Blog

  • Abarimu badafite amabaruwa ya burundu babangamiwe no kutemererwa inguzanyo – #rwanda #RwOT

    Munganyinka Spéciose wigisha ku Ishuri Ribanza rya Kagunga mu Karere Ka Nyanza, yabwiye Radio Rwanda ko amaze imyaka 25 mu burezi ariko atagira ibaruwa ya burundu.

    Yagize ati 'Icyo gihe kwinjira mu kazi ntabwo amabaruwa yari ngombwa kuko ntazo baduhaga ariko hari bake bagiye bazihababwa. Haje Koperative Umwarimu SACCO ariko kugira ngo uhabwe inguzanyo ugasabwa ibaruwa ya burundu. Twakomeje kujya dusaba ayo mabaruwa ariko kugeza ubu ntabwo turayabona'.

    Habakurama Théophile na we umaze imyaka 15 mu burezi, yavuze ko kutagira ibaruwa y'akazi ya burundu we na bagenzi be bakomeje kujya babigaragaza abayobozi bakabizeza kubafasha ariko ntihagire igikorwa.

    Abo barimu bahuriza ku kuba ibyo bibadindiza mu iterambere ryabo kuko nko kudahabwa inguzanyo abandi bagenewe bituma badatera imbere uko bikwiye.

    Ntazinda Erasme uyobora Akarere ka Nyanza nka kamwe mu tugaragaramo icyo kibazo, yasabye abo barimu kwandikira ubuyobozi bugakemura icyo kibazo.

    Ati 'Abafite icyo kibazo bose bagana ubuyobozi bw'ibigo bikandikira akarere biyasaba [amabaruwa] tukayabakorera'.

    Mugenzi Léon ushinzwe iterambere ry'abarimu mu Kigo cy'Igihugu cy'Uburezi bw'Ibanze (REB), yavuze ko icyo kibazo batangiye kugikoraho isuzuma mu gihugu hose ngo bagikemure.

    Ati 'Ku bufatanye n'uturere twose twatangiye isuzumabushobozi ry'abayobozi b'ibigo by'amashuri. Icyo kibazo na cyo kizakurikiranwa aho kizagaragara hose kugira ngo hasuzumwe impamvu zikihishe inyuma.”

    Yakomeje ati 'Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu amara imyaka icumi atarabona ibaruwa ya burundu kandi ubundi nyuma y'umwaka umwe w'igeragezwa, umwarimu akorerwa isuzuma yagira amanota nibura 70% agahabwa ibaruwa ya burundu'.

    Iki kibazo cy'abarimu ntikagaragara mu Karere ka Nyanza gusa kuko hirya no hino mu gihugu naho kirahari.

    Bamwe mu barimu bagaragaje ko kutagira amabaruwa ya burundi bituma batabasha kubona inguzanyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-badafite-amabaruwa-ya-burundu-babangamiwe-no-kutemererwa-inguzanyo

  • U Rwanda rugiye kwakira ikigo nyafurika gishinzwe gukumira Jenoside ku Isi – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho mu nama mpuzamahanga kuri Jenoside yabereye i Kigali kuri uyu wa 9 Ukuboza 2024. Ni inama yahurije hamwe ingeri zinyuranye zirimo abashakashatsi, abarimu ba kaminuza, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n'abandi bo hirya no hino ku Isi.

    Hagaragajwe uburyo umuryango mpuzamahanga utarajwe ishinga byuzuye n'amakimbirane abera hirya no hino ku Isi ashobora kuvamo indi Jenoside nta gikozwe.

    Hatanzwe ingero ku mvugo z'urwango n'ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, intambara yo muri Gaza, iyo muri Sudani y'Epfo n'ahandi hanyuranye hari amakimbirane agenda abyara ibyaha bikorerwa ikiremwamuntu.

    Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko u Rwanda nk'Igihugu cyabayemo Jenoside rwamagana rukanirinda icyo ari cyo cyose cyaganisha ku macakubiri n'ivangura kuko ari byo ntandaro y'amakimbirane atikiriramo ubuzima bw'abantu.

    Yavuze ko ari muri urwo rwego u Rwanda na n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe byafatanyije mu gushinga ikigo Nyafurika cyo Kurwanya Jenoside.

    Ati 'Ni ikigo kigamije gukumira Jenoside aho ishobora kuba ku Isi hose. Kizajya gitanga amahugurwa mu byiciro byose harimo agenewe abadipolomate, abashakashatsi, abarimu, abikorera, urubyiruko n'abandi. Kizaba kigizwe cyane cyane n'Abanyafurika ariko n'abandi banyamahanga aho kizajya gikumira Jenoside n'ingengabitekerezo yayo'.

    Yakomeje avuga ko 'Ubu imiryango mpuzamahanga nka Amnesty International na Human Right Watch ni yo ikora za raporo zikurikiziwa n'Umryango w'Abibumye n'indi. Turifuza ko icyo kigo na cyo cyajya gikora ubwo bushakashatsi bucukumbuye bwa gihanga hatitawe kuri ibyo bikorwa n'abazungu gusa'.

    Dr. Bizimana yongeyeho ko hagikenewe ubufatanye bwa buri muntu mu gahangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside kuko abayikwirakwiza bakigaragara mu ngeri zose harimo n'urubyiruko.

    Buchanan Ismael wigisha politike n'ububanyi n'amahanga muri Kaminuza y'u Rwanda yavuze ko kwakira icyo kigo ari uguha u Rwanda urubuga rwiza rwo kugira uruhare mu gukumira Jenoside ahandi ku Isi.

    Ati 'Kuba u Rwanda rwagira icyo kigo byaba isomo ku Isi hose muri rusange tugahanahana ubumenyi mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'abantu biyicarira Jenoside irimo iratutumba. Izi ntambara z'urudaca, uku gusubiranamo n'imvugo z'urwango nk'iziri muri RDC birashoboka ko habayeho ubufatanye hashobora kugira igikorwa mbere y'uko bigera ku rundi rwego'.

    Intumwa yihariye ishinzwe kurwanya Jenoside mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe, Adama Dieng yavuze ko icyo kigo ari ingirakamaro ku Rwanda nk'Igihugu cyabayemo Jenoside ariko no ku mugabane wose.

    Yagize ati 'Iki kigo kizaba urubuga rw'ubuhuza ndetse n'ibiganiro bifasha mu kubabarira no kubana mu mahoro haba ku Rwanda ndetse n'abandi'.

    'Ku gihugu nk'u Rwanda cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ingenzi cyane kwibuka ayo mateka, guhuriza abantu hamwe no kubaka umuryango utajegajega. Iki kigo kizafasha u Rwanda n'akarere ibitari gusa gukira ibikomere no kwibuka ahubwo no kwiga no kwigisha ikiragano cy'ubu n'ibizakurikiraho amateka y'u Rwanda n'aya Afurika'.

    Iki kigo kiswe 'African Centre for the Prevention of Genocide' kiri kubakwa mu Karere ka Kamonyi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kibuza, kizuzura muri Gashyantare 2025.

    Iyi nama yabereye i Kigali

    Abitabiriye batanze ibitekerezo

    Iyi nama yitabiriwe n’abaturutse hirya no hino ku Isi

    Haganiriwe ku buryo bwo gukumira Jeonoside itaraba

    Intumwa yihariye ishinzwe kurwanya Jenoside mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe, Adama Dieng yavuze ko icyo kigo ari ingirakamaro ku Rwanda nk'Igihugu cyabayemo Jenoside

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yavuze ko icyo kigo kizakorerwamo ubushakashatsi bwajyaga yo bukorwa n’indi miryango

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kwakira-ikigo-nyafurika-gishinzwe-gukumira-jenoside-ku-isi

  • Kiyovu Sports iri ku mwanya wa nyuma ishobora… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports ntabwo izibagirwa itariki 15 Kamena 2027 ubwo yatsindwaga na Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe. Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Kwizera Pierrot na Tidiane Kone, mu gihe icya Kiyovu sports cyatsinzwe na Lomami Andre, ako kanya byanzurwa ko Kiyovu Sports imanutse mu cyiciro cya kabiri imanukana na Pepiniere FC.

    Nyuma y'uko Kiypovu Sports yari imaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri, yakiriye inkuru nziza ko shampiyona y'u Rwanda ishaka kongera umubare w'amakipe akina icyiciro cya mbere, akava kuri 14 akaba 16.

    Icyo gihe, byabaye ngombwa ko mu cyiciro cya kabiri hazamuka amakipe atatu avuye mu cyiciro cya kabiri, ubwo aba 15 kubera ko Kiyovu Sports na Pepiniere FC zari zamanutse mu cyiciro cya kabiri.

    Byabaye ngombwa ko Kiyovu Sports nayo yari yabaye iya 13 imanuka mu cyiciro cya kabiri, igarurwa mu cyiciro cya mbere kugira ngo amakipe 16 yo gukina icyiciro cya mbere aboneke.

    Kuri iki Cyumweru Kiyovu Sports yongeye kugwa mu maso ya Musanze FC ubwo yatsindwaga igitego kimwe ku busa imbere y'abafana bayo, iguma ku mwanya wa nyuma, ibyago byo kuzamanuka mu cyiciro cya kabiri, biguma kwiyongera.

    Nyuma y'uko muri 2017 Kiyovu Sports yamanutse mu cyiciro cya kabiri ariko Imana igakinga ukuboko, kuri iyi nshuro nabwo ibihe biraca amarenga ko n'uyu mwaka ishobora kuzamanuka mu cyiciro cya kabiri kuko iri ku mwanya wa nyuma mu mikino 11 imaze gukina ifite amanota 7.

    Mu mikino 11 ikipe ya Kiyovu Sports imaze gukina muri shampiyona y'u Rwanda, “Rwanda Premier League 2024-25”, imaze gutsindwa imikino umunani, itsinda imikino ibiri ya AS Kigali na Etincelles ndetse inganya umukino umwe. Ifite umwenda w'ibitego 11.

    Kuri iyi nshuro, hari kwibazwa ikizaramira Kiyovu Sports cyane ko bigaragara ko ishobora kujya mu cyiciro cya kabiri, kandi ntabwo yemerewe kugura abakinnyi kubera ibihano by'imyaka ibiri yahawe na FIFA kubera amakosa yari yarakoze yo kwambura abakinnyi bakayirega muri FIFA.

    Kuri uyu wa Gatatu, Kiyovu Sport iragaruka mu kibuga ikina na APR FC mu kirarane cy'umunsi wa kane wa shampiyona, ariko nta cyizere cy'uko iyi kipe yo ku Mumena yabona andi manota atatu ikuzuza amanota 10. Izakina na APR FC nayo ihanganye no kuva mu bihe bibi, kandi ikaba ishaka igikombe cya shampiyona. 

    Ikipe ya Kiyovu Sport iri mu mazi abira yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri

    Kiyovu Sports ikomeje gutsindwa umusubirizo

    Muri 2017 Kiyovu Sports yamanuwe mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports, irokorwa no kongera umubare w’abanyamahanga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149391/kiyovu-sports-iri-ku-mwanya-wa-nyuma-ishobora-kuzisanga-mu-cyiciro-cya-kabiri-149391.html

  • Umuraperi Thomson washakaga kuyobora u Rwanda… – #rwanda #RwOT

    Ni ibitaramo avuga ko azageza mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda, kuko ku wa 4 Mutarama 2025 azataramira mu Mujyi wa Rubavu, akomereze mu Mujyi wa Musanze ku wa 18 Mutarama 2025, azataramira i Muhanga ku wa 1 Gashyantare 2025, ni mu gihe mu Mujyi wa Kigali azahataramira ku wa 15 Gashyantare 2025. 

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Thomson yavuze ko ibi bitaramo azaba abishyigikiwemo na mugenzi we Fica Magic nawe uzaba amurika Album ye nshya yise 'Umugisha', ndetse bazataramana n'itsinda rya The Same ryamamaye cyane mu Mujyi wa Gisenyi.

    Ati 'Ni byo koko ni Album yanjye ya Gatatu ngiye kumurika. Ariko nk'uko bigaragara mu nteguza y'iki gitaramo ntabwo nzayimurika njyenyine, hari undi muhanzi witwa Fica Magic, nawe azamurika Album ya Gatatu, niyo mpamvu kuri 'Affiche' hariho 3 gukaba 2 (3×2), ni ukuvuga ni Album ya Gatatu azaba amurika, nanjye ni album ya Gatatu nzabamurika.'

    Thomson yavuze ko kuri Album ye ya Gatatu yakoranyeho indirimbo n'abahanzi barimo nka Fica Magic, Fizzo Menson, Otim, Vicky the Creator ndetse na korali imwe yo ku ishuri asanzwe abereye umuyobozi.

    Ati 'Iriya korali twakoranye indirimbo twise 'Amahitamo', ni indirimbo bamfashije kugirango tuyitunganye, isohoke imeze neza. Harimo amajwii yabo, baramfashije cyane.'

    Uyu mugabo yavuze ko mu kumurika iyi Album ashyigikiwe n'abahanzi barimo The Same (Abiru), Racine, Bexx RHB, Lil Chance, Fizzo Mason, Kkilamba King, Maki Derex, Apple Gold, Ish Mubaya, Giso G, Sandre; ni mu gihe bazakorana n'aba Dj barimo Dj Jackson ndetse na Selekta Dady.

    Kwinjira muri ibi bitaramo ni ukwishyura amafaranga 5,000 Frw mu myanya isanzwe, n'amafaranga ibihumbi 80 Frw ku meza y'abantu batanu.

    Thomson yavuze ko Album ye ifite umwihariko, byatumye ahitamo kuyikorera ibitaramo bine mu rwego rwo kuyimenyekanisha.

    Iriho indirimbo 10, inyinshi muri zo zitsa cyane ku gushishikariza urubyiruko 'kwirinda inzira iyo ari yo yose ishobora gutuma batakaza umuco'.

    Ati 'Zimwe muri zo harimo n'ingaruka imbuga nkoranyambaga ziri kugira ku rubyiruko nkanjye nsanzwe ndi umurezi, mbana nabo umunsi ku munsi, hari byinshi mbona bishobora kubangisha, hari byinshi mbona bishobora gutuma ahazaza habo hataba heza mu gihe ntagikozwe.

    Ni yo mpamvu kuri Album yanjye ya Gatatu ngaruka ku buzima tubayemo bwa buri munsi cyane cyane turwanya impamvu yatuma abato cyangwa se ababyiruka batabona umudendezo bagakwiye kuba babona, binyuze mu bibazengurutse mu is ya nanone.'

    Thomson yavuze ko guhitamo gukorana n'itsinda The Same muri ibi bitaramo, ahanini byaturutse ku bushuti basanzwe bafitanye, no kuba 'baremeye kuduherekeza muri uru rugendo rwose'.

    Album ye iriho indirimbo nka 'Ubuyobe', 'Isezerano', 'Amahitamo', 'Urarura', 'Umunzani', 'Igitambo' n'izindi zinyuranye.

    Kandidatire ya Thomson ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ntiyakiriwe kubera ko atari yujuje ibisabwa. Icyo gihe, yasohoye ibaruwa yavuzemo ko kutagaragara ku rutonde rw'abakandida bemerewe guhatanira Umwanya w'Umukuru w'Igihugu byatewe n’inenge zagaragaye mu byangombwa yatanze.

    Ati “Kuba ntabashije kuza ku rutonde rw’agateganyo rw’abaahtanira kuba Umukuru w’Igihugu nk’uko byagaragajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) byaturutse ku nenge zagaragajwe na NEC zishingiye ku kuba ntarabashije kwigira mu turere twose nkanjye ubwanjye, ahubwo hakabaho gutuma abasinyishiriza kubera inshingano z’akazi ka buri munsi nsanganwe.”

    Uyu mugabo usanzwe ari Umuyobozi w'Ishuri, Hope Technical Secondary School mu Murenge wa Gisenyi, azwi cyane mu muziki binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Malaika', 'Yaratwimanye' n'izindi.

    Muri Nyakanga 2023, uyu mugabo yavuzwe cyane mu itangazamakuru, nyuma y'uko ashyize umukono ku masezerano y'imyaka ibiri n'inzu ifasha abahanzi ya 'P Promoters.'

    Iyi 'Label' yari isanzwe ifasha bagenzi be barimo M1 ndetse n'umuraperi Papa Cyangwe. Ni inzu yashinzwe n'umunyamakuru Ndahiro Valens usanzwe ukorera Televiziyo.

    Ndahiro Valens aherutse kubwira InyaRwanda, ko 'Thomson akibarizwa muri Label yanjye, kuko twagiranye amasezerano y'imikoranire mu 2023'. Akomeza ati 'Ni umuraperi mwiza, kandi ufite ibihangano yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye, abantu bamushyigikire.'

    Ndahiro avuga ko bahisemo gukorana na Thomson kubera ubutumwa buri mu ndirimbo ze ndetse no 'kuba ari umuhanzi ukorera umuziki hanze ya Kigali'.

    Ubwo yashyiraga umukono ku masezerano, Thomson yavuze ko hejuru yo kuba ari umurezi mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Rubavu, urukundo rw'umuziki rwaganje muri we, bituma yiyemeza kuyoboka inganzo yinjirira mu njyana ya Hip Hop.


    Thomson yatangaje ko agiye gushyira ku isoko Album ye Gatatu yise ‘Ubuyobe’

    Thomson yavuze ko nyinshi mu ndirimbo ze zigaruka ku buzima bwa buri munsi 

    Thomson yatangaje ko muri ibi bitaramo bazakorana cyane n'itsinda The Same 

    Thomson yavuze ko ibi bitaramo bizagera mu ntara zitandukanye z'u Rwanda 

    Thomson yagarutsweho cyane mu itangazamakuru ubwo yatangaga Kandidatire ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu

    KANDA HANO UBASHE KUMVA ZIMWE MU NDIRIMBO ZIGIZE ALBUM NSHYA YA THOMSON

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149384/umuraperi-thomson-washakaga-kuyobora-u-rwanda-agiye-kumurika-album-mu-bitaramo-bine-149384.html

  • Chorale de Kigali yatumiye abakunzi b'umuziki mu gitaramo cyiswe 'Christmas Carols' muri BK Arena #rwanda #RwOT

    Chorale de Kigali, imwe mu makorali akomeye kandi akunzwe cyane mu Rwanda, yatangaje igitaramo cy'amateka kizaba ku wa 22 Ukuboza 2024, muri BK Arena. Iki gitaramo cyiswe christmas Carols gitegerejwe n'abakunzi b'umuziki w'umwimerere, kikaba giteganyijwe kuba kimwe mu birori binini byo kwizihiza Noheli muri uyu mwaka.

    Chorale de Kigali ifite izina rikomeye mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana, iziririmbwa mu buryo bw'umwimerere bwa korali (choral music), ndetse ikaba izwiho ubuhanga budasanzwe mu guhuza amajwi.

    Mu gitaramo cya Christmas Carols, bazaririmba indirimbo za Noheli zirimo izo abakunzi bayo basanzwe bazi, ndetse n'izindi nshya ziteguriwe gususurutsa abazasohokera muri BK Arena.

    Abifuza kwitabira iki gitaramo bafite amahitamo atandukanye y'amatike, bitewe n'icyiciro bifuza kwicaramo. Amatike ya Regular agura 5,000 Frw, Bronze ni 10,000 Frw, Silver ni 15,000 Frw, Gold/CIP ni 20,000 Frw, naho Diamond ni 25,000 Frw.

    Hari kandi amahirwe ku bantu bifuza kwicara ku meza (Table), aho itike igura 250,000 Frw aha ho bakazanabona serivisi yo guhabwa icyo kunywa ndetse n'icyo kurya.

    Iki gitaramo kizaba ari uburyo bwiza bwo kwinjira mu bihe by'umunezero wa Noheli, aho umuryango, inshuti, ndetse n'abakunda umuziki muri rusange bazagira umwanya wo kuruhuka no kwishimira umuziki uhanitse wateguwe na Chorale de Kigali.

    Abifuza kwitabira barakangurirwa kugura amatike hakiri kare kuko ibyicaro bizaba ari bike ugereranyije n'uburyo igitaramo cyateguwe. Iki ni igitaramo cyitezweho gusiga amateka mu rugendo rw'ubuhanzi bwa Chorale de Kigali no mu bikorwa by'umuziki wa gikirisitu mu Rwanda.

    Ntuzacikwe n'iki gitaramo, kuko bizaba ari umwanya udasanzwe wo kwishimira ibihe by'ubusabane, umuziki mwiza, no gusangira umunezero wa Noheli.

    Source : https://kasukumedia.com/chorale-de-kigali-itumiye-abakunzi-bayo-mu-gitaramo-cyiswe-christmas-carols-muri-bk-arena/

  • Jay Z yagezwe intorezo imwe n’iya P Diddy uri… – #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru NCB cyatangaje ko mu Ukwakira, umuraperi Jay Z yarezwe mu rubanza mbonezamubano aho yaregwaga gufata ku ngufu umwana w'imyaka 13 mu mwaka wa 2000 akaba yaramufashe ku ngufu ari kumwe na P Diddy.

    Ni ikirego cyatanzwe n'uwitwa Jane Doe avuga ko yafashwe ku ngufu mu mwaka wa 2000 nyuma yo kujyanwa mu birori biherekeza itangwa ry'ibihembo bya MTV Video Music Awards.

    Mu Ukwakira, ni bwo hari hatanzwe iki kirego bavugamo ko kirimo P Diddy ariko hari n'ikindi cyamamare kiri muri urwo rubanza ari ho kuri iki cyumweru byamenyekanye ko ari Shawn Carter wamamaye mu muziki nka Jay Z.

    Uyu mugore yareze avuga ko mu birori byakurikiye itangwa ry'ibihembo bya MTV bamujyanye banywa ibiyobyabwenge hanyuma baramuhohotera kandi hakaba hari ikindi cyamamarekazi cyari gihari kiri kwitegereza uko P Diddy na Jay Z basimburanaga kuri uwo mukobwa.

    Nyuma yo kumva ibyo ashinjwa, Jay Z yanyomoje aya makuru avuga ko ibyo atari ukuri ahubwo ari umuntu ushaka ko amuha amafaranga ndetse avuga ko adashyigikira ihohotera na gato bityo ko n'umuntu wese uhohotera mugenzi we akwiye guhanwa yihanukiriye.

    Jay Z kandi yihanije uwamureze ndetse n'umunyamategeko we amushinja kuba yarifashe nk'aho ibyamamare byose ari bimwe byahohotera hanyuma akamushinja ibyaha bidafite ishingiro. Jay Z yongeyeho ko ari umugabo w'indangagaciro kandi wiyubaha utakora ayo mahano ashinjwa.


    Jay Z na P Diddy bashinjwe gufata ku ngufu umwana w’imyaka 13 


    Jay Z yamaganiye kure ibi birego ashinjwa avuga ko ari abishakira amafaranga


    Bisa nk’aho P Diddy amaze kumenyera ibi birego kuko uyu mugore si uwa mbere si n’uwa nyuma


    P Diddy na Jay Z bigeze kuwubana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149376/jay-z-yagezwe-intorezo-imwe-niya-p-diddy-uri-mu-buroko-149376.html

  • Harimo itike ya Miliyoni n’igice! The Ben agi… – #rwanda #RwOT

    Ushingiye ku bitaramo byagiye bibera muri iyi nyubako mu bihe bitandukanye, bigaragara ko The Ben ariwe muhanzi wa Kabiri ugiye kuhataramira, ufitemo itike yihagazeho mu bijyanye n'ibiciro byo kuhinjira.

    The Ben agaragaza ko mu matike ye harimo imyanya yise 'Business Suite', igura Miliyoni 1,500,000 Frw. InyaRwanda yahawe amakuru avuga ko iyi myanya igenewe kwicarwamo n'abantu 25, bagahabwa n'icyo kunywa. Bivuze ko ubariye ku muntu umwe, ni ukwishyura ibihumbi 60,000 Frw.

    Mu matike yashyize ku isoko harimo n'amatike y'ahazwi nka 'Ground Floor', aho abafana bazaba begereye urubyiniro, ndetse babasha kuvugisha The Ben, no kwifotozanya na The Ben uko bashaka, ni ukwishyura ibihumbi 15 Frw.

    Muri aya matike kadi harimo, itike ya 'Corporate Corner' yagenewe abaterankunga, abaganira ibijyanye n'ubushabitsi n'abandi- Aba bazaba bitegeye neza 'Stage' y'aho The Ben azaba ari kuririmbira.

    Ubwo Kendrick Lamar yataramiraga kandi i Kigali mu bitaramo bya 'Move Afrika', ku wa 6 Ukuboza 2024, itike ya macye yari ibihumbi 50 Frw, ni mu gihe iya menshi yari ibihumbi 100 Frw, ndetse harimo n'itike y'ibihumbi 85 Frw.

    Mu Ukwakira 2023, ubwo itsinda rya Boyz II Men ryataramiraga i Kigali, naryo ryari rifitemo amatike yakoshaga, kuko mu myanya ya 'Silver' itike yaguraga ibihumbi 50 Frw, ni mu gihe iya Gold yaguraga ibihumbi 75 Frw naho iza Diamond zikagura ibihumbi 100.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, The Ben yumvikanishije ko iki gitaramo yagihuje no kumurika Album ye nshya, kubera ko idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kandi ni nk'urufatiro rw'urugendo rwe mu muziki.

    Ati “Ni Album ifite ubusobanuro bukomeye ku buzima bwanjye. Nibaza ko ari no ku muziki nyarwanda, kuko nzanahatangariza ibintu bikomeye cyane. Nibaza ko nkeneye abantu bose, ko bahagaruka, tugafatanya, tugashyigikirana ku buryo abatuye Akarere k'Afurika y'Iburasirazuba babona ko hari ibintu bikomeye biri gutegurwa.'   

    Ibyamamare bishobora gutungurana muri iki gitaramo cye

    The Ben birashoboka ko ariwe muhanzi wa mbere wo mu Rwanda ufitanye indirimbo nyinshi na bagenzi be, kuko iyo usubije inyuma amaso usanga arusha indirimbo n'abahanzi bo hambere bamamaye mu mateka. Imibare ya hafi igaragaza ko afite indirimbo zirenga 38 yakoranye n'abandi bahanzi.

    Afite indirimbo 'Uzaba uzaba' yakoranye na Roger, 'Sinarinkuzi', 'Sibeza' na 'Thank you my God' yakoranye na Tom Close, 'Karibu sana' na 'Inzu y'ibitabo' yakoranye na Diplomat, 'Impfubyi' yakoranye na Bull Dogg, 'Rahira' yakoranye na Liza Kamikazi;

    Lose Control, Ndi uw'ikigali na Jambo yakoranye na Meddy, 'For Real' yakoranye na Igor Mabano, Ngufite k'umutima na Muruturuturu yakoranye n'umuraperi Bushali, 'Kwicuma' yakoranye na Jay Polly na Green P,

    'Nkwite nde' yakoranye na Adrien Misigaro, 'Zoubeda' yakoranye na Kamichi, 'Tugumane' yakoranye na Uncle Austin, Ijambo nyamukuru, Ndi uw'ikigali na Africa Mama Land yakoranye n'umuraperi K8 Kavuyo, 'Inkuba Remix' yakoranye na Riderman.

    'Karara' yakoranye na Neg g the general, 'Ntacyadutanya' na Priscilla, 'Why' na Diamond, 'Can't get enough' na Otile Brown, Sheebah (Binkolera), Butera Knowless (Mbahafi), Rema Namakula (This is Love), B2C (No You No Life),

    Ben Kayiranga (Only U), Christo Panda (Ashit), Mucoma (Umutoso), ⁠Babu (GoLo), ⁠Yvan Buravan ndetse na Mike Kayihura (Ihogoza), ⁠Kid Gaju (Kami), Bac T (Ice Cream), Ally Soudi (Umwiza wanjye), 'Imvune z'abahanzi, ⁠Ommy Dempoz (I got you) n'izindi.

    InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko mu kwitegura igitaramo cye, bamwe mu bahanzi bakoranye indirimbo mu bihe bitandukanye bashobora kuzatumirwa kuririmba.

    Ariko kandi andi makuru avuga ko hari abahanzi bakoranye indirimbo kuri Album ye, bashobora kuzaririmba muri iki gitaramo. Biranashoboka cyane, ko hari abahanzi bakoranye mu bihe bitandukanye, bagahurira mu ndirimbo bazitabira iki gitaramo.

    Ikindi, ni uko hari amakuru avuga ko hari indirimbo yakoranye n'abahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse n'abo mu Karere, bashobora kuzagaragara bwa mbere bayiririmbana imbona nkubone mu gitaramo azakorera muri BK Arena.


    The Ben yagaragaje ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cye, harimo imyanya y'abantu 25 yishyurwa Miliyoni 1.5 Frw (Muri iyi myanya, umuntu umwe yishyura umuntu yishyura ibihumbi 60 Frw)  

    Mu Ukuboza 2023, Kendrick Lamar ataramira i Kigali, mu gitaramo cye harimo itike y'ibihumbi 100 Frw 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘PLENTY’ YA THE BEN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149379/harimo-itike-ya-miliyoni-nigice-the-ben-agiye-gukorera-muri-bk-arena-igitaramo-gikosha-149379.html

  • Inzovu zirenga 350 zarapfuye mu buryo budasobanutse mu majyaruguru ya Botswana #rwanda #RwOT

    Mu mwaka wa 2020, inzovu zirenga 350 zarapfuye mu buryo budasobanutse mu majyaruguru ya Botswana, ahanini mu karere ka Okavango Delta.

    Nyuma y'ubushakashatsi bwimbitse, byagaragaye ko impamvu nyamukuru yari amazi yandujwe n'ubwoko bw'ibihumyo byitwa cyanobacteria cyangwa alijeyiti (toxic algae), byakuriye mu byuzi inzovu zahahiraga.

    Ibi byago byatewe n'ihindagurika ry'ikirere, aho umwaka w'amapfa akomeye (2019) wakurikiwe n'umwaka w'imvura nyinshi (2020), bigateza ukwiyongera gukabije k'ibi bihumyo mu byuzi.

    Aya mahindagurika y'ikirere yatumye amazi asanzwe ahari ahura n'ibinyabutabire n'ibindi bisigisigi byo hasi, bikabyara aho ibi bihumyo bibasha gukura neza. Ubushakashatsi bwerekanye ko ibi bihumyo byakwirakwiriye cyane mu mazi yegeranye n'ahabonetse ibisigazwa by'inzovu.

    Icyo gikorwa cyerekana uburyo ihindagurika ry'ikirere ryagize uruhare mu kwangiza ubuzima bw'inyamaswa n'ibidukikije, kandi rigaragaza akamaro k'uburyo bwo gukurikirana ireme ry'amazi hakoreshejwe ikoranabuhanga, nk'amasatellite, kugira ngo hirindwe ingaruka nk'izi mu gihe kizaza.

    Source : https://kasukumedia.com/inzovu-zirenga-350-zarapfuye-mu-buryo-budasobanutse-mu-majyaruguru-ya-botswana/

  • Nzafashwanayo Jean Claude na Ingabire Diane irushanwa ryiswe Human Rights Race ryabereye I Rubavu #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Rubavu habereye isiganwa ryiswe 'Human Rights Race' ryateguwe ku bufatanye bw'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare, FERWACY na Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu.

    Ni Isiganwa ryakinwe rizenguruka mu mujyi wa Rubavu (circuit) ryitabirwa n'ibyiciro by'abagabo n'abagore, abari munsi y'imyaka 23 mu ngimbi n'abangavu.

    Ni ku nshuro ya kabiri iri siganwa rikinwa kuko  irindi ryaherukaga muri 2022 rikinwa n'ingimbi n'abangavu gusa rikegukanwa na Mwamikazi Djazilla na Uhiriwe Espoir ribera i Gisagara.

    Mu kiciro cy'abagabo regukanywe na Nzafashwanayo Jean Claude wa Benediction Club akurikirwa na Bigirimana Jean Nepo wa May Stars naho umwanya wa Gatatu wegukanwa na Uwiduhaye wa Benediction Club.

    Mu bagore Ingabire Diane ukinira Canyon SRAM Generation yasoje ayoboye, akurikirwa na Nirere Xaverine wa Team Amani na Nzayisenga Valentine wa Benediction Club asoza ku mwanya wa Gatatu.

    Abasore bari munsi y'imyaka 23, bari bayobowe na Bigirimana Jean Nepo ukinira May Stars, uwa kabiri ni Masengesho Vainqueur akurikirwa na Uhiriwe Espoir bose bakinana muri Benediction Club.

    Ingimbi zitwaye neza ni Nshimiyimana Phocas wa Benediction Club, Byusa Pacifique wa Les Amis Sportifs na Niyonkuru Yassin bakinana.

    Abangavu basoje bayoboye ni Umutoni Sandrine Bugesera CT, Muhoracyeye Clarisse Sina Cycling) na Nyiribambe Acquerine wa Bugesera CT.

    The post Nzafashwanayo Jean Claude na Ingabire Diane irushanwa ryiswe Human Rights Race ryabereye I Rubavu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nzafashwanayo-jean-claude-na-ingabire-diane-irushanwa-ryiswe-human-rights-race-ryabereye-i-rubavu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nzafashwanayo-jean-claude-na-ingabire-diane-irushanwa-ryiswe-human-rights-race-ryabereye-i-rubavu

  • Abarenga 300 ni bo bamaze kungukira muri Lift Her Up, yubakira abagore ubushobozi – #rwanda #RwOT

    Hahugurwa abagore bari mu kazi, bagafashwa guhatanira imyanya y'ubuyobozi, hagategurwa abarangije kaminuza guhatana ku isoko ry'umurimo n'abikorera bafite imishinga mito bakerekwa uko bayagura.

    Lift Her Up yatangijwe mu 2022 na Salma Habib Nkusi usanzwe ari Umuyobozi wa Gate Consulting Group, ikigo gitanga ubujyanama mu bucuruzi n'ubuyobozi.

    Nkusi ati 'Umugore agira inshingano nyinshi zituma atekereza ko bigoye kuzamuka mu buyobozi nk'uko umugabo yazamuka. Ibyo ubibona no mu bana bakiva ku ishuri, aho icyizere umwana w'umukobwa aba yifitiye ari gike kabone nubwo aba asoje kwiga.'

    Muri gahunda ya Lift Her Up, bagira igice gitegura uwo mwana w' umukobwa usoje kaminuza guhatana ku isoko ry'umurimo, icya kabiri gifasha umugore cyangwa umukobwa ushaka kwihangira umurimo kugira ngo abijyemo yiteguye, hakabamo n'icya gatatu cy'abari n'abategarugori bari mu kazi ariko bashaka kuzamuka mu ntera mu mirimo bakora.

    Buri mwaka bategura abagore n'abakobwa bagera ku 100.

    Gate Consulting Group ibanza gusesengura ikareba ibyuho biri mu iterambere ry'abari n'abategarugori n'ibyo abo bantu bifuza kumenya, hanyuma buri kwezi bagahuzwa bakigishwa.

    Hazanwa abagore bamaze gutera imbere bari mu myanya ifata ibyemezo, na bo bakereka bagenzi babo inzira banyuzemo n'ibyo bagomba kwitwararikaho ngo batere imbere.

    Ubwo hasozwa icyiciro cya gatatu cya Lift Her Up cyari kimaze amezi icyenda, hari hazanywe, Umuyobozi wa Banki y'Amajyambere y'u Rwanda, BRD, Kampeta Sayinzoga Pitchette n'Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua baganiriza abitabiriye ku ngendo zabo kugeza babaye mu myanya ifata ibyemezo.

    Ingabire Marie Aimée ukora muri Bralirwa, umaze amezi icyenda ahabwa amahugurwa ati 'Nahawe ubumenyi butandukanye, burimo ubunkuza ubwanjye, mu mwuga no kuba umuyobozi. Ni gahunda nziza twifuza ko yakomeza kwaguka, abagore benshi bakabuhabwa. Urimenya, ukamenya abo ubana na bo, ugakorera ku ntego n'ibindi.'

    U Rwanda rurakataje mu guteza imbere umugore mu buryo zose. Nk'ubu Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite irimo abagore bangana na 63,75% mu gihe abagore muri Sena bangana na 53,8% ndetse u Rwanda rwahariye 30% by'imyanya y'Inteko Ishinga Amategeko abagore kandi bakanemererwa guhanganira indi isigaye, bikaba uko no mu nzego za leta.

    Nkusi ati 'Dushaka guteza imbere iyo ngingo,abagore bakiyongera mu nzego zose. Ikindi niba habonetse amahirwe umugore ahatane bitari ukumuha akazi kuko ari umugore ahubwo bibe kuko agashoboye. Ni urugendo ariko tururimo neza.'

    Mu cyiciro cya mbere cy'abana baba basoje kwiga, Gate Consulting Group ikorana na za kaminuza zikabaha abahasoje, mu gihe ku bashaka kwikorera bashyiraho uburyo bwo gusaba, ushaka guhabwa amahugurwa akiyandikisha, na ho abari mu kazi iki kigo kigakorana n'ibigo bakoreramo, ubundi Gate Consulting Group na yo igashaka ababahugura.

    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua (ubanza iburyo) n’Umuyobozi wa Banki y'Amajyambere y'u Rwanda, BRD, Kampeta Sayinzoga Pitchette, ni bo baganirije abari n’abategarugori mu gusoza icyiciro cya gatatu cya Lift Her Up

    Salma Habib Nkusi usanzwe ari Umuyobozi wa Gate Consulting Group, wanatangije gahunda ya Lift Her Up (ibumoso), ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe na we wagize uruhare mu gutanga amahugurwa yo gushishikariza abagore gutinyuka

    Muri gahunda ya Lift Her Up hagiye hazanwa abayobozi b’abagore bakomeye, bakereka bagenzi babo ingero z’ibishoboka ku bijyanye n’uko umwari n’umutegarugori ashoboye

    Salma Habib Nkusi usanzwe ari Umuyobozi wa Gate Consulting Group, yakira abashyitsi batandukanye mu gikorwa cyo gusoza Lift Her Up igamije kubakira abagore ubushobozi

    Salma Habib Nkusi usanzwe ari Umuyobozi wa Gate Consulting Group yatangaje ko bamaze guhugura abari n’abategarugori 300 ku bijyanye no gutinyuka bakiteza imbere mu buryo bunyuranye

    Hatanzwe n’ibihembo ku bagize uruhare muri gahunda ya Lift Her Up igamije kubakira abari n’abategarugori ubushobozi mu bijyanye n’ubumenyi

    Umuhanzi Boukouru ni we wasusurukije abari mu gikorwa cyo gusoza icyiciro cya gatatu cya gahunda ya Lift Her Up igamije guhugura abari n’abategarugori

    Lift Her Up ni umwanya mwiza ku bari n’abategarugori bataragera mu myanya yo hejuru ifata ibyemezo, bakaganira n’abagezeyo

    Umuyobozi wa Gate Consulting Group, Salma Habib Nkusi yavuze ko bamaze guhugura abarenga 300 muri Lift Her Up, anatangaza ko gahunda izakomeza no mu bihe bizaza

    Abari n'abategerugori bari bamaze amezi icyenda bahugurwa muri gahunda ya Lift Her Up bagaragaje ibyo bungutse bigiye kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-300-ni-bo-bamaze-kungukira-muri-lift-her-up-yubakira-abagore