Blog

  • Hashyizweho ingamba zo kwita ku buziranenge bw'amafunguro ahabwa abanyeshuri – #rwanda #RwOT

    Muri ubu bukangurambaga buzibanda mu bigo by'amashuri byo mu turere 11 ariko bukomereze mu gihugu hose. Buzagera mu bigo byose by'amashuri ya Leta n'ibifatanya na Leta ku bw'amasezerano, bakangurirwa kurushaho kwita ku buziranenge b'amafunguro bahabwa.

    Umuyobozi w'agateganyo w'ishami rishinzwe gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri muri Minisiteri y'Uburezi, Mukamugambi Théophille, yavuze ko iyi gahunda izafasha abanyeshuri kwiga neza batekanye banafite ubuzima bwiza kandi ko bazakomeza gushyiramo imbaraga.

    Yagize ati “Mu ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda Minisiteri y'uburezi nayo ishyize imbere ko ubuziranenge bw'ibiribwa bwitabwaho cyane, haba mu kwakira ibiribwa ku ishuri, uko bibikwa mu bubiko bwabyo, aho bitegurirwa ababitegura aho bifatirwa ndetse n'uburyo ibikoresho bikoreshwa bisukurwamo kugeza bigeze ku meza.”

    Yakomeje agira ati “Uyu mwaka iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri iragera ku banyeshuri barenga miliyoni 4 mu gihugu biga mu mashuri ya leta n'afatanya nayo kubw'amasezerano, aho ho bikaba ari ihame ko buri mwana agomba gufatira ifunguro ku ishuri kandi ryizewe.”

    Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond, yemeje ko kutubahiriza amabwiriza y'ubuziranenge mu mashuri bishobora guteza ingaruka mbi ku buzima bw'abanyeshuri.

    Yagize ati “Hari ibibazo nyamakuru twagiye tubona muri iyi gahunda birebana no kudakoresha amabwiriza y'ubuziranenge igihe hategurwa amafunguro,, bituma haba ingaruka nyinshi ku bana bagaburirwa ifunguro, mwagiye mwumva aho bagaburwa ibiribwa byatumye abana barwara, bishobora no kubaviramo urupfu.”

    Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashishikarije buri wese guteza imbere imirire iboneye n'uburezi bufite ireme no guhuza imbaraga mu gutuma amabwiriza y'ubuziranenge agerwaho.

    Yagize ati “Ubu bukangurambaga dutangije uyu munsi ni ingenzi cyane mu gushyigikira gahunda y'igihugu cyacu ya “Dusangire Lunch” igamije gufasha abana bose kugerwaho n'amafunguro yuzuye. Akwiye kubageraho kandi yujuje ubuziranenge, bigizwemo uruhare na buri wese muri twe.”

    Mu ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda, ubuziranenge bw'ibiribwa buzakomeza kwitabwaho mu bigo by'amashuri buhereye kwigisha abari mu ruhererekane rw'ibiribwa bahereye mu murima, mu gusarura, kwanika, guhunika no kubitegura kugeza ku meza.

    Ibigo byahize ibindi mu buziranenge byashimiwe

    Hatangijwe ubukangurambaga bwo kwita ku buziranenge bw’amafunguro ahabwa abanyeshuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizweho-ingamba-zo-kwita-ku-buziranenge-bw-amafunguro-ahabwa-abanyeshuri

  • TechnoServe yahuguye abashinzwe ubuhinzi bwa kawa mu turere ku ikoranabuhanga ryongerera ikawa agaciro – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yibanze ku buryo koranabubanga bwo gukurikirana no guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw'ikawa hifashishijwe ikoranabuhanga ryiswe Digital Farm Extension Monitoring System(DFEMS).

    TechnoServe, isanzwe ari umufatanyabikorwa w'imena mu buhinzi bwa kawa mu gihe cy'imyaka isaga 15 mu Rwanda, ni yo yakoze iri koranabuhanga ifatanije na BK TechHouse yashyize mu bikorwa uyu mushinga, ukaba ugamije kuzamura ubuhinzi bwa kawa binyuze mu gukusanya amakuru, kuyabika no kuyageza ku bo agenewe bose byihuse.

    Mbonyumuhire Sildio, Ushinzwe Ikoranabuhanga muri TechnoServe ku isi, yavuze ko ikoranabuhanga bazanye rifasha umuhinzi gukurikirana ubuhinzi bwe n'uburyo ashyira mu bikorwa ibyo yigishijwe mu gufata ikawa ye neza.

    Ati “Mu nganda ziciriritse(Coffee Washing Stations) 50 twakoranye nazo mu igerageza, twabonye bitanga umusaruro, kuko agoronome wo ku ruganda yifashisha iri koranabuhanga, akamenya uko akurikirana abahinzi bo muri zone akoreramo, akamenya uko abakurikirana n'aho imirima yabo iri ndetse n'uburyo bashyira mu bikorwa inama baba barahawe.''

    Mbonyumuhire, yakomeje avuga ibi bituma abahinzi bafite intege nke bazamurwa, bityo n'umusaruro ukiyongera haba mu bwinshi no mu bwiza.

    Mu mikorere yaryo,iri koranabuhanga rikenerwa ibikoresho birimo tablets, mudasobwa ndetse na telefone nto ziciritse zikoresha uburyo bwa USSD bumenyerewe nk'akanyenyeri buzorohereza wa muhinzi wo hasi utazi ikoranabuhanga rihambaye.

    Ati “Nk'umuhinzi wo hasi, yifashishije telefone ntoya azashobora gukora iby'ibanze nko kwemeza ko yabonye ifumbire, kwemeza ko yabonye ingemwe n'ibindi.”

    Umukozi w'Akarere ka Gatsibo, ushinzwe ibihingwa ngengabukungu, Abimana Marcel, aho akurikirana kawa iri kuri hegitari 5.200, yeraho toni 12.500 ku isizeni.

    Yavuze ko iri koranabuhanga rije kubavuna amaguru; ribafasha guhuza amakuru y'abahinzi n'umusaruro babona kandi mu buryo bufite umutekano.

    Ati 'Kwa kundi umuntu yasuraga umuhinzi akandika mu gakayi, bugacya kacitse cyangwa yakabuze, ndetse bikazanamurushya yongera kubishyira muri raporo bikaba byanica n'akandi kazi, bigiye kuba amateka, kuko ibyo umuhinzi aguhaye byose mu kiganiro mugiranye bizajya bihita bigera kubo bireba ako kanya'.

    Abimana, yakomeje avuga ko we na bagenzi be basanze ari gahunda nziza izabafasha no kongera ubwiza bwa kawa ndetse no kuyongerera umusaruro ku buryo bworoshye, akaba ayitezeho guteza imbere uruherekane nyongeragaciro rwa kawa bihereye mu murima.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi(MINAGRI), Dr. Kamana Olivier, wasoje aya mahugurwa, yagaragaje ko ikawa y'u Rwanda imaze kuba ikirango cy'ubwiza bw'igihugu, asaba ko abari mu buhinzi bwa kawa bose barushako kongera ubwiza bwayo, dore ko na Leta ikomeje gukora byose ngo bigerweho.

    Yakomeje ashima TechnoServe ku ruhare rugaragara yagize mu kwiyubaka k'u Rwanda by'umwihariko mu kuzamura ubuhinzi bwa kawa haba mu kuyihinga no kuyitunganya kugeza igeze ku isoko.

    Ati'' TechnoServe yahereye mu kudufasha kubaka amakoperative y'abahinzi, none ubu barakataje banatugeza ku ikoranabuhanga ridufasha kurushaho kwegera umuhinzi wacu binakuraho imvune z'agoronome. Rizafasha kandi kubika amakuru yose, bya bindi agoronome yajyaga avugana n'umuhinzi mu murima akaba yanabyibagirwa ntibizongera, kandi n'amakuru y'iguhugu cyose azajya atugeraho bidatinze.''

    Ibindi byishimirwa mu buhinzi bwa kawa, harimo ko kugeza ubu byibura 82% bya kawa yo mu Rwanda igera ku isoko yogeje neza, kumwe mu biyiha agaciro ku isoko ry'amahanga, kandi nabyo bikaba byaragezweho ku bufatanye butaziguye bwa TechnoServe na NAEB.

    Ubushongore n'ubukaka bwa kawa mu kuzana ifaranga imibare irivugira, kuko mu mwaka wa 2022, ikawa y'u Rwanda yinjije amadevize angana na miliyoni 112$, ndetse ikaba ibeheshejeho imiryango isaga ibihumbi 400 mu gihugu.

    Iri koranabuhanga rya DFEMS ryagezweho rinyuze mu mushinga wiswe 'Rwanda Ikawa Nziza Project, watangiye muri Mutarama 2021, ukazasoza muri Mutarama 2025.

    Iri koranabuhanga rya DFEMS kandi, TechnoServe yarishyize muri sisitemu ya Leta isanzwe ikoreshwa yitwa SKS (Smart Kungahara System), kugira ngo no mu gihe umushinga wa Ikawa Nziza Cyane project (INC) uzaba irangiye, rizashobore kugera mu turere twose tw'u Rwanda, kandi rikomeze gukoreshwa no kongererwa imbaraga.

    Uretse iri koranabunga kandi, uyu mushinga wanagize uruhare mu gukwirakwiza ingemwe nziza za kawa, aho byibura ingemwe miliyoni ebyiri zatanzwe,mu turere dutandatu ukoreramo ari two Gisagara, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke na Karongi.

    Hakizimana Protais, umukozi wa NAEB ushinzwe uruhererekane nyongeragaciro rwa kawa, yavuze ko iri koranabuhanga baryitezeho byinshi byiza

    Muri aya mahugurwa habayeho n’igihe cyo kujya mu mirima gushyira mu bikorwa ibyo bigaga

    Banasuye zimwe muri Coffee Washing Stations ngo zibabere ishuri

    Ikawa y’u Rwanda ikomeje guhabwa agaciro.

    Nzayisenga Olive, uyobora umushinga wiswe 'Rwanda Ikawa Nziza Cyane Project, wanakoze ikoranabuhanga rya DFEMS, yavuze ko bizeye impinduka nziza rizazana

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Dr. Kamana Olivier, yavuze ko ikawa y’u Rwanda imaze kuba ikirango cy’ubwiza bw’igihugu, ari nayo mpamvu ikomeje kwitabwaho

    Philippa Page ari mu mpuguke zatanze amahugurwa

    Mbonyumuhire Sildio, yavuze ko TechnoServe imaze igihe ari umufatanyabikorwa wa Leta y’u Rwanda

    Abagize itsinda rya TechnoServe ryari muri aya mahugurwa, bafatiye ifoto hamwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/technoserve-yahuguye-abashinzwe-ubuhinzi-bwa-kawa-mu-turere-ku-ikoranabuhanga

  • Umunyezamu Karius yatangaje ko ashobora guhagarika gukina umupira wamaguru #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umuzamu wa Liverpool, Loris Sven Karius, yatangaje ko ashobora guhagarika gukina afite imyaka 31. Ibi uyu munyezamu yabitangaje nyuma yo kubura ikipe nshya yo gukinira muri uyu mwaka w'imikino.

    Karius yavuye mu ikipe ya Newcastle ibarizwa muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwami bwa Bongereza 'English Premier League' mu mpeshyi nyuma y'imyaka ibiri aho yakinnye imikino ibiri gusa, harimo n'umukino wa nyuma wa Carabao Cup mu mwaka wa 2022, ubwo batsindwaga na Manchester United nayo ibarizwa mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza.

    Uyu nyezamu yakiniye kandi n'ikipe ya Liverpool imyaka ibiri, ariko ntiyongeye kugaragara mu kibuga nyuma yo gukora amakosa abiri akomeye mu mukino wa nyuma wa Champions League mu mwaka wa 2018 ubwo batsindwaga ibitego 3-1 n'ikipe ya Real Madrid ibarizwa muri Espagne mu cyiciro cya mbere La Liga.

    Source : https://kasukumedia.com/umunyezamu-karius-yatangaje-ko-ashobora-guhagarika-gukina-umupira-wamaguru/

  • Premier League: Arsenal yanyagiye West Ham Un… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 30 Ugushyingo 2024 Saa moya n’iminota 30 kuri London Stadium. Umukino watangiye ikipe ya Arsenal iri hejuru ku munota wa 10 gusa ihita ifungura amazamu ku gitego cya Gabriel Maghalhaes akoresheje umutwe kuri koroneri yatewe na Bukayo Saka.

    Ikipe ya Arsenal yakomeje kurusha West Ham United ku buryo bugaragara ndetse hari aho yashoboraga kubona igitego cya 2 ku ishoti ryari rirekuwe na Bukayo Saka ahawe umupira na Martin Odegaard ariko umupira unyura hejuru y’izamu kure.

    Ku munota wa 27 ikipe y’abarashi yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Leandro Trossard ku mupira yahawe na Bukayo Saka. Bidatinze kuwa 34, iyi kipe yabonye igitego cya 3 gitsinzwe na Martin Odegaard kuri penariti yari ivuye ku ikosa ryakorewe Bukayo Saka.

    West Ham United yakomeje kugaragaza imbaraga nke maze ku munota wa 34 Kai Havertz atsinda icya 4 ku mupira mwiza yahawe na Leandro Trossard.

    Nyuma yo gutsindwa ibitego 4 West Ham United yahise yinyara mu isunzu itangira gusatira maze ku munota wa 38 Aroon Wan-Bissaka atsinda icya mbere ku mupira yahawe na Carlos Soler. Ku munota wa 40 Emerson yatsinze igitego cya 2 kuri kufura nziza yateye maze David Raya ntiyamenya uko byagenze.

    Mbere yuko igice cya mbere kirangira, Arsenal yabonye igitego cya gatanu gitsinzwe na Bukayo Saka kuri penariti yavuye ku ikosa umunyezamu wa West Ham United, Lukasz Fabianski yakoreye Gabriel Maghalhaes.

    Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarutse akora impinduka mu kibuga gusa ukabona Arsenal itagifite umuvuduko wo gushaka ibindi bitego. Umukino warangiye ikipe y’abarashi yegukanye intsinzi y’ibitego 5-2 ihita ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 25.

    Gabriel Maghalhaes yishimira igitego cya mbere cya Arsenal yatsinze 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149099/premier-league-arsenal-yanyagiye-west-ham-united-ihita-ifata-umwanya-wa-kabiri-149099.html

  • Inganzo Ngari batanze umusanzu mu kubungabung… – #rwanda #RwOT

    Inganzo Ngari yitabiriye iki gikorwa ni Itorero ryashinzwe mu mwaka wa 2006, rikaba rimaze kogera. Rimaze gutaramira hirya ni hino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Uretse ibitaramo bakora n’ubutumire bitabira yaba mu bukwe, inama n’ahandi, banakunze gukora mu nganzo bagakundisha amahanga igihugu cy’u Rwanda.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024, Itorero Inganzo Ngari rimaze kuba ubukombe mu Rwanda mu mbyino gakondo, ryitabiriye Umuganda wabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Nyarutarama, Umudugudu wa Kamahwa.

    Ni umuganda wabereyemo igikorwa cyo gutera ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Ibiti byose hamwe byatewe muri uyu muganda rusange ni 6,400 nk’uko inyaRwanda yabitangarijwe na Aline Uwineza umwe mu bagize Itorero Inganzo Ngari.

    Inganzo Ngari bakoranye uyu muganda n’abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo Umujyi wa Kigali, ARCOS (NGO), Embassy of Canada, n'abandi bafatanyabikorwa. Ni igikorwa cyateguwe n’umushinga wa SUNCASA, mu bukagurambaga bwiswe “Igiti Cyanjye” bugamije kubungabunga ibidukikije, haterwa ibiti no kubikurikirana uko bikura.

    Abashyitsi bakuru bitabiriye uyu muganda harimo Ambasaderi wa Canada mu Rwanda, Julie Crowley; Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba (RFA), Dr. Concorde Nsengumuremyi; Umuyobozi Mukuru wa ARCOS (Albertine Rift Conservation Society), Dr Sam Kanyamibwa; ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Déo Rugabirwa.

    Gutera ibiti ni gahunda ishyizwe imbere cyane mu Rwanda. Mu mpera za 2023 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yatangije gahunda yo gutera ibiti bisaga Miliyoni 63 by'ubwoko butandukanye hagamijwe kubungabunga ibidukikije no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe. Ni gahunda izafasha abanyarwanda kurwanya imirire mibi, binabafashe kwiteza imbere.

    Mu biti biterwa hagomba kuba harimo n’iby’imbuto ziribwa. U Rwanda rwiyemeje gutera ibiti by’imbuto ziribwa Miliyoni 6 n'ibihumbi 400 mu mushinga w'imyaka itanu washowemo Miliyari 18 Frw. Kuwa 24 Ukwakira 2024 ni bwo iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI), Dr Cyubahiro Bagabe Mark.

    Minisitiri Bagabe Cyubahiro Mark yavuze ko iyo gahunda igamije gutera ibiti by'imbuto ziribwa zifasha abaturage kwihaza mu biribwa bakava mu mirire mibi no kurwanya inzara ndetse n'ibifite ubudahangarwa mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

    Muri iyi gahunda ya Leta yo gutera ibiti, Umujyi wa Kigali wiyemeje ko uzatera ibiti birenga Miliyoni eshatu ku nkengero z'imihanda no mu ngo mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere, ukazakoresha urubyiruko muri iyo gahunda izabamo no kubikurikirana kugeza bikuze.

    Abayobozi mu Mujyi wa Kigali bavuga ko muri iyi gahunda yiswe 'Igiti cyanjye', urubyiruko ruzajya ruhabwa ibiti rubitere ariko habeho no gukurikirana imikurire yabyo, aho nyiri igiti azajya agisura kenshi akakibagarira kandi akakivomerera kugeza ubwo gikuze.

    AMAFOTO Y’UKO BYARI BIMEZE MURI UYU MUGANDA WITABIRIWE NA INGANZO NGARI

    Inganzo Ngari bateye ibiti birenga ibihumbi bitandatu mu muganda rusange

    Inganzo Ngari yataramye nyuma y’Umuganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149098/inganzo-ngari-batanze-umusanzu-mu-kubungabunga-ibidukikije-batera-ibiti-6400-amafoto-149098.html

  • Gisagara: Abangavu 239 batewe inda mu mwaka wa 2023/2024 – #rwanda #RwOT

    Ni bimwe mu byatangajwe mu gikorwa cy'ubukangurambaga bw'iminsi 16 ( kuva ku wa 25 Ugushyingo kugeza ku wa 10 Ukuboza 2024), bugenewe kwamagana ihohotera rikorerwa abagore n'abakobwa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibireho myiza y'abaturage, Dusabe Denise, yavuze ko bifashishije imibare iva mu bigo bya Isange One Stop Centre, yagaragaje ko mu mwaka ushize wa 2023/24 abangavu batewe inda ari 239, mu gihe uyu mwaka nawo bamaze kuba 61 batarageza ku myaka y'ubukure.

    Ati “Iyo twifashishije iyo mibare, tubona ko n'irindi hohoterwa rigihari, ni na yo mpamvu hakorwa ubukangurambaga nk'ubu, ngo abantu bumve uko umuryango w'ubu uhagaze, urubyiruko rwumve uko bihagaze.''

    Visi Meya Dusabe, ashima ariko ko hari gahunda yatangijwe muri aka karere y'umugoroba w'urubyiruko, ibafasha kwikebuka no kugirana inama, maze buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.

    Umukozi w'Ikigo cy'u Bubiligi Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, Enabel, ushinzwe ubuzima rusange bw'abaturage, Ndererimana Eliane, avuga ko ababyeyi bakwiye kumenya ko uburere buhabwa umwana w'umukobwa bugomba kungana n'ubuhabwa uw'umuhungu, kugira ngo n'umukobwa nawe agire ubwisanzure mu muryango ntasigare inyuma.

    Yagize ati “Uburere buhabwa umwana w'umuhungu nibube ari bwo buhabwa n'umwana w'umukobwa, yumve yisanzuye. Ibi birareba ababyeyi b'abagabo ndetse n'abagore, aho basabwa kumva ko kurera bose ari inshingano zabo.'

    Ababyeyi na bo bagarutse ku ruhare rwabo mu kwita ku bana, babarinda ihohoterwa bakorerwa, bavuga ko bagiye kurushaho kongera imbaraga mu bugenzuzi bakorera abana babo.

    Hagenimana Donatha wo mu karere ka Gisagara, Umurenge wa Mamba, Akagari ka Gakoma, yavuze ko ubu bukangurambaga bumufashije kumva neza akamaro ko kuganiriza abana be, ngo hato hatazagira ababahohotera.

    Ati “Ubu bukangurambaga njyewe icyo bumfashije ni ugukomeza kuba hafi y'abana banjye, kugira ngo abashukanyi batazabarusha imbaraga bakabayobya, bikabaviramo no kubahohotera.'

    Aba baturage kandi, banatungiye agatoki ubuyobozi, ko abana b'abakobwa bahohoterwa mu karere ka Gisagara, umubare munini uhohoterwa n'abagabo bakuze bata ingo zabo bakajya gushuka abakobwa bato, cyangwa ab'abatemberezi bababaje guhahira muri Gisagara bavuye mu tundi turere, bagera muri Gisagara bakihindura abasore.

    Kuri iyi ngingo, ubuyobozi bwibukije abaturage ko hari ibihano bibateganyirijwe, ndetse ko icyaha cyo gusamabanya umwana kidasaza, bityo ko igihe cyose ugikwaho afatiwe, abiryozwa imbere y'amategeko.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibireho myiza y'abaturage, Dusabe Denise, yavuze ko bifashishije imibare iva mu bigo bya Isange One Stop Centre


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-abangavu-239-batewe-inda-mu-mwaka-wa-2023-2024

  • Pastor Kayanja yahanuriye u Rwanda anaha Apt… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024, ni bwo Pastor Kayanja yageze mu Rwanda ku butumire bwa Apotre Mignonne Kabera usanzwe ari inshuti y’umuryango we dore ko amaze gutumira inshuro nyinshi umugore we Pastor Jesca Kayanja, kandi nawe akunze kugenderera Itorero ryabo i Kampala.

    Pastor Kayanja yaje mu giterane ngarukamwaka cya “Thanksgiving” gitegurwa na Noble Family Church na Women Foundation Ministries (WFM), biyoborwa na Apostle Mignonne Kabera. Iki giterane kiba buri mwaka mu Ugushyingo mu nsanganyamastiko igira iti 'Thanksgiving in Action, Make it a culture” [Gushima Imana mu bikorwa tubigire umuco].

    Iki giterane cyari cyihariye kuko Noble Family Church [NFC] yagihuje n’umushinga ifite wo kubaka ahantu haro bwite ho guteranira [urusengero], bikaba byitezwe ko hazahinduka ihuriro ryo guhimbaza Imana muri Afurika y’Iburasirazuba. Banagaburiye abana babayeho nabi, akaba ari muri gahunda mbonezamikurire y’abana bato izwi nka ‘ECD’

    Saa Yine za mu gitondo kugeza Saa Saba z’amanywa zo kuwa Gatanu, Pastor Kayanja ari kumwe na Apostle Mignonne Kabera n’abakristo benshi ba NFC na WFM bahuriye ku kibanza [ku butaka bwa Noble Family Church na Women Foundation Ministries], maze Pastor Kayanja asuka amavta y’umugisha ku ibuye ry’ifatizo ry’uru rusengero.

    Mu masaha y’umugoroba bakomereye i Rusororo muri Intare Conference Arena mu giterane gikomeye cyananzwe n’ibitangaza, kubohoka no gukira indwara zitandukanye. Abitabiriye iki gitaramo baramje Imana bari kumwe na Redemption Voice b’i Burundi Dr Ipyana Kibona wo muri Tanzania watunguranye akaririmba “Biratungana” ya Gentil Misigaro.

    Pastor Kayanja yahanuye iyubakwa ry’urusengero rwa Apôtre Mignonne anamutera inkunga ya Miliyoni 100 z’amadorali, ariko abanza gutangaho ibihumbi 30 by’amadorali, avuga ko andi azayatanga nyuma. Yavuze ko mu mwaka umwe n’amezi atandatu uru rusengero ruzaba rwuzuye. Apostle Mignonne yakozweho n’amagambo y’ubuhanuzi yatuweho.

    Muri iki giterane cyo gushima Imana mu bikorwa, Pastor Kayanja yahanuye ko Apôtre Mignonne azubaka katederali. Ati: 'Nabonye ishusho y'uko Apôtre Mignonne azubaka katederali hano mu Rwanda. Imana yabimpishuriye. Iyi katederali izubakwa n'Abanyarwanda ubwabo, si abanyamahanga, nk'ikimenyetso cy'ubumwe n'ukwizera.'

    Uyu mukozi w’Imana wasengeye benshi bari bafite indwara zitandukanye bagataha bavuga ko bakize, yasobanuye aho iyi Katederali izubakwa, avuga ko Imana yabimweretse: 'Hari ingazi iva aha ikagera mu ijuru. Iyi katederali izaba ahantu Imana izahora, iharangwa, kandi Abakristo bazajya bahasanga uburinzi bwayo.'

    Pastor Kayanja yavuze ko abanyarwanda bafite ibyinshi byo gushima Imana, ati: 'Mureke dushimire Imana ku bw'ibyo ikomeje gukorera u Rwanda—ku buzima bwacu, ku miryango yacu, ku bayobozi bacu no ku mahoro dufite muri iki gihugu. Kugira umutima ushima ni bwo buryo bwo kubona umugisha. Nimurambure amaboko mushimire Imana.'

    Uyu mushumba wasabye abakristo kubanza kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda mbere y’uko abwiriza, yagarutse ku buhanuzi bw'u Rwanda nk'igihugu Imana yitoreye, avuga ko ari iwabo w’Imana. Aragira ati: 'U Rwanda ni iwabo w'Imana. Imana ntizahava, izahaguma. Iki gihugu ni cyo Imana yahisemo guturamo.'

    Yanashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza kuba urugero rw'umutekano, iterambere, n'ububyutse mu by'Umwuka, agaragaza ibitangaza n'imirimo y'Imana byabereye muri icyo gihugu, birimo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

    Igitaramo cya Thanksgiving cyibukije abari aho akamaro ko gushima, ubuhanuzi, n'ubwizera. Pastor Kayanja yibukije buri wese ko gushimira Imana atari igikorwa kimwe gusa, ahubwo ari umuco ati: 'Gushimira Imana ni umuco tugomba kwimakaza buri munsi, tugashimira mu buryo bwose bushoboka.'

    Mu 2007 ni bwo Pastor Kayanja aheruka mu Rwanda mu giterane cy’amateka cyabereye muri Stade Amahoro. Ni igiterane cyari cyateguwe n’abapasiteri b’amatorero y’abavutse ubwa ka kabiri barangajwe imbere na Apotre Rwandamura Charles wa UCC.

    Cyitabiriwe n’abantu uruvunganzoka dore ko Stade Amahoro yakubise ikuzura. Icyo gihe Pastor Kayanja yahanuriye u Rwanda ati “Abantu mugiye gutangara cyane, mutungurwe n’uburyo Imana igiye guhindura ibintu ikarema iterambere rishya mu Rwanda”.

    Pastor Robert Kayanja ni izina rizwi cyane muri Uganda, mu karere no muri Afrika aho benshi bamufata nk’umuhanuzi, umukozi w’Imana ukora ibitangaza ndetse ni na we mupasiteri ukize kurusha abandi muri Uganda. Abapasiteri benshi bo mu Karere bamufata nk’umubyeyi wabo.

    Itorero ayoboye riri mu matorero afite inyubako nini cyane mu karere dore ko urusengero rwe rwa Rubaga rwakira abantu barenga ibihumbi icumi. Itorero rye rifite insengero zirenga 1000 zikorera muri Uganda. Ni we wagize iyerekwa rya 77 Days of Glory izwi cyane nka 77DOGs.

    Mu matorero y’abarokore, Pastor Robert Kayanja arazwi cyane. Ni umupasiteri ukunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera ibyo atangaza n’ibyo yigisha. Yigeze gusaba Leta ya Uganda kujya itanga Icyacumi mu itorero.

    Apotre Mignonne yahanuriwe ko agiye kubaka urusengero rw’agatangaza

    Pastor Robert Kayanja yatunye amagambo y’ubuhanuzi kuri Apostle Mignonne

    Apostle Mignonne yashimye Imana ku bw’inkunga yahawe na Pastor Kayanja

    Ubwo Apotre Mignone na Pastor Kayanja bajyaga ku butaka bwa Noble Family Church na Women Foundation Ministries

    Pastor Kayanja yafatanyije na Apotre Mignonne gusuka amavuta ku ibuye ry’ifatizo ry’inyubako y’urusengero igiye kubakwa i Kimihurura m Rugando

    Apotre Mignonne na Pastor Kayanja bagaburiye abana batishoboye mbere yo kujya mu giterane kuri Intare Arena

    Apotre Mignonne ubwo yakiraga ku kibuga cy’indege i Kanombe umukozi w’Imana Pastor Kayanja wo muri Uganda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149097/pastor-kayanja-yahaye-apotre-mignonne-inkunga-ya-miliyoni-137-frw-yo-kubaka-urusengero-149097.html

  • BPR Bank yateye ibiti 5000, yizeza umusanzu mu kugera ku ntego z'iterambere rirambye – #rwanda #RwOT

    Ni umuganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2024, ukaba wari witabiriwe n'ubuyobozi bw'Akarere, Umurenge n'Akagari; abaturage ndetse n'abakozi batandukanye ba BPR Bank Rwanda.

    Umuyobozi Ushinzwe Imicungire y'Ibyateza Ingorane muri BPR Bank Rwanda, Africa Innocent, yavuze ko kimwe mu byo biyemeje harimo guharanira iterambere ry'igihugu no gutanga umusanzu mu kugera ku ntego z'iterambere rirambye [SDGs].

    Ati 'Zimwe muri izi ntego harimo kurwanya inzara, kandi irwanywa mu buryo bwinshi harimo no gutera ibiti birimo n'iby'imbuto. BPR igira akarusho ibinyujije muri foundation yayo aho ifasha urubyiruko kwihangira imirimo bityo bakarwanya ubukene.'

    'Kugira ngo twiteze imbere ni uko nka banki dufatanya n'igihugu kugira ngo izi ntego 17 zemejwe n'Isi n'igihugu cyacu kikazemeza zigerweho. Ibi biti duteye dufite n'inshingano zo kubikurikirana no kubikuza.'

    Yakanguriye abaturage kuyoboka serivisi z'imari by'umwihariko bagana BPR Bank Rwanda, ifite intego yo kubafasha kwiteza imbere.

    Umuyobozi Ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Murenge wa Masaka, Kwizera Joshua, yashimiye BPR Bank Rwanda nk'umufatanyabikorwa wabo w'igihe kirekire, ufasha mu bikorwa bitandukanye byo gushyigikira iterambere ry'abaturage.

    Ati 'Hari byinshi byakabaye bikorwa binyuze mu ngengo y'imari ya Leta ariko kubera ibikorwa nk'ibi ayo mafaranga ashorwa mu bindi. BPR turabashimiye.'

    Si ubwa mbere BPR Bank Rwanda itera ibiti mu murenge wa Masaka, kuko hari n'ubwo bigeze gutera ibiti ku musozi wo ku Ihara mu Kagari ka Gako, Umudugudu wa Rebero, ubu bikaba byaratangiye gukura.

    BPR Bank Rwanda Plc ni imwe muri banki z'ubukombe mu Rwanda aho ifite abakiliya barenga ibihumbi 500, ikaba ifite serivisi zimwe za banki zitangitwa mu mashami asaga 88 yo mu Rwanda, hakaba n'izindi ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Umuyobozi Ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Murenge wa Masaka, Kwizera Joshua, yashimiye BPR Bank Rwanda nk'umufatanyabikorwa wabo w'igihe kirekire, ufasha mu bikorwa bitandukanye byo gushyigikira iterambere ry'abaturage

    Umuyobozi Ushinzwe Imicungire y'Ibyateza Ingorane muri BPR Bank Rwanda, Africa Innocent, yavuze ko kimwe mu byo biyemeje harimo guharanira iterambere ry'igihugu no gutanga umusanzu mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye [SDGs]

    Nyuma y’umuganda habaye ibiganiro

    ibiti ibihumbi bitanu birimo ibyimbuto n'ibifasha mu kurwanya isuri bizwi nk'inturusu n'ibindi, byatewe ku Ishuri rya EP Mbabe ndetse no hafi yaryo

    Abakozi batandukanye ba BPR Bank Rwanda bifatanyije n’abaturage mu gutera ibiti 5000

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bpr-bank-yateye-ibiti-5000-yizeza-umusanzu-mu-kugera-ku-ntego-z-iterambere

  • Umuryango BRAC wiyemeje kongerera ubushobozi umugore, unarwanya ihohoterwa – #rwanda #RwOT

    Ibi, byagarutsweho ubwo uyu muryango BRAC wagiranaga ibiganiro n'abaturage ndetse n'abayobozi b'inzego z'ibanze bo mu Karere ka Huye, Umurenge wa Rusatira, ku ngingo z'iterambere harwanwa ihohotera mu miryango, no kurushaho kumenyekanisha uburenganzira bwa muntu no kumenya kurwanya ihohoterwa ryamukorerwa.

    Ubusanzwe, BRAC, ni umuryango washinzwe mu 1972 muri Bangladesh, ugamije guteza imbere abari mu bibazo, aho washinzwe n'Umunya-Bangladesh, Fazle Hasan Abed, ukaba warageze mu Rwanda mu 2019.

    Ni umuryango ufite igice cy'ikigo cy'imari iciriritse mu Rwanda gifite amashami 34 mu gihugu hose (BRAC Rwanda Microfinance Company PCL), ndetse n'ikindi cy'umuryango utegamiye kuri Leta (NGO), cyatangiye ibikorwa mu 2023, ari nacyo kigaragara kenshi mu bikorwa byo kurengera umugore, kumuzamurira ubushobozi n'imibereho.

    Bamwe mu bagore n'abakobwa bo mu turere two mu Ntara y'Amajyepfo bamaze gusogongera ku byiza bya BRAC, bavuze ko inyigisho bahawe zibafasha kwigobotora ihohoterwa, bagatwaza bagana aheza.

    Umwe mu bakobwa babyariye iwabo utashatse ko amazina ye ajya ahabona, yabwiye IGIHE ingorane yahuye nazo nyuma yo kubyarira kabiri iwabo n'uburyo yagiye abaho ubuzima bubi kubera abo bana yabyaye.

    Ati'' Hari n'igihe najyaga gukora ikiraka nshaka amafaranga yo kugura amavuta yo kwisiga, nayageza mu rugo bakayanyaka ngo ninyazane bayarye kuko n'ubundi abana banjye ari bo barya cyane, ugasanga nyine binsubije inyuma.''

    Yakomeje avuga uburyo nyuma yo kumenya uburenganzira bwe abikesha inyigisho za BRAC, ubu yatangiye kwisobanukirwa, aho yongeye kwiremamo icyizere ndetse afite intego zo kwagura ubucuruzi kugira ngo akomeze yisumbure mu mibereho.

    Umukozi w'Umuryango BRAC ushinzwe guteza imbere uburinganire no kurwanya ihezwa mu muryango, Uwambayingabire Delphine, yavuze ko nka BRAC bateguye iki gikorwa cyo kuganiriza abakobwa babyariye iwabo, bagira ngo batange umusanzu wabo mu kurwanya ihohotera binajyanye n'ubukangurambaga bw'iminsi 16 buri mu gihugu bugamije kurwanya ihohotera mu miryango.

    Yagize ati “Twashatse kuganiriza aba bakobwa babyariye iwabo, ngo tubereke uruhare rwabo mu kwirinda ihohoterwa ribakorerwa no kubamenyesha ko bafite uburenganzira bwo kuba barenganurwa.”

    Yakomeje agira ati 'Twashatse kandi no kubamenyesha icyo ihohotera ari cyo, kuko hari bamwe bumva ihohotera nko gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato gusa kandi birenze ibyo.''

    Yifashishije insanganyamatsiko y'uyu mwaka ivuga kukurandura ihohotera mu miryango, yavuze ko ababyariye iwabo, baba bari mu miryango kandi ari nayo ibahohotera, bamwe bakabyakira bumva ko ari ibihano barimo, ari nayo ntandaro yo kudindira mu iterambere, haba mu mitekerereze no mu bukungu.

    Umuyobozi wungirije w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Rusatira, Murangira Jean Damascene, yavuze ko kuganiriza abaturage ku ihohoterwa mu buryo bwagutse, ari inkunga ikomeye cyane kuko byubaka umuryango uhamye.

    Ati “Igihugu cyacu cyifuza umuturage uteye imbere kandi utekanye, kandi ibyo binyura mu kubana neza mu muryango uzira ihohotera. Iyo tugize amahirwe tukabona umufatanyabikorwa nk'uyu ubigarukaho, biba ari iby'agaciro kuko bitwunganira mu kugeza ubutumwa kuri benshi hagamijwe kurandura ihohotera.''

    Yakomeje avuga ko BRAC ishimwa ko itibagiwe no kureba ku ngingo y'ubukungu aho ifasha abagore bakiri bato gutekereza imishinga iciriritse y'iterambere ikanayitera inkunga, maze abayikora bagakirigita ifaranga, nk'umusaruro ukomoka muri porogaramu yiswe AIM (Accelerating Impact for Young Wowen) ireba abagore kuva ku myaka 12 kugeza kuri 35.

    Kuri ubu, BRAC ikorera mu Ntara y'Amajyepfo mu turere twa Huye, Nyanza na Ruhango, aho imaze kugera ku bafatanyabikorwa ibihumbi bine.

    Ifite intego yo kugera ku bihumbi 18 mu mwaka utaha, aho izaba ikorera mu turere dutandatu, hiyongereyeho Muhanga, Nyaruguru na Nyamagabe.

    Muri ibi biganiro, byagaragajwe ko abakobwa babyarira iwabo bagihura n’imbogamizi zitandukanye zirimo no gutotezwa n’imiryango yabo

    Uwambayingabire Delphine, umukozi w'Umuryango BRAC, yavuze ko bahisemo gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ihohoterwa kuko ridindiza iterambere

    Mu rwego rwo kubaka umugore ushoboye kandi ubayeho neza, Umuryango BRAC, ugira n’inkunga zitishyurwa ugenera abagore n’abakobwa zibafasha gukora bakiteza imbere

    Umuyobozi wungirije w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Rusatira, Murangira Jean Damascene, yavuze ko yavuze ko kubona umufatanyabikorwa nka BRAC mu kurwanya ihohotera ari iby’agaciro

    Inzego zose za BRAC, zahagurukiye kubakira umugore ubushobozi, zihereye mu kumurinda ihohoterwa

    Abaturage b’i Rusatira, barimo n’abakobwa babyariye iwabo, bongeye kwibutswa ko kwimakaza ihohoterwa mu miryango ari nko guha ikaze imungu yangiza amahoro n’iterambere

    Abayobozi b’inzego z’ibanze barimo ba Mudugudu, Abajyanama b’ubuzima, inshuti z’umuryango n’abandi, basabwe kurushaho kuba ijisho ry’abashobora guhohoterwa aho batuye bakajya babakorera ubuvugizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuryango-brac-wiyemeje-kongerera-ubushobozi-umugore-unarwanya-ihohoterwa