Blog

  • Bugesera: Ababyeyi basabwe kutajenjekera abahohotera abana babo – #rwanda #RwOT

    Ni ibyagatsweho tariki 1 Ukuboza 2024, mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyateguwe n'Umuryango utari uwa Leta uharanira uburenganzira bw'abana, YOMADO, ku nkunga ya Plan International Rwanda.

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'abafatanyabikorwa b'Akarere mu iterambere mu Karere ka Bugesera, Gasana John, yavuze ko hari ikibazo cy'ababyeyi bagifite imyumvire yo guhishira abahohoteye abana babo kubera ko baziranye.

    Yagize ati 'Hari imbogamizi ikomeye cyane ku babyeyi bumva ko batarega uwahohoteye umwana wabo kuko baziranye banga kwiteranya. Ntabwo ugomba guhishira umuntu wakwangiririje umwana kuko uhishira umurozi akakumaraho urubyaro, ikindi uwo mwana uba wahohotewe ntabwo ari uwawe gusa ahubwo ni uw'igihugu, iyo bamwangirije nacyo kiba cyangirika.'

    Yakomeje avuga ko umuntu wese uhishira uwahohoteye umwana aba ari umufatanyacyaha na we aba agomba guhanwa.

    Niwemahoro Providence uhagarariye ihuriro ry'abana mu Karere ka Bugesera, yavuze ko icyivuzo cyabo ku babyeyi ari uko bazajya babigishe uko bakwirinda ihohoterwa bakabaganiriza ku buzima bw'imyororokere.

    Ati 'Ababyeyi twabasaba ko batuganiriza uko twakwirinda ihohoterwa, ikindi ni ugutanga amakuru ku gihe, umubyeyi agatinyuka akareka guhishira umuntu wahohoteye umwana kuko aba ari kuba umufatanyacyaha.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango YOMADO, Nshimiyimana Emmanuel, yavuze ko hari ibikorwa bitandukanye bakora mu kureba ko politiki zishyirwaho zifasha abana hari icyakongerwamo.

    Yagize ati 'Hari ibikorwa dukora byo kureba ibyuho biri muri politiki zashyizweho zo kurengera abana, ese kubagurira abana ku ishuri bihagaze gute, umwana abona uburenganzira bwo kubona indyo yuzuye ibyo byose birinda umwana kugwa mu bishuko byamuviramo guhohoterwa, turabikora tugashishikariza abashyiraho izo politiki kugira ibyo bakongeramo.'

    Yakomeje avuga ko uruhare rw'abana rudahagije mu bikorwa byo guhangana n'ihohoterwa bahura naryo.

    Ati 'Turifuza ko uruhare rw'abana rwiyongera mu guharanira uburenganzira bwabo, yego inama nkuru y'ihuriro y'abana irahari ariko ikwiriye kongererwa imbaraga ndetse n'amikoro.'

    Ababyeyi bari bitabiriye iki kiganiro, basabwe gutinyuka kuganiriza abana babo ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, bakivanamo imyumvire ivuga ko kubibaganiriza ari ugushira isoni, nyamara kubibabwira byagabanya inda ziterwa abanangavu ari nabyo biganisha ku ihohoterwa rikorerwa abana.

    Rukabu Benson ni umwe mu batanze ikiganiro cyagarukaga ku gushishikariza ababyeyi kudahishira ihohotera iryo ari ryo ryose rikorerwa abana.

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'abafatanyabikorwa b'Akarere mu iterambere mu Karere ka Bugesera, Gasana John, yavuze ko hari ikibazo cy'ababyeyi bagifite imyumvire yo guhishira abahohoteye abana babo kubera ko baziranye.

    Inzego zitandukanye zigira uruhare mu kurwanya ihohoterwa zari zitabiriye

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango YOMADO, Nshimiyimana Emmanuel, yavuze ko hari ibikorwa bitandukanye bakora mu kureba ko politiki zishyirwaho zifasha abana hari icyakongerwamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-ababyeyi-basabwe-kutajenjekera-abahohotera-abana-babo

  • U Rwanda rwakuye umudali wa Feza muri Madagascar ubwo hakinwaga imikino Nyafurika ya Basket ya Batatu #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu ya Basketball y'Abakina ari batatu yegukanye umudali wa Feza nyuma yo kuba iya kabiri, Turatsinze Olivier, ashyirwa mu bakinnyi beza bigaragaje mu Mikino Nyafurika ya 'FIBA 3X3 Africa Cup'.

    Iyi mikino yari imaze iminsi itatu ibera muri Madagascar.

    Ku Cyumweru, u Rwanda rwatsindiwe ku mukino wa nyuma na Madagascar amanota 22-3.

    Muri Basketball y'abakina ari batatu, iyo ikipe itsinze indi amanota 21 umukino uhita urangira n'iyo iminota yaba itarangiye.

    Ni wo mukino rukumbi u Rwanda rwatsinzwe muri iri rushanwa kuko rwatsinze Centrafricaine amanota 21-19, rutsinda na Kenya 21-16.

    Rwatsinze kandi Misiri amanota 21-13, mu gihe bigoranye rwatsinze Algérie amanota 21-20.

    Muri 1/2, u Rwanda rwitwaye neza rutsinda Bénin amanota 21-14 bityo rugera ku mukino wa nyuma.

    Kuri uyu mukino, rwandagajwe na Madagascar yarutsinze amanota 22-3 yegukana umudali wa zahabu.

    Umunyarwanda Turatsinze Olivier yashyizwe mu ikipe y'abakinnyi beza b'irushanwa.

    Mu bagore, u Rwanda ntabwo rwageze kure kuko rwasezerewe mu matsinda.

    Muri rusange, iri rushanwa ryegukanywe na Madagascar yatwaye umudali wa zahabu mu bagabo n'abagore.

    The post U Rwanda rwakuye umudali wa Feza muri Madagascar ubwo hakinwaga imikino Nyafurika ya Basket ya Batatu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwakuye-umudali-wa-feza-muri-madagascar-ubwo-hakinwaga-imikino-nyafurika-ya-basket-ya-batatu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwakuye-umudali-wa-feza-muri-madagascar-ubwo-hakinwaga-imikino-nyafurika-ya-basket-ya-batatu

  • Uruzinduko rwa Biden muri Afurika ruzahuza icyerekezo cya Trump? #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru, Perezida Joe Biden yagize uruzinduko muri Afurika. Uru ruzinduko ruzibanda ku gutunganya umuhanda wa gari ya moshi muri Lobito, uyu muhanda ukazajya uzenguruka ibihugu nka Zambiya, DR Congo, na Angola. Iyi gahunda ifatwa nkigikorwa cy'ingenzi cyo gushimangira ingufu z'Amerika muri Afurika.

    Amerika imaze imyaka yubaka umubano uhamye ku mugabane wa Afurika binyuze mu bucuruzi, umutekano n'ubutabazi.

    Kilometero 1,300 izifashishwa mw'ikorwa ry'umuhanda wa gari ya moshi bikaba bizatwara asaga miliyari 2,5 z'amadolari ya Amerika.

    Bizaba ari intambwe ikomeye kandi ifite ingamba z'ibikorwa remezo muri Afurika. Ubuyobozi bwa Biden bwise koridor imwe muri gahunda zashyizweho umukono nuwahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ku wa mbere, Biden azatangira uruzinduko rwe rw'iminsi itatu mu gihugu cya Angola.

    Source : https://kasukumedia.com/uruzinduko-rwa-biden-muri-afurika-ruzahuza-icyerekezo-cya-trump/

  • Ishami rya Ecobank rya Sonatubes ryimuriwe Kicukiro Centre – #rwanda #RwOT

    Iri shami ryatashywe ku mugaragaro ku wa 29 Ugushyingo 2024, mu gikorwa cyabereye ku cyicaro gishya. Ni igikorwa kitabiriwe n'ubuyobozi bw'iyi banki ndetse n'abakiliya bayo.

    Umuyobozi w'Ishami rya Banki ya Ecobank riri Kicukiro, Ntambara Gerard, yavuze ko hafashwe umwanzuro wo kwimura iri shami kubera impamvu zitandukanye zirimo n'ubusabe bw'abakiliya.

    Ati 'Impamvu nyamukuru zatumye dufata icyemezo cyo kwimuka icya mbere ni ukugaragara kw'ishami kuko aho ryahoze si ku muhanda nk'aha, ubu twagiye aho buri wese yatubona byoroshye ku buryo byorohereza n'abakiliya.'

    'Ikindi hano twari tuhafite abakiliya benshi urumva rero twanaberegereye kugira ngo na za serivisi nziza dusanzwe tubaha zirusheho kubanogera.'

    Umwe mu bakiliya ba Ecobank, Mutwaranyi Olivier, yavuze ko kwimura iri shami rigashyirwa ahantu hisanzuye kandi hegereye ibikorwa by'abakilya b'iyi banki ari ingenzi.

    Ati 'Twishimiye iri shami bivuze ko baba batekereza ku kuntu barushaho kuduha serivisi nziza. Bakemuye ibibazo byinshi birimo iby'umutekano burya iyo umuntu azanye amafaranga menshi icyo aba akeneye ni ubwisanzure n'umutekano. Aha ni hafi y'amasoko n'izindi serivisi, bizorohera benshi.'

    Undi mukiliya w'iyi banki, Basabose Michael, yavuze ko 'Icya mbere ni igisobanuro cy'iterambere ry'iri shami, ikindi ni ukuba ritwegereye kurushaho bikaba bitumye tugira ahantu heza hasukuye cyane kandi hisanzuye kuruta ahari hasanzwe. Turi mu bagiye batanga ibitekerezo dusaba ko iri shami ryakimurirwa ahantu hisanzure none bigezweho.'

    Kugeza ubu iyi banki ifite amashami umunani hirya no hino, aho atandatu muri yo ari mu Mujyi wa Kigali andi akaba i Huye na Rusizi.

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Ecobank, Maboneza Emmanuel, yashimangiye ko muri Ecobank abakiliya ari ishingiro rya byose mu mikorere yayo, bityo ko kuzana ishami kicukiro Centre bizarushaho gukomeza kubafasha kubona serivisi nziza kandi byihuse zigamije guteza imbere ubucuruzi bwabo n'igihugu muri rusange.

    Yakomeje avuga ko hari gahunda yo kugeza mu ntara zose z'igihugu amashami y'iyi banki imaze kubaka izina ku ruhando rwa Afurika.

    Ati 'Nk'uko duhora tubisabwa n'abakiliya bacu turateganya gufungura amashami hirya no hino mu gihugu cyane nko mu ntara tutaragera nka Musanze, Rubavu, n'ahandi. Mu myaka iri imbere turateganya kugera no mu yindi mijyi y'ubucuruzi iri gutera imbere.'

    Ecobank ni banki yubatse izina rikomeye muri Afurika, ubu ikaba ikorera mu bihugu 33 birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia na Côte d'Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée Équatoriale na Sao Tomé-et-Principe.

    Ecobank kandi inakorera muri Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y'Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.

    Inafite ibiro biyihagarariye Addis Ababa muri Ethiopia, Johannesburg muri Afurika y'Epfo, Beijing mu Bushinwa, i Londres mu Bwongereza, na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, ikanakorera mu mujyi wa Paris mu Bufuransa.

    Ishami rya Ecobank ryari risanzwe Sonatubes ryimukiye Kicukiro Centre

    Ubwo ishami rishya ryatahwaga

    Iri shami rishya ryagutse kurusha irya mbere

    Ishami rishya rya Ecobank riherereye Kicukiro Centre

    Umwe mu bakiliya ba Ecobank, Mutwaranyi Olivier, yishimiye kwegerezwa ishami

    Basabose Michael yishimiye ko ishami rishya ryisanzuye kurusha irya mbere

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Ecobank, Maboneza Emmanuel, yavuze ko umukiliya ari ishingiro rya byose mu mikorere yayo

    Umuyobozi w'Ishami rya Banki ya Ecobank riri Kicukiro, Ntambara Gerard yavuze ko bimutse kubera ubusabe bw’abakiliya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishami-rya-ecobank-rya-sonatubes-ryimuriwe-kicukiro-centre

  • Indege zigwa i Kanombe, zemerewe gukoresha ibindi byerekezo bitari i Masaka gusa – #rwanda #RwOT

    Ni impinduka zatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukuboza 2024. Bivuze ko mu gihe bibaye ngombwa indege zishaka kugwa i Kanombe zishobora gukoresha ibyerekezo bitandukanye byo mu kirere cy'Umujyi wa Kigali.

    Ubusanzwe indege zose zishaka kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali zakoreshaga icyerekezo gituruka mu kirere cy'i Masaka nta yandi mahitamo. Ibi byari inzitizi cyane cyane nk'igihe hari ikirere kibi.

    Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe ibibuga by'indege za gisivili, RAC, Athan Tashobya yabwiye IGIHE ko izi mpinduka zigamije korohereza indege zigwa i Kigali.

    Ati 'Kenshi iyo ari indege z'abagenzi zaturukaga i Masaka, ni gake cyane ubona indege z'abagenzi ziturutse Jali cyangwa Rebero, ugasanga kugwa ziturutse i Masaka bigoranye cyane cyane igihe hari igihu. Kwemerera indege zikagwa ziturutse Jali cyangwa Rebero bigamije kuzorohereza.'

    Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali ni cyo cya mbere kinini mu Rwanda. Muri Nyakanga 2022 ni bwo imirimo yo kukivugurura mu buryo bugezweho yarangiye, isiga gihawe ubushobozi bwo kwakira indege zisaga 50 zihagaze neza.

    Iki kibuga gifite imihanda ifasha indege kuguruka ingana n'intera y'ibirometero 3,5, kikimara kuvugururwa byateganywaga ko umubare w'abagenzi bagikoresha ushobora kuva kuri miliyoni 1,2 babonetse mu 2019/2020 bakagera kuri miliyoni ebyiri mu 2022/2023.

    Indege z'abagenzi zigwa i Kanombe zemerewe gukoresha ikirere cya Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indege-z-abagenzi-zigwa-i-kanombe-zemerewe-gukoresha-ikirere-cya-kigali

  • Hassan na Tebogo batsindiye ibihembo byambere mu bihembo by'umukinnyi witwaye neza ku Isi #rwanda #RwOT

    Uyu mwaka ibihembo by'umukinnyi witwaye neza ku Isi muri Monaco yabonye Letsile Tebogo na Sifan Hassan babonye ibihembo byambere.

    Tebogo Yabaye uwambere wa Botswana mu mikino Olempike mu mikino yuyu mwaka yabereye i Paris, yongera amateka ye muri metero 200 mu bagabo.

    Uyu musore w'imyaka 21 y'amavuko yatangaje ko amushimira kuba umukinnyi w'Isi, agira ati: 'biratangaje. Nibyiza kumenya ko ibyo washyizemo umwaka wose ubu biguha imbuto zimwe na zimwe wari utegereje.'

    Hassan kandi yagaragaje ko yishimiye igihembo cye. Ati: 'Ndashimira abafana ndetse n'abantu bose banshigikiye.

    Ibi bije nyuma yuko Hassan yegukanye igikombe cya mbere cya marato ku Isi mu mikino Olempike yabereye i Paris. Yatsinze irushanwa rya marato ry'i Londres umwaka ushize.

    Source : https://kasukumedia.com/hassan-na-tebogo-batsindiye-ibihembo-byambere-mu-bihembo-byumukinnyi-witwaye-neza-ku-isi/

  • Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa #rwanda #RwOT

    Interahamwe n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu cy'Ububiligi bibumbiye mu ishyaka FDU Inkingi ryashinzwe na Victoire Ingabire bateguye igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha Ingabire Victoire, washinze iryo shyaka ngo akomeze ibikorwa bya politiki mu Rwanda bigamije kuryanisha Abanyarwanda.

    Icyo gikorwa kizaba mu nama yiryo ngirwa shyaka izaba ku cyumweru  taliki 01/12/2024 kuri Rue Marcq 25  I Buruseri mu Bubiligi.

    Iyo nama yatumiwe mu izina rya Straton NDUWAYEZU ukuriye FDU Inkingi mu Bubiligi. Ubwo FDLR/RUD Urunana yagabaga igitero mu Kinigi mu mwaka wa 2019, kigahitana inzirakarengane 14 abandi 18 bagakomereka bikabije, byaje kugaragara ko FDU inkingi yari mu ihuriro na FDLR/RUD Urunana yagize uruhare muri ibyo bitero. Ingabire Victoire yahise yitanguranwa ashinga irindi shyaka aryita DALFA Umurinzi. Byaje kugaragara ko yabikoze mu rwego rwo guhunga ubutabera atabazwa ibitero byo mu Kinigi ariko RIB yaramutumije atanga amakuru menshi kuri ibyo bitero.

    Ikigaragara Ingabire Victoire wayoboye RDR yashingiwe mu nkambi z'impunzi muri 1995, igahuza abari muri Guverinoma y'abajenosideri igahinduka ALiR nyuma ikaba FDLR, bigaragara ko atigeze ahindura ingengabitekerezo ya Jenoside agenderaho ko ajijisha agahindura amazina gusa.

    Ingabire Victoire yaje mu Rwanda muri 2009 nk'iturufu ya nyuma, kuko ibyo bari bizeye harimo kwisubiza u Rwanda binyuze mu mbaraga za gisirikari byari byanze, bagakoresha itangazamakuru nabyo bigafata ubusa, Ingabire yafashe icyemezo cyo kuza mu Rwanda imbere kuko kubwejagurira hanze byari byanze.

    Ingabire yazengurutse uburayi ahabwa akayabo k'amafaranga ngo aje kuyobora u Rwanda. Yakomeje gukorana nabo ariko inkuta z'ubutabera n'inzego z'umutekano abura aho anyura ngo akomeze ibikorwa by'iterabwoba imbere mu gihugu.

    Ingabire agomba kumenya ko u Rwanda rw'ubu rutandukanye n'u Rwanda yifuza mu gihe cya MRND na CDR. Abamukusanyiriza amafaranga baracyari muri MRND na CDR ariko icyo bifuza ko ayo mafaranga azakora ntazabigeraho.

    Ingabire kandi agomba kumenya ko u Rwanda rugizwe na 75% by'abavutse nyuma ya Jenoside, bakuze batazi ingengabitekerezo ya Hutu Pawa ashaka kwimiriza imbere. Bazamuhe amafaranga ayarye ariko kuyakoresha ibikorwa by'iterabwoba, ntabwo bizashoboka.

    The post Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/victoire-ingabire-ntiyigeze-ava-muri-fdu-inkingi-naho-ingengabitekerezo-ye-ni-yayindi-ya-hutu-pawa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=victoire-ingabire-ntiyigeze-ava-muri-fdu-inkingi-naho-ingengabitekerezo-ye-ni-yayindi-ya-hutu-pawa

  • APR FC mu mpinduka nshya z'ubuyobozi: Kugarura abakinnyi b'Abanyarwanda no gukomeza imiyoborere mishya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'impinduka mu buyobozi bwa APR FC, aho Brig Gen Deo Rusanganwa yasimbuye Col (Rtd) Karasira Richard ku mwanya wa Chairman, ikipe yagaragaje icyerekezo gishya cyibanda ku bakinnyi b'Abanyarwanda. Ubuyobozi bushya bwashyize imbere ko Abanyarwanda ari bo bazagenderwaho, nk'uko byagaragaye mu mukino batsinzemo Muhazi United 1-0.

     

    Mu zindi mpinduka, Thierry Hitimana wahoze ari Umutoza Wungirije yakuwe mu ikipe ya mbere agirwa Umuyobozi wa Tekinike wita ku makipe y'abato, mu gihe Claire Mutoni ushinzwe itangazamakuru yasabwe gukorera akazi k'ibiro gusa.

     

    Hari kandi gahunda yo kugarura Nshimirimana Ismaël Pitchou, nubwo yari yarasezerewe. Nubwo bitoroshye, bikekwa ko ubuyobozi bushya bushaka gukosora uburyo yasezerewemo, ndetse no kongerera APR FC imbaraga mu kibuga hagati. Izi mpinduka ni intambwe igaragaza icyerekezo gishya cy'ikipe mu mikino itaha.

     

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-mu-mpinduka-nshya-zubuyobozi-kugarura-abakinnyi-babanyarwanda-no-gukomeza-imiyoborere-mishya/

  • Gicumbi: Impanuka y'imodoka yahitanye umusore w'imyaka 24 – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Ukuboza 2024 mu mudugudu wa Miyove, Akagari ka Miyove mu murenge wa Miyove ho mu Karere ka Gicumbi.

    Ababonye iyi mpanuka bavuga ko ishobora kuba yatewe n'imiyoborere mibi no kutaringaniza umuvuduko w'ikinyabiziga.

    Umuvugizi wa Police mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yagize ati Ati 'Hatangiye iperereza ku cyeteye impanuka ,umushoferi n'ikinyabiziga bafungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Byumba”:

    Uyu muhanda Gicumbi —Base umaze iminsi uberamo impanuka. Abaturage bavuga ko hakongerwa ubushishozi bwimbitse mu gukurikirana ingendo zihakorerwa hagasigasirwa ubuzima bw'abaturage.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-impanuka-y-imodoka-yahitanye-umusore-w-imyaka-24