Blog

  • Sobanukirwa byinshi ku Bwenge bwUbukorano (A… – #rwanda #RwOT

    Ubwenge bw'ubukorano bukoresha ibipimo byo gutekereza byubakiye ku mibare, kugereranya ndetse n'isanisha ry'amakuru by'uburyo bwa mudasobwa [Algorithm], bukabasha gukemura ibibazo mu buryo bwihuse kandi bunoze. 

    Ubu bwenge bwihariye bushobora kwigana imikorere y'ubwonko bw'umuntu, bwifashishwa cyane cyane mu gutahura amakuru, gusesengura no gufata ibyemezo bifatika.

    Ubumenyi shingiro buri inyuma ya AI bushingiye ku buryo mudasobwa zigira ubushobozi bwo kwiga no kwigira ku miterere y'amakuru uzihaye. Ibi bikoresho byifashishwa mu kwiga ku buryo bwimbitse ibimenyetso bitandukanye, hakoreshejwe ibigereranyo by'imibare n'ikoranabuhanga ryo gusesengura.

    Byongeye kandi, mudasobwa ihabwa ubushozi bwigana imikorere nk’iy’ubwonko bw'umuntu, bigatuma imashini zibasha kumenya amafoto, ibimenyetso by'ijwi n'andi makuru mu buryo bwimbitse kurushaho.

    AI ifite uruhare rukomeye mu iterambere mu nzego nyinshi. Mu buvuzi, ikoreshwa mu gusesengura ibimenyetso by'indwara hakoreshejwe imashini z'ikoranabuhanga, bikagabanya amakosa mu buvuzi no kwihutisha ibikorwa.

    Mu buhinzi, ubwenge bw'ubukorano bufasha mu kumenya igihe cyiza cyo gutera imyaka, gukora igenamigambi ryiza no gutahura indwara z'ibihingwa. Mu bucuruzi, AI ikoreshwa mu gusesengura amakuru y'isoko, gucunga ububiko no guha abakiriya serivisi zihuse.

    Iterambere ry'ikoranabuhanga rigaragaza ko ubwenge bw'ubukorano buzakomeza kugira uruhare mu buzima bwa buri munsi. Mu rwego rw'uburezi, bushobora kwifashishwa mu myigishirize hifashishijwe uburyo bushingiye ku mikoreshereze y'umuntu ku giti cye.

    Muri politiki, AI ikoreshwa mu gufata ibyemezo bikomeye hashingiwe ku mibare n'isesengura ry'amakuru nk’uko tubikesha  inyandiko zitandukanye zibuvugaho.

    U Rwanda, nka kimwe mu bihugu byashyize imbere ikoranabuhanga, ruri gushyira imbaraga mu gukoresha AI mu nzego zose z'iterambere kugira ngo rube urufatiro rw'imikorere igezweho mu gihugu no hanze yacyo.

    Umwanditsi: Rwema Jules Roger 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149119/sobanukirwa-byinshi-ku-bwenge-bwubukorano-ai-149119.html

  • True Promises yandikiye amateka muri Camp Kig… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’igihe kirekire True Promises bateguje igitaramo “True Worship Live Concert”, umunsi washyize uragera ndetse imvura ntiyakoma mu nkokora abakirisitu hirya no hino bitabiriye iki gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwimbitse.

    Kuri iki Cyumweru tariki 01 Ukuboza 2024, kuva saa cyenda z’amanywa, abantu bari batangiye kwinjira ku bwinshi mu buryo byageze mu masaha ya saa Kumi n’ebyiri abantu bakubise buzuye mu ihema rinini riherereye muri Camp Kigali. Amatike yose yacurujwe arashira (Sold Out), ibintu bikunze kuba gacye mu bitaramo byo mu Rwanda.

    Mu masaha ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba zirengaho iminota micye, ni bwo True Promises Ministries yari igeze ku ruhimbi hanyuma batangira kuramya no gutambira Imana ari na ko bafatanya n’abirabiriye iki gitaramo baririmbyemo ari bonyine “One-Man Concert”.

    Iri tsinda ryabanje kuririmba indirimbo 10 mu cyiciro cya mbere arizo; Ubuturo bwera, Umwami wanjye Yesu, Ni umukiza, Uri uwera, Siyoni, Nzamubona, Mana uri imbaraga, Watubereye ibyriringiro, Imana yacu ndetse na Mbona Ijuru.

    Nyuma y’icyiciro cya mbere cyo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo 10 za mbere, Apostle Jane Karamira yakiriye Apostle Christophe Sebagabo hanyuma agaburira ijambo ry’Imana abantu ibihumbi bitabiriye iki gitaramo.

    Uyu mukozi w’Imana yabwirije ku ijambo ry’Imana riboneka mu Ibyakozwe n’intumwa 16: 25-26 rivuga ngo “Ariko mu gicuku Pawulo na Sila barasenga baririmbira Imana, izindi mbohe zirabumva. Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, imfatiro z’inzu ziranyeganyega, inzugi zose ziherako zirakinguka, iminyururu ya bose iradohoka.”

    Nyuma yo kumva ijambo ry’Imana, Perezida True Promises Ministries, Mandela Ndahiriwe yashimiye abaririmbye be hanyuma anashimira Igihugu cy’u Rwanda gifite umutekano ku buryo abantu babasha kwicara hamwe hanyuma bagataramira Imana bafite amahoro.

    Iri tsinda ryahise rikomerezaho gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana mu cyiciro cya Kabiri nacyo cyari kigizwe n’indirimbo 10 arizo; Izina risumba ayandi, Ni irihe shyanga, Umwami ni mwiza, Mfashe umwanya mwiza, wadushyize ahakwiriye, Tuzaririmba, Ni byiza gukorera Imana, Uwiteka niwe mugabane, Ni bande ndetse na Mana urera.

    Iki gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo Chryso Ndasingwa, Christian Irimbere, David Kega, Bosco Nshuti na Jado Sinza. Uretse abo bahanzi, hari abahagarariye amatsinda atandukanye yo kuramya no guhimbaza Imana arimo, Ambassadors of Christ, Holy Nation Choir, Gisubizo Ministries na Alarme Ministries.

    Iki gitaramo kandi cyitabiriwe n’ibyamamare nka Anita Pendo, Umushumba, ndetse n’abavugabutumwa baturuka mu matorero atandukanye baje kwifatanya na True Promises kuri uyu munsi w’akataraboneka wo kuramya no guhimbaza Imana.


    True Promises yakoze igitaramo cy’akataraboneka mbere y’uko umwaka wa 2024 urangira




    True Promises yaririmbye indirimbo 22 muri iki gitaramo




    Abaririmbyi ba True Promises bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu gitaramo True Worship Live Concert

    Kanda Hano urebe andi mafoto

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149114/true-promises-yandikiye-amateka-muri-camp-kigali-mu-gitaramo-true-worship-live-concert-ama-149114.html

  • Miss Kayumba Darina yambitswe impeta yurukun… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa usanzwe ukora ibiganiro 'Kigali Uncovered' yerekanamo ubuzima bwe n'ibindi, kuva mu byumweru bitatu bishize yasohoye amafoto ashimangira ko yatangiye paji nshya mu rukundo, nyuma y'uko uyu musore amwambitse impeta.

    Ni amafoto yashyize hanze nyuma y'iminsi yari ishize bari mu gihugu cya Uganda, mu rugendo rwari rugamije kwishimira intambwe umubano wabo ugezeho, no gutangira gutekereza ahazaza habo nk'umugabo n'umugore.

    Amafoto amaze iminsi ashyira hanze kugeza ku ifoto yashyize hanze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukuboza 2024, yagaragaje ko yinjiye mu kwezi gushya, afite ibyishimo bikomeye nyuma y'uko yambitswe impeta.

    Amafoto yagiye ashyira hanze agaragaza iyi mpeta, yavuzweho n'abantu banyuranye barimo nka Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020, wagaragaje ko yishimiye kuba mugenzi we yateye ikirenge cye, cyane ko yitegura gukora ubukwe, ku wa 29 Ukuboza 2024.

    Kayumba Darina yagiye asubiza abamwandikira, ndetse yabwiye Miss Nishimwe ko 'byabaye'. Yagaragaje bwa mbere ko ari mu rukundo n'uyu musore, ubwo ku wa 4 Mutarama 2024, yasohoraga ifoto ari kumwe n'umukunzi we, akayiherekeresha ibimenyetso by'umutima.

    Impeta nyinshi za 'Fiançailles' zikoreshwa muri iki gihe n'ibyamamare, zikoze muri ′diamant' n'amabuye y'agaciro ‛gemstones'.

    Ku wa 6 Ugushyingo 2024, ubwo Kimzer yizihizaga isabukuru y'amavuko, Miss Kayumba Darina yamubwiye ko ari umuntu w'ingenzi mu buzima bwe 'no mu Isi yanjye'. Yamubwiye ko 'Ukwiye buri kimwe.'

    Arenzaho ati 'Niyumva nk'umunyamahirwe kuba tugiye kwizihizanya ibi birori byawe, ndagukunda!'. Mu gusubiza, Kemzer yabwiye Kayumba Darina ko amukunda kandi 'ndabikubahira cyane'. Yavuze ko urukundo akunda Kayumba 'rutuma niyumva nk'umusore w'umunyamahirwe ku Isi yose.'

    Kayumba Darina amaze iminsi agaragaza ko yambitswe impeta y'urukundo

    Kayumba Darina n'umukunzi we baherutse muri Uganda mu kwishimira intambwe bateye mu buzima bwabo

    Kayumba na Kimzer batangaje ko bari mu rukundo muri Mutarama 2024

    Abarimo Miss Nishimwe Naomie bagaragaje ko batewe ishema n'intambwe Kayumba Darina yateye

    Impeta y’urukundo ishyirwa ku rutoki rwa Musumbazose

    Amafoto ya mbere Kayumba Darina yashyiraga hanze yamwerekanaga nta mpeta yambaye


    Kayumba Darina wabaye igisonga cya Kabiri cya Nyampinga w'u Rwanda 2022 ari mu munyenga w’urukundo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149139/miss-kayumba-darina-yambitswe-impeta-yurukundo-149139.html

  • Aryoha asubiwemo! Uko umubyeyi wa Davis D yat… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yari amaze amezi ane yitegura iki gitaramo yakoze mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024, mu gitaramo gikomeye yakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Si ubwa mbere yari ataramiye muri iri hema, ariko ni ubwa mbere yari ahataramiye umutima we uri hamwe mu gitaramo cye bwite. Mu rwego rwo kukitegura, yahuje abahanzi bakomeye mu Rwanda, ndetse aniyambaza Nasty C, umuraperi uri mu bakomeye ku Mugabane wa Afurika.

    Yaba umubyeyi we [Bukuru Jean Damacene] ndetse na Mushiki we bazamutse ku rubyiniro bamushimira imyaka 10 yo kudacogora mu muziki, no guharanira guharurira inzira abakiri bato, ndetse bamwifuriza gukomereza aho agejeje.

    Ku rubyiniro bazanye umutsima 'Cake' barawukata mu rwego rwo kumwifuriza imyaka 10 yari ishize ari mu muziki, ariko kandi banafatanyije gushimira Imana binyuze mu ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana.

    Mbere yo gushyira akadomo kuri iki gitaramo, Mushiki we yazamutse ku rubyiniro amubwira ko hari igikombe bamugeneye nk'umuryango aramushimira.

    Yamushyikirije iki gikombe, mu gihe kuri gahunda umubyeyi we ariwe wagombaga kukimushyikiriza, ariko ntibyakunze kuko aho cyari kibitse hari hataramenyekana.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Bukuru Jean Damascene yavuze ko bisa n'aho aho iki gikombe cyashyizwe 'ntihabashije kumenyekana', ibintu byatumye ahamagarwa ku rubyiniro mbere, kandi ushingiye kuri gahunda yari ihari yari kujya ku rubyiniro afite iki gikombe, akagishyikiriza umuhungu we.

    Uyu mubyeyi yafashije umuhungu we gukata umutsima, ndetse yatanze imidari itatu kuri Bagenzi Bernard [Umujyanama wa Davis D], ku itangazamakuru ryashyigikiye Davis D ndetse no ku ruganda rwa Bralirwa.

    Ariko ntiyigeze ashyikiriza igikombe umuhungu we kuko yarinze ava ku rubyiniro igikombe kitaraboneka. Yavuze ati 'Hajemo gutungurana burya umwanya wanjye bawumpa mbere, igikombe nateguriye Davis D bari babuze uwakibitse ntikivugwa kandi nicyo nicyo cyampenze.' 

    Ushingiye ku gaciro k'ibikombe bitangwa mu bitaramo nk'ibi, amakuru ya hafi agaragaza ko iki gikombe yakiguze nibura amafaranga ibihumbi 100 Frw.

    Muri iki gitaramo, Davis D yataramaranye n'abahanzi barimo Ruti Joel, Nel Ngabo, Nasty C wo muri Afurika y'Epfo, Lissa, Alyn Sano, Dany Nanone, Bushali, Drama T wo mu gihugu cy'u Burundi, Dj Marnaud n'abandi.   

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Davis D yavuze ko 'Imyaka 10 inyeretse ko nakoze akazi gakomeye cyane cyane, ndishimye, ndanezerewe.' 

    Yungamo ati 'Ntabwo nabona amagambo yo kubivugamo, ariko ndishimye cyane, ndanezerewe.'

     Umubyeyi wa Davis D yamufashije kwizihiza isabukuru y’amavuko, ariko ntiyamushyikiriza igikombe kubera ko cyari cyabuze 

    Ari kumwe n’umuhungu we, baririmbanye indirimbo yo mu gitabo cy’umukristu mu rwego rwo gushimira Imana

    Se wa Davis D yavuze ko kutamushyikiriza igikombe ahanini byatewe n’uko yahamagawe mbere, kandi n’igikombe kitaraboneka 

    Davis D yatanze impano ku ruganda rwa Bralirwa arushimira kumushyigikira kuva mu 2017 ubwo yitabiraga Primus Guma Guma Super Stars

    Umunyamakuru Luckman Nzeyimana yakiriye umudari wahawe itangazamakuru ku bwo gushyigikira Davis D

    Davis D yakase umutsima “Davis D 10 Years in The Game” mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki 


    Iki gikombe aho gutangwa na Se wa Davis D, cyatanzwe na Mushiki we mu gitaramo cyabaye ku wa 29 Ugushyingo 2024

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IBYARANZE IGITARAMO CYA DAVIS D CYABAYE TARIKI 29/11/2024

    “>  

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cy’imyaka 10 cya Davis D 

    AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149131/aryoha-asubiwemo-uko-umubyeyi-wa-davis-d-yatashye-atamushyikirije-igikombe-yari-yamuteguri-149131.html

  • Abantu 56 bapfiriye muri stade y'umupira w'amaguru ya Guinea #rwanda #RwOT

    Ku wa mbere, guverinoma ya Gineya yatangaje ko abantu 56 bishwe abandi benshi barakomereka mu gushyamirana kwabereye kuri sitade y'umupira w'amaguru mu majyepfo ya Gineya, nyuma y'imirwano yabaye hagati y'abafana.

    Minisitiri w'itumanaho, Fana Soumah, mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo y'igihugu, yatangaje ko abayobozi barimo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane abahishe inyuma yoguteza izi mvururu ku cyumweru.

    Ibitangazamakuru bya Guinea byatangaje ko aya marorerwa yabaye muri stade yuzuye mu gihe inzego z'umutekano zagerageje kugenzura amakimbirane hagati y'abafana.

    Minisitiri w'intebe Amadou Oury Bah yavuze ku byago kurubuga akoresha rwa X (yahoze ari Twitter), agira ati: 'Abahohotewe banditswe mu gihe cyo gutera kashe binjira stade.' N'ubwo atigeze agaragaza umubare w'abahitanwa, Bah yijeje ko abayobozi b'akarere barimo gukora ibishoboka ngo bagarure ituze muri ako gace.

    Source : https://kasukumedia.com/abantu-56-bapfiriye-muri-stade-yumupira-wamaguru-ya-guinea/

  • Gisagara: Umuhanda Rango-Kibilizi-Mugombwa ugiye gushyirwamo kaburimbo – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Habineza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko uyu muhanda uzubakwa mu bufatanye Leta y'u Rwanda binyuze muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi (MINEMA) n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi(UNCHR).

    Ati 'Muri politiki ya Leta y'u Rwanda yo kutabona impunzi nk'ikibazo, hagiye kubakwa umuhanda uturuka mu i Rango ugera i Mugombwa, ni nk'ibilometero 17, ariko ukazanakura mu bwigunge Ibitaro by'Akarere bya Kibilizi.''

    Yavuze ko umuhanda uzatangira kubakwa mu mwaka w'ingengo y'imari utaha ya 2025/2026 kuko inyigo yarangiye.

    Visi Meya Habineza, yakomeje avuga ko bizoroshya ubuhahirane bw'ibice uwo muhanda uzanyuramo, bikazanafasha mu iterambere rya santere ya Kibirizi nayo ifatwa nk'umujyi uzunganira uwa Ndora.

    Ati 'Gahunda ihari ni ugukomeza kugenda dufungura ibice binini bya Gisagara kugira ngo ubuhahirane bworohe, ndetse uko ubushobozi buzakomeza kuboneka, n'ahandi hazajya hagera imihanda ikomeye.''

    Bamwe mu bakoresha uyu muhanda mu buryo buhoraho, babwiye IGIHE ko iyi ari inkuru nziza cyane kuri bo.

    Umwe mu baganga bakorera ku Bitaro bya Kibilizi utashatse kwivuga yavuze ko bizoroshya imikorere ye kuko yakoraga kuri ibi bitaro ariko ataha mu mujyi wa Huye.

    Ati 'Mu gihe cy'izuba, twagorwaga no kugenda mu ivumbi ryinshi, byanagera mu gihe cy'imvura nk'iyi, ntitworoherwe n'imvura.''

    Mukankusi Alphonsine, ukora ibijyanye no kwambika abageni no gutaka ahabera ibirori hirya no hino muri Gisagara, akanagira icyicaro i Kibilizi, yavuze ko yajyaga ajya nko gutunganya imyenda y'abageni be mu Mujyi wa Huye, mu kuyigarura ugasanga hari iyongeye kwangirika kubera ivumbi.

    Mu gihe uyu muhanda uzaba wuzuye, uzaba uje usanga uwa Huye-Ndora w'ibirometero 13 ndetse n'undi wa Save-Rwanza-Duwani ugera mu mirenge ya Save na Kibilizi wa kilometero esheshatu.

    Biteganyijwe ko uzuzura uzatwaye asaga miliyari 18Frw.

    Igice cy’umuhanda wa Kibilizi- Mugombwa, bakunze kugishyiramo laterite kugira ngo ugerageze kuba nyabagendwa, ariko imvura ntijya ituma imaramo kabiri. Nuba kaburimbo, bizaba bikemutse.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-umuhanda-rango-kibilizi-mugombwa-ugiye-gushyirwamo-kaburimbo

  • Bien-Aim yataramanye na Sean Paul muri Tanza… – #rwanda #RwOT

    Bien-Aimé Baraza yagaragaje ko ari amahirwe adasanzwe yagize kuri we yo kubasha gutaramana na Sean Paul, ni mu gihe bagenzi be bo mu itsinda rya Sauti Sol bari i Kigali mu gitaramo gikomeye bakoze ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024. 

    Ni kimwe mu bitaramo byari bitegerejwe mu Mujyi wa Kigali; ndetse ubwo Sauti Sol yageraga i Kigali yavuze ko Bien-Aimé Baraza batabashije kuzana na mugenzi wabo, kuko afite ibitaramo mu Mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania.

    Iri tsinda ryamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Nerea' rimaze iminsi rikora ibitaramo mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo gushyira akadomo ku rugendo rw'abo rw'imyaka 17 ishize bari mu muziki.

    Bombi bari kumwe batanze ibyishimo, ariko ni gacye bagiye bagaragara batari kumwe nk'uko byagenze mu gitaramo bakoreye i Kigali, ubwo baririmbaga batari kumwe na Bien-Aimé Baraza, ufatwa nka kizigenza muri iri tsinda.

    Sean Paul wamamaye mu njyana ya Dancehall, ubwo muri Tanzania yavuze ko nta muhanzi n'umwe w'aho azi, ariko ko yifuza gukorana indirimbo n'umwe mu babishaka; hari mu kiganiro yagiranye na Bongo 5.

    Bien-Aimé Baraza yari aherutse kugaragaza ko uko byagenda kose azataramira muri Tanzania, ndetse ntiyigeze yamamaza igitaramo cyabo i Kigali.

    Sauti Sol ni itsinda ryagwije ibigwi mu muziki w’Afurika; ryatanze ibyishimo kuri Miliyoni z’abantu hirya no hino ku Isi utabigiwe no mu Rwanda. Ni inshuti z’u Rwanda, ndetse bari no ku rutonde rw’ibyamamare byise izina abana b’ingagi mu mwaka wa 2022.

    Bien-Aime Baraza we yanasohoye inyandiko yavuzemo amasomo yigiye muri Siporo yakoranye na Perezida Kagame, uko bakiriwe mu muhango wo Kwita Izina n’ibindi.

    Sauti Sol yaherukaga gutaramira i Kigali, ku wa 4 Nzeri 2022, mu gitaramo cyabereye mu Intare Conference Arena, bahuriyemo n'umunya-Senegal, Youssou N'Dour.

    Ku wa 4 Ugushyingo 2023, iri tsinda ryakoze igitaramo cyo gusezera ku bafana babo cyabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya. Icyo gihe, ibihumbi by'abafana banze kwakira ko batandukanye burundu, biyemeza kuzongera gukora igitaramo nk'iki.

    Sauti Sol yamamaye mu ndirimbo zirimo 'Nerea'.  Iri tsinda ryatanze ibyishimo i Kigali mu bitaramo bitandukanye birimo nka 'New Year Eve Countdown 2018' cyabaye ku wa 29 Ukuboza 2017, bahuriyemo na Yemi Alade wo muri Nigeria.

    Igitaramo bakoreye i Kigali ku wa 17 Nzeri 2016, bamurika album ya Gatatu bise 'Live and Die in Africa' cyabereye i Gikondo ahasanzwe habera Expo.

    Sauti Sol igizwe n'abasore bane bakurikiranye amasomo kugeza ku rwego rwa Master's barimo Bien-Aimé Baraza; Willis Austin Chimano, umuririmbyi unakina ikitwa Saxophone, Savara Mudigi hamwe na Polycarp Otieno uvuza guitar.

    Iri tsinda rifite amateka akomeye mu ndirimbo nyinshi zakoze benshi ku mutima nka Mapacha, Blue Uniform, Isabella, Live and Die in Africa, Nerea, na Unconditionally Bae'.

    Bien-Aime Baraza yahuye na Sean Paul ari kumwe n'umugore we bamaranye igihe mu rugendo rw'umuziki

    Bien-Aime Baraza ntiyabashije kugera i Kigali, mu gihe bagenzi be barimo bataramira mu nyubako ya Kigali Universe

    Willis Austin Chimano, umunyamuziki uri mu bakomeye muri Sauti Sol yongeye gutaramira i Kigali 

    Polycarp Otieno, azwiho ubuhanga mu gucuranga guitar bituma umubare munini umuhanga ijisho

     

    Delvin Savara Mudigi yaririmbye muri iki gitaramo cyashyize akadomo ku rugendo rwabo

    Delvin Savara Mudigi ari kumwe n'umuhanzikazi Ariel Wayz nyuma yo guhurira ku rubyiniro 

    Iradukunda Bertrand usanzwe ari umunyamakuru wa Power Fm, niwe wayoboye iki gitaramo

     

    Drama T wamamaye mu Burundi binyuze mu ndirimbo zirimo 'Kosho' yatunguranye muri iki gitaramo

    Umuhanzi akaba n'umunyamakuru, Luwano Tosh wamamaye nka Uncle Austin ari mu bitabiriye iki gitaramo 

    Mike Kayihura yisunze indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye yataramiye muri Kigali Universe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149125/bien-aime-yataramanye-na-sean-paul-muri-tanzania-bagenzi-be-bari-i-kigali-amafoto-149125.html

  • Ubu ni moto ejo ni bisi- Minisitiri Dr. Gasore ku guhagarika ibinyabiziga bya lisansi muri Kigali – #rwanda #RwOT

    Mu Ugushyingo 2024 nibwo hafashwe icyemezo cyo guhagarika kwakira moto nshya zikoresha lisansi ku isoko ryo mu Mujyi wa Kigali.

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yabwiye RBA ko iki cyemezo kireba abashya bashaka kwinjira mu kimotari kikazatangira kubahirizwa tariki 1 Mutarama 2025.

    Ati 'Umuntu mushya uje gukora ikimotari najya kuri RURA azasabwa ko moto akoresha iba iy'amashanyarazi'.

    Yahamije ko nyuma ya moto hazakurikiraho na bisi zihora zizenguruka mu Mujyi wa Kigai.

    Ati 'Ibinyabiziga bikorera ahantu hamwe ni byo bizaherwaho. Moto icuruza ikorera i Kigali gusa iba ifite aho yiyandikishije mu mashyirahamwe aho igomba gukorera, iyo urebye na bisi na zo ziguma zizenguruka mu mujyi ni zo turi kureba ngo turebe koko ko ibihari bihagije ariko mu gihe cya vuba na zo zirafatwaho icyemezo.'

    'Ni urugendo rukomeza rero rugahera ku ho ubona uvuga ngo ibi mbikoze sinahungabanya ubuzima bw'Abanyarwanda ndetse n'ubukungu bw'igihugu.'

    Moto za lisansi ntizizacibwa burundu

    Dr Gasore yagaragaje ko kuva u Rwanda rwakuraho imisoro ku binyabiziga bikoresha amashyanyarazi n'ibiyakomatanya na lisansi byatangiye kwiyongera ariko moto ziba akarusho.

    Gusa yahamije ko izikoresha lisansi ziri mu Mujyi zitazakorwaho ndetse n'izijya mu bice by'icyaro zitazabuzwa gukora.

    Ati 'Moto zarihuse cyane kurusha ibindi binyabiziga mu kwitabirwa ku buryo uvuga ngo uyu munsi turabona ko isoko ryiteguye, ryagaragaje ko isokorya moto z'amashanyarazi ryakuze ku buryo rishobora kwikoresha ryonyine.'

    Yashimangiye ko ibikorwaremezo n'aho basimburanya batiri ari henshi mu Mujyi wa Kigali ku buryo iki cyemezo bizoroha kugishyira mu bikorwa.

    Ati 'Icyemezo cyafashwe rero ntabwo ari icyo guhagarika moto kwinjira mu Gihugu, Minisiteri y'Ibidukikije yadusobanuriye impamvu y'uburemere bw'ikibazo cyo guhumana k'umwuka, ni kibazo kirebwa mu buryo bwagutse ndetse ni n'urugendo rurerure tumazemo igihe nk'igihugu kuva mu myaka yashize hari ibyemezo byagiye bifatwa harimo no gukuraho imisoro ku binyabiziga byose bikoresha amashanyarazi n'ibikomatanya amashanyarazi na lisansi (hybrid).'

    Kugeza mu 2024 imodoka zikoresha amashanyarazi z'iziyakomatanta na lisansi zariyogereye kuko ubu zirenga 7000.

    Minisitiri Dr Gasore ati 'imodoka turimo turashyiramo imbaraga nyinshi ariko ntiwabyuka uyu munsi ngo uvuge ngo imodoka z'amashanyarazi wenda tugire icyemezo gikomeye tuzifataho kubera ko ibikorwaremezo by'ibanze ntibiranoneka bihagije cyane cyane ibijyanye no kongera umuriro muri batiri, ni urugendo rero rukomeje, uyu munsi ni moto ejo ni bisi. Cyane cyane ubu turi kureba bisi na zo ubona ko ari ikindi cyiciro gishoboka kubera ko bisi zizengurukira ahantu hamwe.'

    Kugeza muri Kanama 2024, mu Rwanda habarurwaga sitasiyo 24 z'amashanyarazi, enye zongera amashanyarazi muri moto n'ahantu 49 bongerera amashanyarazi muri batiri za moto bakanasimburiza abamotari. Gusa izo mu ngo ntizabarirwagamo.

    Isesengura ry'ibanze ryagaragaje ko mu gihugu hose hakenewe nibura sitasiyo 226 zifasha kongera amashanyarazi mu modoka.

    Minisitiri Dr Gasore yahamije ko nyuma yo guca moto nshya zidakoresha amashanyarazi hazakurikiwaho bisi

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yatangaje ko mu rugendo rwo kugabanya imyuka ihumanya umwuka wanduye abantu bahumeka muri Kigali, hafashwe icyemezo cyo guhagarika gutanga impushya kuri moto nshya zikoresha ibikomoka kuri peteroli


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubu-ni-moto-ejo-ni-bisi-minisitiri-dr-gasore-ku-guhagarika-ibinyabiziga-bya

  • Yafatanywe ibilo birenga 50 by'urumogi yari akuye muri RDC – #rwanda #RwOT

    Yafatiwe mu mudugudu wa Kivu, akagari ka Nengo mu murenge wa Gisenyi, n'Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n'ibindi byaha (ASOC), ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko uyu mugabo yafashwe ubwo yari ageze ku mupaka bagasanga yapakiye urumogi mu modoka.

    Ati “Ubwo yari ageze ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo; abapolisi basatse imodoka yari atwaye basanga apakiye imifuka myinshi irimo urumogi rupima ibilo 57, ahita afatwa.”

    Amaze gufatwa yavuze ko ari ikiraka yari yahawe n'umucuruzi wo mu Karere ka Rubavu, wari wamutumye kurukura i Goma, ngo akaba yari bumuhembe ibihumbi 100Frw amaze kurumugezaho.

    SP Karekezi yaburiye abakomeje kwishora mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge ko amayeri bakoresha agenda atahurwa kandi ko ku bufatanye n'izindi nzego n'abaturage, Polisi itazigera ibaha agahenge, bazakomeza gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.

    Uyu mugabo yashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akorerwe dosiye. Haracyarimo gushakishwa uwo yari arushyiriye.

    Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy'ibiyobyabwenge bihambaye, aho uwahamijwe n'urukiko kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi no kubigurisha mu gihugu ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

    Uyu mugabo yafatanywe ibilo birenga 50 by'urumogi yari akuye muri RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yafatanywe-ibilo-birenga-50-by-urumogi-yari-akuye-muri-rdc

  • Ubu ni moto ejo ni bisi- Minisitiri Dr. Gasore ku guhagarika ibinyabiziga bya lisansi muri Kigali – #rwanda #RwOT

    Mu Ugushyingo 2024 nibwo hafashwe icyemezo cyo guhagarika kwakira moto nshya zikoresha lisansi ku isoko ryo mu Mujyi wa Kigali.

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yabwiye RBA ko iki cyemezo kireba abashya bashaka kwinjira mu kimotari kikazatangira kubahirizwa tariki 1 Mutarama 2025.

    Ati 'Umuntu mushya uje gukora ikimotari najya kuri RURA azasabwa ko moto akoresha iba iy'amashanyarazi'.

    Yahamije ko nyuma ya moto hazakurikiraho na bisi zihora zizenguruka mu Mujyi wa Kigai.

    Ati 'Ibinyabiziga bikorera ahantu hamwe ni byo bizaherwaho. Moto icuruza ikorera i Kigali gusa iba ifite aho yiyandikishije mu mashyirahamwe aho igomba gukorera, iyo urebye na bisi na zo ziguma zizenguruka mu mujyi ni zo turi kureba ngo turebe koko ko ibihari bihagije ariko mu gihe cya vuba na zo zirafatwaho icyemezo.'

    'Ni urugendo rukomeza rero rugahera ku ho ubona uvuga ngo ibi mbikoze sinahungabanya ubuzima bw'Abanyarwanda ndetse n'ubukungu bw'igihugu.'

    Moto za lisansi ntizizacibwa burundu

    Dr Gasore yagaragaje ko kuva u Rwanda rwakuraho imisoro ku binyabiziga bikoresha amashyanyarazi n'ibiyakomatanya na lisansi byatangiye kwiyongera ariko moto ziba akarusho.

    Gusa yahamije ko izikoresha lisansi ziri mu Mujyi zitazakorwaho ndetse n'izijya mu bice by'icyaro zitazabuzwa gukora.

    Ati 'Moto zarihuse cyane kurusha ibindi binyabiziga mu kwitabirwa ku buryo uvuga ngo uyu munsi turabona ko isoko ryiteguye, ryagaragaje ko isokorya moto z'amashanyarazi ryakuze ku buryo rishobora kwikoresha ryonyine.'

    Yashimangiye ko ibikorwaremezo n'aho basimburanya batiri ari henshi mu Mujyi wa Kigali ku buryo iki cyemezo bizoroha kugishyira mu bikorwa.

    Ati 'Icyemezo cyafashwe rero ntabwo ari icyo guhagarika moto kwinjira mu Gihugu, Minisiteri y'Ibidukikije yadusobanuriye impamvu y'uburemere bw'ikibazo cyo guhumana k'umwuka, ni kibazo kirebwa mu buryo bwagutse ndetse ni n'urugendo rurerure tumazemo igihe nk'igihugu kuva mu myaka yashize hari ibyemezo byagiye bifatwa harimo no gukuraho imisoro ku binyabiziga byose bikoresha amashanyarazi n'ibikomatanya amashanyarazi na lisansi (hybrid).'

    Kugeza mu 2024 imodoka zikoresha amashanyarazi z'iziyakomatanta na lisansi zariyogereye kuko ubu zirenga 7000.

    Minisitiri Dr Gasore ati 'imodoka turimo turashyiramo imbaraga nyinshi ariko ntiwabyuka uyu munsi ngo uvuge ngo imodoka z'amashanyarazi wenda tugire icyemezo gikomeye tuzifataho kubera ko ibikorwaremezo by'ibanze ntibiranoneka bihagije cyane cyane ibijyanye no kongera umuriro muri batiri, ni urugendo rero rukomeje, uyu munsi ni moto ejo ni bisi. Cyane cyane ubu turi kureba bisi na zo ubona ko ari ikindi cyiciro gishoboka kubera ko bisi zizengurukira ahantu hamwe.'

    Kugeza muri Kanama 2024, mu Rwanda habarurwaga sitasiyo 24 z'amashanyarazi, enye zongera amashanyarazi muri moto n'ahantu 49 bongerera amashanyarazi muri batiri za moto bakanasimburiza abamotari. Gusa izo mu ngo ntizabarirwagamo.

    Isesengura ry'ibanze ryagaragaje ko mu gihugu hose hakenewe nibura sitasiyo 226 zifasha kongera amashanyarazi mu modoka.

    Minisitiri Dr Gasore yahamije ko nyuma yo guca moto nshya zidakoresha amashanyarazi hazakurikiwaho bisi

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yatangaje ko mu rugendo rwo kugabanya imyuka ihumanya umwuka wanduye abantu bahumeka muri Kigali, hafashwe icyemezo cyo guhagarika gutanga impushya kuri moto nshya zikoresha ibikomoka kuri peteroli


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uyu-munsi-ni-moto-ejo-ni-bisi-minisitiri-dr-gasore-ku-guhagarika-ibinyabiziga