Blog

  • Kuki igikomangoma Harry na Meghan Markle bashaka gutandukanya? #rwanda #RwOT

    Amakuru aheruka ku mubano wa Prince Harry na Meghan Markle agaragaza ko hari ibibazo bikomeye muri urugo rwabo, bituma bamwe bavuga ko bashobora no gutandukana.

    Samantha Markle, umuvandimwe wa Meghan, yatangaje ko hari ibimenyetso byerekana umwuka mubi hagati yabo, birimo gutatana mu mibanire yabo ndetse no kutubahiriza amasezerano bari bafitanye na Spotify.

    Bimwe mu byagaragaye mu minsi ishize ni uko Prince Harry na Meghan Markle ubwo bari mu birori bya siporo, ariko imibanire yabo ikagaragaza kutumvikana, aho Meghan yanze gusomwa na Harry mu ruhame.

    Uyu mwuka mubi wagiye uzamurwa n'ibibazo bitandukanye birimo no kwitandukanya na Spotify nyuma yo kudashyira mu bikorwa amasezerano yari afite agaciro ka miliyoni 10 z'amadolari.

    Hari n'amakuru avuga ko Prince Harry ashaka kugaruka mu Bwongereza, ahanini ashingiye ku kwiyunga n'umuryango we cyane cyane kubera uburwayi bwa se, King Charles III.

    N'ubwo Meghan atitabiriye bimwe mu birori by'umuryango w'ibwami, ntacyo aba bombi baratangaza ku bikomeje kubavugwaho mu ruhame​.

    Source : https://kasukumedia.com/kuki-igikomangoma-harry-na-meghan-markle-bashaka-gutandukanya/

  • Hafashwe batatu biyandikishaga ubutaka butari ubwabo bakabugurisha ba nyirabwo batabizi – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo kubamurikira itangazamakuru cyabaye ku wa 04 Ukuboza 2024.

    Abakekwa batawe muri yombi ku wa 28 Ugushyingo 2024, bakaba bakurikirwanyweho ibyaha bitatu birimo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

    Umwe muri aba batawe muri yombi yakoraga nka noteri wigenga, undi na we akaba yarahoze ari noteri wigenga akaza gusezererwa agahita ashinga ikigo gitanga serivisi zijyanye no gupima ubutaka, hakaba n'undi wari umufatanyacyaha w'aba bombi mu bikorwa byabo.

    Aba uko ari batatu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu gihe dosiye zabo zigitunganywa zohererezwe ubushinjacyaha.

    Aba bagabo batawe muri yombi ku wa 28 Ugushyingo 2024, bakaba bakurikirwanyweho ibyaha bitatu

    Ibyo bashinjwa babikoraga bate?

    RIB yagaragaje ko aba bagabo babanza gucura umugambi w'uko bashobora kwihesha ubutaka bw'undi muntu. Barabanza bagashaka amakuru y'ibanze kuri ubwo butaka, aho buherereye, bagashaka amakuru kuri nyirabwo n'andi bazakenera.

    Cyane cyane bahitamo bwa butaka nyirabwo adakunze gukurikirana umunsi ku wundi.

    Nyuma yo kubona amakuru bakeneye, bashaka noteri [na we uri mu mugambi] akabafasha gukura ubutaka kuri nyirabwo akabwandika kuri mugenzi wabo.

    Nyuma bahita batangira gushaka umuguzi w'ubwo butaka, bukagurishwa na wa wundi babwanditseho ariko mu by'ukuri utari nyirabwo.

    Bahita bakora uko bashoboye ibikenewe gukorwa bigakorwa byihuse mu gihe gito, uwaguze ubutaka akishyura amafaranga bumvikanye.

    Umwe muri aba bafashwe yiyanditseho ubutaka arabugurisha ku bufasha bwa noteri. Babugurishije miliyoni 60 Frw ku wa 30 Ukwakira 2024, bukaba buherereye muri Gasabo. Bungana na hegitari imwe n'igice.

    Uwabuguze yatangije imirimo, nyirabwo w'ukuri abibonye amakuru amenyekana ubwo.

    RIB yatangaje ko umwe muri bo ari we washatse amakuru ajyanye n'ubutaka bagurishije, abinyujije mu kigo cye, amakuru ayaha uwari noteri nawe ashaka uwo wundi babwanditseho.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza ku byo aba bagabo bashinjwa rigikomeje.

    Ati 'Mu ibazwa ryabo baremera icyaha ariko bakagiramo ibyo bagenda babeshya iperereza rigomba gutahura. Iperereza rirakomeje kugira ngo n'abandi nabo bashobora kuba barabigizemo uruhare bakurikiranwe.'

    Dr. Murangira yavuze ko hari n'ubundi buryo abantu basigaye bakoresha mu gutuburira abandi mu bijyanye n'ubutaka.

    Yavuze ko mu bagiye bafatwa n'ibyo bagenda batahura, byagaragaye ko hari abashaka amakuru ku butaka runaka bakamenya nyirabwo, bamara kumumenya, bakajya umugambi wo kubwiyitirira ku bufasha bwa noteri, nyuma bakajya kubutanga nk'ingwate muri 'lambert'.

    Ati 'Aha niho tubwira abantu kugira amakenga iteka. Umujura cyangwa umugizi wa nabi ntagira uko asa. Umunsi abantu bagize amakenga ibyaha nk'ibi bizagabanyuka.'

    Mu byaha aba bakurikiranyweho, igito gihanishwa igifungo cy'imyaka ibiri, mu gihe ikinini gihanishwa igifungo cy'imyaka 10.

    Dr. Murangira yavuze ko RIB n'izindi nzego bifatanya batazadohoka ku kurwanya abantu bishora mu bikorwa by'ubutekamutwe.

    Ati 'Turabagira inama yo kugira ngo babivemo bashake ubundi buryo babaho.'

    Yasabye abaturage kuba maso, bagashaka amakuru ahagije mu gihe bitegura kugura ubutaka runaka, mu rwego rwo kwirinda ko bagwa mu butubuzi kuko igihombo ari bo kibangamira.

    Mu bikorwa byakozwe byo guta muri yombi aba bagabo batatu, bafatanywe miliyoni 13,3 Frw n'imodoka ifite agaciro ka miliyoni 4,5 Frw, yaguzwe n'umwe muri bo nyuma yo kugabana za miliyoni 60 Frw.

    Ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu gihe dosiye zabo zigitunganywa zohererezwe ubushinjacyaha

    Bagurishije ubutaka miliyoni 60 Frw bahita bayagabana, umwe muri bo ahita agura imodoka ya miliyoni 4,5 Frw. RIB yabafatanye miliyoni 13,3 Frw

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abantu nibakomeza kugira amakenga, ibyaha by’ubutekamutwe bizagabanyuka

    Dr. Murangira yavuze ko RIB n'izindi nzego bifatanya batazadohoka ku kurwanya abantu bishora mu bikorwa by'ubutekamutwe

    Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye batatu bakekwaho ibyaha byo kwiyandikishaho ubutaka bw'abandi barangiza bakabugurisha mu buryo bw'uburiganya

    Amafoto: Nzayisingiza Fidel


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impapuro-mpimbano-no-gukorera-mu-matsinda-amayeri-akoreshwa-mu-kugurisha

  • Ibihugu 19 bikoresha Igifaransa biri kwigira hamwe uburyo bwo guhashya Malariya – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa y'iminsi itanu ari kubera muri Kaminuza ya INES Ruhengeri, yatangiye ku wa 2 Ukuboza 2024, yitabiriwe n'abagera kuri 200 baturutse muri ibi bihugu 19, aho bari kurebera hamwe uko hafatwa ingamba z'imihindagurikire y'ibihe mu kugabanya indwara ya Malariya.

    Umuyobozi Mukuru wa kaminuza ya INES Ruhengeri, Padiri Barihuta Jean Bosco, yavuze ko impamvu bahisemo ko aya mahugurwa abera muri iyo kaminuza ari uko basanzwe bigisha neza, ndetse hakanakorerwa ubushakashatsi bugomba gushyirwa mu bikorwa bahereye mu baturage bafatanyije n'inzego zose z'ubuzima.

    Yagize ati “Aya mahugurwa rero tuzasangirira hamwe ibitekerezo ku buryo twahangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe mu kurwanya indwara ya Malariya, ubushakashatsi dukora muri INES bushyirwa mu bikorwa mu baturage duhereye ku bo duturanye,”

    “Twigisha abazakora mu bitaro, bivuze ko uruhare rwacu mu bumenyi dutanga bujyanye n'ibikenewe n'abaturage kandi harimo no kurwanya Malariya. Imyanzuro izafatirwa muri aya mahugurwa tuzafatanya n'inzego zose bireba kuyishyira mu bikorwa kugira ngo twirinde Malariya.”

    Umuyobozi mu bya Tekiniki mu ishami rishinzwe indwara z'ibyorezo bikomeye mu Kigo cy'Abafaransa cy'Iterambere, AFD, Eric Fleutelot, yavuze ko muri ayo mahugurwa bazasangizanya ubumenyi ku bijyanye n'imihindagurikire y'ibihe ishobora kuba intandaro ya Malariya bagendeye ku mibare ihari, ndetse ko n'abanyeshuri ubwabo bazayagiramo uruhare.

    Yagize ati “Uburyo bw'imihindagurikire mu mibare bizadufasha guteganya tugendeye ku bushyuhe n'imvura, urebye nk'i Paris usanga malariya ari nke. Icyo twiteze muri iki cyumweru ni ugusangizanya ubumenyi mu bisata byose by'ubumenyi ndetse n'abanyeshuri bayagiremo uruhare bamenye kubihuza na gahunda z'igihugu zo kurwanya malariya kuko twahurije hamwe ibihugu 19 bya Afurika mu by'ubumenyi bw'ikirere.”

    Umukozi muri RBC, ushinzwe gahunda yo kurwanya Maraliya, Dr. Aimable Mbikiyumuremyi, yavuze ko ibizigirwa muri aya mahugurwa bizatanga umusanzu ku gihugu mu kongera ubumenyi bwo guhangana n'indwara ya Malariya bagendeye ku mihindagurikire y'ibihe babihuje n'imibare y'abayirwara n'abo yica.

    Yagize at “Nk'igihugu, aya mahugurwa azadufasha kugira ubumenyi bwisumbuye mu guhangana na Malariya yaba ku rwego rw'igihugu no ku rwego rw'Isi tugendeye ku mibare y'abarwayi bayo ndetse n'abo ihitana, tubijyanishe no guhindagurika kw'ikirere, byose bikadufasha kumenya ibizaba imbere bitewe n'uko ibipimo by'ubushyuhe n'imvura bihagaze.”

    Kuva mu myaka itandatu ishize, Malariya yagiye igabanyuka kubera ingamba u Rwanda rwashyizeho zo kuyirwanya, aho mu 2016-2017 abagera kuri miliyoni 5 bayirwaye, mu gihe mu mwaka ushize banganaga n'ibihumbi 620, ibivuze igabanyuka rigera hafi kuri 90%.

    Abarwara Malariya y'igikatu kandi mu 2016 banganaga n'ibihumbi 18, mu gihe mu mwaka ushize bagabanyutse bakagera ku 2000, bingana n'igabanyuka rya 92%.

    Abahitanwa na Malariya bari 650 mu 2016, ubu mu mwaka ushize baragabanutse bagera kuri 67, aho iri gabanyuka ku ndwara ya Maraliya ryatewe n'ingamba leta y'u Rwanda yakomeje gushyiraho zo kuyirwanya kandi zigikomeje.

    Aya mahugurwa y’iminsi itanu yitabiriwe n’abagera kuri 200 baturuka mu bihugu 19 bya Afurika

    Abitabiriye amahugurwa bakora amatsinda mato bagasangizanya ubumenyi mbere yo kubuhuriza hamwe muri rusange

    Umuyobozi Mukuru wa INES Ruhengeri, Padiri Barihuta Jean Bosco, yavuze ko aya mahugurwa azafasha n’abanyeshuri kwiyungura ubumenyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihugu-19-bikoresha-igifaransa-biri-kwiga-uko-imihindagurikire-y-ibihe-itaba

  • Bruce Melodie yakuwe mu ndirimbo ya Zizou asi… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, ni nyuma y'uko asohoye amashusho y'iyi ndirimbo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024, yahurijemo aba bahanzi nyuma y'igihe cyari gishize ayikora. 

    Iri mu ndirimbo zigize Album ye nshya yaririmbyeho abahanzi bashya ndetse n'abandi bagiye bakorana mu bihe bitandukanye mu mushinga wo gushyira itafari rye ku muziki w'u Rwanda, no kwerekana abahanzi bo gushyigikirwa. 

    Iyi ndirimbo igiye hanze mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hasakara amakuru avuga ko Bruce Melodie yakuwe muri iyi ndirimbo 'Kuba umugabo' agasimbuzwa umuhanzi Clavin Mbanda ari nawe uririmba inkikirizo y'iyi ndirimbo.

    'Kuba umugabo' ibaye imwe mu ndirimbo bamwe mu bakunzi ba Hip Hop bari bategereje cyane, ahanini biturutse mu kuba muri uyu mwaka abaraperi baragaragaje ko bashaka kumara inyota abakunzi b'ibihangano byabo.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Zizou Al Pacino yavuze ko yatunguwe no gusakara kw'amakuru avuga ko yakuye Bruce Melodie muri iyi ndirimbo kuko 'ni umuhanzi mukuru, ni umuhanzi w'umuhanga, ntabwo ntekereza ko ari ibintu byagera kuri urwo rwego, kandi ikindi Bruce Melodie ntekereza ko twagiye dukorana imishinga myinshi, icya mbere navuga ko ni uko atari byo.'

    Yavuze ko batigeze baganiriza Bruce Melodie kuri uyu mushinga, ndetse ko mu bahanzi ba hafi batekereje gukorana nawe ntabwo yarimo.

    Kuri we 'ni ibinyoma. Kuko 'Kuba umugabo' ni indirimbo nateguye igihe kinini, rero Calvin Mbanda na Bruce Melodie buri wese afite umwihariko we, kandi njyewe iyo ngiye gukora indirimbo, hari icyo mba nshaka, mba numva n'umuntu twagirana nawe, nkamuvugisha tugakorana.'

    Zizou yavuze ko 'izindi mpinduka zagiye ziba mu ikorwa ry'iyi ndirimbo ntaho zihuriye na Bruce Melodie'. Uyu mugabo avuga ko iyi ndirimbo iri mu zigize Album ye yise 'Success from Suffering' iriho indirimbo zihuje abahanzi bo mu kiragano gishya mu muziki n'abamaze igihe kinini mu muziki.

    Yavuze ko yabitekerejeho kugirango ahuze imbaraga z'aba bose 'duhe ibyishimo abafana bacu, kandi bakwiye'. Kuri we, avuga ko buri ndirimbo yose iri kuri Album ye, igizwe n'inkuru yihariye, kandi habayeho kwiyambaza abantu benshi mu ikorwa ryayo.

    Zizou yavuze ko atekereza gukora iyi ndirimbo yifuzaga izaba yubakiye ku njyana ya Hip Hop na Rap. Ariko kandi avuga ko atekereza gukora iyi ndirimbo Tuff Gang ntiyahise iza hafi, ahubwo yatekereje bwa mbere Fireman, yongeraho Bull Dogg, ni mu gihe P-Fla 'yaje mu bantu, biza kurangira rero Tuff Gang yuzuye'.

    Yavuze ko aba baraperi yabahisemo ahanini bitewe n'uko buri wese afite umwihariko we 'rero ntiwatekereza Hip Hop udatekereje aba bagabo'.

    Zizou yavuze ko yumvaga Jay C ari umwe mu bo yifuza muri iyi ndirimbo, ariko yakwibuka ko muri iki gihe atari gushyira imbaraga cyane mu muziki, agatekereza ko nabimubwira atazahita amwemerera.

    Ariko kandi avuga ko yatunguwe n'uburyo Jay C yahise yakira neza ubusabe bwe. Ati 'Turi gufashanya kugira ngo tubashe gukora ibintu byiza.'


    Zizou yatangaje ko Bruce Melodie atagize amukura muri iyi ndirimbo, kuko mu bahanzi batekereje atarimo 

    Zizou yavuze ko guhuriza Tuff Gang muri iyi ndirimbo, byahereye ku biganiro yagiranye na Fireman 


    Uhereye ibumoso: Umuraperi P-Fla, Jay-C Ambassador ndetse n’umuraperi Bull Dogg

    Zizou yatangaje ko mu ikorwa ry’iyi ndirimbo ntibigeze batekereza mu kuba bakifashisha Bruce Melodie 


    Umuhanzi Calvin Mbanda niwe waririmbye inyikirizo y'iyi ndirimbo, ahuza n'aba baraperi

    KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KUBA UMUGABO' YA ZIZOU

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149229/bruce-melodie-yakuwe-mu-ndirimbo-ya-zizou-asimbuzwa-calvin-mbanda-video-149229.html

  • “Mwari mwabona indaya yagize itya ikiba amafaranga y’umugabo” Ubutumwa bukakaye Bruno Taifa usanzwe warihebeye APR FC yageneye aba-Rayon mbere y’umukino uzahuza aya makipe yombi – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umufana ukomeye wa APR FC, Bruno Taifa wahoze ari umunyamakuru w'imikino hano mu Rwanda yageneye ubutumwa abakunzi b'ikipe ya Rayon Sports bari kwitegura umukino uzahuza aya makipe yombi.

    Mu butumwa yanyujije ku muyoboro we wa YouTube, Bruno Taifa yabwiye abakunzi ba Rayon ko ibyishimo bamezemo iminsi bizarangirana n'iyi weekend nyuma y'umukino Rayon Sports izakiramo APR FC Ku wa Gatandatu saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kuri stade Amahoro.

    Bruno Taifa yagize ati 'Ikibazo Rayon Sports izahura ntacyo, muzaba mubireba, mwari mwabona indaya yagize itya ikiba amafaranga y'umugabo, … uburyo bayikubita, niko Rayon Sports izakubitwa. ..'

    Reba video aho hasi

     

    Source : https://yegob.rw/mwari-mwabona-indaya-yagize-itya-ikiba-amafaranga-yumugabo-ubutumwa-bukakaye-bruno-taifa-usanzwe-warihebeye-apr-fc-yageneye-aba-rayon-mbere-yumukino-uzahuza-aya-makipe-yombi-videwo/

  • Uko ikoranabuhanga ryahinduye uburezi bw'ibanze mu mashuri aturiye inkambi z'impunzi – #rwanda #RwOT

    Uburyohe bw'ikoranabuhanga mu kwiga no kwigisha, abo mu Ishuri rya GS Paysannat LE batangiye kubwumva.

    Muri iri shuri haba gahunda yo kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga, inagera mu bindi bigo byigirwamo n'abana b'impunzi n'Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu. Yatangijwe mu 2021.

    Iyi gahunda, ubu ikorera mu turere twa Kirehe, Gatsibo, Nyamagabe, Gisagara, Karongi na Gicumbi. Ishyirwa mu bikorwa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi [UNHCR] ifatanyije na World Vision International, ku nkunga y'Umuryango ProFuturo wo muri Espagne.

    Iyi gahunda ikorera mu bigo by'amashuri 15 bikikije inkambi, ikaba igera ku banyeshuri barenga 16,000 b'impunzi n'Abanyarwanda bo mu mashuri abanza [kuva mu mwaka wa kane kugera mu wa gatandatu], n'abarimu barenga 500 bakaba barahuguwe.

    Ishimwe Ange Brinella yiga mu wa gatandatu w'amashuri abanza mu Ishuri rya GS Paysannat LE rihereye i Mahama. Yavuze ko uretse gukurikirana amasomo, yanabonye ubumenyi bwo gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga nka 'tablet' na mudasobwa.

    Ati 'Hari ubwo umwarimu aba yigisha yandika nko ku kibaho, ariko iyo dufite izi 'tablets', uba ubona ibyo atabasha kugusobanurira mu magambo, tukabibona mu mashusho yabyo. Twigiramo amasomo y'Ikinyarwanda, Icyongereza, Imibare, SET ndetse n'isomo ry'Imbonezamubano n'Iyobokamana [Social Studies].'

    Ishimwe Nick Rafael we yavuze ko 'Natangiye gukoresha 'tablet' mu mwaka wa gatanu ariko hari byinshi byahindutse, amasomo yarushijeho kumvikana. Urugero nko gukora amasuzuma twayakoreraga ku mpapuro, umwarimu bikamufata ibyumweru byinshi mu kudukosora, ariko ubu tuyakorera muri tablet tugahita tubona amanota ako kanya.'

    Umwarimu wigisha imibare mu Ishuri rya GS Paysannat LE, Nibitura Vincent, yavuze ko iri koranabuhanga ryahinduye byinshi mu myigire n'imyigishirize.

    Ati 'Imyitozo nyitegurira mu mashini buri mwana agahita ayibona, kandi bamara no kuyikora igahita ikosorwa ako kanya. Bimfasha no gukurikirana abanyeshuri banjye kuko muri sisitemu mba mbona abari gukora n'abatari gukora nkamenya uko mbafasha.'

    Yongeyeho ati 'Nk'iyo wababwiye uti 'ejo tuziga dukoresheje ikoranabuhanga nta n'umwe usiba'. Urumva ko byanabakundishije ishuri.'

    Iri shuri riherereye mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, ryatangiye mu 2017

    'Tablets' 96 nizo zifashishwa n’abanyeshuri bo mu cyiciro cyo hejuru mu mashuri abanza mu Ishuri rya GS Paysannat LE

    Iri shuri riherereye mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, ryatangiye mu 2017, ritangirana icyiciro cya mbere cy'amashuri abanza. Mu 2018 hatangijwe n'icya kabiri cy'amashuri abanza.

    Ubu rifite n'icya mbere cy'amashuri yisumbuye ndetse n'umwaka wa kane.

    Rifite abanyeshuri 10,952. Muri bo Abanyarwanda baturiye inkambi ni 316 mu gihe abandi 10,636 ari impunzi zo mu Nkambi ya Mahama.

    Muri aba banyeshuri bose, 820 nibo bonyine biga mu mashuri yisumbuye, abandi bangana na 5,600 bakiga mu cyiciro cya mbere cy'abanza.

    Umuyobozi w'Ishuri rya GS Paysannat LE, Ntamunoza Alex, yavuze ko kuva mu 2022 ubwo iri shuri ryatangiraga gukoresha iri korabuhanga, imitsindire y'abanyeshuri yahindutse.

    Ati 'Dushingiye aho bamaze kugera imitsindire irazamuka. Ikimenyetso cya mbere niba ubona umwana afata imashini akayatsa, agashyiramo konti ye yigiraho ntawe umufashije iyo ni intsinzi.'

    Yongeyho ati 'Ikindi nk'abanyeshuri 57 basoje amashuri abanza umwaka ushize bose baratsinze 10 muri bo babona amabaruwa abatwara mu mashuri biga babamo. Dufitemo n'abana bujuje 30/30 bamwe bagiraga mu manota 10 ntibakibaho.'

    Abanyeshui ba GS Paysannat LE, batangiye gukoresha iri koranabuhanga mu 2022

    Iri shuri rifite abanyeshuri 10,952. Muri bo Abanyarwanda baturiye inkambi ni 316 mu gihe abandi 10,636 ari impunzi zo mu Nkambi ya Mahama

    Ntamunoza yavuze ko ubu hakiri imbogamizi ya 'tablets' nke ugereranyije n'ingano y'abanyeshuri bazikenera. Urugero mu mwaka wa gatandatu harimo ibyumba bine, ibyumba 20 mu wa gatanu mu gihe mu wa kane hari ibyumba 30 kandi hari 'tablets' 96 gusa.

    Ati 'Twe twifuza ko byakongerwa bigafasha abarimu n'abanyeshuri.'

    Binyuze muri iyi gahunda, ibigo by'amashuri byahawe tablets zirimo porogaramu z'amasomo zijyanye n'imfashanyigisho y'amashuri igenwa na REB.

    Byahawe kandi mudasobwa n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga bifasha abanyeshuri kwiga neza. Hubatswe na laboratwari eshatu za mudasobwa.

    Laboratwari imwe yubatswe mu mashuri ya Mahama, indi mu masuri ya Nyabiheke mu gihe indi iri mu ishuri ryubatse mu Nkambi ya Kiziba.

    Uretse ibyo, abarimu nabo bahabwa amahugurwa ku mikoreshereze y'ibikoresho by'ikoranabuhanga n'uko byakoreshwa mu kunoza imyigishirize ndetse no guha abana ubumenyi buhagije mu gukoresha ikoranabuhanga mu myigire.

    Iyi gahunda ya ProFuturo iha n'amahugurwa abarimu bo mu mashuri abanza [kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu] yo kwihugura ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga kugira barusheho gusobanukirwa neza imikorere yaryo, ku buryo nibajya kwigisha mu cyiciro rikoreshwa bizaborohera.

    Ishimwe Ange Brinella wiga mu wa gatandatu w'amashuri abanza mu Ishuri rya GS Paysannat LE rihereye i Mahama, yavuze ko uretse gukurikirana amasomo yanabonye ubumenyi bwo gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga nka 'tablet' na mudasobwa

    Ishimwe Nick Rafael we yavuze ko yatangiye gukoresha 'tablet' mu mwaka wa gatanu ariko hari byinshi byahindutse, amasomo akarushaho kumvikana

    Umwarimu wigisha imibare mu Ishuri rya GS Paysannat LE, Nibitura Vincent, yavuze ko iri koranabuhanga ryahinduye byinshi mu myigire n'imyigishirize

    Umuyobozi w'Ishuri rya GS Paysannat LE, Ntamunoza Alex, yavuze ko kuva mu 2022 ubwo iri shuri ryatangiraga gukoresha iri korabuhanga, imitsindire y'abanyeshuri yahindutse

    Umwarimu wigisha imibare mu Ishuri rya GS Paysannat LE, Nibitura Vincent, yavuze ko iyo wabwiye abanyeshuri ko baziga bakoresheje mudasobwa cyangwa ‘tablets’ nta n'umwe usiba kandi bazana kwiga akanyamuneza

    Imibare, ni rimwe mu masomo yigwa hifashishijwe izi ‘tablets’

    Ishuri rya GS Paysannat LE ryigirwamo n’abanyeshuri batandukanye

    Nyuma yo gukora umukoro runaka, umunyeshuri ahita abona amanota ye ako kanya

    Hifashishijwe ‘tablet’ buri munyeshuri abona umukoro we, umwarimu agakurikirana uko ukorwa umunota ku wundi

    Iyo abanyeshuri bakoresha ibi bikoresho baba bafite akanyamuneza

    Abanyeshuri bigira mu ishuri rya GS Paysannat bagira umwanya wo kwiga isomo rijyanye n’ikoranabuhanga, bakarebwa uko buri munyeshuri yagerwaho n’ayo mahirwe

    Iyi ni imwe muri laboratwari eshatu za mudasobwa zubatswe mu mashuri ari hafi y’impunzi mu Rwanda

    Amafoto ya IGIHE: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-ikoranabuhanga-ryahinduye-uburezi-bw-ibanze-mu-mashuri-aturiye-inkambi-z

  • Ibigo byigenga bicunga umutekano byasabwe kuba ishusho nziza y'u Rwanda ku barusura – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2024, ubwo ikigo cyigenga gicunga umutekano, Guardsmark Security Company ltd, cyasozaga amahugurwa ku bakozi bacyo bashya 80, basoje amahugurwa y'amezi atatu.

    Ni umuhango wabereye ku cyicaro cy'icyo kigo giherereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

    SSP Alphonse Sinzi wari uhagarariye Polisi y'u Rwanda, yavuze ko bishimishije kuba ibigo byigenga bicunga umutekano bikomeje kunguka abakozi bashya, avuga ko bigaragaza icyizere bigirirwa n'abo bicungira umutekano.

    Yashimiye abasoje amahugurwa, abasaba kuba icyitegererezo mu kazi kuko ari bo shusho y'u Rwanda ku barusura.

    Ati 'Murabizi neza ko abakora uyu mwuga baba barinze ibikorwaremezo nko ku mahoteli, nibo abanyamahanga baza mu gihugu babanza kubona bwa mbere. Ishusho berekana ni yo shusho y'Umunyarwanda n'izindi nzego zirinze umutekano. Turabasaba ko icyo kinyabupfura gikomeza kubaranga kuko muri ishusho y'abantu benshi.'

    SSP Alphonse Sinzi yavuze ko umurimo wo kurinda umutekano usaba ikinyabupfura n'ubunyangamugayo, abasaba kuzirinda amakosa agayitse yagiye agaragara rimwe na rimwe ku bakora ako kazi.

    Ati 'Hari abitwara nabi ibyo babarindishije bakaba aba mbere kugira ngo byibwe cyangwa bifatwe nabi. Mwe si ko bimeze, turabasaba kwitwara neza mwubahiriza indangagaciro za kirazira zigenga abakora uyu mwuga.'

    Umuyobozi Mukuru wa Guardsmark Security Company ltd, Col (rtd) Lemuel Kayumba na we yavuze ko abasoje amahugurwa bitezweho ubunyamwuga n'ubunyangamugayo.

    Ati 'Dushingiye ku kuba bari basanzwe mu muryango Nyarwanda, ntabwo dushidikanya ko bazaba abakozi beza. Turashimira abarimu uburyo bakora batizigamye mu gutanga ubumenyi butandukanye.'

    Yangiriyeneza Penina ari mu banyeshuri bitwaye neza wagaragaje ubuhanga mu kwirwanaho.

    Yavuze ko kimwe mu byatumye yinjira mu byo gucunga umutekano, ari urukundo akunda uwo mwuga ndetse no kuba abawukora ubatunze.

    Ati 'Icyatumye mfata umwanzuro wo kuza aha ni uko nakundaga ibigendanye n'umutekano, ikindi kuba warangiza amashuri yisumbuye ukaba mu bushomeri ntabwo nabonaga ari byiza. Inama nagira abandi bakobwa bari hanze, ni uko batinyuka bakaza mu byo kurinda umutekano w'igihugu kuko nabo barashoboye.'

    CIP (Rtd) Butera Vasco, ushinzwe ibikorwa by'amahugurwa muri Guardsmark yavuze ko akazi ko gucunga umutekano gakwiriye kubahwa kuko gasaba ubwitange.

    Ati 'Burya umuntu usuzugura uwashyizweho n'itegeko aba afite ikibazo. Bakwiriye kububaha kuko baba barinzi ibikorwa by'abantu, barinze abantu. Umuntu wakurinze ni uwo guha agaciro, ni umukozi nk'abandi.'

    Guardsmark Security Ltd, ni ikigo cyigenga gishinzwe gucunga umutekano kigizwe n'abarinzi barenga 1000 barinda ahantu hatandukanye.

    Mu basoje harimo abakobwa, basabye bagenzi babo gutinyuka uyu mwuga

    Umwe mu batoje aba banyeshuri abayobora ku karasisi

    SSP Alphonse Sinzi ubwo yari akurikiranye umuhango

    Umuyobozi Mukuru wa Guardsmark Security Company ltd, Col (rtd) Lemuel Kayumba na we yavuze ko abasoje amahugurwa bitezweho ubunyamwuga n'ubunyangamugayo.

    Abasoje amahugurwa bagaragaje bumwe mu bumenyi bafite mubyo bize

    SSP Alphonse Sinzi yavuze ko umurimo wo kurinda umutekano usaba ikinyabupfura n'ubunyangamugayo

    Abitwaye neza mu mahugurwa bashimiwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigo-byigenga-bicunga-umutekano-byasabwe-kuba-ishusho-nziza-y-u-rwanda-ku

  • Ntacyo bimaze gucukura amabuye y'agaciro ugasenyera abaturage – Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe ubucukuzi mu Rwanda, kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024. Iki cyumweru cyizihijwe ku nshuro ya karindwi.

    Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yavuze ko ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro 'ntacyo bwaba bumaze igihe butaba buteza imbere abaturage.'

    Ati 'Ntacyo byaba bimaze gucukura amabuye y'agaciro ugasiga usenyeye abaturage b'igihugu, ntacyo byaba bimaze gucukura amabuye y'agaciro ugasiga usenye ibikorwa by'amajyambere byakozwe na guverinoma ndetse n'abaturage, nta n'icyo byaba bimaze gucukura ugasiga uteje indwara mu baturage.'

    Yongeyeho ati 'Ni ngombwa ko ducukura twubahiriza ibidukikije, twubahiriza ubuzima bw'abaturage b'aho dukorera ndetse n'ibikorwaremezo bihari.'

    Gahunda ya Guverinoma igamije kwihutisha iterambere, NST2, iteganya ko umusuro w'amabuye y'agaciro uziyongera ukava kuri miliyari 1.1$ ukagere kuri miliyari 2,17$ mu 2029.

    Dr. Ngirente yahamije ko kugira ngo bigerweho bisaba ko ubucukuzi bukorwa kinyamwuga kandi hatezwa imbere gahunda zo kuyongerera agaciro imbere mu gihugu.

    Ati 'Birasaba guteza imbere ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bugakorwa kinyamwuga, bwubahiriza amategeko kandi bukagira icyo bumarira ababukoramo. Turasaba kandi gushyira imbaraga mu kongerera agaciro ibikorerwa imbere mu gihugu kuko iyo bigurishijwe hanze byongerewe agaciro birushaho kugirira akamaro igihugu natwe ababikoramo.'

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli, na Gazi (RMB), Francis Kamanzi yagaragaje ko ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bugira uruhare mu iterambere ry'abaturage by'umwihariko mu bice by'icyaro aho bukorerwa.

    Yavuze ko hari gutezwa imbere ubushakashatsi hagamijwe kureba ahandi hashobora kuboneka amabuye y'agaciro no kongerera ubushobozi laboratwari ku buryo igera ku bipimo mpuzamahanga.

    Ati 'Rio Tinto yasoje ubushakashatsi mu gihugu cyose ku mabuye ya Lithium n'andi bifitanye isano, bugaragaza ko ayo mabuye ahari mu bice bitandukanye by'igihugu.'

    Yahamije ko kugira ngo haboneke laboratwari zishobora gufasha gusuzuma ibigize amabuye y'agaciro yabonetse, hari iyubatswe i Kanombe kandi iri kuzamurirwa ubushobozi.

    Ati 'Mu rwego rwo gutanga serivisi za Laboratwari iri ku rwego mpuzamahanga, twubatse laboratwari ifasha gupima amabuye y'agaciro i Kanombe. Mu rwego rwo kugira ngo itange ibyangombwa byo ku rwego rwo hejuru, turi kuyongerera ubushobozi kugira ngo izagere ku rwego mpuzamahanga.'

    Yagaragaje ko inzego zitandukanye zikora mu bucukuzi zinjiye mu bikorwa byo gukoresha ikoranabuhanga n'ibice bisigaye bikazatangira kurikoresha mu gihe cya vuba.

    Kamanzi yanavuze ko umusaruro w'amabuye y'agaciro wakomeje kwiyongera mu 2024 bigaragaza ko uru rwego ruzakomeza kugira uruhare mu kongera amadovize mu Rwanda.

    RMB ihamya ko izakomeza gushyigikira abashoramari bazashaka kwinjira ku isoko ry'u Rwanda bashaka kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku mabuye y'agaciro.

    Kugeza ubu mu Rwanda hari uruganda rwa Luna Smelter Ltd rushongesha gasegereti na Gasabo Gold Refinery rutunganya zahabu.

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yahamije ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira abakora ubucukuzi buciriritse ngo bukorwe kinyamwuga

    Abakora ubucukuzi mu Rwanda bari kwigira hamwe uburyo uru rwego rwarushaho kugira uruhare mu guteza imbere abaturage

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente asura bimwe mu bikorwa by’abacukuzi

    Umuyobozi wa RDB, Francis Gatare yari mu bitabiriye iyi nama

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasabye ko ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro biberaho guteza imbere abaturage aho kubangiriza

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yahamije ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira abakora ubucukuzi buciriritse ngo bukorwe kinyamwuga

    Abakora ubucukuzi mu Rwanda bari kwigira hamwe uburyo uru rwego rwarushaho kugira uruhare mu guteza imbere abaturage

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntacyo-byaba-bimaze-gucukura-amabuye-y-agaciro-ugasiga-usenyeye-abaturage

  • Kuri uyu wa Gatatu itariki 4 Ukuboza 2024, APR FC yakiriye Police FC mu mukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona y'u Rwanda Rwanda Premier League 2024-25.

    Uko umukino uri nkugenda umunota ku munota

    39′ Djibril Akuki yari abonye umupira mwiza uturutse kwa Mugisha Didier, ariko umupira Akuki awutera kure y’izamu.

    38′ Ikipe ya Police FC na APR FC zose zatangiye gukinira umukino mu kibuga hagati, zirinda ko imwe yajya kuruhuka jinjijwe igitego cya kabiri.

    35′ Kufura ya Police FC yari itewe na Mugisha Didier, umupira unyuze ku ruhende rw’izamu rya Pavelh Ndzila.

    34′ Mugisha Didier yati ateye umupira ukomeye mu izamu rya APR FC, umupira uramwangira usubira mu bwugarizi bwa APR FC.

    33′ Lamine Bah yari abonye uburyo bwiza buturutse kwa Ruboneka Jean Bosco, umupira awutera hejuru y’izamu.
    32′ Mugisha Gilbert yari acenze kapiteni wa Police, Eric Ziane ariko ateye ishoti umupira unyura ku ruhande.

    30′ Dushimiriman Olivier yari atanze umupira mwiza kwa Lamine Bah, ariko umupira umuzamu Onesme awukurami, Bigirimana Abedi akiza izamu.

    30′ abakinnyi ba APR FC bariye amavubi nyuma yo kubona igitego cyo kwishyura.

    29′ Mugisha Gilbert na Lamine Bah bari bazamukanye umupira imbere y’izamu rya Police FC ariko umupira ujya ku ruhande.

    28′ Abafana ba APR FC bagaruye akanyamuneza nyuma y’uko ikipe biheebeye yamaze kubona igitego cyo kwishyura.

    23′ Ruboneka Jean Bosco ateye koruneli isanga Aliou Souane ahagaze neza, nuko atsinda igitego cyo kwishyura, Police iri kunganya na APR FC.

    23′ Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Aliou Souane

    22′ Kufura ya APR FC nyuma y’ikosa rikorewe ruboneke Jean Bosco. Kufuta itewe na Ruboneka, Niyigena Clement ateye umutwe umubira ujya muri koruneli. 

    16′ Abakinnyi ba APR FC bari kugitutu cyo gushaka igitego nyuma yo kubanzwa igitego mu minota ya mbere.

    13′ Ikipe ya APR FC yari iteye ishoti rya Aliou Souane ishaka uburyo bwo kwishyura igitego, ariko umupira unyura ku ruhande.

    10′ Ikipe ya Police FC ifunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bigirimana Abedi ku mupira ahawe na Peter Agbrevor.

    10′ Goooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Bigirimana Abedi

    8′ Mugisha Didier yari azamukanye umupira mu rubuga rw’amahina rwa APR FC, guhindukira bimubana ikibazo, atera agapira gato, kagarukira mu ntoki za Pavelh Ndzila.

    6′ Lamine Bah yari atanze umupira mwiza kwa Mamadou SY, ariko umuzamu O nesme umupira awufata SY atarawugeraho.

    5′ Mugisha Didier yari azamukanye umupira imbere y’izamu rya APR FC birangira Niyomugabo Claude umupira awurengeje.

    2′ Aliou Souane yari azamuye umupira ashakisha Mamadou SY, ariko ateye umutwe umupira unyura ku ruhande.

    1′ Mahamadou Lamine Bah yari atangiye azamukana umupira imbere y’izamu rya Police FC, ariko umupira uramurengana n’iwo gutereka imbere y’izamu rya Onesme urindira Police.

    Abakinnyi babanje mu kibuiga ku ruhande rwa Police FC ni Rukundo Onesime, Nsabimana Eric, Ishimwe Christian, Issa Yakubu, Ndizeye Samuel, Henry Msanga, Ngabonziza Pacifique, Mugisha Didier, Bigirimana Abedi, Peter Agbrevor na Djibril Akuki.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC Ni Pavelh Ndzila, Byiringiro Gilbert, Niyigena Clement, Nioyomuigabo Claude, Sousne Aliou, Thedeoo Luanga, Ruboneka Jean Bosco, Mahamadou Lamine Bah, Dushimirimana Olivier, Mugisha Gilbert na Mamadou SY.

    Umukino wa Police FC na APR FC ni umwe mu mikino nayo iba isobanuye byinshi muri shampiyona y'u Rwanda, cyane ko yose ari amakipe yegamiye mu nzego zishinzwe umutekano, kandi ukaba utapfa kwanzura ikiza kuva mu mukino utararangira.

    Amakipe yombi agiye gukina asa n'aho anganya amanota ndetse anakurikirana ku mwanya ariho ku rutonde rwa shampiyona, kuko Police FC ni iya kane ifite amanota 18, ikipe ya APR FC yo ni iya gatanu n'amanota 17.

    Ni umukino APR FC igiye gukina iri kugaruka mu bihe byiza, kuko iherutse gutsinda ikipe ya AS Kigali, ikaba inamaze gutsinda imikino itatu yikurikiranya. Ikipe ya Police yo, ntabwo ihagaze neza, kuko mu mukino w'umunsi wa 11 yatsinzwe n'Amagaju igitego kimwe ku busa.

    Police FC na APR FC zigiye gukina, nizo hihariye ibikombe byose byakiniwe mu Rwanda umwaka w'imikino ushyize, kuko APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona, naho Police Fc yegukana Rwanda Super Cup, Igikombe cy'amahoro n'igikombe cy'Ubutwari.

    Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi, wari umukino wa Rwanda Super Cup, warangiye anganya ubusa ku busa, n'uko Police FC yitwara neza muri Penaliti, maze yegukana icyo gikombe.

     

    Abakinnyi ba POlice FC mbere yo gutangira umukino

    Abakinnyi ba APR FC mu myitozo mbere yo gutangira umukino

    Abakinnyi ba Police FC bamaze kugera kuri Kigali Pele Stadium


    Abakinnyi ba APR FC bamaze kugera kuri Kigali Pele Stadium

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149227/live-apr-fc-yakiriye-police-fc-mu-derby-yumutekano-149227.html

  • RIB yerekanye abagabo batatu bakurikiranyweho… – #rwanda #RwOT

    Berekanywe kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2024, igikorwa cyabereye ku cyicaro cya RIB i Remera mu Mujyi wa Kigali.

    Aba bagabo barimo Munyantore Christian usanzwe ari Noteri, Orikiza Moses wahoze Noteri w’ubutaba ndetse yari aherutse gufunga ikigo gikora ibijyanye no gupima ubutaka, hari kandi Ufiteyezu Jean Marie wari umufatanyabikorwa.

    Aba bombi bafashwe tariki 28 Ugushyingo 2024, ndetse bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Remera

    Uko ari batatu bakurikiranyweho gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasobanuye ko mu iperereza bakoze babashije kugaruza Miliyoni 13 Frw, ndetse n’imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 4 Frw.

    Bikorwa gute?

    Dr.Murangira yavuze ko aba bagabo babanzaga gushaka ubutaka bw’umuntu, hanyuma bakabwiyandikishaho, nyuma bagashaka umuguzi.

    Ati “Bagiye umugambi wo kugira ngo ubwo butaka babugurishe.”

    Yavuze ko iyo bamaraga kubona ubutaka ‘babukuye kuri nyirabwo babwandikaga kuri Munyantore Christian uri muri uyu mugambi’.

    Yavuze ko “ubuguze (uguze ubutaka) icyo gihe yumvaga ko abuze na nyirabwo.”

    Dr.Murangira avuga ko hari abagiye bagura ubu butaka, akaba ari nabo basigaranaga ikibazo kuko nawe yakurikiranaha agasanga ubutaka si ubwe nubwo yibwiraga ko yabuze.

    Ubutaka bari biyanditseho babugurishijwe Miliyoni 60 Frw, bungana na Hegitari 1.5 ,buherereye mu Karere ka Gasabo.

    Yavuze ko ushingiye ku kuntu ubu butaka buteye, ndetse n’aho buherereye ntibwari kugura ariya mafaranga, ariko uwabuguze yumvaga ari imari yabonye.

    Dr.Murangira yavuze ko ‘mu ibazwa ryabo bemera icyaha’ ariko harimo bimwe mu byo ‘bagenda babeshyamo’.

    Ariko kandi avuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane muri rusange uko ibyaha biteye.

    Umuvugizi wa RIB yavuze ko ubundi buryo bwa Kabiri, aba bagabo bakoreshaga harimo kuba baraguraga ubutaka hanyuma bakabushyira muri ‘Banki Lambert’ ‘bikarangira uhombye ari wa muntu utanze amafaranga iteka’

    Yavuze ko abantu bakwiye kugira amakenga.

    Yavuze ko ibyaha bakurikiranyweho, igihano gito muri byo gihanwa n’imyaka ibiri, ni mu gihe igihano kinini ari imyaka 10.

    Dr.Murangira yavuze ko RIB n’izindi nzego ntibazadohoka mu kurwanya abantu bishobora mu byaha.

    Ati “Inzego zo kubirwanya zirahari. Ntabwo bazatuganza.”

    Yabwiye abaturage kugira amakenga igihe cyose bashaka kugura ikintu, bakabanza kumenya neza amakuru yerekeye ibyo bagiye kugura. Ati “Abantu bajye bagira amakenga”. 

    Dr.Murangira yavuze ko umuntu wese ufite ikibazo nk’iki wagurishijwe cyangwa se waguze ubutaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ‘akwiye kwegera RIB agatanga ikirego’.

    RIB yerekanye abagabo batatu bakekwaho ibyaha byo kwiyandikishaho ubutaka bw’abandi

    Dr. Murangira B.Thierry yasabye abaturage kugira amakenga igihe cyose babonye ubabwira ko ashaka kubagurisha ikintu runaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149225/rib-yerekanye-abagabo-batatu-bakurikiranyweho-ibyaha-birimo-gushyiraho-umutwe-wabagizi-ba–149225.html