Blog

  • Byangiza umutima! Impamvu bibujijwe kunywa am… – #rwanda #RwOT

    Abahanga bemeza ko mu gihe cy'ubushyuhe buringaniye, umuntu mukuru akwiye kunywa amazi ari hejuru ya litiro ebyiri ku munsi, kuko ubusanzwe umubiri w'umuntu utakaza Litiro imwe y'amazi mu nkari ndetse andi mazi angana atyo agatakara binyuze mu byuya, imyanda yo mu bwiherero ndetse no mu mwuka duhumeka.

    Gusa banavuga ko umuntu aba akwiye kwitwararika mu gihe ari kunywa amazi.

    Zimwe mu mpamvu udakwiriye kunywa amazi uhagaze:

    Urubuga Health exchange ruvuga ko kunywa amazi uhagaze bibangamira igogogora, ibi bigatera kuribwa mu gifu ndetse na gaz  nyinshi bitera 'ikirungurira'.

    Kunywa amazi uhagaze, bibangamira imisemburo yifashishwa mu gusya ibiryo mu gifu, ibi bikaba byagutera kugugarara cyangwa gutumba.

    Iyo ugahaze, ukanywa amazi bihatira umutima gutera cyane, abahanga bagira abantu inama yo kwicara mu gihe bagiye kunywa amazi.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'urubuga rwa Healthxchange, bwagaragaje ko kugira ngo amazi unywa akugirire akamaro ari uko umenya igihe cyo kuyanywa, umuntu aba akwiriye kunywa amazi akimara kubyuka mbere yo kugira icyo ufata, nko gufata ifunguro rya mu gitondo n'ibindi.

    Kunywa amazi mbere cyangwa nyuma yo kurya iminota 30, bifasha umubiri gukora igogora neza ndetse bikanawufasha gukura intungamubiri mu byo wariye.

    Ni mu gihe kunywa amazi mbere yo kujya mu bwogero bigabanya umuvuduko w'amaraso ndetse no kunywa amazi isaha imwe mbere yo kuryama kuko bifasha mu gikorwa cyo kuvugurura uturemangingo mu gihe uryamye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149038/byangiza-umutima-impamvu-bibujijwe-kunywa-amazi-uhagaze-149038.html

  • Element yahundagajweho amafaranga mu gitaramo… – #rwanda #RwOT

    Ibi bitaramo byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024, bisanzwe bitegurwa n’umunyarwenya Alex Muhangi uheruka i Kigali mu bitaramo bya Gen-z Comedy byabereye muri Camp Kigali. 

    ‘Comedy Store’ yayitangije mu 2016, kandi byatanze umusaruro ukomeye mu kuzamura urugendo rw’urwenya muri iki gihugu, ndetse yahisemo ko bizajya biba rimwe buri cyumweru.

    Bihuza cyane abanyarwenya bakizamuka n’abandi bubatse izina bakora ‘Stand-up Comedy’. Muri iki gitaramo, Element yaririmbye indirimbo ze zirimo nka ‘Fou de Toi’ yakoranye na Ross Kana na Bruce Melodie, aririmba indirimbo kandi nka ‘Milele’, ‘Kashe’, ‘Sikosa’ yakoranye na The Ben na Kevin Kade n’izindi. Yaririmbye mu buryo bwa ‘Play Back’.

    Bamwe mu bakobwa banyuzwe n’uburyo uyu musore yabataramiye, kugeza ubwo bamwe muri bo bagiye bamupfumbatisha amafaranga mu rwego rwo kumushimira uko yabataramiye. Muri iki gitaramo, Element yari yambaye umupira wanditseho ‘Uganda’.        

    Iki gitaramo cy’urwenya yagombaga kugihuriramo na Pasiteri Wilson Bugembe wagiye ugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye. Uyu mugabo w’umuvugabutumwa ubwo yari ageze ku rubyiniro, yagiye yigisha ijambo ry’Imana, nyuma anyuzamo yakira ku rubyiniro abarimo Bebe Cool wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, ndetse byageze ubwo anahamagara MC Kats wavuzwe cyane ubwo yari mu rukundo n’umunyarwandakazi Fille Mutoni.

    Iki gitaramo cy’urwenya cyanyuzemo abarimo Sammie na Shawa Dance, Merry Hearts, Madrat na Chiko, Happy Kyazze, Yeffe Band, Dj Lolah, Stream of Life Choir, MC Mariachi n’abandi banyuranye. Mu gihe cy’amasaha arenga ane, iki gitaramo cyayobowe na Kalela ndetse na Bree.

    Inkumi zo muri Uganda zanyuzwe n'indirimbo zirimo 'Sikosa' zimuhangazaho amafaranga 

    Element yaserutse yambaye umwambaro wa Uganda, mu gitaramo cyihariye kuri we 

    Element yagaragaje ko yakozwe ku mutima ku mutima abiganjemo abakunzi b'urwenya muri ibi bitaramo 

    Element yaririmbye muri iki gitaramo yishimye, kuko indirimbo ye 'Fou de Toi' yujuje abarenga Miliyoni 20 bayirebye kuri Youtube


    Pastor Bugembe yahagamagaye ku rubyiniro Bebe Cool ataramira abantu mu gihe cy'iminota micye 

    MC Kats [Ubanza ibumoso] wavuzwe cyane mu rukundo na Fille Mutoni wamaze kugaruka mu Rwanda

     

    Alex Muhangi [Ubanza ibumoso] yatangije ibi bitaramo kuva mu 2016, kandi byatanze umusaruro wigaragaza







    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149029/element-yahundagajweho-amafaranga-mu-gitaramo-cyurwenya-bebe-cool-aratungurana-amafoto-149029.html

  • MU MAFOTO: ‘Styles’ 25 z’imisatsi y’Abagore… – #rwanda #RwOT

    Kugaragara neza ni ishema rya buri wese, bikaba akarusho iyo bigeze ku gitsina gore. Icyakora bigira ikiguzi kuko bisaba kwiyitaho kugira ngo umugore/umukobwa abe asa neza. Kimwe mu bintu bishobora gutuma ufatwa nk'umuntu usa neza, ni uko ugira inyogosho n’ibisuko byiza.

    Inyogosho n’ibisuko bishobora guterwa n'ibintu bitandukanye, birimo imiterere y'umutwe, ingano n'ubwoko bw'umusatsi, ubuhanga bw'umwogoshi, igiciro cyo kwita ku musatsi n'ibindi bitandukanye.

    Hari inyogosho n’ibisuko by’abagore bigezweho uyu mwaka nk’uko zakomeje kugarukwaho n’imbuga z’imideli berekana ibigezweho bijyanye n’imisatsi. 

    Izo Styles ni izi zikurikira:

    1. Rubber Band Hairstyle

    2. Bohemian Hairstyle

    3. Afro Kinky Natural Hairstyle

    4. Medium Length Natural Twist Hairstyle

    5. Short Natural Hairstyle

    6. Big Chop Hairstyle for Natural Hair

    7. Bob Cut Hairstyle

    8. Bouncy Curly with Braids

    9. Micro Twists in Braids

    10. Simple Updo Hairstyle

    11. Big Cornros Hairstyle

    12. Black Bob Natural Hairstyle

    13. Robe Twists Natural Hairstyle

    14. Short Grey Hairstyle

    15. Criss Cross Rubber Band Hairstyle

    16. Sleek Hairstyle

    17. Two Ponytails Hairstyle

    18. Box Braids Hairstyle

    19. Ponyatail With Golden Thread

    20. Goddess Braid Hairstyle

    21. Bantu Knots

    22. Braided Bun with A Golden Thread

    23. Bun Hairstyle

    24. Plait Hairstyle

    25. Blowout Hairstyle

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149025/mu-mafoto-styles-25-zimisatsi-yabagore-zigezweho-mu-2024-149025.html

  • Kigingi yasubije abahuje ibibazo bya Politiki… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wo mu gihugu cy’u Burundi yamamaye cyane mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, ahanini binyuze mu buryo atera urwenya yisunze ingingo nyinshi zidakunze kugarukwaho n’abanyarwenya banyuranye.

    Mu bihe bitandukanye yanatumiwe gukorera ibitaramo mu bihugu by’i Burayi, mu Bwongereza n’ahandi, bituma umubare munini na n’uyu munsi umwiyumvamo. 

    Azwi cyane mu Rwanda binyuze mu bitaramo bya Comedy Knights, ndetse yigaragaje cyane muri Seka Live ya Nkusi Arthur n’ahandi.

    Afitanye umubano wihariye n’u Rwanda, cyane ko muri Mutarama 2022 yakoze ubukwe n’umunyarwandakazi Marina. Ibi byamwongereye gutumirwa cyane mu Rwanda, ndetse yigeze kwigaragaza muri Gen-z Comedy yabereye kuri Mundi Center. 

    Ariko muri Werurwe 2024 yatengushye abakunzi be, kuko atigeze aboneka mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu kwizihiza imyaka ibiri yari ishize ibi bitaramo bibera ku butaka bw’u Rwanda.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Kigingi yasobanuye ko tariki 21 Werurwe 2024 yagize ibiraka bibiri, birimo igitaramo cya Gen-z Comedy, n’ikindi kiraka yari yahawe n’undi muntu ariko ntiyahita amwishyura.

    Yavuze ko ubwo yavuganaga n’uriya muntu yamubwiraga ko kiriya kiraka kirimo inzego za Guverinoma, avuganye kandi na Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy nawe amubwira ko iki gitaramo kizaba kigamije kwizihiza imyaka ibiri ishize bakora.

    Kigingi yavuze ko yari yabwiye Fally Merci ko ‘bishobora kuzahinduka ku munota wa nyuma’ ariko ko hakimara gusohoka ‘Flyer’ zigaragaza ko ‘nzataramira i Kigali wa muntu yarampamagaye ambwira ko yagize inshingano nyinshi n’akazi kenshi katumye tutabasha kuvugana’.

    Akomeza agira ati “Naramubajije nti none tubikore gute? Arambwira ati ‘ni wowe dushaka, ni abantu bakuze uzataramira, badakeneye ibintu byihariye, udaciye ku ruhande.’”

    Kigingi yavuze ko icyo gihe yahise ahamagara Fally Merci amubwira ko akazi kahuriranye kandi ‘abasha kunyumva kuko dusanzwe dukorana’. Ati “Hari ukuntu umuntu akuruhura, akumva neza ibyo washakaga, Fally Merci yarambwiye ati nta kibazo, icyiza ni uko wari warabinteguje mbere y’aho.”

    Uyu munyarwenya yavuze ko atari imibanire y’ibihugu itameze neza muri iki gihe aho imipaka imwe n’imwe ifunze, byatumye atabasha kugera i Kigali ahubwo ‘byatewe n’akazi kahuriranye’.

    Kigingi yavuze ko n’ubwo imipaka ifunze ariko indege zirakoreshwa. Yavuze ko ubuzima bwakomeje kugenda nk’ibisanzwe n’ubwo ‘ibintu bitameze neza nk’ibisanzwe’.

    Ati “Iyo tuje hano batubaza aho tugiye, tukavuga ko tugiye mu Rwanda. Mu gihe gishize nari umushyushyarugamba mu bukwe mbona imiryango yaje gushyingira umukobwa wabo.”

    Yavuze ko nk’abantu ‘batari muri Politike twifuza ko ibintu byakomeza kugenda nk’ibisanzwe’. Ati “Twebwe nta Politike tujyamo niyo mpamvu n’uyu munsi naje ndi hano.”

    Uyu mugabo yagaragaje ko yiteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo cya Gen-z Comedy giteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    U Burundi buherutse gufunga imipaka ibihuza n'u Rwanda. Ndetse mu minsi ishize Ikipe ya Dynamo BBC yanze gukina yambaye imyambaro ya 'Visit Rwanda' mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat yo muri Maroc barasezerwa mu irushanwa rya BAL 2024.

    Abategetsi b'u Burundi bashinja kandi u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara guhungabanya umutekano no kwica abantu mu Burundi. Ariko ibyo u Rwanda rurabihakana.

    Hagati ya 2015 na 2022 u Burundi bwafunze imipaka yabwo n'u Rwanda, umuturage w'u Burundi uciye inzira y'ubutaka akemererwa kujya mu Rwanda ahawe uburenganzira bwanditswe na leta.

    Ibi byagize ingaruka zikomeye ku bitaramo by'abahanzi b'Abanyarwanda bari bateguye gukorera mu Burundi, kuko byagiye bihagarikwa mu bihe bitandukanye.

    Kigingi ari mu banyarwenya b'abahanga badashidikanywaho na benshi bitabira ibitaramo by'urwenya. Kigingi yaje mu Rwanda kuhataramira mu gitaramo cy'urwenya cya Comedy Jam, cyabereye muri Serena Hotel agihuriyemo na Nkusi Arthur ndetse na Anne Kansiime wo muri Uganda.

    Kigingi yahuriye ku rubyiniro na bagenzi be barimo Eric Omondi, Nkusi Arthur, Chipkeezy, Herve, Babu, Michael n'abandi.

    Mu 2019, Kigingi yateye urwenya mu iserukiramuco 'Kigali International Comedy Festival' ryahuje abanyarwenya b'inkorokoro, ryateguwe na Comedy Knights ifatanyije n'Uruganda rwa SKOL Brewery Limited Rwanda.

    Icyo gihe, Kigingi yavuze ko ari ku nshuro ya munani ataramiye mu Rwanda. Ati 'Si ubwa mbere nje gutaramira mu Rwanda. Ndumva ubu ari ku nshuro ya munani. Umuntu arakura mu bintu akora, ibihugu byacu birahuye cyane, ariko na none bikagira n'aho bitandukanira.'


    Kigingi yatangaje ko atakomwe mu nkokora n'ibibazo bya Politike, ahubwo ntiyitabiriye isabukuru ya Gen-Z Comedy kubera akazi kahuriranye

    Kigingi yasobanuye ko yari yateguje Fally Merci ko ashobora kutazaboneka 

    Kigingi ategerejwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy kiba kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA KIGINGI


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149030/kigingi-yasubije-abahuje-ibibazo-bya-politiki-no-kuba-ataragaragaye-mu-isabukuru-ya-gen-z–149030.html

  • Donald Trump yatangaje ko natangira inshingano zo kuyobora Amerika azahagarika intambara y'Uburusiya na Ukraine. #rwanda #RwOT

    Ubutegetsi bwa Biden uri gusoza manda ye muri Amerika, bumaze iminsi bushyira imbaraga mu gufasha Ukraine haba mu ntwaro n'ibindi, kugira ngo intambara hagati ya Ukraine n'u Burusiya ikomeze.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye Ukraine kugabanya imyaka isabwa ngo umuntu yemererwe kwinjira mu gisirikare, ikava kuri 25 ikagera kuri 18.

    Ni mu gihe Amerika iri kwitegura koherereza Ukraine indi nkunga y'intwaro za miliyoni $725.

    Impamvu ni uko ubutegetsi bwa Joe Biden bwifuza ko Ukraine igira abasirikare benshi ku rugamba, kandi bikaba bitashoboka mu gihe hatagabanyijwe ibituma benshi babura amahirwe yo kwinjira mu gisirikare.

    Mu myaka itatu intambara imaze, Ukraine imaze gutakaza hafi 20% by'ubutaka yahoranye, ninako kandi Russia iri gukomeza kwikubira imitungo ya Ukraine.

    Donald Trump watsindiye kuyobora Amerika, yatangaje ko najya ku butegetsi icyo azashyira imbere ari uguhagarika iyo ntambara.

    Source : https://kasukumedia.com/donald-trump-yatangaje-ko-natangira-inshingano-zo-kuyobora-amerika-azahagarika-intambara-yuburusiya-na-ukraine/

  • Kamonyi: Ukekwaho kwica umugore we yafatiwe i Nyagatare – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'inkuru IGIHE yabagejejeho ku wa 24 Ugushyingo uyu mwaka, yavugaga ko mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Gihara, Umudugudu wa Rukaragata, umugore witwa Mukandayisenga Françoise w'imyaka 32, bikekwa ko yishwe n'umugabo we witwa Tuyizere na we w'imyaka 28, amuteye icyuma, we agahita acika.

    Amakuru yavaga mu baturanyi n'abo mu muryango wabo, yavugaga ko uyu muryango wabanaga mu makimbirane, ari nabyo byaje kuvamo urupfu.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2024, ukekwaho kwica Mukandayisenga Alphonsine wo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge Runda, Akagari ka Gihara, Umudugudu wa Rukaragata yatawe muri yombi ageze mu Karere ka Nyagatare.

    Ati 'Bigaragara ko yashakaga gutorokera mu gihugu cy'abaturanyi.''

    Kugeza ubu, Tuyizere yamaze kugarurwa mu Ntara y'Amajyepfo, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge, mu Karere ka Kamonyi kugira ngo ashyikirizwe RIB.

    Nyakwigendera Mukandayisenga Françoise, yashyinguwe ku wa 25 Ugushyingo 2024.

    Indi nkuru bifitanye isano:

    https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-arahigishwa-uruhindu-nyuma-yo-gukekwaho-kwica-umugore-we-amuteye-icyuma

    Mukandayisenga Alphonsine, bikekwa ko yishwe n’uwari umugabo we, amuteye icyuma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-ukekwaho-kwica-umugore-we-yafatiwe-i-nyagatare

  • U Rwanda rukeneye miliyari 6,5$ mu kubaka ubukungu burengera ibidukikije – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda igamije guhindura u Rwanda igihugu gifite ubukungu buhangana n'imihindagurikire y'ibihe kandi bubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima.

    Iteganya uburyo bwo gushaka inkunga no gushora imari mu mishinga irengera ibidukikije.

    Biteganywa ko ingengo y'imari yayo ari miliyari 11$, azafasha mu gushyira mu bikorwa intego u Rwanda rwihaye mu kurengera ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ziri mu mujyo w'amasezerano y'i Paris ku byerekeye imihindagurikire y'ikirere [Nationally Determined Contributions- NDCs], kugeza mu 2030.

    Magingo aya hamaze kuboneka miliyari 4,5$ yagenewe ibikorwa byo kuva mu 2020 kugeza mu 2025. Haracyakenewe miliyari 6,5$ azakoreshwa kugeza mu 2030.

    Umusingi w'iyi gahunda, ni uguharanira ko buri shoramari rikozwe, ryaba irya Leta cyangwa iry'abikorera, riba rihuye n'iyi ntego yo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije kandi rigabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere.

    Izibanda ku ngingo eshanu z'ingenzi: kongera ishoramari mu mishinga idahumanya ikirere kandi irwanya ingaruka z'imihindagurikire yacyo, imikoreshereze ihamye y'amafaranga ya leta mu bikorwa birengera ibidukikije, gukangurira abikorera gushora imari mu mishinga ibungabunga ibidukikije, korohereza abikorera bashora imari yabo muri iyi mishinga no kunoza uburyo bwo gukurikirana no kugenzura iryo shoramari.

    Mu bizitabwaho harimo no kongera ishoramari mu mishinga idahumanya ikirere kandi irwanya ingaruka z'imihindagurikire yacyo

    Ni muri urwo rwego muri MINECOFIN, hashyizweho Ishami rishinzwe kugenzura amafaranga yagenewe ibikorwa byo kubungabunga ikirere 'Climate Finance Department'.

    Rizajya rigenzura imikoreshereze y'inkunga, ritegure imishinga, kandi rishyire mu bikorwa gahunda zijyanye no gushaka ubushobozi bwo gushyigikira ibikorwa bijyanye n'ibidukikije.

    Biteganyijwe ko hagati ya 2024-2026 iri shami rizatangira ibikorwa ku mugaragaro.

    Ubuhinzi bwihariye 33% by'umusaruro mbumbe w'igihugu kandi bukorwamo n'abaturage bagera kuri 70%, nabwo buzitabwaho muri iyi gahunda. Biteganyijwe ko hazahindurwa uburyo bwo guhinga bigatangira gukorwa mu buryo burengera ibidukikije aho bizasaba ishoramari ryihariye rya miliyari $6,5 kugera mu 2050, miliyari $5,6 zikava mu bikorera.

    Urwego rw'ubukerarugendo rwinjije miliyoni $455 mu 2022, na rwo ruri mu zizibandwaho aho hazagurwa ibikorwa byo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije.

    Iyi gahunda kandi iri mu murongo w'Icyerekezo 2050, aho u Rwanda rwifuza kuba rufite izamuka ry'ubukungu n'iterambere bijyana n'inzira y'imikoreshereze n'imicungire y'umutungo kamere mu buryo burambye, hubakwa ubushobozi bwo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere.

    Kugera mu 2030, u Rwanda rwifuza kuzaba rwaragabanyije ku rugero rwa 38% by'umwuka wangiza ikirere rwoherezayo.

    Leta y'u Rwanda iteganya ko amafaranga akenewe azaturuka mu bikorwa bitandukanye, birimo inkunga z'amahanga ndetse n'ibikorwa by'ishoramari rishyirwa mu kurengera ibidukikije.

    Muri iyi gahunda urwego rw’ubuhinzi narwo ruzitabwaho

    Ubukerarugendo bufatwa nk’inkingi ikomeye y’ubukungu bw’u Rwanda

    U Rwanda ruhagaze he?

    Mu 2016 u Rwanda rwemeje amasezerano y'i Paris ku byerekeye imihindagurikire y'ikirere. Akubiyemo ingamba zo kugabanya izamuka ry'ubushyuhe ku Isi rikaguma munsi ya dogere celsius 2 nk'uko byari bimeze mu bihe bya mbere y'inganda, no gukomeza gukaza ingamba mu kugabanya ubwo bushyuhe ku buryo butarenga dogere celsius 1,5.

    Harimo ingamba zo kongera ubushobozi bwo guhangana n'ingaruka mbi z'imihindagurikire y'ibihe n'izo kugira iterambere ry'ubukungu riri mu mujyo wo kugabanya imyuka ihumanya ikirere kandi rishobora guhangana na yo.

    Ubu hafi 5,4% [angana na miliyoni 217,6 z'amadolari y'Amerika buri mwaka hashingiwe ku ngengo y'imari ya 2023/2024] agenerwa urwego rw'ibidukikije, cyane cyane mu bijyanye no guhangana n'imihindagurikire y'ikirere na gahunda zo kurengera ibidukikije.

    Ibi bivuze izamuka rya 2,1% ry'amafaranga agenerwa uru rwego ugereranyije n'imyaka yo hagati ya 2008-2012.

    Bimwe mu bikorwa bishorwamo amafaranga menshi harimo gutunganya ibishanga by’ubuhinzi

    Iyi gahunda ya CNFS yuzuzanya neza n'intego z'u Rwanda zatumye hashyirwaho Ikigega cya Fonerwa, kuri ubu kimaze gukusanya miliyoni 300$, yashowe mu mishinga inyuranye irengera ibidukikije.

    Mu 2023, u Rwanda rwamuritse uburyo bw'imikorere y'isoko rya 'carbon market' mu gihugu.

    'Carbon market' ni uburyo bumeze nk'isoko risanzwe, aho Leta zitanga impushya [permits] ku bigo by'ubucuruzi bigira uruhare mu kohereza umwuka wangiza ikirere.

    Impushya ikigo cyahawe, ziba zingana n'ingano y'umwuka kitagomba kurenza, cyakenera kuwurenza, kikagura izindi mpushya ku bindi bigo by'ubucuruzi, ariko byabindi biba bifite impushya zirenze ibyo zikeneye bitewe n'uko byohereza umwuka wangiza ikirere muke ugereranyije n'uwo byemerewe.

    Rwabaye igihugu cya mbere mbere muri Afurika gikoze igikorwa nk'icyo.

    U Rwanda kandi rwashyizeho urutonde rw'ibikwiye kugenderwaho mu gushora mu bikorwa birengera ibidukikije [Green Taxonomy], mu murongo wo kurushaho kunoza no koroshya uburyo bwo gushora imari muri uru rwego.

    Iyi gahunda izatuma u Rwanda rukomeza kuba urugero rwiza mu kubungabunga ibidukikije mu Karere ndetse no muri Afurika yose.

    Ntiwavuga ibimaze kugerwaho ngo wirengagize ko mu minsi yashize ku nshuro ya mbere, ku isoko ry'u Rwanda hagezeho impapuro mpeshamwenda zigamije kurengera ibidukikije zizwi nka “Green bonds”. Zari iza sosiyete itunganya amazi ya Prime Energy.

    Ikindi ni uko Guverinoma y'u Rwanda izahagarika kwandika moto zikoreshwa na lisansi zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali muri Mutarama 2025, hakazajya handikwa izikoreshwa n'amashanyarazi gusa, mu rwego rwo guteza imbere gahunda zibungabunga ikirere.

    Ibi bikiyongera ku cyemezo Guverinoma y'u Rwanda yafashe muri Kanama 2024, cyo kongera igihe ubworoherezwe ku batumiza imodoka na moto bikoresha amashanyarazi, kugira ngo bikomeze kwishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu gihugu ku gipimo cya zeru.

    Imodoka na moto bikoresha amashanyarazi byishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu gihugu ku gipimo cya zeru

    Hari ibimaze gukorwa..

    Mu biganiro byabaye ku wa 27 Ugushyingo 2024, mu nama yigaga k'uko ibikorwa by'imari byarushaho kwegerezwa abaturage, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, yabwiye IGIHE ko muri miliyoni 4,5$ yabonetse yashowe mu gukumira ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe no gushyira mu bikorwa imishinga ijyanye no kurengera ibidukikije.

    Ati 'Natanga urugero nko muri Pariki y'Ibirunga aho nk'amazi aturuka mu Birunga harebwe ni gute hashorwa imari kugira ngo aganishwe aho atari bwangize ibikorwa by'iterambere bihari, atabangamira abaturage bafite ibyo bahakorera bibatunze.'

    Yavuze ko mu ishoramari ryakozwe hari n'iryakorewe mu bishanga binyuranye bikorerwamo ubuhinzi kugira ngo bube bunoze bityo ibishanga bibungabungwe.

    Hari iryo gutunganya ibishanga birimo bitanu byo mu Mujyi wa Kigali ku buryo bugezweho rya miliyoni 80$, rizasiga bigizwe nka Pariki ya Nyandungu iherereye mu Karere ka Gasabo.

    Tusabe ati 'Ibyo byose bishingira ko twakoze isuzuma mu gihugu hose, tukareba ahantu hateye impungenge kurusha ahandi, haba habangamiwe n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, yavuze ko muri miliyoni 4,5$ yabonetse yashowe mu gukumira ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe no gushyira mu bikorwa imishinga ijyanye no kurengera ibidukikije

    Umunyamakuru Eugene Anangwe ni we wari umuhuza w’amagambo

    Habaye ibiganiro bigaruka ku ngingo zinyuranye zirimo kurebera hamwe ibyakorwa ngo bidukikije bikomeze bisigasirwe kandi haharanirwa iterambere rirambye

    Hagaragajwe ko hakwiye ubufatanye bw’abantu batandukanye kugira ngo ibikubiye muri gahunda ya CNFS bizagerweho mu gihe cyagenwe

    Ibi biganiro byari byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye

    Amafoto ya IGIHE: Ingabire Nicole


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-miliyari-6-5-zigikenewe-urugendo-rw-u-rwanda-mu-kubaka-ubukungu-burengera

  • UCL2024-25: Liverpool yihimuye kuri Real Madr… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mikino yakinwe kuri uyu wa Gatatu taliki ya 27 Ugushyingo 2024. Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwo Liverpool yari yakiriyemo Real Madrid kuri Anfield.

    Uyu mukino watangiye Liverpool ariyo iri hejuru ndetse ku munota wa 4 yashoboraga kuba yabonye igitego ku ishoti ryari rirekuwe na Darwin Nunez maze Raul Asensio agiye kwitsinda umupira ugarukira mu murongo.

    Umukino wakomeje Liverpool ikomeza kubona uburyo imbere y’izamu gusa kububyaza amahirwe bikaba ibibazo.  Real Madrid nayo yagiye inyuzamo ikagerageza gusatira binyuze kuri Kylian Mbappé ariko ba myugariro ba Liverpool bakamubuza gutambuka.

    Ku munota wa 24 Liverpool yongeye kurata igitego ku mupira Darwin Nunez yari abonye imbere y’izamu ashyizeho ukuguru Thibaut Courtois aratabara.

    Amakipe yombi yakomeje kubona amahirwe imbere y’izamu gusa kugira uwayabyaza umusaruro bikaba ikibazo.

    Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0. Mu gice cya kabiri Liverpool yaje isatira gusa umunyezamu wa Real Madrid akaba ibamba akuramo imipira iremereye.

    Ku munota wa 52 Alexis Mac Allister yaje gufungura amazamu ku mupira yahawe na Conor Bradley. Nyuma yaho Real Madrid yaje kubona penariti ku ikosa ryari rikorewe Lucas Vasquez maze iterwa na Kylian Mbappé ariko umunyezamu wa Liverpool ayikuramo.

    Ku munota wa 70 Liverpool nayo yabonye penariti ku ikosa Ferland Mendy yakoreye Mohamed Salah aba ari nawe uyitera ariko ayitera ruguru y’izamu.

    Kuwa 77 ikipe ya Liverpool yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Cody Gakpo ku mupira yahawe na Mohamed Salah. Umukino warangiye Real Madrid itsinzwe ibitego 2-0.

    Kuva muri 2009 ni bwo bwa mbere ikipe ya Liverpool itsinze Real Madrid mu mikino ya UEFA Champions League.

    Mu yindi mikino yakinwe ikipe ya FK Crevena Zvezda yo muri Serbia yatsinze VFB Stuttgart yo mu Budage ibitego 5-1, Sturm Graz yo muri Australia itsinda Girona yo muri Espagne 1-0, AS Monaco yo mu Bufaransa itsindwa Benfica yo muri Portugal ibitego 3-2 naho Aston Villa yo mu Bwongereza inganya Juventus yo mu Butaliyani 0-0.

    Ikipe ya Bologna yo mu Butaliyani yatsinzwe na Lille yo mu Bufaransa ibitego 2-1, Celtic yo muri Scotland inganya na Club Brugge yo mu Bubiligi 1-1, Dinamo Zagreb yo muri Croatia itsindwa na Borussia Dortmund yo mu Budage ibitego 3-9 naho PSV Eindhoven yo mu Buhorandi itsinda Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine ibitego 3-2.

    Nyuma yuko imikino yo ku munsi wa gatanu irangiye, Liverpool yakomeje kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 15, Inter iba kuwa kabiri n’amanota 13 naho FC Barcelona ikaba iri kuwa 3 n’amanota 12.

    Alexis Mac Allister yishimira igitego cya mbere cya Liverpool yatsinze 

    Kylian Mbappé yongeye kwibazwaho nyuma yo kurata penariti 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149019/uefa-champions-league-liverpool-yihimuye-kuri-real-madrid-nyuma-yimyaka-15-mbappe-yongera–149019.html

  • Kamonyi-Rukoma: Ukekwaho kwica umusore w'imyaka 24 yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Ahagana ku i saa munani zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2024 nibwo mu Mudugudu wa Kabande, Akagari ka Remera, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi mu ishyamba riri hepfo y'Ibitaro bya Remera Rukoma hafi y'irimbi habonywe umurambo w'umusore witwa Sibomana Emmanuel w'imyaka 24 y'amavuko wari amaze kwicwa. Nyuma gato y'uko inzego zitandukanye zihageze mu ikusanyamakuru n'ubutabazi, umwe mu bakekwaho ubu bwicanyi yatawe muri yombi ku bufatanye bwa Polisi n'Abaturage.

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage b'Umurenge wa Rukoma ni uko umusore umwe mu bakekwaho kwica Sibomana Emmanuel yamaze gutabwa muri yombi, aho yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB ya Rukoma.

    Itabwa muri yombi rye, ryaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage bamukekaga maze ubwo uyu ukekwa yari ku igare atwaye icupa ririmo inzoga amanuka mu muhunda yerekeza Gishyeshye ugana i Ngamba akubitana n'Inkeragutabara, nk'uwikekaga ubwoba buramutaha ava ku igare yariho ariruka ariko bamutibikaho baramufata bamushyikiriza Polisi.

    Amakuru intyoza.com yasanze i Rukoma mu masaha y'ijoro ubwo uyu ukekwa yari amaze gufatwa ni uko yagaragaraga nk'ucyeye avuye mu rugo guhindura imyenda kuko iyo abaturage bamubonanye ava ahasanzwe umurambo siyo yari yambaye ari ku igare.

    Andi makuru kandi, avuga ko nyuma y'uko bamufashe bagiye kumusaka iwe basangayo inkota yasaga nk'aho igitose bigaragara ko yanyujijweho amazi, yogejwe!, bahasanga kandi n'imyenda abaturage bavugaga ko bamubonanye, iyo hejuru yamaze kuyimesa, ipantaro ariyo itameshwe.

    Abaturage, babwiye intyoza.com ko mu kumufata yavuze abandi bantu bari kumwe mu kwica nyakwigendera, aho aba batabashije guhita bafatwa. Uwafashwe kandi, amakuru ahari ni uko amaze igihe gito afunguwe.

    Ahagana ku i saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere ari kumwe n'Ukuriye Polisi mu karere, SP Furaha hamwe n'Umukozi wa RIB Sitasiyo ya Rukoma, baganiriye ndetse bahumuriza abaturage, ariko kandi banabasaba kwirinda icyo aricyo cyose cyabajyana mu gukora ibyangwa n'Amategeko.

    Yaba Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi ndetse n'Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, basabye abaturage kwirinda ibikorwa bigayitse by'ubwicanyi n'ibindi byose bitemewe n'amategeko, ariko kandi babasaba ko buri wese aharanira kuba ijisho rya mugenzi we, bagatangira amakuru ku gihe kandi vuba hagamijwe gukumira icyaha no gufata abakekwaho kubikora.

    Umurenge wa Rukoma, ni hamwe muhabarizwa ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, hakaba kandi hamwe mu hakunze kurangwa ibikorwa by'urugomo n'amakimbirane bitandukanye rimwe na rimwe bigera no kuvutsanya Ubuzima.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/11/28/kamonyi-rukoma-ukekwaho-kwica-umusore-wimyaka-24-yatawe-muri-yombi/

  • Abarezi ibihumbi 29 bamaze guhugurirwa kwita ku bafite ubumuga – #rwanda #RwOT

    Ni imibare yatangajwe ubwo Minisiteri y'Uburezi, MINEDUC yatangizaga ku mugaragararo gahunda ngarukamwaka y'ibiganiro bigamije kurebera hamwe ingamba zatuma abafite ubumuga bisanga muri porogaramu y'uburezi bw'u Rwanda.

    Imibare ya MINEDUC igaragaza ko abanyeshuri 38.937 bafite ubumuga bari mu bigo by'amashuri bitandukanye. Abahungu ni 17.322 mu gihe abakobwa ari 21.615.

    Muri abo barimo 12.811 bafite ubumuga bw'ingingo cyangwa ubu bugaragara, 7856 bagorwa no kwiga, 5043 batabona, 2603 batumva, abafite ibibazo byo gukora cyangwa bafite miterere itandukanye nk'ubugufi bukabije n'ibindi bangana na 1763.

    Abafite ibibazo byo kuvuga ni 3645, abafite ubumuga bukomatanyije ni 4311, ubafite ubwo mu mutwe ni 909 n'abafite autism bangana na 102.

    Mu barezi 29.448 bamaze guhabwa ubumenyi bubafasha kwita ku bafite ubumuga by'umwihariko, barimo abarimu 15.569 n'abayobozi mu bigo by'amashuru bangana na 13.879.

    Mu guteza imbere gahunda yo kwita ku bafite ubumuga mu buryo bw'amashuri MINEDUC yatanze gahunda y'ibyo kigomba kuba cyujuje kugira ngo cyakire abafite ubumuga.

    Ubu ibigo by'amashuri 850 bya leta bifite ubwiherero bufasha abafite ubumuga kwiherera batabangamiwe, mu gihe ibifashwa na Leta bibufite ari 1032, naho iby'abikorera bikaba 262.

    Nubwo u Rwanda rukomeje guteza imbere abafite ubumuga, haracyari icyuho gikomeye cyo kumenya ubumuga bwa nyabwo abana bafite, n'aho bagerageje hakitabwa ku bugaragara gusa, abafite ubutagaragara ntibamenyekane bikwiriye.

    Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko bari gutegura umushinga uzafasha mu kumenya abanyeshuri bafite ubwo bumuga butagaragara hakamenyekana n'uburyo bafashwa.

    Ati 'Ni yo gahunda turimo kugira ngo tumenye abo bana, aho bari uko bangana n'uburyo twabitaho kugira ngo hongerewe n'ibigo bibitaho. Turi kubikoraho, hari Komisiyo ihuriwemo n'abo muri za minisiteri zitandukanye ziri kwiga kuri iyo gahunda n'uburyo yashyirwa mu bikorwa ngo twite ku bafite ubumuga bo mu gihugu hose.'

    Mu guhangana n'ibyo bibazo byo kutamenya urugero rw'ubumuga umunyeshuri afite, MINEDUC yaguze imashini zipima urugero rw'ubumuga abantu bafite bwaba ubwo kutavuga, kutabona ubundi bagakorerwa ibibafasha, mu buryo butandukanye bijyanye n'urwego rw'ubumuga.

    Furaha Jean Marie Vianney w'imyaka 52 afite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva, kutavuga no kutabona.

    Icyakora nubwo yahuye n'izo ngorane zose ni umwarimu mu kigo cyo mu Mujyi wa Kigali.

    Furaha agaragaza ko bakomeje guhura n'imbogamizi z'ihezwa agasaba ko byakwitabwaho kugira ngo na bo bisange mu bandi.

    Ati 'Abana baracyahishwa, ntibajyanwa gukina, ntibavuzwa uko bikwiriye, inyubako nyinshi ntiziboroheye kuzigendamo, ntibazi ururimi rw'amarenga, ikirenze ibyo bikaba ibyo kwiga kuko ubu nta bigo byigisha abafite ubumuga bwo kutavuga, kutabona no kutumva bihari.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD), Emmanuel Ndayisaba, yavuze ko batangiye gahunda yo gutangiza ikigo muri buri ntara gishobora kwakira byibuze abafite ubumuga bose.

    Ati 'Niba hari gahunda yo gufasha abana kwiga ahegereye iwabo ariko uwo byananiye kuko ikigo kimwegereye kitamufasha, habe hari ikigo cya leta kimufasha, acumbikirwe atungwe, afite n'abakozi babizobereye.'

    Ndayisaba yavuze ko ingengo y'imari y'uyu mwaka izarangira hamaze gukorwa inyigo. Ubu bamaze kuganira n'abantu batandukanye bazabafasha muri iyo gahunda.

    Mu Majyaruguru bamaze kuganira n'ikigo cy'Abapadiri cyitwa Paruwasi Nyinawimana cyo mu Karere ka Gicumbi, Icya Gatagara giherereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, n'icya Gahini mu Burasirazuba, Ndayisaba akavuga ko bitarenze mu myaka itatu gahunda izaba yakunze.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi Bwibanze, Dr. Nelson Mbarushimana (iburyo) na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana ubwo bari bageze ahagombaga kuganirirwa uko uburezi bw’abafite ubumuga bwatezwa imbere

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yakira abari bagiye kuganira ku guteza imbere uburezi bw’abafite ubumuga mu nama yabereye i Kigali

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi Bwibanze, Dr. Nelson Mbarushimana (ibumoso) akurikiye ikiganiro kigaragaza ibigomba kwitabwaho mu kwimakaza uburezi budaheza

    Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Keisha Effiom (ibumoso) na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana mu bakurikiye ibiganiro byagarukaga ku guhangana n’imbogamizi ziri mu guteza imbere uburezi bw’abafite ubumuga

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma (ubanza iburyo) mu bitabiriye inama yiga kuguteza imbere uburezi bw’abafite ubumuga iri kubera i Kigali

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA, Dr Bahati Bernard (ibumoso) n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD), Emmanuel Ndayisaba mu bitabiriye inama yiga ku guteza imbere uburezi bw’abafite ubumuga

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi Bwibanze, Dr. Nelson Mbarushimana yerekanye uburyo u Rwanda rukomeje gukataza mu guteza imbere uburezi budaheza

    Abanyeshuri bafite ubumuga butandukanye bitabiriye inama yigaga ku guteza imbere uburezi bwabo

    Furaha Jean Marie Vianney (iburyo) ufite ubumuga bwo kutumva, kutavuha no kutabona yasabye ubuvugizi ku guca ihezwa rikorerwa abafite ubumuga by’umwihariko ubukomatanyije

    Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yavuze ko bari gutegura umushinga uzafasha kumenya abanyeshuri bafite ubumuga butagaragara

    Mu nama yigaga ku guteza imbere uburezi bw’abafite ubumuga hanamuritswe zimwe mu mfashanyigisho zifashishwa mu guteza imbere uburezi bw’ibanze

    Abayobozi banamurikiwe bimwe mu bikorwa bigirwamo uruhare n’imiryango iteza imbere abafite ubumuga bijyanye no guteza imbere uburezi bwabo

    Niyonzima Jean de Dieu ufite ubumuga bwo kutabona ndetse wabaye uwa gatanu mu bizamini bya leta bisoza icyiciro rusange yagaragaje imbogamizi abafite ubumuga bahura na zo mu kwiga

    Mutesi Scovia ni we wayoboye ibiganiro byagarukaga ku guteza imbere uburezi bw’abafite ubumuga

    Abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye n’uburezi bahuriye i Kigali mu nama igamije guteza imbere uburezi bw’abafite ubumuga

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abo-mu-burezi-ibihumbi-29-bamaze-guhugurirwa-kwita-ku-bafite-ubumuga