Blog

  • Abanya-Somaliya barokotse impanuka y'amato yabereye hafi ya Nosy Iranja muri Madagascar #rwanda #RwOT

    Kuri icyi cyumweru, taliki 8 Ukuboza 2024, abanya-Somaliya barokotse impanuka y'amato yabereye hafi ya Nosy Iranja mu gihugu cya Madagascar bageze i Mogadishu amahoro nyuma y'ukwezi k'ihungabana n'umubabaro mwinshi.

    Iyo mpanuka yabaye ku wa 23 Ugushyingo 2024, ikaba yarahitanye abantu 28 mu gihe 47 barokotse bakajyanwa ku kirwa cya Nosy Be aho bahawe ubufasha bw'ibanze n'inzego z'ubutabazi.

    Abasigaye barimo abagore 16 n'abagabo 31, bahuye n'ibibazo birimo umwuma n'ihungabana rikomeye kubera urugendo rurerure rwageragezaga kubajyana ku kirwa cya Mayotte mu nyanja y'Abahinde, ahazwi nko ku muhanda wa ba mukerarugendo b'inzaduka.

    Perezida Hassan Sheikh Mohamud yavuze ko iyi mpanuka ari isomo rikomeye ku ngaruka z'urugendo rw'abimukira rw'akaga, anasaba amahanga gutanga umusanzu mu gushakira ibisubizo ibibazo bikomoka ku bukene n'intambara.

    Guverinoma y'u Rwanda yafashije mu gutegura uruzinduko rwabo i Mogadishu, aho bagiye kwakirwa no guhabwa ubufasha bushobora kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.

    Ibi bibaye mu gihe hakomeje ubukangurambaga bwo guhashya ubucuruzi butemewe bw'abantu no kurwanya ingaruka z'ibiza n'ubukene bitera abantu guhunga ingo zabo.

    Inzego z'umutekano na Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Somalia batangaje ko bazakomeza gufatanya n'ibihugu by'ibituranyi mu guhangana n'iki kibazo.

    Abanya-Somaliya barokotse impanuka y'amato yabereye hafi ya Nosy Iranja muri Madagascar.

     

    Source : https://kasukumedia.com/abanya-somaliya-barokotse-impanuka-yamato-yabereye-hafi-ya-nosy-iranja-muri-madagascar/

  • Ntucikanwe! MTN na Tecno byatangiye gutanga i… – #rwanda #RwOT

    Guhera tariki 7 Ukuboza 2024 kugeza tariki 4 Mutarama 2025, umuntu uzajya ugura telefone yo mu bwoko ubwo ari bwo bwose bwa Tecno agashyiramo simcard ya MTN ya 4G, azajya ahita ahabwa impano ya 15GB za internet n'iminota 300 yo guhamagara bizamara amezi atatu.

    Ni mu gihe ku bazajya bagura telefone za Spark na Camon, bazajya bongezwa 'ecouteurs', abaguze POP bahabwe impano ya Noheli irimo ibintu bitandukanye, naho abazajya bagura Phantom bo bahabwe impano zishimishije zateganijwe.

    Si izi mpano zoroheje zonyine ziteganijwe kuko hari n'izindi zihambaye zizajya zitangwa muri izi mpera z’umwaka nk'uko Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Tecno Mobile Rwanda, Mucyo Eddie, abisobanura.

    Ati: 'Hari izindi mpano nini zirimo firigo, moto, itike iriho 200,000 Frw yo guhahiraho mu maguriro agezweho (Supermarkets) dukorana ndetse na telefone. Kugira ngo izi mpano na zo zitangwe hazabaho tombola ku bantu bose baguze telefone, abazagira amahirwe bazatsindira bimwe muri ibi bihembo.'

    Ku banyamahirwe bazongera bagatomborwa, bazabona 30GB za internet ziyongera kuri 15GB babona bakigura telefone.

    Umuyobozi ushinzwe ibikoresho by'ikoranabuhanga na serivisi z'ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Nzabakira René, yavuze ko umwaka wa 2024 wababereye umwaka mwiza kuko babonye abakiliya benshi babagana muri serivise zitandukanye.

    Yakomeje agira ati: 'Iminsi mikuru ni iminsi twese dusubira inyuma tukitekerezaho, tugatekereza ku miryango yacu ndetse n'intumbero dufite mu myaka iri imbere. Mbere y'uko twinjira muri 2025 twifuje guha abakiliya bacu impano.'

    Kugeza ubu, telefone za Tecno ziraboneka ku maduka yose ya Tecno hirya no hino mu gihugu, kuri MTN Service Center no kuri Connect Shop. Abazatsindira ibihembo, bazajya babisanga aho baguriye telefone 

    Ntabwo ari mu minsi mikuru, kuko n’ubusanzwe MTN Rwanda na Tecno Mobile Rwanda, ni ibigo bisanzwe bifite imikoranire myiza, aho bitanga poromosiyo zinyuranye iyo Tecno yasohoye telefone nshya uyiguze akoresha MTN agahabwa internet y'ubuntu.


    MTN na Tecno batangije poromosiyo mu rwego rwo gufasha abakiliya babo kuryoherwa n’iminsi mikuru

    Ni igikorwa kizifashishwamo abahanzi barimo Bwiza na Juno Kizigenza nka ‘Brand Ambassadors’ b’ibi bigo

    Mu mpano zizatangwa harimo frigo, moto, telefone n’ibindi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149331/ntucikanwe-mtn-na-tecno-byatangiye-gutanga-impano-ziminsi-mikuru-ku-bakiliya-babyo-149331.html

  • Muri Buenos Aires harikubera imurikagurisha ryihariye ryitwa 'Diego Eterno' #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Buenos Aires, hari kubera imurikagurisha ryihariye ryitwa 'Diego Eterno', ryatangiye kwakira abashyitsi mu rwego rwo guha icyubahiro Diego Maradona, icyamamare mu mupira w'amaguru ku Isi.

    Iri murikagurisha aho riri kubera hafite ubuso bwa metero kare 800, rikaba ririmo ibintu by'agaciro byibutsa ubuzima bwe, birimo imyenda yakinanye, umupira yakoresheje mu mikino ikomeye, amafoto, n'amashusho agaragaza ubuhanga bwe.

    Harimo kandi ibice bigaragaza imyuka ya siporo no mu buzima busanzwe bwa Maradona, harimo amagambo ye y'ibihe byose nka 'Yo me equivoqué y pagué, pero la pelota no se mancha' bisobanuye mu rurimi rw'Ikinyarwanda ('Nakoze amakosa, narabyemeye, ariko umupira ntusiga icyasha')​.

    Abashyitsi bashobora gusura ahantu hameze nk'inzu yakuriyemo muri Villa Fiorito cyangwa icyumba cyambikirwamo imyenda ku kibuga cya Azteca aho ikipe y'u Buyapani yatwariye igikombe cy'Isi mu 1986.

    Harimo kandi ubunararibonye bwihariye bukoreshwa ikoranabuhanga rya virtual reality, aho abashyitsi bashobora kwiyumva nk'aho bahagaze mu kibuga igihe Maradona yatsindaga igitego cyiswe 'Goal of the Century' mu mukino w'amateka wahuje Argentina n'u Bwongereza mu gikombe cy'iIi cyo mu 1986.

    Iki gikorwa kigamije kubika umuco n'akataraboneka k'uyu mukinnyi mu mateka ya siporo no mu buzima bw'abatuye Isi, by'umwihariko Abanya-Argentina. Imurikagurisha rizamara amezi menshi, rikaba rizarangira kugeza muri Mutarama 2025, rikaba ryateguwe na Fondation Maradona ku bufatanye n'umuryango we.​

    Source : https://kasukumedia.com/muri-buenos-aires-harikubera-imurikagurisha-ryihariye-ryitwa-diego-eterno/

  • Gisagara: Basabwe kwima amatwi ibihuha bikwirakwizwa n'itumanaho ry'ikorabuhanga – #rwanda #RwOT

    Ibi babibwiwe ku wa 06 Ukuboza 2024, mu biganiro bagejejweho n'Ikigo cyita ku Burenganzira bwa Muntu n'Iterambere mu Biyaga Bigari (GLIHD), muri gahunda y'ubukangurambaga bwo kurwanya impuha zica cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga,.

    Ubukangurambaga bwabereye mu Murenge wa Ndora, mu Karere ka Gisagara.

    Bigirimana Jean Pierre, yavuze ko yagiye ahura n'ibihuha byo ku mbuga nkoranyambaga, akabisimbuka.

    Ati 'Umuntu arakwandikira utamuzi akakubwira ko akurangira akazi, ariko agahita akwaka n'amafaranga yo kwiyandikisha kugira ngo ukabone. Hari abayatanga bakabiba, igihe cyose ni ukwigengesera.”

    Nuwayo Vestine uri mu kigero cy'imyaka 50 wo mu Murenge wa Musha, muri Gisagara, na we yabwiye IGIHE ko hari abantu bamuhamagara kuri telefone bamubeshya ko yatsindiye ibihembo, bagamije kumwiba.

    Ati'Jye bamaze kumpamagara inshuro zirenze eshatu bambwira ko hari amafaranga yayobeye kuri telefone yanjye natsindiye. Bambwira imibare nkanda, ntasobanukiwe, hari n'igihe bamfungiye simukadi.''

    Nuwayo akomeza avuga ko nk'umuntu umaze gukura udasobanukiwe n'ikoranabuhanga cyane, ababazwa nabyo bikaba byatuma umuntu azinukwaho itumaho rigezweho.

    Mulisa Vestine, Umukozi w'Ikigo cyita ku Burenganzira bwa Muntu n'Iterambere mu Biyaga Bigari(GLIHD), yavuze ko buri wese yaba umuto n'umukuru, aba asabwa kwigengesera no gushungura ibinyura ku mbuga nkoranyambaga kuko harimo n'ibiba ari ibihuha bigamije inyungu ku wabimbye, ariko byanahemukira ubyakiriye ahubutse.

    Ati 'Twasanze mu by'ukuri hari abasigaye bakoresha imbuga nkoranyambaga nabi batanga amakuru y'ibihuha, kandi akenshi bikarangira umuturage ari we ubihombeyemo.”

    “Twaje hano kumenyesha abantu ko amakuru yose acaracara ataba ari ukuri, kandi ko kuyakwirakwiza nabyo bifite izindi ngaruka mbi, ndetse hari n'ibihano bibiherekeza.”

    Meya w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, we yasabye abaturage kudahururira ibije byose bibizeza ibitangaza n'inyungu nyinshi kandi batakoreye, kuko inyungu yose iva mu gukora.

    Ati” Ntabwo bakwiye kubona 'isha itamba ngo bate urwo bari bambaye'. Isi ya none yaragutse iba nk'umudugudu, ariko abayirimo bose ntibasobanutse. Nujya gufata ibyo ubonye byose bihise, uzata n'ibyo wari ufite, utakare burundu, kugutora bigorane.”

    “Birasaba ko buri mu muntu yimenya, ntashake kugendera mu byo abonye ku mbuga nkoranyambaga kuko n'amateka abata ari amwe, ahuhwo dukomeze intambwe zacu dutere imbere bivuye mu cyuya cyacu nk'abanyarwanda, nk'abanyagisagara.”

    Meya Rutaburingoga, yakomeje asaba urubyiruko kutayora ibyo babonye byose, ahubwo bagahitamo ibikwiye, bifite akamaro kandi binakorera mu gice barimo, ndetse byemewe n'umuco nyarwanda.

    Mu gihe tugezemo, usanga benshi bakoresha telefone zigezweho zirimo n’imbuga nkoranyambaga, ariko bagahuriraho na byinshi birimo n’ibihuha.

    Meya Rutaburingoga yasabye abaturage kumenya neza uburyo bwiza bwo gukoresha ikoranabuhanga

    Mulisa Vestine ukora muri GLIHD, yavuze ko hariho n’ibihano ku bakwiza ibihuha, abasaba kubivaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-basabwe-kwima-amatwi-ibihuha-bikwirakwizwa-n-itumanaho-ry-ikorabuhanga

  • Abenjeniyeri bakiri bato bafashijwe gukarishya ubumenyi mu itumanaho n'imibanire – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa y'iminsi itanu yatangiye kuri uyu 5 Ukuboza 2024, yibanda ku bumenyi bujyanye n'imibanire isanzwe, bigamije guteza imbere akazi kabo no kubafasha kuzamuka mu mwuga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uru rugaga mu Rwanda, Steven Sabiti, yagize ati 'Aya mahugurwa agamije kuzamura ubumenyi bwabo mu mibanire isanzwe (soft skills), kuzamura ubushobozi mu bijyane n'itumanaho mu gukorana n'abandi, kuyobora amatsinda no kumenya neza gutanga raporo y'ibyo bakora.'

    Yakomeje avuga ko muri uyu mwuga haba hakubiyemo abantu bize imibare akenshi ari nabyo bahugiyemo gusa ariko ugasanga ibijyane n'itumanaho mu mivugire bibagora, avuga ko baba bagikeneye kwihugura kugira ngo uyu mwuga ukorwe neza kurushaho.

    Yavuze kandi ko aya mahugurwa yibanze ku byanyamwuga bakiri bato ndetse n'abagore hakaba harahuguwe umubare muke kugira ngo byorohe kwigishwa neza ariko bazakomeza no ku bandi basigaye.

    Umunyamuryango w'uru rugaga akaba n'inzobere mu bwubatsi bw'inzu, Cecile Uwimana , yavuze ko iyi gahunda yaje gufasha abahanga mu bwubatsi cyane cyane abakiri bato kubafasha gutanga umusaruro wisumbuye ku byo bize mu ishuri.

    Ati 'Nkatwe tubimazemo igihe hari ubumenyi tuba dufite kandi bwafasha abakiri bato kongera ubumenyi, rero aya mahugurwa adufasha kububasangiza mu buryo bworoshye. Akenshi tuba dufite ubumenyi buri tekiniki ariko mu bundi bumenyi busanzwe hari ubwo rero tuba dukeneye kongeraho bwo mu mibarire isanzwe no kumenya gusobanura ibyo bize.'

    Yakomeje agira ati 'Kwiga ntibirangira nubwo nanjye maze imyaka myinshi muri uyu mwuga ariko mba nkikeneye kwiga kandi ntitugatekereze ko imibare twize ariyo twakoresha mu kazi kacu gusa, ntaho turagera dukomeze twige ahantu hose tubonye ayo mahirwe twiyitesha.'

    Umwe mu bagize amahirwe yo kwitabira aya mahugurwa, Albert Byiringiro yavuze ko bazayungukiramo byinshi.

    Ati 'Ubu twiteze ko tuzungukira byinshi muri aya mahugurwa birimo itumanaho, guhura n'abandi bagenzi banjye, gukorera hamwe ndetse no kuyobora neza abo nkoresha. Nkatwe twibanda cyane ku bintu biri tekiniki ariko dukeneye kumenya n'ubundi bumenyi rusange.'

    Manishimwe Mervelle na we uri baje guhugurwa, yavuze aya mahugurwa azamufasha guhura n'abafite uburambe bityo bigatuma abungukiraho byinshi.

    Ati 'Nizeye ko nzakura ubumenyi ku bandusha uburambere mu kazi dukora, ibyo rero bikazantera kongera imbaraga mu byo nkora mu buryo butandukanye.'

    Yasabye abakiri bato muri uyu mwuga cyane cyane abakobwa kwitabira aya mahugurwa kuko azabafasha kwiyongerera icyizere mu kazi kabo kandi bigateza imbere ibyo bakora.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'urugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda, Steven Sabiti, yavuze ko aya mahugurwa agamije kongera ubumenyi mu bakiri bato

    IER yateguye amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abenjeniyeri bakiri bato

    Umunyamuryango w'uru rugaga akaba n'inzobere mu bwubatsi bw'inzu, Cecile Uwimana ni umwe mu bitabiriye

    Hatanzwe amahugurwa ku bintu bitandukanye bifasha abenjeniyeri gukora akazi kabo neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abenjeniyeri-bakiri-bato-bafashijwe-gukarishya-ubumenyi-mu-itumanaho-n

  • Fidele Mitsindo wabaye Umudepite yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Mitsindo yabaye Umudepite kuva mu 2006, ndetse ni umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi bamenyekanye cyane. Yapfiriye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe ku wa 6 Ukuboza 2024.

    Mbere yo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, yabaye Burugumesitiri wa Komine Giciye (ubu ni mu Karere ka Nyabihu) aba na Perefe wa Perefegitura ya Gisenyi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Amakuru ava mu muryango we yemeza ko azashyingurwa tariki 9 Ukuboza 2024.

    Mitsindo wabaye Umudepite, akaba na Perefe wa Gisenyi yitabye Imana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fidele-mitsindo-wabaye-umudepite-yitabye-imana

  • Nyuma y’imyaka 6, Chameleone yatangaje igit… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 3 Gashyantare 2022, nabwo yari yatangaje igitaramo nk’iki. Ariko icyo gihe ntiyari yavuze aho kizabera.

    Kuri iyi nshuro yagaragaje ko kizabera muri Kigali Universe, ku wa 3 Mutarama 2024.

    Kandi azaba ari wenyine ushingiye ku makuru atangwa nawe. Kuva muri Gashyantare 2022, yatangaza ko azataramira i Kigali, abantu barategereje amaso ahera mu kirere.

    Umwe mu bamaze igihe mu muziki w'u Rwanda, yabwiye InyaRwanda ko bijya bibaho umuhanzi agatangaza igitaramo 'kidahari' ashaka ko abaterankunga n'abashoramari bamugana bakamufasha gutegura icyo gitaramo kugeza kirangiye.

    Uyu muririmbyi aheruka gutaramira mu Rwanda mu mwaka wa 2018, mu gitaramo cya Dj Pius cyo kumurika Album ye yise 'Iwacu' cyabereye muri Camp Kigali.

    Muri iki gihe ari kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ryo muri Uganda, nyuma y'uko hasohotse amashusho akubita inkoni umumotari.

    Mu itangazo yasohoye ku wa 17 Mutarama 2023, Chameleone yavuze ko yahuye na Motari ubwo yari mu modoka yo mu bwoko bwa Range Rover yerekeza mu gace ka Seguku muri Uganda aho asanzwe atuye.

    Yavuze ko yamukubise yitabara nyuma y'amagambo atari meza yabwiye na motari, kandi motari yari mu mukono we w'ibumoso wo kongeramo.

    Joseph Mayanja uzwi nka Chameloene ni umuhanzi w'umunya-Uganda ukora umuziki wubakiye ku njyana ya AfroBeat.

    Aririmba cyane mu rurimi rw'Icyongereza, Igiswahili na Luganda. Ni umunyamuziki watangiye urugendo mu mwaka wa 1990 ubwo yari mu gihugu cya Kenya, atangiriye mu itsinda rya Ogopa Deejays.

    Yavutse ku wa 30 Mata 1979, muri Mata 2023 azuzuza imyaka 44. Afite abana barimo Abba Marcus Mayanja, Amma Christian Mayanja, Alba Shyne Mayanja n'abandi.

    Afite abavandimwe barimo Pallaso na Weasel bakora umuziki, ndetse na AK 47 witabye Imana. Kuva mu mwaka wa 2008, arwubakanye na Daniella Mayanja.

    Uyu mugabo yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo Badilisha yo mu 2012, Shida Za dunia yo mu 2005, Kuma Obwedisgwa, Tubonge n’izindi.

    Jose Chameleone yatangaje ko azataramira muri Kigali Universe, Ku wa 3 Mutarama 2025

    Chameleone agaragaza ko iki gitaramo kiri mu murongo wo gufasha Abanyarwanda kwinjira neza mu 2025

    Chameleone yaherukaga gutangaza igitaramo nk’iki mu 2022, ariko ntiyigeze agera i Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149326/nyuma-yimyaka-6-chameleone-yatangaje-igitaramo-i-kigali-149326.html

  • Imbere y’abafana Ibihumbi 45, Senderi yaririm… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yavuze ibi ubwo yaririmbaga mu mukino wahuje Rayon Sports na APR FC, wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024 muri Stade Amahoro.

    Muri uyu mukino, Senderi Hit yazanye ikivugo gishya aho agira ati “Oyee oyee, Oyee”, maze abafana nabo bagasubiza bati “Oyee oye, oye.”

    Muri iyu mukino, Senderi Hit yaririmbye indirimbo nka “Ibidakwiriye nzabivuga”, maze agira ati “Iryavuzwe riratashye.”

    Yakomereje ku ndirimbo, yahimbiye aya makipe zirimo “Aba-Rayon”, akomereza ku ndirimbo “APR FC” yahimbiye APR FC.

    Senderi aririmbye muri iyi Sitade, nyuma y’uko yanaririmbiye bwa mbere ubwo yasusurutsaga abari bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Kagame, witabiriwe n’aba Perezida 22.

    Uyu mukino warangiye Rayon Sports inganyije na APR FC mu mukino w’ikirarane cyo ku munsi wa Gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wakiniwe hanze y’ikibuga kurusha mu kibuga.

    Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga; Khadime Ndiaye, Bugingo Hakim, Youssou Diagne, Nsabimana Aimable, Bugingo Hakim, Niyonzima Olivier “Sefu”, Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin, Aziz Bassane, Fall Ngagne na Iraguha Hadji .

    Abakinnyi 11 ba APR FC bashobora kubanza mu kibuga; Pavelh Ndzila ,Byiringiro Gilbert,Niyigena Clement, Alioum Souane, Niyomugabo Claude (c), Taddeo Lwanga, Mugiraneza Frodouard Ruboneka Jean Bosco, Lamine Bah, Mugisha Gilbert na Mamadou Sy.

    Senderi Hit ubwo yari muri Sitade Amahoro aririmba indirimbo yahimbiye Rayon Sports na APR FC

    Senderi yashimye Perezida Kagame ku bwo kubakira Abanyarwanda Sitade Amahoro

    Senderi yatangaje ko yashimishijwe no gutaramira Abafana barenga ibihumbi 45

    Senderi yaherukaga muri Sitade Amahoro ubwo yaririmbaga mu irahira rya Perezida Kagame

    AMAFOTO: Ngabo Serge 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149325/imbere-yabafana-ibihumbi-45-senderi-yaririmbiye-rayon-sports-na-apr-fc-ikipe-zombi-yakorey-149325.html

  • Byinshi ku rugendo rwa Onesmo Alfred uyobora… – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Boxing ku Isi (World Alliance Boxing Association “WABA), Hon. Ky Col Onesmo Alfred yageze i Kigali ku nshuro ye ya mbere.

    Uyu mugabo yitabiriye yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024.

    Yakiriwe na n’Umuyobozi wa (Sports Genix International ‘SGI’), Guy Didier Rurangayire uri mu bategura irushanwa ‘Universe Boxing Championship’ rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu, rikaba irya mbere rikozwe ku rwego Mpuzamahanga nk’abibigize umwuga.

    Uyu muyobozi yitabiriye irushanwa rya Boxing riteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 8 Ukuboza 2024, ribera muri Kigali Universe.

    Biteganyijwe ko Hon. Ky Col Onesmo Alfred, azatangiza ku mugaragaro ishyirahamwe rya Boxing mu Rwanda, aho rizitwa ‘WABA Rwanda’.

    Azitabira kandi akurikirane irushanwa ry’iteramakofe ry’ababigize rizabera muri Kigali Universe, kuri iki Cyumweru tariki 8 Ukuboza 2024.

    Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Boxing ku Isi, Hon. Ky Col Onesmo Alfred McBride (wambaye ikote) yageze i Kigali ku nshuro ye ya mbere 

    Onesmo Alfred azafungura ku mugaragaro ishyirahamwe rya ‘Boxing’ mu Rwanda 

    Onesmo ari mu bazitabira umukino wa ‘Boxing’ uzabera muri Kigali Universe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149321/byinshi-ku-rugendo-rwa-onesmo-alfred-uyobora-ishyirahamwe-rya-boxing-ku-isi-i-kigali-149321.html

  • Inteko y'Umuco yatangije gahunda yo guhuza abasomyi n'abanditsi b'ibitabo (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Jean Claude Nizeyimana, ushinzwe Isomero ry'Inteko y'Umuco yavuze ko guhera ku wa 28 Ugushyingo 2024, batangije imurikabikorwa rya serivisi z'inzu y'ibitabo y'igihugu, ari na yo yashibutsemo gahunda yo guhuza abanditsi n'abasomyi.

    Ati 'Tugira ahantu abantu badakunze kugera, hari ibitabo bya kera, ibitaboneka, ibinyamakuru n'ibindi byose biri mu murage w'igihugu abantu batajya bageramo. Tubategurira uwo munsi kugira ngo bahinjire, bamenye ibyo dufite kuko nubwo tubibitse tuba dushaka ko n'abantu babikoresha. Iyo ni inshingano ya mbere.'

    Yakomeje avuga ko kubera ko mu nshingano z'ikigo harimo no gushishikariza abantu gusoma no kwandika, bikaba mu byatumye batangiza gahunda yo guhuza abanditsi n'abasomyi b'ibitabo byabo.

    Kuri iyi nshuro ibitabo byaganiriweho bwa mbere ni ibya Akariza Laurette Annely uri mu rubyiruko rwiyeguriye umwuga wo kwandika ibitabo.

    Ibitabo bye birimo icyiswe 'Wet Under the Rainbow' cyasohowe mu 2023 n'icyo yise 'Rebounce'' cyagiye hanze muri uyu mwaka.

    'Wet Under the Rainbow' ni igitabo gikubiyemo inkuru z'abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo abafite ababyeyi babaye mu mahanga, iz'abiciwe muri icyo gihe, inkuru z'abana bavutse ku babyeyi bayikoze n'abandi bibasiwe n'ihungabana ryayiturutseho.

    Icya ''Rebounce'' kivuga ku ihererekanwa ry'ubudaheranwa nyuma yo kubona uko Abanyarwanda biyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nizeyimana yavuze ko bahisemo gutangirana na Akaliza, kuko muri gahunda bafite ari ugushishikariza urubyiruko gukunda gusoma no kwandika.

    Ati 'Twamuhisemo, kuko ari urubyiruko, kugira ngo afashe urundi rugenzi rwe, rubone ko kwandika bishoboka kandi birimo amahirwe, rubone ko rukwiriye kwandika amateka y'igihugu.'

    Akariza Laurette Annely we yavuze ko iyi gahunda y'Inteko y'Umuco, yamushimishije cyane. Ati 'Kuntekereza mu banditsi ba mbere bagomba guhura n'abasomyi babo ni ibintu byanshimishije cyane. Ni igikorwa kidasanzwe kuko kigiye gutunga itoroshi mu bwanditsi. Hari igihe umuntu aba akunda gusoma ariko atazi uko yahura n'umwanditsi.

    Agaragaza ko uko umwanditsi ahuye n'abasomyi bimufasha kugira izindi mbaraga n'ibindi bitekerezo bishyashya.

    Ati 'Mu bindi bihugu byatangiye kera, umwanditsi aba afite aho ahurira n'abasomyi, ariko noneho ubu Inteko y'Umuco yabonye ko bikwiriye.'

    Ibi bitabo bya Akaliza byaganiriweho biboneka muri Librairie Caritas, Librairie Ikirezi no ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gosozi. Icya Rebounce kigura 25.000 Frw mu gihe icya Wet Under the Rainbow kigura 15.000 Frw.

    Uretse kungurana ibitekerezo kuri ibi bitabo by'uyu mukobwa, bamwe mu banditsi bamenye ko hari serivisi bajyaga baka mu mahanga kandi zitangirwa mu Rwanda.

    Zirimo no guhabwa nimero mpuzamahanga iranga igitabo izwi nka International Standard Book Number (ISBN).

    Igikorwa cyo guhuza abasomyi n’abanditsi b’ibitabo cyitabiriwe n’ab’ingeri zinyuranye

    Akariza Laurette Annely ni umwe mu bakiri bato bafite gahunda yo guteza imbere umwuga wo kwandika ibitabo

    Abitabiriye igikorwa cy’Inteko y’Umuco cyo guhuza abasomyi n’abanditsi b’ibitabo, bahawe umwanya batanga ibitekerezo

    Akariza Laurette Annely yavuze ko gahunda y’Inteko y’Umuco izafasha abanditsi n’abakunda gusoma gutemba imbere ubwanditsi

    Ntamuhanga Ningi Emmanuel wamenyekanye mu itangazamakuru yashimiye umuhati wa Akaliza wo kubera urubyiruko urugero rwiza mu kwandika

    Nizeyimana Jean Claude ushinzwe Isomero ry'Inteko y’Umuco yavuze ko bahisemo gutangirana iyi gahunda na Akaliza kuko ari urubyiruko, kandi bashaka guteza imbere abakiri bato kwitabira ibijyanye n’ubwanditsi

    Inteko y'Umuco yatangije gahunda yo guhuza abanditsi b'ibitabo n'abasomyi babyo, bakaganira ku cyateza imbere ubwanditsi

    Serge Rwagasore ni umwe mu bakunda gusoma no kwandika bari bitabiriye iki gikorwa. Uyu musore yasabye Akaliza ko ibitabo bye bibaye byiza byashyirwa mu Kinyarwanda

    Uwera Marceline usanzwe ari umwanditsi w’ikinamico yavuze ko uyu mwuga ushyigikiwe watunga benshi

    Amafoto: Kasiro Claude


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inteko-y-umuco-yatangije-gahunda-yo-guhuza-abasomyi-n-abanditsi-b-ibitabo