Blog

  • Yamine Yamal yakize imvune yari amaranye igihe #rwanda #RwOT

    Lamine Yamal, umukinnyi ukiri muto wa FC Barcelona, yamaze gukira imvune yari yagize ku kirenge cy'iburyo, aho yari amaranye igihe itamwemerera gukina imikino itatu ya La Liga.

    Yongeye kugaruka mu myitozo hamwe n'abandi bakinnyi ba Barcelona, ndetse birateganijwe ko ashobora gukina iminota mike mu mukino wa La Liga uzahuza Barcelona na Las Palmas mu mpera z'iki cyumweru.

    Umutoza w'ikipe, Hansi Flick, yatangaje ko agaragaza icyizere cy'uko Lamine
    azongera kuzamura urwego rw'ubusatirizi bw'ikipe ye nyuma yo kugaruka mu kibuga.

    Ni inkuru nziza ku bafana ba Barcelona, cyane ko Lamine Yamal, w'imyaka 17 gusa, afatwa nk'umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe muri La Liga.

    Ahawe uburenganzira bwo gukina, bizaba ari intambwe ikomeye mu gusubiza ikipe mu murongo mwiza mu mikino ikomeye bari bafite imbere.

    Source : https://kasukumedia.com/yamine-yamal-yakize-imvune-yari-amaranye-igihe/

  • Byinshi utamenye ku mugabo Temarigwe #rwanda #RwOT

    Inkuru ya Temarigwe ni imwe mu nkuru zishingiye ku migenurano no ku mateka y'u Rwanda, izwi cyane mu mivugo n'imigani y'abakurambere. Temarigwe ni umugabo wamenyekanye kubera urukundo rukabije yakundaga kurya, ku buryo byageze ku rwego rw'umurengera.

    Inkuru mu buryo busanzwe:

    Temarigwe yari umugabo wo mu Rwanda rwo hambere, uzwiho gukunda kurya bikabije. Yagiraga umwihariko wo kutamenya guhaga, aho aho yabaga ari hose yahoraga ashakisha ibyo kurya, kabone n'iyo byaba bishobora guteza ibibazo.

    Mu nkuru zivugwa, hari igihe yigeze gutumirwa mu birori, maze kubera akamenyero ke ko kurya byinshi, yarya arenga ibyo yari agenewe, bikavamo igisebo gikomeye.

    Imigenurano imuvugaho yakundaga gukoreshwa mu mvugo ya buri munsi, cyane cyane iyo bashakaga kuvuga umuntu udashira inyota ku byo ashaka. Uko byagenda kose, Temarigwe yahindutse urugero rw'ibyo abantu bakwiye kwirinda, cyane cyane kwishora mu bikorwa byo kwikunda birengeje urugero.

    Umwihariko:

    Abanyarwanda bakoresheje inkuru ya Temarigwe mu rwego rwo kwigisha imico myiza n'icyo bisobanuye guha agaciro ibyo ufite aho gushakisha byinshi uhatiriza abandi.

    Gukomeza kumenya:

    Iyo wumva inkuru za Temarigwe, ni byiza kuzihuza n'imigenzo yaho n'imibereho yo hambere mu Rwanda, aho abantu bagiraga uburyo bwihariye bwo kwigisha hakoreshejwe inkuru zisekeje ariko zirimo isomo rikomeye.

    Source : https://kasukumedia.com/byinshi-utamenye-ku-mugabo-temarigwe/

  • Byinshi utamenye ku mafi #rwanda #RwOT

    Hari inkuru ivuga ku muryango utuye ku nkombe y'ikiyaga, aho kurya amafi byabaye umuco ukomeye. Mu muryango wabo, buri mugoroba wasangaga barimo gutegura amafi, bakaganira ku kamaro kayo ku buzima.

    Umunsi umwe, umubyeyi mukuru muri uwo muryango, witwaga Nyirabakunzi, yabwiye abana be:
    'Amafi atuma tugira ubuzima bwiza. Afite intungamubiri nyinshi nk'amavuta meza azwi nka Omega-3, afasha mu mikorere myiza y'ubwonko ndetse n'umutima.'

    Yarakomeje ati:
    'Umutima wawe ukeneye imbaraga zituruka ku mafi kugira ngo urusheho gukora neza. Ntabwo ari ibyo gusa; amafi arinda indwara nyinshi nk'umutwe uhoraho n'umuvuduko ukabije w'amaraso. Ndetse abana bakura neza kuko amafi afasha amagufa gukomera.'

    Umwana muto muri abo, witwaga Kamana, yabajije ati:
    'None se mama, ni amafi yose afasha cyangwa hari ayo tugomba kwitondera?'

    Nyirabakunzi asubiza agira ati:
    'Icyo kintu ni cyiza ko ubajije. Amafi yose ni meza, ariko niba ari amafi mashya, ni byo byiza kurushaho.

    Twirinda amafi y'inyama z'ibyuka kuko aba afite ibirungo byinshi bishobora gutera indwara. Ntimukibagirwe no guteka amafi mu buryo butarimo amavuta menshi.'

    Bakomeza kuganira, buri wese yishimira kumenya ibyiza byo kurya amafi. Uwo muryango wahisemo gukora uko ushoboye ngo buri cyumweru bajye barya amafi inshuro ebyiri cyangwa eshatu. Abana babo bakura neza, bagira ubwenge, kandi bameze neza ku mubiri.

    Ubutumwa bw'iyi nkuru ni uko kurya amafi bidufasha kugira ubuzima bwiza, ubwenge bwinshi, n'umutima ukora neza.

    Ni ingenzi rero gushyira amafi mu mafunguro ya buri munsi uko bishoboka.

    Source : https://kasukumedia.com/byinshi-utamenye-ku-mafi/

  • Kamonyi: Mbasabye gukunda Igihugu nkuko Inkotanyi zakitangiye kugira ngo tubeho-Mukama Abbas #rwanda #RwOT

    Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya Ruswa, Mukama Abbas yasabye abaturage ba Rugalika ho muri Kamonyi kugandukira Ubuyobozi ariko kandi no kudaceceka mu gihe babona ibitagenda, ahari Ruswa n'akarengane. Yabasabye gukunda no gukorera Igihugu, ababwira ko icyo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ashaka ari uko umuturage aba ku Isonga, akitabwaho mu buryo bwose.

    Aganira n'Abanyarugalika mu nteko y'Abaturage yo kuri uyu wa 03 Ukuboza 2024 yabereye mu kagari ka Bihembe, Umurenge wa Rugalika, Mukama Abbas yababwiye ko umunsi ku wundi bakwiye guharanira gukora ibyiza, bakubaha ubuyobozi ari nako bakundisha abo babyara Igihugu no kukitangira.

    Mukama Abbas/Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya Ruswa.

    Avuga ku burere bukwiye guhabwa abana yagize ati' Leta ikora ibyo igomba gukora ariko uburere bwa mbere ubuhabwa n'ababyeyi. Abana bazonke Amashereka meza arimo Urukundo abakundishe Igihugu. Tudakoze ibyo twaba duhemukiye Perezida wacu kandi yaratuvunikiye. Uwakugiriye neza uzamusubize Ineza kuko kuba turi hano twemye ni ukubera Paul Kagame. Ineza yatugiriye ntabwo twabona amafaranga tumuha uretse kumusabira ku Mana, Izamuhe Ijuru'.

    Yagize kandi ati' Mbasabye gukunda Igihugu, mukitangire nkuko Inkotanyi zakitangiye kugira ngo tubeho. Ndumunyarwanda muzayizirikane! Imana yashatse ko tuba Abanyarwanda izi impamvu twavutse turi Abanyarwanda, ntitwabihindura uko byagenda kose. Turi abavandimwe, dufite ururimi rumwe ruduhuza, Umuco wacu ni umwe. Ntabwo byari kunanira Imana ko twavuka buri muntu afite ururimi avuga, ariko yashatse ko tugira umuco uturanga, ururimi rwacu ni ururimi rumwe'.

    Yakomeje ababwira ati' U Rwanda rwavuye habi, rwazutse 1994 Perezida wa Repubulika amaze guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Niyo mpamvu twongeye kuzuka bwa Kabiri. Dufatane urunana rero kandi tuzahoze Imana mu mitima yacu. Uru Rwanda ni turufate mu maboko yombi, muzahorane Uwiteka, Muzahorane Perezida Paul Kagame mu mitima yanyu. Atwifuriza ineza, dukomeze tumukunde, twagize amahirwe turamubona, ni Imana yamuduhaye. Abana bacu arabakunda, arabifuriza ibyiza, Kamonyi muyirinde'.

    Mukama, yababwiye ko abayobozi ari abagaragu b'abaturage bose, ko kandi iyo bitwaye neza imbere yabo babakundisha Igihugu, ko iyo bakemuye ibibazo byabo babakundisha Perezida Paul Kagame.

    Avuga ko Abanyarwanda bagize amahirwe Imana Ibaha Perezida Paul Kagame ukunda Abanyarwanda, ubifuriza ineza. Ati' Yatubwiye ko muri iyi manda y'imyaka itanu ari ugushyira Umuturage ku Isonga'. Yakomeje ababwira ko utazabakorera akazi nk'uko bigomba batazaceceka, bazajye babibwira Perezida wa Repubulika kuko iyi myaka itanu nta muturage ugomba kurengana. Yabasabye kwamagana Ruswa muri Kamonyi.

    Muri iyi nteko y'Abaturage yahuriranye n'Icyumweru ngaruka mwaka cyo kurwanya Ruswa, Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya Ruswa, Mukama Abbas yavuze ko Ubuyobozi buyobowe na Perezida Paul Kagame butihanganira na rimwe umuntu wese urya Ruswa. Yakiriye ndetse afasha guha umurongo ibibazo n'ibyifuzo by'Abaturage ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi n'abandi bayobozi barimo inzego z'Umutekano. Yibukije ko ahari Ruswa nta Mutekano uharangwa, nta Terambere, nta Mibereho myiza y'Abaturage.

    Mukama Abbas

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/12/04/kamonyi-mbasabye-gukunda-igihugu-nkuko-inkotanyi-zakitangiye-kugira-ngo-tubeho-mukama-abbas/

  • Amateka ya Netumbo wimyaka 72 waciye agahigo… – #rwanda #RwOT

    Nandi-Ndaitwah w’imyaka 72, ubarizwa mu Ishyaka SWAPO [South West Africa People's Organization], yegukanye intsinzi n’amajwi 57% nyuma y'amatora yateje impaka yabaye mu cyumweru gishize.

    Ishyaka rya SWAPO (South West Africa People’s Organisation) riri ku butegetsi muri iki gihugu kinini ariko gituwe n’abaturage bacye guhera mu mwaka wa 1990, ubwo cyabonaga ubwigenge kuri Afurika y’Epfo yagikolonije (nyuma y’Ubudage).

    Nandi-Ndaitwah, umurwanashyaka ukomeye wa SWAPO, yari asanzwe ari umuyobozi w’umwizerwa umaze imyaka 25 mu myanya y'ubuyobozi ikomeye muri leta.

    Ubwo ibyavuye mu matora byari bimaze gutangazwa, ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo ya Nandi-Ndaitwah w’imyaka 72, wagize ati: “Igihugu cya Namibia cyatoye amahoro n’umutekano.”

    Ndemupelila Netumbo Nandi-Ndaitwah agiye kuba Perezida wa gatanu uyoboye Namibia, nyuma y'igihe kirekire akora imirimo inyuranye mu Inteko Ishinga Amategeko.

    Incamake ku buzima bwa Perezida mushya wa Namibia, Netumbo Nandi-Ndaitwah

    Netumbo Nandi yabonye izuba ku ya 29 Ukwakira 1952, avuka kuri Justina Nekoto Shaduka-Nandi na Petrus Nandi, avukira ahitwa Onamutai muri Ovamboland mu bana Icyenda, mu Majyepfo y'Uburengerazuba bwa Afurika. Se yari umunyedini w'Umwangilikani.

    Nandi-Ndaitwah yagiye mu buhungiro mu 1974 maze yinjira mu banyamuryango ba SWAPO muri Zambia. Yakoze ku cyicaro gikuru cya SWAPO i Lusaka kuva mu 1974 kugeza mu 1975. Yize mu ishuri ryisumbuye rya Lenin Higher Komsomol School muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti kuva mu 1975 kugeza mu 1976. Yasoje afite impamyabumenyi mu by'umurimo n'ibikorwa by'urubyiruko.

    Mu 1987 yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buyobozi bwa Leta n'icungamutungo yakuye mu ishuri rikuru ry'ikoranabuhanga rya Glasgow mu Bwongereza, naho mu 1988 abona indi mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, mu mibanire mpuzamahanga yakuye muri kaminuza ya Keele nayo iri mu Bwongereza. Mu 1989, Nandi-Ndaitwah yabonye impamyabumenyi ihanitse mu byerekeranye na diplomasi, nayo yakuye muri kaminuza ya Keele.

    Yabaye umuyobozi wungirije wa SWAPO kuva mu 1976 kugeza mu 1978, aza kuba umuyobozi mukuru muri w'iri shyaka kuva mu 1978 kugeza mu 1980. Kuva mu 1980 kugeza mu 1986, yari umuyobozi mukuru wa SWAPO muri Afurika y'Iburasirazuba, ifite icyicaro i Dar es Salaam.

    Kuva mu 1991 kugeza mu 1994, Nandi-Ndaitwah yari Perezida w'Umuryango w'Igihugu w'abagore muri Namibia (NANAWO). Yabaye umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Namibia kuva mu 1990.

    Yabaye Minisitiri Wungirije w'Ububanyi n'amahanga n'ubutwererane kuva mu 1990 kugeza 1996 ndetse muri uyu mwaka, yatowe nk’umuyobozi mukuru w'ibikorwa by'umugore mu biro bya Perezida, aho yakoze kugeza mu 2000. Mu 2000 yazamuwe mu ntera agirwa Minisitiri, ahabwa inshingano z'imibereho myiza y'abagore n'abana.

    Kuva mu 2005 kugeza 2010, yari Minisitiri w'itangazamakuru n'itumanaho muri Guverinoma ya Namibia. Nyuma, yaje kuba Minisitiri w'ibidukikije n'ubukerarugendo kugeza igihe abaminisitiri bakoze amavugurura mu Kuboza 2012, ari naho yagizwe Minisitiri w'ububanyi n'amahanga.

    Ku butegetsi bwa Perezida Hage Geingob, Nandi-Ndaitwah yagizwe Minisitiri w'Intebe Wungirije wa Namibia muri Werurwe 2015, mu gihe yakoraga nka Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane.

    Muri Werurwe 2023, Perezida Geingob yatoranije Netumbo Nandi-Ndaitwah nk’umukandida ku mwanya wa Perezida watanzwe na SWAPO mu matora rusange ya Namibia yo mu 2024. Nyuma y’urupfu rwa Geingob muri Gashyantare 2024, Nandi-Ndaitwah yagizwe Visi perezida, asimbuye Nangolo Mbumba wari wabaye Perezida.

    Yahawe igihembo cy'ubuyobozi bwiza mu bihembo bya Namibia Sustainable Development Awards. Nyuma yaho yahawe n'ikindi gihembo yaherewe mu nama yiswe '2024 Nala Feminist (Nalafem) Summit.' Afite kandi impamyabumenyi y’ikirenga yakuye muri kaminuza ya Dar es Salaam, muri Tanzania.

    Netumbo Nandi-Ndaitwah yashakanye na Epaphras Denga Ndaitwah, wahoze ari Umuyobozi w’ingabo z'igihugu.

    Nyuma yo kurahirira izi nshingano, azaba yinjiye mu itsinda ryihariye kuri ubu ririmo Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, umugore umwe rukumbi ufite igihugu ayoboye muri Afurika. 


    Namibia yatoye Perezida wa mbere w’umugore

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149222/amateka-ya-netumbo-wimyaka-72-waciye-agahigo-ko-kuba-umugore-wa-mbere-ugiye-kuyobora-namib-149222.html

  • Safi Madiba yaje i Kigali gushaka umukunzi -A… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka 'Kimwe Kimwe' yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ahagana Saa Sita z'ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2024, yakirwa n'inshuti ze, abo mu muryango we, abakobwa bo muri Kigali Protocol n'abandi. 

    Imyaka ine yari ishize abarizwa muri Canada, ndetse ni naho yakoreye ibikorwa bye by'umuziki nk'umuhanzi wigenga. Ni nyuma y'uko atandukanye na bagenzi be babanaga mu itsinda rya Urban Boys ryubatse ibigwi.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Safi Madiba yavuze ko 'Ni sawa cyane. Ndishimye pe ntakindi.' Uyu mugabo yavuze ko afite igihe kinini mu Rwanda, kandi ko kuva yabona ubwenegihugu bwa Canada ari nabwo yahise atangira urugendo rwo kugaruka mu Rwanda.

    Yavuze ko yari akumbuye amafunguro yo mu Rwanda arimo nk'ipilawu, Capati n'ibindi. Ati 'Ndatashye. Aha ni mu rugo. Ndatashye rero mu rugo ha kabiri.'

    Safi Madiba yavuze ko ibitaramo yakoreye mu Bufaransa byagenze neza, kandi ko ibihangano bye byanageza muri Korea y'Amajyaruguru

    Yavuze ko kimwe mu bimuzanye mu Rwanda harimo no guhura na bagenzi be muri Urban Boys 'kuko dufitanye imishinga tuzakorana'.

    Safi yavuze ko n'ubwo yatandukanye na bagenzi be 'ariko twakomeje kuvugana' kandi hari imishinga 'turi gutegura'. Avuga ko igitaramo cye kizaba ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024 muri rusange kigamije guhura n'abafana. Ati 'Ni uguhura n'abafana tugaborana.' 

    Yavuze ko atari igitaramo muri rusange, ari nayo mpamvu yahisemo ko kizabera mu kabyiniro, kuko ari ibirori bigamije gusabana n'abafana be.

    Abajijwe niba yarabonye umukunzi mushya nyuma y'uko atandukanye na Niyonizera Judith, yavuze ko 'ntawe'. Yongeraho ati 'Biri mubizanye (gushaka umukunzi).'

    Ni rwo rugendo rwa mbere akoreye mu Rwanda ari ingaragu, kuko yahaherukaga ari umugabo urwubakanye na Niyonizera Judith ariko bamaze gutandukana mu buryo bwemewe n'amategeko. 

    Safi Madiba yatangaje ko tariki 7 Ukuboza 2024 azasabana n'abafana be mu birori yateguye 

    Safi yavuze ko agenzwa no gushaka umukunzi i Kigali kuko amaze igihe atari mu rukundo

    Safi Madiba yavuze ko yiteguye kugirana ibiganiro na bagenzi be babarizwa muri Urban Boys



     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149213/safi-madiba-yaje-i-kigali-gushaka-umukunzi-amafoto-149213.html

  • Ubuzima bwa Aptre Masasu wemejwe nkumuvugab… – #rwanda #RwOT

    Apôtre Joshua Masasu Ndagijimana ni umugabo w’umugore umwe (Lydia Masasu) bafitanye abana batanu, abahungu babiri ndetse n’abakobwa batatu. Iyo wumvise amateka y’ubuzima bw’inzitane yanyuzemo ukabugereranya n’ubwo abayemo uyu munsi, usanga Imana yaramuhinduriye amateka mu buryo bukomeye. Abana be barakuze ndetse bamwe baminuje hanze y’u Rwanda.

    Nk’uko biri mu nkuru InyaRwanda.com yabagejejeho tariki 3 Nzeri 2017, Apôtre Masasu yatangarije abakristo be b’i Kimisagara ko yanyuze mu buzima bw’inzitane akaragira ihene, agafungwa, akarwara amavunja ariko ubu akaba agendera mu modoka ihenze yahawemo impano n’abakristo be.

    Si ibyo gusa ahubwo nyuma yo kwiyegurira Imana hari byinshi avuga ko yungukiye muri Yesu Kristo. Icyo gihe yagize ati: “Naragiye ihene, narafunzwe, narwaye amavunja, nabanye n'umugore yambara umwenda umwe (igitenge), niba ntarahemukiye Imana icyo gihe, nzayihemukira ubu? Ubu ndahiriwe, Masasu ngenda muri V8,… Ntafite urugo rwiza sinabwiriza, sinjye ubitegeka ni Bibiliya.”

    Incamake y'amateka ya Apôtre Masasu watangije Restoration church

    Apôtre Joshua Ndagijimana Masasu bakunda kwita Daddy yavutse mu mwaka 1960, avukira mu mudugudu umwe mu cyahoze ari Cyangugu. Magingo aya Apotre Masasu afite imyaka 64 y'amavuko. Mu mwaka wa 1989 ni bwo yashakanye na Lydia Masasu, bakaba barabyaranye abana batanu ari bo Deborah Masasu, Joshua Masasu, Caleb Masasu, Esther Masasu na Yedidiah Masasu.

    Deborah Uwamahoro Masasu imfura ya Apôtre Masasu na Lydia Masasu, afite impano yakomoye ku babyeyi be yo kubwiriza ubutumwa bwiza. Uyu mukobwa ni umuyobozi wa Deborah Masasu Collection (African collection) ndetse ni nawe watangije itsinda Shining Stars rimaze kwamamara cyane mu Rwanda. 

    Apôtre Masasu ni we watangije itorero Evangelical Restoration Church, itorero ryagize uruhare runini mu isanamitima nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Iri torero, kugeza ubu rifite insengero zirenga 60 ku isi, zose zikaba ziyoborwa na Apôtre Joshua Masasu.

    Apôtre Masasu afite umukandara w’umukara mu mukino wa karate

    Apôtre Masasu avuga ko mu gihe yari impunzi nta na rimwe yishimiye uburyo bafatwaga mu gihugu cyabacumbikiraga, dore ko byanamuteye kwinjira mu mukino njyarugamba wa Karate aho yavanye umukandara w’Umukara, ibyo byose byari ukugira ngo yihagarareho, nk'uko akunze kubivugaho iyo ari kubwiriza ubutumwa bwiza bw'Imana, aho ashyiramo no gusetsa akerekana bimwe mu bijyanye na Karate.

    Apôtre Masasu avuga ko yakijijwe ari umukene wo kubabarirwa

    Mu mwaka wa 2015 ubwo yari yatumiwe mu itorero Patmos of Faith church riyoborwa na Prophet Bosco Nsabimana (Pastor Fire), yabwiye abakristo b’iri torero ubuhamya bwe, avuga ko yakijijwe ari umukene wo kubabarirwa, ariko ubu Imana ikaba yaramuhinduriye amateka. Intumwa  y’Imana Masasu avuga ko agishakana n’umugore we (Lydia Masasu), banyuze mu buzima bubi kugeza aho umugore we yambaraga igitenge kimwe umwaka ugashira. 

    Ati: “Uyu mugore mureba dushakana nari agasore karangiza amashuri ariko katagira ubuzima, gakunda Imana. Nari agakozi k'Imana ariko kameze nabi, Umwuka Wera yaje nta giceri (nta mafaranga mfite), turashakana tumarana imyaka ine, yambara igitenge kimwe, murabona ko mfite umugore mwiza imbere n'inyuma,…”

    Apôtre Masasu avuga ko yakirijwe mu kabyiniro

    Mu mwaka wa 2015 ubwo yabwiraga itangazamakuru uko yakiriye agakiza, icyo gihe yagize ati: “Twimukiye Kinshasa, aho ni ho nahuriye na Yesu. Icyo gihe nari ngiye kurangiza Kaminuza, Imana ingirira neza ndakizwa, nari umusore urimbutse, nateraga imigeri karate n'ibindi, nkizwa rero ndi Umunyamujyi. 

    Sinakirijwe mu itorero, nakirijwe mu kabyiniro 'Boite de nuit', nari nsanzwe ndi umugatulika utari na we hanyuma nisohokeye umugabo aransanganira atangira kumbwiriza ubutumwa nifitiye icupa numva aransagariye. Yambwiye ko kugira ngo umuntu ahindukirire Yesu agomba kumubamo,..kumva ko Yesu yakuzamo byambereye ikintu gishya cyane. Ndamwemerera ndamubwira nti naze anjyemo (Yesu).”

    Ku bijyanye n'ubuzima bwa kinyeshuri, Imana yaramushoboje akomeza amasomo ye muri Kaminuza UPC (Université Protestante du Congo) aho yanakuye impamyabumenyi mu bijyanye n'ikoranabuhanga n'itumanaho (Electronics and Communication). Arangije amashuri ye ni bwo yatangije Jerusalem Ministry ubwo bari i Kinshasa mu murwa mukuru wa Zaïre y’icyo gihe.

    Uyu murimo ukaba wari ufite intego yo kwegera impunzi z'Abanyarwanda bari muri icyo gihugu mu rwego rwa Gospel aho umutwaro yari afite wari ukumenyekanisha Kristo muri abo Banyarwanda. Icyo gihe ni bwo Yoshua Masasu yatangiye kuzana ibyiringiro muri izo mpunzi zitari zifite ibyiringiro kubera ubuhunzi mu gihugu kitari icyabo. 

    Apôtre Masasu ayobora Restoration Church ku Isi

    Mu mwaka wa 1994, Apôtre Masasu yaje kugaruka mu Rwanda nyuma yo kumvira ijwi ry'Imana nk'uko abivuga, nubwo byari ibihe bitoroshye bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Akigera mu Rwanda yahise atangiza itorero Restoration Church. Uretse uru rusengero ayoboye, yanabaye mu buyobozi bw'indi miryango mpuzamatorero nka FOBACOR, Hope Rwanda, Alliance na PEACE Plan.

    Apôtre Masasu ni umwe mu bakozi b’Imana bafata umwanya bakiherera n’Imana mu masengesho yo kwiyiriza ubusa (batarya ndetse batanywa). Amakuru agera ku InyaRwanda.com ni uko Apôtre Masasu yiyiriza ubusa iminsi 40 ari wenyine mu butayu asengera itorero rya Kristo n’igihugu, nyuma y’iyi minsi 40 akongera agafatanya n’abakristo be mu yandi masengesho y’iminsi 40, ubwo yose hamwe akaba ari iminsi 80 ikurikiranye uyu mukozi w’Imana afata buri mwaka akiherera n’Imana. 

    Mu 2022, Apôtre Joshua Masasu yamuritse igitabo cye cya mbere yise 'Delivered from All My Fears' bishatse kuvuga ugenekereje mu Kinyarwanda ngo 'Nakize ubwoba bwanjye bwose' yari amaze imyaka irenga irindwi yandika.

    Igitabo 'Delivered from all my Fears', gikubiyemo inkuru mpamo y'ibihe Apôtre Masasu yanyuzemo ubwo yari akiri umusore amaze kwinjira mu nzira yo gukorera Imana. Kigaruka kandi ku byaha byinshi yagiye akora ariko abikoreshejwe n'ubwoba, nyuma akaza kumenya inzira y'inkomezi yakoresha yigobotora ubwo bwoba. Yavuze ko iyo nzira ari uguharira Yesu byose akaba ariwe ubigenga.

    Ubwo yagarukaga ku bwoba nyirizina butera urubyiruko, yavuze ko benshi muri bo bagira ubwoba butewe no kwanga ubuzima babayemo, bigatuma batinya ahazaza, abatishimira ubuzima babayemo bakifuza kujya mu bihugu byo hanze, guhangayikishwa n'ibitaraba, bityo bikabaganisha ku kugira agahinda gakabije.

    Uyu mukozi w’Imana ukunze gutanga inyigisho ziganjemo izisana imitima, yavuze ko iki gitabo yacyanditse mu myaka irindwi, nyuma yo gusanga ubwoba buri mu bantu ari karande ndetse ko bwatangiye kera Isi ikiremwa muri Eden.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka nabwo, Intuma y’Imana Masasu yavuze ubutumwa muri BK Arena, aho yari yatumiwe mu gitaramo umuramyi Chryso Ndasingwa yamurikiyemo album ye yise ‘Wahozeho.’

    Kuri ubu rero, Apôtre Joshua Masasu yemejwe nk'umuvugabutumwa mu gitaramo itsinda 'Joyous Celebration' rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika y'Epfo ryatumiwemo i Kigali, kikaba kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ukuboza 2024.

    Iri tsinda riri mu matsinda afite amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange, byumwihariko bakaba babimazemo imyaka irenga 30.

    Ni itsinda ryashinzwe mu 1994, kuri ubu rikaba rimaze gukorera muri Studio albums umunani zisanga izindi Icyenda bakoze mu buryo bwa Live.

    Amakuru ahari ahamya ko iri tsinda ry'abanyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana rizagera i Kigali rigizwe n'abantu barenga 45.

    Ubuyobozi bwa Sion Communications iri gutegura iki gitaramo, buvuga ko nubwo nta makuru menshi buratangaza, abantu bakwiye gutangira kwitegura kuramya no guhimbazanya Imana n'iri tsinda kimwe n'abahanzi b'Abanyarwanda bazatumira.

    'Joyous Celebration' ni itsinda ry'abanyamuziki ryakoranye na Sony Music mbere y'uko mu 2021 batangira gukorana na Universal Music hamwe na Motown Gospel.

    Mu ndirimbo zabo zikunzwe cyane, harimo iyitwa ‘Bekani Ithemba,’ ‘Alikho Lelifana,’ ‘Awesome is your name,’ ”I Am the winner,’ ‘Who Am I,’ ‘Wenzile,’ ‘Wakhazimula,’ ‘Tambira Jehova,’ ‘Iyo Calvari’ n’izindi nyinshi zagiye zirebwa na za miliyoni kuri YouTube.

    Joyous Celebration itegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyiswe “Joyous Celebration Live in Kigali”. Iki gitaramo cyateguwe na Sion Communication na Zaburi Nshya Events, kizaba tariki 29 Ukuboza 2024, muri BK Arena. Alarm Ministries iri mu bazaririmba muri iki gitaramo.

    Igitaramo Joyous Celebration bazakorera mu Rwanda kiri mu bitaramo bikomeye 6 bagiye gukora mu mpera za 2024. Ni ibitaramo bise “Joyous Celebration 28 Summer Tour” bizaherekeza umwaka uyu mwaka.

    Tariki 07 Ukuboza aba baririmbyi bo muri Afrika y’Epfo bazataramira muri Kimberly; tariki 15 Ukuboza bataramire muri Johanesburg muri Rhema Bible Church; tariki 16 Ukuboza bataramire muri Mafikeng muri Mbatho Convention Center;

    Tariki 20 Ukuboza aba baririmbyi bazataramira muri Malawi mu Mujyi wa Lilongwe muri Bingu International Conventional Centre; tariki 29 Ukuboza bataramire mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali muri BK Arena, naho tariki 31 Ukuboza bataramire muri Mayine (Durban) muri ICC.


    Apotre Masasu yamaze kwemezwa nk’umuvugabutumwa mu gitaramo ‘Joyous Celebration Live in Kigali Concert’

    Uyu muvugabutumwa wanyuze mu buzima bushaririye, akunze kumvikana mu nyigisho zisana imitima

    Apotre Masasu n’umuryango we 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149218/ubuzima-bwa-apotre-masasu-wemejwe-nkumuvugabutumwa-mu-gitaramo-joyous-celebration-itegerej-149218.html

  • Bisobanuye iki kuba Intore ari wo murage udaf… – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024. Ni mu gihe iyi Nama ya Unesco iri kuba ku nshuro ya 19 yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukuboza 2024, ikazasozwa ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024. 

    Mu itangazo rya Unesco, yanagaragaje ko bashyize ku rutonde rw'umurage w'Isi ubworozi w'amafi bwifashishwa muri Koreya, gutunganya indabo za rose bizwi cyane muri Arabia Saudite, gukora isabune muri Palestine ndetse no gushushyanya bizwi cyane muri Serbia.

    Kuri uru rutonde hanashyizweho kandi 'Wosana', umuco gakondo w'abo mu gace ka Bakalanga muri Botswana, imbyino yamamaye nka 'Reog Ponorogo Performing Art' yo muri Indonesia ndetse n'umuziki wo muri Paraguay wamamaye nka 'Guarania'.

    Mu butumwa bwo ku rubuga rwa X, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascéne yavuze ko 'Ni icyemezo gikomeye gikurikira iyandikwa ry'Ishyamba rya Nyungwe n'Inzibutso za Gisozi, Nyamata, Bisesero na Murambi mu murage w'isi. N'ibindi byiza biri imbere.'

    Ubu u Rwanda rugize ahantu hatandatu (6) hari ku rutonde rw'ahagenwe nk'umurage w'isi, nyuma yo kwemeza Parike ya Nyungwe ku wa kabiri, ku wa gatatu hemejwe inzibutso enye za jenoside za Nyamata, Murambi, Gisozi na Bisesero ndetse n'Intore z'u Rwanda.

    Minisitiri Bizimana aherutse kubwira RBA ko iyandikwa ry'igikorwa nk'iki mu murage w'Isi ari ishema ku gihugu kandi 'bituma icyo gikorwa cyanditswe kimenyekana ku rwego mpuzamahanga.' Yavuze ko ibi byongera 'ba mukerarugendo ndetse byongera n’uburyo bwo kukirinda'.

    Kimwe mu bishingirwaho kugirango igikorwa gishyirwe mu murage w'Isi wa UNESCO, harimo ko igihugu gitegura dosiye igaragaza ko icyo kintu gisabirwa kwandikwa ku murage w’Isi gifite agaciro kari ku rwego mpuzamahanga kadasanzwe. Ibi bishimangira ko u Rwanda rwari rwatanze ubusabe.

    Ni izihe nyungu mu kuba Intore z'u Rwanda zashyizwe mu murage w'Isi?

    Umunyamabanga Mukuru  w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo yanditse kuri konti ye ya X, agaragaza ko yashimishijwe no kuba UNESCO yafashe icyemezo cyo gushyira Intore z'u Rwanda mu murage w'Isi udafatika. Yumvikanishije ko ari inkuru nziza iherekeje impera z'uyu mwaka yakiranwe ubwuzu.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore yagaragaje ko kuba Intore zashyizwe mu birinzwe nk’umurage w’Isi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi, Uburezi n’Umuco (UNESCO), biteye ishema.

    Yavuze ati ' Mbega Umunezero,mbega ishyaka ridakuka. Ntore bene umuco ni mwivuge imyato maze nk’uko ubutore buturanga twongere duhaguruke twishimiye Imihigo twesheje ubu amahanga ari kutwirahira u Rwanda rwongeye guhamya Intego.'

    U Rwanda rwashyize umukono ku Masezerano Mpuzamahanga ya UNESCO y'i Paris mu Bufaransa yo ku wa 17 Ukwakira 2003 yo kubungabunga umurage ndangamuco udafatika (2003 Convention for the Safeguarding of the Intangible Cultural Heritage).

    Aya masezerano yemejwe burundu n'u Rwanda n'Iteka rya Perezida No 53/01 ryo ku wa 02/11/2012 ryemeza burundu amasezerano yo kubungabunga umurage ndangamuco udafatika.

    Ingingo ya 2 y'Amasezerano Mpuzamahanga ivuga ko umurage ndangamuco udafatika ugizwe n'ibi bintu bikurikira:

    Uruhererekane nyemvugo (oral traditions and expressions, including language as a vehicle of the intangible cultural heritage);

    Imyiyereko gakondo (performing arts); ariho dusangamo n'Intore.

    Imigenzo, imihango n’ibirori gakondo (social practices, rituals and festive events);

    Ubumenyi n’imigenzereze ku bintu karemano (knowledge and practices concerning nature and universe);

    Ubumenyingiro bushingiye ku bugeni n’ubuhanzi gakondo (traditional craftsmanship).

    Ku wa 29 Ukuboza 2023, Umukozi Ushinzwe kubungabunga Umurage muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mbonergagihugu, Mutangana Steven, yari yatangaje ko bamaze gutanga ubusabe muri Unesco bwo kwandikisha ubutore/Intore nk'umurage ndangamuco w'u Rwanda udafatika ku rwego rw'Isi.

    Yavuze ibi ubwo yari yitabiriye inama nyunguranabitekerezo kuri raporo y'Igihugu y'Ishyirwa mu bikorwa ry'Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye Umurage Ndangamuco Udafatika, y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye Rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n'Umuco [UNESCO], yo mu 2003. 

    Mutangana Steven, yavuze ko Ubutore cyangwa se kuba Intore ari ikintu cyagutse gikwiye kubungabungwa ku rwego rw'Isi.

    Icyo gihe yagize ati 'Haba harimo filozofiya y'u Rwanda ituma umuntu agira ubutore bitari kubyina gusa, kuko ubutore hari byinshi busobanura. Kuba rero twarasabye ko bwakemezwa nk'umurage ku rwego rw'Isi hari icyo bivuze ku muco w'igihugu kandi gikomeye.

    Hari undi murage ndangamuco udafatika tumaze kwemeza ku rwego rw'igihugu urimo ingoma, umuganura, agaseke, imigongo, ariko ubushakashatsi buracyakomeje kuko u Rwanda bukungahaye cyane kuri uyu murage, mu myaka iri imbere uru rutonde ruzaguka rwose.'

    Inyandiko ziri kuri Internet zigaragaza ko iyo umurage udafatika wanditswe muri UNESCO, biba bisobanuye ko utangira kurindwa ku rwego Mpuzamahanga, kandi urushaho kujya mu bikurura ba mukerarugendo.

    Hejuru y'ibyo kandi abakozi bashinzwe kuwubungabunga mu gihugu cyatoranyijwe, bahugurwa na UNESCO. 

    UNESCO kandi yakira ikanatera inkunga imishinga y'iterambere ishamikiye kuri uyu murage uba watangajwe, kuko bafite ishami ry'ikigege cyo gutera inkunga imishinga nk'iyi iba yashyizwe mu murage w'Isi.


    Intore ni wo murage udafatika wa mbere w’u Rwanda wanditswe kuri uru rutonde

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149219/bisobanuye-iki-kuba-intore-ari-wo-murage-udafatika-wa-mbere-wu-rwanda-wanditswe-na-unesco-149219.html

  • Hatanzwe imfashanyigisho z'amashusho avuga, mu masomero rusange y'abana – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi, hagamijwe kuzamura urwego rw'imyigire y'abana.

    Gahunda yo gutanga imfashanyigisho y'amashusho afite amajwi bwa mbere yatangiriye mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika igamije kuzamura imyigire y'abana bakomoka kuri uyu Mugabane, hifashishijwe amashusho afite n'amajwi.

    Micomyiza yasobanuye ko izi mfashanyigisho zizatangwa hifashishijwe ibikoresho by'ikoranabuhanga nka televiziyo, murandasi na telefoni, igafasha abakomoka mu miryango ikennye.

    Ati 'Twakoze ubushakashatsi tubona ko muri Afurika, mu miryango imwe n'imwe badafite ibikoresho by'ikoranabuhanga bikenerwa mu gutambutsa izi mfashanyigisho z'amashusho avuga, dusanga bari ku kigero cya 20%'.

    Yavuze ko ahanini usanga ubukene bwo kubura ibyo bikoresho butuma abana babura ubumenyi buhagije.

    Ati 'Twahisemo kugera kuri ba bana baba mu miryango idafite televiziyo mu ngo zabo, duhitamo amarerero ahurirwaho na benshi, duhitamo kujya dutegura ibiganiro tukabibashyikiriza, tubategurira n'ibikoresho bizabafasha. Bagahurizwa hamwe mu mpera z'icyumweru cyangwa mu biruhuko, bakabereka ibiganiro mfashanyigisho'.

    Ku ikubitiro batangiranye n'amasomero atanu. Ayo masomero aherereye Rulindo, Ngororero, Kirehe, Mahama [mu Nkambi] na Nyanza. Bahawe televiziyo, indangururamajwi ndetse na 'Frash Disk' iriho ibiganiro, ndetse n'ibitabo bifitanye isano n'ibiganiro bahawe, bizerekwa abana.

    Buri somero ryahawe ibitabo 200 biri mu kinyarwanda n'icyongereza.

    Umuryango Ubongo Kids uri gukorana n'ibihugu 28, ibiganiro byawo bikaba mu ndimi 15 harimo enye zikoreshwa mu Rwanda. Abakoresha ibiganiro byawo bagera kuri miliyoni 38, nk'uko abigarukaho.

    Ineza Foundation ni umufatanyabikorwa wawo. Yahisemo gukorana na wo nk'umuryango ufasha abana kubona ibitabo, kuko yumvaga intego zawo zo gufasha abana zagerwaho vuba.

    Buri mwaka, aba bafatanyabikorwa bakora igenzura ku musaruro ibi biganiro baha abana utanga, bagasura imiryango y'abana bafata izi mfashanyigisho mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

    Ababyeyi bagera kuri 200 ni bo basuwe mu bindi bihugu bya Afurika. 98% bavuze ko abana bamaze kongera urwego rw'imitsindire n'imyitwarire yabo igahinduka, bitewe n'amasomo bigishwa arimo n'uko bakwitwara.

    Uretse inyigisho zihabwa abana hari n'izihabwa ababyeyi kugira ngo basobanukirwe uburyo bwiza bafasha abo bana.

    Binyuze muri 'application' ya telefone yitwa 'Ubongo Play Room', ababyeyi biga uko bakwifashisha ibikoresho by'ikoranabuhanga nka mudasobwa, izo televiziyo, telefoni n'ibindi bigisha abana.

    Nibamukunde Agnès, umwe mu babyeyi barerera mu irerero rya Rulindo, yavuze ko ubumenyi bw'abana bugiye kwiyongera kuko iyo bigishwaga akenshi babwirwaga gusa, bakaba bagiye kujya babona n'ibyo babwirwa.

    Ati 'Ndi umwe mu babyeyi barerera Rulindo muri Shyorongi. Ibikoresho baduhaye bizafasha abana kongera urwego rw'imyigire. Ubu noneho baduhaye televiziyo ku buryo bazajya biga berekwa ibyo bigishwa, bityo imyigire yabo ikaba myiza'.

    Niyonsaba Janvier ureberera ibikorwa bya Ineza Foundation mu mirenge 17 iherereye mu Karere ka Rulindo birimo amasomo n'amarerero, yagize ati 'Iyo umwana yiga yumva amajwi y'abandi bantu, birushaho kumukangurira ubwonko. Ni ubumenyi bwisumbuye bugeretse ku bwo abana bari bafite ariko bagiye gukomeza kubakangura,”

    'Twe twiga twagiye tubyiga tugeze mu wa kane w'amashuri yisumbuye. Umwana w'imyaka itatu, ine, itanu atangiye abimenya ubu, byaba ari uburyo bwiza bwo kuzamura imyigire ye hakiri kare'.

    Ubongo Kids ni Umuryango Nyafurika ukora ibiganiro mfashanyigisho bigenewe abana. Ubwo watangizaga uyu mushinga, wifuzaga ko abana babona ibiganiro mfashanyigisho bibafitiye akamaro.

    Niyonsaba Janvier ureberera ibikorwa bya Ineza Foundation avuga ko izi mfashanyigisho zizazamura urwego rw'imyigire myiza y'abana

    Nibamukunde Agnès, umwe mu babyeyi barerera muri Rulindo, yavuze ko ubumenyi bw'abana bugiye kwiyongera kubera amashusho agaragaza ibyo biga

    Micomyiza asobanura ko izi mfashanyigisho zizatangwa hifashishijwe ibikoresho by'ikoranabuhanga nka televiziyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatanzwe-imfashanyigisho-z-amashusho-avuga-mu-masomero-rusange-y-abana

  • Ingendo za RwandAir n'isoko ry'icyayi cy'u Rwanda muri Pakistan: Ambasaderi Khan twaganiriye – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi wa Repubulika ya Islam ya Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan, yagarutse ku buryo umubano w'ibihugu byombi ukomeje kwaguka binyuze mu guteza imbere ibikorwa by'ubucuruzi, imigenderanire n'ibindi bitandukanye.

    Ibi ni ibikubiye mu kiganiro twagiranye:

    Umubano wa Pakistan n'u Rwanda uhagaze ute?

    Uyu ni umwaka wanjye wa kabiri kandi nabonye iterambere rinini mu bufatanye bwacu. Turi abafatanyabikorwa nk'ibihugu ndetse tunafatanya mu nama mpuzamahanga. Pakistan n'u Rwanda birafashanya.

    Umubano wacu uri gutera imbere cyane nyuma y'uruzinduko rwa Perezida wa Sena muri Pakistan ndetse n'uruzinduko rwa bamwe mu bayobozi mu nzego z'umutekano muri Pakistan.

    Hari n'abacuruzi benshi bari kujya muri Pakistan, njye najyanye abacuruzi 50 muri Pakistan barimo abatumiza ibicuruzwa n'ababyohereza mu mahanga muri uyu mwaka umwe. Ubucuruzi bwacu burimo kwiyongera.

    Imikoranire mu bya politiki nayo iri kwiyongera, inkuru nziza nagarukaho ni uko u Rwanda rwafunguye ambasade muri Pakistan ifite ambasaderi ndetse n'abakozi. Ni ubwa mbere mu mateka u Rwanda rwafungura ambasade muri Pakistan.

    Ni akahe gaciro k'ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Pakistan?

    Nageze mu Rwanda ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Pakistan bufite agaciro ka miliyoni 34$, uyu munsi, dushingiye ku mibare, bwarenze miliyoni 70$. Ubucuruzi bwinshi bwibanda ku cyayi. Pakistan itumiza hejuru ya 60% by'umusaruro w'icyayi w'u Rwanda.

    Turi kureba izindi nzego twakoranamo zirimo ikawa kuko Pakistan ni igihugu cy'abaturage barenga miliyoni 250, bivuze ko iryo ari isoko rinini ku bicuruzwa by'u Rwanda. Turi no gusuzuma ibindi bicuruzwa u Rwanda rwakohereza muri Pakistan birimo ibishyimbo kuko Pakistan ibikura mu bindi bihugu, kuki se bitava mu Rwanda?

    Umuceri wa Pakistan urazwi cyane mu Rwanda, ibindi ni imyenda, ibikoresho bikoreshwa kwa muganga ndetse n'imashini zikoreshwa mu buhinzi. Pakistan iri gukora zimwe mu mashini nziza zikoreshwa mu buhinzi, zishobora gutanga umusaruro mu bihugu by'imisozi nk'u Rwanda.

    Abanyarwanda bagiye muri Pakistan babonye amasoko?

    Natwaye abacuruzi b'Abanyarwanda muri Pakistan, bose bahuye n'abacuruzi bo muri Pakistan baraganira. Benshi bagarutse bishimiye urwo rugendo, benshi ni abohereza icyayi, ikawa ndetse n'umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi mu mahanga.

    Mu Rwanda haba Abanya-Pakistan bangahe? Ni akahe gaciro k'ishoramari ryabo?

    Mu Rwanda hari Abanya-Pakistan barenga 500 n'imiryango yabo. Bari mu bijyanye n'ubucuruzi bw'imodoka, bakora mu bijyanye n'imicungire ya hoteli, bafite na hoteli zabo, restaurant ndetse banakora mu bijyanye n'ikoranabuhanga, abandi bakora mu miryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.

    Abandi bari mu bijyanye no gukora imyenda, bari gutangiza ibikorwa byo gukora imyenda bito, bizahindurwamo ubucuruzi bwagutse mu bihe biri imbere.

    Hari abaganga bo muri Pakistan bari mu Rwanda aho bakora mu bitaro bitandukanye, abandi bakaba mu bijyanye n'ubuhinzi bwagutse. Bafashe imirima minini hano aho bari guhinga ibihingwa bitandukanye birimo imboga n'imbuga. Ndetse bari gutangiza ubuhinzi bw'imboga n'imbuto nshya mu Rwanda bigurishwa ku isoko ry'imbere mu Rwanda no hanze.

    Muri rusange Abanya-Pakistan bari mu nzego zirimo ubuhinzi, inganda ndetse na serivisi.

    Duherutse kumva ikigo cyo muri Pakistan cyifuzaga gutangiza icyanya cy'inganda, bigeze he?

    Kuva u Rwanda rwafungura ambasade muri Pakistan, abantu bifuza kubaka iki cyanya cy'inganda [bahuye n'abakozi ba ambasade]. Nabanje kubahuza n'Urwego rw'Iterambere, RDB, baraganira. Banaganiriye na ambasade y'u Rwanda muri Pakistan ndetse nanjye turaganira.

    Ibiganiro biracyari mu cyiciro cy'ibanze no gushaka ubutaka. Nagiye i Musanze, mbifashijwemo na RDB ndetse nagiye i Huye ndi gushaka ubutaka bwakoreshwa muri ibyo.

    Turacyari mu byiciro by'intangiriro, umushinga uracyahari kandi icyiza cy'uwo mushinga ni uko uzaha akazi abaturage b'u Rwanda. Abashoramari bazazana ikoranabuhanga n'ishoramari ryabo, ariko abakozi bazaturuka mu Rwanda. Ni umushinga munini, ushobora kuzatwara igihe kinini, ariko ibiganiro biracyakomeje.

    Watembereye u Rwanda cyane, hari ibindi bintu ubona Abanya-Pakistan bashoramo imari mu Rwanda?

    Abashoramari bo muri Pakistan bafata u Rwanda nk'igihugu cy'ingenzi mu ishoramari. Bagifata nk'aho iyo igicuruzwa cyawe cyanditswe mu Rwanda, bifasha mu kugikwirakwiza mu bindi bihugu by'akarere.

    Turi gukora ku mishinga ihuriweho aho ibigo by'ubucuruzi byo muri Pakistan bizatangira gukorera ibicuruzwa byabyo mu Rwanda, noneho bikoherezwa mu bindi bihugu. Inzego dukoramo zirimo nko gukora imyenda, aho u Rwanda rwizerwa cyane mu guteza imbere uru rwego. Ibigo by'ubucuruzi byo muri Pakistan birifuza gushora imari hano.

    Urundi rwego rw'imikoranire ni urujyanye no gukora ibikoresho byo kwa muganga. Abanya-Pakistan bashobora gukorera ibikoresho byo kwa muganga hano.

    Mperutse no kwakira abacuruzi bifuza kugenzura amahirwe y'ishoramari ari mu bijyanye n'impu. Bareba niba nk'impu z'inka zishobora koherezwa muri Pakistan cyangwa se zikabyaza umusaruro hano mu Rwanda. Pakistan ifite ikoranabuhanga ryiza n'ubunararibonye muri ibyo bikorwa.

    Hari abacuruzi b'Abanyarwanda bafite umugambi wo kujya gutangiza inzu zicururizwamo ikawa muri Pakistan, zifite ikirango cy'ikigo cyo mu Rwanda.

    Kuki Abanya-Pakistan bafite inyota yo gushora imari mu Rwanda no muri Afurika?

    Guverinoma ya Pakistan yatangije gahunda yitwa 'Look Africa' na 'Engage Africa' [zigamije kongera imikoranire hagati ya Pakistan na Afurika]. Twahoze dukorana cyane n'ibihugu byo mu majyaruguru no mu majyepfo ya Afurika, ariko ubu Leta ya Pakistan n'abashoramari bo muri Pakistan bafite inyota yo kubaka imikoranire n'ibihugu byose byo muri Afurika.

    Duherutse gufungura ambasade eshanu nshya muri Afurika. Ubu muri rusange dufite ambasade 20 muri Afurika. Ku rundi ruhande, u Rwanda, Zimbabwe, Ethiopia n'ibindi bihugu, biherutse gufungura za ambasade muri Pakistan.

    Guteza imbere imikoranire hagati y'u Rwanda na Pakistan, cyangwa Afurika na Aziya, bizafasha impande zombi kuko duhuriye kuri byinshi birimo amateka, nyinshi mu ndangagaciro z'umuco zijya gusa, niyo mpamvu kurushaho kumvikana hagati ya Aziya na Afurika ari ingenzi.

    Ni gute wasobanura uburyo Pakistan ibona Afurika by'umwihariko?

    Ubwo nari nkiri Umuyobozi ushinzwe Afurika muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga muri Pakistan, twafashe ingamba nyinshi zigamije guteza imbere ubufatanye hagati ya Afurika na Pakistan. Nk'urugero, Ethiopian Airlines, ikigo cyo muri Afurika, cyatangiye ingendo zihuza Afurika na Pakistan.

    Ubu Abanyafurika bashobora kujya muri Pakistan bavuye muri Afurika kandi bagakoresha ikigo cy'indege cya Afurika.

    Turi mu biganiro na RwandAir, tugiye kuzasinya amasezerano na RwandAir kuko RwandAir ifite ingendo zigera i Doha muri Qatar kandi Doha iri hafi cyane ya Pakistan. Kuki se RwandAir itajya no muri Pakistan? Turi mu biganiro bijyanye na tekinike ku buryo RwandAir ishobora kujya no muri Pakistan.

    Twatangiye no gutanga buruse ku Banyafurika bakora muri diplomasi, ubwubatsi, ubuvuzi n'izindi nzego, ndetse Umunsi mpuzamahanga wa Afurika wizihizwa muri Pakistan. Twatangije ibigo by'ubushakashatsi kuri Afurika, bigamije kwiga no gusobanukirwa Afurika.

    Mu byigwa harimo amateka ya Afurika, umuco, ubukungu, politiki ya Afurika n'ibindi.

    Ugarutse kuri RwandAir; haba hari icyizere cy'uko izakora ingendo zihuza Pakistan na Doha?

    Yego hari ibiganiro birakomeje. Ubu bigeze ku rwego rwa za minisiteri. Bari kubikoraho kugira ngo bategure amasezerano ndetse no gukemura ibindi bibazo bya tekinike byaba bigihari.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingendo-za-rwandair-n-isoko-ry-icyayi-cy-u-rwanda-muri-pakistan-ambasaderi-khan