Blog

  • Huye: Batandatu batawe muri yombi bakekwaho ubujura burimo n'ubwa moto – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2024, gikozwe na Polisi y'igihugu igamije guhashya abahungabanya umutekano mu buryo bwinshi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko aba bafashwe, harimo 4 bakekwaho ubujura bwa moto, undi agakekwaho ubwambuzi butega abantu, undi agakekwaho ubufatanyacyaha mu kugura ibyibano.

    Yagize ati “Bane bacyekwaho kwiba moto z'abaturage, banafatanywe moto ebyiri bikekwa ko ari inyibano. Umwe acyekwaho gukoresha iri tsinda no kubagurira moto bibye, mu gihe undi acyekwaho ubujura bwo gutega abantu akabambura.''

    SP Habiyeremye, yongeye gusaba abaturage gukomeza ubufatanye mu gutanga amakuru y'abakekwaho ubujura, anaburira abishora mu byaha kubireka, kuko ngo Polisi ikomeje ibikorwa byo kubafata aho bari hose.

    Hagati aho, abafashwe bose ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, kugira ngo bashyikirizwe ubugenzacyaha.

    I Huye batandatu batawe muri yombi bakekwaho ubujura burimo n'ubwa moto


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-batandatu-batawe-muri-yombi-bakekwaho-ubujura-burimo-n-ubwa-moto

  • Akagozi kacitse! Fireman wari usigaye muri Tu… – #rwanda #RwOT

    Uyu muraperi aherutse gushyira ku isoko Extended Play (EP) ye ya mbere yise 'Bucyanayandi', nyuma y'indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye, yaba iyo yaririmbyeho ari wenyine, ndetse n'izo yahuriyemo n'abandi. 

    Fireman ni umwe mu babarizwa mu itsinda rya Tuff Gang, muri iki gihe ari no ku rutonde rw'abagomba kuzaririmba mu gitaramo cyiswe 'Icyumba cya Rap' kizabera mu mbuga ya Canal Olympia, ku wa 27 Ukuboza 2024.

    Hashize iminsi ibiri ataramiye abafana be kuri Canal Olympia, uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Cana inkoni izamba' yakoranye na Queen Cha, azahita yerekeza i Dubai.

    Ushingiye ku baraperi babarizwa muri Tuff Gang, Fireman yariwe muraperi utari wagataramiye i Dubai, kuko yaba Green P, P-Fla na Bull Dogg bose bataramiye i Dubai.

    Fireman yatumiwe na Sosiyete ya 'Agakoni' isanzwe itegura ibitaramo muri kiriya gihugu. Bigaragara ko azaririmbira muri 'Matrix African Club', mu gitaramo kizaba ku wa 31 Ukuboza 2024, aho azahurira ku rubyiniro n'abandi.

    Batman watumiye P-Fla yabwiye InyaRwanda, ko batumiye Fireman mu rwego rwo guteza imbere Hip Hop kandi 'hano iyi njyana irakunzwe cyane'.

    Yavuze ko n'ubwo bibanze ku gutumira cyane abaraperi 'ariko n'abandi bahanzi tubatekerezaho'. Batman avuga ko bari batumiye Fireman mbere ariko ntiyabasha kuboneka bigendanye n'igihe bari bavuganye 'bituma P-Fla ariwe ubanza kuza mbere ye'.

    Akomeza ati 'Rero Fireman arakunzwe hano azabona abantu benshi cyane, ibiganiro twarabikoze birarangira. Nyuma ya Kevin Kade uheruka hano rero, twaganiriye na Firema turabyemeranya. 

    Tuzakomeza kumenyekanisha umuziki w'u Rwanda, kandi ni ibintu twiyemeje cyane cyane hano i Dubai, aho abo muri Uganda, Kenya, Sudani, bamaze kumenya umuziki w'u Rwanda biciye muri 'Agakoni Tv'. Ntabwo abantu benshi babibona, ariko umusaruro muzagenda muwubona gacye gacye.'

    Batman yavuze ko iyo batumiye abahanzi Nyarwanda, babijyanisha no gutumira abo mu bindi bihugu babarizwa i Dubai kugirango bazabashe kumva neza iby'umuziki w'u Rwanda.

    Inyandiko zinyuranye zivuga kuri uyu muraperi, zigaragaza ko yatangiye umuziki aririmba inyana ya Rn'B aho yitwaga izina rya Gintwd.

    Nyuma yaje guhindura ajya muri Hip Hop muri 2004 ari kumwe na Bulldogg na Jay C bakora itsinda biyita Magic Boyz bakorera muri TFP indirimbo ya mbere.

    Kubera ko nta mbaraga umuziki wo mu Rwanda wari ufite muri iyo myaka byarabagoye cyane. Muri 2005-2006 Fireman we na Bulldogg baje gukora irindi tsinda ryitwaga United Monsterz bari kumwe na Kaviki hamwe na Matt.

    Iri tsinda naryo ntibaje kurambamo kubera ko bananiranye n'uko muri 2008 Fireman na Bull Dogg barakomeza bahura na Green P na Jay Polly bakora itsinda baryita Tuff gang.

    Nyuma nibwo haje kuza undi muhanzi witwa P Fla abiyungaho baba batanu. Indirimbo ya mbere yaririmbyemo ni 'Ibyanjye ndabizi' aho yari kumwe na Diplomate, Masho Mampa, ndetse na P.fla yaje gukomeza akora indirimbo nyinshi zirakundwa cyane nka 'Nyita tuff', 'impande zanjye ni umwanda', 'Ndabura', 'Bana bato' n'izindi.

    Fireman yakoranye n'abandi bahanzi indirimbo nyinshi. Kandi yumvikanye cyane mu ndirimbo nka 'Inkovu z'amateka' ari kumwe na Babbly, Green P., Jay Polly, Bulldogg n'abandi.

    Fireman ateregejwe mu Mujyi wa Dubai ku nshuro ye ya mbere mu gitaramo kizaherekeza umwaka wa 2024

    Fireman niwe muraperi wo muri Tuff Gang wari usigaye atarataramira i Dubai 

    Muri uyu mwaka Fireman yaririmbye mu bitaramo bikomeye, anategerejwe mu gitaramo 'Icyumba cya Rap' kizaba ku wa 27 Ukuboza 2024

    KANDA HANO UBASHE KUMVA EP NSHYA Y'UMURAPERI FIREMAN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149087/akagozi-kacitse-fireman-wari-usigaye-muri-tuff-gang-atarakandagira-i-dubai-yatumiwe-149087.html

  • Niba Tshisekedi adafitiye icyizere bagenzi be bo mu karere, nihe handi azakura ibisubizo? #rwanda #RwOT

    Perezida wa Kongo-Kinshasa, Félix Tshisekedi yongeye gukwepa inama y'Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba.

    Iyi nama ya 24 yateraniye Arusha muri Tanzaniya kuri uyu wa hatandatu, ikaba yahuriranye n'isabukuru y'imyaka 25 uwo muryango umaze ushinzwe.

    Mu bitabiriye iyo nama ikomeye, ntiharimo Perezida wa Kongo-Kinshasa, Tshisekedi,yewe nta n'uwamuhagarariye, ndetse na mugenzi we w'uBurundi babyumva kimwe, Evariste Ndayishimiye we wahisemo kohereza Visi-Perezida we.

    Abasesenguzi ntibatunguwe no kuba abo baperezida bombi banze kwitabira iyo nama ikomeye cyane, kuko hamaze iminsi hari ibimenyetso ko badacana uwaka na bagenzi babo.

    Intambara yo mu burasirazuba bwa Kongo yerekanye ko Tshisekedi na Ndayishimiye bafite ukwabo bumva bazayirwana, mbese bagaragara nk'abadafite icyo bategereje ku bihugu bahuriye mu Muryango w'Afrika y'Uburasirazuba, ndetse ahubwo bakabifata nk'abagambanyi.

    Kongo-Kinshasa n'uBurundi biracyagendera kuri politiki ya munyangire, aho byumva igihugu cyose kibana neza n'uRwanda ari umwanzi wabyo. Evariste Ndayishimiye yanduje Tshisekedi ingengabitekerezo yo kwanga icyitwa Umututsi n'undi wese warwanya akarengane gakorerwa Abatutsi.

    Nguko uko Ndayishimiye na Tshisekedi bafata Perezida Kagame nk'Umututsi uharanira inyungu z'Abatutsi, ndetse ngo ushaka kwigarurira akarere kose akagahindura ubwami bwe bwa' Hima Empire'.

    Benshi mu baperezida bo muri uyu muryango bahagurukiye kurwanya ibyo bihuha n'imyumvire nk'iyo itakijyanye n'igihe, doreko ari nayo ntandaro y'intambara z'urudaca mu Burundi na Kongo. Ibyo rero byabateranyije na Tshisekedi na Ndayishimiye, bahitamo kurema itsinda ryabo, no kwitandukanya na bagenzi babo bafata nk'ibyitso bya Kagame n'uRwanda.

    Nyamara mu Kirundi ndetse no mu Kinyarwanda hari umugani ugira uti' umuturanyi ni umuzimyamuriro', kandi 'umuturanyi akurutira umuvandimwe uri kure'. Ibi bisobanuye ko kwiheza ku baturanyi, uBurundi na Kongo bibihomberamo kurusha uko Ndayishimiye na Tshisekedi babyumva.

    Abahanga muri politiki banemeza ko iyo Kongo iza guha agaciro ubushake Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba wari wagaragaje mu gufasha icyo gihugu, igisubizo cy'intambara kiba cyarabonetse, kurusha kujya kugishakira mu bandi batazi cyangwa batumva neza imiterere y'akarere, n'ipfundo ry'ibibazo byako.

    Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba wohereje ingabo muri Kongo(EACRF) gufasha mu guhagarika imirwano. Mu gihe gito zamazeyo, zashoboye guhagarara hagati y'abarwana, ndetse umutwe wa M23 wemera gusubira inyuma, no gushyira byinshi mu birindiro byayo mu biganza by'izo ngabo, kugirango habeho ibiganiro by'amahoro. Twibutsa ko EACRF yageze muri Kongo, umutwe wa M23 usigaje 5 km gusa ngo winjire mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y'Amajyaruguru.

    Bidateye kabiri, Perezida Tshisekedi ntiyahaye agaciro ako kazi gakomeye EACRF yari irimo gukora, ahubwo yirukanye izo ngabo, azihoye ko zanze kubogama ngo zirwanye M23, kuko bitari mu nshingano zazo.

    Tshisekedi yahisemo ingabo za SADC, iz'uBundi nazo zirahaguma, zegurirwa ibilombe bikomeye, maze nazo zimwemerera guhashya M23.

    Umwaka urashize izo ngabo za SADC zigeze muri Kongo. Zasanzeyo iz'uBurundi, abacancuro bo mu burasirazuba bw'uBurayi, abajenosideri ba FDLR, Wazalendo, n'indi mitwe isaga 260 ishyigikiye ingabo za Kongo, FARDC, ariko gukoma imbere M23 byarananiranye, ahubwo yarushijeho kwagura ibice ugenzira. Impamvu si iyindi, ni uko urwo ruvangitirane rw'abarwanirira Tshisekedi rutumva neza impamvu rurwanira, ntirunamenye agace rurwaniramo. Ni akajagari kiyonhereye mu kandi, maze ibintu birushaho kudogera.

    Bimwe mu byatumye Tshisekedi 'yijundika' bagenzi be bo mu karere, ni uko bamubwiza ukuri, ko ibibazo mu gihugu cye bidashobora kurangizwa n'inzira y'intambara. Bose bamwereka ko umuti nyawo ari ukuyoboka ameza y'ibiganiro, Abanyekongo bagasesengura ibibatanya, bakabishakira ibisubizo bahereye mu mizi yabyo.

    Izo nama Tshisekedi yazimye amatwi, ahitamo imvugo n'ibikorwa by'ubushotoranyi n'urwango, byibasira Abakongomani bavuga Ikinyarwanda, uRwanda n'umuyobozi bwarwo.

    Imwe mu nkingi Tshisekedi yashoboraga kubakiraho umusingi w'amahoro mu gihugu cye, ni imyanzuro ya Nairobi. Nyamara atabiciye ku ruhande, Tshisekedi yamaze kuvugira ku mugaragaro ko iyo myanzuro yataye agaciro, agashinja Perezida William Ruto wa Kenya kubogamira ku Rwanda!

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ntiyigeze ahisha ko imishyikirano hagati ya Leta ya Kongo na M23 ari yo rukumbi yarangiza ubushyamirane. Kuba yareruye akanahamya ko ibyo M23 isaba 'byoroshye kandi byumvikana', byamugize umwanzi wa Tshisekedi.

    Tanzaniya n'ubwo ifite ingabo muri SADC, ntiyigeze ihisha ko umuti ukwiye kuva mu biganiro, kandi Perezida Samia Suluhu akavuga ko igihugu cye gishyigikiye imyanzuro ya Nairobi na Luanda. Ibi biza byiyongera ku kuba Tanzaniya isanzwe yubaha Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, yagize uruhare runini mu gushinga, ikaba rero itarakiriye neza agasuzuguro uwo muryango wagaragarijwe na Perezida Tshisekedi.

    Sudan y'Epfo yo ni igihugu kikirwana no gutunganya ibyacyo, nyuma y'intambara yasenye byinshi. Gusa ubona yisunga cyane Uganda, uRwanda, Kenya na Tanzaniya nk'abafatanyabikorwa bakomeye mu nzira yo kwisana no kwiyubaka. Byongeye, ubwo Perezida Salva Kiir yari Perezida w'uyu muryango, nawe yagerageje kumvisha Tshisekedi kureka gushotora uRwanda, ndetse akagirana ibiganiro n'abamurwanya. Ibyo byose byatumye nawe atarebwa neza i Kinshasa.

    Muri make rero, ngizo zimwe mu mpamvu Perezida Tshisekedi yahisemo kwiha akato, ahitamo kwisunga Ndayishimiye basangiye imyumvire iciriritse, kuko bombi badafite icyo bavuga mu ruhame rwa bagenzi babo bo mu Muryango w'Afrika y'Uburasirazuba.

    The post Niba Tshisekedi adafitiye icyizere bagenzi be bo mu karere, nihe handi azakura ibisubizo? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/niba-tshisekedi-adafitiye-icyizere-bagenzi-be-bo-mu-karere-nihe-handi-azakura-ibisubizo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=niba-tshisekedi-adafitiye-icyizere-bagenzi-be-bo-mu-karere-nihe-handi-azakura-ibisubizo

  • Bamwe babonye imiryango, iyatandukanye irasubirana: Ibyaranze umwaka w'ibiganiro bya 'Kigali Family Night' – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yatangijwe mu Ukuboza 2023, nk'umugoroba w'umuryango uzajya uberamo ibiganiro bizafasha abawugize n'abashakanye gukemura ibibazo bahura nabyo hagendewe ku nama n'ibiganiro bakura ku bandi.

    Mu mwaka ushize habaga ibiganiro hafi ya buri kwezi, aho habaga hari insanganyamatsiko zitandukanye zo kuganirwaho.

    Zimwe mu zaganiriweho harimo imiterere y'urugo rwiza, uruhare rw'umugabo n'umugore mu kubaka urugo rwiza no mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 haganirwa ku ngaruka mbi zayo mu muryango n'uko umuntu yazitsinda.

    Hahabaye kandi ibiganiro bihuza abatarashaka baganira ku buryo bwo kubaka umuryango mwiza, guhuza intego y'ubuzima n'umuryango n'ibindi byinshi.

    Mu kiganiro cyo muri Nzeri 2024 cyari kirimo abari bavuye mu itsinda rya Dr. Myles Munroe Obe [witabye Imana] wari inzobere n'umwanditsi w'ibitabo ku miyoborere, haganiriwe ku buryo bwo guhuza umuryango, ishoramari no kumenya intego y'ubuzima.

    Umugoroba w'umuryango wa nyuma wiswe 'The Last Dance' wabaye ku wa 29 Ugushyingo 2024, ukaba wari ufite insanganyamatsiko igaruka ku kubaka umuryango uhamye.

    Hubert Sugira Hategekimana yavuze ko ibiganiro byagiye biba, hari umusaruro byatanze.

    Yagize ati 'Ingaruka nziza twabonye muri ibi biganiro ni uko hari imiryango yaje yaratandukanye igasubirana, ibyo byo ntacyo wabona wabinganya. Twagiye twakira ubutumwa bwinshi cyane butugaragariza umusaruro mwiza w'ibiganiro twateguraga, cyane ko buri kiganiro uko cyarangiraga twahaga abantu urubuga rwo gusangiza ibyo bize.'

    Yongeyeho ati 'Umunsi twagize 'Kigali Singles Night' hari umwe watubwiye ngo mu kiganiro byari nko kuganira n'ababyeyi atigeze agira. Ibyo ni ikintu gikomeye. Hari benshi baje muri ibi biganiro kuva byatangira kugeza ubu.'

    Hategekimana yakomeje avuga ko 'Hari undi watubwiye ngo buri kwezi habaga ibi biganiro niho we n'umuryango we basohokera. Ibyo ni ibintu byiza bituma umuryango ukomera.'

    Yavuze ko hari byinshi biri gutegurwa, ndetse ateguza ko ibi biganiro bizagaruka mu isura nshya, intego ari uku bigera ku bantu benshi kandi mu buryo buboroheye.

    Ati 'Uyu munsi twagize ikiganiro cya nyuma kubera ko dushaka guhindura uburyo bwo kuzana iki kiganiro. Twabonye hari ibikibura urebye uko dushaka kwegereza abantu ubumenyi n'ibyo biganiro, turimo turashaka uburyo bwagutse twabikoramo.'

    Hari igiciro cyajyaga gishyirwaho ku bashaka kwitabira ibi biganiro byaberaga muri Park Inn Hotel.

    Mu mugoroba wa nyuma abatanze ibiganiro barimo Hubert Sugira Hategekimana, Pst Hortense Mazimpaka, Pst Alain Numa washinze umuryango w'abana bavutse ku banyamahanga n'Abanyarwanda, Prof. Alfred Bizoza, ndetse n'umunyamakuru Patience Sindayigaya.

    Hubert Sugira Hategekimana, akaba n'uwatangije ibiganiro bya 'Kigali Family Night' yatangaje ko mu mwaka wose ushize bijya mbere, hari bamwe bisanze mu miryango batarabyigeze

    Haganiriwe ku buryo bwo kubaka umuryango uhamye

    Hubert Sugira Hategekimana, n’umuryango we bashimiye ababanye babo muri uyu mwaka wose

    Hacagamo umwanya aba aho bagasusurutswa

    Hubert Sugira Hategekimana, yavuze ko ibiganiro byagiye biba, hari umusaruro byatanze

    Pst Alain Numa washinze umuryango w'abana bavutse ku banyamahanga n'Abanyarwanda

    Pst Hortense Mazimpaka nawe yari yitabiriye ibi biganiro bya nyuma

    Prof. Alfred Bizoza yatanze ikiganiro ku mugoroba wa nyuma wa ‘Kigali Family Night’

    umunyamakuru Patience Sindayigaya, atanga ikiganiro

    Ababaye afatanyabikorwa ba 'Kigali Family Night' bashimiwe

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bamwe-babonye-imiryango-iyatandukanye-irasubirana-ibyaranze-umwaka-w-ibiganiro

  • Batewe inda bafashwe ku ngufu, bateraganwa n'imiryango: Ubuhamya bw'abangavu b'i Rwamagana – #rwanda #RwOT

    Ubuhamya bwatanzwe n'abakobwa batewe inda imburagihe bo mu Murenge wa Musha uherereye mu Karere ka Rwamagana, bagaragaje inzira z'inzitane banyuzemo bakimara kumenya ko batewe inda.

    Umukobwa watewe inda afite imyaka 19 yiga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye, yavuze ko umusore bari batangiye gukundana bya cyana yamushutse ngo ajye kumureba mu rugo iwabo bikarangira amufashe ku ngufu.

    Ati 'Icyo gihe byari mu gifungo arambwira ngo nimunyureho gato ambwire, njya kumureba, ngezeyo birangira amfashe ku ngufu ahita anantera inda, ni ubwa mbere narimbikoze [imibonano mpuzabitsina! Sinari nzi ko nanatwita ariko byarangiye bibaye. Nyuma nakomeje kubura imihango kugeza ubwo nagiye kwa muganga nsanga ndatwite, ubuzima bwakurikiyeho ni uko ababyeyi bancunaguje cyane.'

    Uyu mukobwa yavuze ko kuri ubu uwo musore babyaranye atajya amufasha ikintu na kimwe ndetse yananze kwiyandikishaho umwana babyaranye ari na ko gahinda afite kuri ubu.

    Yavuze ko yakomeje kubaho mu gahinda kugeza ubwo yafashijwe kwiga umwuga w'ubudozi ari na wo arambirijeho mu kwiteza imbere kuko kuri ubu yatangiye kubona ibiraka byo kudoda.

    Undi mukobwa watewe inda yiga mu mashuri abanza mu mwaka wa gatandatu ndetse akaba asanzwe anafite ubwandu bwa virusi itera Sida, we yavuze ko yababajwe n'uburyo yatewe inda atageze ku ntego ze, bikaba byarabaye abanje guhatirizwa cyane.

    Yagize ati 'Nigaga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza ni uko bisa n'aho yamfashe ku ngufu kuko yarampatirije nshiduka byabaye. Urumva gucikishiriza amashuri utari wanagera mu mashuri yisumbuye birababaza gusa ubu ndashimira REAP yamfashije kwiga umwuga, icyizere kiri kugenda kigaruka gahoro gahoro.'

    Undi mukobwa watewe inda yigaga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye we yavuze ko yinjiye mu nzu y'umusore azi ko agiye kumusura iwabo mu rugo aho yabanaga n'ababyeyi be, birangira yisanze ahantu adashobora no kuvuza induru ngo hagire umwumva. Yavuze ko nyuma ababyeyi be bakomeje kumutoteza no kumucyurira ku buryo ngo kubyakira byagoranye.

    Ati “Kwiga kudoda rero byatumye nibura hari ikigabanuka ku gutotezwa kuko nsigaye nkorera amafaranga nanjye nkagira uruhare ntaga mu kwita ku mwana wanjye aho gusaba buri kimwe ababyeyi banjye.'

    Abo bakobwa bari mu bafashijwe kwiga umwuga wo kudoda mu gihe cy'amezi icumi n'umushinga wa REAP, wanabahaye imashini zidoda n'ibindi nkenerwa kugira ngo batangire ubuzima bwo kwiteza imbere, bikaba ari na byo byanatumye batangira kubohoka no gukira ibikomere bakaba batanga n'ubuhamya bw'ibyababayeho.

    Umukozi wa REAP, Umushinga wita kuri aba bakobwa babyaye imburagihe, Mutatsineza Jean paulin, yavuze ko biyemeje gufasha aba bakobwa kugira ngo babahindurire ubuzima ndetse binabafashe kwitinyuka no gutekereza ku bikorwa bibateza imbere. Yavuze ko uretse kubigisha kudoda banabafasha kugurisha ibyo bakoze bituma binjiza amafaranga menshi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musha, Rwagasana Jean Claude, yavuze ko kuri ubu abakobwa 15 batewe inda imburagihe, abagabo barindwi bazibateye bamaze gushyikirizwa ubutabera, yavuze ko iyo hari ufite ibibazo byihariye baganiriza ababyeyi babo bakabereka ko ari abana nk'abandi ngo ku buryo nubwo batewe inda imburagihe baba bagikeneye kwitabwaho.

    Uyu muyobozi yavuze ko kandi kuri ubu hari gushakishwa ababateye inda kugira ngo bashyikirizwe ubutabera, abatiyandikishaho abana yavuze ko biterwa no gutinya ko amategeko yahita abakurikirana ku gutera inda aba bangavu.

    Rwanda Education Assistance Practice cyangwa se REAP, ni umushinga ufasha abaturage mu kwiteza imbere ukorera mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Musha aho unafasha umwana w'umukobwa kwiteza imbere babigisha umwuga w'ubudozi, nyuma yo kubigisha unabafasha kugeza ku isoko ibyo baba badoze. Kuri ubu abakobwa 46 nibo bamaze gufashwa aho byanabahinduriye ubuzima.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/batewe-inda-bafashwe-ku-ngufu-bateraganwa-n-imiryango-ubuhamya-bw-abangavu-b-i

  • Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil? #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2024, stade ya River Plate i Buenos Aires, muri Argentina, irakira umukino wa nyuma wa Copa Libertadores uzahuza amakipe abiri yo muri Brezil: Atletico Mineiro na Botafogo.

    Ni ku nshuro ya kane mu myaka itanu ishize amakipe yo muri Brezil agiye gukina umukino wa nyuma w'iri rushanwa rikomeye muri Amerika y'Amajyepfo.

    Atletico Mineiro, ikomoka i Belo Horizonte, ifite amateka akomeye muri ruhago ya Brezil, by'umwihariko nyuma yo gutwara Libertadores mu 2013.

    Kuri ubu, iyobowe n'umutoza w'Umunya-Argentine Gabriel Milito, bafite abakinnyi bakomeye nka Hulk na Paulinho. Nubwo barimo mu bihe bigoye, bakomeje kwiringira ubunararibonye bw'aba bakinnyi mu mikino ikomeye.

    Ku rundi ruhande, Botafogo y'i Rio de Janeiro, yatejwe imbere n'umuherwe w'Umunyamerika John Textor.
    Ikipe yari imaze igihe kinini mu bibazo, ariko ubu ihagaze neza. Abakinnyi nka Thiago Almada, Luiz Henrique na Igor Jesus bayifasha kwitwara neza. N'ubwo baheruka gutsinda Palmeiras mu mukino ukomeye, bakeneye gutsinda uyu mukino ngo barandure amateka mabi.

    Ese Botafogo izashobora gutwara igikombe cya mbere cya Libertadores? Cyangwa Atletico Mineiro irongera kwigaragaza nk'ikipe ikomeye? Ni umukino utegerejwe n'abatari bake muri Brazil.

    Source : https://kasukumedia.com/atletico-mineiro-na-botafogoni-nde-uhesha-ishema-brezil/

  • Kamonyi: Abahoze mu bikorwa bitemewe, barahindutse ubu barahatanira ibikombe #rwanda #RwOT

    Bitwa'Imboni z'Impinduka'. Bamwe bahoze ari abajura mu bikomeye n'ibyoroheje, abandi bari abacuruzi b'ibiyobyabwenge kandi nabo bakabikoresha, barangwaga n'urugomo n'ibindi bikorwa bitemewe n'amategeko ariko uyu munsi, barahindutse ni urugero rwiza rwo kuva mu byaha ukaba amaboko Igihugu gikeneye, ugakora ukiteza imbere.

    Ni abasore n'abagabo 21 bose bavuye mu bigo by'Igororamuco ariko kandi bakagira n'undi umwe wo mu rubyiruko rw'Abakorerabushake babafasha kwiteza imbere no gutekereza ahazaza ndetse no kubigisha umurongo Igihugu kibifuzamo ndetse n'umumaro wabo ku buzima bwabo bwite n'ubw'Igihugu.

    Bose, babarizwa muri Koperative bise' Imboni z'Impinduka' za Kamonyi aho bafite icyicaro mu Murenge wa Rukoma. Ibikorwa bibi bahozemo, babitangiye bakiri mu myaka yo hasi ariko baza gufatwa bajyanwa mu bigo by'igororamuco nka; IWAWA na GITAGATA. Barahinduka biyemeza kuva mu byangwa n'amategeko baba abantu bazima, bibumbira hamwe batangira imishinga yo kwiteza imbere.

    Hambere aha ku wa 27 Ugushyingo 2024, abagize izi Mboni z'Impinduka bagiye mu marushanwa mu bijyanye n'ubuhinzi ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo, umushinga wabo wo guhinga ibihumyo uba ariwo utoranywa mu yindi yose yari mu irushanwa.

    Nafutari Tuyisabe/Imboni z'Impinduka. 

    Nafutari Tuyisabe, Perezida wa Koperative Imboni z'Impinduka, yabwiye intyoza.com ko bagize igitekerezo cyo kwishyira hamwe bagakora Koperative nyuma yo kuva mu bigo by'Igororamuco bakitekerezaho, bagafata icyemezo cyo kureka ibikorwa bibi bagakoresha amaboko n'ubwenge bwabo biteza imbere kandi baharanira ko amaboko yabo akorera Igihugu ibikorwa by'iterambere.

    Kubijyanye n'uyu mushinga wo guhinga Ibihumyo, avuga ko bakora Imigina ndetse bakanigisha abandi bifuza kubegera kugira ngo babasangize ubwo bumenyi bw'ibikorwa byiza bakora bishobora kubatunga, bikabubakira ahazaza heza kuko ari ishoramari mu buhinzi ribyara amafaranga.

    Kuba iyi Koperative Imboni z'Impinduka igizwe n'igitsina Gabo gusa, Nafutari avuga ko atariko babyifuza, ko nubwo ariko bayitangiye ariko bashaka ko haboneka na Bashiki babo kuko hari abahoze babarizwa mu bikorwa bibi bavuye nabo mu bigo by'Igororamuco, uyu munsi bakaba barahindutse ku buryo ari amaboko mazima bakwakira bagakorera hamwe ibikorwa bizima byo kwiyubaka no kubaka Igihugu.

    Bari mu kazi ko gutunganya imigina y'Ibihumyo.

    Avuga kuri ubu buhinzi bw'ibihumyo bakora, Nafutari yabwiye intyoza.com ko bakoresha Tekinoloji yavumbuwe n'Abashinwa, aho bakoresha ibisigazwa byo mu buhinzi nabyo bigatanga ibindi byo mu buhinzi nk'ibihumyo kandi bigakura mu gihe gitoya ku buryo mu gihe cy'ibyumweru bibiri baba basaruye kandi umugina umwe bakawusaruraho mu gihe cy'amezi atatu.

    Igihembo bakuye ku rwego rw'Intara kingana na Miliyoni imwe y'amafatanga y'u Rwanda. Ni igihembo kije gisanga icyo bari batsindiye ku rwego rw'Akarere ka Kamonyi mbere yo kujya kurushanwa ku rwego rw'Intara.

    Nafutari Tuyisabe, avuga ko ibi bihembo uretse kubafasha kwagura imishinga y'ibikorwa byabo bakiteza imbere, ngo bazanayifashisha mu bukangurambaga muri bagenzi babo bakibarizwa mu bikorwa bibi ariko kandi by'umwihariko kwiyegereza abamaze kuva mu bigo by'Igororamuco kugira ngo babafashe gutekereza no gukora imishinga yabubaka, bakarushaho kuba amaboko meza akwiye gukorera Igihugu.

    Avuga ku iterambere bifuza yagize ati' Dukeneye gukora Amafaranga kuruta kuyakorera. Iyo mvuze gukora amafaranga ntabwo ari ugushaka imashini ziyakora kuko na BNR( Banki Nkuru y'Igihugu) iyakora, ahubwo twebwe ni ugushaka ibikorwa biyabyara tugategura neza ahazaza hacu kuko nibyo bizadufasha kubaho neza muri ino Si'.

    Nafutari asaba urubyiruko by'umwihariko abakiri mu bikorwa bitemewe ibyo aribyo byose guhindukira bagakura amaboko mu mufuka bagakora. Abacira umugani agira ati' Itunda riryoshye ryera ku rugemwe wavomereye ukanuhira'. Akomeza abwira urubyiruko muri rusange, abagira inama yo kuzirikana ko Igihugu ari icyabo nk'abakiri bato kurusha abandi bose, ko aribo bo kukigira cyiza kuruta uko kiri uyu munsi.

    Amakuru intyoza.com ifite ni uko Koperative Imboni z'Impinduka, guhera kuri uyu wa 01 Ukuboza 2024 nk'abitegura guhiganwa ku rwego rw'Igihugu batangira Umwiherero( Boot Camp) mu kigo cy'ubutore cya Nkumba mukarere ka Burera.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/11/30/kamonyi-abahoze-mu-bikorwa-bitemewe-barahindutse-ubu-barahatanira-ibikombe/

  • Umutoza wa MNC Pep Guardiola, yavuze ko ashaka gukura iyi kipe mu bihe bibi imaze irimo. #rwanda #RwOT

    Umutoza mukuru w'ikipe ya Manchester City, Pep  Guardiola yiyemeje kubana na Manchester City muri ibi bihe irimo byo gutsindwa kwa buri munsi, ni mu gihe yatekereza ko ariwe atagifite akamaro muri iyi kipe.

    Iyi kipe City yo muri shampiyona y'Ubwongereza English Premier League yatsinzwe imikino itanu mu mikino itandatu iheruka, harimo no gutsindwa igihe kirekire kuri Guardiola mu mateka ye.

    Guardiola wasinye amasezerano mashya mu cyumweru gishize, yavuze ko abayobozi mu makipe akomeye nka City bafite 'ibibazo' bikomeye baramutse bahagaritse gutsinda kuko zimwe mu makipe nka Liverpool yamaze kumenyekanisha ko ariyo kipe iyoboye icyiciro cya mbere muri shampiyina English Premier League mu Bwami bwa Bongereza.

    Source : https://kasukumedia.com/umutoza-wa-mnc-pep-guardiola-yavuze-ko-ashaka-gukura-iyi-kipe-mu-bihe-bibi-imaze-irimo/

  • Hafashwe magendu y'arenga miliyoni 240 Frw yafashwe – #rwanda #RwOT

    Ni ibicuruzwa byerekaniwe kuri gasutamo ya RRA mu Cyanya cy'Inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali ku wa 29 Ugushyingo 2024.

    Byafashwe ku itariki 14 Ugushyingo 2024 ku bufatanye bw'izo nzego eshatu bikaba byari iby'umucuruzi wari ubikuye muri Tanzania.

    Abo bombi ubu bamaze gutabwa muri yombi aho bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu Mujyi wa Kigali. Uwo mucuruzi we yanakozweho iperereza afatanwa ibindi bicuruzwa yari yarahishe mu bubiko bwe byinjiye mu buryo bwa magendu.

    RRA yasobanuye ko ibyo bicuruzwa bigizwe n'ibyuma by'imodoka, amavuta y'imodoka, amasabune n'amavuta harimo n'atemewe gucuruzwa mu Rwanda n'inkweto z'abagore.

    Ibyo bicuruzwa byose byari bipakiye mu ikamyo hejuru harengejweho amakara kuko ari yo byari bizwi ko yagiye kuvanwa muri Tanzania.

    Iyo kamyo ubwo yageraga ku mupaka wa Rusumo, abashinzwe kugenzura ibyinjiye basanze ipima ibiro byinshi bitajyanye n'amakara yari arimo bituma bagira amakenga barabipakurura byose basangamo izo magendu.

    Ibyo bicuruzwa byari bigiye kunyereza umusoro urenga miliyoni 77 Frw.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yavuze ko abishora muri ibyo batazihanganirwa, asaba abaturage kongera ubufatanye mu gutanga amakuru.

    Ati 'Umuntu unyereza umusoro abangamira iterambere ry'igihugu kuko ibyo twagezeho byose ni ukubera imisoro. Turasaba ubufatanye bw'abaturage mu gutanga amakuru ariko kandi abashaka kubyishoramo nihagira ubikora rimwe ubwa kabiri tuzamufata kuko ubushobozi buhari n'ubufatanye bw'inzego burahari'.

    Komiseri Wungirije ushinzwe Serivisi z'abasora n'Itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko uretse ibyo bicuruzwa byerekanywe hari n'ibindi byinshi bafashe, aboneraho kwihanangiriza ababikora.

    Ati 'Magendu yagiye ifatwa ni nyinshi higanjemo ibikoresho by'imodoka, caguwa n'inzoga. Nk'inzoga haba harimo izitujuje ubuziranenge kuko mu bihe bitanduaknye mwagiye mwumva abazinyoye zikabagiraho ingaruka nko guhuma, kurwara umutwe udakira n'abapfuye.'

    'Turasaba abacuruzi kwirinda magendu kuko kunguka birashoboka kandi bashobora gukorera mu mucyo bakunguka badashatse inyungu z'umurengera'.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko Polisi iri maso ku bakora ubucuruzi bwa magendu.

    Ati 'Magendu ihombya abacuruzi b'inyangamugayo biyemeje gutanga imisoro bakabihomberamo kuko hari abaca iy'ibusamo ngo babone inyungu z'umurengera. Abo b'inyangamugayo rero tugomba kubarengera, ni inshingano zacu'.

    CP Rutikanga yongeyeho ko Polisi y'u Rwanda ikuriye inzira ku murima abacuruzi bumva ko kuba bafite amafaranga menshi bagomba gukuramo ayo batangamo ruswa ngo bakingirwe ikibaba kandi bakoze ibyaha.

    Uhamijwe kwinjiza magendu mu gihugu, ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cy'imyaka itanu cyangwa se agacibwa amande angana na 50% by'agaciro k'ibicuruzwa bya magendu yafatanywe cyangwa agahabwa ibyo bihano byombi.

    Mu byafashwe harimo inkweto z’abagore

    Harimo n’amasabune n’amavuta atemewe gucuruzwa mu Rwanda

    Abakurikiranyweho uruhare mu kwinjiza mu gihugu magendu batawe muri yombi

    Muri ibi byinjijwe harimo ibikoresho by’imodoka byinjizwaga mu mifuka y’amakara

    Polisi y’Igihugu, RIB na RRA bahagurukiye kurwanya abinjiza mu gihugu magendu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hafashwe-magendu-y-arenga-miliyoni-200-frw-yafashwe

  • U Bwongereza bwiteguye gufasha u Rwanda kugera ku ntego nyamukuru za NST2 – #rwanda #RwOT

    Ibi byagaragajwe na Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, tariki ya 28 Ugushyingo 2024 nyuma yo kuganira na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente.

    Ambasaderi Thorpe yavuze ko umubano w'ibi bihugu byombi ukomeye, kandi ko 'Guverinoma y'u Bwongereza n'iy'u Rwanda bishyize imbere iterambere ry'ubukungu. Kugira ngo tubigereho, dukeneye urwego rw'uburezi ruhamye, ubukungu bukomeye, ubucuruzi n'ishoramari binoze. Gukorana ni byo bizaduha imbaraga.'

    Nk'uko New Times yabitangaje, Ambasaderi Thorpe yasobanuye ko yaganiriye na Minisitiri w'Intebe ku ntego z'ingenzi zikubiye muri NST2 n'uko Guverinoma y'u Bwongereza yafasha iy'u Rwanda kuzigeraho.

    Ati 'Twaganiriye ku ntego z'ingenzi za NST2 n'uko u Bwongereza bwazishyigikira, cyane cyane mu burezi, imibereho y'abaturage, ivugurura ry'inzego za leta n'ubuhinzi.'

    Uyu mudipolomate yasobanuye ko Ambasade y'u Bwongereza iteganya gutangiza umushinga wo gufasha abana bafite ibyago byo guta amashuri abanza, by'umwihariko abakobwa n'abafite ubumuga.

    Mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, Ambasade y'u Bwongereza izatanga umusanzu mu kuziba icyuho cy'ibikorwaremezo mu mashuri, icy'abarimu, inafashe mu gushakira abanyeshuri ibikoresho.

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Ambasaderi Thorpe, baganira ku bufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza

    Ambasaderi Thorpe yaherekejwe n’abakozi bo muri Ambasade y’u Bwongereza, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente na we yari kumwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe

    Impande zombi zagiranye ibiganiro ku buryo zafatanya kugera ku ntego za NST2

    Bemeranyije kongerera imbaraga ubufatanye hagati y’ibihugu byombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bwongereza-bwiteguye-gufasha-u-rwanda-kugera-ku-ntego-nyamukuru-za-nst2