Blog

  • Iby’ingenzi byaranze imikino 103 imaze guhuza… – #rwanda #RwOT

    Mu kinyarwanda baravuga ngo Iminsi iba myinshi igahigwa n’umwe. Wa munsi wari utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda wageze aho ku munsi kuri uyu wa Gatandatu Saa kumi n’ebyiri ikipe ya Rayon Sports igomba kwakira APR FC mu mukino w’ikirarane cyo ku munsi wa Gatatu wa shampiyona muri Stade Amahoro.

    Iyo ingengabihe ya shampiyona igisohoka, kimwe mu bintu benshi bahita bareba ni umunsi Rayon Sports izakiniraho na APR FC. Uyu mukino wamaze gufata amarangamutima y’Abanyarwanda dore ko usanga n’udasanzwe akurikirana ibijyanye n’umupira w’amaguru aba abaza ngo uzakinwa ryari. 

    Iyo wabaye ntawe uryama, umufana utsinzwe ashobora no kuburara, umutoza utsinzwe ashobora no kwirukanwa, umukinnyi utsinze bishobora kumuhindurira ubuzima, umufana utsinze biba bimurutira igikombe,….

    Kuri iyi nshuro aya makipe yombi agiye guhura asa nk’aho ari mu bihe bimwe nubwo imwe isa nk’aho iri hejuru y’indi gato. 

    Rayon Sports imaze iminsi iri mu bihe byiza dore ko kuva shampiyona yatangira itaratsindirwa umukino n’umwe ndetse ikaba imaze imikino 8 yikurikiranya intsinda bikaba ari nabyo byatumye iri ku mwanya wa mbere kugeza ubu n’amanota 26.

    Ni mu gihe APR FC yo itari mu bihe byiza cyane dore ko n’umukino uheruka yatakaje amanota inganya na Police FC 1-1, none ikaba iri ku mwanya wa 5 n’amanota 17 gusa ikaba igifite ibirarane 2.

    Aya makipe yombi yaherukaga guhurira mu mukino wiswe uwo gusogongera Stade Amahoro wakinwe mu kwezi kwa Gatandatu muri uyu mwaka ukaba wararangiye amakipe yombi anganya 0-0.

    Muri shampiyona ho barukaga guhura mu kwezi kwa 3 muri uyu mwaka ukaba wari warangiye APR FC itsinze ibitego 2-0.

    Inkomoko yo guhangana hagati y'amakipe yombi

    Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari ihagaritswe n’Ingabo za RPA, aya makipe yombi ni yo yahise yigaragaza nk'akomeye kurusha andi mu Rwanda, dore ko kwiyubaka kwa Kiyovu Sports byagoranye.

    APR FC nk'ikipe ya Gisirikare ntiyiyumvishaga uburyo yatsindwa n'ikipe y'abasivili mu gihe na Rayon Sports yari ikunzwe n'Abanyarwanda batagira ingano, itiyumvishaga uburyo yatsindwa n'ikipe yari ishinzwe vuba.

    Byarangiye zibaye abakeba b'ibihe byose, Kiyovu Sports yahanganaga na Rayon Sports mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iba ivuyemo gutyo, nubwo ubu imaze imyaka itatu yerekana ko yagarutse.

    Usibye ibi kandi aya makipe niyo ahanganira ibikombe bikinirwa mu Rwanda dore ko mu myaka 30 ishize, hanyuzemo ikipe imwe gusa akaba ariyo itwara igikombe cya shampiyona naho ibindi byose akaba ari APR na Rayon Sports yagiye abyiharira.

    Guhangana ku makipe yombi, si ubuhanga bwo mu kibuga gusa kuko n'ak'abafana katiburira, yewe akenshi usanga baba bakaniye umukino kurusha abakinnyi, aba Rayon Sports bita APR FC 'igikona' n'aba APR FC bita Rayon Sports 'Gasenyi'.

    Ubwo umukino wahuje amakipe yombi muri Mata 2019 wari urangiye, abafana b'impande zombi barahanganye, baterana amacupa n'ibindi bari bafite, ibi byaviriyemo amakipe yabo guhanwa na FERWAFA.

    Imibare wamenya mbere yuko Rayon Sports icakirana na APR FC mu mukino w’i 104

    Kuva APR FC yashingwa ifite ibikombe 22 bya Shampiyona naho Rayon Sports yashingiwe i Nyanza mu myaka 58 ishize, ifite ibikombe icyenda bya shampiyona.

    Ikipe y'Ingabo imaze kwegukana Igikombe cy'Amahoro inshuro 14 mu gihe Rayon Sports igishaka ku nshuro ya 10.

    Umwaka wa 2017, ni wo wonyine aya makipe yabashije guhuramo inshuro nyinshi, dore ko yahuye inshuro eshanu mu marushanwa atandukanye, ibintu bitigeze bibaho mu mateka y'aya makipe yombi bikunda kuvugwa ko ahuzwa na Leta (ntashobora gukina umukino wa gishuti yiteguriye yo ubwayo).

    Muri rusange kuva mu 1995, ufashe imikino ya shampiyona ukongeraho n'andi marushanwa izi kipe zagiye zihuriramo n'imikino ya gishuti n'ubwo itabaye inshuro nyinshi, usanga Rayon Sports na APR FC zimaze guhura inshuro 103.

    Muri izo nshuro zose hamwe APR FC niyo imaze gutsinda inshuro nyinshi aho imaze gutsinda inshuro 44, Rayon Sports ikaba yaratsinzemo inshuro 33 naho bakaba barangajyije inshuro 26. Muri iyo mikino 103 habonetsemo ibitego 263, harimo 126 ku ruhande rwa Rayon Sports n'ibitego 137 ku ruhande rwa APR FC.

    Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi muri shampiyona, warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-0

    Imikino yahuje Rayon Sports na APR FC itazibagirana

    Umukino wa mbere utazibagirana ni uwakinwe tariki ya 03 Ugushyingo 1996 i Nyamirambo, ku mukino wa nyuma w'igikombe cyari cyateguwe n'iyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gusana ibyari byangijwe n'inkongi muri iyi Kaminuza, Rayon Sports yanyagiye APR FC ibitego 5-2.

    Yongeye kuyisubira tariki ya 26 Ukwakira 1997 i Remera kuri Stade Amahoro ku mukino wo kuyishyikiriza igikombe cya Shampiyona yari imaze kwegukana uwo mwaka, aho na none Rayon Sports yongeye gutsinda APR FC ibitego 5-2.

    Mu 2011-2012, mu gikombe cy'Amahoro, APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1 muri ½. APR FC yatsindiwe na Lionel Saint Preux, Kabange Twite na Papy Faty. Impozamarira ya Rayon Sports yatsinzwe na Hamiss Cédric.

    Mu 2012-2013, APR FC yatangiye umwaka w'imikino itwara igikombe cy'isabukuru y'imyaka 25 ya FPR, itsinze ku mukino wa nyuma Rayon Sports ibitego 3-1. Ibitego byose byatsinzwe mu gice cya kabiri na Ruhinda Farouk (Sssentongo), watsinze bibiri n'aho ikindi gitsindwa na Cyubahiro Jacques. Hategekimana Aphrodis 'Kanombe' yatsindiye Rayon Sports impozamarira.

    Mu mukino wa shampiyona wo kwishyura, wabaye tariki ya 9 Werurwe 2013, Rayon Sports yanyagiye APR FC ibitego 4-0 bitsinzwe na Hategekimana Aphrodis 'Kanombe', Hamisi Cédric na Kambale Salita Gentil 'Papy Kamanzi' watsinzemo ibitego bibiri.

    Mu 2015  APR FC yanyagiye Rayon Sports 4-0 ndetse no mu 2016 naho muri 2016  Rayon Sports inyagira APR FC 4-0. Mu 2017, amakipe yombi yahuriye mu mukino wa Super Cup wakinwe iminsi ibiri itandukanye. 

    Iminota 63 ya mbere y'umukino yabereye i Rubavu, Rayon Sports itsinda 2-0 amatara yo kuri Stade Umuganda ahita azima. Indi minota 27 yakiniwe i Nyamirambo nyuma y'iminsi itanu, tariki ya 27 Nzeli, irangira nta kindi gitego kibonetse mu mukino, Gikundiro itwara igikombe.

    Ubwo Rayon Sports yari imaze gutsinda APR FC igitego 1-0 mu mukino wahuje amakipe yombi muri Mata 2019, abafana b'impande zombi barahanganye ndetse izi mvururu zatumye amakipe yabo ahanwa na FERWAFA.

    Gutsindwa na APR FC ibitego 2-0 mu Ukuboza 2019, byirukanishije umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza watozaga Rayon Sports hashize iminsi itatu gusa umukino ubaye mu gihe Umunye-Congo Guy Bukasa yasezeye ku kazi nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego 1-0 muri Kamena 2021.

    Umurundi Masudi Djuma yirukanywe na Rayon Sports mu Ukuboza 2021 nyuma y'iminsi mike atsinzwe imikino yahuyemo na Kiyovu Sports ndetse na APR FC naho Umunya-Portugal Jorge Paixão ntiyongererwa amasezerano nyuma yo gusezererwa na APR FC muri ½ cy'Igikombe cy'Amahoro cya 2022.

    Amazina atazibagirana muri uyu mukino

    Jimmy Gatete wabashije gukinira aya makipe yombi, ni we ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mukino uhuza aya makipe, dore ko buri kipe yayitsindiye ibitego bine mu mikino itandukanye.

    Sina Jérôme ari mu bakinnyi babashije gutsindira ikipe imwe ibitego byinshi muri uyu mukino, kuko afite bitandatu mu gihe Masudi Djuma watoje Rayon Sports na AS Kigali, ari we wabashije gutsindira APR FC ibitego byinshi, bigera kuri bitanu, anganya na Issa Bigirimana.

    Kuva aya makipe yombi atangiye guhura, Davis Kasirye ukomoka muri Uganda, ni we wabashije gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe mu gihe abakinnyi barimo Sina Jérôme, Bokota Labama, Lionnel St Pleux, Ruhinda Farouk, Bokungu Ndjoli, Kambale Salita Gentil, Hakizimana Muhadjiri n'abandi bagiye batsindamo ibitego bibiri ku mukino.

    Raoul Shungu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni we mutoza watsinze imikino myinshi yahuje aba bakeba kuko mu myaka itandukanye yatoje Rayon Sports yatsinze imikino irindwi atsindwa ine, anganya itanu muri 16 yatoje ahanganye na APR FC.

    Sina Jerôme ni we umukinnyi watsinze ibitego byinshi (bitandatu) mu mateka y’umukino uhuza APR FC na Rayon Sports

    Jimmy Gatate (uri imbere) ni we washoboye gutsindira amakipe yombi mu mikino yabahuje

    Davis Kasirye ni we mukinnyi rukumbi watsinze ibitego bitatu muri uyu mukino w’abakeba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149285/ibyingenzi-byaranze-imikino-103-imaze-guhuza-rayon-sports-na-apr-fc-149285.html

  • Utundi dushya wamenya ku gitaramo Unveil Afri… – #rwanda #RwOT

    Hamaze iminsi hategurwa iserukiramuco rya Unveil Africa Fest rizataramamo abahanzi  bahurira ku mwihariko wo kuba abahanga mu njyana n'imbyino gakondo. Iri serukiramuco rya Unveil Africa Fest rizajya riba ngarukamwaka ariko rikibanda cyane ku muco gakondo.

    Umuyobozi Mukuru wa Unveil Africa yateguye Unveil Africa Fest, Uwase Clarisse, aherutse kubwira InyaRwanda ko bifuza gutanga umusanzu mu ruhando rw'abasanzwe muri iyi mirimo ikigaragaramo umubare mucye w'abari n'abategarugori nyamara ari bo bakabaye babikora.

    Aragira ati 'Igitsinagore bazwiho kugira ubuhanga mu gutegura neza ibintu binyuranye ariko byagera mu bitaramo, inama n'ibindi, ugasanga bikorwa n'abagabo ukibaza ikibitera. Aho rero, niho twifuje kunganira basaza bacu basanzwe babikora.'

    Kuri ubu umuntu ushaka kugura itike yo kwinjira muri iki gitaramo cy'akataraboneka, aracyafite amahirwe ariko isaha n'isaha amatike ashobora gushira ku isoko.

    Itike ya macye yiswe ‘Bisoke’ ni 10,000 Frw, ikurikiyeho yiswe ‘Muhabura’ iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe ‘Karisimbi’ iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda AHA ugure itike.

    Abagura amatike yo mu cyiciro cya Kalisimbi, bazahabwa ku buntu ikirahuri cya Wine cyangwa ikirahuri cya Fresh Juice ku batanywa inzoga. Ni mu gihe abo mu cyiciro cya Muhabura bazahabwa Juice/Jus iri mu icupa cyangwa icupa ry’amazi.

    Undi mwihariko muri iki gitaramo, ni uko abana bakiri bato bazemererwa kwinjira hanyuma bakajya kwiga no kumenya byinshi ku muco nyarwanda cyane cyane imbyino gakondo.

    Unveil Africa Fest inyotewe n’abakundana umuziki nyarwanda by’umwihariko injyana gakondo, yatewe inkunga n’abaterankunga barimo Yves Sound izwiho kugira ibyuma by’akataraboneka bikoreshwa mu bitaramo bikomeye, inama n’ibirori binyuranye.


    Itorero Intayoberana rizasusurutsa abazitabira Unveil Africa Fest


    Victor Rukotana nawe yiteguye neza kunezeza abazitabira Unveil Africa Fest


    Chris Neat umaze iminsi mu myiteguro, atindiwe n’amasaha ngo ataramane n’abazitabira Unveil Africa Fest


    Ruti Joel umaze kubaka izina mu muziki nyarwanda nawe azataramana n’abazitabira Unveil Africa Fest


    Lucky Nzeyimana niwe uzaba umuhuza w’igitaramo Unveil Africa Fest


    Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah aherutse gusura abahanzi bazatarama mu gitaramo Unveil Africa Fest ababwira ko abashyigikiye


    Cya gitaramo cyari gitegerejwe cyane, kirabaye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149294/utundi-dushya-wamenya-ku-gitaramo-unveil-africa-fest-kibura-amasaha-mbarwa-149294.html

  • ArtRwanda-Ubuhanzi: Abahanzi 60 basoje amasom… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wo kubashyikiriza impamyabumenyi wabereye kuri Kigali Convention Center, kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2014. Aba bahanzi bavuye mu barenga 1000 bari bahatanye ku rwego rw’Igihugu. 

    Akanama Nkemurampaka kemeje ko abanyempano 60 ari bo bajya mu mwiherero bari bamazemo umwaka umwe bahabwa amasomo ajyanye no kubategura kujya ku isoko ry’umurimo.

    Irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi, ryatangiye ridafite ibyiciro by’aho abahanzi bahatanaga, ariko kuri iyi nshuro harimo ibyiciro icyenda (9).

    Mu gushaka impano, irushanwa ryageze mu bice bitandukanye by’Igihugu, ndetse hatoranyijwemo 60 bahize abandi.

    Mbere y’uko batangazwa, aba bahanzi bakoze imyitozo inyuranye ndetse n’amahugurwa azabafasha kwitwara neza ku isoko ry’umurimo. Binashimangirwa na filime ngufi yagaragajwe, yerekana ubumenyi aba bahanzi bavomye.

    James wakoze iyi filime yavuze ko ‘Twayikoze mu rwego rwo kuzirikana no kubahisha ubuhanzi, no guhuza abantu muri rusange’.

    Uyu musore yavuze ko ubwo yasoga amasomo ye ya Kaminuza, yumvaga azajya gushaka akazi ko kuba umubaruramari, ariko ko akazi kose yakoraga ‘numvaga ndi aho ntagomba kuba ndi’.

    Avuga ko ibi ari byo byatumye ahitamo gushaka gukurikira inzozi ze z’ubuhanzi.

    ArtRwanda-Ubuhanzi, ni irushanwa riri mu maboko y’Umuryango Imbuto Foundation, ndetse ritegwa inkunga na Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi (Moya), Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) hamwe n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi(EU) n’abandi.

    Omer uri mu basoje amasomo yavuze ko bishimishije kuba barahawe umwanya wo guhatana muri ArtRwanda-Ubuhanzi kuko ‘rwabaye urubuga rwo kugaragaza impano zacu’.

    Muhorereta we yavuze ko yashimishijwe no muri ArtRwanda-Ubuhanzi ‘baradukoreye ibihangano’ kandi ‘bazakomereze aho’.

    Yunganirwa na Sam Skay usobanura ko kuba yarafashijwe gusohora ibihangano bye ari ‘umugisha nagize’. 

    Munyana Slyvie we avuga ko ibihangano bigishijwe gukora ‘bizatuma bagaragaza abo bari bo mu ruhandi rw’umuziki rwa buri munsi’.

    Umuhango wo gushyira ku isoko aba abahanzi 60 witabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr Utumatwishima, Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere muri UNDP mu Rwanda, Aimee Muziranenge, Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Elodie Shami n’abandi.

    Bahawe impanuro bazubakiraho mu rugendo rw'abo rw'ubuhanzi

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango yashimye byimazeyo Imbuto Foundation yabaye nyambere mu gutangiza urugamba rwo gushyigikira abahanzi, kandi n'ubu bakaba bagikomeje.

    Yavuze ko muri iyi minsi nka Minisiteri, batangije gahunda yo gusura ibikorwa by'abahanzi, kandi twabonye ko 'abahanzi banyura mu bintu bikomeye, ari na yo mpamvu nsaba buri wese, uzajya ukenerwa n'umuhanzi kujya amwakirana yombi'.

    Utumatwishima yashimye kandi Madamu Jeannette Kagame ku bwo gushyigikira abahanzi, kuko byafashije abo mu bice bitandukanye by'Igihugu kugaragaza impano zabo, abatsinze bakagera ku rwego rw'Igihugu. 

    Ati 'Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame na Imbuto Foundation batubereye ku ruhembe rw'imbere mu guteza imbere urubyiruko. Tumushimire rero!

    Utumatwishima yavuze ko mu rugendo rwo guteza imbere urubyiruko, hagiye kubakwa ibigo bitanu bizafasha urubyiruko mu turere dutandukanye. Yanavuze ko muri iki gihe batangira urugendo rwo gushyira mu bikorwa itegeko rirengera umutungo mu by'ubwenge, kugirango abahanzi bungukirwe n'ibyo bakora.

    Ati 'Nta muntu uzongera gukoresha igihangano cy'umuhanzi nyarwanda ntacyo yishuye.' Yanavuze ko bari kubaka 'Porogoramu' ijyanye n'uburyo uruganda rw'ubuhanzi rukwiye kuba rwubatse.   

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami, we yavuze ko abashoje amasomo yabo, bateye intambwe nziza, kandi ‘turizera ko bazakomereza aha’.

    Elodie Shami yanabagejejeho intashyo za Madamu Jeannette Kagame. Kandi avuga ko Guverinoma irajwe ishinga no guteza imbere inganda Ndangamuco, kandi ni urugendo ruzakomeza gushyigikirwa.

    Elodie Shami yavuze ko mu ntangiriro z’uyu mushinga wa ArtRwanda-Ubuhanzi, bahuye n’imbogamizi zirimo ‘imyumvire’ aho abantu batumvaga neza ubuhanzi. 

    Ariko kandi avuga ko ari urugamba rugikomeje, asaba abahanzi ‘kubuhesha agaciro’ no kubaka ‘ubuhanzi bushingiye ku muco n’indangagaciro’ by’Igihugu.

    Elodie Shami yagaragaje ko ubuhanzi buri no muri gahunda ya Guverinoma izwi nka NST2. Ati “Dushimiye Leta yacu ku bwo gushyigikira abahanzi”.

    Imibare ya hafi igaragaza ko bamwe mu basoje amasomo muri ArtRwanda-Ubuhanzi, bashinze ibigo 39, ndetse banashyizeho ibigo byatanze akazi kuri benshi.

    Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere muri UNDP mu Rwanda, Aimee Muziranenge, yashimye abafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu gutuma ArtRwanda-Ubuhanzi, itera imbere.

    Yavuze ko “nka UNDP dutewe ishema n’ubwo bufutanye. Twavuga ko turi kumwe namwe muri uru rugendo, kuva uyu munsi n’ikindi gihe. Kandi tuzakomeza gushyigikira Guverinoma y’u Rwanda, na Imbuto Foundation”.

    ArtRwanda – Ubuhanzi ni umushinga ugizwe n'irushanwa rizashakisha, rikanashyigikira impano zo mu byiciro birimo Ubugeni, Indirimbo n'Imbyino, Imideli, Ikinamico n'Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n'Ubuvanganzo.

    Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yagarutse ku byafasha ubuhanzi gutera imbere. Hari aho yagize ati 'Kuba umuhanzi uboneye u Rwanda, bidusaba kujya kure y'impano twifitemo, ahubwo tugatekereza ku bindi byose byatuma iyo mpano itubeshaho, kandi igatanga umusanzu ku bukungu bw'igihugu, no kwimakaza umuco wacu.”

    Musafiri James watunganyije filime yerekanwe muri uyu muhango, yavuze uburyo yasoje amasomo ya Kaminuza atangira gushaka uko yinjira mu buhanzi. Hari aho yagize ati “Nahuye n'abatoza bo ku ruhande rw'ubuhanzi no ku ruhande rw'ubucuruzi. Byangiriye akamaro kuko bwa mbere nkora filime, nta kintu nari nitayeho uretse inkuru gusa.”

    Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere muri UNDP mu Rwanda, Aimee Muziranenge yashimye abahanzi basoje amasomo yabo mu cyiciro cya Kabiri cya ArtRwanda-Ubuhanzi, hari aho yagize ati: 'Iyo tuje aha turi kumwe n'urubyiruko rungana gutya, rwabonye imbere heza, natwe bidutera ishema nk'Umuryango w'Abibumbye.'


    Ibirori byo gusoza Icyiciro cya Kabiri cya ArtRwanda_Ubuhanzi byabereye kuri Kigali Convention Center, kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2024

    Abasoje amasomo bakinnye umukino bise 'Intambwe y'Inganzo' ugaragaza uburyo buri wese akwiriye kuvomerera inganzo imurimo

    Kwizera washinze ikigo ‘Kigali Photography’, yagarutse ku rugendo rwe ubwo yitabiraga ArtRwanda-Ubuhanzi mu 2018

    Umusizi Carine Maniraguha yagarutse ku kuntu ArtRwanda-Ubuhanzi, yatumye inganzo yaguka

    Abasoje amasomo bagaragaje ibihangano bahanze mu bihe binyuranye


    AMAFOTO: ArtRwanda-Ubuhanzi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149297/artrwanda-ubuhanzi-abahanzi-60-basoje-amasomo-bahabwa-nimpamyabumenyi-amafoto-149297.html

  • Joyous Celebration basuye u Rwanda bitegura g… – #rwanda #RwOT

    Joyous Celebration itegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyiswe “Joyous Celebration Live in Kigali”. Iki gitaramo cyateguwe na Sion Communication na Zaburi Nshya Events, kizaba tariki 29 Ukuboza 2024, muri BK Arena.

    Ku bijyanye n’amatike yo kwinjira muri iki gitaramo, ahasanzwe ntabwo hahenze kuko hazishyirwa 7,000 Frw, mu gihe ahahawe izina rya Bronze hazishyurwa 15,000 Frw, muri Gold hishyurwe 25,000 Frw, Silver bishyure 30,000 Frw, Platinum hishyurwe 40,000 Frw, naho muri VVIP hishyurwe 50,000 Frw. Ubu wagura itike yawe unyuze kuri www.ticqet.rw.

    Mu bazataramana na Joyous Celebration mu gitaramo cyabo giherekeza umwaka bamaze kumenyekana, harimo itsinda rya Alarm Ministries ndetse na Gentil Misigaro utuye muri Canada. Ni mu gihe umuvugabutumwa wemejwe ari Apostle Yoshua Masasu.

    Mu gihe rero imyiteguro y’iki gitaramo irimbanije, bamwe mu bayobozi b'iri tsinda baje mbere mu Rwanda kureba aho kizabera, mu rwego rwo kumenya neza niba koko igitaramo ‘Joyous Celebration Live in Kigali Concert’ kizagenda neza. 

    Abo bayobozi basuye u Rwanda, ni Umuyobozi wa Joyous Celebration, Boniswa Mbambo n’Umuyobozi ushinzwe Tekinike, KGABO Thabo Petros. Aba bayobozi bahawe ikaze mu Rwanda n’itsinda ririmo Peace Nicodem wa Sion Communicatons ndetse na Ntaganzwa Plaisir wa Zaburi Nshya Events bafatanyije gutegura iki gitaramo cy’amateka.

    Joyous Celebration itegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cy’imbaturamugabo ni itsinda rikunzwe bikomeye mu muziki wa Gospel muri Afrika, ikaba imaze gukorera muri studio album umunani zisanga izindi icyenda bakoze mu buryo bwa Live, ndetse uyu munsi igizwe n'abaririmbyi barenga 45.

    Mu ndirimbo zabo zikunzwe cyane, harimo iyitwa ‘Bekani Ithemba,’ ‘Alikho Lelifana,’ ‘Awesome is your name,’ ”I Am the winner,’ ‘Who Am I,’ ‘Wenzile,’ ‘Wakhazimula,’ ‘Tambira Jehova,’ ‘Iyo Calvari’ n’izindi nyinshi zagiye zirebwa na za miliyoni kuri YouTube.

    Igitaramo Joyous Celebration bazakorera mu Rwanda kiri mu bitaramo bikomeye 6 bagiye gukora mu mpera za 2024. Ni ibitaramo bise “Joyous Celebration 28 Summer Tour” bizaherekeza umwaka uyu mwaka.

    Tariki 07 Ukuboza aba baririmbyi bo muri Afrika y’Epfo bazataramira muri Kimberly; tariki 15 Ukuboza bataramire muri Johanesburg muri Rhema Bible Church; tariki 16 Ukuboza bataramire muri Mafikeng muri Mbatho Convention Center;

    Tariki 20 Ukuboza aba baririmbyi bazataramira muri Malawi mu Mujyi wa Lilongwe muri Bingu International Conventional Centre; tariki 29 Ukuboza bataramire mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali muri BK Arena, naho tariki 31 Ukuboza bataramire muri Mayine (Durban) muri ICC.


    Amatike yo kwinjira mu gitaramo ‘Joyous Live in Kigali’ yageze hanze

    Gentil Misigaro ni umwe mu bazifatanya na Joyous Celebration mu gitaramo cyabo

    Itsinda rya Alarm Ministries naryo rizatarama 

    Apotre Masasu ni we uzabwiriza Ijambo ry’Imana


    Mbere y’uko igitaramo nyirizina kiba, abayobozi babiri ba Joyous Celebration babanje kuza mu Rwanda kwihera ijisho uko umwuka w’aho bazakorera igitaramo wifashe


    Abayobozi ba Joyous Celebration [abafite indabo] ubwo bazaga mu Rwanda gusura aho bagiye gukorera igitaramo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149293/joyous-celebration-basuye-u-rwanda-bitegura-gutaramiramo-ibiciro-byamatike-byamenyekanye-149293.html

  • Amateka aranditswe! Amatike y’umukino wa Ray… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba nibwo umuriro uzaba waka muri Stade Amahoro ubwo ikipe ya Rayon Sports izaba yakiriye APR FC.

    Uyu mukino, ni wo mukino ukomeye ku butaka bw’u Rwanda bitewe n’amateka y’aya makipe n’abafana bafite. 

    Bigendanye n’abafana bajya muri iyi Stade,amatike yose kuri uyu mukino yamaze kugurwa nk’uko byatangajwe n’ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

    Sitade Amahoro ivuguruye ijyamo abafana barenga ibihumbi 45 bicaye neza, ariko iyi myanya yose yamaze kugurwa mu gihe habura umunsi umwe ngo uyu mukino ube. 

    Kuva Stade Amahoro ivuguruye yatahwa muri Nyakanga 2024, nibwo bwa mbere yuzuye mu mikino y’amarushanwa imaze kuhakinirwa.

    Ibiciro by’uyu mukino ahasanzwe ni 3000 Frw, VIP  ikaba 20000 Frw,VVIP  50,000 Frw ,Executive Seats ni 200,000 Frw naho Sky Boxes ni 1,000,000 Frw.

    Amatike y’umukino wa Rayon Sports na APR FC yashize 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149291/amateka-aranditswe-amatike-yumukino-wa-rayon-sports-na-apr-fc-yashize-ku-isoko-149291.html

  • Minisitiri Utumatwishima yahishuye uko yashat… – #rwanda #RwOT

    Ubwo yaganirizaga abarenga 1000 bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ubukorerabushake kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukuboza 2024, Minisitiri Dr Utumatwishima yatangaje ko umuyobozi wese mu Rwanda akora akazi ka Leta ku kigero cya 20%, ubundi 80% akaba ari ubukorerabushake.

    Yasobanuye ko binyuze muri iyo nzira y'ubukorerabushake, ariho yaje kwisanga mu rubyiruko nubwo mu busanzwe ari umuganga waminuje mu buvuzi.

    Ati 'Ubundi njyewe nize kuvura. Njyewe ndi umuganga. Ariko iyo wibaza ukuntu nisanze mu rubyiruko, ni mu nzira y'ubukorerabushake kuko njye nagiye mu bukorerabushake ntabipanze mu by'ukuri”.

    Yakomeje avuga ko ubwo yari umuganga uvurira mu bitaro bya Ruhengeri, yitegerezaga uburwayi bukomeye burimo gupfumuka amara bitewe no kugira inzoka nyinshi zo mu nda ziterwa n'umwanda abaturage bahuraga nabwo, akibaza niba abayobozi babizi, ibyatumye yifuza no kuba Meya w'Akarere ka Musanze ariko ntibikunde.

    Ati'Kumwe wumva ubifitemo uburakari, abantu benshi niko binagenda, ubwo nanjye nari muto, ndavuga  nti ‘njyewe nshaka kujya kuba Meya’. Buriya ni icyo cyatumye njya kwiyamamaza.'

    Dr.Utumatwishima yahishuye ko ubwo yajyaga kwiyamamariza kuyobora Akarere ka Musanze, yashakaga kubona uburyo bwo kujya afasha abaturage gusobanukirwa ibijyanye no kwivuga.

    Ati 'Nshaka kujya kuba Meya. Kubabaza impamvu batabikemura. Nashakaga kujya kuyobora Akarere ka Musanze. Hanyuma, njya kwiyamamaza bwa mbere nkabwira abaturage ibyo nkabona abaturage ntibampaye amashyi.

    Ndakomeza ndasobanura ukuntu bimvuna kubaga, mwazanye umwanda, nta mituweli, nta cyayi mubona, abaturage ntibampe amashyi. Uwo duhanganye wiyamamazaga kuba umujyanama, nkabona baramwemeye. Erega mbivamo mvanamo kandidature amatora ataragera.'

    Yasobanuye ko nyuma yaje kuvumbura ko abandi biyamamaza bavuga uko bazakemura ibibazo by'abaturage babihuza n'uko bize mu gihe we yavugaga ibyo kuvura nabwo akavuga indwara zo mu nda gusa. Ati: 'Umuntu arambaza ati ese ubwo abaturage uzababaga gusa? Ati 'ushobora kuba uri umuganga mwiza, ariko abaturage bakenera kurya, bakenera imihanda, bakenera amazi, bakenera kurwanya akarengane…'

    Nyuma yo gusobanukirwa aho icyerekezo cy'igihugu cyubakiye n'uko agomba kubana n'abaturage, nibwo Minisitiri Utumatwishima yinjiye mu nzego z'urubyiruko ahereye ku Mudugudu none ubu ageze ku rwego rw'Igihugu.

    Ati: 'Kuva ubwo natangiye gukorera mu nzego z'urubyiruko, ku Mudugudu wa Byimana aho nari ntuye, kugeza menyanye n'inzego z'urubyiruko z'i Kigali, dore ni aha ndi.'

    Ni umuhanga mu kubaga, aho yakoze igihe kigera ku myaka ibiri mu bitaro bya Ruhengeri abaga abantu bafite ibibyimba bifata mu muhogo ku buryo bishobora kuvamo Kanseri. Yabaze abarwayi barenga 500.

    Minisitiri Utumatwishima yasimbuye Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco guhera mu 2017, we akaba yari avuye ku buyobozi bw'Ibitaro bya Rwamagana. Yarahiriye izi nshingano nshya ku wa 30 Werurwe 2023.

    Mbere y’uko ahamagarirwa izi nshingano zo kuba Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi muri Werurwe 2023, yari asanzwe akora muri serivisi z’ubuvuzi nk’umwe mu bahanga mu birebana no kubaga abarwayi, yanabaye kandi Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bitandukanye birimo Kinihira, Ruhengeri na Rwamagana.

    Mu birebana n’amashuri yasoreje icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2009, icyiciro cya Gatatu agisoreza mu ya Manchester Metropolitan yo mu gihugu cy’u Bwongereza mu 2016, ubu ari gukorera impamyabumenyi y’ikirenga muri Kaminuza ya Gothenburg yo muri Suede.

    Yagiye akora amahugururwa n’ubushakashatsi mu buvuzi harimo n’ayo yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Uyu mugabo w’abana 3 barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe, azwiho kugira indangagaciro yo gukunda igihugu bikiyongeraho no kugikundisha abandi.

    Yakoranye n’urubyiruko mu bihe bitandukanye, yanabaye umwe muri ba Komiseri b’Umuryango wa RPF Inkotanyi mu 2013, mu bihe bitandukanye yumvikanye ashishikariza urubyiruko kwiteza imbere bakorera mu mujyo uzira amacakubiri kandi banarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Dr.Utumatwishima azwiho gukurikiranira hafi ibikorwa bitandukanye by’ubuhanzi binajyanirana n’amakuru y’imyidagaduro bishimangirwa n’inyunganizi agenda atanga ku biba bigezweho mu gihugu nk’aho yumvikanye akangurira abanyamuziki gukorera hamwe.


    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yahishuye inzira yanyuzemo kugira ngo yisange muri izi nshingano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149288/minisitiri-utumatwishima-yahishuye-uko-yashatse-kuba-meya-wa-musanze-ntibimuhire-149288.html

  • Lionel Messi n'ikipe ye ya Inter Miami bazatangira imikino y'igikombe cya FIFA Club World Cup mu mwaka wa 2025 #rwanda #RwOT

    Lionel Messi n'ikipe ye ya Inter Miami bazatangira imikino y'igikombe cya FIFA Club World Cup mu mwaka wa 2025 bahura na Al Ahly yo mu Misiri. Uyu mukino wa mbere uzabera kuri Hard Rock Stadium i Miami ku itariki ya 15 Kamena 2025.

    Iki gikombe kizaba mu buryo bushya bugizwe n'amakipe 32, harimo abahagarariye imigabane yose. Inter Miami yahawe umwanya nk'itsinda ry'umukino ry'igihugu cyakiriye, nyuma yo kwegukana igihembo cya Supporters' Shield mu mikino ya shampiyona ya MLS yo mu mwaka wa 2024.

    FIFA yavuze ko gushyira Messi muri iyi mikino bizazamura urwego rwayo ndetse bigakurura abafana benshi ku rwego mpuzamahanga.

    Itsinda rya mbere (Group A) rizaba rigizwe na Palmeiras (Brezili), Porto (Portugal), Al Ahly (Misiri), na Inter Miami.

    Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azakomeza mu cyiciro gikurikiraho, mu buryo bw'amarushanwa ahuza amakipe akomeye yo ku isi yose.

    Iki gikombe kizagaragaza Messi ahura n'amakipe akomeye yo ku mugabane w'i Burayi nyuma yo kuva muri Paris Saint-Germain mu mwaka wa 2023

    Ikipe izatsinda izegukana igikombe kizatangirwaho icyubahiro mu mukino wa nyuma uzaba mu kwezi kwa Nyakanga 2025.

    Source : https://kasukumedia.com/lionel-messi-nikipe-ye-ya-inter-miami-bazatangira-imikino-yigikombe-cya-fifa-club-world-cup-mu-mwaka-wa-2025/

  • Polisi y'u Rwanda n'iya Gambia zasinye amasezerano y'ubufatanye – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Kigali, ku gicamunsi, n'abayobozi bakuru ba Polisi zombi; CG Felix Namuhoranye n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Gambia; Gen. Seedy Muctar Touray.

    Aya masezerano akubiyemo ubufatanye bw'inzego zombi za Polisi mu bijyanye no gucunga umutekano no kurwanya ibyaha, birimo; guhanahana amakuru y'ingenzi n'ubunararibonye ku dutsiko tw'abanyabyaha, gufatanyiriza hamwe mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n'iterabwoba, guhanahana amakuru ashingiye ku iperereza rigamije gukumira, gutahura no kuburizamo ibyaha ndengamipaka n'iterabwoba, gusangira amakuru ku bikorwa bigamije kubungabunga umutekano n'ituze rusange.

    Hari kandi ubufatanye mu guhugura abakozi no guteza imbere ubumenyi, guhanahana ibikoresho byifashishwa mu mahugurwa n'integanyanyigisho ndetse n'izindi ngeri z'ubufatanye zakwifuzwa n'impande zombi.

    Gen Touray n'itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda, kuva mu ntangiriro z'iki cyumweru, aho ku wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza, bagiranye ibiganiro n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z'ibihugu byombi, byakurikiwe no gusura amwe mu mashami n'amashuri ya Polisi hirya no hino mu gihugu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-y-u-rwanda-n-iya-gambia-zasinye-amasezerano-y-ubufatanye

  • Minisitiri Dr. Mugenzi yasabye abakorerabushake kurwanya abibasira abarokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 5 Ukuboza 2024 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'ubukorerabushatse witabiriwe n'abarenga 1000 baturutse mu ntara zose z'igihugu.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yagaragaje ko mu myaka 30 abakorerabushake bagaragaje ubwitange mu kubaka igihugu no gushyira mu bikorwa gahunda y'igihugu yo kwihutisha interambere NST1.

    Minisitiri Mugenzi yasabye abakorerabushake gushyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu bice bitandukanye by'igihugu bituma hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bicwa kubera uko bavutse.

    Ati 'Tumaze iminsi twumva ibikorwa bibi bihohotera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside hirya no hino mu gihugu, ndetse bamwe bavutswa ubuzima ndetse hakabaho n'ibikorwa byo konona imyaka no kwica amatungo yabo. Turabasaba kwitandukanya n'iyo mitekerereze cyane cyane mutanga amakuru ndetse mukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho muri hose.'

    Abakorerabushake babarurwa mu gihugu barenga miliyoni 2.6, barimo Abanyabuzima, Abajyanama, Urubyiruko rw'abakorerabushake, Abakorerabushake b'amatora, Abafashamyumvire b'imibereho, Abunzi, Croix-Rouge, Abafashamyumvire b'ubuhinzi, Abakuru b'amatsinda ya Twigire muhinzi, Inshuti z'Umuryango, Malayika murinzi, Imboni z'umutekano, Masenge Mba hafi, Abajyanama b'Uburezi, Aba-Guides, Aba-scout n'abandi.

    Minisitiri Mugenzi yagaragaje ko buri wese mu cyiciro arimo akwiye gushyira imbara mu gufasha Abanyarwanda kugira imibereho myiza.

    Ati 'Ni ukumenya kandi ko tugomba gufatanya, tumaze iminsi dukora igenzura ryavuyemo gufunga insengero zitujuje ibyangombwa hari, abadafite ubwiherero, dutekereze abantu bajya gusengera ahantu hadafite ubwiherero. Nk'abakorerabushake turabasaba gutanga amakuru no kwigisha Abanyarwanda gusengera ahantu hujuje ibyangombwa, hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.'

    Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yagaragaje ko kuba abakorerabushake benshi bari mu gihugu ari urubyiruko bigaragaza ko kiri mu maboko meza.

    Ati 'Tuzi uruhare rukomeye mwagize mu kudufasha guhanga n'icyorezo cya Covid-19, aho mwafashaga mu bukangurambaga, mukatubwira uko tugomba kwitwara […]urubyiruko rukora umuganda, bakora ibikorwa bitandukanye bifasha gukumira ibyaha ndetse navuga ko u Rwanda ruri mu maboko meza, ubukorerabushake n'ubwitange bushyizwe ku isonga.'

    Umunsi mpuzamahanga w'ubukorerabushake washyizweho n'umwanzuro 40/212 w'inteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye, kuva mu 1985, hagamijwe kuzirikana no kwizihiza uruhare ntagereranywa rw'abakorerabushake, kugaragaza akamaro bagira mu buzima no guteza imbere ubufatanye bw'abaturage mu kubaka isi nziza.

    Minisitiri Dr Utumatwishimana na Guverineri Rubingisa bari bitabiriye umunsi w’ubukorerabushake

    Uwacu Julienne (iburyo) yavuze ko kuba urubyiruko rwiganje mu bakorerabushake bivuze ko igihugu kiri mu maboko meza

    Inzego z’umutakano zatanzweho urugero mu gukorera ubushake kubera ibikorwa zakoze byo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

    Minisitiri Dr. Patrice Mugenzi yasabye abakorerabushake kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho bari hose

    Abakorerabushake barenga 1000 bitabiriye umunsi mpuzamahanga w’ubukorerabushake

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-mugenzi-yasabye-abakorerabushake-kurwanya-ibikorwa-by-abibasira

  • BPR Bank Rwanda yegukanye igihembo cya banki ya mbere mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ibihembo byatanzwe ku mugoroba wo ku wa 04 Ukuboza 2024 mu birori byabereye muri Peninsula Hotel, iherereye i Londres mu Bwongereza

    Iyi banki iri mu za mbere zikomeye mu Rwanda, yashimiwe umuhati wayo wo guteza imbere ubukungu bw'u Rwanda, binyuze mu mishinga yayo itandukanye nko guteza imbere ibigo bito n'ibiciriritse, guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, imishinga itandukanye igamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage n'ibindi.

    Mu 2024 iyi banki yakoze imirimo y'indashyikirwa cyane cyane ku mishinga y'ishoramari igamije guteza imbere ibigo bito n'ibiciriritse.

    Muri uyu mwaka BPR Bank Rwanda Plc yafatanyije na Guverinoma ya Denmark n'Ikigo Mpuzamahanga cya Banki y'Isi Gishinzwe Guteza Imbere Abikorera (IFC), mu masezerano ya miliyari 62 Frw agamije kuzamura ubushobozi bw'ibigo bito n'ibiciriritse na gahunda yo guhanga imirimo.

    Iyi banki kandi yashyizeho imishinga itanga ibisubizo bishingiye ku dushya mu guhangana n'ihindagurika ry'ikirere, nko gutera inkunga imishinga iri muri urwo rwego, kunganira ubuhinzi bugezweho, kubakira urubyiruko ubushobozi mu buryo bw'amikoro n'ubumenyi n'ibindi.

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi wanakiriye icyo gihembo, yagaragaje ko bishimiye igihembo kibagaragaza nka banki ya mbere mu Rwanda mu 2024, avuga ko gishimangira umuhati w'abakozi b'iyo banki, icyizere bagirirwa n'abakiliya, ndetse n'ubufatanye bubatse mu myaka ishize.

    Ati 'BPR Bank Rwanda ikomeje gahunda yayo yo kwimakaza iterambere ridaheza ndetse rirambye, hashyigikirwa ibigo bito n'ibiciriritse mu buryo bwose, ibintu bizanakomeza no mu bihe biri imbere hagamijwe gukemura ibibazo abaturage bahura na byo.'

    Mutesi yavuze ko BPR Bank Rwanda iri gukora cyane kugira ngo ifate umwanya w'imbere mu bijyanye no gutanga serivisi z'imari hifashishijwe ikoranabuhanga, zikagukira no mu bice by'ibyaro kugira ngo himakazwe ubukungu butagira uwo buheza.

    Yatangaje ko banki ayoboye iri gukora ku bijyanye no gukuba kabiri ishoramari bashyira mu mishinga yo guhangana n'ihindagurika ry'ibihe, kugira ngo bafatanye muri gahunda igihugu cyihaye cyo kubaka ubukungu butangiza.

    BPR Bank Rwanda Plc ni imwe muri banki z'ubukombe mu Rwanda aho ifite abakiliya barenga ibihumbi 500, ikaba ifite serivisi zimwe za banki zitangitwa mu mashami asaga 88 yo mu Rwanda, hakaba n'izindi ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ubwo BPR Bank Rwanda yahabwaga igihembo i Londres


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bpr-bank-rwanda-yegukanye-igihembo-cya-banki-ya-mbere-mu-rwanda