Blog

  • Impunzi zigiye kujya zivuriza kuri Mutuelle – #rwanda #RwOT

    Inkambi zose ziri mu Rwanda zirimo ibikorwa remezo by'ubuvuzi ku buryo urwaye ashobora kwivuriza ku kigo nderabuzima gifite ibikoresho n'abaganga, bimwe bikiri mu maboko y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi, mu gihe ibindi byamaze gushyikirizwa Minisiteri y'Ubuzima.

    Mu biganiro Minisitiri Maj Gen (Rtd) Albert Murasira yagiranye n'Abasenateri bagize Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano muri SENA kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2024, yagaragaje ko hari gutegurwa gahunda yo gushyira impunzi zose mu bwisungane mu kwivuza ku bukoreshwa n'abaturage b'u Rwanda.

    Minisitiri Murasira yavuze ko iyo gahunda barimo kuyisuzuma ku bufatanye na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi (MINICOFIN) ndetse n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), hagamijwe kureba amafaranga impunzi izajya yishyura buri mwaka.

    Yagize ati 'Impunzi ziba mu mijyi zose ziba muri Mituweli ariko n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi ribibafashamo, bishobotse mu mwaka utaha kuri gahunda, impunzi zose zigomba kujya zivuriza kuri Mutuelle.'

    Imibare ya Minema igaragaza ko impunzi 9808 ziba mu mijyi zifashwa kwishyura ubwishingizi mu gihe babisabye mu gihe ababa mu nkambi bavurwa ku buntu.

    Ati 'N'aho baba [impunzi] basanzwe bivuriza mu nkambi bavurirwa ku buntu ugasanga n'Abanyarwanda iyo bagiyeyo na bo babavura, na bo hari igihe badatanga Mutuelle bavuga ko baturanye n'inkambi bazakomeza kwivuza.'

    Yahamije ko mu gihe iyi gahunda yatangira gushyirwa mu bikorwa yazorohereza HCR mu kuvuza impunzi.

    Uretse inkingo abenshi bahawe, impunzi zirenga ibihumbi 75 zasuzumwe hepatite B, mu gihe abarenga ibihumbi 89 basuzumwe hepatite C.

    Imibare igaragaza ko u Rwanda rufite impunzi zirenga ibihumbi 135, zirimo izo mu nkambi ya Mahama icumbikiye ibihumbi 68.115. Izindi nkambi zirimo abantu benshi harimo Kiziba icumbikiye 14,350, iya Kigeme irimo 14,868, Mugombwa irimo 11,980 na ho mu nkambi ya Nyabiheke harimo 11,480.

    Minisitiri Maj Gen (Rtd) Albert Murasira yagaragaje ko impunzi zigiye kujya zivurirwa kuri Mituweli


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gukorwa-impinduka-mu-buvuzi-buhabwa-impunzi-zikoreshe-mituweli

  • Equity Bank yasobanuriye abafite amavuriro inyungu ziri muri serivise yabageneye – #rwanda #RwOT

    Icyo gikorwa cyabereye i Kigali kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2024 aho iyo banki yabanje gusobanurira abafite ibigo by'ubuvuzi uko izo nguzanyo ziteye.

    Izo nguzanyo zikubiye muri gahunda Equity Bank Rwanda yatangije mu Ukwakira 2024 yo korohereza abashoramari mu by'ubuvuzi kugera kuri serivisi z'imari hagamijwe kawaguka no kunoza serivisi zitangwa.

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi buto n'ubuciriritse muri Equity Bank Rwanda, Havugimana Jean yavuze ko kubona serivise z'imari ku bikorera bakora ubuvuzi bikiri hasi bitewe n'imbogamizi zirimo ari zo iyo banki yashatse gukuraho.

    Ati 'Mu rwego rw'ubuzima hakenerwamo ibikoresho bihenze nk'amamashini.Twabageneye inguzanyo iri ku rwunguko ruto rwa 16% kandi n'ingwate basabwa itandukanye na kumwe banki zisaba ingwate iri hejuru y'inguzanyo bahawe.Twe twaragabanyije niba dutanze nk'inguzanyo y'ibihumbi 100 Frw twemera ingwate y'ibihumbi 80 Frw'.

    Havugimana yakomeje avuga ko hari n'inguzanyo batanga zidasaba ingwate nk'izo kugura imashini zo mu buvuzi aho iyo banki izifatira ubwishingizi ku buryo niyo yagira ikibazo bitahombya nyirayo kugira ngo azakomeze ayishyure.

    Yavuze ko kandi muri izo nguzanyo zigenewe abafite ibigo byu'buvuzi harimo n'izo batanga mu gihe bategereje ko ubwishingizi bw'abakiriya bubishyura.

    Ati 'Abafite ibigo by'ubuvuzi hari aho bibafata amezi bategereje ko ibigo by'ubwishingizi bibishyura. Icyo gihe rero akazi gasa n'agahagarara ugasanga kugura imiti no guhemba abakozi birabagoye. Rero batuzanira inyemezabwishyu tukabaha ayo mafaranga noneho bazabishyura na twe bakabona kutwishyura ariko akazi katahagaze'.

    Yongeyeho ko hari n'inguzanyo ijyanye no kongera imiti mu mavuriro ku buryo abakiriya babona iyo bakeneye yose, inguzanyo yo kubafasha kugira inzu y'aho bakorera ubuvuzi n'izindi zitandukanye.

    Ukuriye ishami rishinzwe ibicururuzwa muri Equity Bank Rwanda, Mukarutesi Joyce yagarutse ku nguzanyo zashyizweho muri gahunda y'iyi banki ya 'Ecosystem' igamije gufasha abakora ubucuruzi kwagura ibikorwa byabo.

    Ati 'Muri iyo gahunda dutanga inguzanyo ku bigo binini bikaguka, bigacururuza byinshi bikabasha no gufasha abacuruzi bato bikorana.Izo nguzanyo kandi zifasha abafite ubucuruzi buto kubona ubushobozi bwo kurangura byinshi ubucuruzi bwabo bukazamuka.Ibyo bifasha rero abacuruzi baba abanini n'abaciriritse gutera intambwe ifatika kuri buri wese ukoramo'.

    Umwe mu bafite ikigo by'ubuvuzi wari witabiriye icyo gikorwa yavuze ko bishimiye kuba Equity Bank yarafashe iya mbere ikegera abafite amavuriro yigenga ngo bakorane kuko hari hakirimo icyuho.

    Ati 'Abikorera mu rwego rw'ubuzima haracyarimo ikibazo kuko nko kwishyurwa amafaranga y'ubwishingizi bica mu nzira nyinshi bigafata nk'amezi abiri cyangwa atatu ndetse n'ibiciro dukoreraho ugasanga biri hasi'.

    Izo mbogamizi yagarutseho yavuze ko zishobora gukemuka mu gihe habayeho gukorana n'ibigo by'imari ariko avuga ko urwunguko ku nguzanyo rukiri hejuru na none.

    Kuri icyo cy'urwunguko, Equity Bank yasobanuye ko izakomeza gukorana n'abandi bafatanyabikorwa mu kureba uko ku bafite amavuriro yigenga rwakomeza kumanuka.

    Abafite ibigo by’ubuvuzi basobanuriwe uburyo bashobora kubona inguzanyo muri Equity Bank ku nyungu nto cyane

    Umuyobozi w'ishoramari rizanira impinduka umuryango mugari muri Equity Bank Rwanda, Kirezi Alice, yasobanuye ibyiza byo gukorana na Equity Bank

    Abafite amavuriro banyuzwe n’izo nguzanyo nshya Equity Bank yagennye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/equity-bank-yasobanuriye-abafite-amavuriro-inyungu-ziri-muri-serivise

  • Mu mukino w'ikirarane, APR FC yatsinze Bugesera FC 2-0 ifata umwanya wa Gatandatu wa shampiyona y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa kabiri wa Rwanda Premier League, ni Umukino wakiniwe kuri Pele Stadium kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2024.

    APR FC yatangiye umukino nk'ikeneye amanota atatu, aho ku munota wa mbere gusa yashoboraga kubona igitego ariko amahirwe aba make.

    APR FC yakomeje gushaka igitego mu buryo bwose bushoboka, iza kukibona ku munota wa 39 gitsinzwe na Mahamadou Lamine Bah.

    Bugesera FC yakomeje gushaka kwishyura igitego ariko APR FC yari yihagazeho, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

    Igice cya kabiri gitangira na bwo APR FC ntiyadohotse, bihumira ku murari ubwo Umutoza yakuragamo Mahamadou Lamine Bah akinjiza Thadeo Lwanga.

    Aha ikipe yahise ikora urukuta hagati, ikomeza kurusha Bugesera FC bigaragara.

    Ntibyatinze Umutoza Darco Novic yongeye gukora impinduka, akuramo Dushimimana Olivier 'Muzungu' na Mamadou Sy yinjiza Tuyisenge Arsene na Chidiebere.

    Aha Bugesera FC yarushijeho kugorwa, kugeza ubwo Tuyisenge Arsene yaherezwaga umupira neza mu rubuga rw'amahina maze Umunyezamu wa Bugesera FC amushyira hasi, maze Umusifuzi Abdoul Twagirumukiza ahita atanga penaliti.

    Iyo penaliti yahise iterwa neza na Ramadhan Niyibizi arayinjiza kiba igitego cya kabiri cyabonetse ku munota wa 79.

    Mu buryo bwo kuruhura bamwe mu bakinnyi no kurushaho gushimangira Intsinzi, Umutoza yongeye gukora impinduka akuramo Byiringiro Gilbert na Mugisha Gilbert yinjiza Dieudonne 'Nzotanga' na Odibo.

    Byakomeje kugora Bugesera FC kuba yakwishyura igitego na kimwe n'ubwo yabigerageje kenshi kugeza ubwo umukino warangiraga bikiri ibitego 2-0.

    APR FC izagaruka mu kibuga kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30/11/2024 ikina na AS Kigali umukino w'umunsi wa 11 wa Rwanda Premier League.

    The post Mu mukino w'ikirarane, APR FC yatsinze Bugesera FC 2-0 ifata umwanya wa Gatandatu wa shampiyona y'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mukino-wikirarane-apr-fc-yatsinze-bugesera-fc-2-0-ifata-umwanya-wa-gatandatu-wa-shampiyona-yu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mukino-wikirarane-apr-fc-yatsinze-bugesera-fc-2-0-ifata-umwanya-wa-gatandatu-wa-shampiyona-yu-rwanda

  • MTN na NCBA Bank batangije Tubirimo na Mokas… – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda igamije gushimira abakoresha Mokash mu Rwanda ku bw’ubudahemuka bwabo no gutesa imbere umuco wo kwizihamira yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2024, ikazaheza ku ya 20 Ukuboza 2024.

    Mu bihembo bizatsindirwa harimo Miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda izajya itangwa buri Cyumweru  n’igihembo Nyamukuru cya Miliyoni 5 z’Amanyarwanda ku bantu babiri. 

    Abakiriya bahisemo gutangira kuzigama no kuguza binyuze muri Mokash bahita bemererwa kuba batsindira ibi bihembo. Abazagama bakoresheje Mokash bahabwa inyungu ya 7 % ku mwaka.

    Byongeyeho kandi, abakiriya bashobora gukoresha uburyo bwo kuzigama ako kanya kugira ngo bazamure amafaranga bizigamira ndetse bagere no ku ntego zabo.

    Umuyobozi mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame, yatangaje ko yishimiye iyi gahunda yo guha Noheli Abanyarwanda.

    Ati “Twishimiye bidasanzwe gutanga Noheli dutangiza gahunda ya TubiriMo na Mokash mu rwego rwo gushimira abakiriya bacu duha agaciro.

    Iyi gahunda irenze gutanga ibihembo gusa,iijyanye no guteza imbere umuco wo kuzigama no kugira ngo Abanyarwanda bagire amafaranga . 

    Mu guha agaciro icyizere abakiriya bacu badufitiye, twiyemeje guteza imbere imikorere myiza y’amafaranga izabafasha gutegura ejo hazaza habo ndetse no kugera ku ntsinzi zabo z’igihe kirekire” .

    Umuyobozi mukuru wa NCBA Bank Rwanda,Nicholas Musyoka yavuze ko bishimiye gutangiza iyi gahunda igamije kongerera ubushobozi abakoresha Mokash.

    Yagize ati ” Twishimiye gutangiza iyi gahunda, igamije kongerera ubushobozi abakoresha Mokash cyane cyane urubyiruko n'abagore. 

    Mokash itanga uburyo bworoshye bwo kubona inguzanyo ziciriritse zigihe gito kugeza ku 500.000 Frw ndetse n’inyungu zitaganwa ku bizigamira , bigatanga amahirwe yo kuzamuka kw’amafaranga”.

    Yakomeje agira ati” Iyi gahunda irenze ubukangurambaga; ni urugendo rwo kongerera ubushobozi amafaranga. Mu kwitabira, abakoresha Mokash ntabwo bongera umutekano w’amafaranga yabo gusa ahubwo banagira amahirwe yo gutsindira ibihembo bishimishije.  

    Ibyo twiyemeje ni ugukomeza gufasha abakiriya bacu kugera ku byo bifuza. Reka Mokash ibe amahitamo yawe mu gukemura ibibazo by’amafaranga”.

    Abari kwinjira muri MoKash binyuze muri ubu bukangurambaga banyura ku *182*13# bagakurikiza amabwiriza.

    Igihembo Nyamukuru ni Miliyoni 5 Frw

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149015/mtn-na-ncba-bank-batangije-tubirimo-na-mokash-izatuma-abayikoresha-bahabwa-miliyoni-5-frw–149015.html

  • Drama T yagarutse i Kigali yitabiriye igitara… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024, yakirwa n’abakobwa bo muri Kigali Protocol.

    Yaherukaga i Kigali mu Cyumweru gishize ubwo yaririmbaga muri kamwe mu tubyiniro, ndetse kuva mu 2023 yakunze kugenderera u Rwanda.

    Uyu musore yari yabanje kugorwa no kubona indege, kuko ubwo hari ageze ku kibuga cy’indege cya Tanzania, yagowe no kuhava bituma amasaha yo kugera i Kigali yigizwa imbere.

    Drama T ari ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu gitaramo Davis D azizihirizamo imyaka 10 ishize ari mu muziki yise ‘Shine Boy Fest”.

    Ni igitaramo kizabera muri Camp Kigali, kandi kizaririmbamo n’abandi bahanzi barimo nka Alyn Sano, Platini P, Dany Nanone, Lisaa, Melissa, Nel Ngabo, Bushali n’abandi.

    Drama ni umwe mu babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya ‘ ‘BantuBwoy Entertainment’ y’umunyabigwi mu muziki w’u Burundi, Big Fizzo.

    Ku wa 17 Nyakanga 2022, yatangaje isohoka rya Extended Play (EP) ye ya mbere yise “Revolution Rose” iriho indirimbo zirindwi (7) nka ‘Sawa’, ‘Math’, ‘Your Man’, ‘Ambulance’, ‘Itunda’ yakoranye na Big Fizzo, ‘Uh Lala’ ndetse na Ye Sir’.

    Davis D ugiye gukora iki gitaramo, avuga ko muri iki gihe anahugiye mu gutegura indirimbo nshya zizaba zigize Album ye nshya. Ni album avuga ko izaba iriho indirimbo nyinshi kandi 'ziryohe amatwi'. Yaherukaga gusohora Album yise 'Afro Killer' yariho indirimbo zakunzwe cyane.

    Mu bindi bikorwa ari gukora muri iki gihe, harimo no kwitegura gushyira hanze udukingirizo twamwitwiriwe aho azakorana n'umuryango Syber Rwanda.

    Davis D mu mvugo ye aherekeresha amazina ye kuvuga ko ari 'umwana w'abakobwa'. Inyandiko zimuvugaho, zigaragaza ko yavutse ku wa 23 Werurwe 1993, aho yavukiye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y'u Rwanda.

    Ku kibuga cy’indege, Drama T yakiriwe n’abakobwa bo muri Kigali Protocol 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149017/drama-t-yagarutse-i-kigali-yitabiriye-igitaramo-cya-davis-d-149017.html

  • Iby’umubano we na Davis D, inzozi zo gutwara… – #rwanda #RwOT

    Iriya ndirimbo yakoranye na Davis D yatumbagije izina rye, ndetse irarebwa mu buryo budasanzwe, binatuma yisanga mu itangazamakuru ari kumwe na Davis D basobanura imvano y’iyi ndirimbo. 

    Nyuma y’iriya ndirimbo, uyu mukobwa yasohoye indirimbo ebyiri zirimo ‘Trust’ imaze amezi arindwi igiye hanze ndetse na ‘Uyu’ imaze amezi atandatu igiye hanze.

    Ni indirimbo zitagize ubukana nk’uko ‘My Dreams’ yakiriwe! Iyo muganira akubwira ko hari izi ndirimbo yari yarakoze mbere y’uko akorana na Davis D ‘ariko iriya niyo yamfunguriye inzira’.

    Yumvikanisha ko gukorana na Davis D byagizwemo uruhare n’uyu muhanzi kuko ‘yashakaga umuhanzi muto bakorana’.

    Melissa avuga ko ubwo yitabaga telefone ya Davis D amubwira ko ashaka kumwifashisha mu ndirimbo ‘byaratunguye’ ndetse ‘ntekereza ko ari ukumbeshya’.

    Iyi ndirimbo bitewe n’uko bashakaga kuyishyira mu ndimi zirenze Ikinyarwanda, yifashishije  abarimo umunyarwenya Michael Sengazi mu kuyandika.

    Davis D yanshyize ku rwego rw’umuziki ntigeze ntekereza

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Melissa yavuze ko yatunguwe no gukorana indirimbo na Davis D kuko ‘ntabwo byigeze bibaho ko umuntu aza mu gahita mumenya’. 

    Yasobanuye ko iriya ndirimbo yahinduye ibintu byinshi byiza ‘kandi byampaye gufunguka cyane mu muziki kuko ni ibintu nifuzaga gukora mu buryo bwagutse nka ‘Business’.

    Asobanura ko ari igihe cyari kigeze cyagejeje ku kuba yarabashije gukorana indirimbo na Davis D.

    Ashingira mu kuba buri gihe iyo yabaga ari muri ‘studio’ ‘hakaza umusitari narasohokaga na Davis rero aje nawe naragiye ntabwo nari kuhaguma, namuhaye umwanya, rero gutyo niko twahuye, rero byarikoze rwose, ni n’ubwa mbere twari duhaye’.

    Uyu mukobwa yavuze ko gukorana indirimbo na Davis D byatumye amenyera kuririmbira muri ‘studio’ harimo n’abandi bantu, kandi yamenye kubaha igihe kuko ‘natangiye umuziki ari ibintu biri aho, atari ibintu nafata nk’aho ari ‘Business’.

    Melissa asobanura ko kwinjira mu muziki byaturutse kuri Producer Muriro bahuye mu 20220, amuyobora mu nzira yashakaga kwisangamo kugeza n’ubu.

    Ati “Nakoraga umuziki kubera ko Muriro(Producer) yansunikaga, ubwo rero mba ndabihagaritse ndavuga nti reka mbanze nsoze amasomo yanjye nzabikora nyuma, nkajya njyayo nyuma rero nibwo nahuye na Davis D, hanyuma tubona iriya ndirimbo.”

    Melissa avuga ko mu mashuri yisumbuye yize Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi, kandi ko kwisanga mu muziki ‘si ibintu nari naratekereje ku buryo navamo umuhanzi ukomeye kuko numvaga nshaka kwiririmbira ibintu bisanzwe bikarangira.

    Uyu mukobwa asobanura ko gutangira umuziki nta mbogamizi yahuye neza ahanini biturutse mu kuba ‘narahuye n’abantu bafite umutima mwiza’.

    Arangamiye gukora umuziki wamugeza kuri ‘Grammy Awards’

    Uyu mukobwa yavuze ko gutangira umuziki agakorana indirimbo na Davis D, ndetse ikarebwa inshuro Miliyoni imwe mu gihe gito, byamuhaye ishusho y’uko ibyo yinjiye bishoboka.

    Akavuga ko mu myaka itanu iri imbere ashaka kwibona ku rutonde rw”abazahatanira Grammy Awards’. Ati “Melissa uri ahantu hose, kandi ku rwego mpuzamahanga.”

    Byansabye kuguza amafaranga kugirango mbashe gukora indirimbo ya Kabiri. Yavuze ko nyuma y’indirimbo yakoranye na Davis D, yatekereje gukora indirimbo ye bwite yise ‘Uyu’, ariko yazitiwe cyane n’ikorwa ry’amashusho kuko byamusabye kwiyambaza inshuti kugirango abone amafaranga.

    Melissa avuga ko yafashe ideni, ndetse yagujije amafaranga umunyeshuri ‘ndetse nashyizeho n’ayanjye byanga kuzura’.

    Ntavuga neza amafaranga byamutwaye kugirango abashe gukora iyi ndirimbo kandi ‘nabashije kwishyura abantu bose’. Avuga ko ikorwa ry’indirimbo ‘Uyu’ ryamutwaye amafaranga ari hagati ya Miliyoni 3 Frw na Miliyoni 4 Frw.

    Ikorwa ry’iyi ndirimbo naryo avuga ko ritamworohereye, kuko aho bari gukorera amashusho ku nshuro ya mbere bahageze basanga nyiri nzu ntabwo ahari ‘arabyanga’.


    Melissa yatangaje ko gukorana indirimbo na Davis D byafunguye inzira z'umuziki we



    Melissa yasobanuye ko gutangira mu muziki meza, byatumye adatagira birantege agitangira umuziki 

    Melissa ni umwe mu bazaririmba mu gitaramo cya Davis D kizaba ku wa 30 Ugushyingo 2023 muri Camp Kigali 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUHANZIKAZI MELISSA

    “> 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY DREAMS' YA MELISSA NA DAVIS D

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UYU' YA MELISSA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149009/ibyumubano-we-na-davis-d-inzozi-zo-gutwara-grammy-awards-numwihariko-we-melissa-yabivuye-i-149009.html

  • Online Fans Club, bari bishimye bikomeye kubw'umukino wa APR Fc na Bugesera Fc #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 27 Ugushyingo nibwo umukino uhuza ikipe ya APR Fc na Bugesera Fc uratangira ku isaha y'isaa 18:00, uyu mukino urabera kuri Pelé stadium i Nyamirambo.

    Ubwo Kasuku Media twahageraga i Nyamirambo kwa Kadafi munsi ya Tapi ku kabari kahegereye, twahasanze bamwe mu bafana ba APR Fc baririmba zimwe mu ndirimbo za APR Fc.

    Bamwe mu bagize itsinda ryabafana ba APR Fc bazwi ku izina rya 'ONLINE FANS CLUB' twagerageje kwegera bamwe mu bafana bir'itsinda ngo twumve icyo badutangariza kuri uyu mukino wa APR Fc na Bugesera Fc.

    Uwitwa Nyiragasazi umwe mu bafite izina rikomeye muri iri tsinda yagize ati: 'Ndishimye cyane kuvugana namwe Kasuku Media, ikindi kandi nishimiye itsinzi tugiye gutahana, uyu munsi turayacyura amanota yacu'.

    Naho uwitwa Igikona international we yivugiye ko mu bisanzwe ibikorwa bya APR Fc muri shampiyona y'u Rwanda birazwi ntaw'utabizi ahubwo umuntu ambajije ngo ikipe yacu APR Fc irakorera ibiki Bugesera sinabo icyo musubiza pe!, kuko nawe aba abizi ibiri bube.

    Uwitwa Sarupongo umwe mu bayobozi biri tsinda, yivugiye yuko ibyo baribukorere iyi kipe ya Bugesera Fc ari agahomamunwa.

    Amafoto yaranze ibyishimo byabafana ba APR Fc 

     

    Source : https://kasukumedia.com/online-fans-club-bari-bishimye-bikomeye-kubwumukino-wa-apr-fc-na-bugesera-fc/

  • Minisitiri Nsanzimana yihanganishije Tanzania ku bw'urupfu rwa Dr Ndugulile – #rwanda #RwOT

    Dr Ndugulile yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo aho yari yaragiye kwivuriza mu Buhinde.

    Mu butumwa Dr Nsanzimana yashyize kuri X, yihanganishije umuryango wa Dr Ndugulile na Tanzania muri rusange.

    Ati 'Mu izina rya Minisiteri y'Ubuzima, tubabajwe bikomeye n'urupfu rwa Dr Ndugulile waharaniye ubuvuzi rusange muri Afurika, akaba n'Umuyobozi wari watowe wa OMS muri Afurika. Twihanganishije abaturage ba Tanzania, inshuti n'umuryango.'

    Ndugulile wari ufite imyaka 55, yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania. Muri Kanama uyu mwaka yari yatorewe kuyobora Ishami rya OMS muri Afurika.

    Dr Faustine Ndugulile yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nsanzimana-yihanganishije-tanzania-ku-bw-urupfu-rwa-dr-ndugulile

  • Gasamagera yihanganishije umuryango wa Nyirandama waguye mu mpanuka – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye mu muhanda wa Gicumbi-Base. Imodoka yo mu bwoko bwa coaster yari itwaye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo muri Gicumbi berekeje mu nama i Musanze, yananiwe gukata ikorosi ita umuhanda.

    Umuntu umwe mu bari bayirimo yahise yitaba Imana, mu gihe abandi 28 bakomeretse harimo barindwi bakomeretse bikabije.

    Nyakwigendera Nyirandama Chantal yari nyiri hoteli yitwa Nice Garden yatangiye ari restaurant mu 2015, kuri ubu ikaba yari imaze gufungura ishami ryayo ndetse na restaurants ibyiri ziyishamikiyeho.

    Iryo shami ryayo na ryo riri mu Karere ka Gicumbi ryafunguwe ku itariki 30 Kanama 2024 ritwaye arenga miliyoni 350 Frw.

    Gasamagera Wellars, yihanganishije umuryango wa Nyirandama Chantal, ndetse anahamya ko n'abandi bakomerekeye muri iyi mpanuka, Umuryango wa FPR Inkotanyi uzakomeza kubaba hafi.

    Ati 'Nk'umuryango FPR Inkotanyi tubabwire ko dukomeza kubana na we ari uyu muryango wa Pasteur Robert ari n'abandi bagiriye ibikomere n'ubundi bumuga muri iriya mpanuka turakomeza mwese tubane namwe, turakomeza kubashyigikira, turakomeza kubihanganisha.'

    Yakomeje agira ati 'Niko bigomba kugenda ariko mu muryango wacu ho ni inshingano. Ntakituvunamo nta n'icyo twinubira, turi kumwe kandi tuzakomeza tubane namwe iteka ryose.'

    Nyakwigendera Nyirandama Chantal yari umushoramari ukomeye ku karere ka Gicumbi, akaba yarasize abana batanu n'umugabo.

    Mu bikorwa bye by'ubucuruzi, yakoreshaga abakozi bagera kuri 40 bahoraho hakiyongeraho n'abandi bakoraga nyakabyizi bitewe n'akazi gahari.

    Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE nyakwigendera yavuze ko ashimira ubuyobozi bw'Igihugu ku mahirwe bwamuhaye nk'umugore akabasha kwiteza imbere; ibyaje no kumuhesha kujya mu mahugurwa y'amezi ane mu by'ubucuruzi n'amahoteli yabereye muri Amerika mu 2017.

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yihanganishije umuryango wa Nyirandama Chantal waguye mu mpanuka

    Nyakwigendera Nyirandama Chantal yari umushoramari ukomeye ku karere ka Gicumbi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasamagera-yihanganishije-umuryango-wa-nyirandama-waguye-mu-mpanuka

  • MINISANTE yasobanuye ibya 'ambulance' yapakijwe sima n'ingamba zo kuzigeza kuri bose – #rwanda #RwOT

    Byaje kumenyekana ko iyo mbangukiragutabara yari iy'Ibitaro bya Gakoma byo mu Karere ka Gisagara yatijwe Ikigo nderabuzima cya Save mu kwegereza abaturage serivisi z'ubutabazi.

    Ifatwa amashusho iri gupakirwa sima, yari ivuye kujyana umurwayi ku Bitaro bya Kabutare.

    Byasobanuwe ko iyo sima yari iyo kwifashishwa mu gusana ikigega cyo mu kigo nderabuzima cya Save kuko byagaragaye ko gishobora gusenya inyubako zaho.

    Ababigizemo uruhare barimo umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Save, umushoferi n'umuforomo bamaze guhagarikwa by'agateganyo. Bikaba bivugwa ko bashobora no guhagarikwa burundu kubera ko bakoze ikosa rikomeye ry'akazi.

    IGIHE yamenye ko abagize uruhare muri ibyo bikorwa mu gitondo cyo ku wa 26 Ugushyingo 2024 bitabye Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n'Umuyobozi Mukuru w'Ishami rishinzwe ubutabazi bwihuse mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr. Sindikubwabo Jean Nepomuscene yavuze ko bamenye mbere iby'iryo sanganya barikurikirana byihuse hifashishijwe ikoranabuhanga bubatse.

    Ati 'Ntabwo twabimenye nyuma y'uko bigiye ku mbuga nkoranyambaga. Twabimenye mbere. Turashimira umuturage wabonye imbangukiragutabara ikora ibidakwiye agahita aduha amakuru. Hari mu masaha ya saa Munani (yo ku wa 25 Ugushyingo 2024), dukorana na Polisi y'Igihugu barafatwa. Twifashishije ikoranabuhanga ryacu, nko mu minota 20 twari twamaze gukemura ikibazo.'

    Yavuze ko ibyakozwe ari ikizira kuko byangiriza imbangukiragutabara kandi zigomba kuba zujuje ibisabwa bifasha umurwayi mu rugendo ajyanywe kwa muganga.

    Ati 'Birababaje kubona umuyobozi w'ikigo nderabuzima ari kumwe n'umushoferi bafata ibyemezo nko gupakiramo sima mu mbangukiragutabara kandi bazi ko bibujijwe. Ibyo byo kubaka ikigega ni amatakirangoyi kuko iyo ashaka sima yashoboraga gukorana n'inzego zibishinzwe. Njye twaravuganye musobanurira ibyo asanzwe azi ku mikoreshereze y'imbangukiragutabara yahonyoye.'

    Uyu muyobozi yibukije ko mu mbangukiragutabara hajyamo umurwayi, umuganga, umushoferi n'umurwaza (iyo ari ngombwa) gusa.

    RBC ikimara kwakira ayo makuru yahise ikoresha ikoranabuhanga ryayo, iyo modoka ifungirwa aho yari ihagaze, ku buryo kongera kuyatsa bitashobokaga.

    Rinafasha kugenzura umuvuduko w'iyo ngobyi y'abarwayi ntube warenga ibilometero 80 mu isaha no kugenzura ko umushoferi yanyoye inzoga.

    Iyo agiye gutwara yanyoye imbagukiragutabara itanga intabaza muri RBC bagahita babibona, hanyuma igahita yifunga ha handi uyitwara ntikunde.

    Mu mbangukiragutabara kandi hashyizwemo cameras zo kugenzura umutekano, hakurikiranwa ibibera muri yo modoka byose bishobora guteza ibibazo n'ibindi.

    Dr Sindikubwabo ati 'Ikoranabuhanga ryagabanyije impanuka z'imbangukiragutabara, kugeza muri kimwe cya kabiri. Inyinshi zagwaga bigizwemo uruhare n'imyitwarire mibi y'abashoferi.'

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi serivisi zo gukoresha imbangukiragutabara zari nke aho mu 1998 ari bwo imbagukiragutabara za mbere zatangiye gukora mu Mujyi wa Kigali. Icyo gihe hari enye gusa.

    Nyuma hafashwe intego yo kugira imbangukiragutabara imwe yita ku baturage ibihumbi 40 nk'uko Ishami rya Loni ryita ku buzima ribigena, igenda igerwaho mu myaka yakurikiye.

    OMS ivuga ko abaturage baba batabawe bikwiriye, iyo byibuze hari imbangukiragutabara imwe mu baturage bari hagati y'ibihumbi 30 n'ibihumbi 50, hagafatwa ibihumbi 40.

    Mu myaka irindwi ishize iyo ntego yagezweho ndetse u Rwanda ruranayirenza.

    Mbere y'uko umwaka w'ingengo y'imari wa 2023/2024 urangira, u Rwanda rwari rufite imbangukiragutabara 265 zari zegereye gato uwo muhigo ariko tutarawugeraho. Leta y'u Rwanda ishyiramo imbaraga nyinshi hagurwa izindi 246 tugeza kuri 511.'

    Ubu u Rwanda rubura imbangukiragutabara icyenda ngo rugere ku muhigo w'imwe ku bantu bari hagati y'ibihumbi 25 n'ibihumbi 30.

    Hazaba hasigaye intego y'imbangukiragutabara imwe ku baturage ibihumbi 20, u Rwanda rwihaye ko ruzageraho bitarenze 2029.

    Buri mwaka ishami ry'ubutabazi mu Rwanda ryakira abahamagara bashaka ubufasha barenga ibihumbi 30.

    Mu Mujyi wa Kigali honyine hatwarwa abantu barenga 50 ku munsi bakeneye ubutabazi bwihuse, bayobowe n'ababa bagize impanuka, abafite indwara zitandura n'abagiye kubyara n'ibibazo bijyana n'icyo gikorwa.

    Ni mu gihe hanze y'Umujyi wa Kigali abatwarwa benshi ari ababa bagiye kubyara n'ibindi bibazo bijyana na byo.

    Ubu u Rwanda rufite site 16 ziri hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, zishyirwamo imbangukiragutabara zitegereje gutanga ubutabazi, zivuye kuri ebyiri rwari rufite mu minsi yashize.

    Mu ntara ho zashyizwe cyane cyane ku bitaro ndetse igihugu gifite intego ko ibigo nderabuzima bitatu bizajya bisaranganywa imbangukiragutabara ebyiri.

    U Rwanda rufite abashoferi 526. Icyakora hakenewe abikubye gatatu kuko izo serivisi zitangwa amasaha 24. Leta igiye guha akazi abandi barenga 1200.

    Mu mbangukiragutabara hashyizwemo ibikoresho bifasha umurwayi utabawe mu gihe ajyanywe ku bitaro

    Imbangukiragutabara zo mu Rwanda zashyizwemo ikoranabuhanga rifasha kutarenza ibilometero 80 mu isaha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iby-iyatwaye-sima-umuhigo-wa-oms-weshejwe-n-ikoranabuhanga-ritahura-abanyabyaha