Blog

  • Urwibutso ababanye na Kabera Erixon warashwe na Polisi ya Canada bamusigaranyeho – #rwanda #RwOT

    Ibi babigarutseho mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Erixon Kabera yabereye mu Rwanda ari naho yashyinguwe.

    Mushiki we uhamya ko bari inshuti magara ndetse basuranaga cyane, yavuze ko atazibagirwa ukuntu mbere y'uko apfa yabanje kumusanga iwe aramuhobera cyane amubwira ko amukunda.

    Ati 'Ijambo rya nyuma mfite muri telefone yanjye ryanditseho 'Ndagukunda'. Igihe cyose yakundaga kumbwira ati ndagukunda nanjye nkabimubwira. Usibye urukundo yaranzwe no gutanga, yaratangaga cyane agatanga ibifatika akanitanga, agatanga serivisi, umwanya we.'

    Uyu mubyeyi yavuze ko musaza we ubwo bigaga yafashaga abandi bana kujya ku ishuri, abaha ku mafaranga y'ibikoresho n'impamba ababyeyi babageneye.

    Murumuna wa Kabera witwa Yves Ikobe yavuze ko mu buzima bwo muri Canada, mukuru we yamubereye umubyeyi amufasha mu bikorwa byinshi.

    Yavuze ko Kabera yarashwe na Polisi ya Hamilton kandi ko kuvuga ukuri ku rupfu rwe ari byo bizatuma nta wundi muntu uzongera gukorerwa nk'ibyo mukuru we yakorewe.

    Undi muvandimwe we yagaragaje ko Erixon Kabera yapfuye urupfu rudasobanutse ku buryo abantu benshi bahagurutse bamagana urupfu rwe.

    Ati 'Bari abantu baruta kure abari muri uru rusengero, icyo ni icyerekana ko Rrho ye ikiri nzima.'

    Umubyeyi wa Kabera yavuze ko nubwo yapfuye ariko akigaragara mu ishusho y'abana be kandi igihe Imana imwisubirije ubwo ari cyo yari yaragennye.

    Ati 'Nta muntu n'umwe mu byumweru bitatu tumaze utavuze icyo Kabera yamukoreye. Ababaye muri Canada bamaze ibyumweru bibiri bakora imyigaragambyo bamusabira ubutabera ariko banavuga abo yagiye afasha, uko yagiye abakira.'

    Erixon Kabera w'imyaka 43 yapfuye ku wa 9 Ugushyingo 2024, agwa mu mujyi wa Hamilton nyuma yo kuraswa na polisi yo muri uwo mujyi.

    Urwego rushinzwe iperereza [Special Investigation Unit] rw'Intara ya Ontario, rwatangaje ko ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba ku wa Gatandatu, abapolisi mu mujyi wa Hamilton uri hafi ya Toronto bahamagajwe kubera umugabo byagaragaraga ko ari 'kwitwara mu buryo buteye ubwoba.'

    Mu itangazo, urwo rwego rukora iperereza ku myifatire y'abapolisi mu bibazo bahamagajwemo, ruvuga ko abapolisi 'bavuganye n'uwo muntu', rwongeraho ko 'abapolisi babiri barashishije imbunda zabo' amasasu akamufata.

    Mbere, SIU yabanje gutangaza ko habayeho kurasana, 'bikavamo gukomereka kw'uwo mugabo, n'umupolisi, kubera amasasu.'

    Nyuma uru rwego rwasohoye amakuru mashya ko 'nta kiboneka ko uwo mugabo yarashishije imbunda', ntibasobanura niba hari imbunda yari afite.

    Erixon Kabera wiciwe mu Mujyi wa Hamilton yashyinguwe mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yakundaga-bose-agashimishwa-no-gutanga-kuruta-guhabwa-ababanye-na-kabera-erixon

  • RPL: Rayon Sports yatsinze Vision FC Fall Nga… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu itariki 30 Ugushyingo 2024, ikipe ya Vision FC yakiriye Rayon Sports muri shampiyona y’u Rwanda umunsi wa 11. Ni umukino warangiye Rayon sports itsinze ibitego bitatu ku busa bwa Vision FC. 

    Gutsinda uyu mukino, byatumye ikipe ya Rayon Sports iguma ku mwanya wa mbere n’amanota 26, iguma mu mwuka mwiza, cyane ko iri kwitegura umukino karundura izacakiranamo na APR FC ku itariki 7 Ukuboza 2024.

    Ikipe ya Vision FC yo, gutsindwa uyu mukino byatumye iguma ku manota umunani, yisanga ku mwanya wa 15, aho ibanziriza kiyovu Sports ya nyuma.

    Rayon sports yatsinze Vision FC iguma kuba iya mbere n’amanota 26

    Inararibonye za rayon Sports zari ziri kwihera ijisho uko mikipe yabo yatsinze Vision FC

    Uko umukino uri kuigenda umunota ku munota 

    90′ Ishimwe Fisiton na Prince Elenga binjiye mu kibuga, hasohokamo Richald Ndayishimiye na Fall Ngagne, hongerwaho iminota itatu.

    89′ Adama Bagayogo yari ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Vision FC, umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu.
    88′ Fall Ngagne yari ateye ishoti rikomeye ashakisha igitego cya kane, umuzamu wa Vision FC ikomoka muri Cameroun James Djaoyang umupira arawufata.

    86′ Fall Ngagne yari atsinze igitego cya kane ariko umupira ujya ku ruhande.

    85′ ikipe ya Vision ikoze impinduka, Manzi Olivier ava mu kibuga asimburwa na Cyubahiro Iradusi.

    84′ rukundo Abdulamanan yari akinnye ashakisha Fall Ngagne, abasifuzi banzura ko yaraririye.

    82′ Rayon Sports ikoze impinduka, Muhire Kevin ava mu kibiga asimburwa na Rukundo Abudlahaman

    78′ Ikipea ya Vision FC ikoze impinduka, Omar Nizeyimana asimburwa na Radjabu Mbanjineza.

    76′ Abakunzi ba Rayon Sports bari kuri Kigali Pele Stadium batangiye gucana amatara mu rwego rwo kwishimira igitego cya gatatu gitsinzwe na Fall Ngagne,

    75′ Fall Ngagne ukomeje kuryohera Rayon sports atsinze igitego cya gatatu nyuma y’umupira mwiza ahawe n’umunya Mali Adama Bagayogo.

    75′ Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooool Fall Ngagne 

    72, Niyomnima Olivier, Adfama Bagayogo na Omborenga bari bakinanye neza nbareba ko batsinda igitego cya gatatu, umupira bawamburwa neza na 

    70′ Fall Ngagne yari akinanye neza na Adama Bagayogo, n’uko Baga atanze umupira urarenga

    67′ Ikipe ya Rayon Sports ikoze impinduka, Aziz Bassane na Kanamugire Roger basohoka mu kibuga, hinjira Adama Bagayogo na Niyonzima Olivier

    65′ mikipe ya Vision FC ikoze impinduka ebyiri, ishyira mu kibuga Yves Rwakazayire na Ndikumana Faustin edgar bajya mu kibuga, havako kwizera Pierro na Ibrahima Nshimiyimana 

    63′ Umuzamu wa rayon Sports Khadime Ndiaye akoze akazi gakomeye cyane, nyuma yo gukuramo umupira yari asigaranye na Twizerimana Onesme.

    61′ Fall Ngagne yari atsinze igitego cya gatatu cya Rayon Sports, abasifuzi bavuga ko habayemo amakosa.

    60′ Abakinnyi ba Vision FC bari kugerageza guhana umupira mu kibuga hagati bareba ko babona igitego, ariko kunyura mu bwugarizi bwa Rayon Sports birakomeye.

    58′ Myugariro wa Rayon Sports Nsabimana Aimable aryamye hasi, ariko Imana ikinga ukuboko ahita ahaguruka nta kibazo yagize. 

    56′ Kufura ya rayon Sports nyuma y’ikosa Rugangazi Prosper akoreye Iraguha Hadji, kufura barayihererekanyije, abakinnyi ba Vision bisubiza umupira.
    54′ Nsabimana Aimable yari akinnye neza ashakisha Muhire Kevin, ariko akina nabi umupira urarenga.

    52′ Twizeriman Onesme yari azamukanye umupira, abakinnyi ba Rayon sports bawushira muri koruneli, ni koruneri itagize icyo imarira ikipe ya Vision FC

    50′ Twizerimana Onesme yari akoze akazi gakomeye imbere y’izamu rya Rayon Sports, ariko Nsabimana Aimable na Yousou Diagne barahagoboka baratabara.
    48′ Iraguha Hadji yari azamukanye umupira akinana na Fall Ngagne, ariko babura ub uryo bwo gushota mu izamu rya Vision, Hadji ashakishije omborenga N’umupira muremure, urarenga.

    45′ ikipe ya Vision FC itangiranye impinduka, Stephen Bonny asimburwa na Rurangwa Mossi48’ 



    Igice cya mbere kirangiye Rayon Sports ifite ibitego bibiri ku busa bwa Vision FC

    45+2′ Igice cya Mbere kirangiye Rayon Sports ifite ibitego bibiri ku busa bwa Vision FC

    45+1′ Iraguha Hadji atsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports, nyuma y’ umupira wari ukinanwe neza na Fall ngagne na Muhire kevin watanze umupira uvamo igitego

    45+1 Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Iraguha Hadji

    45′ Hongeweho iminota ibiri ngo igice cya mbere kirangire

    43′ Abakinnyi ba Rayon sports bari bagerageje uburyo imbere y’izamu rya Vision FC, ariko bari baraririye.

    41′ Ikipe ya Rayon sports ikomeje gukinana imbaraga zo ku rwego rwo hejuru shaka ko yasoza iggice cya mbere ifite ibitego bibiri, ariko abakinnyi ba Vision Fc bakomeje kwihagararaho ku buryo bukomeye cyane.

    37′ Twizerimana Onesme yari ateye umupira mu izamu rya Rayon Sports, umupira unyura ku ruhande.
    36′ Fall Ngagne, Aziz Basane na Iraguha Hadji bari bakinanye neza, gusa bananirwa gukora igikorwa cya nyuma gitanga igitego cya kabiri.

    34′ kwizera Pierro yari arekuye urutambi mu izamu rya Rayon Sports, ariko umupira unyura hejuru.

    33′ koruneli ya Rayon Sports nyuma y’umupira Aziz Basane yari azamuye ashakisha Fall Ngane ariko Manzi Olivier arawurenza. Korunrli ntacyo yamariye ikipe ya Rayon Sports.

    32′ Koruneli ya Vision nyuma y’uko Nsabimana Aiomable atabaye ishoti bari batewe na Twizerimana Onesme.

    29′ Umuzamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye nawe akuyemo umupira ukomeye yari ashioswe na Kwizera Pierro.

    29′ James Djaoyang akoze akazi gakomeye cyane nyuma yo gukuramo umupira yari arobwe na Muhire Kevin.

    27′ Umuzamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye akoze akazi gakomeye nyuma yo gukuramo kufura ikomeye ya Vision FC.

    25′ Ku munota wa 25, Iraguha Hadji azamuye umupira imbere y’izamu rya Vision FC n’uko umunya Senegal Fall Ngagne atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports

    25′ Gooooooooooooooooooooooooooooooooo Fall Ngagne

    23′ Kufura ya Rayon Sports bayihererekanyije bakinana na Ndayishimiye Richald, azamura umupira mwiza ashakisha Aziz Bassane ariko 

    22′ Ikarita y’umuhondo ihawe Kwizera Pierro nyuma y’ikosa akoreye Muhire Kevin. 

    21′ Stephen Bonny akoze akazi gakomeye ubwo yamburaga Aziz Basane imbere y’izamu rya Vision FC.

    20′ Ikipe ya Vision FC ikomeje kugorwa no kubona umupira mu bakinnyi ba Rayon Sports, kuko abakinnyi bayi ntabnwo bari kumarana kabiri umupira bawukinana. 

    17′ Nsabimana Aimable yari ashatse gutungura umuzamu wa Vision FC, umupira ugarukira mu ntoki za James Djaoyang

    17′ iraguha Hadji yari azamuye umupira imbere y’izamu rya Vison FC, Manzi Olivier akina izamu.
    14′ Muhire Kevin yari akinanyue neza na Aziz Basane umupira ujya muri koruneli. Koruneli yatewe na Kevin byarangiye umupira Omborenga Fitina awutaye ku ruhande.

    12′ Nsabimana Aimable akoze akazi gakomeye cyane nyuma yo Gukuzamo umutwe kufuta yari itewe na Kwizera Pierro.

    11′ kufura ya Vision FC nyuma y’ikosa Aziz Basane akoreye Irabona Patrick. 

    10′ Fall Ngage wari uhawe umupira mwiza imbere y’izamu rya Vision FC, umupira awuteye n’umutwe ujya hejuru y’izamu.

    7′ Aziz Basane yari akase umupira ashakisha Muhire Kevin mu rubuga rw’amahina, umusifuzi avuga ko umupira wari wamurenganye.

    6′ Koruneli ya Rayon Sports yari itewe na Muhire Kevin, Onesme Twizerimana awukuramo n’umutwe ukomeye cyane.
    5′ Umuzamu wa Vision FC James Djaoyang atabaye ikipe bikomeye cyane, nyuma yo kugarura umupira ukomeye wari uzamuwe na Muhire Kevin

    1′ Aziz Bassane yari ahawe umupira na Youssu Diage ariko umupira arawurenza.

    Abakinnyi babanje mu ki buga ku ruhande rwa Vision FC ni James Bienvenue Djaoyang, Rugangazi Prosper, Kwizera Pierro, Misago Jules, Manzi Olivier, Onesme Twizerimana, Stephen Bonny, Laurent Nshimiye, Omar Nizeyimana, Ibrahim Nshimiyimana na na Irambona Patrick.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon sports

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Yousou Diagne, Kanamugire Roger, Ndayishimiye Richald, Muhire Kevin Fall Ngagne, Iraguha Hadji na Aziz Basane

    Ni umukino amakipe yombi ashaka intsinzi byanze bikunze, kuko Rayon Sports mu gihe yatsinda uyu mukino, birayiha amahirwe yo kuguma ku mwanya wa mbere n'amanota 16, mu gihe Vision yagirirwa umugisha wo gutsinda umukino, yava mu makipe yegereye umurongo utukura kuko yaba igize amanota 11.

    Ni amakipe agiye guhura ahagaze neza, kuko mu mikino y'umunsi wa 10 wa shampiyona, amakipe yombi yatsinze imikino yayo. Rayon sports yatsinze Gorilla FC ibitego bibiri ku busa, ikipe ya Vision FC yo yatsinze Bugesera ibitego bibiri kuri kimwe.

    Rayon Sports yo ihagaze neza cyane, kuko niyo ya mbere muri shampiyona y'u Rwanda kuko imaze gukina imikino irindwi yikurikiranya yose iyitsinda.

    Imikino ibiri ya mbere yo muri shampiyona niyo yagoye Rayon Sports kuko yanganyije na Marines ndetse n'Amagaju FC.

    Mbere y’uko amakipe yombi atangira gukina yari yiteguye neza kandi kigabo

    Abakinnyi b’ikipe ya Vision Fc bamaze kwishyushya kuri Kigali Pele Stadium

    Umutoza Wa Vision FC Abdou Mbarushimana Ahagaze neza yiteguye guicakirana na Rayon sports

    Abakinnyi ba Rayon Sports bamaze kwishyushya biteguye guhangana na Vision FC

    AMAFOTO- Serge Ngabo: Inyarwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149093/live-vision-fc-yakiriye-rayon-sports-mu-mukino-wo-guhiganwa-ubutwari-149093.html

  • Minisitiri Utumatwishima yasuye abazaririmba… – #rwanda #RwOT

    Yabasuye ku wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024 aho bakorera imyitozo i Remera mu Mujyi wa Kigali. Ni nyuma y'amezi atatu ashize bitegura iki gitaramo, ndetse bagaragaza ko biteguye gutanga ibyishimo bisendereye ku bazitabira.

    Utumatwishima yabijeje ko azitabira igitaramo cyabo, ariko kandi abasaba kuzatangirira ku gihe, kurangwa n'ikinyabupfura n'isuku mu byo bakora, kandi bakirinda gucuruza inzoga abakiri bato kuko 'byaba ari ukwangiza urubyiruko rw'ejo hazaza'.

    Uyu muyobozi yagaragaje ko nka Minisiteri bazakomeza gushyigikira abahanzi, ndetse bazakomeza gusura ibikorwa by'abahanzi n'urubyiruko, kandi barashaka uburyo bwo kuzateza imbere 'Band' z'umuziki.

    Hari aho yagize ati 'Natwe muri Minisiteri dufite ibitekerezo byinshi tugenda gusa tureba n'umubare n'uko ibintu bigaragara […] Twanasuye Bull Dogg na Riderman igiye biteguraga igitaramo cyabo, ukabona ko iyi ni 'Business' ni ikintu Leta ikwiye kumenya, urubyiruko niho ruri, kandi kirimo n'ubushobozi, rero ndabishyigikiye. Twebwe, igihe cyose muzadukenerera tuzaza.'

    Ubwo yasuraga abazaririmba mu iserukiramuco 'Unveil Fest', yanataramiwe na Ruti Joel binyuze mu ndirimbo ye 'Musomandera' iri kuri Album ye yitiriye umubyeyi we, yamuritse mu Kuboza 2023 mu gitaramo cyabereye mu Intare Conference Arena.

    Abahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco bamaze gutangazwa, kandi benshi bagaragaza ko bubakiye umuziki kuri gakondo y'abanyarwanda.

    Barangajwe imbere na Ruti Joël uherutse mu bitaramo mu Bubiligi, Victor Rukotana, Chrisy Neat usanzwe ari Producer muri 'Studio' Ibisumizi, Umukiringitananga Siboyintore, Itorero Intayoberana, J-SHA [itsinda ry’impanga] ndetse na Himbaza Club yamenyekanye cyane mu ngoma z'i Burundi.

    Ni igitaramo ngarukamwaka. Kuri iyi nshuro kizaba tariki 07 Ukuboza 2024, muri Kigali Confence and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Biteganyijwe ko abazaririmba muri iki gitaramo bazacurangirwa umuziki wa 'Live' na Siblings Band, itsinda ry'abasore n'inkumi basoje amasomo yabo mu Ishuri ry'Umuziki ry'u Rwanda ryamamaye nka Nyundo Music School.

    Iyo unyujije amaso ku mpapuro zamamaza iki gitaramo, ubona ko harimo ibyiciro bitatu by'amatike ushobora guhitamo kugura. Ni amatike bigaragara ko yitiriwe bimwe mu birunga bitatu by'u Rwanda.

    Itike ya macye yiswe 'Bisoke' iri kugura 10.000 Frw, ikurikiyeho yiswe 'Muhabura' iragura 25.000 Frw naho itike iruta izindi yiswe 'Karisimbi' iragura 50.000 Frw.

    Mugabo Julius uri mu bari gutegura iserukiramuco rya Unveil Africa Fest, yabwiye InyaRwanda ko bahisemo kwitirira aya matike ibirunga by'u Rwanda kubera ko iki gitaramo gishingiye ku muco n'amateka by'u Rwanda.

    Ati 'Muri iki gitaramo tuzaba twizihiza uburere mboneragihugu n'umuco, niyo mpamvu rero twatekereje kuri bimwe mu bitatse u Rwanda.'

    Ibirunga by'u Rwnda bifite ubusobanuro bukomeye ku mateka yacu ndetse no ku bakurambere n'ubuzima bw'iterambere ry'Igihugu cyacu muri rusange. Niyo mpamvu rero twahisemo kwitirira ariya matike ibirunga byacu. Twifuje ko rimwe mu ijambo rizagarukwaho mu gitaramo cyacu (itike) twariharira amazina atatse u Rwanda.'

    Yanavuze ko guhitamo aya mazina y'ibirunga bashakaga gufasha abazitabira iki gitaramo ndetse n'abakerarugendo kumenya amateka y'u Rwanda.

    Ati 'Twanabikoze nka kimwe mu dushya twashakaga ko tuba umwihariko w'igitaramo cyacu, cyane ko ari amazina yiyubashye muri sosiyete nyarwanda.'

    Mugabo yanavuze ko 'Uko ibirunga bisanzwe birutana mu ngano ni cyo twagendeyeho dukurikije agaciro twageneye buri tike.'

    Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ‘Unveil Africa Fest’ ari kuboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com

    Ushobora kubona itike kandi mu bice bitandukanye muri Kigali nko kuri Legacy Studio, Uncles Restaurant & Lounge, Kigali Protocal Shop, Kigali Protocal Office ndetse no kuri Camellia – Makuza Plaza.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah,yashimye umuhate w’abahanzi bazaririmba mu iserukiramuco “Unveil Festival”

    Julius Mugabo uri mu bari gutegura iserukiramuco “Unveil Festival” yashimye umusanzuwa Minisitiri Utumatwishima mu guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda

    Producer Ruth Kanoheli [Chrisy Neat] uri mu bazaririmba mu iserukiramuco “Unveil Festival” yataramiyeabashyitsi bari babasuye

    Minisitiri Utumatwishima yasabye abari gutegura iki gitaramo kuzarangwa n’indangagaciroza Kinyarwanda

    Utumatwishima yavuze ko Guverinoma izirikana umusanzu w’ubuhanzi, ari nayo mpamvu bakomejekubashyigikira

    Ruti Joel yaririmbye indirimbo zirimo ‘Musomandera’ imbere ya Minisitiri Utumatwishima

    Clement uri mu bashinze ‘Kesho Band’ yavuze ko hamwe n’amahirwe Leta itanga bakomejeguteza imbere ubuhanzi

    Kevin usanzwe ari umujyanama wa Ruti Joel, yagaragaje ko bafite byinshi bari gukoramu kwiyubaka mu buhanzi

    Ruti Joel yasabye Minisitiri Utumatwishima kuzamusura mu ngamba [Aho akorera imyitozon’izindi ntore]

    Ubwo Julius Mugabo uri mu bari gutegura ‘Unveil Festival’ yakiraga Minisitiri Utumatwishimaaho bakorera imyitozo

    Itsinda rya J-Sha ryatangiye kwitegura kuzaririmba muri iri serukiramuco rizabera muri Camp Kigali ku nshuro ya mbere; aba bakobwa bazwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Hobby’ n’izindi


    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Min. Utumatwishima yasuraga abazaririmba muri ‘Unveil Festival’

    AMAFOTO: Serge Ngabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149054/minisitiri-utumatwishima-yasuye-abazaririmba-muri-unveil-festival-abizeza-kuzitabira-igita-149054.html

  • Abahanzi bahora babogoza! Kuki Leta zidashyir… – #rwanda #RwOT

    Guverinoma mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, zagiye zishyiraho amategeko agamije kurinda ibihangano by’abahanzi. 

    Nubwo bimeze gutya ariko hirya no hino ku Isi no mu Rwanda harimo ibigaragaza ko aya mategeko adashyirwa mu bikorwa.

    Yewe no ku rwego rw’Isi, hategurwa inama Mpuzamahanga, zigamije kwiga ku kurengera umutungo mu by’ubwenge.

    Hari Inama izwi cyane yitwa “All Africa Intellectual Property[IP] Summit” yakunze kubera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika igahuriza hamwe inzobere, abafata ibyemezo, abanyamategeko, abashakashatsi ndetse n'abayobozi batandukanye mu bijyanye n'inganda ndangamuco mu bice bitandukanye muri Afurika.

    Muri uyu mwaka iyi Nama yabereye bwa mbere mu Rwanda. Iyo usomye mu gitabo kivuga kuri iyi Nama, bitaye cyane ku nsangamatsiko igira iti 'Uburenganzira ku mutungo bwite mu by'ubwenge (IPRs): Umusemburo w'intego z'iterambere rirambye (SDGs) muri Afurika.''

    Ni ikibazo kuba abahanzi batungukirwa n’ibihangano byabo?

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 17 Ugushyingo 2024, Yvonne Chaka Chaka wamamaye mu muziki, yavuze ko nubwo atagisohora indirimbo, ariko acyinjiza amafaranga avuye mu bihangano bye.

    Ati 'Ndatekereza ko ari byiza kugira abantu bagufitemo inyungu, abantu bagukunda ariko mukorana bya hafi kandi bagufite ku mutima. Kubera ko ubuhanzi ni ubucuruzi, ugomba kumva ibyo bintu, ukagira abantu bakugira inama.'

    Kuko nshobora kuba ntumva ibiri mu masezerano, ngomba kugira uburenganzira ku bihangano byanjye, ngomba kwishyurwa mu gihe indirimbo zanjye zicuranzwe,ibyo byose rero ugomba kuba ufite abantu babigufashamo.'

    Ariko kandi yavuze ko abahanzi bakwiye kwihagararaho mu bijyanye no gufata ibyemezo ku buhanzi bwabo no gutumirwa mu bikorwa binyuranye.

    Ati “Nk'uko nabibwiye abantu ku wa Gatanu, buri muntu aba ashaka umuhanzi, ariko buri muntu aba ashaka kugabanyirizwa ibiciro. Ariko ntabwo uzajya kwa dogiteri ngo umusabe kukugabanyiriza ibiciro igihe urwaye, nujya ku munyamategeko, ntabwo uzasaba kugabanyirizwa.'

    None kuki dushobora kumva ko abantu bari mu buhanzi aribo tuzajya duhora tubwira ko dushaka ko batugabanyiriza ibiciro? Umuhanzi niba aguciye miliyoni 15, kuki wumva wamuha miliyoni 5? Ibyo ntabwo ari byo.”

    Umunyamategeko wo muri Nigeria, Franklin Okoro, aherutse kubwira InyaRwanda ko bitumvikana ukuntu Guverinoma z’ibihugu zishyiraho amategeko ku kurengera umutungo mu by’ubwenge, ariko akaba atubahirizwa.

    Ati “Yego, twe twumva neza ko tugomba kurinda ibihangano by'ababikoze, ibitekerezo by'abantu, yewe n'amategeko yashyizweho ariko ikibazo kiracyari ku iyubahirizwa ry'ayo mategeko.”

    Umuyobozi wa Komite itegura Inama ya 'All Africa IP Summit', Sand Mba-Kalu, asobanura ko Guverinoma zikwiye gushyira  imbaraga cyane mu kumva neza impamvu y’iri tegeko no kuryubahiriza.

    Ati “Ni ingenzi ko tumenya ko umutungo bwite mu by'ubwenge atari ibitekerezo ahubwo ni ukuri, ni ingenzi ku iterambere kuko iyo urebye mu bihugu byateye imbere nk'u Bushinwa, u Buhinde n'abandi, bamaze kumenya ko umutungo bwite mu by'ubwenge ari nk'izahabu, bamenya ko ibitekerezo, ibihangano n'ibindi abantu bahanga ari byo bibateza imbere kandi bikanateza imbere ibihugu byabo.”

    Muri Kanama 2024, mu Rwanda hasohotse itegeko ku kurengera umutungo mu by’ubwenge, ariko bamwe mu bahanzi ntibaryishimiye bituma inzego za Leta zemeza kongera kurivugurura.

    Ibi byatumye ku wa 30 Kanama 2024, haterana inama yitabiriwe n'abarimo Blaise Ruhima wari uhagarariye RDB, Minisiteri y'ubucuruzi yari ihagarariwe na Mugemana Jean na Minisiteri y'urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi yari ihagarariwe na Umutoni Sandrine.

    Icyo gihe Niragire Marie France uhagarariye Inama y'Igihugu y'abahanzi, yasobanuye ko iyi nama ‘Yanzuye ko Inama y'Igihugu y'abahanzi isaba Minisiteri y'urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi ko baganira kugira ngo ibihangano by'abahanzi bibungabungwe kandi biteze imbere ba nyirabyo, bityo nabo batange umusanzu mu kubaka Igihugu nk'abandi Banyarwanda bose”.

    Yvonne Chaka Chaka aherutse gutangaza ko kubera amategeko arengera ibihangano bye, akomeza kwakira inyungu ibivamo nubwo muri iki gihe atagisohora indirimbo

    Inama nka ‘ALL Africa Intellectual Property Rights 'IPRs' Summit” zigirwamo uko abahanzi bakungukirwa n’ibyo bakora

    Muri Kanama 2024, Inzego birebera zongeye gusuzuma itegeko ryari ryasohotse ku kurengera umutungo mu by’ubwenge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149100/abahanzi-bahora-babogoza-kuki-leta-zidashyira-mu-bikorwa-itegeko-ku-kurengera-umutungo-mu–149100.html

  • Ni ibiki Perezida Ruto agiye kwibandaho mu mw… – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yari yitabiriwe n'abarimo Perezida Paul Kagame, yari ifite insanganyamatsiko irebana no guteza imbere ubucuruzi, iterambere rirambye no kwimakaza amahoro n’umutekano mu mibereho y’abaturage. 

    Abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama ni Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, Uwa Tanzania Samia Suluhu Hassan, William Ruto wa Kenya, Salva Kiir wa Sudan y'Epfo, Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud ndetse na Visi Perezida w'u Burundi, Prosper Bazombanza. 

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo ntiyigeze yitabira iyi nama.

    Iyi nama yabimburiwe n'ibiganiro byabereye mu muhezo byibanze ku kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe mu nama iheruka yabaye mu Ugushyingo umwaka ushize.

    Ni ibiganiro byanemerejwemo Perezida wa Kenya William Ruto nk’Umuyobozi Mushya ugiye kuyobora uyu muryango mu gihe cy’umwaka umwe.

    Uyu Mukuru w'Igihugu yavuze ko muri manda ye, azateza imbere imibereho y'abaturage bo muri uyu muryango, yongerere imbaraga ubucuruzi bw'imbere ndetse n'ishoramari.

    Yabwiye bagenzi be ko azaharanira amahoro n'umutekano mu karere, ateze imbere imiyoborere myiza, asobanura ariko ko kugira bigerweho, uyu muryango ukeneye amafaranga yo kwifashisha.

    Perezida William Ruto akimara gutorwa yahise asaba ibihugu binyamuryango kugaragaza ubushake mu gushyira mu bikorwa intego na gahunda z’uyu muryango.

    Ati: “Dukwiye kwikuriraho imbogamizi ziri hagati muri twe, ibyo ninabyo bizatwemerera guhahirana hagati mu karere, ibyo ni ibizagirwamo uruhare no gukuraho imisoro kuri bimwe mu bicuruzwa ndetse no guteza imbere ibikorwaremezo. Ibyo byose ni ibishobora gutuma tugira Akarere gakungahaye mu bukungu kandi gafunguye ku isoko ry’umurimo no kuwuhanga.”

    Muri iyi nama ya 24 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel wavuze mu izina rya Perezida Kagame, yagaragaje zimwe mu mbogamizi zikibangamiye uyu muryango zirimo n’umutekano muke. 

    Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangajwe nk’Umuyobozi wa EAC, asimbuye Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir wari uyoboye uyu muryango kuva mu Ugushyingo 2023.


    Perezida Ruto agiye kuyobora EAC mu mwaka umwe uri imbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149102/ni-ibiki-perezida-ruto-agiye-kwibandaho-mu-mwaka-umwe-ayobora-eac-149102.html

  • Mr Beast: Urugendo rwe rwo gukoresha urubuga rwa YouTube #rwanda #RwOT

    James Stephen 'Jimmy' Donaldson, uzwi cyane ku izina rya MrBeast, niwe muntu ufite abafana benshi ku rubuga rwa YouTube.

    Jimmy yavutse ku wa 7 Gicurasi mu 1998, avukira i Greenville, mu majyaruguru ya Leta ya Carolina, yatangiye urugendo rwe rwa YouTube mu 2012 afite imyaka 13 gusa. Yabanje gukora amashusho y'imikino ndetse n'ibijyanye n'urwenya.

    Kuba yaramamaye cyane byatangiye mu 2017. Naho mu mwaka wa 2019, yashinze Team Trees hamwe na mugenzi we Mark Rober nawe w'umu youtuber, hakusanya miliyoni zisaga 23 z'amadolari yo gutera ibiti.

    Bakurikiranye ibi hamwe na Team Seas mu mwaka wa 2021, bikaba byar'ubukangurambaga bwo kuvana imyanda mu nyanja ibyo bikaba byaratwaye asaga miliyoni 30 zama pound.

    Hamwe nabafatabuguzi barenga miliyoni 330, MrBeast kugeza magingo aya akomeje gusobanura amashusho yiganza muri filime ze akora kur'ubuga rwa youtube avuga ko aba ari digitale.

    Urugendo rwe rwa youtube rugaragaza imbaraga zo kwiyemeza no guhanga ibyo bigatuma aba umwe mu byamamare b'ikinyejana cya 21.

    Source : https://kasukumedia.com/mr-beast-urugendo-rwe-rwo-gukoresha-urubuga-rwa-youtube/

  • Radio Rwanda igiye gusubizaho amakuru mu Gifaransa n'Icyongereza – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukuboza 2024. Biteganyijwe ko aya makuru azatangira gutambuka muri izi ndimi kuri uyu wa Mbere. Ni ubwa mbere agiye kongera gutambuka kuva mu 2018.

    Ayo mu Gifaransa azajya atambuka saa Mbili z'ijoro, ayo mu Cyongereza atambuke saa Mbili n'Igice z'ijoro.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Radio Rwanda na Radiyo za RBA, Uwayo Divin, yavuze ko iki cyemezo cyashingiye ku mpamvu zitandukanye zirimo no kuba izi ndimi zisanzwe zemewe mu gihugu kandi hari umubare munini w'abazikoresha.

    Ati 'Impamvu asubijweho ni impamvu zumvikana kubera ko nka radiyo y'igihugu dukwiriye kuba dufite porogaramu mu ndimi zemewe mu Rwanda, ubundi hari Igifaransa, Icyongereza n'Igiswahili. Hari no kureba Akarere duherereyemo nk'u Rwanda, aho dufite umubare munini w'abakoresha Igifaransa haba mu gihugu ndetse no mu karere muri rusange, bakeneye kumenya amakuru y'ibibera mu Rwanda, mu karere ndetse no mu mahanga ya kure. Ni ugukora ibishoboka byose kugira ngo bibone muri RBA.'

    Yakomeje avuga ko no mu minsi iri imbere Radio Rwanda izongera kujya itambutsa amakuru mu Giswahili, ndetse hakanarebwa uburyo hashyirwaho ibiganiro bikorwa muri izi ndimi eshatu.

    Ati 'Ubwo n'amakuru yo mu Giswahili azagaruka ndetse turacyareba uburyo muri izi ndimi zose dushobora kugira ikiganiro kimwe kimwe, kugira ngo abakoresha izi ndimi babashe kwibona muri Radio Rwanda, dore ko tumaze kuba igicumbi cy'inama mpuzamahanga, kandi akaba ari amakuru nka radiyo y'igihugu dukwiriye gutangaza ndetse n'abo batugenderera tukabaha umwanya bakavuga mu ndimi zabo.'

    Amakuru yo mu Giswahili yo yahagaze muri Kamena 2023.

    Uwayo Divin yavuze ko izi mpinduka ntacyo zizahungabanya kuri gahunda y'imikorere ya Radio Rwanda, cyane ko zijyanye no guhaza ibyifuzo by'abayikurikira.

    Ati 'Ntacyo bizahungabanya, ubundi gahunda za Radio Rwanda ni gahunda zishobora guhinduka no kuvugururwa bitewe n'ibyo abadukurikira batwifuzaho. Turi kwibanda ku busabe bw'abantu kugira ngo turusheho kujyana n'ibyifuzo byabo.'

    Mu Rwanda, inyandiko z'ubushakashatsi zigaragaza ko iminara ya radiyo yashinzwe muri 1960. Ibiganiro bya mbere by'igerageza byatangiye kumvikana muri Gashyantare 1961. Iyo radiyo yahawe izina rya Radio Rwanda.

    Mbere y'icyo gihe, abaturage bumvaga Radio Usumbura na Radio Léopoldville. Igitangira, gahunda ya Radio Rwanda yabaga ari iy'amasaha abiri n'igice ku munsi. Yaheraga saa kumi n'ebyiri z'umugoroba igasubikwa saa mbili n'igice z'ijoro.

    Gahunda yayo muri icyo gihe yari igizwe ahanini n'amakuru, indirimbo nyinshi n'ibiganiro bike byigisha. Bimwe mu biganiro byayo byategurirwaga muri za Minisiteri.

    Radio Rwanda igiye gusubizaho amakuru y'Igifaransa n'Icyongereza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/radio-rwanda-igiye-gusubizaho-amakuru-y-igifaransa-n-icyongereza-nyuma-y-imyaka

  • Kigali yashyizwe mu mijyi yoroshya imibereho, ikarembuza abashoramari – #rwanda #RwOT

    Ni raporo yakozwe n'ibinyamakuru bya Africa Report na Jeune Afrique, yashyizwe hanze ku wa 28 Ugushyingo 2024.

    Hasuzumwe igenabikorwa ryashyizweho mu guteza imbere imijyi, ibikorwa remezo n'amahirwe y'ishoramari aboneka muri iyi mijyi.

    Umujyi wa Kigali washyizwe ku mwanya wa kabiri hashingiwe ku isuku imaze imyaka wuranga, umutekano no guhanga ibishya.

    Umujyi wa Cape Town ni wo waje ku isonga kubera ibikorwa by'ubukungu biwugaragaramo n'ibindi birimo ibikorwa ndangamuco, ku mwanya wa gatatu hakaba Johanesburg, ku wa kane hari Casablanca hagakurikiraho Rabat na Nairobi.

    Muri Nyakanga 2024 kandi Kigali yari yashyizwe ku mwanya wa gatatu mu mijyi ya Afurika ba mukerarugendo bishimira gusura.

    Reba amwe mu mafoto agaragaza ubwiza bwa Kigali

    Umujyi wa Kigali ukomeje kuzamukamo inyubako z’icyerekezo

    Kigali ni umwe mu mijyi yiyemeje imiturire myiza itangiza ibidukikije, bituma iyo uri muri uyu mujyi uba wumva akayaga

    Inyubako ziri mu mujyi rwagati imbere y’ibiro by’umujyi zahinduye isura ya Kigali

    Inyubako I&M Bank yuzuye itwaye miliyoni 25$

    Isuku ni intego mu mujyi wa Kigali

    Kigali, umujyi utoshye…

    Iyo uhagaze mu Mujyi rwagati ugaterera amaso Kimihurura ni uko haba hameze

    Inyubako ya BPR Bank Rwanda Plc, imwe mu ndende i Kigali

    Ishusho y’imyubakire mu Mujyi wa Kigali yarahindutse cyane

    Tropical Plaza yubatse inyuma y’ahazwi nko kwa Rubangura ni uku igaragara

    Aha ni ku Gisozi munsi ya Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK)

    Inyubako ya CHIC ifite parikingi yakira imodoka nyinshi cyane

    Fantastic Plaza, inyubako iherereye hari ya Rond-Point yo mu mujyi

    Inyubako ya KIC [Kigali Investment Company] yahoze yitwa UTC

    Inyubako ya Centenary House n’izindi biri ku murongo umwe ni uku zigaragara

    Imihanda yo mu Mujyi wa Kigali iracyeye

    Ibiti ku mihanda nk’ikimenyetso cyo kurengera ibidukikije

    Ubumwe Grande Hotel, imwe mu mahoteli agezweho i Kigali

    Inyubako ziri mu mujyi rwagati zerekana imbaraga uyu mujyi ukomeje gushyira mu kugwiza inyubako ndende

    Minisiteri y’imari n’igenamigambi ikorera muri iyi nyubako

    Rond-Point iri imbere y’ibiro by’Umujyi wa Kigali yerekana ishusho y’ubukerarugendo bw’u Rwanda

    Imiturirwa ikomeje kubakwa umunsi ku wundi mu Mujyi wa Kigali

    M. Peace Plaza ni inyubako iberanye n’ubucuruzi

    2000 Hotel iri mu mujyi rwagati yahindutse ihuriro rya benshi

    Kigali City Tower ni yo nyubako ndende mu Mujyi wa Kigali

    Muhima Investment Company (MIC) yakemuye ikibazo cy’aho gukorera ubucuruzi heza

    Centenary House ni imwe mu nyubako zimaze iminsi muri Kigali

    Inyubako ikoreramo RSSB n’iya RURA igeze ku musozo hepfo yayo

    City Plaza mu mujyi rwagati yigeze kuba inyubako ndende muri Kigali

    Inyubako nshya y’ubucuruzi iherutse kuzura mu mujyi wa Kigali

    Muri parikingi ya CHIC ni gutya hameze

    Tropical Plaza yubatse mu mujyi rwagati ahateganye na T2000

    Ku karere ka Gasabo ku Gishushu

    Inyubako y’akarere ka Gasabo n’izindi ziyikikije

    Iyo uhagaze mu Migina witegeye inzu zo ku Gishushu

    Isura ya Nyamirambo

    I Nyamirambo ni gutya hubatse

    Stade ya Kigali i Nyamirambo ikikijwe n’ibiti biha akayaga abayirimo

    Inzu z’ubucuruzi i Nyamirambo zaravuguruwe bamwe bubaka n’amagorofa

    Isuku isigaye ibarizwa i Nyamirambo

    Inyubako ikoreramo urukiko rw’ubucuruzi n’urukiko rukuru i Nyamirambo

    Mu Biryogo hasizwe amarangi hashyirwa imbuga yo gufatiramo amafunguro

    Isura ya Kicukiro

    Kicukiro ahazwi nka Sonatubes huzuye inyubako nziza y’ubucuruzi

    Iyi nyubako ikorerwamo ubucuruzi butandukanye

    Kicukiro ni hamwe mu hakozwe imihanda myiza yisanzuye

    Rusororo, kamwe mu duce twihagazeho

    Icyicaro cy’umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo

    I Rusororo hari kubakwa inzu nziza cyane

    Rusororo ni hamwe mu hari icyaro ariko uyu munsi harigonderwa n’umugabo hagasiba undi

    Ku Gisimenti

    Inyubako ziri ahitwa ku Gisimenti

    Gare ya Kimironko itegerwamo imodoka zijya hirya no hino muri Kigali

    Kimironko hari inyubako nyinshi z’ubucuruzi zubatswe mu buryo bugezweho

    Ishuri ryubakiwe abatujwe mu mudugudu wa Karama mu Karere ka Nyarugenge

    I Karama mu mudugudu watujwemo abakuwe ahari gushyira ubuzima bwabo mu kaga

    Imihanda ya Nyabugogo yakozwe neza cyane

    Nyabugogo ni gutya hameze

    Nyarutarama, agace kihagazeho mu mujyi wa Kigali

    Ikibuga cya Golf kiri i Nyarutarama kizihira benshi bakunda uyu mukino

    Umuhanda wa Nyarutarama ujya ku kibuga cya Golf

    Ku i Rebero hamaze guturwa cyane

    Iyo uhagaze i Nyamirambo ni gutya isura yo ku i Rebero imeze

    Ku i Rebero harimo guturwa nubwo nta mihanda myinshi ya kaburimbo myinshi irahagera

    I Remera hakomeje guhinduka

    BK Arena imaze kubaka izina mu kwakira imikino n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro

    Imihanda iracyeye…

    Ku Kacyiru ahahoze gare hubatswe imihanda

    Umujyi wa Kigali urimo kubaka imihanda myinshi mu bice bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-washyizwe-ku-mwanya-wa-kabiri-mu-yoroshya-imibereho-ikarembuza

  • Muhanga: Letshego Rwanda yitabiriye umuganda inaremera abaturage – #rwanda #RwOT

    Ni umuganda wabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024 mu gihugu hose, aho abakora muri Letshego bo bifatanyije n'abatuye mu Murenge wa Shyogwe mu Kagari ka Ruli.

    Bacukuye imirwanyasuri ku buso bwa hegitari esheshatu ndetse batera ibiti bivangwa n'imyaka 530.

    Icyo kigo cy'imari kandi cyanatanze inkunga y'inkweto zo kwambara ku bana bo miryango itishoboye mu rwego rwo gufasha ababyeyi bagorwa no kubabonera izo kujyana kwiga.

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Letshego Rwanda, Kanakuze Cimange Jeff, yavuze ko igikorwa bakoze gihuje n'intego zo guteza imbere abantu z'icyo kigo.

    Ati 'Intego yacu ni uguteza imbere abantu mu bijyanye n'ubuzima. Tuba dukora ubucuruzi ariko mu yo twungutse tugatekereza gufasha abantu turebye igikenewe. Twahisemo gutanga inkunga mu bijyanye n'ubuzima kuko dushishikarizwa gukora ariko ntiwakora utari muzima ni yo mpamvu twishyuriye abantu ubwisungane mu kwizvuza'.

    Umuyobozi Mukuru wa Letshego Rwanda, Mbuso Dlamini yavuze ko icyo kigo kishimiye kwifatanya n'abaturage mu bikorwa bizamura imibereho yabo.

    Ati 'Kwifatanya n'abaturage gutya ni ikintu cy'ingenzi kuko bizamura imibereho yabo kandi natwe ni yo nshingano yacu. Uyu muganda uhuje neza n'ibyo dukora kuko nubwo ahari amashami yacu menshi ari i Kigali twaje hano abaturage batuye ngo twifatanye muri iki gikorwa'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Shyogwe, Nsengimana Oswald, yavuze ko bashimye uruhare rwa Letshego Rwanda mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage muri uwo murenge.

    Ati 'Twishimiye uburyo Letshego yaje kwifatanya na twe mu muganda by'umwihariko kuba yarahisemo no kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza kuko ibyo wakora byose ubikora ufite ubuzima bwiza.Abaturage banashishikarijwe gukora bagatera imbere kandi ibyo bijyana no kugana ibigo by'imari bakizigamira'.

    Letshego Rwanda ni ikigo cy'imari kimaze imyaka 12 gikorera mu Rwanda kikaba gitanga serivise zirimo kwizigamira cyungukira abakiriya, inguzanyo zitandukanye zo kwagura ubucuruzi n'izindi serivise.

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Letshego Rwanda, Kanakuze Cimange Jeff yavuze ko igikorwa bakoze gihuje n'intego zo guteza imbere abantu z'icyo kigo

    Umuyobozi Mukuru wa Letshego Rwanda, Mbuso Dlamini yavuze ko icyo kigo kishimiye kwifatanya n'abaturage mu bikorwa bizamura imibereho yabo

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Shyogwe, Nsengimana Oswald yavuze ko bashimye uruhare rwa Letshego Rwanda mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage

    Hatewe ibiti bivangwa n’imyaka

    Hanatanzwe inkunga y’inkweto zo kwambara z’abana bato

    Hakizimana Jean de Dieu uyobora Letshego Ishami rya Muhanga yasobanuriye abaturage serivise z’icyo kigo cy’imari

    Haciwe imirywanyasuri ku buso bugari

    Abaturage bari bitabiriye umuganda ari benshi

    Abakora muri Letshego bifatanyije n’abaturage mu kungurana ibitekerezo nyuma y’umuganda

    Amafoto: Isaac Munyemana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-letshego-rwanda-yitabiriye-umuganda-inaremera-abaturage

  • Rusizi: Ibiraro bibiri byatwawe n'umugezi wa Rubyiro byasimbujwe ibyo mu kirere – #rwanda #RwOT

    Mu Ukuboza 2023 nibwo mu karere ka Rusizi haguye imvura nyinshi, umugezi wa Rubyiro uruzura utwara ikiraro cyo ku rugomero rwa Rubyiro, kiza gisanga icya Kabamba nacyo cyari cyaratwawe n'uyu mugezi.

    Icika ry'ibi biraro ryagize ingaruka ku rujya n'uruza n'ubuhahirane hagati ya Gikundamvura n'imirenge ya Muganza na Bugarama bagabanywa n'umugezi wa Rubyiro.

    Hari abanyeshuri n'abarimu bo muri iyi mirenge batari bakibona uko bambuka bajya Gikundamvura mu gihe imvura yabaga yaguye uyu mugezi ukuzura.

    Gikundamvura ni Umurenge wera cyane by'umwihariko imyembe, imyumbati, ibishyimbo n'ibindi. Iyi myaka nayo byagoranaga kuyigeza ku isoko.

    Dieudonne Mbanda yavuze ko kuba ibi biraro byubatswe ari ikimenyetso cy'imiyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga.

    Ati 'Turashima nyakubahwa Perezida wa Repubulika ushyira umuturage ku isonga kugera naho ibiraro byiza nk'ibi bisigaye bitugeraho mu cyaro; iki ni ikimenyetso cy'imiyoborere nyiza ishyira imbere umuturage.'

    Ibi biraro uko ari bibiri byubatswe ku bufatanye bw'akarere ka Rusizi n'umuryango Bridge to Prosperity.

    Eng. Ernest Niyigena ukorera uyu muryango avuga ko ibiraro byo mu kirere bifite umwihariko bagereranyije n'ibindi bitaro.

    Ati 'Tuzakomeza gufatanya n'akarere ka Rusizi kureba ahakenewe ibi biraro kuko bifite umwihariko ugereranyije n'ibindi cyo kiba gifashwe n'imigozi ikomeye cyane. Gishobora kugira uburambe bw'imyaka 30'.

    Ikiraro cyo kuri Rubyiro gifite uburebure bwa metero 68, kikaba gihuza Umurenge wa Muganza na Gikundamvura, cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 203Frw.

    Icya Kabamba gihuza Umurenge wa Bugarama na Gikundamvura gifite uburebure bwa metero 63, cyuzuye gitwaye miliyoni 191Frw.

    Iki kiraror cyitezweho kongera ubuhahirane hagati y’abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-ibiraro-bibiri-byatwawe-n-umugezi-wa-rubyiro-byasimbujwe-ibyo-mu-kirere