Blog

  • Hatangajwe amazina y'Abapolisi Bakuru bose bashyize mu kiruhuko cy'izabukuru mu 2023 – #rwanda #RwOT

    Ririho amazina y'abaherutse kujya mu kiruhuko cy'izabukuru barimo CG (Rtd) Emmanuel Gasana wigeze kuba Komiseri Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (RNP) na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo n'Uburasirazuba.

    Mu bandi bari kuri urwo rutonde, harimo abari bafite ipeti rya Commissioner of Police (CP) nka Emmanuel Butera, Vianney Nshimiyimana, Bruce Munyambo, ab'ipeti rya Assistant Commissioner of Police (ACP ) nka Damas Gatare na ACP Privat Gakwaya.

    Emmanuel Butera yahoze ari Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikowa bya Polisi, yabaye kandi ushinzwe ibikorwa bya Polisi mu butumwa bw'amahoro bwa Loni muri Sudani y'Epfo (UNMISS).

    Uretse izi nshingano, uyu mugabo yabaye n'Umuyobozi w'Ikigo cya Polisi y'u Rwanda cyigisha ibyo kurwanya iterabwoba (Counterterrorism Training Centre) kiri i Mayange.

    Munyambo yabaye Umuyobozi wa Polisi (D2) yari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo, UNMISS. Na we yabaye Umuyobozi w'Ishuri rya Polisi ry'i Gishari na Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi muri Polisi y'u Rwanda.

    Yanayoboye kandi ishami rishinzwe ibikoresho muri Polisi y'u Rwanda.

    ACP Damas Gatare we yabaye Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda n'Umuyobozi w'Ishami rya 'Community Policing.'

    CP Vianney Nshimiyimana uri mu bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru, yabaye Umuyobozi w'Ishuri rya Polisi y'u Rwanda rya Gishari. Yabaye kandi Umuyobozi w'Abapolisi baturutse hirya no hino ku Isi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Côte d'Ivoire (UNOCI).

    Ni mu gihe ACP Gakwaya yabaye Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi riherereye i Musanze. Yayoboye kandi Ishami rya Polisi rishinzwe Ikoranabuhanga.

    Mu bandi bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru harimo abari bafite ipeti rya Senior Superintendent of Police (SSP) nka SSP Muvunyi Kayinamura na SSP Ntacyo Burahinda; batatu bafite ipeti rya Superintendent of Police (SP) barimo SP Fidele Kayitana, SP Ruboneza Nkorerimana na Samuel Nkundibiza.

    Harimo kandi abapolisi 25 bafite ipeti rya Chief Inspector of Police (CIP) nka CP Jean-Claude Kaburabuza, CIP Jacques Munana, CIP Modeste Ntibaziyaremye, CIP Eraste Niyibizi, CIP Florien Uwambajimana, CIP Joseph Nzabihimana, CIP Faustin Hagenimana, CIP Vedaste Ruzigana, CIP Jean-Claude Semigabo, CIP Gahigi Harerimana, CIP Rukundo Mucyo na CIP Rafiki Ahorukomeye.

    Uru rutonde rw'abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ruriho na CIP Leopold Musonera, CIP Fidele Ngabo, CIP Innocent Hajabashi, CIP Alphonse Nshimiyimana, CIP Jerome Sebahire, CIP Viateur Hategekimana, CIP Samson Maniriho, CIP Ernest Hategeka, CIP Innocent Nshimiyimana, CIP Immaculée Mukamusonera, CIP Felicien Twagirayezu, CIP Emmanuel Uwingabire na CIP Alexandre Hategekimana.

    Abahawe ikiruhuko cy'izabukuru harimo batatu bafite ipeti rya Inspector of Police (IP) nka Kaberuka Mpumuro, IP Marie-Claire Nisingizwe na IP Joséphine Kayitesi.

    CP Emmanuel Butera yabaye Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangajwe-amazina-y-abapolisi-bakuru-bose-bashyize-mu-kiruhuko-cy-izabukuru-mu

  • Sena yemeje Mukantaganzwa nka Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga – #rwanda #RwOT

    Ku wa 3 Ukuboza 2024, nibwo Perezida Kagame yatanze inshingano kuri aba bayobozi. Mukantaganzwa yasimbuye Dr. Faustin Ntezilyayo.

    Kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukuboza 2024 nibwo Inteko Rusange ya Sena yasuzumye raporo ya komisiyo ku isuzumwa rya dosiye z'abasabirwa kwemezwa ku myanya aba bayobozi bahawe.

    Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 154, riteganya ko Perezida na Visi Perezida b'Urukiko rw'Ikirenga bashyirwaho n'Iteka rya Perezida nyuma bakemezwa na Sena. Perezida wa Repubulika abanza kugisha inama Inama y'Abaminisitiri n'Inama Nkuru y'Ubucamanza.

    Mukantaganzwa wagizwe Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga asimbuye Dr. Ntezilyayo Faustin, yavutse ku ya 11 Ugushyingo 1964, avukira ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Yari asanzwe ari Perezida wa Komisiyo y'u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry'amategeko kuva mu 2019.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'amahoro n'ububanyi n'amahanga yakuye mu kigo cy'ubushakashatsi bw'amahoro n'ububanyi n'amahanga (Institute of Peace Studies and International Relations (HIPSIR) yakuye muri kaminuza ya Hekima muri Kenya.

    Yanakurikiranye isomo ry'amategeko mu kigo cy'amategeko n'iterambere (Institute of Legal Practice and Development (ILPD) ahabona impamyabumenyi y'amategeko by'umwuga.

    Hitiyaremye Alphonse wagizwe Visi Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga asimbuye Mukamulisa Marie-Thérèse, yari asanzwe ari Umucanza mu Rukiko rw'Ikirenga. Yakoze imirimo itandukanye muri Leta kuva mu 1996.

    Sena yemeje Domitilla Mukantaganzwa nka Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga

    Mukantaganzwa Domitilla wagizwe Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga asimbuye Dr. Ntezilyayo Faustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sena-yemeje-domitilla-mukantaganzwa-nka-perezida-w-urukiko-rw-ikirenga

  • Olivier Nduhungirehe, Keir Stamer Rodney na J… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu mu mujyi wa London kuri Emirates Stadium, habereye umukino ukomeye muri shampiyona y’u Bwongereza wahuje Arsenal na Man United, ukaba watanze intsinzi ikomeye kuri Arsenal.

    Ni umukino warebwe n’abayobozi barimo n’abo mu Rwanda nka Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Nduhungirehe Olivier, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, bakaba bari kumwe na Minisitiri w'intebe w'u Bwongereza, Keir Stamer Rodney, ndetse n'umunyabigwi wa Arsenal, Nuanko Kanu.

    Mu mukino ukomeye cyane witabiriwe n'abanyacyubahiro, ikipe ya Arsenal yatsinze Manchester United ibitego bibiri ku busa.

    Minisitiri Olivier Nduhungirehe yisunze X, ahishura ko yari ari kuri Emirates Stadium ahanze amaso umukino wa Arsenal na Manchester United. 

    Yagize ati “Mu mujyi wa London wari wuje imvura, Indashyikirwa William Saliba, Umunyabigwi Nuanko Kanu, Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Keir Stamer, Ambasaderi Johnston Busingye nanjye ubwanjye twari kumwe kuri Emirates Stadium.

    Ni umukino Arsenal yafashijwe na ba myugariro babiri bayitsindiye ibitego ari bo Jurrien Timber na William Saliba, ihita igabanya ikinyuranyo kiri hagati yayo na Liverpool ya mbere kuko ubu Liverpool irusha Arsenal amanota arindwi gusa.

    Kuba aba bayobozi bakomeye barebanye uyu mukino w'akataraboneka, byongeye gushimangira umubano mwiza u Rwanda rufitanye n'u Bwongereza.

    Gutsinda umukino wa Manchester United, ni ishema Arsenal yahaye aba bayobozi by’umwihariko abo mu Rwanda na cyane ko n'ubusanzwe iyo iri gukina imikino yayo, iba yambaye imyambaro yanditseho Visit Rwanda.

    Johnston Busingye nawe yagiye kuri X arandika ati “Kwitwara neza bidasanzwe, mwakoze Abarashi”.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149252/olivier-nduhungirehe-keir-stamer-rodney-na-johnston-businge-barebanye-arsenal-itsinda-man–149252.html

  • Dj Sonia yegukanye igikombe mu banyarwanda 4… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yari ahatanye mu cyiciro cya Dj w'umwaka (Best Zikomo Dj of the year), ari naho yaje kwegukana iki gikombe. Si we munyarwanda gusa wari ku rutonde, kuko Mutesi Scovia washinze 'Mama Urwagasabo' yari ahataniye igikombe muri 'Best Zikomo Inspirational Woman of the year', Bwiza ahatanye muri 'Best Zikomo Female Artist of the year); 

    Ni mu gihe Miss Mutesi Jolly yahataniraga igikombe mu cyiciro cya 'Best Zikomo Social Impact of the year', naho Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben ahataniye igikombe mu cyiciro 'Best Zikomo Male Artist of the year'. 

    Miss Mutesi Jolly yagiye ahatana muri ibi bihembo mu bihe bitandukanye, ndetse hari bimwe yagiye yegukana; cyo kimwe na The Ben. Ni mu gihe Mutesi Scovia yari ahatanye ku nshuro ya mbere.

    Mu 2023, Mutesi Jolly yegukanye igihembo muri Zikomo Africa Awards, mu cyiciro cya 'Best Zikomo Motivation Speaker' nk'umwe mu bavuga rikumvikana muri Afurika.

    Umuhango w'ibi bihembo byari bitanzwe ku nshuro yabyo ya Kane wabereye muri Afurika y'Epfo. Ibihembo byihariwe cyane n'abo muri Zambia, muri Afurika y'Epfo, Tanzania, no mu bindi bice byo mu Burengerazuba bw'Afurika.

    Umuhango wo gutanga ibi bihembo watambukaga imbona nkubone, ndetse bamwe mu begukanye ibi bihembo bagiye bahabwa umwanya wo kuvuga uko biyumva.

    Dj Sonia wegukanye iki gikombe, amaze iminsi akora mu bitaramo binyuranye. Ndetse yakoranye cyane n'ibitangazamakuru binyuranye binyuze mu kuvanga imiziki itambuka kuri Radio; muri iki gihe akorana cyane n'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru (RBA). 

    Ibi bihembo bitegurwa na Zikomo Charitable Trust isanzwe ifite ibikorwa byinshi mu bihugu bitandukanye bya Africa. Abahabwa ibihembo ni abagira uruhare mu guteza imbere imyidagaduro, ubuzima, imideli, imikino n'ibindi.

     

    Dj Sonia yegukanye igikombe cya 'Dj' mwiza mu bihembo bya Zikomo Awards

     

    Dj Sonia asanzwe ari umwe mu bahabwa akazi mu bitaramo n'ibirori bikomeye i Kigali n'ahandi

     

    Dj Sonia yagiye agerageza amahirwe mu bintu bitandukanye birimo amarushanwa y'ubwiza, imideli n'ibindi 

    Mutesi Jolly ntiyabashije kwegukana igikombe, ariko mu 2023 ari mu batsinze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149249/dj-sonia-yegukanye-igikombe-mu-banyarwanda-4-bari-babihataniye-muri-afurika-yepfo-149249.html

  • Arsenal FC yaciye impaka ubwo yatsindaga MNU 2-0 #rwanda #RwOT

    Umukino wahuje Arsenal FC na Manchester United umunsi wejo kuwa 4 Ukuboza 2024 mu mukino wa Premier League, warangiye Arsenal itsinze ibitego 2-0.

    Uyu mukino wabereye kuri Emirates Stadium, i Londres, witabiriwe n'abafana bagera ku 60,256.

    Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, ariko mu gice cya kabiri, Arsenal yihariye umukino. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Jurriën Timber ku munota wa 54, ku mupira wari utewe na Declan Rice.

    William Saliba yaje gutsinda icya kabiri ku munota wa 73, ku mupira wari utewe na Thomas Partey. Manchester United ntiyigeze ibasha kwinjiza igitego, naho Arsenal yakomeje kwitwara neza mu burinzi no mu kibuga hagati.

    Uyu mukino wari ingenzi cyane ku mpande zombi mu rwego rwo guhatanira imyanya yo hejuru muri shampiyona. Arsenal, nyuma yo gutsinda uyu mukino, yagabanyije intera hagati yayo n'ikipe iyoboye urutonde rw'agateganyo, Liverpool kugeza ubu iri ku mwanya wa mbere.​

     

    Source : https://kasukumedia.com/arsenal-fc-yaciye-impaka-ubwo-yatsindaga-mnu-2-0/

  • RSB yatangiye guhugura abafite aho bahuriye b'amafunguro agaburirwa abanyeshuri ku bigo – #rwanda #RwOT

    Ni ubukangurambaga buri gutangwa buhereye ku bahinzi, abasarura, abatunganya umusaruro, abawujyana ku isoko, abawugemura ku bigo, abashinzwe ububiko ndetse n'abategura amafunguro y'abanyeshuri kurushaho kwita ku buziranenge bwayo birinda ingaruka yateza.

    Ku ikubitiro, aya mahugurwa yatangiriye mu Karere ka Burera mu Ntara y'Amajyaruguru, yitabirwa n'abahinzi, abakozi bashinzwe ubuhinzi, abagemura ibiribwa mu bigo by'amashuri n'abayobozi b'amashuri.

    Bigishijwe uko bajya bakurikirana neza ibigaburirwa abanyeshuri birinda ingaruka zishobora guterwa n'amafunguro atujuje ubuziranenge zirimo no kuba yakwica abayafashe.

    Umuyobozi ushinzwe inganda nto n'iziciriritse, muri gahunda ya zamukana ubuziranenge muri RSB, Ndahimana Jerome, yasobanuye impamvu bateguye iyi gahunda.

    Ati ” Hari ibibazo byagaragaye ko uburwayi bw'abana hari ubuturuka ku biribwa bishobora kuba byarateguwe bitujuje ubuziranenge, kandi bakwiye gufata ibiribwa bifite ubuziranenge, kugira ngo bibafashe mu myigire kandi bibarinde n'uburwayi.”

    Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa nabo bemeza ko inyigisho bakura muri ubu bukangurambaga bw'amabwiriza y'ubuziranenge zizabafasha kurushaho kunoza uburyo bakoreshaga bita ku mafunguro y'abanyeshuri.

    Nyirakamana Josephine, ni umucungamutungo mu kigo cy'Amashuri cya Gaseke cyo mu Murenge wa Ruhunde, ni umwe muri bo wemeza ko bari bafite ubumenyi buke bigatuma batabasha kwita ku biribwa nk'uko bikwiye.

    Yagize ati “Mu bijyanye n'imicungire y'ububiko bw'ibiribwa twaridufiteho ubumenyi buke. Kumwe twakundaga kwakira ibiribwa tutabanje kureba neza koko niba ibyo twakiriye bifite ubuziranenge, ntitwarebaga niba bitarengeje igihe. Baduhaye ubumenyi tugiye kujya tubyitaho.”

    Umuyobozi bw'Akarere ka Burera, Mukamana Soline, avuga ko aya mahugurwa ari amahirwe akomeye ndetse biteguye kubyaza umusaruro inyigisho bahawe, ku buryo bagiye kujya bakurikirana ko amafunguro ahabwa abana aba ameze neza.

    Ati “Nk' Akarere kacu iyi gahunda twayisamiye hejuru, kugira ngo dufashe cyane cyane abana bacu bagenda bagiye gushaka ubumenyi babone n'ubuzima. Tuzakomeza gukurikirana ko ku mashuri byubahirizwa ndetse turayishishikariza n'abaturage bacu bose.”

    Ikigo k'Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, gifatanyije n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa (WFP), bari mu bukangurambaga bwo kwita ku buziranenge b'amafunguro ahabwa abanyeshuri buzakorerwa mu turere twa Burera, Rubavu, Rutsiro, Karongi, Rusizi, Nyamagabe, Nyaruguru, Huye, Kayonza, Nyagatare, na Gasabo.

    Minisiteri y'Uburezi ivuga ko mu mashuri abanza n'ay'isumbuye ya Leta n'afitanye amasezerano nayo, habarirwamo abanyeshuri barenga miliyoni enye bafatira amafunguro ku ishuri ariho bahera basaba inzego zose gufatanya mu kwita kugera ku ireme ry'ubuziranenge bw'ibiribwa bagabura.

    Abafite aho bahurira n’uruhererekane rw’ibiribwa mu mashuri bari guhugurwa ku mabwiriza mashya y’ubuziranenge bwabyo

    Basabwe kubahiriza ubuziranenge bw’ibiribwa bihabwa abanyeshuri kuko iyo atubahirijwe bishobora guteza uburwayi bwatera n’urupfu

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera,Mukamana Soline yavuze ko bazakomeza kugenzura ko amabwiriza y’ubuziranenge bw’ibiribwa mu mashuri yubahirizwa kandi ko bazayageza no ku baturage benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rsb-yatangiye-guhugura-abafite-aho-bahuriye-b-amafunguro-agaburirwa-abanyeshuri

  • Abatega imodoka rusange bose muri Kigali, bazinjira mu 2025 bishyura gusa ahwanye n'urugendo bagenze – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2024 ubwo RURA yatangizaga ku mugaragaro ubwo uburyo buzwi nka 'Distance Based Fare System.'

    Ibyo bisobanuye ko niba wafatiye bisi mu mujyi rwagati ahazwi nka Downtown igiye i Kabuga, wenda uviramo Rwandex, uzajya wishyura urwo rugendo wagenze gusa, aho kwishyura urugera i Kabuga rwose.

    Umugenzi azajya akoza ikarita ku mashini ikuraho amafaranga acyinjira, nagera aho aviramo yongere gukozaho ubundi acibwe amafaranga y'urugendo yagenze.

    Urugendo ruto Mu Mujyi wa Kigali ni 182 Frw, ni ukuvuga intera yose iri mu kilometero cya mbere n'icya kabiri, mu gihe urugendo rurerure ruzajya rwishyurwa 855 Frw mu kilometero cya 25.

    Ku ikubitiro iyi gahunda yatangirijwe ku mihanda Nyabugogo — Kabuga na Downtown — Kabuga, aho umugenzi azajya akoza ikarita ku mashini bisi igihaguruka, yongere akozeho mu gihe ageze aho aviramo.

    Mukangabo ati 'Gahunda yose irareba Umujyi wa Kigali wose, ariko kuko turi gutangira ntabwo twabikorera icyarimwe. Twagombaga guhera ku rugendo rwa Kabuga kuko ari rwo rurerure dufite rw'ibilometero 25, kugira ngo n'imbogamizi zaboneka, tuzikemure ku buryo bitarenze impera y'uyu mwaka tuzaba twabirangije byose.'

    Ni gahunda yishimiwe n'abaturage batandukanye nk'uko bishimangirwa na Munyaneza Jean Marie uva i Kabuga buri munsi aza Nyabugogo.

    Ati 'Ni ibintu byiza cyane rwose. Nkanjye ugarukiramo hagati nabwiwe ko tuzajya tuyasubizwa.'

    Nsabimana Eriel we ati 'Uretse kwishyura urugendo rwose hari n'ukuntu wabaga uyobye aho ujya ugakoza ikarita ku modoka igiye aho utari ugiye agahomba. Ariko batubwiye ko niba washakaga kujya nk'i Kabuga ukibeshya ugakoza ku modoka ijya Batsinda, uzajya ugaruka wongere ukoze kuri ya mashini baguce ay'ikilometero kimwe ariko udahombye yose. Ni agashya keza cyane.'

    Izindi mpinduka zabaye ni uko ibiciro by'ingendo byiyongereye, aho nk'urugendo ruva i Nyabugogo rujya i Kabuga unyuze Sonatubes, umugenzi yatangaga 741 Frw ubu akaba azajya atanga 855 Frw.

    Mukangabo yavuze ko ibiciro byari biriho kuva mu 2018, bityo ko byagombaga kongerwaho kuko ikiguzi cy'ubuzima na cyo cyiyongereye ariko bigakorwa mu buryo butaremereye abagenzi.

    Ati 'Mu minsi ishize duhindura ibiciro, byari ugukuramo Nkunganire ya leta gusa, ariko ibindi byose byari bimeze nk'uko byari bimeze kuva mu 2018. Byakozwe mu kujyanishwa n'igihe kuko icyagurwaga mu 2018 atari ko kigurwa ubu, ariko tubikora mu buryo butaremereye ndetse dushyiraho ubu buryo ngo byibuze umuntu yishyure urugendo yakoze.'

    Uyu muyobozi yavuze ko bitari ku byerekezo byatangirijweho iyo gahunda gusa, ahubwo ibiciro bishya byatangiye gukurikizwa no ku bindi byerekezo byo mu Mujyi wa Kigali.

    Abakoresha imihanda ya Nyabugogo – Kabuga na Downtown – Kabuga baganuye kuri gahunda nshya yo kwishyura urugendo wagenze gusa aho kuba ‘ligne’ yose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanya-kigali-batega-bisi-bazinjira-muri-2025-bose-bishyura-urugendo-bagenze

  • Ikiganiro n'Umuyobozi Mukuru wa RSSB: Yavuye imuzi ibyo kongera umusanzu wa pansiyo ( Video) – #rwanda #RwOT

    Umusanzu w'ubwiteganyirize wari usanzwe uri kuri 6%, umukozi agatanga 3%, umukoresha nawe agatanga 3%. Guhera muri Mutarama, uzagera kuri 12% ariko ukazakomeza kwiyongera ku buryo uzagera kuri 20% uhereye mu 2027 kugeza mu 2030. Muri icyo gihe, ni ukuvuga hagati ya 2027 na 2030, hazajya hiyongeraho 2%.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yasobanuye impamvu byari ngombwa ko umusanzu uzamurwa ubu, no kuba hatarashyizweho igihe cyo kwitegura ku kuzabishyira mu bikorwa.

    Yavuze kandi uburyo abazahura n'imbogamizi zo gushyira mu bikorwa iki cyemezo bazafashwa, impungenge z'uko hari abakoresha bashobora kwirukana abakozi n'ibindi

    Rugemanshuro Regis amaze imyaka ine ayobora Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize, RSSB

    IGIHE: Impamvu zo kuzamura uyu musanzu zirumvikana, cyane ko biri mu nyungu za buri munyamuryango, ariko hari ibibazo abantu bakomeje kwibaza:

    Kuki mwahise mugena ko umusanzu utangira gutangwa muri Mutarama? Ntabwo byari kuba byiza guha igihe abakoresha bakabanza kwitegura izi mpinduka?

    Ibi biganiro byahereye kera mu 2012. Inyigo ya pansiyo ikorwa buri myaka itatu, icyo gihe byerekanaga ko ukurikije uko ubuzima bw'Abanyarwanda bwateye imbere, ikiguzi cyo kubaho, ibigenerwa abanyamuryango, kugira ngo ikigega kibashe gukora ibyo kigomba gukorera abanyamuryango cyane abari muri pansiyo bitari bihagije.

    Ariko muri ibyo biganiro byabaye mu 2015 byongera kuba mu 2018 no mu 2021 harimo na Covid-19 twabonye ko atari cyo gihe.

    No kuva mu 2012 iyo ibiganiro byabaga, icyavugwaga ni uko atari cyo gihe kuko twarebaga uko ubukungu buhagaze, ibiciro ku masoko n'ibindi tukareba icyakorwa, bisubikwa mu 2015.

    Indi nyigo yo mu 2015 yagaragaje ko ibigomba kuzamurwa harimo n'imisanzu ariko bigaragara ko atari cyo gihe, hemezwa ko aho kugira ngo tuzamure umusanzu kuko abakoresha bagaragazaga ko byagira ingaruka ku bakozi, hemezwa ko hazamurwa imyaka ya pansiyo iva kuri 55 igera kuri 60.

    Mu 2018 kuko tutagombaga kuzamura imyaka, hemejwe ko hazamurwa amafaranga umuntu ahabwa ava kuri 5000 Frw bigera kuri 13000 Frw, mu 2021 harimo Covid-19.

    Inyigo zigenga ubwishingizi bw'igihe kirekire bw'izabukuru, zigaragaza ko uko utinda gukora impinduka kandi ugomba kubikora ni ko igihe ubikorera bizahenda kurushaho.

    Icyo gihe inzego nka PSF n'izindi, muri icyo gihe cyose zaganiraga. Twaganirije abayobozi bose hatangwa ibitekerezo byiza.

    Baje kwemeza ko ubu biteguye?

    Barebye niba ubu ari cyo gihe cyiza, bavuga ko twakongeraho andi mezi, ariko hazamo ubwumvikane, hagaragazwa ko nubwo bigoye ariko bishoboka, kuko ari mu nyungu za buri Munyarwanda wese.

    Ntabwo ari uko twirengagije ko bitazagorana, ahubwo ni ukuvuga ngo niba koko bikenewe kandi nitutabikora ubu bizatugora cyangwa bizagora abazadukurikira, turavuga ngo kuki tutabikora ubu?

    Twanumvikanye ko ahazakenerwa ubufasha buzatangwa mu buryo bunyuranye. Icya ngombwa si ukugora abakoresha ahubwo hari icyo dushobora kwikorera ariko uwo bizagora azoroherezwe nk'uko mu bihe bya Covid-19 byagenze.

    Nta mpungenge ko iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa abantu batarayitegura, bikaba umuti bafashe ariko batiteguye kuwumira?

    Impinduka ntabwo ziremereye nk'uko abantu babitekereza kuko umusanzu wa pansiyo mu icungamutungo ni ibyasohotse, iyo ugiye kwishyura umusoro wa Leta hari ibyo ukuramo kandi basanzwe bakuramo.

    N'iyo 6% yiyongereye ntizavamo. Twongereye ubwizigame bw'umukozi ariko tugabanyije n'umusoro w'umukoresha.

    Ni ukuvuga ko hari ayo watangaga aha ugiye kuyatanga hariya, kuyashyira mu bwizigame bw'umukozi bihinduka iby'igihe kirekire.

    60% by'umutungo wa RSSB biri mu yashowe mu bikorwa by'igihe kirekire, ari muri banki cyangwa se muri BNR bitavuze ko yicaye arimo gukora imishinga ya Leta, ibikorwa Leta iba yateganyije bifitiye inyungu Abanyarwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB yahumurije abakoresha, ababwira ko impinduka zakozwe zitagoranye nk’uko babitekereza

    Hari abakozi bafite impungenge ko umushahara wabo ugiye kugabanyuka…

    Hari abo nabonaga bavuga ngo umuntu wari ufite ideni muri banki bagiye kumukata 6%, bizagenda bite? Imibare yerekana ko nk'umuntu wahembwaga umushahara w'ibihumbi 50 Frw (agera kuri konti ye) cyane cyane ko mu rwego rw'abikorera ibyo twaganiraga bavugaga bati n'ubundi ni twe tuzabikora [tuzatanga 6%] bati 'uwo rero n'ubundi umubajije 3% yitangiraga n'ubundi ntayo azi, bivuze ko n'ubundi ayo abara ni ayo atahana mu rugo.

    Ese ni angahe ku mukozi wahembwaga ibihumbi 50 Frw? Ni amafaranga 1500 Frw ugereranyije. Ukoze imibare itwereka ko uwahembwaga ibihumbi 50 Frw (agera kuri konti ye) bamutangira iyo 3% n'indi misanzu yose bamutangiraga azitangira 1500 Frw, uwahembwaga ibihumbi 100 Frw ni 3270 Frw umukoresha ashobora kumutangira, ni byo twasabye abakoresha bagerageze batangire abakozi ayo mafaranga.

    Byumvikana ko kwizigamira 3270 Frw yiyongera ku yo nizigamiraga, bikamfasha gusaza neza, bigaha igihugu amaboko yo gukora imishinga tutabashaga gukora ni ikintu rwose cyaba ari cyiza.

    Abazagorwa no gutanga umusanzu, muzabafasha mute?

    Urugero naguha dushobora kuvuga tuti nk'ibyakozwe muri COVID-19 ko ugomba kumenyekanisha ariko ukaba uvanyemo ibirarane byawe byose nyuma y'uko umwaka urangira.

    Abo bidashobokeye koko, ushobora gutangira kumenyekanisha ariko ibyo ugomba kubisaba hagendewe ku mpamvu yihariye. Icyo nshaka gushimangira ni uko Leta iyo ifashe umwanzuro nk'uyu hamwe n'abakozi n'abakoresha bo mu rwego rw'abikorera, ibyaganiriweho birumvikana, birasobanutse, birakenewe ariko tunemeranye ko dufatanya.

    Hari abakoresha bakora uburiganya mu kumenyekanisha imisanzu y'abakozi, nk'uhembwa ibihumbi 600 Frw bakagaragaza ko ahembwa ibihumbi 100 Frw kugira ngo bishyure imisanzu mike. Ni iki mugiye gukora kugira ngo umukozi ntabigenderemo ya misanzu mushaka ntiboneke?

    Icyo ni icya kabiri mu mpinduka zizatangira muri Mutarama [2025], iya mbere ni iriya iva kuri 6% ikagera kuri 12% ugasimbuka umwaka ikagenda izamukaho 2% gasangiwe ikazagera kuri 20% mu 2030.

    Iya kabiri ni iyo guhuza umushahara utangirwaho umusanzu, aho yari umushahara w'ibanze. Impamvu byahinduwe ni ukugira ngo urwo rugero mutanze rutazongera gushoboka.

    Hari urugero dufite, ufashe abakozi babiri umwe ahembwa ibihumbi 177 Frw undi ahembwa ibihumbi 562 Frw (umushahara ugera kuri konti) ariko umwe w'ibihumbi 177 Frw umushahara we batangiraho umusanzu ni bihumbi 109 Frw bakongeraho n'ibindi 100 Frw by'urugendo, ariko ayo ageza mu rugo ni ibihumbi 177 Frw.

    Wa wundi utahana 562 Frw we umushahara batangiraho umusanzu ni 109 Frw ariko ay'urugendo ni ibihumbi 600 Frw. Abo bantu uko byari bimeze ubu, banganya umushahara kuko bareba imyaka itanu yawe ya nyuma, bafata 2% bagakuba n'imyaka wakoze ubwo ni hagati ya 35 na 40. Ubundi ubona 80% y'imyaka itanu yawe ya nyuma.

    Aba bantu nibajya mu kiruhuko cy'izabukuru mu mwaka utaha, nibajya kubarirwa pansiyo bazahembwa amafaranga angana kuko umushahara batangiraho umusanzu wabo ni umwe.

    Bazafata bya bihumbi 109 Frw bamukubire 80% azafata hafi ibihumbi 90 Frw, kandi iyo haba harabariwemo ayo mafaranga y'ingendo nk'uko twabikoze ubu uwo muntu yari kuzabona ibihumbi birenga 470 Frw.

    Izi mpinduka zizatuma iryo tekinika ridashoboka.

    Rugemanshuro yasobanuye ko uburyo bushya bwashyizweho, bugiye gutuma abakozi batangirwa imisanzu nta buriganya nk’ubwashoboraga kuboneka

    Ikoranabuhanga rya Ishema mwashyizeho rigenderwaho mu gutanga imisanzu ryo rikora rite?

    Kubera 'Ishema', ubu ntushobora gutangira bamwe imisanzu abandi ngo ubasimbuke kuko hari n'ababikora ugasanga atangiye abayobozi abandi bo hasi agiye abakuramo, agiye abasimbuka ukwezi. Ntushobora gutangira umuyobozi mukuru utatangiye wa wundi wo hasi.

    Icya kabiri hari 'imisanzu.rssb.rw' nagira ngo nshishikarize Umunyarwanda wese ukora ajyemo arebe amakuru ye.

    Iyo umenye uko uhagaze umenya ko umukoresha agutangira byose ukamenya niba hari n'ibirarane tukagufasha kubikurikirana ariko nawe ushobora kwibariza ukareba abakoresha bose wakoreye, ese abagutangiye ni bangahe, abagisimbutse ni bangahe?

    Nta bantu mujya mwakira, bakabagezaho ibibazo by'uko batangiwe imisanzu idahuye n'ayo bakekaga?

    Hari ikintu kibabaza nk'abantu baza bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ugasanga sosiyete nk'eshatu yakoreye zose zarafunze ntaho yabaza kuko atabimenye.

    Ubu rero byaroroshye kuri telefone yawe ushobora kwirebera, amakuru yose arahari. Ni uguhera aho ukamenya ngo ese ubundi umukoresha arantangira, niba anantangira antangira buri kwezi?

    Hari abatayatanga bakayacuruza, iyo bayacuruje hazamo ibihano n'inyungu ukazasanga noneho biranabagoye kwishyura bagafunga ikigo cy'ubucuruzi bagafungura ikindi.

    Abadatanga umusanzu wa pansiyo, andi mahitamo yabo ni ayahe?

    Tuvuge ko bidashoboka uri nyakabyizi, Ejo Heza irahari, ubwizigame w'igihe kirekire, ubu twungukira abanyamuryango barenga miliyoni 3, tukabungukira 11% buri mwaka.

    Ayo ushobora kuyakoresha mbere y'imyaka 55, umaze kugira aho ugera wizigama, ushobora kuyakoresha nk'ingwate waka inguzanyo, wishyura amafaranga y'ishuri cyangwa se wivuza.

    Mwavuze ko amafaranga nk'aya muyifashisha mu mishinga ibyara inyungu. Ni iyihe muteganya mu guteza imbere abikorera? Havuzwe ikigega cyo guteza imbere ibigo bito n'ibiciriritse?

    Ikigega cyo gufasha ibigo bito n'ibiciriritse kizatangira gifite miliyari 30 Frw.
    Kizatangira mbere y'uko Werurwe 2025 irangira. Ni ukuvuga ngo ayo mafaranga agomba gukoreshwa mu bukungu bwacu.

    Mu biganiro mwaganiriye na PSF, mwibutse ikijyanye n'uko hari abashobora kuzagabanya abakozi, bagasigarana abo bashoboye kwishyurira?

    Mu bo twaganiriye bari bahagarariye abandi bagaragazaga ko kuvana mu kazi abakozi kandi babakeneye ari ikibazo.

    Icyo batekerezaga ahubwo ni ukuvuga ngo ba bandi bafite ni gute bababyaza umusaruro mwinshi kugira ngo ikigo kibashe kubona ubushobozi bwo kubagumana bose ndetse kibishyurire iyo misanzu mishya.

    Birumvikana izo mpungenge zari zihari, ariko tumaze kubona ko ibintu ari byiza ndetse bikenewe ndetse bigomba gukorwa mu nyungu za twese, twaravuze ngo ni gute tuzakorana ngo tubigabanye.

    Si uko bidashoboka na gato ariko gahunda ni uko aho bishobora kuba bigiye kuba, inzego zose zibishinzwe nka PSF, RSSB n'izindi za leta zizareba igikorwa kugira ngo ba bakozi batagabanyuka ahubwo twongere umusaruro, dutange agahenge ariko umuntu amenyekanisha ikibazo afite.

    Gahunda si ukunaniza. Ni ukureba ngo nubwo bigoye ni gute twabikora bikagenda neza. Iyo ukora ikintu uragereranya ukareba ku mpande zose.

    Ni yo gahunda turebe uko tugerayo kandi bishoboye. Ntabwo bizaba byoroshye ariko bizoroshya byinshi na none twiyimaga twashoboraga kubyiha.

    Mwavuze ko nimumara kuzamura umusanzu n'ibyo abantu babonaga bizazamuka. Mwari mwavuze ko muzongera 20% by'amafaranga yose y'umusanzu. Ese ni angahe mu buryo bw'imibare. Uwabonaga 13.000 Frw azajya abona angahe?

    Ni byo koko ntabwo 13.000 Frw byari bikwiriye ariko kubera ko ibyemezo byiza byagombaga gufatwa bitafashwe icyo gihe, kuzamura ibigenewe abanyamuryango utazamuye aho bituruka, nubwo byari bikenewe, byaratinze.

    Ugereranyije ku mwaka RSSB yishyura abanyamuryango bari muri pansiyo arenga miliyari 60 Frw.

    Iyo ufashe 20% ni hafi miliyari 12 Frw. Bivuze ko izo miliyari 12 Frw ziziyongera ku bari basanzwemo ariko n'abashya bazazamo bakazahera aho.

    Navuga ko uwabonaga ibihumbi 13 Frw, hari inshuro azakubirwa. Imibare iri kunozwa bazabimenyeshwa mbere y'uko uku kwezi kurangira kugira ngo pansiyo ya Mutarama izagere kuri urwo rwego. Inshuro bazakubirwa ni zo ziri kwigwaho.

    Ababona menshi bazabona inyongera nto, ariko ababona make bazabona ubwiyongere bwinshi kurusha abari hejuru. Tuzahura na bo tubabwire amakuru uko bizagenda kose.

    Izi mpinduka zigiye gutuma imisanzu yatangwaga yongerwaho agera kuri miliyari 12 Frw. Uhereye ku wahabwaga amafaranga make (ibihumbi 13 Frw), buri wese azagerwaho n’inyongera

    Umubare w'Abanyarwanda benshi ni urubyiruko, kandi iyo urebye ubona batarakangukira kwizigamira. Ntihari ubwo muzasanga mu myaka iri imbere Abanyarwanda nta bwiteganyirize bafite?

    Hari ibihugu byinshi birimo n'ibyateye imbere bibyirengagiza bikisanga ahabi. Hari abo imyaka ya pansiyo irenze 70.

    Hari ibihugu bifite abantu benshi bakuze, mu gihe abakiri mu mirimo baba badatanze nk'amezi atandatu, abari muri pansiyo nta wahembwa. Ntabwo dushaka kugera aho.

    Nka RSSB, Leta muri rusange, PSF ndetse n'Abanyarwanda muri rusange turi magirirane iyo nsobanukiwe n'ibindeba na we bikureba turafashanya bikatugirira akamaro.

    Ariko ni twe nka RSSB ba mbere bigomba guheraho tugakora akazi gakomeye abantu bakava mu rujijo ku bijyanye na pansiyo n'abantu bakabishishikarira.

    Impamvu abantu batabishishikariraga ni uko amafaranga yari make. Waganiraga n'umuntu uri muri pansiyo akakwereka ko ibihumbi 13 Frw cyangwa 20 Frw abona bitari ibintu bikanganye.

    Ariko ubu buri wese uragaragaza ko ashaka gusaza neza, ashaka kumenya ibisabwa n'ibindi. Dufite ingamba zigomba gushyirwa mu bikorwa n'abari mu mashuri bakitabira.

    Hari abanyamuryango usanga hari ibyo batabasha kubona, urugero nk'amacumbi ahendutse. Kuki mudashora imari mu macumbi ahendutse aho kugira ngo mubiharire abikorera?

    Ikibazo cy'amacumbi aciriritse kimaze imyaka cyigwaho. Burya gukora ikintu cyiza iyo utagikoze neza biteza ibibazo biruta ibyo watekerezaga.

    Amacumbi aciriritse uko gahunda iba iteye, ni inzu imeze neza ariko ishobora kugurwa. Bisaba ko ibintu byose, yaba ari igiciro cy'uko uzayubaka, ibikorwaremezo bizajyamo bigomba guhuzwa kugira ngo ushobore kugabanya igiciro ariko utagabanyije ubuziranenge.

    Hari ikoranabuhanga ryo kubakisha kandi ubu ryatangiye kuboneka ryubaka ibintu byiza ku giciro cyiza, ibikorwaremezo, guhuza umubare w'inzu zigomba kujya hamwe kugira ngo bijyanye n'abo bigenewe.

    Ndemera ko byatinze ariko muri uko gutinda harimo igeragezwa kuko ibintu byose dutangiye byo kubaka dukora inzu z'igerageza kugira ngo turebe koko iyi gahunda irakora?

    Kuko hari benshi bacuruza igitekerezo bakakubwira ngo ibi bintu birakora wamubaza uti ese wabikoze he [ukabibura] wajya gusura ugasanga umushinga ntiwarangiye afite amafoto gusa.

    Ni ikibazo tuzi kigomba gukorwaho kikabonerwa umuti, ariko kigomba gukorwa neza kuko hari imishinga myinshi yagiye itangira ari amacumbi aciriritse bikarangira ari ayo mu cyiciro cyisumbuye.

    Twirinde gusubiramo amakosa kuko urashaka gukora neza ariko rimwe na rimwe kwihanganira kugerageza, ibintu uvuga wabikora aha, wabikoze aha, nimbikora koko tubikore hose.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikiganiro-n-umuyobozi-mukuru-wa-rssb-yavuye-imuzi-ibyo-kongera-umusanzu-wa

  • RPL: Rayon Sports yongeye kwisetsa imbere ya… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu itariki 4 Ukuboza 2024, Rayon Sports yakiriye Muhazi United mu mukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona y'u Rwanda Rwanda Premier League 2024-25.

    Ni umukino warangiye Rayon Sports itsinze Muhazi United ibitego bibiri kuri kimwe, iguma ku mwanya wa mbere n’amanota 29, imyiteguro ikomeza kuba myiza ku mukino iri kwitegura ku wa Gatandatu gukina na APR FC.

    Gutsinda uyu mukino wa Muhazi United, bitumye Rayon Sports yuzuza imikino 9 yose itsinda yikurikiranya. mu mikino ikenda imaze gutsindwamo igitego kimwe

    Ikipe ya APR FC izacakirana na Rayon Sports ku wa gatandatu, yo yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe, igira amanota 18, ubwo izahura na Rayon Sports iyirusha amanota 11.

    Uko umukino uri kugenda umunota ku munota

    90+2′ Adama yari azamuye umupira muremure’ ariko Kubwimana Cedrick umupira awukuramo.

    90′ Iminota ine y’inyongera

    88′ Umuzamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye yari aryamye hasi ariko abaganga bamwiseho agaruka mu kibuga.

    86′ umuzamu wa rayon sports Khadime ndiaye yongeye kurokora Rayon sports nyuma yo gusamira mu kirere umupira wari uzamuwe na Karanzi Joseph.

    85′ Kufura ya Rayon Sports yari itewe na Muhire Kevin birangiye umupira uguye ku ruhande,

    83′ Rayon Sports ikoze impinduka, Ndayishimiye Richald aha umwanya Kanamugire Roger.

    83′ Kufura ya Muhazi United igarukiye mu biganza bya Khadime Ndiaye. 

    82′ Ikarita y’umuhondo ihawe Adama Bagayogo nyuma yo gukubita umugeri ukomeye cyane Karanzi Joseph.

    79′ Muhazi Uniteg ikoze impinduka, ikuramo Amin Abdul na Nziengu koumba, basimbura Kagaba Nikolas na Ayoubi Oti.

    77′ Adama Bagayobo ateye kufura ya Rayon sports, Yvan Dikoume umupira awushyira muri koruneli.

    75′ Adama Bagayogo yari afashe icyemezo , atanze umupira kwa Aziz Bassane ba myugariro ba Muhazi United bamukorera ikosa.

    73’  Kubwimana Cedrick yari ategeye Aziz Bassane mu rubuga rw’amahina, umusifuzi arabyirengagiza, umukino urakomeza.

    70′ Kufura ya rayon sports itewe na Bugingo Hakim, umupira unyuze hejuru kure y’izamu.

    69′ Kufura ya Rayon sports n’ikarita y’u Muhondo kuri Nikolas Kagaba, nyuma yo gukorera ikosa rikomeye Muhire Kevin.

    68′ ikarita y’umuhondo ihawe Omborenga Fitina myuma y’ikosa yakoreye Kagaba Nikolas.

    66′ Um,uzamu Twagirayezu Amani atabaye ikipe ya Muhazi United nyuma y’uko Fall Ngagne yari ateye ishoti ryoroheje mu izamu rya Muhazi United.

    63′ Kufura ya Rayon sports mu kibuiga hagati nyuma y’ikosa Cedrick akoreye Aziz Bassane, kufura nta kinini yamariye Rayon Sports.

    61′ Joseph Sackey ahaye umwanya Samsom Babuwa, umuzamu NMzana  Ebini aha umwanya Twagirayezu Amani.

    58′ Nikolas kagaba yari yongeye kuzamukana umupira, ariko Nsabimana Aimable umupira awukuramo.

    56′ Nikolas Kagaba atsinze igitego cya mbere cya Muhazi Unityed nyuma y’akazi gakomeye ka Kubwimana Cedrick.

    56’  Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Nikolas Kagaba

    55′ Iraguha Hadji ahaye umwanya Adama Bagayogo

    52′ Nsabimana Aimable yari akinanye neza na Muhire Kevin, umupira ugeze kwa Aziz Bassane koulagna umupira uramurengana.

    47′ Uyoubi Oti yari azamuye umupira ashaka kuroba Khadime Ndiaye, umupira unyura ku ruhande gato, Rayon Irarokoka

    Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports ifite ibitego bibiri ku busa bwa Muhazi United

    45′ Khadime ndiaye akoze akazi gakomeye cyane, akuramo umupira wari utewe na Muyumbo, igice cya mbere gihita kirangira.

    44′ Nsabimana Aimable yari ayteye umupira imbere y’izamu rya Mugazi United, umupira ujya hejuru y’izamu rya Muhazi United.

    41′ Aziz Bassane yari azamuikanye umupira ariko akorera ikosa Nikolas Kaaba.

    38′ kufura ya Muhazi United nyuma y’ikosa rikorewe Mbanza Caleb  rikozwe na Seith. kufura ya Muhazi United byarangiye Nikolas Kagaba ayiteye hanze.

    34′ Yvan Dikoume ashize umupira muri koruneli nyuma y’umupira Muhire Kevin yari azamukanye imbere y’izamu. Koruneli ya Rayon Sports ntakintu yayimariye.

    32′ Muhire Kevin yari acomekeye umupira Omborenga Fitina, umupira uramuirengana.

    28′ Abakinnyi ba Rayon Sports nyuma yo gutsinda ibitego bibiri, batangiye gukina batuje, bakubakira umukino mu bwugarizi bwayo.

    25′ Niyonzima Olivier wamamaye nka Seith atsinze igitego cya kabiri cya Rayon sports nyuma ya koruneli yari itewe na Muhire Kevin.

    25′ goooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Niyonzima Olivier

    24′ Aziz Bassane yari yandagaje

    23′ Kufura ya Muhazi United Muhimpundu Amani, ariko kufura yagarukiye mu ntoki za Khadime Ndiaye.

    19′ Ndayishimiye Richald na Iraguha hadji bari bakinanye neza imbere y’izamu rya Muhazi United, umupira ugeze kwa Aziz Bassane uramurengana.

    17′ Murangamirwa Serge yari ashatse uburyo atungura Khadime Ndiaye, umupira unyura ku ruhande.

    14′ Nikolas Kagaba yari azamukanye umupira imbere y’izamu rya Rayon Sports, ariko Nsabimana Aimable yigira agaca umupira awukuramo.

    12′ Fall Ngagne yari atsinze igitego cy’umwaka nyuma ya pass ivuye kwa Omborenga Fitina, ariko umusifuzi avuiga ko habayeho kurarira.

    10′ Niyonzima Olivier atsindiye Rayon Spotrts igitego cya mbere nyuma ya kufura yari iturutse kwa Omborenga Fitina.

    10′ Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo!

    9′ kufura ya Rayon Sports ku ikosa rikorewe Muhire Kevin. 

    7′ Murangamirwa Serge akoze akazi gakomeye cyane, nyuma yo kubuza Iraguha Hadji kogoga ubwugarizi bwa Muhazi United, amwambura umupira yari atangiye gucengacenga.

    5′ Ikipe ya Muhazi United, itangiranye imbaraga zidasanzwe, yari isabye gusimbuza ku munota wa gatanu gusa, ariko umusifuzi arabyanga.

    3′ Kufura ya Muhazi United nyuma y’ikosa rikorewe Nikolas Kagaba, abakinnyi ba Muhazi United barawuhererekanyije ntiwatanga umusaruro.
    1′ Muhire Kevin yuari agerageje ibiryo imbere y’izamu rya Muhazi United, ariko umuzamu Mbanza Ebin aramutegereza umupira arawufata.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Muhazi United ni Nzana Ebin, Uwayezu Jean De Dieu, Muhimpundu Amani, Murangamirwa Serge, Muyumbo Osamu, Mbanza Coleb, Nikolas Kagaba, Yvan Dikoume, Josepf Sackey, Uyoubi Oti na Karanzi Joseph.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Yousou Diagne, Ndayishimiye Richald, Niyonzima Olivier, Muhire Kevin, Fall Ngagne, Aziz Bassane na Iraguha Hadji,

    Ni umukino Rayon Sports isabwa kwitwara neza, ikaguma kuyobora urutonde rwa shampiyona y'u Rwanda ihagaze neza. Kugeza ubu ni iya mbere n'amanota 26' ikaba imaze gutsinda imikino umunani yikurikiranya kandi nta gitego yari yinjizwa.

    Amakipe yombi agiye gukina, Rayon Sports niyo ihagaze neza cyane, kuko ubwo hakinwaga imikino y'umunsi wa 11 wa shampiyona, yatsinze Vision FC ibitego bitatu kubusa, mu gihe Muhazi United yo yatsinzwe na Bugesera ibitego bibiri ku busa.

    Abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje kugaragaza umwuka mwiza no gushyira hamwe


    Omborenga Fitina yiteguye guhatana ku ruhande rwa Rayon Sports

     Abakinnyi ba Muhazi United mu myitozo mbere y’uko batangira guhatana na Rayon Sports


    Abakinnyi ba Rayon Sports batangiye kugera Kuri Kigali Pele Stadium



    Abakinnyi ba Rayon Sports bamaze kugera kuri KLigali Pele Stadium

    Abakinnyi ba Muihazi Umited nabo bamaze kugera kuri Kigali Pele Stadium

    Abanyacyubahiro batamndukanye bihebey umupira w’amaguru bari bitabiriye umukino wa Muhazi United na Rayon Sports

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149231/live-rayon-sports-yakiriye-muhazi-united-muri-shampiyona-yu-rwanda-amafoto-149231.html

  • Senderi ukubutse i Lusaka yatanze udukingiriz… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yakoze iki gikorwa kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2024, mu gihe Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana aherutse gutangaza ko mu bantu 100 bapfa ku munsi mu Rwanda, 7 muri bo baba bishwe na SIDA. 

    Yavuze ati 'Abantu 100 bapfa buri munsi mu Rwanda, na ho barindwi muri abo 100 ni abantu bafite ubwandu bwa Virusi ya Sida, barwaye SIDA. Bivuze ko SIDA ikiri ikibazo. Turacyahanganye n'ikibazo gikomeye ariko narebye mu mibare y'imyaka 10 ishize, byasaga n'aho byikubye gatatu karenga kuko icyo gihe bari abantu barenga 20 bapfa buri munsi bishwe na SIDA.'

    Dr Sabin yavuze ko imibare igaragaza ko buri munsi abantu icyenda bandura SIDA mu Rwanda. Ati 'Uyu munsi turamara aha turabona abantu icyenda bashya banduye Virusi ya SIDA, ejo bibe uko, ejobundi bibe uko kandi abenshi ni urubyiruko rw'imyaka 20, 19, 18, bivuze ko dufite byinshi byo gukora mu mwaka utaha ariko ugereranyije n'imyaka ishize aho twagiraga ubwandu bushya 25, ntabwo twakwiha intego y'umwaka utaha nibura tukagera kuri barindwi cyangwa batandatu?'

    Senderi yari amaze iminsi mu bikorwa by'umuziki mu gihugu cya Zambia, ndetse yagarutse mu Rwanda ku Cyumweru tariki 30 Ugushyingo 2024, atangira gutegura ibikorwa byo kugeza ku bakunzi be muri Ruhango udukingirizo ibihumbi umunani.

    Ni igikorwa avuga ko yateguye afatanyije n'umuryango 'We Act for Hope' nk'abafatanyabikorwa be ba buri munsi. Yavuze ko yahisemo gutanga udukungirizo ku baturage, kubera ko urugamba rwo kwirinda SIDA rureba buri wese.

    Mu kiganiro na InyaRwanda ati 'SIDA ntaho yagiye. Buri wese asabwa kwirinda, kandi aho byanze ugakoresha agakingirizo. Mu gihe rero twitegura kwinjira mu minsi mikuru, hari abashobora kwishima cyane, ugasanga bibagiwe kwirinda, niyo mpamvu rero nahisemo guhera mu majyepfo nshyikiriza abakunzi udukingirizo kugirango birinde uko bashoboye.'

    Uyu muhanzi anavuga ko yafashe iki cyemezo ahanini biturutse mu kuba amaze iminsi abona ko imibare y'abandu SIDA ikomeza kwiyongera cyane cyane mu rubyiruko.

    Avuga ati 'Ku makuru nabonye ni uko abakobwa batatu ku muhungu umwe bandura Virusi itera SIDA ku munsi umwe. Urumva ko iyi mibare ibabaje rwose, bityo buri wese akwiye kugira icyo akora mu gushaka igisubizo kirambye.'

    Senderi avuga ko yakoze iki gikorwa mu Karere ka Ruhango, nyuma y'uko akubitse muri Zambia aho yakoranye indirimbo n'abahanzi baho. Ni urugendo avuga ko yagezeho, ahanini abifashijwemo na Ambasade y'u Rwanda muri Zambia, inshuti ze, Sosiyete ya RwandAir n'abandi.


    Senderi umenyerewe mu ndirimbo zigaruka ku burere-mboneragihugu yatanze umusanzu we, atanga udukingirizo ibihumbi umunani muri Ruhango


    Senderi yavuze ko yahisemo gukora iki gikorwa ahanini bitewe n'uko urubyiruko ari bo bibasiwe cyane mu kwandura SIDA

     

    Senderi yasabye buri wese kurushaho kwirinda, igihe byanze agakoresha agakingirizo 

    Senderi yanataramiye abaturage bo muri Kinazi nyuma y'uko abashyikirije udukingirizo 

    KANDA HANO KUMVA  INDIRIMBO ‘MURI HEHE OG 25’ YA SENDERI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149230/senderi-ukubutse-i-lusaka-yatanze-udukingirizo-ibihumbi-8-ku-batuye-muri-ruhango-amafoto-149230.html