Blog

  • DRC: Abantu10 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cya ADF #rwanda #RwOT

    Nk'uko byatangajwe n'umuvugizi Mak Hazukay, ngo ku cyumweru nijoro, inyeshyamba z'umutwe w'ingabo zunze ubumwe ADF( Allied Democratic Forces), ishami rya IS muri ako karere, zagabye igitero mu gace ka Batangi-Mbau mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

    Icyo gihe amazu menshi yatwitse muri icyo gitero cyagabwaga.

    Hazukay ati: 'Tuributsa abaturage kuba maso kandi turabizeza ko tuzirukana umwanzi ku butaka bwacu uko byagenda kose.'

    Mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bwibasiwe n'urugomo rwa bitwaje intwaro mu myaka yohambere gusa icyabaga cyigambiriwe n'ukurwanira ubutaka n'amabuye y'agaciro ari muri iki gihugu, imitwe yitwaje intwaro imwe yashinjwaga ubwicanyi.

    Ihohoterwa ryakorwaga muri icyo gihe ryatumye abantu bagera kuri miliyoni 7 muri DRC bahunga ingo zabo.

    Mu myaka yashize, ibitero by'ingabo z'ubumwe bwa demokarasi byunze ubumwe mu mujyi w'i Goma, umwe mu mujyi munini mu burasirazuba bwa DRC.

    Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n'umuryango w'abibumbye washinje ADF kuba yarishe abantu babarirwa mu magana kandi ishimuta abarimo n'abana benshi bo ku cyigero cy'imyaka ikiri hasi.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi ku Gushyingo, ADF yishe byibuze abantu 13 mu wundi mudugudu wa Kivu y'Amajyaruguru.

    Source : https://kasukumedia.com/drc-abantu10-bapfuye-abandi-bashimuswe-mu-gitero-cya-adf/

  • Safi Madiba umaze imyaka ine muri Canada agiy… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi uherutse gushyira ku isoko Album yise “Back to Life” yagaragaje ko azataramira i Kigali ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024, mu gitaramo azahuriramo n’abandi barimo nka Phil Peter, Uwase Muyango Claudine witabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda 2019, Dj Brianne n’abandi.

    Mu guteguza iki gitaramo, Safi Madiba yagize ati: “Nishimiye kugaruka mu rugo, kandi niteguye kuzasabana n’abantu banjye.” Ni igitaramo yavuze ko kizabera kuri The Green Lounge ku Kicukiro.

    Ni cyo gitaramo cya mbere Safi Madiba agiye gukorera i Kigali nyuma y’imyaka ine ishize atangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga. 

    Kuva yagera muri Canada yashyize imbere gukora ibihangano binyuranye, kandi anashyira ku isoko Album ya mbere yakoze ari wenyine.

    Atangaje igitaramo i Kigali mu gihe yari amaze iminsi mu bitaramo byabereye hirya no hino, mu bihugu birimo u Bufaransa, Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi. Biteganyijwe ko uyu muhanzi agera i Kigali mbere y’uko ku wa Gatandatu ataramira abakunzi be.

    Iki gitaramo agiye gukorera i Kigali azagihuza no kumurika Album ye 'Back to Life' aherutse gushyira ku isoko iriho indirimbo na “Got it” yakoranye na Meddy, ‘Kinwe kimwe’, ‘Good Morning’, ‘Nisamehe’ yakoranye na Riderman, ‘Sound’, ‘Remember me’, ‘I wont lie to you’, ‘I love you’, ‘Kontwari’, ‘Hold me’ na Niyo D, ‘Igifungo’, ‘In a Million’ na Harmonize, ‘My Hero’, ‘Original’, ‘Muhe’, ‘Fine’ na Rayvanny, ‘Ntimunywa’ na Dj Marnaud ndetse na ‘Vutu’ na Dj Miller. 

    Asobanura iyi album nk'idasanzwe mu buzima bwe, kuko yayihaye umwanya kandi ikaba ari iya mbere iranga urugendo rwe rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.

    Safi Madiba yafatwaga nk’inkingi ya mwamba muri Urban Boys, byanatumye ubwo yavaga muri iri tsinda, ryasubiye inyuma mu buryo bugaragarira buri wese. 

    Ni itsinda ryagize ibihe byiza, ndetse ni bamwe mu babashije kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars, bahatana mu bikorwa bikorwa bikomeye by’umuziki n’ahandi.

    Ni itsinda ryanyeganyeje imitima ya benshi, ku buryo na n’uyu munsi ibihumbi by’abantu bacyumva ibihangano byabo. Nizzo abarizwa mu Rwanda muri iki gihe, ni mu gihe Humble Jizzo abarizwa muri Kenya n’umuryango we.

    Safi Madiba yavuze ko yinjiye muri Urban Boys nyuma y’igihe cyari gishize ashakisha akazi muri Simba Supermarket, Nakumatt n’ahandi byanga ‘bambwira ko ntafite umuryango’. Avuga ko mu gutangira iri tsinda bari batanu ariko ‘hari babiri baje kuvamo’.

    Yasobanuye ko gutangira umuziki nk’umuhanzi wigenga avuye muri Urban Boys, ahanini byaturutse mu kuba we na bagenzi be hari ibyo batigeze bahuza.

    Uyu mugabo avuga ko Urban Boys ayifata ‘nk’umubyeyi kuri njye’ kuko bahuye ari bato, bakora ibintu byabo ‘kandi birakunda, abantu baranabyumva, dukora imiziki myiza cyane’.

    Safi Madiba yavuze ko yakomeje gukora umuziki kubera ko ari ubuzima bwe, biri no mu mpamvu yagiye agerageza guca inzira zinyuranye kugira ngo abashe gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga.


    Safi Madiba yatangaje ko agiye kumurikira i Kigali Album ye ya mbere 

    Safi Madiba yari amaze imyaka ine akorera umuziki mu Mujyi wa Vancouver muri Canada

     

    Safi Madiba azahurira muri iki gitaramo n'abarimo Phil Peter, Muyango na Dj Brianne 

    Safi Madiba amaze iminsi mu bitaramo byageze mu Bufaransa, muri Canada no muri Amerika 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SIWEZI’ YA SAFI MADIBA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149175/safi-madiba-umaze-imyaka-ine-muri-canada-agiye-kumurikira-album-ye-i-kigali-149175.html

  • Ibiteye amatsiko kuri ‘Joyous Celebration’ yu… – #rwanda #RwOT

    Joyous celebration ni itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ribarizwa mu gihugu cya Afurika y'Epfo, ryatangiye umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 1994.

    Iri tsinda ryatangijwe n’abaramyi batatu ari bo; Lindelani Mkhize, Jabu Hlongwane na Mthunzi Namba. Muri Mata 2011, ni bwo Joyous Celebration yatangiye ivugabutumwa rizenguruka mu bice bitandukanye baryita ‘My gift to you,’ ryakozwe iminsi itandatu.

    Tariki 2 Werurwe 2015, Joyous Celebration bashyize hanze Album Volume ya 19 bise ‘Back to the Cross.’ Iyi album yanaje ku mwanya wa mbere muri Afrika y’Epfo mu byumweru bibiri bikurikiranye, ndetse igurisha kopi zirenga 51.271, bituma iza ku mwanya wa mbere mu bihembo byiswe South Africa Music Awards.

    Tariki 29 Kamena 2018, Joyous Celebration yatangiye ivugabutumwa ry'iminsi itanu yise ‘Joyous 22 All for You Tour,’ barikorera muri Midburg, Mpumalanga, Times Square Arena i Tshwane basoreza muri Gauteng.

    Joyous Celebration yahawe ibihembo byinshi bitandukanye mu myaka yatambutse. Nko mu bihembo byitwa South Africa Music Award, Joyous celebration yagiye yitabira mu myaka ya za 2002, 2003, 2004, 2005, aho hose yagiye yegukana igihembo nk’itsinda ryakoze album nziza. 

    Ibi byasubiriye mu 2008 na 2009, nuko muri 2013, 2014 na 2015 Joyous Celebration yongera guhembwa nk’abacuruje DVD nyinshi, ndetse mu 2018 na 2019 biharira ibikombe byinshi bya Gospel byatangiwe muri Afurika y’Epfo.

    Nanone mu 2000 no mu 2001, iri tsinda na bwo ryaciye agahigo mu bihembo byiswe Metro FM Music Awards. Hari ibindi bihembo byiswe Crown Gospel Awards, Joyous yegukanye mu 2008 na 2009. 

    Ibindi bihembo byatanzwe bizwi nka ‘One Gospel Awards’ iri tsinda ryegukanye mu 2007 na 2008,  maze mu 2013 rihita rihabwa ikindi gihembo cya ‘Africa Gospel Music Award.’  

    Ibihembo Joyous Celebration yatwaye ni byinshi kuko ni itsinda ry'ibigwi mu ivugabutumwa ku Isi, bijyanye n’uko ari rimwe mu matsinda macye abarizwa ku mugabane wa Afurika yasinyanye amasezerano na Studio ya Universal Motown Records y'Abanyamerika. 

    Joyous Celebration ni itsinda ry'abanyamuziki ryakoranye na Sony Music mbere y'uko mu 2021 batangira gukorana na Universal Music hamwe na Motown Gospel.

    Iri tsinda rikunzwe bikomeye mu muziki wa Gospel muri Afrika, rimaze gukorera muri studio album umunani zisanga izindi icyenda bakoze mu buryo bwa Live, ndetse uyu munsi rigizwe n'abaririmbyi barenga 45.

    Mu ndirimbo zabo zikunzwe cyane, harimo iyitwa ‘Bekani Ithemba,’ ‘Alikho Lelifana,’ ‘Awesome is your name,’ ”I Am the winner,’ ‘Who Am I,’ ‘Wenzile,’ ‘Wakhazimula,’ ‘Tambira Jehova,’ ‘Iyo Calvari’ n’izindi nyinshi zagiye zirebwa na za miliyoni kuri YouTube.

    Joyous Celebration itegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyiswe “Joyous Celebration Live in Kigali”. Iki gitaramo cyateguwe na Sion Communication na Zaburi Nshya Events, kizaba tariki 29 Ukuboza 2024, muri BK Arena. Alarm Ministries iri mu bazaririmba muri iki gitaramo.

    Igitaramo Joyous Celebration bazakorera mu Rwanda kiri mu bitaramo bikomeye 6 bagiye gukora mu mpera za 2024. Ni ibitaramo bise “Joyous Celebration 28 Summer Tour” bizaherekeza umwaka uyu mwaka.

    Tariki 07 Ukuboza aba baririmbyi bo muri Afrika y’Epfo bazataramira muri Kimberly; tariki 15 Ukuboza bataramire muri Johanesburg muri Rhema Bible Church; tariki 16 Ukuboza bataramire muri Mafikeng muri Mbatho Convention Center;

    Tariki 20 Ukuboza aba baririmbyi bazataramira muri Malawi mu Mujyi wa Lilongwe muri Bingu International Conventional Centre; tariki 29 Ukuboza bataramire mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali muri BK Arena, naho tariki 31 Ukuboza bataramire muri Mayine (Durban) muri ICC.


    Itsinda ry’abaramyi bahuriye muri ‘Joyous Celebration’ rimaze kugwiza ibigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana rigiye gutaramira i Kigali


    Hamwe n’imyaka 30 bamaze mu ivugabutumwa, bitezweho gufasha Abanyarwanda gusoza neza umwaka wa 2024 no kwinjirana mu wa 2025 imitima ishima


    Joyous Celebration bagiye gutaramira mu Rwanda


    Uruhererekane rw’ibitaramo Joyous Celebration bagiye gukora mu mpera z’uyu mwaka

    Reba hano ‘Iyo Calvari’ ya Joyous Celebration


    Kanda hano urebe indirimbo ‘Tambira Jehova’ iri mu zakunzwe za Joyous Celebration

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149186/ibiteye-amatsiko-kuri-joyous-celebration-yubatse-ibigwi-mu-muziki-wa-gospel-ku-isi-itegere-149186.html

  • FERWAFA yunze murya Rwanda Premier League yanga icyifuzo cyo gusubika umukino APR FC ifitanye na Police FC #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryanze icyifuzo cya APR FC cyo gusubika umukino w'Umunsi wa 12 yari ifitanye na Police FC ku wa Gatatu.

    Ikipe y'Ingabo z'Igihugu yari yitabaje iri Shyirahamwe ivuga ko yarenganyijwe na Rwanda Premier League mu gupangirwa ibirarane, gusa FERWAFA yayisubije ko nta makosa ibona yakozwe n'uru Rwego rutegura Shampiyona.

    Amakuru avuga ko Umunyamabanga mukuru yasubije ibaruwa y'ikipe y'Ingabo z'igihugu avuga ko ntaho babona ikosa ku cyemezo cyafashwe na Rwanda Premier League ngo basubike uyu mukino.

    Ingingo ya Kane y'Amabwiriza agenga Shampiyona ya 2024/25, ivuga ku 'masaha, itariki n'ibibuga', igaragaza ko icyemezo cyafashwe na Rwanda Premier League gikwiye.

    Ingingo ya 4.1 ivuga ko 'Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League Board bufite ububasha bwo gushyiraho cyangwa guhindura ikibuga, amatariki n'igihe imikino izajya iberaho bukamenyesha ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA.'

    Iya 4.2 ivuga ko 'Hagati y'umukino n'undi ukurikira w'amarushanwa ategurwa na FERWAFA, hagomba kuba harimo nibura amasaha 72. Iyo ikipe yitabiriye amarushanwa mpuzamahanga ategurwa na CAF cyangwa FIFA aya masaha abarwa uhereye ku isaha ikipe yagereye mu Rwanda.'

    APR FC yakinnye na AS Kigali ku Cyumweru saa Cyenda, bivuze ko kugeza ku wa Gatatu saa Cyenda aho igomba gukina na Police FC, harimo amasaha 72.

    Ni ko bimeze kandi kuva kuri uwo mukino wo ku wa Gatatu kugeza ku wo ku wa Gatandatu izahuramo na Rayon Sports saa Kumi n'Ebyiri.

    Ibi bikaba bivuze ko ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC izakina na POLICE FC kuri uyu wa gatatu kuri Kigali Pele Stadium.

    Nubwo Ikipe y'Ingabo z'Igihugu yifuzaga ko wasubikwa mu kwitegura neza Rayon Sports, kuri ubu impande zayo zose zahagurutse ngo zishake amanota yo ku wa Gatatu.

    APR FC yatsinze imikino ine, inganya umwe muri itanu iheruka gukina mu gihe Police FC yatsinzwe imikino itatu, itsinda ibiri muri itanu iheruka gukina muri Shampiyona.

    Mu mikino itanu iheruka guhuza amakipe yombi muri Shampiyona, APR FC yatsinzemo itatu, Police FC itsinda umwe, zinganya umwe usigaye.

    Kuri ubu, Police FC ifite amanota 18 ku mwanya wa kane, irusha rimwe APR FC ya gatanu.

    The post FERWAFA yunze murya Rwanda Premier League yanga icyifuzo cyo gusubika umukino APR FC ifitanye na Police FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ferwafa-yunze-murya-rwanda-premier-league-yanga-icyifuzo-cyo-gusubika-umukino-apr-fc-ifitanye-na-police-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ferwafa-yunze-murya-rwanda-premier-league-yanga-icyifuzo-cyo-gusubika-umukino-apr-fc-ifitanye-na-police-fc

  • Amabwiriza y'ubuziranenge bw'imbuto z'ibirayi ashobora guhuzwa mu bihugu bigize EAC – #rwanda #RwOT

    Ibirayi ni kimwe mu binyabijumba biribwa cyane mu Rwanda no muri Afurika y'Iburasirazuba, gusa umusaruro wabyo ukomeza kuba muke uko iminsi yigira imbere.

    Abahanga mu buhinzi bagaragaza ko umusaruro muke w'ibirayi uterwa no kutabona imbuto zujuje ubuziranenge, abahinzi bagahinga izitizewe.

    Umuyobozi w'Ikigo Nyafurika cy'Iterambere rirambye (SDGC Africa), Caroline Makasa yagaragaje ko umusaruro w'ibirayi muri Afurika y'iburasirazuba ugenda uba muke.

    Ati 'Ibirayi bikomeza gukenerwa cyane nubwo muri Afurika y'Iburasirazuba dukomeza kugira umusaruro muke. Tugomba kumenya ko habayeho kubisuzuma uburwayi ariko tukanareba ko dufite imbuto zujuje ubuziranenge kuko kuba nta mbuto zujuje ubuziranenge zihari ni byo ntandaro y'umusaruro muke.'

    Umukozi muri iki kigo wanafashije mu kunoza politike ihuriweho n'impande zinyuranye, Aheisibwe Ambrose Rwaheru, yagaragaje ko umushinga AIRTEA ukorera mu bihugu bya Kenya, u Rwanda na Uganda ufasha gutubura imbuto y'ibirayi hifashishijwe ikoranabuhanga watumye umusaruro wikuba kabiri, kuko wavuye kuri toni umunani kuri hegitari, ukagera kuri toni zirenga 16 kuri hegitari.

    Ati 'Uyu mushinga uteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi, guhanga ibishya n'indi mikorere myiza harimo no gukora imbuto nshya z'ibirayi ariko kuri twe igikenewe ni uko abatubuzi b'imbuto z'ibirayi bose bagera ku rwego rwo gutubura imbuto nziza yahangana mu gihugu no ku isoko ryo mu karere.'

    Amabwiriza agena ubuziranenge bw'imbuto z'ibirayi aratandukanye muri buri gihugu, bituma imbuto yo mu Rwanda idashobora kwemerwa ku isoko rya Kenya cyangwa Uganda, ihageze igafatwa nk'ibirayi byo kurya.

    Umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe ubushakashatsi ku bihingwa by'ibinyabijumba n'ibinyamizi, Athanase Nduwumuremyi yatangaje ko u Rwanda rwateye intambwe nziza mu gutunganya no gutubura imbuto y'ibirayi ugereranyije n'ibihugu byo mu karere ariko na rwo rugifite byinshi byo gukemura ngo abahinzi beze ibirayi bihagije.

    Ati 'Turacyafite umusaruro muke tugomba kongera, urebye mu mibare usanga turi kweza toni 8,5 kuri hegitari kandi dushobora kugera hejuru ya toni 25 kuri hegitari.'

    Yavuze ko guhuza ibipimo by'ubuziranenge mu karere ari byiza kuko 'bishobora gufasha ubucuruzi bwambukiranya imipaka, umuntu ukeneye imbuto hanze y'u Rwanda akayisaba twaba dukeneye imbuto hanze y'u Rwanda natwe tukayisaba. Iyo bihujwe byoroshya n'urwo ruhererekane kuko dushobora kuba dufite imbuto nziza abaturanyi batayifite kandi burya iyo twejeje tugaburira abaturanyi na bo iyo bejeje baratugaburira ni yo mpamvu turi kuganira ngo turebe ese twaba dufite uburyo bwo guhanahana izo mbuto mu gace dutuyemo?'

    Muri rusange ibirayi byahinzwe mu gihembwe cya 2024 B, ku buso bwa hegitari 41.836 mu gihe umusaruro ugera kuri toni 285.596, bigaragaza igabanyuka rya 13% ugereranyije n'igihembwe nk'iki cya 2023 B.

    Aheisibwe Ambrose Rwaheru yagaragaje ko bahugura abahinzi m buryo bwo guhinga neza ibirayi

    Abayobozi mu bigo bishinzwe gutubura imbuto y’ibirayi mu Rwanda, Uganda na Kenya bari mu biganiro bigamije guhuza amabwiriza y’ubuziranenge

    Caroline Makasa uyobora SDGC Africa yavuze ko imbuto y’ibirayi ityujuje ubuziranenge ari yo ituma n’umusaruro uba muke

    Amafoto: Nzayisingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-kwigwa-ku-buryo-bwo-guhuza-amabwiriza-y-ubuziranenge-bw-imbuto-z-ibirayi

  • Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Gambia ari mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu biganiro bagiranye, IGP Namuhoranye yavuze ko ubucuti n'imikoranire hagati ya Polisi y'u Rwanda n'iya Gambia ari intambwe ishimishije kandi ko uru ruzinduko bagirira mu Rwanda ari andi mahirwe ku mpande zombi yo kunoza umubano no kwagura ubufatanye.

    Ati 'Hari icyizere ko iyi nama izafungura imiryango myinshi y'ubufatanye, ifashe no mu guharura inzira nziza yo gukomeza kungurana ubumenyi, gusangira ubunararibonye no gushyiraho ingamba z'ubufatanye bukomeye. Gufatanyiriza hamwe, bizadufasha gushakira ibisubizo bikwiye ibibazo by'umutekano bigenda bihindura isura uko Isi irushaho gutera imbere.'

    'Mu gihe dutangiye iyi ntambwe nshya y'ubufatanye, intego yacu igomba kwibanda ku kubaka imbaraga n'ubushobozi bikenewe kugira ngo duhangane n'ibibazo by'umutekano rusange mu bihugu byacu byombi.'

    IGP Namuhoranye yasobanuye ko kugira ngo ibyo bigerweho bisaba gushyira hamwe imbaraga no gutegura ingamba nziza zo kugera ku ntego ihuriweho, hatezwa imbere ubufatanye no guharanira icyerekezo kimwe, ashimira ubuyobozi bw'ibihugu byombi bwashyizeho umurunga w'ubucuti ubu bufatanye buzubakiraho.

    Gen Touray mu ijambo rye, yavuze ko igihugu cye kiri mu rugendo rwo kuvugurura inzego z'umutekano zirimo na Polisi ya Gambia (GPF) abereye umuyobozi, bityo ko ari amahirwe yo kubaka ubufatanye n'izindi nzego z'umutekano zo hirya no hino ku Isi zirimo na Polisi y'u Rwanda.

    Yagaragaje ko bishimiye cyane kubona no kungukira byinshi ku bijyanye n'ibyo u Rwanda rwagezeho, ashimira ubuyobozi bw'igihugu by'umwihariko bwatumye Polisi y'u Rwanda ibasha kwiyubaka no kubungabunga amahoro n'umutekano ku rwego mpuzamahanga.

    Muri uru ruzinduko, Gen Touray n'itsinda ayoboye, biteganyijwe ko bazasura amwe mu mashami n'amashuri ya Polisi hirya no hino mu gihugu.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yakiriye Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Gambia; Gen Seedy Muctar Touray uri mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuyobozi-mukuru-wa-polisi-ya-gambia-ari-mu-rwanda

  • Rusizi: Umukoro Guverineri Ntibitura yahaye abayobozi b'agateganyo – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu muhango w'ihererekanyabubasha, hagati y'abayobozi b'akarere baherutse kwegura n'abayobozi b'agateganyo b'aka karere ku wa 02 Ukuboza 2024.

    Tariki 23 Ugushyingo 2024, nibwo Dr Anicet Kibiliga wari Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi na Dukuzumuremyi Anne Marie wari Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza bandikiye Inama Njyanama y'aka karere basaba kwegura kuri iyi mirimo.

    Muri aka karere hahise haterana inama njyanama idasanzwe, inagena Habimana Alfred wari Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere nk'Umuyobozi w'agateganyo w'aka karere, naho Uwimana Monique wari Umunyamabanga w'Inama Njyanama y'aka karere agirwa Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.

    Guverineri Ntibitura yasabye aba bayobozi b'agateganyo gukorera hamwe, avuga ko iyo imikorere n'imikoranire byapfuye na serivisi ntizitangwa neza abaturage bakahazaharira.

    Ati 'Mu by'ukuri icyo tugamije ni ugukorera umuturage. Ntabwo dukwiye kujya duhura nk'abagiye kuzimya umuriro kandi twarabonye umwotsi hakiri kare'.

    Raporo ya 2024 ku ishusho y'uko abaturage babona imitangire ya serivisi n'imiyoborere yerekana ko imiyoborere na serivisi byasubiye inyuma mu turere dutandatu muri turindwi tugize Intara y'Iburengerazuba.

    Akarere ka Rusizi niko ibipimo bigaragara ko uko abaturage bako banyuzwe na serivisi byazamutse ugereranyije n'umwaka wa 2023.

    Mu rwego rw'Intara y'Iburengerazuba abaturage banenze cyane serivisi z'ubutaka, ubuhinzi n'imyubakire.

    Guverineri Ntibitura yasabye abayobozi b'agateganyo b'Akarere ka Rusizi kwita by'umwihariko kuri serivisi z'ubutaka n'imyubakire.

    Ati 'Ibintu bijyanye n'ubutaka, ibintu bijyanye n'ibyangombwa, iyi kipe nshya igomba kubyitaho cyane, kugira ngo umuturage agezweho serivisi agenerwa'.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred yavuze ko mu byo bazashyiramo imbaraga harimo no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara muri iyi minsi.

    Ati 'Tuzashyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, iri kugenda igaragara muri iyi minsi ifite ubukana, ingamba dufite ni iyo kugenda tukegera abaturage tukabasaba kujya batangira amakuru ku gihe'.

    Akarere ka Rusizi ni kamwe muri turindwi tugize Intara y'Iburengerazuba kakaba gafite umwihariko wo gukora ku bihugu bibiri by'abaturanyi aribyo u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

    Dukuzumuremyi Anne Marie wari Visi Meya ushinzwe imbereho myiza y’abaturage ahererekanya ububasha na Uwimana Monique wamusimbuye

    Dr Anicet Kibiliga wari Meya wa Rusizi yahererekanyije ububasha na Habimana Alfred wagizwe meya w’agateganyo

    Guverineri Ntibitura yasabye abayobozi b’agateganyo b’Akarere ka Rusizi kwita ku bibazo by’ubutaka n’ibyangombwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umukoro-guverineri-ntibitura-yahaye-abayobozi-b-agateganyo

  • Amakuru meza ku batuye n’abagenda i Kigali bakoresha imodoka rusange baherwaga n’amatike – Ibiciro bishya hakurikijwe ibirometero wagenze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu Ngenzuramikorere, RURA rwatangaje ko guhera ku itariki ya 04 Ukuboza 2024, hazatangizwa igerageza ryo kwishyura ingendo mu modoka zitwara abagenzi rusange hakurikijwe urugendo umuntu yakoze, aho kwishyura urugendo rwose. Igerageza rizatangirira ku mihanda ya Nyabugogo-Kabuga na Downtown-Kabuga mbere yo gukwirakwizwa mu Mujyi wa Kigali.

    Abagenzi bazajya bakoresha uburyo bwa 'Tap and Go' aho bazajya bongeraho ikarita (tap out) bageze aho basohokera muri bisi. Uko amafaranga azajya abarwa bizaterwa n'ibilometero umuntu yagenze, igiciro cyatanzwe ni 182 Frw ku kilometero cya mbere n'icya kabiri, 205 Frw ku cya gatatu, kikazamuka buhoro kugeza kuri 855 Frw ku bilometero 25.

    Urugendo rwa Downtown — Remera (10km) ruzaba 388 Frw, mu gihe Downtown — Rwandex (6km) ruzaba 274 Frw. Urugendo rwa Sonatube — Prince House (2km) ruzaba 182 Frw naho Nyabugogo — Kabuga (25km) ruzaba 855 Frw. Abagenzi bagendera ku ntera ngufi bazabona inyungu kuko ibiciro byabo bizagabanuka.

    Minisitiri Dr Gasore yavuze ko ubu buryo buzafasha abagenzi, cyane ko bwatekerejweho nyuma yo gukuraho Nkunganire. Yongeyeho ko ibiciro by'ingendo ndende bishobora kwiyongera, ariko abakora ingendo ngufi bazungukira.

     

    Source : https://yegob.rw/amakuru-meza-ku-batuye-nabagenda-i-kigali-bakoresha-imodoka-rusange-baherwaga-namatike-ibiciro-bishya-hakurikijwe-ibirometero-wagenze/

  • Iburasirazuba: Abantu bane bishwe n'impanuka mu cyumweru kimwe – #rwanda #RwOT

    Abatwara amagare na moto bongeye gusabwa kubahiriza amategeko y'umuhanda kuko aribo benshi bagiye batera izi mpanuka.

    Mu mpanuka zapfiriyemo abantu harimo ebyiri zabereye mu Karere ka Nyagatare, imwe yabereye mu Karere ka Rwamagana n'indi imwe yabereye mu Karere ka Gatsibo.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko izi mpanuka inyinshi zagiye ziterwa n'abatwara amagare na moto batubahiriza amategeko y'umuhanda.

    Ati 'Muri rusange impanuka zabaye kuva kuri 25 Ugushyingo kugeza tariki ya 1 Ukuboza harimo izikomeye n'izoroheje. Harimo enye zahitanye ubuzima bw'abantu, hafi ya zose zakomotse kuri moto n'amagare uretse imwe yatewe n'imodoka. Abatwara amagare na moto turongera kubasaba kugenda neza mu muhanda bakabikora atari uko gusa babonye inzego z'umutekano, buri wese niyumve ko gukoresha neza umuhanda ari inshingano ze.'

    SP Twizeyimana yakomeje avuga ko bibabaje kuba hakiri impanuka ziterwa n'umuvuduko mwinshi, uburangare, kutubahiriza umukono buri wese asabwa kugenderamo.

    Ati 'Bimaze kugaragara ko imodoka zitwara abagenzi zitagikora impanuka cyane kubera ingamba zafashwe ariko moto n'amagare byo birakabije, bubahiriza amategeko y'umuhanda ari uko babonye inzego z'umutekano mu muhanda, iyo bazirenze barongera bakagenda nabi ni nayo mpamvu turi kubona impanuka ziyongereye. Turabasaba kubahiriza amategeko y'umuhanda kuko iyo bidakozwe biteza ibyago byinshi birimo n'impfu, birinde kandi ibisindisha.'

    Kuri ubu mu bantu batandatu bari bakomerekeye muri izi mpanuka, umuntu umwe niwe usigaye mu bitaro mu gihe abandi bagiye bakomereka byoroheje. Polisi yibukije abatwara ibinyabiziga kubisuzuma mbere y'uko babigendamo mu muhanda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abantu-bane-bishwe-n-impanuka-mu-cyumweru-kimwe

  • Abashoferi b'amakamyo barataka ibihombo baterwa n'amasaha batemerewe kwinjira muri Kigali – #rwanda #RwOT

    Abo bashoferi bavuga ko ubu bamaze igihe kirenga umwaka mu minsi y'imibyizi batemerewe kwinjira muri Kigali mu gitondo kuva Saa Kumi n'Ebyiri kugeza Saa Tatu na ni mugoroba kuva Saa Kumi n'Imwe kugera Saa Tatu z'ijoro.

    Abo bashoferi baparika mu bice bitandukanye nko ku Giticyinyoni, ku Ruyenzi, i Kabuga, ku Kanzenze, Nyacyonga n'ahandi hatandukanye mu nzira zinjira muri Kigali.

    Abaganiriye na IGIHE baparitse ku Giti cy'Inyoni mu masaha ya mu gitondo, bavuze ko gukora gutyo byagabanyije amafaranga bakoreraga bigatuma bakorera mu gihombo.

    Nsabimana Chrysostom utwara ikamyo ye, yavuze ko kumara umwanya ungana uko baparitse birimo imbogamizi zinyuranye.

    Ati 'Nka twe dutwara amakamyo apakira umucanga tuba tuwuzaniye abubatsi kandi kugeza Saa Tatu bawutegereje biba ari ikibazo. Tumara amasaha arindwi ku munsi duparitse kandi nk'uba yaraguze imodoka ku ideni rya banki kuryishyura biba ikibazo kuko aba asabwa amafaranga menshi kandi akora igihe gito. Turifuza ko na twe twajya twemererwa gukora abandi ntibajye ku kazi twe twicaye'.

    Nsabimana yakomeje ati 'Nk'ubu ikamyo iparitse ku Ruyenzi yari igiye gukomereza i Shyorongi cyangwa mu Nzove iciye hano ku Giticyinyoni na yo ntibemera ko ikomeza kandi iba itari bugere imbere mu mujyi. Badufashe rwose kuko no ku minsi y'ikiruhuko rusange benshi batagiye ku kazi na bwo baraduhagarika kandi twe tuba dukeneye gukora'.

    Sibomana Hamza we yagize ati 'Na hano guparika bisa no kwihengeka kuko nta parikingi ihagije ihari ariko ikibazo kinini ni uko tubura akazi. Nk'iyo wari uje mu kazi hari abakiliya batagutegereza. Umukiliya uri nka Kimironko akwemerera akazi ariko wagerayo ugasanga yabonye undi. Duhomba amafaranga menshi kuko nka njye mba ndishyura nyiri imodoka, ariko ni ikibazo kuko dukorera amafaranga make cyane'.

    Undi utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko inshuro bakoraga ubu zagabanutse ku munsi.

    Ati 'Umuntu ashobora kujya gupakira ibintu mu Ruhango aza i Kigali inshuro eshatu ku munsi ariko iyo havuyemo ayo masaha yose ukora imwe yonyine. Ubu ibyo twakoraga bisa n'ibyagabanutsemo kabiri kandi ibyangombwa bindi imodoka zisabwa na byo tuba tubyishyura. Hari n'abari bafite imodoka ubu bazigurishije kuko babonye harimo amafaranga makeya'.

    Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kugabanya impanuka zo mu muhanda.

    Ati 'Ayo makamyo ahagarikwa kubera ko tuba tugira ngo abashoferi bayo baruhuke kuko iyo bakora bataruhuka biteza impanuka. Ikindi cyatumye tuyahagarika ni uko iyo binjira mu Mujyi wa Kigali muri ariya masaha haba hari ibinyabiziga byinshi abantu bajya banava ku kazi'.

    'Iyo rero ibyo binyabiziga bindi bihuriyemo n'ayo makamyo biba byoroshye gukora impanuka kuko izo modoka ziba zishaka kwihuta zigenda zica kuri ayo makamyo. Mu gihe izo modoka zindi rero zagabanutse mu muhanda n'abo bashoferi b'amakamyo baruhutse babasha gukora neza'.

    Abajijwe niba icyo cyemezo ari icya burundu, SP Kayigi yavuze ko mu gihe gitanga umusaruro bari bacyitezeho nta mpamvu yo kugikuraho.

    Ati 'Imihanda irahari kandi izakomeza kwiyongera nk'uko n'ibinyabiziga bigenda byiyongera. Ikibazo si imihanda ni uko muri ayo masaha yo kuva no kujya ku kazi ari bwo haba impanuka. Byari ngombwa kureba ingamba dufata kandi mu gihe bigaragara ko bitanga igisubizo ntiwabihagarika cyangwa ngo uvuge ngo bizahagarara'.

    Amakamyo amara umwanya munini aparitse, bigateza ba nyirayo igihombo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abashoferi-b-amakamyo-barataka-ibihombo-baterwa-n-amasaha-batemerewe-kwinjira