Blog

  • Kamonyi-Runda: Hagaragaye Umurambo w'umuntu ugaragara nk'umusore #rwanda #RwOT

    Ahagana mu rukerera rw'uyu wa mbere tariki 09 Ukuboza 2024 mu Mudugudu wa Rubuye, Akagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda hafi n'aho ugabanira n'uwa Rukoma, habonywe umurambo w'umuntu ugaragara nk'umusore. Imvano y'urupfu rwe ntabwo iramenyekana.

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage b'Akagari ka Kabagesera akanemezwa n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Runda ni uko uyu murambo wagaragaye ubonywe n'abaturage bahanyuze, ariko nta makuru y'icyaba cyateye uru rupfu aramenyekana, ndetse n'imyirondoro ya nyakwigendera ntiramenyekana.

    Aganira n'umunyamakuru, Gitifu Ndayisaba Jean Pierre Egide uyobora Umurenge wa Runda yemeje amakuru y'urupfu rw'uyu muntu ariko avuga ko hataramenyekana icyamwishe, uko yageze aho yasanzwe. Avuga kandi ko bataramenya uwo ariwe kuko nta myirondoro ye iramenyekana.

    Yagize ati' Amakuru twayamenye mu gitondo ahagana saa kumi n'igice tuyahawe n'abaturage, kugeza ubu ntabwo aramenyekana, nta myirondoro turamenya ariko turi gukorana n'inzego dukorana kugira ngo hamenyekane amakuru y'ibanze, nta yandi makuru dufite'.

    Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ahagana ku i saa yine z'uyu wa mbere, inzego zitandukanye zirimo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB ndetse na Polisi bari bakiri ahabonetse uyu murambo.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/12/09/kamonyi-runda-hagaragaye-umurambo-wumuntu-ugaragara-nkumusore/

  • Nyamasheke: Umusore w'imyaka 32 akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yafatiwe muri gare ya Tyazo, mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke ku wa 7 Ukuboza 2024.

    Uyu musore akimara kuvuga aya magambo yahise afatwa n'abasore bakorera muri gare ya Tyazo kuko yanateraga amahane ashaka gukubita uwo yabwiye aya magambo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yabwiye IGIHE ko uyu musore yahise atabwa muri yombi, ndetse banakorana inama n'abaturage aho byabereye babaha ubutumwa bwo kwirinda iki cyaha kibangamiye ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.

    Ati “Nubwo haba habonetse umuntu umwe nk'uriya ni ikintu kiba gikomeye kuko kiganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside, no kugusenya ubumwe bw'Abanyarwanda kandi kubwubaka aribyo bitugejeje kuri iri terambere”.

    Uwagaragayeho iyo ngengabitekerezo ya Jenoside afite imyaka 32.

    Meya Mupenzi yavuze ko kuba umuntu wari ufite imyaka ibiri Jenoside iba yagaragaraho ingengabitegerezo yayo bisobanuye ko ashobora kuba yarayikuye ku babyeyi be, ku bamureze cyangwa akaba yarayikuye ku bayikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga.

    Ati “Iyo umuntu avuze amagambo y'ingengabitekerezo ya Jenoside biba bigaragaza ko atayobotse ubuyobozi bukuru bw'igihugu cyacu, kandi iyo atabuyobotse aba afite abandi ayobotse. Niyo mpamvu twahagurukanye n'inzego z'umutekano tuza kubwira abaturage ngo ntimuzemere umuntu wese washaka kudusubiza inyuma”.

    Imibare ya Minisiteri y'ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu igaragaza ko muri uyu mwaka wa 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside byongeye kwiyongera kuko mu mezi atatu hishwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batanu mu buryo bugaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Uyu musore w'imyaka 32 watawe muri yombi akekwaho icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo, mu gihe iperereza rikomeje.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umusore-w-imyaka-32-akurikiranyweho-ingengabitekerezo-ya-jenoside

  • Imiryango IBUKA, AERG na GAERG-AHEZA yihuje – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 8 Ukuboza 2024 n'Umuryango IBUKA. Kiri mu rwego rwo gushyira hamwe hagamijwe kongera imbaraga no guhuza ibikorwa mu mikorere y'imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Amakuru IGIHE ifite ni uko hari hashize imyaka irenga itanu iby'izi mpinduka biganirwaho, ndetse inama iheruka guhuza abayobozi b'iyi miryango ibifataho umwanzuro.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze, IBUKA yatangaje ko izakomeza guharanira ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atibagirana.

    Iti 'Nyuma y'imyaka 30 Jenoside imaze ihagaritswe, haracyagaragara ingaruka za Jenoside mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Umuryango IBUKA ukaba ukomeje Gufata ingamba zo guhangana nazo no kuzikemura. Umuryango IBUKA ufatanyije n'Abanyarwanda muri rusange ndetse n'inshuti z'u Rwanda uzaharanira ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazibagirana, uzakomeza kuvuguruza abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Yakomeje ivuga ko 'Umuryango IBUKA kandi uzakomeza gufatanya na Leta y'u Rwanda muri gahunda nziza y'ubumwe n'ubudaheranwa nk'imwe mu nzira zo kubaka u Rwanda ruzira ivangura iryo ariryo ryose.'

    Nyuma y'icyemezo cyo guhuza iyi miryango Inteko rusange yatoye abayobozi b'Umuryango IBUKA, aho Dr Philbert Gakwenzire yagizwe Perezida, Christine Muhongayire agirwa Visi Perezida wa mbere, Blaise Ndizihiwe agirwa Visi Perezida wa kabiri, Louis de Montfort Mujyambere agirwa Umunyamabanga Mukuru.

    Hatowe kandi Aline Mpinganzima nka Komiseri ushinzwe Urubyiruko, Uburezi n'Umuco, Me Janvier Bayingana yagizwe Komiseri ushinzwe kwibuka, ubudaheranwa, ubutabera no kubaka amahoro arambye.

    Monique Gahongayire yagizwe Komiseri ushinzwe ubuzima, Imibereho myiza no kwimakaza uburinganire. Evode Ndatsikira we yagizwe Komiseri ushinzwe ubushakashatsi, iterambere, kubaka ubushobozi n'ishoramari.

    IBUKA yashinzwe mu 1995 mu rwego rwo guharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubika amateka yayo no guharanira ko itazasubira ukundi. Ikorera mu Rwanda ndetse no hanze y'igihugu.

    Aya mavugurura areba IBUKA yo mu Rwanda kuko imiryango IBUKA yo mu bindi bihugu izakomeza gukora uko byari bisanzwe ariko itahiriza umugozi umwe n'iyi yo mu Rwanda.

    AERG yo yashinzwe n'abanyeshuri 12, bigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda mu 1996, nyuma iza kugenda yaguka.

    GAERG yo yaje kuvuka mu 2003, ifite intego yo kongerera ubushobozi imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gufatanya n'abandi Banyarwanda kurwanya Jenoside n'andi makimbirane hubakwa iterambere ry'u Rwanda.

    Dr Philbert Gakwenzire niwe Perezida wa IBUKA

    Imiryango IBUKA, AERG na GAERG-AHEZA yihuje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Imiryango-IBUKA-AERG-na-GAERG-AHEZA-yihuje

  • Amateka ya Adolf Hitler #rwanda #RwOT

    Adolf Hitler, wavukiye i Braunau am Inn muri Austria ku ya 20 Mata 1889, yabaye umuyobozi ukomeye wa politiki wateye Isi akaga kadasanzwe. Yabaye umuyobozi w'ishyaka ry'Abanazi (Nationalsozialistische Deutsche Arbeiterpartei — NSDAP) n'Umuyobozi Mukuru w'u Budage kuva mu 1933 kugeza mu 1945. Hitler azwi cyane ku buyobozi bwe bw'igitugu, politiki y'ivangura rishingiye ku moko, no guteza intambara y'Isi ya Kabiri (1939-1945).

    Inzira ye ku Buyobozi
    Nyuma y'Intambara y'Isi ya Mbere, aho yari umusirikare w'u Budage, Hitler yafashe umugambi wo kwinjira muri politiki, abikora abitewe no kwinubira amategeko y'i Versailles (Versailles Treaty) n'ingaruka zayo ku Budage. Mu 1923, yagerageje guhirika ubutegetsi mu bikorwa bizwi nka 'Beer Hall Putsch,' ariko biranga aratabwa muri gereza. Muri icyo gihe, yanditse igitabo Mein Kampf, aho yagaragaje amahame ye y'ubutagondwa n'ivangura rishingiye ku moko.

    Nyuma yo kurekurwa, Hitler yakoze ibikorwa bikomeye byo gukangurira abaturage, akoresheje amayeri y'ubuvugizi bushyushye no kwamamaza ibikorwa bye mu buryo bwihariye. Yashinze ishyaka rye ku mahame ya politiki yo guharanira inyungu z'Abadage gusa, ashyiraho gahunda yo kwigarurira ubutaka bwo gukoreraho (Lebensraum) mu Burayi bw'i Burasirazuba, kandi asaba ishyirwaho ry'ubutegetsi bw'igitugu bushingiye ku mwami umwe (Führerprinzip).

    Mu 1933, yatorewe kuba Chancellor w'u Budage, nyuma yaho ashyiraho ubutegetsi bw'igitugu bukuraho demokarasi yose mu gihugu. Yatangije ibikorwa byo kwigarurira ubukungu bw'igihugu no kongera igisirikare, bigamije gutegura intambara nini.

    Amayeri Menshi N'Ubucakura
    Hitler yakoresheje ubucakura n'amayeri menshi mu buryo bw'ubuyobozi no mu ntambara. Mu bijyanye n'intambara, yaranzwe no gukoresha umuvuduko mwinshi mu bikorwa bya gisirikare, bizwi nka Blitzkrieg (intambara y'inkuba), aho ibitero byakozwe mu buryo bwihuse cyane. Ubu buryo bwatumye yigarurira ibihugu byinshi mu gihe gito, birimo Pologne (1939), Ubufaransa (1940), n'ibindi bice by'u Burayi.

    Mu rwego rwa dipolomasi, Hitler yashyizeho amasezerano menshi y'ubufatanye n'ibihugu by'ubutegetsi bw'igitugu nka Ubutaliyani bwa Benito Mussolini n'Ubuyapani, agerageza kandi kwirinda ibitero bivuye ku Burusiya binyuze ku masezerano y'ubufatanye azwi nka Molotov-Ribbentrop Pact. Gusa, nyuma y'igihe gito, yishe ayo masezerano agaba igitero ku Burusiya mu 1941, cyiswe Operation Barbarossa.

    Hitler kandi yakoze ubucakura mu kubiba urwango mu baturage no kubashishikariza kwitandukanya n'amoko atari ayo yashakaga. Yashinze gahunda y'ivangura ry'amoko, ikaba yarateye Jenoside yakorewe Abayahudi izwi nka Holocaust, aho abantu basaga miliyoni 6 bishwe mu buryo bwa kinyamaswa.

    Ubugambanyi N'Iherezo rye
    Intambara y'Isi ya Kabiri yaje kurangira nabi ku Budage bitewe no gutakaza ingufu za gisirikare, igitero cyinshi cyagabwe n'Abanyamerika, Abongereza, n'Abasoviyeti. Mu 1945, ubwo Abasoviyeti bari bageze i Berlin, Hitler yiyahuye ku ya 30 Mata, asiga isi mu bibazo byinshi.

    Inyigisho
    Amateka ya Hitler ni isomo rikomeye ku ngaruka z'ubutegetsi bw'igitugu, ivangura, no guha icyuho urwango. Ni amateka agaragaza ko amayeri n'ubucakura bishobora kwigarurira imitima y'abaturage, ariko ntibihoraho ubuziraherezo. Amahoro n'ubwumvikane ni byo bikwiye gushyirwa imbere kugira ngo isi ibone iterambere rirambye.

    Source : https://kasukumedia.com/amateka-ya-adolf-hitler/

  • Ivumburamatsiko ku muti urinda SIDA ugiye gut… – #rwanda #RwOT

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashyize imbaraga mu guhangana n'indwara zandura n'izidandura mu myaka 30 ishize, bituma icyizere cyo kubaho cyiyongera kigera ku myaka 69 mu 2022.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, igaragaza ko mu Rwanda hose, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA barenga ibihumbi 220. RBC igaragaza ko 95% bafata imiti neza, mu gihe 90% bagaragaza impinduka nziza z'igabanyuka ry'ubukana bwa Virusi itera SIDA.

    CAB-LA, ni umuti uterwa mu rushinge abantu hagamijwe gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA, wemejwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima OMS mu 2022. Uyu muti uratangira gutangwa mu Rwanda muri uku Kuboza 2024.

    Uru rushinge ruterwa umuntu buri mezi abiri, biteganyijwe ko ruzaruhura umutwaro abantu bafataga ibinini bya buri munsi birinda ubwandu.Umuti wa CAB-LA ufasha umubiri kugira ubudahahangarwa bubuza agakoko gatera SIDA kwinjira mu turemangingo no kororokeramo.

    Ku ikubitiro umuntu azaterwa doze ebyiri mu mezi abiri akurikiranye, akomeze kwiteza urushinge nyuma ya buri mezi abiri.

    Amakuru InyaRwanda ifite ni uko iyi gahunda izatangirira ku bakora umwuga w'uburaya, abantu babana umwe yaranduye undi adafite ubwandu, ingimbi n'abangavu n'abandi.

    Umuti wa CAB-LA watewe abantu binyuze mu rushinge bwa mbere muri Zimbabwe mu 2022, nyuma wemezwa n'inzego z'ubuzima muri Zambia hamwe na Afurika y'Epfo yemeje ikoreshwa ryawo ariko ukaba utaratangira gutangwa.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, gisobanura ko gukoresha ubu buryo bwo kwirinda kwandura Virusi itera SIDA bizagababanya ikibazo cy'akato gahabwa abafataga ibinini bya buri munsi.

    Mu bihe bishize hashyizweho gahunda zitandukanye zigamije gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA, zirimo gutanga udukingirizo ku buntu binyuze mu tuzu twashyizwe mu mijyi itandukanye ariko bitatanze umusaruro wifuzwaga.

    Ubwo hizizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA kuri uyu wa 1 Ukuboza 2024, Minisitiri w'Ubuzima, Dr.Sabin Nsanzimana yagaragaje ko abantu bapfa muri rusange ku munsi ari 100, na ho abicwa na SIDA ari barindwi buri munsi.

    Ati: 'Abantu 100 bapfa buri munsi mu Rwanda, na ho barindwi muri abo 100 ni abantu bafite ubwandu bwa Virusi ya Sida, barwaye SIDA. Bivuze ko SIDA ikiri ikibazo. Turacyahanganye n'ikibazo gikomeye ariko narebye mu mibare y'imyaka 10 ishize, byasaga n'aho byikubye gatatu karenga kuko icyo gihe bari abantu barenga 20 bapfa buri munsi bishwe na SIDA.'

    Dr Nsanzimana yavuze ko buri munsi mu Rwanda haboneka ubwandu icyenda bushya bw'agakoko gatera SIDA. Ati: 'Uyu munsi turamara aha turabona abantu icyenda bashya banduye Virusi ya SIDA, ejo bibe uko, ejo bundi bibe uko kandi abenshi ni urubyiruko rw'imyaka 20, 19, 18, bivuze ko dufite byinshi byo gukora mu mwaka utaha ariko ugereranyije n'imyaka ishize aho twagiraga ubwandu bushya 25, ntabwo twakwiha intego y'umwaka utaha nibura tukagera kuri barindwi cyangwa batandatu?'

    Umwaka ushize ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, ku wa 30 Ugushyingo 2023, Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko kunywa imiti igabanya ubukana bwa SIDA imyaka irenga 20 ari umutwaro ariko hari gutekerezwa uburyo umuntu yajya afata urushinge ruzamara amezi menshi.

    Ati: 'Nk'uko twabashije gushyiraho gahunda yo kunywa ikinini kimwe ku munsi, dukwiye no gutekereza uko umuntu yajya afata urushinge rumwe mu mezi menshi.'

    Igihe tuzaba tumaze kugera kuri ubu buryo bushya bwo kwita ku barwayi, urushinge rumwe rushobora kuzajya rumara ukwezi cyangwa se rufatwe kabiri mu mwaka, wenda rumwe umuntu aruterwe muri Mutarama urundi muri Kamena cyangwa Nyakanga, aha ni ho twerekeza.'

    Imibare igaragaza ko abagore bakora uburaya ari bo benshi bafite ibyago byo kwandura virusi ya SIDA, bagera kuri 35%, umubare wagabanyutse ku muvuduko muto cyane kuko mu myaka 10 ishize bari 50%.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, igaragaza ko abagera kuri 3200 bandura Virusi itera SIDA buri mwaka. Abandura bashya biganje mu rubyiruko kuko nibura 35% by'abandura ni abafite munsi y'imyaka 25, abakobwa bakiharira umubare munini. Mu bantu 100 bapfa buri munsi mu Rwanda, barindwi baba bishwe na SIDA.


    Mu Rwanda hagiye gutangira gahunda yo gutanga umuti urinda abantu kwandura SIDA 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149345/ivumburamatsiko-ku-muti-urinda-sida-ugiye-gutangira-gutangwa-mu-rwanda-149345.html

  • Tottenham yongeye kubabaza abafana bayo, nyuma yo gutsindwa na Chelsea ibitego 3-4 #rwanda #RwOT

    Mu mukino wabaye ku wa 8 Ukuboza 2024 hagati ya Tottenham Hotspur na Chelsea muri shampiyona ya Premier League, Chelsea yatsinze Tottenham ku bitego 4-3 mu mukino wabereye kuri Tottenham Hotspur Stadium i Londres, ureberwa n'abafana basaga 61,000.

    Tottenham yafunguye amazamu ku gitego cya Dominic Solanke ku munota wa 5, gishyiraho akarusho nyuma yo gufashwa na Brennan Johnson.

    Dejan Kulusevski yongeyemo igitego cya kabiri ku munota wa 11 ku mupira mwiza watanzwe na Pedro Porro. Gusa Chelsea ntiyacitse intege, maze Jadon Sancho atsinda igitego cya mbere ku munota wa 17, gishyiramo ikinyuranyo mbere y'uko bajya kuruhuka ari 2-1.

    Mu gice cya kabiri, Chelsea yazamuye imbaraga. Cole Palmer yatsinze penaliti ebyiri (ku munota wa 61 n'uwa 84), mu gihe Enzo Fernández yatsindaga igitego cya gatatu ku munota wa 73.

    Ku munota wa nyuma w'inyongera (90+6), Son Heung-Min wa Tottenham yagerageje gukuraho icyuho atsinda igitego cya gatatu cya Tottenham ariko ntibyabujije Chelsea gutsinda.

    Uyu mukino watumye Chelsea iguma ku mwanya wa gatatu muri shampiyona, mu gihe Tottenham yibereye ku mwanya wa 11 nyuma y'umusaruro utari mwiza yagize kuri uyu munsi ndetse nibihe byatambutse.

    Source : https://kasukumedia.com/tottenham-yatsinzwe-mpaga-nikipe-ya-chelsea-ibitego-3-4/

  • Abu Mohammed al-jolani yabaye umuyobozi mushya wa Syria. #rwanda #RwOT

    Abu Mohammed al-Jolani, uzwi cyane mu bikorwa bya politiki n'intambara mu karere ka Syria, ni umuyobozi ukomeye w'imitwe y'intagondwa yitwara gisirikare. Yamenyekanye cyane ubwo yabaga ku isonga ry'umutwe wa Jabhat al-Nusra, wagiranye imikoranire na Al-Qaeda mu gihe cy'intambara y'abenegihugu muri Syria.

    Nyuma yaho, uyu mutwe wahindutse Hay'at Tahrir al-Sham (HTS), bikavugwa ko wiyomoye ku bucuti na Al-Qaeda, ariko ukomeza gushyirwa mu majwi n'amahanga nk'umutwe w'intagondwa.

    Nubwo amakuru amwerekeyeho akomeje gukurikiranwa cyane, ntabwo al-Jolani ari umuyobozi wa Syria nk'igihugu. Ahubwo, HTS iyobowe na we ikomeza kugenzura bimwe mu bice by'intara ya

    Idlib, aho yihaye imiterere y'ubuyobozi bukora neza mu rwego rw'umutekano n'imibereho, ariko ibihugu byinshi biyifata nk'umutwe w'iterabwoba.

    Al-Jolani yakunze kwigaragaza nk'umuyobozi uharanira inyungu z'abaturage bo muri Syria, ndetse yagerageje guhindura isura ye mu ruhando mpuzamahanga, ashyira imbere ibijyanye n'imiyoborere aho kwerekana uruhande rw'intambara n'intagondwa.

    Icyakora, ibikorwa bye n'umutwe ayobora bikomeje gushinjwa ibikorwa by'ihohotera n'iterabwoba. Syria ikomeza kuba ihuriro ry'ibibazo bikomeye by'ubukungu, politiki, n'umutekano, al-Jolani akaba ari umwe mu bantu bafite uruhare rufatika mu kurushaho gushyira igitutu kuri iyo miterere.

    Source : https://kasukumedia.com/abu-mohammed-al-jolani-yabaye-umuyobozi-mushya-wa-syria/

  • Perezida Ndashimiye yongeye kwikoma u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibijyanye n'umubano w'u Rwanda n'u Burundi Perezida Ndayishimiye yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na TV5 Monde.

    Yavuze ko mu 2020 yafashe icyemezo cyo gufungura imipaka, mu gushaka kugaragaza ko afite ubushake bwo kuzahura umubano w'u Rwanda n'u Burundi wari umaze igihe utifashe neza.

    Ati 'Mu 2020 nashakaga kwerekana ubushake mfite, mfungura imipaka tujya no mu biganiro. Twarahuye turaganira kandi twabyumvikanagaho neza […] Hari amatsinda ya tekinike yahuye inshuro zirenga eshanu kandi bakabyumvikanaho ariko iyo bigeze ku kubishyira mu bikorwa niho bigorana.'

    Perezida Ndayishimiye atangaje ibi, mu gihe u Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko rwiteguye koherereza u Burundi abagerageje gukura Pierre Nkurunziza ku butegetsi mu 2015, mu gihe haboneka uruhande rubishingira.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n'akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, aherutse gutangaza ko u Rwanda rugifite aba Barundi, kandi ko rwasobanuriye u Burundi imbogamizi iri mu kubohereza nta mwishingizi.

    Ati 'Twabashyize hehe? Turabafite, twabashyikiriza u Burundi, burabizi. Twanabiganiriyeho n'uburyo twababushyikiriza. Ntabwo wakohereza abantu, utijejwe ko ikizababaho cyose utazakibazwa. Aho ni ho turi.'

    Guverinoma y'u Rwanda isobanura ko aba Barundi bari mu nshingano z'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe impunzi (UNCHR) kuko ari impunzi, ikagaragaza ko ibaye iboherereje u Burundi, hakagira ikibi kibabaho, ari yo yababazwa.

    Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko Guverinoma y'u Rwanda ikeneye uruhande rwa gatatu rwemera kubishingira, bakoherezwa mu izina ryarwo, ku buryo baramutse bagiriye ikibazo i Bujumbura, u Rwanda rutababazwa.

    Yagize ati 'Tubaye twamarwa impungenge, uruhande rwa gatatu cyangwa undi agatanga abagerageje gukuraho ubutegetsi [bw'u Burundi], ibyo biroroshye, twarabyemeye.'

    Umutekano muke w'u Burundi yawugeretse k'u Rwanda

    Muri iki kiganiro, Perezida Ndayishimiye yumvikanye avuga ko hari abantu bava mu Rwanda bagiye bagerageza guhungabanya umutekano w'igihugu cye.

    Ati 'Ubwo bangaga kuduhereza abo bagerageje guhirika ubutegetsi, bagize uruhare mu iterabwoba mu Burundi. Bagiye batera baturutse mu Rwanda, bica abantu n'ibindi byaha by'iterabwoba.'

    'Baturukaga mu Rwanda, babiteguriraga mu Rwanda, ni u Rwanda rubatoza. Kugira ngo rero dutange umutekano ku baturage b'u Burundi, byabaye ngombwa ko dufunga imipaka kugeza ubwo u Rwanda ruzagaragaza ubushake ku masezerano twemeranyijeho. Umunsi bazaduhereza abo bagerageje guhirika ubutegetsi, tuzafungura imipaka tugiye kubakira ikomeze gufungura.'

    Aya magambo ya Perezida Ndayishimiye ajya gusa neza n'ayo yatangaje ubwo umutwe wa RED Tabara wagabaga ibitero mu Burundi mu ntangiriro za 2024.

    Ni ibirego byamaganiwe kure n'u Rwanda, ruvuga ko nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano w'u Burundi.

    Muri Gashyantare 2024, Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yagaragaje ko kuba u Burundi bwarafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yabwo n'u Rwanda bifitanye isano n'igisebo iki gihugu cyagize nyuma yo gupfushiriza abasirikare mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ati 'Iki ni ikintu cyabyawe n'ibiri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Urabizi ko hari ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba zari zaroherejwe mu Burasirazuba bwa Congo, gufasha mu kugarura amahoro hagendewe ku biganiro by'i Luanda.'

    'Ingabo z'u Burundi nazo zari zoherejwe mu Burasirazuba bwa Congo, turabizi ko abasirikare b'u Burundi bafatanyaga n'ingabo za Congo mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro by'umwihariko M23, ibi ntabwo ari ibintu byari biri muri manda y'izi Ngabo za EAC.'

    Yakomeje avuga ko 'Abasirikare b'u Burundi bapfiriye mu Burasirazuba bwa Congo, iyo niyo yabaye inkomoko y'ikimwaro cy'u Burundi, kubera ko bari barenze manda yabo bibagiraho ingaruka, imwe mu mpamvu y'uko gufunga imipaka ni ugutwikira ibikorwa by'Ingabo z'u Burundi mu Burasirazuba bwa RDC.'

    Yolande Makolo, yavuze ko ntacyo rupfana n'ibikorwa bya RED Tabara.

    Ati 'Nta kuri na guto kuri muri ibyo, nta ruhare dufite mu bikorwa bya RED Tabara, ni umutwe ukorera muri Kivu y'Amajyepfo, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa RDC ntabwo uri mu Rwanda, ntabwo ufashwa n'u Rwanda, nta ruhare tubifitemo. Abarundi bakwiriye guhangana n'iki kibazo ku giti cyabo na RDC, aho kugerageza kuzana u Rwanda mu bintu bitatureba.'

    Yakomeje avuga ko kuba u Rwanda n'u Burundi bitabanye neza ari ibintu bihangayikishije kuko ibihugu byombi bifite byinshi bibihuza.

    Perezida Ndashimiye yongeye kwikoma u Rwanda ku mutekano w'u Burundi, asaba abagerageje Coup d’état


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-ndashimiye-yongeye-kwikoma-u-rwanda-atsimbarara-ku-bagerageje-coup-d

  • Ubushakashatsi bwagaragaje ubumenyi butigirwa mu ishuri buhesha urubyiruko akazi – #rwanda #RwOT

    Mu mashuri menshi bagira igihe cy'amarushanwa ashingiye ku biganiro mpaka ku ngingo zatoranyijwe, kugerageza ibishya no gushyira mu ngiro ibikubiye mu masomo biga. Bibarirwa mu bikorwa bishimangira amasomo yateganyijwe mu nteganyanyigisho.

    Hari kandi imikino y'ubwoko inyuranye, imyidagaduro, imirimo y'amaboko n'ibindi bitegurwa ngo urubyiruko ruruhuke cyangwa rukurane umutima wo gukora.

    Ubashakashatsi bwakozwe n'Ikigo IPAR-Rwanda ku kamaro k'ubu bumenyi urubyiruko ruvana mu bikorwa bitandukanye bikorerwa mu ishuri byaba ibifitanye isano n'amasomo n'ibindi by'ubuzima busanzwe, n'uruhare bugira mu byerekeye kubona akazi, bugaragaza ko ababyitabira kurushaho ari bo bagira amahirwe yo kubona imirimo no kuyikora neza.

    Bwakorewe ku rubyiruko 3000 rufite imyaka iri hagati ya 18 na 26 bari mu mashuri yisumbuye kugeza mu mashuri makuru na za kaminuza.

    Mu babajijwe harimo abarimu 150 bo mu mashuri yisumbuye n'abandi 100 bo mu mu mashuri makuru na za kaminuza, n'abakoresha 250 bo mu turere 30 tw'igihugu.

    Imibare igaragaza abagera kuri 65% byabigishije gukorana umuhate, 62% bikabigisha ubumenyi bujyanye no guhanga umurimo, na ho 60% bahavomye guhorana icyizere cyo kugera ku byiza.

    Abagera kuri 58% bize kubaha umuntu, 55% bibongerera icyizere bagirirwa n'abandi. Abarenga 45% byabigishije gufata iya mbere mu gutangiza ibikorwa runaka, 40% bunguka ubumenyi bwo gukemura ibibazo bitandukanye na ho 35% bungutse ubumenyi bwo gukorana n'abandi.

    Urubyiruko rungana na 1,5% rwo rwabyungukiyemo ubushobozi bwo kubasha gutumanaho no gutanga ibitekerezo.

    Ubuyobozi bwa IPAR-Rwanda, bugaragaza ko ubumenyi buva muri ibyo bikorwa bikorerwa mashuri bigira uruhare mu gutuma urubyiruko rubona imirimo.

    Yvette Uwimana wize ibyerekeye ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye yabwiye IGIHE ko akiri umunyeshuri yakundaga kwegeranya abakobwa bari kumwe bakajya gukora ibikorwa byo gufasha abaturage, birangira iby'ikoranabuhanga abiteye umugongo ajya mu bukorerabushake.

    Ati 'Mu myigire yanjye nize iby'ikoranabuhanga ariko numvaga nshaka kuba hafi y'abaturage. Byaje gutuma nkomeza kwiyegeranya na bo nshinga umuryango Youth Happy Ladies Forum, ubwo buzima bwa buri munsi n'ubu nkirimo ni bwo bwatumye nkomeza gukorana na bo.'

    Uwimana avuga ko mu gihe cyose yagerageje gushaka umurimo yagiye abona amahirwe mu bimuhuza n'abaturage kurusha uko yahirwa n'ikoranabuhanga yize.

    Imibare y'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare NISR igaragaza ko muri Kanama 2024 ubushomeri bwari ku kgero cya 15,3%. Mu bafite imyaka iri agati ya 16 na 30, ubushomeri bwari bugeze kuri 18,8%.

    Urubyiruko rurangiza amashuri rufite ubumenyi ku byo bize gusa ruhura n’ikibazo cyo kubura akazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushakashatsi-bwagaragaje-ubumenyi-butigirwa-mu-ishuri-buhesha-urubyiruko

  • Kamonyi: Abacunga nabi ibya rubanda mu makoperative akabo kagiye gushoboka #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi, Amakoperative akorera muri aka karere mu mirenge uko ari 12, bizihije umunsi mukuru ngaruka mwaka wahariwe Amakoperative. Hishimiwe intambwe imaze guterwa n'uruhare Amakoperative mu guteza imbere Abanyamuryango n'Igihugu muri rusange. Abacunga nabi umutungo wa rubanda, abagize imitungo y'abanyamuryango nk'uturima twabo babwiwe ko ingamba zakajijwe, basabwa koga magazi kuko n'amakosa bagiye kujya bayahanirwa, ibyaha bagashyikirizwa amategeko.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi aganira n'Abanyamuryango b'Amakoperative ndetse n'Abayobozi bayo yabanje kubashimira uruhare bakomeje kugaragaza mu bikorwa bitandukanye mu iterambere ry'Igihugu, iry'Akarere ariko by'umwihariko ku Banyamuryango.

    Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi.

    Yagize ati' Turishimira cyane ibyo twagezeho binyuze mu makoperative hano iwacu mu karere ka Kamonyi. Turashimira cyane uruhare Amakoperative agira mu iterambere ry'Igihugu ku mibereho myiza y'abanyamuryango ndetse n'abandi banyarwanda, ariko kandi tugarutse mu karere kacu, twishime kandi dushimire cyane abagize amakoperative uruhare rukomeye mugaragaza mu iterambere ry'akarere kacu ka Kamonyi'.

    Meya Dr Nahayo Sylvere, asaba ubuyobozi bw'amakoperative gukorera mu buryo bw'Ubunyangamugayo, abashinzwe umutungo bakabikora mu buryo bwa kinyamwuga kandi bakabikora ku bw'inyungu rusange z'abanyamuryango ba Koperative.

    Asaba Abanyamuryango b'Amakoperative kumenya ko amafaranga cyangwa Ubushobozi bakura muri Koperative bikwiye kubabera inzira nziza yo gukomeza kwiteza imbere. Ati' Koperative uko bigaragara iyo abantu bari hamwe, bakorana aba ari inzira nziza yo kugira ngo bakomeze mu murongo mwiza wo gukomeza kubaka Igihugu mu buryo bwose, bakabana neza bagakorana neza bakaganira iterambere ry'Igihugu, bakaganira n'ibindi bibazo bitandukanye kuko aba ari umwanya mwiza wo kugira ngo bahure baganire no kubindi  bibazo bitandukanye by'umuryango nyarwanda, yaba ari amakimbirane mu ngo!. Twifuza ko nta muntu waba ari mu itsinda, muri Koperative nk'izi ng'izi ngo twumve ko ariwe ufite amakimbirane mu rugo'. Akomeza asaba buri wese kuba intangarugero mu byiza.

    Abayobozi 12 b'Amakoperative muri buri murenge uko ari 12 igize aKarere ka Kamonyi bahagaze inyuma y'Abayobozi batandukanye bari bamaze kubashyikiriza amashimwe y'uko bahize abandi.

    Abayobora Amakoperative baroge magazi kuko birakomeye;

    Hamisi Yohani Damasenti, Umuyobozi w'ishami ry'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amakoperative/RCA ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo avuga ko ubu hari itegeko rishya ryo muri Kamena 2024, ryaje rigamije kunoza neza imicungire y'Amakoperative, aho ryashyize ingufu nyinshi mu burenganzira buhabwa Umunyamuryango.

    Hamisi Jean Damascene/RCA mu Ntara y'Amajyepfo.

    Avuga ko iri tegeko rishya rivuga ko 70% by'inyungu zabonetse muri Koperative ku mwaka, Abanyamuryango bagomba kuzigabana. Avuga kandi ko muri iri tegeko harimo ibihano bikarishye ku bayobozi b'Amakoperative bacunga nabi iby'Abanyamuryango. Ati' Mu itegeko hashyizwemo ibihano bikarishye bituma abayobozi b'Amakoperative bagomba kwitwararika kuko ibyo bihano ubwabyo biraremereye ni bitwara uko bidakwiriye'. Avuga ko abo bakora nabi Leta yabahagurukiye, ko bitazafata igihe kirekire bakirimo.

    Uretse ibikorwa bigize ibyaha abakora nabi bari basanzwe bakurikiranwaho n'inzego zibishinzwe kugera ubwo bashyikirizwa amategeko akabakanira urubakwiye, muri iri tegeko rishya harimo ingingo iteganya amande ku makosa yakozwe na bamwe mu bayobozi b'Amakoperative.

    Abanyamuryango ba Koperative zitandukanye bitabiriye uyu munsi.

    Ku bijyanye n'Ibihano ku bayobozi b'Amakoperative bashaka gucunga nabi iby'Abanyamuryango, Hamisi yabwiye abo bireba bose ati' Abayobozi bashaka gukuramo utwabo kugira ngo Manda zirangire bakuyemo ayabo rwose turabasaba kwitwararika. Turabasaba kwitwararika kubera ko itegeko nababwiye mu ngingo y'143 kugeza ku ngingo y'155, hateganijwe ko Abayobozi batitwara neza hari ibihano bibategereje'.

    Ati' Hari amande azajya acibwa abayobozi b'Amakoperative kubera amakosa bakora mu makoperative. Ubu mu minsi iri imbere, abagenzuzi b'Amakoperative muri RCA bazajya bagendana Gitansi yo guca amande. Abayobozi b'Amakoperative batitwara neza, bakoze amakosa bagiye kujya bacibwa amande ava ku bihumbi mirongo itanu(50,000Frws) kugera kuri Miliyoni ebyiri(2,000,000Frws) kandi ziva mu mitungo y'abayobozi b'Amakoperative, ntabwo zizava mu makoperative bayobora. Ndagira rero ngo mwitwararike bayobozi b'Amakoperative, mwitwararike aho kugira ngo imitungo yanyu izashirire mu gucibwa amande, ahubwo ni mwubake Koperative mwubake n'icyizere cy'ejo hazaza'.

    Mu isesengura ryakozwe na RCA umwaka ushize, ku mikorere n'imicungire y'Amakoperative nkuko Hamisi abivuga, ryagaragaje ko hafi kimwe cya kabiri(1/2) cyayo acunzwe nabi cyangwa se yabaye baringa. Ashimangira ko ibyo bigomba guhinduka ku buryo abanyamuryango bishimira ibyo Koperative zibagezaho.

    Mu busanzwe, umunsi mpuzamahanga w'Amakoperative ku rwego rw'Igihugu wizihirijwe mu karere ka Musanze Tariki ya 11 Ukwakira 2024. Ku rwego rw'isi, ni umunsi wizihizwa ku wa Gatandatu wa mbere w'ukwezi kwa Nyakanga ariko kuko ku rwego rw'Igihugu mu Rwanda iyo minsi haba hari indi minsi mikuru, harimo Umunsi mukuru w'Ubwigenge, Umunsi wo Kwibohora niyo mpamvu umunsi w'amakoperative ushakirwa ahandi ushyirwa kugira ngo hirindwe uko guhurirana.

    Umunsi nk'uyu, uba ari uwo kugaragaza ibyo Amakoperative yagezeho ariyo mpamvu ku rwego rw'Igihugu uba ariko kandi ukanaba no ku rwego rwa buri karere kugira ngo buri munyamuryango wese wa buri Koperative amenye uwo munsi kuko uba ari umunsi we, Umunsi w'abanyamuryango wo gusubiza amaso inyuma bakareba aho Koperative zabo zimaze kubageza, ndetse bagasuzuma aho bagize intege nke kugira ngo bafate ingamba z'icyerekezo kizima cy'ahazaza h'ibikorwa byabo.

    Abayobozi batandukanye bashyikirije ibihembo abakuriye Amakoperative;

    Igikombe cyatwawe na Koperative y'Abahinzi b'Umuceri ba Mukunguri.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/12/08/kamonyi-abacunga-nabi-ibya-rubanda-mu-makoperative-akabo-kagiye-gushoboka/