Urugero ruheruka ni urwa Minisitiri w'Ubutabera, Christian Mutamba, ku cyumweru gishize akaba yarasabye abafungiye muri gereza ya Munzenze i Goma, gutunga agatoki 'ibyitso by'uRwanda' bikicwa.

    Abazi neza ibya politiki y'amacakubiri muri aka karere, cyane cyane bashingiye ku byabaye mu Rwanda, barahamya ko Minisitiri Mutamba yabaye nk'utanga uburenganzira ngo abicanyi birare mu Batutsi, babashinja 'gukorana n'mwanzi'.

    The post General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/general-christian-ndaywell-yishe-benshi-ariko-major-thomas-ndizeye-yahoye-gusa-ko-ari-umututsi-urwe-ruzamubiza-ibyuya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=general-christian-ndaywell-yishe-benshi-ariko-major-thomas-ndizeye-yahoye-gusa-ko-ari-umututsi-urwe-ruzamubiza-ibyuya

  • Itafari Pamella yashyize ku muziki wa The Ben – #rwanda #RwOT

    Couple ya The Ben na Pamella, ni imwe mu zishimiwe cyane mu Rwanda kuva abantu bamenya ko aba bombi bari mu rukundo kugeza barushinze ndetse na nyuma yaho kuko bagiye bagaragaza kenshi ko baryohewe n’urushako.

    Mu kiganiro yagiranye na B&B, The Ben yabajijwe ibintu bitatu yakwifashisha asobanura umugore we, maze ku rutonde ashyiraho gukunda, kwihangana no kudatinda ku bitagenze neza.

    Yahishuye ko yahuye na Pamella mu 2019 bagahurira i Nairobi muri Kenya, aho yari yasohokanye n’inshuti ze, ariko ako kanya akimukubita amaso ngo yumvise ahindutse ndetse atangira kwibaza niba bitaba ari agahararo.

    Ati: “Ndatekereza ko ibyiyumvo namugizeho aribwo bwa mbere byari bimbayeho kuko mu buzima duhura n’abantu batandukanye, iyo uri umusore ubona abakobwa batandukanye ariko hari igihe kigera ugahura n’umuntu ukavuga ngo ‘ko numva mbaye ukundi kuntu!’ Ndatekereza ari cyo cyabayeho, cyane cyane ku mico kuko ni umukobwa mwiza, ariko imico ni cyo kintu namukundiye.”

    Yavuze ko kurambagiza Pamella atari ibintu byagoranye cyane kuko uko bagendaga bavugana bagendaga basanga bahuje indagagaciro n’intego kugeza Imana yemeye ko bagera ku ntambwe yo kuba umugabo n’umugore.

    Ati: “Abagabo aho tuva tukagera dukunda kwihigira. Ndatekereza ko kuri Pam ariho ha mbere nakunze umuntu nkakomeza kubikurikira. […] Narabimubwiye araseka nabanje no kugira ngo ndamuharaye ndanabimubwira ndamubwira nti ‘nizeye neza ko ntari kuguharara’ kuko naramukunze cyane ngira ubwoba bw’uko byaba ari [agahararo].”

    Agaruka ku itafari Pamella yashyize ku mwuga we w’umuziki, yakomoje ku matafari nk’abiri harimo iryo kumufasha kwibanda cyane ku byo akora cyane ko atakiri wenyine ahubwo kugeza ubu akora aharanira iterambere ry’umuryango we n’abazamukomokaho, ndetse no kuba Pamella yaramubereye ‘urutugu rwo kwegamira’ mu gihe cyose akeneye umuntu wo kuganyira.

    The Ben yakomeje agira ati: “Ni ikintu gikomeye kuri njyewe kuko imikurire yanjye n’imibereho yanjye, […] nakuze ndi umuntu wirwanaho kandi nkanabikora kenshi ntashaka kugira ngo Mama ahangayike kuko twakuze ari we tureba mu maso, twakuze ari we ntwari. Agahinda Mama yabayemo, nakuze ndi umuntu ushaka kukamukiza kugeza uyu munsi.”

    Yakomeje asobanura ko kubera gushaka kurinda umubyeyi we cyane yisanze ahura n’ibibazo ntabone umuntu ababibwira, ariko nyuma y’uko ahuye na Pamella yabonye umuntu wo kugana mu gihe cyose  ababaye ndetse akabasha no kumutura agahinda ke.

    Ati: “Iyo ngize umutima ubabaje, iyo mfite agahinda, duhura na ‘depression’ abenshi ntabwo babizi, duhangana n’ibintu byinshi bitandukanye, ariko iyo ufite urutugu rwo kwegamira, bishobora kuba ari byo bintu bidafite igiciro wabishyiraho. Umugore wanjye rero ni icyo ngicyo aricyo.”

    Ibi The Ben abitangaje nyuma y’igihe abwiye Uwicyeza Pamella ko ari we rufatiro rw’ubuzima bwe nyuma y’imyaka 5 bakundana, ubwo yamwifurizaga isabukuru y'amavuko.

    Yifashishije konti ye ya Instagram, ku wa Gatatu tariki 30 Mutarama 2024, The Ben yabwiye umugore we Uwicyeza Pamella ko ari we rufatiro rw'ubuzima 'bwanjye', kandi akomeza gusigasira umunsi we abikoranye 'urukundo no kumwenyura'.

    The Ben wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Habibi' yavuze ko Pamella atuma buri 'gihe mba mushya'. Avuga ko umwaka wiyongereye ku buzima bwa Pamella, ari urundi rugendo rwo gusangira ibyishimo, kuvumbura ibishya, no kugirana ibihe by'urwibutso birangajwe imbere no 'kumvira ijwi ry'Imana'.

    Yashimye Pamella 'ku bw'urukundo rwawe rutagira icyo rushingiraho'. Yungamo ati 'Reka uyu mwaka uzane umunezero wose ukwiye n'ibindi. Ndagukunda.'

    The Ben avuga ko ku wa 24 Ugushyingo 2019 ari bwo bwa mbere yahuye na Pamella bahuriye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

    Avuga ko icyo gihe byabaye amagambo y'urukundo yari yuzuye mu mutima we atabasha gusobanura, kandi ko umwanya bamaranye wabaye intangiriro y'urugo bagiye gushinga.

    Uyu muhanzi avuga ko kuri uriya munsi, inseko n'uburyo Pamella yamuganirizaga byasize ibyishimo by'urwibutso muri we adashobora kwibagirwa. Ati 'Kuva kuri uriya munsi, umutima ntiwari ukiri uwanjye, ahubwo wahise uba uwe.'

    Mu magambo ye, The Ben yakomeje agira ati: '2019 Uko twahuye! Tariki 24 Ugushyingo 2019, mu mutima w'Umujyi wa Nairobi, Kenya niho ururimi rw'urukundo rwabumbukiye. Ubwiza bwe bumurikiwe n'ibijojoba by'imvura bwanyibye roho. Inseko ye n'imyitwarire itangaje byasize ishusho y'umunezero muri njye, ntari kubasha kwirengagiza.'

    Uko twahuzaga amaso, nahise mbona ahazaza ndi kumwe nawe, kuva uwo munsi umutima ntabwo wari ukiri uwanjye ahubwo wabaye uwe.'

    Pamella asobanura ko bwa mbere ahura na The Ben ari umunsi adashobora kuzibagirwa. Uyu mukobwa wamamaye mu marushanwa ya Miss Rwanda, yavuze ko yahuye na The Ben ari ku munsi wa Gatatu w'icyumweru, kandi ko icyo gihe imvura yaraguye.

    Akavuga ko ari ibihe byaranzwe no kurebana akana ko mu ijisho. Ati 'Ijwi rye, ubumuntu muri we, ukuntu yanganirizaga mu bitwenge, n'ukuntu yahumagara… (byubatse urukundo rwabo).'

    Pamella anavuga ko hari igihe The Ben yamusohokanye bajya kureba filime, ibintu avuga ko 'byatumye mukunda kurushaho'.

    Uyu mugore yumvikanisha ko ahura na The Ben yari ahatanye mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Africa, ariko ko atigeze amuburira umwanya. Ati 'Buri gihe atuma mpora nseka, ku buryo kwihishira byangora. Ibindi bisigaye ni amateka.'

    Pamella yavuze ko mu 2022 ubwo The Ben yamwambikaga impeta ari ibihe 'ntashobora kwibagirwa'. Yavuze ko icyo gihe bahuriye muri Maldives ubwo bari mu biruhuko.

    Akomeza ati 'Kugeza ubu sindibagirwa bya bihe! Twagiye mu birwa bya Maldives kuko twese dukunda gutembera cyane, ubwo umukunzi wanjye yansabaga ko twabana afite impeta nziza hagati mu Nyanja y'Abahinde, navuze 'Yego' n'ibyishimo byinshi ari nako mwongorera mu matwi nti 'Mbega igihe cyiza cyo kubaho'

    The Ben yasezeranye mu mategeko na Uwicyeza Pamela ku itariki 31 Kanama ya 2022.

    Ku itariki 15 Ukuboza 2023 yasabye anakwa Uwicyeza Pamela, umuhango wabereye muri Jalia Garden iri mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Rusororo. Tariki 23 Ukuboza 2023 yasezeranye imbere y'Imana mu muhango wabereye mu rusengero Eglise Vivante de Jésus Christ, abatumiwe bakirirwa muri Kigali Convention Centre.


    The Ben yagaragaje uruhare rw’umugore we Pamella mu muziki we

     
    Yagaragaje ko ubu yabonye urutugu rwo kwegamira, uwo atura amaganya we igihe cyose, uwo akaba ari umugore we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148940/itafari-pamella-yashyize-ku-muziki-wa-the-ben-148940.html

  • Byinshi ku mukirigitananga Siboyintore uteger… – #rwanda #RwOT

    ‘Unveil Africa Fest’ izabera muri Camp Kigali, tariki 07 Ukuboza 2024, yitezweho kuzatanga ibyishimo bisendereye ku bakunzi b’umuziki nyarwanda byumwihariko abakunzi ba Gakondo. Ntagushidikanya, abanyarwanda benshi bazaba berekeje amaso yabo muri Camp Kigali muri iki gitaramo ndangamuco nyarwanda gisanzwe kiba buri mwaka.

    Iri serukiramuco ngarukamwaka rizayoborwa n’umunyamakuru Lucky Nzeyimana uzwiho kuticisha irungu abitabiriye ibirori ayobora, riririmbemo ibyamamare mu njyana gakondo ari bo Itorero Intayoberana, Ruti Joel, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Himbaza Club, J-Sha n’umukirigitananga Siboyintore akaba n’umuhanga mu mbyino gakondo.

    Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari hanze. Itike ya macye yiswe ‘Bisoke’ ni 10,000 Frw, ikurikiyeho yiswe ‘Muhabura’ iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe ‘Karisimbi’ iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.

    Umuyobozi Mukuru wa Unveil Africa yateguye Unveil Africa Fest, Uwase Clarisse, yabwiye InyaRwanda ko abazagura amatike yo mu cyiciro cya Kalisimbi, bazahabwa ku buntu ikirahuri cya Wine cyangwa ikirahuri cya Fresh Juice ku batanywa inzoga. Ni mu gihe abo mu cyiciro cya Muhabura bazahabwa Juice/Jus iri mu icupa cyangwa icupa ry’amazi.

    Yizeye neza adashidikanya ko iki gitaramo kizatanga ibyishimo byumwihariko ku bakunzi b’umuziki gakondo.Avuga ko ari ahantu heza umuntu akwiriye gusohokanira n’inshuti ze mu kwishimira ko umwaka wa 2024 urangiye mu mahoro.

    Ibigwi bya Siboyintore uzasusurutsa abazitabira “Unveil Africa Fest 2024”:

    Umukirigitananga Siboyintore akaba kandi umuhanga mu mbyino gakondo, amaze igihe ari umutoza w'amatorero atandukanye, unafite n'ubumenyi bwihariye mu birebana n'umuco. Ni umwe mu bazatarama bigatinda mu gitaramo Unveil Africa Fest kizaba ku wa 07 Ukuboza 2024.

    Umwaka ushize, uyu mukirigitananga yatumiwe mu muhango wo gutura igitambo cyo guterekera abazimu b'i Rwanda, bizihizanya n'inshuti n'abavandimwe umunsi w'Umuganura.Ni mu gikorwa cyabaye ku wa Kane tariki 3 Kanama 2023, kibera ku Gisozi.

    Cyari cyitabiriwe n'abantu mu ngeri zitandukanye barimo abasanzwe baba hafi uyu muryango, inshuti, abavandimwe ndetse n'abahanzi gakondo barimo abasizi Tuyisenge, Murekatete ndetse na Kibasumba. 

    Hari kandi Itorero Ababeramuco ryatangijwe na Mushabizi, abakirigitananga barangajwe imbere na Nzayisenga Sophia; ndetse n'Itorero gakondo rya Icyusa Gakondo.

    Iki kiganiro cyagarukaga ku mateka y'Umuganura cyakozwe na Rutangarwamaboko ndetse na Prof. Nyagahene usanzwe azwiho kuba intyoza mu mateka nyarwanda ndetse no kumenya ikinyarwanda kidafunguye.

    Uyu munsi wo kwizihiriza 'Umuganura' kwa Rutangarwamaboko wari wahawe inyito ya 'Umuganura mu bicumbi, kwa Nyagasani Imandwa Nkuru y'u Rwanda [Rutangarwamaboko]'.

    Mu 2021 ubwo Patient Bizimana uri mu bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yasabaga akanakwa umugore we Karamira Uwera Gentille, uyu mukirigitanganga yataramiye abitabiriye ibi birori kuri Romantic Garden ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

    Ni ibirori byanaririmbyemo umuririmbyi wa gakondo mu muziki wo kuramya Imana Joshua Ishimwe (Josh Ishimwe), Prosper Nkomezi afatanyije na Rene Patrick ndetse na Aimé Uwimana.

    Usibye ubu bukwe, Siboyintore amaze kuba ubukombe mu gutaramira abageni no gususurutsa abitabiriye ubukwe yifashishije impano ye, aho akunze kwifatanya n’Itorero atoza ryitwa ‘Icyusa Gakondo.’

    Mu ndirimbo zakunzwe cyane za Siboyintore, harimo iyo yise 'Nkumi Nziza,' 'Ryabara Uwariraye,' izo yagiye yongeramo ibirungo yifashishije umurya w'inanga zirimo 'Nyinawumuntu,' 'Mwana w'ibuhoro' n'izindi nyinshi.

    Kuri ubu rero uyu mukirigitananga ategerejwe bikomeye mu iserukiramuco ‘Unveil Africa Fest’ rizabera muri Camp Kigali, tariki 07 Ukuboza 2024. Twakwibutsa ko amatike ari kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.

    Ushobora kubona itike kandi mu bice bitandukanye muri Kigali nko kuri Legacy Studio, Uncles Restaurant & Lounge, Kigali Protocal Shop, Kigali Protocal Office no kuri Camellia – Makuza Plaza.


    Umukirigitananga Siboyintore agiye guhurira mu gitaramo ‘Unveil Africa Fest’ n’ibyamamare binyuranye mu njyana Gakondo


    Ni umuhanga cyane mu gukirigita inanga

    Iki gitaramo cyitezweho uburyohe budasanzwe by’umwihariko ku bakunzi b’umuziki gakondo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148971/byinshi-ku-mukirigitananga-siboyintore-utegerejwe-mu-gitaramo-unveil-africa-fest-148971.html

  • Yakiniye Brazil! Byinshi kuri Robertinho uri… – #rwanda #RwOT

    Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, uzwi cyane nka Robertinho, ni umutoza w’umupira w’amaguru w’Umunya-Brazil ndetse akaba yaranakinnye ruhago mu busore bwe, yavutse ku itariki ya 22 Kamena 1960 i Rio de Janeiro muri Brazil.

    Ni umwe mu bakinnyi bamenyekanye cyane mu ikipe ya Fluminense no mu yandi makipe akomeye yo muri Brazil arimo Flamengo, Palmeiras, Internacional, Sport Recife na Atlético Mineiro.

    Uretse gukinira iwabo, Robertinho yageze no ku Mugabane w'u Burayi, aho yakiniye amakipe nka Nacional yo muri Portugal na Grössembacher yo mu Busuwisi.Yamenyekanyemo cyane mu myaka ya 1980, aho yigaragaje nk'umukinnyi ufite impano idasanzwe.

    Ku itariki ya 25 Nzeri 1980, Robertinho yabonye amahirwe yo gukinira ikipe y'igihugu ya Brazil mu mukino wayihuje na Paraguay.

    Nubwo yakinnye umukino umwe gusa ku rwego mpuzamahanga, iyi ntsinzi yamuhaye icyubahiro mu ruganda rw'umupira w'amaguru muri Brazil.

    Nyuma yo guhagarika gukina umupira, Robertinho yinjiye mu mwuga w'ubutoza, atangirira ku makipe yo muri Brazil nka Americano na Fluminense, aho yahereyeho agaragaza impano ye yo kuyobora amakipe nk'umutoza.

    Robertinho yinjiye ku Mugabane wa Afurika atangirira mu ikipe ya Stade Tunisien yo muri Tunisia, aho yagarutse kuyitoza bwa kabiri mu mwaka wa 2007 nyuma yo kuhatoreza bwa mbere.

    Indi kipe yo muri Afurika  yatoje inshuro ebyiri ni Rayon Sports yagezemo mu 2018, akongera kuyigarukamo mu 2024.

    Mu mwaka wa 2021, yabaye umutoza wa Gor Mahia yo muri Kenya, ariko amasezerano ye yarahagaritswe na CAF bitewe nuko byagaragaye ko nta byangombwa byuzuye byo gutoza ku rwego rwa Afurika.

    Nyuma yo kuva muri Kenya, Robertinho yerekeje muri Uganda mu ikipe ya Vipers SC, aho yagaragaje ubuhanga bwe mu gutoza amakipe arwanira ibikombe.

    Mu kwezi kwa Mutarama 2023, yabaye umutoza wa Simba SC yo muri Tanzania, imwe mu makipe akomeye mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba. Nyamara, urugendo rwe muri  iyi kipe rwarangiye mu kwezi k’Ugushyingo 2023, nyuma y'amezi 11 gusa ayitoza.

    Nyuma yo kuva muri Simba, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yagarutse muri Rayon Sports ikipe yari imukeneye cyane, kuko yafifashije kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup, ibyo birangiye ayirenza amatsinda ayigeza muri kuimwe cya Kane.

    Akigaruka mu Rwanda, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yatumye abakunzi ba Rayon Sports bongera gutekereza amatsinda, cyane ko ariwe mutoza wenyine wafashije ikipe yo mu Rwanda ukina amatsinda y'imikino nyafurika.

    Mu mezi make agarutse muri Rayon Sports, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ameze neza muri Rayon Sports, kuko kugeza ubu akomeje kuyifasha guhangamura andi makipe yo mu Rwanda, kuko mu mikino 10 imaze gukinwa muri shampiyona, Rayon Sports ni iya mbere n'amanota 23.

    Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo amakipe yakiniye n'igihe yayakiniye, ibitego yatsinze n'imikino yakinnye

    Umwaka

       Ikipe

    Imikino yayikiniye

    (ibitego yayitsindiye)

    1978—1982

      Fluminense

    66

    (22)

    1983              

    Flamengo

    22

    (5)

    1984

    Palmeiras

    14

    (2)

    1985—1986

    Flamengo

    1987

    Internacional

    25

    (2)

    1988

    Sport

    23

    (6)

    1989

    Atlético Mineiro

    4

    (2)

    1989—1993

    Nacional

    50

    (11)

    1994—1995

    Grössembacher

                              

    Urugendo rwa Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo nk'umukinnyi

     

    Amakipe atandukanye Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, yatoje n'igihe yayatoreje

    1995

    Grössembacher

    1995—1997

    Rio Branco (SP)

    1998—1999

    Brasil de Pelotas

    1999—2000

    São Bento

    2000—2002

    Fluminense

    2003

    CRB

    2003—2004

    CSA

    2004

    America (RJ)

    2004—2005

    Rio Branco (ES)

    2005—2008

    Stade Tunisien

    2008—2009

    Kazma

    2009

    Al-Shamal

    2009—2010

    Hammam-Sousse

    2010—2011

    Legião

    2012—2013

    Stade Gabèsien

    2013—2014

    Grombalia Sports

    2014—2016

    ASA

    2018—2019

    Rayon Nyanza

    2020—2021

    Gor Mahia

    2021—2022

    Vipers

    2023

    Simba

    2024                

    Rayon Sports (Kugeza ubu)

    Amakipe atandukanye Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yatoje

        

    Umutoza Robertinho ukomeje gutanga ibyishyimo mu ikipe ya Rayon Sports akiri umukinnyi yakiniye ikipe y’igihugu ya Brazil

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148973/yakiniye-brazil-byinshi-kuri-robertinho-uri-mu-kwa-buki-na-rayon-sports-148973.html

  • Ibikomere Wiesenhofer yatewe no kuvuka ari umu-métisse, byashibutsemo ibikorwa by'uburezi i Nyanza – #rwanda #RwOT

    Ni ubuzima bugoye yatangiye mu gihe cy'ubukoloni mu 1959, ubwo yavukaga ari umu-métisse, akajyanwa mu kigo cy'imfubyi cyabaga i Save, nyuma gato, bakaza kumutwara ngo bamujyane i Burayi atane na nyina.

    Icyo gihe umuryango we warabyanze, ujya kumuhisha mu Mayaga kwa benewabo.

    Nyuma y'ubukoloni, yagarutse ku ivuko rya nyina mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Rwaniro, ari naho yakuriye.

    Wiesenhofer yabayeho ubuzima bw'icyaro muri iyo myaka, ariko nabwo ntiyoroherwa kuko abandi bana bajyaga bamukurura imisatsi babona adasa n'abandi, bikamukomeretsa.

    Nyuma yaje gushaka umugabo wo muri Autriche, ajya no gutura i Burayi, ariko ajyana icyifuzo cyo kuzakora ikinyuranyo, agafasha abana bari mu kaga abaremera icyizere cy'ubuzima.

    Uko yitangiye ibikorwa by'ubugiraneza byibanda ku burezi

    Ubwo yagarukaga mu Rwanda nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Wiesenhofer, yasanze benshi mu muryango wo kwa nyina i Rwaniro barishwe, yongera kubabazwa cyane n'ubuzima bw'imfubyi zari zariciwe ababyeyi muri Jenoside, n'abandi batari bafite kivurira.

    Byatumye ashinga ishuri yitiriye Mutagatifu Petero 'Igihozo', ngo ahumurize abari bababaye. Ryatangiye ari iry'imyuga, ariko nyuma nyuma y'imyaka ibiri riba iry'ubumenyi rusange, anaryegurira Kiliziya Gatolika.

    Padiri Dushime Robert uriyobora kuri ubu, yabwiye IGIHE ko iki kigo cyatangiye mu 1997 ari 'atelier' y'imyuga, gusa mu 1999, rikaza kuba ishuri risanzwe.

    Ati 'Marie Claire yatanze umusanzu ukomeye mu buzima bw'igihugu, yahojeje abari bashavuye abaha ubuzima abinyujije mu burezi, none dore aho ibikorwa bye bigeze. Ubu ishuri rimaze kwigwamo n'abasaga ibihumbi icyenda.''

    Ntibyaciriye aho kuko yakomeje gukora byinshi anita ku batishoboye aho yubatse amashuri henshi muri Nyanza na Huye aho avuka ndetse ntiyasiga n'iby'ubuvuzi.

    Mu 2017, yongeye gushinga ishuri ry'imyuga mu Mujyi wa Nyanza yise 'Rerumwana VTC', nyuma yo kubona urubyiruko rwasozaga amashuri ntiruhite rubona imirimo.

    Dusabe Benoitte uriyobora, yavuze ko benshi mu baryigamo ari abana bafite ibibazo by'ubuzima, ariko uko basoje amasomo bajya mu buzima bwo hanze bakibeshaho ari nayo ntego ya Claire.

    Ati 'Kuva muri 2017 hamaze gusoza imyuga abasaga 500, kandi bamwe muri bo baba bigira ubuntu, ubona ko byafashije benshi.''

    Bamwe mu banyeshuri banyuze muri ayo mashuri bavuga ko bungukiyemo byinshi kuko byabahaye icyerekezo cy'ubuzima, mu gihe bari batangiye kwiheba.

    Mukankundiye Charlotte w'imyaka 25, yabwiye IGIHE ko yarangije amashuri yisumbuye mu ndimi n'ubumenyi bw'Isi, ntiyahita abona akazi.

    Mu 2021, nibwo yaje kwiga amasomo y'igikoni no gutegura amafunguro mu gihe cy'umwaka muri Rerumwana VTC, none ubu afite akazi muri Coffee Shop mu Mujyi wa Nyanza.

    Ati 'Kuva narangiza nahise mbona akazi kandi nari narakabuze mbere. Ubu singisaba amafaranga iwacu, ahubwo nabo iyo bagize ikibazo ndabunganira nkagikemura.''

    Mukankundiye yavuze ko afite intego yo kuzicururiza na we bijyanye n'ibyo yize kugira ngo atange akazi yitura ineza yagiriwe na Wiesenhofer.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yashimye ibikorwa bya Marie Claire Wiesenhofer n'uruhare bigira mu guhugura urubyiruko.

    Ati'' Ikibazo tugisigaranye ni serivisi itanoze, ni mwe bo kubikuraho, tukazumva inkuru nziza ko abana biga muri Rerumwana bose bakora neza, ni nabwo muzaba munejeje Claire, akagera ku ntego z'ibyiza yifuriza u Rwanda.''

    Yanasabye urubyiruko kugira umuco wo kwizigamira, mu gihe bakora umurimo bakanamenya kuzigamira ejo hazaza, mu ntego yo kwiteza imbere.

    Marie Claire Wiesenhofer(usa n’abazungu uri hagati) ubu uba muri Autriche, aza mu Rwanda kenshi, agasabana n’abanyeshuri, abasaba kurenga inzitinzi bafite bagaharanira kubaho neza

    Ubwo Wiesenhofer Marie Claire yasuraga EP Butara ryo mu Murenge wa Kigoma muri Nyanza, rirera abana b’incuke n’abiga amashuri abanza

    Ikigo Nderabuzima cya Gitovu, mu Murenge wa Kinazi ya Huye, mbere cyabanje kuba Poste de Sante, kandi harimo ukuboko kwa Wiesenhofer

    Ibyo batunganyije banabizimaniye abashyitsi, berekana urugero rw’uko bazajya babigenza mu kazi

    Bagaragaje ko bize neza ibijyanye no gutegura amafunguro, umwuga bamwe kera bakerensaga, ariko ubu utunze benshi bakora muri za Coffees Shops, Hotels, Restaurants

    Abaranyura muri Rerumwana VTC abenshi ni urubyiruko ruba rwari rufite ubuzima bubi, rukahasoza rwigaruriye icyizere

    Irumva Bienvenu w’imyaka 18 ari mu basoje amaso yo guteka no kwakira abantu ku buntu

    Meya Ntazinda Erasme, ashyikiriza impamyabushozi umwe mu barangije

    Meya Ntazinda Erasme, wari witabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 34 barangije muri Rerumwana VTC, yabasabye kugira uruhare mu guhindura u Rwanda igihugu gitanga serivisi inoze

    Mukamana Marie, umubyeyi w'umwe mu bana basoje amasomo hano muri Rerumwana VTC, nawe uvuka i Rwaniro, yavuze ko Marie Claire Wiesenhofer, yongeye gutuma abana bari abakene bamwenyura kubera ubufasha abaha

    Mukankundiye Charlotte, wasoje amasomo yo guteka no kwakira abantu mu 2021 muri Rerumwana VTC yigiye ubuntu, yavuze ko ubu abayeho neza kandi nta kintu agisaba ababyeyi ahubwo abunganira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikomere-wiesenhofer-yatewe-no-kuvuka-ari-umu-metisse-byashibutsemo-ibikorwa

  • Urwego rw'Umuvunyi rugiye gusinyana amasezerano na Gabon, azoroshya ikurikiranwa ry'abarya ruswa – #rwanda #RwOT

    U Rwanda ruri ku mwanya wa 49 ku Isi mu kurwanya ruswa, aho rufite amanota 53 ariko gahunda ziriho ni ukuyirandura burundu.

    Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yatangaje ko basanze Komisiyo ishyinzwe kurwanya ruswa n'iyezandonke muri Gabon ifite uburyo bwiza bwo kurinda uwatanze amakuru kuri ruswa no kumuha agahimbazamusyi mu gihe uwo yatanzeho amakuru yahamwe n'icyaha.

    Kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2024 impande zombi zagiranye ibiganiro bitegura isinywa ry'amasezerano y'imikoranire, azatuma habaho ubufatanye mu gukurikirana abanyereza umutungo cyangwa barya ruswa bagahungira muri kimwe muri ibi bihugu.

    Ati 'Amasezerano ni atuma turushaho kongera imikorere n'imikoranire cyangwa kunoza cyane cyane binyuze mu gusangira ubunararibonye, guhanahana amakuru cyane cyane mu ikurikirana ry'abantu bakekwaho ibyaha bya ruswa no kugaruza umutungo ku bantu baba bakurikiranyweho ibyaha bagahungira hanze muri ibyo bihugu baba bari mu Rwanda cyangwa se muri Gabon.'

    Yahamije ko mu buryo bwo gukurikirana ibyaba bimunga ubukungu bw'igihugu haba hakenewe ubufatanye kugira ngo bashobore kubihashya.

    Ati 'Ibyaha birenga umupaka byabaye byinshi umuntu ashobora gukora icyaha agasimbukira ahandi cyangwa se agatwara wa mutungo. Iyi mikoranire ni ngombwa kugira ngo niba hari umuntu ukoze ibyaha mu Rwanda, umuntu yibye amafaranga mu Rwanda aratorotse agiye muri Gabon, mu gihe mufitanye imibanire myiza ntashobora gutwara ayo mafaranga ngo ahere.'

    Perezida wa Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa muri Gabon, Nestor Mbou yavuze ko politike y'u Rwanda ku byerekeye kurwanya ruswa basanze ari nziza cyane ku buryo bagiye kuyireba neza bagakuramo ibyo bashobora kwinjiza mu mikorere yabo byababyarira umusaruro.

    Ati 'Ni ngombwa ko twe abashinzwe kurwanya ruswa mu bihugu bitandukanye twigiranaho ibikorwa bigamije guhashya iyi mungu y'iterambere ry'ibihugu.'

    Mu bindi bigiye mu Rwanda harimo gukoresha ikoranabuhanga mu kwakira imenyekanishamutungo kuko bo bagikoresha impapuro.

    Mu Rwanda kuva mu 2011 hakoreshwa sisiteme y'ikoranabuhanga aho 'umuntu akora imenyekanishamutungo yakongera kumenyekanisha umwaka ukurikiyeho ntiyongere gusubiramo, ahindura gusa icyahindutse niba ari ikintu yagurishije cyangwa se ikindi yungutse ni cyo gusa ahindura.'

    Mbou kandi yavuze ko bari mu bikorwa byo gushishikariza u Rwanda kwinjira mu Ihuriro ry'Ibigo bishinzwe kurwanya Ruswa muri Afurika (RINAC) yo Hagati kugira ngo bashobore guhuza imbaraga muri uru rugamba.

    Biteganyijwe ko u Rwanda ruzabanza gusuzuma inyungu rufite mu kwinjira muri iri huriro hakabona kwemezwa niba ruzawinjiramo.

    U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye imikoranire n'ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, Sosiyete Nyarwanda ya RwandAir ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.

    Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y'imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010. Gabon ni igihugu gikungahaye ku bucukuzi bwa peteroli, ubucuruzi bw'imbaho n'amabuye y'agaciro.

    Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas yavuze ko hakwiye kubaho ubufatanye mu kuyihashya muri Afurika yose

    Perezida wa komisiyo ya Gabon ishinzwe kurwanya ruswa, Nestor Mbou yavuze ko hari byinshi bari kwigira ku Rwanda

    Impande zombi ziri mu biganiro bigamije kunoza amasezerano y’imikoranire

    Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yavuze ko hari amasomo bigiye kuri Gabon arimo kurinda mu buryo bukomeye amakuru y’uwatanze amakuru kuri ruswa no kumuhemba aho kumva ko byakorwa n’umtima wo gukunda igihugu gusa

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwego-rw-umuvunyi-rugiye-gusinyana-amasezerano-na-gabon-azoroshya-ikurikiranwa

  • Album ye nshya no gukorana indirimbo na Meddy… – #rwanda #RwOT

    Ushingiye ku bahanzi Meddy yatumiye mu bitaramo bye muri Canada bizaba hagati y'Ukuboza na Mutarama 2025, bigaragara ko yitabaje benshi mu bo bakoranye ku bihangano binyuranye byubakiye ku ivugabutumwa. 

    Meddy agaragaza ko azataramana na Gentil Misigaro, Adrien Misigaro ndetse na Willy Uwizeye. Adrien Misigaro bazahurira ku rubyiniro bafitanye amateka yihariye, kuko bamaze gukorana indirimbo ebyiri zihimbaza Imana.

    Baherutse gushyira ku isoko indirimbo bise 'Niyo ndirimbo' yashimangiye ubuhamya bwabo mu gukorera Imana bivuye inyuma. Meddy abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni mu gihe Gentil Misigaro abarizwa muri Canada.

    Hari abibaza impamvu Gentil Misigaro atigeze akorana indirimbo na Meddy, kandi ari umwe mu bahanzi bari kumufasha kwisanga cyane muri 'Gospel' ushingiye ku bihangano bye yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Gentil Misigaro yasobanuye ko gukorana indirimbo n'umuhanzi birenze uko umuntu abitekereza, kuko habaho guhuza no gushaka kw'Imana cyane cyane mu muziki nk'uyu wo kurangamira ijuru.

    Ariko kandi ashingiye ku biganiro yagiranye na mugenzi we Meddy ibitaramo bazabisoza bakora ku ndirimbo bahuriyemo. Ati 'Ntayo twakoranye njyewe ku bwanjye ariko turi gupanga umushinga mushya, uko biri kose ni nyuma y'ibi bitaramo. Kandi turizera ko Imana iri kumwe natwe izadukoresha ibikomeye.'

    Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo nka 'Buri munsi', yavuze ko mu gihe ari kwitegura gukorana indirimbo ye na Meddy, ari no kwitegura gusohora Album 'izasohoka mu mezi macye ari imbere, abiri cyangwa atatu'.

    Ati 'Rero ndayishimiye cyane (Album), niteguye kuzayisangiza n'abakunzi bacu, hari hashize imyaka myinshi ntasohora indirimbo. Ariko ntabwo ari uko nari nsinziriye cyangwa nacitse intege, ahubwo hari gahunda nari ndimo zo gushaka Imana no kubanza kwita ku muryango. Ntabwo nari nsinziriye, nandika indirimbo, naramyaga (kuramya) nkakurikizaho kwitegura.'

    Yavuze ko iyi Album izaba iriho indirimbo zomora umutima ziri mu murongo w'izo yamenyekaniyeho 'cyangwa zirenzeho hamwe n'impuhwe bw'Imana.'

    Misigaro yavuze ko muri rusange ibitaramo “Night of Worship Testimonies” bya Meddy bizagira umusaruro udasanzwe mu iyobokamana kuko 'Umutima, intego, umugambi yabyo ari ukugirango tubwire abantu ubutumwa bwiza, bw'ihumure, bw'uko Yesu akiza, yaba indwara z'imitima, indwara z'umubiri, y'uko Yesu akunda na bariya bose bari kure.'

    Yavuze ko Meddy afite ubuhamya bukomeye azasangiza abantu 'buzagenda bufasha abantu benshi batarakizwa'. Ati 'Niyo mpamvu rero twishimiye kuzaba turi muri ibi bitaramo, kuko bizaba bifite ivugabutumwa rikomeye biri gukora.'

    Ibitaramo bya Meddy bizatangira ku wa 14 Ukuboza 2024 mu Mujyi wa Montreal, ku wa 15 Ukuboza 2024 azataramira muro Toronto, ni mu gihe ku wa 22 Ukuboza 2024 azataramira mu Mujyi wa Ottawa. 

    Uyu muhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo za ‘Secullar’ ariko akab yarazihagaritse akinjira wese muri Gospel, azanataramira mu Mijyi wa ya Vancouver na Edmond ku matariki ataratangazwa kugeza ubu.

    Gentil Misigaro yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Hari Imbaraga”, “Buri munsi” na “Hano ku isi” yafatanyije na Adrien Misigaro. Afite ku isoko Album zirimo “Buri munsi” iriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye.

    Gentil Misigaro yatangaje ko atigeze agerageza gukorana indirimbo na Meddy, ariko ko kuri iyi nshuro ibiganiro bigeze kure 

    Gentil Misigaro yavuze ko mu mezi abiri ari imbere azashyira hanze Album ye nshya Gentil Misigaro yatangaje ko yari amaze igihe adasohora indirimbo kuko yitaga ku muryango

    Meddy aherutse kugaragaza ko azataramana na Gentil Misigaro na Adrien Misigaro mu bitaramo bigiye kubera muri Canada  

    Meddy asanzwe afitanye indirimbo ebyiri na Adrien Misigaro, ariko nta ndirimbo yari yagakoranye na Gentil Misigaro



    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BURI MUNSI’ YA GENTIL MISIGARO NA  ADRIEN MISIGARO

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NIYO NDIRIMBO’ YA MEDDY NA ADRIEN MISIGARO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148970/album-ye-nshya-no-gukorana-indirimbo-na-meddy-gentil-misigaro-yabivuye-imuzi-148970.html

  • Bora Shingiro yateguje filime yakinnyemo Emel… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yagarutsweho cyane mu itangazamakuru, nyuma y'amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ubwo yari kumwe na The Ben mu gitaramo cye i Musanze akamukora ku murimbo w'ubwiza uzwi nka 'Ishanga'. 

    Yisanze imbere y'itangazamakuru asobanura ko The Ben ari inshuti ye y'igihe kirekire, ndetse ko hari byinshi mu bitaramo yagiye amuherekezamo mu bihe bitandukanye, yaba ibyabereye hanze y'u Rwanda.

    Avuga ko The Ben atigeze amukorakora nk'uko byagiye bivugwa. Hari aho yagize ati 'Ukuntu byagenze bareke kwibaza ibyo ku ruhande, nta buryo bwihariye bwo gufata amafoto bwari buhari. 

    Yarinjiye ajya ahafatirwaga amafoto muri 'VIP' twari hasi tujya kurya ifoto. Ndanayirya kuko nari nabishegeye. Njyewe ngezweho, aramfata. Abantu benshi bifotozanyije na we. Twagiye kwifotoza mugezeho turasuhuzanya.'

    Akomeza ati 'Mu gihe twiteguraga kwifotoza yumvise ikintu kibyimbye, arambwira ngo utambwira ko wambaye bya bintu by'abapfumu… nyine nari nambaye ishanga. Rero abantu bari kuvuga ngo nahise mureba nabi kuko tutaziranye si byo. Ahubwo naramubwiye ngo buretse babanze badufotore. Ngiye kugenda nahise mubwira ngo ni ishanga nambaye. Ni cyo gihe duherukana.'

    The Ben aherutse gutangaza ko Emelyne ari umwe mu bagize amatsinda y'abafana be kandi ko buri tsinda rikora uko rishoboye kugirango rikora neza mu gushyigikira umuhanzi wabo.

    Yavuze ko Emelyne abarizwa mu itsinda 'Habibi' kandi ko abarizwamo bose bakunze kwitabira ibitaramo bye cyane. Ati 'Ntabwo byabaye ku muntu uwo ari we wese, byabaye ku muntu nzi w'inshuti, mfata nka mushiki wanjye, harimo ikintu cyo kwisanzura, niyo mpamvu nza nkavuga nti nta muntu w'umwere.'

    Uyu mukobwa ni umwe mu bakinnyi b'imena muri iyi filime 'Why Mary' ya Dangote Kevin. Ndetse igaragaramo n'abandi bakinnyi barimo nka 'Samu' wakinnye muri filime y'uruhererekane ya 'The Bishop' ya Zacu Entertainment, 'Channel' uri mu bakinnyi bashya bafite ubuhanga n'abandi.

    Kugeza ubu hamaze gukorwa 'Season 1' ifite Episode 13.  Kevine Dangote ufite mu biganza uyu mushinga wa filime, ni umwe mu banyeshuri basoje amasomo y'abo mu ishuri ryashinzwe na Bahavu Usanase Jannet binyuze muri sosiyete ya filime yise 'BahAfrica Entertainment'.

    Kevin asanzwe kandi akina muri filime nyinshi za Bahavu zitambuka ku muyoboro wa Youtube no ku rubuga rwa www.Aba.rw . Asobanura ko yagize igitekerezo cyo gukora filime ye bwite, mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubumenyi yungutse, no gutera ikirenge mu cya Bahavu usigaye muri iki gihe akora umurimo w'Imana.

    Bora Shingiro yabwiye InyaRwanda, ko Dangote Kevine 'yaranyegereye ambwira kumushyigikira, ndabyemera ni uko rero twatangiye umushinga wo gukora iyi filime.'

    Uyu musore yasobanuye ko mu rwego rwo gucuruza iyi filime, bari gutekereza kuyishyira mu biganza bya Televiziyo Rwanda, Zacu Entertainment, DSTV cyangwa se ahandi. 

    Ati 'Hari uburyo bwinshi cyane turi gutekereza bujyanye n'amasomo ariko tutaremeza, rero turacyari mu biganiro nabo, uwo tuzakorana tuzaba twashingiye ku byifuzo byacu, ubwo nibwo tuzakorana.'

    Bora yavuze ko bitaye cyane ku kureba abakinnyi bagezweho muri iki gihe, barimo na Yvan ugezweho muri iki gihe muri City Maid n'abandi.

    Dangote Kevine wazanye igitekerezo cyo gukora iyi filime, niwe mukinnyi w'imena, kandi ni nawe washoye imari mu ikorwa ryayo.

    Bora Shingiro niwe wanditse iyi filime, ayifatira amashusho, ndetse arayayobora. Ati 'Kuyobora filime urumva ni ibintu bikomeye cyane. Uyu munsi iri gutunganywa kugirango tuyekeze aho igomba kujya, mu gihe kitadatinze turayigeze ku bo twayiteguriye.' 

    Kwizera Emelyne wavuzweho gukorakorwa na The Ben ari mu bakinnyi b'imena ba filime 'Why Marry' 


    The Ben aherutse gutangaza ko Kwizera Emelyne ari mu itsinda ry’abafana be biyise ‘Habibi’

    Bora Shingiro yatangaje ko yahisemo gukorana na Dangote Kevine kubera ko yakunze inkuru y'iyi filime
    Bora yavuze ko iyi filime bari gutekereza kuzayishyira kuri Televiziyo zinyuranye

    Dangote Kevine nyuma yo gusoza amasomo ye kwa Bahavu yatangiye gukora filime ze bwite
    Samu [Uri imbere] wakinnye muri 'The Bishop Family' ni umwe mu bakinnyi b'imena muri filime nshya ya Dangote Kevin     

    Bora Shingiro amaze gushyira ibiganza kuri filime nyinshi zikomeye, ndetse aherutse kwegukana igikombe mu Bwongereza

    'Channel' uri mu bakinnyi bashya bagaragaje ubuhanga mu gukina filime muri iki gihe
    Dangote Kevin washoye imari muri iyi filime asobanura ko ashaka kugira uruhare mu guteza imbere cinema Nyarwanda 


    Ubwo Kwizera Emelyne yari mu ifatwa ry’amashusho ya filime ‘Why Mary’





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148964/bora-shingiro-yateguje-filime-yakinnyemo-emelyne-warikoroje-ari-kumwe-na-the-ben-amafoto-148964.html

  • Minisiteri y’Ubuzima yavuze ku kibazo cy’abap… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, ni bwo umunyamakuru Oswalid yifashishije urubuga rwa X yasangije amashusho y'imbangukiragutabara ifite ibirango GR 856 E yahinduwe imodoka ipakira sima, atabaza inzego zishobora gukemura iki kibazo zirimo Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima [RBC], Minisiteri y'Ubuzima ndetse na Polisi y'u Rwanda.

    Yavuze ko umuntu wamuhaye aya mashusho yavuze ko na we atazi ababyihishe inyuma, yongeraho amagambo agira ati: “Ibi bintu birakwiye koko! Sima muri ambulance!'

    Mu gusubiza iki kibazo, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko aya makuru bayamenye ndetse n'abakoze ayo mahano bamaze guhabwa ibihano, aboneraho gusaba Abanyarwanda kujya batanga amakuru y'aho babonye 'Ambulance' ikoreshwa nabi.

    Ati: 'Aya makuru y' iyi ambulance twayamenye kandi ababikoze bahanwe. Kirazira gukoresha ingobyi y' abarwayi ibyo itagenewe. Turashimira abaturage babonye ikibi gikorwa bagatanga amakuru. Undi wese wabona ambulance ikoreshwa nabi yahamagara 912.'

    Mu busanzwe, Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y'Ubuzima, itanga ku bitaro bitandukanye hirya no hino mu Gihugu imbangukiragutabara zifashishwa mu kugeza abarwayi kwa muganga no kurokora ubuzima bw'abari mu kaga mu buryo bwihuse.


    Hagaragaye amashusho y’imbangukiragutabara yahinduwe ikamyo ipakira sima



    Amakuru ahari aravuga ko iyi mbangukiragutabara ari iyo ku bitaro byo mu Karere ka Gisagara


    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko umushoferi wari utwaye iyi mbangukiragutabara yamaze guhanwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148967/minisiteri-yubuzima-yavuze-ku-kibazo-cyabapakiye-sima-mu-mbangukiragutabara-148967.html