Blog

  • Bizamugiraho ingaruka: Me Gisagara yavuze kuri Charles Onana wahamijwe guhakana Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni ibyaha yakoze abinyujije mu gitabo yasohoye tariki ya 30 Ukwakira 2019, gifite umutwe ugira uti 'Rwanda, la vérité sur l'Opération Turquoise: Quand les archives parlent'.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, umunyamategeko Richard Gisagara wanaburanye urwo rubanza yagaragaje ko icyo cyemezo gishimishije, bijyanye n'uko bari bamaze imyaka 12 basaba ko no mu Bufaransa hahanwa icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati 'Ni inzira ndende twanyuzemo kuva mu 2013 kugeza mu 2015 ubwo urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga rwategekaga u Bufaransa gushyiraho itegeko, kugeza mu 2017 ubwo ryashyirwagaho. Icyakora kuva ubwo kugeza uyu munsi nta muntu wari wagahamijwe icyaha. Ubu rero icyaha cyafashe aba mbere barimo Charles Onana na Damien Serieyx wakosoye iki gitabo cye.'

    Me Gisagara yavuze ko icyo cyemezo cy'urwo rukiko rwo mu Bufaransa gikwiriye kubera urugero n'abandi bagize iki gihugu kiyobowe na Emmanuel Macron indiri y'abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu iburana rya Charles Onana, uyu munya-Cameroun w'Umufaransa yari yaherekejwe n'abantu cyane cyane bafite aho bahuriye no gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Me Gisagara akavuga ko no kuri iyi nshuro ari ko byari binameze mu gusoma urubanza.

    Ati 'Bari benshi cyane. Bari buzuye no hanze. Bari batangiye kongera kugerageza gukora imyigaragambyo, ariko abapolisi baba hafi hirindwa ko bateza akavuyo. Mu cyumba na bwo bari benshi cyane. Icyemezo kimaze gutangazwa ntabwo babyishimiye, bagiye hanze batuka u Bufaransa n'u Rwanda ariko abapolisi baba hafi.'

    Me Gisagara yagaragaje ku mategeko ahana abarengera cyangwa bakoresha nabi uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, iyo uhamijwe ibyaha ari ubwa mbere bimubayeho, igihano kiba kidakakaye, igikomeye bikaba icyasha ku wagikoze kuko hari byinshi abura.

    Ati 'Nta muntu wongera kuguha ijambo, ntuca kuri za televiziyo zizwi zikomeye, ntiwongera gutanga ibiganiro mbwiraruhamwe.'

    Charles Onana yahanishijwe gutanga ihazabu ya 8400 by'Amayero, akaba afite iminsi 120 yo kuba yayatanze, yayirenza agafungwa iminsi 120 bikaba uko no kuri mugenzi we, Damien Serieyx wahanishijwe ihazabu ya 5000 by'Amayero.

    Me Gisagara ati 'Icya ngombwa ni uko Charles Onana yahamijwe icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, na we bikazamugiraho ingaruka mu byo yakoraga na cyane ko nta kandi kazi yari afite uretse gutangaza ibisebya u Rwanda cyangwa bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Onana na Serieyx kandi bategetswe guha indishyi y'ibihumbi 11 by'Amayero imiryango itandukanye yatanze ikirego, arimo 1000 bazaha IBUKA France, 2000 azahabwa LICRA, 2000 azahabwa CRF, 2000 bazaha CPCR, 2000 bazaha Survie, 1000 bazaha FIDH na 1000 bazaha LDH.

    Icyakora Charles Onana yagaragaje ko azajurira nubwo atahise abikora ku mugaragaro, Me Gisagara akavuga ko icyari ingenzi kwari ukumuhamya ibyo yakoze, icyemezo kizabaha uburyo bwo gukumira ko uyu mugabo yakomeza gukora mu nkovu u Rwanda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-inzira-tumazemo-imyaka-12-me-gisagara-ku-cyemezo-cy-u-bufaransa-gihamya

  • Ibiciro ku masoko mu Rwanda byazamutseho 5% mu Ugushyingo 2024 – #rwanda #RwOT

    Muri rusange ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 5% ugereranyije n'Ugushyingo 2023, ni mu gihe ibiciro mu byaro byiyongereyeho 2.4% ugereranyije n'Ugushyingo 2023.

    NISR yatangaje ko mu kwezi k'Ugushyingo 2024, mu mijyi ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2.1%, ibiciro by'amazu, amazi, amashanyarazi, gaz n'ibindi bicanwa byiyongereyeho 4.4% n'ibiciro by'ibijyanye n'ubwikorezi byiyongereyeho 15.6%.

    Ni mu gihe ibyatumye ibiciro byiyongera mu byaro birimo ibiciro by'ibinyobwa
    bisembuye n'itabi byiyongereyeho 14.1%, ibiciro by'amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n'ibindi bicanwa byiyongereyeho 5.5% n'ibiciro by'ibijyanye n'ubwikorezi byiyongereyeho 20.6%.

    Muri rusange ibiciro bikomatanyirije hamwe mu mujyi no mu cyaro byazamutse ku kigero cya 3,4% ugereranyije n'Ugushyingo 2023.

    Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi k'Ugushyingo 2024, ni ibiciro by'ibinyobwa bisembuye n'itabi byiyongereyeho 11.6%, ibiciro by'amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n'ibindi bicanwa byiyongereyeho 5% n'ibiciro by'ibijyanye n'ubwikorezi byiyongereyeho 16.7%.

    Iyi raporo kandi igaragaza ko igiciro ku bikorerwa imbere mu gihugu cyazamutse ku kigero cya 5% ugereranyije n'umwaka ushize, kikaba cyarazamutseho 0.3% ugereranyije n'ukwezi kwabanje. Igiciro ku bituruka hanze cyo kiyongereye ku kigero cya 5.1% ugereranyije na 2023.

    Ibiciro ku masoko mu Rwanda byazamutseho 5% mu Ugushyingo 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiciro-ku-masoko-mu-rwanda-byazamutseho-5-mu-ugushyingo-2024

  • Amb. James Ngango yashyikirije Papa Francis impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Vatican – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabereye i Vatican ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024.

    Wabaye nyuma y'aho ku itariki ya 4 Ukuboza, Ambasaderi Ngago yakiriwe na Musenyeri Javier Domingo Fernández González, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Protocole i Vatican, wamusobanuriye uburyo igikorwa cyo gutanga izo mpapuro gikorwa.

    Kuwa 5 Ukuboza 2024, Ambasaderi Ngago yanagiranye ibiganiro na Musenyeri Roberto Campisi, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa by'Imikoranire n'Ibihugu na Vatican.

    Bagarutse kuri gahunda zigamije kurushaho guteza imbere ubufatanye n'ubutwererane.

    Mu ruzinduko yagiriye i Vatican, Ambasaderi Ngango yagiranye kandi ibiganiro na Musenyeri Miroslaw Stanislaw Wachowski, Umunyamabanga wa Vatican Wungirije Ushinzwe ububanyi n'amahanga.

    Ibiganiro byabo byagarutse ku gushimangira ubufatanye hagati y'u Rwanda na Kiliziya, cyane cyane mu nzego z'uburezi, ubuvuzi n'imibereho myiza y'abaturage.

    Umubano hagati y'u Rwanda na Vatican watangiye mu mu 1964 ndetse kuri ubu Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri mu bafatanyabikorwa ba mbere mu bikorwa by'iterambere, binyuze mu miryango y'abihayimana ndetse n'imiryango itegamiye kuri Leta ikorana na Kiliziya Gatolika.

    Biteganyijwe ko nyuma yo gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Vatican, i Liechtenstein ndetse no mu Busuwisi, Ambasaderi James Ngango azashyikiriza Abakuru b'Ibihugu bya Slovenia na Otriche impapuro zimuha ububasha bwo guhagararira u Rwanda muri ibyo bihugu byombi mu gihe cya vuba.

    Amb. James Ngango yashyikirije Papa Francis impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Vatican

    Amb.Ngango yiyemeje gukomeza guteza imbere umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Vatican

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-james-ngango-yashyikirije-papa-francis-impapuro-zimwemerera-guhagararira-u

  • Maurice Toroitich yagizwe Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda – #rwanda #RwOT

    Maurice Toroitich wahawe inshingano nshya muri iyi banki, si mushya mu by'amabanki kuko amaze hafi imyaka irenga 30 ateza imbere urwo rwego muri Afurika y'Uburasirazuba.

    Yibukirwa ku muhate yagaragaje ubwo yari Umuyobozi Mukuru wa KCB Bank Rwanda, aho yari ishyiga ry'inyuma mu kwagura isoko ry'iyo banki bikaba uko no kuri BPR Bank Rwanda yabereye umuyobozi.

    Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi ya NCBA Bank Rwanda, Dr. Benjamin Rugangazi, yashimangiye ko Maurice wanabaye Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi y'Ihuriro ry'Amabanki mu Rwanda, ubuhanga n'ubunararibonye bwe byivugira, ko nta gushidikanya buzagira uruhare rukomeye mu iterambere rya banki yahawe kuyobora.

    Ati 'Aje mu bihe byiza, aho turi gushyira imbaraga nyinshi mu guteza imbere banki twagura ibikorwa ari na ko twongera umubare w'ibigo binini dukorana. Bijyanye n'ubuhanga afite, twizeye iterambere ritaziguye rya banki ndetse no kurushaho kunoza serivisi zihabwa abakiliya n'abafatanyabikorwa.'

    Maurice ufite impamyabumenyi zitandukanye zimugira n'umubaruramari w'umwuga nka CPA, yize muri Kaminuza ya Nairobi aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by'ubucuruzi n'indi y'icyiciro cya gatatu yakuye muri Kaminuza ya Strathmore na yo iherereye i Nairobi muri Kenya.

    Agaragaza uburyo yakiriye inshingano nshya, Maurice yavuze ko yishimiye kuza kubakira ku bikorwa bikomeye byakozwe n'abamubanjirije mu gukomeza guteza imbere NCBA Bank Rwanda na cyane ko iri mu kindi cyiciro cy'iterambere.

    Ati 'Muri NCBA tugiye kwimakaza umuco wo gukorana bya hafi ariko dukorera hamwe mu gukomeza guteza imbere urwego rw'imari mu Rwanda. Bizanakorwa kandi binyuze mu gufatanya n'abafatanyabikorwa batandukanye bari mu gihugu.'

    NCBA Bank Rwanda Maurice yahawe kuyobora ni kimwe mu bigo bya NCBA Group gitanga serivisi zaguye z'imari ku bigo binini, ibito n'ibiciriritse n'abakiliya ku giti cyabo, ikagira amashami 115 mu Rwanda, Uganda, Tanzania no muri Côte d'Ivoire.

    Ubwo bushobozi butuma NCBA Group iha serivisi abarenga miliyoni 60, ikaba imwe muri banki za mbere muri Afurika zifite abakiliya benshi.

    Abakiliya ba NCBA Bank Rwanda bafashwa n'abakozi b'amashami ane yo mu Mujyi wa Kigali n'andi ari mu turere twa Musanze, Nyagatare na Kayonza, ndetse mu minsi iri imbere NCBA Bank Rwanda irateganya gufungura amashami mu turere twa Rubavu na Rusizi.

    Binyuze mu bufatanye iyi banki ifitanye na MTN Mobile Money Rwanda Ltd kuri gahunda yo kwizigamira no gutanga inguzanyo ya “MoKash”, banki yabashije kubona abakiliya barenga miliyoni 4,7 aho hamaze gutangwa inguzanyo miliyoni 13 zifite agaciro ka miliyari 386 Frw.

    MoKash kandi ikomeje urugendo rwayo rwo kwimakaza serivisi z'imari zidaheza aho ubu abari n'abategarugori miliyoni ebyiri bayikoresha bikaba uko no kuri miliyoni 2,5 z'urubyiruko.

    Maurice Toroitich ni we Muyobozi Mukuru mushya wa NCBA Bank Rwanda

    Nicholas Musyoka wari Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa NCBA Bank Rwanda yahererekanyije ububasha ka Maurice Toroitich wahawe kuyobora iyi banki

    Ubuyobozi bwa NCBA Group bwakiriye Maurice Toroitich nk’umuyobozi mushya wa NCBA Bank Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/maurice-toroitich-yagizwe-umuyobozi-mukuru-wa-ncba-bank-rwanda

  • Byagenda gute umutoza wAmavubi Trosten Frank… – #rwanda #RwOT

    Ubwo u Rwanda rwari rumaze kunganya ubusa ku busa na Nigeria mu gushaka itike y'igikombe cy'Africa, Umudage utoza u Rwanda Trosten Frank Spitller yavuze ko amasezerano ye narangira azamanika inkweto atozanya, ashimangira ko yashaje ndetse ko yari afite ubwoba ko itazamugeza ku musozo w'amasezerano ye.

    Nyuma yo gutangaza ko azamanika inkweto ye kandi yari amaze kugaragaza imbaraga nyinshi mu kubaka ikipe y'Amavubi atsinda, ababishinzwe bihutiye kumuganiriza ngo abe yakwisubiraho ku cyemezo yari yarafashe.

    Umuyobozi wa FERWAFA Munyantwali Alphonse yari aherutse kubwira itangazamakuru ko mu minsi mike, bazatangariza abanyarwanda ibyerekeye amasezerano y'umutoza Trosten Frank Spitller.

    Akimara guhaguruka mu Rwanda, abakunzi ba ruhago batashwe n'ubwoba batekereza ko Trosten Frank Spitller agiye ubutazagaruka, kuko yamaze kuva mu Rwanda atarahabwa amasezerano mashya. 

    Abasesengurira hafi ruhago bashimangiye ko icyajyanye Trosten Frank Spitller iwabo, ari ukwizihiza iminsi mikuru, cyane ko mu Budage bagira umuco wo kwizihiza iminsi mikuru bari kumwe n'imiryango yabo banywa inzoga nyinshi cyane.

    Ikindi cyatumye abakunzi ba ruhago mu Rwanda bagira ubwoba, ni uko kuba Trosten Frank Spitller yavuye mu Rwanda atarahawe amasezerano mashya, byamubera impamvu nyamukuru yo kutazagaruka, cyane ko n'ubundi yari afite gahunda yo gusezera ku mirimo yo gutoza ruhago.

    Umutoza w’Amavubi Trosten Frank spitller yamaze gusubira iwabo mu Budage

    Ibyo Amavubi yahomba mu gihe Trosten Frank yagenda ubutagaruka

    1. Ubuyobozi bukomeye no gushyira ku murongo

    Spittler azwiho gukoresha uburyo bwo guha abakinnyi amabwiriza asobanutse kandi agendanye n'umurongo yifuza ko ikipe igenderaho. Afasha buri mukinnyi kumva neza uruhare rwe mu kibuga, bigatuma bakina bafite intego isobanutse.

    Aha umutoza w'Amavubi Frank Trosten Spitller yamaze kwereka abakinnyi be ko nta mukinnyi kamara mu ikipe y'iguhugu, ndetse anagaragaza ko iyo umukinnyi akoze neza abibemberwa.

    Twafatira urugero ku mukino wahuje ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi na Benin ukarangira Benin itsinze u Rwanda ibitego bitatu ku busa, aha umutoza yahisemo gukinisha Niyomugabo Claude inyuma kuri gatatu yirengagiza Manguende. 

    Umutoza abajijwe impamvu yakoze ibyo, yavuze cyari nk'igihembo kuri Claude wari witwaye neza ku mukino wa Nigeria, kandi anavuga ko atari guhita akinisha Manguende ngo ni uko abonetse ako kanya kandi hari imikino yari yakinwe mbere atari kumwe na bagenzi be.

    2. Kubaka uburyo bw'imikinire buhoraho

    Spittler yakoze ku buryo abakinnyi bamenya neza uburyo bakina kandi bakabishyira mu bikorwa kenshi mu myitozo no mu mikino kuko baba bazi intego ibajyana mu kibuga.

    Gukina mu buryo budahindagurika cyane byatumye ikipe imenyerana ndetse abakinnyi bagahuza mu kibuga kuko bose baba bahuriye ku ntego imwe, ibi bikaba bimaze kubaka icyizere cyo gutsinda mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi. 

    3. Kubaka imikinire igamije gusatira

    Amavubi yo mu gihe cya Spittler arangwa no gusatirana cyane, aho umutoza ashyira imbaraga ku kugumana umupira ndetse no kugaba ibitero byihuse ku ikipe bahanganye. Ibi bituma bagira amahirwe menshi yo gutsinda kandi bikabangamira amakipe bahanganye.

     4. Gukoresha Abakinnyi bato bari kuva mu rwego rwo hasi (Development)

    Spittler yagize uruhare mu guha amahirwe abakinnyi bato bafite impano, bakazamurwa mu ikipe nkuru kandi bakagirira ikipe akamaro. Uru rubyiruko rufite ingufu n'amashyushyu yo kwitangira igihugu, bigafasha kuzamura umukino w'Amavubi. Kugeza ubu ikipe y'u Rwanda itozwa na Frank Trosten Spitiller mu mukino amaze gutoza Amavubi yinjijwe ibitego 7, yinjiza ibitego11.

    Mu bitego birindwi Frank Trosten Spitller yatsinwe harimo bitanu amaze kwinjizwa n'ikipe y'igihugu ya Benin, kimwe yinjijwe na Libya na kimwe yinjijwe na Djibouti. Ibitego 11 yatsinze harimo Bibiri yatsinze Madagascar, bibiri yatsinze Afurika y'Epfo, kimwe yatsinze Lesotho, kimwe yatsinze Libya, bibiri yatsinze Benin na bitatu yatsinze Djibouti. 

    5. Ubumenyi mu Kureba Ahakenewe Gukosorwa no Kwihutira Gukemura Ibibazo

    Nk'umutoza ufite ubunararibonye, Spittler azi neza uko yakemura ibibazo by’umuvuduko, gutakaza imipira no kwirinda gutakaza ibitego mu buryo budasobanutse. Ibi byahaye ikipe ikizere mu mikino yayo ndetse bigatuma ibasha kurushaho guhagarara neza mu by’umutekano wo mu bwugarizi.

    Ingingo yo gukemura ibibazo mu buryo bwihuse, Frank Trostten Spitller yayishimangiye mu minsi ishize ubwo yari amaze gutsindwa na Djibouti. Kubera ko yari azi neza ko agifite umukino wo kwishyura, yarebye mu bakinnyi yari afite abona badafite imbaraga zo kumufasha gukuramo Djibouti. Ako kanya yahise ahamagara abandi bakinnyi bane maze asezerera abakinnyi batatu mu ikipe y'igihugu.

    6. Kudacika intege no kutagira ubwoba

    Frank trosten Spitller ni urugero rwiza ku batoza badacika intege ndetse batanagira ubwoba. Ibi tubirebera mu mikino yagiye akina aho ibihugu bikomeye bisigaye bijya gukina n'u Rwanda bigenda byikandagira. Kuva yatangira gutoza u Rwanda, ibihugu bibiri bikomeye Frank Trosten Spitller yakinnye na byo ari Afurika y'Epfo na Nigeria kandi ibyo bihugu byombi akaba amaze kubikuraho amanota ane. 

    Umukino wahuje u Rwanda na Afurika y'Epfo, u Rwanda rwatsinze ibitego bibiri ku busa naho uwa Nigeria amakipe yombi agwa miswi.

    Ku kijyanye no kudacika intege, Frank abigaragaza mu mikino akina aho usanga umusaruro mubi akura mu mukino wa mbere utamuca intege zo kwitwara neza mu mukino wa kabiri.

    Kunganya na Mozambique mu mukino wa mbere mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi ntabwo byabujije Frank guhondagura Afurika y'Epfo mu mukino ukurikiyeho. Gutsindwa na Benin mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi mu mukino wa Gatatu ntabwo byamubujije gukubitira Lesotho muri Afurika y'Epfo mu mukino wa Kane.

    Kunganya ba Botwana mu mikino ya gicuti yabereye muri Madagascar ntabwo byabujije Frank gutsinda Madagascar mu mukino wa kabiri, gutsindwa na Benin mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika, ntabwo byamubujije kuyigaranzura mu mukino wakurikiye. 

    Gutsindwa na Djibouti mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Africa CHAN, ntabwo byamubujije kuyandagariza mu maso ya Perezida Kagame akanayisezerera. 

    Ku ngoma ya Trossten Frank Spitller kandi, u Rwanda n'ubwo rutagiye mu gikombe cya Africa, rwagaragaje ubuhanga budasanzwe, harimo no gutsinda igihugu gikomeye nka Nigeria mu rugo. 

    Trosten Frank Spitller amaze kugeza u Rwanda ku rwego rwo guhangamura ibihangange nka Nigeria

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149421/byagenda-gute-umutoza-wamavubi-trosten-frank-spitller-agiye-ubutagaruka-149421.html

  • Wishyura angahe kugira ngo uyiparike? Diamond… – #rwanda #RwOT

    Amakuru atangwa n'urubuga rwa RwandAir, agaragaza ko ukoresheje 'Private Jet' uvuye mu Mujyi wa Dar es Sallam muri Tanzania, ukoresha isaha imwe n'iminota 51' (1 hour 51 minutes). 

    Ni mu gihe uturutse mu Mujyi wa Addis Ababa, ukoresha isaha 2 n’iminota 30′; mu Mujyi wa Nairobi ukoresha isaha 1 n’iminota 12′, naho i Kampala ukoresha iminota 36′.

    Diamond afite gahunda yo kumara iminsi ibiri i Kigali. Ushingiye kuri gahunda yo kwishyura kugira ngo uparike 'Private Jet' ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, bisaba ko wishyura amadorali ari hagati ya 3,500 [4,878,817.16 Frw] n'amadorali 18,000 [25,091,059.68 Frw] ku isaha.

    Inyandiko nyinshi ziri kuri internet, zo zikavuga ko kugira ngo gusa uparike 'Private Jet' ku kibuga cy'indege icyo ari cyo cyose wishyura amadorali ari hagati ya 100 ndetse n'amadorali 1,500.             

    'Private Jet' ziri mu bwoko butandukanye, bituma n'amafaranga yishyurwa kugira ngo uparike ku kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali atangana. Bishingira mu kuba zitangana mu burebure cyangwa se mu ngano muri rusange, igihe igomba kumara ku kibuga cy'indege n'ibindi. 

    'Private jet' yo mu bwoko bwa 'Turboprop' wishyura ari hagati ya $1,800—$2,300; iya 'Very light jet' wishyura $3,000—$3,800, 'Light jet' wishyura '$5,400—$6,300;, 'Midsize jet' ukishyura $6,400—$8,000, 'Super midsize jet' wishyura $8,900—$10,000, ni mu gihe 'Heavy jet' wishyura $10,000—$14,000.

    Amakuru avuga ko Diamond yasabye 'Private Jet' ahanini bitewe n'uko afite ibindi bitaramo azaba arimo ahantu hatandukanye, bityo akeneye indege izamwihutisha kugira ngo azabashe guhita agera mu Mujyi wa Kigali.

    Diamond si we wa mbere usabye 'Private Jet' kugira ngo agera i Kigali. Kuko muri Kanama 2023, Kizz Daniel yageze i Kigali ari mu indege yihariye, hatanzwe Miliyoni 20 Frw kugira ngo abashe kugera ku kibuga cy'indege cya Kigali.

    Ni icyemezo cyafashwe ahanini bitewe n'uko indege yari yasize Kizz Daniel, mu bitaramo yarimo mu gihugu cya Tanzania n'ahandi.

    The Ben aherutse gutangaza ko azataramira muri BK Arena, ku wa 1 Mutarama 2025 mu gitaramo cyihariye, kandi azataramana ku rubyiniro 'n'abahanzi bose twakoranye indirimbo' kuko 'ngomba gukora ibishoboka byose bose bakazahaboneka'.

    Mu bahanzi ba hafi bazagaragara muri iki gitaramo harimo nka Riderman, Tom Close, Kevin Kade, Element, umuraperi Kivumbi King n'abandi bagiye bakorana ibihangano mu bihe bitandukanye, kandi byakunzwe mu buryo bukomeye.

    Avuga kuri iyi ndirimbo ye 'My Name' na Kivumbi King izasohoka muri iki cyumweru, The Ben yumvikanishije ko idasanzwe. 

    Ati 'Nizeye ko iyi izahindura ikibuga cy'umuziki. Ariko kandi dufite indirimbo nyinshi ziri kuri Album ndetse n'abahanzi batandukanye, kandi niteguye kuzazibamurikira ku mugaragaro, tariki 1 Mutarama 2024.

    Uyu muririmbyi yashimangiye ko 'iyi ndirimbo izaba iy'umwaka uko byagenda kose'. The Ben yavuze ko mu rugendo rwo kwitegura kumurika Album ye, yatangiye gushyira hanze indirimbo ze zirimo nka 'True Love' yakoreye muri Country Records yashinzwe na Noopja.

    Mu buryo bw'amajwi, iyi ndirimbo yakozwe na Producer Real Beat, ndetse no mu kuyandika barakoranye. Ni indirimbo avuga ko bazakorera amashusho, kandi izasohoka mu gihe kiri imbere; ndetse mu ndirimbo azaririmba iri ku rutonde.

    The Ben yavuze ko iki gitaramo cye kizanarangwa n'ibintu byinshi cyane birimo n'ibishimangira umuco w'u Rwanda. Ati 'Tujya tubibona kenshi, aho abahanzi bahuza ibigezweho, ndetse n'umuco w'u Rwanda muri rusange.'  Yavuze ko azataramana kandi n'Itorero Inyamibwa, Itorero Ishyaka ry'Intore n'abandi.


    Diamond na The Ben bakoranye indirimbo 'Why', ndetse bombi bayiririmbye mu birori bya Trace Awards mu 2023 

    Diamond yasabye ko ahabwa 'Private Jet' kugirango azabashe kugera i Kigali 


    The Ben yatangaje ko tariki ya 1 Mutarama 2025 azakorera igitaramo gikomeye muri BK Arena

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHY' YA THE BEN NA DIAMOND


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149417/wishyura-angahe-kugira-ngo-uyiparike-diamond-yasabye-private-jet-kugirango-agere-i-kigali-149417.html

  • Butera Knowless yakiranywe urugwiro i Kampala… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi uri gukora kuri Album ye nshya, yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu rukererera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024. 

    Ageze i Kampala, yakiriwe mu buryo bwihariye n’abamutumiye muri iki gitaramo; ndetse biteganyijwe ko hari inama agomba kwitabira mbere y’uko ataramira abafana be n’abakunzi b’umuziki we, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukuboza 2024, kuri Nomad Bar and Grill.

    Knowless afitanye amateka meza na Uganda, kuko yahakoreye ibitaramo mu bihe bitandukanye, ndetse hari bamwe mu bahanzi baho bakoranye indirimbo zagiye ziganza cyane mu itangazamakuru.

    Agiye kuririmba muri Nomad abisikana na Producer Element wahataramiye mu Cyumweru gishize, ku wa 24 Ugushyingo 2024.

    Ndetse, binateganyijwe ko na Rudeboy wamamaye muri Nigeria azahakorera igitaramo ku wa 19 Ukuboza 2024. Ni mu gihe Pallaso na Harmonize bazahataramira ku wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2024, mu gitaramo kizaherekezwa no gusabana n'abafana.

    Knowless aherutse kubwira InyaRwanda, ko yiteguye kuzatanga ibyishimo muri iki gitaramo cyane, ko yari amaze igihe kinini atagera muri Uganda.

    Yavuze ati “Igitaramo nyiteguye neza. Sinjye uzabona nsubiye muri Uganda gutaramana n’abavandimwe baho, inshuti, abanyarwanda n’abanya-Uganda bahatuye bose, ni nyuma y’igihe kitari gitoya naherukagayo.'

    'Rero ndishimye cyane gusubirayo, niteguye neza, icyo niteguye ni ukwishima, ni ukwishimana n’abantu, ni ugusabana, niteguye neza cyane. Intego yanjye ni ukugirango abantu bishime banezerwe, kuko iyo umuntu asohotse yaje gusangira n’inshuti, aba yaje kwishima.”

    Uyu muhanzikazi yavuze ko iki gitaramo kiri mu murongo wo gufasha Abanya-Uganda n’Abanyarwanda babarizwa muri kiriya guhugu ‘gusoza neza umwaka’.

    Kandi n'Abanyarwanda bari mu Rwanda nta n'umwe uhejwe bazajyaa nawe. Ati “Ndabatumiye abantu bose bari muri Uganda, n’abari mu Rwanda bashaka kuza tukigendera kwinezerwa i Kampala nabo ndabatumiye baze, kuri Nomad, twinizererwe twishime.”

    Knowless agiye kuririmbira muri Uganda, nyuma y'uko ku wa 10 Ukwakira 2024 yataramiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze mu gitaramo cya 'African Rythms' gitegurwa n'umuryango 'Global Livingston Institute', cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Colorado. 

    Butera Knowless yageze i Kampala yakirwa na bamwe mu bafana be bahabarizwa 


    Urukumbuzi rwari rwo ku bakunzi ba Butera bamuherukaga mu myaka 7 ishize 

    Knowless yatangaje ko yiteguye gususurutsa abakunzi be, muri iki gitaramo yahuje n’impera z’umwaka 


    Knowless yakoreye ibitaramo bikomeye muri Uganda, ndetse hari abahanzi baho bakoranye indirimbo 




    Imyaka irindwi yari ishize, Knowless atagera muri Uganda



     Knowless azataramira abafana be n'abakunzi be kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'OYA SHAN' YA BUTERA KNOWLESS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149429/butera-knowless-yakiranywe-urugwiro-i-kampala-amafoto-149429.html

  • Ngororero: Gutinya kwiteranya, imwe mu mpamvu zitiza umurindi ihohotera – #rwanda #RwOT

    Ibi bwagaragajwe mu gikorwa cy'ubukangurambaga bwa RIB ku byerekeye ihohotera. Ubu bukangurambaga bwakorewe mu Murenge wa Kabaya, mu Karere ka Ngororero.

    Bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze mu Murenge wa Kabaya, basobanuye ko guhishira ihohoterwa babiterwaga ahanini no kutamenya amoko yaryo n'ibyaha biyashingiyeho, no kuba abahohoterwa ubwabo badakunda uwabatangira amakuru kuko bifatwa nko gusebya umuryango.

    Nzakizwanimana Béatrice uyobora umwe mu midugudu yo mu Murenge wa Kabaya muri Ngororero, yavuze ko yari yarahisemo kwifata, atagitanga amakuru yafasha mu gukumira ihohoterwa, yirinda ko umuryango urimo iryo hohotera wamufata nk'aho ari kuwutaranga no kuwusenya.

    Ati 'Usanga umugore iyo tumugiriye inama ngo aregere ihohoterwa yakorewe, yanga kubikora ngo batamufungira umugabo. Umugore iyo avuze ngo umugabo nashaka anyice se, urumva ataba akuzitiye? Ubu hari urugo ntabasha kugeramo kuko umugabo waho arampiga avuga ko ari njyewe umusenyera urugo, sinzi niba mwaduha inama zo kujya duca inyuma tukabakorera raporo rwihisha.'

    Ngendahayo Jean Baptiste, umwe mu Nshuti z'Umuryango mu Murenge wa Kabaya, yavuze ko hari amakuru amenya ariko akirinda kuyatanga mu nzego zishinzwe kurwanya ihohotera kuko bene yo baba badashaka ko asohoka ngo ajye hanze.

    Yagize ati 'Usanga umubyeyi ahohoterwa ariko ntashake gutanga amakuru kuko iyo abantu badutabaje umuntu tumugeza kwa muganga, ariko akagenda ayobya uburari ko yaguye akavunika kandi yari yakubiswe. Ibyo rero, bituma natwe tutamenya uko twakurikirana ibyo bibazo kuko niba nyir'ubwite na we adashaka ko amakuru ye asohoka akatwita abanyamagambo, tukabura uko tumufasha.''

    Gusa ariko, ngo Ngendahayo yahinduye imyumvire nyuma yo guhugurwa na RIB, akavuga ko agiye kujya atanga amakuru, ari na bwo azaba abaye inshuti y'umuryango nyakuri.'

    Umukozi w'Akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry'umuryango, Mukantabana Odette, yavuze ko hari abagore bagihohoterwa kubera imiryango yabo, aho yifashishije urugero, yagaragaje ko we ubwe azi urugero rw'umugabo wakubise umugore we akamukomeretsa, ariko inkiko zikaza kumugira umwere kubera ko abagize umuryango we basabye umwe mu bana be kubeshya ko nyina yakomerekejwe no kugwa hasi aho gukubitwa.

    Ati 'Twabimenye nyuma habonetse ubutumwa bwa telefone nyinawabo yandikiye uwo mwana amushimira ko yafunguje se. Ni urugamba tugomba gukomeza kurwana na rwo.''

    Umukozi muri Isange One Stop Centre, Mukankaka Alice, yavuze ko kudatanga amakuru ku wahohotewe bihereye hasi, bituma inzego zindi zo hejuru zitabasha kumufasha, bikaba byanatuma uwahohotewe arengana no mu butabera, kuko kenshi ibimenyetso biba byasibanganye.

    Ati 'Ntimukagire impungenge ko umuntu yahishiriye amakuru cyangwa adashaka kuyatanga, ahubwo mwe nimutinyuke muyatange kuko n'iyo azadufasha kumurenganura. Uwo wifuza ko umugabo we arekurwa ngo mu rugo badasonza cyangwa bakamusenda, abikora atishimye. Mwe nimubivuge, ni bwo muzaba mutanze umusanzu nk'abayobozi.'

    Mu bindi bibazo by'ihohoterwa rikorerwa mu ngo bigahishirwa, harimo gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, gusesagura umutungo w'urugo, umwe mu bashakanye agatinya kubiregera byitwa ko abikoze yaba asenye urugo, ingaruka zivamo zikabamo no kwicana ku bashakanye kuko habuze uwabafasha kugaragaza ibibazo biri mu ngo.

    Nubwo nta mibare ihamye ihari, ariko bigagara ko abagore bahohoterwa kurusha abagabo mu Karere ka Ngororero

    Ubu bukangurambaga bubaye mu gihe isi yose iri mu gihe cy'iminsi 16 yo kurwanya ihohotera, aho isi yifuza umuryango mwiza uzira ihohotera.

    Ubuyobozi bwa RIB bwibukije abayobozi b’inzego z’ibanze ko ari itara ry’abaturage, bityo ko banakwiye gufata iya mbere mu kurwanya ihohotera rihabera, baritangira amakuru

    Nzakizwanimana Beatrice uyobora umwe mu midugudu muri Ngororero, yavuze ko mbere y’ubu bukangurambaga yari yarahisemo kwifata aho gutanga amakuru, ariko ubu akaba agiye guhindura imikorere

    Gitifu w’Umurenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero, Ndayisenga Simon, yavuze ko imyumvire ikiri hasi ku ihohoterwa mu miryango, bisaba urugendo kuyihindura

    Abayobozi bo mu nzego z’ibanze barimo ba mudugudu, abajyanama b’ubuzima, inshuti z’umuryango n’abandi, bajyaga bahisha amakuru banga kwiteranya, bavuze ko bagiye guhindura imikorere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-gutinya-kwiteranya-imwe-mu-mpamvu-zitiza-umurindi-ihohotera

  • Brig Gen Karuretwa Patrick yagizwe Perezida w'Urukiko Rukuru rwa Gisirikare – #rwanda #RwOT

    Iteka rya Minisitiri w'Intebe ryasohotse ku wa 9 Ukuboza 2024, rigaragaza ko hakozwe impinduka no mu Rukiko rwa Gisirikare aho Lt Col Muhigirwa Gerard, yagizwe Visi Perezida warwo.

    Abandi bahawe inshingano ni Lt Ndayishimiye Darcy na Lt Mukasakindi Thérèse bagizwe Abacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare.

    Rigaragaza ko Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 9 Ugushyingo 2024 ari yo yasuzumye kandi ikemeza ko aba basirikare bashyirwa muri izi nshingano.

    Brig Gen Karuretwa Patrick yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z'u Rwanda, inshingano yagiyemo avuye ku mwanya w'Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo ya Kabiri y'Ingabo ikorera mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Yabaye kandi Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida wa Repubulika guhera mu 2013 kugeza mu ntangiriro za 2021.

    Brig Gen Karuretwa ni umunyamategeko wayaminurije muri Kaminuza y'u Rwanda mu 2000, akomereza muri The Fletcher School at Tufts University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakuye Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu mategeko mpuzamahanga.

    Muri iyi kaminuza kandi hagati ya 2008-2009 yahize amasomo ajyanye n'Umutekano Mpuzamahanga, n'Umutekano wa muntu.

    Nyuma yaho, yamaze imyaka 10 akora muri Perezidansi ya Repubulika ku myanya itandukanye, bwa mbere kuva muri Nyakanga 2011 kugera muri Werurwe 2016 yari Umujyanama mu by'umutekano.

    Kuva mu Ugushyingo 2013 kugera muri Nyakanga 2021, yari Umunyamabanga wihariye w'Umukuru w'Igihugu.

    Brig Gen Karuretwa yinjiye mu gisirikare mu rugamba rwo kubohora igihugu mu 1992.Karuretwa yavutse ku wa 9 Ugushyingo 1974, ni umugabo wubatse.

    Brig Gen Karuretwa yagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/brig-gen-karuretwa-patrick-yagizwe-perezida-w-urukiko-rukuru-rwa-gisirikare

  • Harimo ikirusha ijwi kunyaruka inshuro 10: Ib… – #rwanda #RwOT

    Dore urutonde rw'ibihugu 10 bifite ibisasu kirimbuzi byinshi n'umubare wa buri gihugu:

    1. U Burusiya

    Bufite ibisasu 5,889. U Burusiya ni igihugu gifite umubare munini w'intwaro kirimbuzi zo mu bwoko butandukanye, harimo izishobora gutera kure cyane no mu bihugu byo ku yindi Migabane. Mu bisasu bya kirimbuzi iki gihugu gifite harimo icyitwa Oreshnik kigendera ku muvuduko uri hagati y’Ibilometero 2,5-30 ku Isegonda ni ukuvuga ko gikubye incuro 10 umuvuduko w’ijwi.

    2. Amerika

    Ifite ibisasu 5,244. Amerika, kimwe n'u Burusiya, ifite ibikoresho byayo mu birindiro hirya no hino ku Isi kandi ifite ubushobozi bwo gukora ibitero byo mu kirere no mu mazi.Muri Missile nshya Amerika ifite harimo iyitwa Sentinel ICBM(LGM-35A) na Precision Strike Missile(PrSM) igendera ku muvuduko ukubye 5 uw’ijwi.

    3. U Bushinwa

    Bufite ibisasu 410. U Bushinwa bukomeje kwiyubaka mu bya gisirikare, kandi byitezwe ko uyu mubare uzakomeza kwiyongera.Mu bisasu bisha u Bushinwa bufite hari Dongfeng-31(DF-31)AG igendera ku muvuduko w’ibilometero birenga 8 ku isegonda.

    4. U Bufaransa:

    Bufite ibisasu 290.U Bufaransa bufite intwaro zo mu mazi no mu ndege zishobora kwitabazwa igihe icyo ari cyo cyose. Mu ntwaro nshya u Bufaransa bwibitseho harimo SM40 na SCALP-EG yahawe akazina ka Storm Shadow Missile ishobora kugendera ku muvuduko w’ibilometero 2,4000 ku saha.

    5. U Bwongereza

    Bufite ibisasu 225.U Bwongereza bwibanda ku ntwaro zo mu mazi zifite ubushobozi bwo kurasa kure cyane.Mu bisasu bishya iki gihugu gifite harimo SPEAR 3 gishobora kugenda ku muvuduko w’ibilometero 6,000 ku Saha ndetse ikaba ari Missile idashobora gupfa kuraswa kuko iyo igeze mu kirere ishobora duhindurirwa icyerekezo mu buryo bworoshye.

    6. Pakisitani

    Ifite ibisasu 170.Pakisitani ikomeza gushora mu kongera ubushobozi bwa kirimbuzi kugira ngo ihangane n'abaturanyi barimo nk’u Buhinde. Muri Missile Pakistan ifite harimo iyitwa Shaheen III ishobora kugendera ku muvuduko w’ibilometero 22,500 ku Saha.

    7. U Buhinde

    Bufite ibisasu 164. U Buhinde bushobora cyane mu kwiyubaka mu gisirikare no kongera ibikoresho bya kirimbuzi ukurikije umuvuduko bugaragaza.U Buhinde bufite icyitwa Agni Prime Missile ishobora kurasa ku muvuduko uri hagati y’ibilometero 1,000 kugeza ku 2,000.

    8. Israel

    Ifite ibisasu 90, nubwo idakunda kubishyira ku mugaragaro, ariko nayo yibitseho ibisasu kandi ni igihugu kitiyoroheje mu bya gisirikari. Mu bisasu bishya byakirimbuzi Israel yibitseho harimo icyitwa Jericho Missille.

    9. Koreya ya Ruguru

    Ifite ibisasu 30. Koreya ya Ruguru ikomeje kwerekana ubushake bwo gukomeza kubaka intwaro zayo nubwo ifite ubukungu bwazahaye.Mu bisasu kirimbuzi iki gihugu cyibitseho harimo icyitwa Hwasong-19(HS-19), gishobora kurasa ku muvuduko w’Ibilometero 15,000 ku Saha.

    10.Iran

    Nubwo idafite ibisasu byemewe ku mugaragaro, birakekwa ko iri mu nzira yo kubikora kandi amakuru amwe agaragaza ko Iran yibitseho ibitwaro bya kirimbuzi.

    Kimwe mu bisasu bikomeye Iran ifite, ni icyitwa Sejil gishobora kurasa ku muvuduko rw’ibilometero 17,000 ku saha.

    Intwaro za kirimbuzi zikomeje guteza impungenge ku mutekano w'Isi, aho ibihugu bikeneye ibiganiro bihamye byo kugabanya izi ntwaro no kurinda umubumbe dutuye binyuze mu kubungabunga amahoro.

    Umwanditisi: Rwema Jules Roger

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149365/harimo-ikirusha-ijwi-kunyaruka-inshuro-10-ibihugu-10-bitunze-ibisasu-bya-kirimbuzi-byinshi-149365.html