Blog

  • Nduhungirehe yasubije RDC yavuze ko ibona urubanza rwa Onana nk'urwayo – #rwanda #RwOT

    Mu Ukwakira 2024 nibwo Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya yumvikanye, avuga ko urubanza rwa Charles Onana wari imbere y'ubutabera bw'u Bufaransa ashinjwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ari urw'iki gihugu muri rusange.

    Yagize ati 'Twizeye ko ubutabera buzatangwa, ubu butabera buzashimangira ko twabuze abantu benshi kurenza bo Abanyarwanda babuze muri Jenoside. Ntabwo ndibwirirwe mvuga ku ngaruka zageze ku bukungu kubera iyi ntambara, ku bw'ibyo uru rubanza natwe ni urwacu.'

    Aya magambo Muyaya yayatangaje bigendanye n'uko RDC nubundi isanzwe ikorana na Onana mu bikorwa byo guharabika u Rwanda, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nyuma y'amasaha make, Urukiko rwa Paris mu Bufaransa ruhamije Charles Onana, ibi byaha byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri Nduhungirehe yagarutse kuri aya magambo yigeze gutangazwa na Muyaya.

    Abinyujije kuri X, Nduhungirehe yagize ati 'n'ibyavuyemo nabyo (ni ibyanyu)'.

    Ubu butumwa bwa Nduhungirehe bwashimangiraga ko RDC ikwiriye kwemera ko gutsindwa kwa Onana nako ari ukwayo, nk'uko yavuze ko urubanza ari urwayo.

    Kuri uyu wa 9 Ukuboza 2024 nibwo Urukiko rwo mu Bufaransa rwahamije umushakashatsi Charles Onana ibyaha yari akurikiranyweho bifitanye isano no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni ibyaha yakoze abinyujije mu gitabo yasohoye tariki ya 30 Ukwakira 2019, gifite umutwe ugira uti 'Rwanda, la vérité sur l'Opération Turquoise: Quand les archives parlent'.

    Uru rukiko rwategetse Onana kwishyura ihazabu y'Amayero 7400 mu minsi itarenze 120. Damien Serieyx wakosoye iki gitabo na we yaciwe ihazabu y'Amayero 5000.

    Urukiko rwasobanuye ko icyakoze, Onana na Serieyz babaye bishyuye iyi hazabu mu gihe kitarenze iminsi 30, bagabanyirizwaho 20% ariko agabanywa ntagomba kurenga Amayero 1500.

    Onana na Serieyx kandi bategetswe guha indishyi y'ibihumbi 11 by'Amayero imiryango itandukanye yatanze ikirego, arimo 1000 bazaha IBUKA France, 2000 azahabwa LICRA, 2000 azahabwa CRF, 2000 bazaha CPCR, 2000 bazaha Survie, 1000 bazaha FIDH na 1000 bazaha LDH.

    Nduhungirehe yasubije RDC yavuze ko ibona urubanza rwa Onana nk'urwayo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nduhungirehe-yasubije-rdc-yavuze-ko-ibona-urubanza-rwa-onana-nk-urwayo

  • Aptre Gitwaza yakumiriye ku ruhimbi inkumi z… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024, ubwo yabwirizaga Abakristu bo mu Mujyi wa Brisbane mu gihugu cya Australia, mu ivugabutumwa ryibanze cyane ku kumvikanisha ko Isi n’ibiyituyemo byose ari iby’Imana; kandi ko kurangamira ingoma y'Ijuru biharanirwa. 

    Ni mu ruherekane rw’ibiterane amazemo iminsi hirya no hino ku Isi, ndetse yari ageze ku munsi wa kabiri w’ibi biterane muri Australia.

    Nk’ibisanzwe, yabwirizaga mu rurimi rw’Ikinyarwanda, hari usobanura ibyo avuga akabishyira mu rurimi rw’Icyongereza; ariko nawe yanyuzagamo agakoresha ururimi rw’Icyongereza.

    Apôtre Gitwaza yavuze ko urusengero/ikanisa rukwiye kubakirwa ku ijambo ry’Imana no ku ndangagaciro z’ababyeyi, kandi bikumvikana kuri buri wese.

    Yumvikanishije ko imibereho n’indangagaciro by'abanyafurika bitandukanye cyane n’imibereho y’abo mu burengerazuba bw’Isi. Ari na yo mpamvu nta mwana w’imfura wagatoboye amatwi ‘cyeretse aba bazungu’.       

    Ndetse ngo nta mwana w’imfura wakagiye ku ruhimbi kuririmba cyangwa se kuramya yambaye ipantalo ya ‘deshire’. Ati “Ntibibaho, kandi namwe aba Pasiteri murabibona mukabyihorera.”

    Yabwiye abashumba n’abakristu ko “Nta mudamu, umukobwa uzaza aha kubayobora (ku ruhimbi) yambaye ipantalo, Oya! Nta muririmbyi w’umukobwa ugomba kuririmba yambaye ipantalo, Oya! Ntibibaho. Oya, Oya! Mujye mwubaha aha hantu.”

    Uyu mushumba yavuze ko ibyo avuga ari nako bimeze mu itorero ashumbye. Ati “Muri Zion Temple ntushobora. Umukobwa akaza yambaye ipantalo zimufashe….agaragara, ari kuramya Imana? cyangwa arimo guteza umwuka urusengero.”

    Yavuze ko abakobwa bakwiye kwambara amajipo meza. Akomeza ati “Bashumba muri aha namwe bakristu munyumva, amakorali yanyu yose ntihazagire umukobwa wongera kuririmba yambaye ipantalo cyangwa gukora ‘Protocol’ yambaye ipantalo. Ntabwo mubuze amakanzu, hano ni ay’ubuntu…”

    Gitwaza yakomeje agira ati: “Nta mwana w’umuhungu ugomba kuza gucuranga afite amaherena mu matwi, Oya! Iherena rivuze iki? Barishyiragaho umuntu wanze gucyurwa ngo abe imbata itahe iwabo, nyuma y’imyaka irindwi n’imyaka 50, basubizaga imbata zose iwabo;

    Ariko uwanze akavuga ati njye ndashaka gukomeza kuba kwa Databuja bafataga uruhindu bagatobora ugutwi, bagashyiramo iherena… Iherena (Kwambara iherena) ni ukuvuga ngo ndi imbata iteka ryose. Kuki abana bacu mwemera ko baba imbata.”

    Uyu mukozi w'Imana, yavuze ko muri rusange nta mwana w’umuhungu wemerewe kwambara amaherena. Yanavuze ko nta mwana w’umuhungu wemerewe kujya ku ruhimbi kuririmba afite ku mutwe imisatsi y’amarasita (Dread).

    Ati “Oya! Ariya marasita ni idini ryitwa rasitafara, rasitafara ni idini rya Satani, rero abana barabyambara batazi ibyo ari byo.”

    Gitwaza yanavuze ko nta musore cyangwa umukobwa ushaka kujya ku ruhimbi, ukwiye kuba afite imisatsi ikaraze, ati “gira imisatsi mizima.” Yabwiye urubyiruko rwari muri aya materaniro n’abandi, gutahana icyemezo cyo guhindura imisatsi yabo kuko ‘ni nako Bibiliya idusaba’.

    Yavuze ko ibyo avuga azi neza impamvu yabyo n’ingaruka zabyo ashingiye mu kuba ‘umwuka w’urumogi n’ubutinganyi bihera mu musatsi’. Ati “Ni Imana iyo igiye gukoresha abantu ihera mu musatsi.”

    Yatanze urugero, avuga ko Bibiliya igaragaza ko Imana yabwiye Ezekiel ati ‘Amfata umusatsi’. Ati “Mbese umusatsi, ni ihuriro ryawe ni Imana, ariko ushobora kuwutereka ikaba ihuriro ryawe na Satani.”

    Yavuze ko na Samson yapfiriye mu musatsi kandi ari wo yari yarakiriyemo. Ati “Yagiraga umusatsi mwinshi, ariko umunsi yawugize amarasita ni igihe yabwiye Derilla ngo wubohemo uwugire ibirundo birindwi, uriya musatsi w’amarasita iyo uwutangiye uba ugiye kurangira.”

    Gitwaza yabwiye ababyeyi kongera igitsure ku bana kugirango babashe kugira imibereho iboneye, kandi acyebura abana. Ati “Turi ababyeyi, kandi mwa bana mwe murimo muratubabaza muri ibi bihugu, dufite umubabaro kubera mwe, mufite impano, muri imbaraga zacu, ariko muri kuteza umubabaro.'

    'Uyu munsi mushobora kutabyumva, ariko ejo muzabyumva ubwo muzaba mufite abana. Turabigisha gukurikira ijambo ry’Imana, aho gukurikira iby’Isi.”

    Umuyobozi Mukuru wa Authentic World Minsitries akaba n’Umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, yatangaje ko nta mukobwa ukwiye guhabwa ikaze ku ruhimbi, yambaye ipantalo imufashe 

    Apôtre Dr. Paul Gitwaza yavuze ko nta musore ukwiye kwemererwa kujya ruhimbi afite 'Dread' yaratoboye n'amatwi 

    KANDA HANO: UHEREYE KU MUNOTA WA 12 KUGEZA KU WA 38' GITWAZA YABWIYE ABASHUMBA KUTEMERERA INKUMI N'ABASORE KUJYA KU RUHIMBI

    v 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149400/apotre-gitwaza-yakumiriye-ku-ruhimbi-inkumi-zambara-amapantalo-nabasore-bafite-dread-149400.html

  • Perezida Kagame yageze muri Mauritanie – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yageze i Nouakchott kuri uyu wa Mbere. Yakiriwe na mugenzi we, Perezida Mohamed Ould Ghazouani usanzwe ari n'Umuyobozi w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

    Iyi nama Perezida Kagame yitabiriye yateguwe na AU ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumye ryita ku bana UNICEF.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-muri-mauritanie

  • Ni iki cyihishe inyuma y’urugendo rwa Wizkid… – #rwanda #RwOT

    InyaRwanda yahawe amakuru yizewe, yemeza ko uyu mugabo azamara iminsi ibiri i Kigali mu rugendo ‘rugamije guhura na ba DJ n’abahanzi agamije kumenyekanisha Album ye nshya aherutse gushyira ku isoko’. 

    Wizkid yaherukaga i Kigali mu 2016, ubwo yaririmbaga mu bitaramo binyuranye yari yatumiwemo birimo ‘Mutziig Beer Fest’ 

    Ni umwe mu bahanzi bigazeho muri Afuka, ndetse ku rubuga rwe rwa Instagram akurikirwa n’abantu barenga Miliyoni 18.

    Yagiye akorera ibitaramo binyuranye byo muri Afuka. Ndetse, benshi bamuzi binyuze mu ndirimbo ze zirimo nka ‘Socco’, ‘Fever’, ‘Starboy’, ‘Brown Skin Girl’ n’izindi.

    Mu rugendo rwe i Kigali, azahura kandi agirane  ibiganiro n’abari mu muziki ‘ariko nta gitaramo azaririmbamo’.

    Wizkid amaze gukorana n’abahanzi bakomeye ku Isi barimo nka Drake, Beyonce, Chris Brown n’abandi.

    Kandi amaze gukorera ibitaramo mu bihugu birimo nka Australia, Portugal, U Bufaransa, U Bwongereza, mu bihugu by’u Burayi n’ahandi.

    Wizkid ari mu bahanzi bakomeye muri Nigeria, ndetse baciye uduhigo muri Afurika.

    Ashyize imbere gukora umuziki wubakiye ku njyana ya Afrobeat, Afropop, R&B, Reggae, Dancehall ndetse na Pop.

    Inyandiko ziri kuri internet, zivuga ko yatangiye urugendo rw’umuziki afite imyaka 11, ndetse afatanyije na Korali yaririmbaga babashije gusohora Album y’abo.

    Mu 2009 yasinye kontaro ye ya mbere muri Label ya E.M.E, amenyekana cyane nyuma yo gushyira hanze indirimbo nka ‘Holla at Your Boy’, akomereza kuri Album zirimo ‘Superstar’ yo mu 2011, yongeraho indirimbo nka ‘Tease Me’, ‘Bad Guys’, ‘Don’t Dull’ n’izindi.

    Wizkid agiye kuza i Kigali agenzwa no kumenyekanisha Album ye ya Gatandatu yise ‘Morayo” yasohoye, ku wa 22 Ugushyingo 2024. Ubwo yashyiraga hanze iyi Album, yavuze ko yayituye umubyeyi we Juliana Morayo Balogun, witabye Imana muri Nzeri 2023.

    Wizkid azagera i Kigali, Ku wa 23 Ukuboza 2024, asubire iwabo tariki 25 Ukuboza 2024, ni mu rugendo rugamije kumenyekanisha ibihangano bye

    Wizkid yaherukaga i Kigali muri Kanama 2016- Imyaka umunani yari ishize

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149408/ni-iki-cyihishe-inyuma-yurugendo-rwa-wizkid-i-kigali-nyuma-yimyaka-8-atahagera-149408.html

  • Charles Onana ahamijwe icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi: Inkota ishegeshe imitima y'ibigarasha n'Interahamwe #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere, tariki 09 Ukuboza 2024, nibwo Madamu Delphine Chauchis, umucamanza mu rugereko rwa 17 rw'urukiko rw'i Paris mu Bufaransa, yatangazaga ko Charles Auguste Onana ahamwe n'icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, inkuru nziza yatashye mu mitima y'abaharanira ukuri n'ubutabera, naho inkota yahuranya imitima y'ibigarasha n'interahamwe!

    Uyu ni umwanzuro w'urubanza rwaburanishijwe kuva tariki 07 kugeza kuya 11 Ukwakira uyu mwaka wa 2024, rukaba rwararezwemo Charles Auguste Onana, umunya Cameroun ariko akaba afite n'ubwenegihugu bw'Ubufaransa. Uyu Onana ni umunyamakuru, akaba umwanditsi w'ibitabo ndetse akaba yarigize impuguke muri politiki mpuzamahanga.

    Ingengabitekerezo yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarayigize ingeso mu bitabo yanditse no mu biganiro mbwirwaruhame yatanze hirya no hino muri za kaminuza n'andi makoraniro mu myaka nka 20 ishize, ariko cyane cyane mu gitabo cye' La vérite sur l'Opération Turquoise: Quand Les archives parlent ' yasohoye muw'2019. Si Abatutsi bo mu Rwanda yahozaga ku nkeke gusa, kuko n' Abatutsi bo muri Kongo, Abanyamulenge n'Abahema bari baramuboneyeho akaga, yarabahinduye abanyamahanga mu gihugu cyabo. Iyi mvugo ya Onana yabaye nk'ikarishya urwango ubwo bwoko busanzwe bufitiwe n'Abandi bakongomani, maze si ukurushaho kubutoteza bakaza umurego.

    Bimaze gukabya rero nibwo imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu nka FIDH, LDH na Survie yatanze ikirego, ndetse haza kwiyongeraho indi miryango myinshi, irimo Ibuka-France, yaregeye indishyi.

    Ikirego, nk'uko twabisobanuye, cyari' Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi'.

    Uruhande rw'uregwa rwiyambaje abatangabuhamya bashinjura, barimo batanu bahoze ari abasirikari bakuru mu gisirikari cy'Ubufaransa, ndetse n'abahoze ari ibikomerezwa mu butegetsi bwa Habyarimana, biganjemo abahamwe n'uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kimwe na Charles Onana, abageragezaga kuburanira Onana bose bemeje ko nta jenoside yakorewe Abatutsi yigeze iba mu Rwanda, ko ibyabaye ari 'ugusubiranamo hagati y'Abahutu n'Abatutsi, bitewe n'urupfu rwa Perezida Habyarimana'.

    Kuvuga ko Jenoside yateguwe, Charles Onana yabyise ' ikinyoma gikabije cya FPR-Inkotanyi, yifashishije ngo yigarurire ubutegetsi mu Rwanda'.

    Abatangabuhamya b'uruhade rw' abaregera indishyi rwashoboye kwerekana ibimenyetso by'ubugome bugambiriwe bwa Charles Onana, uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi agambiriye gukomeretsa abarokotse iyo Jenoside no gutagatifuza abayigizemo uruhare. Bibukije ko nta mpaka zagombye kugibwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, doreko n'Urukiko Mpuzamahanga rw'Arusha ku itariki 16 Kamena 2006, rwemeje 'bidasubirwaho ko muw'1994 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi'.

    Nyuma yo kumva impande zombi z'ababuranyi rero, Urukiko rwasanze Charles Auguste Onana yarakoze 'icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ' kandi kikaba gihanwa n'amategeko yo mu Bufaransa. Rwamuhanishije rero ihazabu y'ama euros 8.400 (arakabakaba miliyoni 12 n'igice uvunje mu mafaranga y'uRwanda), atayishyura agafungwa iminsi 115.

    Umufatanyacyaha Damien Serieyx wafashije Onana gusohora igitabo-rutwitsi' La vérite sur l'Opération Turquoise: Quand les archives parlent', we yaciwe amande y' ama euros 5.000, ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 7 n'igice z'amanyarwanda.

    Abo bagabo bombi kandi bagomba gufatanya kwishyura impozamarira ingana n'ibihumbi cumi na kimwe(11.000) by'ama euros, azahabwa imiryango yaregeye indishyi.

    Mu by'ukuri, icy'ingenzi si ingano y'amande baciwe, ahubwo igikuru ni uko icyaha cyabahamye. Ni akadomo kashyizwe ku gashinyaguro n'agasuzuguro k'aba bagome.

    Umwanzuro w'uru rubanza rero ni indi paji yanditswe mu gitabo cy'amateka y'uRwanda muri rusange, ariko by'umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Abasesenguzi barahamya ko iyi ari'gasopo' ihawe abajyaga bitwikira uburenganzira mu gutanga ibitekerezo bagahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane abari ku mugabane w'Uburayi, mu Bufaransa by'umwihariko.

    Kuba rero uyu mwanzuro washegeshe imitima y'abajenosideri birumvikana, kuko imvugo yo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yari yaragizwe iturufu mu gutagatifuza abayigizemo uruhare. Agahuru k'imbwa karahiye rero!

    Mbere y'urubanza no mu gihe rwaburanishwaga, si ibigarasha n'interahamwe gusa bagaragaje ibikorwa byo gushyigikira Charles Onana, kuko hari n'abahezanguni b'Abakongomani bagaragaye mu rukiko nk'abafana b'umupira, ndetse banakusanya amafaranga menshi yo kumutera inkunga.

    Ni mu gihe kandi, Charles Onana yigize umuyoboro w'ibinyoma Leta ya Kongo igereka ku Rwanda, byanamugize inshuti magara ya Perezida Tshisekedi. Magingo aya i Kinshasa bari mu cyunamo, doreko n'isomwa ry'uru rubanza rwa Charles Onana ryatambutse'live' kuri Radiyo na Televiziyo bya Leta ya Kongo, RTNC.

    Nyuama y'aho Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa agiriye uruzinduko mu Rwanda muri Gicurasi 2021, ubutabera bwo mu gihugu cye bwikubise agashyi mu kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bufaransa. Abaheruka gukubitwa intahe mu gahanga ni abaganga Sosthène Munyemana wakatiwe gufungwa imyaka 24, na Eugène Rwamucyo wahanishijwe igifungo cy'imyaka 27.

    Inzira y'ubutabera iracyari ndende ariko, kuko mu Bufaransa hakiri abajenosideri ruharwa bidegemba, nka Agatha Kanziga, Gen Aloys Ntiwiragabo, Col Laurent Serubuga, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, n'abandi. Hari kandi abasirikari b'Abafaransa baregwa ibyaha binyuranye, bakoze mu Rwanda ubwo bari mu kiswe' Opération Turquoise'.

    The post Charles Onana ahamijwe icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi: Inkota ishegeshe imitima y'ibigarasha n'Interahamwe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/charles-onana-ahamijwe-icyaha-cyo-guhakana-jenoside-yakorewe-abatutsi-inkota-ishegeshe-imitima-yibigarasha-ninterahamwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=charles-onana-ahamijwe-icyaha-cyo-guhakana-jenoside-yakorewe-abatutsi-inkota-ishegeshe-imitima-yibigarasha-ninterahamwe

  • Hatangijwe gahunda yo guteza imbere abageza inyongeramusaruro ku bahinzi – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda izajya iba buri mwaka. Ku ikubitiro RFC yatanze moto eshatu zikorera imizigo zizwi nka Lifan ndetse ihemba abandi barindwi bacuruza inyongeramusaruro n'abahinzi 10 bahize abandi.

    Umuyobozi Mukuru wa RFC, Anass Khanchoufi yashimangiye ko iyi gahunda izafasha abahinzi kugera ku musaruro utubutse no guteza imbere ubuhinzi bw'u Rwanda mu buryo burambye.

    Ati 'Ni uburyo bwo gushimira abafatanyabikorwa bacu no gukomeza ubufatanye mu kuzamura ubuhinzi mu Rwanda. Intego yacu ni ukumenya ibyo abahinzi bakeneye no kubibaha ku buryo bufite ireme.'

    Barihenda Epimaque, umaze imyaka ibiri acuruza inyongeramusaruro, wahawe moto ya lifani yavuze ko moto yahawe izamufasha kugeza ifumbire ku bahinzi byihuse, agashimira RFC yabibutse ikabatekerezaho nk'abafatanyabikorwa babo.

    Undi wahembwe ni Nyiramuhanda Angelique, ucururiza mu Karere ka Nyagatare, washimiye RFC yamufashije kuzamura ubucuruzi, biba akarushyo kugira aho ifumbire acuruza ikorerwa.

    Ati 'Twize uko ifumbire ivangwa neza n'uko itangwa ku buryo itanga umusaruro. Ibi bizadufasha kuganiriza neza abahinzi no kubafasha gukoresha ifumbire mu buryo buboneye.'

    RFC yashinzwe ku bufatanye n'Ikigo gitunganya ifumbire mvaruganda muri Marroc, OCP Africa na Leta y'u Rwanda binyuze mu bigo bya Agaciro Development Fund na Agro-Processing Trust Corporate.

    RFC iherereye mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Bugesera, yafunguwe ku mugaragaro mu Ukuboza 2023, ikagira ubushobozi bwo gukora toni ibihumbi 100 ku mwaka.

    Abafatanyabikorwa ba Rwanda Fertilizer Company Ltd bakiriwe kuri uru ruganda rukora ifumbire, muri gahunda yo kubashimira

    Abakozi ba Rwanda Fertilizer Company Ltd beretse abafatanyabikorwa b’uru ruganda imikorere yarwo

    Rwanda Fertilizer Company Ltd ifite ubushobozi bwo gutunganya toni ibihumbi 100 by’ifumbire mvaruganda

    Rwanda Fertilizer Company Ltd ifite imashini zihambaye zifashishwa mu gukora ifumbire igezweho

    Mu 2024 izi mashini zigezweho zafashije Rwanda Fertilizer Company Ltd gukora ifumbire ingana na toni ibihumbi 12

    Rwanda Fertilizer Company Ltd yahembye abafatanyabikorwa bayo ibirimo na telefone

    Umuyobozi Mukuru wa RFC, Anass Khanchofi ashyikiriza umwe mu bacuruza ifumbire bakora lifani nk’igihembo

    Umuyobozi Mukuru wa RFC, Anass Khanchofi yavuze ko gahunda yo gushimira abafatanyabikorwa babo izahoraho

    Amafoto: Fidele Nzayisingiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-fertilizer-company-ltd-yatangije-gahunda-yo-guteza-imbere-abageza

  • Ibasha kurera umwana no gutanga icyo kunywa m… – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa Tesla, Elon Musk atangaza ko Optimus Robot yatangiye gukora mu mwaka 2022, izagira uruhare mu bikorwa binyuranye bya muntu. Optimus ni Robot yihariye ikozwe mu buryo bushobora gukora ibintu binyuranye. 

    Ifite amaboko, amaguru n’umubiri wubatswe mu buryo bujyanye n'imikorere y'umuntu, ishobora gufasha mu bikorwa birimo gutunganya ibintu mu rugo, gufasha ababyeyi mu kurera abana ndetse n'akazi ko gutanga ibinyobwa mu kabari.

    Ubuyobozi bwa Tesla buvuga ko iyi robot izaba ifite ubushobozi bwo gukora ibikorwa byo mu nzu nko gutegura amafunguro, gukora isuku ndetse n’ibindi binyuranye. Mu mwaka wa 2026 nibwo iyi Robot izagera kuri buri umwe uyishaka. Elom Musk avuga ko izaba igura hagati ya $20,000 na $30,000 [hagati ya Miliyoni 20 – Miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda].

    Ubushakashatsi ku buryo Optimus ikora, bwerekana ko iyi robot izaba ifite ubushobozi bwo gutanga ubufasha mu ngeri nyinshi. Ikoranabuhanga rya Optimus rizagira uruhare rukomeye mu guhindura uburyo abantu bakora imirimo ya buri munsi.

    Dr. Alice Mutoni, umuhanga mu by’ubuvuzi, avuga ko iyi robot ifite uruhare mu kugabanya umubare w’ababyeyi bafite ibibazo byo gutegura ubuzima bw’abana babo ndetse n'aho bagomba gufashwa mu buzima bwa buri munsi. Yongeraho ko izaba ifasha no mu kugabanya impanuka zibaho mu gihe abantu bakora imirimo y’ubuzima bwa buri munsi.

    Elon Musk avuga ko Optimus ari imwe mu ngamba zo guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho, rikazabasha gukora ibikorwa byafashije abantu kugira ubuzima bworoshye. Akomeza avuga ko Optimus Robot izajya ikora imirimo idasanzwe mu gukora ibikorwa byo mu rugo, ariko kandi ikaba ifite ubushobozi bwo gukora akazi mu nzego zinyuranye.

    Nubwo ari ibintu byiza byinshi, Optimus Robot izahura n'ibibazo bikomeye muri tekinoloji. Urugero, uburyo bwo gufata ibyemezo bw’ikoranabuhanga n’ukuntu abantu bazayikoresha ni ibibazo by'ingutu. Kim Kardashian amaze iminsi ashinjwa kugira umugabo iyi robot aho yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati “Hura n’inshuti yanjye nshya”.

    Dr. Niyonsaba, umuhanga mu by’ikoranabuhanga, avuga ko hakenewe kwita ku buryo bwo kugenzura ikoranabuhanga rya Optimus, mu rwego rwo gukumira ibyago byo gutakaza akazi cyangwa guhungabanya imikorere y'ubuzima bwa buri munsi.

    Ni robot ikora imirimo inyuranye isanzwe ikorwa n’abantu

    Umwanditsi: KUBWIMANA Solange

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149346/ibasha-kurera-umwana-no-gutanga-icyo-kunywa-mu-kabari-byinshi-kuri-optimus-robot-ya-elon-m-149346.html

  • Abakunzi bumuziki batekerejweho! Ibitaramo b… – #rwanda #RwOT

    Ibi bitaramo bigiye kuba ku nshuro ya Gatatu. Bitegurwa hagamijwe cyane cyane gufasha abaturage b’aho amagare asoreza gususuruka. Mu 2023, ibitaramo nk’ibi byaririmbyemo abahanzi barimo Mico The Best, Senderi Hit, Kenny Sol, Bwiza, Chris Eazy, Platini, Niyo Bosco na Marina. 

    Uhujimfura Claude uhagarariye KIKAC Music yateguye ibi bitaramo ifatanyije n'ubuyobozi bwa FERWACY, yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi nshuro Tour du Rwanda izaherekezwa n’ibitaramo bine ‘kandi twatangiye gusaba abakunzi b’igare kudufasha guhitamo imijyi bumva ko ibi bitaramo bizaberamo’. 

    Uhijimfura yagize ati: “Twishimira uburyo abantu bakurikirana iri siganwa, kandi bakanareba abahanzi babasusurutsa nyuma y’ibyishimo by’igare.” Arakomeza ati “Mu gihe hamaze gutangazwa inzira z’aho amagare azanyura, ubu twatangiye kureba no guhitamo abahanzi tuzakorana kuri iyi nshuro.”

    Tour du Rwanda 2025 izatangira guhera tariki ya 23 Gashyantare 2025, isozwe ku wa 25 Werurwe 2025.

    Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru, ku wa 29 Ugushyingo 2024, Umuyobozi wa Tour du Rwanda, Freddy Kamuzinzi, yavuze ko Tour du Rwanda ya 2025, ifite umwihariko kuko izaba mu gihe kimwe na Shampiyona y'Isi y'Amagare.

    Ati 'Nizere ko mwese mwishimiye ko isiganwa rigiye kongera kuba. Ntabwo Tour du Rwanda itaha izaba yihariye gusa, ahubwo igiye kuba mu mwaka umwe na Shampiyona y'Isi y'Amagare izabera bwa mbere muri Afurika,'

    'Ni isiganwa rizerekana uko imyiteguro ihagaze ku isiganwa rizaba rikomeye cyane rizahuza amakipe akomeye ku Isi, ahanganira mu mihanda izatanga akazi.'

    Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 17. Tour du Rwanda 2025 igizwe n'ibilometero 812, agace karekare ni aka Kabiri [Rukomo ya Gicumbi- Kayonza] kareshya n'ibilometero 158.

    Amakipe yabigize umwuga azitabira ni Israel – Premier Tech (Israel) na TotalEnergies (U Bufaransa).

    Amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) azitabira ni: Soudal Quick-step Dev Team (U Bubiligi), Lotto—Dstny (U Bubiligi), Team Amani (Rwanda), Bike Aid (U Budage), Development Team dsm—firmenich PostNL (u Buholandi), Java InovoTec (Rwanda), May Stars (Rwanda) na UAE (United Arab Emirates).

    Amakipe y'Ibihugu ni: U Rwanda, Angola, Afurika y'Epfo, Eritrea, Ethiopia, na UCI Centre Mondiale du Cyclisme (igizwe n'amakipe ya Afurika avanze).

    Inzira za Tour du Rwanda 2025:

    Agace ka Mbere: Ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare: Stade Amahoro — Stade Amahoro (Gusiganwa n'ibihe nk'umukinnyi ku giti cye Ibilometero 4).

    Agace ka Kabiri: Ku wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare: Rukomo – Kayonza (Ibilometero 158).

    Agace ka Gatatu: Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Gashyantare: Kigali – Musanze (Ibilometero 121).

    Agace ka Kane: Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare: Musanze – Rubavu (ibilometero 102).

    Agace ka Gatanu: Ku wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare: Rubavu – Karongi (Ibilometero 97).

    Agace ka Gatandatu: Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare: Rusizi – Huye (Ibilometero 143).

    Agace ka Karindwi: Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Werurwe: Nyanza – Canal Olympia (Ibilometero 114).

    Agace ka Munani: Ku Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe: KCC-KCC (Ibilometero 73).


    Abahanzi bazatoranywa bazasusurutsa abaturage mu bitaramo bine bizaherekeza Tour du Rwanda 2025

    Umwongereza Joseph Blackmore ukinira Israel-Premier Tech, ni we wegukanye Tour du Rwanda 2024 nyuma yo gutwara Agace kayo ka Munani kakinwe ku Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare 2024

    Niyo Bosco uzwi nk’umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo ari mu baririmbye mu bitaramo bya Tour du Rwanda 2024
     

    Umuhanzikazi Bwiza wo muri Kikac Music Label yaririmbye mu gitaramo cya nyuma cya Tour du Rwanda 2024


    Senderi Hit wamenyekanye mu ndirimbo zitsa ku burere-mboneragihugu, ari mu bahanzi bazengurutse Igihugu 

    Umuraperi Bushali yataramiye abaturage mu Mijyi itandukanye y’u Rwanda, aho Tour du Rwanda yageze

       

    Kenny Sol wo muri 1:55 AM yataramiye ibihumbi by’abantu mu bice bitandukanye, yisunze indirimbo ze zinyuranye 

    Ibihumbi by’abafana babaga bakurikiye isiganwa rya Tour du Rwanda, banarebaga ibitaramo by’abahanzi



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149395/abakunzi-bumuziki-batekerejweho-ibitaramo-bine-bizaherekeza-tour-du-rwanda-2025-149395.html

  • Hari kuba ubukangurambaga bwo kwimakaza uburi… – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyateguwe n'Umuryango w’Urubyiruko Ukorana n’Urubyiruko (We Got Your Back NGO) ufatanyije na Generation Gender ndetse n'ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, cyatangirijwe mu ishuri rya Santa Maria kikaba cyaranzwe n’ibiganiro bitandukanye byahawe abanyeshuri ndetse n’ibiganiro mpaka (Debates) bibiri byakozwe n´abanyeshuri.

    Ibi biganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti: “Mu Rwanda hari imirimo yahariwe abagabo itari iy’abagore”, indi ikagira iti: “Mu Rwanda abahungu n’abakobwa nta bwo bafite amahirwe angana mu buzima bw’imyigire”.

    Akamaro k’ibi biganiro mpaka ni ukugira ngo abanyeshuri bo ubwabo bumve neza ihame ry’uburinganire himakazwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, barushaho kurebera hamwe aho u Rwanda rugeze mu kwimakaza uburezi kuri bose ntawe ruheje kubera ko ari umuhungu cyangwa umukobwa ndetse n’uko mu Rwanda abagore n’abagabo bafite amahirwe angana yo kuba bakora umurimo runaka.

    Umuyobozi w’ishuri rya Santa Maria, Jean Yumvuhore, yashimye cyane iki gikorwa cy’ubukangurambaga bwiswe “INKOMEZI” anashimangira uruhare rwacyo mu gufasha ibigo by'amashuri mu kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye. 

    Yavuze ko bizafasha ikigo kugera ku ntego gisanzwe cyarihaye yo guteza imbere uburinganire mu bikorwa byose abanyeshuri bakora ku ishuri, ndetse no guteza imbere indangagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda bijyanye no kwimakaza uburinganire mu bakiri bato.

    Umuyobozi w'Umuryango We Got Your Back, Anastase Ndagijimana, ubwo yatangizaga ubukangurambaga yagarutse ku ntego yabwo ndetse asaba abanyeshuri kuzakoresha inyigisho bazahabwa mu gufasha bagenzi babo ndetse no kubabera urugero rwiza mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Yibukije abanyeshuri ko ejo hazaza habo hari mu biganza byabo kandi haba heza bijyanye n'amahitamo meza bakora, bityo abasaba gushishoza muri byose cyane cyane igihe bahuye n'igisa n'ibishuko. Uyu muyobozi kandi yibukije abanyeshuri ko na bo bagomba kugira uruhare runini mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa mu miryango bakomokamo.

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Umuhoza Alexia yabwiye abitabiriye ko mu mezi atatu ashize Akarere ka Kamonyi kakiriye ibirego 255 bivuga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, muri byo 63 bikaba ari ibirego by’ihohotera ryakorewe urubyiruko.

    Yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, arushishikariza gufata iya mbere mu kurirwanya himakazwa ihame ry’uburinganire kugira ngo haba mu bigo by'amashuri bigamo cyangwa mu miryango batahamo, he kugira ihohoterwa riharangwa.

    Abitabiriye iki gikorwa. ni abanyeshuri bagera kuri 789, aho abagera kuri 360 ari abakobwa naho 429 bakaba ari abahungu, abandi 5 bakaba ari abarezi babo babana na bo mu buzima bw’ishuri bwa buri munsi.


    Hari kuba ubukangurambaga mu mashuri bugamije kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    Ni ubukangurambaga buri gukorerwa mu bigo binyuranye by’amashuri abanza n’ayisumbuye

    Abanyeshuri bakanguriwe kurwanya igisa n’ihohoterwa cyose

    Abanyeshuri bakiranye yombi ubu bukangurambaga

    Ubu bukangurambaga buri gukorwa mu rwego rwo kurinda u Rwanda rw’ejo ibibazo by’ihohoterwa n’iheza mu mashuri rishingiye ku gitsinda

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze itangizwa ry’iki gikorwa

    AMAFOTO: Serge Ngabo – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149392/hari-kuba-ubukangurambaga-bwo-kwimakaza-uburinganire-no-kurwanya-ihohoterwa-mu-mashuri-ama-149392.html

  • Philpeter yatangiye guhishura abahanzi bakoranye nawe kuri EP yise 'Filipiano' #rwanda #RwOT

    Phil Peter, umwe mu banyamakuru bakomeye mu Rwanda ndetse n'umuvangamiziki (DJ) wubashywe, yatangiye guhishura abahanzi yafatanyije nabo kuri EP ye nshya yise Filipiano. Muri iyi EP, Phil Peter avuga ko yitondeye guhitamo abahanzi bafite impano ikomeye, bakaba bahurira ku guhanga umuziki ufite umwimerere gusa.

    Yatangiriye kuri Alyn Sano, umuhanzikazi ukunzwe cyane mu Rwanda, aho bakoranye indirimbo yitwa Halo.

    Halo ni indirimbo ivuga ku rukundo, ikoresheje injyana ituje ariko inogeye amatwi, igaragaza impano ya Alyn Sano mu miririmbire n'ubuhanga bwa Phil Peter mu gutunganya umuziki.

    Iki gikorwa cyongereye amatsiko ku bakunzi b'umuziki ku bandi bahanzi bazagaragara kuri iyi EP, aho Phil Peter akomeje kubatangaza gahoro gahoro.

    Ibi bije nyuma y'uko Phil Peter ashyize ku isoko indirimbo yise Jugumila yakoranye na Chriss Eazy na Kevin Kade. Iyi ndirimbo yabaye impinduramatwara mu muziki w'u Rwanda, imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni icyenda ku rubuga rwa YouTube, ikaba iri hafi kugera kuri miliyoni 10 z'abayirebye.

    Ubuhanga bwa Phil Peter mu kuyitunganya hamwe n'impano z'abahanzi bayiririmbyemo byayigize imwe mu ndirimbo zifite umwanya ukomeye ku isoko ry'umuziki.

    Phil Peter yakomeje kwerekana ko afite icyerekezo gihamye mu guteza imbere umuziki Nyarwanda, binyuze mu mishinga itandukanye y'ubufatanye n'abahanzi b'abahanga.

    EP ye Filipiano igaragaza umwihariko mu guhuza injyana zigezweho n'imitekerereze y'umuziki w'u Rwanda. Abakunzi b'umuziki bategereje n'amatsiko bandi bahanzi bazagaragara kuri iyi EP, bashimangira ko Phil Peter ari umwe mu bantu bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry'umuziki Nyarwanda.

    Philpeter yatangiye guhishura abahanzi bakoranye nawe kuri EP yise 'Filipiano'.

    Alyn Sano ari mu bahanzikazi bakoranye mu ndirimbo yiswe 'Halo' muri EP 'Filipiano' ya Philpeter..

     

    Source : https://kasukumedia.com/philpeter-yatangiye-guhishura-abahanzi-bakoranye-nawe-kuri-ep-yise-filipiano/