Blog

  • NASA yongeye gusubika umushinga wo kongera kohereza abantu ku Kwezi – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyafashwe hagendewe ku bibazo bya tekiniki byagiye bigaragara muri icyo gikorwa, icyakora Nelson akavuga ko bari gukora buri kimwe cyose kugira ngo gahunda izagende neza.

    Ati 'Turi gukora buri kimwe cyose gishoboka kugira ngo iki gikorwa kizakunde.'

    Ubu buryo bwo gusubiza umuntu ku kwezi ni icyiciro cya gatatu cya gahunda ya Artemis yo kubyaza umusaruro isanzure, bigizwemo uruhare n'ibihugu bitandukanye biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu 2022 ni bwo hoherejwe icyogajuru kitarimo umuntu mu buryo bw'igerageza ndetse kigaruka mu Isi ariko cyangiritse.

    Kuri iyi nshuro Nelson yavuze ko bamaze gutahura aho ikibazo byose byaturutse ndetse bari gushaka uburyo babikemura burundu.

    Icyogajuru kizoherezwa mu 2026 kizagendamo abantu bane, ariko bikavugwa ko batazagwa ku Kwezi.

    Artemis II izaba ari nk'integuza ya Artemis III. Abazaba bari muri ubwo butumwa bwa gatatu bo biteganyijwe ko bazagwa ku Kwezi, bikazaba ku nshuro ya mbere umuntu akandagiye ku Kwezi nyuma y'imyaka 52 ishize, ubwo Amerika yaherukagayo muri gahunda yise 'Apollo 17'.

    Mu 2022 u Rwanda na rwo rwashyize umukono ku masezerano agamije ubufatanye muri gahunda yo gusubiza umuntu ku kwezi yiswe 'Artemis Accords'.

    U Rwanda n'ibindi bihugu byashyize umukono kuri aya masezerano, byemeje ubufatanye mu bushakashatsi bikora mu bijyanye n'isanzure hagamijwe kugera kuri gahunda ya Amerika yo gusubiza abantu ku Kwezi.

    Bitandukanye no mu 1972, abazajya ku Kwezi bazakora ubushakashatsi butomoye bushobora gutuma no kuri Mars hoherezwa umuntu wa mbere.

    Gahunda yo gusubiza umuntu ku Kwezi yimuriwe mu 2026


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kohereza-abantu-ku-kwezi-byasubitswe

  • Kirehe: Bihaye ibyumweru bitatu byo kuba abaturage ibihumbi 28 bishyuye Mituweli – #rwanda #RwOT

    Bwasabye abafatanyabikorwa batandukanye gufasha mu kwishyurira aba baturage no kubaha akazi katuma hari icyo binjiza ku buryo uyu mwaka urangira abaturage bose bishyuye Mituweli.

    Byatangajwe kuri uyu wa 06 Ukuboza 2024 mu nama yahuje ubuyobozi bw'Akarere n'abari mu ihuriro ry'abafatanyabikorwa 91 bakorera mu Karere ka Kirehe.

    Akarere ka Kirehe gatuwe n'abaturage ibihumbi 416. Abamaze kwishyura Mituweli ni ibihumbi 388 bangana na 92%.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yavuze ko bagiye gufatanyanya n'abafatanyabikorwa mu kwishyurira abo ibihumbi 28 basigaye, igikorwa kizajyana no kubafasha kubona akazi.

    Ati 'Muri abo baturage haba barimo ibyiciro bitandukanye. Hari abantu badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira Mituweli, aho abenshi usanga ari abari mu cyiciro cy'abaturage bakennye. Hari n'abandi usanga ku bagize umuryango harimo umuntu umwe bakabanza gushidikanya ku kumwishyurira kuko adahari. Icyakora turi mu bukangurambaga.'

    Visi Meya Nzirabatinya yatanze ingero za bamwe mu bafatanyabikorwa batangiye kwishyurira abaturage barimo Alright igiye kwishyurira abaturage 500, Save the Children n'abandi ku buryo mu Ukuboza 2024 hazarangira abaturage bose barabonye mituweli.

    Umuyobozi w'abafatanyabikorwa bakorera mu Karere ka Kirehe, Sebikwekwe Cyprien, yavuze ko hari bamwe mu bafatanyabikorwa biyemeje kugira igikorwa ku buryo uyu mwaka uzarangira hari ubushobozi bufatika bwabonetse bwakunganira abaturage batishoboye.

    Ngirinshuti Jean Bosco ukora muri Partners in Health we yavuze ko muri uyu mwaka bishyuriye Mituweli abaturage 6000 ariko bakazanakomeza gufatanya n'Akarere mu gufasha n'abandi baturage mu kubona imirimo yabafasha mu kwiteza imbere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yavuze ko uyu mwaka uzarangira abaturage bose bishyuye Mituweli

    Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kirehe baganiriye ku cyakorwa ngo abaturage b’ako karere ibihumbi 28 batarishyura Mituweli bishyurirwe

    Sebikwekwe Cyprien uyobora abafatanyabikorwa bakorera mu Karere ka Kirehe yavuze ko buri wese yiyemeje kugira icyo akora kugira ngo abaturage ibihumbi 28 babashe kwishyurirwa Mituweli


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-bihaye-ibyumweru-bitatu-byo-kuba-abaturage-ibihumbi-28-bishyuye-mituweli

  • Perezida Kagame yashimye uruhare rw'u Bushinwa mu iterambere ry'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yari mu nama ya 22 ya Doha Forum iri kubera i Doha muri Qatar, aho yagarutse ku myitwarire y'ibihugu biteye imbere, byiganjemo ibiri mu bice by'amajyaruguru y'Isi (global north), ku bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere byiganjemo ibiri mu bice by'amajyepfo y'Isi (global south).

    Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry'u Bushinwa ari ikintu cyiza, cyane ko buterana imbere n'ibindi bihugu.

    Yagize ati “Iterambere ry'u Bushinwa ni ikintu cyiza kuko butera imbere buri kumwe n'ibindi bihugu [bikorana]. Uburyo u Bushinwa bukorana ubucuruzi ni ingenzi cyane, uburyo bukorana n'ibindi bihugu, cyane cyane ibihugu byo muri Afurika, ni ikintu cyiza.”

    Umukuru w'Igihugu yatanze urugero ku bucuruzi bw'u Rwanda n'u Bushinwa, avuga ko agaciro kabwo kazamutse cyane.

    Ati “Ku Rwanda, agaciro k'ubucuruzi twari dufite n'u Bushinwa karazamutse kava kuri miliyoni 35$, kagera kuri miliyoni 150$. Ibyo ubwabyo bisobanura umusaruro w'ingamba zashyizweho. Ntekereza ko ari nako byagenze ku bindi bihugu bya Afurika bifite ubukungu bunini kurusha u Rwanda, byungutse kurushaho. Icyo ni ikintu cyiza.”

    Perezida Kagame yasobanuye ko umubano w'u Bushinwa utaba ufite ibindi biwukurikira nk'uko bikorwa n'ibindi bihugu, ati “Tubona amasomo menshi, ariko ntitubone byinshi mu gaciro k'ibikorwa, nk'uko nabigaragaje ku Bushinwa.”

    Yavuze ko u Bushinwa bufatanya n'u Rwanda mu kubaka ibikorwaremezo bitandukanye birimo ingomero z'amashanyarazi, ibitaro n'indi mishinga.

    Perezida yavuze ko ibihugu bikiri mu nzira y'iterambere, byiganjemo ibiri mu gice cy'amajyepfo y'Isi, bifite uruhare runini mu rugendo rwo kwiteza imbere.

    Ati “Dukeneye kumenya ko hari byinshi twakora bitugirira umumaro nk'abo mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere, ariko dukeneye gukorera hamwe, dukeneye gukorana, nyuma nibwo dushobora kuzunguka binyuze mu kugira ubufatanye hagati y'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere n'ibihugu biteye imbere. Gusa ibihugu biteye imbere ntabwo bishyigikira ubufatanye butuma buri wese yumva ari kubwungukiramo.”

    Kenshi hakunze kumvikana imvugo zishinja u Bushinwa gukoresha imbaraga bufite mu gushyira mu bibazo inyungu z'ibindi bihugu biri mu nzira y'amajyambere, bugashinjwa kubiha inguzanyo bitazashobora kwishyura, bityo bukazatwara umutungo wabyo.

    U Bushinwa kandi bwakunze kuvugwaho gukora ubucuruzi butanyuze mu mucyo, icyakora kenshi ugasanga izi mvugo ziraturuka mu bayobozi cyangwa abandi basesenguzi bo mu bihugu biri mu gice cy'amajyaruguru y'Isi, byiganjemo ibyateye imbere.

    Icyakora Perezida Kagame yavuze ko hashingiwe ku mateka, bigoye kwemeza ko imikoranire y'u Bushinwa n'ibindi bihugu itabigirira inyungu, nk'uko benshi bo mu bihugu biteye imbere bakunze kubivuga.

    Ati “Nta kintu tubona mu mateka kitwereka ko u Bushinwa bukoresha nabi imbaraga zabwo. Ahubwo twungukira mu bufatanye n'ubushake bwo kuzana buri wese ku meza y'ibiganiro, aho buri wese yumva ari kungukira muri ibyo biganiro.”

    Muri iyi minsi, hari ihangana ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'u Bushinwa, aho usanga ibi bihugu bihangana mu nzego zitandukanye. Kenshi usanga ibihugu biri mu nzira y'amajyambere bisabwa gufata uruhande, rushobora kuba urwa Amerika cyangwa urw'u Bushinwa, ibigira ingaruka ku bukungu bwabyo.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko ihangana hagati y'ibihugu bikomeye rizakomeza kubaho, icyakora ashimangira ko uburyo u Bushinwa bukoresha muri iri hangana ari bwo bukwiriye.

    Ati “Ntabwo twakwirengagiza ihangana ririho, kandi kuba u Bushinwa buririmo, ntekereza ko bugaragaza uburyo bukwiriye bwo guhangana. Igabanywa ry'ikoreshwa nabi ry'imbaraga z'ibihugu biteye imbere ni ingenzi cyane, kandi u Bushinwa bubigiramo uruhare mu buryo butandukanye.”

    Inama y'uyu mwaka yitabiriwe n'abandi bayobozi ba Guverinoma ku rwego rw'Isi, abayobozi b'imiryango mpuzamahanga, abayobozi b'ibigo byigenga, imiryango itari iya leta n'abandi bafata ingamba ku rwego mpuzamahanga.

    Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ishingira ku buryo bwo guhanga ibisubizo bishya mu guhangana n'ibibazo byugarije Isi, birimo ibijyanye n'umutekano, uburinganire ndetse n'iterambere rirambye.

    Perezida Kagame yagize uruhare mu kiganiro kigaruka ku ruhare rw'u Bushinwa mu iterambere ry'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere, cyiswe 'China's Role in a Rising Global South: Redefining the Future World Order.' Ni ikiganiro cyateguwe na 'Doha Forum' na 'Center for China and Globalization.'

    Mu bandi bakigizemo uruhare harimo Perezida mushya wa Namibia, Nangolo Mbumba, Minisitiri w'Intebe w'Ikirwa cya Barbados, Mia Amor Mottley, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane wa Honduras, Dr. Eduardo Enrique Garcia na Perezida wa Center for China and Globalization, Dr. Henry Wang.

    Inama ya Doha igamije guteza imbere ibiganiro bijyanye n'uburyo bwo gushyiraho ingamba z'iterambere mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, byose bigamije iterambere ry'abayituye.

    Inama ya Doha Forum igamije gushyiraho umwanya w’ibiganiro bifasha mu iterambere ry’abatuye Isi

    Perezida Kagame yitabiriye inama ya 22 ya Doha Forum

    Inama ya Doha Forum yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’ibihugu, abayobora ibigo by’abikorera n’abandi bafata ibyemezo

    Perezida Kagame yavuze ko u Bushinwa bufite amateka meza yo guteza imbere ubufatanye n’ibindi bihugu bukorana nabyo

    Perezida Kagame yagize uruhare mu kiganiro China's Role in a Rising Global South: Redefining the Future World Order. Ni ikiganiro cyateguwe na Doha Forum ku bufatanye na Center for China and Globalization

    Ikiganiro Perezida Kagame yatanze cyagizwemo uruhare n’abandi bayobozi barimo Perezida mushya wa Namibia, Nangolo Mbumba, Minisitiri w'Intebe w'Ikirwa cya Barbados, Mia Amor Mottley, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane wa Honduras, Dr. Eduardo Enrique Garcia na Perezida wa Center for China and Globalization, Dr. Henry Wang


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimiye-uruhare-rw-u-bushinwa-mu-iterambere-ry-ibihugu-biri

  • Manchester United yagaritswe na Nottingham Forest FC ibitego 2-3 #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu, taliki ya 7 Ukuboza 2024, Manchester United yahuye n'akaga gakomeye ubwo yatsindwaga na Nottingham Forest ku kibuga cyayo, Old Trafford, mu mukino wa shampiyona ya Premier League.

    Uyu mukino warangiye United itsinzwe ibitego 3-2, bitera agahinda abafana bari bizihiwe n'ikirere cy'uyu mukino wakiniwe imbere y'abafana barenga ibihumbi 73.

    Ikibuga cyahindutse indiri y'amarira ku munota wa kabiri gusa, ubwo Nottingham Forest yafunguraga amazamu ku gitego cya Nikola Milenković.

    Manchester United yagerageje gusubiza vuba binyuze kuri Rasmus Højlund wahise yishyura ku munota wa 18, ibintu byagaragara nk'aho bishobora gufata icyerekezo gishimishije.

    Ariko nyuma y'akaruhuko k'igice cya mbere, Forest yagaragaje imbaraga nyinshi, itsinda ibitego bibiri byihuse byatsinzwe na Morgan Gibbs-White na Chris Wood, byongereye igitutu kuri United.

    Bruno Fernandes yagerageje guhesha Manchester United icyizere atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 61, ariko ntibyagize icyo bitanga mu gucyura amanota 3 nk'ikipe yari iwayo. Nubwo United yashyize imbaraga mu gusatira mu minota ya nyuma, Forest yagaragaje ubwirinzi bukomeye kandi itwara amanota atatu.

    Iyi ntsinzi yashyize Nottingham Forest ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw'agateganyo rwa Premier League, ni mu gihe Manchester United ikomeje guhangana n'ibibazo by'imikinire bishingiye ku buryo bwo gukoresha abakinnyi ndetse n'umusaruro udahagije muri iyi shampiyona yo mu Bwami bwa Bongereza.

     

    Source : https://kasukumedia.com/manchester-united-yagaritswe-na-nottingham-forest-fc-2-3/

  • Umukino wagombaga guhuza amakipe nka Everton fc na Liverpool fc wasubitswe #rwanda #RwOT

    Umukino wahuzaga Everton na Liverpool wari uteganyijwe kuri uyu wa 7 Ukuboza 2024 saa 12:30 GMT kuri Goodison Park i Liverpool. Uyu mukino wagombaga kuba ari uwo mu mukino w'ikirarane cya Premier League, ariko wahagaritswe bitewe n'ikibazo cy'ibihe bibi byatewe n'ikiza cy'ikirere cyiswe Storm Darragh.

    Abashinzwe gutegura shampiyona ya Premier League barateganya kugena undi munsi umukino waya makipe yombi.

    Liverpool kugeza ubu niyo kipe iyoboye urutonde rw'agateganyo rwa Premier League, naho Everton iri ku mwanya wa 15, irarwana no kwirinda ikiciro cya kabiri.

    Liverpool yari ifite ikinyuranyo kinini mu bipimo by'imikinire yayo, harimo gusatira cyane no kubona ibitego byinshi kurusha Everton.

    Abakinnyi nka Mohamed Salah na Luis Díaz bari kwifashishwa nk'abafatiye runini ikipe ya Liverpool kubera impano n'ibitego byabo, mu gihe Everton yari kwishingikiriza kuri Dwight McNeil na Dominic Calvert-Lewin.

    Biteganyijwe ko iyi derby ikomeye izaba ishobora gufatwa nk'ingenzi cyane cyane kuri Liverpool, ikomeza gushaka amanota yo kwanikira izindi kipe mu rugamba rwo gushaka igikombe, mu gihe Everton izakomeza kurwana no kwirinda kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Iyo umukino wari kuba, abakinnyi nka Ibrahima Konaté na Diogo Jota ba Liverpool ntibari kuboneka kubera imvune bafite, kimwe n'abandi bakinnyi ba Everton bafite ibibazo by'imvune.

    Igihe umukino uzashyirwa ku ngengabihe kizatangazwa mu minsi iri imbere.

    Source : https://kasukumedia.com/umukino-wagombaga-guhuza-amakipe-nka-everton-fc-na-liverpool-fc-wasubitswe/

  • Uko imbanzirizamushinga ya Filime ya Tom Clos… – #rwanda #RwOT

    Tom Close yanditse kuri konti ye ya X [Yahoze ari Twitter], agaragaza ko hashize iminsi atanze ikirego ku rubuga rwa Youtube, agaragaza ko ari we nyiri filime yari yiyitiriwe n'undi muntu, akanayishyira ku rubuga rwa Youtube.

    Uyu muhanzi uherutse gushyira ku isoko Album ya Cyenda yise 'Essence', yabwiye InyaRwanda ko kuba uriya muntu yarashyize 'Trailer' ye ku rubuga rwa Youtube, byatumye hari abashoramari batekereza ko filime iri gukorwa, itari mu biganza bye.

    Yavuze ati 'Hari umuntu wari warayishyize (Trailer ya Filime ye) kuri Youtube ye bituma hari abantu turimo kuganira kugira ngo bashore amafaranga mu ikorwa ryayo, bacyeka ko atari iyanjye.'

    Tom Close avuga ko bakimara kubibona, bandikiye urubuga rwa Youtube, bagaragaza ibimenyetso bishimangira ko iyi filime ari iyabo.

    Kandi asobanura ko kwandika kuri X, byari mu rwego rwo kuburira buri wese wabigerageza. Ati 'Twakoze 'Claim' (batanze ikirego) bayikuraho (Urubuga rwa Youtube ruyikuraho), ariko binaba ngombwa ko nandika hariya [Ku rubuga rwa X] kugira ngo niba hari n'undi wabikoze/ wabikora ayikure aho yaba yarayishyize abireke.”

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka 'Ferrari', 'Iyo nakunze', 'Ntibanyurwa' n'izindi, atekereza ko 'Trailer' ye yashyizwe kuri Youtube n'umuntu wayikuye mu bo yayisangije mu nama yayisobanuyemo.

    Ati ''Trailer' nayisangije abantu twari turimo gukora ibiganiro by'imikorere, birashoboka ko ariho uwayishyize kuri Youtube yayikuye.' Tom Close yavuze ko iyi filime yamaze kurangiza kandi 'izasohoka mu gihe kiri imbere'.

    Filime ya Tom Close ishingiye ku nkuru y'umusore w'umusirikare witwa Rwimo, uva mu kazi aba asanzwe akora akajya gutabara umuryango we uba waratewe na ba rushimusi b'inka. 

    Yageze iwabo afite amahitamo abiri, gukomeza kurwana n'abajura bibasira inka z'iwabo, cyangwa agasubira mu kazi ka gisirikare.

    Ni filime yakinnyemo abarimo umunyarwenya Nkusi Arthur na Se Mazimpaka Jones Kennedy, Bahali Ruth n'abandi. Ifatwa ry'amashusho ryayobowe na Director Gad, ni mu gihe Tom Close ariwe wayanditse.

    Mazimpaka Jones Kennedy umubyeyi wa Nkusi Arthur, uri mu bakinnyi b'imena muri filime 'Imuhira' ya Tom Close
    Tom Close yifashishije ibikoresho bya gisirikare mu ikorwa ry'iyi filime ye ya mbere

    Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime, Nkusi Arthur ari mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi filime

    Tom Close yatangaje ko hari umuntu wari wiyitiriye filime ye ku rubuga rwa Youtube

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149306/uko-imbanzirizamushinga-ya-filime-ya-tom-close-yari-yitiriwe-undi-muntu-149306.html

  • ILPD yashyize ku isoko ry'umurimo abarenga 500 – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 06 Ukuboza 2024, cyitabirwa n'abarimo Minisitiri w'Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel; Minisitiri w'Uburezi Nsengimana Joseph n'abandi.

    Mu basoje barimo 31 basoje bwa mbere muri ILPD mu masomo arebana n'amategeko arengera abana (Child justice).

    Umwe mu bayasojemo witwa Murebwayire Shafiga, ati'' Twize neza ubutabera bunogeye abana. Twiga uburyo bashobora gukorerwa ibyaha, cyangwa se uko bashobora kwisanga bari mu byaha. Twize uko tugomba kubijyanisha n'uburyo bw'imitekerereze yabo n'imibereho y'imiryango bavukamo. Tugiye kujya tubyitaho byose.'

    Sindayigaya Nicodeme, usanzwe akora mu Rukiko rw'Ikirenga, yavuze ko kurangiza amasomo ya kaminuza asanzwe mu mategeko biba ari ubumenyi bwo mu bitabo gusa(theorie), bityo ko haba hakenewe no gushyira mu bikorwa kandi ko nta handi ho kurahura ubwo bwenge hatari muri ILPD.

    Ati 'Aya masomo atuma umuntu asobanukirwa neza ibyo yize akiri mu mashuri asanzwe, bigatuma abasha gukora akazi ke neza, ndetse akanajyanisha amategeko n'aho Isi iba igeze. Twungutse byinshi, tugiye gutanga umusaruro ushyitse.''

    Asaahndia Terence, waturutse muri Cameroun, yabwiye IGIHE ko ubumenyi yaje yifuza bwo kuba inzobere mu mategeko ajyanye n'abinjira n'abasohoka, abutahanye bwuzuye.

    Ati 'Ndateganya ko mu mwaka utaha, nzaba ndi umunyamategeko wo mu bijyanye n'abinjira n'abasohoka, kuko ubunararibonye n'ubumenyi nkuye muri iki kigo burabinyemerera.''

    Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Kalimunda Aime Muyoboke, yashimiye Guverinoma y'u Rwanda, idahwema gutera inkunga ILPD mu bikorwa byayo byose, kugira ngo ibashe kugera ku ntego zayo.

    Yanashimye abafatanyabikorwa bayo barimo UNICEF yabafashije mu kwigisha amasomo y'amategeko arengera umwana, INES Ruhengeri na Kaminuza y'u Rwanda zitahwemye kubafasha mu kubona ibyumba byo kwigishirizamo n'izindi nyunganizi.

    Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yashimiye abarangije amasomo yabo, ashima umuhate bagize.

    Yabasabye kuzakomeza kwihugura kuko n'ubundi ubumenyi mu mategeko buhora bukura havuka amategeko, n'amabwiriza bishya, bagomba guhora bamenya.

    Dr. Ugirashebuja yongeye kwibutsa ko Isi ikomeje kwihuta cyane mu ikoranabunga ririmo n'iry'ubwenge buhangano (AI), abasaba guhora biteguye impinduka nziza zizanwa n'ikoranabuhanga.

    Ati 'Dutangiye kubona AI iza mu kazi k'amategeko, namwe rero mugomba guhora mwiteguye kwakira ibishya bizanwa n'ikoranabuhanga mubona byabafasha mu kazi kanyu. Ni ukugira ngo mutazatakara ku isoko ry'umurimo.''

    Yashimye umusanzu wa ILPD, avuga ko ubu u Rwanda rubarwa mu bihugu bitatu bya mbere bifite inzego z'ubutabera zubatse neza muri Afurika, bigizwemo uruhare n'iryo shuri.

    Abanyamategeko barenga 4024 ni bo bamaze kungukira ubumenyi bubafasha kuzuza inshingano zabo mu nzego z'ubutabera, bigizwemo uruhare na ILPD, imaze kwigwamo n'abanyamahanga bo mu bihugu 17 bya Afurika.

    Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel yasabye abasoje amasomo muri ILPD guhora bihugura kuko kwiga bitarangira

    Karigirwa Liliane yagaragaje ko amasomo bahawe bagiye kuyifashisha mu guteza imbere urwego rw’ubutabera mu Rwanda, Afurika n’Isi muri rusange

    Abitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi muri ILPD banyuzwe n’umuziki uyunguruye bikozwe n’intyoza muri wo

    Mu gikorwa cyo gutanga impamyabumenyi mu bize muri ILPD, abitabiriye banyuzwe n’imbyino za Kinyarwanda

    Umuyobozi Mukuru wungurije ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi muri ILPD, Dr. Yves Sezirahiga yahanuye abarenga 500 basoje amasomo muri ILPD

    Abo mu miryango y’abasoje amasomo mu by’amategeko muri ILPD, bari baje kwishimana n’ababo ku ntambwe ikomeye bateye

    Abanyeshuri 527 basoje amasomo mu bijyanye n’amategeko bari bamaze igihe bahererwa muri ILPD

    Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yishimanye n’abasoje amasomo muri iri shuri

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme na we yifatanyije n’abo muri ILPD bahawe impamyabumenyi

    Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, atanga impamyabumenyi ku barangije amasomo

    Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Col (Rd) Jeannot K Ruhunga (ubanza ibumoso) akaba n’umwe mu batanga amasomo muri ILPD na we yitabiriye igikorwa cyo guha impamyabumenyi abasoje amasomo

    Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr Aimé Muyoboke Karimunda yashimiye inzego zitandukanye zibafasha kugera ku ntego zabo zo guteza imbere no kwigisha amategeko

    Umwanditsi w’agateganyo muri ILPD, Mugisha Richard na we yashimiye abanyeshuri ku bwitange bagaragaje mu bihe by’amasomo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ilpd-yashyize-ku-isoko-ry-umurimo-abarenga-500

  • Abazitabira Car Free Day bagiye kuganuzwa ibyaza bya 'eKash' – #rwanda #RwOT

    eKash ni uburyo umuntu ufite amafaranga runaka ashobora kuyoherereza mugenzi we ukoresha undi.

    Ukoresha Airtel Money ashobora koherereza amafaranga mugenzi we ukoresha MTN Mobile Money cyangwa undi ukoresha banki runaka akoherereza amafaranga mugenzi we ukoresha indi banki.

    Bikorwa ako kanya bidasabye kubikuza amafaranga ufite kuri konti runaka ukajya kuyabitsa ku yindi.

    Abazitabira iyi siporo rusange bazerekwa uburyo 'eKash' iri gufasha mu bijyanye no kwishyurana hifashshijwe ikoranabuhanga, ibikomeje guteza imbere ubukungu bushirishingiyeho, bikanafasha mu guca umuco wo kubika ibifurumba by'amafaranga mu nzu, rimwe na rimwe ugasanga yibwe, yahiye cyangwa yangiritse mu bundi buryo.

    Bijyanye n'uko Car-Free Day yitabirwa na benshi, bizaba umwanya mwiza kuri RSwitch ku kugaragaza akamaro ko kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga n'uburyo bwo kwitabira eKash.

    Biteganyijwe ko muri 'Car Free Day' hazaba hari abakorerabushake bazwi nk'Intore mu Ikoranabuhanga, bazasobanura ibyiza bya eKash, uko ikoreshwa no gusubiza ibindi bibazo byibazwa.

    Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR ibigaragaza ko nko mu 2023/2024 ubwishyu bwakozwe hakoreshejwe telefone bwiyongereyeho 75%, bugera kuri miliyoni 419.7 buvuye kuri 240.5.

    Amafaranga yishyuwe binyuze muri ubwo buryo yiyongereyeho 43% ava kuri miliyari 1575 Frw mu mwaka wabanje, agera kuri miliyari 2252 Frw.

    eKash ikomeje kunozwa aho mbere byasabaga kwiyandikisha bikorewe kuri 'application' na 'USSD' za banki n'ibigo by'imari bitandukanye cyangwa ukagana ishami rikwegereye, ariko ubu ntibikiri ngombwa ko ukoreshe ubwo buryo aba yariyandikishije.

    Umuntu wese ashobora kohereza amafaranga anyuze ku kigo cy'itumanaho cyangwa icy'imari runaka nta zindi nzira asabwe.

    Ushaka kohereza amafaranga akanda *182*1*2#, indi mibare banki runaka ikoresha, application runaka cyangwa uburyo bwo kuri internet bukoreshwa n'abashaka serivisi za banki 'internet banking', bidasabye izindi nzira ngo zo kubanza kwiyandikisha n'ibindi.

    Ikirango gishya cya ‘eKash’

    Car Free Day ihuza abantu b’ingeri zitandukanye aho baba bahuriye muri siporo rusange. Iba kabiri mu kwezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abazitabira-car-free-day-bagiye-kuganuzwa-ibyaza-bya-ekash

  • 🔴LIVE: Abafana babukereye ku mukino w’amateka… – #rwanda #RwOT

    Imibare wamenya mbere yuko Rayon Sports icakirana na APR FC mu mukino w’i 104

    Kuva APR FC yashingwa ifite ibikombe 22 bya Shampiyona naho Rayon Sports yashingiwe i Nyanza mu myaka 58 ishize, ifite ibikombe icyenda bya shampiyona.

    Ikipe y'Ingabo imaze kwegukana Igikombe cy'Amahoro inshuro 14 mu gihe Rayon Sports igishaka ku nshuro ya 10.

    Umwaka wa 2017, ni wo wonyine aya makipe yabashije guhuramo inshuro nyinshi, dore ko yahuye inshuro eshanu mu marushanwa atandukanye, ibintu bitigeze bibaho mu mateka y'aya makipe yombi bikunda kuvugwa ko ahuzwa na Leta (ntashobora gukina umukino wa gishuti yiteguriye yo ubwayo).

    Muri rusange kuva mu 1995, ufashe imikino ya shampiyona ukongeraho n'andi marushanwa izi kipe zagiye zihuriramo n'imikino ya gishuti n'ubwo itabaye inshuro nyinshi usanga Rayon Sports na APR FC zimaze guhura inshuro 103.

    Muri izo nshuro zose hamwe APR FC niyo imaze gutsinda inshuro nyinshi aho imaze gutsinda inshuro 44, Rayon Sports ikaba yaratsinzemo inshuro 33 naho bakaba barangajyije inshuro 26.

    Muri iyo mikino 103 habonetsemo ibitego 263, harimo 126 ku ruhande rwa Rayon Sports n'ibitego 137 ku ruhande rwa APR FC.

    Amazina atazibagirana muri uyu mukino

    Jimmy Gatete wabashije gukinira aya makipe yombi, ni we ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mukino uhuza aya makipe, dore ko buri kipe yayitsindiye ibitego bine mu mikino itandukanye.

    Sina Jérôme ari mu bakinnyi babashije gutsindira ikipe imwe ibitego byinshi muri uyu mukino, kuko afite bitandatu mu gihe Masudi Djuma watoje Rayon Sports na AS Kigali, ari we wabashije gutsindira APR FC ibitego byinshi, bigera kuri bitanu, anganya na Issa Bigirimana.

    Kuva aya makipe yombi atangiye guhura, Davis Kasirye ukomoka muri Uganda, ni we wabashije gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe mu gihe abakinnyi barimo Sina Jérôme, Bokota Labama, Lionnel St Pleux, Ruhinda Farouk, Bokungu Ndjoli, Kambale Salita Gentil, Hakizimana Muhadjiri n'abandi bagiye batsindamo ibitego bibiri ku mukino.

    Raoul Shungu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni we mutoza watsinze imikino myinshi yahuje aba bakeba kuko mu myaka itandukanye yatoje Rayon Sports yatsinze imikino irindwi atsindwa ine, anganya itanu muri 16 yatoje ahanganye na APR FC.

    Imikino itazibagirana yahuje APR FC na Rayon Sports 

    Umukino wa mbere itazibagirana ni uwakinwe tariki ya 03 Ugushyingo 1996 i Nyamirambo, ku mukino wa nyuma w'igikombe cyari cyateguwe n'iyahoze ari Kaminuza Nkuru y' u Rwanda (UNR), mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gusana ibyari byangijwe n'inkongi muri iyi Kaminuza, Rayon Sports yanyagiye APR FC ibitego 5-2.

    Yongeye kuyisubira tariki ya 26 Ukwakira 1997 i Remera kuri Stade Amahoro ku mukino wo kuyishyikiriza igikombe cya Shampiyona yari imaze kwegukana uwo mwaka, aho na none Rayon Sports yongeye gutsinda APR FC ibitego 5-2.

    Mu 2011-2012, mu gikombe cy'Amahoro, APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1 muri ½. APR FC yatsindiwe na Lionel Saint Preux, Kabange Twite na Papy Faty. Impozamarira ya Rayon Sports yatsinzwe na Hamiss Cédric.

    Mu 2012-2013, APR FC yatangiye umwaka w'imikino itwara igikombe cy'isabukuru y'imyaka 25 ya FPR, itsinze ku mukino wa nyuma Rayon Sports ibitego 3-1. Ibitego byose byatsinzwe mu gice cya kabiri na Ruhinda Farouk (Sssentongo), watsinze bibiri n'aho ikindi gitsindwa na Cyubahiro Jacques. Hategekimana Aphrodis 'Kanombe' yatsindiye Rayon Sports impozamarira.

    Mu mukino wa shampiyona wo kwishyura, wabaye tariki ya 9 Werurwe 2013, Rayon Sports yanyagiye APR FC ibitego 4-0 bitsinzwe na Hategekimana Aphrodis 'Kanombe', Hamisi Cédric na Kambale Salita Gentil 'Papy Kamanzi' watsinzemo ibitego bibiri.

    Mu 2015, Hakizimana Louis yayoboye umukino APR FC yanyagiyemo Rayon Sports 4-0 ndetse no mu 2016 ayobora umukino Rayon Sports yangayigemo APR FC 4-0.

    Mu 2017, amakipe yombi yahuriye mu mukino wa Super Cup wakinwe iminsi ibiri itandukanye. Iminota 63 ya mbere y'umukino yabereye i Rubavu, Rayon Sports itsinda 2-0 amatara yo kuri Stade Umuganda ahita azima. Indi minota 27 yakiniwe i Nyamirambo nyuma y'iminsi itanu, tariki ya 27 Nzeli, irangira nta kindi gitego kibonetse mu mukino, Gikundiro itwara igikombe.

    Ubwo Rayon Sports yari imaze gutsinda APR FC igitego 1-0 mu mukino wahuje amakipe yombi muri Mata 2019, abafana b'impande zombi barahanganye ndetse izi mvururu zatumye amakipe yabo ahanwa na FERWAFA.

    Gutsindwa na APR FC ibitego 2-0 mu Ukuboza 2019, byirukanishije umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza watozaga Rayon Sports hashize iminsi itatu gusa umukino ubaye mu gihe Umunye-Congo Guy Bukasa yasezeye ku kazi nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego 1-0 muri Kamena 2021.

    Umurundi Masudi Djuma yirukanywe na Rayon Sports mu Ukuboza 2021 nyuma y'iminsi mike atsinzwe imikino yahuyemo na Kiyovu Sports ndetse na APR FC naho Umunya-Portugal Jorge Paixão ntiyongererwa amasezerano nyuma yo gusezererwa na APR FC muri ½ cy'Igikombe cy'Amahoro cya 2022.


    Uyu mukino wandikiweho amateka 

    Ku munsi wejo kuwa Gatanu nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko amatike yo kwinjira kuri uyu mukino yashize. 

    Ni ubwambere ibi byari bibaye kuva Stade Amahoro yavugurwa igashyirwa ku bushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi 45 dore ko hari harakiniwemo imikino 9 irimo n’iyi kipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi.

    Bivuze ko nibura mbere yo gukina,Rayon Sports yamaze gutsinda igitego cya mbere cyo kwinjiza akayabo k’amafaranga dore ko ayavuye mu kurusha amatike akabakaba miliyoni 200 Frw. 

    Aya aza yiyongera ku yandi yavuye mu bafatanyabikorwa bari bwamamaze muri uyu mukino dore ko mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuwa Kane ,abayobozi bayo bari batangaje bamaze kubona miliyoni 50 Frw.

    Uyu mukino wari umaze igihe kinini utegerejwe 

    Uyu mukino wari umaze igihe kinini cyane utegerejwe kuko amatariki wari uteganyijweho , yimuwe inshuro ebyiri bitewe n’impamvu zigiye zitandukanye.

    Ku ikubitiro wari uteganyojwe ko uri bukinwe ku itariki 14 Nzeri 2024, ariko ntiwaza gukinwa, kubera ko APR FC yari mu mikino ya CAF Champions.

    Waje kwimurirwa ku itariki 19 Ukwakira, ariko nabwo ntiwakinwa kubera ko ikipe y'igihugu yari mu myiteguro yo gukina na Djibouti mu majonjora yo gushaka itike y'igikombe cya Africa cy'abakinnyi bakina mu bihugu bavukamo (CHAN).

    N'ubwo iturufu yo kudakina umukino ku itariki 19 Ukwakira yabaye imyiteguro y'ikipe y'igihugu, APR FC yari yamaze gutanga ubusabe muri Rwanda Premier League isaba ko yazakina na Gasogi United kuri iyi taliki, mu mwanya wo gukina na Rayon Sports.

    Ni umukino Rayon Sports iramanuka mu kibuga irusha amanota 11 ikipe ya APR FC, kuko kugeza ubu Rayon Sports inayoboye shampiyona y'u Rwanda n'amanota 29 izigamye ibitego 16, APR FC yo ni iya Gatandatu n'amanota 18 izigamye ibitego 4.

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149309/live-abafana-babukereye-ku-mukino-wamateka-rayon-sports-iri-bwakiremo-apr-fc-amafotovideo-149309.html

  • RDC yemeye ko umutwe wa FDLR wakoze Jenoside – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Christian Lusakueno wa Top Congo FM kuri uyu wa 6 Ukuboza 2024.

    FDLR yashinzwe n'Interahamwe, ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n'abahoze mu butegetsi bwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ihabwa ubufasha na Leta ya RDC burimo intwaro, amafaranga n'imyitozo ya gisirikare, nk'uko byemezwa n'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye.

    Gusenya uyu mutwe ni kimwe mu by'ingenzi biganirwaho mu biganiro bibera i Luanda muri Angola, bihuza Intumwa z'u Rwanda n'iza RDC kuva muri Werurwe 2024, ndetse mu Ugushyingo 2024 zemeranyije ko bizakorwa mu byiciro bitatu.

    Icyiciro cya mbere cyo gusenya uyu mutwe ni icyo gusesengura ibibazo ushobora guteza no gutahura ibirindiro byayo n'aho ibitse ibikoresho, icya kabiri ni ukuyigabaho ibitero, icya gatatu ni ugucyura abarwanyi bayo. Byateganyijwe ko byose bizakorwa mu mezi atatu.

    Umunyamakuru yabajije Minisitiri Kayikwamba impamvu Leta ya RDC idasaba u Rwanda kuganira na FDLR nk'uko na yo isabwa kuganira n'umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanirira Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi.

    Ni ikibazo umunyamakuru yabajije bisa n'aho adafite amakuru ahagije, kuko tariki ya 23 Werurwe 2023, ubwo Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yaganiraga n'abanyamakuru i Kinshasa, yavuze ati 'Byaba byiza ko umuryango mpuzamahanga usaba Perezida Kagame kuganira na FDLR.'

    Mu gisubizo kivuguruza Umuvugizi wa Guverinoma, Minisitiri Kayikwamba yabwiye uyu munyamakuru ko Leta ya RDC idashobora gusaba u Rwanda kuganira na FDLR kuko igizwe n'abajenosideri, asobanura ko ari rwo rwafata icyemezo cyo kubikora cyangwa kubireka.

    Kayikwamba yagize ati 'Hari ibintu bibiri abantu batekereza kuri icyo kibazo; isano iri hagati ya FDLR na Jenoside, amateka y'u Rwanda. Abanyarwanda ubwabo ni bo bashobora gusobanura uko bakemura icyo kibazo cy'amateka ababaje. U Rwanda ni rwo rwafata icyemezo cy'icyo rukwiye gukora.'

    Uyu muyobozi yasobanuye kandi ko abaturage ba RDC bagizweho ingaruka n'ubugizi bwa nabi abarwanyi ba FDLR bakorera mu Burasirazuba bwa RDC, mu myaka irenga 20 bamazeyo.

    Ati 'Ntabwo duhakana ko FDLR iri muri RDC, kubera ko FDLR ihungabanya umutekano w'abaturage bacu. Biri mu nyungu zacu ko FDLR iva muri RDC.'

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, mu Ugushyingo 2024 yatangaje ko bidashoboka ko u Rwanda rwagirana ibiganiro n'umutwe wakoze Jenoside.

    Yagize ati 'FDLR ni umutwe wakoze Jenoside, nta biganiro ibyo aribyo byose bishobora kubaho n'umutwe wakoze Jenoside. Nta gihugu na kimwe nigeze mbona mu Burayi cyangwa u Budage gisabwa kuganira n'Abanazi. Uyu ni umutwe wakoze Jenoside, watwiciye abaturage barenga miliyoni, rero ntibishoboka ko twaganira n'umutwe w'abajenosideri.'

    Ku barimo Muyaya bagereranya FDLR na M23, Minisitiri Nduhungirehe Nduhungirehe yagaragaje ko bitumvikana kugereranya umutwe wakoze Jenoside n'urwanirira abaturage bicwa.

    Minisitiri Nduhungirehe yagize ati 'Nta muntu wagereranya umutwe wakoze Jenoside n'umutwe urwanira abantu bahohoterwa, bakanicwa.'

    Biteganyijwe ko tariki 15 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, Félix Tshisekedi wa RDC na João Lourenço wa Angola bazahurira i Luanda, baganire ku myanzuro yafashwe mu Ugushyingo 2024, by'umwihariko uwo gusenya FDLR.

    Minisitiri Kayikwamba yagaragaje ko umutwe wa FDLR wakoze jenoside, bityo ko Leta ya RDC itasaba u Rwanda kuganira na wo

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Leta y’u Rwanda idashobora kuganira n’umutwe wakoze jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdc-yemeye-ko-umutwe-wa-fdlr-wakoze-jenoside