Blog

  • “Manchester City na Real Madrid nicyo ziri kuzira” Darko Nović utoza ikipe ya APR FC yagarutse kungaruka zo gukina imikino myinshi mu gihe gito – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Darko Nović, yavuze ko gukina imikino icucitse ari byo bikurura imvune nk'izibasiye Manchester City na Real Madrid uyu munsi, yongeraho ko akurikije iyo ikipe ye ifite ubu, izajya ikina umukino umwe mu minsi ibiri.

    Yagize ati: ' Nukina iyi mikino ine ubwo ni buri minsi ibiri. Mu Isi yose ninde wabibasha? Na Manchester City cyangwa Real Madrid ntizabibasha. Ntubibona se? Real Madrid ifite abakinnyi 10 bavunitse kubera uburyo imikino ipanze.'

    Ibi yabigarutseho bitewe nuko ikipe ya APR FC ikomeje gusaba ko yasubikirwa umukino ifitanye na Police FC ku wa gatatu tariki ya 4 Ukuboza 2024 kugirango abakinnyi babashe kubona umwanya uhagije wo kuruhuka.

    Source : https://yegob.rw/manchester-city-na-real-madrid-nicyo-ziri-kuzira-darko-novic-utoza-ikipe-ya-apr-fc-yagarutse-kungaruka-zo-gukina-imikino-myinshi-mu-gihe-gito/

  • Umusimbura wa Kazungu Clever yatangajwe! Umunyamakuru uri mu bagezweho mu biganiro by’imikino mu Rwanda, yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ajya kuri Radio&TV10 – YEGOB #rwanda #RwOT

    munyamakuru w'imikino uzwiho ubunararibonye mu gutara no gusesengura amakuru, Kayiranga Ephrem, yahawe akazi kuri Radio/TV10 nyuma yo kuva kuri Ishusho TV. Iyi radiyo yari yahuye n'ikibazo cyo gutakaza Kazungu Clever wagiye kuri Fine FM, wari umunyamakuru w'imena mu kiganiro Urukiko rw'Imikino, mu Ukwakira 2024. Kugenda kwa Kazungu kwateye ubuyobozi gutangira gushaka umusimbura ukomeye, mu rwego rwo gukomeza ubuhanga n'umwimerere w'iki kiganiro.

    Mu bihe byashize, Kayiranga yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio & TV1, Ishusho TV, Authentic Radio, na Flash FM, aho yamaze imyaka irindwi. Ibi byamuhaye ubunararibonye bukomeye mu itangazamakuru ry'imikino, bituma aba umwe mu banyamakuru bakunzwe mu gihugu. Nyuma yo kumvikana n'ubuyobozi bwa Radio/TV10, Kayiranga yatangajwe nk'umunyamakuru mushya uzafasha kongera imbaraga mu kiganiro Urukiko rw'Imikino.

    Kayiranga yitezweho kuzamura urwego rw'imikino kuri Radio/TV10, agiye gukorana n'abanyamakuru barimo Hitimana Claude, Kanyamahanga Jean Claude 'Kanyizo', Ishimwe Adelaide, na Niyonsenga Aime Augustin. Intego nyamukuru ni ugushimangira ubuhanga bwa radiyo mu biganiro by'imikino, no gukomeza kuyihesha ishema mu ruhando rw'itangazamakuru mu Rwanda.

     

    Source : https://yegob.rw/umusimbura-wa-kazungu-clever-yatangajwe-umunyamakuru-uri-mu-bagezweho-mu-biganiro-byimikino-mu-rwanda-yasezeye-igitangazamakuru-yakoreraga-ajya-kuri-radiotv10/

  • Umugenzi agiye kujya yishyura ahwanye n'intera y'urugendo yakoze, aho kuba urugendo rwose – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangarijwe mu itangazo RURA yasohoye kuri uyu wa 2 Ukuboza 2024, ivuga ko igeragezwa rizahera ku muhanda wa Nyabugogo-Kabuga ndetse n'uwa Downtown-Kabuga, mbere y'uko bitangira gukurikizwa mu Mujyi wa Kigali muri rusange.

    RURA yatangaje ko umugenzi azajya akoza ikarita y'urugendo ku mashini ya 'tap and Go' nk'uko bisanzwe akinjira muri Bus (tap in), ariko nagera aho asohokera yongere akozeho ikarita (Tap out), kugira ngo asoze urugendo bityo yirinde kwishyuzwa amafaranga y'urugendo rwose.

    Iri tangazo ryerekanye uko amafaranga y'urugendo azajya abarwa, aho umugenzi azajya yishyura amafaranga 182 ku kilometero cya mbere n'icya kabiri, mu gihe ikilometero cya gatatu azajya aba 205, ku cya kane abe 219, ku cya gatanu azajya aba 251, gukomeza kugeza ku bilometero 25 aho umugenzi azajya yishyura amafaranga 855.

    RURA yatanze zimwe mu ngero z'uko abagenzi bazajya bishyura, hakurikijwe ingendo zisanzwe zo Mujyi wa Kigali, aho urugendo Downtown – Remera (10km), igiciro kizaba 388 Frw kivuye kuri 307 Frw; Downtown – Rwandex (6km) igiciro kizaba 274 Frw kivuye kuri 307 Frw; Downtown – Kanogo (3km) igiciro kizaba 205 Frw kivuye kuri 307 Frw.

    Ni mu gihe, urugendo rwa Sonatube – Prince House (2km), igiciro kizaba 182 Frw kivuye kuri 307 Frw; Nyabugogo – kuri 12 (14km) igiciro kizaba 543 Frw kivuye kuri 741 Frw; Remera – Kuri 12 (3 km) igiciro kizaba 205 Frw kivuye kuri 420 Frw; Nyabugogo – Kabuga (25km) igiciro kizaba 855Frw kivuye kuri 741Frw.

    Muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo hatangazwaga gahunda yo gutangira kwishyura urugendo umuntu yakoze aho kwishyura urugendo rwose, Minisitiri Dr Gasore yasobanuye ko kwishyura ibilometero umuntu yagenze ari ikintu gishobora gufasha abagenzi cyane ko bitekerejweho mu gihe Nkunganire yatangwaga yavuyeho.

    Yashimangiye ko ibiciro bishobora kwiyongera by'umwihariko ku bakora ingendo ndende ariko abakora ingendo ngufi bishobora kugabanuka.

    Kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo umugenzi yakoze bigiye gutangira mu Mujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugenzi-agiye-kujya-yishyura-amafaranga-ahwanye-n-intera-y-urugendo-yakoze-aho

  • Umucyo ku mwanzuro wo gukuba kabiri umusanzu w'ubwiteganyirize bw'izabukuru – #rwanda #RwOT

    Umusanzu w'ubwiteganyirize wari usanzwe uri kuri 6%, umukozi agatanga 3%, umukoresha nawe agatanga 3%. Guhera muri Mutarama, uzagera kuri 12% ariko ukazakomeza kwiyongera ku buryo uzagera kuri 20% uhereye mu 2027 kugeza mu 2030. Muri icyo gihe, ni ukuvuga hagati ya 2027 na 2030, hazajya hiyongeraho 2%.

    RSSB isobanura ko kuzamura umusanzu bizafasha mu kongera ubwizigame binafashe abajya mu zabukuru kubaho neza, babona amafaranga yabafasha mu iterambere.

    Hari ingaruka izi mpinduka zizagira ku bukungu, yaba ku mukozi, umukoresha n'uhabwa pansiyo. Bivuze ko ku mukozi, amafaranga azabona mu gihe agiye mu zabukuru aziyongera, bitume akora atuje kandi atekanye adahangayikishijwe n'ejo hazaza.

    Ku bakoresha, birumvikana ko amafaranga batangaga ku mishahara aziyongera naho abari mu zabukuru bo, bazabona amafaranga yiyongereye uhereye ku bafata make kurusha abandi.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru gisobanura izi mpinduka, Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko guhera muri Mutarama, umushahara abajya muri Pansiyo babonaga, uzazamuka uhereye ku bafata amafaranga make.

    Yavuze ko hateganyijwe 20% by'inyongera y'amafaranga ya Pansiyo yose yatangwaga, azasaranganywa uhereye ku babonaga make. Umuntu wabonaga amafaranga make muri Pansiyo yari ibihumbi 13 Frw ku kwezi.

    Mu Rwanda, abantu barenga ibihumbi 60 ni bo bahabwa pansiyo buri kwezi. Ikigega cy'Ubwiteganyirize bw'Izabukuru kirimo nibura miliyari ibihumbi 2,6 Frw.

    U Rwanda rwatangaga make ugereranyije n'ibindi bihugu

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko u Rwanda aricyo gihugu gitanga imisanzu mike ugereranyije n'ibindi byose muri Afurika. Ati 'Muri Afurika, ni twe dutanga make kurusha ibindi bihugu byose.'

    Muri Ethiopia, umusanzu ugeze kuri 18% na 32% ku rwego rwa Gisirikare na Polisi. Umukoresha atanga 7% mu gihe umukozi yitangira 25%. Muri Tanzania, uri kuri 20% ugabanywa hagati y'umukozi n'umukoresha, Uganda ni 15% aho umukozi yitangira 10%, umukoresha akamutangira 5%. U Burundi uri ku 10% mu nzego zisanzwe na 15% mu nzego za gisirikare na polisi. Muri Kenya ho ni 10%.

    Impinduka ebyiri zijyanye n'uyu musanzu, zigena ko mu kuwutanga, hazajya harebwa ku mushahara fatizo w'umuntu, hakongerwaho ajyanye n'icumbi abarwa harebwe ku ku mushahara mbumbe hanyuma hakongerwamo amafaranga y'urugendo.

    Umusanzu w'ubwiteganyirize wakoreshwaga muri iki gihe, ni uwashyizweho mu 1962. Icyo gihe icyizere cyo kubaho cyari imyaka 47 ubu kigeze hafi ku myaka 70. Isesengura ryagiye rikorwa mu myaka itandukanye, yaba mu 2012, 2016 no mu 2020 ryagaragaje ko umusanzu utangwa udahagije, ukwiriye kongerwa.

    Icyo gihe cyose, Urwego rw'Abikorera rubarizwamo benshi mu bafite imirimo, rwagiye rugaragaza ko rutiteguye izo mpinduka, ariko ngo igihe cyari iki ngo zishyirwe mu bikorwa.
    Minisitiri Murangwa yavuze ko uko kutongera umusanzu, byagize ingaruka ku buryo abajya muri pansiyo babona amafaranga make. Ati ' Abantu bari muri pansiyo babona amafaranga make cyane kuko imisanzu yagiye itangwa ni mike.'

    Minisitiri Murangwa yakomeje agira ati 'Ntabwo twirengagije ko bitoroshye, icyemezo nk'iki kiba gifite izindi ngaruka, ariko no kutagifata haba hari ingaruka ziremereye kurusha kugifata. Twakoze inama na PSF, turabyumvikana, dufata umwanzuro, hanyuma twemeranya guherekeza PSF mu kubishyira mu bikorwa.'

    Yavuze ko hari abantu bikorera bunguka, hakaba n'abandi batunguka. Ababishoboye bazabishyira mu bikorwa, abandi batabishoboye nabo hakarebwa uburyo bafashwa.

    Ati 'Tuzakurikirana dufatanyije n'Urwego rw'Abikorera…abafite ibibazo tubyumve neza tubibafashemo kugeza aho twavuze ko umwaka wa mbere tuzaborohereza ariko bitavuze ko batishyura ariko bakishyura bitabagizeho ingaruka nyinshi…na leta ifatanyije na PSF turebe ubundi buryo twateza imbere urwego rwacu rw'abikorera. Impamvu bituremerera, ni uburyo, kubikemura ni uko Urwego rw'Abikorera rukora neza rugatanga umusaruro ufatika.'

    9% by'abakozi ni bo barebwa n'uyu mwanzuro

    Abakozi 9% bakora imirimo yanditse ni bo barebwa n'uyu mwanzuro w'izamuka ry'ubwiteganyirize kuko ari bo baba bakora bishyura umusoro n'ibindi.

    Minisitiri Murangwa yavuze ko icyifuzo ari uko uyu mubare wazamuka, ariko kugira ngo bishoboke, bivuze ko urwego rw'abikorera rugomba gukomera kurushaho.

    Ati 'Impamvu ari 9% ni uko Urwego rw'Abikorera rwacu rutarakura ngo rubone ubushobozi bwo gukora neza. Impamvu ni uko nta mafaranga ahari meza yo gushora igihe kirekire ku nyungu ziringaniye yafasha abikorera gushora neza ngo bakore neza. Kugira ngo bikemuke birasaba ko tubona amafaranga, turayakura he? Turayikuramo, twe abanyarwanda; bumwe mu buryo bwo kuyabona, ni pansiyo.'

    Umushahara fatizo

    Kuva uyu mwanzuro ujyanye no kuzamura umusanzu wa pansiyo watangazwa, kimwe mu byateje impaka ni uko wazamuwe mu gihe hashize imyaka irenga 40 umushahara fatizo utarongerwa.

    Umushara fatizo urimo washyizweho mu 1974 ungana n'amafaranga 100 Frw ku munsi kuri buri wese ukorera abandi.

    Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Christine Nkulikiyinka, yavuze ko kongera umushahara fatizo ari umwanzuro ukomeye, ugomba kwigwaho mu bushishozi kugira ngo uzagenwa utazagira ingaruka ku bukungu bw'igihugu.

    Ati 'Ni ikintu cyo kwitonderwa… kiri kuganirwaho. Uwo mushahara ushyizweho uba ureba buri munyarwanda wese aho ari, umuhinzi, umukozi wo muri sosiyete ikomeye…'

    Yavuze ko gushyiraho umushahara fatizo, bigomba kuganirwaho neza, 'ku buryo dushyiraho ikintu kidahungabanya ubukungu bw'igihugu …birasaba kubigendamo neza ku buryo tuzabona igisubizo kidatera ibibazo.'

    RSSB ntihomba

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko abibwira RSSB ihomba bibeshya. Ati 'RSSB irunguka ndetse ku rwego rumeze neza. Mu mwaka warangiye muri Kamena 2024, yungutse arenga miliyari 418 Frw… muri ayo ayavuye mu ishoramari ni miliyari 240 Frw.'

    Yakomeje agira ati 'Ndagira ngo mpumurize Abanyarwanda, RSSB ntabwo ikorera mu gihombo irunguka.'

    Kuva mu 2019/2020 kugera mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/2024, umutungo mbumbe wa RSSB wiyongereyeho 15% buri mwaka.

    Umutungo wayo ubu ubarirwa muri miliyari ibihumbi 2,6 Frw.

    RSSB yihariye 15% by'umutungo mbumbe w'igihugu. Ayo mafaranga ari mu mishinga ibyara inyungu no mu bigo bitandukanye. Ibyo birimo nk'iby'imari ifitemo imigabane nka BK, BRD, Equity Bank, Sonarwa, Isoko ry'Imari n'Imigabane na RNIT.

    Ifite indi migabane kandi mu nganda zirimo nka Inyange, Horizon Sopyrwa, Bralirwa n'izindi, ni cyo kimwe no mu mahoteli nk'aho ifite imigabane muri Radisson Blu Hotel & Convention Centre Kigali, Akagera Game Lodge, Epic Hotel n'izindi.

    Rugemanshuro ati 'Nujya muri KCC, uzajye uvuga ko ugiye iwawe, ni iyanyu, ni iy'abanyamigabane.'

    RSSB ifite indi migabane mu bigo by'itumanaho nka MTN na Kt Rwanda. Inafite imigabane mu bigo by'uby'ubwubatsi nka UDL yubatse Umudugudu wa Vision City n'uruganda rw'amatafari rwa Ruliba.

    RSSB yihariye 6,63% by'imirimo yose iri mu gihugu kuko ibigo ifitemo imigabane bitanga imirimo irenga ibihumbi 226.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko kongera umusanzu w’ubwiteganyirize byatinze kuko Urwego rw’Abikorera rwagaragazaga imbogamizi z’uko rutiteguye kubishyira mu bikorwa

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yasobanuye ko umutungo w’ikigo ayobora ucunzwe neza kandi ko cyunguka

    Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Christine Nkulikiyinka, yavuze ko kongera umushahara fatizo ari umwanzuro ukomeye, ugomba kwigwaho mu bushishozi

    Impinduka zemejwe zigamijwe gufasha abari mu zabukuru kubona amafaranga yisumbuye ku yo bafataga no gushyigikira ishoramari rikorwa bidasabye kuguza mu mahanga

    Amafoto: Kwizera Remy Moise


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umucyo-ku-mwanzuro-wo-gukuba-kabiri-umusanzu-w-ubwiteganyirize-bw-izabukuru

  • Ayra Starr ategerejwe muri Kaminuza ya Ibadan… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Ayra Starr ukomeje kwigarurira imitima y'abatari bake muri muzika nyafrica ni we watoranyijwe na 'Marvin Records' kugira ngo asusurutse abiga muri iyi kaminuza. Azwi cyane haba mu gihugu aturukamo, muri Africa no ku isi muri rusange mu ndirimbo zirimo “Rush”, “Last heartbreak song”, “Commas” na “Goodbye”. 

    Ayra starr uzwi cyane n’urubyiruko mu mbyino ze zihariye n’uburyo aseruka ku rubyiniro, ni bimwe mu bimwitezweho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri. Iki gitaramo kizatangira saa munani z’amanywa (2h00) kikageza saa kumi n’ebyiri (18h00) z’umugoroba. 

    Amasaha ane (4) ni yo ateganyijwe ko Ayra Starr azamara ku rubyiniro afasha abazaba bitabiriye gusoza umwaka mu byishimo, birebera umuhanzi ukunzwe cyane ku isi hose.

    Nyuma y’iki gitaramo, Ayra Starr azakomereza no mu bindi bitaramo harimo ibyiswe “Ayra Starr Live Concert”, icya mbere kikazaba tariki 20 Ukuboza 2024 kizabera i “Abuja” muri 'Transcare Hilton' n’ikizaba tariki 25 Ukuboza 2024 i Lagos muri “Eko Convention. 

    Ayra Starr ategerejwe muri ibi bitaramo byombi ku mpande zitandukanye z'isi nk'umwe mu bagize itsinda ry'abahanzikazi bakiri bato bakunzwe muri muzika nyafrica. Biteganyijwe ko Ayra Starr ari mu bahanzi batazaruhuka muri iyi minsi yo mu gihe cyo gusoza umwaka.

    Umuhanzikazi Ayra Starr ategerejwe muri Kaminuza ya Ibadan

    Umwanditsi: Irene Tuyihimitima

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149160/ayra-starr-ategerejwe-muri-kaminuza-ya-ibadan-mu-gitaramo-gikomeye-149160.html

  • Filime The Incubation ivuga ku icuruzwa ry… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize, CANAL+ binyuze kuri shene yayo ya ZACU TV, yamuritse filime nshya yitwa The Incubation. Iyi filime yibanda ku gukumira icuruzwa ry'abantu n'ingaruka zigira ku muryango mugari. Umuhango wo kumurika iyi filime wabereye muri CANAL Olympia Rebero ku wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024.

    Iyi filime yakozwe na ZACU Entertainment ku bufatanye na Greenland Pictures, iri mu bwoko bw'iz’imirwano (Action). Umuyobozi Mukuru wa ZACU Entertainment, Wilson Misago, yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi filime cyaturutse ku biganiro yagiranye na Deus Sangwa, nyiri Greenland Pictures ahagana muri 2023.

    Yagize ati: 'Nishimiye ko iki gitekerezo twagishyize mu bikorwa ku bufatanye bwabayeho hagati ya ZACU Entertainment na Greenland Pictures. The Incubation ni filime twizeye ko izaryohera benshi mu bakunzi ba sinema nyarwanda, ndetse turifuza kuyigeza ku rwego mpuzamahanga kuko ibumbatiye ubutumwa bukomeye.'

    Umuyobozi mukuru wa ZACU Entertainment, Wilson Misago avuga ko filime ya The Incubation izagezwa ku rwego mpuzamahanga, kuko ifite ubutumwa bukomeye.

    Sophie Tchatchoua, Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, yagaragaje ko guha umwanya ibihangano by'Abanyarwanda biri mu ntego zatumye CANAL+ GROUP ifungura shene ya ZACU TV muri 2022.

    Yagize ati: 'Ubwo CANAL+ GROUP yamurikaga ZACU TV muri 2022, twari dufite intego yo guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda. Iyi filime ubwo izaba igiye gutambuka kuri ZACU TV, shene ya 3 kuri CANAL+, abakiliya barenga miliyoni 8 hirya no hino muri Africa bazayireba. Ni amahirwe akomeye yo kugeza ibihangano by'Abanyarwanda ku rwego mpuzamahanga.'

    Sophie Tchatchoua, umuyobozi mukuru wa CANAL+ Rwanda yatangaje ko ZACU TV ari shene yashyizeho kugira ngo iteze imbere filime zakorewe mu Rwanda

    Deus Sangwa wayoboye iyi filime “The Incubation”, yashimiye cyane abakinnyi n'itsinda ryose ryagize uruhare mu gutunganya The Incubation. Yatangaje ko iyi filime izatangira kwerekanwa muri sinema ya CANAL Olympia guhera kuwa Gatanu w’iki Cyumweru, asaba abantu kugura amatike hakiri kare kugira ngo batazacikwa.

    Yagize ati: 'Abanyarwanda batabonye amahirwe yo kuyireba igihe yamurikwaga ubu bafite amahirwe yo kuyirebera muri CANAL Olympia. Turakangurira abantu kugura amatike bakaryoherwa n'iyi filime kuva kuwa 06 Ukuboza 2024.' 

    Yavuze ko bakoze filime nziza y’imirwano (Action) kugira ngo “abanyarwanda babone itandukaniro kandi bagire ubunararibonye bwo kureba filime nziza ku nsakazamashusho ya rutura (Big screen)”. Ati “Ni cyo twakoreye iyi filime, niyo mpamvu tubashishikariza kugura amatike”.

    Deus Sangwa wayoboye filime “The Incubation” yakanguriye abantu kugura amatike kuri CANAL Olympia kugira ngo bazareba iyi filime tariki 06 Ukuboza.

    The Incubation ni filime irimo abakinnyi bakomeye muri sinema nyarwanda barimo nka Irunga Longin, Mazimpaka Kennedy, Prince Ganza, Gihozo Nshuti Mireille, Muniru Habiyakare, n'abandi. Ifite ubutumwa bukomeye bugamije guhangana n'ibibazo by'icuruzwa ry'abantu.

    REBA INCAMAKE YA FILIME “THE INCUBATION” IVUGA KU ICURUZWA RY’ABANTU

    Abantu banyuranye bari bitabiriye imurikwa rya filime ya The Incubation

    Deus Sangwa ubwo yamurikaga itsinda bakoranye mu itanganywa rya filime ya The Incubation

    Frank Kanyamurera ushinzwe gutangaza gahunda zitambuka kuri ZACU TV yavuze ko The Incubation izatambuka kuri CANAL+ mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza

    The Incubation ni filime irimo abakinnyi bakomeye muri sinema nyarwanda

    Umuyobozi mukuru wa ZACU Entertainment, Wilson Misago, Sophie Tchatchoua, umuyobozi mukuru wa CANAL+ Rwanda, na Deus Sangwa, wayoboye filime ya The Incubation

    Pastor Mazimpaka Kennedy umubyeyi wa Nkusi Arthur, ni umwe mu bakinnyi b’amazina azwi muri sinema bakina muri iyi filime “The Incubation”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149145/kigali-hamuritswe-filime-the-incubation-ivuga-ku-icuruzwa-ryabantu-amafoto-149145.html

  • Kigingi yasabye isubukurwa rya Seka Live ku… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo washakanye n’umunyarwandakazi atangaje ibi mu gihe umwaka n’amezi ane bishize ibi bitaramo bitaba, ahanini bitewe n’ibyo Sosiyete ya Arthur Nation ibitegura ihugiyemo muri iki gihe.

    Ni byo bitaramo byatumye abanyarwanda babasha kubona abanyarwenya bakomeye nka Anne Kansiime, Alex Muhangi, Klint da Drunk, Dr Ofweneke, Eric Omondi, Chipukeezy, Patrick Salvador n’abandi babiciye hirya no hino ku Isi. 

    Ni ibitaramo byazamuye amazina y’abarimo nka Patrick Rusine wamenyekanye cyane muri iki gihe.

    Hari amakuru avuga ko bamaze igihe mu biganiro n’umunyarwenya Trevor Noah, rurarangirwa ku Isi mu gutera urwenya ku buryo yataramira i Kigali.

    Kigingi yakoranye na Arthur Nation igihe kinini, ndetse hari ibitaramo byinshi yagiye agaragaramo birimo ibyabereye muri Kigali Convention Center n’ahandi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Kigingi yavuze ko Seka Live yamubereye isoko yagejeje ku gutekereza gukora ibitaramo bye ngaruka mwaka yise ‘Kigingi Summer Comedy’.

    Ati “Seka Live iri mu bintu byanteye intege bimfasha gutangira ‘Kigingi Summer Comedy’ navuga ko ariyo narebeyeho, byari ibitaramo bateguraga nkavuga nti ibi bintu nanjye nabitangiza mu Burundi nkajya mbikora mu gihe cy’impeshyi.”

    Yavuze ko ashingiye ku makuru afite ibi bitaramo bimaze igihe kinini bitaba, kandi byafashije benshi kugaragaraza impano no gutaramirwa n’abanyarwenya bakomeye, bityo bikwiye kugaruka.

    Ati “Ndifuza ko rero icyo kintu cyatumye ibyanjye bishoboka kigaruka, kuko twakoranye mu 2019, Seka Live yari ifite aho igeze, ntekereza ko ari iserukiramuco rihuza abanyarwenya bakomeye, nkanjye natangiye kubona abanyarwenya bakomeye najyaga mbona kuri Youtube mbaboneye muri Seka Live…”

    Yungamo ati “Seka Live ifite aho yangejeje, ifite aho yankuye kuko byatumye nkomeza ibyanjye. Rero Nkusi Arthur namubwira nti akomeze, kuko mu karere ifite ahantu yari ageze.”

    Ibi bitaramo byatumirwagamo cyane abanyarwenya babiri mpuzamahanga, bagahurira ku rubyiniro n'abahanzi batanu bo mu Rwanda.


    Kigingi yatangaje ko Seka Live ari yo yatumye atangiza ibitaramo 'Kigingi Summer Comedy'

     

    Kigingi yashimye uruhare rwa Nkusi Arthur mu guteza imbere urwego rwa 'Comedy' mu Rwanda, amusaba gukomeza gutegura ibi bitaramo 

    Muri Werurwe 2024, Nkusi Arthur yifatanyije na Fally Merci mu kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri 

    Ibitaramo bya Seka Live biheruka kuba ku wa 16 Nyakanga 2023

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KIGINGI


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149149/kigingi-yasabye-isubukurwa-rya-seka-live-kuko-yabaye-umusemburo-wibitaramo-akorera-mu-buru-149149.html

  • Shineboy Fest no gukatirwa kwa Muheto na Fata… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko abakurikirana InyaRwanda umunsi ku wundi bamaze kubimenyera, tubagezaho ibidasanzwe byagarutsweho cyane mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko mu myidagaduro yo mu Rwanda.

    Bamwe mu bashyuhije uruganda rw'imyidagaduro, harimo Nshuti Muheto Divine wabaye Nyampinga w'u Rwanda wa 2022 ndetse na Fatakumavuta bakatiwe n'urukiko, ibitaramo bikomeye birimo icya Davis D, icya Hip Hop cyahuriyemo abaraperi bakomeye, indirimbo zarikoroje, ibihembo byahatanyemo Abanyarwanda n'ibindi.

    Mu byagarutsweho mu myidagaduro Nyarwanda, InyaRwanda yagukusanyirijemo ibi bikurikira

    1.     Shineboy Fest


    Umuhanzi Davis D yakoze igitaramo cy'amateka yise “Shineboy Fest” cy'umuhungu we ashimira Imana ku bitangaza yakoreye umuhungu we agakora igitaramo cye cya mbere yizihirijemo imyaka 10 amaze mu muziki, kandi cyabaye intangiriro yo gushimangira ibigwi mu muziki.

    Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024 cyaririmbyemo abahanzi barimo Lissa, Diezdola, Ruti Joel, Alyn Sano, Nel Ngabo, Drama T, Nasty C, Bushali, Danny Nanone, Melissa, na DJ Marnaud.

    Muri iki gitaramo Davis D yaririmbye indirimbo ze yakoze mu myaka irenga icumi ishize zirimo, 'Lolo' yarimbanye na Loader, 'Kimwe Zeru', 'My Dream', 'Bermudha' yaririmbanye na Bushali. 'Your Boyfriend', 'Eva', 'Itara', n'izindi. 

    Davis D mu mvugo ye aherekeresha amazina ye kuvuga ko ari 'umwana w'abakobwa'. Inyandiko zimuvugaho, zigaragaza ko yavutse ku wa 23 Werurwe 1993, aho yavukiye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y'u Rwanda.

    Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka 2014. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo 'Biryogo' yakoze mu 2015. Akomeza gushyira hanze indirimbo zirimo nka 'Mariya Kaliza', 'Ma people' n'izindi.

    Ni umwe mu bahanzi bagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ahanini binyuze mu bihangano bye n'ibindi bikorwa yagiye ategura byatumaga abantu bamuhozaho ijisho. Azwiho gukora amashusho y'indirimbo zihenze, ku buryo atekereza ko abantu bagakwiriye kubimwubahira.

    2.     Gukatirwa kwa Miss Muheto na Fatakumavuta


    Tariki 6 Ugushyingo 2024, ni bwo Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwatangaje ko Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo nk'uko byasabwe n'Ubushinjacyaha kugira ngo bukomeze gukurikirana dosiye neza.

    Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko Sengabo Jean Bosco 'Fatakumavuta' yatawe muri yombi kubera ibirego by'abantu barimo Mugisha Benjamin [The Ben], Muyoboke Alex, Nduwimana Jean Paul [Noopja] na Bahati Makaca wamamaye mu itsinda rya Just Family.

    Ibirego bihuriza mu kugaragaza ko Fatakumavuta yagiye abibasira mu bihe bitandukanye agaruka kuri bo ndetse n'imiryango yabo.

    Fatakumavuta yatawe muri yombi ku wa 13 Ukwakira 2024. Yitabye Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro bwa mbere ku wa 31 Ugushyingo 2024, bivuze ko hari hashize iminsi 13 ari mu maboko y'Ubushinjacyaha afunze.

    Yitabye ku nshuro ya Kabiri Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, bivuze ko yakatiwe iminsi 30 y'agateganyo amaze iminsi 23 afunzwe n'Ubushinjacyaha. 


    Ni mu gihe Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro kandi, rwakatiye Nshuti Divine Muheto wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2022, gufungwa amezi atatu asubitse mu gihe cy'umwaka umwe ku wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024.

    Ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa hafi imyaka ibiri, ariko Urukiko rwagaragaje ko nta mpamvu zikomeye zatuma akomeza gufungwa.  

    Uyu mukobwa w'imyaka 20 y'amavuko, yari afunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo 'Gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.' 

    Ubushinjacyaha bwasobanuraga ko Miss Muheto yakoze impanuka avuye mu Kabari ka Atelier du Vin atwaye imodoka yo mu bwoko bwa KIA yanyweye inzoga.

    Urukiko rwavuze ko Miss Muheto yemera ko yatwaye yanyoye ibisindisha kugeza ku gipimo cya 4 kandi igipimo kihanganirwa ari 0.8.

    Urukiko rwasanze Miss Muheto ahamwa n'icyaha cyo gutwara imodoka nta ruhushya rwo gutwara afite. Rwasanze kandi rutamuhamya icyaha cyo guhunga ahabereye impanuka.  Rwanzura ko ahanishijwe gufungwa amezi atatu, ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 190 Frw. Ni igihano gisubitse mu mwaka umwe.

    3.     Friends of Amstel


    Umuririmbyi w'Umunya-Nigeria, Daniel Etiese Benson umaze kwamamara nka Bnxn, ari mu bashimishije imbaga y'abitabiriye igitaramo yakoreye mu Rwanda, ku nshuro ye ya mbere.

    Uyu musore yakoreye igitaramo muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hazwi nka Camp Kigali, ku wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024. Ni igitaramo cyiswe 'Friends of Amstel Experience' gisanzwe kiba buri mwaka guhera umwaka ushize. Yahuriyemo n'abarimo Kenny K-Shot, Mistaek, Bruce the 1st, ET, Nillan n'abandi.

    Bnxn wari utegerejwe na benshi ubwo yageraga ku rubyiniro yerekwa urukundo rudasanzwe n'abafana benshi, mbere yo kuririmba indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo 'Ole' yahuriyemo na Qing Madi, 'Finesse' yakoranye na Pheelz, 'Gwagwalada' yahuriyemo na Kizz Daniel, and Seyi Vibes, 'Propeller' yakoranye na JAE5 na Dave, 'Bae Bae', 'Cold Outside' ye na Timaya n'izindi.

    4.     Igitaramo cya Hip Hop

    “The Keep it 100 Experience” cyabaye igitaramo kidasazwe cyagaragaje ubufatanye bw'abaraperi n'ibyishimo ku magana y'abafana bakunze umuziki wa Hip Hop mu bihe bitandukanye, bongera gutaramirwa n'abahanzi bikundira.

    Ni kimwe mu bitaramo byari bimaze igihe byamamazwa cyane. Cyateguwe n'uruganda rwa Skol mu rwego rwo kwishimira isura nshya ya Skol Malt bashyize ku isoko, kandi cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024.

    Nta muhanzi n'umwe wigeze ubura muri iki gitaramo. Kandi cyaririmbyemo abaraperi 11 barimo Boy Chopper, Slum Drip, Papa Cyangwe, Fireman, Bull Dogg, Bushali, Riderman, Zeo Trap, Nessa na Beat Killer, B-Threy n'abandi.

    Igitaramo cyabaye gishimangira ko 2024 ari umwaka wa Hip Hop. 2024 wabaye umwaka udasanzwe ku baraperi! Barigaragaje mu bufatanye bukomeye bwasize Album, Extended Play (EP), ndetse n’ibitaramo bikomeye birimo nk’Icyumba cy’amategeko cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    5.     Sauti Sol yataramiye i Kigali itarimo Bien-Aimé 

    Batatu mu baririmbyi bane bari bagize itsinda Sauti Sol baririmbiye i Kigali mu gitaramo cyiswe 'Sol Fest Kigali Pre Party', bahuriyemo n'abahanzi bakomeye mu Rwanda.

    Ni igitaramo cyabereye muri Kigali Universe kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2024. Cyatumiwemo abahanzi b'Abanyarwanda bamaze kubaka izina rikomeye barimo Mike Kayihura, Ariel Wayz ndetse na Drama T wo mu Burundi.

    N'ubwo uyu mugabo atari ari kumwe na bagenzi be, iri tsinda rya batatu ryashimishije benshi binyuze mu ndirimbo baririmbye zirimo 'Melanin', 'Suzana' n'izindi.

    6.     Ibihembo byo ku rwego mpuzamahanga byari bihatanyemo n’abahanzi Nyarwanda

    Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yegukanye igikombe muri 'African Entertainment Awards USA 2024' byatangiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ya 10. Ni mu gihe abandi barimo Israel Mbonyi na Okkama batashye amaramasa.

    Ni ku nshuro ya Kabiri uyu mugabo yegukanye igikombe muri ibi bihembo bitangwa hagamijwe muri rusange gushyigikira abahanzi bakorera umuziki cyane cyane ku Mugabane wa Afurika; ariko bigera no ku y'indi migabane igize Isi. 

    Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024, bitangirwa mu nyubako ya Hilton Hotel mu Mujyi wa New York.

    Byahuje ibyamamare mu ngeri zinyuranye, yaba abanyamideli, abahanzi, abafite aho bahurira na Politiki yo guteza imbere ubuhanzi n'umuco n'ibindi. 

    Ibi bihembo byatanzwe mu byiciro 45. Aho The Ben wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Habibi', 'Forever' yegukanye igikombe cy'umuhanzi mwiza wo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, Amajyepfo ndetse n'Amajyaruguru ya Afurika (Best Male Artist – East/South/North Africa) ahigitse abarimo Eddy Kenzo, Rayvanny, Marioo, Harmonize, n'abandi.

    Ni mu gihe abarimo Ngabo Medard Jorbert [Meddy], Mugisha Robinson [Element] ndetse na Adrien Misigaro batahiriwe mu bihembo HiPipo Music Awards 2024, bitangirwa mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.

    Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024, muri Kampala Serena Hotel.

    Ni ku nshuro ya 13 ibi bihembo bitanzwe. Byitabiriwe n'umubare munini w'ibyamamare mu ngeri zinyuranye, barimo n'Umunyamabanga wa Leta muri Misiteri y'Ikoranabuhanga muri Uganda, Hon. Joyce Nabbosa Ssebugwawo.

    Umunyamuziki Joshua Baraka ni we wegukanye igikombe cy'umuhanzi mwiza wo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (East Africa Best Artist). Mu butumwa bwe bwo kuri X, yagaragaje ko yatunguwe n'uburyo yagize amarangamutima ubwo yashyikirizwaga iki gikombe ari ku rubyiniro.

    Uyu musore yahigitse abarimo: Bien; Diamond Platnumz, Drama T, Element Eleeeh, Mbosso, Navio, Sheebah ndetse na Zuchu.

    7.     Indirimbo zarikoroje

    Umuhanzi Rukundo Christian wamenye nka Chriss Eazy yabaye ingingo igarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, ni nyuma y'uko ashyize hanze amashusho y'indirimbo ye 'Sambolera' bikagaragaraho hari bimwe mu bice by'amashusho ye bisa neza n'ibyo mu ndirimbo 'Work' y'abanya-Korea y'Epfo.

    Iyi ngingo yanahagurukije Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, wagaragaje ko kuba umuhanzi wakwifashisha igihangano cy'undi akaba yakora ikindi cye, nta kibazo kirimo.

    Ati: 'Kera twigeze kubaza ukuntu Singapore yateye imbere ikihuta cyane. Icya mbere yanze guhimba ibintu byose bishya (inventing the wheel), icya kabiri ifata urubyiruko irwohereza mu Buyapani, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Burayi n'ahandi kwiga uko ikoranabuhanga na serivisi bikorwa.'

    Yumvikanishije ko Singapore irangamiwe muri iki gihe, yubatswe hagendewe ku ihame ryo kwigana, ugahindura ubundi ugakoresha ibyo gusa ufite (Copy+Modify+Paste).

    Utumatwishima yasoje agira ati 'Ibyo abahanzi n'abandi bahanga bakora byo guhera ku byahimbwe n'abandi ni 'Principe' yemewe. Gusa bajye bibuka kubahiriza amahame yo kurengera umutungo mu by'ubwenge (Intellectual Property).'

    'Ibindi mureke twibyinire 'Samborela', 'Best Friend' ya Bwiza na The Ben, n'izindi kandi tuzahurire mu gitaramo cya 'Shine Boy Fest' cya Davis D muri Camp Kigal tariki 29 Ugushyingo 2024.'

    Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy yabwiye InyaRwanda ko 'kwiga ari ukwigana' kandi 'nta porogaramu dukora zirimo nka 'Logic' mu gukora no gutunganya amashusho y'indirimbo ntabwo zahanzwe n'abanyarwanda'.

    Yavuze ko hatabayeho kwigana ijana ku ijana ibyakozwe 'n'uriya muhanzi ahubwo habayeho kurahura ubumenyi'.

    8.     Mashariki African Film Festival


    Ibyamamare muri Sinema Nyarwanda banyuranye umucyo mu birori bisoza iserukiramuco rya Sinema Mashariki African Film Festival [MAAFF] ryatangijwe ku wa 3 Ugushyingo 2024, hizihizwa imyaka 10 imaze itangijwe.

    Ibi birori byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024 byatangiwemo ibihembo ku bakinnyi na filime bahize abandi muri uyu mwaka.

    Bamwe mu bitabiriye ibi birori barimo: Clement Ishimwe, Misago Nelly Wilson, Clapton Kibonke, Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman, Nsabimana Eric (Dogiteri Nsabii), Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya;

    Uwimpundu Sandrine (Rufonsina), Rukundo Arnold uzwi nka Shaffy, Willy Ndahiro, Daniel Gaga(Ngenzi), Gihozo Nshuti Mirielle, Irakoze Vanessa Aliane, Uwamahoro Antoinette, Niyitegeka Gratien (Papa Sava), Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati), Tuyisenge Aime Valens, Dusabe Clenia, Gatesi Kayonga Divine (Tessy), Nyambo Jesca (Nyambo), Mazimpaka Wilson wamenyekanye nka Kanimba na Uwase Delphine uzwi nka Soleil, n'abandi.


    Iri serukiramuco ryasize herekanwe Filime Nyarwanda n'izo muri Afurika zirekaniwe ahantu hatandukanye nko muri Century Cinema mu Mujyi wa Kigali Rwagati, Camp Kigali, Norrsken House Kigali, ahazwi nko kwa Mayaka, mu Marangi, n'ahandi.

    9.     Abahanzi Nyarwanda bataramiye imahanga


    Umuhanga mu gutunganya amajwi y'indirimbo, Mugisha Robinson wamamaye nka Producer Element yagaragarijwe urukundo rudasanzwe ubwo yataramiraga ku nshuro ye ya Kabiri mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda.

    Yakiriwe ku rubyiniro na Deeejay Kerb uri mu bagezweho muri kiriya gihugu, maze yinjira ku rubyiniro afite ibendera ry'u Rwanda, mu gitaramo gikomeye yahakoreye mu ijoro ryo ku wa 24 Ugushyingo 2024. 

    Ni igitaramo cyabereye ahazwi nka Nomad Bar Grill. Uyu musore yari amaze igihe atumirwa muri iki gitaramo bihurirana n'akazi yari ahafite.

    Ari ku rubyiniro, yinjiriye mu ndirimbo 'Fou de Toi' yakoranye na Bruce Melodie na Ross Kana, bigera ubwo ashyira ku ruhande ibendera ry'u Rwanda yari yiteye, asigarana isengeri, ubundi aranzika mu zindi ndirimbo yari yateguye.

    Uyu musore yanaririmbye indirimbo ze zirimo nka 'Kashe', 'Milele' aherutse gushyira ku isoko, ashima uko yakiriwe. 

    Ku wa 3 Ugushyingo 2024, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yataramiye abakunzi be barenga ibihumbi 11 mu gitaramo cya Kabiri yakoreye mu Mujyi wa Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania. Ni ubwa mbere yari ataramiye muri iki gihugu mu rugendo rw’ivugabutumwa ryagutse.

    2024, Israel Mbonyi azayivuga nk’umwaka udasanzwe watumye yagura imbago z’umuziki. Kuko ni bwo yabashije gutaramira mu gihugu cya Uganda, muri Kenya, mu Bwongereza, mu Bubiligi n’ahandi hose agamije gusabana n’abafana be n’abakunzi b’umuziki we hagamijwe kwamamaza ingoma y’Imana.

    Mu mpera z'icyumweru cya kabiri Ugushyingo na bwo, abahanzi Nyarwanda Kevin Kade na Safi Madiba bataramiye Abanyarwanda n'abandi batuye mu bihugu bari batumiwemo babasha kwitwara neza bijyanye n'ibihangano bari bahisemo kuririmba n'ibindi.

    Kevin Kade yataramiye ku nshuro ye ya mbere mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu; ni mu gihe Safi Madiba yataramiye bwa mbere mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa. 

    Safi Madiba yakoreye igitaramo cye cya mbere muri uriya mujyi wa ku butumire bwa Sosiyete ya Fabiluxa, ni mu gihe Kevin Kade yari yatumiwe na Sosiyete ya Agakoni isanzwe ifasha abanyatrwanda gukorera ibitaramo muri kiriya gihugu. 

    Ni ubwa Kevin Kade yari ataramiye mu Mujyi wa Dubai, ni mu gihe Safi Madiba avuga ko imyaka icyenda yari ishize adakandagira muri kiriya gihugu.

    Safi Madiba yabwiye InyaRwanda,ko yahaherukaga mu bikorwa bisanzwe 'none kuri iyi nshuro nahagarutse kubera akazi'. Yavuze ko yaririmbiye abarenga 400. 

    10.  Urupfu rwa Cherissa Tona


    Urupfu rw'Uwanjye Cherissa Tona wari umwe mu baririmbyi b'inkingi ya mwamba mu itsinda rya Healing Worship Ministry akaba n'umuvandimwe wa Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Africa 2021, rwakoze ku marangamutima ya benshi.

    Cherissa wari usanzwe ari umukozi wa Banki ya Kigali, yitabye Imana ku wa 3 Ugushyingo 2024, yari afite imyaka 23, kuko yavutse ku wa 26 Ukwakira 2001.

    Perezida wa Healing Worship Ministry yahoze yitwa Healing Worship Team, Muhoza Budete Kibonke aherutse kubwira InyaRwanda ko imyaka itanu yari ishize Cherissa ari umuririmbyi wa Healing Worship Ministry, kandi bakoranye ibintu byinshi, kandi ko igihe kinini yagihariye amasomo ye no kuririmba muri korali nk'umuririmbyi washakaga kwiyegereza Kristo.

    Ati: “Yari umuririmbyi mwiza ushaka kumenya Imana, ariko akazitirwa n’amashuri cyane. Ndumva mu minsi ishize ari nabwo yasoje amashuri. Ariko mu by’ukuri tubabajwe n’urupfu rwe rutunguranye.”

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149144/gukatirwa-kwa-muheto-na-fatakumavuta-byihariye-ugushyingo-mu-myidagaduro-nyarwanda-149144.html

  • Yamaze iminsi 21 mu bitaro! Ubuhamya bwa Miss… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yavuze ko ijoro rya tariki ya 1 Ukuboza 2024 ryarangiranye no gufata imiti ya nyuma yamufashije kunyura mu buribwe bwa ‘Depression’.

    Yavuze ko imyaka ibiri yarushijeho kubaho mu bihe bya ‘Depression’ kurusha indi myaka yose y’ubuzima, n’ubwo yatangiye guhangana na ‘Depression’ kuva ku myaka 16 y’amavuko ariko ‘imyaka ibiri ishize nibwo nageze ku kigero cyo hasi’.

    Akaliza yavuze ko yafashwe na ‘Depression’ mu gihe yari mu bihe byo kwishimira ikamba yakuye muri Miss Rwanda, ndetse yanatangije umushinga wo kurwanya agahinda gakabije, ku buryo yumvaga ari igihe cyo kwicara agatuza ariko ‘ibyakabaye ibihe byiza by’umwaka kuri njye, byabaye bibi kurushaho’.

    Mu butumwa bwe bwo kuri Instagram, uyu mukobwa yavuze ko yazahajwe na ‘Depression’ kugeza ubwo yajyanwe mu bitaro mu gihe cy’iminsi 21, kandi “sintewe ubwoba no kuvuga ko najyanwe mu bitaro by’abafite ibibazo byo mu mutwe kuko byakijije ubuzima bwanjye’.

    Ati “Hariya niho naboneye gukira nari nkeneye, ni n’aho naboneye Imana. N’ubwo nanyuraga mu kibaya cy’igicucu cy’urupfu, Imana yari iri kumwe nanjye muri byose.”

    Yavuze kugirango asubire mu buzima busanzwe, yatangiye urugendo rwo kwita ku buzima bwe, kandi akora ibyo yagombaga gukora ‘n’ubwo byashoboraga gutuma abantu banyita uko bashaka”.

    Avuga ko yakoresheje imiti ine itandukanye, ahitamo kandi kugabanya cyane ubuzima bwe busanzwe, kuko uretse agahinda n’ihungabana “nari mfite n”ikibazo cyo gukunda inzoga cyane, kandi abantu ba hafi yanjye bose nari nzi bari abanywi b’inzoga (nta kubacira urubanza).”

    Yavuze ko mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, yanyuze mu bihe bihanamye n’ibyishimo mu rugendo rwo gukira, agerageza kuguma atekereza neza.

    Avuga ati “Nahuye n’ihindagurika ry’imiti, ingenzo zo gushaka ibitekerezo by’abaganga batandukanye, n’ibiganiro bihoraho na muganga wihariye w’indwara zo mu mutwe ndetse na ‘ therapist.’ wanjye’.

    Yavuze ko ubu imyaka ibiri ishize ‘ndi mu buzima, nta miti’ kandi ikiruta byose ‘nduzuye ku Mana”.

    Yungamo ati “Mu by’ukuri nabonye ukuboko kw’Imana muri byose! Yamfashije kunyura mu rugendo rwose rw’ubuzima bwo mu mutwe no mu buryo bw’imikorere kugirango menye uko naba igisubizo cyabyo.”

    Yashimye umuryango wabanye nawe muri uru rugendo, kuko bitari byoroshye. Anashima n’abandi bakoze ‘ibirenze kugirango bamenye uko ibintu bimeze kandi babe hafi yanjye mu rugendo rwose’.


    Akaliza Amanda wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2021, yatangaje ko ijoro rya tariki ya 1 Ukuboza 2024, ryarangiranye no gufata imiti ya 'Depression'

     

    Akaliza yavuze ko imyaka ibiri ishize yari iyo kwishimira ikamba yakuye muri Miss Rwanda, ariko yaranzwe no guhangana n'agahinda gakabije

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149161/yamaze-iminsi-21-mu-bitaro-ubuhamya-bwa-miss-akaliza-amanda-ku-kuntu-yakize-depression-149161.html

  • Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yerekanye ibyatuma ubucuruzi bwa Afurika bwaguka kurushaho – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yakomojeho kuri uyu wa 2 Ukuboza 2024, ubwo yatangizaga Inama Nyafurika yiga ku iterambere ry'ubucuruzi ku mugabane [Africa Trade Development Forum]. Ifite insanganyamatsiko igira iti “Guteza imbere ubucuruzi bwa Afurika binyuze mu ikoranabuhanga ryo guhanga udushya”.

    Ubucuruzi hagati y'ibihugu bya Afurika buracyari hasi cyane ugereranyije n'indi migabane nka Aziya n'u Burayi, kuko bungana na 16% gusa by'ubucuruzi bwose buhakorerwa.

    Ubucuruzi bukorerwa ku Isi yose, Afurika yihariye ubungana na 2,8% gusa, biterwa ahanini n'icyuho mu ingano y'ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga.

    Hagaragajwe ko mu gihe gahunda y'isoko rusange rya Afurika [AfCFTA], yashyirwa mu bikorwa nk'uko bikwiye, ubucuruzi hagati y'ibihugu bya Afurika bushobora kuzamuka ku rugero rwa 50% mu 2030.

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko kugira ngo ubukungu bwa Afurika butere imbere, ibihugu byaho bigomba kugendana n'ibihe, bikisanisha n'urwego rw'ubucuruzi rugenda ruhinduka bitewe n'ikoranabuhanga rishya.

    Ati 'Gushora imari mu ikoranabuhanga muri Afurika si amahitamo ahubwo ni ngombwa. Ubwisanzure mu ngendo z'abantu, ibicuruzwa, na serivisi ni yo nzira izatugeza ku kubyaza umusaruro amahirwe yose y'ubucuruzi hagati y'ibihugu bya Afurika,'

    'Mu rwego rwo kugera kuri iyo ntego, gukoresha ikoranabuhanga mu gukuraho inzitizi zidashingiye ku misoro no koroshya urujya n'uruza ku mipaka ni ingenzi cyane.'

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bucuruzi n'Iterambere [UNCTAD], rigaragaza ko kwimakaza ikoranabuhanga byunganiwe n'amategeko yorohereza ubucuruzi, bishobora kugabanya amafaranga akoreshwa mu bikorwa byabwo ku rugero rwa 25%.

    Dr. Ngirente yagaragaje ko hakenewe ishoramari ryihariye mu kongera ibikorwa remezo by'ikoranabuhanga kuko byafasha mu koroshya uburyo bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga ku mipaka, serivisi z'imisoro n'izubwikorezi zikarushaho kunozwa.

    Hari intambwe imaze guterwa n'u Rwanda

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje mu rugendo rwo guhinduka igihugu gifite ubukungu buciriritse mu 2035 no kuba igifite ubukungu buteye imbere mu 2050, kwimakaza ikoranabuhanga mu bikorwa bya Guverinoma byashyizwe ku ruhembe n'u Rwanda.

    Yavuze ko U Rwanda rukataje mu guteza imbere ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga, aho kuri ubu hakoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu kumenyekanisha imisoro ku byinjira n'ibisohoka mu gihugu binyuze ku rubuga rumwe [Rwanda Electronic Single Window], kwishyura serivisi zimwe na zimwe za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga binyuze ku rubuga Irembo n'ibindi.

    Ati 'Turimo guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga, ikoreshwa rya serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse n'ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye, kugira ngo twongere umusaruro tugere ku bukungu burambye, kandi dukomeze ufufatanye mpuzamahanga.'

    'Mu Rwanda kimwe n'ahandi ku Isi twabonye umumaro w'ikoranabuhanga mu bucuruzi mu bihe bya Covid-19, kuko ryatumye ubukungu n'ubucuruzi byacu bikomeza kwaguka cyane ku bicuruzwa by'ingenzi, ubwo ingendo zahagarikwaga n'imipaka igafungwa.'

    Minisitiri w'Intebe yagaragaje ko urugendo rwa Leta y'u Rwanda mu kwimakaza ikoranabuhanga mu bucuruzi rugikomeje.

    Ati 'Guhera ku guteza imbere inzira z'ubucuruzi zidakenera impapuro kugeza ku gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa bya gasutamo, twabonye uko ikoranabuhanga rishobora kunoza imikorere no kugabanya ikiguzi bitwara.'

    Iyi nama igiye kumara iminsi ibiri ibera i Kigali, yateguwe n'Ikigo giharanira Iterambere ry'Ubucuruzi muri Afurika, TradeMark, ku bufatanye na Giverinoma y'u Rwanda. Yitabiriwe n'abingeri zitandukanye bafite aho bahurira n'ubucuruzi bwa Afurika, aho bazaganira ku cyateza imbere uru rwego ariko himakazwa ikoranabuhanga.

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko kugira ngo ubukungu bwa Afurika butere imbere, ibihugu bigomba kugendana n'ibihe, bikisanisha n'urwego rw'ubucuruzi rugenda ruhinduka bitewe n’ikoranabuhanga rishya

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, yavuze ko abafata ibyemezo, abikorera n’inzego za leta bagomba gusenyera umugozi umwe mu guharanira iterambere rya Afurika

    Umuyobozi Mukuru wa Trademark Africa, David Beer, yagaragaje ko ikoranabuhanga ariryo rizageza Afurika aho yifuza

    Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagaragaje ko urugendo rwa Leta y'u Rwanda mu kwimakaza ikoranabuhanga mu bucuruzi rugikomeje

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Trademark Africa wigeze no kuba Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn Boshe

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, MINICT, Ingabire Paula, yari yitabiriye itangizwa ry’iyi nama

    Umunyamabanga Mukuru w'Isoko rusange rihuza ibihugu bya Afurika (African Continental Free Trade Area-AfCFTA) Wamkele Mene, yashimiye bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bikomeje kwimakaza ikoranabuhanga mu bucuruzi

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa Banki Nyafurika ishinzwe guteza imbere ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga, Afreximbank, Haytham El Maayergi yavuze ko hakwiye ubufatanye bw’ibihugu kugira ngo bigere ku iterambere byifuza

    Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’ubucuruzi mu bihugu bya Afurika bitandukanye

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gukuraho-inzitizi-zidashingiye-ku-misoro-byatuma-ubucuruzi-bwa-afurika-bwaguka