Blog

  • IMF yahaye u Rwanda miliyari 254 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni amafaranga yemejwe n'Inama y'Ubutegetsi ya IMF nyuma y'igenzura ryakozwe ku miterere y'ubukungu bw'u Rwanda.

    Aya mafaranga ni inguzanyo y'igihe kirekire yishyurwa ku nyungu nto. Yatanzwe mu byiciro bibiri. Harimo miliyoni 94,23$ (arenga miliyari 131,9 Frw) yatanzwe muri gahunda yo kurengera ibidukikije n'ingamba zihangana n'imihindagurikire y'ibihe izwi nka RSF (Resilience and Sustainability Facility).

    Harimo kandi na miliyoni 87,51$ (arenga miliyari 122,5 Frw) yatanzwe muri gahunda y'inguzanyo zitangwa ku nyungu nto, izwi nka SCF (Standby Credit Facility).

    IMF isobanura ko nubwo hari imbogamizi ziturutse hanze, ubukungu bw'u Rwanda bwakomeje kuzamuka bigizwemo uruhare n'iterambere ry'umusaruro uturuka mu bijyanye na serivisi, urwego rw'ubwubatsi, n'umusaruro ukomoka mu buhinzi wazamutse.

    Isobanura ko kuva umwaka watangira, umuvuduko w'ibiciro ku masoko wari mu kigereranyo cya 5% kandi biri mu ntego Banki Nkuru y'Igihugu yiyemeje. Ivuga ko nubwo hatanzwe aya mafaranga, ubwizigame bw'igihugu buzakomeza kuba ubw'amezi 4,5 kugeza nibura mu mpera z'umwaka.

    Ubukungu bw'u Rwanda mu 2023, IMF isobanura ko bwazamutse ku kigero cya 8,2% ndetse muri uyu mwaka, byitezwe ko buzazamuka ku kigero cya 8,3% na 7% mu mwaka utaha wa 2025.

    Mu 2026, byitezwe ko buzazamuka ku kigero cya 7% mu gihe umwaka uzakurikiraho buzagera kuri 7,2%. Mu 2028 na 2029, byitezwe ko buzazamuka ku kigero cya 7,3%.

    Ibiciro ku masoko, mu mwaka wa 2023, umuvuduko wabyo wari kuri 14% ariko IMF isobanura ko kuva mu 2024 kugera mu 2029, nibura uzaguma kuri 5%.

    IMF yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza kandi buzakomeza kuzamuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imf-yahaye-u-rwanda-miliyari-254-frw

  • Jay-Z ku ibirego aregwa byo gusambanya umukobwa w'imyaka 13 avuga ko ari ibinyoma #rwanda #RwOT

    Jay-Z, umuhanzi w'icyamamare, mu kiganiro aheruka kugirana n'abanyamakuru, yavuze ko ibirego aregwa byo gusambanya umukobwa w'imyaka 13 nyuma y'ibihembo bya MTV Video Music Awards mu 2000 ari ibinyoma. Yatangaje ko ibyo ari ibihuha, ko ari ibintu bitari ukuri, kandi ko urubanza ruzarangira vuba.

    Uyu muhanzi yashimangiye ko yagaragaje ibimenyetso bifatika bituma ibyo birego bidafite ishingiro. Jay-Z yavuze ko ibyo akomeza avuga ko urubanza rukomeje, kandi ko ashobora kwiyumvisha ko amaherezo ruzarangira neza.

    Kubera ko ari ibirego by'ingorabahizi, Jay-Z yizeye ko ibikorwa bye byo gusobanura ibyabaye bizatuma abantu basobanukirwa neza ukuri.

    Yongeyeho ko afite icyizere cyo gusezerera aya makuru atari yo ndetse no kugaragaza ukuri kose ku byabaye.

    Uyu muhanzi, ufite izina rikomeye mu muziki, yashimangiye ko ibyemezo byo kwiregura kuri ayo makuru biri gukorwa n'abamufasha ndetse n'abanyamategeko be, kandi ko urukiko ruzatanga umwanzuro mu buryo bwihuse.

    Yavuze kandi ko mu gihe cyose azaba yicaye mu rukiko, azakomeza gukora cyane ku rwego rw'umuziki, kuko ibyo birego bitagomba kuba intandaro yo guhagarika ibikorwa bye by'umuziki cyangwa ibikorwa by'ubuzima bwe.

    Ibi birego byo gusambanya umukobwa byavutse nyuma y'ibihembo bya MTV Video Music Awards, bikaba byarakurikiranye umwaka w'ibyiza mu muziki wa Jay-Z.

    Nyuma y'ibyo bihembo, Jay-Z yageze ku rundi rwego rwo hejuru mu rugendo rwe rw'umuziki, ariko hari ababikozeho gucyaha.

    Ariko kandi, mu gihe cyose, Jay-Z yibanda ku kazi ke no kugendera ku mahame yo guharanira ukuri, atari mu rwego rw'imyidagaduro gusa ahubwo no mu buzima busanzwe.

    Muri rusange, Jay-Z yizeye ko urukiko ruzarinda ubutabera, kandi ko azasohoka muri ibi birego by'amanyanga. Azakomeza gufasha abantu kubona ukuri ku byabaye, ndetse no kubagezaho ubutumwa bwiza, aririmba ibihangano bikubiyemo amagambo y'ubwenge.

     

    Source : https://kasukumedia.com/jay-z-ku-ibirego-aregwa-byo-gusambanya-umukobwa-wimyaka-13-avuga-ko-ari-ibinyoma/

  • Prince Kiiz yakozeho indirimbo nyinshi! Ibin… – #rwanda #RwOT

    Yabanje gushyira hanze agace gato k'iyi ndirimbo mu mezi abiri ashize! Abakoresha urubuga rwa Tik Tok barayumvise igihe kinini. Iri ku rutonde rw'indirimbo 20 zigize Album ye nshya yise 'Colorful Generation'. 

    Ndetse ari kwitegura kuzakora ibirori bizwi nka 'Listening Party' bizabera muri Kigali Universe, ku wa 21 Ukuboza 2024, mu rwego rwo kuyumvisha abantu 500 bazaba baguze amatike mbere y'abandi. 

    N'ubwo bimeze gutya ariko aranategura igitaramo cyo kuzayimurika ku mugaragaro. Ni Album idasanzwe mu rugendo rw'uyu mugabo, kuko bimufashe imyaka ibiri kugirango izajye ku isoko tariki 10 Mutarama 2025.

    1.Yunamiye umubyeyi we kuri Album

    Iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi bakomeye Mpuzamahanga. Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024, Bruce Melodie yumvikanishije ko indirimbo 'Nari nziko uzagaruka' yahimbiye umubyeyi we, ariyo ndirimbo yamuvunye kuri Album. 

    Uburyo abisobanura, no gusubiza inyuma intekerezo ze, bitanga ishusho y'uko iyi Album yayituye umugore waruse abandi bose mu buzima bwe.

    Yavuze ati 'Indirimbo 'Nari nziko uzagaruka' nasohoye agace kayo nkashyira kuri Tik Tok kubera ko ari indirimbo ivuga njyewe w'imbere ntajya mbabwira, buriya mbahisha byinshi, imyenda ikamfasha ntimumbone ubwa mbere. Ubwo rero, iyi ndirimbo iri mu ndirimbo nafatiye umwanya munini.'

    Producer yavuze ko ikorwa ry'iyi ndirimbo, ryamusabye kujya ku ishuri rya muzika rya Nyundo, aho yakoranye n'abanyeshuri baho, bamuririmbira muri iyi ndirimbo mu buryo bumeze nka korali. Yanakoranye n'abacuranzi b'aho, ndetse 'studio' yahoo niyo yifashishije.

    2.Album yakozweho na ba Producer batatu:

    Producer Prince Kiiiz niwe ufiteho indirimbo nyinshi kuri iyi Album; kuko yakozeho indirimbo zirindwi (7) zirimo na 'Colorful Generation' yitiriye Album, hamwe na 'Nari nziko uzaza' yahimbiye umubyeyi we.

    Producer Element ndetse na Made Beats bafiteho indirimbo eshanu. Ariko kandi Bruce Melodie, avuga ko hari n'abandi ba 'Producer' yifashishije mu gukora iyi ndirimbo, ndetse hari na kompanyi bari gukorana yo muri Amerika iri kumufasha mu kuyimenyekanisha.

    Album ye iriho indirimbo ‘Wallet’, ‘Oya’, ‘Narinziko uzagaruka’, ‘Maruana’, ‘Ulo’, ‘Colorful Generation’, ‘Beauty on Fire’ yakoranye na Joeboy, ‘Iyo Foto’ yakoranye na Bien, ‘Diva’, ‘Niki Minaji’ yakoranye na Blaq Diamond, ‘Energy’, ‘Maya’, ‘Ndi umusinzi’ yakoranye na Bull Dogg, ‘Juu’ na Bensoul na Bien-Aime, ‘Sowe’, ‘Kuki’, ‘Nzaguha umugisha’, ‘Sinya’, ndetse na  ‘When she’s around’ yakoranye na Shaggy.

    3.Hariho indirimbo ya Gospel

    Bruce Melodie yakunze kumvikanisha ko amasaziro ye azashingira cyane ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Biri no mu mpamvu zatumye mu ikorwa rya Album ye nshya, yaributse gushyiraho indirimbo yo guhimbaza Imana yise 'Nzaguha umugisha'.

    Bruce Melodie yasobanuye ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kumvikanisha ko akunda Imana. Ni indirimbo avuga ko yikoreye mu buryo bw'amajwi (Audio) ariko 'yanononsowe na Producer Kiiiz'.

    Uyu muhanzi yagiye yikorera indirimbo ze bwite ubwo yatangiraga umuziki. Ariko akimara kubona abamufasha mu muziki, yagiye akorerwa indirimbo na ba Producer, kuko uko we yikoreraga indirimbo.

    4.Indirimbo na Sean Paul, Meddy ndetse na 'Sinya'

    Bruce Melodie yavuze ko hari abahanzi benshi bakomeye bagiye bakorana nawe indirimbo barimo na Sean Paul mu bihe bitandukanye, ariko ntibyakunze ko 'izo ndirimbo zose zijya kuri Album' gusa 'n'iyi Album ntabwo ishyize iherezo ku rugendo rwanjye rw'umuziki'.

    Yabajijwe niba yarakoranye indirimbo na Meddy, avuga ko byabayeho, ariko ko itazajya kuri iyi Album bitewe n'uko 'twayikoze umushinga wa Album waratangiye'.

    Ati 'Indirimbo yanjye na Meddy, umushinga twarawutangiye ariko ni umuhanzi Mukuru, uhuze ufite ibindi arimo, uwo mushinga rero twawugezeho Album igeze kure. Uwo mushinga ntaho uhuriye na Album yanjye, ariko uwo mushinga urahari. Tubonye umwanya, hamwe n’umwanya wanjye, tuzawugeraho.”

    Uyu muhanzi yanavuze ko indirimbo ye 'Sinya' yasohotse mu buryo atari yateguye, ari nayo mpamvu yahisemo kuyisubiramo ikazasohoka kuri iyi Album mu buryo bwiza.

    Ati 'Imishinga nagaragaje ko nakoze mukaba mutarayibonye kuri iyi Album si uko itari ikwiye kuba iriho, kuko iki ni igice kimwe, nyuma ya Album tuzakomeza dusohore n'izindi dufite.'

    5.Hariho umuraperi umwe

    Album ye iriho indirimbo 'Ndi Umusinzi' yakoranye n'umuraperi Bull Doggg. Ikorwa ry'iyi ndirimbo ryatangiye Bruce Melodie ari kumwe muri studio na Prince Kiiiz, ariko bagezemo hagati bumvise ko hari umuntu uri kuburamo.

    Bruce Melodie yahamagaye kuri telefoni abwira Bull Dogg ko afite indirimbo ashaka ko bakorana, ndetse ko iri gukorerwa kwa Kiiiz.

    Icyo gihe, Bruce Melodie yiteguraga kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafashe urugendo aragenda, hanyuma Bull Dogg ajya muri studio aririmba muri iyi ndirimbo.

    Bruce yagarutse mu Rwanda asanga Bull Dogg yaramaze kuririmba mu ndirimbo, bahura banzura ko igomba kujya kuri Album ye.

    Bruce Melodie yavuze Album ye iriho indirimbo 20 'kubera ko nshaka guhaza amasoko yose, kandi nyine nkabikora umutima ukunze.'

    Yavuze ko mu rugendo rwo kugeza umuziki w'u Rwanda, akeneye ko itangazamakuru rimushyigikira ndetse n'abafana.

    Uyu muhanzi hari aho yavuze ati 'Iyi Album yarangoye. Kubera ko natekereje mu rugo mu Rwanda, aho mbarizwa, ntekereza mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba, ariko nanatekereza ko umuziki wanjye ushobora kuba mpuzamahanga […] rero guhitamo indirimbo byabaye imyanzuro igoranye.'

    Bruce yavuze ko bafashe igihe kini cyo guhitamo indirimbo zagiye kuri Album ye. Kandi avuga ko kuyita 'Colorful Generation' agendeye ku kuba abantu batandukanye, kandi buri wese afite igisekuru cy'ubuzima ari kubaho.

    Ati 'Rero nkora kuri iyi Album, nagerageje kwisanisha na buriya giserukura, ndetse n'ibyiyumviro buri muntu ashobora kugira, ushaka indirimbo y'Imana yayihabona, ushaka indirimbo yo kurya ubuzima yayihabona, umuntu ushaka indirimbo yayihabona, n'uwashaka iyo mu buzima yayihabona, rero n'ikintu kinini kibumbatiye ibintu byinshi.'

    Bruce Melodie yatangaje ko yagowe bikomeye no gutunganya indirimbo yahimbiye umubyeyi we

    Bruce Melodie yavuze ko guhitamo indirimbo 20 kuri Album kuri we, kari akazi gakomeye

    Bruce Melodie yavuze ko yakoranye na Bull Dogg nk'umuraperi rukumbi kuri Album ye kubera ko 'ndi umufana we'

    RUGAJU YABAJIJE BRUCE MELODIE UMUZI W’IKIBAZO KIVUGWA KO AFITANYE NA THE BEN

    “>

    BRUCE MELODIE YONGEYE GUKOMOZA KURI YAGO BAGIYE BAKOZANYAGAHO

    “>

    VIDEO: Marvin Pro- InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149591/prince-kiiiz-yakozeho-indirimbo-nyinshi-ibintu-5-wamenya-kuri-album-ya-bruce-melodie-yatuy-149591.html

  • Bruce Melodie mu Kiganiro n'Itangazamakuru:Umwaka w'ubuhanzi, ALBUM 'Colorful Generation,' n'imigambi y'Ahazaza #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 13 Ukuboza 2024, Bruce Melodie yagaragaye agirana ikiganiro kirambuye n'itangazamakuru. Yari aherekejwe n'itsinda rya 1:55AM riyobowe na Kenny, aho bagaragaje byinshi ku bikorwa bye, by'umwihariko ku bijyanye na album ye nshya yise Colorful Generation, ateganya gushyira hanze.

    Iki kiganiro cyari kigamije gusobanura byinshi byibazwa n'abakunzi b'umuziki kuri Bruce Melodie no gutanga ibisobanuro bihagije ku buryo bwo kwakira no kwitegura iyi album.

    Joshua, ushinzwe itangazamakuru muri 1:55AM, yashimiye Bruce Melodie ku mwaka utambutse wuzuyemo ibikorwa bitandukanye by'umuziki by'uyu muhanzi.

    Yagaragaje ko uyu mwaka wa 2024 wabaye mwiza kuri we mu rugendo rwe rw'umuziki, cyane cyane mu buryo yakomeje gushyira imbere umwimerere we, ukomeje kumutandukanya n'abandi bahanzi mu gihugu.

    Mu ijambo rye, Bruce Melodie yagarutse ku ndangagaciro zimuranga mu muziki, ashimangira ko yinjira mu muziki afite intego yo kuba we ubwe, nta kwigana abandi. Mu magambo ye, yagize ati: 'Sinjya ndirimba nka Yago_pon_dat, kuko buri wese Imana yamuremye afite impano n'umwihariko we.'

    Yakomeje avuga ko ibyo avuga cyangwa ibyo akora biba bigamije guharanira iterambere rye, atitaye ku bibazo yatezwa n'abandi.

    Ku byabajijwe ku mubano we na Fatakumavuta, Bruce Melodie yahakanye ko hari ibiganiro byihariye bagiranye, ahubwo ashimangira ko ibibazo byavuzwe atari we wabiteye. Yavuze ko atigeze ashaka kujya mu ntambara n'abandi bahanzi, ahubwo yifuza kubaho mu nzira y'amahoro no guhanga ibikorwa byiza by'umuziki.

    Muri iki kiganiro, Bruce Melodie yashyize ahagaragara urutonde rw'abahanzi bamunyuze mu 2024. Mu baraperi, yagaragaje ko Riderman, Bushali, na Blue Dogg bagaragaje ubuhanga bwihariye, naho muu bahanzi ba Gospel, yashimye cyane Israel Mbonyi ndetse na Vestine na Dorcas, avuga ko bakoze ibikorwa bifasha imitima y'abakunzi b'injyana zo kuryama no guhimbaza Imana. Ibi byose yabivuze agaragaza icyubahiro afitiye bagenzi be.

    Ku bijyanye n'igitaramo cya The Ben cyo kumurika album Plenty Love kizaba tariki ya 1 Mutarama 2025 muri BK Arena, Bruce Melodie yavuze ko mu gihe yaba ahawe ubutumire, yiteguye kuzakitabira.

    Yongeyeho ko gushyigikirana hagati y'abahanzi ari ingenzi cyane mu iterambere ry'umuziki Nyarwanda.

    Mu gusoza, mu buryo bwo gutebya, Bruce Melodie yashyize ku rutonde rw'abahanzi bamunyuze uyu mwaka maze avuga ko we ubwe ari uwa mbere kugeza ku wa kane. Yagize ati: 'Abahanzi bitwaye neza ni Bruce Melodie, Bruce Melodie, Bruce Melodie na Bruce Melodie.'

    Iri tebya ryamwenyuye abari aho, ariko kandi rikagaragaza icyizere afite mu bushobozi bwe nk'umuhanzi ukomeje kwiyubaka mu buryo bwihariye.

    Iki kiganiro cyasize abanyamakuru bishimiye kumenya byinshi ku bikorwa bye n'imishinga y'ejo hazaza, ari nako basobanukirwa byinshi ku mpano n'umwihariko w'umuziki wa Bruce Melodie.

    Source : https://kasukumedia.com/bruce-melodie-mu-kiganiro-nitangazamakuruumwaka-wubuhanzi-album-colorful-generation-nimigambi-yahazaza/

  • Tobi Adegboyega arashinjwa kunyereza amafaranga agera kuri miliyoni 1.87 z'amapawundi #rwanda #RwOT

    Umupasiteri w'Umunyanijeriya witwa Tobi Adegboyega, wahoze ari umuyobozi wa SPAC Nation mu Bwongereza, ari kugaragara mu nkuru kubera ibibazo by'amategeko n'amakimbirane yatewe n'imicungire y'imari y'itorero rye.

    Nyuma y'uko urukiko rw'ubuhungiro rw'Ubwongereza rwemeje ko yoherezwa muri Nijeriya, ashinjwa kunyereza amafaranga agera kuri miliyoni 1.87 z'amapawundi (angana na miliyari 4 mu mafaranga y'amanyarwanda), ndetse ngo yakoze ibikorwa byo gukoresha nabi umutungo w'itorero rye, ibintu byatumye SPAC Nation ifungwa na Komisiyo y'Imiryango Nkemurampaka y'Ubwongereza mu 2022​.

    Adegboyega yari amaze igihe asaba kwemererwa kuguma mu Bwongereza yitwaje uburenganzira ku buzima bw'umuryango, aho yavuze ko afite umugore w'Umwongereza. Gusa, urukiko rwanzuye ko ibyo bitashoboka, ruvuga ko kubaho kwe muri Nijeriya bidashobora guhungabanya ubuzima bw'umuryango cyangwa ibikorwa by'umuryango yari ayoboye mu Bwongereza​.

    Nubwo yavuze ko ibyo aregwa ari ibirego bidafite ishingiro kandi ko ari intambara ya politiki, hari amakuru avuga ko itorero rye ryashinjwaga gushishikariza abanyetorero gutanga amafaranga binyuze mu buryo budasanzwe, harimo no kwishora mu madeni akomeye no gukoresha uburiganya.

    Iyi nkuru yatumye abatari bake batangira kuyikurikiranira hafi, cyane cyane kubera imibanire ye na John Boyega, umukinnyi w'icyamamare mu byerekeye sinema ukomoka muri Nijeriya, ndetse n'umurimo ukomeye yari yaratangije muri SPAC Nation mu guhindura ubuzima bw'urubyiruko rwari rufite ibibazo byo mu migi yo mu Bwongereza.

    Source : https://kasukumedia.com/tobi-adegboyega-arashinjwa-kunyereza-amafaranga-agera-kuri-miliyoni-1-87-zamapawundi/

  • Pep Guardiola yizeye impinduka muri Derby #rwanda #RwOT

    Pep Guardiola, umutoza wa Manchester City, yashimangiye ko umwuka mwiza mu ikipe ari ingenzi cyane muri iki gihe bagihura n'ibibazo byinshi by'imvune mu bakinnyi.

    Guardiola yavuze ko, nubwo bari bamaze imikino irindwi badatsinda, gutsinda Nottingham Forest 3-0 byatanze icyizere cyo kuzahura ikipe.

    Yongeyeho ko gahunda y'imikino y'umwaka ari umuzigo ukomeye ku bakinnyi, ariko yizeye ko umwuka mwiza n'ubufatanye bizafasha Manchester City gukomeza gutsinda​.

    Source : https://kasukumedia.com/pep-guardiola-yizeye-impinduka-muri-derby/

  • Kylian Mbappé kubera imvune yagize ku guru, ntaribukine umukino wuyu munsi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'umufaransa, Kylian Mbappé, ntazakina Real Madrid umukino muri shampiyona ya Espagne kubera imvune afite ku kuguru. Gusa umutoza w'iyi kipe, Carlo Ancelotti, arizeza abafana ko uyu mukinnyi wabo ashobora gukira vuba akagaruka bidatinze.

    Ku wa Gatanu tariki 13 Ukuboza, Ancelotti yatangaje ko iyi mvune Mbappé yagize muri iki cyumweru izatuma adakina umukino wa La Liga uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, aho Real Madrid izaba yakirwa n'ikipe ya Rayo Vallecano.

    Nubwo bimeze bityo, umutoza Ancelotti yatangaje ko Mbappé azerekeza muri Qatar hamwe na bagenzi be mu mukino wa nyuma w'igikombe cya Intercontinental kizaba ku wa 18 Ukuboza.

    Icyo gihe, Real Madrid izacakirana na Pachuca cyangwa Al Ahly, bitewe n'uwo bazahura mu mikino izabanziriza uwo wa nyuma.

    Ancelotti yagize ati: 'Tuzareba niba ashobora gukina nta ngaruka z'imvune. Azagenda kuko twibwira ko ashobora gukira imvune mu gihe gito ari byo byiza.'

    Mbappé yakomeretse ku wa Kabiri w'iki cyumweru mu mukino wa Champions League, aho Real Madrid yatsinze Atalanta ibitego 3-2. Uyu mukinnyi yatsinze kimwe muri ibyo bitego ariko nyuma aza gusimburwa kubera ikibazo cy'imvune yagize ku kuguru.

    Abafana ba Real Madrid barategereje kureba niba Mbappé azakira ku buryo yagaruka mu kibuga igihe gikwiye, cyane cyane mu mikino ikomeye igiye gukurikira. Gusa Ancelotti yagaragaje icyizere cyinshi ku bushobozi bwo gukira vuba kwa rutahizamu we.

    Source : https://kasukumedia.com/kylian-mbappe-kubera-imvune-yagize-ku-guru-ntaribukine-umukino-wuyu-munsi/

  • COPEDU PLC yahuguye ba rwiyemezamirimo b'abagore ku kwigira – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024.

    Umuyobozi Mukuru wa COPEDU PLC, Muyango Raissa yasabye abagore bitabiriye iyi gahunda gutinyuka kwihangira imirimo bakabagana, bikaborohera kubona inguzanyo zizamura ibikorwa byabo.

    Ati 'Mwihangire imirimo, hanyuma mutugane tubahe inguzanyo zishyigira ibitekerezo byanyu mu kwikorera, mugere ku nzozi zanyu'.

    Umuyobozi muri Banki Nkuru y'u Rwanda mu ishami rishinzwe guteza imbere serivisi z'imari zidaheza, Ndayisenga Simon, yagarutse ku mpamvu ishoramari ryahagurukiwe, hagatekerezwa no ku bagore nka ba mutima w'urugo.

    Yasobanuye cyane agaciro k'umugore n'uruhare rwe mu kubaka umuryango nyarwanda. Bimwe mu byashingiweho bahugurwa harimo uburinganire mu by'imari, guteza imbere imibereho myiza no kugabanya ubukene.

    Ati 'Iyo wigishije umugore uba wigishije igihugu. Hakenewe uburinganire mu buryo bw'imari. Ya mategeko yabahezaga akazamura abagabo gusa, yibagirane'.

    Ndayisaba yabibukije ko igihe basabye inguzanyo, bakwiriye kuyikoresha icyo bayisabiye, bakirengagiza ibindi bibazo bibugarije bikeneye amafaranga.

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri COPEDU PLC Uwingabire Solange, yagaragaje ko iki kigo kimaze imyaka irenga 27 gitanga servise z'imari zirimo kubitsa, kubikuza ndetse no gutanga inguzanyo, asaba abagore kurushaho kukiyoboka.

    Ubuyobozi bwa COPEDU n'abakozi b'amashami atandukanye bigishije aba bagore uburyo bwo guhitamo umushinga mwiza, kumenya kuwukora mu buryo bukurikije amategeko ndetse n'igihe bahawe inguzanyo kuyikoresha ibyo bayisabiye bibarinda kujya mu gihombo.

    COPEDU PLC yahuguye ba rwiyemezamirimo b'abagore ku kwigira

    Umuyobozi Mukuru wa COPEDU PLC, Muyango Raissa yasabye abagore gutinyuka guhanga imirimo

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri COPEDU PLC, Uwingabire Solange yasabye abandi bagore kugana iki kigo bagahabwa inguzanyo zibazamura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/copedu-plc-yahuguye-ba-rwiyemezamirimo-b-abagore-ku-kwigira

  • Bucura bwa Perezida Kagame yasoje amasomo ya… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko byatangajwe na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston , uyu muhungu wa Perezida Kagame yasoje aya masomo mu muhango wabaye kuri uyu Wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2024.

    Ni umuhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame n'abavandimwe ba Brian Kagame: Ivan Cyomoro Kagame na Ian Kagame.

    Brian Kagame yinjiye mu gisirikare asangamo mukuru we, Ian Kagame kuri ubu ubarizwa mu Ngabo z'u Rwanda, mu mutwe urinda abayobozi bakuru b'igihugu.

    Ishuri rya Sandhurst Military Academy riherereye mu gihugu cy’u Bwongereza ni naryo Ian Kagame yasorejemo amasomo ya Gisirakare mu 2022.

    Iri shuri ryashinzwe mu 1947, rifite ibigwi bikomeye mu gutoza abasirikare bakuru bo mu gihugu cy'u Bwongereza, by'umwihariko ingabo z'i Bwami, aho bongererwa ubumenyi mu kuyobora ingabo.

    Brian Kagame wasoje amasomo ya Gisirakare 

    Madamu Jeannette Kagame, n'abavandimwe ba Brian Kagame: Ivan Cyomoro Kagame na Ian Kagame bitabiriye uyu muhango 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149586/bucura-bwa-perezida-kagame-yasoje-amasomo-ya-gisirikare-mu-bwongereza-149586.html

  • Kuki Bruce Melodie atashyize indirimbo ye na… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukuboza 2024, cyabereye muri Kigali Universe. 

    Asubiza Umunyamakuru wa InyaRwanda, Bruce Melodie yavuze ko indirimbo ye na Meddy yakozwe, ariko ko itagaragara kuri Album ye kubera ko habayeho kudahuza umwanya na Meddy.

    Ati “Indirimbo yanjye na Meddy, umushinga twarawutangiye ariko ni umuhanzi Mukuru, uhuze ufite ibindi arimo, uwo mushinga rero twawugezeho Album igeze kure. Uwo mushinga ntaho uhuriye na Album yanjye, ariko uwo mushinga urahari. Tubonye umwanya, hamwe n’umwanya wanjye, tuzawugeraho.”

    Bruce Melodie yavuze ko hari indirimbo yakoranye n’abahanzi banyuranye, zitari kuri iyi Album ‘ariko ntibivuze ko zitazasohoka.” 

    Yumvikanishije ko iyi Album ayikozeho igihe kinini, byatumye yitabaza abantu benshi mu guhitamo indirimbo zagombaga kujya kuri iyi Element.

    Ni Album avuga ko yakozweho na ba Producer barimo Prince Kiiiz, Element ndetse na Made Beats. Ni Album azamurikira abakunzi be b’intoranywa tariki 21 Ukuboza 2024, ni mu gihe Album izajya ku isoko tariki 1 Mutarama 2025.      

       

    Bruce Melodie yavuze ko yakoranye indirimbo na Meddy ariko itabashije kujya kuri Album ye kubera umwanya yakozwemo  

    Bruce Melodie yavuze ko hari indirimbo nyinshi, yakoranye n’abahanzi zitarasohoka ziza mu gihe kiri imbere 


    Ku wa 3 Ukuboza 2023, nibwo Bruce Melodie yahuye na Meddy bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika- Aha bari kumwe na Coach Gael

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149588/kuki-bruce-melodie-atashyize-indirimbo-ye-na-meddy-kuri-album-149588.html