Blog

  • Menya byinshi kucyamamare Karol G #rwanda #RwOT

    Karol G, amazina ye nyakuri akaba ari Carolina Giraldo Navarro, ni umuhanzikazi ukomoka muri Colombia, wamenyekanye cyane mu njyana ya reggaetón na música urbana.

    Yashimwa cyane ku rwego mpuzamahanga kubera ubuhanga bwe mu muziki no guhanga ibihangano byakunzwe.

    Muri 2024, Karol G yatsindiye Grammy Award ya mbere ku ndirimbo zigezweho mu njyana ya Música Urbana, abikesha alubumu ye yitwa Mañana Será Bonito.

    Iyi album kandi yari yatsindiye ibihembo byinshi muri Latin Grammys ya 2023, harimo icya Album y'Umwaka hamwe n'indirimbo yise 'TQG' yakoranye na Shakira. Ibi bigaragaza ko ari umwe mu bahanzi bubatse izina mu njyana ya reggaetón no ku isi yose.

    Urugendo rwe rw'umuziki rutangira mu myaka ya 2010, aho yatangiye kwigaragaza mu bihangano binyuze ku ndirimbo nka Ahora Me Llama yatumye amenyekana cyane.

    Karol G ni urugero rw'umuhanzi wateye imbere aturutse hasi, akagera ku rwego rw'isi bitewe n'imbaraga ze mu gukora ibyo akunda.

    Igihe ufite inyota yo kumenya byinshi ku bihangano bye, ushobora kwirebera indirimbo ze ku mbuga zicururizwaho umuziki nka Spotify cyangwa YouTube.

    Source : https://kasukumedia.com/menya-byinshi-kucyamamare-karol-g/

  • Ubushobozi buke bw'abakozi, amikoro no kudahuza ibikorwa: Ibikidindiza imikorere y'inzego z'ibanze – #rwanda #RwOT

    Ibi bibazo birimo imikorere itaranozwa mu bijyanye no kwegereza ubuyobozi abaturage, kudahuza ibikorwa hagati y'inzego zitandukanye, ibura ry'amikoro, kutagira amakuru ahagije kandi yizewe, ndetse n'ubushobozi buke mu nzego z'ibanze.

    Yabigarutseho ku wa 11 Ukuboza 2024, mu mahugurwa agamije gufasha inzego z'ibanze gusobanukirwa intego z'iterambere rirambye [SDGs], no kumva uruhare rwabo mu kuzishyira mu bikorwa.

    Azamara iminsi itatu, aho biteganyijwe ko azitabirwa n'abagize ihuriro RALGA bari hagati ya 40-50 biganjemo abashinzwe igenamigambi ry'uturere.

    Imibare y'Umuryango w'Abibumbye igaragaza ko hari icyuho gikomeye mu kugera ku ntego z'iterambere rirambye [SDGs], aho gusa 17% byazo arizo ziri mu nzira yo kugerwaho neza.

    Nyuma ya Covid-19, ubukene n'inzara byariyongereye cyane ku Isi, bihungabanya intambwe yari imaze guterwa mu kurandura ubukene no kuzamura imibereho myiza y'abaturage. Uko ibintu bihagaze ubu, hakenewe ingamba zihutirwa kandi zifatika kugira ngo izi ntego zigerweho mu gihe cyagenwe.

    Habimana Dominique yavuze ko uretse ibibazo bikigaragara bizitira uruhare rw'inzego z'ibanze mu Rwanda, hari ibindi birimo izamuka ry'ibiciro, intambara, indwara n'ibyorezo n'ibindi.

    Ati 'Turi mu murongo mwiza, ariko haracyakenewe gushyiramo imbaraga. Aya mahugurwa aziye igihe kubera ko turi kwinjira muri NST2, uturere dutangiye gutegura ingamba zo gushyira mu bikorwa. Ni igihe cyiza cyo guhuza igenamigambi n'intego z'iterambere rirambye.'

    Habimana yavuze ko n'uruhare rw'umuturage mu bijyanye no gusobanukirwa iby'izi ntego rukwiye kugira ngo zizagerweho byoroshye.

    Itegurwa ry'Icyerekezo 2050 ryashingiye kuri gahunda z'ibikorwa by'iterambere biteganyijwe ku rwego rw'Isi n'urw'Akarere u Rwanda ruherereyemo hagamijwe guhuza intego n'ibipimo bikubiye muri izo gahunda.

    Muri izo gahunda harimo n'Intego z'Iterambere Rirambye [SDGs]. Urugero ni nko mu rwego rw'ubuzima aho u Rwanda rwiyemeje kugabanya umubare w'ababyeyi bapfa babyara, uw'abana bapfa bavuka, uw'abana bari munsi y'umwaka umwe n'abana bari munsi y'imyaka itanu bapfa ukagera ku bipimo biboneka mu bihugu byateye imbere, ukagabanyukaho hagati ya 70% na 90%.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Igenamigambi mu Karere ka Ngororero, Birorimana Jean Paul, akanaba Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abashinzwe Igenamigambi mu turere, yakomoje ku bibazo bituma aka karere kadashyira mu bikorwa intego zako.

    Ati 'Cyane cyane bishingiye ku biza kuko muri iyi myaka ishize twahuye n'ibiza bikomeye ku buryo byasubije inyuma imbaraga nyinshi twakoresheje nko mu bikorwaremezo bigasaba ko Akarere gashaka ingengo y'imari yihariye bikabangamira yayindi iba yateganyijwe mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage, gukemura ubukene no kurwanya inzara n'ibindi bibazo,'

    'Icyangombwa ni uguhuza ibikorwa, kugira igenamugambi rinoze kandi rishingiye ku baturage kandi rihuza abafatanyabikorwa bose, ubushobozi buhari bugakoreshwa neza hakazamurwa imibereho myiza y'abaturage.'

    Intego z'iterambere rirambye zivuga ko mu 2030 hazaba haranduwe ubukene, inzara, abaturage bafite ubuzima bwiza n'imibereho myiza, uburezi bufite ireme, uburinganire n'ubwuzuzanye byaragezweho.

    Zivuga ko abaturage bose bazaba bafite amazi meza n'isukura, bagerwaho n'amashanyarazi, iterambere ry'ubukungu, inganda, guhanga udushya n'ibikorwaremezo, ubusumbane bwagabanyijwe, imijyi imeze neza, umusaruro wiyongereye n'ibindi.

    Umunyamabanga Mukuru wa RALGA, Habimana Dominique, yavuze ko inzego z'ibanze hari ibibazo bituma zidatanga umusanzu wazo mu kugera ku ntego za SDGs

    Angela Zeleza ukora mu biro by’Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, yavuze ko hakwiye ubufatanye bw’inzego zinyuranye kugira ngo izi ntego zigerweho

    Aya mahugurwa azamara iminsi itatu

    Aya mahugurwa yitabiriwe n'abagize ihuriro RALGA bari hagati ya 40-50 biganjemo abashinzwe igenamigambi ry'uturere

    Hagaragajwe ko icyangombwa ari uguhuza ibikorwa, kugira igenamugambi rinoze rishingiye ku baturage kandi rihuza abafatanyabikorwa bose

    Amafoto: Munyemana Isaac


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushobozi-buke-bw-abakozi-amikoro-no-kudahuza-ibikorwa-hagaragajwe

  • Abanyarwanda bazungukira iki mu icibwa rya moto za lisansi muri Kigali? – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo kireba abashya bashaka kwinjira mu kimotari, bivuze ko umuntu mushya uje gukora ikimotari najya kuri RURA gushaka ibyangombwa, azasabwa ko moto akoresha iba iy'amashanyarazi.

    Ni urugendo rukomeza, ariko ntawe uhungabanyijwe ku buryo ibikorwa remezo nibimara gukwirakwira mu gihugu hose, ibyo byemezo bizafatwa no mu yindi mijyi, bikava no kuri za moto bikagera ku modoka zitwara abantu mu buryo rusange.

    Ni mu buryo bwo kurengera ibidukikije no kugabanya umwuka uhumanye usigaye wiyongera umunsi ku wundi, ibinakomeje gushyira mu kaga ubuzima bw'abaturage, cyane cyane ubwiyongere bw'ababa bafite indwara z'ubuhumekero.

    Imibare y'inzego z'ubuzima mu Rwanda igaragaza ko mu 2018 abantu bagannye amavuriro bagiye kwivuza indwara zo mu myanya y'ubuhumekero zirimo inkorora, ibicurane n'izindi bari 2.766.476, mu 2019 baragabanyuka bagera kuri 2.311.800 mu 2020 bagera kuri 2.817.172 mu 2021, na ho mu 2022 baba 1.867.025.

    Imibare igaragaza kandi ko abicwa n'indwara z'ubuhumekero bigizwemo uruhare n'iyangirika ry'umwuka abantu bahumeka, bagiye biyongera, aho nko mu 2012 bari 2227 mu 2019 bagera ku 9290.

    Uko bigaragara ntabwo ari moto zibigiramo uruhare gusa, ari na yo mpamvu benshi bibajije impamvu ari zo zibanzweho.

    Icyakora impamvu irumvikana. Mu isuzuma ryakozwe hagaragaye ko mu binyabiziga by'ubwikorezi byohereza imyuka yangiza ikirere moto zihariye 57,10% bigizwemo uruhare n'ubwinshi bwazo kuko zirenga ibihumbi 25 mu Mujyi wa Kigali gusa.

    Bijyana kandi n'uko kuzisimbuza iz'amashanyarazi biri gufata umurongo aho nk'ibikorwa remezo byazo nka za 'chargeurs' biri gukwirakwira henshi, uretse mu bice by'Umujyi wa Kigali, zamaze no kugezwa mu nkengero zawo nko ku Ruyenzi, Muhanga n'ahandi. Ubu mu Rwanda habarurwa moto z'amashanyarazi zirenga 6.000.

    Indi mpamvu itera impungenge kuri moto ni uko mu bihugu byo mu Burayi n'ahandi ku Isi, moto zifatwa nk'iza siporo, Afurika ikaba umugabane rukumbi moto zifatwa nk'uburyo bw'ubwikorezi, aho nko mu Rwanda abagenzi 38% bakoresha moto.

    Nta mpushya zizongera guhabwa ugiye kugora ikimotari bushya yifashishije moto ya lisansi

    Ibyo bituma inganda zizikora uko ziboneye nta mategeko zikurikije, zigakorwa ku bwinshi mu kwangiriza ikirere zigashya zitanzitse.

    Moto zitazongera guhabwa impushya ni moto nshya zigamije gukoreshwa mu kimotari, bivuze ko izisanzwe zikoresha lisansi zamaze guhabwa impushya zizakomeza kuzikoresha ndetse bagakomeza guhabwa impushya nshya uko umwaka utashye.

    Moto za lisansi zizakomeza kwinjira mu gihugu ni iz'abazikoresha ku giti cyabo nk'uyikoresha akora ingendo zitandukanye agiye mu kazi, kuko hari aho ibikorwa by'amashanyarazi bitaragera.

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, aherutse kuvuga ko 'Ibinyabiziga bikorera ahantu hamwe ni byo bizaherwaho. Moto icuruza ikorera i Kigali gusa iba ifite aho yiyandikishije mu mashyirahamwe aho igomba gukorera, iyo urebye na bisi na zo ziguma zizenguruka mu mujyi ni zo turi kureba ngo turebe koko ko ibihari bihagije ariko mu gihe cya vuba na zo zirafatwaho icyemezo.'

    U Rwanda ruri kureba uko rwakwinjira no mu guteza imbere ibikorwa remezo bifasha na bisi z'amashanyarazi no kunganira abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange kubona bisi bidahenze, nyuma nizimara gukwirakwira izikoresha bisi za lisansi na zo zihagarikwe mu Mujyi wa Kigali.

    Kugeza muri Kanama 2024, mu Rwanda habarurwaga sitasiyo 24 z'amashanyarazi, enye zongera amashanyarazi muri moto n'ahantu 49 bongerera amashanyarazi muri batiri za moto bakanasimburiza abamotari, hatabariwemo izo mu ngo.

    Isesengura ry'ibanze ryagaragaje ko mu gihugu hose hakenewe nibura sitasiyo 226 zifasha kongera amashanyarazi mu modoka.

    Inyigo y'ahazashyirwa ibikorwa remezo by'amashanyarazi yamaze gukorwa n'aho bizashyirwa hamaze gutegurwa.

    Ubundi buryo buri kwifashishwa, ni uguhindura moto za lisansi ahari moteri hagashyirwa batiri, icyakora umushoramari wari wabitangiye amikoro yamubanye make amaze guhindura moto 80, ubu akaba ari gufashwa ngo iyo gahunda yagurwe.

    Uretse kurengera umwuka abantu bahumeka no kubungabunga ibidukikije, moto z'amashanyarazi zitanga umusaruro kurusha iza lisansi.

    Iyo uganiriye n'abamotari bakoresheje zose bakubwira ko lisansi ya 1700 Frw ishobora kukwinjiriza atarenze 5000 Frw mu gihe umuriro nk'uwo ushobora kwinjiriza utwara moto y'amashanyarazi 8000 Frw.

    Gukoresha moto y’amashanyarazi byungura uyikoresha kurusha iya lisansi

    Ibyo kumenya ku myuka iri mbere mu guhumanya uwo Abanyarwanda bahumeka

    Bimwe mu byangiriza umwuka abantu bahumeka harimo uzwi nka 'Nitrogen Oxide' uva ku bikorwa bya muntu nk'ubwikorezi bw'ibinyabiziga nka moto, imodoka, imyuka iva mu nganda cyane izitunganya ibinyabutabire n'ibindi byuma, izitunganya ingufu n'izindi.

    Igira uruhare mu kwangiriza ubuzima bwa muntu n'ibidukikije, kubangamira imyanya y'ubuhumekero, indwara nka asthma, iz'umutima n'izindi.

    Hari kandi umwuka wa 'sulfur dioxide' ukomoka ku gutwika ibikomoka kuri peteroli, nko mu nganda zikora ingufu, izishongesha ibyuma n'ibindi, n'indi myuka imeze nk'imikungugu ariko utabasha kubonesha amaso, ikangiza abantu mu buryo buri hejuru. Iva mu binyabiziga bitandukanye.

    Ibindi bishobora kwangiza umwuka ni imyuka izwi nka Ozone. Iyi myuka yikora bigizwemo uruhare n'uruvangitirane rw'indi itandukanye igafasha mu kugabanya ubukana bw'imirasire y'Izuba igana ku Isi ishobora kwangiza ibinyabuzima. Iyo myuka iyo irengeje urugero na yo yangiriza umwuka.

    Iyo myuka yangiza uwo abantu bahumeka kandi irimo n'uzwi nka 'carbon monoxide' ukomoka ku gutwika amashyamba nk'amakara n'ibindi.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije mu Rwanda, REMA bwagaragaje ko ibikorwa byangiriza umwuka abantu bahumeka, biyobowe n'ibwikorezi bw'ibinyabiziga nka moto, imodoka n'ibindi bikoresha moteri.

    Bikurikirwa n'ingufu zo guteka, zituruka ku gutwika ibikomoka ku bimera, na cyane ko Abanyarwanda barenga 75% bifashisha inkwi.

    Ikindi ni ikoreshwa rya za 'generateurs' hakorwa ingufu, uburyo bwa kane bukaba inganda zitandukanye nk'izikora ibyuma, izitunganya sima, hagaheruka ibiza karemano nk'iruka ry'ibirunga.

    U Rwanda rurakataje mu gupima umwuka wanduye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB), cyashyizeho ibipimo bigenderwaho kugira ngo harebwe uko umwuka abari mu Rwanda bahumeka wanduye n'uburyo ushobora kwangiza umubiri w'umuntu.

    Mu 2015 Minisiteri y'Ibidukikije yahise ishyiraho uburyo bwo gupima uwo mwuka ishyiraho sitasiyo 21 mu bice bitandukanye by'igihugu, zifasha gupima uwo mwuka, iyi minisiteri ikagira n'indi sitasiyo isumba izo sisanzwe ifasha kugenzura niba 21 zashyizwe ahantu zikora neza.

    Icyakora ntabwo zihagije kuko nk'ubu mu turere 13 nta bene nk'izo sitasiyo zirimo zafasha gupima urugero umwuka abadutuye n'atugenderera bahumeka wanduyeho.

    Mu Rwanda habarurwa sitasiyo zipima iyangirika ry’umwuka abantu bahumeka 21

    Ni ikibazo Minisiteri y'Ibidukikije iri guhangana na cyo kuko mu ntangiro za 2025 igiye gutangiza umushinga wo gushyira mu bice bitandukanye by'igihugu sitasiyo 26 n'izindi ebyiri zigenzura uko izo zisanzwe zikora (reference stations).

    Izo sitasiyo zitanga amakuru nyuma ya buri masegonda atanu, agahurizwa hamwe ndetse hashyizweho porogaramu ya telefone umuntu ashobora kwifashisha akareba uburyo ya myuka yiyongera mu bice birandukanye.

    Bigaragazwa mu mabara, aho umutuku ugaragaza ko byacitse, umuhondo ukagaragaza ko biri kujya habi mu gihe icyatsi kigaragaza ko nta kibazo.

    Minisiteri y'Ibidukikije igaragaza ko nubwo u Rwanda rwashoye mu bijyanye no kugenzura umwuka Abanyarwanda n'abagenderera u Rwanda bahumeka, ariko rukiri mu mishinga yo kwimakaza ikoranabuhanga ryisumbuye.

    Igihugu kiri gushaka uburyo cyazakora iteganyagihe ry'uko umwuka uzaba umeze mu bihe biri imbere, nk'uko bimeze kuri Meteo Rwanda aho ishobora gukora iteganyagihe ku bijyanye n'uko ikirere kizaba cyifashe mu mezi runaka ari imbere,

    Ni umushinga u Rwanda ruri gufatanyamo na Finlande, bikagaragazwa ko muri Werurwe 2025 ibikoresho byose bikenewe bizaba byarabonetse, ubundi u Rwanda rutangire gutanga amakuru y'uko ibihe biri imbere bizajya biba bimeze.

    Uretse inzira ikomeza yo kugabanya ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli u Rwanda rwagize uruhare no mu mishinga yindi itandukanye yo kurengera umwuka abantu bahumeka.

    Nko 2018 gaz yifashishwa mu guteka (Liquefied Petroleum Gas) yakuriweho imisoro ndetse umushinga wa ''Tekera Aheza' ugamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere bigizwemo n'ingufu zo guteka urarimbanyije.

    Abaturage bahabwa gaz n'imbabura zibungabunga ibidukikije, kuri nkunganire ya leta, ku buryo nka gaz isanzwe igura ibihumbi 78Frw barimo kuyihabwa ku mafaranga ibihumbi 42Frw.

    Igihugu cyihaye intego yo guha Abanyarwanda imbabura za rondereza, amashyiga ya gaz, amashyiga ya palete n'amakara ku ngo ibihumbi 500.

    Byajyanye no kwimakaza ubwikorezi butangiza aho nko mu 2021 u Rwanda rwatangiye gahunda yo gukuriraho imisoro ibinyabiziga by'amashanyarazi, aho imodoka zikoresha amashanyarazi z'iziyakomatanya na lisansi zimaze kurenga 7000.

    Ntitwakwibagirwa gahunda yo gutunganya ibishanga nk'icya Nyandungu cyahindutse pariki, ndetse ubu u Rwanda rugeze kure gahunda yo gutunganya ibindi bitanu byo mu Mujyi wa Kigali na byo bizasiga bigizwe pariki n'ibindi.

    Imodoka zikoresha amashanyarazi n’iziwufatanya na lisansi zimaze kurenga 7000

    U Rwanda rukomeje gukwirakiza ikoreshwa rya gaz mu gihugu cyose yifashishije nkunganire

    Isesengura ry'ibanze ryagaragaje ko mu gihugu hose hakenewe nibura sitasiyo 226 zifasha kongera amashanyarazi mu modoka

    Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali hashyizwemo sitasiyo zitandukanye zihindurirwamo batiri z’amashanyarazi hifashishijwe ikoranabuhanga

    Moto z’amashyanyarazi zabaye imari ishyushye kuko zinjiza menshi kurusha iza lisansi

    Mu Rwanda hamaze kugezwa moto z’amashyanyarazi zirenga 6000


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kurengera-amagara-y-abanyarwanda-no-kwimakaza-ubukungu-butangiza-mu-biri-inyuma

  • Nyuma yimyaka 4, Safi Madiba yatangiye gukor… – #rwanda #RwOT

    Ibaye indirimbo ya mbere uyu mugabo akoreye ku butaka bw'u Rwanda nyuma y'imyaka ine yari ishize abarizwa mu Mujyi wa Vancouver muri Canada, ari na ho akorera ibikorwa bye by'umuziki, ndetse n'ubuzima busanzwe. 

    Safi Madiba amaze iminsi mu Rwanda mu rugendo rugamije guhura, gusabana no kuramya n'inshuti ze ndetse n'abavandimwe be.

    Ni urugendo rwatangijwe n'igitaramo yakoreye muri Green Lounge ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali; ndetse arateganya no guhura n’abo bari bahuriye mu itsinda rya Urban Boys, Nizzo Kaboss kuko Humble Jizzo ari muri Kenya muri iki gihe.

    Safi Madiba yabwiye InyaRwanda ko mu gihe cy'imyaka ine yari ishize yari afite inyota yo gukorera ibihangano bye i Kigali, biri mu mpamvu zatumye yiyambaza Element kugira ngo akorere indirimbo ye ya mbere ari mu Rwanda iri mu ziziba zigize Album ye.

    Ni indirimbo avuga ko idasanzwe 'mu rugendo rwanjye rw'umuziki', ariko ntarahitamo niba izaba iri mu zigize Album ye nshya ari gukoraho, nyuma ya Album ya mbere yise 'Back to Life' yashyize ku isoko mu mezi ashize. 

    Avuga kuri Album ye ya Kabiri yatangiye gukorera i Kigali, yavuze ati “Ni indirimbo iri kuri Album yanjye ya Kabiri, Producer Element ari gukoraho.”

    Amashusho yashyize hanze, amugaragaza ari kumwe na Element muri studio ya 1:55 AM; ndetse hari bimwe mu bice afasha Safi kuririmba.

    Element uri kumukorera indirimbo, yinjiye mu rugendo rwo gutunganya indirimbo, mu gihe Safi Madiba yari akataje ari kumwe n'itsinda rya Urban Boys.

    Ariko igihe cyarageze ava mu itsinda atangira urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga. Gukorera umuziki muri Canada, byatumye adakorana imbona nkubone na Producer Element, ibyatumye ubwo yageraga mu Rwanda yarahisemo guhita akorana nawe nka Producer ugezweho muri iki gihe.

    Element ari gukorera indirimbo Safi Madiba, mu gihe aherutse mu bitaramo byabereye muri Uganda, aho yanakoreye indirimbo abahanzi banyuranye ataratangaza mu mazina.

    Uyu musore kandi aherutse muri Tanzania, mu rugendo rwasize akoreye indirimbo abarimo Diamond, Rayvanny, Ali Kiba n'abandi banyuranye.

    Safi Madiba ari kumwe na Producer Element muri studio ya 1:55 AM mu ikorwa ry'indirimbo ye nshya, nyuma y'imyaka ine ishize atari mu Rwanda  

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SIWEZI' YA SAFI MADIBA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149508/nyuma-yimyaka-4-safi-madiba-yatangiye-gukorera-i-kigali-album-ya-kabiri-149508.html

  • Abanyamakuru 85% ba siporo bumva bava mu mwuga kubera ihohoterwa bakorerwa – #rwanda #RwOT

    Ni raporo yamuritswe ku wa 11 Ukuboza 2024 mu nama ibanziriza Inteko Rusange y'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA) iteganyijwe kubera i Kigali ku wa 13 Ukuboza 2024.

    Yakozwe na Kaminuza ya FIA, binyuze mu bukangurambaga bwiswe United Against Online Abuse Campaign (UAOA), hagamijwe kurwanya imvugo z'urwango n'ihohoterwa bikorerwa abanyamakuru ba siporo.

    Ni nyuma y'ubushakashatsi bwibanze ku banyamakuru b'imikino itandukanye ku Isi, hagaragazwa uburyo icyo kibazo kimaze gufata indi ntera n'imbaraga zigomba gushyirwa mu bikorwa mu guhangana na cyo.

    Raporo yagaragaje ko umwe mu bantu batanu bari mu mukino wo gusiganwa mu modoka, yahuye n'ihohoterwa rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'umurimo akora.

    Yerekana ko abarenga 50% bo mu bihugu 25 byakorewemo ubushakashatsi, bagaragaje ko iri hohoterwa ari ikibazo gikomeye mu bihugu byabo.

    Abarenga 95% babajijwe bagaragaje ko ihohoterwa rikorera kuri internet ryamaze gusakara hose, 75% bagaragaza ko ububi bw'iryo hohoterwa bwafashe indi ntera mu mezi 12 ashize mu gihe 40% bagaragaza ko amazi yamaze kurenga inkombe.

    Muri iryo hohoterwa iryibasira abagore ni ryo riri imbere, rigakurikirwa n'ivangura cyangwa irishingira ku macakubiri, hagakurikiraho irishingira ku irondaruhu, hagaheruka ibikorwa byo kwibasira umuntu imbonankubone nko kumukubita n'ibindi bimwangiriza umubiri.

    Ni ihihoterwa rikomeje kugira ingaruka ku barikorerwa, aho bamwe bakomeje guhura n'ibibazo byo mu mutwe, abari n'abategarugori bakava ku mbuga, ibibazo bikiyongera bigizwemo uruhare na konti zo ku mbuga nkoranyambaga ziba zitazwi.

    Icyakora UAOA yiyemeje gushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya iryo hohoterwa ifatanyije n'inzego zirimo urwa siporo, abanyepolitiki n'itangazamakuru, hakigwa ku ngamba zafatwa mu kurinda abo bantu bibasirwa.

    Perezida wa FIA, ari na we washinze UAOA, Mohammed Ben Sulayem yavuze ko abanyamakuru ari bo bavugira siporo zitandukanye zikamenyekana, bagahuza abafana batandukanye mu Isi, babikoranye ubwitange, umuhamagaro n'ubundi buryo buryoshya inkuru, bityo ko ihohoterwa bakorerwa ridakwiriye kwihanganirwa.

    Ati 'Tugomba gufata ibyemezo bikomeye mu guhangana n'icyo kibazo ariko tugafatanya n'inzego zirimo urwa siporo, itangazamakuru n'abo mu nzego bwite za leta kugira ngo abanyamakuru barindwe iryo hohoterwa ariko tukanabikora mu buryo bwo guteza imbere itangazamakuru rya siporo.'

    Ni mu gihe Perezida w'Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru ba Siporo witwa Darren Lewis yavuze ko abanyamakuru batatunguwe n'iyo raporo, kuko inkuru nyinshi bakora ziba zidafite inenge ariko bagahohoterwa ndetse bikozwe n'abantu baba bafite konti zidafitiwe imyirondoro izwi.

    Uyu uyobozi yavuze ko raporo yagaragajwe yerekana uburyo hakwiriye gufatwa ingamba zikakaye ndetse abarengereye bagahanwa.

    Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem yagaragaje ko abanyamakuru ba siporo bakomeje guhohoterwa bikorewe kuri internet

    Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem yasabye ko hashyirwaho ingamba zikomeye zigamije kurengera abanyamakuru ba siporo

    Igikorwa cyo kumurika raporo igaragaza uburyo abanyamakuru ba siporo bahohoterwa hifashishijwe ikoranabuhanga cyitabiriwe n’abantu batandukanye

    Prof. David Hassan wo muri FIA University ni we wagaragaje raporo yakozwe ku ihohoterwa ry’abanyamakuru ba siporo, agaragaza ko ari ikintu cyamaze gufata indi ntera

    Amafoto: Niyonzima Moïse }


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamakuru-85-ba-siporo-bumva-bava-mu-mwuga-kubera-ihohoterwa-bakorerwa

  • RSB yamuritse laboratwari ya mbere muri Afuri… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024, aho abamotari ba mbere bahawe kasike zamaze gukorerwa ubugenzuzi, bavuga ko zije zikenewe bitewe n'uko zifite ubwirinzi kuri bo no ku bagenzi kuruta izo basanzwe bakoresha.

    Mu bitabiriye, harimo abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Gasore Jimmy, Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Sammuel, abamotari n'abandi bafatanyabikorwa.

    Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond yavuze ko iyi laboratwari izaba ifite ubushobozi bwo kugenzura ingofero ziri hagati ya 30-40 ku munsi. Iyi labo ntihita itangira gukoreshwa kuko hakiri ibisabwa kwemezwa hagati ya RSB n'abafatanyabikorwa bayo.

    Yakomeje avuga ko impamvu nyamukuru yatumye iki gikorwa kibaho bitewe n'uko umutekano wo mu muhanda ari inshingano za Leta.

    Ati: “Umutekano wo mu muhanda, ubuzima bw’Abanyarwanda, ni inshingano ikomeye tugomba kubungabunga. Nk’Ikigo k’Igihugu rero gishinzwe gutsura ubuziranenge, ni ikintu dukurikiranira hafi umutekano w’abantu mu muhanda, akaba ari nayo mpamvu twashyizeho amabwiriza y’ubuziranenge yerekana uko izo ngofero zigomba kuba zimeze, zaba ari izinjira mu gihugu ndetse n’izizakorerwa mu gihugu mu minsi izaza.

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore yagarutse ku buryo iyi laboratoire izatanga umusanzu ufatika mu kongera umutekano wo mu muhanda cyane cyane abagendera kuri moto.

    Ati: “Izadufasha mu rugendo twatangiye rwo kunoza cyangwa se kongera umutekano w’abagendera kuri moto, by’umwihariko twirinda ko iyo tugize ibyago impanuka ikaba habaho kuba umuntu yakomereka cyane ku mutwe.”

    Umwe mu bamotari bahawe izi ‘casques’ yagize ati: “Kuba harabonetse kasike nziza kandi zizewe, zifite ubuziranenge, biradufasha kugabanya ibyago byajyaga bibaho mu gihe twabaga dufite kasike, umuntu yakwitura hasi ikaba yavamo agakomereka. Izi kasike rero ni nziza kuko zifite ubwirinzi ndetse zikaba zigiye kudufasha kurinda abagenzi.”

    Mugenzi we na we yunzemo ati: “Zije ari nk’igisubizo kubera ko urabizi umutwe niwo ufite ibice binini cyane by’umubiri bidufasha mu buzima bwa buri munsi, kuba rero dushobora kuba twawurinda uwo mutwe, tukawufata neza, ndakeka ni ikintu cyari gikenewe cyane kandi kizagira akamaro. Kuko mbere wasangaga dufite kasike zidakomeye ku rwego rujyanye n’igihugu cyacu cyangwa se n’uburyo bwo kuba twarinda umutwe w’umuntu. Bityo rero bifite agaciro cyane, kandi bizadufasha mu kurinda ubuzima bwacu.”

    Iyi ni ‘Laboratoire’ ya mbere muri Afurika imuritswe mu Rwanda, ifite ubushobozi bwo kugenzura ubuziranenge bwa Casque zikoreshwa mu muhanda, bikaba biteganyijwe ko izi casque zitangwa ziziyongera mu minsi iri imbere.

    Iki kikaba ari igikorwa cyatewe inkunga n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA) Foundation. Umuyobozi w’iri shyirahamwe, David Richards yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye u Rwanda ruteye ishimangira imbaraga umugabane wa Afurika uri gushyira mu guhangana n’imibare yiyongera umunsi ku wundi y’imfu n’ibikomere bikomeye abamotari bakura mu mpanuka.

    Yagize ati: “U Rwanda rwakoze ibishoboka byose rushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge ku ngofero z’abamotari none ubu rushobora gusuzuma ubuziranenge bw’izi ngofero nshya. Ibi bigaragaza ubushake bafite mu gukurikiza imikorere myiza mu Karere.”

    Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo hamuritswe amabwiriza mashya agenga ingofero zikoreshwa n'abamotari ndetse n'abagenzi, hanatangwa izigera mu gihumbi zujuje ubuziranenge. 

    Amabwiriza ajyanye n'ubuziranenge bw'izi 'casques,' ajyana n'uburyo imeneka, uburyo irinda ibice by'umutwe, uburyo yorohereza umuntu kureba mu mpande zose n'ibindi.


    RSB yamuritse laboratwari nshya izajya igenzurirwamo ubuziranenge bw’ingofero z’abamotari


    Iyi niyo ya mbere muri Afurika ifunguwe ku mugaragaro


    Ubwo abayobozi basobanurirwaga imikorere y’iyo laboratwari


    Niho hazajya hapimirwa ubuziranenge bwa ‘casques’




    Muri iyi laboratwari harimo ibyuma binyuranye byagenewe gusuzuma ubuziranenge bw’izi ngofero




    Zikoranwe ubwirinzi buhambaye



    Irinda umutwe w’uyambaye kwangirika cyane mu gihe cy’impanuka


    Abamotari b’inkwakuzi bazitahanye



    Akanyamuneza ni kose nyuma yo kubona izi ‘casques’ bahamya ko zije zikenewe



    Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi banyuranye

    Bishimiye cyane iyi ntambwe u Rwanda ruteye



    Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yishimiye iki gikorwa


    Ubwo yafunguraga ku mugaragaro laboratwari igiye kujya ipima ubuziranenge bw’ingofero z’abamotari, yavuze ko yitezweho umusanzu ufatika 



    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengimana Samuel na we yari yitabiriye


    Umuyobozi wa FIA, David Richards yashimye umuhate w’u Rwanda mu Karere






    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yari yitabiriye iki gikorwa

    Reba hano andi mafoto menshi yaranze iki gikorwa

    AMAFOTO: Doxvisual – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149501/rsb-yamuritse-laboratwari-ya-mbere-muri-afurika-ipima-ubuziranenge-bwa-casques-zabamotari–149501.html

  • Kigali: Hafunguwe 'laboratoire' ipima ubuziranange bwa casque za moto ya mbere muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) ahari iyi laboratoire yatewe inkunga n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA).

    Cyitabiriwe n'abayovozi mu nzego zitandukanye, abagize uruhare mu kubaka iyo laboratoire na bamwe mu batwara abantu kuri moto.

    Muri icyo gikorwa abo bamotari banahawe ingofero zujuje ubuziranenge ziza zisanga izindi 1000 zari zatanzwe muri Gicurasi uyu mwaka ubwo amabwiriza agenga izo ngofero yasohokaga.

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo mu Rwanda, Dr. Gasore Jimmy yavuze ko iyo laboratoire ari intambwe ikomeye u Rwanda ruteye muri Afurika mu bijyanye no kubungabunga umutekano w'abagenda kuri moto.

    Yagize ati 'Bizadufasha mu rugendo twatangiye rwo kunoza umutekano w'abagenda kuri moto ku buryo nko mu gihe habaho impanuka umuntu adashobora gukomereka cyane ku mutwe. Amabwiriza agenga ingofero zinjira mu gihugu yasohotse muri Gicurasi uyu mwaka kandi turizera ko mu bihe biza ingofero zose zinjira mu gihugu zizaba zujuje ubuziranenge'.

    Dr. Gasore yavuze ko ubu ku bufatanye n'afabatanyabikorwa Igihugu kiri gushaka ahaturuka izo ngofero ku buryo mu minsi iri imbere abacuruza izo ingofero bose bazaba batumiza izujuje ibisabwa, noneho nizimara gupimirwa mu Rwanda zijye ku isoko ku buryo abamotari bazajya bagura gusa izujuje ubuziranenge.

    Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond yavuze ko iyo laboratoire igiye gufasha mu gusuzuma ubuziranenge bw'ingofero z'abagenda kuri moto yari yarashyizweho ariko nta hantu hahari ho kuyapimira.

    Ati 'Twizeye ko amabwiriza yashyizweho tugiye kubasha kujya tuyagenzura tukareba uko ashyirwa mu bikorwa kuko twabonye laboratoire yo kuyapima bityo bizajya bifasha abagenzi n'abamotari bakoresha izo ngofero kubarinda'.

    Yongeyeho ariko ko Leta itazakomeza gutanga izo ngofero kuko izo yatanze zari izo kwerekana impagararizi zujuje ibipimo biteganyijwe.

    Iyo laboratoire yafunguwe ifite ubushobozi bwo gupima ingofero ziri hagati ya 30 na 40 ku munsi ikaba ari na yo ya mbere yo muri ubwo bwoko iri muri Afurika.

    Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem yavuze ko kuva mu 2022 iryo shyirahamwe ritangira gufasha u Rwanda kongera umutekano wo mu muhanda rukomeje gutera intambwe zigaragara by'umwihariko iyo laboratoire yo kwita ku bagenda kuri moto kandi ko bazakomeza kurushyigikira.

    Ati 'Nishimiye kandi kubabwira ko Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino wo gusiganwa ku Mamodoka binyuze mu muryango wa FIA Foundation n'abamotari bo mu Rwanda tuzatanga inkunga y'ingofero nyinshi zujuje ubuziranenge ku batarwa abantu kuri moto'.

    Abamotari bahawe izo ngofero bavuze ko bishimiye ko umutekano wabo wo mu muhanda n'uw'abo batwara ugiye kurusho kwiyongera.

    Bizumuremyi Sadi yavuze ko izo ngofero zigaragaza ko Igihugu cyita ku mutekano wo mu mahunda kuko bazitezeho gutanga ubwirinzi buhagije ku bagenda kuri moto kurusha izari zisanzwe.

    Nakabonye Charlotte umaze imyaka ibiri atwara moto we yavuze ko izo ngofero nshya zidashobora kuva mu mutwe mu gihe umuntu akoze impanuka nyamara izisanzwe zavaga mu mutwe w'umuntu impanuka ibanye ku buryo yabaga afite ibyago byo gutakaza ubuzima yituye nko hasi.

    Mu ngofero zisuzumwa hagaragazwa izujuje ubuziranenge

    Basuye ibice bigize iyi laboratoire

    Iyo laboratoire izajya ipima ingofero ziri hagati ya 30 na 40 ku munsi

    Ifite ikoranabuhanga rigezweho

    Hasobanuwe uko iyi laboratoire ikora

    Izi ngofero nizo abagenda kuri moto bazajya bakoresha

    Abamotari bitabiriye bahawe ingofero

    Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem yavuze ko u Rwanda rukomeje gutera intambwe zigaragara kandi ko bazakomeza kurushyigikira

    Bizumuremyi Sadi yavuze ko izo ngofero zigaragaza ko Igihugu cyita ku mutekano wo mu muhanda kuko bazitezeho gutanga ubwirinzi buhagije

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo mu Rwanda, Dr. Gasore Jimmy yavuze ko iyo laboratoire ari intambwe ikomeye u Rwanda ruteye muri Afurika mu bijyanye no kubungabunga umutekano w'abagenda kuri moto

    Nakabonye Charlotte umaze imyaka ibiri atwara moto we yavuze ko izo ngofero nshya zidashobora kuva mu mutwe mu gihe umuntu akoze impanuka

    Bafashe ifoto y’urwibutso

    Amafoto: Munyemana Isaac


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-hafunguwe-laboratoire-ipima-ubuziranange-bwa-casque-za-moto-ya-mbere

  • Africa Medical Supplier Ltd imaze guha ibigo by'ubuvuzi byo mu Rwanda imashini zamiliyari13Frw – #rwanda #RwOT

    Mu byo AMS Ltd imaze kugeza mu Rwanda harimo imashini 100 zifashishwa mu gutera ikinya, ameza agezweho yifashishwa mu kuvura abantu babazwe n'imashini 118 zifashishwa mu kureba imiterere y'ibice by'imbere mu mu mubiri zizwi nka 'Ultra sounds'.

    Iki kigo gikomeje guteza imbere serivisi z'ubuvuzi kandi kimaze kuzana mu Rwanda imashini 135 zifashishwa mu gukangura umutima wagize ikibazo, intebe zigezweho zifashishwa mu gutanga ubuvuzi bw'amenyo n'ibikoresho byazo.

    AMS Ltd kandi imaze gutanga imbangukiragutabara 70 mu bigo by'ubuvuzi bitandukanye mu Rwanda.

    Mu gukomeza guteza imbere Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba mu bijyanye n'ubuvuzi no kwihaza ku bikoresho bibukoreshwamo, AMS Ltd yaguye imipaka, ubu ikaba ikorera no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no muri Repubulika ya Congo.

    Nko muri RDC ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye, AMS Ltd yafashishe mu gushyira mu bigo 23 by'ubuvuzi imashini zitunganya umwuka (oxygen plant) n'ibindi bine byo muri Congo-Brazzaville.

    Ubwo AMS Ltd yatangaga inkunga y'imbangukiragutabara ifite ibikoresho byose uyitwawemo akenera, ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, Umunyamabanga wa AMS Ltd unashinzwe abafatanyabikorwa, Penelope Ingabire yagarutse ku muhate w'iki kigo mu gufasha ibihugu kubona ibikoresho by'ubuvuzi bigezweho.

    Muri icyo gikorwa cyabaye ku wa 11 Ukuboza 2024, Ingabire yavuze ko nubwo bari mu bucuruzi, bagomba kwibuka n'ibijyanye no gutera inkunga kugira ngo bafatanye mu kwimakaza itangwa rya serivisi z'ubuvuzi zinoze.

    Ati 'CHUK dusanzwe dukorana mu buryo butandukanye. Nubwo tubaha ibikoresho ariko twagombaga gutekereza ku rugendo tumaranye tukabatera inkunga. U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu buvuzi kugira ngo rube igicumbi cyabwo muri Afurika. Na twe twiteguye kujyana na rwo muri urwo rugendo kuko dutanga ibikoresho bitandukanye byaba imashini zikomeye n'indi miti.'

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa CHUK, Betty Mbabazi, yashimiye AMS Ltd ku gikorwa cy'indashyikirwa yakoze, avuga ko zikenerwa mu gusubiza abarwayi mu bitaro by'akarere kugira ngo bitabweho.

    Ati 'Hari igihe abarwayi baba bamaze guhabwa ubuvuzi ariko batarakira neza, bigasabwa ko basubizwa ku bitaro bibegereye. Hari ubwo baba benshi imbangukiragutabara zikaba nke, bigasaba gutegereza. Iyo duhawe igiye kudufasha cyane. AMS Ltd ni abafatanyabikorwa beza. Iki ni igikorwa gitabara ubuzima bw'abantu.'

    Leta y'u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kugura imbangukiragutabara zihagije, aho kugeza ubu zimaze kuba 511.

    OMS ivuga ko abaturage baba batabawe bikwiriye, iyo nibura mu gihugu hari imbangukiragutabara imwe mu baturage bari hagati y'ibihumbi 30 n'ibihumbi 50.

    U Rwanda rwamaze kurenga iyo mibare kuko rubura icyenda ngo rugere ku muhigo w'imwe ku bantu bari hagati y'ibihumbi 25 n'ibihumbi 30.

    Abakozi ba Africa Medical Supplier na bo bitabiriye igikorwa cyo gushyikiriza CHUK imbangukiragutabara

    Imbangukiragutabara yahawe CHUK ifite agaciro ka miliyoni 90 Frw

    Ubwo imbangukiragutabara yatanzwe na AMS Ltd yari igejejwe kuri CHUK

    Imbangukiragutabara yahawe CHUK yatanzwe na Africa Medical Supplier Ltd, ikigo kimaze imyaka 17 kizana mu Rwanda imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa CHUK, Betty Mbabazi (iburyo) ashyikirizwa imbangukiragutabara yatanzwe na AMS Ltd

    Abakozi ba CHUK n’aba AMS Ltd nyuma y’itangwa ry’imbangukiragutabara

    Umunyamabanga wa AMS Ltd unashinzwe abafatanyabikorwa, Penelope Ingabire ni we wahagarariye Umuyobozi Mukuru w’iki kigo gicuruza ibikoresho byo kwa muganga witwa Shema Ngoga Fabrice

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa CHUK, Betty Mbabazi yavuze ko imbangukiragutabara bahawe na AMS Ltd igiye kubunganira mu bikorwa byabo bya buri munsi

    Imbangukiragutabara yatanzwe na AMS Ltd igahabwa CHUK irimo ibikoresho byose uyitwawemo yakenera

    Mu gihe inkongi yafata imbangukiragutabara yahawe CHUK hateganyijwe uburyo bwo kuyizimya byihuse

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Africa-Medical-Supplier-Ltd-imaze-guha-ibigo-by-ubuvuzi-byo-mu-Rwanda-imashini-za-miliyari-13-Frw

  • Mu bantu bakwa ruswa mu Rwanda, 8% ni bo gusa batanga amakuru – Ubushakashatsi – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi bukorwa n'Umuryango Urwanya Ruswa n'Akarengane ishami ry'u Rwanda, TI-Rwanda, bwamuritswe kuri uyu wa 11 Ukuboza 2024, aho bwagaragaje ko mu babukoreweho, abagera kuri 18.50% bagaragaje ko bahuye na ruswa mu gihe bashakaga serivisi, aho muri bo abagera kuri 2% bimwe serivisi burundu kuko banze gutanga ruswa.

    Ubu bushakashatsi bwakozwe hifashishijwe uburyo bwo gutoranya impagararizi, aho muri buri ntara hatoranyijwe uturere tubiri, ak'icyaro n'akandi k'umujyi, mu gihe mu Mujyi wa Kigali bwakorewe mu turere twose.

    Mu babajijwe, abagore ni 44,4%, mu gihe abagabo ari 55,6%, abari munsi y'imyaka 35 ni 42,4%, abari hagati ya 35 na 39 ni 19,7%, abari hagati ya 40 na 44 ni 14,6%, mu gihe abari hejuru ya 45 ari 23,2%.

    Muri rusange ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ikigero cyo gutanga amakuru kuri ruswa kikiri hasi, kuko 8% gusa mu bahura na ruswa, ari bo batanga amakuru.

    Zimwe mu mpamvu zigaragazwa zirimo gutinya ko byabagiraho ingaruka zirimo kuba bakurikiranwa, byagaragajwe n'abagera kuri 24.7%, abagera kuri 19.2% bavuga ngo 'ntibinturukeho', 17.8% bavuga ko n'iyo babivuga nta cyakorwa, 16% bavuze ko batari bazi aho batanga amakuru, abagera kuri 11.5% batinye kugirirwa nabi naho 7.3% bavuze ko abo bari kuregera na bo bashobora kuba barya ruswa.

    Umuyobozi wa TI-RW, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko kimwe mu bituma imibare y'abatanga amakuru kuri ruswa igabanyuka, harimo no kuba hari abayatanga bagahura n'ingaruka zitandukanye.

    Ati 'Kenshi muri abo batinya kubivuga, abo tugerageje kuvugana, hari ukubwira ngo sinshaka ibizangiraho ingaruka, utanga amakuru ukaba ruharwa, no muri izi nzego rwose z'ibanze, uzi ko hari n'abantu bajya gusaba serivise, kubera ko yaduhaye amakuru bikamenyekana, bakamubwira ngo najye kuyisaba muri Transparency,'

    'Ikindi gikomeye cyane, kenshi ugasanga byabaye ntihagire n'igikorwa, wa muntu yatanzeho amakuru ntakurikiranwe, ntihabe iperereza ryimbitse kugira ngo byose bimenyekane, icyo gihe rero abantu bakicecekera ntibabivuge.'

    Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa riteganya ko umuntu watanze cyangwa wakiriye indonke mu rwego rwo gufasha ubutabera kubona ibimenyetso ku cyaha cya ruswa adafatwa nk'uwakoze icyaha iyo yabimenyesheje inzego z'ubutabera mbere y'uko icyo cyaha gikorwa.

    Riteganya kandi ko 'Nta buryozwacyaha bubaho ku muntu watanze cyangwa wakiriye indonke, ubimenyesha inzego z'ubutabera mbere y'uko ikurikiranwa ry'icyaha ritangira, atanga amakuru cyangwa agaragaza ibimenyetso.'

    Umuyobozi w'agateganyo w'ishami ryo kurwanya ruswa n'akarengane mu Rwego rw'Umuvunyi, Birasa Fiscal Jacques, yavuze ko bikiri ikibazo kuba itangwa ry'amakuru kuri ruswa rikiri hasi, kandi harashyizweho ingamba ziri no mu itegeko zigamije kurengera abatanga amakuru kuri ruswa.

    Yagize ati 'Iyo urebye itegeko ryo kurengera abatangamakuru […] muri iryo tegeko harimo ingamba zafasha kugira ngo ya mibare izamuke, iyo urebye ingingo ya gatatu ivuga yuko gutanga amakuru ari itegeko.'

    Yavuze ko indi mpamvu ituma itangwa ry'amakuru ridashyirwa mu bikorwa uko bikwiriye, ari uko hari ibiri mu itegeko inzego zimwe zidashyira mu bikorwa ibikubiye muri iryo tegeko.

    Birasa yavuze ko hari ingamba zitandukanye zashyizweho mu rwego rwo kurengera abatanga amakuru ku byaha birimo na ruswa, zirimo gushyiraho itegeko rirengera abatanga amakuru, guha uburenganzira umutanga amakuru bwo gusaba ko imyirondoro ye igirwa ibanga n'ibindi, avuga ko hakwiye gukomezwa ubukangurambaga kugira ngo abaturage bamenye ko hari amategeko abarengera iyo batanze amakuru.

    Ubushakashatsi bwa RBI 2024 bwagaragaje ko inzego zirimo urw’Abikorera, REG na WASAC ziza imbere mu kurangwamo ruswa

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International ishami ry’u Rwanda, Mupiganyi Appollinaire, yavuze ko hari intambwe igenda itangwa mu igabanyuka rya ruswa mu nzego zimwe

    Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko benshi batinya gutanga amakuru kuri ruswa batinya gukomanyirizwa

    ACP Emmanuel Karasi mu bari bitabiriye imurikwa ry’ubu bushakashatsi bwakozwe na TIR

    Imurikwa ry’ubu bushakashatsi ryari ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye

    Inzego zirimo RURA na REG zari zihagarariwe mu imurika ry’ubu bushakashatsi ku gipimo cya ruswa nto

    RURA yagaragajwe nk’iyateye intambwe idasanzwe mu kugabanya igipimo cya ruswa ihagaragara

    Ubu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa 11 Ukuboza 2024.

    Umuyobozi wa TI-Rw, Ingabire Marie Immaculée ari kumwe n’Umuyobozi wa RIB wungirije, Consolée Kamarampaka, mu imurika ry’ubu bushakashatsi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-bantu-bakwa-ruswa-mu-rwanda-8-ni-bo-gusa-batanga-amakuru

  • Huye: Ababyeyi b'Intwaza basangiye Noheli n'Ubunani n'abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri – #rwanda #RwOT

    Ibi birori byasusurukijwe n'Itorero Urugangazi ryo mu Ngoro Ndangamurage y'Imibereho y'Abanyarwanda ya Huye, byari byitabiriwe n'Abanyamuryango ba Unity Club baje bahagarariye abandi bari bayobowe na Astrida Dushimimana.

    Byitabiriwe kandi n'Umuyobozi Mukuru wa AVEGA Agahozo ku rwego rw'igihugu, Kayitesi Immaculee, ndetse bakaba bari baherekejwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange.

    Ni igikorwa ngarukamwaka, abanyamuryango ba Unity Club bakorera ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batujwe mu ngo z'Impinganzima za Huye, Nyanza, Bugesera na Rusizi.

    Ni gahunda yatangiye mu 2014, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw'aba babyeyi bageze mu zabukuru barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikabasiga ari incike, ubu bakaba barahawe izina ry'Intwaza.

    Mu butumwa bwatanzwe, abayobozi batandukanye bashimiye ubuyobozi bukuru bw'igihugu budahwema kwita ku babyeyi b'Intwaza, banashima kandi Unity Club Intwararumuri, ku bw'iki gikorwa cy'indashyikirwa.

    Hashimwe kandi aba babyeyi ku ruhare bagira mu bikorerwa aho batuye bafatanya n'abandi kubaka igihugu, by'umwihariko muri uyu mwaka, aho bagize uruhare mu matora yabaye mu gihugu kandi bagatora neza.

    Hashimiwe kandi abafatanyabikorwa bita ku buzima bw'aba babyeyi b'Intwaza, basabwa kubikomeza.

    Ibirori byasojwe n'ubusabane ndetse no gutanga impano zitandukanye za Noheli n'Ubunani ku Ntwaza zituye mu rugo rw'Impinganzima rwa Huye.

    Unity Club Intwararumuri ni umuryango washinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo kwimakaza Ubumwe n'Amahoro, byo nkingi y'iterambere rirambye.

    Uru rugo rw'Impinganzima rwa Huye ni rwo rwa mbere rwubatswe mu Gihugu. Rutuyemo ababyeyi 110, barimo abakecuru 102 n'abasaza umunani.

    Abafashe ijambo bose, bashimye ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwatekereje ku masaziro meza y’aba babyeyi

    Meya Sebutenge Ange yitabiriye uyu muhango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-ababyeyi-b-intwaza-basangiye-noheli-n-ubunani-n-abanyamuryango-ba-unity