Blog

  • Nyuma y'umwaka iteza imbere umuryango, Kigali Family Night igiye gusozwa – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yari imaze umwaka igaruka ku biganiro bitandukanye byibanda mu kubaka umunyaryango nyarwanda uhamye, yatangijwe n'inzobere mu mibanire yitwa Hategekimana Hubert Sugira.

    Yatangijwe mu Ukuboza 2023, yibanda ku nsangamatsiko zitandukanye zaganirwagaho muri kwezi, hagatumirwa n'inzobere mu nzego zitandukanye zifite aho zihurira n'umuryango.

    Sugira ati 'Habayemo ibiganiro ku ngingo zirimo uruhare rw'umutungo, n'uburyo bwiza bwo kuwucunga mu muryango kugira ngo hatazabaho amakimbirane ashingiye ku micungire mibi yawo, dore ko ibibazo bijyanye n'imicungire mibi y'umutungo ari byo byiganje mu biteza amabimbirane n'isenyuka ry'umuryango.'

    Kigali Family Night yagarutse no ku ruhare rw'umugore n'umugabo mu kubaka umuryango mwiza utekanye, habaho igihe cyo kuvuga ku ngaragu hibandwa ku kuzitoza kubaka urugo rwiza, mbere y'uko zirugeramo.

    Mu gihe cy'iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kigali Family Night yagarutse ku buryo bwo gutsinda burundu zimwe mu ngaruka za Jenocide mu miryango yacu.

    Mu biganiro byatanzwe muri Nzeri 2024 n'abari bavuye mu itsinda rya Dr. Myles Munroe (yitabye Imana) wari inzobere n'umwanditsi w'ibitabo ku miyoborere, habaye icy'umwihariko cyavugaga ku buryo bwo guhuza umuryango, ishoramari no kumenya intego y'ubuzima.

    Kuri iyi nshuro umugoroba w'umuryango wa nyuma wiswe 'The Last Dance' uzaba ku wa 29 Ugushyingo 2024 Saa Moya z'umugoroba muri Park Inn Hotel Kigali. Iki kiganiro kizaba gifite insanganyamatsiko igaruka ku kubaka umuryango uhamye na none.

    Hazagarukamo bamwe mu bagiye batanga inyigisho mu byiciro byabanje, hifashishijwe ibice byose bigamije kubaka umuryango mwiza kandi ukomeye.

    Abazatanga ibiganiro barimo Hubert Sugira Hategekimana, Pst Hortense Mazimpaka, Pst Alain Numa washinze umuryango w'abana bavutse ku banyamahanga n'Abanyarwanda, Prof. Alfred Bizoza, ndetse n'Umunyamakuru Patience Sindayigaya, uzahagararira ingaragu muri iki kiganiro.

    Uwiyandikisha yishyura ibihumbi 30 yishyurwa kuri 078 444 2919, akohereza ubutumwa kuri WhatsApp kuri iyo nimero, agatanga amazina ye na nimero ya telefone.

    Kigali Family Night yitabirwa n’abaturutse mu bihugu bitandukanye

    Dr Muyombo Thomas mu bitabira Kigali Family Night

    Kigali Family Night yitabirwa n’ab’ingeri zitandukanye

    Umuryango wa Muzogeye Plaisir witabira Kigali Family Night

    Hategekimana Hubert Sugira utegura Kigali Family Night agaragaza ko iyi gahunda yubatse umuryango mu buryo butandukanye

    Pamela Mudakikwa usanzwe ari inzobere mu bijyanye n’itumanaho na we yakunze kwirabira Kigali Family Night

    Plaisir Muzogeye n’umugore we mu bitabira Kigali Family Night

    Pst Hortense Mazimpaka mu batanze inama z’uko abagize umuryango bagomba kwitwara

    Dimitrie Sissi na Munyakazi Sadate na bo ntibatanzwe n’ibyiza bya Kigali Family Night

    Ngarambe François-Xavier atanga igitekerezo muri Kigali Family Night


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyuma-y-umwaka-iteza-imbere-umuryango-kigali-family-night-igiye-gusozwa

  • Gasabo: Polisi yaburiye abishora mu bujura n'ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko kuva uku kwezi k'Ugushyingo gutangiye, Polisi yafatiye mu murenge wa Jali, abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu bujura bw'inka eshaty zibwe muri uwo murenge zikabagirwa mu ishyamba, hakaba hagishakishwa abo bafatanyije.

    Hafashwe kandi abantu 14 bakekwaho kugira uruhare mu bundi bujura, urugomo n'ibiyobyabwenge byafashwe birimo urumogi rungana n'udupfunyika 89, Kanyanga n'inzoga zitujuje ubuziranenge zingana na Litiro 2,680, byose byamenewe mu ruhame, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ugushyingo, abaturage bibutswa ububi bwabyo ku buzima no ku mutekano.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard yibukije abaturage ingaruka z'ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge ku buzima, asaba abayobozi kwegera abaturage bakumva ibibazo byabo no kubishakira umuti mu rwego rwo kwimakaza umutekano.

    Yijeje ubufasha bukenewe mu kurwanya ibiteza umutekano muke, asaba abaturage kwirinda guhishira abakora ibyaha kabone n'ubwo baba bafitanye isano, kubera ko aho igihugu kigeze bituruka ku kuba gifite umutekano bityo bagomba kuwusigasira.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gasabo; SSP Mathias Muhire, yagaragarije abaturage ko nta terambere ryagerwaho nta mutekano, abasaba gukomeza ubufatanye mu gukumira ibiwuhungabanya.

    Ati 'Twese tuzi neza ko umutekano ari wo nkingi y'iterambere, ntacyo twageraho tutawufite. Tuributsa buri wese ugitekereza kwishora mu bikorwa bihungabanya umutekano w'abaturage, ko nta mwanya agifite kuko bahagurukiwe ku bufatanye n'izindi nzego n'abaturage, ibikorwa byo kubafata bizakomeza bashyikirizwe ubutabera.'

    SSP Muhire yashimiye abaturage batanga amakuru ku bahungabanya umutekano, aburira n'abakomeje gushakira amaramuko mu biyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge bikunze kuba intandaro y'urugomo n'ubujura.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-polisi-yaburiye-abishora-mu-bujura-n-ubucuruzi-bw-ibiyobyabwenge

  • Rwamagana: Umwana na se bafatiwe mu cyuho batanga ruswa – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bafatiwe mu cyuho kuri uyu wa Kabiri Tariki 26 Ugushyingo. Bafatiwe mu Murenge wa Gishari bamaze guha Abunzi ibihumbi 40 Frw ndetse banandikiranye ko bazabongera ibindi bihumbi 60 Frw yose hamwe akaba ibiumbi 100 Frw.

    Ibi byabaye nyuma y'aho Inteko y'Abunzi bo mu Murenge wa Gishari yakiriye ikirego cya Mukamana Grace waregaga mubyara we, Ntambara Augustin washakaga kumuriganya isambu yahawe na nyina. Uyu Ntambara ngo nawe yavugaga ko yayirazwe na se dore ko ababyeyi babo bavukanaga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gishari, Ntwari Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uyu musore wari uri kumwe na se bemereye Inteko y'Abunzi ibihumbi 100 Frw kugira ngo ibafashe mu gutsinda urubanza.

    Ati 'Mu gihe Inteko y'Abunzi yiteguraga kuburanisha urubanza, umwana wa Ntambara witwa Manizabayo afatanyije na se basabye Inteko y'Abunzi ko yabafasha bagatsinda urubanza, babemerera igihembo cy'ibihumbi 100 Frw. Abunzi barabitumenyesheje dufatanya kureba uko bazafatirwa mu cyuho. Ejo baje kuyabaha babanza gutanga ibihumbi 40 Frw banakorana inyandiko ko bazabaha ibindi bihumbi 60 Frw niko guhita bafatwa.'

    Gitifu Ntwari yasabye abaturage kwirinda kugura serivisi bemerewe n'amategeko, abasaba kandi kwirinda amakimbirane ngo kuko akenshi aganisha ahabi harimo no gukora ibyaha byabaviramo igifungo.

    Ati 'Turasaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango, niba yabaye ubuyobozi buriho ngo bubunge, nibirinde kugura serivisi kuko hari ubwo batanga ruswa kandi ni icyaha gihanwa n'amategeko. Ubuyobozi bwose bubereyeho kubafasha nta kiguzi batanze.'

    Kuri ubu uyu musore w'imyaka 32 na se umubyara bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gishari, mu gihe bategereje ko dosiye yabo ishyikirizwa ubushinjacyaha.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umwana-na-se-bafatiwe-mu-cyuho-batanga-ruswa

  • Ngororero: WASAC Group yujuje umuyoboro ugeza amazi ku baturage barenga ibihumbi 130 – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura WASAC Group cyujuje umuyoboro mushya w'amazi ureshya n'ibilometero 203 mu mushinga watangiye mu mwaka wa 2022 ugasozwa uyu mwaka wa 2024.

    Muri uyu mushinga washyizwe mu bikorwa ku nguzanyo ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere(AfDB), hubatswe inganda eshatu zirimo Muhembe, Nyamyotsi na Nyirarongero zose hamwe zifite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe 3,074 z'amazi ku munsi, ibigega 41 ndetse n'amavomero rusange 116.

    Umuyoboro wubatswe ugeza amazi meza ku baturage bo mu mirenge ya Muhanda, Kavumu, Ngororero, Kabaya, Kageyo na Sovu y'Akarere ka Ngororero.

    Ugirimbabazi Théresie ni umwe muri bo, akaba atuye mu Murenge wa Ngororero mu Kagari ka Rususa.

    Yavuze ko bishimiye kuba barabonye amazi meza ndetse ko n'ubuzima bwabo bwatangiye guhinduka.

    Ati 'Hashize amezi abiri tubonye ivomo kuko twavomaga mu bishanga, aho twakoraga urugendo rw'ibirometero birenga bibiri. Ubu turi kuvoma amazi meza, aratwegereye kandi arahagije. Abana bambara imyenda ifuze, bakanywa amazi meza kandi na twe mu rugo gukora isuku biratworohera'.

    Muragijimana Jean Bosco wo mu Murenge wa Kageyo mu Kagali ka Kageshi nawe yagarutse ku ngorane bahuraga nazo zo kutagira amazi meza.

    Yagize ati 'Twari dufite ikibazo cy'isuku nke kandi dukora urugendo rurerure tujya kuvoma nabwo tukavoma ibiziba.Ibyo byagiraga ingaruka ku buzima bwacu kuko hari abaturage barwaraga indwara ziterwa n'umwanda nk'impiswi. Kumesa imyenda byari bigoye, n'abana bajya ku ishuri bakerewe kubera ikibazo cy'amazi.'

    Muragijimana yakomeje avuga ko ubu ikibazo cy'amazi muri Kageshi aho batuye cyabaye amateka babikesha WASAC Group n'ubuyobozi bwiza bwayabegereje.

    Yavuze ko kuva babona amazi hafi yabo babaye nk'abakora umunsi mukuru wo kwishimira ko baruhutse urugendo rw'amasaha abiri bakoraga bajya gushaka amazi ndetse n'ibihombo kuko udafite imbaraga zo kujya kuyashaka yishyuraga amafaranga 100 ku ijerekani.

    Uretse abaturage kandi amazi yanagejejwe ku bigo bitandukanye nk'amashuri n'amavuriro bituma n'aho yabaga ari make yiyongera. Mu bigo byabonye amazi harimo amashuri 13 n'amavuriro y'ibanze atanu.

    Batamuriza Clémentine uyobora Ivuriro ry'Ibanze riri mu Kagari ka Mugano mu Murenge wa Ngororero, yagaragaje uburyo amazi yababereye igisubizo muri serivise batanga.

    Ati 'Maze imyaka itanu nkorera hano ariko nta mazi twari dufite. Abakora isuku bakoraga urugendo rw'imonota 30 bikoreye amajerekani ngo tubone ayo dukoresha isuku n'ibindi.Mu bihe by'imvura twararekaga ariko amazi akaba make ntitubone ayo gukora isuku.'

    Yakomeje agira ati 'Ubu byarahindutse kuko ukwezi kugiye gushira tubonye amazi meza, nta rugendo tugikora, abarwayi babona amazi uko bayakeneye na twe tukabaha serivise dufite isuku.'

    Abanyeshuri bo ku Rwunge rw'Amashuri rwa Ruhunga C ruri mu Murenge wa Ngororero, na bo bavuga ko kubera amazi ari hafi batagikererwa ishuri kandi ko kubatekera byoroshye ku buryo bizazamura imitsindire yabo.

    Uwihoreye Patrick, Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Ngororero Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, yashimye abafatanyabikorwa mu gukwirakwiza amazi mu karere ka Ngororero, by'umwihariko WASAC Group ku muyoboro yubatse ugeza amazi meza ku baturage benshi muri aka karere.

    Uyu muyobozi yavuze ko uwo umuyoboro mushya watumye abagerwaho n'amazi meza muri Ngororero bava kuri 68% bagera hafi kuri 92%.

    Ati 'Byari bibabaje kubona nka hano mu Mujyi wa Ngororero abantu bajya kuvoma mu Kabande. Ubu ibyo byabaye amateka. Ahahurira abantu benshi nko mu nsengero no mu masoko ubu hari amazi ahagije. Turashimira ubuyobozi bw'Igihugu bwadutekereje nk'akarere k'icyaro ariko umuturage agashyirwa ku isonga.Uyu mushinga uri kugira uruhare mu kongera isuku mu baturage'.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami rya WASAC Group rishinzwe guteza imbere ibikorwaremezo by'amazi, n'isukura, Murekezi Dominique, yavuze ko umushinga wo kubaka umuyoboro w'amazi mu Karere ka Ngororero wakozwe hagamijwe gukemura ikibazo cy'amazi cyari gihari dore ko kari inyuma ugendeye ku mibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare.

    Ati 'Ibarura rya 2022 ryerekenye ko abaturage bagerwaho n'amazi meza mu Ngororero bari ku kigero cya 68% kandi impuzandengo y'Igihugu iri kuri 82.3%. Twashakaga ko nabo tubegereza serivise z'amazi kugira ngo babashe kugera ku bindi bikorwa by'iterambere'.

    Uyu muyobozi yasabye abaturage begerejwe ibikorwaremezo by'amazi kubibungabunga kugira ngo bizakomeze kubagirira akamaro.

    Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST2) izarangira mu 2029, biteganyijwe ko abaturarwanda bose bazaba bagerwaho n'amazi meza.

    Kwegereza abatuye mu Ngororero amazi meza ni umushinga washowemo amafaranga menshi

    Amazi atungayirizwa mu ruganda, arayungururwa akaba meza

    Amazi ava mu ruganda yamaze gutunganywa neza

    Hubatswe inganda zitunganya amazi

    Abanyeshuri bo ku Rwunge rw'Amashuri rwa Ruhunga C ruri mu Murenge wa Ngororero na bo bavuga ko kubera amazi ari hafi batagikererwa ishuri bavoma

    Abaturage basigaye bavoma hafi

    Iri vuriro riri mu yegerejwe amazi meza

    Batamuriza Clémentine uyobora Ivuriro ry'Ibanze riri mu Kagari ka Mugano mu Murenge wa Ngororero na we agaragaza uburyo amazi yababereye igisubizo muri serivise zo kwa muganga batanga

    Isuku n’isukura bimaze kuba umuco

    Ubuyobozi bw’Urwunge rw’Amashuri rwa Ruhunga C bushimangira ko n'abandi bakozi b'ikigo cyane cyane abarimu kubona amazi hafi byaborohereje gukora isuku no kuzigama igihe, akazi kakabasha kugenda neza

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwishimira kuba ako karere karatekerejweho mu kwegerezwa amazi meza

    Ugirimbabazi Thérèsie utuye mu Murenge wa Ngororero mu Kagari ka Rususa, yavuze ko mu gihe gito gishize babonye amazi meza hafi ubuzima bwabo bumaze kuba bwiza

    Umuyobozi w’Agateganyo wa WASAC Development, Murekezi Dominique yavuze ko Akarere ka Ngororero kari inyuma mu kugerwaho n'amazi meza, bituma hashyirwa ingufu nyinshi

    Visi Meya w'Akarere ka Ngororero ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Uwihoreye Patrick yavuze ko uwo mushinga wo gukwirakwiza amazi muri ako karere ari wo wa mbere uha amazi abaturage benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-wasac-group-yujuje-umuyoboro-ugeza-amazi-ku-baturage-barenga-ibihumbi

  • Kamonyi-Runda: RIB yanengewe mu nteko y'Abaturage #rwanda #RwOT

    Mu nteko y'Abaturage yo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024 yabereye mu Mudugudu wa Rukaragata, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi aho umugabo aherutse kwica umugore we amuteye icyuma, abaturage banenze imikorere y'abakozi b'urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB Sitasiyo ya Runda. Bagaragaza ko batishimira imikorere isa n'iha icyuho abakora ibyaha, batanga ingero bahereye kubibera muri uyu Mudugudu.

    Ahereye ku rupfu rw'umubyeyi w'umu Mama uherutse kwicwa n'Umugabo we aha i Rukaragata, umuturage imbere y'abayobozi muri iyi nteko yagaragaje ko habayeho uburangare bw'ubuyobozi kuko ngo bwari buzi amakuru ndetse n'ibirego byaratanzwe kuri RIB ariko ntibyitabwaho kugera ubwo bisojwe n'uko umugabo yishe umugore we.

    Mu bigaragarira amaso, abaturage bari bitabiriye Inteko ari benshi, cyane ko bari banabwiwe ko hari abashyitsi baturuka muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu/MINALOC, nubwo inteko yasojwe batababonye.

    Uyu muturage, yavuze ko Mudugudu wa Rukaragata witwa Twishime Athanase( ubu arafunze) yari yaratanze amakuru ariko ubuyobozi ntibugire icyo bukora. Ati' Yahamagaye inzego zose zishoboka, murananirana. Mufite imodoka, mufite Amapingu, mufite Esanse, nicyo muhemberwa, mwakoze iki'!?. Urusaku rukurikiwe n'amashyi menshi y'abaturage nibyo byahise byumvikana umwanya utari muto, abaturage bagaragaza ko bishimiye ibyari bivuzwe na mugenzi wabo.

    Undi muturage we yahise yerura, anenga imikorere ya RIB kuri Sitasiyo ya Runda, ati' Nk'urugero, nyakwigendera wagiye ejobundi( umugore wishwe n'umugabo), ibyo byari bihari yaratanze ikirego kuri RIB kiriyo kidakemuka. Hari undi muramu wanjye nawe arahari, mama we yarinze kwimuka, yimuka umwana we. Yatanze ikirego kuri RIB, bamutuma n'abagabo nabo arabajyana ariko RIB yaricecekeye. Umugore yatanze ikirego kuri RIB inshuro zingahe…, RIB yaricecekeye kandi ahora amubwira ngo nzakwica..'. Akomeza avuga ko ibyo abaturage basabwa byo gutanga amakuru ndetse n'ibirego baba babikoze.

    Undi muturage witwa Uwamahoro, nyuma yo kugaragaza mu nteko y'Abaturage uburyo atishimira imikorere ya RIB Sitasiyo ya Runda, yabwiye intyoza.com ati' Njyewe ikibazo narimfite ku rwego rwa RIB, umuntu araguhohotera ugatanga ikibazo mu Mudugudu, Umudugudu ukakohereza ku bandi bayobozi babikuriye, babishinzwe nka RIB, wagera kuri RIB wa muntu wagukoreye icyaha bakamufunga iminsi itatu akagaruka akongera akagukorera ikindi cyaha, ukongera ugasubira kuri RIB ukongera ukarega na none wa muntu bakongera bakamufunga iminsi itatu cyangwa icyumweru kimwe akongera akagaruka bikaviramo no kuba yakwica kuko n'ingero mwarazibonye hari uwo bishe kandi yarareze inshuro nyinshi cyane. Ese ndibaza!, ikibazo kiri mu Mudugudu cyangwa kiri muri RIB bashyikiriza umunyabyaha ntabe yahanwa'?.

    Abajijwe impamvu abona ibitera yagize ati' Ni uburangare bw'abayobozi ba RIB, kuko nta kuntu wambwira ngo umuntu bamukuregeye rimwe, Kabiri Gatatu ku cyaha kimwe gihoraho ntube wagikemura umuntu ugashiduka yishe undi kandi wa muntu bakuregeye inshuro nyinshi bikarangira n'ubundi ariwe wishe mugenzi we'.

    Muri iyi nteko y'Abaturage, umubare munini w'abaturage babajije, hafi 90% bagaragaje ibibazo by'umutekano muke uterwa n'amakimbirane yo mu miryango, ibishingiye ku rugomo, amakimbirane ashingiye ku butaka n'ibindi bibazo bitandukanye bifatiye ku myitwarire idahwitse ya bamwe mu baturage, ariko kandi bagaragaza ko ibibazo bahura nabyo batanga amakuru ndetse bakanarega ariko ko iyo ibyo byose bititaweho ariho hava urugomo kuko bamwe baba babona ko n'ababikoze batahanwe. Basaba ko ubuyobozi mu nzego zitandukanye barushaho kubegera bagakemurira ibibazo igihe.

    Abaturage bari ku murongo babaza. Ubafatiye Mikoro ni Gitifu w'Umurenge wa Runda.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/11/27/kamonyi-runda-rib-yanengewe-mu-nteko-yabaturage/

  • Rishobora kugera kuri miliyoni 500$: Ibanga ritumbagiza ishoramari ry'Abanyarwanda batuye mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Ku Rwanda, Abanyarwanda batuye mu mahanga ni ikimenyetso cy'ukuri gukubiye muri iyi mvugo, dore ko amafaranga bakomeje kohereza mu Rwanda ari kwiyongera uko bwije n'uko bukeye.

    Ni mu gihe kandi kuko uramutse ubonye buri wese ashamadukira gushora iwanyu, bitumvikana uburyo wowe wabura kugenzura ikiri gukurura abandi, ngo nawe ayo mahirwe uyakacire nk'umwenegihugu.

    Nk'ubu mu 2023, ishoramari rituruka hanze y'u Rwanda ryarenze miliyari 2,47$, inyongera ya 50% ugereranyije na miliyari 1,6$ yari yashowe mu 2022.

    Iri zamuka mu ishoramari rituruka mu mahanga ryajyanye n'izamuka ry'amafaranga Abanyarwanda bohereza mu gihugu, nubwo hirya no hino ku Isi ubukungu bwarushijeho kuzamba, ahanini bigizwemo uruhare n'ibyorezo nka Covid-19, intambara n'ingamba zo gukumira ubucuruzi mpuzamahanga zagiye zifatwa n'ibihugu.

    Nko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2018-2019, Abanyarwanda batuye mu mahanga bohereje miliyoni 208.7$, amanukaho gato agera kuri miliyoni 208.2$ mu 2019-2020, ahanini bitewe na Covid-19.

    Mu 2020-2021, aya mafaranga yageze kuri miliyoni 296.5$, aratumbagira mu mwaka wakurikiyeho agera kuri miliyoni 377$ mu 2021-2022, mbere yo kugera kuri miliyoni 444$ mu 2022-2023. Mu mwaka ushize, aya mafaranga yari miliyoni 469.3$ ndetse byitezwe ko muri uyu mwaka.

    Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, aherutse gutangariza IGIHE ko aya mafaranga ashobora kugera kuri miliyoni 500$.

    Icyizere cy'ahazaza heza h'u Rwanda

    Kenshi abantu bibwira ko amafaranga yoherezwa n'abenegihugu akomeza kwiyongera uko byagenda kose cyane cyane muri Afurika, gusa icyirengagizwa ni uko iri zamuka ryayo rijyana n'ubwizerwe bw'ubukungu bw'igihugu ku ruhando mpuzamahanga.

    Mu yandi magambo, mu gihe ubukungu bw'igihugu bujegajega, cyangwa se icyizere cy'iterambere kiri hasi, ntabwo aya mafaranga yiyongera ndetse hari ingero nyinshi z'ibihugu byahuye n'icyo kibazo, ugasanga amafaranga yoherezwa n'abenegihugu aragabanuka, kuko ibyo bihugu biri guca mu bihe bigoye by'ubukungu.

    Nk'ubu mu mwkaa ushize, amafaranga yoherejwe mu bihugu nka Misiri, Tunisia, Senegal na Nigeria yaragabanutse ugereranyije n'umwaka wari wabanje, ahanini bigizwemo uruhare n'ibibazo by'ihungabana ry'ubukungu ndetse n'ibijyanye n'umutekano mu bya politiki bitari byifashe neza.

    Niyo mpamvu ubwiyongere bw'amafaranga yoherezwa n'Abanyarwanda ari ikimenyetso cy'ubwizerwe bw'iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda.

    Ku rundi ruhande, ibi bigaragazwa na Raporo ya Banki y'Isi ku birebana n'uburyo ibihugu byorohereza ishoramari yiswe B-Ready 2024 iherutse gushyira u Rwanda ku mwanya wa Gatatu ku Isi mu bihugu byorohereza gutangiza ishoramari.

    Uku koroshya ishoramari, kongera amahirwe ari mu nzego zirimo ubuhinzi n'ubworozi, urwego rw'ubwubatsi n'izindi zitandukanye, biri mu bituma Abanyarwanda batuye mu mahanga bari guhagurukira gushora imari mu gihugu cyabo.

    Rwanda Day; gahunda imurikira Abanyarwanda ibyiza by'iwabo

    Bamwe mu Banyarwanda batuye mu mahanga batangiye gushora imari mu Rwanda, igikorwa ahanini batangira gutekerezaho binyuze mu bikorwa bya Rwanda Day.

    Urugero ni Rutagengwa Safari, Umunyarwanda wavuye mu Bufaransa aho yari amaze imyaka 15 afite akazi keza, dore ko yize ibijyanye no guhangana n'inkongi z'umuriro ( Solda du feu), ariko akaza gufata icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda ndetse akanatangira ikigo cya SASA Group gifasha mu guhangana n'inkongi z'umuriro no gutanga ubutabazi bw'ibanze.

    Mu kiganiro na IGIHE, uyu mugabo yagize ati 'mu 2011 habaye Rwanda Day mu Bubiligi, hanyuma Perezida Kagame aratubwira ngo 'ni byiza ko mwaje muri ibi bihugu muhagarariye Abanyarwanda bandi, mufite imirimo mukora, mwarize mwaraminuje ariko aho igihugu cyacu kivuye n'aho gishaka kujya gikeneye imbaraga zanyu'.'

    Ibi ngo byamubereye ikibatsi, ati 'ntabwo nazuyaje, naravuze ngo 'ubu busabe bwa Perezida Kagame nzaba uwa mbere mu kugereka ibuye ku gihugu cyanjye nanjye ngire uruhare mu kubaka igihugu cyanjye'.'

    Undi ni Niyigena Emmanuel wamaze imyaka 20 mu Bwongereza akanahabwa ubwenegihugu, ariko kwitabira Rwanda Day bikaza kumuhumura amaso, akabona ko ari ngombwa kugaruka mu Rwanda agatanga umusanzu we mu kurwubaka.

    Ati 'Igitekerezo cyo kuza mu Rwanda cyaturutse kuri Perezida Kagame unadushishikariza kuba ba rwiyemezamirimo. Niho nakuye kuba naza gushora imari mu Rwanda.'

    Yongeyeho ati 'Nagiye muri Rwanda Day zabereye mu Buholandi no mu Budage. Mu biganiro Perezida yatuganirije byo kubaka Igihugu no gutekereza aho dukomoka, izo Rwanda Day zaranyubatse cyane.'

    Agisoza amasomo ye, uyu mugabo yafashe icyemezo cyo kuza gutangira ubucuruzi mu Rwanda, ubu akaba afite intego yo kubwagurira ku Isi yose.

    Kuri Manzi Aloys, Umunyarwanda wabaye mu Bwongereza igihe kirekire, ubu akaba amaze imyaka ibiri ashinze Ikigo cy'imari cya Manzi Finance Ltd, yavuze ko iterambere ry'u Rwanda rizaterwa n'Abanyarwanda ubwabo.

    Ati 'Kugenda ukaba hanze y'igihugu, ukibagirwa iwanyu uba wibeshye kuko utazi iyo ava ntanamenya aho yerekeza. Nkunda u Rwanda kandi nifuza ko rwaba mu bihugu bikomeye ku Isi kandi nta kundi byagenda uretse kuba abana b'Abanyarwanda bakwiye gufata iya mbere bakarwubaka. Ni ibyo byatumye ngira ibikorwa mu Rwanda.'

    Hagati aho, ibigo by'ubucuruzi by'imbere mu Rwanda nka banki z'ubucuruzi n'ibigo bitanga serivisi z'ubwishingizi, bikomeje gushyiraho serivisi zifasha Abanyarwanda batuye mu mahanga ku buryo bashobora koroherwa no kuhashora imari cyangwa kuhabitsa umutungo wabo, cyane ko byose ari byiza ku bukungu bw'u Rwanda.

    Leta y'u Rwanda kandi ifite gahunda yo gukomeza gushyira ibikorwa bihuza Abanyarwanda batuye mu mahanga, ku buryo boroherwa no kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

    Ikiganiro na Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye

    Ikiganiro na Aloys Manzi washinze Ikigo cy'Imari Manzi Finance Ltd

    Ikiganiro na Niyigena Emmanuel

    Ibiganiro na Rutagengwa Safari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibanga-ritumbagiza-ishoramari-ry-abanyarwanda-batuye-mu-mahanga-rizagera-kuri

  • Impamvu zitavugwa zituma abakobwa baserukira… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu myaka yatambutse kugeza ubu, abakobwa b'Abanyarwanda bakomeje guserukira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga y'ubwiza, ariko ikibazo kiracyari cya kindi cy'uko bagerayo bakagaragaza umuco Nyarwanda, ariko bagataha amara masa. Mu gushaka kuva mu mizi iki kibazo no kumenya imbogamizi aba bakobwa bahurirayo na zo, InyaRwanda yaganiriye na bamwe mu bategura aya marushanwa, akaba ari na bo babohereza.

    Nsengiyumva Alphonse uyobora Suprafamily itegura irushanwa rya Miss Supranational Rwanda, yagarutse ku bintu abona byuzuzanya bitsikamira abanyarwandakazi bitabira amarushanwa mpuzamahanga y’ubwiza; birimo imyaka, ubunararibonye, ubumenyi ndetse n’umuco.

    Akomoza ku cy’imyaka yavuze ko amarushanwa mpuzamahanga menshi y’ubwiza kuri ubu asigaye areba abakobwa bakuze biteguye kuba banagirwa ba ‘Brand Ambassador, ati: “Ku bw’amahirwe macye abacu tubohereza abenshi bari munsi y’imyaka 20 bakirangiza amashuri yisumbuye.”

    Yakomeje agira ati: “Ku rwego mpuzamahanga ntabwo ubwiza buba buhagije. Bakenera abakobwa bafite ubwenge n’ubunararibonye ku ngingo zitandukanye.”

    Alphonse kandi yakomoje ku ngingo y’ubumenyi n’umuco, ahishura ko mu butumwa bahawe n’abategura amarushanwa mpuzamahanga ari uko Abanyarwandakazi batarashobora gusobanura no gusubiza neza ibyo babazwa mu ruhame.

    Ati: “Mu butumwa twahawe n’abategura amarushanwa mpuzamahanga ni uko abakobwa bacu kwisobanura mu ruhame bibagora cyangwa mu gusubiza ugasanga barasubiza babifata. Bakibaza niba ari umuco wacu wo kutavuga cyangwa ari ubumenyi bwacu.”

    Ni mu gihe Paulette Ndekwe uyobora Rwanda Global Top Model yatangarije InyaRwanda ko hari ukuri kwihishe inyuma y’iki kibazo kandi kutavugwa.

    Yagize ati: “Byumwihariko, hari ukuri tutavuga kandi guhari. Amarushanwa yose ntabwo aha agaciro abirabura. Hari aho rwose utsinda uri umwirabura ari ukubera impamvu za politike. Usanga buri gihe hari impamvu runaka itumye umwirabura agera kure mu marushanwa bitabira.”

    Paulette yatanze urugero ku gihe cya ‘Black Lives Matter,’ igihe umwirabura yari afite agaciro gakomeye cyane mu marushanwa mpuzamahanga, akaba ari nabwo bwa mbere umwirabura yegukanye irushanwa rya Miss Grand International.

    Ati: “Niyo mpamvu abategura bakwiye gushishoza aho bohereza abakandida niba bazagira agaciro, niba imbaraga zabo zizagaragara, tukamenya neza ko atari uguta umwanya. Mu gihe irondaruhu rishobora kuba impamvu, ntaho twagera.”

    Yakomoje no ku kibazo cyo kuba Abanyarwanda batagira umuco wo gushyigikirana ahubwo bafata umwanya wo kunegura ibitagenze neza gusa.

    Ati: “Abanyarwanda bafata umwanya mu gusenya kuruta kubaka. Nk’ubu usanga ibitekerezo by’uwagiye ari ‘uyu yatsinze ate, ntaryo azazana, uri mubi, byari kurutwa hakajyayo runaka,…’ mu gihe ibindi bihugu byihuriza hamwe bagashyigikira uwoherejwe. Abanyarwanda bo baranegura kandi gushyigikirwa bigira agaciro.”

    Yasobanuye ko aba bakobwa usanga bashyigikirwa n’imiryango yabo gusa, abandi batabyitayeho cyangwa ngo bamushyigikire ahubwo bakamuca intege.

    Ati: “Amarushanwa nayo areba inyungu zayo, baha ikamba uzarikoresha neza kandi agashyigikirwa.”

    Yavuze ko gutsinda amarushanwa mpuzamahanga birenze guhiganwa gusa, ahubwo usanga hari aho bihurira na politike ndetse hagakenerwa n’inkunga ikomeye ndetse n’itsinda rigari rishyigikira ndetse rikanaherekeza uwoherejwe nk’uko ahandi bigenda.

    Ati: “Iyo woherejwe n’itsinda rikomeye irushanwa ribona ko nawe ubwawe uzakoresha izina ryabo neza na bo bakazamuka. Abakandida b’ibindi bihugu baturuka mu mashyirahamwe ategura amarushanwa akomeye cyane kandi mu Rwanda kubona ‘Organization’ ikomeye yohereza biragoye kuko n’abaturage ntibaziha agaciro.

    Ibindi bihugu ayo mashyirahamwe yohereza aba ashyigikiwe cyane, aterwa inkunga cyane ku buryo ubona n’umukandida uri ku rwego mpuzamahanga afite itsinda ryamuherekeje n’abaterankunga batandukanye. Hari byinshi tubura ariko buhoro buhoro bizagenda biza.”

    Paulette Ndekwe yagaragaje ko hakiri byinshi byo gukosora no kwitondera kugira ngo amakamba atahe mu Rwanda, asobanura ko atari uko Abanyarwanda baba batayakwiye kuko hari n’abo barusha gukora neza kandi bayatwara.

    Yatangaje ko mu irushanwa akuriye riherutse no kohereza umukobwa, bo bamaze kuvumbura aho bashobora kubonera amahirwe, ati: “Mbega uko umuntu agenda agira ‘experience’ agenda ahitamo neza aho kujya tukagira agaciro.”

    Mu bakobwa baserukiye u Rwanda ntibabashe gutahana amakamba harimo, Nyampinga w'u Rwanda wambitswe ikamba mu 2016, Miss Mutesi Jolly, akaba ari na we wanditse amateka yo kubimburira abandi mu kwitabira irushanwa rya Miss World ya mbere u Rwanda rwari rwemerewe kwitabira mu 2016.

    Mu bakobwa 24 baturutse impande n'impande ku Isi yose batoranijwe nka ba nyampinga bakoze ibikorwa bifitiye rubanda akamaro, Miss Mutesi Jolly nawe yisanze ku rutonde ariko ku bw'amahirwe make ntiyabashije gukomeza ngo agire ikamba akura muri iri rushanwa ryari ryabereye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Miss Iradukunda Elsa Nyampinga w'u Rwanda 2017 niwe wakurikiye Mutesi Jolly mu kwitabira irushanwa rya Miss World kuva Miss Rwanda yatangira kubaho mu 1951, gusa nawe ntiyabashije kwegukana ikamba na rimwe.

    Nyampinga w'u Rwanda wa 2018, Miss Iradukunda Liliane nawe yagize amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Miss World 2018 ryabereye mu Bushinwa. Uyu mukobwa ntiyabashije kugira ikamba yegukana muri iri rushanwa ryegukanwe n'uwari uhagarariye Mexique icyo gihe.

    Miss Nimwiza Meghan wambwitswe ikamba rya nyampinga w'u Rwana mu 2019 yiyongereye kuri bagenzi be maze azamura  Ibendera ry'u Rwanda mu Bwongereza ahagombaga kubera irushanwa rya Miss World mu 2019. 

    Meghan nawe ntiyabashije kwegukana ikamba na rimwe muri iri rushanwa. Avuye  i Londres, yahishuye ko impamvu nta mukobwa w'umunyarwanda wegukana ririya kamba ari uko abanyarwanda baba batamushyigikiye mu gutora nk'uko bikwiye.

    Iri rushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya 69, ryegukanwe na Toni-Ann Singh wari uhagarariye Jamaica.

    Nyampinga w'u Rwanda wa 2021, Ingabire Grace uzwiho impano idasanzwe yo kubyina yahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World mu 2021 ryabaga ku nshuro yaryo ya 70 rikabera mu Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico.

    Iri rushanwa ryari ryasubitswe mu Kuboza 2021 nyuma y'uko abakobwa 17 basanzwemo Coronavirus. 

    Muri 2020 ryagombaga kuba ariko kubera iki cyorezo na bwo ntiryaba, bituma Umunya-Jamaica Toni-Ann Singh akomeza kwambara ikamba yegukanye mu 2019.

    Miss Ingabire yasezerewe rugikubita, maze Umunya-Pologne Karolina Biewleska aba ariwe wegukana ikamba rya Miss World 2021.

    Mu 2018, Umunyana Shanitah waserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss University Africa 2018, ntiyabashije kwegukana ikamba, ahubwo Marlise Sacur ukomoka muri Mozambique yeretse bagenzi be igihandure.

    Iri rushanwa ryitabiriwe n'abakobwa 48, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Umunyana Shanitah wabaye Igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda mu 2018, ndetse abasha no kuza mu bakobwa icumi bageze mu cyiciro cya nyuma bagatoranywamo uhiga abandi.

    Umuratwa Kate Anitha ni we wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2021 mu gihe Umwiza Phiona ari we wahagarariye u Rwanda muri Miss University Africa mu 2022. Aba bose boherejwe muri aya marushanwa.

    Umuratwa ntiyabashije kwegukana ikamba na rimwe mu gihe mugenzi we, yabaye Igisonga cya kane muri Miss University Africa ndetse akanahabwa irindi kamba rya Miss East Africa 2022.

    Mu 2019 nabwo, Uwicyeza Pamela wahatanye muri Miss Rwanda akaza kuza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w’u Rwanda, yagiye guhagararira Igihugu mu irushwanwa rikomeye rya Zuri Africa Queen ryabereye muri Kenya ntiyabasha kwegukana ikamba.


    Mutesi Jolly wabimburiye abandi mu kwitabira irushanwa rya Miss World mu 2016, ntiyabashije gutahana ikamba


    Miss Elsa na we yaserukiye Igihugu muri Miss World ariko ntiyabasha kwegukana ikamba

    Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace uheruka guserukira u Rwanda muri Miss World na we yatashye amara masa


    Umuratwa Kate yaserukiye u Rwanda muri Miss Supranational ariko ntiyabasha gutana ikamba


    Uwicyeza Pamela waserukiye u Rwanda muri Zuri Africa Queen

    Nsengiyumva Alphonse uyobora Suprafamily itegura Supranational Rwanda, yagaragaje ko mu nzitizi aba bakobwa bagihura na zo harimo no kuba abategura amarushanwa batababonera umwanya uhagije wo kwitegura no kubabonera ibikenerwa byose

    Paulette Ndekwe uyobora Rwanda Global Top Model yagaragaje irondaruhu, kudashyigikirwa n’ibibazo bya politiki mu bigitsikamira abakobwa baserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga

    Aba ni bo bakobwa Rwanda Global Top Model imaze kohereza   

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148975/impamvu-zitavugwa-zituma-abakobwa-baserukira-u-rwanda-mu-marushanwa-yubwiza-bataha-amara-m-148975.html

  • Kera kabaye hamenyekanye igihe umukino wa Rayon Sports na Apr FC uzabera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino w'umunsi wa gatatu wa Shampiyona y'umupira w'amaguru wogombaga guhuza Rayon Sports na APR FC washyizwe ku itariki ya 7 Ukuboza 2024.

    Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y'u Rwanda 'Rwanda Premier League' rwatangaje ko uyu mukino uzabera muri Stade Amahoro.

    Source : https://yegob.rw/kera-kabaye-hamenyekanye-igihe-umukino-wa-rayon-sports-na-apr-fc-uzabera/

  • Umunyamakuru wo muri Namibia yasubije Perezid… – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru ubwo habaga inama y’inteko rusange yahuje abanyamuryango b’ikipe ya Real Madrid. Perezida w’iyi kipe yavuze ko igihembo cya Ballon d’Or cyari gikwiye kuba icy’umukinnyi wa Real Madrid anavuga ko Rodri ari umukinnyi ukomeye ugikwiye ariko atari icy’uyu mwaka.

    Yagize ati “Ballon d’Or yagombaga kuba iy’umukinnyi wa Real Madrid uyu mwaka. Rodri ni umukinnyi ukomeye, muri Real Madrid afite urukundo rwacu kandi rwose yari akwiye Ballon d’Or ariko ntabwo ari iy’uyu mwaka. Kuri njye, iyi Ballon d’Or yari iy’umukinnyi wa Real Madrid”.

    Yakomeje avuga ko Vinicius Junior ari umukinnyi mwiza abafana ba Real Madrid bishimira. Yagize ati “Vinicius Junior nk’umukinnyi mwiza ku Isi. Ndashaka ko amenya ko abafana ba Real Madrid bishimiye umwuga we w’umupira w’amaguru”.

    Florentino Perez yavuze ko niyo Euro yaba ariyo yagendeweho hatangwa Ballon d’Or,Dani Carvajar cyangwa Jude Bellingham yari kuyitwara.

    Yagize ati “Bavuga ko irushanwa rya Euro ryagize uruhare muri Ballon d’Or ariko Dani Carvajar wacu nawe yarayitwaye Jude Bellingham nawe yari undi mukandida ukomeye. Abakinnyi ba Real Madrid baribayikwiye”.

    Aseka, yavuze ko bigoye kubisobanura ukuntu iyo igihugu cya Namibia,Uganda,Albania na Finlande bitabamo Vinicius Junior aba yaratwaye Ballon d’Or dore ko aribyo bihugu bitamutoye.

    Ati “Biragoye kubisobanura. Hatarimo Namibia, Uganda, Albania na Finlande Vini aba yaratwaye Ballon d’Or. Ibyo bihugu ntabwo byahaye amajwi Vinicius. Nta na kimwe, tekereza nukuri”.

    Yanavuze ko abakwiye kujya batora Ballon d’Or ari abantu bazwi, ati: “Ballon d’Or igomba kuba igikombe cyigenga kandi kigatorwa n’abantu bazwi.Ibi bigomba guhinduka”.

    Nyuma y’ibi, umunyamakuru wo muri Namibia witwa Sheefeni Nicodemus yavuze ko yabise abantu baciriritse kubera ko batamutoye ndetse anavuga ko n’iyo yaba akomoka mu gihugu gikomeye cy’umupira n’ubundi atari gutora Vinicius Junior.

    Yagize ati “Ahanini ndakeka ko aya ari amagambo y’umuntu wacitse intege. Perez yumva ko abaturage b’igihugu cyanjye ndetse n’ibindi bihugu turi abantu baciriritse kuko nta majwi twamuhaye.  

    Nagira ngo amenye ko n’iyo naba nkomoka mu gihugu bikomeye by'umupira wamaguru ntabwo nemeranya nawe”.

    Rodri ukinira ikipe ya Manchester City n’ikipe y’igihugu ya Espagne niwe wegukanye Ballon d’Or ya 2023/24 nyuma y’uko benshi bari biteze ko Vinicius Junior ariwe uzayegukagana. 

    Ibi byanatumye nta muntu wo muri Real Madrid witabira ibirori byo gutanga iki gihembo nyuma yo kumenya ko uyu mukinnyi atari we uri bugihabwe.

    Perez yavuze ko ibihugu bitazwi mu mupira w’amaguru bidakwiye gutora mu bihembo bya Ballon d’Or 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148981/umunyamakuru-wo-muri-namibia-yasubije-perezida-wa-real-madrid-wabasuzuguye-148981.html

  • Sena yasuzumye dosiye ya Ntibitura uheruka kugirwa Guverineri w'Iburengerazuba – #rwanda #RwOT

    Ba Guverineri b'Intara, ba Ambasaderi n'Abayobozi bakuru b'ibigo bya Leta n'abandi bashyirwaho na Perezida wa Repubulika n'Inama y'Abaminisitiri ariko mbere y'uko batangira inshingano bakemezwa na Sena y'u Rwanda.

    Ku wa 23 Ugushyingo 2024 ni bwo hasohotse itangazo rishyiraho Ntibitura Jean Bosco nka Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, asimbura Lambert Dushimimana wari umaze umwaka n'amezi abiri ayoboye iyi ntara.

    Amakuru yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z'Inteko Ishinga Amategeko avuga ko kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2024 'Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere muri Sena usuzuma Dosiye ya Ntibitura Jean Bosco usabirwa kwemezwa na Sena ku mwanya wa Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Raporo izagezwa ku Nteko Rusange ya Sena iyifateho umwanzuro.'

    Ntibitura yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano w'Imbere mu Gihugu mu Rwego rw'Igihugu rw'Umutekano n'Iperereza.

    Dosiye ya Ntibitura Jean Bosco wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yasuzumwe na Sena

    Ibyavuye mu isuzuma bizashyikirizwa inteko rusange ya Sena


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sena-yasuzumye-dosiye-ya-ntibitura-uheruka-kugirwa-guverineri-w-iburengerazuba