Blog

  • Ubukwe bwa Miss Naomie nibitaramo mbaturamug… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe hasigaye iminsi mbarwa umwaka wa 2024 ukarangira, abakunzi b'imyidagaduro nabo bambariye kuwuherekereza mu birori bitandukanye.

    Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera z'umwaka, haba hategurwa ibitaramo byiganjemo iby'abahanzi bakora umuziki usanzwe ndetse n'ibyo kuramya no guhimbaza Imana.

    Ni muri urwo rwego InyaRwanda yaguteguriye inkuru ikubiyemo bimwe mu bitaramo bikomeye byateguwe bizafasha Abanyarwanda guherekeza umwaka wa 2024, ndetse n’ibirori birimo n’ubukwe bwa Miss Nishimwe Naomie.

    Mu birori n'ibitaramo biteganyijwe muri uku kwezi k'Ugushyingo, InyaRwanda yaguhitiyemo ibi bikurikira:

    1.     Ubukwe bwa Miss Nishimwe Naomie na Michael Tesfay


    Miss Nishimwe Naomie wambitswe ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda mu 2020 azakora ubukwe na Michael Tesfay ku wa 29 Ukuboza 2024.

    Umuhango w’ubukwe bwabo wubakiye ku magambo aboneka muri Mark 10:8-9 hagira hati ” Bombi bakaba umubiri umwe, bigatuma baba batakiri babiri ahubwo baba babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.”

    Ibirori byo gusaba no gukwa bizabera mu Intare Conference Arena ari naho hazabera umuhango wo kwiyakira, ni mu gihe gusezerana imbere y’Imana bizabera mu rusengero Noble Family Church ya Apotre Mignone ku Kimihurura.

    Bazakora ubukwe ku wa 29 Ukuboza 2024, mu gihe hazaba habura iminsi ibiri (2) kugira ngo umwaka ugere ku musozo, kuko uyu mwaka uzagira iminsi 366. Bizaba kandi ari ku cyumweru cya 52.

    Uzaba ari umunsi udasanzwe kuri aba bombi! Kuko bazaba batangiye paji nshya mu mubano wabo, aho bazarahirira kubana nk'umugabo n'umugore, bakazatandukanwa n'urupfu. Ni n'umunsi kandi Abanyarwanda bose muri rusange bategerezanije amatsiko menshi nyuma y'igihe bakurikira inkuru y'urukundo rwa Naomie n'umukunzi we.

    Ku wa 24 Gashyantare 2024, Michael Tesfay ahagarariwe n'abo mu muryango we yafashe irembo mu muryango w'umukunzi we. Ni nyuma y'uko ku wa 1 Mutarama 2024, yatunguye Nishimwe Naomie amwambika impeta y'urukundo [fiançailles], mu birori byihariye byabereye muri imwe muri resitora yo mu Mujyi wa Kigali.

    2.     Unveil Africa Fest


    Mu Mujyi wa Kigali hagiye kubera igitaramo gikomeye cyiswe “Unveil Africa Fest’ cyateguwe na Unveil Afrika. Iki gitaramo kizaririmbamo abahanzi b’ibyamamare mu njyana Gakondo ndetse n’Itorero Ndangamuco Intayoberana rimaze kuba ubukombe mu Rwanda mu myaka 10 rimaze mu muziki.

    ‘Unveil Africa Fest’ izabera muri Camp Kigali, tariki 07 Ukuboza 2024, yitezweho kuzatanga ibyishimo bisendereye ku bakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko abakunzi ba Gakondo. Ntagushidkanya, abanyarwanda benshi bazaba berekeje amaso yabo muri Camp Kigali muri iki gitaramo ndangamuco nyarwanda gisanzwe kiba buri mwaka.

    Iri serukiramuco ngarukamwaka rizayoborwa n’umunyamakuru Lucky Nzeyimana uzwiho kuticisha irungu abitabiriye ibirori ayobora, riririmbemo ibyamamare mu njyana gakondo ari bo Itorero Intayoberana, Ruti Joel, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Himbaza Club, J-Sha n’umukirigitananga Siboyintore akaba n’umuhanga mu mbyino gakondo.

    Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari hanze. Itike ya macye yiswe ‘Bisoke’ ni 10,000 Frw, ikurikiyeho yiswe ‘Muhabura’ iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe ‘Karisimbi’ iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.

    Umuyobozi Mukuru wa Unveil Africa yateguye Unveil Africa Fest, Uwase Clarisse, yabwiye InyaRwanda ko abazagura amatike yo mu cyiciro cya Kalisimbi, bazahabwa ku buntu ikirahuri cya Wine cyangwa ikirahuri cya Fresh Juice ku batanywa inzoga. Ni mu gihe abo mu cyiciro cya Muhabura bazahabwa Juice/Jus iri mu icupa cyangwa icupa ry’amazi.

    Uwase Clarisse yizeye neza adashidikanya ko iki gitaramo kizatanga ibyishimo by’umwihariko ku bakunzi b’umuziki gakondo. Avuga ko ari ahantu heza umuntu akwiriye gusohokanira n’inshuti ze mu kwishimira ko umwaka wa 2024 urangiye mu mahoro.

    3.     Icyumba cya Rap


    Bisa n'ibizatangura abantu benshi kuzabona imbona nkubone abaraperi Ishe Kevin na Zeo Trap bahurira mu gitaramo kimwe nyuma y'uko bakozanyijeho binyuze mu ndirimbo zuzuye amagambo yo gupfunyika bashyize hanze mu bihe bitandukanye.

    Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bazaba bahuriye mu gitaramo kimwe. Bombi bari mu kiragano gishya cy'umuziki, ariko mu mezi abiri ashize buri umwe yagaragaje ko adacana uwaka na mugenzi we, kuko buri wese yisunze indirimbo yahimbye yivuze neza kurusha mugenzi we.

    Aba baraperi ni bamwe mu bari ku rutonde rw'abarenga 15 bazaririmba mu gitaramo 'Icyumba cya Rap' kizaba ku wa 27 Ukuboza 2024 mu mbuga ya Canal Olympia ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali. Iki gitaramo cyagombaga kubera kuri BK Arena, ariko byahindutse ku munota wa nyuma.

    Iki gitaramo kiri mu murongo wo gushimangira ko 2024 wabaye umwaka w'abaraperi, ushingiye ku bikorwa bashyize hanze n'ibitaramo baririmbyemo.

    Urutonde rw'abaraperi bazaririmbamo rwiganjemo abamaze igihe kinini mu muziki, ndetse n'abandi bakunzwe muri iki gihe binyuze mu bihangano byabo. Hatumiwe Diplomate, Ish Kevin, Zeo Trap, Jay-C, itsinda rya Tuff Gang, Kid from Kigali, Riderman, Bull Dogg, P-Fla, Bushali, B-Threy n'abandi bagikomeje ibiganiro na Sosiyete  iri gutegura iki gitaramo.

    Ni kimwe mu bitaramo byitezweho gufasha abakunzi ba Hip Hop gusoza neza umwaka, binjira mu 2025. Muri uyu mwaka, ibigo byinshi byashyize imbere cyane guhuriza abaraperi mu bitaramo bimwe, kandi byagiye bitanga umusaruro mu bihe bitandukanye.

    4.     Icyambu Live Concert


    Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ufatwa nka nimero ya mbere muri iki gihe, Israel Mbonyi ageze kure imyiteguro yo gukora ku nshuro ya Gatatu igitaramo yise 'Icyambu Live Concert' gifasha Abakunzi kwizihiza Noheli mu buryo bwihariye, binyuze mu busabane n'Imana.

    Mu 2022 nibwo yatangije ibi bitaramo ngaruka mwaka- Icyo gihe yanditse amateka avuguruye aba umuhanzi wa mbere w'umunyarwanda wabashije kuzuza inyubako ya BK Arena, nyuma y'amasaha arenga ane ataramiye abakunzi be mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye.

    Amateka yongeye kwisubiramo mu 2023 ubwo yataramiraga abasaga ibihumbi 10 mu gitaramo yakoreye muri BK Arena, ku wa 25 Ukuboza-Yongera kuzuza iyi nyubako.

    Ni kimwe mu bitaramo biba bitegerejwe buri mwaka, ahanini hashingiwe ku rukumbuzi baba bafitiye uyu muhanzi buri mwaka, binyuze mu bikorwa bye.

    Muri uyu mwaka, Israel Mbonyicyambu [Israel Mbonyi] yashyize imbere gukorera ibitaramo mu bihugu byo mu mahanga, kandi hose yahavuye yaciye agahigo bitewe n'ibihumbi by'abantu bamushyigikiraga.

    5.     Joyous Celebration Live in Kigali


    Itsinda 'Joyous Celebration' rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika y'Epfo ryatumiwe i Kigali mu gitaramo bagomba gukorera muri BK Arena ku wa 29 Ukuboza 2024.

    Iri tsinda riri mu afite amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange, by'umwihariko bakaba babimazemo imyaka irenga 30.

    Ni itsinda ryashinzwe mu 1994, kuri ubu rikaba rimaze gukorera muri studio album umunani zisanga izindi icyenda bakoze mu buryo bwa Live. Amakuru ahari ahamya ko iri tsinda ry'abanyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imaarizagera i Kigali rigizwe n'abantu barenga 45.

    Mu ndirimbo zabo zikunzwe cyane, harimo iyitwa ‘Bekani Ithemba,’ ‘Alikho Lelifana,’ ‘Awesome is your name,’ ”I Am the winner,’ ‘Who Am I,’ ‘Wenzile,’ ‘Wakhazimula,’ ‘Tambira Jehova,’ ‘Iyo Calvari’ n’izindi nyinshi zagiye zirebwa na za miliyoni kuri YouTube.

    Joyous Celebration itegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyiswe “Joyous Celebration Live in Kigali”. Iki gitaramo cyateguwe na Sion Communication na Zaburi Nshya Events, kizaba tariki 29 Ukuboza 2024, muri BK Arena. Alarm Ministries iri mu bazaririmba muri iki gitaramo.

    Igitaramo Joyous Celebration bazakorera mu Rwanda kiri mu bitaramo bikomeye 6 bagiye gukora mu mpera za 2024. Ni ibitaramo bise “Joyous Celebration 28 Summer Tour” bizaherekeza umwaka uyu mwaka.

    6.     Safi Madiba azamurikira Album i Kigali


    Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Niyibikora Safi wamamaye nka Safi Madiba agiye gukorera igitaramo cye cya mbere mu Mujyi wa Kigali nyuma y’imyaka ine ishize abarizwa mu Mujyi wa Vancouver mu gihugu cya Canada.

    Uyu muhanzi uherutse gushyira ku isoko Album yise “Back to Life” yagaragaje ko azataramira i Kigali ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024, mu gitaramo azahuriramo n’abandi barimo nka Phil Peter, Uwase Muyango Claudine witabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda 2019, Dj Brianne n’abandi.

    Mu guteguza iki gitaramo, Safi Madiba yagize ati: “Nishimiye kugaruka mu rugo, kandi niteguye kuzasabana n’abantu banjye.” Ni igitaramo yavuze ko kizabera kuri The Green Lounge ku Kicukiro.

    Ni cyo gitaramo cya mbere Safi Madiba agiye gukorera i Kigali nyuma y’imyaka ine ishize atangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.

    Iki gitaramo agiye gukorera i Kigali azagihuza no kumurika Album ye 'Back to Life' aherutse gushyira ku isoko iriho indirimbo na “Got it” yakoranye na Meddy, ‘Kinwe kimwe’, ‘Good Morning’, ‘Nisamehe’ yakoranye na Riderman, ‘Sound’;

    ‘Remember me’, ‘I wont lie to you’, ‘I love you’, ‘Kontwari’, ‘Hold me’ na Niyo D, ‘Igifungo’, ‘In a Million’ na Harmonize, ‘My Hero’, ‘Original’, ‘Muhe’, ‘Fine’ na Rayvanny, ‘Ntimunywa’ na Dj Marnaud ndetse na ‘Vutu’ na Dj Miller. 

    7.     Ibitaramo bibiri bitegerejwemo Teta Diana i Kigali


    Teta Diana umaze igihe akorera ibikorwa by'umuziki muri Suède ategerejwe mu Mujyi wa Kigali, aho ateganya gukorera ibitaramo bibiri birimo icyo azakorera kuri 'Institut Français du Rwanda' n'ikizabera kuri 'Atelier du Vin'.

    Mu minsi ishize ni bwo 'Institut Français du Rwanda' yari yatangaje urutonde rw'ibitaramo bizahabera birimo icya Teta Diana giteganyijwe ku wa 6 Ukuboza 2024.


    Ku rundi ruhande muri 'Atelier du Vin' bahise baha ikaze uyu muhanzikazi mu gitaramo cyiswe 'Ingata y'umuco' giteganyijwe ku wa 8 Ukuboza 2024. Iki gitaramo Teta Diana azaba agihuriramo n'Itorero Inganzo Ngari, n'Intore Umukondo Gatore.

    Teta Diana azataramira i Kigali nyuma y'imyaka irenga ibiri atahakorera igitaramo dore ko icyo yaherukaga cyabaye ku wa 8 Werurwe 2022.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149196/ubukwe-bwa-miss-naomie-nibitaramo-mbaturamugabo-byitezweho-kuryoshya-impera-za-2024-149196.html

  • Perezida Kagame yihanganishije abanya-Guinée – #rwanda #RwOT

    Iryo sanganya ryabaye ku Cyumweru ku itariki ya 1 Ukuboza 2024, zakurikiye umukino wahuje N'zérékoré FC na Labé FC, mu majyepfo ya Guinée Conakry.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yagize ati “Nihanganishije cyane umuvandimwe wanjye, Perezida General Mamadi Doumbouya n'abaturage ba Guinée ku bw'ubuzima bw'abantu bwaburiye mu isanganya ryabereye kuri stade muri N'Zérékoré. Twifatanyije n'imiryango y'ababuze ababo n'abaturage ba Guinée muri rusange”.

    Uyu mukino wabereyemo iryo sanganya, wahuzaga amakipe yombi atarabigize umwuga, yahataniraga irushanwa ryitiriwe Perezida Gen Mamadi Doumbouya.

    Imvururu zakomotse ku kutishimira ibyemezo by'umusifuzi, aho abafana ba Labé bavugaga ko ikipe yabo iri kwibwa kuko yahawe amakarita abiri y'umutuku ndetse mu minota ya nyuma, aha penaliti N'zérékoré yari mu rugo.

    Abafana ba Labé bahise batangira gutera amabuye aba N'zérékoré, gushyamirana gutangira ubwo, abantu bakwira imishwaro, abana barakandagirwa, abakuru burira uruzitiro. Ni mu gihe Polisi yateye ibyuka biryana mu maso igerageza guhosha imvururu ariko biba iby'ubusa.

    Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko abarenga 56 aribo bamaze kwitaba Imana, abarenga 100 bakomeretse bikabije, mu gihe abarenga 2000 bakomeretse.

    Perezida Gen Mamadi Doumbouya yihanganishije ababuriye ababo muri izi mvururu, asezeranya ubufasha abayikomerekeyemo.

    Yagize ati 'Ndihanganisha ababuriye ababo mu isaganya ryabaye nyuma y'umukino mu Mujyi wa N'zérékoré. Ndifuriza kandi abakomeretse gukira vuba. Inzezo z'ubuzima zirakora ibishoboka byose ngo abakomeretse bitabweho kandi vuba.'

    Amarushanwa nk'aya, yamamaye cyane muri Afurika y'Iburengerazuba aho azwiho kugira ubwitabire bukomeye cyane.

    U Rwanda na Guinea ni ibihugu bikomeje kubaka umubano n'imikoranire igamije guteza imbere abaturage mu bihugu byombi.

    Muri Mutarama 2024, Perezida w'inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Général Mamadi Doumbouya, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, ndetse ibiganiro abakuru b'ibihugu byombi bagiranye, byagaragaje ko hashyizwe imbere ubufatanye mu ngeri zitandukanye zigamije iterambere ry'abaturage.

    Uru ruzinduko rwanasize Gen Doumbouya afunguye ku mugaragaro Ambasade y'iki gihugu mu Rwanda.

    Perezida Gen Doumbouya kandi yanitabiriye ibirori by'irahira rya Perezida Kagame, muri Kanama 2024.

    Umubano mu bya dipolomasi hagati y'u Rwanda na Guinea washibutse mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu tariki 17 na 18 Mata 2023, ahasinyiwe amasezerano mu ngeri zitandukanye zirimo n'ikoranabuhanga.

    Mu Ukwakira 2023 ni bwo Guinea Conakry yatangaje ko yafunguye Ambasade yayo i Kigali, nyuma y'amezi atatu Souleymane Savané agenwe nka Ambasaderi wa Mbere w'icyo gihugu mu Rwanda.

    Perezida Paul Kagame yihanganishije mugenzi we wa Guinée, Gen Mamadi Doumbouya ku bw’abaturage baherutse kugwa mu mvururu muri Stade.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yihanganishije-abanya-guinee

  • RAB yasohoye imbuto nshya 11 z'ibirayi zirimo n'igereranywa na 'Kinigi' – #rwanda #RwOT

    Mu biribwa abenshi mu bato n'abakuru bakunda nyuma y'inyama hakurikiraho ifiriti, bikagaragaza uburyo ibirayi ari kimwe mu biribwa bikenerwa cyane ku isoko.

    Mu gihembwe cy'ihinga cya 2024 B, ibirayi byahinzwe ku buso bungana na hegitari 41,836, mu gihe mu gihembwe nk'icyo mu 2023 byari byahinzwe kuri hegitari 48,210 byanagize ingaruka ku musaruro wabyo kuko wavuye kuri toni 326,677 zari zabonetse mu gihembwe cya 2023 B, ugera kuri toni 285,596 zabonetse mu gihembwe cya 2024 B.

    Umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe ubushakashatsi ku bihingwa by'ibinyabijumba n'ibinyamizi muri RAB, Athanase Nduwumuremyi, yatangaje ko hari gahunda yo kuzamura umusaruro w'ibirayi binyuze mu gutunganya imbuto zujuje ubuziranenge.

    Ati 'Mu myaka nk'ibiri ishize hari imbuto zigera muri 11 twasohoye, izo mbuto zikwiye kugera ku bahinzi kugira ngo umusaruro wiyongere.'

    Yavuze ko mu bushakashatsi bakora basanga umusaruro w'ibirayi ukwiye kugera kuri toni hagati ya 30 na 40 ariko mu murima w'umuturage bikabarwa ko hashobora kwera toni 25 kuri hegitari.

    Ati 'Iyo ni yo ntego yacu kandi izo mbuto zose nshya zishoboye guhingwa n'abahinzi uwo musaruro zishobora kuwugeraho ariko ntabwo bawugeraho nanone badakoresheje inyongeramusaruro n'ubundi buryo bwo guhinga neza,'

    'Izo mbuto nshya ni iziza zunganira izari zisanzwe zihari ariko zimaze imyaka zihingwa n'abaturage ku buryo batangiye kugenda bazimenya nk'izitwa twihaze, iyitwa cyerekezo yera hose mu gihugu, n'iburasirazuba barayihinga kandi hari n'izindi nshya zizaza mu minsi iri imbere.'

    Kuki izi mbuto zitagera ku bahinzi bose?

    Nduwumuremyi yagaragaje ko ibihingwa by'ibinyabijumba n'ibituburwa hadakoreshejwe intete bitihuta mu kubitubura mu gihe imbuto y'ibinyamisogwe iboneka mu gihe gito.

    Ati 'Tuvuge iyo uhinze ikigori ushobora kuvanaho imbuto zirenga 300 ariko iyo uhinze ikirayi kimwe uvanaho ibirayi birindwi. Uburyo dutubura imbuto rero ntabwo bwihuta cyane nubwo dufite ikoranabuhanga ryo gutubura imbuto vuba vuba.'

    Yanavuze ko abahinzi badafite umuco wo guhita bahinduka bagana ibishya ariko mu gihe cyo gutubura imbuto hagenderwa ku ziri gusabwa cyane n'abaturage.

    Ati 'Iyo rero imbuto zikiri nshya turazitubura tugatangira gukora uturima shuri hamwe n'abahinzi, kugira ngo nibashima bazaze gusaba imbuto muri RAB. Ubu rero igikorwa cyo gukora uturima shuri cyararangiye abaturage batangiye no kuzisaba twizera ko mu myaka mike iri imbere abahinzi bashobora kuzaba bazihinga kandi iyo urebye Gahunda ya Gatanu yo Kuvugurura Ubuhinzi n'Ubworozi (PSTA 5) harimo ko tugomba kongera umusaruro w'ibirayi ukava kuri toni 8,5 kuri hegitari tukagera nko kuri toni nka 18 muri rusange ku bahinzi bose ariko bitabujije ko hari abahinzi bashobora kubona toni 30.”

    Yavuze ko hari icyizere ko mu myaka iri imbere icyuho gihari kizarangira, kuko hari imbuto nyinshi z'ubwoko butandukanye.

    Ati 'Imbuto yitwa 'Cyerekezo' ni imbuto ikunzwe dutekereza ko izanasimbura iyitwa Kinigi, kuko ni imbuto ya kera yatangiye gucika intege iyo mbuto rero irakunzwe cyane.'

    Gusa hari n'ubundi bwoko bwo muri izi mbuto nshya bukundwa n'abo mu bice bitandukanye by'igihugu bitewe n'aho bwera.

    Mbituyumuremyi yatangaje ko mu myaka 20 ishize u Rwanda rwihazaga ku birayi rugasagurira n'amasoko yo hanze ariko ubu ibikomoka mu mahanga na byo bigaragara ku isoko ry'imbere mu gihugu.

    Ati 'Ibirayi byajyaga no mu bihugu bidukikije gucuruzwayo. N'ubu biragenda ariko natwe dukenera ibindi ariko mu gihe kiri imbere dushobora kuzaba tweza byinshi tugasagurira n'abandi.'

    RAB ivuga ko imbuto z’ibirayi yatunganyije zose ziramutse zihinzwe umusaruro wakwiyongera cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rab-yakoze-imbuto-nshya-z-ibirayi-11-zirimo-n-itanga-icyizere-cyo-guhigika

  • Kamonyi: RIB ikorera Runda yongeye gushyirwa mu majwi imbere y'Umuvunyi #rwanda #RwOT

    Umuturage Mukandanga Annonciata, utuye mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Bihembe, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi, ari mu nteko y'Abaturage imbere y'umuvunyi wungirije Mukama Abbas, yanenze abakozi b'urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB sitasiyo ya Runda, avuga ko amezi abaye hafi atanu yarabagejejeho ikirego cy'ihohoterwa ryakorewe umwana we ariko ntihagire igikorwa.

    Mukandanga Annonciata, yabajije ikibazo cy'umwana we witwa Munezero Deogratias ufite imyaka 21 y'amavuko wakubiswe, agakomeretswa ndetse akamburwa ariko kuva mu kwezi kwa Karindwi batanga ikirego kuri RIB ya Runda amezi abaye hafi atanu batazi icyakozwe.

    Mukandanga Annonciata 

    Imbere y'abaturage n'Ubuyobozi, yavuze ko umwana we yakubiswe, agakomeretswa ndetse akamburwa tariki ya 05 Nyakanga 2024, bagatanga ikirego kuri RIB Sitasiyo ya Runda tariki ya 17 Nyakanga 2024 ariko kuva icyo gihe ngo mu kwezi kwa Nzeri, yahamagaye umukozi wa RIB i Runda amusubiza ko babyibereyemo kugeza n'ubu.

    Avuga ko umwana we yajyanywe kwa muganga i Kigali acishwa mu cyuma, arwarira kwa muganga icyumweru, avuyemo aba aribwo atangira kwiruka ku kurega ashaka ubutabera ariko kugeza ubwo yatangaga ikibazo ku muvunyi, hari na Meya n'Umuyobozi wa RIB ku rwego rw'Akarere ndetse n'uhagarariye Polisi, yavuze ko yarangaranywe na RIB nyamara ibyo yatumwe byose yarabitanze amezi akaba akabakaba atanu.

    Abayobozi batandukanye barimo Meya, RIB na Polisi n'abandi bari bahari.

    Avuga ko uyu wahohoteye umwana we yidegembya ndetse uko amubonye agira ubwoba agahunga cyane ko ngo hari ubwo bahuye ari kuri moto akagenda amusanga atazi icyo ashaka agahitamo kwiruka ahunga, ajya kwihisha ku rugo yari agezeho undi amubuze agakata agakomeza, nawe akaza kuhava nyuma bugorobye kubera ubwoba.

    Mukama Abbas, Umuvunyi Mukuru wungirije acyumva iki kibazo cy'Umuturage umaze amezi hafi atanu yararegeye RIB Runda ikamurangarana, yasabye ukuriye RIB ku rwego rw'Akarere kugira icyo avuga kuri iki kibazo.

    Nyuma y'ibibazo uyu ukuriye RIB ku rwego rw'Akarere ka Kamonyi yahase uyu muturage, yasabye uyu mubyeyi ko kuri uyu wa Gatatu aza kumureba ku biro bya RIB i Runda akamufasha.

    Mukama Abbas/Umuvunyi wungirije.

    Umuvunyi Mukuru wungirije, Mukama Abbas yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ahora asaba Abayobozi mu nzego zitandukanye gushyira umuturage ku usonga.

    Avuga ko muri iyi nteko y'Abaturage hari uhagarariye RIB ku rwego rw'Akarere, ko ndetse ariyo mpamvu yamuhaye ijambo ngo agire icyo avuga ku kibazo cy'umuturage ndetse akaba azanakora Raporo igaragaza impamvu ikibazo cyatumye Dosiye ye itinda.

    Mukama Abbas, yasabye abayobozi b'inzego z'ibanze kwegera abaturage no kugerageza gukemura ibibazo bafite mu buryo bwose, ibyo batabashije abibutsa ko hari izindi nzego z'ubuyobozi bakwiyambaza. Yababwiye ko kutumva umuturage, kutamukemurira ibibazo bidashyira umuturage ku isonga, ko ahubwo bitamukundisha Igihugu.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/12/03/kamonyi-rib-ikorera-runda-yongeye-gushyirwa-mu-majwi-imbere-yumuvunyi/

  • Abanyeshuri bahawe umwihariko mu Iserukiramuc… – #rwanda #RwOT

    Babitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Onomo Hotel.

    Alice uri mu bari gutegura iri serukiramuco yavuze ko babihisemo mu rwego rwo kugirango ‘abato bazataramire abakuru’.

    Ni iserukiramuco avuga ko rigiye kuba ku nshuro ya mbere, kandi rizakomeza kubaho ahanini hagamijwe guteza imbere umuco Nyarwanda.

    Julius Mugabo uri mu bategura iri serukiramuco, yasobanuye ko bahisemo izina ‘Unveil’ mu ‘kumvikanisha gutwikurura umuco wa Afurika ariko duhereye hano mu Rwanda, kandi kizajya kizaba buri mwaka”.

    Yavuze ko biteguye iki gitaramo mu gihe cy’amezi atanu ashize bivuze ko “ni igitaramo twiteguye, ntabwo kidutunguye”.

    Avuga ko kugeza ubu imyitozo igeze kure, ndetse bafashe igihe kinini cyo kwitoza.

    Julius yavuze iki gikorwa kidashingiye gusa ku Rwanda ‘kuko dushaka kubyagura bikagera no mu bindi bihugu’.

    Avuga ati “Ni igikorwa twifuje ko cyatangirira mu Rwanda, ariko kikazagera no mu bindi bihugu”.

    Julius Mugabo yavuze ko havayeho kugisha inama abakuru mu guhitamo abahanzi ‘bazaririmba muri iri serukiramuco’.

    Ati “Ni abantu bakuru twagishije inama, nibo batubwiye abahanzi bazadutaramira, rero niyo mpamvu uri kubona aba bose.”

    Yavuze ko hari abayobozi bakuru bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika batumiwe muri iri serukiramuco ndetse hari n’abo mu Rwanda.

    Julius Mugabo yavuze ko ibi bitaramo bizagera no mu bindi bihugu kandi ‘tuzajya dukoresha abahanzi bacu ndetse n’abahanzi b’Igihugu tugiye gukoramo’.

    J-Sha ni itsinda rishya mu muziki, ndetse bamaze gushyira hanze indirimbo zumvwa cyane mu itangazamakuru. Aba bakobwa bavuze ko biteguye kandi ‘tuzabigaragaza mu gitaramo’

    Bunganirwa na Chrisy Neat ndetse na Sangwa Aline uyobora Itorero Intayoberana, ko bakoze imyiteguro ihagije ‘itwemerera kuzakora igitaramo cyiza’.

    Siboyintore na Arsene uhagarariye Himbaza Club, basobanuye ko bamaze kugaragaza mu bitaramo byinshi ndetse bashingiye ku bumenyi bafite ‘tuzakora ibishoboka byose abantu banyurwe’.

    Julius Mugabo yavuze ko ababyeyi ‘bazazana n’abana babo biga mu mashuri abanza kwinjira bizaba ari ubuntu’. Ati “Ni ubutumwa bwiza kuri twe mudutumikire hose.”

    Igitaramo cy’Iserukiramuco rya Unveil Africa Festival kizaba ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024 muri Camp Kigali 

    Umunyamakuru wa Radio/Tv10, Kate Gustave wayoboye ikiganiro n’itangazamakuru 

    Ruti Joel wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Musomandera’ yatangaje ko yiteguye gutanga Ibyishimo muri iki gitaramo 

    Victor Rukotana yavuze ko afite ibihangano byinshi azifashisha muri iki gitaramo 

    Chrisy Neat usanzwe ari Producer yagaragaje ko iki gitaramo kizamubera umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo agezeho

    Julius Mugabo uri mu bategura iki gitaramo, yavuze ko bazakigeza no mu bindi bihugu

    Alice uri mu bategura iki gitaramo, yatangaje ko kizajya kiba buri mwaka

    Itsinda rya J-Sha ryavuze ko iki gitaramo kiyongereye mu bindi basanzwe bakora 

    Umukirigitananga Siboyintore yavuze ko umuziki gakondo ukwiye gushyigikirwa 

    AMAFOTO: Sando Photographer 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149206/abanyeshuri-bahawe-umwihariko-mu-iserukiramuco-rya-unveil-africa-fest-149206.html

  • Urubyiruko rwasabwe kurwanya ibyonona ubumwe bw'Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 3 Ukuboza 2024, ubwo Unity Club Intwararumuri yatangizaga icyiciro cya Kane cy'ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda bikorwa mu mashuri makuru na Kaminuza byatangirijwe muri Kaminuza ya Kigali.

    Uwacu Julienne yagaragaje ko Ndi Umunyarwanda ari umuti Abanyarwanda bagomba kunywa nyuma y'amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Ubwo bunyarwanda twahisemo ni umuti ariko usharira kubera ko harimo n'ibikomere. Bajya bavuga ngo ahagukomerekeje iyo hataguheranye haragukomeza. Nta habi habaho hari imbere haruta aho twabaye. Ubumwe bwacu tubukomereho, ntiduheranwe, dutere intambwe ijya mbere u Rwanda turwubake muri cya cyerekezo 2050.'

    Yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kurwanya ibikibangamira ubumwe bw'Abanyarwanda no guharanira kugaragaza ukuri ku bashaka kugoreka amateka.

    Ati 'Urugamba turwana rwo guhangana n'abagishaka gusenya igihugu, bahindura amayeri ariko ntabwo barabireka. Ababibye amacakubiri mu Banyarwanda, abayoboye bakanashyira mu bikorwa Jenoside, n'uyu munsi baracyakongeza ingengabitekerezo yayo.'

    Yongeyeho ko 'Urubyiruko rusobanukiwe bituma rwumva ko urwo rugamba ari urwarwo, ntibibarangaze ngo bituma bashobora kwibona nk'aho nta sano bafitanye ahubwo bakareba cyane icyo basangiye nk'isano y'ubunyarwanda, bakacyubakiraho ngo bakumire.'

    Umukozi muri Minisiteri y'Uburezi, Niyongira Eric, yagaragaje ko urubyiruko rwigishwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda nk'uburyo bwo kurufasha gutegura ahazaza.

    Ati 'Kugena u Rwanda rw'ejo ntabwo byagenwa gusa n'amasomo twiga guhera mu gitondo kugera nimugoroba. Amasomo akomeye ni aya turi kuganiraho ya Ndi Umunyarwanda. Ndagira ngo twongere dusubize amaso inyuma, tunarebe ejo hazaza.'

    Yemeje ko ama-club y'ubumwe n'ubudaheranwa muri Kaminuza yashyizweho muri gahunda yo kubaka ubushobozi n'ubumenyi bw'urubyiruko ku mateka y'igihugu, kwimakaza ubumwe binyuze mu biganiro, kwifashisha ubuhamya bw'abagize Club mu kwigisha urubyiruko, kuba umusemburo w'ibikorwa byimakaza Ndi Umunyarwanda, no kugira uruhare mu gutanga ubutumwa bunyomoza abagoreka amateka y'Igihugu n'abagiharabika.

    Urubyiruko rwatinyuwe na rugenzi rwarwo

    Muri gahunda yo gutangiza ibi biganiro, urubyiruko rutandukanye rwatanze ubuhamya bw'uko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yarugizeho ingaruka ndetse n'uko rwabashije gukira ibikomere.

    Uwamahoro Claudine wakuze atazi inkomoko ye yagaragaje ko yakuriye mu buzima bushaririye bwo kutagira umuryango ariko nyuma y'imyaka 28 akaza kubona bamwe mu bo mu muryango.

    Yagaragaje ko nyuma yo guhura n'ibikomere, yashinze umuryango uhuriwemo n'abana batazi inkomoko yabo yise MC Foundation kandi ugira uruhare rukomeye mu komora ibikomere.

    Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka ku rubyiruko rw'u Rwanda bityo ko rukwiye gushyira imbaraga mu bikorwa by'ubumwe n'ubudaheranwa.

    Mukamana Speciose we ntiyegeze amenya se umubyara kuko yavutse ku mubyeyi wafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nyuma yo kubimenya ngo yagize ibikomere birimo no kwanga umuryango we ariko nyuma kuganirizwa, akira ibikomere ari nacyo gituma asaba urundi rubyiruko kudaheranwa n'agahinda.

    Umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Ubumenyi n'ikoranabuhanga wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba n'Umuyobozi wa Club y'Ubumwe n'Ubudaheranwa, Frank, yasabye bagenzi be kugira umwete wo kwiga amateka y'u Rwanda.

    Ati 'Nimudashaka kumva ubumwe n'ubudaheranwa igihugu cyacu kizasubira aho cyavuye, nk'urubyiruko dukwiye kumva ko aya mateka yacu tugomba kuyiga nk'uko twiga bibiliya.'

    Umurinzi w'Igihango, akaba n'umuyobozi washinze Umuryango wa Mizero Care Organization, Mizero Irené, yagaragaje ko ibikomere yatewe n'ababyeyi be bagize uruhare muri Jenoside byatumye ashinga uwo muryango agamije gufasha abandi bagifite ibikomere binyuranye.

    Yasabye urubyiruko kurushaho guharanira kumenya amateka y'u Rwanda no kuyavuga kuko bizafasha mu kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa.

    Ati 'Uyu munsi turi guhangana n'ibibazo by'ihererekanya ry'ibikomere mu rubyiruko. Amateka yacu nubwo aremereye kandi ashaririye ariko tugomba kuyavuga,'

    “Duhorane u Rwanda rwemye, rwemera abarwo bose uko bari, rubabarira abarubabaje. Nk'umurinzi w'igihango mbibutse ko isano y' icyo dupfana iruta icyo dupfa. Ibi nabyo ni imbuto z'Umuyobozi w'ikirenga watumye Abanyarwanda turiho mu ishema ryo guhobera ubuzima.”

    Karemera Isaac uyobora Club y'ubumwe n'ubudaheranwa muri Kaminuza ya Kigali yagaragaje ko atewe ishema no gukorera igihugu kandi ko bazaharanira ko urubyiruko rwiga muri iyo Kaminuza kumenya amateka y'u Rwanda no kugira uruhare mu kuyamenyekanisha.

    Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kigali basabwe kurushaho kumenya amateka y’u Rwanda

    Ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda byatangirijwe muri Kaminuza ya Kigali

    Mizero yemeje ko urubyiruko rufite ibikomere byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ko rukwiye kubirenga rukiga amateka kurushaho

    Uwacu Julienne yasabye urubyiruko kurwanya ibyonona ubumwe bw’Abanyarwanda

    Mukamana Speciose yasangije abandi urugendo yanyuzemo rwo kutamenya se umubyara

    Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga akaba n’Umuyobozi wa Club y’aho y’ubumwe n’ubudaheranwa, Frank, yasabye urubyiruko rugenzi rwe kwiga amateka

    Uwamahoro Claudine yagaragaje ko urubyiruko rwakomerekejwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, yemeza ko nka we yakuze atazi umuryango avukamo

    Ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda mu mashuri makuru na Kaminuza bigamije gufasha urubyiruko kumenya amateka

    Urubyiruko rwari rwatanze ubuhamya bw’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yarugizeho ingaruka n’uko rwahanganye n’ibikomere

    Abakozi bo muri Kaminuza ya Kigali bitabiriye ibiganiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwasabwe-kurwanya-ibyonona-ubumwe-bw-abanyarwanda

  • Umunyarwanda yasinyiye ikipe yo mu cyiciro cy… – #rwanda #RwOT

    Collins Kagame ufite impano yo gukina mu kibuga hagati aho afasha cyane ba rutahizamu yateye intambwe nshya mu rugendo rwe nyuma yo kujya muri Stockport Town FC iherereye mu Mujyi wa Woodley, ikaba imaze imyaka 10 ishinzwe.

    Intego z'ikipe nshya ya Collins Kagame ni ugutera imbere binyuze mu kuzamura impano z'abakinnyi bato no kuzamuka mu byiciro byo hejuru by'umupira w'amaguru mu Bwongereza.

    Collins Kagame ufite imyaka 18, yatangiye urugendo rwe nk'umukinnyi wabigize umwuga mu 2023 ubwo yerekezaga muri Oldham Athletic mu ikipe y'abatarengeje imyaka 18. Nubwo yamazeyo amezi atatu gusa, byamuhaye ishusho y'uburyo umupira ukinwa mu buryo bw'umwuga.

    Nyuma y'aho, yagiriye amahirwe muri Hyde United aho yamaze amezi atandatu gusa, ariko akina imikino itanu muri icyo gihe. Nubwo amasezerano ye muri iyi kipe yari agenewe umwaka wose, yaje gutandukana na yo mbere y'uko arangira, ahitamo gushakira amahirwe ahandi.

    Nk’uko bitangazwa na TNT, kuri ubu Collins Kagame uvuka ku babyeyi b’abanyarwanda yerekeje muri Stockport Town FC mu Bwongereza, aho yitezweho kongera imbaraga mu rugendo rwe no gufasha ikipe ye nshya kuzazamuka mu byiciro byiza kurusha aho ibarizwa.

    Collins Kagame afite ubwenegihugu bw'u Rwanda n'ubw'u Bwongereza, bituma abasha kubona amahirwe y'umwihariko mu rwego rw'umupira w'amaguru. 

    Nubwo kugeza ubu atari yahamagazwa mu ikipe y'igihugu iyo ari yo yose, icyerekezo cye n'intambwe amaze gutera, bigaragaza ko ashobora kuba imwe mu mpano zizatangaza Isi mu gihe kiri imbere.

    Stockport Town FC nubwo ikiri mu cyiciro cya Cyenda, ifite gahunda yihariye yo kuzamura abakinnyi b'urubyiruko. 

    Ikipe ifite intego zo kurushaho kwiyubaka binyuze mu mikinire myiza, ndetse no gutanga amahirwe ku bakinnyi bakiri bato bifuza kwigaragaza. Yitezweho kuba umwe mu bakinnyi bazafasha iyi kipe kwesa imihigo.

    Collins Kagame yabonye ikipe ikina icyiciro cya cyenda mu Bwongereza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149195/umunyarwanda-yasinyiye-ikipe-yo-mu-cyiciro-cya-cyenda-mu-bwongereza-149195.html

  • Ubuhamya bw'umusore wize ku bigo bitanu kubera ko yanduye Virusi itera SIDA – #rwanda #RwOT

    Ntawahagarara ku maguru abiri ngo ahamye ko byarandutse burundu ariko ntawashidikanya ko bitagabanyutse cyane, kuko ubu uwanduye Virusi itera SIDA, ntawe ushobora kumuheza cyangwa ngo amutoteze, amategeko n'umuryango mugari ngo babirebere kubera ko imyumvire yagiye ihinduka, ingamba z'ubuvuzi n'amategeko birakazwa ndetse n'abanduye berekana ubushobozi bifitemo ko budatandukanye n'abatarandura.

    Muri iyi nkuru, turagaruka ku buhamya bwa Afazari Jean Léonce Innocent, umusore w'imyaka 25 y'amavuko, wemeza ko nyuma yo kumenya ko yanduye Virusi itera SIDA muri 2012, byamugoye cyane kubyakira ndetse abanza kwanga gufata imiti, n'igihe ayifatiye akajya ahora yimuka ku bigo yigagaho kubera kwanga kwiyakira n'akato yatinyaga.

    Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA mu Karere ka Rubavu, ufite insanganyamatsiko igira iti “Kurandura SIDA, ni inshingano yanjye”, Afazari yavuze ko yize amashuri abanza ari umuhanga ariko ageze mu yisumbuye biramugora cyane nyuma yo kumenya ko yanduye Virusi itera SIDA.

    Ati 'Namenye ko mfite Virusi itera SIDA mu 2012, ndi mu mashuri yisumbuye. Maze kubimenya, cyari ikintu kidasanzwe bitewe n'amakuru atandukanye, numvaga ko uyifite aba apfuye, nta gihe aba agisigaje kuri iyi Si, atagifite imbaraga zo gukora.'

    'Nacitse intege bikomeye cyane ndetse ntabwo nahise ntangira gufata imiti, ahubwo numvaga ko n'ubundi kuyifata nkapfa ntacyo byaba bimaze, kuyifata hakazagira umuntu umenya ko mfite virusi bakampa akato bizagorana, ngira guhangayika bikomeye cyane.'

    Yakomeje agira ati 'Ibyo byatumye njya kwiga mu mashuri yisumbuye, ndiga bisanzwe ariko ngeze mu mwaka wa gatatu ni bwo nagize ikibazo kurwara amaso n'ibyuririzi. Ni bwo nasubiye kwa muganga barongera barampima basanga ndayifite, ni bwo natangiye imiti.'

    Yavuze ko gutangira gufata imiti na byo bitamworoheye kuko atayinywaga neza, ati 'Gutangira imiti, ntabwo byari byoroshye ahubwo n ibwo byakomeye kurushaho kuko kuyibika no kuyinywa byari ikibazo, sinayinywaga neza, iyo nabaga ndi kumwe n'abantu byabaga ari ikintu kigoye.'

    'Ibyo byatumye niga mu mashuri yisumbuye mu buryo bugoye aho nize ku bigo bitanu kugira ngo ndangize. Byari bigoye kujya kubika imiti mu banyeshuri, ikigo kimwe ubwo cyabimenya nkahita njya ku kindi kigo, nagerayo nabwo bikagorana kugeza ubwo nasoje niga ntaha kubera Virusi itera SIDA.”

    Muri uru rugendo rugoye, Afazari yihanganiye akarangiza amashuri yisumbuye, byamfashije kuba umuntu ushobora guhumuriza no gufasha abandi biganjemo urubyiruko na we abikesha impuguke zamufashije kwiyakira no kwigirira icyizere.

    Ati 'Ubwo najyaga gufata imiti nambaye ingofero n'amadarubindi y'umukara, muganga wanjye yaranyicaje aranganiriza ampuza n'abandi mu gihe numvaga ko ari njyewe njyenyine ufite Virusi itera SIDA. Mpuye na bo ndatangara, mbona barakomeye, ngarura icyizere niyemeza kongera gusubira kuri bwa budahangarwa bwanjye, nkongera nkakora nkabaho nk'abandi.'

    'Ubuzima ndimo uyu munsi ni ubuzima bwo kwishimira kuko buranejeje, ndi umurezi, ndi na ambasaderi muri ARP+, ni ubuzima bwiza, ikirenze kuri ibyo ndi ambasaderi w'urubyiruko mu bijyanye n'ubukangurambaga bwo kwipimisha SIDA kugira ngo urubyiruko rushishikarire kwipimisha.'

    Yakomeje agira ati 'Abafite agakoko garera SIDA ni twe nyambere kuko ni twe tuzi ibihe bikomeye twaciyemo bigoye, bikomeye, ni twe tuzi uburyo twakoresha kugira ngo na ba bandi bari hariya hasi babashe kuzamuka, yaba ari ufite virusi itera SIDA amenye uko yafata imiti neza kugira ngo ibyuririzi biveho, ya SIDA tuyihashye nk'uko ari yo ntego nyamukuru dufite.'

    'Inama nagira urubyiruko bagenzi banjye, mbere na mbere ni ukwikunda bagakunda ubuzima bwabo, ufite virusi itera SIDA ntabwo ubuzima aba abubuze, ntabwo biba birangiye. Ikindi gikomeye ni ukwipimisha bakamenya uko bahagaze, ipimishe nusanga ufite virusi itera SIDA umenye ko ubuzima bukomeje kuko imiti irahari.'

    'Turashimira Leta ko itugenera ubufasha muri ibyo byose. Nusanga utaranduye ni amahirwe akomeye utagomba gupfusha ubusa, fata igihe witekerezaho, ufate umwanzuro wirinde virusi itera SIDA.”

    Muri ubu buhamya, Afazari yakebuye abagikerensa Virusi itera SIDA bibwira ko imiti ubonekera ubuntu nyamara iba yatwaye ubushobozi bundi bw'igihugu bukwiye kuba bukoreshwa mu bindi bikorwa.

    Ati 'Hari akantu bajya bibeshaho; imiti ni ubuntu hose ni byo, ariko kugira ngo iboneke iragurwa. Wivuga ngo nzabona imiti biroroshye kuko hari amafaranga aba yatanzwe kandi yakwiye kuba akoreshwa ibindi byatugirira umusaruro nk'urubyiruko. Ikindi gikomeye cyane ni uko serivisi zifasha abantu mu gukumira no kwirinda SIDA zirahari ahantu henshi, iyo ubona ikwegereye yigereho.'

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu Rwanda hose, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida barenga ibihumbi 220.

    RBC igaragaza ko 95% bafata imiti neza, mu gihe 90% bagaragaza impinduka nziza z'igabanyuka ry'ubukana bwa Virusi itera SIDA.

    Afazari Jean Léonce Innocent yize ku bigo bitanu kubera kwandura Virusi itera SIDA

    Tariki 1 Ukuboza, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhamya-bwa-aphazar-jean-leonce-innocent-wize-ku-bigo-bitanu-kubera-ko-yanduye

  • Fro Eli yarahiriye guhangamura abahanzi bakomeje gupfubya umuziki Nyarwanda #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda ugiye gukora bimwe mu bitangaza nkabyabindi byakozwe na Yesu Ikana, Rukundo Eli niyo mazina ye nyakuri yiswe na babyeyi be.

    Uyu muhanzi usanzwe abarizwa mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzwi ku izina ry'ubuhanzi Fro Eli aratangaza ko agiye gupfubura umuziki Nyarwanda.

    Impano yibitseho si ubuhanzi gusa dore ko asanzwe ari umubyinnyi w'injyana zitandukanye, uyu muhanzi yatangaje ko kubyina byamuteye ishyaka ryo gukora ibihangano bye.

    Ku wa gatanu, taliki 6 Ukwakira azasohora indirimbo ye yise 'Kare',ni indirimbo yatunganyijwe n'umu producer witwa Dayton.

    Fro Eli ugiye gusohora indirimbo.

    Indirimbo ya Fro Eli ku wa gatanu, taliki 6 Ukuboza izaba yashyizwe ahagaragara. 

    Source : https://kasukumedia.com/fro-eli-yarahiriye-guhangamura-abahanzi-bakomeje-gupfubya-umuziki-nyarwanda/

  • Marina yahakanye yivuye inyuma ibyo kwibagisha ikibuno #rwanda #RwOT

    Ni amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye avuga ko mu minsi yashize Marina yagiye muri Nigeria kwibagisha ikibuno.

    Umuhanzikazi Marina yahakanye amakuru y'ibimaze iminsi bivugwa ko yibagishije akongeresha ikibuno.

    Uyu muhanzikazi aganira n'ibitangazamakuru byo mu Rwanda  ko kwibagusha ikibuno, avuga ko atari ibintu yakora Yagize ati 'Ukuri ni uko ntakora ibyo bintu, Imana ibindinde.'

    Mu buryo bwo gutebya Marina yakomeje avuga ko nubwo abantu bakomeje kuvuga ko yibagishije ikibuno atariko bimeze ahubwo we azi ko yananutse.

    Ati 'Ahubwo narananutse niko imfura zibyibuha, iyo unanutse unanuka munda wabyibuha ukabyibuha ikibuno, sinzi impamvu batabyumva.'

     

    Source : https://kasukumedia.com/marina-yahakanye-yivuye-inyuma-ibyo-kwibagisha-ikibuno/