Blog

  • UR yahize kongera ireme ry'ubushakashatsi buzajya bushingirwaho na leta – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama mpuzamahanga y'iminsi ibiri iteraniye i Kigali kuva ku itariki ya 5-Ukubazo 2024, ku ngingo y'ubushakashatsi bugamije iterambere ry'ubucuruzi muri Afurika.

    Yateguwe na UR ifatanyije n'Umuryango Mpuzamahanga w'Ubucuruzi (WTO) itumirwamo impuguke mu by'ubucuruzi, abashakashatsi na bamwe mu bakora ubucuruzi muri Afurika.

    Prof. Kayihura yavuze ko iyo nama ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe ishusho y'ubucuruzi mu Rwanda no gushaka uburyo rwakongera uruhare rwarwo mu bucuruzi nyafurika ndetse no ku Isi muri rusange.

    Yakomeje avuga ko ibyo bijyana no kwita cyane ku nkingi y'uruhare rw'ubushakashatsi mu by'ubucuruzi mu nzego za Leta zifata ibyemezo, kuko kubukora no kubutangaza gusa bidahagije.

    Ati 'Dufitanye amasezerano na WTO yo kudufasha kumenyekanisha kurushaho ubushakashatsi bwacu mu by'ubucuruzi ariko icy'ingenzi ni uko bazadufasha uburyo bwo kwereka inzego bireba ingamba zigomba gufatwa. Tuzajya dukora ubushakashatsi tubwereke inzego za Leta zifata ibyemezo'.

    Yakomeje ati “Tuzajya twegera nka Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda cyangwa iy'Ubuhinzi n'Ubworozi tuti 'dore ibyo ubushakashatsi bwagezeho byashingirwaho mu gihe mutegura politiki y'ubucuruzi mu by'amatungo, mu buhinzi cyangwa mu by'inganda.”

    Umushakashatsi n'Umwarimu muri UR, Prof. Niragire François, yavuze ko ubushakashatsi muri iyi kaminuza bwiyongereye ariko ko ikibazo kikiri imikoranire n'inzego ngo ibiburimo bigenderweho.

    Ati “Ubushakashatsi bwariyongeye muri UR ariko icyuho kiracyari mu mikoranire y'ababukoze n'ibigo bya Leta, iby'abikorera n'imiryango itegamiye kuri Leta kugira ngo ibibazo byagaragajwe n'ibisubizo byabyo bigenderweho. Turifuza ko imikoranire n'izo nzego yagenda neza kugira ngo ibiva mu bushakashatsi bishobore gukoreshwa mu gufasha abaturage.”

    Yongeyeho ko abakora ubushakashatsi mu Rwanda bakwiye no gukorana n'itangazamakuru kuko rifasha mu kubugeza ku baturage kandi mu mvugo bashobora kumva neza itari iya gihanga gusa.

    Yakomeje ati 'Umwaka ushize muri Koleji y'Ubucuruzi n'Ubukungu ya UR hakozwe ubushakashatsi bugera kuri 84 ariko ushobora gusanga ubwageze ku baturage binyuze mu bitangazamakuru butarenze nka butatu.”

    Dr. Mamoeletsi Mojalefa wigisha muri Kaminuza Nkuru ya Lesotho yavuze ko yiteze kwigira ku Rwanda uburyo bunyuranye rubasha gukora ubucuruzi kandi rudakora ku nyanja.

    Kudakora ku nyanja asobanura ko ari imwe mu mbogamizi zitoroheye Lesotho ku buryo ubucuruzi bwayo bwose ibushingira kuri Afurika y'Epfo iyikikije aho nko mu gihe bagirana umubano mubi, bigoye kwiyumvisha ingaruka byagira ku bucuruzi bw'icyo gihugu.

    Ibi biganiro byibanze ku ngingo zitandukanye zijyanye no guteza imbere ubushakashatsi mu by’ubucuruzi ndetse bukazajya buhabwa inzego zifata ibyemezo

    Iyi nama yahuriyemo abashakashatsi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi

    Abitabiriye iyi nama ni abo mu bihugu binyuranye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-y-u-rwanda-yahize-kongera-ireme-ry-ubushakashatsi-buzajya

  • INZIMBURAMATEKA: Imyaka 124 ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Kiliziya Gatolika yageze mu Rwanda mu mwaka wa 1900, izanywe n'Abamisiyoneri b'Abapadiri b'Abaperezida (Pères Blancs). Ukuza kwayo kwatangijwe na Missiyo ya Save, ikaba ari yo yabaye urufatiro rw'ivugabutumwa ryahinduye amateka y'igihugu mu buryo butandukanye.

    Kugeza ubu, imyaka 124 irashize iyi Kiliziya itangije ibikorwa mu Rwanda, ikaba yaragize uruhare rukomeye mu mibereho y'Abanyarwanda mu nzego zitandukanye.

    Mu rwego rw'ivugabutumwa, Kiliziya Gatolika yatumye ubutumwa bwa Gikirisitu bugera kuri benshi, ishyiraho amaparuwasi n'imiryango ya gikirisitu. Yubatse insengero hirya no hino mu gihugu, itanga inyigisho z'ukwemera zatumye benshi bamenya Imana no guhindura imibereho yabo.

    Kiliziya Gatolika yanagize uruhare rukomeye mu burezi. Kuva mu ntangiriro, yashinze amashuri menshi agamije kwigisha abana b'Abanyarwanda gusoma, kwandika, no kubona ubumenyi bw'ibanze.

    Yateje imbere amashuri yisumbuye n'ay'imyuga, ndetse n'amashuri makuru nk'icyahoze ari Université Nationale du Rwanda.

    Mu rwego rw'ubuzima, Kiliziya yubatse ibitaro n'amavuriro mu bice bitandukanye by'igihugu. Aho yagiye igera, yatanze serivisi z'ubuvuzi zigenewe abantu bose, harimo guhashya indwara nka marariya, igituntu, n'izindi.

    Nubwo igira uruhare rwiza, Kiliziya Gatolika ntiyaburiye mu makosa, cyane cyane ku bihe bikomeye by'amateka y'u Rwanda. Hari igihe yavuzweho kunanirwa gukumira ibibazo by'imiyoborere mibi n'amacakubiri yabayeho mu gihugu. Ariko, nayo yagiye ikora urugendo rwo kwisubiraho no gusaba imbabazi ku ruhare rwayo aho rwabaye.

    Muri iyi myaka 124 ishize ibayeho, Kiliziya Gatolika yakomeje kuba inkingi ikomeye mu mibereho ya benshi mu Rwanda, haba mu rwego rw'umwuka, uburezi, ubuzima, ndetse no mu iterambere rusange ry'igihugu. Ni izimbitse mu muco no mu mateka y'u Rwanda.

    Source : https://kasukumedia.com/inzimburamateka-imyaka-124-ya-kiliziya-gatolika-mu-rwanda/

  • Minisiteri y'Umutekano mu Gihugu yatanze udusanduku 83 two kubikamo imbunda #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gukomeza kongera umutekano no gucunga neza intwaro, Minisiteri y'Umutekano mu Gihugu yatangaje ko yatanze udusanduku 83 twifashishwa mu kubika imbunda.

    Uyu mushinga ugamije gufasha inzego z'umutekano gucunga neza imbunda kugira ngo zikoreshwe mu buryo bukurikije amategeko kandi hirindwe ikoreshwa ryazo nabi.

    Mu dusanduku 83 twatanzwe, igice kinini cyahawe Polisi y'u Rwanda (RNP), ikaba yahawe udusanduku 63.

    Ibi birerekana uruhare runini Polisi ifite mu gucunga no kugenzura intwaro zikoreshwa mu bikorwa byayo byo kurinda umutekano w'abaturage. Uko gushyikirizwa izi mpano bifite uruhare rukomeye mu kurinda ko imbunda zagwa mu maboko y'abashobora kuzifashisha mu bikorwa bibi cyangwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS) rwahawe udusanduku 10.

    Uru rwego rufite inshingano zo gucunga no kugorora abakoze ibyaha, kandi ibi bikoresho bizafasha mu kugenzura imbunda zikoreshwa n'abakozi babo, ndetse no gukumira ibyaha bishobora gukorwa hifashishijwe intwaro.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwahawe udusanduku 5. Nk'urwego rufite inshingano zo gukora iperereza ku byaha, ibi bikoresho bizatuma habaho imicungire myiza y'intwaro zikoreshwa mu gushakisha no gukurikirana abakekwaho ibyaha, bityo bigatuma imirimo y'ubutabera ikorwa neza kandi mu mutekano usesuye.

    Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Iperereza (NISS) na rwo rwahawe udusanduku 5. Uru rwego rufite inshingano zo gukusanya amakuru ajyanye n'umutekano w'igihugu no kurinda inyungu zarwo.

    Kubika neza intwaro bifasha uru rwego gukomeza kugenzura umutekano mu buryo bwihariye kandi butekanye.

    Iyi gahunda igamije kongera umutekano w'ibikoresho by'intambara n'imicungire yazo hagamijwe gukumira ibyaha bishobora guterwa n'ikoreshwa nabi ry'imbunda. Ni ingamba igaragaza ubushake bwa Leta bwo gukomeza guharanira umutekano w'abaturage no guha inzego z'umutekano ubushobozi bukenewe ngo zuzuze inshingano zazo.

    Mu gutanga ibi bikoresho, Minisiteri y'Umutekano mu Gihugu yagaragaje ko gucunga neza intwaro atari inshingano y'inzego gusa, ahubwo ari n'intego rusange ya Leta yo kubaka igihugu gifite umutekano usesuye kandi urambye.

    Source : https://kasukumedia.com/minisiteri-yumutekano-mu-gihugu-yatanze-udusanduku-83-two-kubikamo-imbunda/

  • Ancelotti ashyigikiye Mbappe, ntiyifatikanya nabatera umugongo uyu mukinnyi #rwanda #RwOT

    Real Madrid nyuma yo gutsindwa na Athletic Bilbao ibitego 2-1, Carlo Ancelotti, umutoza wa Real Madrid, yagaragaje ko atagamije guca urubanza kuri penariti yabuze, ahubwo akomeza gushyigikira Kylian Mbappé.

    Ancelotti yavuze ko ikigamijwe ari ugushyira imbere inyungu rusange z'ikipe kuruta kureba ku makosa y'umukinnyi umwe, yongeraho ko n'abandi bakinnyi benshi bigeze kubura penariti, kandi icy'ingenzi ari ukongera kwiyubaka nk'ikipe.

    Ancelotti yagaragaje icyizere ko n'ubwo ibihe bitari byiza, Real Madrid izabasha gukemura ibibazo byayo mu gihe gikwiye.

    Yagize ati, 'Ni byiza kubona ikibazo mu kwezi kwa cumi na kabiri aho kukibona muri Mata cyangwa Gicurasi, kuko iyo bigeze icyo gihe biba bigoye gukosora ibyananiranye.'

    Nubwo Mbappé yanenzwe nyuma yo kubura uburyo bukomeye bwo gutsinda, Ancelotti yashimangiye ko atigeze acika intege kandi yiteguye kunoza imikinire ye.

    Umutoza yashimye ubushake n'ubwitange bwa Mbappé ku nyungu z'ikipe, avuga ko bifite agaciro kanini cyane muri Real Madrid.

    Ikipe ikomeje gushyira imbaraga mu kuzahura imikino yayo kandi hari icyizere ko izitwara neza mu mikino iri imbere, cyane cyane igihe abakinnyi bakomeye bagarutse mu kibuga.

    Source : https://kasukumedia.com/ancelotti-ashyigikiye-mbappe-ntiyifatikanya-nabatera-umugongo-uyu-mukinnyi/

  • Hagaragajwe isano y'uburibwe bwo mu mihango n'agahinda gakabije – #rwanda #RwOT

    Ubu buribwe buzwi nka 'dysmenorrhea' bubaho mu minsi itatu ya mbere iyo umugore/umukobwa yatangiye kuva.

    Ubushakashatsi bwanyujijwe mu kinyamakuru cya “Briefings in Bioinformatics' bwagaragaje ko bishoboka ko agahinda gakabije gatuma uri mu mihango agira uburibwe bukabije, kurusha ikindi kintu cyose.

    Bari bashingiye ku tunyangingo bavumbuye dufite aho duhuriza ibyo byombi.

    Umwe mu bayoboye ubwo bushakashatsi witwa Dr John Moraros ati 'agahinda gakabije n'uburibwe bw'imihango bigira ingaruka zikomeye ku bagore mu bice bitandukanye by'Isi, icyakora kumenya isano yabyo bigakomeza kugorana.'

    Uyu mwarimu wigisha siyansi muri Xi'an Jiaotong-Liverpool University yo mu Bushinwa, agaragaza ko biyemeje gushakisha ihuriro ryabyo kugira ngo babone uko bakwita ku bagore/abakobwa bakunze kuzahazwa n'ibyo bibazo.

    Abashakashatsi bakusanyije amakuru y'utunyangingo tw'abantu ibihumbi 600 bo mu Burayi n'abandi 8000 bo mu bice bya Aziya y'Uburasirazuba, badukuye mu bigo by'ubushakashatsi bitandukanye.

    Basanze hari isano ya hafi y'agahinda gahakabije n'uburibwe bwo mu mihango.

    Babonye ko kugira agahinda gakabije bishobora kongera ibazo byo kubabara umuntu ari mu mihango ku rugero rwa 51% kurusha utagafite.

    Umwe mu bayobozi muri kaminuza yo muri Amerika yigisha ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, agaragaza ko abantu benshi bafite agahinda gakanije bahura n'ububabare bwinshi iyo bahize ibibazo runaka ku mubiri.

    Ashingira k'uko ubwonko bwakira bukanasesengura amakuru ajyanye n'uburibwe noneho ufite agahinda gakabije kubwihanganira bikagorana.

    Yemeza ko imiti igabanya uburibwe izwi nka ibuprofen ishobora gufasha byuzuye ubabara ari mu mihango.

    Abahanga mu bijyanye n'ubuzima babonye ko uburibwe mu mihango ndetse n'izindi mpinduka mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere bishobora guteza ibibazo uwo bibaho birimo n'ako gahinda gakabije.

    Ni ibintu byagaragaye ku bantu no ku nyamaswa mu bushakashatsi butandukanye, umwe mu barimu bo muri Yale University witwa Dr. Hugh Taylor ariko utaragize uruhare mu bushakashatsi na we arabishimangira.

    Avuga ko ibibazo bijyanye no guhora umuntu ababara mu nda yo hasi ku mugore/umukobwa bishobora gutuma ubwonko butabifata nk'ibisanzwe, bikavamo ububabare budasanzwe mu bihe by'imihango, ibishobora gutera agahinda gakabije.

    Bigaragazwa ko abagore bakunze kugira uburibwe mu bihe bari mu mihango bashobora no kugira ihungabana n'agahinda gakabije nyuma gato yo kubyara.

    Abo bahanga mu by'ubuvuzi kandi bagaragaza ko kujya mu mihango umuntu akiri muto, ari indi mpamvu yo kuzahura n'ibibazo by'agahinda gakabije mu bihe biri imbere.

    Bagaragaza ko niba ugize ibibazo byo kubabara uri mu mihango bitavuze ko ufite agahinda gakabije, ariko niba bibaho buri gihe, ibuprofen cyangwa amazi y'akazuyazi ntibigufashe ugomba kwihutira kujya kwa muganga bakareba ikibitera.

    Batanga inama kandi ko ubuvuzi bwita ku buzima bwo mu mutwe n'ubw'imyororokere bigomba guhuzwa kugira ngo hagabanywe ibibazo abahura na byo bagira, ikindi abo bahanga mu buvuzi bakagaragaza ko gukora imyitozo ngororamubiri nka yoga, indyo yuzuye no gusinzira bihagije na byo bishobora gufasha.

    Abahanga bagaragaje isano iri hagati y’ububabare umuntu agira ari mu mihango n’agahinda gakabije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-isano-y-uburibwe-bwo-mu-mihango-n-agahinda-gakabije

  • Gukoresha Airtel wohereza amafaranga ku wundi murongo ntibigisaba kwemeza amabwiriza – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yakomojeho ku wa 05 Ukuboza 2024, mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye ku Cyicaro Gikuru cya Airtel Money mu Rwanda.

    Ubusanzwe iyo ushaka kohereza amafaranga kuri nimero ikoresha umurongo utandukanye n'uwo ukoresha, usabwa kubanza kwemeza amategeko n'amabwiriza kugira ngo igikorwa gikomeze.

    Nyuma y'ibiganiro n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR; Ikigo Gishinzwe Umutekano w'Ibijyanye n'Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n'Itumanaho, NCSA n'Ikigo gihuza ibigo by'Imari mu buryo bw'Itumanaho, Rswitch, n'abandi, ubu buryo bwakuriweho abakoresha Airtel.

    Umuyobozi wa Airtel Money mu Rwanda, Jean Claude Gaga, yavuze ko mbere y'uko umuntu ahinduka umukiliya wa Airtel Money, hari amabwiriza asabwa kwemeza, bityo bidakwiye ko yongera kwemeza andi mu gihe ahererekanya amafaranga.

    Ati 'Kuri serivisi zo kohereza no kwakira amafaranga, turashaka korohereza buri muntu wese akabikora neza kandi vuba. Mbere byasabaga ko ubanza ukemeza amabwiriza ariko ubu byakuweho. Kugira ngo dufashe umukiliya twabikoze ku buryo kohereza no kwakira amafaranga adasabwa kuyemeza.'

    Gaga yavuze ko yavuze ko muri iki gihe ibihe by'iminsi mikuru byegereje, abakiliya babo bateguriwe uburyo bwo kuyinjiramo bahabwa amayinite yo guhamagara n'aya internet y'ubuntu.

    Mu buryo bwo guteza imbere iyi serivisi nshya yo kohereza amafaranga ku wundi murongo, Airtel Money yateguriye impano uzajya awoherezaho amafaranga ayikoresheje aho ku bafite smartphone bazajya bahabwa kuva kuri 300MB-1GB ikoreshwa mu masaha 24, ku bafite telefoni zisanzwe bagahabwa iminota 40 ihamagara imirongo yose mu masaha 24.

    Kugira ngo ubonye iyi mpano bizajya bisaba ko wohereza amafaranga ari hejuru ya 1000 Frw.

    N'uzajya abikuza ari hejuru ya 1000 Frw, nawe azajya ahabwa iyi mpano.

    Gaga yagize ati 'Nka Airtel Money twazanye Noheli n'Ubunani vuba kugira ngo twifatanye namwe.'

    Umuyobozi wa Airtel Money mu Rwanda, Jean Claude Gaga, yavuze ko aya mavugurura yakozwe mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi no korohereza abakiliya babo

    Umuyobozi Mukuru wa RSwitch Ltd, Blaise Pascal Gasabira, yavuze ko mu minsi ya vuba hazatangizwa gahunda yo kubonera serivisi zose z’ibigo by’imari bitandukanye ahantu hamwe

    Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yavuze ko bitewe n’amavugurura Airtel iherutse gukora ku minara yayo, imikorere y’uburyo bwa ‘USSD’ nayo yivuguruye

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Airtel Money, Indrajeet Kumar Singh, yavuze ko bagenda bazana serivisi nshya kubera ubusabe bw’abakiliya babo

    Mu buryo bwo guteza imbere iyi serivisi nshya yo kohereza amafaranga ku wundi murongo, Airtel Money yateguriye impano uzajya awoherezaho amafaranga ayikoresheje

    Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye

    Abanyamakuru bahawe umwanya babaza ibibazo

    Airtel Moneye yashizeho impano y’amayinite izajya ihabwa uyikoresheje yohereza amafaranga ku wundi murongo

    Airtel Money Rwanda yatangaje ko iyi ntambwe yatewe mu rwego rwo korohereza abakiliya bayo

    Amafoto: Munyemana Isaac


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gukoresha-airtel-wohereza-amafaranga-ku-wundi-murongo-ntibigisaba-kwemeza

  • Buri ndirimbo hariho abahanzi barenze babiri!… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yamenyekanye cyane mu itangazamakuru, no gukorana indirimbo n'abandi bahanzi, kandi inyinshi muri zo zagiye zitanga umusaruro ukomeye. Afitanye indirimbo n'umuhanzikazi Marina, Chriss Eazy, Kevin Kade n'abandi. 

    Muri iki gihe ni umunyamakuru wa Isibo TV aho akora mu kiganiro 'The Choice'. Yabwiye InyaRwanda ko yahisemo kwita EP ye 'Filipiano' kubera ko yumvikanisha uwo ari we, ndetse n'uburyo yakoze urutonde rw'indirimbo zihariye.

    Ati 'Navuga ko ari ibihe bidasanzwe nagize ubwo nakoraga izi ndirimbo zubakiye ku mudiho w'injyana ya Amapiano ariko y'ubwoko butandukanye. Nabonye uburyo injyana ya 'Amapiano' yagiye itera imbere hirya no hino ku Isi, ndetse yigaragaza cyane nk'umuco, kandi igezweho muri Afurika, ikirenze kuri ibyo ni injyana nisangamo cyane mu kazi kanjye ko kuvanga imiziki, rero mu gukora izi ndirimbo nayisanzemo cyane ku buryo usanga hari umwihariko urimo muri buri ndirimbo.'

    Yavuze ko mu gukora buri ndirimbo yatekereje kuri buri njyana buri wese yakwisangamo, ariko akabihuza n'injyana ya Amapiano. Phil Peter avuga ko iyi EP izaba iriho indirimbo eshanu, kandi kuri buri 'ndirimbo nakoranyeho n'umuhanzi utari munsi y'umwe'. Ati 'Nzabatangaza mu gihe kiri imbere.'

    Iyi njyana ifite ingoma zidunda zikagera ku ngoma z'amatwi, ukumva zirajegera. Yahaye igikundiro kidasanzwe abahanzi babashije kuyikoramo indirimbo. Wabibaza Master KG wo muri Afurika y'Epfo wasohoye indirimbo 'Jerusalema' ikamuha igikundiro umubare munini utabasha kwigondera.

    Byageze n'aho iyi ndirimbo isubirwamo n'abahanzi batandukanye barimo umunya-Nigeria Burna Boy, kuva ku banyapolitiki kugera kuri rubanda rugufi barayibyina karahava. Amapiano akomeza kuba amapiano kugeza n'ubu.

    Iyi njyana yadutse muri Afurika y'Epfo mu 2012, ariko abahanzi bo mu Rwanda batangiye kuyigereza mu bihe bya vuba. Abayizi barayizi.

    Inyandiko zitandukanye zivuga ko Amapiano ikomoka ku njyana yo muri Afurika y'Epfo yitwa Kwaito [Ni injyana yamamaye muri Afurika y’Epfo mu 1990], ikaba umuziki ukomatanya 'kwaito' ivanzemo na Jazz na 'Deep House'.

    Amapiano irenze no kuba injyana kuko ikomatanya n'imibereho n'ubuzima bwa Afurika y'Epfo, ishobora kuzaba injyana y'Isi nk'uko bimwe mu bitangazamakuru bibitangaza.

    Iyi njyana ‘amapiano’ yatangiye kugira igikundiro kuva mu 2019 nyamara yadutse muri Afurika y’Epfo mu 2012. Kuva icyo gihe iracurangwa ku mihanda yo muri icyo gihugu, aba-Dj bakomeye barimo Dj Stokie, Junior Taurus, MFR Souls n’abandi batangira gukangurira abantu gukurikirana iyi njyana.

    Dj Maphorisa wo muri Pretoria, bivugwa ko ari we wihishe inyuma y’imenyekana ry’iyi njyana mu bihe bitandukanye kandi mu gihe gito.

    Mu nkuru mbara nkuru, umuhanzikazi wo mu Budage, Shaya yavuze ko hatazwi umujyi injyana ‘amapiano’ yakomotsemo, ariko ‘ikizwi ni uko twese ari iyacu.”

    Iyi njyana yo muri Afurika y’Epfo imaze kuba ikimenyabose. Nko mu 2020, ‘Hashtag’ yiswe #amapiano yakoreshejwe n’abantu barenga miliyoni 570 ku isi.

    Ndetse imibare igaragaza ko mu 2019, indirimbo ziri muri iyi njyana zumviswe ku kigero cya 116% ku rubuga rwa Spotify.

    Igihe cyarageze urubuga rwa Spotify rukora urutonde rw’indirimbo ziri muri iyi njyana, bituma abantu barenga miliyoni 365 barwiyandikishaho.

    Ibinyamakuru bitandukanye birimo inventa.com bivuga ko iyi njyana itagizwe n’amajwi gusa, ahubwo harimo gakondo y’abanyafurika 'ku buryo ishobora kuzaba injyana ya Afurika ikunzwe mu minsi iri imbere.'

    Phil Peter yatangaje ko agiye gushyira ku isoko EP ye iriho indirimbo eshanu

     

    Phil Peter yavuze ko kuri buri ndirimbo yakoranyeho n'abahanzi barenga babiri

     

    Phil Peter asobanura ko buri ndirimbo yayikozeho afatiye urugero ku njyana ya Amapiano

      

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JUGUMILA' YA PHIL PETER, CHRISSS EAZY NAKEVIN KADE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149267/buri-ndirimbo-hariho-abahanzi-barenze-babiri-ibyo-wamenya-kuri-ep-ya-phil-peter-yubakiye-k-149267.html

  • Bageze kuri Miliyoni 2: Hazirikanwe uruhare r… – #rwanda #RwOT

    Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'ubukorerabushake kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukuboza 2024, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yavuze ko kwizihiza uwo munsi ari umwanya mwiza wo gushima abakorerabushake kubera umusaruro w'ibyo u Rwanda rwagezeho uturutse mu bikorwa byiza byabo.

    Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti: 'Ubwitange ni isoko y'ibisubizo.'

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr Patrice Mugenzi, yagaragaje uruhare rw’ubukorerabushake mu kubaka igihugu, atanga urugero ku ngabo zahoze ari iza RPA zari zirangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, zitanze zigatanga ubuzima bwabo ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na nyuma yaho zigakomeza kwitangira igihugu. Ati: “Uyu murage dukomeze tuwusigasire.” 

    Yakomeje agira ati: 'Ibikorwa byose by'abakorerabushake byahinduye ubuzima bw'abanyarwanda haba mu nkingi y'ubukungu, mu mibereho myiza, no mu miyoborere, by'umwihariko gufasha abaturage guhindura imyumvire, kwikura mu bukene no kwiteza imbere.'

    Minisitiri Dr Mugenzi, yibukije abakorerabushake ko igihugu kitabasha kugera ku ntego kiyemeje kugeraho mu myaka itanu iri imbere, abasaba ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.

    Ati: 'Ubu turabarura abakorebushake barenga miliyoni ebyiri bari mu gihugu hose. Turabashimira uruhare mwagize mu kubaka u Rwanda mu myaka 30 ishize ndetse no mu ishyirwamubikorwa rya gahunda za Guverinoma y'imyaka 7 (NST1). […] Nk’uko mubizi kandi, nk’igihugu dufite intego twifuza kugeraho muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), izo ntego ntitwazigeraho tudafatanyije. Niyo mpamvu twongeye kubasaba ubufatanye bwanyu nk’abakorerabushake mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.”

    Yibukije aba bakorerabushake by’umwihariko urubyiruko ko Umuryango Nyarwanda ubitezeho byinshi, abasaba gukomeza kuba icyitegererezo mu kwirinda ibisindisha, akomoza kuri gahunda ya ‘TunyeLess.’ Yabasabye kandi kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza gutangira amakuru ku gihe.

    Ati: “Ubwo tugeze mu minsi mikuru ya noheli n’ubunani, ni byiza ko iyi gahunda tuyizirikana, ‘tukanywaless’ byaba na ngombwa tukazivaho.”

    Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Uwacu Julienne, yagaragaje ko ibikorwa byo kwitanga no gukorera ubushake byahereye kera kuva u Rwanda rwahangwa, akomoza no ku musaruro w'ibikorwa by'intore ziri ku rugerero bigira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

    Ati 'Mu myaka itatu ishize, guhera mu 2022 duteranyije ibikorwa byakozwe mu gihe cy'urugerero byitabirwa n'abana barangije amashuri yisumbuye bigera hafi kuri miliyari 6 Frw birimo kubakira abatishoboye, gukora uturima tw'igikoni, gukora imihanda, n'ibindi.'

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, mu kiganiro yatanze yavuze ko abakorerabushake ari abantu b’agaciro mu iterambere ry’igihugu, avuga ko buri Munyarwanda wese yakabaye afite ikindi gikorwa akora adahemberwa, kiyongera ku kazi ke ka buri munsi.

    Yakomeje agira ati: “Ntabwo ibintu byose ukora wabihemberwa. Akenshi iyo ubikora uzi ngo bizakugirira akamaro ku gihe kirekire, bikagirira akamaro abaturage, iyo utabihembewe burya biba bifite agaciro kanini cyane, n’igihembo gikuru mu gihe kiri imbere.”

    Minisitiri Utumatwishima yasabye cyane cyane urubyiruko kwirinda kwiyemera no kubaha abo bafasha mu bikorwa bitandukanye by’ubugiraneza, birinda gushyira imibereho yabo ku karubanda.

    Ati: “Iyo wafashije abantu urabubaha, ukabarindira icyubahiro, hanyuma ntushake kubandagaza ko bakennye. Icya nyuma, iyo wafatanyije n’abandi kiba ari igikorwa cy’abantu bose, ntabwo ari igikorwa cyawe wenyine.”

    Imyaka icumi irashize urubyiruko rw'abakorerabushake rutangiye imirimo iteza imbere igihugu ndetse rwanatanze umusaruro ukomeye.

    Nko mu gihe cya Covid-19, Urubyiruko rw'abakorerabushake rwafashije u Rwanda mu guhangana nayo ndetse no kugenzura iyibahirizwa ry'amabwiriza arebana no kuyirinda no kuyikumira mu bice bitandukanye birimo mu mihanda, amasoko, gare n'ahandi hanyuranye.

    Rwatanze imbaraga zarwo uko rushoboye ndetse u Rwanda rubasha kwitwara neza mu guhangana n'icyorezo cya Covid-19.

    Ubwo yaganirizaga uru rubyiruko muri Gicurasi, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko gukorera ubushake ari inshingano ikomeye isaba gukorana n'ubushake.

    Yashimye kandi umusanzu ukomeye w'abakoranabushake mu iterambere ry'igihugu no mu bikorwa bitandukanye kandi yizeza ko umuco w'ubukoranabushake uzakomeza.

    Ati “Igihugu cyose gifite abantu nkamwe mukora ibikorwa nk'ibi mudahemberwa, ndetse kenshi mudashimirwa ku mugaragaro ariko mukabikora muzi icyo mukora kandi muzi ko mwikorera, ni byiza rwose ndagira ngo mbibashimire.”

    Umunsi Mpuzamahanga w'Abakorerabushake washyizweho n'umwanzuro No 40/2012 w'Inteko Rusange w'Umuryango w'Abibumbye ku tariki ya 17 Ukuboza 1985.

    U Rwanda nka kimwe mu bihugu bigize Umuryango w'Abibumbye, rwizihiza uyu munsi buri mwaka ruzirikana ko ubwitange/ubukorerabushake, busanzwe ari inkingi ya mwamba mu mibereho myiza y'Abanyarwanda bukaba n'Indangagaciro nyarwanda.

    Ni mu gihe imibare ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yerekana ko Abanyarwanda bitabira ibikorwa by’ubukorerabushake bagera kuri 2,800,000 barimo urubyiruko rugera kuri 1,700,000.  


    U Rwanda rwifatanije n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubukorerabushake


    Ni ibirori byitabiriwe n’abarenga 1000

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi yashimye uruhare rw’abakorerabushake mu kubaka u Rwanda mu myaka 30 ishize

    Uwacu Julienne waturutse muri MINUBUMWE yavuze ko ibikorwa by’ubwitabye n’ubukorerabushake atari iby’ubu

    Minisitiri Utumatwishima yasabye Abanyarwanda bose kugira ibikorwa bakora badategereje ibihembo

    N’inzego z’umutekano zari zihari, hazirikanwa umusanzu wabo ukomeye mu kubaka igihugu



    Hatanzwe ikiganiro kigaruka gisobanuro cy’ubukorerabushake n’inshingano z’abakorerabushake

    Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zinyuranye za Leta







    Umuhanzi Niyo Bosco ni we wasusurukije abitabiriye ibi birori



    Akanyamuneza kari kose ku bakorerabushake b’u Rwanda

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze uyu munsi

    AMAFOTO: Murenzi Dieudonne – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149264/bageze-kuri-miliyoni-2-hazirikanwe-uruhare-rwabakorerabushake-mu-guhindura-imibereho-yaban-149264.html

  • Burera: Kudasobanukirwa n'ubuzima bw'imyororokere bituma bagwa mu bishuko – #rwanda #RwOT

    Ibi babigarutseho ku wa 3 Ukuboza 2024, ubwo Umuryango Imbuto Foundation n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Burera bari mu gikorwa cy'ubukangurambaga ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, hagamijwe gushishikariza abaturage n'urubyiruko muri rusange kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose.

    Mutesi Denyse ni umwe mu rubyiruko rwitabiriye ibi biganiro, yagize ati “Ababyeyi ntabwo bakicara ngo baganirize abana, bigatuma benshi bagwa mu bishuko nanjye nabyaye ntarageza imyaka y'ubukure kubera kudasobanukirwa, ariko abenshi bakururwa n'iraha ryo gushakisha imyenda na telefone bityo bakagwa mu mutego wo guterwa inda.”

    Mutesi yakomeje agira ati “Ubutumwa baduhaye hano bugiye kudufasha kwigisha bagenzi bacu ku kijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, buri mubyeyi akwiye kujya yicarana n'umwana akamuganiriza ku buzima.”

    Murekatete Alice na we yagize ati “Ababyeyi ntabwo bari bajijuka ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere ku buryo umwana ari we usigaye ujya kwishakira amakuru rimwe na rimwe bakamubeshya, gusa hari n'abitwaza ubukene bakishora mu ngeso mbi. Njye nabyaye imburagihe ubu nabonye isomo.”

    Umukozi wa Imbuto Foundation ukora mu ishami ry'ubuzima, Eric Kayiranga, yavuze ko bakoze ubu bukangurambaga kubera ko abana bari hafi kujya mu biruhuko kugira ngo bagende bafite ubutumwa ku buzima bw'imyororokere.

    Yagize ati “Ubu bukangurambaga bwari bwateguwe n'umuyobozi bw'Akarere bufatanyije n'Ibitaro bya Butaro natwe nka Imbuto Foundation turafatanya kugira ngo tubitegure neza abana bagiye kujya mu biruhuko bagende bafite ubutumwa bujyanye n'ubuzima bw'imyororokere.”

    Yakomeje agira ati “Kimwe mu bibazo urubyiruko rufite ni ukutagira amakuru ahagije ku buzima bw'imyororokere, ariko hari uburyo bwinshi basigaye babona amakuru kandi ntabwo ari hano gusa muri Burera ahubwo ni ikibazo kiri rusange hose. Ubutumwa dutanga ni uko bakomeza kwirinda ibyabashora mu mibonano mpuzabitsina ari naho ziriya nda zitateganyijwe bakunda gutwara zituruka.”

    Ababyeyi bakomeza gushishikarizwa kudatererana abana bagize ibyago byo gutwara inda imburagihe ahubwo ko bakwiye kujya babitaho bakababa hafi kugira ngo ubuzima bukomeze batameneshejwe.

    Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Mukamana Soline, na we yashishikarije ababyeyi kujya begera abana babo bakabaganiriza ku buzima bw'imyororokere.

    Ati “Uyu munsi turi hano mu bukangurambaga kugira ngo abana bacu basobanukirwe n'ubuzima bw'imyororokere. Icyo nsaba ababyeyi ni uko bashyira imbaraga mu kwigisha abana bakabereka ibishuko bishobora kubashora mu mibonano mpuzabitsina,”

    “Nk'ababyeyi dufite uruhare mu gukumira inda ziterwa abangavu, ntabwo twashyira umuturage ku isonga tugize abana batwita imburagihe. Tugomba gukumira tukigisha abana bacu ibyerekeranye n'imihindagurukire y'ubuzima bwabo.”

    Meya Mukamana yanaburiye ababyeyi ko bagomba kurinda n'abana b'abahungu kuko na bo bahohoterwa.

    Ati “Tuvuga cyane abangavu ariko n'abana b'abahungu barahohoterwa, ntawe ukwiye kubihishira. Umuntu wahohoteye umwana wawe ukanga kubivuga ngo utiteranya, iyo myumvire igomba guhinduka, ibintu byo guhishirana ngo nibamufunga akazabyara umwana bizagenda bite dukwiye kujya tubivuga nibyo mbasaba.”

    Imibare y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), igaragaza ko dosiye 5,563 zifite aho zihuriye n'ihohoterwa rikorerwa abana n'irishingiye ku gitsina, zashyikirijwe Ubushinjacyaha muri 2019.

    Umukozi wa Imbuto Foundation ukora mu ishami ry’ubuzima, Eric Kayiranga, avuga ko bakoze ubu bukangurambaga kubera ko abana bari hafi kujya mu biruhuko.

    Meya Mukamana Soline yasabye ababyeyi kwigisha abana babo ku buzima bw’imyororokere

    Abaturage bari babukereye mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana

    Abanyeshuri biyemeje gusangiza bagenzi babo ubutumwa bwo kwirinda no gukumira ihohotera

    Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’abanyeshuri batandukanye biga muri Burera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-kudasobanukirwa-n-ubuzima-bw-imyororokere-bituma-bagwa-mu-bishuko

  • Akari ku mutima w'abakorerabushake biyeguriye gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rubarura abakorerabushake barenga miliyon 2,6, barimo Abanyabuzima, Abajyanama, Urubyiruko rw'abakorerabushake, Abakorerabushake b'amatora, Abafashamyumvire b'imibereho, Abunzi, Croix-Rouge n'Abafashamyumvire b'ubuhinzi.

    Hari kandi Abakuru b'amatsinda ya Twigire muhinzi, Inshuti z'Umuryango, Malayika murinzi, Imboni z'umutekano, Masenge Mba hafi, Abajyanama b'Uburezi, Aba-Guides, Aba-scout n'abandi.

    Ntakarutimana Didace imyaka 44, ni umujyanama w'ubuzima mu karere ka Kayonza, ubimazemo imyaka 23.

    Uyu mugabo watangiye gukorera ubushake afite imyaka 21 yabwiye IGIHE ko ubukorerabushake yasanze ari umuhamagaro kuko uko yagiye amara imyaka myinshi afasha abaturage gukira indwara ni ko yagiye arushaho kubikunda.

    Ati 'Ndengeje kimwe cya kabiri cy'imyaka mfite ndi umukorerabushake kubijyamo rero byaturutse ku muhamagaro,”

    'Numva ahubwo umuntu ambujije gukorera ubushake nababara kuko iyo mbikoze numva nunguka. Iyo umuntu aje nkamuvura mu gitondo akambwira ati dore wa mwana wavuye yakize numva mfite ishimwe, numva ari ibintu nishimiye, ikindi mbona ari nk'amahirwe igihugu kiba gihaye umuntu. Ayo ni yo mahirwe y'ingenzi yatumye mbijyamo. Ndavuga ngo bambwiye ngo nzaze mbe umujyanama w'ubuzima nkore ibikorwa n'abantu bize kandi njye notarize?'

    Ntakarutimana abyuka mu gitondo isaha ya mbere akayikoresha yita ku baturage bamugana bashaka kwivuza, akabona kujya gukora imirimo y'ubuhinzi akora mu buzima busanzwe.

    Ati 'Iyo wemeye gukorera ubushake uba umeze nk'uri gukorera Imana, na yo iraguhemba. Bya bintu ugiye ugakora muri wa mwanya muto wagabanyijemo abaturage ukabafasha nawe wawundi wasigaranye ukawifashisha Imana iguha umugisha, ibyo ukoze wawundi udakorera ubushake ntabwo asarura kukurusha.'

    Uyu mugabo avuga ko abaturage bamaze kumwizera kandi na we ishema ahorana ryo gushimirwa n'abayobozi batandukanye bitewe n'umurimo akora we na bagenzi be ni ryo rituma akomera ku murimo.

    Uwimana Yvette usanzwe ari umukorerabushake wa 'Call Africa' yabwiye IGIHE ko kuva ari umwana yakundaga ibikorwa byo gufasha abaturage cyane bituma akura ashaka uko aba umukorerabushake.

    Uyu mukobwa ukiri muto yigiriye inama yo gushinga umuryango witwa 'Youth Happy Ladies Forum' udaharanira inyungu batangira kujya kwigisha abaturage bo mu karere ka Rulindo ibyerekeye isuku, gahunda ziteza imbere imibereho myiza n'ibindi.

    Ati 'Nkorana na bo imirimo ya buri munsi, rero dufatanya mu iterambere muri rusange ariko nanabakangurira kugira ngo babigire ibyabo n'abana babo bakomerezeho barebereho ari ibikorwa dufatanya byo kubakirana uturima tw'igikoni n'ibindi.'

    'Icya mbere ni uko mbikunze, icya kabiri ni uko nubwo umuntu aba akeneye amafaranga nyabona mu buryo butandukanye aho dufatanya n'abaturage kwiteza imbere muri byabindi twakoze bikadufasha kugira icyo twinjiza'

    Ntakarutimana agira urubyiruko inama yo gukunda ubukorerabushake kuko bifasha guhura n'abandi mukungurana ibitekerezo byafasha kubyaza umusaruro amahirwe ahari.

    Ati 'Nibagabanye ibintu byo kumva ko ibintu byose bizaza uwo munsi cyangwa bikazanwa n'imbaraga bakoresheje uwo mwanya ahubwo bamenye ko ibintu biza kuko wabishatse kandi kubishaka ni uko ukorana n'abandi. Hari umugani baca ngo inkingi imwe ntigera inzu.”

    Yavuze ko urubyiruko rufite ikibazo cyo kuba ba nyamwigendaho kandi “gukorera ubushake ni ibintu bigusaba ko uhura n'abantu benshi, abo rero bataragera ku kigero cyo kuvuga ngo negere abandi dukorane nta kintu bageraho kindi.'

    Ntakarutimana Didace umaze imyaka 23 ari umujyanama w’ubuzima asaba urubyiruko kwirinda kuba ba nyamwigendaho

    Abakorerabushake barenga 1000 bari bateraniye i Kigali bizihiza umunsi wabo

    Bashimiwe uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akari-ku-mutima-w-abakorerabushake-biyeguriye-gufasha-abaturage-kugira-ubuzima