Blog

  • Perezida Kagame yitabiriye inama ya EAC muri Tanzania – #rwanda #RwOT

    Ubwo yageraga ku kibuga cy'indege, yakiriwe n'Umunyamabanga mu biro bya Perezida wa Zanzibar ushinzwe imirimo, ubukungu n'ishoramari, Shariff Ali Shariff.

    Iyi nama iteganyijwe kuri uyu wa 30 Ugushyingo igiye kuba mu gihe EAC yizihiza isabukuru y'imyaka 25 imaze yongeye gutangizwa bundi bushya.

    Ifite insanganyamatsiko yo 'guteza imbere ubucuruzi, iterambere rirambye, amahoro n'umutekano hagamijwe guteza imbere imibereho.”

    Perezida Kagame, William Ruto wa Kenya, Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia na Yoweri Museveni wa Uganda ni bo bakuru b'ibihugu byo muri EAC bamaze kugera i Arusha. Bahasanze Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.

    Perezida Salva Kiir Mayardit uyobora Sudani y'Epfo akaba n'Umuyobozi Mukuru wa EAC arategerejwe, Evariste Ndayishimiye w'u Burundi we ntaboneka kuko yohereje Visi Perezida Prosper Bazombanza kugira ngo amuhagararire kuko “gahunda ze zabaye nyinshi”.

    Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntibiramenyekana niba yitabira iyi nama. Muri Kamena 2024 yanze kwitabira idasanzwe y'abakuru b'ibihugu ba EAC, mu rwego rwo kwivumburira Perezida Ruto wavuze ko abarwanyi b'umutwe witwaje intwaro wa M23 atari Abanyarwanda.

    Mu myaka 25 ishize, EAC yagutse mu buryo bugaragara kuko abanyamuryango bayo (ibihugu) bavuye kuri batatu yatangiranye muri Nyakanga 1999, bagera ku munani. Ifite intego yo kwishyira hamwe mu bya politiki, ariko bigaragara ko iyi ntego ikibangamirwa n'ibibazo bikomeye birimo amakimbirane hagati y'ibihugu biyigize.

    Perezida Kagame ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Arusha, yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Nduva na Minisitiri Shariff Ali Shariff

    Perezida Kagame yagiye mu nama y’abakuru b’ibihugu byo muri EAC

    Umukuru w’Igihugu yakiriwe mu muco gakondo w’Abanya-Tanzania

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-i-arusha-muri-tanzania

  • Amarangamutima ya Areruya Joseph washimiwe n’… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Ugushyingo kuri Kigali Delight Hotel, ni bwo habaye igikorwa cyo gutangaza amakipe azitabira Tour du Rwanda 2025, inzira izanyuramo n'abafatanyabikorwa b'iri rushanwa riri rigiye gukinwa ku nshuro ya 17.

    Uyu muhango wabanjirijwe no gushimira Areruya Joseph uherutse gusezera ku mukino wo gusiganwa ku magare, akaba yaranawandikiyemo amateka by'umwihariko muri Tour du Rwanda.

    Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umukino wo gusiganwa ku Magare, Ndayishimiye Samson, yashimiye uyu mukinnyi ku ruhare rwe anamwibutsa ko nubwo asezeye ariko bakiri kumwe mu guteza imbere umukino w'amagare.

    Nyuma y’ibi Areruya Joseph yashimiye Imana kubera ko mu buzima bwe bwo bw’ugukina umukino w’igare atigeze ahura nta mpanuka ikomeye yigeze ahura nayo.

    Yagize ati “Mbere na mbere nabanza nkashima Imana kubera ko igihe namaze ni imyaka myinshi guhera nkiri muto kugeza ubu mbaye umugabo umuntu aba yaragiye muri byinshi, imyitozo, amarushanwa atandukanye. 

    Impamvu nshima Imana ni iyingiyi, mu marushanwa yose nakoze cyangwa imyitozo nta mpanuka ikomeye nagize nk’uko ubona abandi bakinnyi bagira impanuka ugasanga bikubise hasi amaguru akavunika akajya mu bitaro akamara igihe kirekire. Njye nta n’igihe nigeze mara ndi mu rugo ndyamye ngo nuko nakoze impanuka”. 

    Yakomeje avuga ko yishimiye cyane kuba yarashimiwe, bikaba ari ibintu biha abakiri bato ishusho yuko ikoze neza ashimirwa. Ati: “Ndishimye cyane kuko ibimbayeho byo gusezerwa ku mugaragaro ndakeka ari njye Munyarwanda bibayeho bwa mbere. Ibyo bakoze yaba ari FERWACY cyangwa Minisiteri ni uko bishimira ibyo nagezeho kandi byagize icyo bimarira igihugu. Ibi biha ishusho abana bari hasi ko iyo wakoze neza ushimirwa”.

    Yavuze ko ikintu kitazamuva mu mutwe aruko yaje mu mukino w’amagare afite intego yo gutwara Tour Du Rwanda none akaba yaranayitwaye. Yavuze ko icyashyirwamo imbaraga kugira ngo Abanyarwanda bongere kwitwara neza muri Tour du Rwanda no mu yandi marushanwa ari ukuba hafi abakinnyi.

    Yagize ati “Icyashyirwamo imbaraga ni uko babanza bakareba ikintu cyatumye Abanyarwanda dukunda igare n’aho byaturutse. Kugeza ubungubu ntabwo navuga ko duhagaze neza kubera ko ntabwo turabasha kwereka ibyishimo Abanyarwanda nk’uko bari basanzwe babibona ngo dutware Tour du Rwanda, ngo dutware uduce nk’uko bari basanzwe babibona, urumva hari imbaraga nyinshi twagiye dutakaza. 

    Minisiteri na FERWACY bakwiye kureba ikibitera bakareba wenda niba ari imbaraga z’abakinnyi bakazongera kubera ko iyo umukinnyi afashijwe ,bakamuba hafi yitwara neza kandi agatanga umusaruro mu gihugu”.

    Yanenze ubuyobozi kubera ko butakita ku bakinnyi ndetse anabugira inama yo gushaka abahanga mu mukino w’amagare akaba aribo babafasha.

    Ati” Igare ni ikintu gikomeye cyane kuko kubwira umukinnyi ngo anyonge ibirometero 250 ni byinshi, n’imodoka iba yanyoye ibintu byinshi rero birasaba guhera hasi mu mizi bakita k’umukinnyi nkuko bari basanzwe babikora. 

    Njyewe ndanega ubuyobozi kuko ntabwo bakita ku bakinnyi nk’uko mbere uko byari bimeze ba bazungu bataragenda. Rero njyewe inama nabagira nuko bashaka abahanga muri ibi bintu bakareka kubikora ku giti cyabo uko babyumva”.

    Areruya Joseph w’imyaka 28 ari mu bakinnyi b'Abanyarwanda bakomeye kandi bubatse ibigwi mu mukino w'amagare haba mu Rwanda ndetse no muri Afurika.

    Yegukanye Tour du Rwanda ya 2017, mu 2018 yegukana La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon na Tour de l'Espoir yo muri Cameroun.

    Areruya wabaye umukinnyi mwiza w'umwaka wa 2018 muri Afurika, yihariye kandi kuba ari we mukinnyi wo muri Afurika yo Munsi y'Ubutayu bwa Sahara wakinnye isiganwa rya Paris-Roubaix akarirangiza muri Mata 2019.

    Areruya Joseph yashimiwe na FERWACY na Minisiteri ya Siporo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149086/amarangamutima-ya-areruya-joseph-washimiwe-ninama-ku-cyakorwa-ngo-abanyarwanda-bitware-nez-149086.html

  • Luckman Nzeyimana yahishuye uko yafashijwe na… – #rwanda #RwOT

    Nzeyimana Lucky ni we wari uyoboye igitaramo 'Shine Boy Fest' cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024 cyahuriyemo abahanzi batandukanye nka Alyn Sano, Nel Ngabo, Ruti Joel, Lissa, Diezdola , Nasty C na Drama T.

    Uyu mugabo usanzwe ari umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru RBA) yafashe umwanya ashimira Bukuru Jean Damascene [Umubyeyi wa Davis D] amushimira umuhate agira mu gufasha no kwita ku bari mu ruganda rw'imyidagaduro ahereye ku muhungu we Davis D umaze imyaka 10 muri muzika.

    Lucky yasabye umubyeyi wa Davis D kuzamuka ku rubyiniro amushimira ari imbere y'abitabiriye igitaramo 'ShineBoy Fest' . Ashimira umubyeyi wa Davis D, yagarutse ku nkuru y'uko yatumye abona akazi kuri Lemigo TV, kandi byatumye atangira kwamamara mu itangazamakuru ry'u Rwanda.

    Ati 'Mureke mfate uyu mwanya nshimire uyu mubyeyi, Papa wa Davis D niwe watumye mbona akazi bwa mbere kuri televiziyo, yarampamagaye ambwira ko yanyumvise ndi ku ishuri no kuri radiyo ambwira ko yamboneye akazi kuri televiyo yitwaga Lemigo TV.'

    'Nahawe amasezerano y'akazi urugendo rwanjye mu itangazamakuru rwarakuze ubu ndubatse mfite umugore n'abana babiri.'  

    Luckman Nzeyimana ni umwe mu banyamakuru bafite izina rikomeye mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda. Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Lemigo TV, Royal TV, Radio Isango Star na City Radio mu biganiro by'imyidagaduro.

    Kuri ubu, Luckman ni umunyamakuru wa RBA, akaba yarahageze avuye kuri Lemigo TV. Mu bihe bitandukanye, yakunze kugaragaza ko urugendo agezeho mu buzima bwe, arucyesha gushyigikirwa n'abantu banyuranye.


    Luckman Nzeyimana yashimiye umubyeyi wa Davis D imbere y’abitabiriye igitaramo cy’umuhungu we

    Luckman yavuze ko umubyeyi wa Davis D ari we wamuhesheje akazi kuri Lemigo TV


    Davis D yizihije imyaka 10 amaze mu muziki mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali

    REBA HANO INDIRIMBO RUTI JOEL YARIRIMBYE MURI IKI GITARAMO CYA DAVIS D

    “>

    Kanda hano urebe Amafoto menshi yaranze igitaramo “Shine Boy Fest” cya Davis D

    AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149076/luckman-nzeyimana-yahishuye-uko-yafashijwe-na-se-wa-davis-d-kubona-akazi-kuri-televiziyo-a-149076.html

  • Menya ubugome n'ubuntu 'Pablo Escobar' yagiraga #rwanda #RwOT

    Pablo Escobar, umwe mu bacuruje ibiyobyabwenge karahava, Escobar yavukiye i Rionegro, muri Kolombiya, mu 1949.

    Yazamuye urwego nk'umuyobozi waba Cartel ba Medellín mu myaka ya za 1980 ndetse no mu ntangiriro ya za 90.

    Ingoma ye y'ubugizi bwa nabi yubatswe ku icuruzwa rya kokayine, bituma aba umwe mu bantu bari bakize icyo gihe ku Isi.

    Nubwo yari umugome, Escobar yahinguye ishusho ya Robin Hood. Yateye inkunga imishinga mu kubaka amashuri, kandi yatanze amafaranga menshi ku baturage bakennye, bituma agira ubwoba ndetse no kuryamya kwe yabaga atizeye umutekano we kubera urugomo rwamurangaga.

    Icyakora, ingoma ye yaranzwe n'urugomo rukabije. Escobar yateguraga ubwicanyi bukabije cyane.

    Guverinoma ya Kolombiya, ibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangije ubukangurambaga bugamije gusenya ingoma ye, gusa Escobar yishyize mu maboko mu 1991 ariko azagutoroka ava muri gereza.

    Icyakurikiweho kwari uguhigwa, yarahizwe bikomeye aza kwicirwa, atewe amasasu hejuru y'inzu i Medellín ku wa 2 Ukuboza mu 1993.

    Pablo Escobar umugiraneza wabayeho ugira ubuntu butagira ingano akaba n'umugizi wa nabi utagira imbabazi.

    Amateka ya Pablo Escobar atwibutsa ubwicanyi bw'indenga kamere bwariho muri iyo myaka ndetse na imbaraga za ruswa zari zarubatse societe icyo gihe.

    Source : https://kasukumedia.com/menya-ubugome-nubuntu-pablo-escobar-yagiraga/

  • BAD imaze gutera inkunga u Rwanda y'arenga miliyari 3,1$ – #rwanda #RwOT

    BAD igaragaza ko 86% by'ishoramari ryayo mu Rwanda byibanda ku bikorwa byo kugeza amazi n'amashanyarazi ku baturage n'ubwikorezi.

    Mu bikorwaremezo, 46% mu mishinga yayo iba mu bijyanye n'ingufu, 28% mu bijyanye n'amazi n'isukura, naho 13% isigaye iri mu bijyanye n'ubwikorezi.

    Ubwo hizihizwaga isabukuru y'iyo myaka Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko muri gahunda y'u Rwanda yo kwihutisha iterambere, icyiciro cya mbere, NST1, BAD yatanze umusanzu ukomeye kugira ngo intego igihugu cyari cyihaye igerwego.

    Yavuze ko muri NST2 na none u Rwanda ruzafatanya na BAD mu guteza imbere imishinga itandukanye nko kugeza umuriro w'amashanyarazi ku baturage n'ibindi.

    Ati 'Baradufashije tuva ku ngo 16% zari zifite umuriro ubu tugeze kuri 74,4%, ariko twifuza ko NST2 izarangira tugeze ku 100%.'

    Bijyanye n'uko u Rwanda rwihaye intego ko mu 2029 ishoramari ritari irya leta rizikuba kabiri rikava kuri miliyari 2,2$ rikagera kuri miliyari 4,6$, Murangwa yavuze ko biteze gufatanya na BAD mu gutera inkunga abikorera, bakabona igishoro gihagije.

    Yavuze ko hari ikibazo cy'uko kubona amafaranga yigonderwa ku bikorera mu bijyanye no gushora imari, ari byo bashaka gukemura bafatanyije n'iyo banki.

    Ubufatanye bw'u Rwanda na BAD bwanagarutsweho n'Umuyobozi w'iyi banki mu Rwanda, Aissa Touré, agaragaza ko bishimira ibyo bamaze gukora ndetse batazatezuka no mu bihe biri imbere.

    Ati 'BAD yabaye amahitamo ibihugu bya Afurika by'umwihariko u Rwanda ndetse ifite uruhare runini mu iterambere iki gihugu kimaze kugeraho. BAD yabaye umufatanyabikorwa ukomeye n'u Rwanda mu myaka ishize.'

    BAD yafashije u Rwanda mu mishinga itandukanye nka Kivu Belt, hari Carnegie Mellon Univesity – Africa, School of Architecture and Built Environment (SABE), mu kubaka imihanda ya Kagitumba-Kayonza- Rusumo na Base – Rukomo – Nyagatare.

    Harimo kandi umushinga wo mu Kiyaga cya Kivu ujyanye no gucukura gaz methane, mu bwikorezi, cyane mu mushinga w'imodoka zitwara abagenzi zikoresha amashanyarazi.

    Hari umushinga wo kubaka Ikibuga cy'Indege cya Bugesera, uwo gushyiraho ikigo cy'icyitegererezo mu bijyanye n'indege n'ibindi.

    Iyi banki kandi yabanye n'u Rwanda mu bihe bitandukanye by'amage aho nko mu bihe bya COVID-19, yatanze miliyoni 100$ yo kunganira Guverinoma y'u Rwanda, inafasha mu gushyiraho ikigega nzahurabukungu.

    Muri rusange, BAD ikorana n'ibihugu 54 bya Afurika na 27 byo hanze yayo.

    Kuva mu 1964 imaze gutanga miliyari 112,5$ nk'inkunga cyangwa inguzanyo, yakoreshejwe mu mishinga 5588 irimo 239 yemejwe, 1002 iri gushyirwa mu bikorwa 4130 yasojwe, mu bihugu bitandukanye.

    Ni imishinga ikorwa mu nkingi eshanu zirimo kugeza amashanyarazi kuri bose, kwihaza mu biribwa, guteza imbere inganda n'ibikorerwa muri Afurika, guhuza uyu mugabane ukize ku mutungo kamere no guteza imbere ubuzima bw'Abanyafurika.

    BAD yafashishe u Rwanda mu mushinga wa Gaz Methane

    BAD kandi yatanze miliyoni 13$ kugira ngo Carnegie Mellon ibashe gutangira ibikorwa mu Rwanda

    Ubu kuva i Rubavu ujya i Rusizi ntibikiri umushinga, isaha ushakiye uranyaruka. Kugira ngo bikunde BAD yagize uruhare mu iyubakwa ry’Umuhanda wa Kivu Belt uhuza uturere two mu Burengerazuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bad-imaze-gutera-inkunga-u-rwanda-arenga-miliyari-3-1

  • Abasirikare b'u Burundi banze kurwana na M23 basabiwe igihano gisumba icyo bari barakatiwe – #rwanda #RwOT

    Mu rubanza rw'ubujurire rwaberaga mu Ntara ya Rumonge, Ubushinjacyaha bwanasabye urukiko guca buri musirikare ihazabu y'amadolari 800.

    Ingabo z'u Burundi zatangiye urugamba rwo kurwanya M23 mu mpera za 2023, hashingiwe ku masezerano ubutegetsi bw'igihugu cyazo bwagiranye n'ubwa RDC muri Kanama 2023.

    Nyuma yo kurushwa imbaraga na M23 kuva mu Ugushyingo 2023 ubwo abasirikare b'u Burundi bagabaga igitero ku birindiro bya Kitshanga, bamwe muri bo banze gusubira ku rugamba, basobanura ko batazi icyo barwanira.

    Hashingiwe ku ibwiriza rya Perezida Evariste Ndayishimiye, Leta y'u Burundi yafashe icyemezo cyo gucyura 274 banze kurwana, bamwe batwarwa n'indege, abandi batwarwa n'ubwato banyujijwe mu Kiyaga cya Kivu.

    Urubanza rwabo mu rukiko rubanza rwatangiye muri Gicurasi 2024, bashinjwa kutubahiriza ibyemezo by'Umukuru w'Igihugu, kwigumura no kugambanira igihugu.

    Muri Kamena 2024, urukiko rwagize abere babiri, bamwe rubakatira igifungo cy'imyaka 30, rukatira abandi imyaka 25, abandi rubakatira icy'imyaka 20. Buri musirikare wakatiwe yaciwe ihazabu y'amadolari 500.

    Abakatiwe barimo abofisiye bakuru bajuriye, basaba kugirwa abere. Bagaragaje ko kwanga kurwana byashingiye ku mabwiriza bahawe n'ababakuriye.

    Kuva mu mpera za 2023, ingabo z’u Burundi zifasha iza RDC kurwanya M23

    Hari abasirikare benshi b’u Burundi bafashwe n’umutwe wa M23 kuva mu Ugushyingo 2023 ubwo batangiraga kuyirwanya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-b-u-burundi-banze-kurwana-na-m23-basabiwe-igihano-gisumba-icyo-bari

  • Davis D yaririmbanye numubyeyi we, anamuha i… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024 cyaririmbyemo abahanzi barimo Lissa, Diezdola, Ruti Joel, Alyn Sano, Nel Ngabo, Drama T, Nasty C, Bushali, Danny Nanone, Melissa, na DJ Marnaud.

    Ubwo Nasty C yari avuye ku rubyiniro umuryango wa Davis D wahamagawe ku rubyiniro ugaragarizwa abitabiriye iki gitaramo.

    Bukuru Jean Damascene, umubyeyi wa Davis D yafashe umwanya ashimira abitabiriye iki gitaramo n'urukundo beretse umuhungu we wari ukoze igitaramo cye cya mbere kuva yatangira umuziki mu myaka irenga 10 ishize.

    Uyu mubyeyi wa Davis D yashimiye Imana yifashishije indirimbo y'agakiza  'Amasezerano yose'. Ni indirimbo bombi baririmbanye. Ndetse byageze hagati ibihumbi by'abafana barenga ibihumbi bine bataramana nabo.

    Bukuru yavuze ko adafite impano nk'iy'umuhungu we 'ariko ibyo nari kugira umwana wanjye niwe ubifite'. Yagaragaje ko mu myaka ishize umusore we ari mu muziki, habaye ah'imbaraga za buri wese, kandi ashima uko yashyigikiwe.

    Bukuru na Davis D bafatanyije kuririmba iyi ndirimbo igira iti: 'Amasezerano yose ukw’Imana iyatanga, yakomejwe n’amaraso y’Umwami wacu Yesu. Isi niba izavaho, Ijuru rikavaho. Uwizera azabona ayo masezerano.'

    Nyuma y'iyi ndirimbo Davis D n'umubyeyi we bakase umutsima bishimira imyaka 10 uyu musore amaze mu muziki ndetse akaba akoze igitaramo cye cya mbere.

    Muri iki gitaramo Davis D yaririmbye indirimbo ze yakoze mu myaka irenga icumi ishize zirimo, 'Lolo' yarimbanye na Loader, 'Kimwe Zeru', 'My Dream',  'Bermudha' yaririmbanye na Bushali. 'Your Boy friend', 'Eva', 'Itara', n'izindi. 

    Davis D mu mvugo ye aherekeresha amazina ye kuvuga ko ari 'umwana w'abakobwa'. Inyandiko zimuvugaho, zigaragaza ko yavutse ku wa 23 Werurwe 1993, aho yavukiye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y'u Rwanda.

    Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka 2014. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo 'Biryogo' yakoze mu 2015. Akomeza gushyira hanze indirimbo zirimo nka 'Mariya Kaliza', 'Ma people' n'izindi.

    Ni umwe mu bahanzi bagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ahanini binyuze mu bihangano bye n'ibindi bikorwa yagiye ategura byatumaga abantu bamuhozaho ijisho. Azwiho gukora amashusho y'indirimbo zihenze, ku buryo atekereza ko abantu bagakwiriye kubimwubahira.


    Davis D yavuze ko Se yamubaye hafi cyane mu rugendo rwe rw’umuziki









    Umubyeyi wa Davis D yageneye igikombe umuuhungu we mu rwego rwo kumushimira


    Umubyeyi n’umwana ! Baririmbanye indirimbo yo guhimbaza Imana


    Bukuru, Se wa Davis D yamushimiye kudacika intege mu muziki we


    Davis D yakase umutsima mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki


    Umuhanzikazi Lissa yaririmbye muri iki gitaramo binyuze mu ndirimbo ze zirimo ‘Forever’






    Abarimo Muyoboke Alex na David Bayingana bashyigikiye Davis D muri iki gitaramo

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RUTI JOEL NYUMA Y’IGITARAMO

    “>

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PLATINI P AKIVA KU RUBYINIRO

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo ‘Shine Boy Fest’ cya Davis D

    AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149079/davis-d-yaririmbanye-numubyeyi-we-anamuha-igikombe-cyihariye-amafoto-149079.html

  • RSB yahagurukiye ubuziranenge bwibiribwa big… – #rwanda #RwOT

    Uyu mwaka mu Rwanda, Umunsi Mpuzamahanga w'Ubuziranenge wari ufite insanganyamatsiko igira iti: 'Tunoze ubuziranenge bw'ibiribwa dushyigikire ubuzima bwiza n'uburezi bufite ireme kuri bose.'

    Kuri uyu munsi, hanatangijwe ku mugaragaro amabwiriza agenga ubuziranenge bw’ibiribwa muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku Ishuri, habaho n'umuhango wo guhemba inganda n’ibigo bigera kuri 17 byahize ibindi mu marushanwa yo ku rwego rw’igihugu mu buziranenge. 

    Aba bahembwe, bari kwitegura kuzaserukira igihugu mu marushanwa ku rwego rw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, azaba tariki 5 Ukuboza 2024 muri Uganda.

    Mu gutangiza ubwo bukangurambaga bwo kwimakaza ubuziranenge mu kugaburira abanyeshuri ku ishuri, Ikigo cy'Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB cyatangaje ko hagiye kwifashishwa inzobere mu buziranenge zizajya zihugura abagira uruhare muri iyo gahunda, harimo inzego z'ibanze zigura ibikoresho bikenerwa mu kugaburira abana ku mashuri, amashuri, abanyenganda, abahinzi n'abandi.

    Agaruka kuri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ku bana bose, Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond yasabye uruhare rwa buri wese muri icyo gikorwa cy’ingenzi, cyane cyane hitabwa ku buziranenge bw’ibiribwa bigaburirwa abana kuva biri mu murima kugeza bigeze ku isahane.

    Yagaragaje ko hari ibibazo biterwa no kugaburirwa ibiryo bitujuje ubuziranenge byagiye bigaragara hirya no hino mu mashuri, aragira ati:  'Hari ibibazo nyamakuru twagiye tubona muri gahunda, birebana no kudakoresha amabwiriza y'ubuziranenge igihe hategurwa amafunguro, bituma haba ingaruka nyinshi no gukoresha nabi umutungo wa Leta, bigira ingaruka ku bana bagaburirwa ifunguro, mwagiye mwumva aho bagabura ibiribwa byatumye abana barwara, bishobora kuviramo bamwe na bamwe urupfu.'

    Uyu muyobozi kandi yasabye abashyira peteroli mu biribwa bihabwa abanyeshuri bavuga ko bikiza indwara zo mu nda zirimo inzoka n'ibindi kubihagarika kuko atari cyo yagenewe.

    Ati: 'Ayo ni amakosa akomeye kuko Peteroli ifite ibindi yagenewe ntabwo yakozwe ngo ishyirwe mu biribwa ndetse haramutse hamenyekanye naho ari ho, abo bantu bagakwiriye guhanwa kuko bakoresha mu biribwa ibitagakwiye gukoreshwa. […] Ntabwo ari byo, ntabwo Peteroli ishobora gukoreshwa mu kurinda abana indwara ahubwo yongera ingaruka nyinshi ku buzima bwabo.'

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami rishinzwe gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, muri Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC), Mukamugambi Théophila, yashimiye RSB ku bw'iki gikorwa cy'ingirakamaro yatangije, yizeza ubufatanye mu bukangurambaga bwo kubahiriza umutekano w'ibiribwa bihabwa abanyeshuri.

    Ati: “Kugeza ubu abana barenga miliyoni enye bagaburirwa ku mashuri atandukanye hirya no hino mu gihugu. Ubufatanye mu kubagezaho amafunguro yujuje ubuziranenge ni ingenzi cyane kugira ngo bagire ubuzima bwiza kandi bige neza”

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yavuze ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuziranenge ari ukuzirikana akamaro k’amabwiriza y’ubuziranenge mu buzima bw’abantu bwa buri munsi no guha icyubahiro inzobere zigira uruhare rukomeye mu gushyiraho ayo mabwiriza.

    Guverineri Mugabowagahunde yashimiye iyi gahunda y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuziranenge, ahamagarira buri wese guteza imbere imirire iboneye n’uburezi bufite ireme ku mwana w’Umunyarwanda aho ari hose no guhuza imbaraga mu gutuma amabwiriza y’ubuziranenge aba ifatizo ry’ejo hazaza, yimakaza ubuzima buzira umuze n’uburezi bufite ireme.

    Yagize ati: “Ubu bukangurambaga dutangije uyu munsi ni ingenzi cyane mu gushyigikira gahunda y’igihugu cyacu ya “Dusangire Lunch” igamije gufasha abana bose kugerwaho n’amafunguro yuzuye. Akwiye kubageraho kandi yujuje ubuziranenge, bigizwemo uruhare na buri wese muri twe.”

    Ku ikubitiro iyo gahunda izatangirira mu Turere 11 tw'Igihugu, turimo Burera, Nyaruguru, Rubavu, Rutsiro, Karongi, Rusizi, Nyamagabe, Nyaruguru, Huye, Kayonza, Nyagatare na Gasabo, nyuma ikomereze n'ahandi mu Gihugu.

    Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuziranenge, babinyujije mu mukino bahimbye, abakinnyi bakunzwe muri sinema nyarwanda barimo Digidigi, Mama Sava, Hatungi, n'abandi batambukije ubutumwa ku gusigasira ubuziranenge bw’ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri, banakangurira buri wese kubigiramo uruhare.

    Ingengo y'imari y'umwaka w'amashuri wa 2024/2025 igaragaza ko agera kuri miliyari 94 Frw yagenewe gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri gusa, mu gihe mu mwaka w'amashuri ushize hakoreshejwe agera kuri miliyari 90 Frw.

    Umubyeyi atanga amafaranga 975 Frw ku gihembwe ku mwana wiga mu mashuri abanza, na 19.500 frw ku wiga mu mashuri yisumbuye ariko wiga ataha mu mashuri ya Leta n'afatanya na Leta ku bw'amasezerano.

    Kugeza ubu inzego z'uburezi zihamya ko imyigire n'imitsindire y'abanyeshuri yazamutse ugereranyije na mbere ndese n'umubare w'abana bava mu ishuri uragabanyuka kuko wavuye kuri 8.5% mu 2021/22 ugera kuri 6.8% 2022/2023.

    Ubukangurambaga bwa 'Dusangire Lunch' bwatangijwe muri Kamena 2024 bukaba bugamije gushyigikira gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri. Umunyeshuri wiga mu mashuri abanza abarirwa ifunguro riguze 150 Frw saa sita.

    MINEDUC yagennye ko amasoko y'ibiribwa yajya atangirwa ku rwego rw'akarere hagamijwe gukemura ikibazo cy'ibiciro wasanganga bisumbanye ku mashuri abarizwa mu gace kamwe.

    Mu Rwanda habarurwa ibigo by'amashuri bya Leta 1,556 n'ibifashwa na Leta ku bw'amasezerano 2,077 na ho amashuri yigenga arenga 1200.


    Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, cyatangije ubukangurambaga bwo kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri


    Ni gahunda yatangirijwe mu turere 11 turimo na Burera, ahabereye uyu muhango 


    Umuyobozi wa RSB, Murenzi Raymond yasabye abagaburira abanyeshuri ibiribwa birimo peteroli kubihagarika mu maguru mashya


    Yavuze ko iyi gahunda batangije igamije kugeza amafunguro yuzuye ku banyeshuri ariko kandi yujuje n’ubuziranenge


    Umukozi wa MINEDUC, Mukamugambi Theophila yatangaje ko bizeye ko uruhererekane rwo kugeza amafunguro ku ishuri ruzakorwa bifite umurongo uhamye


    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yavuze ko kwimakaza ubuziranenge bizatuma abanyeshuri bagira ubuzima bwiza ndetse n’abataga ishuri bakarigarukamo


    Ni igikorwa cyitabiriwe n’abanyeshuri bo bigo binyuranye bya Burera biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye

    Hahembwe n’ibigo ndetse n’inganda byabaye indashyikirwa mu buziranenge




    Baritegura no kujya guhagararira u Rwanda ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba

    Abakinnyi ba filime n’ikinamico bakinnye umukino ugaruka ku gusigasira ubuziranenge bw’ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149077/rsb-yahagurukiye-ubuziranenge-bwibiribwa-bigaburirwa-abanyeshuri-mu-mashuri-amafoto-149077.html

  • Uganda: Abantu 20 bahitanywe n'inkangu #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa gatatu, imvura yari nyinshi, ituma inkangu igwira abantu bamwe bahasiga ubuzima mu midugudu itandatu yo mu karere k'imisozi ya Bulambuli, mu burasirazuba bwa Kampala.

    Amazu agera kuri 125 yarasenyutse kubw'inkangu.

    Umuvugizi w'umuryango utabara imbabare Croix-Rouge muri Uganda, Irene Kasiita, yatangarije abanyamakuru ko ku wa gatanu habonetse imirambo y'abandi bantu bane mu gihe umuntu wa gatanu, umwe mu bakomeretse muri iyo nkangu, yapfiriye mu bitaro bya Mbale.

    Umuyobozi w'akarere utuye i Bulambuli, Faheera Mpalanyi, yatangaje ko abasirikare boherejwe gufasha mu gucukura inkangu barebe ko ntawaba akiri muzima.

    Ati: 'Imirambo myinshi iracyashyingurwa munsi y'ibirundo by'ubutaka'.

    Ku wa kane, abayobozi b'inzego z'ibanze babwiye umunyamakuru muri ako gace ko bazazana imashini icukura kugira ngo yifashishwe mu bikorwa byo gutabara.

    Umudepite Irene Muloni ukomoka mu karere ka Bulambuli yavuze ko guverinoma irimo gufasha kwimura abaturage mu gace gakunze kwibasirwa n'inkangu.

    Ati: 'Isumo riri hose, kandi imvura ni nyinshi', asaba abantu bose basenyewe n'inkangu guhungira bene wabo kandi 'bakava aha hantu hateye akaga'.

    Source : https://kasukumedia.com/uganda-abantu-20-bahitanywe-ninkangu/

  • Davis D yazanye moto ku rubyiniro, abahanzi b… – #rwanda #RwOT

    'Ntabwo nabona amagambo yo kubivugamo, ariko ndishimye cyane, ndanezerewe'! Niyo magambo Davis D yabwiye InyaRwanda nyuma yo gushyira akadomo ku gitaramo yizihirijemo imyaka 10 ishize ari mu muziki yise 'Shine Boy Fest. 

    Cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024. Cyahuje ibyamamare mu ngeri zinyuranye, imiryango, inshuti n'abandi bamenye izina Davis D.

    Ni igitaramo cyari gisobanuye ikintu kinini mu rugendo rw'uyu musore, kandi yashyigikiwe n'abantu barenga ibihumbi bine bataramanye mu gihe cy'amasaha arenga atanu. 

    Hari bamwe mu bahanzi yagiye yakira ku rubyiniro, n'abandi bagiye baririmba indirimbo zabo, kandi hafi ya bose bacurangiwe na 'Target B.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Davis D yavuze ko 'Imyaka 10 inyeretse ko nakoze akazi gakomeye cyane cyane, ndishimye, ndanezerewe.'

    Yavuze ko yakozwe ku mutima no kuba umubyeyi we yamusanganiye ku rubyiniro, kandi ashimira abantu bose bamufashije mu gutegura iki gitaramo.

    Davis D yavuze ko guseruka yambaye imyambaro y'umukara yashakaga gushushanya imbaraga yifitemo muri we kandi 'inasobanuye gutsinda cyangwa se umuntu utsinda'.

    Yavuze ko anatangira umuziki yambaraga cyane imyenda igizwe n'amabara y'umukara, kandi ko 'kuzana Moto ku rubyiniro ari ukurema udushya 

    InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 10 byaranze igitaramo cy'uyu musore:

     

    1.Davis D yaje ku rubyiniro yambaye nk'Abamotari

    Davis D ubwo yari agiye kujya ku rubyiniro hazanwe moto nawe azamuka yambaye kasike (casket) y'abamotari.

    Yasobanuye ko yahisemo kwambara gutya kubera ko akunda umurimo bakora ndetse ababona nk'abantu basobanuye imbaraga n'ubwitange bagaragaza mu kazi kabo ka buri munsi.

    Iyi moto yavanywe ku rubyiniro ubwo Platini P yataramiraga abakunzi be, ndetse abari bazanye iyi moto bayikuye Camp Kigali ahagana saa saba z'ijoro. 

    2.Bagenzi Bernard yahawe umudali

    Umubyeyi wa Davis D yashimiye Bagenzi Bernard wabaye hafi umuhungu we ndetse umugenera umudali w'ishimwe.

    Umudali nk'uyu wanahawe Bralirwa yateye inkunga iki gitaramo ndetse undi uhabwa itangazamakuru ryabaye hafi Davis D kuva yatangira umuziki kugeza n'uyu munsi.

    3.Uretse Nasty C na Davis D nta muhanzi warengeje indirimbo 3

    Muri iki gitaramo cyari kiyobowe na Luckman Nzeyimana cyatangiye saa tatu z'ijoro byatumye buri muhanza ahabwa umwanya wo kuririmba indirimbo nke mu rwego rwo kubyaza igihe umusaruro.

    Danny Nanone yaririmbye indirimbo imwe, Alyn Sano, Diezdola, Lissa na Bushali baririmbye indirimbo ebyiri gusa.

    Ni mu gihe Drama T, Ruti Joel na Nel Ngabo baririmbye indirimbo eshatu, Platini P yaririmbye indirimbo zigera muri enye nazo atarangije zose.

    4.Bulldogg yabuze mu gitaramo

    Umuraperi Bulldogg wari mu bahanzi bari bategerejwe kuririmba muri iki gitaramo ntiyahagaragaye ndetse n’indirimbo 'Beremuda' yakoranye na Davis D ndetse na Bushali bayiririmbye bonyine.

    Uyu muraperi amaze iminsi yigaragaza mu bitaramo binyuranye ahuriramo n'abaraperi bagenzi be, ndetse ari kwitegura kuzaririmba mu iserukiramuco 'Unveil Fest'.

    5.Nasty C yakubise umufana

    Nasty C ubwo yari amaze kuririmba indirimbo eshatu yakuruwe n'umufana biramurakaza amukubita umugeri ubona ko atishimiye ibyo yari akorewe n'umufana.

    Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yahise asubira inyuma ku rubyiniro agaragaza ko gutuza muri we ubundi agaruka ku rubyiniro.

    6.Davis D yaririmbanye n'umubyeyi we

    Ubwo igitaramo cyari hafi kugera ku musozo , Umubyeyi wa Davis D , Bukuru Jean Damascene yazamutse ku rubyiniro nawe avuga ko agiye kuririmbira abafana b'umuhungu we.

    Mu gihe benshi bari banyotewe no kumva indirimbo uyu mubyeyi aririmba nawe yabatunguje indirimbo yo mu gitabo mu z'agakiza.

    Davis D baririmbanye indirimbo 'Amasezerano yose'  ndetse abakunzi n’umuziki nabo baririmbana nabo.

    7.Bushali yatswe micro na Davis D atarangije kuririmba

    Ubwo Davis D yari amaze kuririmbamana na Bushali indirimbo bise 'Beremuda'  Bushali yahawe iminota mike ngo aririmbane n'abakunzi be bari bamaze gushyuha dore ko bari bamaze gutaramirwa na Nasty C.

    Bushali yahise akomereza mu ndirimbo 'KinyaTrap' ku mugongo gusa yatunguwe no kwakwa micro na Davis D ubwo iyi ndirimbo yari itararangira undi nawe ava ku rubyiniro ubona atishimye.

    8.Umufana wuriye stage inshuro ebyiri

    Hari umusore wari wegereye 'Stage' wamaze umwanya munini agerageza kurira urubyiniro ariko akazitirwa n'abashinzwe umutekano.

    Byageze ho abasha kurira, ariko ntiyamazeho n'amasegonda, kuko ushinzwe umutekano yahise amutwara mu kuboko mu kanya gato cyane.

    9.Platini yateye Push Ups mbere y'uko ajya ku rubyiniro

    Nemeye Platini wagiye ku rubyiniro asanzeyo Davis D baririmbana indirimbo bise 'Jeje' yabanje kwishyushya akora 'Push Ups' mbere y'uko yurira urubyiniro.

    10.DJ Toxxky, Khire na Davy Scott  babuze ku rubyiniro

    DJ Toxxky wagombaga gucuranga muri iki gitaramo ntiyahabonetse. Khire na Davy Scott nabo ntibaririmbye muri iki gitaramo.

    Kuri gahunda y'igitaramo  bigaragara ko  cyagombaga gutangira saa kumi n'ebyiri gusa cyatangiye saa tatu n'igice nibwo umuhanzikazi Lissa yinjiye ku rubyiniro.

    Davis D mu mvugo ye aherekeresha amazina ye kuvuga ko ari 'umwana w'abakobwa'. Inyandiko zimuvugaho, zigaragaza ko yavutse ku wa 23 Werurwe 1993, aho yavukiye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y'u Rwanda.

    Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka 2014. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo 'Biryogo' yakoze mu 2015. Akomeza gushyira hanze indirimbo zirimo nka 'Mariya Kaliza', 'Ma people' n'izindi.

    Davis D ni umwe mu bahanzi bagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ahanini binyuze mu bihangano bye n'ibindi bikorwa yagiye ategura byatumaga abantu bamuhozaho ijisho. Azwiho gukora amashusho y'indirimbo zihenze, ku buryo atekereza ko abantu bagakwiriye kubimwubahira.

    Yakoranye by'igihe kirekire na Muyoboke Alex wabaye umujyanama we, ariko muri iki gihe akorana n'umubyeyi we umufasha gutegura no gushyira mu bikorwa imwe mu mushinga y'indirimbo yiyemeje irimo n'iyo akorera muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Imyambarire ye, uko yigaragaza mu ifatwa ry'amashusho, imikoreresheje y'imbuga nkoranyambaga, ibihangano bye n'ibindi ni bimwe mu byo ashaka kumurikira abakunzi be bo mu Rwanda, ubwo azaba yizihiza imyaka 10 ari mu muziki.

     

    Umutima wishimye kuri Davis D nyuma yo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki mu gitaramo cyihariye

    Umunyabugeni yashushanyije Davis D ashingiye ku mafoto yagiye abona ye mu bihe bitandukanye









    Davis D yaserutse yambaye nk’abamotari, mu myambara y’ibara ry’umukara

    Umuraperi Bushali yaririmbye mu minota ya nyuma mu gitaramo cya Davs D

    Davis D yatangaje ko yakozwe ku mutima no kuba abafana baramufashije muri uru rugendo rw’umuziki we



    Nasty C yashimye Davis D wizihije imyaka 10 ishize ari mu muziki




    Drama T ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Kosho’ yishimiwe mu buryo bukomeye

    Platini P yataramanye na Davis D binyuze mu ndirimbo ‘Jeje’

    Umuhanzi mu njyana gakondo, Ruti Joel yaririmbye indirimbo ze zakunzwe kuri Album ‘Musomandera’

    Umuhanzi Diez Dolla wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘What If?’ yigaragaje muri iki gitaramo

    Umushyushyarugamba Lucky yagaragarije abafana ko Lissa ari umuhanzikazi wo gushyigikira


    Umuhanzikazi Lissa yakoresheje imbaraga nyinshi muri iki gitaramo yaririmbyemo ku nshuro ye ya mbere

    Umushyushyarugamba Luckman Nzeyimana niwe wayoboye iki gitaramo

    Nasty C yongeye gutaramira i Kigali nyuma y’igihe cyari gishize abantu bamukumbuye


    Dj Marnaud niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo cya Davis D




    Umuraperi Dany Nanone yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Confirm’


    Moto Davis D yazanye ku rubyiniro yagumishijwe imbere kugeza ubwo Platini asabye ko ikurwaho



    Davis D yazanye Moto ku rubyiniro bitungura benshi

    Umubyinnyi wa Davis D yakoze iyobwabaga atanga ibyishimo ku bamwitegereje abyina muri iki gitaramo

    Umukinnyi wa filime wamamaye nka ‘Bamenya’ yashyigikiye Davis D mu gitaramo cyihariye

    Uruganda rwa Bralirwa rwateye inkunga iki gitaramo binyuze mu kinyobwa cya ‘Primus’

    Kanda hano urebe amafoto yaranze iki gitaramo cya Davis D yise “Shine Boy Fest”

    AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149078/davis-d-yazanye-moto-ku-rubyiniro-abahanzi-batatu-barabura-udushya-10-twaranze-igitaramo-y-149078.html