Blog

  • Inkongi y'umuriro muri Philippines yasenye amazu, abantu bamwe bahasiga ubuzima abandi barakomereka #rwanda #RwOT

    Muri Philippines, Umuriro Wateje impagarara, ubwo Ku wa 24 Ugushyingo kuyu mmwaka wa 2024, Watumye imiryango irenga 2000 itagira aho ikinga umusaya.

    Ibi bivuzwe nyuma yuko ahitwa Isla Puting Bato, Tondo, hafi n'umurwa mukuru wa Manille.

    Muri Isla Puting Bato, amazu abamo abantu yubatswe yegeranye ibkunze kwitwa akajagari, kandi mu bisanzwe aya mazu yubakishijwe mu biti, imbaho n'Ibindi bintu Bidakomeye, bishobora n'ubundi guteza impanuka.

    Ni mu gihe inyubako zaje kwangirika bitewe nuko zitari zikomeye, ibihumbi by'amazu yahiye bitewe nuko yari yubastwe mu kajagari kandi ibijya namashanyarazi dore ko atari yitabweho mu gihe yashyirwagamo, bigakorwa ntamwanya babihaye uhagije.

    Mu giihe iyi mpanuka yabaga, abantu batari bake barakomeretse abandi bitaba Imana gusa ijanisha ryabakomerettse nabitabye Imana nturagaragazwa neza.

    Abaturage bo muri Philippines babuze aho bakinga imisaya.

    Bamwe mu baturage bo Philippines ubwo baburaga aho berekeza, bahungiraga mu mazi kuko ubushyuhe bwari bwose.

    Abashinzwe umutekano wabaturage bo muri Philippines bagerageje kuzimya inkongi y'umuriro biranga biba ibyubusa, birangira amazu menshi ahiye.

    Source : https://kasukumedia.com/inkongi-yumuriiro-muri-philippines-yasenye-amazu-abantu-bamwe-bahasiga-ubuzima-abandi-barakomereka/

  • Gatsibo: Umwarimu yitabye Imana akiri mu kwa buki hakekwa amarozi – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'urupfu rwe yatangiye kumenyekana ku Cyumweru tariki ya 24 nyuma y'uko aguye mu bitaro ariko yari amaze hafi ukwezi kose arwaye ngo kuko yafashwe agikora ubukwe.

    Uyu mwarimu kandi yari asanzwe abarizwa mu nama Njyanama y'Umurenge wa Gasange ndetse akaba yari anakuriye urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi muri uyu Murenge.

    Bamwe mu baturage bo muri uyu Murenge ndetse na bamwe mu bo bigishanya bavuga ko ashobora kuba yararozwe ngo kuko yafashwe agikora ubukwe, kuva ubwo ngo ntiyongeye kugira icyo akora ahubwo yazahajwe n'uburwayi ari na bwo bwamwishe.

    Umwe mu baganiriye na IGIHE yavuze ko akurikije uburyo uyu mwarimu yarwayemo ashobora kuba yararozwe nubwo aterura neza ngo avuge abamuroze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gasange, Furaha Frank, yavuze ko uyu mukozi wari umaze imyaka irenga itanu ari mu kazi nta kibazo na kimwe yajyaga agirana n'ubuyobozi, yavuze ko yarwaye bisanzwe akivuriza mu bitaro bya Gahini byaje kumwohereza mu bitaro bya Kanombe ari naho yaguye.

    Kukijyanye n'abavuga ko yaba yarozwe, uyu muyobozi yagize ati 'Aho nakwifata kubera ko ntemeranya n'abaturage, keretse byemejwe na muganga. Umuntu umaze ukwezi akurikiranwa, avurwa ntabwo wambwira ko urupfu rwe rudasobanutse.'

    Gitifu Furaha yihanganishije abo mu muryango wa nyakwigendera avuga ko umwarimu wapfuye yari umujyanama mu nama Njyanama y'Umurenge. Yavuze ko kandi bazakomeza kuba hafi umuryango we kuko yari umukozi mwiza unarerera igihugu.

    Umwarimu witwa Kanyamugara Wicriff, yitabye Imana nyuma y’ukwezi akoze ubukwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-umwarimu-yitabye-imana-akiri-mu-kwa-buki-hakekwa-amarozi

  • Cameroon yatsinze u Rwanda mu mukino wa kabiri w'itsinda C muri Dakar Arena – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino w'itsinda C wabereye muri Dakar Arena, Senegal, ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2024, ikipe y'igihugu ya Cameroon yatsinze u Rwanda ku manota 70-59. Uyu mukino watangiye saa Tanu z'ijoro, u Rwanda rwahereye ku kotsa igitutu Cameroon, ariko iza kwigaranzura byihuse.

     

    Agace ka mbere karangiye Cameroon iyoboye n'amanota 25-20, ibifashijwemo na Fabien Quentin Philibert Ateba wagaragaje ubuhanga mu gutsinda amanota 3. Abakinnyi b'u Rwanda barimo Antino Alverazes Jackson na William Robeyns bagaragaje imbaraga, ariko mu gace ka kabiri, u Rwanda rwabashije gutsinda amanota 8 gusa, mu gihe Cameroon yatsinze amanota 22, bajya kuruhuka ari 47-28.

     

    Mu gace ka gatatu, u Rwanda rwisubiyeho rutsinda amanota 15-11, rubifashijwemo na William Robeyns, ariko ntibyahinduye byinshi kuko Cameroon yakomeje kuyobora. Agace ka kane nako kagenze neza ku Rwanda, Antino Alverazes Jackson yitwaye neza atsinda amanota menshi, ariko Cameroon yasoje itsinze 70-59.

     

    William Robeyns ni we watsinze amanota menshi ku ruhande rw'u Rwanda (19). Ni umukino wa kabiri u Rwanda rutsinzwe, nyuma yo gutsindwa na Senegal ku wa Gatanu.

    Amafoto y'ibyaranze umukino

     

    Source : https://yegob.rw/cameroon-yatsinze-u-rwanda-mu-mukino-wa-kabiri-witsinda-c-muri-dakar-arena/

  • Kuvuga ngo 'Men are trash' mu Rwanda ntabwo bikwiriye- Dr. Murangira wa RIB – #rwanda #RwOT

    Ibi Dr. Murangira B. Thierry yabigarutseho kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2024, ubwo hatangizwaga iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina hirya no hino ku isi.

    Mu Rwanda, uyu mwaka wahawe insanganyamatsiko igira iti 'Twubake Umuryango Uzira Ihohotera'.

    Ubwo yatangizaga uyu muhango, Minisitiri w'Uburinganire n'Umuryango, Uwimana Consolee, yavuze ko 'Uyu munsi dutangiye iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina hirya no hino ku isi. Turifuza ko iyi minsi izaba umwanya mwiza wo gushyira hamwe nk'Abanyarwanda tugakumira kandi tukarwanya ihohotera rikigaragara hirya no hino mu muryango nyarwanda.″

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry ni umwe mu batanze ikiganiro cyagarutse ku kurebera hamwe uko abantu bakwiriye kwitwara muri sosiyete hagamijwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Yagaragaje ko ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakoreshwa amagambo ashobora gukoma mu nkokora intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Ati 'Hari andi amagambo maze iminsi mbona cyane ari mu ndimi z'amahanga, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bo mu Rwanda basigaye bakoreshwa wasuzuma ugasanga arimo amagambo y'ihohotera rishingiye ku gitsina, gutesha agaciro igitsina runaka. Ugasanga kandi abantu bayakoresha barayatiye mu bihugu byamahanga, kandi abo muri ibyo bihugu barayakoresheje bashaka kumvikanisha ikibazo kiri iwabo. Ayo magambo bakayakoresha bigendanye n'ibibera iwabo, yumvikanisha ikibazo kiri iwabo.'

    Dr. Murangira yakomeje avuga ko imwe mu mvugo zidakwiriye gukoreshwa mu Rwanda ari 'Men are trash' imaze iminsi ikoreshwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, hagamijwe kugaragaza ko abagabo barangwa n'ibikorwa bibi by'ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Ati 'Iyi mvugo abayikoresheje mbere bashakaga kugaragaza ikibazo cy'ihohotera rishingiye ku gitsina kiri iwabo kandi kititabwaho. Iyi mvugo ikoreshwa bijyanye n'ibibera iwabo. Gukoresha ijambo nk'iri mu Rwanda rikarishye cyangwa se rikakaye ushyira abantu b'igitsina runaka mu gatebo kamwe ntabwo aribyo.'

    'Gukoresha ijambo nk'iri ni ugukoma mu nkokora ihame ry'uburinganire rigeze kure mu Rwanda. Iyi mvugo Men are trash kuyikoresha ahantu hatariho isembura ibintu bidakwiriye igahita ifatwa nabi, ahubwo ugasanga abantu barahanganye bigatuma, hari n'abatangira gukoresha amagambo akakaye.'

    Dr Murangira yakomeje asaba abakoresha imbuga nkoranyambaga gukoresha amagambo aboneye mu gutambutsa ibitekerezo byabo.

    Ati 'Igitekerezo waba ushaka kumvikanisha cyose nubwo cyaba ari cyiza iyo wagiherekeje n'ijambo nka ririya rikakaye uba wamaze kucyangiza kuko iri jambo warikoresheje mu mwanya utariwo uba wamaze kurisiga icyasha. Duhitemo amagambo dukoresha, u Rwanda tugeze kure twimakaza Ihame ry'Uburinganire.'

    Hari abayita Feminist batumva neza iri jambo

    Umuvugizi wa RIB yakomeje agaragaza ko irindi jambo rikunze guteza ikibazo mu Rwanda ari feminist cyangwa se feminism, kuko ryumvikanye nabi kuri bamwe.

    Ati 'Hari abantu mbona ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ari feminist. Rwose nta n'ikibazo kirimo kuba umu-feminist. Mu masomo ajyanye n'uburinganire batwigishije ko umu-Feminsit ashobora kuba umugore cyangwa umugabo ushyigikira ihame ry'uburiganire, akarwanya ivangura rishingiye ku gitsina, akarwanya ihohotera iryo ariryo ryose ribangamira igitsina gore cyangwa gabo. Ashyigikira uburinganire n'ibikorwa byose bidaheza abagore n'abagabo.'

    'Gusa ibyo mbona ku mbuga nkoranyambaga hano iwacu usanga bamwe mu biyita aba-feminist batumva neza iri jambo, bakitwikira uyu mutaka wa feminism bakimurira ihohotera rishingiye ku gitsina kuri internet, ugasanga ibyabo ari ugutuka igitsina gabo/gore, ese nta cyiza bagira?'

    Yavuze ko mu Rwanda usanga iri jambo rya feminism ryarafashwe nko guhangana n'abagabo.

    Ati 'Feminism ntabwo ari ukwibasira abagore cyangwa abagabo. Ntabwo ireba abagore gusa, ishyira imbere uburinganire, ntabwo ari ugusumbanisha ibitsina. Feminism ni inyungu kuri buri wese. Muri make Umu-feminist ni umuntu wese uharanira ko ireme ry'uburinganire rigerwaho, hatitawe ku kuba ari uw'igitsina gore cyangwa gabo. Nanjye ndi umu-feminist kuko ntabwo nshobora gushyigikira ihohotera ryose rishingiye ku gitsina.'

    Dr Murangira atangaje ibi mu gihe, muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda hari inkundura no kutumvikana ku bashyigikiye feminism, ndetse n'abatayishyigikiye bavuga ko nubwo iki gitekerezo ari cyiza usanga mu Rwanda hari umubare munini w'abacyumvise nabi.

    Abanyarwanda basabwe guharanira kurwanya ihohoterwa ryibasira abagabo n’abagore mu buryo bungana

    Minisitiri w'Uburinganire n'Umuryango, Uwimana Consolee, yasabye Abanyarwanda gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina

    Umugenzuzi Mukuru w'Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo mu iterambere ry'Igihugu (GMO) Nadine Umutoni Gatsinzi

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yasabye Abanyarwanda kwirinda gukoresha imvugo zidakwiriye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuvuga-ngo-men-are-trash-mu-rwanda-ntabwo-aribyo-dr-murangira-wa-rib

  • Uganda na Namibia mu byatumye Vinicius Junior… – #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibyatangajwe na Perezida w’ikipe ya Real Madrid, Florentino Perez ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024 ubwo yari mu nama y’intekorusange n’abanyamuryango b’iyi kipe.

    Perezida w’iyi kipe yavuze ko igihembo cya Ballon d’Or cyari gikwiye kuba icy’umukinnyi wa Real Madrid anavuga ko Rodri ari umukinnyi ukomeye ugikwiye ariko atari icy’uyu mwaka.

    Yagize ati “Ballon d’Or yagombaga kuba iy’umukinnyi wa Real Madrid uyu mwaka. Rodri ni umukinnyi ukomeye, muri Real Madrid afite urukundo rwacu kandi rwose yari akwiye Ballon d’Or ariko ntabwo ari iy’uyu mwaka. Kuri njye, iyi Ballon d’Or yari iy’umukinnyi wa Real Madrid”.

    Yakomeje avuga ko Vinicius Junior ari umukinnyi mwiza abafana ba Real Madrid bishimira. Yagize ati “Vinicius Junior nk’umukinnyi mwiza ku Isi, ndashaka ko amenya ko abafana ba Real Madrid bishimiye umwuga we w’umupira w’amaguru”.

    Florentino Perez yavuze ko niyo Euro yaba ariyo yagendeweho hatangwa Ballon d’Or, Dani Carvajar cyangwa Jude Bellingha, umwe muri bo yari kuyitwara.

    Yagize ati “Bavuga ko irushanwa rya Euro ryagize uruhare muri Ballon d’Or, ariko Dani Carvajar wacu nawe yarayitwaye,  Jude Bellingham nawe yari undi mukandida ukomeye. Abakinnyi ba Real Madrid bari bayikwiye”.

    Yavuze ko bigoye kubisobanura ukuntu iyo igihugu cya Namibia, Uganda, Albania na Finlande bitabamo Vinicius Junior aba yaratwaye Ballon d’Or dore ko ari byo bihugu bitamutoye. Yavuze ko Ballon d’Or ikwiye gutorwa n’abazi neza umupira.

    Yagize ati “Biragoye kubisobanura. Hatarimo Namibia, Uganda, Alubania na Finlande Vini aba yaratwaye Ballon d’Or. Ibyo bihugu ntabwo byahaye amajwi Vinicius. Nta na kimwe, Tekereza nukuri. Ballon d’Or igomba kuba igikombe cyigenga kandi kigatorwa n’abantu bazwi. Ibi bigomba guhinduka”.

    Rodri ukinira ikipe ya Manchester City n’ikipe y’igihugu ya Espagne, ni we wegukanye Ballon d’Or ya 2023/24 nyuma yuko benshi bari biteze ko Vinicius Junior ari we uzayegukagana. 

    Ibi byanatumye nta muntu wo muri Real Madrid witabira ibirori byo gutanga iki gihembo nyuma yo kumenya ko uyu mukinnyi atari we uri bugihabwe.

    Igihugu cya Uganda na Namibia biri mu byatumye Vinicius Junior adatwara Ballon d’Or ya 2024/25

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148949/uganda-na-namibia-mu-byatumye-vinicius-junior-adatwara-ballon-dor-148949.html

  • Hariya ni ho hava kubahwa- Zeo Trap kuri Ride… – #rwanda #RwOT

    Riderman yavuze aya magambo ashingiye ku kuntu Zeo Trap yitwaye mu gitaramo cyahuje abaraperi 11 cyabereye muri Kigali Universe, ku wa 21 Ugushyingo 2024.

    Ni igitaramo buri muraperi yari yiteguye mu buryo bukomeye, ku buryo buri wese yashakaga kuhacana umucyo. Zeo Trap yarishimiwe mu buryo bukomeye, kugeza ubwo hari abafana bemeje ko ari we nimero ya mbere mu bakoze ‘Perfomance’ nziza.

    Ibi byatumye umuraperi Riderman yandika ku rubuga rwa X agaragaza ko Zeo Trap adasanzwe. Ati “Zeo ni inyamaswa”. Yongeraho ati “ Sintinyemo na busa, gusa iyo mbonye ushoboye sindipfana”.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Zeo Trap yavuze ko yakozwe ku mutima no kuba Riderman yarashimye impano ye. Ati “Ni ibintu biba gacye cyane! […] Ni ibintu navuga ko byanyongereye imbaraga noneho ibaze ko yavuze biriya Album itarasohoka, iyo iba yasohotse nari kugirango ni Album wenda yanshimye cyangwa iki, ariko kubera ko yabikoze kiriya gihe byaranyuze.”     

    Yavuze ko Riderman atari ubwa mbere ashimye impano ye, kuko agitangira umuziki nabwo  yashimye impano ye. Ati “Si ubwa mbere anshimiye, kuko yigeze kubikora. Ubundi ntabwo abantu bashobora kwemera ko hari icyo ubashije cyangwa urenze utashimwe n’abantu bari mu kazi nkawe.'

    Zeo Trap yavuze ko gushimwa na Riderman bishyira  umuziki we ku rwego rwiza, kuko hari ibihumbi by'abantu batangira kumuhanga amaso no gushaka uko bamushyigikira. 

    Avuga ko buri gihe anyurwa n'ukuntu Riderman amushyigikira, akizeza ko 'mu gihe kizaza tuzagirana n'imikoranire y'indi nyuma ya Album.' 

    Yavuze kandi ko gushimwa na Riderman 'bimuha umukoro wo kubaha bakuru be b'umuziki' mbese 'ugakura wumva ko ufite mukuru wawe'.

    Asobanura ko uko byagenda kose, adateza kubahuka Riderman kuko mu bihe bitandukanye yagiye amucira inzira.

    Zeo Trap aherutse gushyira ku isoko Album yise 'Ntago anoga' iriho indirimbo nka : Street Goat, Username, Kiri gute, Kristu Yezu, Impane, This&That, Theraphy, Slang, Hard Work, Cana Night, Ntago anoga yitiriye Album, Ibisimba, 4GB, Bob, Umwana wa trench, I Swear to God, Mugo, PTD, Zaza ndetse na EP Twumvira Toyi.

    Zeo Trap yatangaje ko yakozwe ku mutima no kuba Riderman yarashimye impano ye 

    Riderman yagaragaje Zeo Trap nk'umuhanzi w'indashyikirwa mu njyana zirimo Drill igezweho muri iki gihe 

    KANDA HANO UBASHE KUMVA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ZEO TRAP


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148943/hariya-ni-ho-hava-kubahwa-zeo-trap-kuri-riderman-wamugaragaje-nkumuhanzi-windashyikirwa-vi-148943.html

  • Impamvu udakwiriye kumva byacitse mu gihe uhuye n'ibibazo nko kutabyara – #rwanda #RwOT

    Niba abantu bavukana batagira amaherezo amwe, buri wese akanyura inzira ye, birumvikana neza ko n'abantu muri rusange bagira ubuzima buhabanye cyane bitewe n'igeno ry'Imana ku bayemera.

    Biroshye ko ushobora kwigana n'umuntu umurusha ubumenyi, akabona akazi mbere yawe yewe akananakubera umukoresha, ni na ko byoroshye kubona umugore/umugabo cyangwa inkumi/umusore mwiza usenga mbere ushimwa n'abantu n'Imana ariko ukabura umwana mu gihe wa muntu abantu bafata nk'igicibwa ibyo byose abibona.

    Hari abo bibaho agahangayika, agashakira igisubizo mu nzira mbi zangiza, aho gukemura ikibazo ahubwo akagikomeza bikamuviramo n'ihungabana rikomeye.

    Ni yo mpamvu Sandra Kirenga yashinze Ihuriro Lady In Waiting, rihuriwemo n'abari n'abategerugori barenga 300 bo mu bihugu bitandukanye, biyemeje guhumurizanya binyuze mu nzira zitandukanye, Ijambo ry'Imana rikaza ku isonga.

    Ni igitekerezo yakuye ku bavandimwe n'inshuti ze bari barahungabanyijwe n'ibintu bitanduka birimo no kubura abana, urushako n'ibindi, arabafasha yiyemeza kwagura igikorwa.

    Bijyanye n'ubunararibonye afite, Kirenga yemeza ko nubwo akenshi bibanda ku guhumuriza abamaze igihe barabuze urubyaro n'urushako, banafasha n'abandi kuko uko umuntu yaba ameze kose aba afite icyo yabuze ahora asaba Imana umunota ku wundi.

    Ati 'Twese dufite ibyo dutegereje. Tugira insengero amadini n'amatorero bitandukanye ariko twashakaga ko abo bagore bose twihuriza hamwe tugaterana imbaraga mu bihe turimo. Niba utegereje umwana ukabona abandi mumeze kimwe mugahumurizanya, niba nta kazi ufite ugahura ba bagenzi bawe mugafatanya kugashaka mu nzira nziza aho kwishora mu mafuti.'

    Yagaragaje ko muri iyi minsi abantu bafite ibibazo bitandukanye, nk'abatinze gushaka abo bazabana, ariko ugasanga bahozwa ku gitutu n'abo mu miryango yabo, bigatuma bagira umuhangayiko, umwe ushobora kwirindwa.

    Ati 'Turashaka ko bamenya abo baribo muri Yesu. Turaka kubaha imbaraga zibafasha guhangana n'abo babashyira ku gitutu, bagategereza icyo Imana yabateguriye. Nk'ubu hari umuntu wasoje kaminuza ariko amaze imyaka itanu atarabona akazi, urumva ako gahinda? Ariko se urabikora ute? Nicyo dufasha abantu gukora igikwiriye mu gihe nyacyo.'

    Imibare y'Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS igaragaza ko imiryano irenga 48 n'abantu ku giti cyabo barenga 186, bahuye n'ibibazo byo kutabona urubyaro.

    Raporo ya OMS yo mu 2023 igaragazaga ko umuntu umwe muri batandatu bangana na 17,5% by'abakuze bahura n'ibibazo by'ubugumba mu buzima bwabo.

    Ubwo abagize Lady In Waiting bari bahuriye mu Mujyi wa Kigali, Umunya-Uganda akababa umuvugabutumwa witwa Sarah Muhwezi, yasangiye abitabiriye uburyo yari amaze imyaka 15 ashatse umugabo ariko, yabonye umwana ku mwaka wa 14.

    Ati 'Ubu umwana wanjye afite amezi icyenda. Birababaza cyane gutegereza. Wumva utari kwera imbuto ukiheba, yewe ukagira ihungabana. Nakoresheje uburyo bwose bushoboka tujya no gukoresha IVF, ariko birananirana. Nafashijwe no gusenga cyane ko umugabo wanjye ari pasiteri. Ubu twategereje twihanganye, igisubizo twarakibonye.'

    Yavuze ko gutegereza umuntu asenga ari bwo buryo bwiza bwo guca ukubiri n'abakuzengurutse baguca intege n'abamushora mu bikorwa bishobora kwangiza ubuzima binyuze mu gushaka guca iy'ubusamo.

    Uyu mubyeyi yagaragaje ko ari igihamya cy'ibifatika cy'uko imbere y'Imana nta kidashoboka, asaba abari guhura n'ibibazo nk'ibye gutegereza bihanganye ariko badateshuka gusanga.

    Mu ihuriro ry’abagoze Lady In Waiting, ababyeyi batandukanye batanze ubuhamya bw’uko umuntu adakwiriye guheranwa n’agahinda kabone n’iyo yaba afite ibibazo bikomeye

    Umugore wo muri Uganda witwa Sarah Muhwezi yababwiye uburyo yamaze imyaka 14 atarabyara ariko ku wa 15 akabona umwana w’umuhungu

    Mu giterane cy’abagize Lady in Waiting hamuritswe ibitabo bitandukanye bihumuriza abafite ibibazo bitandukanye n’uburyo babyitwaramo

    Igitabo kigaruka ku buryo abagabo n’abasore bifuza gushaka bagomba gusabira abagore babo

    Ihuriro Lady in Waiting rigizwe n’abari n’abategarugori bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba

    Abari n’abategerugori batandukanye beretswe uburyo badakwiriye guheranwa n’agahinda, ahubwo bagomba kuyoboka inzira y’Imara bagaregereza icyo yabageneye

    Sandra Kirenga washinze Ihuriro Lady In Waiting (ibumoso) mu bitabiriye igiterane cy’abagize iri huriro cyabereye mu Mujyi wa Kigali

    Abagize Ihuriro Lady in Waiting bahuriye mu Mujyi wa Kigali baganira ku buryo bakwiriye guhumurizanya hagati yabo mu gihe bahuye n’ibibazo, bifashishije Ijambo ry’Imana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-udakwiriye-kumva-byacitse-mu-gihe-uhuye-n-ibibazo-nko-kutabyara

  • Aditya Chacko yahawe kuyobora Kigali Marriott na Four Points by Sheraton – #rwanda #RwOT

    Imirimo yayitangiye ku wa 18 Ugushyingo 2024.

    Aditya Chacko, ufite ubunararibonye bw'imyaka irenga 14 mu kuyobora hoteli za Marriott zo ku rwego mpuzamahanga muri Aziya no muri Afurika, azayobora ibikorwa byose bya Kigali Marriott Hotel na Four Points by Sheraton Kigali, mu murongo wo gukomeza guteza imbere serivisi nziza no kwita ku bakiliya bazigana.

    Aditya yatangiye urugendo rwe muri Marriott mu 2010, aho yitabiriye amahugurwa ya Marriott International agamije guhugura no gutegura abarangije kaminuza kuzaba abayobozi mu rwego rw'ubukerarugendo [Voyager program] mu mujyi wa Mumbai mu Buhinde.

    Yakomereje muri Oman aho yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe kwakira abashyitsi [Front Office Manager] muri Marriott Resort mu Mujyi wa Salalah, mbere y'uko aza muri Afurika mu Rwanda by'umwihariko, aho yari amaze guhabwa inshingano zo kuba umuyobozi mukuru ushinzwe kwakira abashyitsi muri Kigali Marriott Hotel yari imaze gufungura imiryango.

    Nyuma yo kumara amezi 18 muri Kigali, Aditya yakomereje muri Ghana aho yafashije mu gufungura Accra Marriott Hotel nk'umuyobozi ushinzwe amacumbi.

    Yaje kwimukira muri Nigeria aho yabaye umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa wa Lagos Marriott Hotel yari imaze gufungura imiryango, nyuma y'umwaka aza no kuyibera umuyobozi mukuru.

    Ku buyobozi bwe muri Lagos, iyi hoteli yahawe ibihembo bitandukanye birimo igihabwa hoteli nziza y'umwaka 'Hotel of the Year 2023', icya 'J.W. Marriott Award of Excellence 2024', ndetse n'icya 'Debbie Marriott Harrison TakeCare Award 2024'.

    Yongereye inyungu ya Lagos Marriott ku rugero rwa 20% anagabanya amafaranga iyi hoteli yakoreshaga ku rugero rwa 20%.

    Aditya Chacko azwi ho gukunda gutembera, kugerageza indyo nshya ndetse no gukina Golf.

    Bamwe mu bakozi ba Kigali Marriott na Four Points by Sheraton Kigali bavuze ko bishimiye kwakira Aditya nk'umuyobozi wabo mushya. Bavuze ko bafite icyizere ko azafasha izi hoteli gukomeza kuba ku isonga mu gutanga serivisi nziza kandi zigezweho.

    Bagize bati 'Aditya ni umuyobozi w'intangarugero ufite icyerekezo gikomeye mu guharanira serivisi ziteye imbere. Twizera ko ubuyobozi bwe buzatuma izi hoteli zacu zikomeza kuba icyitegererezo mu Mujyi wa Kigali.'

    Mu nshingano ze nshya, Aditya azibanda ku gutanga serivisi zishingiye ku kumva neza ibyo abakiliya bakeneye, guhanga udushya no guteza imbere ibikorwa biharanira iterambere ry'abaturage.

    Aditya Chacko yagizwe umuyobozi mukuru wa Kigali Marriott Hotel na Four Points by Sheraton

    Aditya Chacko yari afite ibyishimo byinshi

    Ni ibirori byari byitabiriwe n’abantu benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aditya-chacko-yahawe-kuyobora-kigali-marriott-na-four-points-by-sheraton

  • Minisitiri Nduhungirehe yasubiye i Luanda mu biganiro byo gushakira amahoro RDC – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Nduhungirehe yatangiye uruzinduko rwe muri Angola ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, aho yitabiriye inama ya 18 yo ku rwego rw'abaminisitiri bo mu Muryango w'Inama Mpuzamahanga ku Karere k'Ibiyaga Bigari (ICGLR).

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Mbere, Nduhungirehe yitabiriye inama ya gatandatu yo ku rwego rw'Abaminisitiri, igamije gushaka amahoro ku bibazo by'umutekano muke muri RDC, nk'uko bigenwa n'ibiganiro bya Luanda.

    Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe na mugenzi we wa Angola, Tete António.

    Iyi nama ihuza intumwa zihagarariye u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola nk'umuhuza.

    Ikurikiye iya Gatanu yabaye mu Ukwakira 2024, ari nayo yasize Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe ndetse n'uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kayikwamba Wagner basinye ku myanzuro y'inama igaragaza uburyo bwo guhashya umutwe wa FDLR ubangamiye umutekano w'u Rwanda.

    Abo baminisitiri basinye bemeza gahunda yari yatanzwe n'inzobere mu by'umutekano ziturutse muri ibyo bihugu bitatu, yateranye mu mpera za Kanama n'intangiriro za Nzeri uyu mwaka.

    Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe na mugenzi we wa Angola

    Minisitiri Nduhungirehe yasabiye i Luanda mu biganiro byo gushakira amahoro RDC

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Angola, Tete António yitabira ibi biganiro nk'umuhuza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yasubiye-i-luanda-mu-biganiro-byo-gushakira-amahoro-rdc

  • Noble Family Church yatumiye Pastor Kayanja w… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bisanzwe muri Noble Family Church na Women Foundation Ministries, mu kwezi kwa Cumi na kumwe (Ugushyingo) haba igikorwa cyo gushima Imana mu bikorwa gifite insanganyamastiko igira iti 'THANKSGIVING IN ACTION, MAKE IT A CULTURE”, bikaba bisobanuye “GUSHIMA IMANA MU BIKORWA TUBIGIRE UMUCO”. Uyu mwaka wa 2024 akaba ari inshuro ya 18 iki gikorwa gishyirwa mu ngiro.

    Uyu mwaka, iki gikorwa ntigisanzwe kuko Noble Family Church [NFC] yagihuje n’umushinga ifite wo kubaka ahantu haryo bwite ho guteranira, bikaba byitezwe ko hazahinduka ihuriro ryo guhimbaza Imana muri Afurika y’Iburasirazuba.

    Byitezwe ko muri iki giterane cyo gushima Imana, umukozi w’Imana Pastor Robert Kayanja wo muri Uganda ari we uzahesha umugisha ubutaka buzubakwamo urwo rusengero. Abazitabira, barazamya Imana hamwe n’abaririmbyi barimo n’itsinda Redemption Voice ry’i Burundi.

    Mu bindi biteganijwe muri iki giterane cyateguwe ku bufatnye bwa Noble Family Church na Women Foundation Ministries, harimo no kuzamura imibereho y’abana babayeho nabi binyuze muri gahunda mbonezamikurire y’abana bato izwi nka ‘ECD’ ndetse n’abasheshakanguhe.

    Iki giterane kizaba ku wa Gatanu, tariki 29 Ugushyingo 2024 kuri Intare Conference Arena, gitangire Saa Yine za mu gitondo kibere kuri Noble Family Church no kuri Women Foundation Ministries, hanyuma nimugoroba kuva saa Kumi n’imwe n’igice igiterane gikomereze i Rusororo muri Intare Conference Arena.

    Mu bakozi b’Imana bazigisha muri iki giterane kidasanzwe, harimo Umushumba Mukuru wa Noble Family Church akaba n’Umuyobozi wa Women Foundation Ministries, Apostle Mignonne Kabera, Pastor Robert Kayanja wo muri Uganda na Dr Ipyana Kibona wo muri Tanzania.

    Pastor Kayanja ni izina rizwi cyane muri Uganda, mu karere no muri Afrika aho benshi bamufata nk’umuhanuzi, umukozi w’Imana ukora ibitangaza ndetse ni na we mupasiteri ukize kurusha abandi muri Uganda. 

    Itorero ayoboye riri mu matorero afite inyubako nini cyane mu karere dore ko urusengero rwe rwa Rubaga rwakira abantu barenga ibihumbi icumi. Itorero rye rifite insengero zirenga 1000 zikorera muri Uganda. Ni we wagize iyerekwa rya 77 Days of Glory izwi cyane nka 77DOGs.

    Mu matorero y’abarokore, Pastor Robert Kayanja arazwi cyane. Robert Kayanja ni umupasiteri ukunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera ibyo atangaza n’ibyo yigisha. Yigeze gusaba Leta ya Uganda kujya itanga Icyacumi mu itorero.

    Mu 2007 ni bwo Pastor Robert Kayanja yaje mu Rwanda ahakorera igiterane cy’amateka cyabereye muri Stade Amahoro. Ni igiterane cyari cyateguwe n’abapasiteri b’amatorero y’abavutse ubwa ka kabiri barangajwe imbere na Apotre Rwandamura Charles wa UCC.

    Ni igiterane cyitabiriwe n’abantu uruvunganzoka dore ko Stade Amahoro yakubise ikuzura. Icyo gihe Pastor Kayanja yahanuriye u Rwanda ati “Abantu mugiye gutangara cyane, mutungurwe n’uburyo Imana igiye guhindura ibintu ikarema iterambere rishya mu Rwanda”.

    Ibikorwa ngarukamwaka byo gushima mu bikorwa (Thanksgiving) muri Noble Family Church, byatangiye bwa mbere mu 2006. 

    Women Foundation Ministries ni Umuryango wa Gikristo washinzwe na Apôtre Kabera Alice Mignonne mu 2006, wubaka abari n'abategarugori mu nzira z'agakiza, mu mitima no mu buryo bw'ibikorwa bifatika.


    Women Foundation Ministries yongeye gutegura igiterane ngarukamwaka cyo gushima Imana


    Pastor Robert Kayanja agiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka isaga 17


    Kwinjira muri iki giterane cyo gushima Imana ni ubuntu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148909/noble-family-church-yatumiye-mu-giterane-pastor-robert-kayanja-wujuje-stade-amahoro-ubwo-a-148909.html