Blog

  • Ibikenewe mu gushyigikira gahunda y'imyaka itanu yo guteza imbere ikoranabuhanga mu by'imari – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2024, ubwo iyi gahunda yamurikwaga ku mugaragaro.

    Yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Banki Nkuru y'u Rwanda, Access to Finance Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa.

    Jean Bosco Iyacu yavuze ko mu gutegura iyi gahunda hifashishijwe impuguke zakoze kuri gahunda nk'iyi yo muri Singapore, nka kimwe mu bihugu bireberwaho kandi bikomeje gutera imbere ubutitsa by'umwihariko mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki no mu bigo by'imari.

    Ati 'Ku bantu bari muri uru rwego by'umwihariko mu batanga serivisi zo kwishyurana no gutanga inguzanyo. Ni ingenzi ko mumenya uburyo bwa eKash. Bugira API ifunguriye buri wese bukwemerera guhuza imikoranire.'

    Mu gihe wakihuza nabwo waba wihuje n'urwego rwose mu buryo bworoshye bikagabanya umwanya n'ikiguzi. Ubushize nabonye bukoreshwa n'abarenga miliyoni 4.'

    Yakomeje agira ati 'Hari uwambajije niba Ihuriro ry'Abikorera muri FinTech ribaho mubwira ko rihari. Ni byiza ko tubaba hafi, tukabafasha mu buryo bushoboka kugira ngo bagere ku byo twese twifuza.'

    Iyi gahunda ifite intego yo gukurura ishoramari rya miliyoni 200$, guhanga imirimo mishya igera ku 7.500 no kongera ibigo bitanga serivisi zijyanye n'ikoranabuhanga mu by'imari bikagera kuri 300 mu 2029, bivuye kuri 75 mu 2021.

    Ibi bivuze ko ibi bigo bizajya byiyongera ku rugero rwa 30% buri mwaka.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze to izi ntego zagutse cyane ariko bishoboka kuzigeraho.

    Ati 'Uyu munsi urerekana intambwe ikomeye mu rugendo rw'u Rwanda rwo kwimakaza ikoranabuhanga. Iyi gahunda ntisobanuye politiki gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy'ubushake bwacu bwo guharanira ko u Rwanda ruba ihuriro rikomeye ry'ibigo bya fintech muri Afurika.'

    'Uhereye ku bigo bitatu byari byanditse muri uru rwego mu mwaka wa 2014, ubu dufite ibigo bya fintech birenga 75 bikorera mu gihugu, bifasha abarenga miliyoni eshatu. Uku gukura kwagize uruhare mu kuzamura igipimo cy'abagerwaho na serivisi z'imari, kiva kuri 93% mu 2020 kikagera kuri 96% uyu munsi.'

    Banki Nkuru y'u Rwanda igaragaza ko ibigo bitanga serivisi zo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga mu Rwanda byavuye kuri bine mu 2014 bigera kuri 26 mu 2024.

    Birindwi muri byo bitanga serivisi zo guhererekanya amafaranga ku ikoranabuhanga [e-money issuers] mu gihe 19 byibanda ku guhuza ibikorwa byo kwishyurana [payment aggregators].

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, yavuze ko nka minisiteri, bazashyira imbere gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ibikubiye muri iyi gahunda, hagamijwe gushimangira ko u Rwanda rushobora gukoresha neza ikoranabuhanga rishya mu kuzamura serivisi z'imari.

    Ati 'Ariko kandi, [ikoranabuhanga] rizana n'ibyago bishya ku buryo bisaba kwitonderwa hagakorwa igenzura rishingiye ku gushyira imbere umutekano n'uburenganzira bw'abashoramari hagamijwe iterambere rirambye.'

    'Ndabibutsa kandi ko intsinzi y'iyi gahunda izashingira ku gufatanya hagati y'inzego za Leta n'iz'abikorera, ibigo by'imari, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n'abahanga udushya.'

    'Turashishikariza abarebwa n'iyi gahunda bose kugira uruhare mu kuyishyira mu bikorwa no kugenzura ko intego zayo zigerwaho nk'uko byagenwe.'

    Ibigo bitandukanye bitanga serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga zamuritse ibikorwa byazo

    Icarus ni ikigo cyatangije porogaramu ya Mine ikoreshwa kuri telefone ifasha mu gukusanya no gucunga amafaranga y'imisanzu y'abantu bari mu matsinda ku ikoranabuhanga

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, na Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, bari bitabiriye imurikwa ry’iyi gahunda

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi [iburyo] yari ahari

    Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye bafite aho bahurira n’ikoranabuhanga cyangwa urwego rw’imari

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, aganira na Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula

    Habaye ibiganiro binyuranye

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, yavuze ko nka minisiteri, bazashyira imbere gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ibikubiye muri iyi gahunda

    Guverineri Rwangombwa yagaragaje ko BNR ifite gahunda zitandukanye zigiamije guteza imbere impano mu rwego rw’imari

    Ubwo abayobozi batandukanye bamurikaga iyi gahunda ku mugaragaro

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze to izi ntego zagutse cyane ariko bishoboka kuzigeraho

    Umuyobozi wa Access to Finance Rwanda, Jean Bosco Iyacu, yagaragaje ko hakwiye ubufatanye mu nzego, kugira ngo gahunda nshya ya Guverinoma y'u Rwanda y'imyaka itanu yo guteza imbere ikoranabuhanga mu by'imari [FinTech], izashyirwe mu bikorwa

    Umuyobozi Mukuru w’ Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, BDF, Munyeshyaka Vincent [iburyo]

    Amafoto: Kasiro Claude


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikenewe-mu-gushyigikira-gahunda-y-imyaka-itanu-yo-guteza-imbere

  • Nasty C yagarutse i Kigali nyuma y’iminsi 13 – #rwanda #RwOT

    Uyu musore wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Lemons’, ‘Whipped’, ‘All in’ n’izindi, yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024.

    Yakiriwe na Davis D, abakobwa bo muri Kigali Protocol n’abandi bari kumufasha gutegura iki gitaramo.

    Nasty C yaherukaga i Kigali tariki 15 Ugushyingo 2024, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru na Davis D baganira kuri iki gitaramo “Shine Boy Fest”.

    Icyo gihe yumvikanishije ko yiteguye gutanga ibyishimo, ndetse ahamya ko kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024, ari nabwo igitaramo kizaba ‘azahacana umucyo’.

    Ni igitaramo kizabera muri Camp Kigali, aho kizaririmbamo abarimo Dany Nanone, Platini P, Alyn Sano, Lisaa, Nel Ngabo, Bushali, Bull Dogg, DJ Toxxyk, Melissa, DJ Marnaud, Ruti Joel n’abandi.

    Uyu musore yakuriye mu gace ka Soweto mu Mujyi wa Johannseburg. Ariko yabaye igihe kinini muri Durban arerwa na Se, David Maviyo Ngcobo, ni nyuma y'urupfu rwa Nyina waguye mu mpanuka y'imodoka. Icyo gihe Nasty C yari afite amezi 11.

    Nasty C yigeze kuvuga ko yinjiye mu muziki bigizwemo uruhare na Mukuru we Siyabongo Ngcobo wamwigishije uko abaraperi bitwara mu ndirimbo. Kandi yamuhaye amasomo ashamikiye ku muziki.

    Ku mwaka wa 14 y'amavuko, Nasty C yasohoye 'Mixtape' ye ya mbere yise 'One Kid, A Thousand Coffins' yasohoye ku wa 12 Gicurasi 2012. Ku wa 4 Mata 2014, uyu musore yasohoye Extended Play ya mbere yise 'L.A.M.E. (Levitating Above My Enemies)', nyuma muri Gashyantare 2015 yasohoye 'Mixtape' ya kabiri iriho indirimbo yamamaye yise 'Juice Back'.

    Ku wa 20 Ukwakira 2015, Nasty C yasubiyemo iyi ndirimbo ayikorana na Davido na Cassper Nyovest. Uyu musore afite album zirimo: Bad Hair (2016), Strings and Bling (2018) ndetse na Zulu Man with Some Power (2020).

    Arazwi cyane mu ndirimbo Said (and Runtown), Particular (Major Lazer, DJ Maphorisa), Jungle, Switched Up, Mad Over You (Remix), The Coolest Kid in Africa (Davido) n'izindi. 

    Nasty C yageze I Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane yakirwa n’abakobwa bo muri Kigali Protocol 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149055/nasty-c-yagarutse-i-kigali-nyuma-yiminsi-13-149055.html

  • INES-Ruhengeri yakiriye inama mpuzamahanga ihuza kaminuza zigisha gupima ubutaka – #rwanda #RwOT

    Ni inama yateguwe n'Urugaga Mpuzamahanga rw'Abapima Ubutaka (Fédération des Géomètres Francophones:FGF) rubarizwamo ibihugu 33 bikoresha Igifaransa harimo n'u Rwanda. Iyo nama ibaye ku nshuro ya cyenda ikaba ibereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere aho iteraniye i Kigali kuva ku itariki 27-29 Ugushyingo 2024.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe guteza imbere imijyi n'imiturire muri Minisiteri y'ibikorwa remezo, Dr. Ngarambe Jack, mu izina rya Minisitiri yagaragaje intambwe igihugu kimaze gutera mu micungire y'ubutaka no gutegura ibibukorerwaho.

    Yagize ati 'U Rwanda rwiyemeje ingamba zo gushyira ikoranabuhanga mu nzego zose z'ubuzima bw'Igihugu harimo no gucunga ubutaka no gutunganya imijyi.Twashyize mu bikorwa uburyo bwo gucunga ubutaka bugezweho aho ba nyirabwo babwandikisha hose mu gihugu bugahabwa ibiburanga bizwi nka UPI kandi bigashyirwa mu ikoranabuhanga'.

    Yakomeje avuga ko hanakozwe igishushanyo mbonera ku mikoreshereze y'ubutaka gifasha mu kugenzura neza ko bukoreshwa icyo bwagenewe kandi hitawe ku ihame ryo kurengera ibidukikije.

    Ibyo kandi binajyana n'uburyo bwo gufasha abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu kubona amakuru ku mikoreshereze y'ubutaka yagenwe bikagabanya gutonda imirongo mu nzego za Leta bashakayo izo serivise.

    Umuyobozi Mukuru wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr. Baribeshya Jean Bosco, yavuze ko iryo shuri rikuru kuri ubu ryashyize imbaraga mu masomo ajyanye n'imikoreshereze y'ubutaka mu rwego rwo kongera abanyamwuga bakemura ibibazo bijyanye na bwo uyu munsi.

    Yagize ati 'Duherutse gutangiza amasomo y'ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'ubumenyi ku mimerere y'ubutaka (Master of Geo-Informatics) mu rwego rwo kurera abanyamwuga bashoboye bakora ubushakashatsi bukemura ibibazo bijyanye n'umwuga wo gupima ubutaka mu Rwanda no mu Karere'.

    Yakomeje ati 'Abo banyamwuga bari gutanga umusanzu cyane muri serivise za Leta mu bijyanye n'imitunganyirize y'imijyi no mu micungire y'ubutaka ariko harimo n'ababaye ba rwiyemezamirimo abayobozi, n'abatanga ubujyanama mu bijyanye no gucunga ubutaka'.

    Perezida wa FGF ucyuye igihe, Marc Vanderschueren yavuze ko umwuga wo gupima ubutaka ku Isi hose uhura n'ikibazo cyo kutitabirwa n'abagore cyane kandi ko ibyo ari imbogamizi mu iterambere ridaheza, aboneraho kubashishikariza na bo kuwitabira kuko ubu uri kujyanishwa cyane n'ikoranabuhanga kandi na bo barishoboye.

    Umuhuzabikorwa w'iyo nama n'umwalimu muri INES- Ruhengeri,Eng. Nkerabigwi Placide yavuze ko iyo nama bayitezeho kunguka ubumenyi bwisumbuye bwo kwimakaza ikoranabuhanga mu gupima ubutaka rikoreshwa mu bindi bihugu biteye imbere nk'ibyo ku Mugabane w'u Burayi na Canada.

    INES-Ruhengeri ni Ishuri Rikuru ryashizwe na Kiliziya Gatolika mu 2003 aho kuri ubu ryigwamo n'abanyeshuri barenga 5000 bo mu Rwanda no mu bindi bihugu 17 bya Afurika.

    Dr. Ngarambe Jack, mu izina rya Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yagaragaje ko igihugu kimaze gutera intambwe ifatika mu micungire y'ubutaka no gutegura ibibukorerwaho

    Umuyobozi Mukuru wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr. Baribeshya Jean Bosco, yavuze ko iryo shuri rikuru kuri ryashyize imbaraga mu masomo ajyanye n'imikoreshereze y'ubutaka

    Perezida wa FGF ucyuye igihe, Marc Vanderschueren yasabye abagore kwitabira umwuga wo gupima ubutaka

    Iyi nama mpuzamahanga ya kaminuza zigisha ibyo gupima ubutaka yitabiriwe n’abaturuka mu bihugu bitandukanye

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ines-ruhengeri-yakiriye-inama-mpuzamahanga-ihuza-kaminuza-zigisha-gupima

  • RSSB yaganiriye n'abikorera ku mpinduka muri gahunda y'ubwiteganyirize – #rwanda #RwOT

    Imwe mu mpinduka RSSB yakoze ni iyo kuzamura igipimo cy'umusanzu w'ubwiteganyirize bw'izabukuru, cyavuye kuri 6% cyari gisanzweho kuva mu 1962, kigera kuri 12%.

    Ibyo bikazatangira gukurikizwa muri Mutarama 2025, hagamijwe kongera amafaranga abari mu kiruhuko cy'izabukuru bahabwa, kuko ayo bahabwa muri iki gihe ari make ugereranyije n'izamuka ry'ibiciro biri ku isoko.

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Regamanshuro, yabwiye abikorera ko izo mpinduka zigamije kongera ubushobozi bwa gahunda ya pansiyo, ariko zinatanga amahirwe atandukanye ku bikorera, cyane cyane ku bigo by'ubucuruzi buto n'ubuciriritse.

    Ati “Imishinga irimo ikigo cya RSSB kigamije guteza imbere ibigo by'ubucuruzi buciriritse (SME Fund) n'ubwiyongere mu ishoramari ku isoko ry'imari n'imigabane, irimo inyungu ifatika ku rugaga rw'abikorera.”

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB yasobanuye ko inyungu ku gishoro ya RSSB yavuye kuri 4,9% mu 2019, igera kuri 11,08% mu 2023, agaragaza ko izi mpinduka zirimo ingamba z'ishoramari zizatuma iri zamuka rikomeza.

    Ku kigega “SME Fund” cyitezweho guteza imbere ubucuruzi buciriritse, Rugemanshuro yasobanuye ko kizatangizwa mu gihembwe cya kabiri cy'umwaka utaha, kandi ko kizatangirana amafaranga agera kuri miliyari 30 Frw.

    Yasobanuye ko izi mpinduka zizatuma habaho gushora mu isoko ry'imari n'imigabane, bityo hatangwe inguzanyo ku nyungu nkeya n'amahirwe yisumbuyeho ku bucuruzi, iteguza ko iteganya gushyiraho ikigega cy'ubushakashatsi n'iterambere (R&D) kizafasha imishinga imishinga mito n'iy'udushya, ibizaha urubuga, bikanashyira igorora ba rwiyemezamirimo.

    RSSB itangaza ko amafaranga ahabwa abamaze kugera mu zabukuru aziyongera, hibandwa ku b'amikoro make. Bigamije gukemura ikibazo gihari cya pansiyo idahagije.

    Kuva mu 1962 kugeza aya magingo, igipimo cy'umusanzu w'ubwiteganyirize bw'izabukuru cyari 6% by'umushahara mbumbe. RSSB isobanura ko umukozi yishyuraga 3% n'umukoresha akishyura 3%.

    RSSB yasobanuye ko bitewe n'uko icyizere cy'ubuzima cyavuye ku myaka 43 mu 1962, kikagera ku myaka 69 nk'uko bigaragazwa n'ibarura rusange ry'abaturage ryakozwe mu 2022, abari mu kiruhuko cy'izabukuru basigaye bahabwa amafaranga mu gihe kirekire.

    Yagize iti 'Igipimo cy'umusanzu nticyigeze gihinduka kuva mu 1962, nubwo icyizere cy'ubuzima ku Banyarwanda cyazamutse kikava ku myaka 43, ubu kikaba cyegereje imyaka 70. Ibi bivuze ko pansiyo isigaye itangwa mu gihe kiruta icyo yatangwagamo mbere.'

    Yatangaje ko nk'ibisanzwe, mu gihe igipimo cy'umusanzu w'ubwiteganyirize kizaba cyashyizwe kuri 12%, umukoresha azasabwa gutangira umukozi igipimo cyongereweho, gusa ngo natabikora, umukozi ni we uziyishyurira.

    Iki kigo cyatangaje ko guhera muri Mutarama 2027, igipimo cy'umusanzu w'ubwiteganyirize kizajya cyiyongeraho 2% buri mwaka kugeza mu 2030 ubwo kizaba cyageze kuri 20%. Cyasobanuye ko bizakorwa mu byiciro mu rwego rwo kwirinda ko izi mpinduka zabangamira abakozi.

    RSSB yatangaje ko uretse ubwiyongere bw'amafaranga azajya ahabwa abajya mu kiruhuko cy'izabukuru nk'inyungu y'izi mpinduka, inyongera y'imisanzu izakomeza ubukungu rusange bw'ikigega cy'ubwiteganyirize n'ubushobozi bwacyo.

    Iti 'Mu gushyiraho izi mpinduka, u Rwanda ruri gufata iya mbere mu kwirinda ibibazo bya pansiyo bihurirwaho n'ibihugu byinshi bifite abaturage bageze mu zabukuru. Ubu buryo bugamije guha Abanyarwanda izabukuru zizewe kurushaho.'

    Yagaragaje ko izi mpinduka zitezweho gufasha u Rwanda kuzamura iterambere ryarwo rirambye, kongera ireme ry'imibereho myiza no kugabanya ubusumbane binyuze mu bushobozi bushingiye ku mutungo.

    Gahunda y'ubwiteganyirize bw'izabukuru ireba 9% by'abaturage bari mu kazi mu biro, bagera ku 800.000 n'abari mu yindi mirimo bari muri gahunda ya Ejo Heza, kugeza ubu ifite abanyamuryango bagera kuri miliyoni 4,1.

    Banki Nkuru y'Igihugu igaragaza ko ikigega cy'ubwiteganyirize cya RSSB gifite uruhare rwa 10% ku bukungu bw'igihugu muri rusange.

    Umusanzu uzahuzwa n'umusoro fatizo

    RSSB yasobanuye ko kugira ngo hahuzwe imisanzu y'ubwiteganyirize n'umusoro fatizo ugenwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, RRA, igipimo cy'umusanzu fatizo kizashyirwaho hagendewe ku mushahara mbumbe ukomatanyije n'amafaranga y'ingendo umukozi yemererwa.

    Ibi bitandukanye n'ibyari bisanzwe bigenderwaho; ari byo “umushahara ntahanwa ukomatanyije” n'amafaranga y'imiturire umukozi yemererwa, kandi bizoroshya ingengo y'imisoro, ndetse bifashe mu gushyiraho imisanzu ishingiye ku mushahara mbumbe.

    Yasobanuye ko guhuza umusanzu fatizo n'umusoro fatizo ari ukubangikanya imishahara igenderwaho mu gutanga imisanzu y'ubwiteganyirize n'igenderwaho mu gushyiraho imisoro.

    RSSB kandi yagaragaje ko kubihuza byombi bigamije gukuraho urujijo ku bijyanye n'amafaranga y'ingendo, gushyiraho uburyo budasumbanisha no kongera umusanzu w'ubwiteganyirize, hagamijwe kongera amafaranga uri mu kiruhuko cy'izabukuru ahabwa buri kwezi.

    RSSB yagaragaje ko igipimo cy’umusanzu w’ubwiteganyirize ku zabukuru kidahura n’ikiguzi cy’ubuzima muri iki gihe

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yasobanuriye abikorera ko izi mpinduka zirimo umushinga w’ikigega cya miliyari 30 Frw cyo gufasha ibigo by’ubucuruzi buciriritse kizatangizwa mu 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rssb-yaganiriye-n-abikorera-ku-mpinduka-muri-gahunda-y-ubwiteganyirize

  • Byagenze gute ngo Chriss Eazy ashishure ama… – #rwanda #RwOT

    Mbere y'uko Chriss Eazy akorera ibitaramo muri Uganda yari yagaragaje ko agiye gushyira hanze iyi ndirimbo. Kandi ayisobanura nk'imwe mu zigize ibihangano bye azifashisha mu bitaramo agiye gukorera ku mugabane w'u Burayi. 

    Uyu muhanzi azwiho gukora amashusho afite amwihariko, bituma hari umubare munini w'abafana waganjwe n'amarangamutima ye mu bihangano yagiye ashyira hanze kuva mu myaka itatu ishize ari mu muziki.

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye bagaragaza tumwe mu duce Chriss Eazy yifashishije mu ndirimbo ye adukuye mu ndirimbo 'Work' ya Teez, itsinda ryo muri Korea y'Epfo rikomeye muri iki gihe.

    Iri tsinda rimaze igihe riri mu muziki, ndetse rigizwe n'abasore batandatu barimo: Hongjoong, Seonghwa, Yunho, Yeosang, San, Mingi, Wooyoung ndetse na Jongho.

    Muri Kamena 2024, itsinda rya Ateez ryasohoye EP 11, ndetse na Album ebyiri. Muri iki gihe bavuzwe mu Rwanda binyuze mu ndirimbo 'Work' yabo Chriss Eazy yifashishije mu gukora amashusho ye 'Sambolera'.

    Bagaragaza ko batangiye urugendo rw'umuziki ku wa 24 Ukwakira 2018, ndetse batangiranye Extended Play (EP) bise 'Treasure EP.1: All to Zero'.

    Aba basore bakorana cyane n'inzu zifasha abahanzi mu bya muzika nka Hello82, KQ ENTERTAINMENT, RCA Records, Universal Music Japan, Nippon Columbia ndetse na Legacy Recordings. Umuziki wabo wubakiye ku njyana ya K-pop; hip hop; trap na EDM.

    Ukoresha amazina ya Caguwa ku rubuga rwa X, yagaragaje ko yatengushywe cyane no kuba Chriss Eazy 'ashishura' iriya ndirimbo. Yavuze ati 'Ibi bintu birababaje. Ibaze kuba uri umuhanzi warangiza ugashishura amashusho y'ibyakozwe n'abandi, ntibirangirire aho ahubwo ugashishura n'indirimbo. Ngaho namwe nimurebe.'

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagaragaje ko ibyakozwe na Chriss Eazy bikwiye kureberwa mu ndorerwamu yo guhanga ibishya ugendeye ku byakozwe n'abandi, kuko na Singapore yubatswe nyuma y'ubumenyi bavomye mu bindi bihugu.

    Ati 'Kera twigeze kubaza ukuntu Singapore yateye imbere ikihuta cyane. Icya mbere yanze guhimba ibintu byose bishya (inventing the wheel), icya kabiri ifata urubyiruko irwohereza mu Buyapani, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Burayi n'ahandi kwiga uko ikoranabuhanga na serivisi bikorwa.'

    Yumvikanishije ko Singapore irangamiwe muri iki gihe, yubatswe hagendewe ku ihame ryo kwigana, ugahindura ubundi ugakoresha ibyo gusa ufite (Copy+Modify+Paste).

    Utumatwishima yasoje agira ati 'Ibyo abahanzi n'abandi bahanga bakora byo guhera ku byahimbwe n'abandi ni 'Principe' yemewe. Gusa bajye bibuka kubahiriza amahame yo kurengera umutungo mu by'ubwenge (Intellectual Property).'

    'Ibindi mureke twibyinire 'Samborela', 'Best Friend' ya Bwiza na The Ben, n'izindi kandi tuzahurire mu gitaramo cya 'Shine Boy Fest' cya Davis D muri Camp Kigal tariki 29 Ugushyingo 2024.'

    Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy yabwiye InyaRwanda ko 'kwiga ari ukwigana' kandi 'nta porogaramu dukora zirimo nka 'Logic' mu gukora no gutunganya amashusho y'indirimbo ntabwo zahanzwe n'abanyarwanda'.

    Yavuze ko hatabayeho kwigana ijana ku ijana ibyakozwe 'n'uriya muhanzi ahubwo habayeho kurahura ubumenyi'.


    Iyi ni imwe mu ishusho igaragara mu mashusho y'indirimbo Chriss Eazy yakuye muri 'Work'

    Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy yavuze ko ibyo bakoze ari 'ukurahura ubumenyi' 

    Itsinda rya Teez ryakoze iyi ndirimbo mu mezi atanu ashize

     

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SAMBOLERA' YA CHRISS EAZY

    “> 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WORK' YA TEEZ

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149053/byagenze-gute-ngo-chriss-eazy-ashishure-amashusho-yindirimbo-yo-muri-korea-yepfo-149053.html

  • UR na UGHE muri kaminuza 10 za mbere nziza muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara – #rwanda #RwOT

    Raporo y'uyu mwaka yakusanyije amakuru yo muri kaminuza 129 zo mu bihugu 22 byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, hashingirwa ku gupima uruhare izo kaminuza zigira mu guteza imbere ibihugu ziherereyemo.

    Ingingo 20 zikubiye mu byiciro bitanu ni zo zigenzurwa, hakarebwa uburyo kaminuza zirushanwa amanota, nyuma hagakorwa impuzandengo yo kureba uburyo zirushanya mu gukemura ibibazo byugarije umugabane wa Afurika.

    Izo nkingi zirebwaho zirimo ibijyanye n'umutungo ibijyanye n'imari, gukorera mu mucyo, uburyo zikorana n'abanyeshuri, imiyoborere yazo ndetse n'ingaruka zigira ku Mugabane wa Afurika.

    The University of Global Health Equity (UGHE) yaje ku mwanya wa kane ivuye ku mwanya wa munani, aho yagize amanota menshi mu cyiciro kijyanye n'uburyo ikorana n'abanyeshuri bayo.

    Kaminuza y'u Rwanda yaje ku mwanya wa munani kuri uru rutonde, ibishimangira uburyo amavugurura imaze iminsi iri gukora ari gutanga umusaruro, anazamura ireme ry'uburezi ry'abanyeshuri bayigamo.

    Zimwe mu mpinduka iyi kaminuza iri gukora harimo kongera umubare w'abarimu bafite impamyabushobozi zo ku rwego rwo hejuru ndetse no kongera ibyiciro n'amashami yigisha, cyane cyane ikanibanda ku kwigisha mu byiciro bikuru, ibi bikajyana no gutanga impamyabushobozi zo ku rwego rwo hejuru.

    Muri rusange, 'University of Johannesburg' yo muri Afurika y'Epfo ni yo yaje ku mwanya wa mbere aho yitwaye neza mu bijyanye n'imari ndetse no gukorera mu mucyo. Kaminuza zo muri Afurika y'Epfo kandi zihariye imyanya ine mu 10 ya mbere kuri uru rutonde, ndetse zikagira imyanya itatu ya mbere.

    Uretse kaminuza ebyiri zo mu Rwanda n'izindi enye zo muri Afurika y'Epfo, ibindi bihugu bifite kaminuza ziza mu myanya 10 ya mbere birimo Ghana ifitemo ebyiri, Somalia ndetse na Uganda zifitemo imwe.

    Amafoto agaragaza amavugururwa yakozwe ku bikorwaremezo by'Ishami rya Kaminuza y'u Rwanda riri i Huye

    Inyubako ya UR Huye, ifatwa nk’ikirango cya Kaminuza y’u Rwanda yatewe amarange mashya ndetse iranarimbishwa.

    Ahazwi nko muri Batiment Central isigaye isa nyuma yo kuvugururwa. Aha hagarara inzu y’amateka n’ahitwa muri Audi Revesque.

    Iyo uhagaze imbere ya Auditorium, ureba haruguru ku nzu z’ibiro na Batiment Central.

    Hashyizweho ibyapa bishya biyobora abantu ahatandukanye.

    Ubusitani bwaratunganyijwe neza. Aha ni aho umuntu asohokera avuye muri Campus hafi n’amacumbi y’abanyeshuri yitwa Benghazi.

    Ubusitani bwitabwaho bumeze neza, ni bwo usanga ahatandukanye muri iyi kaminuza.

    Aha ni mu rubavu rwa Gymnase na yo yavuguruwe ikaba yarabaye nshya.

    Sitade ya UR Huye yaravuguruwe, ikaba ari na yo yabereyeho ibirori byo gutanga impamyabumenyi muri uyu mwaka.

    Igice cy’imbere muri stade cyashyizwemo tapis amu myanya y’ahatwikiriye.

    Ntiwavuga UR-Huye ngo wibagirwe ishyamba ry’Arboretum riyifubitse.

    Bariyeri ikwinjiza muri Kaminuza isigaye ikoresha ikoranabuhanga.

    Aha ni ku macumbi y’abanyeshuri yitwa Tutasnic.

    Iyi kaminuza kandi yitaye ku ikoranabunga aho abanyeshuri bicara bakabasha kubona ibiri online.

    Mu masangano y’umuhnda iyo uzamuka ku biro n’ukomeza kuri Grand Auditorium.

    Ahazwi nko ku Kigega cyangwa kuri Flotte, ubu hashyizweho icyapa cya Kaminuza cyaka nijoro.

    Mu masaha y’amanywa ni uko haba hameze.

    Ku nzira ijya ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa UR Huye.

    Ku nzira ijya ku macumbi amwe azwi nka Vietnam na Misereor, ndetse no kuri resitora ya VIP.

    Ku marembo y’ahitwa kuri’ Cantine’.

    Ku macumbi y’abanyeshuri yitwa Nyarutarama nyuma yo kuvugururwa, ubu habereye ijisho.

    Ku macumbi ya Cambodge ni uko hasigaye hagaragara.

    Ku macumbi y’abakobwa yitwa Vietnam, na ho harawe na benshi mu bize muri iyi kaminuza.

    Ku biro by’ishyirahamwe ry’abanyeshuri. Mbere hitwaga kuri AGEUNR, nyuma gato hitwa kuri NURSU, ubu ni kuri URSU.

    Ku bibuga by’imikino y’intoki hari n’amatara abafasha gukina no mu masaha y’ijoro.

    Isuku hose muri Campus ya Huye yagizwe intego.

    Inyubako ya ICT Centre n’isomero rya UR ririnini, na yo yaravuguruwe.

    Inyubako y’ikoranabunga yubatswe n’ikigo cya KOICA.

    Hari ubusitani buteyemo ibiti bizana umwuka mwiza muri iyo kaminuza

    Hanashyizweho inzira zifasha abafite ubumuga baza kuri Sitade ya UR-Huye.

    Ahahoze salon itunganya imisatsi, kuri ubu ntigikora.

    Muri Arbortum abanyeshuri bajya baharuhukira cyangwa abashaka kwiga batuje na bo bakahigira.

    Auditorium uyirebye uhagaze haruguru ku isomero. Abayibuka mu minsi ishize yo n’izindi ,inyuma hari amatafari.

    Menshi mu mazu y’ahazwi nko kuri Ex-Rectorat na yo yaravuguruwe.

    Ahitwaga kuri EJC cyangwa kuri DSTV na ho haravuguruwe.

    Batiment yabaye nshya ibereye ijisho.

    Amashuri yo kuri Ex-rectorat, yaravuguruwe hashyirwaho n’inzira z’abafite ubumuga.

    Abibuka mu myaka ya mbere ya za 2012 ahamanikwaga intonde z’amafaranga azwi nka buruse.

    Kuri cantine na ho haravuguruwe, habereye ijisho.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-na-ughe-muri-kaminuza-nziza-muri-afurika-yo-munsi-y-ubutayu-bwa-sahara

  • U Rwanda rwifuza kuba igicumbi cy'uburezi muri Afurika mu 2035 – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yaganiraga n'Abadepite bagize Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n'Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

    Muri ibyo biganiro byibanze ku byavuye mu isesengura ry'ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y'Uburezi yo mu 2003 na gahunda y'uburezi (2017-2024) n'ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga itandukanye.

    Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko hakozwe byinshi bishingiye kuri politiki y'uburezi ya 2003 kandi ikigenderwaho mu guteza imbere uburezi kuri bose, budaheza kandi bufite ireme.

    Yagaragaje ko bijyanye na Kaminuza u Rwanda rufite, ubu mu gihugu habarizwa kaminuza 35 harimo amashuri atatu ya leta kandi ko umubare w'abanyeshuri ugenda wiyongera.

    Ati 'Ku byerekeye Kaminuza dufite izigera kuri 35 harimo eshatu za Leta, ariko urebye muri ayo mashuri dufite abanyeshuri hafi ibihumbi 120 ariko turashaka kuzamura uwo mubare kandi hari inyigo iri gukorwa ku buryo u Rwanda rwazagirwa ahantu h'icyitegererezo.'

    Yakomeje 'Turifuza ko u Rwanda rwagirwa ahantu h'icyitegererezo muri Afurika ku bijyanye na Kaminuza ku buryo Abanyafurika batekereje kwiga muri Kaminuza bazajya baza mu Rwanda kandi iyo nyigo iri gukorwa.'

    Yashimangiye ko iyo ntego izaba yagezweho mu 2035 aho u Rwanda ruzazamura umubare w'abanyamahanga biga muri kaminuza z'imbere mu gihugu ariko kandi bikajyana no kuzamura umubare w'Abanyarwanda bazigamo.

    Ati 'Turashaka guteza imbere uburezi bwo mu Rwanda na Kaminuza, ubu turi kwiga uburyo zakomeza gukaza umurego mu kwigisha abana ku buryo basohoka bafite ubumenyi bujyanye n'aho Isi iri kugana.'

    Yagaragaje ko bifuza ko hazarebwa uburyo amasomo atangwamo muri za Kaminuza by'umwihariko muri Kaminuza y'u Rwanda kureba uko hatezwa imbere igice kijyanye n'ubushakashatsi.

    Kuri ubu mu Rwanda hari abanyeshuri barenga ibihumbi 10 by'abanyamahanga biga muri Kaminuza zo mu Rwanda.

    MINEDUC yemeje ko kuba uwo mubare warabashije kugerwaho uvuye ku 1397 mu 2017/2018 kandi utari washyizwe mu ntego runaka, bisobanuye ko mu gihe igihugu cyakwiha intego yo kongera uwo mubare nta kabuza zagerwaho.

    Raporo ya '2024 Times Higher Education' iheruka gushyira Kaminuza y'u Rwanda na Kaminuza ya UGHE muri Kaminuza 10 za Mbere muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara.

    Muri iyo raporo hakusanyije amakuru yo muri kaminuza 129 zo mu bihugu 22 byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, hashingiwe ku gupima uruhare zigira mu guteza imbere ibihugu ziherereyemo.

    The University of Global Health Equity (UGHE) yaje ku mwanya wa kane ivuye ku mwanya wa munani mu gihe Kaminuza y'u Rwanda yaje ku mwanya wa munani kuri uru rutonde.

    Amashuri makuru na za kaminuza akorera mu Rwanda yagiye yiyongera uko imyaka igenda, kuko nko mu myaka irindwi ishize agera kuri 20 yasabye gukorera mu Rwanda kandi arabihabwa.

    Aya arimo akora mu buryo mpuzamahanga nubwo atari yo gusa yakira abanyeshuri b'abanyamahanga.

    Nk'urugero mu barenga 8000 bahawe impamyabushobozi mu mpera za Ukwakira 2024, muri Kaminuza y'u Rwanda, abanyamahanga bari 126.

    Inzego z’uburezi zagaragarije Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, urubyiruko, Siporo n’Umuco mu Nteko Ishinga Amategeko ishusho y’uburezi mu Rwanda

    Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko u Rwanda ruzaba ari igicumbi cy’uburezi mu 2035


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwifuza-kuba-igicumbi-cy-uburezi-muri-afurika-mu-2035

  • Byagenda bite 'internat' zikuweho ku biga mu mashuri y'icyiciro rusange mu Rwanda? – #rwanda #RwOT

    Mu 2008 hatangizwa uburezi bw'ibanze bw'imyaka icyenda, umubare w'abigaga amashuri yisumbuye warazamutse cyane kubera abana babaga babuze amanota make ngo boherezwe mu mashuri bacumbikirwamo bahise bahabwa amahirwe yo gukomeza amashuri.

    Aya mashuri agitangira ntiyakiriwe neza na benshi ariko uko iminsi yagiye yicuma, abana bayizemo batsinda ku kigero cyo hejuru, bagakomereza mu mashami atandukanye. Ubu bamwe bari mu mirimo ya Leta nk'ubuvuzi, uburezi n'ibindi kandi babikora neza.

    Imibare igaragaza ko mu mashuri yose yo mu gihugu yigisha abanyeshuri bacumbikirwa, harimo imyanya ibihumbi 17 igenewe abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere w'icyiciro rusange.

    Ku barangije uwa gatandatu w'abanza mwibuka ko bakubwiraga ngo uhitemo ibigo bitatu wifuza kuzajya kwigamo nuramuka utsinze ikizamini cya Leta.

    Minisitiri w'Uburezi Joseph Nengimana aherutse kuvuga ko ibizamini bya kera byategurwaga ku buryo umubare w'abanyeshuri batsinda uba ungana n'imyanya iri mu mashuri abandi bagasigara ariko kuri ubu si ko bimeze.

    Nk'urugero mu mwaka w'amashuri wa 2023/2024, abakoze ibizamini bya Leta bari 202.021 barimo abakobwa 111.249 bangana na 55,1% n'abahungu 90.772 bangana na 44,9%.

    Abatsinze ni 195.463 barimo abakobwa 107.834 n'abahungu 87.629, mu gihe abatsinzwe ari 6492 barimo abakobwa 3375 n'abahungu 3227.

    Muri abo barenga ibihumbi 195, abahawe imyanya yo mu bigo bicumbikira abanyeshuri ni ibihumbi 17 bangana na 7,8%, abandi boherejwe kwiga mu mashuri yegereye aho bakomoka.

    Muri aba kandi ababarirwa ku mitwe y'intoki ni bo bahawe amashuri basabye. Ishuri rya GS St Aloys Rwamagana ni ryo ryasabwe n'abana benshi, ni ukuvuga abarenga ibihumbi 23 nyamara rifite imyanya 120 gusa.

    Lycée Notre-Dame de Cîteaux, Collège Saint André na yo yasabwe n'abarenga ibihumbi 10 nyamara afite imyanya itarenga 100 irindi ntirirenze 159.

    Hari umuyobobozi uherutse kuvuga ko usanga ababyeyi n'abana batahawe amashuri basabye babyinubira nyamara nta yandi mahitamo aba ahari.

    Ati 'N'iyo tubashyizeyo usanga ari igitonyanga mu nyanja ugasanga binuba ngo ni gute tutabonye ishuri, ariko hari amashuri make baba bifuza agasabwa n'abantu benshi hanyuma batayabona bagakeka ko tutayabahaye.'

    Internat mu cyiciro rusange zivuyeho byakwangiza iki?

    Ababyeyi benshi bumva ko umwana wiga neza ari uwiga mu mashuri biga bacumbikirwa.

    Ku ruhande rumwe abari muri aya mashuri bagendera ku murongo w'ishuri kugeza igihe bagiye mu biruhuko, mu gihe abiga bataha bahuza ubuzima bw'ishuri n'ubuzima busanzwe bwo muri sosiyete batuyemo.

    Inzego z'uburezi mu Rwanda zihamya ko abatsinda ibizamini bya Leta mu cyiciro rusange ari abiga mu mashuri bigamo bataha.

    Uwaduhaye amakuru ati 'Iyo bazamutse bakajya gukora ikizamini cy'Icyiciro rusange, ntabwo ba bandi 7,8% biga mu mashuri babamo ari bo batsinda gusa, hari n'abandi benshi batsinda sinzi ahantu rero biva kumva ko abantu biga bataha batiga neza […] ahubwo abenshi banatsinda ni ababa bize mu mashuri bigamo bataha.'

    Mu mwaka w'amashuri wa 2023/2024 abakoze ibizamini bya Leta mu cyiciro rusange bari 143.227, barimo abakobwa 79.933 n'abahungu 63.294, hatsinda 93,8% na ho abatsinzwe ni 8912, barimo abakobwa 6241 bangana na 70%, abahungu bakaba 2671 bangana na 30%.

    Ababa mu nzego z'uburezi IGIHE yaganiriye nayo, bahuriza ku kuba gahunda yo gucumbikira abanyeshuri mu cyiciro rusange yazakurwaho 'abana bakajya biga kuva mu mashuri abanza kugeza mu wa gatatu bataha kubera ko urebye uko bimeze n'iyi myanya mike mu myaka iri imbere abazaba bayishaka bazagenda baba benshi.'

    Mu gihe iki gitekerezo cyajya mu bikorwa, amashuri afite amashami atandukanye yaba abonye indi myanya ibihumbi 17 yiyongera ku myanya ibihumbi 64 iba itegereje abajya mu mwaka wa kane w'amashuri biga babamo.

    Binabarwa ko abanyeshuri bose bo mu mashuri abanza kugeza mu mwaka wa gatatu bakwiga mu mashuri yegereye aho batuye, bitandukanye n'uko umwana ashobora kuva ku ishuri ribanza ryo mu Karere ka Burera ku mupaka wa Uganda, akajya kwiga i Nyaruguru kubera ko ari ho bamuhaye umwanya wo kwigamo.

    Abanyeshuri bahabwa imyanya mu mashuri y’icyiciro rusange baba ari bake cyane ugererayije n’abatsinze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byagenda-bite-internat-zikuweho-ku-biga-mu-mashuri-y-icyiciro-rusange-mu-rwanda

  • Ibizamini by'akazi ku barangije muri TTC bishobora gukurwaho – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yaganiraga n'Abadepite bagize Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2024.

    Depite Nyiramana Christine yabajije impamvu abanyeshuri biga mu mashuri Nderabarezi,TTC, bongera gusabwa gukora ikizamini cy'akazi mu gihe bagiye kwigisha kandi baba baratsinze neza amasomo yabo.

    Yabajije niba nta buryo byakorwa, ku buryo abarangije muri ayo mashuri bigaragara ko batsinze, bajya bashyirwa mu kazi babanje gukoreshwa ikindi kizamini.

    Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko icyo kibazo kiri mu biri gushakirwa ibisubizo ku buryo mu minsi iri imbere icyo kizamini gishobora kuzavaho.

    Ati 'Iki kibazo cy'abana barangiza muri TTC, hanyuma tukanabasaba kongera gukora ikindi kizamini. Iki tumaze iminsi tukiganiraho twibaza niba icyo kizamini cya kabiri gikenewe.'

    Yakomeje ati 'Ingamba turi gufata zizatuma na cyo gishobora kuvaho, kubera iki? Ubu turi kuvuga ngo dukaze uko twigisha Icyongereza, abana bagomba kurangiza bari ku rwego rwiza.”

    “Icya kabiri ni ukuvuga ngo ibizamini bya Leta n'uburyo twazamuye amanota dufatiraho n'uburyo bizajya bikorwa, bizajya bitwemeza ko uwo mwana urangije azaba afite ubumenyi bwo guhita yigisha.'

    Yagaragaje ko hakiri gukorwa ubusesenguzi mbere y'uko hafatwa icyemezo kuri ibyo ariko ko mu gihe bizaba byamaze kwemezwa bizatangazwa, ariko ko n'abarangije mbere muri ayo mashuri nabo bazarebwaho.

    Ati 'Ibyo bizaba niturangiza ubwo busesenguzi tugafata icyemezo. Hari n'abandi bamaze kurangiza, bakaba barakoze ibizamini bagatsindwa cyangwa ntibabashe kujya mu mirimo, izo ngamba nituzifata na bo tugomba kuba tubafitiye igisubizo.'

    Raporo ya Minisiteri y'Uburezi ya 2022/2023 igaragaza ko abanyeshuri bari mu mashuri ya TTC bari 12.701 barimo abahungu 5.494 n'abakobwa 7.207.

    Kugeza ubu u Rwanda rufite ibigo by'amashuri Nderabarezi 16.

    Abiga muri TTC bashobora kuzakurirwaho ibizamini by’akazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibizamini-by-akazi-ku-barangije-muri-ttc-bishobora-gukurwaho

  • Mbappé yarase penariti ubwo Real Madrid yatsindwaga na Liverpool ibitego 2 muri UEFA Champions League #rwanda #RwOT

    Byabaye ibihe bitoroshye ku mukinnyi w'umupira wamaguru Kylian Mbappé, warase penariti ubwo Real Madrid yatsindwaga na Liverpool ibitego 2-0.

    Ni mu gihe umutoza mukuru w'ikipe ya Real Madrid, Carlo Ancelotti yemeye ko Liverpool yari ikwiye gutsinda Real Madrid, yavuze ko kandi Mbappé akeneye inkunga ikomeye yo kuba afite abamugariza benshi, kuko ntibyumvikana kurata penariti.

    Kapiteni wa Real Madrid, Luka Modric yavuze ko nubwo Mbappé yari afite inzibacyuho itoroshye, ariko ntabwo bimwemerera kuba umwami muri Real Madrid, kugeza naho arata penariti.

    Modric yagize ati: 'Ntabwo byoroshye gukora intangiriro kuri Mpappe i Madrid, uko byagenda ko ibihe bya mbere biragora kubaka izina mu ikipe'.

    Ku cyumweru, Mbappé na Madrid bashobora kugira amahirwe meza yo gusubirana intsinzi kuba bazahura na Getafe muri La Liga ku cyumweru.

    Source : https://kasukumedia.com/mbappe-yabuze-penariti-ubwo-real-madrid-yatsindwaga-na-liverpool-ibitego-2-muri-uefa-champions-league/