Blog

  • Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'abakozi ba Susan Thompson Buffett Foundation – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024. itsinda rya Susan Thompson Buffett Foundation ryari riyobowe na Senait Fisseha usanzwe ari n'inshuti y'u Rwanda.

    Ibiganiro by'aba bashyitsi na Perezida Kagame byibanze ku kazi k'uyu muryango cyane cyane mu bijyanye no kongerera imbaraga urwego rw'ubuzima muri Afurika.

    Uyu muryango washinzwe mu 1964 n'umunyemari Warren Buffett. Kugeza mu 2004 witwaga Buffett Foundation, ariko nyuma uza guhindurirwa izina mu rwego rwo guha icyubahiro umugore w'uyu munyemari, Susan Buffett, witabye Imana.

    Susan Thompson Buffett Foundation ikora ibikorwa by'ubugiraneza cyane cyane mu bijyanye n'ubuzima.

    Senait Fisseha waje ayoboye iri tsinda ry'abakozi asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Susan Thompson Buffett Foundation.

    Uyu mugore kandi asanzwe ari inshuti ikomeye y'u Rwanda cyane ko ari naho atuye nubwo akomoka muri Ethiopia.

    Howard G. Buffet (umuhungu wa Warren Buffet) wagize uruhare mu itangizwa rya STBF asanzwe ari umufatanyabikorwa w'Imena w'u Rwanda.

    Uyu muherwe w'Umunyamerika yateye inkunga umushinga wo gushinga ishuri ry'icyitegererezo mu buhinzi n'ubworozi ryo ku rwego mpuzamahanga, watanze miliyoni $87.6 agenewe kubaka ishuri n'ibikorwa byaryo mu myaka itanu, inongeraho izindi miliyoni 40$ yo kurifasha.

    Umuryango wa Buffett Foundation umaze igihe ugira uruhare mu buhinzi mu Rwanda, aho mu 2015 wiyemeje gushora milliyoni $500 mu bikorwa bigamije guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.

    Ibiganiro by'aba bashyitsi na Perezida Kagame byibanze ku kazi k'uyu muryango cyane cyane mu bijyanye no kongerera imbaraga urwego rw'ubuzima muri Afurika

    Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'abakozi ba Susan Thompson Buffett Foundation


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-itsinda-ry-abakozi-ba-susan-thompson-buffett

  • Taylor Swift yahaye agahimbazamushyi ka miliyari 272 Frw abamufashije mu bitaramo bizenguruka Isi – #rwanda #RwOT

    People Magazine yatangaje ko uyu muhanzi yahaye ako kayabo abamufashije mu gutegura amafunguro, abatwaraga imodoka, ababyinnyi be n'abari bashinzwe tekiniki.

    Ibi bitaramo byasorejwe ahitwa BC Place Stadium mu Mujyi wa Vancouver muri Canada. Hari ku wa 08 Ukuboza 2024.

    Aya mafaranga yatanze yiyongera ku yandi yabahembye nk'umushahara bari bemerewe, ibigaragaza ko ibi bitaramo byunguye uyu muhanzi mu buryo bufatika.

    Taylor Swift yakoze ibitaramo 149 kuva muri Werurwe 2023, hagurishwa amatike arenga miliyoni 10, yinjiza arenga miliyari 2$, bituma uyu muhanzi yandika amateka yo kuba umuhanzi ukoze ibitaramo byinjije akayabo.

    Ubwo yakoraga igitaramo gisoza ibyo byose, yavuze ko ari cyo kintu gikomeye kugeza ubu mu buzima bwe yakoze.

    Ati 'Twazengurutse Isi yose. Byari ibihe bishimishije cyane, by'imbaraga […] ndetse n'icyo kintu gikomeye maze gukora mu buzima bwanjye. Iyi ni yo ntambwe ishimishije cyane mu buzima bwanjye kugeza ubu.'

    Uretse ibi bitaramo kandi, igitabo kibigarukaho na cyo cyaragurishijwe cyane kuko mu minsi ibiri gusa kigiye hanze hagurishijwe kopi ibihumbi 814.

    Uyu muhanzikazi kandi ni we wumviswe cyane muri uyu mwaka kuri Spotify, Apple Music na Amazon Music biturutse kuri album yise 'The Tortured Poets Department'' yagiye hanze muri Mata 2024. Iyo album yahize izindi mu kumvwa cyane.

    Mu bihembo bya Grammy Awards 2025 bizatangwa ku wa 02 Werurwe 2025, i Los Angeles, Taylor Swift ari mu bahanzi bahatanye mu byiciro byinshi cyane ko ari muri bitandatu birimo n'icya album y'umwaka.

    Mu bihembo bya 'MTV VMas 2024' byatanzwe muri Nzeri uyu mwaka Taylor Swift, yegukanyemo ibihembo birindwi muri 12 yari ahatanyemo.

    Uyu muhanzikazi ikindi kigaragaza ko yahiriwe na 2024, ni uko mu Ukwakira 2024 Forbes Magazine izwiho gukora intonde ziganjemo izigaragaza umutungo w'ibyamamare, yamutangaje nk'umuhanzikazi ukize kurusha abandi b'igitsinagore bakora umuziki ku Isi.

    Iki kinyamakuru cyatangaje ko Taylor Swift yaciye ku bandi bahanzi b'abagore bari bari imbere ye nka Rihanna usanzwe ufite umutungo ubarirwa muri miliyari 1,4$. Taylor Swift we afite umutungo ubarirwa muri miliyari 1,6$.

    Ni umutungo yakuye mu bikorwa bitandukanye byerekeye umuziki birangajwe imbere n'ibitaramo bya 'Eras Tour'.

    Uyu muhanzikazi aheruka kugirwa umuhanzi wa kabiri wahize abandi mu kinyejana cya 21. Ni umwanya yajeho akurikira Beyoncé watowe nk'umuhanzi wahize abandi mu kinyejana cya 21.

    Taylor Swift amaze igihe akora ibitaramo bizenguruka Isi

    Taylor Swift ni umwe mu bahanzi bahiriwe na 2024

    Nyuma y'ibitaramo bizenguruka Isi, Taylor Swift yahaye agahimbazamusyi abakozi bamufashije k’arenga miliyari 270 Frw

    Mu bihembo bya 'MTV VMas 2024' byatanzwe muri Nzeri 2024 Taylor Swift yegukanyemo ibihembo birindwi muri 12 yari ahatanyemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/taylor-swift-yahaye-agahimbazamushyi-ka-miliyari-272-frw-abamufashije-mu

  • Hakenewe asaga miliyari 1000 Frw mu gushyigikira gahunda y'ubuhinzi bugezweho – #rwanda #RwOT

    Ni mu buryo bwo guteza imbere uru rwego rukoramo n'Abanyarwanda barenga ibihumbi 400 ndetse 69% by'ingo zo mu Rwanda bakaba babeshejweho n'ubuhinzi.

    Mu byo u Rwanda rwagaragaje harimo uburyo bwo kongera no gutunganya umusaruro w'icyayi, imboga n'imbuto cyane cyane avoka n'urusenda, kongera no gutunganya ibirayi, kongera umusaruro w'inkoko n'ingurube no kongera inyama z'inka.

    Abashoramari bamurikiwe ayo mahirwe mu buryo bwo kwimakaza gahunda y'impinduramatwara mu buhinzi, hongerwa umusaruro, hahangwa imirimo haba ku bagore n'urubyiruko, kongera ubutaka bwuhirwa, no kubaka uburyo bwo bugezweho ubuhinzi bukorwamo.

    Ni gahunda ishamikiye ku yindi y'imyaka itanu yo kwihutisha iterambere ry'ubuhinzi (PSTA 5), izatwara miliyari 7,063 Frw.

    Nko mu kongera no gutunganya umusaruro w'icyayi MINAGRI yatangaje ko hakenewe ishoramari rya miliyoni 289$ (arenga miliyari 402 Frw) azafasha mu gutunganya no guteza imbere ahakorerwa ubwo buhinzi.

    Hakenewe byibuze ingemwe z'icyayi miliyoni 300, ubuhinzi bw'icyayi bukagurirwa kuri hegitari ibihumbi 17, bikajyana no kubaka uruganda rutunganya icyo gihingwa mu Karere ka Nyamagabe nka hamwe mu hakunze kwera icyo cyayi.

    Iyo mishinga yo guteza imbere ubuhinzi bw'icyayi igomba kujyana n'undi wo kubaka imihanda y'imigenderano izifashishwa muri ubwo buhinzi.

    Biteganyijwe ko uzungukirwamo n'abarenga ibihumbi 85, umusaruro ukazamuka uvuye ku bilo 39.008.978 u Rwanda rwasaruye mu 2022/2023 rugakuramo miliyari 107$.

    Ni mu gihe mu bijyanye n'ubworozi MINAGRI igaragaza ko u Rwanda rubumbatiye amahirwe y'ishoramari rya miliyoni 169.8$, cyane cyane mu kongera umusaruro ukomoka ku nkoko n'ingurube, hagamijwe kongera umusaruro w'inyama n'amagi.

    Mu biteganyijwe gukorwa muri iryo shoramari guteza imbere uburyo bw'amaturagiro agezweho afasha mu korora inkoko zitera amagi, uruganda rukora ibiryo by'amatungo, urwuri rugezweho, n'ibigega bibika ibikorwamo ibiryo by'amatungo, umushinga ukazafasha abarenga ibihumbi 123 n'aborozi b'inkoko n'ingurube 69,953.

    Mu bijyanye no kongera no gutunganya umusaruro w'ubuhinzi bw'ibirayi, u Rwanda rugaragaza ko rukeneye miliyoni 63,8$ azafasha mu kwagura ahakorerwa ubwo buhinzi ariko hanongerwa aho bitunganyirizwa kugira ngo ruhaze isoko ryo mu Rwanda n'iryo mu mahanga.

    Mu biteganyijwe gukorwa harimo kwimakaza imbuto z'ibirayi zakurikiraniwe muri laboratwari zigatunganywa ku buryo bwo buzira indwara, gushyiraho ububiko bwujuje ubuziranenge, n'uruganda rugezweho rutunganya icyo gihingwa.

    Ni gahunda iteganyijwe kuzungukirwamo n'abarenga ibihumbi 41 by'abahinzi n'abatunganya ibirayi n'abandi barenga ibihumbi 245 bazungukira muri uwo mushinga mu buryo buziguye.

    Ni mu buryo bwo kuziba ibyuho biri mu buhinzi bw'ibirayi, aho u Rwanda rukeneye toni miliyoni 1,5 buri mwaka cyane ko rusarura toni 865 ku mwaka.

    Mu bijyanye n'imboga n'imbuto cyane cyane ku guteza imbere avoka n'urusenda, mu Rwanda hakenewe ishoramari rya miliyoni 222,3$, arimo miliyoni 40,5$ azifashishwa guteza imbere ubuhinzi bwa avoka n'izindi miliyoni 181,8$ azifashishwa mu buhinzi bw'urusenda.

    Nubwo ibyo kohereza urusenda na avoka mu mahanga bikozwe n'u Rwanda bitari ibya kera, mu myaka nk'icumi ishize byateye imbere aho nko mu 2022/2023 rwohereje toni 3200 za avoka rukuramo miliyoni 6,5$, avuye ku bihumbi 440$ rwari rwohereje mu myaka 10 yari ishize. Intego ni uko mu myaka itanu iri imbere ruzaba rwohereza toni zirenga ibihumbi 14 bya avoka.

    Urusenda na rwo rufite uruhare runini rw'ibyo u Rwanda rwohereza cyane cyane ku masoko rufite muri Aziya no mu Burayi, aho nko mu 2022/2023 igihugu cyohereje toni 2000 z'urusenda rwinjiza miliyoni 6$, imibare u Rwanda rushaka kuzamura aho nko mu 2029 binyuze muri PISTA 5 ruzaba rubona miliyoni 48$.

    U Rwanda kandi rukeneye miliyoni 40,2$ zo guteza imbere ubworozi bw'inka zitanga inyama.

    Rwamaze no gutoranya ibice bya Gako na Gabiro nk'ahantu babereye iryo shoramari cyane cyane mu korora izo nka, hakazazashyirwa ibagiro rigezweho, uburyo bwo gutunganya impu, ibiryo bihabwa izo nka n'ibindi.

    Hakenewe ishoramari rya miliyoni 289$ ryo guteza imbere ubuhinzi bw’icyayi mu Rwanda

    U Rwanda rufite isoko ryagutse ry’urusenda muri Aziya cyane cyane mu Bushinwa no mu bihugu byomu Burayi

    U Rwanda rukeneye miliyoni 63,8$ yo gushora mu buhinzi bw’ibirayi

    U Rwanda rugaragaza ko rukeneye ishoramari rya miliyoni 222,3$, ryo guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto cyane cyane avoka n’urusenda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-mahirwe-y-ishoramari-rya-miliyari-1000-frw-ari-mu-buhinzi-bw-u

  • Ibyo wamenya ku imurikabikorwa 'Under One Roof Expo' rizaganirirwamo iterambere ry'ubwubatsi – #rwanda #RwOT

    Ni imurikabikorwa rizahuriza hamwe abahanga mu by'ubwubatsi, abubaka inyubako nini, n'amabanki nka I&M Bank (Rwanda) Plc, bakazatanga ubufasha mu buryo bunyuranye. Riteganyijwe kuri uyu wa 12-13 Ukuboza 2024.

    Mu bizasuzumwa harimo uburyo bwo kubona ibikoresho byujuje ubuziranenge kandi biramba, abakozi bafite ubumenyi n'ibindi bikenewe mu bwubatsi.

    Umuyobozi Mukuru wa Mr Roof Ltd, Fatima Solemanm], yavuze ko iki gikorwa kigamije gutanga amakuru n'ibindi bikenewe mu kunoza ubwubatsi.

    Ati 'Waba uri umwubatsi ubizobereye cyangwa ari umushinga wa mbere ukoze, imurikabikorwa rya Under One Roof Expo igamije kubafasha gusobanukirwa no kubona ubumenyi n'ibisabwa ngo ukore ubwubatsi wemye.'

    Usibye kumurika ibikorwa, ku wa 12 Ukuboza 2024 hateganyijwe ibiganiro bigaruka ku gukoresha ibikoresho byiza mu mirimo isoza inyubako, ibyiza n'imbogamizi ziri mu gukoresha ibikorerwa mu gihugu, n'uburyo buboneye bwo gushora imari mu bwubatsi.

    Nyuma abitabiriye bazasangizwa ubumenyi, biga uburyo bugezweho bwo gukora imbata z'inyubako no kugena imari izakoreshwa ku buryo umushinga ushyirwa mu bikorwa nta gushidikanya.

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire, RHA, kizanasobanura mu buryo burambuye gahunda y'iterambere ry'imijyi n'uburyo hagomba kubahirizwa igishushanyo mbonera.

    I&M Bank (Rwanda) Plc yo izafasha abitabiriye iyi gahunda gusobanukirwa uburyo bugezweho bw'ishoramari mu bwubatsi ku bagiye kubaka inzu za bo bwite n'abubaka muri rusange.

    I&M Bank (Rwanda) Plc yo izafasha abitabiriye iyi gahunda gusobanukirwa uburyo bugezweho bw'ishoramari mu bwubatsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-imurikabikorwa-under-one-roof-expo-rizaganirirwamo-iterambere

  • Bigomba guhagarara – Perezida Kagame avuga ku bwicanyi bukorerwa abarokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro ya Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla n'iya Visi Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Hitiyaremye Alphonse.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bibi kubera kubura ubutabera bishingiye kuri politiki mbi yari mu gihugu, bituma Abanyarwanda babana mu mwuka mubi, bigera n'aho bicana.

    Ati ' Ubutabera mu gihugu cyacu, bwagenze nabi cyane mu myaka myinshi ariko cyane cyane bishingira kuri politiki ndetse bivamo Abanyarwanda kutabana, kutumvikana no kwicana. Ibyo byarabaye, aho niho tuva. Ariko aho tujya nabyo bimaze kumvikana igihe kirekire, ni ahandi kandi ni ngombwa.'

    Perezida Kagame yavuze ubu Abanyarwanda basabwa kubana neza, bakubahiriza ubutabera n'amategeko igihugu kigenderaho. Yavuze ko abantu bose bareshya imbere y'amategeko, bafite uburenganzira bungana, kandi ubutabera bugomba kubibafashamo.

    Ati ' Sinifuza ko ubutabera bwananirwa kuduha ibyo, hakagomba gukoreshwa ubundi buryo. Nta bundi buryo bukwiriye gusimbura ubutabera, ariko aho budakoze, ibindi birakora.'

    Umukuru w'Igihugu yasobanuye ko muri rusange, abantu bose batabonye ubutabera bifuza, ariko ko hari ababubuze kurusha abandi, ari nabyo byagejeje ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo.

    Yavuze ko kuba uyu munsi hari ibikorwa bikigaragara bishobora gusubiza Abanyarwanda mu mateka mabi, ari ibintu bidakwiriye na mba.

    Ati 'Kuba rero n'uyu munsi hagishobora kuboneka abantu bafite ibitekerezo byo kudusubiza aho ngaho, icyo gihe amategeko, ubutabera, bugomba gukoreshwa. Nibudakoreshwa n'ibindi bizakoreshwa. Ibyo bigomba guhagarara.'

    Yakomeje agira ati 'Kwica abantu babuze amateka n'ubundi igihe cyose, banabuze n'ubuzima, hakaba hariho na politiki yaganisha aho, ishaka kugirira abantu, abarokotse, kubagirira nabi bakabasanga mu ngo zabo bakabica, amategeko agomba gukora nadakora hazakora ibindi. Ibyo ndabyatuye, ndabibabwiye, buri wese anyumve. Bigomba guhagarara.

    Perezida Kagame yavuze ko hari n'abandi bakinisha politiki y'u Rwanda bakavuga amagambo atari ukuri, n'amahanga akabashyigikira bashaka kugaragaza u Rwanda, ubutabera bwarwo n'amategeko yarwo ko ari ubusa.

    Ati 'Ntabwo turi ubusa, ntabwo amategeko yacu [ari ubusa], ntabwo ubutabera mvuga bukwiriye kuba buriho, bwahinduka ubusa. Nta politiki yahindura ubutabera ubusa. Ntibishoboka.'

    Mu mezi atatu ashize, mu turere dutandukanye tw'igihugu, hagiye hagaragara ubwicanyi bukorewe abarokotse Jenoside. Ubuheruka burimo ubwakorewe Karekezi Vincent wishwe ku itariki ya 18 Kanama 2024 mu Karere ka Nyaruguru, Ntashamaje Enatha wishwe ku itariki ya 19 Kanama 2024 muKarere ka Ruhango, Uwimana Martha wishwe ku itariki ya 14 Kanama 2024 mu Karere ka Nyaruguru na Mukakanyamibwa Béatrice wishwe ku itariki ya 4 Kanama 2024 mu Karere ka Karongi.

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Cooperation Initiative (RCI), Uwase Patricie, yitabiriye irahira ry’abayobozi b’Urukiko rw’Ikirenga

    Senateri Mukabalisa Donathille na Dr. Usta Kaitesi ubwo bageraga ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

    Senateri Ndangiza na Depite Rubagumya ubwo bageraga mu Ngoro y’inteko Ishinga Amategeko.

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa Domitilla ubwo yari ageze aho umhango wo kurahira wabereye

    Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, na we ari mu bagize Guverinoma bitabiriye uyu muhango.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, ubwo yinjiraga ahabereye umuhango w’irahira

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga na Minisitiri Ushinzwe Ibikowa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira baganira mbere y’uko umuhango w’irahira utangira

    Perezezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Dimitilla, yarahiriye inshingano nshya

    Visi Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Hitiyaremye Alphonse, na ubwo yari ategereje kurahirira inshingano nshya

    Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare, aganira na Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima

    Minisitiri Bizimana Jean Damascene na Senateri Mukabalisa Donathille bungurana ibitekerezo

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, aganira na Minisitiri Consolée Uwimana

    Perezida Kagame wakiriye indahiro z’abayobozi b’Urukiko rw’Ikirenga yasabye ko ubutabera bukora mu gukemura ibibazo byugarije Abanyarwanda

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa Domitilla yarahiriye inshingano ze imbere ya Perezida Kagame

    Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Hitiyaremye Alphonse, ubwo yagezaga indahiro ye ku Mukuru w’Igihugu

    Perezida Kagame yavuze ko ubutabera nibudakora mu guhagarika ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ku barokotse Jenoside, hazakoreshwa ubundi buryo.

    Senateri Evode Uwizeyimana hamwe n’abandi bayobozi bari muri uyu muhango

    Amafoto: Kwizera Heve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bigomba-guhagarara-perezida-kagame-avuga-ku-bwicanyi-bukorerwa-abarokotse

  • Perezida Kagame yakiriye indahiro za Perezida… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024, Domitilla Mukantaganzwa yarahiriye kuba Perezida w'Urukiko rw’Ikirenga, naho Hitiyaremye Alphonse arahirira kuba Visi Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga. Ni umuhango wabereye mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko, uyoborwa na Perezida Kagame.

    Ubwo yarahiriraga inshingano nshya, Mukantaganzwa Domitilla yagize ati: 'Ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro ko ntazahemukira Repubulika y'u Rwanda, ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n'andi mategeko, ko nzaharanira uburenganzira bwa muntu n'ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro, ko nzaharanira ubumwe bw'Abanyarwanda, ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe, ko ntazakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite, nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n'amategeko. Imana ibimfashemo.'  

    Perezida Kagame yashimiye Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga ucyuye igihe, Dr. Faustin Ntezilyayo. Ati: ” Mbere yo gukomeza ariko reka mbanze nshimire cyane abo basimbuye ariko cyane cyane mpereye kuri Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga ucyuye igihe, Ntezilyayo. Ndabashimiye cyane, mwakoze akazi keza.”

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga mushya, Domitilla Mukantaganzwa, afite imyaka 60, mbere y'izi nshingano yari Umuyobozi wa Komisiyo y'Igihugu ishinzwe Ivugurwa ry’Amategeko, kuva mu Kuboza 2019.

    Amaze imyaka igera kuri 30 akora mu bijyanye n'amategeko mu nzego zitandukanye, aho yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inkiko Gacaca akaba yaranabaye Komiseri muri Komisiyo ishinzwe kwandika Itegeko Nshinga n'andi mategeko.

    Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mushya, Alphonse Hitiyaremye, afite imyaka 57, akaba yari Umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga kuva mu 2013.

    Mu zindi nshingano yakoze harimo kuba yarayoboraga Komite ishinzwe kurwanya ruswa mu rwego rw'ubutabera, Umushinjacyaha Mukuru wungirije, yanabaye Umugenzuzi Mukuru w'Ubushinjacyaha n'izindi nshingano zitandukanye.

    Ku wa 3 Ukuboza 2024, nibwo Perezida Kagame yagize Mukantaganzwa Domitilla Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, asimbuye Dr. Faustin Ntezilyayo, mu gihe Hitiyaremye Alphonse yagizwe Visi Perezida w'urwo rukiko.

    Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 154, iteganya ko Perezida na Visi Perezida b'Urukiko rw'Ikirenga bashyirwaho n'Iteka rya Perezida bamaze kwemezwa na Sena. Perezida wa Repubulika abanza kugisha inama Inama y'Abaminisitiri n'Inama Nkuru y'Ubucamanza.


    Perezida Kagame yakiriye indahiro za Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149519/perezida-kagame-yakiriye-indahiro-za-perezida-na-visi-perezida-burukiko-rwikirenga-ashimir-149519.html

  • Yavuze ibyo atazi- Abarasita basubije Aptre… – #rwanda #RwOT

    Uyu muvugabutumwa wagize izina rikomeye kuva mu myaka 30 ishize, yabigarutseho mu buryo burambuye mu cyigisho yatanze ari mu mujyi wa Queensland mu gihugu cya Australia, ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024. 

    Ni mu ruhererekane rw'ivugabutumwa yise 'Divine Provision'. Ni ibiterane byitabiriwe n'umubare munini w'urubyiruko, abayobozi b'amatorero anyuranye, abapasiteri, ba Bishop n'abandi bari banyotewe no kumva inyigisho z'Intumwa y'Imana. 

    Mu gihe cy’amasaha abiri n’iminota 50′, Gitwaza yibanze cyane ku kubwira abashumba b’amatorero imyitwarire ikwiriye kubaranga; ndetse n’uburyo bakwiye gufasha Abakristu gusabana n’Imana binyuze mu bikorwa bitandukanye.

    Ku munota wa 30′, atangira yumvikanisha ko bidakwiriye ko umukobwa wambaye ipantalo ahagaragara ku rubyiniro abwiriza cyangwa se aririmba; ni mu gihe ku munota wa 32′ ho yitsa cyane ku kuvuga ko nta mwana w’umuhungu wemerewe kujya ku ruhimbi afite amaherena, ndetse n’imisatsi y’amarasita ku mutwe.

    Arakomeza ati “Nta mwana w’umuhungu wemerewe kuza aririmba aha afite amarasita, ya misatsi y’amarasita, Oya!”

    Yavuze ko “Ariya marasita ni idini ryitwa Rasitafari. Rasitafari ni idini rya Sitani. Rero abana barabyambara batazi ibyo ari byo. Genda wiyogosheshe ugire umusatsi mwiza.”

    Apotre Gitwaza yabwiye urubyiruko n’abandi bari mu materaniro ye bafite imisatsi y’amarasita kuyihindura hakiri kare ‘kuko ni ko umuco wanyu umeze’. Ati “Ni na ko Bibiliya idusaba.”

    Akomeza agira ati “Ibi mbabwira mbivuga hose, kuko njye nzi ukuri kwabyo, nzi n’ibibyihishemo. Umwuka w’urumogi n’ubutinganyi bihera mu musatsi. N’iyo Imana igiye ku gukoresha ihera mu musatsi.”

    Rasitafari yavuzweho na Apôtre Gitwaza ni bantu iki?

    Rasitafari ni umuryango ariko ku rundi ruhande ugafatwa nk'idini. Imico y'aba-Rasta ahanini ifitanye isano n’ikolonizwa rya Africa.

    Ni ukuvuga aba Rasta bagereranyaga Ethiopia nk'Igihugu cy'isezerano, naho ibihugu by'i Burayi bari barajyanywemo nk'abacakara bakabifata nka 'Bablyon'.

    Ni nayo mpamvu 'Rastafarian' yiganjemwo imico ya Ethiopia kuko Ethiopia niyo bizeraga nk'aho ariyo Africa. Ariko aba- Rasta ntabwo bavuye Ethiopia.

    Uyu muryango ubu watangiriye muri Jamaica mu 1930 nyuma y'ubuhanuzi bwa Marcus Gavin wari umunyapolitike w'umwirabura wayoboraga umuryango wa Universal Negro, wafatwaga nk'umuvugabutumwa.

    Uyu mugabo ni nawe wavuze ijambo ryanavuyeho gushinga 'Rastafarian'. Hari aho yagize ati 'Reba muri Africa aho umwami w'umwirabura azambikwa ikamba uwo niwe uzakubera umucunguzi”- Aya niyo magambo yabaye ishingiro ry'uyu muryango.

    Marcus Gavin yari umunya-Jamaica uharanira kuzana impinduka muri Politiki yapfyiriye mu Mujyi wa Londre mu Bwongereza tariki ya 2 Ugushyingo 1930.

    Ubwo Ayela Siras wa mbere yimikwaga nk'umwami wa mbere muri Ethiopia ni na bwo aba-Rasta bahise babona ko ari isohora ry'ubuhanuzi bwa Gavin ari na ho aba Rasta bakuye izina kuri uyu mwami.

    Aba-Rasta bizera ko Ayela Siras akomoka kuri Salomon ndetse n'umwamikazi wa Shebab.

    Ni ukuvuga ahantu bihuriye ni uko aba Rasta bizera ko umunsi Sheba yasuraga Salomon baryamanye bakabyarana umwana bise Menelike wabaye umwami wa mbere wa Ethiopia maze Ayela Sirasi akaba afite inkomoko kuri uyu mwami Menelike.

    Ibi bituma Abarasita bizera ko 'ubwo umwami Serasi afitanye isano na Dawidi ndetse na Yesu binyuze muri Salomon'.

    Ras King uri mu barasita babigaragaza mu bihe bitandukanye, ndetse wizerera cyane muri Rasitafari, yabwiye InyaRwanda ko we na bagenzi be bizera neza ko Ayela Serasi yatoranyijwe, akaba n'uwanesheje byose, kandi ko no muri Bibiliya bivugwamo.

    Yavuze ati 'Ayela Serasi rero niwe twizera ko yatoranijwe akaba uwanesheje. Bitari ibyo guhimba ahubwo bivuye muri Bibiliya, nk'urugero mu Intangiriro 49:10 hagira hati 'Inkoni y'ubutware ntizava kuri Yuda.'

    'Ni mu gihe mu Ibyahishuwe 5:5 'Aba Rasta bizera ko Serasi ari umwami (ndetse) wavugwamo kuva icyo gihe nibwo idini rya 'Rastafarianism' ryatangiye kumenyekana rinimikwa mu birabura bari barajyanywe muri Jamaica.'

    Yakomeje agira ati 'Izina 'Rastafari' rero ryavuye ku mazina nyayo yitwaga mbere y'uko yimikwa kuko yitwaga 'Rastafari makoneni' ubwo nyine abayoboke ba 'Rastafari' batangiye kujya bagira aho bahurira, Howen nawe niwe wamenyekanishije cyane 'Rastafarian' ubwo yagendaga abwira amahanga ko 'Rastafarian' izamenyekana cyane kurusha 'Babylon'.'

    Imyemerere yabo iratangaje!

    Haile Serrassie niwe ufatwa nk'Imana kubera bwa buhanuzi bwa Gavin aho bamufataga nk'aho ariwe uzabacungura akabavana mu bukoroni.

    Kandi Haile Sirassie ntiyegeze agendera ku mahame ya 'Rastafarianism'. Ushingiye ku byanditswe muri Bibiliya muri Yeremiah 8:21, aba Rasta bizeraga ko Imana ari umwirabura.

    Hari n'ikindi gitekerezo cy'aba-Rasta bumvaga ko Jamaica ari ikuzimu maze Ethiopia bakahabona nko mu Ijuru.

    Mu gushimangira iki gitekerezo bagenderaga ku murongo wo muri Zaburi 137:1, kuko Ethiopia bayitaga isiyoni cyangwa Igihugu cy'isezerano.

    Aba Rasta bizera Imana y’aba Kristu ari naho bita 'Jah'. Aba Rasta bizera Bibiliya nk'igitabo cyavugaga inkuru ifatika y'Abirabura cyangwa nk'igitabo kigaragaza ko Imana yakundaga Abanyafurika.        

    Bafata igitabo cya nyuma cy'Ibyahishuwe nk'igitabo cy'ingenzi cyane kuko babona ko ibikirimo bifite akamaro kenshi.

    Aba Rasta bavuga ko amategeko icumi yahawe Moses yari yanditse mu rurimi rwo muri Ethiopia ahubwo bagiye baruhindura.

    Kuri iyi ngingo, Ras King yavuze ati 'Twemera ko Imana ari umumtu n'umuntu akaba Imana. Yesu tumwemera nk'umunyafurika apana umuzungu. Twizera ko Serrassie ari Yesu wagarutse bwa kabiri.' 


    Gitwaza yakumiriye ku ruhimbi, inkumi zambara amapantalo, ndetse n’abasore bafite ‘Dreadlocks’ ku mutwe

    Bafata 'urumogi' nk'amasakaramentu

    Rass King Loyalty yasobanuye ko gukoresha ganja cyangwa se urumogi bivugwaho abarasita mu bihe bitandukanye, ahanini barukoresha cyangwa se 'Turufata nk'amasakaramentu nkamwe yo muri Kiliziya.'

    Ati 'Ibyo binaboneka mu Itangiriro 1: 39 hagira hati 'Dore mbahaye ibimera byose…'

    Hejuru y'ibyo 'Abarasita bizera ko nta murasita upfa (Rasta Never Die). Twizera ko ibiryo biribwa ari ibiribwa karemano, inyama, ingurube n'ibindi ntabwo babirya.'

    Ni ibihe bimenyetso biranga abarista?

    Ibimeyetso biranga abarasita harimo 'Dreadlocks'. Aba-Rasta ntabwo bajya biyogoshesha n’iri na rimwe. Bagendera ku itegeko bavana mu Abarewi 20: 5 (Ntibakogoshwe imisatsi…)

    Ndetse n'inkuru ya Samson wakuraga imbaraga mu musatsi bigatuma basa n'intare yo mu muryango wa Yuda.

    Ariko abafite 'Dreadlocks' bose si abarasita. Ikindi kibaranga ni amabara atatu. Ibara ry'umutuku (Amaraso y'abahowe Imana mu rugamba rwo kwibohora);

    Hari ibara ry'umuhondo (Zahabu cyangwa ubutunzi bwa Afrika), ibara ry'icyatsi (Ubwiza bwa Ethiopia n'ibimera), ndetse n'ikimenyetso cy'Intare ya Yuda Igereranya umwami Haile Serrassie).

    Ikindi kibaranga ni injyana ya Reggae. Byatewe n'uko yavuye mu myizerere ya Rastafari bitewe n'ukuntu baririmbaga muri iyo njyana. 

    Umunyamuziki Bob Marley ni umwe mu bamenyekanishije iri dini binyuze mu njyana ya Reggae.

    Ras King ati 'Ubwo rero ndumva muri ubu busobanuro bwa 'Rastafarianism' nkuhaye ndumva nta 'Satanic' irimo n'imyizerere ifite aho ihuriye na Bible. Ubwo rero ibyo Apotre Gitwaza yavuze ni uko adasobanukiwe neza idini rya 'Rastafarianism' wenda ahari umuntu yamufasha kubisobanukirwa.'

    Akomeza agira ati 'Ahubwo imyizerere ye wagirango ni yo ifite aho ihuriye na 'Satanic', amafaranga, imyenda migufi, n'ibindi ni byo bo baba bashyigikiye kandi ikindi iriya myizerere yabo ni imyizerere bahawe n'abazungu.'

    'Ibyo kunywa urumogi ku murasita no kugira ama 'Dreadlocks' byose nakubwiye ikibitera, ntaho bihuriye na 'Satanic', ntaho bihuriye n'imico mibi, byose ni imyizerere ikomoka muri Bibiliya.'

    Ni ibyiyumviro bye!

    Rass Kayaga wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Maguru', yabwiye InyaRwanda ko 'Rastafarian si idini'. Asubiza Apotre Gitwaza agira ati 'Biriya yatangaje ni ibyiyumviro bye buriya ni ko abizi, sinamurenganya.'

    Yavuze ariko ko kubera gukunda 'Rastafarian' hari 'ababigize idini bakoresha Bibiliya ya Ethiopia, imwe yaciwe. Iryo dini ryavutse nk'ayandi yose nk'uko irya Gitwaza ryavutse, byose ni amadini y'inzaduka. Rero, mbifata nk’Ihangana ry'amadini y'inzaduka.'

    Akomeza agira ati 'Gusa ibyo yatangaje yabibwiye abakristu bo mu idini rye, ubwo iyo Satani ni naho iri. Twebwe, ntibitureba cyeretse iyo aza kubibwira Abanyarwanda bose.'

    'Ikindi ntekereza ko abantu bakwiye gutangira kwibaza ku misengere yabo, kuko gusenga mbifata nko kubaha Imana, rero kubaha Imana ni ukwiyubaha, kwiyubaha ni uguha agaciro abandi bantu.'


    Rass Kayaga yatangaje ko ibyo Apôtre Gitwaza yavuze ari ibyiyumviro bye; kandi ahamya n'umutima we ko Rastafarian atari idini rya Satani

     

    Ras King yavuze ko ibyo Apôtre Gitwaza yavuze ko ntaho bihuriye n'imyemere y'aba-Rasta, kuko bafite inkomoko ndetse n'icyerekezo cyabo    

    Apôtre Gitwaza yatangaje ko Rasitafari ari idini rya Satani, bityo nta mwana w'umuhungu ufite imisatsi ikaraze ukwiye gukandagira ku ruhimbi 

    KANDA HANO UREBE KU MUNOTA WA 30' GITWAZA  AVUGA KURI RASITAFARI


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149516/yavuze-ibyo-atazi-abarasita-basubije-apotre-gitwaza-wavuze-ko-rasitafari-ari-idini-rya-sat-149516.html

  • Umugabo cyangwa Umugore? Ninde usambana kurusha undi? #Rwanda #RwOT

     

    Igisubizo kuri iki kibazo cyoroshye gusubiza. Hakoreshejwe imibare. Tufate urugero rw’abagabo Ijana, n’abagore ijana. muri abo bagabo ijana tuvuge ko 50% muri bo basambana. Bibaye ko buri mugabo asambana n’umugore umwe umwe, utandkanye n’undi, wacyeka ko ijanisha ari 50% ku bagabo na 50% ku ijana ku bagore. 

    Gusa mu buzima busanzwe si uko bikora. Kuko usanga umugore umwe cyangwa babiri bashobora gusambana n’abagabo barenze icumi mu gihe umugabo umwe cyangwa babiri biragoye ko yahaza abagore barenze umubare runaka. Ubwo tugendeye kuri urwo rugero twavuze haruguru abo bagabo 50 bashobora kuba basambana bose n’abagore batarenze batanu muri abo 100 bavuzwe. Ukurikije iryo janisha, igisubizo ku kibazo ; ari abagore cyangwa abagabo abasambana cyane usanga ari abagabo.

    N’ubwo twacurika uko twatangiye tukavuga ko muri abo bagore ijana harimo 50 basambana. Icyo gihe n’ubwo buri mugore yaba afite uwe umwe umwe umugabo byahwanya na 50% ku bagore na 50% cyangwa hejuru ku bagabo kuku abagore nibo bafite ubushobozi bwo kugira abagabo benshi basambana mu gihe gito runaka kurusha abagabo.

    Ibi bivuze iki rero? Bitewe n’uko ureba iki kibazo ushobora gusanga ku isi hari agatsiko k’abagore, basambana n’abagabo benshi kurusha uko haba haragatsiko k’abagabo gasambanya abagore benshi. Wabifata kumwe cyangwa ukundi igisubizo nta gushidikanya Abagabo basambana cyane kurusha abagore.

    Indi mibare wamenya kubijanye n’ubusambanyi mu bashakanye:

    1) Kubijyanye n’imyemerere

    Imibare igaragaza ko abagabo bitabira insengero buri cyumweru nibo basambana gacye gashoboka , bivuze ko idini ifite uruhare runini mu gukumira ubusambanyi yaba mu bagabo cyangwa abagore.

    2) Ikijanye n’imyaka ku bagabo n’abagore :

    Iyi chart iri hejuru igaragaza ko abagore basambana cyane hagati y’imyaka 18 kugeza 29, iyo mibare n’ubwo ikomeza kwiyongera mu myaka ya za 30, ariko iguma iri munsi y’umubare ku bagabo.

    3) Kubijanye n’imyemerere mu bya politiki

    Iyi mibare iri hejuru igaragaza ko abafite imyemerere ya politiki y’aba democrate ari bo basambana cyane kurusha abandi muri Amerika.
    4) Kubijanye n’amashuri n’imyigire

    Abagabo barangije kaminuza nibo basambana cyane kurusha abagarukiye muri mashuri abanza cyangwa ayisumbuye

    Inkuru yanditswe na : Shakira Abdul Beyonce Karim 

    hifashishijwe urubuga : 

    https://ifstudies.org/blog/who-cheats-more-the-demographics-of-cheating-in-america

  • umubano wa Syria na Russia ukomeje kugendana n'ibibazo n'ingaruka z'intambara #rwanda #RwOT

    Muri 2024, umubano wa Syria na Russia urakomeje kugendana n'ibibazo n'ingaruka z'intambara
    zombi zihanganye n'ibibazo byo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

    Ubufasha bwa Russia muri Syria: Russia ikomeje gufasha guverinoma ya Bashar al-Assad
    cyane mu bikorwa bya gisirikare n'ibikorwa bya dipolomasi.

    Nyamara, intambara muri Ukraine yatumye Russia igabanya umutwe w'ingabo zayo muri Syria, kandi inkunga y'ubufasha bwa gisirikare nayo yagabanutse kubera ibyago by'umutungo w'igihugu.

    Ibi byatumye rebeli za Hayat Tahrir al-Sham zongera kwigarurira uturere mu majyaruguru y'igihugu, harimo n'umujyi wa Aleppo. Iki kintu cyashoboka  gukomeza guhangayikisha guverinoma ya Assad ndetse kikabangamira ubushobozi bwa Russia bwo kwihagararaho muri ako karere​.

    Mu ncamake, Russia nubwo igifite uruhare rukomeye muri Syria, ibibazo byayo bya gisirikare muri Ukraine byatumye ubushobozi bwayo bwo gutanga ubufasha muri Syria bugabanuka.

    Ibi bikwiranye n'ingaruka mbi ku guverinoma ya Assad no ku butabera bwa Moscow mu karere.

    Source : https://kasukumedia.com/umubano-wa-syria-na-russia-urakomeje-kugendana-nibibazo-ningaruka-zintambara/

  • Perezida wa Brazil, Luiz Inácio Lula da Silva, aherutse kubagwa mu mutwe #rwanda #RwOT

    Perezida wa Brazil, Luiz Inácio Lula da Silva, aherutse kubagwa mu mutwe nyuma yo kugira ibibazo by'amaraso yaviriraga hagati y'ubwonko n'agahanga.

    Iyi ngaruka yaturutse ku kugwa yakoze mu kwezi kwa Ukwakira, aho yakomeretse ku mutwe.
    Nyuma y'ibyo, yagize uburibwe bukomeye, bituma ajyanwa mu bitaro byo muri São Paulo.

    Amakuru ava ku baganga avuga ko ubu Perezida Lula ameze neza, ararya kandi aganira bisanzwe.
    Azakomeza kwitabwaho mu gashami kabugenewe mu minsi micye iri imbere kandi biteganyijwe ko azasubira mu mirimo vuba.

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-wa-brazil-luiz-inacio-lula-da-silva-aherutse-kubagwa-mu-mutwe/