Blog

  • Gutereka ubwanwa ku basirikare ba Amerika bigiye kwigwaho n'Inteko Ishinga Amategeko – #rwanda #RwOT

    Mu Cyumweru cya mbere cya Ugushyingo, hasohotse amabwiriza ajyanye n'ibikorwa by'inzego z'umutekano, muri yo harimo asaba Umugaba w'Ingabo zirwanira mu Kirere kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko uwo mushinga ugamije kwemerera abasirikare kugira ubwanwa. Ibyo bigomba gukorwa bitarenze ku wa 1 Mata 2025.

    Abasirikare barwanira mu Kirere, ntibemerewe gutereka ubwanwa, bamaze igihe basaba ko babona uburenganzira bwo gutunga ubwanwa kuko abahabwa ubwo burenganzira, biba bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo iz'ubuzima cyangwa imyemerere y'idini.

    Abasirikare bafite uburwayi bw'uruhu bwitwa 'Pseudofolliculitis barbae' bubatera ibiheri iyo bogoshe ubwanwa, ni bamwe mu bemererwa gutunga ubwanwa.

    Mu 2020, Igisirikare cya Amerika cyatangiye gutanga uruhushya rw'imyaka itanu rwemerera abafite ubu burwayi kugira ubwanwa ariko bugufi, rwari rusimbuye urw'umwaka umwe rwari rusanzwe rutangwa.

    Ubusanzwe bemerera kandi abafite imyemerere y'idini, harimo abo mu idini ya Sikh rifite inkomoko mu Buhinde, Abayahudi, Abayisilamu n'Aba-Heathenry batemera Imana.

    Abasirikare bafite ubwanwa kandi barabubujijwe, akenshi basigara inyuma mu kuzamurwa mu ntera cyangwa nibahabwe amahirwe nk'ay'abandi.

    Abadepite banifuza kumenya ingaruka ubwanwa bushobora kugira ku miyoborere, imyitwarire, umutima w'ubufatanye ku musirikare no kureba niba gutanga uburenganzira bwo kugira ubwanwa byazongera umuhate wo kwinjira mu gisirikare.

    Abasirikare ba Amerika bashobora kwemererwa gutunga ubwanwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gutunga-ubwanwa-ku-basirikare-ba-amerika-bigiye-kwigwaho-n-inteko-ishinga

  • Naby Keïta yerekeje muri Hungary: guhindura umuvuno mu rugendo rwe rwa ruhago #rwanda #RwOT

    Naby Keïta, umukinnyi mpuzamahanga w'Umunya-Guinée, yerekeje mu ikipe ya Debrecen VSC yo muri Hongiriya nyuma yo kuva muri Werder Bremen mu Budage. Keïta, wigeze gukinira ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza, yakomeje kugira ibibazo by'imvune byatumye adakina imikino myinshi muri Werder Bremen, aho yakinnye iminota 107 gusa mu mwaka wa 2023/24.

    Nyuma yo guhagarikwa mu ikipe nkuru ya Werder, yafashe icyemezo cyo gushaka indi kipe kugira ngo ahange umushinga mushya w'umwuga we wa ruhago.

    Debrecen, ikipe iri ku isonga mu rugamba rwo guhatanira imyanya yo hejuru muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Hongiriya( Hungary ), yabonye Keïta nk'umukinnyi uzayibafasha mu kugera ku ntego zayo.

    Iki cyemezo kije mu gihe Keïta w'imyaka 29 ashaka kongera kwigaragaza nk'umukinnyi w'ingenzi nyuma yo kugira ibihe bigoye mu makipe aheruka gukinira.

    Iki ni igikorwa cyerekana ko nubwo yahuye n'ingorane, Keïta agifite ubushobozi bwo kugira uruhare rukomeye muri ruhago, cyane cyane mu ikipe izamuha umwanya uhagije wo kwigaragaza no gukina ku rwego ruhanitse.

     

    Source : https://kasukumedia.com/naby-keita-yerekeje-muri-hungary-guhindura-umuvuno-mu-rugendo-rwe-rwa-ruhago/

  • Utubari, utubyiniro na hoteli byemerewe gukora bigakesha mu minsi mikuru – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo RDB yashyize hanze, yavuze ko iki cyemezo gitangira gukurikizwa kuva kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024, kugeza tariki 5 Mutarama 2025.

    Yavuze ko kiri mu murongo wo gufasha abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.

    Mu 2023 nibwo u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gushyiraho amasaha ntarengwa yo gufunga utubari, utubyiniro na restaurants.

    Guverinoma yafashe icyemezo ko ibikorwa na serivisi byose bitari iby'ingenzi bizajya bifunga saa Saba z'ijoro mu minsi y'imibyizi, na ho mu mpera z'icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bifunge saa Munani z'ijoro.

    Ni umwanzuro ugamije kunoza imitunganyirize n'imikorere y'ibikorwa by'imyidagaduro mu masaha y'ijoro no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w'Abaturarwanda.

    Leta yavuze kandi ko hari byinshi byashingiweho hafatwa icyo cyemezo birimo no gushyigikira gahunda ya Leta imaze iminsi itangiye yo kurwanya ubusinzi cyane cyane mu rubyiruko.

    Iki cyemezo kiri mu murongo wo gufasha abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/utubari-utubyiniro-na-hoteli-byemerewe-gukora-bigakesha-mu-minsi-mikuru

  • Kurambiriza ku nkunga z'amahanga gusa, si igisubizo kirambye – Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024 i Nouakchott muri Maurtanie, mu Nama Nyafurika yiga ku Burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Kwigisha urubyiruko rwacu no kurutoreza Afurika ishyize hamwe, iteye imbere kandi ikwiye.”

    Iyi nama yateguwe n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF.

    Yitabiriwe n'abandi bayobozi barimo Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Maurtanie, Perezida Abdelmadjid Tebboune wa Algerie, Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Umuyobozi wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat n'abandi.

    Perezida Kagame yavuze ko ahazaza h'umugabane wa Afurika hashingiye ku rubyiruko kuko kuri ubu umubare munini w'abatuye uwo mugabane ari urubyiruko.

    Ati “Iki kiragano gishya gifite ubushobozi bwo kuba inkingi mwikorezi y'iterambere n'uburumbuke, bitari gusa kuri Afurika, ahubwo ku Isi muri rusange. Icyo dukeneye gukora ni uguha uru rubyiruko ubumenyi n'ubuhanga byo kugira ngo babashe guhangana ku isoko ry'umurimo.”

    “Mu myaka iri imbere siyansi n'ikoranabuhanga bizatanga amahirwe menshi ajyanye no guhanga ibishya, rero dukwiye gutegurira urubyiruko rwacu ibyo. Icy'ibanze ni uko tugomba gushyira imbaraga mu kubaka uburezi bukomeye.”

    Yavuze ko bikwiye ko buri mwana ahabwa amahirwe yo kwiga, kuko ubushakashatsi bugaragaza ko buri cyiciro cyisumbuye umuntu yize bifasha mu kongera umusaruro byibuze ku kigero cya 10%.

    Ati “Nta gukabya kurimo iyo tuvuze ko uburezi bushobora guhindura ubuzima.”

    Perezida Kgame yavuze ko Afurika igihura n'imbogamizi yo kubura ingengo y'imari ihagije yo gushyigikira uburezi, avuga ko hari ibisubizo bibiri mu rwego rwo kuziba icyo cyuho.

    Ati “Ndashaka gutanga ibisubizo bibiri mu rwego rwo kuziba iki cyuho, ni inshingano za Afurika gukoresha neza umutungo wacu, kwishingikiriza ku nkunga z'amahanga gusa ntabwo ari igisubizo kirambye.”

    Yavuze ko ibihugu bya Afurika bidakwiye kwitiranya ubufatanye no guharira abandi inshingano cyangwa ubuyobozi, ati “Ntabwo ari ikibazo cyo kuba munini cyangwa muto cyangwa kugira ubushobozi buhagije, ahubwo ni ukugira amahitamo mazima.”

    Yatanze urugero rw'uko u Rwanda rwashyize imbaraga mu burezi, ndetse rwongera ingengo y'imari ishyirwamo, aho yavuye kuri 11% mu 2020 ikagera kuri 17% mu 2024, avuga ko bidakwiye kuba kuyongera gusa ahubwo hakwiye no kwitabwa ku ireme kugira ngo haboneke umusaruro urambye.

    Ati “Ibi bivuze gutoza no gushyiraho abarimu bafite ubushobozi, kujyanisha imfashanyagisho n'igihe no gushishikariza gutekereza kure, kuruta kuguma mu mitekerereze isanzwe.”

    Icya kabiri, Perezida Kagame yeretse ibihugu bya Afurika nk'umuti, ni uko ibigo n'imiryango mpuzamahanga bigomba guhuza imbaraga na za guverinoma z'ibihugu kugira ngo hongerwe ubushobozi buhari.

    Ati “Ibihugu byinshi kuri ubu biri gusaba impinduka mu bigendanye n'ishusho y'itangwa ry'inkunga n'imyenda mpuzamahanga, ibi ni byiza, icyo ibihugu byacu bikiri mu nzira y'amajyambere bikeneye, ni ubushobozi bwo kongera ingengo y'imari aho kuba kugira imyenda myinshi.”

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko hakiri urubyiruko rwinshi rwa Afurika rushyira ubuzima mu kaga rujya gushaka amahirwe ahandi, mu gihe hari uburyo rwakubakirwa ubushobozi mu bihugu byarwo.

    Ati “Ndasaba ko tureba kure, ubu tuvuga urubyiruko rwinshi rwa Afurika ruri gushyira ubuzima bwarwo mu kaga, rujya gushaka amahirwe yisumbuyeho mu mahanga, iki ni ikimenyetso ko dukeneye gukora byinshi mu kongerera ubushobozi urubyiruko rwacu, ni ikimenyetso ko hari byinshi byo gukora, ndetse hari byinshi twakora.”

    Inama Nyafurika yiga ku Burezi no gushakira imirimo urubyiruko yabereye i Nouakchott muri Mauritanie

    Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Mohamed Ould Ghazouani wa Maurtanie

    Imihanda y’i Nouakchott yari yarimbishijwe amadarapo y’ibihugu bitandukanye byitabiriye iyi nama birimo n’u Rwanda

    Itsinda rya muzika ryari ryakereye kwakira Perezida Kagame ubwo yageraga muri Maurtanie

    Perezida Kagame na Perezida Mohamed Ould Ghazouani

    Imodoka yari yateguriwe kugendamo Perezida Paul Kagame ajya muri AL Mourabitoune Conference Center ahabereye iyi nama

    Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro na Abdelmadjid Tebboune wa Algerie bahuriye muri iyi nama

    Perezida Kagame na Mohamed Ould Ghazouani bagiranye ibiganiro

    Perezida Kagame na Perezida na Abdelmadjid Tebboune bahuriye muri iyi nama

    Iyi nama yanitabiriwe n’abandi bayobozi barimo Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Maurtanie, Perezida Abdelmadjid Tebboune wa Algerie, Bassirou Diomaye Faye wa Senegal, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat n’abandi

    Iyi nama yabereye muri AL Mourabitoune Conference Center i Nouakchott muri Maurtanie

    Perezida Kagame yavuze ko ahazaza h’umugabane wa Afurika hashingiye ku rubyiruko kuko kuri ubu umubare munini w’abatuye uwo mugabane ari urubyiruko

    Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph ari mu baherekeje Perezida Kagame muri iyi nama.

    Ubwo Perezida Kagame yari ageze ahabereye iyi nama

    Perezida Kagame yabwiye ibihugu bya Afurika ko bitagomba kwishingikiriza ku nkunga z’amahanga gusa

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwishingikiriza-ku-nkunga-z-amahanga-gusa-si-igisubizo-kirambye-perezida-kagame

  • Abigaragambya muri Kenya barasaba guhagarika ubwicanyi bukorwa n'abapolisi #rwanda #RwOT

    Muri Kenya, umwuka w'uburakari n'impungenge bikomeje kwiyongera mu baturage nyuma y'amakuru y'ubwicanyi bukunze kwitirirwa inzego z'umutekano, by'umwihariko abapolisi. Ibi byatumye abaturage bo mu bice bitandukanye by'igihugu cya Kenya bigaragambya ko basaba ko hafatwa ingamba zihamye zo kurwanya ubwicanyi hagati y'abapolisi no gukuraho ibikorwa by'urugomo bishobora gukorerwa abaturage b'inzirakarengane.

    Abigaragambya bavuga ko hari ikibazo cy'uko bamwe mu bapolisi bakoresha nabi ububasha bahawe, bakica cyangwa bagakomeretsa abaturage badafite uko bakwirwanaho.

    Ubu bwicanyi buvugwa ko bufitanye isano n'ibikorwa byo guhosha imyigaragambyo, gushaka amakuru, cyangwa guhana abakekwaho ibyaha, ariko bigakorwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Bimwe mu byo abigaragambya basaba harimo gushyiraho amategeko akomeye yo kugenzura imyitwarire y'abapolisi no guhana by'intangarugero abahamwa n'ibikorwa byo kwica abaturage cyangwa gukoresha imbaraga z'umurengera.

    Abaturage barasaba kandi ko habaho guhabwa amahugurwa yihariye ku bapolisi, akibanda ku burenganzira bwa muntu n'imikoreshereze y'imbaraga mu buryo bwubahirije amategeko.

    Hari ibitekerezo by'uko guhangana n'iki kibazo bisaba ubushake bwa politiki n'ubufatanye bw'inzego zitandukanye. Abayobozi barasabwa gushyira imbere kubahiriza uburenganzira bwa muntu no gusobanura neza inshingano z'inzego z'umutekano.

    Abigaragambya banashyize imbere icyifuzo cyo kugira inzego zigenzura ibikorwa by'abapolisi bishingiye ku bwigenge kandi bufite ubushobozi bwo gukora iperereza ryimbitse ku birego byose bishingiye ku bwicanyi cyangwa ihohoterwa.

    Ikibazo cy'ubwicanyi buterwa n'inzego z'umutekano si ingorabahizi muri Kenya gusa, ahubwo kigaragara no mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika. Ariko mu Rwanda, igihugu gifatwa nk'icyitegererezo mu gucunga umutekano no kubahiriza amategeko, abapolisi bahugurwa kenshi ku burenganzira bwa muntu, kandi hakabaho no kuryozwa amakosa mu gihe bibaye ngombwa.

    Kubera ubwiyongere bw'imyigaragambyo muri Kenya, hari ubwoba ko niba nta gikozwe ngo iki kibazo gikemurwe, bishobora guteza izindi mvururu zishingiye ku kutumvikana hagati y'abaturage n'inzego z'umutekano.

    Abakurikiranira hafi ibibazo bya politiki muri Kenya bemeza ko gukemura iki kibazo bisaba uruhare rwa buri wese, haba mu nzego za Leta, imiryango mpuzamahanga, ndetse n'abaturage ubwabo.

    Mu kurangiza, abigaragambya bagaragaza ko batifuza ko iyi myigaragambyo iba intandaro y'andi mahano, ahubwo bashaka ko izatanga umusaruro w'impinduka mu mitegekere y'inzego z'umutekano no mu mibereho y'abaturage muri rusange. Ibi ni ingenzi mu kubaka igihugu gikomeye cyubakiye ku mategeko no ku mahame y'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu.

    Source : https://kasukumedia.com/abigaragambya-muri-kenya-barasaba-guhagarika-ubwicanyi-bukorwa-nabapolisi/

  • Meddy yamaze kugera muri Canada mu bitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana #rwanda #RwOT

    Ngabo Médard Jobert, uzwi cyane nka Meddy, ni umwe mu bahanzi b'inararibonye mu muziki Nyarwanda, by'umwihariko mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Nyuma yo kumenyekana cyane mu Rwanda no hanze yarwo kubera indirimbo z'Isi, Meddy amaze igihe ashyize imbere ivugabutumwa binyuze mu muziki w'Imana.

    Ubu, yamaze kugera mu gihugu cya Canada aho yitabiriye ibitaramo by'uruhererekane, bigamije guhimbaza Imana no gufasha abakunzi b'umuziki we gukomeza kugirana ubusabane n'Imana binyuze mu ndirimbo.

    Meddy yageze muri Canada mu cyumweru gishize, aho yakiriwe n'abakunzi b'umuziki we baba muri icyo gihugu. Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka 'Slowly' na 'Ntawamusimbura', muri iki gihe afite ibihangano byinshi byo kuramya Imana birimo indirimbo nka 'Holy Spirit' na 'Christ Is My Life'.

    Meddy yavuze ko intego y'ibi bitaramo ari ugukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza no gukomeza guhuza abantu n'Imana binyuze mu ndirimbo zihumuriza imitima.

    Ibitaramo Meddy azitabira muri Canada bizazenguruka mu mijyi itandukanye, birimo Toronto, Montreal, na Vancouver.

    Kuva yahindura icyerekezo mu buhanzi bwe, yagaragaje ko afite icyifuzo cyo gukoresha impano ye mu guhindura imibereho y'abandi, atanga ubutumwa bw'ihumure, urukundo, n'icyizere.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru mbere yo kujya muri Canada, Meddy yavuze ko abona impano yahawe ari impamba y'Imana yo gufasha abandi kugera ku rundi rwego rw'ukwizera no guhindura ubuzima.

    Abakunzi b'umuziki muri Canada biteze cyane ibitaramo bye, aho Meddy azajya aririmba indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse kandi bugira uruhare mu kubaka ukwemera kw'abitabiriye.

    Amakuru avuga ko hazaba n'amahugurwa yihariye aho azaganiriza urubyiruko ku byerekeranye no gukoresha impano zabo mu buryo bufasha kugera ku ntego z'ubuzima.

    Meddy, ukomeje kuba intangarugero mu rugendo rwe rw'umuziki, akomeza kwerekana ko igikorwa cyo guhinduka n'icyerekezo gishya mu buhanzi bishobora gutanga umusaruro.

    Ubwitabire bw'abafana muri ibi bitaramo biri ku rwego rwo hejuru, bikaba byitezwe ko bizagira ingaruka nziza ku buzima bw'umwuka bw'abitabiriye. Ibi byose byerekana ko Meddy akomeje kuba umuhanzi ukomeye mu muziki w'Imana, kandi ibikorwa bye bikomeje kugira uruhare mu kuzamura umuziki Nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

     

    Source : https://kasukumedia.com/meddy-yamaze-kugera-muri-canada-mu-bitaramo-byo-kuramya-no-guhimbaza-imana/

  • Iminsi mikuru igaruriye Abanyatubari, Utubyiniro n'abakunda agasembuye amasaha 24/24 #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere mu Rwanda(RDB), rwasohoye itangazo ruvuga ko Leta y'u Rwanda yifuriza abantu bose kunogerwa n'ibihe by'iminsi mikuru isoza umwaka byatangiye. Yaboneyeho gutangaza ko rwagennye mu buryo bw'agateganyo amasaha yo gukora muri ibi bihe by'iminsi mikuru isoza Umwaka wa 2024, ikanatangira uwa 2025. Ni amasaha yatangiye kubahirizwa kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024, akazageza ku wa 05 Mutarama 2025.

    Aya mabwiriza, RDB ivuga ko areba; Ahakorerwa ubucuruzi bujyanye n'imyidagaduro, harimo; Resitora, Utubari ndetse n'Utubyiniro. Mu gihe cy'iminsi yo guhera ku wa mbere kugera ku wa Kane, bafunga saa munani z'Ijoro, mu gihe guhera ku wa Gatanu kugera ku cyumweru n'iminsi y'ikiruhuko ari ukurikesha, amasaha 24/24.

    Uko aya mabwiriza abivuga;

    Ku wa 30 Kanama 2023, nibwo Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere mu Rwanda(RDB) rwari rwasohoye amabwiriza yagaragazaga amasaha ntarengwa y'ahakorerwa ibikorwa by'Imyidagaduro, ahari Utubari ndetse na Resitora, aho aha havuzwe, amasaha yo gufunga ibikorwa yari saa saba z'ijoro kuva ku wa mbere kugera ku wa Kane, mu gihe ku wa Gatanu kugera ku cyumweru bemerewe gufunga saa Munani z'ijoro.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/12/10/iminsi-mikuru-igaruriye-abanyatubari-utubyiniro-nabakunda-agasembuye-amasaha-24-24/

  • Impamvu abahanga mu mashuri bakena, mu gihe a… – #rwanda #RwOT

    Mu Isi y'iterambere ryihuse, imyumvire y'uko gutsinda neza mu mashuri ari byo shingiro ry'iterambere ry'ubukungu si ihame ku bantu bose. 

    Abahanga mu mashuri benshi bashobora kurangiza nabi mu bijyanye n'ubukungu, mu gihe abandi batagaragaje ubuhanga bugaragara mu ishuri bashobora kuba abakire. 

    Iyi nkuru isesengura impamvu zihishe inyuma y'iyi myitwarire. 

    Uburyo bwo Kureba Isi: Abanyeshuri b'abahanga bakunze kwigishwa gukurikiza amategeko no gukora ibintu mu buryo busanzwe, bakibanda ku gucunga neza ibyemezo byabo. Iki gikorwa kenshi ntikibategurira guhangana n'ibibazo by'ubuzima cyangwa gufata ibyago bikomeye bikunze kuba ishingiro ry'ubukire. 

    Mu gihe abaswa mu ishuri kenshi baba baramenyereye guhangana n'ibibazo byinshi bidasanzwe, bagira ubushobozi bwo gukoresha ubundi buryo budasanzwe mu kwikura mu bibazo. 

    Ubushakashatsi bwerekana ko abantu bafite ubushake bwo gufata ibyago bagira amahirwe yo kuba abakire kurenza 40% ugereranyije n’abareberaho cyane amabwiriza y'ishuri.

    Guhanga Udushya n'Ubushobozi bwo Gukoresha Ibyo Bafite:

    Ubukire ntibushingira ku mashuri gusa, ahubwo bushingira ku guhanga udushya no guhuza ubushobozi umuntu afite n'amahirwe ahari. Mu gihe abanyeshuri b'abahanga bakunze kwibanda ku gukora neza ibyo bigishijwe, abandi bashobora guhuza ubumenyi bucye bafite n'ubuzima busanzwe bagashaka ibisubizo byihariye ku bibazo biriho.

    Mu Bushakashatsi bwakozwe muri Amerika, 60% by'abashoramari bakomeye bavuze ko batashoboye kwiga no gukomeza mu mashuri ariko bagize ubushake bwo gushora amafaranga mu bucuruzi. 4% gusa by'abatsinze neza cyane mu mashuri bageze ku rwego rwo hejuru rw'ubukungu mu buzima bwabo.

    Ikibazo cy'Ubwenge Bw'Abahanga (The Intelligence Trap): Abahanga cyane mu ishuri rimwe na rimwe bagira icyizere gikabije gishingiye ku bwenge bwabo, bakirinda gukoresha ubundi buryo budasanzwe. 

    Ibi byiswe “The Intelligence Trap,” bikaba bivuga kwibeshya ko ubumenyi bw'ishuri buhagije ngo bagere ku bukire. Aha ni ho benshi bagira imbogamizi, mu gihe abandi baswa mu ishuri bigira imyumvire ibafasha kwinjira mu mishinga ishobora kubyara inyungu n'ubwo byaba bikomeye.


     

    Ubushobozi bwo Gukorana n'Abandi: Ikintu gikomeye kandi gikunze kwirengagizwa ni ubushobozi bwo gukorana neza n'abandi. Mu gihe abantu benshi batsinze neza mu ishuri bagira imbogamizi zo gushyira mu bikorwa ubumenyi bifashishije amakipe cyangwa se gukorera hamwe, abandi babasha gukora imishinga bahereye ku mibanire yabo n'abandi bantu bafite ingufu. Ibi bikunze kugaragara ku bashoramari n'abahanzi batandukanye.

    Ku isi yose, gusa 10% by'abahanga cyane mu ishuri bagira uruhare rukomeye mu guhanga udushya dushyigikira ubukungu bwabo bwite. Abagera kuri 70% by'abacuruzi bakomeye bavuze ko bahuye n'ibibazo bikomeye mu mashuri ariko bakabibyaza umusaruro bigaragaza ubushake bwo gukora ibitandukanye.

    Ibi byose byerekana ko gutsinda neza mu mashuri atari ishingiro ryonyine ry'iterambere ry'ubuzima. Gufata ibyago, guhanga udushya, no gukorana neza n'abandi ni inkingi z'ingenzi zishobora gutandukanya abashobora kugera ku bukire n'abandi. Ibi ni isomo ku buryo abantu bareba ubumenyi bw’ishuri bugomba guhuza n’ubuzima busanzwe.

      

    Src: Forbes, BBC & Insidehighered


    Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149359/impamvu-abahanga-mu-mashuri-bakena-mu-gihe-abadatsinda-neza-mu-ishuri-baba-abakire-149359.html

  • Icyiciro cy’abahanzi Nyarwanda kizakurwa muri… – #rwanda #RwOT

    Bwari ubwa mbere ibi bihembo bitangiwe mu Rwanda. Kandi byari bihataniwe mu byiciro 22, birimo abahanzi baturuka mu bihugu birenga 30. 

    U Rwanda nk’Igihugu cyari cyahawe kwakira ibi bihembo, Abahanzi Nyarwanda bahawe umwihariko ndetse bashyirwa mu cyiciro cyabo bonyine. 

    Icyo gihe Ariel Wayz, Bruce Melodie, Bwiza, Chriss Eazy ndetse na Kenny Sol bahataniye igikombe mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza mu Rwanda (Best Artist-Rwanda).

    Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabereye muri BK Arena, ku wa 21 Ukwakira 2023, ndetse byarangiye Bruce Melodie ari we wegukanye iki gikombe.

    Abategura Trace Awards, bagaragaje ko gushyira icyiciro cy’abahanzi Nyarwanda muri ibi bihembo ari kimwe mu byo bemeranyijeho n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), mu rwego rwo guteza imbere abahanzi bo mu Rwanda.

    Ni ubwa mbere u Rwanda rwari rushyizwe mu bahatanye. Ibi birori byagombaga kubera mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2024, ariko ibiganiro byabaye, byasize bigomba kubera muri Zanzibar, tariki 24-25 Gashyantare 2025.

    Icyiciro cy’abahanzi Nyarwanda kizakomeza kuba muri ibi bihembo?

    InyaRwanda yabonye amakuru yizewe yemeza ko hari abahanzi bakora umuziki gakondo mu Rwanda, ndetse n’abandi bakora imiziki igezweho bamaze gutumirwa kuzajya kuririmba mu itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards muri Zanzibar. 

    Abahaye amakuru InyaRwanda bavuze ko batumiwe kuririmba ariko ‘ntitwamenyeshejwe niba icyiciro cy’abahanzi nyarwanda kizakomeza kuba muri ibi bihembo.

    Urubuga rwa Internet rwa Trace Awards, rugaragaza ko abategura ibi bihembo bagombaga gutangaza abahanzi bahatanye ibihembo tariki 4 Ukuboza 2024, ariko siko byagenze.

    Ariko kandi kuri uru rubuga, bavuga ko amatora yo kuri Internet azatangira tariki 18 Ukuboza 2024.

    Berekana kandi ko ibyiciro bihataniwemo ibihembo birimo: Best Male, Best Female, Song of the Year, Best Music Video, Best Newcomer, Best Collaboration, Best DJ, Best Producer, Best Gospel Artist ndetse na Best Live

    2023 wari umwaka udasanzwe kuri Trace Awards and Festival, kuko byahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 yari ishize ibi bihembo bitangiye gutangwa.

    Imbere y’ibihumbi by’abakunda umuziki bagera ku 7 5000, abahanzi b’aba nyafurika barenga 50 bataramiye ku rubyiniro rwa BK Arena, mu birori byarebwe n’abantu basaga Miliyoni 300 mu Isi.

    Hari umwe mu bayobozi mu nzego Nkuru z'Igihugu, uherutse kuvuga ko ubuyobozi bwa Trace Awards bwasabye Guverinoma y'u Rwanda kongera kubafasha gutegura ibi bihembo nk'uko babafashije mu 2023, ntibyabyumvikanaho.

    Uyu muyobozi wo ku rwego rwa Minisitiri, yavuze ko ku nshuro ya mbere hari ibyo bafashije abategura Trace Awards 'mu rwego rwo korohereza abashoramari' ariko ko 'batakomeza kubafasha kugeza no ku mafaranga yo gutegura ibi bihembo'.


    Urutonde rw'abegukanye ibihembo bya Trace Awards mu 2023:

    1.Album y'umwaka: Love Damini- Burna Boy (Nigeria)

    2.Indirimbo y'umwaka: Calm down – Rema (Nigeria)

    3.Video nziza: Baddie -Yemi Alade (Nigeria)

    4.Best Male: Davido (Nigeria)

    5.Best Female: Viviane Chidid (Senegal)

    6.Indirimbo yahuriweho: Unavailable – Davido (Nigeria) ft Musa Keys (Afrika y'Epfo)

    7.Umuhanzi mushya: Roseline Layo (Côte d'Ivoire)

    8.DJ: Michael Brun (Haiti)

    9.Producer mwiza : Tam Sir (Côte d'Ivoire)

    10.Umuhanzi w'indirimbo z'imana : KS Bloom (Côte d'Ivoire)

    11.Best live: Fally Ipupa (DRC)

    12.Umubyinnyi: Robot Boli (Afrika y'Epfo)

    13.Umuhanzi wa Afurika ivuga Icyongereza (Best artist Africa anglophone): Asake (Nigeria)

    14.Umuhanzi wa Afurika ivuga Igifaransa (Best artist Africa francophone): Didi B (Côte d'Ivoire)

    15.Umuhanzi wa Afurika ivuga Igiportugal (Best artist Africa lusophone): Gerilson Insrael (Angola)

    16.Umuhanzi wo mu Rwanda: Bruce Melody

    17.Umuhanzi wa Afrika y'Iburasirazuba: Diamond Platnumz (Tanzania)

    18.Umuhanzi wa France n'u Bubiligi: TayC (France)

    19.Umuhanzi wo mu Bwongereza: Central Cee

    20.Umuhanzi wo mu birwa bya Carraibe: Rutshelle Guillaume (Haiti)

    21.Umuhanzi wo mu birwa by'inyanja y'u Buhinde: Goulam (Comoros)

    22.Umuhanzi wo muri Bresil: Ludmilla

    23.Umuhanzi wa Afurika y'amajyaruguru: Dystinct (Morocco)


    Bruce Melodie niwe wegukanye igikombe cya 'Best Artist- Rwanda' muri Trace Awards yaereye mu Rwanda mu 2023  

    Ibihembo bya Trace Awards bizabera muri Zanzibar, ku wa 24-26 Gashyantare 2025 

    REBA HANO IBYARANZE IBIRORI BYA TRACE AWARDS MU 2023

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149438/icyiciro-cyabahanzi-nyarwanda-kizakurwa-muri-trace-awards-nyuma-yo-kugezwa-muri-zanzibar-149438.html

  • Gisagara: Abagore bagiye kwigurira imodoka kugira ngo umusaruro wabo ugere ku masoko – #rwanda #RwOT

    Kwishakamo ibisubizo birema impinduka nziza biri mu byibandwaho n'iri ruhiro, aho abagore batekereza imigambi yabafasha mu iterambere ry'aho batuye biri mu byibandwaho kandi bigashimirwa mu ruhame, hagamijwe kurwanya ibibazo bitandukanye bikigaragara mu Karere ka Gisagara.

    Mbakundente Valentine uyobora Inama y'Igihugu y'Abagore(CNF) mu Murenge wa Mukindo, yavuze ko abagore bari mu buyobozi muri uyu murenge, batekereje uko bakwishakamo ibisubizo binateza imbere aho batuye, maze bakora umushinga wo kugura imodoka izajya ibatwara imizigo y'imyaka isanzwe iboneka muri iki gice.

    Ati 'Ni umuhigo twihaye abagore b'abayobozi kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw'Umurenge, aho turi gukusanya amafaranga, tukazagura imodoka itwara imizigo. Tuzafata ubwizigame bwacu, tubwongereho inguzanyo, tuyigure. Twabonye ko twishyize hamwe nta kitashoboka.''

    Mbakundente, avuga ko ubusanzwe bafite itsinda nk'abagore, rikora ubuhinzi, bakeza imyaka irimo ibishyimbo n'ibigori, bakeneraga kugurisha bakagorwa no kuyigeza ku isoko ndetse n'ubaguriye akaba yabahenda.

    Akomeza avuga ko izajya itwara ibyabo ariko ikarenzaho n'iby'abandi baturanyi bo muri ako gace.

    Ati 'Ibyo tweza twe ubwacu tuguriraho n'ibindi, tukabisubiza byuriye. Iyo twakeneraga kubigurisha twakodeshaga imodoka ibigeza aho twabonye isoko bikaduhenda, ariko nitubona iyacu izajya idutwaza inatwaze abo ku ruhande nabo bayishaka bayishyure, ndetse inafasha abacuruza mu maduka yo mu gace k'iwacu bajyaga barangura bakabura imodoka zibatwaza.''

    Yongeraho ko ibi byose babikora bagamije kwiteza imbere no kurema ubwuzuzanye buhamye mu muryango, aho n'umugore agomba kugira icyo yinjiza mu rugo, ntahore asaba umugabo we.

    Kampororo Jeanne d'Arc uyobora CNF Mu Ntara y'Amajyepfo, avuga ko uruhare rw'umugore mu iterambere rugomba kumvikana hose haba mu burezi, mu mibereho, mu bukungu n'ahandi, kuko nawe ashoboye kandi iterambere rye rigera ku muryango wose ukabaho neza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutabiringoga Jerome, yavuze ko umugore ari byose kuko abyarira u Rwanda ingabo, abakozi n'abandi bose b'ingirakamaro, bityo ko no mu bindi bikorwa byose yagaragaramo kuko ashoboye.

    Ati 'Umugore icyo ashaka n'Imana iba igishaka. Ibi bijyanye n'inshingano bafite no mu rugo nka Mutima w'Urugo, ariko ubu bimaze kurenga umuryango, binajya ku gihugu n'akarere by'umwihariko, aho bakora ibikorwa byinshi aho batuye mu midugudu, bari mu matsinda y'iterambere, ntaho bahejwe mu bikorwa byose.'

    Ibikorwa by'Abagore mu Karere ka Gisagara bisanzwe biza imbere, mu Ntara y'Amajyepfo, dore ko baherutse gushimirwa nka Ba Mutima w'Urugo bahize abandi muri iyi Ntara bakanabiherwa igikombe.

    Iri tsinda ryo kwizigama rya Mukindo rigizwe n'abagore 64, babarizwa mu nzego z'ubuyobozi muri Mukindo, ariko bakaba barahaye ikaze n'undi wese ushaka kubashyigikira muri iyi ntego yabo.

    Biteganijwe ko bazakusanya imisanzu iherekejwe n'inguzanyo, kugira ngo bagere kuri kiguzi cyayo kiri hafi ya miliyoni 20Frw, ubu mu gihe gito gishize batangiye uyu mushinga, hamaze gukusanywa hafi miliyoni 2 Frw z'imisanzu.

    Ihuriro ry’abagore b’abayobozi muri Gisagara basanzwe bagira ibikorwa biteza imbere akarere, bizwi nk’ibya ‘Mutima w’Urugo’

    Mbakundente Valentine(ufashe igihembo) yavuze ko bahisemo kwishakamo ibisubizo bizateza imbere aho batuye

    Gisagara niyo yabaye iya mbere mu mwaka wa 2023-2024 mu mihigo ya Mutima w’Urugo mu Ntara y’Amajyepfo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-abagore-bagiye-kwigurira-imodoka-kugira-ngo-umusaruro-wabo-ugere-ku