Blog

  • IRMCT ishyigikiye ko Kabuga Félicien yoherezwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kabuga wari ukurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020. Kuva ubwo ahita ajya gufungirwa muri gereza z'urukiko mpuzamahanga mapanabyaha ziri i La Haye mu Buholandi.

    Muri Nzeri mu 2022 ni bwo Kabuga wari umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye kuburanishwa mu mizi i La Haye mu Buholandi, aho afungiye.

    Raporo yakozwe n'abaganga muri Kamena mu 2022 yagaragaje ko uyu mugabo afite indwara zinyuranye z'umutima n'ibihaha na Osteoporosis ituma amagufwa yoroha cyane ku buryo yangirika vuba.

    Mu bihe bitandukanye byagiye bigaragazwa ko Félicien Kabuga atagishoboye kwibuka ibyabaye mu bihe byashize, bituma mu Ugushyingo 2023, nyuma y'impaka ndende IRMCT yanzura ko ihagaritse gukurikirana Félicien Kabuga, ndetse ko hagomba gushakwa uburyo yarekurwa kuko ubuzima bwe n'ubushobozi bwo gutekereza bitamwemerera gukomeza urubanza.

    Ni icyemezo kitavuzweho rumwe kubera uruhare rukomeye ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi rurimo kuba umuterankunga mukuru wa Radio Television Libre des Milles Collines yakoreshejwe cyane mu kuranga no kwicisha Abatutsi.

    Nyuma yo kwemeza ko Kabuga atagikurikiranywe, ihurizo ryasigaye ku kubona igihugu kizamwakira, ariko umwaka ushize agifungiye muri gereza z'urukiko mpuzamahanga mapanabyaha ziri i La Haye.

    Umushinjacyaha Serge Brammertz ubwo yagezaga ijambo ku Kanama ka Loni gashinzwe Umutekano kuri uyu wa 10 Ukuboza yagaragaje ko umuti w'ikibazo cya Kabuga washakirwa mu kumwohereza mu Rwanda, kandi n'urwego ahagarariye ari wo rushyigikiye.

    Ati 'Kabuga Félicien aracyafungiye muri gereza mu Buholandi. Urwego rwacu rushyigikiye igitekerezo cyo kumwohereza mu Rwanda, igihugu yavukiyemo byatuma iki kibazo kibonerwa umuti urambye.'

    Muri Nyakanga 2023, Umuryango Ibuka Uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, witabaje Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo usaba ko imitungo ya Kabuga Félicien ifatirwa, mu gihe hakomeje urubanza mbonezamubano rusaba indishyi.

    Wagaragazaga ko hari impungenge ko imitungo ye ishobora kwandikwa ku bandi bantu cyangwa ikangizwa, bityo ikwiye kuba ifatiriwe.

    Nubwo uvuga ko bigoye kubona indishyi nyakuri zihwanye n'agaciro abishwe muri Jenoside bari bafitiye abarokotse bo mu miryango yabo, ndetse ko binagoye “kubona agaciro nyakuri kangana n'imitungo yangijwe ndetse n'iyasahuwe y'abishwe kubera uruhare rwa Kabuga”, IBUKA yasabiraga abo ihagarariye indishyi z'akababaro, iz'ibyangijwe n'iz'imbonezamusaruro zihwanye na 50.658.800.000.000 Frw.

    Umushinjacyaha Serge Brammertz yavuze ko bifuza ko Kabuga yoherezwa mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kabuga-felicien-ashobora-koherezwa-mu-rwanda

  • Abafana ba Kiyovu Sports ishobora kujya mu cy… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 11 Ukuboza 2024 Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ni bwo ikipe ya APR FC yari yakiriye Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w’ikirarane cyo ku munsi wa Kane wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Uyu mukino warangiye ikipe y’Ingabo z’igihugu itsinze Urucaca ibitego 3-0 byatsinzwe na Tuyisenge Arsene, Mamadou Lamine Bah na Niyibizi Ramadhah. 

    Muri uyu mikino ariko hanagaragaye abafana ba Kiyovu Sports bafite ibyapa birimo ibitababaza Umukuru w’Igihugu ndetse n’ibyamagana ubuyobozi bw’ikipe. 

    Ku cyapa gitabaza Umukuru w’Igihugu hari handitseho amagabo agira ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubilika y’u Rwanda, abakunzi ba Kiyovu Sports turatabariza ikipe yacu ngo mudukure mu manga turimo”.

    Naho icyamagana ubuyobozi bw’iyi kipe cyo cyagiraga giti: “Twamaganye ubuyobozi bwa Kiyovu Sports enough is enough Kiyovu”.

    Kugeza ubu Kiyovu Sports iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota arindwi nyuma y’uko kuva shampiyona yatangira yatsinze imikino ibiri gusa ikanganya umukino umwe mu mikino 12 imaze gukinwa.

    Abafana ba Kiyovu Sports baratabaza Umukuru w’Igihugu 

    Abafana ba Kiyovu Sports baramagana ubuyobozi bw’ikipe yabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149495/abafana-ba-kiyovu-sports-ishobora-kujya-mu-cyiciro-cya-kabiri-batabaje-umukuru-wigihugu-149495.html

  • Massamba ategerejwe mu Butaliyani mu gitaramo… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo kiri mu murongo wo gufasha Abanyarwanda n'abandi batuye muri kiriya gihugu kuzizihiza impera z'umwaka wa 2024, no gutangira 2025. 

    Ni igitaramo kidasanzwe kuri uyu muhanzi, kuko kibaye kimwe mu byo azaba akoreye hanze y'u Rwanda muri uyu mwaka. Ni nyuma y'ibyo yagiye akorera mu Rwanda birimo n’icyo yakoze yizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki mu gitaramo yise '3040 y'Ubutore.'

    Iki gitaramo kizabera mu Mujyi wa Milano ku wa 28 Ukuboza 2024. Mu kiganiro na InyaRwanda, Stephane uri mu bari gutegura iki gitaramo, yavuze ko batumiye Massamba kugira ngo azabataramire, kandi bizabe n'umwanya mwiza wo gukusanya amafaranga yo gushyigikira Diaspora.

    Ni igitaramo azahuriramo n'Itorero ribarizwa mu Butaliyani ryitwa 'Imararungu'. Stephane yagize ati 'Azaba ari igitaramo cyo kugirango abazaza bazatange inkunga, iyo ikaba izajya mu kigega cya Diaspora Nyarwanda yo mu Butaliyani, kugirango izo nkunga zifashe mu bikorwa bitandukanye, Diaspora isanzwe itegurira abanyarwanda.'

    Akomeza ati 'Massamba turamutegereje! Igitaramo cyashyushye, gukangurira abantu byakozwe, urumva bizaba ari byiza cyane.'

    Yavuze ko gutumira Massamba Intore muri iki gitaramo ahanini 'Twashingiye mu kuba tumukunda, ari inshuti yacu, ari inshuti ya benshi, tukaba tugukunda ibihangano bye.'

    Akomeza ati 'Itorero Imararungu ryahisemo kuzamuherekeza muri iki gitaramo, mu gihe we azaba aririmba. Niwe muhanzi wenyine tuzakorana, ariko harimo n'itorero nyine ryacu. Ni igitaramo kimwe tuzakora, tariki 28 Ukuboza 2024, turi kumwe na Massamba Intore. Nicyo cyo nyine.' 

    Masamba yakuriye mu muryango w'abahanzi kugera kuri Sekuru, Munzenze. Avuga ko imirimo yose yahabwa gukora yasaba kuyiherekesha gukora umuziki.

    Se yatangiye kumwigisha kubyina ubwo yari agejeje imyaka itanu y'amavuko. Atangira kuririmba no kujya ku rubyiniro kuva afite imyaka irindwi kugera ku 10.

    Ku myaka 13 y'amavuko, ni bwo Masamba Intore yahimbye indirimbo ye ya mbere. Ni indirimbo ariko itari ifite ubuzima nk'uko abivuga, bitewe n'uko nta buhanga n'uburambe yari yakagize mu muziki we.

    Byasabye ko Se Sentore Athanase anononsora iyi ndirimbo. Masamba yatinze no kuyishyira kuri Album ze, ahanini bitewe n'ukuntu yari imeze n'uburyo yayikoranye amaraso ya Gisore yatangiye gukunda abakobwa.

    Uyu muhanzi n’ubwo yakuze atozwa kuririmba gakondo, Se yanamujyanye muri korali kugira ngo ijwi rye rikomere kandi risohoke nk'uko arishaka.

    Ku myaka 16, Masamba yatangiye kwiga iby'ubutore birimo guhamiriza no kubyina yigiraga mu itorero rya Se, Indashyikirwa.

    Yatangiye kuryoherwa n'ubusitari agejeje imyaka 19, 20… ku buryo abo mu Burundi aho bari bazi ko umuntu uririmba Kinyarwanda abantu bakaryoherwa ari Masamba.

    Masamba yabanaga bya hafi na Mutamuliza Annociata [Kamaliza] cyane cyane mu gihe cyo kuvana indirimbo mu mashyi bazishyira muri gitari. Mu gihe yiteguraga gutangira kurya ku mafaranga y'umuziki nibwo yagiye ku rugamba; dosiye y'ubusitari 'iba irarangiye'.

    Yakoze ibyo yasabwaga nk'abandi basore ku rugamba, ariko ingabo zari iza RPA zimubonamo ubuhanga bw'inganzo kandi bukenewe atangira gukora indirimbo zihamagarira gushyigikira, urubyiruko kwitabira urugamba no gushakisha inkunga.

    Massamba yaririmbiye ahantu hatandukanye mu bitaramo zigata izazo, binjiza amafaranga atabarika harimo n'ibitaramo yafatanyaga n'Itorero Indahemuka. Buri wese yitangaga uko yari yifite, utari ufite amafaranaga yatangaga inka n'ibindi.

    Uyu muhanzi yakoreye igitaramo i Lugogo muri Kampala n'ahandi. Amafaranga yakoreraga mu gitaramo yahitaga ajya mu isanduku y'Ingabo zari iza RPA, akifashishwa ku rugamba, ku buryo nta mafaranga na macye yasigaranaga.

    Mu nshingano yari afite harimo gukora ibyo bitaramo bizana amafaranga, ariko akanigisha abakiri bato umuco no kuwusigasira, byanatumye agirwa Umutoza mu Itorero ry'Igihugu, Urukerereza.


    Massamba Intore agiye gukorera igitaramo cye cya mbere mu Butaliyani, mu gitaramo kizaba ku wa 28 Ukuboza 2024 

    Abari gutegura iki gitaramo, batangaje ko kigamije gukusanya amafaranga yo gushyigikira Diaspora Nyarwanda mu Butaliyani 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MBONEZAMAKUZA’ YA MASSAMBA INTORE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149485/massamba-ategerejwe-mu-butaliyani-mu-gitaramo-kizakusanyirizwamo-inkunga-149485.html

  • Chryso Ndasingwa agiye gutaramira i Burundi k… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyateguwe n’itsinda ry’abaririmbyi rya “i’Pendo Sound” rikomeye muri kiriya gihugu. Iki gitaramo “Ipendo Event” kizaba ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024. Ni kimwe mu bitaramo bihenze muri kiriya gihugu cy’u Burundi.

    Bigaragara ko itike ya menshi muri iki gitaramo ari ukwishyura Miliyoni 1 y’amafaranga akoreshwa mu Burundi [ararenga ibihumbi 480 Frw], ni mu gihe itike ihendutse ari ukwishyura ibihumbi 10 by’amafaranga akoreshwa mu Burundi [4800 Frw].

    Chryso Ndasingwa yabwiye InyaRwanda ko ari ubwa mbere agiye gutaramira mu Burundi, kandi ko kuva bamutumira yatangiye imyiteguro iganisha kuri iki gitaramo. Yavuze ati “Nditeguye, ndanezerewe gutaramira abarundi tuzagira ibihe by’umunezero.”

    Ku bijyanye no kuba agiye gutaramira bwa mbere mu Burundi, yavuze ko yanejejwe no guhabwa ubutumire, ati “Ubutumire nabwakiriye neza, i Burundi mfiteyo umubare munini w’abakunda indirimbo zanjye. Ni inzozi zibaye impamo kujya i Bujumbura”.

    Yavuze ko azafatanya n’Abarundi kuririmba indirimbo ze zinyuranye bakunda cyane nka “Ni nziza”, “Wahozeho”, “Wahinduye Ibihe” n’izindi. Yavuze ko ibiganiro yagiranye na Ipendo Sound ari byo byagejeje mu kuba agiye gutaramira bwa mbere mu Burundi.

    Chryso Ndasingwa azahurira ku ruhimbi na Fabrice Nzeyimana na Maya Nzeyimana – Abarundi batuye mu Rwanda bakunzwe mu ndirimbo zirangajwe imbere na “Muremyi w’Isi” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni n’igice kuri Youtube.

    Chryso yatangiye kwiyumvamo umuziki afite imyaka 17 y'amavuko, ubwo umwe mu nshuti ze yamwigishaga gucuranga gitari ndetse na Piano- Ubwo yari mu gitaramo cye, yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze yicurangira na gitari, akanyuzamo akaganiriza abantu.

    Uyu musore avuga ko yifashishije urubuga rwa Youtube yafashe igihe gihagije cyo kwiga gucuranga Gitari ndetse na Piano, kuva ubwo atangira gusangiza ubumenyi abandi.

    Chryso yamamaye mu ndirimbo ‘Wahozeho’ yitiriye Album ye ya mbere yamuritse mu buryo bwihariye mu gitaramo cye cya mbere cyabereye muri BK Arena kuwa 05 Gicurasi 2024 akuzuza iyi nyubako. Iyi ndirimbo ye yayihurije hamwe n’izindi zigize Album ye ya mbere.

    Chryso Ndasingwa waririmbye “Ni Nziza” ni umwana wa Kane mu muryango w’abana icumi. Yisobanura nk’umusore wakuranye inyota yo gukorera Imana, ariko ko atajyaga amenya igihe azabikorera ku mugaragaro.

    Yakoze igitaramo cye, mu gihe bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane, bakunze kwakira amashusho y’indirimbo ze zagiye zisubirwamo n’abantu banyuranye.

    Afite ababyeyi bombi! Muri iki gihe ari gusoza amasomo ya 'Theology' na Bibiliya n’ubuyobozi muri Africa College of Theology (ACT). Asanzwe afite Impamyabumenyi mu kwigisha ‘Social Studies with Education’. Yatangiriye urugendo rwe muri korali y’abana aho bigaga i Kibeho.

    Ati “Nakuriye mu muryango w’abantu basenga, niho nabikuye. Nkeka ko ari n’ibintu byiza, ariko ababyeyi bawe ukwemera bagutoje babibonamo ibintu byiza, ni akabuza urakurikira.”

    Uyu musore asanzwe ari umwarimu w’umuziki, aho atanga amasomo yihariye ku bantu banyuranye ahanini bitewe n’ahantu bahuriye. Ati “Ntanga amasomo yihariye.”

    Avuga ko akora icyo umwuka amuyoboraho, kandi ntajya atekereza akora umuziki w’izindi ndirimbo zitubakiye ku kuramya Imana. Amakuru yamenye ni uko mu muryango ari abaramyi, kuko na Sekuru ‘yari umuhimbyi’.

    Ndasingwa asobanura impano nk’ikintu ‘uhererwa ubuntu ukanezerwa no kuyikoresha’. Avuga ko gukorera Imana ari byiza cyane cyane ukiri ‘umusore kuri iyi myaka’.

    Fabrice na Maya bagiye kongera gutaramira ku ivuko mu gihugu cy’u Burundi, muri Gicurasi 2024 bamuritse Album ya Karindwi bise 'Transformation Album' mu gitaramo cyabereye m Rwanda muri Christian Life Assembly (CLA) Nyarutarama.

    Iri tsinda ni abaramyi b’Abarundi batuye mu Rwanda, bakaba bakunzwe mu ndirimbo zirimo “Muremyi w’isi” ifatwa nk’ibendera ry’umuziki wabo dore ko imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni imwe n’igice kuri Youtube, “Nduwawe”, “Mw’Ijuru imbere y’Imana”, “Ndi umwana w’Imana”, “Yesu ndagukunze rwose”, “Mucunguzi” n’izindi.

    Kuri ubu rero Fabrice & Maya ndetse na Chryso Ndasingwa bategerejwe mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi, ndetse bamaze iminsi bagaragaza ko biteguye gufasha abakunzi babo gusoza neza umwaka wa 2024 binjirana amashimwe mu mwaka wa 2025. 

    Itsinda rya ‘ipendo Sound’ ryatangaje ko ryatumiye abahanzi barimo Chryso Ndasingwa mu gitaramo kizaherekeza umwaka

    Itsinda ry’abaramyi rya Fabrice na Maya riri ku rutonde rw’abazaririmba muri iki gitaramo ‘Ipendo Events’

    Chryso Ndasingwa yatangaje ko yishimiye kujya gutaramira ku nshuro ye ya mbere mu Burundi

    Chryso Ndasingwa yamamaye mu ndirimbo “Wahozeho” yitiriye album ye ya mbere


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MUREMYI W’ISI’ YA FABRICE NA MAYA

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WAHINDUYE IBIHE’ YA CHRYSO NDASINGWA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149488/chryso-ndasingwa-agiye-gutaramira-i-burundi-ku-nshuro-ya-mbere-mu-gitaramo-gihenze-149488.html

  • Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw'Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere #rwanda #RwOT

    Ubwo, kuri uyu wa kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, Umushinjacyaha Mukuru w'Urwego rushinzwe kurangiza imirimo yasizwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda(IRMCT), Serge Brammertz yashyirizaga raporo y'imikorere Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi, yavuze ko hatahuwe umugambi wo guha ruswa cyangwa gutera ubwoba bamwe mu bahoze ari abatangabuhamya b'ubushinjacyaha, ngo bisubireho, bashinjure abaregwa, maze abahamwe n'ibyaha basabe gusubirishamo imanza, bibe byanabaha amahirwe yo guhinduka abere.

    Ibyo ngo byagaragaye ubwo umujenosideri Gerard Ntakirutimana yasabaga gusubirishamo urubanza rwe, ariko Urugereko rw'ubujurire rukabitera utwatsi rumaze kuvumbura ko hari abatangabuhamya bahawe ruswa ngo bavuguruze ibyo babwiye urukiko mbere. Byongeye kandi kuboneka ubwo hasabwaga kuburanisha bundi bushya urubanza rwa Augustin Ngirabatware. Abatangabuhamya 5 gutahuweho kurya ruswa, bituma isubirishwamo ry'urubanza rihagarikwa, maze Ngirabatware agumishwa ku gihano cyo gufungwa imyaka 30.

    Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT yasobanuye ko urwo rwego rwafashe ingamba zo kubungabunga imyanzuro Urukiko rwamaze gufata mu manza z'abajenosideri.

    Mu cyegeranyo cye kandi, Serge Brammertz yavuze ko hirya no hino ku isi hari abantu nibura igihumbi(1.000) bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe, nk'uko bigaragazwa n'ibimemetso byakusanyijwe n'ibiro bye.

    Aha, Bwana Brammertz yibukije ko ibihugu byose bifite inshingano zo gufata abo bantu bagashyikirizwa ubutabera, bwaba ubw'ibyo bihugu, ubwa IRMCT, cyangwa ubw'uRwanda, kuko jenoside ari icyaha cyakorewe inyokomuntu aho iva ikagera, abayigizemo uruhare rero bakaba bagomba kubihanirwa byanze bikunze.

    Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT yasobanuye ko urwo rwego rutazazuyaza mu gufasha ibihugu byifuza gushyikiriza ubutabera abo bantu, haba mu kwegeranya ibimenyetso, kubaburanishiriza muri ibyo bihugu, kubohereza Arusha cyangwa mu Rwanda.

    Umushinjacyaha Mukuru w'Urwego rushinzwe kurangiza imirimo yasizwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda, yanagarutse ku mujenosideri Fulgence Kayishema wafatiwe muri Afrika y'Epfo muw'2023, ubu akaba amaze umwaka n'igice aburana ngo atoherezwa Arusha cyangwa mu Rwanda. Bwana Brammertz yasobanuye ko umwanzuro uzafatirwa Kayishema uzashingira ku bushake bwa politiki bw'abategetsi b'Afrika y'Epfo. Twibutse ko Fulgence Kayishema aregwa uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi bo mu yahoze ari Komini Kivumu(Kibuye), by'umwihariko abasaga 2.000 basenyeweho kiliziya ya Paruwasi ya Nyange.

    Kuva rwashyirwaho muw'2010, uru Rwego rushinzwe kurangiza imirimo yasizwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda(IRMCT), buri mwaka rushyikiriza icyegeranyo Akanama ka Loni gashinze Amahoro ku Isi, cyerekana uko gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihagaze.

    Icyakora, hashize imyaka myinshi amahanga anengwa kugenda biguruntege mu gufata no gushyikiriza ubutabera abajenosideri bakinyanyagiye mu bihugu byinshi, biniganjemo ibyo muri Afrika. Biragaragaza rero ko bwa bufatanye hagati y'Abanyafrika ubwabo bukiri mu magambo kurusha mu bikorwa.

    The post Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw'Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bamwe-mu-batanze-ubuhamya-bushinja-mu-rukiko-mpuzamahanga-rwarusha-barahabwa-ruswa-ngo-bahindure-imvugo-bityo-abajenosideri-bagirwe-abere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bamwe-mu-batanze-ubuhamya-bushinja-mu-rukiko-mpuzamahanga-rwarusha-barahabwa-ruswa-ngo-bahindure-imvugo-bityo-abajenosideri-bagirwe-abere

  • Rwanda Medical Supply Ltd imaze guha ibigo by'ubuvuzi byo mu Rwanda imashini zamiliyari13Frw – #rwanda #RwOT

    Mu byo AMS Ltd imaze kugeza mu Rwanda harimo imashini 100 zifashishwa mu gutera ikinya, ameza agezweho yifashishwa mu kuvura abantu babazwe n'imashini 118 zifashishwa mu kureba imiterere y'ibice by'imbere mu mu mubiri zizwi nka 'Ultra sounds'.

    Iki kigo gikomeje guteza imbere serivisi z'ubuvuzi kandi kimaze kuzana mu Rwanda imashini 135 zifashishwa mu gukangura umutima wagize ikibazo, intebe zigezweho zifashishwa mu gutanga ubuvuzi bw'amenyo n'ibikoresho byazo.

    AMS Ltd kandi imaze gutanga imbangukiragutabara 70 mu bigo by'ubuvuzi bitandukanye mu Rwanda.

    Mu gukomeza guteza imbere Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba mu bijyanye n'ubuvuzi no kwihaza ku bikoresho bibukoreshwamo, AMS Ltd yaguye imipaka, ubu ikaba ikorera no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no muri Repubulika ya Congo.

    Nko muri RDC ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye, AMS Ltd yafashishe mu gushyira mu bigo 23 by'ubuvuzi imashini zitunganya umwuka (oxygen plant) n'ibindi bine byo muri Congo-Brazzaville.

    Ubwo AMS Ltd yatangaga inkunga y'imbangukiragutabara ifite ibikoresho byose uyitwawemo akenera, ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, Umunyamabanga wa AMS Ltd unashinzwe abafatanyabikorwa, Penelope Ingabire yagarutse ku muhate w'iki kigo mu gufasha ibihugu kubona ibikoresho by'ubuvuzi bigezweho.

    Muri icyo gikorwa cyabaye ku wa 11 Ukuboza 2024, Ingabire yavuze ko nubwo bari mu bucuruzi, bagomba kwibuka n'ibijyanye no gutera inkunga kugira ngo bafatanye mu kwimakaza itangwa rya serivisi z'ubuvuzi zinoze.

    Ati 'CHUK dusanzwe dukorana mu buryo butandukanye. Nubwo tubaha ibikoresho ariko twagombaga gutekereza ku rugendo tumaranye tukabatera inkunga. U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu buvuzi kugira ngo rube igicumbi cyabwo muri Afurika. Na twe twiteguye kujyana na rwo muri urwo rugendo kuko dutanga ibikoresho bitandukanye byaba imashini zikomeye n'indi miti.'

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa CHUK, Betty Mbabazi, yashimiye AMS Ltd ku gikorwa cy'indashyikirwa yakoze, avuga ko zikenerwa mu gusubiza abarwayi mu bitaro by'akarere kugira ngo bitabweho.

    Ati 'Hari igihe abarwayi baba bamaze guhabwa ubuvuzi ariko batarakira neza, bigasabwa ko basubizwa ku bitaro bibegereye. Hari ubwo baba benshi imbangukiragutabara zikaba nke, bigasaba gutegereza. Iyo duhawe igiye kudufasha cyane. AMS Ltd ni abafatanyabikorwa beza. Iki ni igikorwa gitabara ubuzima bw'abantu.'

    Leta y'u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kugura imbangukiragutabara zihagije, aho kugeza ubu zimaze kuba 511.

    OMS ivuga ko abaturage baba batabawe bikwiriye, iyo nibura mu gihugu hari imbangukiragutabara imwe mu baturage bari hagati y'ibihumbi 30 n'ibihumbi 50.

    U Rwanda rwamaze kurenga iyo mibare kuko rubura icyenda ngo rugere ku muhigo w'imwe ku bantu bari hagati y'ibihumbi 25 n'ibihumbi 30.

    Imbangukiragutabara yahawe CHUK ifite agaciro ka miliyoni 90 Frw

    Ubwo imbangukiragutabara yatanzwe na AMS Ltd yari igejejwe kuri CHUK

    Imbangukiragutabara yahawe CHUK yatanzwe na Rwanda Medical Supply Ltd, ikigo kimaze imyaka 17 kizana mu Rwanda imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa CHUK, Betty Mbabazi (iburyo) ashyikirizwa imbangukiragutabara yatanzwe na AMS Ltd

    Abakozi ba CHUK n’aba AMS Ltd nyuma y’itangwa ry’imbangukiragutabara

    Umunyamabanga wa AMS Ltd unashinzwe abafatanyabikorwa, Penelope Ingabire ni we wahagarariye Umuyobozi Mukuru w’iki kigo gicuruza ibikoresho byo kwa muganga witwa Shema Ngoga Fabrice

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa CHUK, Betty Mbabazi yavuze ko imbangukiragutabara bahawe na AMS Ltd igiye kubunganira mu bikorwa byabo bya buri munsi

    Imbangukiragutabara yatanzwe na AMS Ltd igahabwa CHUK irimo ibikoresho byose uyitwawemo yakenera

    Mu gihe inkongi yafata imbangukiragutabara yahawe CHUK hateganyijwe uburyo bwo kuyizimya byihuse

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-medical-supply-ltd-imaze-guha-ibigo-by-ubuvuzi-byo-mu-rwanda-imashini-za

  • Gasabo: Polisi yafashe babiri bakekwaho kwiba bakoresheje ibikangisho no kwiyitirira inzego – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yavuze ko bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kubashakisha biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Ati 'Ni ikibazo cyari kimaze iminsi nk'uko twabigaragarijwe n'abaturage bagiye bibwa amafaranga n'ibindi bikoresho byo mu rugo bitandukanye. Ubujura aba bombi bakurikiranyweho babukoreye mu mirenge ya Bumbogo na Nduba yo mu Karere ka Gasabo, bakaba bafatiwe mu mudugudu wa Nyabitare, akagari ka Gasanze mu murenge wa Nduba ndetse na bimwe mu bikoresho bibye birafatwa. '

    Yakomeje avuga ko iperereza ry'ibanze rigaragaza ko babanzaga gushaka amakuru y'aho bagiye kwiba, bakamenya umutungo wa nyir'urugo, igihe agira mu kazi ndetse n'umuntu usigara mu rugo kugira ngo babone uko bategura umugambi wo kuhiba.

    Ati 'Hari aho biyitiriraga ko ari abakozi b'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC), bakaza bavuga ko baje kubarura amazi, bagakomanga ku gipangu, uri mu rugo yaza kubakingurira bakajya kuri konteri bakiyandikisha ubusa, bagahita bamuzirika bakamupfuka n'umunwa, ari nako bamufatiraho icyuma ngo adataka, umwe muri bo akinjira agatwara bimwe mu bikoresho birimo; televiziyo, imyenda, inkweto, radio, amafaranga n'ibindi bifite agaciro.'

    CIP Gahonzire yibukije abaturarwanda ko inzego zitanga serivisi zizwi, abasaba kugira amakenga mu gihe hari ubashutse yiyitirira urwego runaka ngo yibe cyangwa abakorere uburiganya ubwo ari bwo bwose.

    Yavuze ko kuri ubu, abafashwe bamaze gushyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nduba, kugira ngo iperereza rikomeze ku byaha bakurikiranyweho birimo; Kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo no kwiyitirira urwego rw'umwuga cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa.

    Aba basore babiri bivugwa ko bibaga mu ngo bakoresheje ibikangisho no kwiyitirira inzego


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-polisi-yafashe-babiri-bakekwaho-kwiba-bakoresheje-ibikangisho-no

  • Ni nde ukwiye kubazwa iby’imishinga ya ‘Award… – #rwanda #RwOT

    Hari amakuru yasakaye avuga uburyo mu 2023, uwari gutwara igikombe cy'umuhanzi wakoze Album nziza, atari we wagiye ku munota wa nyuma!

    Hari n'umuhanzi wahawe igikombe kubera ko yishyuye amafaranga. Reka mvuge no ku muhanzi wanditswe ku gikombe, nyuma y'uko abashinzwe kumufasha mu rugendo rwe rw'umuziki babisabye abatangaga ibyo bihembo babasanze, aho bandikiraga amazina ku bikombe.

    Umuraperi Ish Kevin aherutse kubwira InyaRwanda ko mu Rwanda nta ‘Awards’ z’abahanzi zihaba’. Ati “Ntazikibaho. The Choice? Televiziyo se? (Yavugaga The Choice Awards). Isango na Muzika Awards urayizi? Uravuga Radio Isango? Nonese batanze ‘Awards’ gute kandi ari Radio?”

    Uyu musore wamamaye mu bihangano binyuranye yavuze ko muri we, ibihembo azi ari ibya Grammy Awards, BET Awards na MTV Awards. Ati “Iyo niyo ntego yanjye. Ntabwo narinzi ko mu Rwanda haba ibihembo, ariko ndishimye ndabimenye.”

    Ish Kevin yashinje itangazamakuru kutavuga ibyiza, ahubwo bakibanda cyane ku kugaragaza ibibi, kuko muri Mata 2023 yahawe ishimwe na 'Guiness World Records' ariko ntibikunze kuvugwaho.

    No mu ndirimbo ye yise 'Bizima' yumvikanisha ko yakoze ibikorwa bikomeye byagakwiye Kiss Summer Award ariko ngo siko bigenda. Hari aho aririmba agira ati 'Ngo Ish yakoze ari ‘Classic Papa’. Shiii yakoze sizakwiye Award?… Biragoye kumusanga za Kiss Summer.

    Ntawakirengagiza uruhare ibi bihembo byagize mu guteza imbere abahanzi, no gutuma habaho ihangana. Ariko kandi, ijwi rya bamwe mu bahanzi ryumvikanye kenshi rivuga ko nubwo bakora ibikorwa, ariko ntibajya babishimirwa.

    Uribuka ibihembo nka The Choice Awards bya Isibo Tv, hanyuma se Kiss Summer Awards bya Kiss Fm, usubije inyuma amaso uribuka n'ibihembo bya Salax Awards. Nari nibagiwe n'ibihembo byatangagwa ku bavuga rikijyana bya 'Rwanda Influencer Awards.'

    Kiss Summer Awards iherutse gutangwa mu 2023, ubwo yahuzwaga n'ibirori bya Trace Awards; icyo gihe batanze igikombe ku muhanzi wo mu Rwanda wahize abandi. Ni mu gihe ibya The Choice Awards, byo biheruka mu 2022.

    Umuyobozi wa Radio Kiss Fm, Lee Ndayisaba kiriya gihe yabwiye InyaRwanda ko bahisemo gukorana na Trace Awards kugira ngo bigire ‘ku bunararibonye bw’abategura ibi bihembo’.

    Ati 'Twahisemo gufatanya na Trace Awards muri uyu mwaka mu murongo umwe n'ubundi wa Kiss Summer Awards, ari uwo gutanga uruhare rwacu nka Kiss FM mu guteza imbere abahanzi Nyarwanda.'

    Mu mpeshyi ni bwo Kiss Fm yatangazaga abahanzi bahatanye muri buri cyiciro ndetse ikagaragaza indirimbo zakunzwe cyane, ubundi bagaha abafana bagahitamo.

    Ibi bihembo byakurikirwaga cyane n’umubare munini, ndetse usanga buri muhanzi wese afite inyota yo kugira icyo yegukanamo. Amatora yo kuri Internet yarakurikirwaga cyane, ndetse ibitekerezo by’abafana byabaga bigaragaza umuhanzi bashaka.

    Ibi bihembo byahabwaga abahanzi, abatunganya indirimbo (Producers) bagize uruhare mu gukora indirimbo zahize izindi mu gihe cy'impeshyi.

    Mu 2022, ibyiciro bihabwa ibihembo byavuye kuri bitanu bigera kuri birindwi, Ubuyobozi bwa Kiss Fm icyo gihe bwatangaje ko byaturutse ku busabe bw'abakunzi babo.

    Ibyiciro bishya byongewe muri Kiss Summer Awards 2022 harimo icyiciro cy'umuhanzikazi witwaye neza n'icyiciro cy'umuhanzi wakoze album nziza.

    Muri iki gihe ukoze urutonde rw'ibihembo bitangwa ku bahanzi mu Rwanda, ntiwarenza bibiri; kuko hari Isango na Muzika Awards, ndetse na Kalisimbi Entertainment Awards bitegurwa na Mugisha Emmanuel, bihabwa abahanzi n'ibigo byahize ibindi.

    Mu 2023, ubuyobozi bwa Ikirezi Group bwatangaje ko ibi bihembo bizatangwa ku nshuro ya munani muri uriya mwaka ariko abantu barategereje amaso ahera mu kirekire, ni nako bimeze muri uyu mwaka kuko nta kanunu kabyo.

    Byagenze gute ngo imishinga y'ibi bihembo icumbagire?

    Umunyamakuru Kalex wa Isango Star, uri mu bategura ibihembo bya Isango na Muzika Awards, yabwiye InyaRwanda ko kimwe mu byatumye ibihembo byategurwaga mu Rwanda bisubira inyuma, cyangwa se bamwe bahagarika kubitanga, ahanini byaturutse ku bunyangamugayo bw'ababitegura.

    Ati 'Ibihembo kuba bitagitwanga, ndabibona mu mpande ebyiri. Harimo kubura ubunyangamugayo muri ibyo bihembo, bigatangwa nk'ishimwe ry'umuntu, aho gutangwa nk'ishimwe ry'igihugu cyangwa se ngo ushimirwe ibyo wakoze, cyangwa kubura ubunyamwuga.

    Rero iyo habuze ubunyamwuga, n'abagenerwabikorwa iyo babona ibintu bitarimo ubunyamwuga babigendera kure. Kandi iyo abagenerwabikorwa batangiye kugendera kure ibintu, biba bivuze ko ntabwo biba bikibayeho.'

    Ariko kandi anavuga ko itegurwa ry'ibihembo mu muziki, ryakabaye rishingira ku mahitamo n'ibiganiro bikorwa hagati y'abagenerwabikorwa (abahanzi) ndetse n'ababitegura, ahubwo kenshi 'ugasanga izo mpande zombi zimeze nk'aho zihanganye'.

    Yungamo ati 'Ugasanga umwe aravuga ngo ntabwo nzajya muri biriya bintu, nzabizimya, nzabisebya, ibintu nk'ibyo. Mu by'ukuri impamvu nyamukuru ni iyo.'

    Kalex yavuze ko ibihembo mu muziki ari kimwe mu biteza imbere umuhanzi, kandi bigakomeza urwego rw'umuziki, bityo yaba abahanzi ndetse n'ababitegura bagakwiye guhuriza hamwe mu gushakira igisubizo kirambye itangwa ry'ibihembo, ku buryo buri wese abyiyumvamo.

    Ati 'Gutwara igihembo ni ikimenyetso cyiza ku muhanzi ushaka gutera imbere, cyangwa se ufite gahunda yo kugira ngo atere imbere, yaba imbere mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Ariko kandi uwakoze akwiye gushimirwa, mu buryo bumwe cyangwa ubundi.'

    Umukinnyi wa filime Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava biturutse kuri filime y'uruhererekane, yabwiye InyaRwanda ko gutanga igihembo ku muhanzi wakoze neza, ari kimwe mu byakitaweho n'abari mu nganda ndangamuco kuko 'uwakoze neza cyane arashimirwa, kandi si iby'ubu, na kera byabagaho si mu muziki, si mu ngeri z'ubuhanzi no mu ngabo habaga impeta.'

    Akomeza ati 'Iyo nta gihembo, haba hirengagijwe ibyitwa agashibuzo, interakanyabugabo, mbese nta shyaka riba rihari unopfesha abakizamuka.'

    Uyu mugabo wagiye yegukana ibihembo bikomeye muri Cinema, asobanura ko iyo nta bihembo biri mu ruganda, nta higanwa rikomeye ribaho.

    Kuri we, asanga abategura ibihembo bakwiye kongera kwikubita agashyi. Ati 'Ni akanyabugabo kuri twe! Ababishinzwe bazibuke ko turi abantu. Ntabwo turi 'Robots', iyo nta gihembo ntakigenda.'

    Kayitare Lionel uri mu bashora imari mu itegurwa ry'ibihembo bya 'Mashariki', yasobanuye ko bamwe mu bashoramari badakangukira gushora imari mu itangwa ry'ibihembo, ahanini biturutse ku myumvire.

    Ati 'Impamvu ya mbere ni imyumvire ku ruganda rw'ubuhanzi, yaba mu buryo washoramo imari ndetse n'uburyo wakungukamo. Hari igihe rimwe na rimwe usanga abashoramari batinye ugasanga baribaza ngo ni iki cyatuma aya mafaranga yanjye nyashyira mu bintu by'ubuhanzi? Nyamara hari ahandi nashoramo imari, nko mu buhinzi kandi mbona n'uburyo ashobora kugaruka.'

    Akomeza ati 'Icya kabiri usanga ahandi muri Banki zitanga inguzanyo wakifashisha mu buhanzi, ariko hano usanga bamwe mu bashoramari mu buhanzi badafite ingwate zatuma Banki zizera zikavuga ziti amafaranga uburyo aboneka, ni aha ngaha, byorohere n'izo Banki kugutera intambwe.'

    Kayitare Lionel yanavuze ko kimwe mu bituma abashoramari badashyira imbaraga cyane mu ruganda rw'ubuhanzi no gutegura ibihembo, harimo no kuba ababyungikiyemo cyangwa se ababihombeyemo, batabasha gutera intambwe yo kubwira bagenzi be, inzira banyuzemo n'ingorane bahuriyemo nazo.

    Patient Bizimana ni umwe mu bahanzi begukanye ibihembo bikomeye mu muziki, birimo nka Groove Awards ndetse na Salax Awards.

    Uyu mugabo amaze igihe yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'umuryango we. Yabwiye InyaRwanda ko 'Awards' ari igisobanuro cy'ishimwe ku muhanzi wakoze neza, bityo ko kuba umubare wabyo ugenda ugabanyuka mu Rwanda, ari igihombo gikomeye.

    Uyu muramyi wamamaye mu ndirimbo nka 'Iyo neza', yavuze ko kuva yakwegukana ibihembo hari imiryango myishi yagiye ifunguka, kandi umunsi ku munsi yagiye ashyira imbaraga mu gukora ibikorwa byiza.

    Ati 'Awards' ni nziza kuko hari icyo byongera nka 'motivation' yo gukora cyane birushijeho uretse nibyo iyo umuhanzi ahawe 'Awards' hari ikintu kinini byongera kuri 'Profile' ye.'

    Akomeza ati 'Gusa nanone ntugomba kuba imbata yabyo kuko iyo bibaye ibyo usanga utangiye gukora gusa ngo ubone 'Awards', icyo gitutu gituma utita ku bikorwa byawe. Ni byiza ko habamo kuringaniza umunzani.'

    Umunyamakuru Mike Karangwa uri mu batangije ibihembo bya Salax Awards, yabwiye InyaRwanda ko ashingiye ku rugendo rw’iterambere rw’umuziki w’u Rwanda “Uyu munsi niho twakabaye dufite ibihembo byo gushima akazi k’abahanzi. Kuko uyu munsi abahanzi bacu bamaze gutera imbere mu mpande zose, urebye ‘Audio’ zikorwa, ‘Video’ zikorwa, urebye ubuhanzi abahanzi bari kwitwara mu buryo bwa kinyamwuga, ibintu byose ubona ko byazamutse.”

    Uyu mugabo yavuze ko abahanzi bateye imbere kugeza ubwo bashyize imbaraga cyane mu kwamamaza ibihangano byabo ‘kurusha yewe n’abo mu bihugu duturanye’.

    Ati “Ibyo rero bitadukanye n’uko byari bimeze mu 2009, 2010, 2012 ubwo Salax Awards yazamukaga, kuko humvikanaga cyane umuziki wo mu Burundi, muri Uganda, Tanzania ariko Salax iraza iragerageza, ishyira itafari kuri muzika nyarwanda, kandi ibihembo byahawe abahanzi byagize imbaraga.”

    Yavuze ko muri iki ‘aho ibintu bimeze neza’ hakaba nta bihembo bihari bihabwa abahanzi mu buryo buhoraho ‘bikwiye kuba umukoro wa buri wese uhereye ku bahanzi, abashoramari, itangazamakuru n’abandi’. Ati “Iyo umuntu akora akwiye gushimwa.”

    Mike Karangwa avuga ko Awards “Ni ikimenyetso cyerekana ko umuhanzi ari gukora ibintu bifite ireme, biri gukurikirwa n’abantu benshi’.

    Yungamo ati “Niyo nyenyeri ye yerekana iyo ageze imbere y’abandi bose. Rero ndatekereza ko iki nicyo gihe cyo kureba, ni ibihe bibazo byabayeho byatumye ‘Awards’ zabayeho zisa n’aho zicika intege, ibyo bibazo bigashakirwa igisubizo, hakongera kubaho ‘Awards’.”

    Kevin Kade yagaragaje ko itangwa ry'ibihembo ririmo amacenga

    Ku wa 17 Ukuboza 2023, Kevin Kade yatashye atanyuzwe nyuma y'uko abuze igikombe na kimwe mu byatanzwe muri Isango na Muzika Awards.

    Icyo gihe yabwiye InyaRwanda ko mu gutanga igihembo (Award) haba hakwiye kugenderwa ku bimenyetso aho kugendera ku marangamutima.

    Yavuze ati 'Igihembo ubundi ukoresha ibimenyetso. Uratanga igihembo cya 'Best Collabo' mu gihugu kandi atariyo ndirimbo nini mu gihugu, ubwo se ni gute ariyo 'Best Collabo' y’umwaka? Hanyuma na none warangiza ukambwira ngo uhaye igihembo umu Producer mwiza udakora kandi hari uri gukora indirimbo nini za mbere mu gihugu”.

    Rimwe na rimwe, hari igihe umuhanzi aba ahatanye mu bihembo runaka ariko nyamara ugasanga atari kwishimira cyangwa se kunyurwa n’uburyo ibyo bihembo biba byarateguwe cyangwa se byaratanzwe.

    Kevin Kade yakomeje agira ati “Bareke ibintu by’amacenga, bakore ibintu bya nyabo. Ntabwo njyewe nzaguhereza igihembo nashyizemo amarangamutima. Nibakomeza gukoresha amarangamutima, hari igihe mu minsi iri imbere tutazajya tutabiha agaciro”.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Munda', yavuze ko abantu bamwe na bamwe bategura ibihembo, bakagendera ku byiyumviro, ubucuti n’amarangamutima nyamara ugasanga birengagije umuntu uba warakoze neza n’amajoro aba yararaye akora.

    Mike Karangwa yatangaje ko abagira uruhare mu myidagaduro, bakwiye no gushakira hamwe umuti w’ikibazo cyatumye itangwa ry’ibihembo mu Rwanda ricumbagira

    Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava, yatangaje ko abasanzwe bagira uruhare mu gutegura ibihembo, bakwiye kwikubita agashyi, bakongera kubitegura, kuko iyo umuntu akoze arashimwa

    Kayitare Lionel uri mu bategura 'Mashariki', yavuze ko abashoramari batinya gushora imari mu itangwa ry'ibihembo, ahanini bitewe n'uko batabona neza ahava inyunga

    Umunyamakuru wa Isango Star, Kalex yavuze ko ubunyangamugabo bw'abategura ibihembo ari byo bisubiza inyuma imishinga myinshi y'ibihembo bitangwa

    Patient Bizimana yatangaje ko kwegukana ibihembo byafunguye imiryango myinshi, bityo hakwiye gukorwa inyigo ihamye ku bategura ibihembo

    Isibo Tv iheruka gutanga ibihembo bya 'The Choice Awards' mu 2022

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA KEVIN KADE

    “>

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUHANZI ISH KEVIN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149427/ni-nde-ukwiye-kubazwa-ibyimishinga-ya-awards-mu-muziki-nyarwanda-yaburiwe-irengero-149427.html

  • Nta muntu uzongera gukoresha igihangano cy’um… – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo imaze imyaka myinshi yanatumye hashyirwaho itegeko rijyanye no kurengera umutungo mu by’ubwenge; ndetse hari ibigo bimwe na bimwe byagiye byemera gutanga amafaranga yavuye ku bihangano by’abahanzi baba bagakoresheje.

    Ni intambwe nziza! Ariko ibijyanye no kubahiriza iri tegeko byakomeje gukoma mu nkokora benshi mu bahanzi.

    Ubwo yasozaga Icyiciro cya Kabiri cya ArtRwanda-Ubuhanzi, Minisitiri w’Urubyiruko ndetse n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima yavuze ko mu mwaka ushize “Twasanze hari ibyo tutakoraga neza, yaba nk’Igihugu cyangwa nka Minisiteri.” 

    Yavuze ko kimwe mu byo bitayeho cyane harimo no kureba uburyo itegeko rijyanye no kurengera umutungo mu by’ubwenge ryakubahirizwa kandi ’twasanze itegeko ryacu rimeze neza.’

    Ati “Twararisuzumye dusanga ni itegeko ryiza, ariko ikintu gikomeye cyane ni ukurishyira mu bikorwa.”

    Minisitiri Utumatwishima yavuze ko “Ubu rero twatangiye urugendo rukomeye rw’uko tugomba kuganira n’inzego zose zikoresha ubuhanzi’. Ariko kandi birasaba ko buri muhanzi wese agomba kubanza kwandikisha ibihangano bye “Tumenye n'ibyo tujya kuvuganira uko bingana. Tumenye n’ibyo ari byo.”

    Yavuze ko Minisiteri iri gutegura n’uburyo bwo kubaka Sosiyete Nyarwanda y’Abahanzi [Rwanda Societey of Authors], ikongerwamo imbaraga, hajyanishijwe n’icyo itegeko rishya rivuga.

    Yahamije ko “Nta muntu uzongera kwemererwa gukoresha igihangano cy’umunyarwanda atabanje kutwishyura, kugira ngo umuhanzi abone uko abaho.”

    Yavuze ko mu makuru y’ibanze babonye, ari uko hari abantu bafata filime z’abandi, bakazicuruza ku bwinshi kandi banyirazo batabizi ndetse n’inyungu ntibagereho.

    Yavuze ko kugira ngo ibi byose bizagerweho, ni uko abahanzi bazabanza kumva ko barebwa nabyo. Ariko kandi, avuga ko hari na Porogaramu bari gutegura bafatanyije na African Development Bank (ADB) n’abandi ijyanye no kugaragaza uburyo inganda ndangamuco zikwiye kuba zubatse.

    Izaba igaragaza uko amafaranga yava mu buhanzi, hashingiwe kuri siyansi ndetse n’ibindi bikorwa bizateza imbere ubuhanzi muri rusange.

    Minisitiri Utumatwishima yatangaje ko ibi mu gihe abahanzi barenga 400 batangiye kuganirizwa, hamagijwe kwita cyane ku byifuzo byabo, ndetse n’ibyo batekereza kuri iyi Porogaramu nshya y’ubuhanzi.

    Eric Mucyo uri mu bahanzi bitabiriye ibi biganiro bigamije gutegura Porogaramu y’ubuhanzi, yabwiye InyaRwanda ko hari byinshi basabye bikwiye kwitabwaho birimo no gushyiraho ikigega cyajya gitera inkunga abahanzi.

    Ati “Twasabye ko hashyirwaho ikigega cy’abahanzi, kirimo amafaranga aho umuhanzi yajya yitabaza mu gihe ubushobozi bwamubangamiye mu mikorere ye. Ikindi ni uko hashyirwaho uburyo bwafasha abahanzi bakiri hasi kumenyekanisha ibihangano byabo, cyangwa se hagashyirwaho n’amazu agenewe ubuhanzi.”

    Akomeza ati “Nk’uko mu Mirenge hashyirwaho inzego z’urubyiruko, dukeneye ko no ku bahanzi bigenda uko, buri mwaka bakajya batanga raporo y’ibyakozwe.”

     

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah,yatangaje ko bagiye gukora ibishoboka byose ku buryo nta muntu uzongera gukoresha igihangano cy'umuhanzi wo mu Rwanda atacyishyuriye

    KANDAHANO UREBE IJAMBO UTUMATWISHIMA YAVUZE KO ASOZA ART RWANDA-UBUHANZI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149483/nta-muntu-uzongera-gukoresha-igihangano-cyumuhanzi-nyarwanda-atishyuye-149483.html

  • Honex Food Center Ltd: Umufatanyabikorwa wize… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko bitangazwa n'inzobere mu mirire mu nkuru ya bloginity.com, iyo uriye neza usa neza, ndetse ibi bishimangirwa n'Abanyarwanda bavuga ko “nta mwiza w'inzara kandi unyoye inka asa nayo!” Ntabwo wumva umeze neza gusa, ahubwo n'intungamubiri ziboneka mu byo uba wariye zituma umubiri umererwa neza.

    By'umwihariko rero mu birori ibyo ari byo byose, amafunguro meza ari mu bituma ababyitabiriye bataha bakwirahira. Mu rwego rwo kunyura abitabira ibirori byawe rero, ukeneye kwiyambaza Honex Food Center (HFC).

    Muri serivisi batanga, harimo kugaburira abantu mu bukwe, aho bagufasha guha abashyitsi bawe ibiryo biryoshye kandi byujuje ubuziranenge bituma umunsi wawe w'ubukwe uba mwiza kurushaho.

    Bategura amafunguro meza mu birori byo kwizihiza isabukuru, inama n'ibirori by'ubucuruzi, ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka ‘Bridal shower,’ n'ibindi birori byihariye. Mu birori byawe, HFC bagufasha gutunganya amafunguro akwiranye n'umunsi wawe w'imbonekarimwe.

    Honex Food Center Ltd kandi bagira serivisi yo gutekera abakozi b'ibigo bitandukanye bakabagezaho amafunguro ku kazi bitabaye ngombwa ko basohoka mu biro.

    Bimwe mu byiza byo guhitamo Honex Food Center Ltd (HFC), ni uko bagira ‘Menu’ ihuye n’ibyifuzo byawe. Ni ukuvuga ko icyifuzo cyawe ku bukwe cyangwa mu bindi birori byihariye, ari byo bagenderaho bategura amafunguro.

    Mu rwego rwo gutegura ibyo kurya byujuje ubuziranenge, bagura ibikoresho byiza, bagakoresha abakozi b'abahanga, kandi bagatanga ibiryo bifite isuku. Akarusho ni uko bubahiriza ingengo y'imari yawe kandi ugahabwa serivisi zinoze.

    Impuguke zivuga ko mu gihe ushinze resitora cyangwa Hoteli, ukwiye kumenya ko ubuziranenge bw'amafunguro utanga ari kimwe mu bituma ubona abakugana benshi kandi bakamara igihe badasubiye inyuma.

    Ntuzigere uhangayikishwa n'ibyo kurya ku munsi wawe w'ibirori. Gufata icyemezo cyo gukorana na Honex Food Center Ltd ni ukugira umunsi udasanzwe kandi wihariye kuko ibyo kurya byiza ni byo biranga ibirori byiza.

    Ushaka kubiyambaza mu birori byawe wabahamagara cyangwa ukabandikira kuri 0787561177. Ushobora kandi gusura urubuga rwabo ari rwo: www.hfc.rw cyangwa ukabasanga aho bakorera mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga iruhande rwa MTN Shop. Wanabasura kuri Instagram yabo: @honexfoodcenter.

    Mu mafoto, itegereze amwe mu mafunguro ategurwa na Honex Food Center Ltd:


    Kugira ibirori byiza bisaba gutegura amafunguro meza abereye ijisho



    Mu rwego rwo gufasha abitabiabiriye kurya neza ariko bagasigasira n’amagara yabo, imbuto na zo ziba ari ingenzi



    Abariye amafunguro yateguwe na HFC baryoherwa ubudasigaza

    Nta mpungenge z’ubuziranenge bucye kuko abategura aya mafunguro babifitiye ubuhanga budasanzwe



    Mu birori byawe byose Honex Food Center Ltd iba yiteguye kukugezaho amafunguro meza kandi ku gihe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149478/honex-food-center-ltd-umufatanyabikorwa-wizewe-mu-gutegura-amafunguro-meza-mu-birori-amafo-149478.html